Author: webrwanda

  • Perezida Paul Kagame yavuze ku bibazo bya Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko nta makuru aheruka ku bibazo bya Rayon Sports ariko abizi ndetse yizeye ko byanakemutse kuko yabishinze Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa kandi yabonaga yarabihaye umurongo mwiza.

    Atangaje ibi nyuma y’amasaha make bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports bamwandikiye(bigaragara ko ibaruwa itaramugeraho), bamusaba ko yatesha agaciro icyemezo ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere ‘RGB, cyafatiye umuryango wa Rayon Sports.

    Kuva muri Werurwe 2020 muri Rayon Sports harimo ibibazo bishingiye ku mikoro n’imiyoborere, ibi byatumye na RGB ihagarika inzego zose z’umuryango kugira ngo hanozwe amategeko shingiro agenga uyu muryango, hasigara hakora komite y’ikipe gusa.

    Mu kiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2020, Perezida Kagame ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru niba hari icyo azi ku bibazo bimaze iminsi muri iyi kipe, yavuze ko abiheruka kera ariko na none yizera ko byakemutse bitewe n’umurongo byari byahawe.

    Yagize ati”iby’imipira yo mu Rwanda ntabwo nari mbiherutse, ariko numvishe harabayemo ibintu by’amakimbirane, nizere ko byaba byarakemuwe. Ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo, Mimosa ariko numvaga inzira yabishyizemo isa nk’aho igenda ibikemura ariko ntabwo mperuka amakuru ya vuba aha ng’aha. Naramwizeye nizera ko n’inzira imeze neza, ndizera ko byaba byarabonye ibisubizo.”

    Abakunzi ba Rayon Sports bashinja komite iriho iyobowe na Munyakazi Sadate kwica iyi kipe ikunzwe n’abanyarwanda benshi, bakaba baragerageje inzira zose bashaka uko bamukuraho ariko bikagenda bibananira, ubu bakaba bahisemo kwitabaza umukuru w’igihugu. Perezida Kagame avuga ko yizeye ko ikibazo cya Rayon Sports cyakemutse Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya Rayon Sports yagishyize mu ntoki za Minisitiri wa Siporo
    http://dlvr.it/Rg5mkh

  • Imodoka y’Umwami Leopold III yagurishijwe arenga Miliyoni 12$ #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 37 uwahoze ari umwami w’u Bubiligi, Leopold III apfuye imodoka ye yagurishijwe agera kuri miliyoni 12.6$.
  • South African Actress Shot Dead In Bitter Argument #rwanda #RwOT

    Thandeka Mdeliswa, 27, has succumbed to gunshot wounds after she was attacked by two men at her home in Evander Mpumalanga in South Africa.

    South African Police said they are pursuing the assailants and have identified the owner of the gun that was used in this nasty incidence that has sent shock waves in the rainbow nation.

    Police said that two unidentified men came to the actress’s home on Thursday and had a bitter argument with her brother. Later Mdeliswa went to talk to the two men, the argument became very violent and one of the men grabbed the gun from his colleague and allegedly shot Mdeliswa and the two men fled after.

    Mdeliswa according to a family statement was airlifted with gunshot wounds bleeding profusely and taken to Steve Biko Academic Hospital in Pretoria where she died on Saturday Morning.

    Mdeliswa was famous for her role as Khanya in the SABC1 drama series iKani.

    source https://taarifa.rw/south-african-actress-shot-dead-in-bitter-argument/

  • Amajyepfo: Abarenga 70 bafashwe basengera mu gishanga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus #rwanda #RwOT

    Abantu 77 biganjemo urubyiruko bafatiwe mu gishanga kiri hagati y’Akarere ka Huye n’aka Gisagara, ahazwi nko mu Butayu bwa Nyirancura, barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
  • Butera Knowless yagaragaje imyambarire idasanzwe mu ndirimbo ikebura abasore batendeka #rwanda #RwOT

    Ingabire Jeanne wamamaye mu muziki nka Butera Knowless yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Player’ ivuga ku musore ukundana n’abakobwa benshi bose ababeshya; agaragaramo mu buryo atari asanganywe.
  • Perezida Trump yasabiye umunyamakuru wavuze ko yise abasirikare ba Amerika ’ibigwari’ kwirukanwa #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yasabiye umunyamakuru wa Televiziyo yo muri iki gihugu ya Fox News witwa Jennifer Griffin kwirukanwa nyuma y’uko ahamije ko uyu mukuru w’igihugu yavuze amagambo atesha agaciro abasirikare ba Amerika.
  • RwandAir igiye gusubukura ingendo zigana i Lagos #rwanda #RwOT

    RwandAir yatangaje ko iteganya gusubukura ingendo mu Mijyi ya Lagos na Abuja nyuma y’uko zari zigifunze kubera ingamba zashyizweho hirya no hino ku Isi mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
  • Stage 9 Of Tour De France 2020 Kicks off Shortly #rwanda #RwOT

    The mountainous program of the day starts with the discovery of the Col de la Hourcère which will immediately precede the climb to the Col de Soudet.

    For the seventh time since the beginning of the Tour, the riders will ride at an altitude of over 1,500m. They will then battle it out on the extremely steep climb up to the Col de Marie Blanque before heading back down to Laruns.

    The first week of Tour De France 2020 ends in style- with another mountainous ride through the Pyrenees.

    According to organisers, this 153km-stage comprises of five categorized climbs, the last of which—the super-steep Category 1 Col de Marie Blanque—summits just 18km from the finish line in Laruns.

    Cyclists will be flagged off in Pau, which has hosted the Tour de France more than any other city except for Paris and Bordeaux.

    Hours later the cyclists will encounter the day’s first climb, the Category 4 Côte d’Artiguelouve comes soon after leaving town, and should serve as the perfect place for riders hoping to join the day’s long breakaway to escape.

    The second half of the stage begins with the Category 1 Col de la Hourcère (11.1km at 8.8 percent), a steep climb that should begin to thin down both the breakaway and the leading peloton.

    This climb offers a false summit, with the Category 3 Col de Soudet (3.8km at 8.5 percent) starting only a few kilometers off the top of the Hourcère.

    The race will explode on the day’s final ascent, the Category 1 Col de Marie Blanque (7.7km at 8.6 percent), a short but steep climb whose final 4km all have an average grade over 9 percent.

    It’s here that both the stage and the fate of the Tour’s yellow jersey should be decided, as riders off the front attack to try and win the day, while the Tour’s overall contenders try and capitalize on whichever rival they feel is having a bad one.

    Stage 9 ends with a descent off the top of the Marie Blanque followed by a few kilometers along the valley road to the finish line in Laruns.

    source https://taarifa.rw/stage-9-of-tour-de-france-2020-kicks-off-shortly/

  • Perezida Tshisekedi yatumiye mu nama Perezida Kagame, Museveni, Lourenço na Ndayishimiye #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshikesekedi yatumiye uw’u Rwanda Paul Kagame, uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, uwa Angola, João Lourenço na Ndayishimiye Evariste w’u Burundi mu nama izabera muri Congo mu mujyi wa Goma ikiga ku mutekano mu karere ndetse n’imibanire y’ibi bihugu.
  • Makanyaga yakumbuje igisope abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Buri wa Gatandatatu w’icyumweru bimaze kuba nk’ihame ko abantu bakurikira igitaramo cya Iwacu Muzika Festival, gica ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuri Televiziyo y’u Rwanda.