Author: webrwanda

  • Buregeya Prince uhamya ko atahiriwe n’umwaka ushize, yageneye ubutumwa abafana ba APR FC #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe ya APR FC, Buregeya Prince ahamya ko atahiriwe n’umwaka ushize w’imikino bitewe n’imvune yatangiranye shampiyona ariko yishimira ko ikipe ye ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona.

    Buregeya Prince ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya APR FC umwaka w’imikino wa 2018-2019 cyane ko yakinnye imikino yose ya shampiyona uko ari 30, akaba yaraje kugira imvune ku mukino wa nyuma wa shampiyona, yaje gukira yongera kuvunika ku mukino ufungura shampiyona ya 2019-2020 bakina na AS Kigali, iyi mvune yatumye amara igihe kirekire hanze y’ikibuga.

    Shampiyona ya 2018-2019 yamaze imikino 30 yose akina

    Aganira n’urubuga rwa APR FC, yavuze ko umwaka ushize ku giti cye utagenze neza ariko yishimira ko begukanye igikombe cya shampiyona kandi badatsinzwe.

    Yagize ati“shampiyona nk’ikipe ya APR FC yagenze neza cyane kuko twabashije kwegukana igikombe cya shampiyona tutanatsinzwe, ni ibintu byo kwishimira ku giti cyanjye. Kuri njye navuga ko umwaka ushize utagenze neza kuko igihe kinini nayibayemo mfite imvune kuko navunitse ku mukino wa mbere dukina na AS Kigali mara amezi hafi 4 ntakina cyari igihe kirikire.”

    Gusa yishimira ko ubwo yari agarutse yafashije ikipe ye mu mikino yari ifite kandi y’ingenzi bakabasha kuyitwaramo neza.

    Buregeya Prince yamaze igihe kinini afite imvune

    Uyu musore kandi akaba yashimiye abafana b’ikipe ya APR FC uburyo bamubaye hafi igihe yari afite imvune, yabijeje ko umwaka utaha bazabaha ibyishimo nk’ibisanzwe.

    Ati“icyo nabwira abafana ba APR FC ni ukubanza kubashimira kuko mu gihe nari mfite imvune umwaka ushize bambaye hafi ari abanyandikiraga ubutumwa bwo kunyihanganisha narabubonye. Ndabashimira kuko batwereka ko bari kumwe natwe mu byiza n’ibibi. Ndabizeza ko umwaka utaha tuzagerageza kubaha ibyishimo nk’ibisanzwe kuko niko kazi kacu dushinzwe.”

    Buregeya Prince avuga ko intego yari afite umwaka ushize ari zo azatangira umwaka utaha w’imikino kuko atabashije kuzigeraho kubera imvune, yijeje abakunzi b’iyi kipe ko bazakora ibishoboka byose bakagera mu matsinda ya CAF Champions League.

    Yishimira ko yagarutse akirutse imvune agafasha ikipe ye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/buregeya-prince-uhamya-ko-atahiriwe-n-umwaka-ushize-yageneye-ubutumwa-abafana-ba-apr-fc

  • Ubuzima n’amateka ya Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 58 – Amafoto #rwanda #RwOT

    Jeannette Nyiramongi niyo mazina yiswe n’ababyeyi be, akaba yaravutse tariki 10 Kanama 1962 nyuma y’igihe gito cyane u Rwanda rubonye ubwigenge rukava mu maboko y’abakiloni b’ababiligi. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivanguramoko, Jeannette n’umuryango we babaye mu buhungiro ari naho yize amashuri ye mu bihugu nk’u Burundi na Kenya.

    JPEG - 93.8 ko

    Tariki 10 Kamena 1989, Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we yashakanye na Paul Kagame ari nabwo yafashe izina ry’umugabo we, kuva ubwo yitwa Jeannette Kagame. Bakoreye ubukwe mu gihugu cya Uganda. Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeannette maze ajya kumusura muri Kenya, nawe amusaba kuzamusura muri Uganda. Jeanette yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

    JPEG - 50.9 ko

    Uyu muryango nyuma yo gusezerana kubana batangiranye urugendo rurerure rw’ubuzima ndetse bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara y’urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame nyuma y’uko Fred Rwigema yitabye Imana mu ntangiriro y’uru rugendo rurerure. Nyuma yo gutahuka mu gihugu cyababyaye, bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyari kimaze kuzahazwa n’intambara, politike mbi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abarenga miliyoni.

    Mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande Jeannette Kagame nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha birimo guteza imbere uburenganzira bw’umugore, uburezi, imibereho myiza y’abaturage cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    JPEG - 69.2 ko

    Kuva tariki ya 24 Werurwe 2000, Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y’u Rwanda n’isi muri rusange nka ‘First lady’ cyangwa se ‘Première Dame’, nyuma y’uko umugabo we Perezida Paul Kagame abaye Perezida wa Gatandatu w’u Rwanda.

    Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi kugeza ubu, uyu ukaba ari umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n’uburezi bw’abana b’abanyarwanda by’umwihariko abana b’abakobwa batishoboye.

    Jeannette Kagame yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye igamije ibikorwa bitandukanye twagiye tugarukaho tutibagiwe no gukumira icyorezo cya SIDA ku mugabane wa Afurika no gutanga ubufasha bw’ibanze ku bagezweho n’icyo cyorezo. Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu muri Africa rigamije guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibyo bibazo twavuze haruguru.

    JPEG - 89.1 ko

    Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bigendanye n’ubukungu n’icungamutungo, akaba yaragiye atanga ibitekerezo n’ibiganiro mbwirwaruhame byaba ibyo ku rwego rw’igihugu cyangwa se mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye harimo ibijyanye n’Imiyoborere myiza, Ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y’umwana n’umugore ndetse n’umuryango muri rusange.

    Muri 2010, Madame Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y’icyubahiro y’ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by’imirire ku bana muri gahunda y’ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga w’ibihugu ku isi (ONU).

    Muri 2009, UNICEF yahaye Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame igihembo cyitwa “Children’s Champions Award” mu rwego rwo kubashimira ku murava n’umuhate bagize mu kuzamura no guteza imbere ubuzima bw’abana mu Rwanda. Muri 2007 Umuryango Mpuzamahanga witwa ku buzima (OMS cyangwa WHO mu ndimi z’amahanga) wagejeje kuri Madame wa Perezida Kagame izindi nshingano, agirwa umuyobozi w’ikirenga w’ibikorwa by’Afrika bya gahunda yo gushaka urukingo rwa SIDA mu rwego rwo gukaza ibikorwa by’ubushakashatsi kuri uru rukingo rwa SIDA.

    JPEG - 238.2 ko
    JPEG - 198.4 ko
    JPEG - 124.5 ko
    JPEG - 67.5 ko
    JPEG - 63.9 ko
    JPEG - 60.5 ko
    JPEG - 162.2 ko
    JPEG - 9.1 ko
    JPEG - 138.8 ko
    JPEG - 131.8 ko
    JPEG - 147.8 ko
    JPEG - 147.4 ko
    JPEG - 73.6 ko
    JPEG - 129.5 ko
    JPEG - 17.2 ko
    JPEG - 212.9 ko

    Jeannette Kagame akunze kurangwa n’urugwiro, ashyigikira uburezi bw’abana anita ku bapfakazi batishoboye

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Ubuzima-n-amateka-ya-Jeannette-Kagame-wizihiza-isabukuru-y-imyaka-58-Amafoto

  • Lt Tindifa, umusirikare w’u Rwanda watorokeye muri Uganda ni muntu ki? #rwanda #RwOT

    Muri Gashyantare uyu mwaka, Umutwe udasanzwe mu Gisirikare cya Uganda wagize uruhare mu kureshya umusirikare w’u Rwanda, Lt. Gerald Tindifa, atorokera muri Uganda; gusa ababanye nawe bavuga ko n’ubundi ari umuntu wari ufite imyitwarire n’indangagaciro bihabanye n’iby’igisirikare cy’u Rwanda.
  • Rubavu: Abanyura ahatemewe batumye insengero zikomeza gufungwa #rwanda #RwOT

    Insengero 18 mu Karere ka Rubavu ni zo byagaragaye ko zuzuje ibisabwa kugira ngo abantu baterane hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, gusa ubuyobozi bw’akarere na zo bwazisabye gukomeza gutegereza harebwa ko imibare y’abarwayi iboneka igabanuka.
  • Rwatubyaye na Yannick basoje icyumweru mu gahinda, Djihad Bizimana arara ku mwanya wa mbere #rwanda #RwOT

    Icyumweru gishize gisize shampiyona y’u Bubligi itangiye maze Djihad Bizimana na Waasland Beveren barara ku mwanya wa mbere, ni mu gihe ibintu bitagenze neza ku makipe ya Yannick Mukunzi na Rwatubyaye Abdul.

    Mu mpera z’icyumweru gishize shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi ibarizwamo Waasland Beveren ya Djihad Bizimana, umwaka w’imikino wa 2020-2021 yari yatangiye.

    Zari intangiriro za shampiyona ku musore w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Waasland Beveren, Djihad Bizimana dore ko ku munsi w’ejo yafashije ikipe ye gutsindira Kortrijk iwayo ibitego 3-1.

    Ni umukino Bizimana Djihad yakinnye iminota 90 yose. Gutsinda uyu mukino bikaba byatumye Bizimana Djihad na Waasland Beveren basoza umunsi wa mbere wa shampiyona bayoboye urutonde n’amanota 3 aho izigamye ibitego 2. Waasland Beveren izagaruka mu kibuga tariki ya 17 Kanama 2020 yakira Standard Liege.

    Djihad Bizimana yatangiye shampiyona we na Waasland Bveren bafata umwanya wa mbere

    Rwatubyaye Abdul na Colorado Springs mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibahiriwe n’impera z’icyumweru, ku munsi w’ejo batsinzwe na El Paso Locomotive 4-2 mu mukino w’umunsi wa 6, gusa iyi kipe yo imaze gukina imikino 5.

    Rwatubyaye Abdul ntabwo yagaragaye kuri uyu mukino ntiyari no muri 18. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 4, New Mexico United ya mbere ifite 10. Bazagaruka mu kibuga tariki ya 15 Kanama 2020 bakira New Mexico United.

    Ntabwo Rwatubyaye yaraye akinnye umukino batsinzwemo

    Yannick Mukunzi na Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden ntabwo bahiriwe, ni nyuma y’uko baraye batsinzwe na IFK Luleå 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10.

    Yannick akaba yari mu kibuga abafasha mu kibuga hagati imikino 90 yose, gusa bakaba baje gutsindwa. Byatumye bajya ku mwanya wa 6 n’amanota 15, Vasalund ya mbere ifite 24. Bazagaruka mu kibuga ku wa 12 Kanama 2020 bakira Team Thoren.

    Yannick wa Sandvikens IF ntibahiriwe n’impera z’icyumweru

    source http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-na-yannick-basoje-icyumweru-mu-gahinda-djihad-bizimana-arara-ku-mwanya-wa-mbere

  • Urutonde rw’Impunzi z’Abarundi zifuza gutaha ziva mu Rwanda ruriho umuntu wapfuye n’abashyizweho batabizi #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko impunzi z’Abarundi zirenga 300 ziri mu Rwanda mu nkambi ya Mahama yasabye gutaha.

    Ibihugu byombi u Rwanda n’u Burundi byatangaje ko biteguye gufasha izi mpunzi gutaha, kuko impunzi gutaha ari uburenganzira bwayo iyo ibona ko icyo yahunze kitagihari.

    Umunyamakuru wa Ijwi ry’Amerika mu Rwanda no mu Burundi avuga ko yakoze iperereza kubari kuri urwo rutonde asanga harimo abashyizweho batabizi ndetse asangamo n’impunzi yapfuye.

    Umwe mubashyizweho atabizi yagize ati “Njyewe nkibona ndi ku rutonde rw’abasabye guhunguka nagize ubwoba ndategurwa ndavuga ngo ibi bintu ko ntigeze mbisaba, ko njyewe n’ibyo nahunze bigihari mu gihugu, nahise negera madamu ndamubaza nti ‘abantu baraje baragushuka bagusaba kubasinyira’ nawe arandahira. Ubwo twaguye mu kantu, ni ibara”.

    Mugenzi we avuga ko bababajwe no kuba impunzi yitwa Minani Jean Pierre wagiraga nomero ya 70 ari ku rutonde rw’abifuza gutaha kandi yarapfuye.

    Agira ati “Twarababaye cyane tubonye umugabo witwa Minani Jean Pierre ufite nomero 70, ari kuri urwo rutonde rw’abantu basaba guhunguka kandi amaze imyaka apfuye. Abantu bose barabizi yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya hano mu nkambi ya Mahama. Kumushyira ku rutonde ni nko gukora mu nkovu umuryango we”.

    Itangazo Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda iherutse gushyira ahagaragara, yashimangiye ihame ry’uko gutahuka ku bushake kw’impunzi ari cyo gisubizo kirambye, bijyanye n’amategeko mpuzamahanga n’ayo u Rwanda rugenderaho.

    Iti “U Rwanda rurashimangira ubushake rufite mu kurengera impunzi ziri ku butaka bwarwo, kandi rwiteguye gufasha ababihisemo, gutaha mu buryo butekanye kandi bubahesha agaciro, ku bufatanye na UNHCR na za guverinoma bireba.”

    Umuvugizi wa UNHCR ishami ry’u Rwanda Elise Villechalane avuga ko biteguye gufasha impunzi ziteguye gutaha bakaziha ubwikorezi transport.

    Nubwo bimeze gutya ariko Leta y’u Burundi ivuga ko hari abantu bakomeye bari kujya mu matwi izi mpunzi bazibuza gutaha nk’uko byatangajwe na Proseper Ntahogwamiye umuvugizi wa Leta y’u Burundi.

    Ntahogwamiye avuga ko mu bari kubuza abarundi gutaha harimo umugore witwa Margarett Barankitse.

    Umuvugizi wa Leta y’u Burundi avuga ko tariki 5 Kanama 2020 Abarundi 5 bari biyanditse ku rutonde rw’abashaka gutaha rwakozwe tariki 26 Nyakanga zandikiye ambasade y’u Burundi mu Rwanda zamagana iterabwoba zishyirwaho na Margarette Barankitse washinze ishyirahamwe Maison Shalom nawe wahungiye mu Rwanda.

    Margarette Barankitse ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko gutaha ku impunzi ari uburenganzira bwayo, gusa we avuga kuri we gutaha hataragera kuko hari ibitarakemuka.

    Ati “Gutaha usebeje igihugu cy’u Rwanda n’ukuntu cyaturwanyeho, simvuze barahemutse kuko batashye, ni uko banditse ibaruwa risebya ko batigeze bafashwa, none wataha bafunguye abantu ibihumbi 9 bafunzwe, bataye muri yombi abicanyi bari mu nzego za Leta. Mubona hari amahoro, umuntu akaryama ntakomyi. Tuzataha ibirometero 30 kugera I Muyinga ni hafi, ikitubuza kugenda ni ukubera ko nta mahoro”.

    Mu Rwanda hari impunzi z’Abarundi ibihumbi 72, abarenga ibihumbi 60 baba mu Nkambi ya Mahama.

    Izi mpunzi zinjiye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 nyuma y’imvururu zikomeye zabaye mu Burundi, zishingiye ku kutavuga rumwe kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza, yatumye abatarabonaga ibintu kimwe n’ubutegetsi bahigwa, benshi bahitamo guhunga igihugu.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/article/Urutonde-rw-Impunzi-z-Abarundi-zifuza-gutaha-ziva-mu-Rwanda-ruriho-umuntu-wapfuye-n-abashyizweho-batabizi

  • Igerageza rigamije gutembereza abantu mu isanzure rikomeje gutanga icyizere #rwanda #RwOT

    Umushinga watangiye ari inzozi wo gutembereza ikiremwamuntu mu isanzure, utangiye kugira isura, nyuma y’uko isuzuma ry’ibyogajuru bizifashishwa mu kugera mu isanzure riri kugenda neza.
  • Amakosa y’imyandikire mu bitabo byigishirizwamo Ikinyarwanda yakuruye impaka #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB), cyanenzwe cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko hongeye kugaragara amakosa y’imyandikire mu bitabo by’Ikinyarwanda bitandukanye.
  • Imishinga minini, guhangana n’amapfa: Injira mu buzima rusange bw’Intara y’Iburasirazuba #rwanda #RwOT

    Ubukungu bw’Intara y’Iburasirazuba, bushingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi, gusa mu bihe bitandukanye bwakunze kugenda bukomwa mu nkokora n’amapfa, kubera izuba ryinshi rikunda kwibasira tumwe mu turere twayo.
  • Intambara y’amagambo hagati ya Diamond na jaguar buriwese avugako ariwe se w’umwana wa hamisa mobeto. #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n’umwe mubagize inteko ishingamategeko muri Kenya jaguar kuwa gatandatu nibwo yashyize kurubuga rwe rwa Instagram ifoto y’umwana wa hamisa mobeto bivugwa ko yamubyaranye na diamond bahoze bakundana.

    Ubwo yashyiraga iyo foto kuri Instagram ye jaguar yifurije uyumwana isabukuru y’amavuko nziza gusa ibyakurikiye byateje ururondogoro mubantu bakoresha Instagram.
    umwana wa mobeto mu ishusho ya jaguar.

    Mu mwaka wa 2019 jaguar yigeze avugako afite umwana muri Tanzania gusa yirinda gutangaza izina rye cyangwa iryanyina yanditse kuri Instagram ye ati “nkunda abatanzaniya cyane kuberako mfiteyo umwana simperuka kujyayo gusa vubaha ndateganya kuhatemberera”
    Ibi abatanzaniya ntibigeze babyishimira habe namba.

    Nyuma ya jaguar intare ya tandaare cyangwa diamond platnumz nawe yahise yifuriza umuhungu we Daylan isabukuru nziza mugihe Hari amakuru atizewe neza yavugaga ko Diamond atariwe se nyakuri w’umwana wa hamisa mobeto gusa ibi Diamond abyamaganira kure avugako umwana aruwe ati “uyu ni umuhungu wange duhuje amaraso ndamukunda cyane pe ibyo bindi Ni amagambo y’abantu.

    Abakurikiranira hafi ibi byamamare byombi bategereje ikizatangazwa na hamisa mobeto nawe utajya aripfana,haribazwa niba azerura akavuga se w’umwana hagati ya Diamond na jaguar.

    Ibi bibaye mu gihe gito nyuma y’inkuru ivugako Diamond platnumz yaba ari kwitegura ubukwe n’umukobwa w’umunyarwandakazi utaratangajwe izina rye.

    The post Intambara y’amagambo hagati ya Diamond na jaguar buriwese avugako ariwe se w’umwana wa hamisa mobeto. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/intambara-yamagambo-hagati-ya-diamond-na-jaguar-buriwese-avugako-ariwe-se-wumwana-wa-hamisa-mobeto/