Author: webrwanda

  • RIB yasobanuye uko Marchal Ujeku yanyanganyije abantu ibibanza bya miliyoni 144 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 19 Kamena 2026, ubwo kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, uru rwego rwashyikirizaga abantu telefone 140 zifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 40 Frw bibiwe hirya no hino mu gihugu.

    Muri iki gikorwa RIB yerekanye abantu batatu bakekwaho ubwo bujura ndetse n’abandi umunani bakuriranyweho ibyaha by’ubwicanyi bakoreye mu Mirenge itandatu yo muri aka karere.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry, yavuze ku bindi byaha bikomeje kwiyongera mu Rwanda birimo ubwambuzi bushukana aho yatanze urugero ku kirego cya Ujekuvuka Emmanuel Marchal akaba nyiri ‘Marchal Real Estate’.

    Yavuze ko kuva bata muri yombi uyu mugabo, bamaze kwakira ibirego bigera muri birindwi by’abantu yanyanganyije ku bijyanye no kugurisha ubutaka mu Karere ka Bugesera.

    Ati ‘Tumaze kwakira ibirego bigera kuri birindwi bya Ujekuvuka, aho aregwa ubutaka bufite agaciro ka miliyoni 144 Frw.’

    Yavuze ko kubera ko uyu mugabo yari afite ikigo gihuza abantu bacuruza n’abagura ibibanza, yabyifashishije akazajya agurisha ibibanza bitari ibye, hagera igihe cyo guhererakanya ibyangombwa ku mutungo, bikarangira atabitanze.

    Dr. Murangira yasabye abantu ko mbere yo kugura ibibanza cyangwa imitungo itimukanwa bakwiriye kuzajya bagira amakenga, bakabanza kumenya niba uwo bagiye kwishyura ari nyir’ubutaka cyangwa ari umukomisoyeneri.

    Ati ‘Ukwiriye kumenya cyangwa gushishoza niba amafaranga uri bwishyure ku butaka ukwiriye kuyaha umukomisiyoneri cyangwa nyir’ubutaka kubera ko hajemo ibibazo hagati yabo niwowe ubihomberamo.’

    Yaburiye abantu bakomeje kwishora mu byaha byo kugurisha imitungo itari iyabo ko bazajya bakurikiranwa n’amategeko.

    Ati ‘Umuntu wese uzihisha muri uwo mutaka w’ubukomisiyoneri akagurisha ikintu kitari icye azakurikiranwa n’amategeko. Ntabwo turwanya ibintu by’ubukomisiyoneri, iyo yakoze ibyo ashinzwe byo guhuza ushaka imari na nyir’imari, nyuma agahabwa umugabane we aho nta kibazo, gusa iyo yatangiye kubyiyitirira, akagurisha ibitari ibye arafatwa.

    Marchal Ujeku yatawe muri yombi ku wa 20 Gicurasi 2026.

    Yatawe muri yombi akurikanyweho ibyaha bitatu birimo ubuhemu, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

    Ni mu gihe uhamijwe icyaha cy’ubuhemu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry, yasobanuye ko hamaze kwakirwa ibirego birindwi bireba Marchal Ujeku

    Marchal Ujeku yari afite sosiyete icuruza ibibanza. RIB isobanura ko ubucuruzi bwe yabukoze mu buryo butanyuze mu mucyo ari nabyo byamuviriyemo gufungwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasobanuye-uko-marchal-ujeku-yanyanganyije-abantu-ibibanza-bya-miliyoni-144

  • Niba umugore wawe yagukubise ntiwihanire – Dr. Murangira – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 19 Kamena 2026, ubwo kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, uru rwego rwashyikirizaga abantu telefone 140 zifite agaciro k’ari hejuru ya miliyoni 40 Frw bibiwe hirya no hino mu gihugu.

    Muri iki gikorwa RIB yerekanye abantu batatu bakekwaho ubwo bujura ndetse n’abandi umunani bakuriranyweho ibyaha by’ubwicanyi bikekwa ko bakoreye mu mirenge itandatu yo muri aka Karere.

    Dr. Murangira yavuze ko abo bantu bikekwa ko bakoze ibyo ibyaha mu ntangiriro za 2026 ndetse ko bikekwa ko babikoze biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo amakimbirane yo mu miryango, imitungo, gufuha hagati y’abashakashanye ndetse n’ubusinzi.

    Yagaragaje ko ubwo burakari bukunze guterwa n’amakimbirane yo mu miryango, ahanini aba amaze igihe hagati y’abashakanye bikarangira umwe yishe mugenzi we.

    Yagaragaje ko impamvu ari abagabo batawe muri yombi kubera ibyaha by’ubwicanyi ari ukubera ko bajya bagirana ibibazo n’abo bashakanye birimo nko gukorerwa ihohoterwa, bakihorera bikaba byavamo kwica uwo bashakanye.

    Yavuze ko hari n’ibindi bishobora gutuma amakimbirane mu miryango yiyongera harimo ko bashobora gupfa imitungo ndetse n’ibindi, gusa avuga ko iyo bagiranye ibibazo bimeze uko, baba bakwiriye kwegera inzego z’umutekano zibishinzwe, zikabafasha.

    Ati ‘Uwahahotewe uwo ari we wese afite uburenganzira bwo kujya gutanga ikirego muri Isange One Stop Center cyangwa Sitasiyo ya RIB imwegereye, abe umugabo cyangwa umugore.’

    Yavuze ko abantu bakwiriye guhindura imyumvire y’uko umugabo wakubiswe n’umugore aba asuzuguritse, ko umugabo wakubiswe n’umugore we ntamusubize aba akoze igikorwa cy’ubugabo.

    Ati ‘Niba umugore wawe yagukubise, ukifata ntiwihanire, ntabwo ari igikorwa cy’ubugwari ahubwo ni igikorwa cy’ubugabo kuko uba wabashije kudakoreshwa n’uburakari. Ntabwo kuba umugabo ari ukwihorera, ahubwo kuba umugabo ni ukumenya uburyo witwaramo mu bihe bigoye, uburakari wari ufite ukabuyobora ntibukuyobore, ikibazo ukabasha kugisohokamo neza.’

    Yibukije abantu ko inzego z’ubutabera mu Rwanda zibereyeho kurenganura uwagiriwe nabi ndetse ko bakirana yombi buri Munyarwanda ubagannye.

    Ati ‘Ntabwo iyo uje gutanga ikirego tureba ngo uri umugabo cyangwa uri umugore.’

    Ingingo ya 107 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abantu kutihorera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/niba-umugore-wawe-yagukubise-ntiwihanire-dr-murangira

  • Ibirayi byatangiye gucuruzwa hakoreshejwe 'Application' yihariye – #rwanda #RwOT

    Ni uburyo bwatangajwe n’ikigo cyitwa Mulika Firms mu mpera z’umwaka ushize.

    Icyo kigo kiri mu byatewe inkunga n’umushinga w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) binyuze mu mushinga wacyo witwa CDAT ugamije guteza imbere ubuhinzi bucuruza.

    Hifashishwa porogaramu ya mudasobwa cyangwa telefoni (application) yitwa Mulika App.

    Umukozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Mulika Firms, Byiringiro Saad yasobanuye ko bashakaga gukemura ikibazo cy’abahinzi bavunika cyane mu guhinga ariko umusaruro ku isoko ukagurwa kuri make kandi gera ku baguzi uhenze.

    Ati ‘Hari abitwa abamamyi baza kurangura ibirayi by’abahinzi kandi babigura ibito bivanze n’ibinini ku mafaranga make. Iyo bageze ku isoko barabivangura bakazamura igiciro cyabyo kandi ibinini bikagura menshi uwabihinze yahawe angana.’

    Usuye iryo nkoranabuhanga, kuri uyu wa 19 Kamena 2026, bagaragazaho ko igiciro cy’ingeri ya mbere y’ibirayi bya Kinigi ikilo kiri kurangura 706 Frw mu gihe ingeri ya kabiri ari 597 Frw ariko hariho n’andi moko ariko muri yose ibyo ni byo bigura menshi.

    Ni mu gije i Kigali hamwe ikilo cya Kinigi kigeze mu 1100 Frw nyamara mu micururize ubundi bavuga ko igiciro cy’igicuruzwa kiba kigomba gufatwaho inyungu itarenze 30% y’ayo cyaranguwe.

    Ikindi ni uko ibirayi bya Kinigi by’ingeri ya mbere bikunze gukoreshwa mu tubari ku isoko bigira amafaranga menshi kandi ba bamamyi baba bakiguze ku giciro kimwe n’ibitoya.

    Byiringiro ati ‘Dufite itsinda rihora ku isoko rireba uko igiciro gihagaze kugira ngo hatagira uhenda abahinzi. Icyo giciro ni cyo birangurwaho noneho abagurira kuri Mulika App bakongeraho amafaranga make ya serivisi zirimo kubibagezaho ariko abarirwa mu 8% arenga ku yo abahinzi babitangiraho.’

    Iryo guriro ryegera abahinga ibirayi bagatangira gukorana noneho bakajya bafata amafoto yabyo n’ibindi bibiranga bigashyirwa muri iyo nkoranabuhanga.

    Umuguzi uyisuye agahitamo kugura hari amakuru make asabwa kuzuza harimo n’uburyo bwo kwishyura noneho agahitamo uburyo ibyo yaguze bimugeraho nko kubimushyirira cyangwa kujya kubifatira ku makusanyirizo abahinzi baba babishyizeho.

    Kuri ayo makusanyirizo haba hari imashini zibivanguramo ingeri enye ku buryo umuguzi ahabwa ibyo yahisemo ariko amafaranga yakirwa n’icyo kigo kikayaha abahinzi.

    Gusa abahinzi cyangwa amakoperative bakorana na bo baba bafite konti kuri iyo nkoranabuhanga ibafasha gukurikirana ibibereho ndetse banayifashisha baka inguzanyo bitewe n’uko bacuruzaho.

    Kugeza ubu, Mulika App imaze gucururizwaho toni 420 zifite agaciro ka miliyoni 232 Frw kandi buri munsi isurwa n’abarenga 1100 barimo abagura n’abagurisha ariko ifite intego yo kuba isoko rigari ricuruza n’ibindi ikava mu turere umunani icuruzamo ubu ikagera ahandi harimo no mu Karere.

    Imaze guha akazi abantu 45 kandi amafaranga arenga miliyoni yahawe na CDAT 101 Frw ni yo yayifashije kubaka iyo nkoranabuhanga neza, ihugura abahinzi barenga 6000 bamwe bahabwa telefoni ngo bisange muri iryo koranabuhanga banahabwa imashini zivangura ibirayi n’iminzani yemewe.

    Mulika Firms gukoresha ikoranabuhanga ryayo byongereye 18% ku nyungu abahinzi babona mu birayi ndetse bifasha abaguzi kuzigama 9% ku giciro baguragaho ibirayi.

    Maniraho Augustin uhinga ibirayi i Musanze yavuze ko kuva yatangira gukorana na Mulika Firms amafaranga akura mu buhinzi yiyongereye ava ku bihumbi 600 Frw ku gihembwe agera kuri bihumbi 800 Frw, abasha kugura inka n’intama anavugurura inzu mu gihe cy’amezi ane gusa.

    Ibi birayi bya Kinigi bishyirwa ku isoko byavanguwe bityo abahinzi ntibahendwe

    Abahinzi bakorana na Milika Firms bashakira amakuru yose mu ikoranabuhanga

    Iyi mashinini ivangura ibirayi bitewe n’ingeri zabyo

    Maniraho Augustin uhinga ibirayi i Musanze yavuze ko kuva yatangira gukorana na Mulika Firms amafaranga akura mu buhinzi yiyongereye

    Umukozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Mulika Firms, Byiringiro Saad yasobanuye ko bashaka gukemura ikibazo cy’abahinzi bavunika cyane mu guhinga ariko umusaruro ku isoko ukagurwa kuri make


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-bwo-guhaha-ibirayi-ku-giciro-gisa-n-icyo-abahinzi-babitangiraho-mu

  • Mu Rwanda hasojwe amahugurwa y'abapolisi bakuru yubatse umusingi muby 'umutekano ku rwego rwa Afurika #rwanda #RwOT

    Mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye i Musanze, hasojwe ku mugaragaro icyiciro cya 14 cy’amasomo agenerwa ba Ofisiye bakuru, aho abapolisi 38 baturutse mu bihugu 10 bya Afurika bahawe impamyabumenyi nyuma y’umwaka wose w’amasomo agamije kubaka ubushobozi mu buyobozi, imiyoborere n’umutekano.

    Aya masomo yatanzwe ku bufatanye bw’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, Kaminuza y’u Rwanda na African Leadership University ,aho abitabiriye bahawe ubumenyi bujyanye n’imiyoborere ya Polisi, ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro ndetse n’amasomo yo ku rwego rwa kaminuza mu bijyanye n’amahoro, umutekano no gukemura amakimbirane.

    Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru rya Polisi, CP Christophe Bizimana, yavuze ko kurangiza aya masomo bidakwiye gufatwa nk’iherezo ry’urugendo ahubwo nk’intangiriro y’inshingano nshya. Yasabye aba bapolisi kuzasubira mu kazi bafite intego yo kuzana impinduka zifatika, gukorera mu mucyo no gukoresha ubumenyi bahawe mu kuzamura serivisi z’umutekano mu bihugu byabo.

    Mu banyeshuri barangije harimo abo mu nzego zitandukanye z’umutekano zo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu birimo Central African Republic, Eswatini, Kenya, Malawi, Namibia, South Sudan, Somalia, The Gambia na Uganda. Mu Rwanda harimo abo muri Polisi y’u Rwanda, RIB, RCS na NISS.

    Muri uwo muhango kandi hanahembwe abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi. Muri bo harimo Rashida Mugawe watsindiye igihembo cy’umushinga cyangwa igitabo cy’indashyikirwa, mu gihe umwanya wa mbere wegukanywe na Fraterne Muhawenimana.

    Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yashimangiye ko isi y’umutekano iri guhinduka ku muvuduko mwinshi bitewe n’ikoranabuhanga n’uburyo ibyaha bigenda bihinduka, asaba aba bayobozi gukomeza kwiyungura ubumenyi no kurushaho gukorera hamwe hagati y’ibihugu.

    Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda rikomeje kwigaragaza nk’ihuriro ry’amahugurwa y’abayobozi mu nzego z’umutekano ku mugabane wa Afurika, aho mu myaka ishize rimaze guhugura amagana y’abapolisi bo mu bihugu byinshi, hagamijwe kubaka urwego rw’umutekano rujyana n’ibibazo by’iki gihe kandi rufite ubushobozi bwo gukorana ku rwego mpuzamahanga.

    Source : https://flash.rw/2026/06/19/mu-rwanda-hasojwe-amahugurwa-yabapolisi-bakuru-yubatse-umusingi-muby-umutekano-ku-rwego-rwa-afurika/

  • Abanyarwanda bitege igabanyuka ry'ibiciro kubera amasezerano ya Amerika na Iran? – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano azamara iminsi 60, mu gihe hazaba hari kuba ibiganiro by’amasezerano ya nyuma yo guhagarika intambara. Mu ngingo z’ingenzi 14 ziyagize harimo guhagarika ibitero ahantu hose impande zombi zarasaga mu Burasirazuba bwo Hagati, kubaha ubusugire n’ubwigenge bwa buri gihugu, gufungura inzira ya Hormuz, gufungura ibyambu bya Iran.

    Iran isabwa kandi kudatunganya intwaro za nucléaire, Amerika nayo yemeye koroshya ibihano no gukomorera amafaranga ya Iran yafatiriwe muri za banki, kwishyura miliyari 300$ zo gusana ibyangijwe n’ibindi.

    Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byahise bisubira ku giciro kingana n’icyo byahozeho mbere y’intambara ya Amerika na Iran. Mu gihe imirwano yari ikaze, akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije kageze no kuri 120$, ariko ubu kasubiye kuri 77,69$. Ibikomoka kuri peteroli byo muri Amerika byo byageze kuri 74,90$ ku kagunguru.

    Hormuz inyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi n’ibicuruzwa byinshi biva mu Burasirazuba bwo hagati cyangwa ibijyanwayo bitangirika vuba.

    Ibiciro byatumbagiye ku isoko mpuzamahanga byatumye no ku isoko ry’u Rwanda bizamuka bwa mbere mu mateka kuko ku wa 5 Kamena 2026, ibiciro bishya byatangajwe byagaragazaga ko litiro ya lisansi igura 2.938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yageze kuri 2.927 Frw bitewe n’impinduka zagaragaye ku isoko mpuzamahanga.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ku wa 6 Kamena yabwiye itangazamakuru ko iyo Leta idashyira nkunganire kuri mazutu, litiro yari kugura 3.581 Frw, bivuze ko nkunganire yashyizweho ari 18,16%.

    Donald Trump yasinye kuri aya masezerano ari mu Bufaransa ubwo yari yitabiriye inama ya G7. Iran na yo yemeje ko Perezida wayo Masoud Pezeshkian yasinye kuri izi nyandiko ku wa 17 Kamena.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 16 Kamena, yavuze ko nubwo amasezerano yasinywa, u Rwanda rugomba kureba niba bizaramba.

    Ati ‘Twabonye amakuru meza ko hari amasezerano y’ibanze ku ntambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati ariko ihame ryacu ni ugutegereza tukabanza tukareba. Kubera ibintu bibiri, icya mbere ni ukubanza kureba niba bishyirwa mu bikorwa kandi bikamara igihe kirekire.’

    Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda bihinduka buri mezi abiri, ndetse haba hari ibyabitswe mu bubiko byakoreshwa mu bihe bigoye.

    Ubwato buvuye ku byambu bya Dubai cyangwa Bandar Abbas bifata iminsi ibarirwa hagati y’itandatu na 12 kugira ngo bugere ku byambu bya Mombasa muri Kenya cyangwa Dar es Salaam. Ku bijya mu Rwanda hiyongeraho urugendo rubivana ku cyambu kugeza byinjiye mu gihugu.

    Ibi bivuze ko hari n’ibicuruzwa byaranguwe ahandi ku giciro gihanitse biri mu nzira bitaragera mu gihugu cyangwa ibyahageze muri ibi bihe by’intambara bikiri mu bubiko.

    Murangwa ati ‘n’iyo ibintu byose byajya ku murongo uyu munsi haba hakiri byinshi byo gukemura. Rero turacyateganya ko tuzakomeza kubona ingaruka z’ikibazo cyabayeho, kugeza igihe tuzabonera neza ibiri kuba ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’ubucuruzi, uko abacuruzi mpuzamahanga bazashobora gukura ibintu byaheze mu kigobe [cya Persique].’

    Amasezerano y’ibanze ya Amerika na Iran ateganya ko ibikorwa byo gutegura ibisasu bya mine byaba biteze mu mazi ya Hormuz n’ibindi byabera urujya n’uruza imbogamizi bizamara nibura iminsi 30. Ni na yo Amerika izakoresha ikura ingabo zayo n’ubwato bw’intambara ku byambu bya Iran yari yarafunze.

    Iyi ngingo ivuga ko muri icyo gihe ubwato butwara ibicuruzwa bugomba kuba bungana n’ubwagendaga mbere y’intambara, bikazashyirwa mu bikorwa ba Leta ya Iran.

    U Rwanda ruhamya ko ibikomoka kuri peteroli rwizigamye bitakozweho kuva intambara yo muri Iran itangiye, ndetse rwiyemeje gukora ibishoboka ngo bitazabura ku isoko, kimwe n’ibindi bicuruzwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko muri Gicurasi 2026, ibiciro ku masoko byiyongereyeho 12,9% ugereranyije na Gicurasi 2025.

    Minisitiri Murangwa yavuze ko impinduka zabaho zaterwa n’uko amasezerano azubahirizwa mu gihe kirekire kizaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bitege-igabanyuka-ry-ibiciro-kubera-amasezerano-ya-amerika-na-iran

  • U Rwanda rwavuze ku bushotoranyi bwa Tshisekedi watutse Abanyarwanda, akigamba intambara – #rwanda #RwOT

    Tshisekedi warebye uyu mukino muri stade, ndetse ikipe ya RDC ikora amateka yo kunganya na Portugal no kubona inota rya mbere mu Gikombe cy’Isi yitabiriye bwa kabiri. Yagiherukagamo mu myaka 52 ishize.

    Kuri Tshisekedi, ntiwari umwanya wo kwishimira amateka Les Léopards yanditse yo gutsinda igitego bwa mbere mu Gikombe cy’Isi, ahubwo yahisemo guhura n’Abanye-Congo baba muri Amerika ababwira ibijyanye na politiki.

    Tshisekedi yavuze ko bijyanye n’uko igihugu cyabo kiri mu ntambara, abakinnyi babo bakoze ibitangaza kuko hari abatekerezaga ko bazagorwa n’abarimo rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu bakomeye ku Isi, ariko ko bagaragaje ko bashobora kwihagararaho.

    Asobanura iby’iyi ntambara, Tshisekedi yavuze ko Leta ya RDC yatahuye abagambanyi bakorana n’ihuriro AFC/M23 rigenzura igice kinini cy’uburasirazuba bw’igihugu, asobanura ko ngo yibwiraga ko baba mu Rwanda gusa ariko ngo yasanze baracengeye n’i Kinshasa.

    Ati ‘Ntimuzemere kugambanira igihugu cyanyu. Abarozi babaho. Twatekerezaga ko baba mu Rwanda gusa ariko baraducengeye.’

    Tshisekedi yavuze ko nyuma y’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko, RDC yabonye umuyobozi mwiza, Laurent-Désiré Kabila ariko ko nyuma abo yise abanzi binjiye mu gihugu cyabo bamukuraho, bishyiriraho uwo yise imbwa, bayitoza ibyo bashaka.

    Uretse kwibasira Joseph Kabila, Tshisekedi yabwiye Abanye-Congo baba muri Amerika mu gihe cya vuba bazisubiza Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu zimaze igihe kirenga umwaka zitagenzura.

    Ati ‘Mfite icyizere ko mu minsi iri imbere, Congo yose izabohorwa. Abavandimwe na bashiki bacu i Goma na Bukavu barishimye, tuzaba turi kumwe. Abanzi baracengeye, kandi uyu munsi twarize, tuhakura isomo. Ubu tugomba kubaka ikintu gikomeye.’

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo abinyijije kuri X yavuze ko Ikipe y’Igihugu ya RDC (Les Léopards) yahaye ibyishimo byinshi Abanyafurika ariko Tshisekedi agahitamo kubidobya atuka Abanyarwanda n’abenegihugu.

    Ati ‘Les Léopards yashimishije Afurika mu mukino wabo wa mbere w’Igikombe cy’Isi. Perezida Tshisekedi yahisemo kudobya ibi bihe atuka Abanyarwanda n’Abanye-Congo, n’ubutaka bwa Amerika, yigamba gukomeza kugaba ibitero mu Burasirazuba bwa RDC. Tshisekedi yifashishije ibikorwa bikomeye by’imikino mu nyungu za politiki iciriritse, ndetse amagambo ye y’ubushotoranyi agaragaza ukutubaha no kutemera amasezerano ya Washington n’intego zayo.’

    Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC ku wa 4 Ukuboza 2025, ateganya ibyo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bikozwe n’ingabo za RDC, byamara gukorwa u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi. Harimo kandi ingingo yo gucyura impunzi.

    Mu bikorwaremezo, byitezwe ko u Rwanda na RDC bizongera imbaraga mu bufatanye mu kubaka urugomero rwa Rusizi III ruzatanga megawatt 206 z’amashanyarazi, rucanire abaturage barenga ibihumbi 300. Biteganyijwe ko ruzuzura mu 2030 rutwaye miliyoni 800$.

    Hari kandi ibijyanye n’amabuye y’agaciro, aho u Rwanda na RDC bizajya mu cyiciro kirenze kuyacukura, biyatunganye kuko ari bwo yagirira inyungu abaturage bo mu karere, kandi ko hazajyaho amategeko ahuriweho ajyanye n’umutekano w’ubucuruzi bwayo.

    Amasezerano ya Washington kandi ateganya ko ibihugu byombi bizifatanya gukura Gaz Méthane muri iki kiyaga, biyitunganyemo ingufu z’amashanyarazi. Icyakora nubwo ayo masezerano yasinywe ku ruhande rwa RDC bisa n’aho yabaye amasigaracyicaro.

    Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko ibihugu byombi bifite amahirwe menshi byabyaza umusaruro, akabifasha kwirinda amakimbirane. Yizera ko habayeho ubufatanye buteganywa mu masezerano ya Washington, akarere kagira amahoro arambye.

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanenze Perezida Tshisekedi utubaha amasezerano ya Washington akigamba kurasa mu Burasirazuba bwa RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwavuze-ku-bushotoranyi-ba-tshisekedi-watutse-abanyarwanda-akigamba

  • Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n'Imurikagurisha/EXPO #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026, ahazwi nka Bishenyi ho mu Murenge wa Runda hatangijwe ku mugaragaro Imurikabikorwa n’Imurikagurisha. Ni igikorwa cy’Akarere ariko gitegurwa ku bufatanye n’ihuriro ry’Abafatanyabikorwa bako mu Iterambere/JADF ndetse na PSF. Mu kurifungura, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yashimiye abaryitabiriye ariko kandi akangurira buri munyakamonyi n’abandi baturage kuryitabira kuko ririmo byinshi buri wese yakenera mu byo akora byose ariko cyane cyane ku bijyanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    Dr Nahayo Sylvere, avuga ko ibyo nk’Ubuyobozi bw’Akarere babonye muri iri murikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO ubwo batemberaga barisura bigaragaza ko ryitabiriwe. Ati’ Ibyo tumaze kubona hano dusura, biragaragaza y’uko abafatanyabikorwa bacu baje ku bwinshi, umubare wariyongereye, ariko urebye n’ibyo bakoze, bakora! bigaragara ko bakoze byinshi kandi byiza’.

    Akomeza avuga ko iyo winjiye ahabera iri murikabikorwa n’Imurikagurisha ukareba ibiribwa biririmo, ukareba ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi bitanga ishusho nziza y’iterambere ry’Akarere.

    Avuga ku kuba nk’Ubuyobozi bibanze cyane ku bikomoka ku buhinzi, yagize ati’ Ubuhinzi nicyo gikorwa dukora gitunze abaturage benshi muri Kamonyi. Ibyo bituma n’abitabira Imurikabikorwa n’Imurikagurisha abahinzi baza ari benshi, ariko kandi birumvikana tuba twifuza ko ibijyanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi bigaragara ahantu nk’aha kugira ngo bidufashe no mu bukangurambaga cyane cyane Urubyiruko kugira ngo bitabire ibijyanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi‘.

    Bamwe mubitabiriye iri Murikabikorwa n’Imurikagurisha aha Bishenyi, bashima ibyazanywemo ariko kandi bakanashima ko ibiciro bihari biri hasi ugereranije no ku isoko hanze.

    Nishimwe Emmanuel Fabrice, waje muri iyi Expo kwihahira, aragira ati’ Njyewe naje kugura ariko uko nabonye iri murikabikorwa n’Imurikagurisha, mu by’ukuri ikintu nabonyemo gikomeye ni uko ibiciro biri hasi, ariko ikindi cya Kabiri harimo ibintu byiza cyane‘.

    Akomeza avuga ko we yahashye Kawunga akanagura ifu y’Igikoma ashyira Umuryango we, ariko kandi ngo yanashimye  igiciro cy’Amateke kuko yasanze ikiro kiri kuri 500 mu gihe hanze ari 1000. Akangurira abaturage bagenzi be by’umwihariko Abanyakamonyi kwitabira iyi Expo bakihahira.

    Iri murikabikorwa n’Imurikagurisha, n’ubwo ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 17 Kamena 2026, ryatangiye ku wa 12 Kamena 2026. Biteganijwe ko nta gihindutse, rizasozwa ku wa 22 Kamena 2026.

    Aha, herekanwaga imashini yuhira imyaka bidasabye amavuta nka Risansi cyangwa Mazutu, ahubwo imbaraga zo kunyonga gusa.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/06/18/kamonyi-expo-abaturage-barakangurirwa-kugera-ahabera-imurikabikorwa-nimurikagurisha-expo/

  • Sinzabatenguha: Minisitiri mushya w'Ibikorwaremezo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yari amaze guhererekanya ububashya na Dr. Jimmy Gasore asimbuye kuri uyu mwanya.

    Ku wa 10 Kamena 2026 ni bwo Perezida Kagame yakoze impinduka muri minisiteri eshatu icyarimwe, zisiga hose hinjijwemo abayobozi bashya barimo na Murwanashyaka wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo.

    Murwanashyaka yashimye Perezida Kagame yagereranyije n’umutoza w’ikipe, kuba yaramutoranyije ngo ayobore iyi minisiteri ifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, agaragaza ko na we atazamutenguha.

    Ati ‘Ndashimira umutoza wangize kapiteni w’iri tsinda…. umutoza ushyira abakinnyi mu mwanya. Ndamushimira ko yatekereje ko naba umuyobozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo. Minisiteri ifite ubuzima bw’igihugu ifite uruhare rukomeye cyane.’

    Murwanashyaka yavuze ko nk’uko kapiteni atari kamara ko ari we uba uzi gukina kurusha abandi ahubwo ari ushobora guhuza bagenzi bakagera ku ntsinzi, na we azakora uko ashoboye kose ngo bagere ku musaruro witezwe, asaba abo asanze kumufasha.

    Ati ‘Bakinnyi beza muzanyemerere mbe kapiteni mwiza. Nanjye nzabemerera mube abakinnyi beza. Icyo bivuze muri rusange reka dukorane.’

    Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’lbikorwaremezo, kuva mu 2025 yari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ubwubatsi yashinze cyitwa Preferred Contractors Ltd. Mbere yo kukijyamo kuva mu 2024-2025 yabaye Umuyobozi Mukuru wa Ultimate Developers Ltd izwi cyane mu bikorwa byo kubaka inyubako zo guturamo.

    Murwanashyaka kandi yakoreye ibigo bitandukanye birimo Real Contractors Ltd na ROKO Constructions Ltd.

    Yakoze kandi muri Cimerwa PPC, GASABO 3D DESIGN LTD no muri Century Engineering Contractors kandi hose agenda agaragaza ubumenyi buhambaye mu gucunga imishinga ikomeye.

    Yavuze ko nubwo yakunze gukorera mu bigo by’abikorera cyane, bikaba ari ubwa mbere yinjiye muri Guverinoma, ariko yiga vuba ndetse atazatenguha Abanyarwanda.

    Ati ‘Niga vuba. Ntabwo nzabatenguha. Icyo ndagifite ndabizi ko mundushya byinshi ndabizi ko ngiye kubigiraho. Ni byo navugaga kapiteni ntabwo bivuze ko ari we urusha abakinnyi gukina ahubwo bivuze ko bamutoranyije kugira ngo [ahuze] umutoza uri hanze n’abakinnyi bari mu kibuga, akore akazi ke neza ikipe itsinde.’

    Kuko ikipe itsinzwe umusaruro mubi utazirwa ikipe yose, Murwanashyaka yasabye abakozi gutahiriza umugozi umwe bagafatanya kugera ku musaruro wifuzwa.

    Minisiteri y’Ibikorwaremezo iri muri nke mu Rwanda zahawe abanyamabanga ba Leta babiri.

    Barimo Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu, REG na Col Bizimungu Claudien wahoze ari Umuyobozi Wungirije Engineer Command [urwego rushinzwe ibikorwaremezo mu ngabo z’u Rwanda].

    Minisitiri Murwanashyaka ati ‘Murumva ingufu n’intambwe ubuyobozi bushaka ko tugenderaho. Iyo bajya gushyiraho undi munyamabanga wa Leta mushya muba mwumva icyo bishatse kuvuga. Mwakoraga neza ariko mureke turusheho. Ntabwo abaminisitiri ari bo bagiye kubikora ahubwo ni twe twese dufatanyije.’

    Murwanashyaka ni inzobere mu bijyanye n’ubwubatsi (Professional Civil Engineer). Afite uburambe burenga imyaka 15 mu rwego rw’ubwubatsi n’imishinga y’iterambere ndetse akaba n’umunyamuryango w’Urwego Mpuzamahanga rw’Abakemurampaka (Chartered Institute of Arbitrators).

    Yize ibijyanye n’Ubwubatsi muri Kaminuza aho yarangije amasomo afite amanota ya mbere (First Class) muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Yize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Oklahoma Christian University.

    Ahawe minisiteri ifatwa nk’umutima w’iterambere ry’igihugu, kuko iterambere ry’ibikorwaremezo ari ryo rizafasha u Rwanda kuzaba igihugu gifite ubukungu buringaniye bitarenze mu 2035.

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo mushya, Murwanashyaka Damien ari kumwe na Perezida Kagame nyuma yo kurahira

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo mushya, Murwanashyaka Damien, yavuze ko atazatenguha Abanyarwanda

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo mushya, Murwanashyaka Damien (iburyo) yahererekanyije ububasha na Dr. Jimmy Gasore asimbuye

    Abayobozi bashya ba Minisiteri y’Ibikorwaremezo bari kumwe n’abo basimbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingamba-murwanashyaka-yinjiranye-muri-minisiteri-y-ibikorwaremezo

  • Nzakora ibishoboka mpaboneke – Apostle Mignone ku gitaramo cya Ambassadors #rwanda #RwOT

    Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’uwashinze Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera, yatangaje ko azakora ibishoboka akitabira igitaramo gikomeye cya Ambassadors of Christ Choir cyo kwizihiza imyaka 30 bamaze bakora umurimo w’Imana.

    Iki gitaramo kizaba ku wa 30 Kanama 2026 muri Kigali Arena.

    Yabigarutseho mugoroba wihariye wo gusangira n’abaramyi n’abakozi b’Imana uzwi nka Worshippers Dinner, wabaye ku wa 11 Kamena 2026 muri Kigali Marriott Hotel, mu giterane ngarukamwaka cya 7 Days of Worship 2026 [Iminsi irindwi yo kuramya Imana].

    Ubwo yaganirizaga abari bitabiriye, Apostle Mignonne Kabera yavuze ko akunda byimazeyo Sarah Sanyu Uwera wo muri iyi Chorale.

    Ati “Ntabwo nava hano ntabikubwiye…turagukunda cyane.”

    Yakomeje avuga ko iki gitaramo cya Ambassadors of Christ Choir yo mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi na we azakora ibishoboka akacyitabira.

    Yagize ati: “Mbatumiye mu gitaramo cya Ambassadors of Christ Choir kizaba tariki ya 30 Kanama 2026. Nziyeranja [nzakora ibishoboka byose mpaboneke]. Ndashima Imana ko Représentant wanyu ari inshuti yanjye. Nzaza, turabakunda cyane.”

    Amatike akaba yaramaze kugera ku isoko aho ari mu byiciro bitandukanye: Upper Zone ni 10,000 Frw ku bazayagura ku munsi w’igitaramo, ariko abayagura mbere yacyo bari kuyabona ku 5,000 Frw. Lower Zone ni 15,000 Frw, ariko mbere y’igitaramo ari kugura 10,000 Frw.

    Amatike yo mu gice cya Ground Floor ari kugura 20,000 Frw; ayo muri CIP ni 30,000 Frw; ayo muri Premium ni 25,000 Frw, naho ayo muri Platinum Zone ni 50,000 Frw.

    Ku bashaka kugura amatike hakiri kare, ashobora kuboneka kuri www.ticqet.rw cyangwa bakifashisha kode *513*1*1#.

    Apostle Mignonne Kabera yavuze ko azitabira igitaramo cya Ambassadors

    Source : http://isimbi.rw/nzakora-ibishoboka-mpaboneke-apostle-mignone-ku-gitaramo-cya-ambassadors.html

  • Ubukwe bwahumuye! Prophet Vincent Mackay na Kate Clinton Ndikumagenge bagiye gushyingiranwa #rwanda #RwOT

    Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Prophet Vincent Mackay ukorera ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arushinge n’Umunyarwandakazi Kate Clinton Ndikumagenge.

    Nyuma y’igihe bamaze bari mu rukundo, Prophet Vincent Mackay na Kate Clinton Ndikumagenge, bazarushinga ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Kamena 2026.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko kuri Instagram, Clinton Ndikumagenge, yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe n’umukunzi we, bari mu byishimo.

    Aya mashusho yafatiwe mu Majyaruguru y’u Rwanda yayaherekesheje amagambo agira ati ‘Ku wa Gatandatu hatinze kugera.’

    Ubukwe bwa Prophet Vincent Mackay na Kate Clinton Ndikumagenge, buzabera muri Camp Kigali.

    Ni ibirori byahawe umwihariko kuko mu kurimbisha aho bizabera hifashishijwe Umunya-Uganda Icandy, umuhanga mu gukora decoration uzwi cyane mu Karere na Afurika muri rusange.

    Prophet Vincent Mackay amaze igihe ari mu rukundo na Ndikumagenge kuko yamwambikiye impeta y’urukundo mu Kirwa cya Santorini mu Bugiriki mu 2022.
    Kate Clinton Ndikumagenge yamenyekanye binyuze mu nyigisho anyuza kuri Instagram, aho yigisha ubutumwa bwiza abinyujije mu cyo yise ‘Preeminent Touch’.

    Umukunzi we, Prophet Vincent, ni we washinze akaba anayobora Umuryango w’Ivugabutumwa witwa ‘Prayer Warriors Global’. Umaze imyaka itandatu aho ukorera muri Leta zitandukanye muri Amerika, Afurika, u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru.

    Abinyujije muri uyu Muryango, Prophet Vincent Mackay ategura ibiterane bigari mu bice bitandukanye by’Isi. Nko mu mpeshyi ya 2023, yahurije abagera kuri 500 mu cyo yise ‘Purpose Conference’ cyabereye i Dallas muri Texas.

    Prophet Vincent Mackay na Kate Clinton Ndikumagenge bagiye gushyingirwa

    Source : http://isimbi.rw/ubukwe-bwahumuye-prophet-vincent-mackay-na-kate-clinton-ndikumagenge-bagiye.html