Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari cya Cyugaro mu Murenge wa Ntarama wo mu Karere ka Bugesera.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko abo bana bari bari gukina umupira w'amaguru na bagenzi babo ahantu hari umurima.
Uwo mwana w'imyaka 16 ngo ikipe ye yaje kuva mu kibuga we ashaka gusubiramo bagenzi be baramwangira ariko akomeza gushwana na bo.
Ati 'Uwo musore w'imyaka 18 rero baje gushwana cyane, umupira urangiye bakomeza gushotorana hanze y'ikibuga kugeza aho barwanye. Uwo musore w'imyaka 16 yari afite inkoni ayikubita mugenzi we mu musaya ahita atangira kuvirirana. Bakomeje kwiruka barwana bagera ahantu hari abaturage barabakiza.''
SSP Twizeyimana yavuze ko kuri ubu uwo musore afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ibi byabereye mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Shyembe ho mu Mudugudu wa Karangi mu masaa kumi y'urukerera rwo ku wa 28 Kanama 2026.
Bafashwe nyuma yo kwitikira ijoro bakajya gutaburura iyi nka nyamara ubuyobozi bubuza abaturage kurya amatungo yishwe n'uburwayi mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye IGIHE ko aba bose bafashwe kugira ngo bigishwe.
Ati 'Ni inka yari isanzwe irwaye, iza gupfa, iratabwa byemejwe na veterineri, nyuma abaturage bitwikira ijoro barayitaburura. Uko ari barindwi bafashwe ubu bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango, aho bari gukurikiranwa, bakanigishwa bakanagirwa inama.'
Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo, ivuga ko ibikorwa byo kurwanya no kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bizwi cyane ku izina ry''IBYUMA'ndetse n'ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, bidakoranywe Umwimerere byagize uruhare runini mu kugabanya ibyaha ndetse n'imyitwarire ibangamira umutekano w'abaturage n'ibyabo mu Ntara y'Amajyepfo.
Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bugamije kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bukomeje gukorerwa mu bice bitandukanye by'Intara y'Amajyepfo, mu turere uko ari 8 tugize iyi Ntara, aho inzego zishinzwe umutekano zisaba abafite ibi binyobwa kubigaragaza kugira ngo bimenwe.
Abayobozi baganira n'abaturage.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, ubwo yari mu karere ka Gisagara yavuze ko kuva hatangira ibikorwa byo kurwanya ibi binyobwa, hari umusaruro ugaragara mu bijyanye n'umutekano.
Ati' Kuva twatangira ibi bikorwa byo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitanakoranye n'umwimerere, nka Polisi ndetse n'izindi nzego umusaruro turi kuwubona mu buryo bugaragara kuko ibyaha byaragabanutse ugereranyije na mbere'.
CIP Kamanzi, avuga ko by'umwihariko mu Ntara y'Amajyepfo, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyagabanutseho hafi 50%, ndetse n'ibindi byaha birimo amakimbirane yo mu miryango n'ubujura bikaba byaragabanutse.
Ati' Mu Ntara y'Amajyepfo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyagabanutseho 50 ku ijana(50%). Iki cyaha ndetse n'ibindi byaha birimo amakimbirane yo mu miryango, ubujura n'ibindi, abenshi babikoraga babiterwa n'ibyuma ndetse n'ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge'.
Uyu muvugizi, avuga ko ubukangurambaga bugamije gukomeza guca burundu ibi binyobwa. Asaba ababifite kubishyikiriza inzego bireba. Ati' Turi mu bukangurambaga bugamije kurandura burundu ibi binyobwa ndetse no kubwira abakibibitse cyangwa barabihishe ko inzego zitazabihanganira. Basabwa kubigaragaza bikamenwa'.
Bamwe mu baturage bavuga ko bishimira ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko babona ko byagize impinduka ku buzima bw'abaturage no mu miryango.
Nzabandora Vincent, umwe mu bashinzwe gukurikirana irondo ry'umwuga mu Karere ka Gisagara, avuga ko mbere wasangaga bamwe mu bashinzwe irondo banywa ibi binyobwa, bikabangamira inshingano zabo, ariko ubu ibintu byarahindutse .
Ukwimanishaka David, umusuderi wo mu Karere ka Gisagara, avuga ko kunywa 'IBYUMA' n'izindi nzoga byamubangamiraga mu kazi, ariko ubu akaba yarabiretse. Ati' Wasangaga njye na bagenzi banjye tunywa ibyuma ndetse n'izindi nzoga bikatwicira akazi, ariko ubu tumeze neza nta kibazo, dukora akazi. Turashimira Polisi n'izindi nzego baciye ibi binyobwa'.
Ishimwe Samuel, utuye mu Murenge wa Ndora, mu karere ka Gisagara avuga ko mbere yo kureka ibi binyobwa yakunze kurangwa n'urugomo ndetse akagirana ibibazo n'amategeko bitewe n'ibyaha yakoraga nyuma yo kunywa.
Ati' Nakoreshaga izi nzoga z'ibyuma ndetse n'izindi nzoga nkarangwa n'urugomo mu gihe nabinyweye. Nahoraga mfungwa bitewe n'ibyaha nabaga nakoze bitandukanye byaterwaga no kunywa ibyuma, ariko ubu aho ntakibinywa numva meze neza kandi nta byaha ngikora kuko mba mfite ubwenge buzima. Ndashimira Polisi n'izindi nzego ku guca ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge'.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, avuga ko akarere ke kishimira umusaruro wavuye mu bikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko byari bifitanye isano n'imibereho mibi ndetse n'amakimbirane mu baturage.
Ati' Akarere ka Gisagara, twishimira umusaruro waturutse mu kurwanya izi nzoga zitujuje ubuziranenge, dore ko wasangaga abazinywaga babayeho nabi ndetse banabanye nabi n'abagenzi babo, bikagira uruhare mu guhungabanya umutekano'.
Akomeza ati' Ubona ko bimeze neza muri rusange. Turashimira Polisi n'izindi nzego dufatanya mu guhangana n'ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge'.
Mu bukangurambaga bwa Polisi bugira buti 'HEHE N'ICYUMA' Inzego z'umutekano zigaragaza ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari imwe mu nzira zo gukumira ibyaha, mu gihe abaturage basabwa gukomeza gutanga amakuru ku babika, abakora cyangwa abakwirakwiza ibi binyobwa. Théogène Munyaneza
Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Uwankusi Nkusi Linda wamamaye nka Lynda Priya yifurije umugabo we Irenge Christian isabukuru nziza amwibutsa ko amukunda kandi Imana yakoze kumuzana mu buzima bwe.
Buri tariki ya 28 Kanama 2026, Irenge Christian yizihiza isabukuru y’amavuko.
Kuri iyi nshuro bwo birihariye kuko ari ubwa mbere agiye kuyizihiza atari ingaragu ahubwo yubatse.
Umugore we Lynda akaba yamuteye imitoma myinshi amwifuriza ubuzima buzira umuze no kuramba.
Ati “Mana, warakoze ku bw’impano y’agatangaza y’ubuzima bw’umugabo wanjye kandi warakoze kumuzana mu Isi yanjye. Mu gihe yizihiza undi mwaka ndagusabye umuzengurutse ubuntu bwawe, uburinzi n’amahoro.”
“Muhe imbara mu kazi ke ka buri munsi, ubushishozi kuri buri cyemezo afata, amahoro akomeze azamuke mu mutima we. Umwibutse uburyo umwishimiye ndetse n’umuryango we, umuhe umugisha inzira n’ubuzima buzira umuze no kuramba.”
Tariki ya 8 Gashyantare 2026 nibwo Uwankusi Nkusi Linda yakoze ubukwe na Irenge Christian ni nyuma y’uko tariki ya 18 Ukuboza 2025 basezeranye imbere y’amategeko.
Lynda Priya yatomagije umugabo we Irenge Christian
Nyuma yo guhusha penaliti benshi bafashe nk’imbarutso yo gusezererwa kwa Rayon Sports itageze ku mukino wa nyuma wa Super Cup, Nshuti Didier yasabye imbabazi.
Uyu mukino wa 1/2 wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 ubera kuri Kigali Pele Stadium, warangiye Police FC na Rayon Sports banganya ubusa ku busa.
Bahise bitabaza penaliti maze Police FC ikomeza kuri penaliti 4-2. Police FC yahushije penaliti imwe ya Manishimwe Djabel wateye iya mbere ni mu gihe Rayon Sports, Nshuti Didier yateye iya mbere yayihushije na Kameni Junior na we arayihusha.
Nshuti Didier wateye iya mbere akayihusha yasabye imbabazi avuga ko umupira ari ukwiga na we rero hari isomo yakuyemo.
Ati “Byose ndabyemera ninjye wabikoze.Ndasaba imbabazi abakinnyi bagenzi banjye na buri mufana wese watwizereyemo. Umupira w’amaguru ni ukwiga, gukura no kugaruka ukomeye. Mwakoze ku bwo kudushyigikira no mu bihe bikomeye. Urugendo rurakomeje kandi dukomeze turwane.”
Nyuma yo gusezererwa, benshi bagiye bagaruka ku mahitamo ya Haringingo Francis yo guha Nshuti Didier penaliti ya mbere ndetse banagenda bahamya ko ari yo mbarutso yo gusezererwa kwa Rayon Sports ntigere ku mukino wa nyuma.
REG yavuze ko uyu mushinga ukomeje kugenda neza, aho imirimo yihutishwa hagamijwe kugira ngo uru rugomero rutangire gutanga umusaruro mu gihe cyateganyijwe.
Nyabarongo II ni umwe mu mishinga minini y'ingufu u Rwanda rwagize, aho ruzatanga megawati 43,5 MW z'amashanyarazi nirumara kuzura.
Uru rugomero ruzaba ari rwo rwa mbere mu Rwanda ruzaba rwubatswe mu buryo bw'ikidendezi (dam), aho amazi yateganyirijwe ahantu hanini kugira ngo ajye yifashishwa mu gutanga amashanyarazi.
Rwitezweho kugira uruhare mu kongera ingufu z'amashanyarazi igihugu gifite, bityo rufashe mu gukomeza gahunda yo kwagura ibikorwa by'iterambere bishingiye ku ngufu zihagije kandi zizewe.
Amazi yo kuri uru rugomero azagira uruhare mu iterambere ry'uturere dutanu: Kamonyi, Muhanga, Gakenke, Nyabihu na Ngororero, aho azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by'iterambere.
Uretse gutanga amashanyarazi, biteganyijwe ko aya mazi azajya yifashishwa mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi uhuza Intara y'Amajyaruguru n'Umujyi wa Kigali kuko hazirema ikiyaga gifite uburebure bwa kilometero 68.
Aba bahinzi barimo abakodesha ubutaka bavuga ko kubona inyongeramusaruro bisaba kuba ufite nimero y'icyangombwa cy'ubutaka, bagasaba inzego bireba kubafasha kubona umuti urambye w'iki kibazo.
Kuradusenge Pascal utuye mu Mudugudu wa Kiyovu, Akagari ka Nyabitekeri mu Murenge wa Tabagwe, yagize ati “Kugira ngo uzabone ifumbire, bisaba kujya gushaka uwagukodesheje ubutaka, akajyana icyangombwa akibaruza bakamuha ifumbire, kandi twese ntabwo ari ko bidushobokera kuko hari ugukodesha ubutaka atari hafi. Byaba byiza umuntu wese wakodesheje ubutaka habayeho uburyo bwo kumufasha kubona ifumbire.”
Uyu muturage yavuze ko muri iki gihe bari kwitegura ihinga, umuhinzi ufite amafaranga yakabaye ajya ku mucuruzi akamuha ifmbire hakiri kare, kuko ari ngombwa kwitegura kugira ngo hazaboneke umusaruro mwiza.
Mukeshimana Joyeuse ukorera ubuhinzi mu Kagari ka Nyabitekeri mu Murenge wa Tabagwe ati “Ifumbire y'imvaruganda kuyibona ku muntu udafite icyangombwa cy'ubutaka biragoye cyane, kandi bituma umuntu ahinga impitagihe, ku muntu ukodesha ubutaka. Hagakozwe ubuvugizi buri muhinzi akoroherezwa kubona ifumbire kandi ku gihe.”
Mu Karere ka Nyagatare haracyagaragara ubutaka butabaruye kandi bukorerwaho ubuhinzi. Abaturage bahamya ko ari ikibazo badahwema kugaragaza ariko kidashakirwa igisubizo kirambye.
Hafashimana Emmanuel wo mu Mudugudu wa Kangoma mu Kagari ka Nyabitekeri yagize ati “Hari igihe uba uhinga ubutaka butari bwabona icyangombwa cy'ubutaka bikagorana. Ubwo rero bibaye byiza, umuturage wese yabona ifumbire agahingira ku gihe kuko
ifumbire iragoye kuyibona nta cyangombwa.”
Ati “Kuba nta cyangombwa kandi ukeneye ifumbire bituma uhendwa kuko ushaka undi ufite ifumbire akayikugurisha ku giciro yishakiye kandi hari ibiciro biba byarashyizweho, niba ikiro ari 900 ukaba wakigura 1200. Bityo rero ababishinzwe bakwiye kubyoroshya kuko iyo udakoresheje ifumbire, urahomba.”
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, avuga ko akenshi ikibitera ari ukutizerana hagati y'ababa baragiranye amasezerano y'ubukode bw'ubutaka, nyamara bitagakwiye.
Yagize ati “Ikibitera ahanini ni imyumvire mu baturage, nyir'ubutaka agatinya guha icyangombwa uwakodesheje akeka ko wenda ashobora kubugurisha, rero kuko nta muturage ushobora guhabwa ifumbire atagaragaje ubuso agiye guhinga, abafite ubutaka tubakangurira gufasha abaturage kubona inimero y'icyangombwa cy'ubutaka kugira ngo babashe kubona ifumbire.”
Ku kibazo cy'abaturage badafite icyangombwa cy'ubutaka bwabo, Meya Kakooza avuga ko abaturage bakwiye kwandikisha ubutaka bwabo kuko iyi serivisi isigaye itangirwa ku murenge.
Yagize ati “Abaturage bakwiye kwandikisha ubutaka kuko iyo serivisi ku murenge iratangwa no ku karere ziratangwa kandi serivisi yo gushaka icyangombwa nta cyumweru bisaba. Bakwegera ubuyobozi bw'umurenge bakandikisha ubutaka, akarere kakabaha ibyangombwa kuko akarere kahawe ububasha, ntabwo bikijya hejuru ngo bibe byatinda.”
Mu gihembwe cy'igihinga 2027A, mu Karere ka Nyagatare hateganyijwe guhingwa ibigori ku buso bwa hegitari zirenga ibihumbi 29, ibishyimbo kuri hegitari zirenga ibihumbi 14, umuceri kuri hegitari zirenga ibihumbi 2. Hazanahingwa soya, ibirayi, imyumbati, ibijumba n'imboga.
Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare basaba koroherezwa kubona ifumbire mvaruganda
Ibi byabereye mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Garuka, Umudugudu wa Gapfuro mu masaha ashyira Saa Tatu z'Ijoro zo ku wa 26 Kanama 2026.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muhungu wa Munyamashuri witwa Irakoze Félix w'imyaka 22 akunze gukekwaho ibikorwa by'ubujura bikomeye, nko gupfumura inzu no gukomeretsa, ndetse mu minsi ishize yatorotse ubutabera akoresheje amazina y'undi muntu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musanze, Twizerimana Clement mu kiganiro na IGIHE yahamije aya makuru.
Ati 'Amakuru y'iraswa rya Munyamashuri tukiyamenya twahise tuhagera. Ndetse umuhungu we washakishwaga kugeza ubu ntarafatwa.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko uyu mugabo yarashwe nyuma yo gushaka gutema umupolisi wari mu kazi.
Ati “Ubwo inzego zari zije gufata uyu Felix Irakoze umubyeyi we yasohokanye umupanga agamije kurwanya inzego z'umutekano ndetse yitotomba avuga ko nta wakwinjira mu rugo rwe.”
Yakomeje ati 'Polisi yamwibwiye ariko ntiyumva akomeza kuyisagararira, irasa mu kirere ntiyumva, akomeza gusatira umupolisi ashaka kumutema araraswa arapfa.'
Umurambo wa Munyamashuri wajyanwe ku Bitaro bya Ruhengeri.
Kuri uyu wa gatanu; Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 7,188 barimo gukorwaho iperereza ku gukopera ibizamini bya Leta bisoza amashuri.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, mu kiganiro kihariye yagiranye na RBA aho yavuze ko hari ibimenyetso byatumye hakekwa ko bamwe mu banyeshuri batakoze ibizamini ku bwabo, ahubwo bakaba barakoresheje uburyo bwo gukopera.
Mu bimenyetso byagaragaye harimo kuba abanyeshuri bari mu byumba bimwe by'ibizamini baragiye basubiza ibibazo bimwe mu buryo busa cyane, ku buryo byateye amakenga ku buryo ibyo bisubizo byabonetse.
Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, yavuze ko uburyo abanyeshuri bicazwamo mu byumba by'ibizamini bugamije gukumira gukopera, kuko abana baturuka mu bigo bitandukanye bashyirwa hamwe.
Icyakora, yavuze ko hari aho byagaragaye ko nubwo abanyeshuri bari baturutse mu bigo bitandukanye, basubije ibibazo bimwe mu buryo bumwe.
Ati: 'Ibi bigaragaza ko harimo ukuboko kw'abarenze abana.'
Ibi bivuze ko NESA idakomeje kureba gusa ku banyeshuri bakekwaho gukopera, ahubwo iri no gukurikirana niba hari abandi bantu baba baragize uruhare mu gutuma ibyo bikorwa bishoboka.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko umunyeshuri uzagaragara ko yakopeye mu kizamini runaka azahanishwa zero muri icyo kizamini.
Nubwo hari ibyumba by'ibizamini byagaragayemo abanyeshuri benshi bakekwaho gukopera, Minisitiri yavuze ko kugeza ubu nta site y'ibizami yagaragaye ko yaba yarakorewemo ibikorwa byo gukopera ku rwego rw'ikigo cyose.
Iperereza kandi rishobora kugera ku barezi cyangwa abandi bantu bashinzwe uburezi, mu gihe hagaragaye ibimenyetso by'uko bagize uruhare mu gufasha abanyeshuri gukopera.
Benshi batunguwe no kubona Kate Bashabe ava mu gitaramo cy’iseka rusange (Gen-Z Comedy) nyuma y’iminota 20 gusa yari ahamaze kandi agenda yarakaye cyane.
Kate Bashabe akaba yari umutumirwa wihariye muri iki gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2026.
Uyu munyamideli akaba na rwiyemezamirimo akaba yari gutanga ikiganiro ndetse akanatanga ibikoresho by’ishuri bya Rahura mu rwego rwo gusezera abanyeshuri bari mu biruhuko.
Ubwo yari ageze muri Camp Kigali, Kate Bashabe yakiranywe urugwiro rwinshi, bamwifotorezaho ndetse na we aricara akurikirana urwenya nk’abandi mu gihe yari ategereje umwanya we ngo aze kubaganiriza.
Ntabwo byatinze kuko iminota 20 yonyine yari ihagije ngo ahite asohoka kandi ubona asohotse yihuta nta muntu ashaka kuvugisha ubona mu maso ye yarakaye.
Nta muntu yigeze abwira ikibiteye ariko benshi bahise babihuza n’urwenya bari barimo kumuteraho aho ashobora kuba yabifashe nko kumumenyera bagakabya. Bivugwa kimwe mu byamubabaje ari ukuntu basaga n’abinjira mu buzima bwe bwite nk’aho ashobora kuba atsihimiye urwenya rwatewe ku mubano we n’imbwa ze n’ibindi.
Gusa Fally Merci utegura iki gitaramo yabwiye Igihe ko ntaho bihuriye ahubwo Kate Bashabe yagize indi gahunda yihutirwa bituma ahita agenda adatanze ibikoresho nk’uko byari kuri gahunda ko ari we wari kubyitangira naho ngo nta kiganiro yari gutanga.