Author: webrwanda
-
Rond point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati n’iya KBC ziri kurimbishwa mu isura nshya #rwanda #RwOT
Umujyi wa Kigali uri kuvugurura amasangano y’imihanda [Rond-points] arimo iryo mu mujyi rwagati n’irya KBC (Kigali Business Center) aho ari kurimbishwa mu isura nshya idasanzwe. -
Burundi: Leta ya evariste ndayishimiye irifuza ko impunzi ziva mu Rwanda byakorwa nkuko muri Tanzania bikorwa. #rwanda #RwOT
Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimire yakiriye abatahutse bava mu Rwanda ashimangira ko Uburundi nk’igihugu ari ubw’Abanyaburundi bose aho bari hose.
Ku rubuga rwe rwa Twitter Perezida Ndayishimy yanditse:

Ati: “Twishimiye abavandimwe bacu batashye bava mu buhungiro muri Mahama. Nibyishimo byinshi kumiryango yabo no muburundi. Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kubatera inkunga mu byiciro byose mu gutaha kwabo. Turashishikariza abandi bashaka gusubira murugo, u Burundi ni ubwacu. Murakaza neza mu rugo! ” –

Mu ijambo rye, Minisitiri Gervais Ndirakobuca yagize ati: “Guverinoma y’Uburundi yiteguye gukorana na UNHCR mu guha ikaze abashaka gutaha”. Minisitiri w’ubuzima Thaddée Ndikumana yabibukije ko serivisi yo kubyara no kwita ku buzima ku bana bari munsi y’imyaka 5 ari ubuntu.Umuvugizi wa Polisi y’igihugu cy’Uburundi, Peter Nkurikiriye, yatangarije itangazamakuru ko u Burundi bwifuza gutangira kwakira impunzi ziva mu Rwanda kabiri mu cyumweru, nk’uko ari ku mpunzi zituruka muri Tanzaniya
The post Burundi: Leta ya evariste ndayishimiye irifuza ko impunzi ziva mu Rwanda byakorwa nkuko muri Tanzania bikorwa. appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Rutahizamu w’Amavubi, Jacques Tuyisenge yarezwe muri FERWAFA #rwanda #RwOT

Nyuma y’imyaka 6, Niyibishaka Abraham yandikiye FERWAFA ayisaba kumurenganura umwana we Ananias Munyemana akabona ubutabera kubera gukubitwa n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jacques Tuyisenge.
Ni igikorwa cyabaye tariki 20 Mutarama 2020 kuri Stade Mumena ku mukino wari wahuje Police FC ari yo Jacques Tuyisenge yakiniraga na Esperance FC, ni umukino Police FC itsinze 2-1.
Nyuma y’uyu mukino uyu rutahizamu wakiniraga Police FC icyo gihe, yaje kugenda asanga aho uyu mwana witwa Ananias wari mu batoraguraga imipira ku kibuga kuri uwo mukino(ball boys), aramukubita amuziza ko ngo yatinzaga umukino, umwana byaje kumuviramo uburwayi.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa uyu mubyeyi yandikiye FERWAFA na yo ikayakira ku munsi w’ejo hashize tariki ya 27 Kanama, Niyibishaka Abraham yasabye FERWAFA kumukurikiranira ikirego yatanze muri FERWAFA 2014 ku ngoma ya Nzamwita Vincent De Gaulle asaba ko uyu mukinnyi amuvuriza umwana ariko ntibikorwe.

Ubwo Jacques Tuyisene yakubitaga uyu mwanaMuri iyi baruwa agaragaza ko ubwo yatangaga ikirego aho kugiikurikirana uwari perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle yahise Afande Mayira Jean De Dieu wari umunyamabanga wa Police FC amubwira ko babareze, Mayira yahise amuhamagaza ku biro ya Polisi Kacyiru.
Yagezeyo ngo babanza kumubwira nabi bamubaza impamvu yihutiye kujya muri FERWAFA atabahereyeho, gusa bamwijeje ko bazamufasha kuvuza umwana ariko ntibyakunda, ku munsi wakurikiyeho yatunguwe no kumva kuri Radio, Afande Mayira avuga ko batanze ibikenewe byose kugira ngo umwana avuzwe, yagerageje kujya kunyomaza iyi nkuru kuri iyo radio bamubwira ko bitashoboka ko byabagiraho inguraka, ajya ku y’indi Radio na bwo abwirwa ko bitashoboka.
Uyu mubyeyi yaje gusanga ngo nta kindi gishoboka uretse gutegereza ingoma ya De Gaulle ikavaho akazasaba abazamusimbura kubikurikirana, ngo baje guhura n’ikibazo cy’uko uyu mukinnyi yahise ajya gukina hanze, ingoma ya De Gaulle ivaho akina hanze y’u Rwanda yanaza akaza aje mu ikipe y’igihugu bagasanga batatanga ikirego kuko byaba ari ukuvanga.
Polisi yaje kumubuza gukubita umwanaAkaba avuga ko nyuma yo kumenya ko yatandukanye n’ikipe ye yo muri Angola ndetse ubu akaba ari mu Rwanda, bifuza ko FERWAFA yabafasha gukemura iki kibazo bakabona ubutabera bakishyurwa amafaranga bavuje uyu mwana ndetse bagahabwa n’impozamarira kugira ngo bibere n’abandi isomo.
Ashimangira ko kuva Jacques yakubita uyu mwana atigeze ashaka no kumenya uko umwana abayeho niba yaranakize, ngo aheruka amukubita gusa.


Ibaruwa se w’umwana yandikiye FERWAFAsource http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-amavubi-jacques-tuyisenge-yarezwe-muri-ferwafa
-
Ndi umukobwa mfite imyaka 39 ndashaka umusore wantera inda tukabyarana sinzigera musaba indezo. #rwanda #RwOT
Nitwa Isimbi Joyce mfite imyaka 39 nkaba ntuye mu Karere ka Gasabo. Ubwo nari ngeze mu kigero cy’imyaka 25 akazi nkora k’ubuganga kagiye kantwara umwanya mwinshi kuburyo nagiye mbura umwanya wo kuba naha care ihagije abahungu twakundanaga ibyo bigatuma babantwara. Ngeze mu kigero cy’imyaka 30 natangiye kujya mbura umuhungu wantereta, bitewe n’uko benshi babonaga mfite amafaranga bakantinya bakabura aho bampera bamvugisha, nakomeje gutegereza ngo ndebe ko nazabona umusore wansaba urukundo ndaheba. None imyaka ngezemo irakomeye cyane bikomeje gutya nazashiduka mpfuye nkabura uwo nsigira ibyo naruhiye byose. Niyo mpamvu nshaka umuhungu twabyarana byibuze nkazapfa nifitiye umwana. Uwo musore amaze kuntera inda akumva twabana ntakibazo, ariko atanabishaka yakwikomereza ubuzima bwe sinzigera musaba ubufasha, sinzigera musaba indezo, mfite ubushobozi buhagije bwo kuba nakwita ku mwana wanjye nkamumenyera icyo yakenera cyose. Nitumara kubyarana nabishaka azajya aza kureba umwana we natanabishaka ntakibazo. Naripimishije ndi muzima nta ndwara nimwe ndwaye ndetse n’imyanya myibarukiro yanjye yose ni mizima ntacyambuza kubyara, gusa nk’umuganga nzi ukuntu umukobwa urengeje imyaka 40 gusama bimugora ndetse n’igihe gusaba bikunze, kubyara biramugora cyane ndetse haba hari ibyago byinshi byo kuba yagwa ku iseta. Niyo mpamvu nshaka gufatirana byibuze uyu mwaka ukarangira ntwise umwaka utaka nkibaruka imfura. Ubu butumwa nkimara kubutanga k’urubuga www.umwungeri.rw nabonye abasore benshi banyandikiye bansaba ko twabiganiraho, bamwe nabashije kubasubiza abandi sinabishoboye kuko messages zari nyinshi cyane. Muri bo naje guhitamo umwe twabonanye amaso ku maso inshuri zigera kuri 3 turaganira birambuye. Ni umusore mwiza w’igikundiro kandi ufite amafaranga kuko afite akazi keza, gusa naje kubaririza amakuru amwerekeyeho nsanga afite barumuna be bakennye cyane kandi ntanikintu na kimwe abafasha. Ibyo rero byatumye mureka bitewe n’uko numva ko papa w’umwana wanjye agomba kuba afite umutima mwiza wo gufasha abantu bababaye kugira ngo n’umwana wanjye atazavukana umutima mubi. Akazi kanjye nkora buri munsi ni ako kwita kubantu bababaye rero ntibyanshobokera ko nabyarana n’umuntu ufite amafaranga kandi adashobora kwita kubo bavukana. Kandi ndanakeka ko umuntu udafitiye impuhwe abo bavukana ntanundi ashobora kuzigirira. Njye ndashaka kubyarana n’umuntu ufite umutima mwiza ndetse n’imico myiza kuburyo n’umwana wanjye azavukana bene uwo mutima. Uwumva yabishobora yanyandikira inbox tukabiganiraho mu buryo burambuye.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
The post Ndi umukobwa mfite imyaka 39 ndashaka umusore wantera inda tukabyarana sinzigera musaba indezo. first appeared on UMWUNGERI.RW.
http://dlvr.it/RfVSvP -
Peace afite imyaka 34 arashaka umusore cyangwa umugabo bakundana bakabana. #rwanda #RwOT
Nitwa Kamusime Peace mfite imyaka 34 nkaba ndi umumama w’umwana umwe w’umukobwa ufite imyaka 9. Umugabo twamubyaranye twaratandukanye bitanturutseho kuko twari tubanye neza nta kibazo twari dufitanye. Gusa twari tubayeho ubuzima bubi bw’ubukene, njye nari narize ariko ntakazi nari mfite, we yari umumotari kandi moto yatwaraga ari iyacu amafaranga yarayakoreraga ariko akayanywera ugasanga mu rugo ntakintu adusigiye. Igihe cyaje kugera noneho umuntu umwe amubwira ko muri Sudan y’Epfo hariyo imikorere, bituma umugabo wanjye agurisha ya moto, amafaranga ayajyanayo kugira ngo ayagire igishoro arebe ko yakwiteza imbere. Abimbwira ko agiyeyo numvaga ari igitekerezo cyiza, ariko icyantunguye n’uko atigeze agaruka, ahubwo haciyemo amezi make ahita antumaho umuntu ambwira ngo yishakiye undi mugore nanjye nzishakire undi mugabo. Icyo gihe bitewe n’uko ari we nari nizeye nahise mera nk’aho ijuru ringuyeho, numva birancanze mbura hepfo mbura ruguru. Haciyemo iminsi naje kwigira inama yo kugurisha ubutaka nari mfite iwacu mu cyaro, amafaranga nkuyemo nyagira igishoro nshinga igarage rikora imodoka, ntangira ari ibintu byo gupfundikanya ntanibikoresho bihagije mfite, ariko nza kugira amahirwe birampira amafaranga ndayabona igarage ryanjye riraguka. Ubu rero muri njye maze gutuza ndumva aricyo gihe cyo kuba nashaka umugabo, niyo mpamvu ndi hano nshaka kuganira n’umusore cyangwa umugabo wumva twahuza tugatangira urukundo rufite intego.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
The post Peace afite imyaka 34 arashaka umusore cyangwa umugabo bakundana bakabana. first appeared on UMWUNGERI.RW.
http://dlvr.it/RfVSvv -
Arakumbuwe! Liliane Kabaganza yahishuye ibyo ahugiyemo n’agaseke ahishiye abakunzi be #rwanda #RwOT

Liliane Kabaganza wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka: ‘Abiringiye Uwiteka’, ‘Yesu ndakwihaye’, ‘Yakoze imirimo’, ‘ Ejo ni heza n’izindi , ni umwe mu bagize uruhare rugaragara mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu bahanzi bo mu Rwanda. Muri iyi minsi uyu mubyeyi ntari kugaragara bituma buri wese ukurikiranira hafi ibikorwa bye yibaza ibyo ahugiyemo.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Kabaganza yavuze ko asigaye atuye muri Kenya aho yagiye kubana n’abana be bato bigayo.
Yagize ati “Nsigaye ntuye muri Kenya, abana banjye batatu niho bari kwiga. Nanze ko bibana hano biba ngombwa ko nza kubana nabo.”
Kabaganza yavuze ko ubusanzwe ajya asimbuka agasura u Rwanda, icyakora ngo kubera icyorezo cya COVID-19 amaze igihe atahagera.
Uyu mubyeyi wagiye muri Kenya mu 2018 yavuze ko nta kandi kazi ahakora uretse umurimo w’Imana.
Kabaganza ahamya ko gukorera umuziki muri Kenya byabanje kumugora, gusa ubu agashimira Imana kuko amaze kumenyera. Aha niho ashingira ahamya ko abakunzi be bagomba kumwitegura kuko agiye gusohora ibihangano byiza.
Yakomeje ati “Ntabwo biba byoroshye, byabanje kungora kuko nari umushyitsi mu gihugu ariko kugeza ubu namaze kumenyera ngiye kongera gusubira muri studio nkore indirimbo.”
Kabaganza uhamya ko yasubukuye iby’umuziki yahishuye ko kugeza ubu yamaze kubona studio nziza y’Abanyarwanda yakoreramo umuziki ku buryo asanga yarasubijwe.
Uyu muhanzikazi yavuze ko mu minsi iri imbere agiye gusohora indirimbo nshya yise “Igitondo” kandi yizeye ko abakunzi b’umuziki bazayikunda.
Ati “Igitondo ni indirimbo narose ndabyuka ndayandika, ndabizi abantu bazayikunda rwose. Icyo nasaba abakunzi banjye ni uko bagenda bagakora Subscribe kuri Youtube yanjye Liliane Kabaganza Official ubundi bakazayibona mu ba mbere.”
Ikiganiro na Liliane Kabaganza
Daniel@Agakiza
Source : Igihe
source https://agakiza.org/Arakumbuwe-Liliane-Kabaganza-yahishuye-ibyo-ahugiyemo-n-agaseke-ahishiye.html
-
Donald trump, president with the prettiest wife and children (pictures) ? #RwOT #Rwanda
President Donald Trump has been named the president with the prettiest wife and daughter. Look at the pictures

First Lady Melania Trump

Ivanka Trump

Tiffany Trump

The Trump Family (With grand children)
Source : twitter
-
ACP Lynder Nkuranga wari mu bagore bakomeye kurusha abandi muri Polisi y’u Rwanda yazamuwe mu ntera #rwanda #RwOT
Uyu mwanya yawusimbuyeho Rtd Colonel Kalibata Anaclet wawugiyeho mu kwezi k’Ukwakira 2018, avuye nabwo ku buyobozi bw’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu.
ACP Lynder Nkuranga niwe mugore wari ufite umwanya ukomeye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kandi yagiye anakora imirimo itandukanye mu buyobozi bwa Polisi y’igihugu.
ACP Lynder Nkuranga yamenyekanye cyane mu itangazamakuru mu mwaka wa 2017 ubwo yari umuvugizi wa Polisi wungirije ku rwego rw’igihugu, icyo gihe yari yungirije Theos Badege. Muri icyo gihe, Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent.
Aha Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent ubwo yabaga Umuvugizi Wungirije wa Polisi ku rwego rw’igihugu
Niwe mugore rukumbi wabaye umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu, n’uyu mwanya w’umuvugizi wungirije nta wundi muntu wari wawuhabwa haba mbere ye na nyuma ye, umuvugizi wa Polisi ubundi ntakunze kugira umwungirije.
Muri Mutarama 2018, ubwo Perezida Kagame yazamuraga mu ntera abofisiye ba Polisi y’u Rwanda, yanazamuye Lynder Nkuranga, hamwe n’abandi bagore bagenzi be babiri Rose Muhisoni na Teddy Ruyenzi, bose bahawe ipeti rya Assistant Commissioners of Police (ACP). Iri ni ipeti rya kane rikomeye mu gipolisi cy’u Rwanda.
Aba bagore uko ari batatu banashyizwe mu myanya y’ubuyobozi bwa Polisi mu mashami atandukanye, ariko by’umwahariko ACP Lynder Nkuranga we yari umwe mu bagize ubuyobozi bukuru bwa Polisi buzwi nka Police Command, mu bapolisi bakuru babugize uko ari 36 akaba ari we mugore rukumbi wari urimo aho yari ashinzwe ibikorwa by’imikoranire n’izindi nzego (Commissioner for Cooperation and Protocol).
Uretse uyu mwanya, ACP Lynder Nkuranga asanzwe ari n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Executive Director for the Regional Center of Excellence on GBV)
http://dlvr.it/RfRhpJ -
Trump yasabye ko Biden akorerwa isuzuma ry’ibiyobyabwenge mbere y’ibiganiro mpaka bazagirana #rwanda #RwOT
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye mugenzi Joe Biden bazahangana mu matora ya Ugushyingo, kubanza gufatisha ibipimo by’ibiyobyabwenge, nyuma y’uko Trump aketse uyu mugabo bahanganye. -
Mwangwende abona Leta ikwiye guca inkoni izamba #rwanda #RwOT

Myugariro wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel[Mangwende] avuga ko Leta y’u Rwanda nk’uko ihora ishakira abanyarwanda ibyiza gusa, ikwiye no gutekereza uburyo bunoze kandi bwizewe n’imikino ikaba yafungurwa na bo bagasubira mu kazi.
Uyu munsi amezi 5 n’iminsi 13 birashize ibikorwa bya ruhago mu Rwanda bihagaze kimwe n’indi mikino nka Volleyball, Basketball kubera icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Isi.
Uko iminsi yagendaga ishira ni ko hagendaga hakazwa ingamba zo kwirinda, byatumye hari ibikorwa bimwe na bimwe bya siporo bifungurwa nka siporo zikorwa abantu bategeranye.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, myugariro wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] avuga ko igihe kibaye kinini akazi kabo batagakora bityo ko niba bishoboka ubuyobozi bwareba n’uburyo imikino yafungurwa.
Yagize ati“ni ubuzima umuntu amaze kumenyera wenda n’ubwo butandukanye n’ubwo twamenyereye nk’abakinnyi, umuntu arakomeza kwirinda yikoresha n’imyitozo, gusa nyine bibaye byiza leta yadufasha bishoka, ikareba niba hari uburyo twatangira byadufasha kuko igihe kiba gishize ni kinini, tubonye ikintu kidufasha tugatangira akazi kacu byaba ari byiza.”
Ku kijyanye n’ikipe y’igihugu ifite imikino izaba mu ntangiriro z’Ugushyingo 2020 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, avuga ko bitewe n’igihe gishize itazaborohera.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ riherutse gutangaza ingengabihe y’igihe umwaka w’imikino wa 2020-2021 uzatangirira, aho icyiciro cya mbere kizatangira mu mpera z’Ukwakira 2020, ibi ariko bikazagendana n’uburyo icyorezo kizaba kimeze n’ingamba Leta yashyizeho zo kwirinda.
Mangwende ngo hagize igikorwa bakagarurwa mu kazi byaba ari byizasource http://isimbi.rw/siporo/article/mwangwende-abona-leta-ikwiye-guca-inkoni-izamba


