Author: webrwanda
-
Intambara y’abakire! Musk yabwiye Bill Gates ko “atazi ibyo avuga” ku kuba amakamyo yakoresha amashanyarazi #rwanda #RwOT
Elon Musk yatangaje ko Bill Gates “atazi ibyo avuga” ku bijyanye n’uko imodoka nini z’amakamyo bigoye ko zatangira gukoresha ingufu z’amashanyarazi. -
Nyamagabe: Ntirandekura yashumbushijwe inka yishwe n’abarwanyi ba FLN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yashyikirije Ntirandekura inka yashumbushijwe
Iyo nka yahawe uretse kuba ihaka iy’amezi atanu, ubu iranakamwa ku buryo agiye kongera kunywa amata nyuma y’igihe kirekire. Ubwo yayishyikirizwaga tariki 12 Nzeri 2020, Ntirandekura yashimiye agira ati “Rwose Perezida namushimye, intimba nari mfite ku mutima yururutse. Ni umubyeyi ni Rutabeshya ni ukuri kw’Imana.”
Inka Ntirandekura yari afite mbere yatewe ibyuma mu icebe n’abarwanyi ba FLN mu gitero cyo ku itariki 13 Mata 2019, nyuma y’uko bashatse kuyitwara akabarwanya. Inka na yo yaje gupfa mu Ukuboza 2019, ku buryo yari amaze igihe nta mata nta n’ifumbire.
Icyo gihe we bamurashe mu rutugu rw’ibumoso ku buryo n’ubwo yavuwe agakira, ubu atakibasha guhinga kandi ubundi ari wo murimo umutunze.
Kwivuza na byo byasigiye ubukene umuryango w’uyu mugabo w’imyaka 34, kuko ngo yamaze mu bitaro amezi ane, arwajwe n’umugore na we utari ukibasha gukorera urugo. Byabaviriyemo kugurisha ikimasa iyo nka bari bariguriye yari yarabyaye.
Ubwo Ntirandekura yashumbushwaga inka, hari n’abaturanyi na bo bashumbushijwe amatungo yabo yibwe na bariya barwanyi, ku buryo hanatanzwe ihene esheshatu n’intama ebyiri.
Abaturage b’Umudugudu wa Subukiniro bose uko bari mu ngo 227 banahawe ibyo kurya birimo ibishyimbo, umuceri, isukari, kawunga, amavuta n’umunyu, banahabwa amasabune. Bwari uburyo bwo kubaremera kuko abarwanyi uretse kubatwarira amatungo, bari babatwaye n’ibiribwa.
-
- Abatuye mu Mudugudu wa Subukiniro banashyikirijwe ibiribwa
Banashyikirijwe ikimasa bemerewe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Police, DIGP Félix Namuhoranye ubwo yari hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ruzinduko baherutse gukorera mu Karere ka Nyamagabe.
Iyi mfizi abaturage b’Umudugudu bazajya bayitaho bose, n’ukeneye kubangurira atange amafaranga ibihumbi bibiri yo kugira ngo babashe kuyigurira ubwatsi nk’uko bivugwa na Winifrida Nyiransanzimana wayiragijwe.
Yagaragaje kwishimira iyi mfizi agira ati “Twagiraga inka, twajya kubangurira bakaduca ibihumbi bine, hakaba n’abatwaka ibihumbi bitanu. Ubwo rero turishimye cyane, kandi uzajya aza kubanguriza azajya yishyura ibihumbi bibiri byo kugura ubwatsi. Umusaruro niwiyongera tuzanaguramo indi nka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yasabye abatuye mu Mudugudu wa Subukiniro gukora cyane bakiteza imbere, ndetse n’imfizi bahawe bakazayibyaza umusaruro.
Yanababwiye ko abarwanyi babahemukiye bamaze gufatwa kandi ko bifuza ko bazabihanirwa. Yagize ati “Turasaba ko bahanwa, mukabona ko ubugome mwakorewe butagumye aho gusa, ahubwo ko bugomba kugira ingaruka ku babukoze.”
Abatuye mu Mudugudu wa Subukiniro banasabwe kutazadohoka mu kugira uruhare mu kwirindira umutekano, batanga amakuru ku bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu nk’uko babigaragaje ubwo baterwaga.

-
-
Intambara y'abakire! Musk yabwiye Bill Gates ko 'atazi ibyo avuga' ku kuba amakamyo yakoresha amashanyarazi #rwanda #RwOT
Elon Musk yatangaje ko Bill Gates 'atazi ibyo avuga' ku bijyanye n'uko imodoka nini z'amakamyo bigoye ko zatangira gukoresha ingufu z'amashanyarazi. -
Impunzi 6 zikomoka muri Sudan ziciwe muri Uganda #rwanda #RwOT
Impunzi esheshatu zikomoka mu gihugu cya Sudani y'Epfo zaraye zishwe, izindi enye zirakomereka mu nkambi y'impunzi iri mu karere ka Madi Okollo. Ubu bwicanyi bwaturutse ku munyagihugu bivugwa ko izi mpunzi zakubise aragiye inka hafi y'aho iyi nkambi iri.
Mu itangazo ryasohowe n'igipolisi cyo mu ntara ya West Nile, umuvugizi wacyo, Josephine Angucia, avuga ko abantu 13 ari bo bamaze guhagarikwa ku mpamvu z'iperereza kuri ubwo bwicanyi.
Amakuru yasohotse nyuma, avuga ko umunyagihugu wakubiswe n'izi mpunzi yaje gupfa, ibintu byateye abanyagihugu uburakari maze batera iyi nkambi. Igipolisi n'igisirikare baracyashakisha abandi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi.
Uganda nicyo gihugu cya mbere muri Afrika gicumbikiye impunzi nyinshi, aho izigera kuri Miliyoni 1.4 ziri muri iki gihugu, abenshi bakaba bava muri Sudani y'Amajyepfo ihana urubibe n'iki gihugu.
Kuva mu myaka mike ishize, nkuko BBC ibitangaza, icyuka kibi cyangwa se ukutumvikana byagiye bigaragara hagati y'impuzi n'abanyagihugu baba mu turere twazakiriye bapfa umutungo kamere, nk'ubutaka, inkwi n'amazi.
Icyegeranyo cy'ishyirahamwe International Refugee Rights Initiative cyo mu mwaka ushize kigaragaza ko ibintu bishobora kuba bibi mu gihe uyu mwuka wo kutumvikana cyangwa wo gushyamirana ku mpunzi n'abanyagihugu mu bice barimo bitabonerwa igisubizo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Source : http://www.intyoza.com/impunzi-6-zikomoka-muri-sudan-ziciwe-muri-uganda/
-
USA: Hagiye kubakwa umujyi wahariwe abirabura gusa #rwanda #RwOT
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Georgia hagiye kubakwa inzu zizatuzwamo imiryango y'abirabura gusa, ku butaka bungana na hegitari 39, aho bazaba bishyira bakizana nk'ubwoko butuye mu mudugudu wabwo.Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/usa-hagiye-kubakwa-umujyi-wahariwe-abirabura-gusa
-
Charly & Nina basusurukije abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival (Amafoto) #rwanda #RwOT
Itsinda rya Charly & Nina ryasusurukije abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival kuri uyu wa Gatandatu, rifatanyije n'abanyempano banyuze muri ArtRwanda â” Ubuhanzi. -
Mali ishobora kuyoborwa n’umusirikare mu nzibacyuho #rwanda #RwOT
Agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi muri Mali, imitwe ya politiki n’imiryango itegamiye kuri Leta muri icyo gihugu kuri uyu wa Gatandatu bemeranyije imyanzuro irimo uw’uko hashobora kujyaho Perezida w’inzibacyuho w’umusivile cyangwa uw’umusirikare.source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/mali-ishobora-kuyoborwa-n-umusirikare-mu-nzibacyuho
-
USA: Hagiye kubakwa umujyi wahariwe abirabura gusa #rwanda #RwOT
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Georgia hagiye kubakwa inzu zizatuzwamo imiryango y’abirabura gusa, ku butaka bungana na hegitari 39, aho bazaba bishyira bakizana nk’ubwoko butuye mu mudugudu wabwo.source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/usa-hagiye-kubakwa-umujyi-wahariwe-abirabura-gusa
-
Charly & Nina basusurukije abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival (Amafoto) #rwanda #RwOT
Itsinda rya Charly & Nina ryasusurukije abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival kuri uyu wa Gatandatu, rifatanyije n’abanyempano banyuze muri ArtRwanda – Ubuhanzi. -
Tom Byabagamba agiye kongera kwitaba urukiko ku byaha by’ubujura #rwanda #RwOT
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Mbere ruraburanisha urubanza ubushinjacyaha buregamo Tom Byabagamba wahoze afite ipeti rya Colonel mu Ngabo z’u Rwanda, ku byaha by’ubujura.

