Author: webrwanda

  • Ntibisanzwe Namibia Hari ubwoko bwakiriza abashyitsi kubaha abagore n’abakobwa bo kubaraza. #rwanda #RwOT

    Mu gihe twe dusanzwe tuzimanira abashyitsi batugendereye ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa bumwe mu bwoko bwo muri Namibia butanga abagore babo nk’amazimano kubashyitsi babasuye.
    abagore n’abakobwa bo muri ubu bwoko barabimenyereye.

    Muri iki gikorwa cyo kuzimanira abagabo basuye urugo uru nuru muri Namibia ntago ibyo kuba umukobwa cyangwa umugore akuze babigenderaho apfa kuba gusa babona ko yamaze gupfundura amabere , bavugako iyo hagize igitero kiba kuri ubwo bwoko bwabo abagore n’abakobwa babo bajya ahagaragara bakarangaza ubundi bwoko bubateye.
    akanyamuneza kaba arikose ku mugabo wazimaniwe umugore yifuzaga.

    Abasobanukiwe neza ibyiyi migenzo yaya moko bemeza ko mu gihe inshuti cyangwa umushyitsi agiranye ibihe byiza n’umugore bikaba ngombwa ko bageza mu ijoro umugabo nyirurugo ajya kurara mu kindi cyumba iyo ntakindi cyumba gihari umugabo aba agomba kwemera akarara hanze.

    Gusa mu majyaruguru ya Namibia Hari ubwoko budakozwa ibyuyu muco, abo bita Ovahimba na Ovazimba Ni ubwoko bufata I bikorwa na bene wabo nka kirazira bo bavugako niyo isi yose yabagabaho ibitero ubutitsa ibabwira gushyira mu bikorwa uyu much wo kuzimana abagore n’abakobwa babo ku bashyitsi b’abagabo bo bakwemera bakabarimbura bagashiraho.

    Aha wakwibaza niba no mugihe umugore asuye urugo rurimo umugabo nawe bamuzimanira kuryamana n’umugabo nyirurugo ibi turakomeza kubikurikirana nihagira ikindi tubimenyaho tuzabibagezaho mu nkuru zacu zitaha.

    The post Ntibisanzwe Namibia Hari ubwoko bwakiriza abashyitsi kubaha abagore n’abakobwa bo kubaraza. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/ntibisanzwe-namibia-hari-ubwoko-bwakiriza-abashyitsi-kubaha-abagore-nabakobwa-bo-kubaraza/

  • Kuki Afurika yabaye indiri ya Coup d’état? #rwanda #RwOT

    Kuva mu myaka ya 1960 ubwo ibyinshi mu bihugu bya Afurika byabonaga ubwigenge kugeza ubu, uyu mugabane ni wo umaze kuberamo ibikorwa byo guhirika ubutegetsi (Coup d’état) byinshi, kuko muri 478 zabaye ku Isi yose izigera kuri 208 zabereye ku mugabane wa Afurika.
  • Kamonyi: Polisi yafashe uwacururizaga inzoga n’urumogi muri butike #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Gihinga yafashe umugabo w’imyaka 52 wacuruzaga inzoga muri butike saa yine z’ijoro ndetse afitemo urumogi acuruza.
  • ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru muri NISS #rwanda #RwOT

    ACP Lynder Nkuranga wigeze kuba Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu mu 2018, yahawe imirimo mishya aho yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS.
  • Rayon Sports yahawe iminsi itanu yo kuba yamaze kwishyura amafaranga yaguzwe Nihoreho Arsène #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kazoza FC yo mu Burundi, yandikiye Rayon Sports iyishyuza miliyoni 3 Frw yasigaye ubwo yaguraga umukinnyi wayikuriyemo, Nihorero Arsène.
  • Mugisha Gilbert yavuze ku by’umwenda afitiwe na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Rayon Sports usatira anyuze ku mpande, Mugisha Gilbert avuga ko ubu yamaze kumvikana na Rayon Sports ku birarane bamufitiye ndetse ko bizishyurwa mu gihe cya vuba.

    Mugisha Gilbert ni umwe mu bakinnyi bishyuza Rayon Sports, ibirarane by’umushahara ndetse n’amwe mu mafaranga yasigaye atabonye ubwo yongeraga amasezerano.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Mugisha Gilbert yavuze ko ibibazo byakemukiye mu mwiherero bari bagiyemo ubu nta kibazo gihari.

    Yaize ati“Ubu njye n’ikipe yanjye nta kibazo, yego hari amafaranga bamfitiye kandi sinjye njyenyine, ntuzi ko twari twagiye mu mwiherero se? Ibintu rero twabikemuriyeyo nta kibazo gihari, mu minsi mike biraba byarangiye byose.”

    Uyu musore kandi yateye utwatsi amakuru yagiye avugwa ko ashobora gutandukana n’iyi kipe akaba yakwerekeza ahandi, akaba yavuze ko na we abyumva mu bitangazamakuru nk’abandi.

    Mugisha Gilbert avuga ko ikibazo cye na Rayon bakiganiriyeho

    source http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-gilbert-yavuze-ku-by-umwenda-afitiwe-na-rayon-sports

  • Inkomoko y’Insigamigani: Yazize Abaswere! #rwanda #RwOT

    Uyu mugani bawuca iyo babuze agashweshwe k’icyo umuntu yazize; nibwo babura uko babikika bagapfa kuvuga bati “Yazize abaswere. Wakomotse kuri Kiranga cya Sagashya w’i Magu na Rugarika (Gitarama); ahasaga mu mwaka w’i 1600.

    Mu mateka y’u Rwanda, harimo n’ayacukumbuwe n’Umupadiri Leon Delmas, mu gitabo cye yise “Généalogies da la Noblesse du Rwanda,” aho yagiye agaragaza amwe mu moko y’Abanyarwanda n’inzu ziyakomokaho.

    Muri iryo sesengura niho yanagaragaje ko hariho ubwoko bw’inzu bwitwa “Abega b’Abaswere.” Nubwo we yasobanuye ko ari Abega b’Abahutu, ariko abacukumbuzi b’amateka y’impitabihe ku Rwanda, ntabwo ari ko babigaragaza kuko amateka nyakuri agaragaza ko bafite inkomoko kuri iyi nsigamigani.

    Ubundi kera ubwoko bw’Abega bwari bumwe bwose, bukeye ku ngoma ya Mibambwe Gisanura bicamo ibice bibiri babitewe n’inzigo. Hariho umugabo w’umwega witwa Kiranga, agatura i Magu na Rugarika (Komini Musambira0, bukeye uyu mugabo Mugarura w’umutsobe wari umwiru mukuru n’umutware wa Gisanura wari utuye i Kinyambi cya Runda na Gihara, arongora mubyara wa Kiranga witwaga Nyirandama ya Mpungawo ku Muremure wa Ngoma; hamwe no kwa Kiranga uwo.

    Yamushyize mu rugo rwe rw’i Kinyambi, Nyirandama amaze kurongorwa, Kiranga ajya gukeza kwa Mugarura, biba kwisanga kuko mubyara we yari inkundwakazi.

    Mugarura yaramukunze cyane bimutonesha; amugira umutware w’urwo rugo rwe rw’i Kinyambi, ari rwo rwa Nyirandama. Kiranga amaze kwizihirwa n’ubutoni, yuzura na mubyara we Nyirandama karahava; ndetse ak’ububyara gatuma ahinduka nka nyirurugo.

    Rubanda rwaje gutangira kubihurahura babihwihwisa, kugeza ubwo bagenzi be batangiye kumurega kuri shebuja, ariko Mugarura yanga kubyumva, kuko yamukundaga cyane. Abandi nabo banze gushirwa bagumya kumureguza, kugeza ubwo ibirego bimwuzuyemo.

    Yaje gushyiraho ingenza zo kumugenzurira rwihishwa ngo nizibibona zizamufate abone icyaha cyo kumunyaga. Ingenza zitangira ubwo zirubikira. Nyirandama na Kiranga ntibakabimenye kuko byagirwaga rwihishwa.

    Rimwe rero Mugarura yari yaragiye mu rugo rwe rw’i Bunyonga h’i Kayenzi (Gitarama), Kiranga na Nyirandama baza gushyikirana, icyo gihe ingenza zari ziberetse bugufi aho; zigira zitya ziroha mu nzu zibagwa gitumo, Kiranga arahubuka; ahubukana icumu, bagiye kumufata aritikura umwe mu ngenza amutsinda aho; akaba Umutsobe mwene wabo wa Mugarura.

    Intumbi imaze kugarama, Kiranga yarahunze ajya iwe i Magu; akoranya umuryango we awumenyesha ko yishe mu Batsobe, bose bahera ko bisuganya bateranira hamwe kugira ngo barinde inzigo. Hagati aho inkuru ishya umuti igera kuri Mugarura i Bunyonga; bamumenyesha ko Kiranga yishe mwene wabo wari mu ngenza ze.

    Mugarura yavuye i Bunyonga igitaraganya ajya i Kinyambi ahambisha ya ntumbi, imaze guhambwa, Abatsobe bajya inama yo gutera Abega b’i Magu bashaka guhora. Bamwe, bagiraga bati “Turatera mu Bega b’i Magu baratumara dushirire yo turi benshi kandi twahoreraga umuntu umwe,” bati “Ahubwo ibyiza ni uko twajya kurega ibwami.”

    Bemeje ibyo; Mugarura abajya imbere n’i Bumbogo kwa Gisanura, akoma yombi, ati “Nyagasani, Abega banyiciye umuvandimwe, none ndagusaba kubatumira ngo ubambarize icyo bamuhoye.”

    Bahise bahutikanya barabatumira, baritaba; basanga Gisanura i Bumbogo. Bagezeyo Mugarura ashinga urubanza, mu buryo yahatse Kiranga akamukiza; hanyuma we akarenga akamucyurira urugo.

    Yunzemo n’uko yishe murumuna we wari usanzwe aryamanye n’umugore we; yamwumva agashiguka akamutikura icumu, akamutsinda aho. Babajije Kiranga icyo yamuhoye, araricurika ararahira ati “Uwo muntu namwishe nte ko maze iminsi ndi iwanjye narasezeye kuri Mugarura, ngo njye kumara urubanza kandi ko rubanda rwose rubizi?”

    Icyatumye abivuga atyo ni uko yamwishe rwihishwa nta wundi muntu uhari; yemwe nta n’induru yavuze! Ubwo ariko mbere yo gucirwa urubanza, ibwami bari batumije Nyirandama muka Mugarura bamubaza ko bamusanganye na Kiranga koko; arabihakana arumiriza; ahubwo abemeza ko Kiranga yari yarasezeye agataha.

    Ati “Uwo yapfuye undi amaze amezi abiri iwe,” bamubaza ko yamenye uwishe uwo muntu; ati “Twarabyutse dusanga intumbi igaramye mu rugo, sinamenye uwamwishe.”

    Naho ni inama y’Abega b’i Magu, Abatware bari aho batangishije Mugarura abagabo arababura, umwe mu Bega bari aho abindikirana Gisanura, ati “Ca inzigo ubwo ngubwo uwo muntu yishwe n’abaswere (abasambane) ntiyishwe n’Abega!”

    Rubanda rwumvise iryo jambo abaswere, inkwekwe bayivaho biyamirira, barabiseka bihinduka urwenya; ndetse na Gisanura arabiseka, Mugarura arumirwa abura icyo avuga; Gisanura aca inzigo.

    Kuva ubwo, Abega bakomoka kwa Kiranga batangiye kubita “Abaswere”. Ucitse aha, bati “Ni umuswere;” ucitse aha, bati “Ni umuswere!” Bakomeza kubyogeza biviramo guhinduka nk’ubwoko bw’uburasangata; ariko bubi kuko byaturutse ku nzigo.

    Niyo mvano y’uyu mugani bacira ku muntu bayobewe agashweshwe k’icyo yazize; babura uko babivuga, bati “Ubwo ngubwo yazize Abaswere!” Kuzira abaswere — Kuzira inkonkobotsi itazwi.

    source http://isimbi.rw/andi-makuru/article/inkomoko-y-insigamigani-yazize-abaswere

  • Assia yarakaye cyane, yirukanye Yaka Mwana burundi(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibibazo byagiye bivugwa hagati ya Mutoni Assia na Yaka, Assia yafashe umwanzuro wo kwirukana uyu mugabo akaba atazongera kugaragara muri filime ya Gatanira.

    Kwirukana uyu mugabo, Assia avuga ko yabitewe n’amagambo Yaka akomeje kugenda atangaza mu bitangazamakuru amutuka, avuga ko atamuhemba, amwita umubeshyi n’ibindi.

    Reba ikiganiro na Assia

    source http://isimbi.rw/sinema/article/assia-yarakaye-cyane-yirukanye-yaka-mwana-burundi-video

  • ACP Lynder Nkuranga wari mu bagore bakomeye kurusha abandi muri Polisi y’u Rwanda yazamuwe mu ntera #rwanda #RwOT

    Uyu mwanya yawusimbuyeho Rtd Colonel Kalibata Anaclet wawugiyeho mu kwezi k’Ukwakira 2018, avuye nabwo ku buyobozi bw’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu.

    ACP Lynder Nkuranga niwe mugore wari ufite umwanya ukomeye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kandi yagiye anakora imirimo itandukanye mu buyobozi bwa Polisi y’igihugu.

    ACP Lynder Nkuranga yamenyekanye cyane mu itangazamakuru mu mwaka wa 2017 ubwo yari umuvugizi wa Polisi wungirije ku rwego rw’igihugu, icyo gihe yari yungirije Theos Badege. Muri icyo gihe, Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent.

    Aha Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent ubwo yabaga Umuvugizi Wungirije wa Polisi ku rwego rw’igihugu

    Niwe mugore rukumbi wabaye umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu, n’uyu mwanya w’umuvugizi wungirije nta wundi muntu wari wawuhabwa haba mbere ye na nyuma ye, umuvugizi wa Polisi ubundi ntakunze kugira umwungirije.

    Muri Mutarama 2018, ubwo Perezida Kagame yazamuraga mu ntera abofisiye ba Polisi y’u Rwanda, yanazamuye Lynder Nkuranga, hamwe n’abandi bagore bagenzi be babiri Rose Muhisoni na Teddy Ruyenzi, bose bahawe ipeti rya Assistant Commissioners of Police (ACP). Iri ni ipeti rya kane rikomeye mu gipolisi cy’u Rwanda.

    Aba bagore uko ari batatu banashyizwe mu myanya y’ubuyobozi bwa Polisi mu mashami atandukanye, ariko by’umwahariko ACP Lynder Nkuranga we yari umwe mu bagize ubuyobozi bukuru bwa Polisi buzwi nka Police Command, mu bapolisi bakuru babugize uko ari 36 akaba ari we mugore rukumbi wari urimo aho yari ashinzwe ibikorwa by’imikoranire n’izindi nzego (Commissioner for Cooperation and Protocol).

    Uretse uyu mwanya, ACP Lynder Nkuranga asanzwe ari n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Executive Director for the Regional Center of Excellence on GBV)

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/ACP-Lynder-Nkuranga-wari-mu-bagore-bakomeye-kurusha-abandi-muri-Polisi-y-u-Rwanda-yazamuwe-mu-ntera

  • Lionel Messi wisabiye kuva muri FC Barcelona arerekeza he? – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi muri ruhago kuri uyu mubumbe dutuyeho, Lionel Messi, yamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ko agomba kuyisohokamo muri iyi mpeshyi nyuma y’imyaka 19 yose amaze mu muryango mugari w’iyi kipe yatumye aba ikirangirire ku Isi, inzira ze zikaba zishobora kmwerekeza mu Bufaransa cyangwa mu Bwongereza.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9ad01aefc1118b6523bcd771b1d68f171efb4b4fe54bc5c1c5e10cbd5fab3e2c65b34be16adb048db13d6a30c4c038c4866facb565e3fea712d0725ea85da11f1cc25a14a9ebff0a81