Author: webrwanda

  • Ubucuruzi bwa Uganda mu gihombo kidasanzwe kubera umubano mubi n’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, umaze imyaka itatu uhungabanye mu buryo bukomeye, aho u Rwanda rushinja Uganda ibirimo kubangamira ubucuruzi bwarwo, guhohotera abanyarwanda no gufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo, mu gihe Uganda ishinja Abanyarwanda ubutasi.
  • I&M Bank Rwanda Plc yungutse miliyari 2.2 Frw mu gice cya mbere cya 2020 #rwanda #RwOT

    I&M Bank Rwanda Plc yatangaje ko mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2020, nyuma yo kwishyura imisoro yungutse miliyari 2.2 Frw, ahanini bitewe n’ubwiyongere bw’inguzanyo iyi banki yatanze.
  • Afurika y’Epfo ishobora kuba igihugu cya mbere gikoze urukingo rwa Coronavirus muri Afurika #rwanda #RwOT

    Afurika y’Epfo ishobora kuba igihugu cya mbere muri Afurika gikoze urukingo rwa Coronavirus, ni nyuma y’uko ikomeje urugendo rwo gusinya amasezerano azayifasha kurukora.
  • Umutoza watoje APR FC yagizwe umutoza wa Yanga ya Haruna Niyonzima #rwanda #RwOT

    Umutoza w’umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wanyuze muri APR FC ari umutoza mukuru, ni we wamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Yanga muri Tazania ikinamo umunyarwanda Haruna Niyonzima.

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Yanga yatangaje ko umurundi wari kuba umutoza w’iyi kipe, Kaze Cedric bitagikunze bitewe n’ibibazo yagize akirimo gukurikirana kandi ikipe ikaba yarasanze itamutegereza.

    Nyuma yo gutangaza ibi, Yanga ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Instagram, yemeje ko Zlatko Krmpotić ari we ugiye gufata inshingano zo gutoza iyi kipe.

    Biteganyijwe ko azagera muri Tanzania ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu ku buryo ku Cyumweru azerekanwa ubwo hazaba herekanwa abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Zlatko Krmpotić yanyuze mu Rwanda umwaka ushize ubwo yari umutoza wa APR FC, yayigezemo muri Gashyantare 2019 batandukana muri Kamena 2019, ni nyuma y’uko ubuyobozi bwa APR FC butishimiye umusaruro we.

    Zlatko yabaye umutoza wa APR FC umwaka ushize

    source http://isimbi.rw/siporo/umutoza-watoje-apr-fc-yagizwe-umutoza-wa-yanga-ya-haruna-niyonzima

  • WFP Cuts Food Rations For 2.7 Million Refugees In East Africa #rwanda #RwOT

    The World Food Programme (WFP) has already reduced food rations and cash transfers by 30 percent for about 2.7 million refugees in eastern Africa due to insufficient funding from donors, it said.

    WFP also warned that a serious hunger and malnutrition loom for the refugees who depend on its assistance to survive as the socio-economic impact of the COVID-19 pandemic reduces vital funding from donors.”Refugees are especially vulnerable to the spread of COVID-19 because they are crowded together in camps with weak or inadequate shelter, health services and access to clean water and sanitation,” Michael Dunford, WFP Eastern Africa Regional Director said on said Wednesday in a statement issued in Nairobi.

    WFP said the refugees in Ethiopia, Uganda, Kenya, South Sudan, and Djibouti have been affected by the reduced food rations and cash transfers, warning that it will be forced to cut deeper in the coming months unless urgent additional funding is received in time. WFP said it requires 323 million U.S. dollars to assist refugees in the region over the next six months, a 22 percent higher compared to the same period in 2019. The UN agency said refugees are also affected both by the wider socio-economic impact of the COVID-19 pandemic as well as by the disease itself.

    It said the most vulnerable women, children and elderly are increasingly at risk of becoming malnourished, which can in turn impact their immune systems and increase their risk of being infected by disease, a tragic vicious cycle during a global pandemic.”With COVID yet to peak in east Africa, we cannot turn our backs on people forced to flee and stuck in remote camps. Many have already lost the few opportunities to earn money due to the economic downturn caused by COVID-19 restrictions,” said Dunford.

    WFP said restrictions imposed to contain the spread of the virus closed schools in refugee camps, meaning children missed out on vital school meals in Ethiopia, Kenya, South Sudan, Rwanda and Uganda.

    “In all these countries except Rwanda, funding shortages meant that WFP was unable to provide take-home rations to refugee children to help them study at home and stay nourished,” it said. WFP appealed both to traditional donors and new would-be donors, such as international financial institutions, to step forward and assist refugees.

    source https://taarifa.rw/wfp-cuts-food-rations-for-2-7-million-refugees-in-east-africa/

  • Pastor M. Gaudin yasohoye indirimbo nshya yise “Bishyitse” #rwanda #RwOT

    Umupasiteri Mutagoma Gaudin ubarizwa mu itorero rya New Jerusalem Church yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Bishyitse’ yanditse agamije kwibutsa abizera Imana ko bakwiye gusenga ntibacogozwe n’ibyo bacamo, ahubwo bakiringira Imana.

    Muri iyi ndirimbo hagaragaramo icyanditswe cyo muri Bibiliya Abafilipi 4:6 havuga ngo “Ntimukagire icyo mwiganyira ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye mubyiringiye, mushima”.

    M. Gaudin yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo abitewe n’umutwaro yari afite wo gusengera abandi. Ati “Nanditse iyi ndirimbo mbitewe n’umutwaro wo gusengera abandi. Muri ubu buzima abantu bafite ibintu byinshi bikenera ubutabazi bw’Imana. Nubwo ari indirimbo ni n’isengesho ryamvuye ku mutima”. Umuhanzi Pastor M. Gaudin arimo kuramya Imana

    Yakomeje agira ati:”Ikindi ni ukwibutsa abizera ko bakwiye gusenga ntibacogozwe n’ibyo bacamo, ahubwo bakwiye kwiringira Imana”. Yavuze icyifuzo cye ku muntu wese wumva cyangwa uzumva iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Bishyitse’, ati “Ndifuza ko uzayumva yamubera ubuhanuzi, ndetse Imana igasohoza amasezerano ku buzima bw’abazayumva”.

    Pastor M. Gaudin yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo ye nshya afite gahunda yo gukomeza gukora n’izindi ndirimbo zinyuranye. Ni indirimbo zizaba ziri kuri Album ye ya kabiri. Yagize ati “Mfite gahunda yo gukomeza ivugabutumwa rikorewe mu ndirimbo, nkaba ndimo gukora indirimbo zizajya kuri Album yanjye ya Kabiri, ndetse no gukora amashusho y’izindi ndirimbo”.

    Video y’indirimbo “Bishyitse” wayisanga hano:

    Source: inyarwanda.com

    Vestine@agakiza

    source https://agakiza.org/Pastor-M-Gaudin-yasohoye-indirimbo-nshya-yise-Bishyitse.html

  • Ifoto y’Umunsi: Inka yatwawe na kajugujugu mu buryo budasanzwe #rwanda #RwOT

    Guhera mu cyumweru gishize hatangiye gucicikana ifoto y’inka iri mu kirere iziritse imigozi, ku buryo abantu benshi babyibajijeho kuko batiyumvishaga impamvu inka ishobora gutwarwa gutyo.
  • Uburyo abaturage batishoboye bagizweho ingaruka na COVID-19 bafashijwe na Plan International #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko hagaragaye icyorezo cya COVID-19, ku Isi hose no mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe uyu mwaka, Leta n’abafatanyabikorwa bayo bahagurukiye gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’ingamba zari zigamije kurinda ikwirakwira ryacyo, zirimo gahunda ya Guma mu Rugo yahagaritse ibikorwa bya benshi.
  • Habyukijwe ikirego rutahizamu Tuyisenge Jacques ashinjwamo gukubita umwana #rwanda #RwOT

    Umuryango w’umwana witwa Munyemana Ananias watoraguraga imipira ku kibuga, wasabye ko Tuyisenge Jacques yafatirwa ibihano kuko yamukubise ubwo Police FC yakiniraga yari imaze gutsinda Esperance ibitego 2-1 mu mwaka w’imikino wa 2013/14.
  • Ally Niyonzima yaraye afashije Azam FC #rwanda #RwOT

    Azam FC ikinamo umunyarwanda Ally Niyonzima yaraye itsinze KMC ya Migi igitego 1-0 mu mukino wa gishuti.

    Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo ku wa Kane ubera kuri Azam Complex saa 18:00′ zo mu Rwanda.

    Ni umukino Ally Niyonzima uheruka gusinyira iyi kipe yakinnye ndetse afasha ikipe ye kwitwara neza batsinda uyu mukino ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Prince Dube umusore baheruka gusinyisha, ni ku mupira yari ahawe na Obrey Chirwa.

    Nyuma yo kongera amasezerano mu ikipe ye ya KMC, Mugiraneza Jean Baptiste na e yari mu kibuga afasha ikipe ye ariko ntibashobora kwitwara neza imbere ya Azam FC.

    Wari umukino wa gishuti mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura shampiyona y’iki gihugu umwaka w’imikino 2020-2021 izatangira ku wa 6 Nzeri 2020.

    Azam FC itsinze KMC nyuma y’uko iheruka kunganya na Namungo kuri Azam FC Festival 2020 ibitego 2-2. KMC yo ku munsi wo ku wa Gatatu yatsinzwe na Simba SC 3-1.

    Ally Niyonzima yaraye atanze akazi gakomeye kuri KMC

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ally-niyonzima-yaraye-afashije-azam-fc