Author: webrwanda
-
Ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina bituruka ku Mana-Papa Francis #rwanda #RwOT
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yavuze ko ibyishimo biva ku Mana bityo ko n’ibituruka mu gukora imibonano mpuzabitsina nabyo ariho bituruka. -
Ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina bituruka ku Mana- Papa Francis #rwanda #RwOT
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yavuze ko ibyishimo biva ku Mana bityo ko n’ibituruka mu gukora imibonano mpuzabitsina nabyo ariho bituruka. -
Uko byagenze ku ya 11 Nzeri 2001 ubwo Al-Qaeda yagabaga ibitero byashegeshe Amerika #rwanda #RwOT
Mu myaka 19 ishize umunsi nk’uyu tariki 11 Nzeri 2001, ibyihebe byo mu Mutwe w’Iterabwoba wa Al-Qaeda, byagabye igitero kitazibagirana kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gihitana abagera ku 3000, baguye mu miturirwa ya World Trade Center, Pentagon ndetse no mu ndege yerekezaga i San Francisco, abandi barenga 6000 barakomereka. -
Irebere urutonde rw'ibyamamare byubatse I Nyamata w' umve n'imyato bahavuga #rwanda #RwOT
Bimaze kuba nk'akamenyero ko Aba-star bamaze kugira ubushobozi bw'amafaranga, mu bitekerezo byabo hahita hazamo no kubaka inzu zo guturamo.
Haba abahanzi, abanyamakuru n'abakinnyi, mbere ahafatagwa nk'umujyi w'ibyamamare habaga ari Nyamirambo ariko ubu byarahindutse bamwe bari kwigira mu nkengero za Kigali byumwihariko i Nyamata.
Nubwo benshi bakorera akazi mu mujyi wa Kigali, ibyamamare byahisemo kutahatura bajya mu nkengero mu yindi mijyi yunganira uwa Kigali.
Benshi bagiye kwibera mu karere ka Bugesera mu ntara y'Iburasirazuba ahazwi nka Nyamata ngo kuko ari umujyi mwiza uri kugenda uba uw'icyitegererezo.
Abaganiriye na Genesisbizz bagiye bahuriza mu kuvuga ko ari umujyi utangiye guturwa cyane ariko amajyambere ahari agaragaza ko mu minsi iri imbere hazaba ari heza byigitangaza.
Bati 'Ikindi niba hari kubakwa ikibuga cy'indege gishya kandi kiri ku rwego mpuzampahanga bivuze ko hari ibindi byiza byinshi bigiye kuhagera!
Hari imihanda iciye neza , ntamanegeka ahari ni umujyi uteguye kandi abahateguye bahateguye neza. Abayobozi baho bigaragara ko bakora akazi kabo neza.'
Nizeyimana Lucky umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yavukiye akurira muri Nyamirambo ubundi dusanzwe tuziko ariho habaga ibyamamare byinshi kuba ari Nyamata ngo ni ubundi buzima aba yinjiyemo.
Ati 'Nanjye nashatse kuhatura kugira ngo menyere ubundi buzima butari u bw'Inyamirambo kuko niho nakuriye nubwo bitoroshye gusa nzabishobora! Nyamata ni umujyi mwiza kandi utuje.'
Uru rutonde tubahaye ni abahatuye n'abandi bamaze kuhubaka Inzu ariko batarajya kuhatura bitewe n'agahunda z'akazi.
Urutonde rw'ibyamamare byubatse I Nyamata
1 . Ndayishimiye Eric Bakame (Umukinnyi)
2 . Jacques Tuyisenge (Umukinnyi)
3 . Niyonzima Haruna (Umukinnyi)
4 . Bizimana Djihadi (Umukinnyi)
5 . Nemeye Platini (Umuhanzi)
6 . Knowless Butera & Ishimwe Clement
7 . Tom Close (Umuhanzi)
8 . Yanga (Agasobanuye)
9 . Junior Giti (Agasobanuye)
10 . Nzeyimana Luckman (Umunyamakuru)
11 . Hakizimana Muhadjiri (Umukinnyi)
12 . Sam Karenzi (Umunyamakuru)
13 . Nisingizwe Theogene (Wahoze ari umunyamakuru wa RBA)
14 . Ndayisaba Lee (Uri mu bategura East africa's got talent)
15 . Mpamo Thiery Thigos (Wahoze ari umunyakuru)
16 . Producer Evydecks
-
Amezi atandatu arashize Coronavirus yiswe icyorezo mpuzamahanga #rwanda #RwOT
Tariki ya 11 Werurwe uyu mwaka nibwo Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) watangaje ko Coronavirus ari icyorezo cyugarije isi yose (pandémie) nyuma y’uko cyari gikomeje gukwirakwira hirya no hino ku isi. -
Kuki u Rwanda rukeneye Poltiki igenga ibitabo? #rwanda #RwOT
Kunoza ibikorwa by’abanyamwuga runaka, iteka bigira imirongo bigenderaho ishyizweho n’urwego rubifitiye ububasha. Iyo mirongo ngenderwaho twayita Poltiki ngenderwaho igenga ‘Ibitabo ‘Book Policy’.source https://igihe.com/umuco/ibitabo/article/kuki-u-rwanda-rukeneye-poltiki-igenga-ibitabo
-
Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Australia #rwanda #RwOT
Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu birimo na Australia, Jean de Dieu Uwihanganye, yashyikirije Guverineri Mukuru w’iki gihugu, David Hurley, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda. -
Imihindagurikire y’ibihe ishobora kuvana mu byabo abantu miliyari 1.2 mu myaka 30 iri imbere #rwanda #RwOT
Raporo yakozwe n’Ikigo cyo muri Australia, Institute for Economics and Peace yatanze umuburo ko nta gikozwe, mu mwaka wa 2050 ibiza bishobora kuzavana mu byabo abantu bagera kuri miliyari 1.2. -
Bujumbura: Babiri bakomeretse umwe ahasiga ubuzima mu gitero cya grenade #rwanda #RwOT
Umuntu umwe yapfuye, abandi babiri barakomereka nyuma y'igitero cya grenade ebyiri zatewe muri zone ya Buyenzi mu murwa mukuru w'ubukungu w'u Burundi, Bujumbura, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.
Izi grenade zatewe ahagana saa munani na mirongo ine n'itanu (2h45 am) mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane ushize nk'uko byemezwa n'abaturage bo mu Buyenzi.
Umwe mu baturage utuye ku muhanda wa kabiri kuri numero 63, hafi y'ahatewe izo grenade, yasabye inzego z'umutekano kongera abawushinzwe nk'uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga.
Ni mu gihe abaturage nabo basabwa gusubiza intwaro batunze batabifitiye uburenganzira.
Igipolisi cy'u Burundi mu butumwa cyageneye itangazamakuru kikaba cyatangaje ko abantu batatu bakekwaho uruhare muri iki gitero batawe muri yombi mu rwego rw'iperereza.
Muri rusange, kuva mu kwezi kwa Gicurasi, abantu 8 bakaba bamaze guhitanwa n'ibitero bya grenade mu Mujyi wa Bujumbura
-
Impamvu 10 udakwiye gushingiraho mugihe ugiye gushaka #rwanda #RwOT
Abantu bashakana kubera impamvu zitandukanye, zimwe ziba ari nziza naho izindi ari mbi.Muri iyi minsi, abashakanye benshi baratsindwa kuko batumva neza impamvu n’amahame y’urushako ruhamye. Ibi bituma bashakana bashingiye ku mpamvu zitanoze aribyo bibangamira umubano w’igihe kirekire, Bigashobora nogutanga umusaruro mubi w’ubutane hagati yabo (Divorce)
Nta n’umwe ukwiriye gushaka atabanje gusubiza iki kibazo “Kuki?” kubitekereza hakiri kare, bizakurinda ibibazo byinshi birimo akababaro no kwicuza. Kumenya impamvu ushaka gushinga urugo bikurinda gufata icyemezo kibi.
Kubera ko ubumenyi ari ingenzi cyane kugirango insinzi igerweho, Ni ngombwa kumenya zimwe mu mpamvu zitari nziza zikunze kubaho, ndetse abantu bakazigenderaho bitegura kurushinga. Hari urutonde rw’impamvu 10, ni urutonde rushingiye ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku bashakanye benshi mu buzima busanzwe.Ubutaha tuzabagezaho izindi mpamvu 10, ukwiye gushingiraho ushaka.
Nyamuneka ibi bintu ntibizagusunikire gushinga urugo kuko uzaba uhubutse , uzaba wubatse urutazaramba!

kwihimura ku babyeyi
Wabyemera utabyemera, abantu benshi bafata umwanzuro wo gushaka bagamije kwihimura ku bayeyi babo aho usanga umuntu agira ati: “Ndambiwe gutegekwa no gukora ibyo bambwiye byose, bityo ntabwo ngomba kuguma hano ngomba kujya kubaka urugo rwanjye” Abandi bahitamo gushaka bitewe no kurakarira ababyeyi babo kuko babangiye incuti,iyi nzika ishobora gutera umuntu gukora igikorwa cy’ubupfu agashaka atabanje kubitekerezaho.
Kurongora cyangwa kurongorwa utesheje agaciro ababyeyi ni igikorwa cyitaboneye. Amarangamutima arengeje urugero ni mabi cyane (umujinya n’inzika) kuko ibi byangiza umubano w’igihe kirekire. Imico ikenewe kugirango umuntu agire icyo ageraho, ni urukundo, ubwitange, n’ubudahemuka, iyi mico igira uruhare rwa kabiri inyuma y’impamvu nyamukuru itera umuntu gushaka.
Guhunga urugo rutarimo umunezero
Abantu bamwe bakurira mu bihe bitameze neza cyangwa se bigoye murugo, aha icyo baba bashaka gukora ni uguhunga. Hashobora kubaho ihohoterwa rishingiye ku mubiri, mu magambo( gutukana no gutongana) n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Umubyeyi umwe cyangwa bombi bashobora kuba barabaswe n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge. Abana bo muri urwo rugo bafata umwanzuro wo gushaka ngo bahunge ibyo bibazo,ariko siwo muti kuko ari uguhunga washaka ahandi ho kuba ariko ntushake utabanje kubitegura.
Kwitekerezaho mu buryo bubi
Ikibabaje abantu bashaka biturutse ku mitekerereze itari myiza aho umuntu yumva ko ari hasi cyane kandi ko ntacyo ashoboye. Ko akeneye gushaka kugirango agire agaciro, Uru rushako ruba rufite ikibazo. Mubyukuri iyo abantu babiri bahuriye mu rushako bafite icyo kibazo cyo kwitekerezaho nabi bibaviramo ingaruka mbi.Kwitekerezaho nabi ntibikemura ikibazo na kimwe ahubwo Twese tugomba kubaho twihesha agaciro mu mibanire yacu na Kristo, mu ndangamuntu zacu nk’abana b’Imana bakundwa, Abaragwa mu Bwami bwayo
Gushaka kubera ko wakomeretse
Abantu bakomerekeye mu rukundo aho usanga barahemukiwe cyangwa barababajwe n’abakunzi babo ba mbere. Mu rwego rwo kubikemura no kwihesha amahoro, bahita bihutira gushaka kuko babonye incuti ya kabiri nyamara ntibareke ngo babanze kureba kure no kubitekerezaho. Uru rushako ntiruba rwatekerejweho ahubwo biba ari uburyo bwo koroshya ubuzima no kwigaragaza ukundi kuntu, ngo babone ko uyu muntu nta kibazo afite. Uru rushako ni rubi kandi rutera ibibazo.
Gutinya gusigara wenyine
Iki kintu gikunda kugira ingaruka ku bantu bombi umugabo n’umugore, ariko ku bagore niho gikabije kurusha ku bagabo. Muri iki gihe cy’iterambere, Abakobwa benshi batangira kugira ubwoba iyo bageze ku myaka 30 batarashaka. Aha niho intekerezo zitangira kuba mbi yibaza ati”Abo twiganye barashatse, incuti zanjye zose zarashatse none nsigaye ngenyine ni ikihe kibazo mfite?”Abagabo nabo iryo kosa bararikora aho usanga batinya kuba ingaragu ubuzima bwabo bwose. abagabo bamwe barongora abagore batababereye. Iyo umuntu arongoye kubera gutinya gusigara wenyine bituma uhura n’ibibazo by’ahazaza he.
Gutinya kwigenga
Mu muryango ababyeyi baba bafite inshingano yo kwita ku bana babo no kubaha ibyo bakeneye. Abana bakura batunzwe n’ababyeyi babo, akenshi binjira mu rushako biteze ko uwo bashakanye azabitaho kandi akabaha umutekano umwe bahoranye. Aba bantu iyo bageze aho kwigenga, barasenyuka kuko batigeze biga uburyo babigenza . Iyo bahuye n’ibibazo byo gukemura cyangwa inshingano batigeze kugira mbere,bamwe muribo ntibashobora kubyitwaramo neza.Mubyukuri nta muntu utinya kwigenga uba yiteguye kubaka urugo. Urugo rwiza rusaba ko abashakanye baba batekanye kandi bashoboye kwigenga badateze akazaza ejo .
Gutinya kubabaza undi muntu
Ibi bibaho cyane ko umuntu afata icyemezo cyo gushaka atabitekerejeho cyane. Habaho igihe umukobwa n’umuhungu bakundana bakaganira ku bijyanye no kubana hanyuma umwe muri bo akaba atabyumva neza. Kubera uko babanye umuhungu ashobora kubwira umukobwa ati:”Nuramuka unsize nzapfa”, “unsize nziyahura” umukobwa kubera kwanga kubabaza umuhungu akamwemerera ko babana.Akabikora ngo akunde amukize ya ndwara benshi bita ngo ni ‘indege’.mwene uru rushako narwo ntamahirwe yo kuramba rugira,birangirira mu kwicuza.
kugirango utababaza uwo mwari ishuti mu buzima busanzwe
Si byiza na gato gufata icyemezo cyo gushaka, ukabikora hagamijwe kwirinda kubabaza uwo mwari inshuti kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwanyu bw’ahazaza.Kuba umuvuzi cyangwa umujyanama w’umuntu ntabwo bivuga ko mwashakana . Haba igihe umusore aba agira inama umukobwa runaka, uko agenda abikora kenshi bigatuma uyu musore afata umwanzuro wo gushakana n’uyu mukobwa, kugirango ajye ahora amuha iyo servisi. Mubyukuri urushako ntabwo ari iki rwakagombye kugenderaho. Guha inama mugenzi wawe wabikora hanyuma ukamureka agakomeza ubuzima bwe. Mubyukuri urushako rwiza ni uruhuza umugabo n’umugore nk’abafatanyabikorwa bangana, bombi bakuze mumarangamutima kandi bafite umutekano mu mibereho yabo no mumiterere yabo.
Kubera gukora imibonano mpuzabitsina
Hari inyigisho ishaje ivuga ko abantu bashakana barabanje gukora imibonano mpuzabitsina . nyamara iyo batasezeranye byemewe n’amategeko biba ari icyaha. Imibonano mpuzabitsina yemewe gusa mugihe abantu bashyingiranywe. Kwifata ukirinda imibonano mpuzabitsina niyo myitwarire yonyine ikwiye kubantu batashyingiranywe, cyane cyane abizera Kristo. Ni ubusambanyi iyo mubikoze mbere yo gushakana, ibintu bikurura umuvumo muri urwo rugo rwanyu.bishobora no gutuma muharurukwana vuba, kuko muba mwaramenyanye. Igikurikira ibi ni ugucana inyuma bikazabyara gatanya.
Kubera gutwita
Gutwita ntabwo ari yo mpamvu nyamukuru yatuma umuntu ashaka. Nubwo bimeze bityo, gutwita byonyine ntabwo ari impamvu ihagije yo gushyingirwa. Urebye, gutwita ni gihamya y’imibonano mpuzabitsina gusa. Ntabwo byanze bikunze byerekana ko hari urukundo hagati y’umugabo n’umugore wasamye umwana.Ikosa rimwe ntiryakagombye gutuma umuntu atakaza icyizere cy’ ubuzima. Hari abantu benshi basamye kandi babyarana abana batashyingiranywe nyuma baza gukora ubukwe bwiza n’abandi. Muri macye gutwita ntabwo byatuma ushaka igitaraganya ahubwo wakwihana Imana ikakubabarira, hanyuma ugategereza uw’isezerano .
Umva inyigisho yose
Daniel@Agakiza
Source:www.Monroeglobal.com