Author: webrwanda
-
Habura iki ngo mu nzego z’abikorera hubahirizwe ihame ry’uburinganire nko mu za Leta? #rwanda #RwOT
Nta mwaka wirenga u Rwanda rudashyizwe ku ntonde z’ibihugu byubahiriza neza ihame ry’uburinganire ndetse bigaha amahirwe angana abagabo n’abagore yo kujya mu nzego z’igihugu zifata ibyemezo. Nubwo u Rwanda rusa n’urwamaze kwesa uyu muhigo mu nzego za leta mu z’abikorera ho birasa n’aho urugendo rukiri rurerure. -
Miss Shimwa Guelda na Hussein wari umuyobozi muri FERWAFA bibarutse imfura yabo #rwanda #RwOT
Miss Shimwa Guelda na Habimana Hussein wari umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA, baraye bibarutse imfura yabo.
Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2017, tariki ya 22 Ukuboza 2019 ni bwo yakoze ubukwe na Habimana Hussein wari umuyonozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020 ni bwo bibarutse imfura yabo, ubu umubyeyi n’umwana bakaba bameze neza.
Mu mafoto abiri Miss Shimwa Guelda mu kwezi gushize yashyize hanze, yamugaragarazaga akuriwe ndetse ari hafi kwabaruka.
Aya mafoto akaba yaherekejwe n’amagambo agaragaza ko afite amatsiko menshi yo kubona imfura ye.
Yagize ati'Mwana wanjye mu mutima wanjye ufite umwanya udasimburwa.'
Uretse ikamba ry’Umurage n’Umuco (Miss Heritage) yegukanye muri Miss Rwanda 2017, Miss Shimwa Guelda yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2017, anegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.
Guelda yagaragaje ko akuriwe ari hafi kwibaruka imfura ye
Miss Shimwa Guelda yashakanye na Habimana Hussein -
Kigali_ Nyarugenge: Umunyerondo yatawe muri yombi kubera yatumye umuturage avunika ukuguru ahunga inkoni ziwe yarari gukubita abaturage #rwanda #RwOT
Mu Kagali ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge Akarere ka Nyarugenge, umwe mu banyerondo yakubitse umuturage amumena ijisho amuziza kutambara agapfukamunwa, mu gihe yageragezaga ku yurira igipangu asimbutse avunika ukuguru.
Mu butumwa Urwego rw'Ubugenzacyahe RIB rwanyujije kuri Twitter, rwavuze ko rwataye muri yombi umunyerondo Munyaneza Claude watumye Bisesa Sadate asimbuka akavunika akaguru.
Ubutumwa bwa RIB bugira buti:' Mwiriwe neza, turabamenyesha ko umunyerondo Munyaneza Claude watumye Bisesa Sadate asimbuka akavunika akaguru, mu murenge wa Nyarugenge muri @Nyarugenge yamaze gufatwa akaba ari gukorerwa Dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Uwavunitse yagejejwe kwa muganga ari kwitabwaho'.
Uyu munsi kandi Polisi nayo yanyujije ubutumwa kuri kuri Twitter, ivuga ko yataye muri yombi abantu bari bashinzwe umutekano ku rwego rw'ibanze bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bakubita umuturage.
Ubutumwa bwa Polisi bwagira buti:'Mwaramutse, Twafashe Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw'ibanze bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode, byabereye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo'.
Polisi yakomeje ivuga ko abitwaza kurwanya ikwirakwira rya Koronavirusi bagahohotera abaturage, batazihanganirwa. Abafashwe ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu gihe iperereza ririmo gukorwa n'urwego rubishinzwe'.
Icyo itegeko riteganya
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange,
Ingingo ya 121: Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.Â
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).Â
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw'umubiri gukora no gutakaza igice cy'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).Â
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka cumi n'itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW)

-
Nyuma yo kuvuga ko Coronavirus ari igihano Imana yageneye ababana bahuje ibitsina ubu na we ubusima bwe buri mu kaga #rwanda #RwOT
Umwe mu bavugabutumwa bakomeye b'idini rya Orthodox mu gihugu cya Ukraine, Patriarch Filaret, yanduye Coronavirus nyuma y'uko muri Werurwe uyu mwaka, avuze ko iki cyorezo ari igihano Imana yahaye ababana bahuje ibitsina, kubera ko itabishimira.
Patriarch Filaret w'imyaka 91 y;amavuko yamaze gushyirwa mu bitaro, aho itangazo ryasohowe n'ubuyobozi bw'idini rya Orthodox aho muri Ukraine rivuga ko 'amerewe neza kandi ari kwitabwaho n'abaganga'.
Itangazo ryashyizwe hanze n'ubuyobozi bw'idini rya Orthodox rigira riti:
'Uyu munsi, ubuzima bwa Partiarch Filaret buhagaze neza, kandi akomeje guhabwa ubuvuzi. Turabasaba gukomeza kumusengera, kugira ngo Imana nyir'impuhwe ikomeze kumukiza indwara ye'.

Patriarch Filaret yavuzwe cyane muri Werurwe uyu mwaka, ubwo yavugira kuri televiziyo y'aho muri Ukraine ko icyorezo cya Coronavirus ari igihano Imana yahaye abantu babana bahuje ibitsina, avuga ko ari umuco mubi Imana yanga urunuka, ari yo mpamvu yahannye Isi.Aya magambo yakuruye impaka ndende, abenshi bavuga ko amagambo nk'aya akwirakwiza urwango kandi ashobora no gutuma ababana bahuje ibitsina bibasirwa muri rusange.
Ishyirahamwe ry'ababana bahuje ibitsina na ryo ryaje kujyana ikirego mu nkiko, bavuga ko aya magambo yavuzwe n'umuntu ukomeye ashobora kugira ingaruka zitari nziza ku mibanire rusange.
Ubuyobozi bw'idini ry'uyu mugabo ariko ryavuze ko 'afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye uko abishaka, bipfa kuba biri mu murongo muzima'.
Idini ry'aba-Orthodox ni rimwe mu yakomeye hariya muri Ukraine, aho bivugwa ko 25% by'abaturage miliyoni 27.8 barisengeramo.
Umubano w'abantu babiri bahuje igitsina ntabwo ubujijwe muri Ukraine, ariko kubana nk'abashakanye byemewe n'amategeko byo bikaba bitaratorwa mu itegeko ry'aho muri Ukraine.
Kugeza ku wa 9 Nzeri, abarenga ibihumbi 143 bari bamaze kwandura Covid-29 muri Ukraine, abarenga 3.000 bamaze kwitaba Imana.
-
Karongi: Umuyobozi wa Dasso mu Murenge yatawe muri yombi azira gusambanya umugore w' abandi #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Nzeri 2020 mu Mudugudu wa Maryohe, Akagali ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, Umuyobozi wa DASSO ku rwego rw'Umurenge, uri mu kigero k'imyaka 36, yatawe muri yombi nyuma yo kumugwa gitumo aryamanye n'umugore w'abandi, hamwe n'umusambane we ubu bakaba bakurikiranweho icyaha cy'ubusambanyi.
Amakuru avuga ko umugabo yatashye ahagana saa 19h40, ageze mu rugo asanga umuyobozi wa Dasso mu Murenge yaje kumusambanyiriza umugore, atabaza inzego zishinzwe umutekano zibata muri yombi.
Nyiri urugo, avuga ko uyu muyobozi wa Dasso asanzwe amusambanyiriza umugore, ariko ubu akaba aribwo abonye ikimenyetso simusiga cyo kumufatira mu cyuho  mu nzu ye.
Amakuru avuga ko inzego zishinzwe umutekano zahageze batangiye gukorana amasezerano ko Umuyobozi wa DASSO agomba kuzishyura nyir'urugo 1, 500, 000 Frw kugira ngo amubabarire.
Umuvugizi w'Agateganyo w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira Thierry, yemeje iby'aya makuru, asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane yo mungo.
Ati 'Akimara kubafata yabashyikirije Polisi na yo ibashyikiriza RIB, urega akaba avuga ko yari asanzwe asanzwe afite amakuru ko uyu muyobozi wa Dasso amusambanyiriza umugore, aba bombi bakaba bafunzwe bakurikiranweho icyaha cy'ubusambanyi gihanwa n'amategeko.'
Yakomeje asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane, bakirinda gucana inyuma n'abo bashakanye kuko kenshi biba intandaro y'amakimbirane mu ngo, kandi arasenya ntiyubaka.
Umuyobozi wa Dasso n'umugore basambanaga bafungiwe kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura, mu gihe iperereza rigikomeje.
Itegeko rivuga ko umuntu wese washyingiwe, ukorana imibonano mpuzabitsina n'uwo batashyingiranwe aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarengeje umwaka umwe.
Gukurikirana icyaha cy'ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n'amategeko. Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n'uwakoranye icyaha na we.
Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry'urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.
Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry'urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga, akanasobanura impamvu.
Iyo umucamanza yemeye ukwisubiraho k'uwahemukiwe, kureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no kuwakoranye icyaha n'uregwa.
-
Inama y' Abaminisitiri yemeje ko kuva saa tatu z' ijoro kugeza saa kumi n' imwe za mugitondo izongendo zitemerwe #rwanda #RwOT
Ku wa 27 Kanama nibwo hari hemejwe amabwiriza mashya ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19, icyo gihe mu ngamba zari zashyizweho ni uko nta ngendo zemewe nyuma ya saa moya z'ijoro , ubu mu ngamba nshya hakozwe impinduka, iyo saha isubizwa saa tatu z'ijoro yahozeho mbere.
Hari nyuma y'uko mu gihugu cyane mu Mujyi wa Kigali hagaragaye umubare munini w'abantu banduye Coronavirus biganje cyane mu masoko, bashyiraho isaha ya saa moya.
kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020 Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida , niyo yemeje ingamba nshya zirimo ko ingendo zibujijwe 'guhera saa tatu z'ijoro kugeza saa kumi n'imwe z'igitondo'.
Reba hano umenye ingamba zafashwe


Ibimenyetso by'iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n'ibindi.Ubigize agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n'abaganga.Mu Rwanda abamaze gukira iki cyorezo ni 2352 barimo 27 babonetse uyu munsi, abakirwaye bo ni 2105. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni 4479 mu bipimo 454,246 byafashwe muri rusange.

-
Umuntu wa 22 mu Rwanda yahitanwe na Coronavirus #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa 10 Nzeri 2020, imibare itangazwa na Minisiteri y'ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus uko cyiriwe gihagaze mu masaha 24 ashize, igaragaza ko hari umuntu umwe wahitanwe n'iki cyorezo ari nawe wa 22 mu bo kimaze kwica, mu gihe abantu 19 bakibasanzemo mu bipimo 2,838 byafashwe. Abakize ni 27 naho abakirwaye ni 2,105.
Dore uko ishusho rusange yashyizwe ahagaragara na Minisante ibigaragaza;
Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Isaha ya saa moya yimuwe, abafite imodoka bwite bemererwa kujya no kuva Rusizi #rwanda #RwOT
Inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020, ikayoborwa na Perezida Kagame Paul, yemeje ko isaha ya saa moya abantu basabwaga kuba bageze mu ngo ikurwaho igasuhizwa I saa tatu nk'uko byahoze. Ingendo mu karere ka Rusizi ku bantu bafite imodoka zabo ziremewe ariko byose hubahirijwe amabwiriza n'ingamba zo kwirinda Covid-19.
Dore uko ibyemezo byasohotse muri rusange;


Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
My Last Encounter With Rusesabagina #rwanda #RwOT
In the words of Bob Marley, the legendary Jamaican music sensation, 'the harder they come, the harder they fall.'
I last encountered Rusesabagina on January 10 this year in the city of San Antonio where he resides when he is not gallivanting all over the world planning his terrorist acts against his homeland. He was speaking to an audience of â” un-suspecting and mostly ignorant people â” during what was dubbed DREAMWEEK 2020, an audience who probably could not pin point Rwanda on the world map.
Along with eight other patriotic Rwandans, we were there to make our presence known, but mostly to fact check this con man who has made a fortune from the genocide against Tutsi. As usual, Rusesabagina in his halting English was pontificating and fabricating facts about his alleged role in which it is alleged that he saved people.
Before we knew it we were surrounded by hired Security who are always present at his speaking engagements. Glad and enthusiastic about speaking to non-Rwandans, Rusesabagina has always been un-comfortable when there are Rwandans in the room.
Â
The thorn in my side that day was when Rusesabagina referred to the returning Rwandan refugees after the fall of Kigali as 'invaders' who came and 'took our land and killed us.'
I have made it my business in the last fifteen years to follow Rusesabagina at his speaking engagements at University campuses and Civic Forums, if for no other reason be witness to continued, unabashed denial and negation of the genocide against Tutsi.
Rusesabagina's ego has gone to his head that he fantasizes he is a true hero and legend in Rwanda's history. He fabricates facts and distorts history without hesitation and never accepts unwritten questions from the audience lest he is exposed and run out of town.
But what will do him in is openly calling for violent, armed overthrow of a democratically elected government in Rwanda â” a position and theory based on a disgusting genocidal theory, always compounding that by saying 'My wife is Tutsi, so how can I be anti-Tutsi'. Those are not thoughts of a genius.
Rusesabagina has much to answer to, and if I were him I would put off any Christmas plans he had. It is gong to be a long stay in the country he has been colluding with other genocidaires to destroy for the last two decades. Karma is sweet.
The violent acts of the armed wing of MRCD (FLN) which he heads are well documented, and the blood they have shed and the wanton destruction of property since 2018 must not go unpunished.
The most vociferous witness against Rusesabagina is himself, on video and audio, openly calling for murder, mayhem and insurrection in a country healing from the worst genocide of modern times.
The other witness against Rusesabagina is his co-conspirator Faustin Twagiramungu, a man whose lips are dripping with hate and viciousness, also on tape confirming the charges against Rusesabagina. Reports out of Brussels allege Twagiramungu, like a motherless child has not stopped weeping since Rusesabagina was unceremoniously received in Kigali.
Rusesabagina's apprehension sends a clear message to other similarly minded Rwandans bent on taking us back to the years of ethnic governance. Surely planning from the comfort of foreign capitals does not shield you from the long arm of the law. Ask Rusesabagina at Remera Police Station.
And the contention that he was kidnapped is utter nonsense. You cannot 'kidnap' a terrorist or fugitive from justice. As Rusesabagina will soon confirm, his arrival in Kigali, much as he was not expected, was voluntary. And I don't expect it to be the last.
The notion that because Rusesabagina holds Belgian citizenship he is immune from the laws of Rwanda is simply delusional. He is Rwandan, and his alleged crimes were committed in Rwanda, and that is where he should get his day in court.
These charges of terrorism may not be the last for this self-styled fake hero. The Rusesabagina Foundation, which has collected hundreds of money in charitable contributions, has in all probability used those funds to support FLN's terrorist campaign against Rwanda in violation of Federal laws and The Internal Revenue Service (IRS) guidelines. Equally silly and laughable is the fact that foreigners will protect Rusesabagina, after all he is their creation. Ask Victoire Ingabire.
There is a price to betraying Rwanda, and those engaged in adventurous suicidal pursuits do so at their own peril.
Willis Shalita is a regular columnist with Taarifa. His views do not necessarily reflect those of Taarifa's editorial line.
-
#COVID-19: MINISANTE iravuga ko hari abarwayi barindwi barembye cyane bari kwitabwaho #rwanda #RwOT
Ibi Minisitiri Dr Ngamije yaibvuze mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), aho yavuze ko kugeza mu mpera z’ukwezi kwa karindwi, hari abantu bageze ku munani bapfuye, ariko muri iyi minsi ishize bakomeje kwiyongera ku buryo hari umunsi habonetseho babiri, ndetse hari n’iminsi nk’itatu buri munsi habonetseho uwapfuye.
Yakomeje ati: “Ikindi kigaragara, abantu dufite aho tuvurira abantu b’indembe, ubu dufitemo abantu barindwi bari kwitabwaho by’umwihariko, bari mu nzu y’indembe, ibyo bintu ntabwo twigeze tubigira. Ikindi kandi harimo n’abantu badafite imyaka myinshi, umuto afite imyaka 22. Urumva yuko nitudashyira ingufu mu kurwanya kino cyorezo, n’abajyaga bakeka ko iki cyorezo ari icy’abasaza, abakecuru, ari icy’abafite izindi ndwara za karande babana nazo, sibwo bwa mbere tubivuze, ngiye kubisubiramo, iyi ndwara ntawe udashobora kwandura.”
Yavuze ko buri wese ashobora kwandura, ku buryo ibijyanye n’imyaka ntacyo bivuze, ahubwo abantu bagomba gukaza ingamba zo kwirinda,
Kugeza ubu abamaze gusangwamo uburwayi ni 3625, abamaze gupfa ni 15.
Nk’uko bigaragara mu matangazo ya MINISANTE agaragaza uko ubwandu bushya bwifashe asohoka biri munsi umujyi wa Kigali niho hantu hagaragaraga umubare munini w’abagaragayeho ubwandu bushya mu munsi mike ishize, ibintu byatumye Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Kanama 2020 ifata ingamba zikomeye zo guhangana na COVID-19 zirimo guhagarika ingendo z’imodoka rusange hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse no kugabanya umubare w’abakozi bakorera mu biro, aho kuri ubu muri Leta ntakurenza 30% ndetse n’amasaha yo gutaha yavanywe ku isaha ya saa tatu (21:00) z’ijoro nk’uko byari bimenyerewe bishyirwa ku isaha ya saa moya (19:00.)

- Minisitiri Dr Ngamije