Author: webrwanda

  • Paul Rusesabagina wari umuyobozi mukuru wa FLN nawe birangiye atawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ni bwo Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku cyicaro cya RIB mu Mujyi wa Kigali, aho RIB yavuze ko yafashwe biturutse ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga.

    RIB yavuze akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

    Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage binzirakarengane, b’abanyarwanda …mu duce dutandukanye tw’uRwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yafashwe mu bufatanye n’ibihugu byinshi ariko ntiyigeze abivuga ku mpamvu yise inyungu z’ubutabera kuko ibyo akekwaho bikiri mu iperereza.

    Yagize ati: “Ntabwo twavuga ibyo bihugu ngo tuvuge aho yafatiwe kuko biracyari mu iperereza. Ariko iperereza nirirangira tuzababwira byose.”

    Dr Murangira yavuze ko RIB itanga ubutumwa ku bantu bose bari hanze y’u Rwanda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, ko mu gihe kidatinze nabo bazafatwa.

    Yagize ati: “Turababwira ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera. Abo nabo mu minsi mike bazafatwa, ubushobozi burahari, ubushake burahari ndetse n’ubufatanye n’ibindi bihugu kuko ubu nta gihugu na kimwe gishyigikiye ko abantu bapfa mu bindi bihugu, n’abandi nabo bazafatwa kuko nta muntu wakwica abanyarwanda ngo yidegembye ngo yumve ko atafatwa. Ukuboko k’ubutabera ni kurekure tuzamugeraho nawe.”

    Rusesabagina wanagarutsweho muri Film Hotel Rwanda igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yamugize icyatwa ko yarokoye Abatutsi benshi bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines nyamara yaritwaye nabi kuko yakaga abantu amafaranga kugira ngo abarokore.

    Ni filimi yashenguye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubona iriya film igaragaza Paul Rusesabagina nk’intwari nyamara aho yabaga i Burayi yarahakanaga akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu mugabo yakunze kugarukwaho mu manza z’abakurikiranyweho guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka Nsabimana Callixte alias Sankara uri kuburanishwa mu Rwanda ku byaha birimo kurema imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Ubwo uyu wari wariyise Majoro Sankara yafatwaga, Paul Rusesabagina yavuze ko bataciwe intege n’ifatwa ry’umuvugizi w’uriya mutwe wagabye ibitero mu Rwanda.

    Ubu Paul Rusesabagina acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Remera mu gihe hagikorwa iperereza kubyo akurikiranyweho hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’ikurikirana byaha.

  • Perezida Kagame yabaye nk’ukomoza ku buryo Rusesabagina yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umukuru w’igihugu yavuze ko nta kibazo afite kuri Rusesabagina uvugwa ko yarokoye abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko azabazwa ubwicanyi bwakozwe n’abarwanyi ba FLN b’ihuriro ry’amashyaka ryitwa MRCD, riyoborwa na Rusesabagina.

    Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yasobanuye ibintu bitatu kuri Rusesabagina, bijyanye no kugirwa intwari kwe muri filime yiswe 'Hotel Rwanda’, ibyaha aregwa ndetse n’uburyo yagejejwe mu Rwanda.

    Avuga ko hari Rusesabagina witiriwe ibintu, byaba ari byo cyangwa atari byo, bijyanye n’uko yakijije abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Hoteli Mille Collines biragenda bimuha izina ko ari igitangaza ndetse akina n’amafilime ajyanye na byo.

    Perezida Kagame avuga ko ibyo bifite amateka yabyo kuko ngo hari abantu bari muri Hoteli icyo gihe bavuga ko yakijije abantu, ndetse n’ingabo za LONI zari mu Rwanda muri 1994 (MINUAR) icyo gihe na zo zanabivugaho, ibyo nta wabitindaho.

    Yagize ati: “Wenda ntibanamubajije bahisemo abantu bamuha izina, ariko ibyo ntabwo nabitindaho, ntabwo bikunze kuntwarira umwanya, yaba yarigize igitangaza cyangwa barakimugize bitari byo, izo ni izindi mpaka kandi zirahari, bifite uko byasobanurwa ubwabyo. Kuri ibyo, impamvu ntajya muri izo mpaka ni uko ibyabaye, wenda bamwitirira ibitari byo, nta n’ubwo ari icyaha twashingaho urubanza.”

    Ikibazo Perezida Kagame abona kuri Rusesabagina ngo ibimuvugwaho byamuhesheje kuba umuntu ushaka guhindura ubuzima bw’igihugu ariko amena amaraso, afatanyije na bamwe mu Banyarwanda n’abanyamahanga.

    Perezida Kagame ati: “bashobora kuba banavuga ko icyo bagamije ari cyiza, ari uguhindura u Rwanda kuko ngo rutameze neza, ariko uburyo bakoresha ni ubwo kwica abantu, hari ibyitwa FLN na MRCD byose hamwe (Rusesabagina) akitwa ko ari umuyobozi wabyo, akitirirwa ibikorwa by’iyo mitwe kandi akabyigamba. Abantu bicwa muri Nyaruguru, abicwa muri Nyamagabe n’ahandi ku nkengero za Nyungwe, (ibitero) bigaturuka mu Burundi bikinjira mu Rwanda, akabyigamba, aho hari ikibazo agomba gusubiza, amaraso y’Abanyarwanda afite ku ntoki, ibyo ni ibigomba gusubizwa byanze bikunze.”

    Perezida Kagame avuga ko ibi bikorwa Rusesabagina yabigiyemo kuva mu myaka 10 ishize, bijyane no kugambanira u Rwanda no kwica Abanyarwanda binyuze mu mitwe yitwara gisirikare yose avuga ko ayobora.

    Umukuru w’igihugu yakomereje ku buryo Rusesabagina yageze mu Rwanda, aho avuga ko nta muntu wamushimuse nk’uko byagiye byandikwa mu mbuga za murandasi, ahubwo ko yageze mu Rwanda ari we umeze nk’uwizanye.

    Perezida Kagame ati: “ariko uwanabwira abantu ko ari we wizanye ubwo urubanza rwaba ruri kuri nde! Ushobora kwizana ubishaka, uzi n’icyo ukora icyo ari cyo, ushobora kwizana wabeshywe ukisanga hano, ubwo icyaha ni icyo kubeshya gusa ntabwo ari ikindi kibazo, kuva aho yavuye kugera hano nta cyaha na kimwe cyigeze gikorwa hagati aho.”

    Perezida wa Repubulika avuga ko hari ibyo inzego zishinzwe gushaka abanzi b’u Rwanda zishobora kuba zakora binyuranyije n’amategeko y’ahantu runaka bikavamo urubanza, ariko ko hari n’ibindi umuntu atasangamo inenge ahubwo ikosa rikaba irya nyir’ubwite.

    Yavuze ko Rusesabagina yaje asanga Callixte Nsabimana wari umuvugizi w’inyeshyamba (FLN) z’ihuriro ry’imitwe ya MRCD iyoborwa na Rusesabagina, bose hamwe n’abandi bafashwe bakazagera igihe bakicarana mu nkiko, bagatangira gushinjanya.

  • Polisi y’u Rwanda iravuga ko hari abapolisi bafunzwe kubera gukoresha imbaraga z’umurengera ku baturage #rwanda #RwOT

    Bitangajwe mu gihe hashize iminsi hari ubwiganze bw’amajwi y’abantu banenga abapolisi bamwe mu iyubahirizwa ry’amategeko, barengera bagakoresha ingufu kugeza nubwo barasa abaturage cyangwa bakabahohotera mu bundi buryo.

    Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru, yavuze ko iki kibazo cy’aba bapolisi yacyumvise, ndetse ko yatanze amabwiriza ku buyobozi bukuru bwa Polisi ko gikwiriye gushakirwa umuti, kigacika burundu.

    CP John Bosco Kabera yatangaje ko bidakwiriye ko Umupolisi akoresha ingufu z’umurengera, ndetse ko Polisi igiye gushyira imbaraga mu kumenyesha abanyarwanda uko bene abo barenga ku mategeko bakurikiranwa.

    Yatanze ingero ku bapolisi barimo uwarashe abaturage mu Karere ka Nyanza n’uwakubise umuturage i Rwamagana akitaba Imana, aho bose ko bari gukurikiranwa n’inkiko.

    Yagize ati: “Ubu umukoro dufite ukomeye cyane twahawe, ni ukugaragaza uburyo abantu bakurikiranwa. Ngira ngo ni cyo kintu abantu bibaza. Ubu rero nubwo n’uwo mupolisi umwe adakwiriye kuba yabikora, imbaraga zizashyirwa mu buryo nta n’ukwiriye kugaragara muri iki kibazo cyo gukoresha ingufu z’umurengera, ariko noneho imbaraga zigiye kujya, iyo umupolisi akoze icyaha bigaragara ko yakoresheje ingufu z’umurengera, bimenyekanishwa bite mu banyarwanda? Nk’umupolisi iyi COVID-19 igitangira mu kwezi kwa gatatu warashe abantu i Nyanza bari kuri moto, nk’uwo mupolisi yarafunzwe, arakurikiranwa mu nkiko. Ari muri gereza, ariko abantu ntibazi uko byagenze. Baheruka havugwa ko byabaye ariko ntibazi icyakurikiye.”

    Ku mupolisi uherutse gukubita umuturage mu Karere ka Rwamagana i Karenge bikaza kumuviramo urupfu aguye mu bitaro nawe ngo ari mu nkiko ari kuburana, kimwe n’undi uherutse kurasa umuturage ahitwa i Zaza muri Ngoma uri gukorwaho iperereza.

    Yagize ati: “Kugira ngo bijye kugaragara ko wakoresheje ingufu z’umurengera, bigomba kugaragazwa n’iperereza. Ese ubundi wakoraga iki? Wakabaye wakoze iki mu bihe wisanzemo n’aho wagiye gukorera mu kazi?”

    Yakomeje avuga ko usibye guhana mu rwego rw’amategeko, abapolisi bahabwa ibihano mu buryo bw’imyitwarire ku wabwiye nabi umuturage, ku wakanze umuturage, ku wamuhaye serivisi mbi, ku wanze kumutabara kandi yamutabaje n’ibindi.

    Yagize ati: “Ibyo nabyo bibera mu rwego rw’imyitwarire mu mategeko agenga polisi, ari naho hava n’abapolisi benshi birukanwa mu gipolisi. Murabizi ko buri mwaka dusohora urutonde, bimenyekana bite? […] no kudaha umuturage serivisi birahanirwa. Ubwo rero dufite umukoro w’uburyo tugaragaza ibyo bintu kugira ngo bumve mu by’ukuri ko n’icyo cyizere impamvu bari bafite kigomba gukomeza.”

    Polisi y’u Rwanda iherutse kwirukana abapolisi 56 bo ku rwego rwa ofisiye, aho urutonde rwabo rugaragaraho ba Ofisiye Bakuru batatu n’umwe wari ku cyiciro cy’abakomiseri muri Polisi y’u Rwanda.

  • Rwanda cycling club ready to participate in Belgian race #rwanda #RwOT

    Like other sports, no cycling race has been organized since March this year when the first Coronavirus case was found in Rwanda.

    Two-and-a-half months ago, the game was among few of which the players were allowed to train but it is not yet known when the tournament could be resumed.

    In an interview with IGIHE, Niyonshuti said that although his players have not played in races for a long time, they continue to monitor them even during the lockdown.

    Regarding the preparations for the tournament, Niyonshuti said they were waiting for the decision to be taken by the relevant authorities as they planned to take part in various competitions in Belgium, which were often held in the summer.

    'I think the Ministry of Sports will have discussions with the federation and coordinate to see what is needed and we can go back to the tournaments. If not, what I would say to the players is to prepare for next year because I think if we are lucky next year we will have the Tour du Rwanda tournament,' he said.

    'If it goes well and we get the visas, and the invitations to the games we had planned to go to Belgium, maybe we will go there for the games in October or November because I think the year of the games will be long even though it is difficult taking the kids to Europe during the cold season,' he added.

    For the past two years, the management of SKOL’s soft and non-alcoholic beverages factory has been sending athletes to Belgium for competitions during the summer between July and August.

    'Taking them there in October and November when it’s cold, it would be nice for them to get used to the cold weather if they want to be professional players, but if it doesn’t happen, we can focus on the Tour du Rwanda. This year has been like a waste in everything but their life is what matters more.'

    The SACA coach said the first challenge right now, for many people, is to get the necessary documents to travel to different countries in these times of Coronavirus.

    'Many children here in Africa, going to Italy, France and elsewhere are having a hard time. Getting a visa that was available for two weeks can also take up to three months. Much as everything is planned now, obtaining visas has become a problem.'

    Since last month, various tournaments have been organized in Europe and this Saturday, August 29, is the start of the Tour de France with the participation of the world’s top teams.

    It is yet to be known where the world championship tournament, in which Rwanda will participate, will be held. So far, Sweden which is likely to host the competition in Aigle-Martigny between September 20 and 27, has extended the deadline for non-assembly of more than 1,000 people until October 1 as part of a strategy for Coronavirus Prevention.

    Cycling race has been organized since March this year when the first Coronavirus case was found in Rwanda

    Nicole Kamanzi M.

  • Marc Hirschi wins stage 12 Of Tour de France #rwanda #RwOT

    After finishing second and third of stages in his first participation to the Tour de France, Marc Hirschi, 22, became the first Swiss rider to win a stage since his mentor Fabian Cancellara as he soloed to victory 30km before the end of stage 12 in the small town of Sarran in the Corrèze department.

    The 2018 u23 world champion took his first pro win in his first Grand Tour. Pierre Rolland and Soren Kragh Andersen rounded out the podium. Primoz Roglic retained the yellow jersey.

    MARC HIRSCHI ALONE AT SUC AU MAY

    Asgreen and Erviti forged on after passing the 50km to go mark while the peloton strongly led by Bora-Hansgrohe, CCC and Sunweb was timed 25'' behind.

    After the regrouping, a different front group of six riders was formed with Maximilian Schachmann (Bora-Hansgrohe), Kragh Andersen, Tiesj Benoot and Marc Hirschi (Sunweb), Quentin Pacher (B&B Hotels-Vital Concept) and Marc Soler (Movistar).

    Hirschi countered Soler to take the lead by himself 30km before the end as he was climbing to the cat. 2 Suc au May. Hirschi crested first with an advantage of 18'' over Soler and Schachmann.

  • Perezida Kagame ngo yizeye ko ibibazo byo muri Rayon Sports byaba byabonewe igisubizo #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame wari mu kiganiro cyahitaga mu gitangazamakuru cya Leta (Radiyo Rwanda) yabajijwe niba yaba yaramenye ibibazo byavuzwe muri imwe mu makipe akomeye mu Rwanda yigeze no gukomozaho ubwo yarimo yiyamariza kuba umukuru w’igihugu muri 2017.

    Yagize ati: “Iby’imipira yo mu Rwanda ntabwo nayiherukaga ariko numvise ko muri Rayon Sports habayemo ibintu by’amakimbirane… ndizera ko byakemutse, ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo Madame Mimosa numvaga inzira arimo abishyiramo bizakemuka gusa ntabwo mperuka amakuru ya vuba aha ngaha, naramwizeye nizeye ko yabikoze neza ndizera ko byaba byarabonye igisubizo.”

    Hashize igihe havugwa kutumvikana mu ikipe ya Rayon Sports aho byatangiye bamwe mu bigeze kuyobora iyi kipe batakariza icyizere umuyobozi wayo Munyakazi Sadate ndetse birangira batangaje ko bamukuyeho.

    Uyu Sadate yahise yandikira umukuru w’igihugu amumenyesha ko ahubwo aba bashaka umwiryane kuko hari amakosa bakoze muri yo harimo kunyereza umutungo, gukorana n’abarwanya leta ndetse no gutanga ruswa.

    Nyuma y’ibi, abarwanya Sadate bashatse kwifashisha abafana ba Rayon Sports ngo babone uko bamukuraho ariko urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) ruhita rutanga ivuga ko nta numwe wemerewe gutumiza nteko rusange mu gihe amategeko afifitse atarakosorwa.

    Nyuma yo kubura uko bagora abavuga ko ari abanyamuryango ba Rayon Sports ariko barwanya umuyobozi wayo Munyakazi Sadate, bari bahisemo kwandikira Perezida Paul Kagame.

    Tubibutse ko Rayon Sports iheruka kwandikira FERWAFA iyisaba ko iri shyirahamwe ryakwisubiraho ku cyemezo ryafashe cyo kwemeza ko As Kigaii ari yo izasohokera u Rwanda mu marushanwa ya CAF, ikintu FERWAFA isanga kitashoboka ukurikije igihe byabarijwe.

  • ADEPR: Rev Karangwa John yaba agiye gushyirwa mu gatebo kamwe n’abarimo Bishop Tom Rwagasana? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR burangajwe imbere na Rev Karuranga Euphrem bufashe icyemezo cyo gusubiza mu kazi umuvugizi wungirije w’iri torero, Rev. Karangwa John, akimara kugirwa umwere n’urukiko kubyaha yari akurrikiranyweho ribimo ibyo guhimba inyaniko, nyamara abarimo Bishop Jean Sibomana wari umuvugizi w’iri torero, Tom Rwagasana wari amwungirije na bagenzi babo, ubuyobozi bwa ADEPR bukaba bwarabambuye inkoni y’ubushumba n’ubwo bari baragizwe abere n’urukiko, icyaje gukurikiraho muri iri torero ni uguhangana gukomeye kwaje kuvuga hagati ya Rev. Karangwa John n’Umuvugizi mukuru wa ADEPR, Rev Karuranga Euphrem, ibintu byanatumye Biro Nyobozi ya ADEPR yose icyikamo ibice bibri, byongeye ingaruka zigera ku bakozi bose ba ADEPR aho mu nkuru duheruka kubagezaho abakozi batahembewe ihihe kuko abakora urutonde rw’abagomba guhemba bongeyeho Rev Karangwa John bituma Rev Karuranga Euphrem yanga gusinyira amafaranga y’imishahara y’abakozi.

    Nyuma y’iri hangana no guterana amagambo byanatumye Biro Nyobozi ya ADEPR icikamo ibice, urwego rushinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu itorero ADEPR, rwandikiye Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi (CA), rumwoherereza imyanzuro yarwo y’inama yo kuwa 2 Nzeri 2020. Aho uru rwego rwavuze ko iyi nama yateranye mu rwego rwo gukumira amakimbirane ari gututumba muri ADEPR by’umwihariko muri Biro Nyobozi ya ADEPR yamaze gucikamo ibice.

    Ibi bishingirwa ku guhangana gukomeye no guterana amagambo hagati y’Umuvugizi wa ADEPR, Rev Euphrem Karuranga n’Umwungirije, Rev Karangwa John, nyuma yo gufungurwa agizwe umwere ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gusa uyu mwanzuro warajuririwe.

    Urwego rwo gukemura amakimbirane rwagaragaje ko Rev Karangwa afunguwe yakiriwe n’abagize Biro Nyobozi, ndetse asubizwa Biro, imodoka, n’ibindi bikoresho, hirengagijwe ko hakabaye hari ibyemezo urwo rwego rwafashe mu gihe cyose yari amaze ari mu maboko y’ubutabera.

    Ibi byiyongeraho ko Rev Karangwa asaba kwishyurwa imishahara ye yose y’amezi umunani yamaze afunzwe ndetse agakomeza guhembwa nk’umukozi uri mu nshingano.

    Nyuma y’uko Rev Karuranga ateye utwatsi iki cyifuzo, kuwa 04/08/2020 yandikiye Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR amugezaho ikibazo cya Rev Karangwa John asaba ko CA yakemura ikibazo cye akaba ariyo yemeza niba yakomeza imirimo cyangwa se niba yahagarikwa by’agateganyo kugira ngo bidakomeza gukurura umwuka mubi muri Biro Nyobozi.

    Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Rev Karangwa John

    Urwego rwo gukemura no gukumira amakimbirane mu byo rwasabye CA harimo kwihutisha isesengura ku birego yashyikirijwe na bamwe mu bagize biro ku mikorere idahwitse y’Umuvugizi no kurebako iyo nama yujuje amategeko mu mitegurire no mitumirire yayo ikabifataho umwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 30 mu rwego rwo kwirinda idindira ry’imirimo no gusasira amakimbirane arambye mu bagize Biro Nyobozi.

    Ibi uru rwego rwabikoze rushingiye ku kuba Inama y’ubuyobozi ya ADEPR (CA), ifite ububasha bwo guhagarika by’agateganyo umwe mu bagize Biro Nyobozi cyangwa bose igihe badasohoza neza inshingano zabo hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko ngengamikorere. Bimenyeshwa inteko rusange bitarenze iminsi 60 nayo igafata ibyemezo hakurikijwe amategeko abigenga. CA kandi ifite inshingano yo gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko shingiro, amasezerano, amategeko ngengamikorere n’andi mategeko ngengamikorere ya ADEPR.

    Nyuma y’uko urwego rwo gukemura no gukumira amakimbirane muri ADEPR rusabye ibi CA, ku wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2020, CA yarateranye ngo yige ku kibazo cyo kugarurwa mu nshingano kwa Rev Karangwa ndetse n’ikibazo cya Bishop Jean Sibomana wasabye kurenganurwa kuko bitumvikana uko Rev Karangwa yasubizwa mu kazi kandi ikibazo cy’aba bombi gisa, uretse Bishop Jean Sibomana wasabye kurenganurwa kandi hari na Bishop Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije wa ADEPR na bagenzi babo barimo Nitanga Salto bari barafunzwe bakaza kugirwa abere ariko bakaba barambuwe inshingano z’ubushumba, aba bose bakaba bahuje ikibazo na Rev Karangwa John kuko nawe yafunzwe amezi agera ku munani nubwo yagizwe umwere n’urukiko.

    Amakuru avuga ko iya nama yamaze umunsi wose yabuze igisubizo ku kibazo cy’urusobe cyo guhagarika Rev Karangwa cyangwa kumusubiza mu kazi, kuko kumusubiza mu kazi bisobanuye ko n’abandi bafunzwe mu 2017 bagahezwa mu itorero nabo barenganurwa kuko bahuje ikibazo.

    Ibi byatumye CA ifata umwanzuro wo gushyiraho komisiyo y’abanyamategeko, nubwo iyi komisiyo bitaramenyekana abayigize n’uzabatoranya, igomba kumara ibyumweru bibiri isuzuma gusubiza mu nshingano Rev Karangwa cyangwa kumuhagarika.

    Umuvugizi wa ADEPR, Rev Euphrem Karuranga

    Abakurikiranira hafi ibibera muri ADEPR bavuga ko mu gihe Rev Karangwa yasubizwa inshingano ze ibi bivuze ko n’abandi bari barazambuwe bazahita basubizwa inshingano zabo. Ikindi bavuga ko no mu gihe yazahabwa ibyo yagombaga guhembwa (imishahara) n’abandi bazayisaba kuko ikibazo cyabo gihuje.

    Gusa abasesenguzi basanga amahirwe menshi baha Rev Karangwa John yo gusubizwa inshingano yari afite ari make cyane ngo kuko byonyine kuba yaraje agatangira guhangana n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Euphrem yirengagije ko atarasubizwa inshingano mu buryo bunyuze mu mucyo nk’uko amategeko abiteganya, bishobora kumukoraho.

    Ubusanzwe ingingo ya 114 igika cya 1 y’amategeko ngengamikorere ya ADEPR iteganya ko: lyo ukora umurimo w’umunyamuhamagaro utangirwa inshingano akekwaho icyaha cyangwa imyitwarire inyuranije n’amabwiriza yihariye agenga abakozi b’abanyamuhamagararo y’itorero rya ADEPR, ahagarikwa ku nshingano by’agateganyo kugeza igihe ikibazo cye gifatiwe umwanzuro wa nyuma n’urwego rubifitiye ububasha

    Ingingo ya 36 agace 1 y’amategeko yihariye agenga abakozi b’abanyamuhamagaro iteganya ko iyo umukozi w’umunyamubamagaro abagarikwa by’agateganyo iyo afunzwe by’agateganyo mu gihe kirenze amezi atandatu (6).

  • COVID-19: 21st death #rwanda #RwOT

    Among the new cases identified were 17 from Kigali testing in high risk groups, 3 in Kirehe and Rusizi one new case.

    The figures released on Wednesday put the number of confirmed cases in Rwanda at 4,460, of which 2,325 including 18 new recoveries recorded on the same day, which means the active cases are now 2114 cases.

    As of September 9, 451,408 sample tests had been taken.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are required to continue complying with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

    Nicole Kamanzi M.

  • Knowless Drops Another Hit Single- 'Player' #rwanda #RwOT

    Butera Knowless has released another hit single with a hilarious video with a setting well choreographed depicting vintage Mercedes Benz, monster bike and dim lit venue.

    The stage is perfect and sets you in a mood to sing along and dance- Player is a hit that will definitely catch imaginations of revellers at night clubs if at all the Covid-19 restrictions are lifted to allow gatherings.

    In her new Player song, knowless seems to be preaching against a cassanova or a cheating partner and is urging the other party to settle down and build the marriage.

    According to her own facebook page onto which she posted this new video song, Player was released on September. It has so far attracted 39,401 viewers.

  • Infrastructure Minister briefs international community on Rwanda’s solar energy use status #rwanda #RwOT

    Gatete made the briefing on September 8, during the World Solar Technology Summit organized by the International Solar Alliance (ISA).

    It is a technology conference attended by participants from India, France, and other members of the ISA.

    In his remarks, the Minister thanked ISA for the idea of organizing the meeting and highlighted how the solar power program is contributing to the delivery of electricity to Rwandans.

    “The establishment of a solar-powered coalition is a good idea because it provides a platform for more innovation through the use of solar power,” he said.

    Gatete further briefed participants on Rwanda’s progress in delivering electricity to the people.

    'In Rwanda, we have always valued the importance of innovation and the use of renewable energy to accelerate the use of solar energy, through the National Strategy for Transformation (NST1), which we have set up to be accessible to all electricity in 2024. '

    He added that in the electrification program, solar energy will take a high-table position.

    Gatete briefed participants on Rwanda’s progress in delivering electricity to the people

    Elina Jonas Ruzindaza