Author: webrwanda

  • Ubwimvikane buke hagati y'abadepite ba EAC n'ubunyamabanga bwayo bikomeje kudindiza imikorere #rwanda #RwOT

    Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'u Burasirazuba (EALA) ndetse n'ubunyamabanga bukuru bw'uyu muryango bukuriwe na Libérat Mfumukeko, bakomeje kutumvikana ahanini bitewe n'ibirarane by'imishahara y'aba badepite ndetse no guhora bizezwa ibitangaza bidashyika.

    Source : https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/ubwimvikane-bucye-bukomeje-kudindiza-imikorere-ya-eac

  • Umugabo arashinjwa icyaha cyo kwica umwana we amuziza kunyara hasi #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 40 y'amavuko ukomoka mu Burusiya, Anton Proskurin arashinjwa gukubita akica umwana we w'umukobwa wari ufite imyaka 2 y'amavuko nyuma yaho yanyaye hasi aho kunyara mu gikoresho bamuguriye abana banyaramo.

    Amakuru aturuka mu kinyamakuru Selectnews91, avuga ko Anton yakubise umwana we mu mutwe inshuro 60 bikamuviramo gupfa.

    Uyu mwana wari ukiri uruhinja umutwe we wabyimbye bikabije birangira apfuye.

    Zinaida Proskurina nyina w'uyu mwana amakuru avuga ko we yari ku kazi mu gihe cy'ibyabaye, yabimenye aho umwana yageraga kwa muganga ajyanywe na Ambulance, nyuma y'amasaha 24 gusa umwana yahise apfa.

    Abaganga babonye umurambo ni bo bemeje ko umwana yahondaguwe maze bahamagara abapolisi.

    Polisi yavuze ko Proskurin yatawe muri yombi akemera icyaha cyabereye mu Burengerazuba bw'u Burusiya muri Kamena.

    Ibizamini bya Forensic byerekanye ko umwana, Ksenia yakubiswe inshuro 20 ku mutwe ndetse inshuro zigera kuri 40 umubiri wose. Yapfuye azize kuva amaraso yatewe no gukomereka bikabije mu mutwe.

    Abashakashatsi bavuze ko Se w'uyu mwana yakubitaga umukobwa we, gusa akimugeza kwa muganga yashatse guhisha ibimenyetso aho yari yamusize ibigabanya imibyimba.

    Umushinjacyaha Aleksandr Kanaev yabwiye itangazamakuru ryaho ati: 'Ihohoterwa rikorerwa uyu mukobwa ryamaze amezi menshi. Ababyeyi be bamufashe nabi kandi baramukubita igihe cyose'.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/20/umugabo-arashinjwa-icyaha-cyo-kwica-umwana-we-amuziza-kunyara-hasi/

  • Baguye mu kantu ubwo umusore bari barashyinguye yabasesekaragaho ari muzima #rwanda #RwOT

    Abatuye mu mudugudu wa Omururinda ho muri Komini ya Kamuganguzi, mu karere ka Kabale muri Uganda; baguye mu kantu ubwo umusore w'imyaka 19 y'amavuko bari barashyinguye mu mezi abiri ashize yabasesekaragaho ari muzima.

    Amakuru avuga ko uyu musore witwa Clinton Tindyebwa yabuze iwabo ku wa 29 Kamena.

    Mu gitondo cyo ku wa 06 Nyakanga, umuyobozi w'akagari ka Nyinanyondu uriya musore yakomokagamo, yavuze ko hari umurambo w'umuntu wishwe n'amazi uri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamuganguzi.

    Mu gihe uwo murambo wari watangiye gushwanyagurika, Ubuyobozi bw'iriya sitasiyo bwahisemo kuwohereza mu ruhukiro bw'ibitaro bya Kabale.

    Muri ibyo bitaro ni ho Peninah Kamuhanda, umubyeyi wa Tindyebwa yagiye kuwutora, awushyingura azi ko ari uw'umuhungu we. Ku wa 09 Nyakanga ni bwo umuhango wo gushyingura wabaye.

    Nyuma y'amezi abiri abo mu muryango wa Tindyebwa n'abaturanyi bawo bazi ko bamushyinguye, ku wa kane w'iki cyumweru batunguwe no kubona abahingutseho ahumeka uw'abazima.

    Igitangaje ni uko ababyeyi b'uriya musore bari bashinje umuturanyi wabo kumwica hanyuma bakajugunya umurambo we mu kiyaga.

    Uwari warabuze yasobanuye ko umunsi iwabo bamubura, yahagurutse iwabo yerekeza mu mujyi wa Kabale afite inkoko yagurishije, nyuma yurira imodoka ajya gushaka akazi.

    Yavuze ko imodoka yamusize i Ntungamo mu ma saa moya z'umugoroba, ahahurira n'umumotari wahise amusezeranya kumuha akazi iwe mu rugo.

    Tindyebwa yakomeje avuga ko atishimye mu rugo rw'uwo mumotari, biba ngombwa ko amucika ajya mu rundi rugo aho yahise ahabwa akazi k'ubushumba.

    Uyu musore nk'uko ChimpReports yabitangaje, yavuze ko abo yaragiriraga Inka yabasabye umushahara w'ukwezi kwa karindwi yari yarakoreye bakawumwima, ibyatumye afata umwanzuro wo gusubira imuhira.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/20/baguye-mu-kantu-ubwo-umusore-bari-barashyinguye-yabasesekaragaho-ari-muzima/

  • Musanze: umugabo ukekwaho kwicisha umugore we icyuma yafashwe #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Musanze witwa Niyibizi Innocent ukekwaho kwica umugore we witwa Uwurukundo Claudine akoresheje icyuma.

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 18 Nzeri 2020 nyuma y'uko iki cyaha kimaze kuba yahise atoroka.
    Yafatiwe mu kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze. We n'umugore we bari bamaranye amezi abiri babana.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha, amaze kwica umugore we, yahise atoroka ariko aza gufatwa ku bufatanye n'abaturage.
    Ati 'Abuturanyi nibo bahuruje, baha amakuru RIB, ifatanya n'abaturage aza gufatwa. RIB irashima ubufatanye n'abaturage, kuko ku bufatanye nabo, aba bagizi ba nabi barafatwa. Turasaba kandi abantu kwirinda amakimbirane ashobora gutuma havamo ibyaha nk'ibyo.'

    Uyu nyakwigendera Uwurukundo yabanaga n'uyu mugabo mu buryo butemewe n'amategeko, kuko umugabo we wa mbere yari yaritabye Imana, amusigira abana batatu ari nabo asize ubu.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius kuri uyu wa Gatanu yavuze ko mu makuru bamenye, ubu bwicanyi bwatewe n'amakimbirane yabanjirijwe no gutongana hagati y'umugabo n'umugore bapfa telefone, gusa ngo bakundaga kugirana amakimbirane ariko adakabije.

    Yagize ati 'Umwana mukuru wa nyakwigendera niwe watanze amakuru abimenyesha irondo bamaze kwica nyina. Yatubwiye ko mu gihe bari ku meza umugabo yatonganye n'umugore we, bapfa telefone, biza kurangira bajya kuryama. Nyuma ngo uyu mugabo yishe umugore, mu gihe arimo gusohora umurambo, uyu mwana yabyumvise asohoka buhoro yiruka atabaza irondo, bahageze basanga umurambo mu mbuga n'amaraso menshi mu nzu'.
    Ukekwa aramutse ahamwe n'icyaha, yahanishwa n'ingingo ya 107 mu gitabo cy'amategeko y'ibyaha n'ibihano iteganya igifungo cya burundu.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/20/musanze-umugabo-ukekwaho-kwicisha-umugore-we-icyuma-yafashwe/

  • U Burusiya bwiyitiriye umubumbe wa Venus #rwanda #RwOT

    Abahanga mu by'isanzure batangaza ko irushanwa ryo kugera mu isanzure mbere y'abandi no kuhakorera ubushakashatsi buhambaye, bishobora kuzateza ikibazo cy'uko ibihugu by'ibihangange bizagenda byiyitirira indi mibumbe iri mu isanzure, bikayigira uduce twayo.

    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-burusiya-bwiyitiriye-umubumbe-wa-venus

  • U Rwanda ntirwagaragaye ku rutonde rw'ibuhugu byita ku bana babyo kubaha ibyibanze nkenerwa #rwanda #RwOT

    U Rwanda ntirwagaragaye ku rutonde rw'ibihugu 38 by'isi bibonera abana bayo ibikenerwa byibanze mu buzima bw'umwana rukorwa na World Economic Forum.

    Ni urutonde rukorwa na World Economic Forum. Ibyibanze bishingirwaho hakorwa uru rutonde, harimo uburyo umwana yitabwaho mu myigire (mu bumenyi bwo mu ishuuri n'ubumenyi rusange), uburyo yitabwaho mu mikurure (Mu gihagararo no mu bwenge).

    Uru rutonde rwasohowe Ku munsi wejo, ruyobowe n'ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w'uburayi.

    Ku mwanya wa Mbere mu bihugu bifite abana babayeho neza kandi bitabwaho kurusha abandi ku isi hari igihugu cy'Ubuhorandi. Ubuhorandi bukurikiwe na Danemark, Norvège, Ubusuwisi, Finland n'ibindi.

    Uru Rutonde kandi ntirugaragaraho igihugu na kimwe cya Afurika

    Urutonde rw'ibuhugu 38 byita ku bana babyo kurusha ibindi ku si

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/19/u-rwanda-ntirwagaragaye-ku-rutonde-rwibuhugu-byita-ku-bana-babyo-kubaha-ibyibanze-nkenerwa/

  • Abazi neza kandi babana n'uwiyita 'Padiri' Nahimana Thomas Batubwiye Ibye aho abayeho nk'inzererezi itunzwe n'ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Ya mangambure ya Thomas Nahimana, kumbi burya ngo si muzima, ahubwo akeneye gutabarwa , akagangahurwa ibiyobyabwenge yiyahuza !!

    Uyu Thomas Nahimana, ni wa wundi wiyita” Umupadiri w'umunyapolitike “kandi nta na kimwe ari cyo muri ibyo byombi.Mu minsi ishize twababwiraga ubuhemu yakoreye abagore yateye inda, n'abana yasize ku gasozi, ntagire n'icyo abaha cyo kubatunga.Abantu besnhi bumvise iyi nkuru batubwiye ko ahubwo ibyo tuzi ari bike, kuko Nahimana nta ndangagaciro n'imwe asigaranye.

    Tumaze kubona imyitwarire ye idatandukanye n'iy'umuntu wataye umutwe, Rushyashya yashakishije abantu bamuzi neza, ngo batubwire icyabaye kuri uwo muntu uvuga ibintu bimeze nk'iby'abarwayi bo mu mutwe.
    Mu bo twashoboye kuganira nabo, harimo Benoit Uwimana ubarizwa i Buruseli mu Bubiligi , wigeze no kuba mu ngirwashyaka rya Thomas Nahimana. Dore ibyo yadutangarije :
    ” Nabanye na Thomas Nahimana ; mbere nibwiraga ko ari umuntu muzima nitabira ishyaka rye ngirango hari gahunda nzima afite yo gutanga umusanzu wubaka u Rwanda ; numvaga ko nk'umupadiri azashyira imbere amahame ya gikirisitu, cyane cyane urukundo, impuhwe, n'ubworoherane.

    Natangajwe no kubona yarasabitswe n'ingengabitekerezo ya jenoside. ishyaka rye ndisezeramo ubwo. Ariko nakomeje kumukurikirana, ntangira gutekereza ko atari muzima mu mutwe umunsi afata inzira n'umugore w'inshuti ye n'uruhinja ahetsengo agiye kwiyamamariza kuba Perezidawa Repuburika. Nta kindi uretse uburwayi bwo mu mutwe bwahagurutsa umuntu ufite shyaka ku izina gusa, dore ko nyuma yanjye n'abandi bose barivuyemo, ariko n'ubundi ntitwari turenze 15, Watekereza ute kwiyamamariza umwanya ukomeye nk'uwo kuyobora igihugu, utagira amikoro n'ayo kugura igare. Narahebye nkurayo amaso umunsi yihanukiriye ngo ashyizeho Leta ikorera mu buhungiro, maze n'aboyashyizemo atabagishije inama bagahita bamwiyama. “.Yasoje agira ati “Rwose keretse utamuzi niwe wakwita ku byo avuga, kuko ni ibinyabasazi ; ahubwo akeneye abaganga bamwitaho bakamufasha “.
    Amatsiko ntiyashize, maze dushakisha Abanyarwanda bamuzi aho atuye Le Havre mu Bufaransa. Undi nawe babanye mu ishyaka, bahoze banaturanye Le Havre, umuzi imbere n'inyuma, ni uwitwa Pierre Alexandre Muzungu , ubu utuye i Marseille mu Bufaransa.
    Dore ubuhamya Muzungu yaduhaye :

    ” Nahimana atuye Le Havre ahantu hitwa Mont Gaillard hafi ya supermarket yitwa Auchan. Mont Gaillard rero ni ahantu hubatswe kera cyane ; hubakiwe abatishoboye bakora imirimo iciriritse. Ni ahantu hari umwanda mwinshi cyane, hagaragaza ubukene utabona ko ari i Burayi, ku buryo habarirwa mu duce Leta y'Ubufaransa yita” zone urbaine sensible “, icyiciro cy'abatuye umujyi gitunzwe n'imfashanyo ihoraho ya Leta. Ariko cyane cyane ikiranga agace ka Mont Gaillard , ni aho Abafaransa bita ” zone de securité prioritaire “, ni ukuga ahantu wo kugenda wikandagira kubera umutekano muke cyane.
    Twagize amatsiko yo kumenya ukuntu , umuntu nka Thmas Nahimana , umupadiri, yageze ubwo ajya gutura mu manegeka , hataba umutekano na mba , maze Muzungu adusobanurira imvano yo gukena bikabije kwa Nahimana : ” Kubaho nk'umusabirizi by'uriya mugabo byaturutse ku mpamvu nyinshi. Iya mbere ni uko aho atangiriye gukora politike itanya Abanyarwanda, Diocese yabarizwagamo ya Cyangugu yaramwihanangirije kenshi ; yanze kwikosora iramusezerera burundu muri Nzeri 2012, ndetse isesa amasezerano yo gukorera by'agateganyo Dioceseya Le Havre ariko ari umupadiri ugengwa na Diocese ya Cyangugu, Birumvikana Dioceseya Le Havre yahise imusezerera, hanyuma ihagarika imfashanyo zose yagenerwaga nk'umupadiri uyikorera. Byaramukenesheje cyane, bimuviramo no kwanduranya, kuko i Burayi nta munsi y'urugo .

    Kwiheba byabyaye kwiyenza no kugira amahane.Ikindi cyamuteye kwitwara nk'utagira rutangira, ni ugufuhira umugore babanaga Marie Claire Kwitonda banabyaranye abana babiri. Umunsi umwe gufuha byabaye ibisaz, i afata inkota ngo arashaka kwica umugabo w'umunyamahanga akeka ko amusambanyiriza umugore. Inzego z'umutekano zabaye hafi kuko aho Mont Gaillard zihoza ziryamiye amajanja, nuko zibuza ” Padiri ” kumena amaraso.Igitangaje ahubwo ariko, n'ubwo yarazaga Marie Claire ku nkeke amukubita ngo amuca inyuma, we ubwe byaje kumenyekana ko asambanya murumuna wa Marie Claire nawe yafashije kuzana Le Havre ; nawe akaba atuye Mont Gaillard . Nawe si we, nkeka ko aba yanyweye urumogi. “.
    Yakomeje agira ati : ” Indi nyirabayazana yo gutindahara kwa Nahimana Thomas ni uko guhohotera Marie Claire byageze aho yitabaza ubutegetsi , maze Police yirukana Nahimana munzu ndetse imuha itegeko ryo kutazongera kwegera umugore n'abana. Ng'uko uko yavuye mu nzu, atagira akazi , umugore n'abana bamuvumira ku gahera, asigara atunwze no gusabiriza, no gusakuza kuri youtube ngo arebe ko views hari udufaranga zamuzanira .

    Nguwo Thomas Nahimana wisanze mu manegeka, aho yirirwa asangirira urumogi n'amabandi baturanye. Muri make Nahimana si muzima “
    Nyuma twashatse kumenya icyo Marie Claire Kwitonda abivugaho , maze telefone ye igendanwa ntitwabasha kuyifatisha, ariko tuzakomeza kumushakisha. Gusa dufite amakuru yizewe avuga ko Marie Claire yaregeye urukiko, arusaba ko Nahimana yatanga igitunga abana 2 babyaranye. Gusa abamenye iyi nkuru bagize bati : ” Marie Claire nawe arashinyagura, nako arashakira amata ku kimasa. Umuntu usabiriza ngo abone uko aramuka, azabona indezo y'abana babiri ? “
    Twabibutsa aba bana 2 biyongereye ku bandi 4, Nahimana yataye mu Rwanda, akaba yishyuzwa ikibatunga. Ikigaragara ariko abo babyeyi ntibazi ubuzima bubi Thomas Nahimana abayemo mu Burayi, ari nabwo bumutera kwiyahuza ibiyobyabwenge, bikamutegeka kuvuga amangambure.
    Biracyaza……

    The post Abazi neza kandi babana n'uwiyita 'Padiri' Nahimana Thomas Batubwiye Ibye aho abayeho nk'inzererezi itunzwe n'ibiyobyabwenge appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abazi-neza-kandi-babana-nuwiyita-padiri-nahimana-thomas-batubwiye-ibye-aho-abayeho-nkinzererezi-itunzwe-nibiyobyabwenge/

  • Imbuto zifite agaciro ka miliyoni 128 Frw zangirikiye mu bubiko bwa RAB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi, RAB, cyemereye abadepite ko imbuto z'ibigori za miliyoni 128 Frw zangirikiye mu bubiko bwacyo bwa Rubirizi, bituma zimwe zangizwa, izishoboka zihabwa abaturage ngo bazirye.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-zifite-agaciro-ka-miliyoni-128-frw-zangirikiye-mu-bubiko-bwa-rab

  • Mvukiyehe Juvénal wifuzwaga ku buyobozi bwa Kiyovu Sports ntiyemerewe kwiyamamaza #rwanda #RwOT

    Impaka zishingiye ku matora y'uzaba Umuyobozi wa Kiyovu Sports mu myaka itatu iri imbere, zongeye kubyuka nyuma y'aho Komisiyo y'Amatora ishyizeho amabwiriza arimo irigonga Mvukiyehe Juvénal wifuzwa na bamwe mu bafana b'iyi kipe ko ari we waba Perezida.

    Source : https://igihe.com/imikino/football/article/mvukiyehe-juvenal-wifuzwaga-ku-buyobozi-bwa-kiyovu-sports-ntiyemerewe