Author: webrwanda

  • Tariki 11 Nzeri, umunsi mubi ku Banyamerika: Uko ibitero bya Al-Qaeda byagenze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka 19 ibi bitero bibaye. Ku munsi nk’uyu muri 2001, mu gitondo cya kare ku isaa 8:46, indege ya American Airlines yari ifite urugendo rwiswe Flight 11, yagonze umunara w’amajyarugu w’umuturirwa wa World Trade Center i New York.

    Nyuma y’iminota 17 ku isaa 9:03, ubwo abantu bari bagitekereza ko ari impanuka ibaye, indi ndege ya United Airlines yari ifite urugendo 175 yavaga yavaga i Boston yerekeza i Los Angeles, yagonze umunara w’amajyepfo wa World Trade Center.

    Byafashe isaha imwe n’iminota 42 gusa, iyo minara iba imaze kugwa yose ndetse n’izindi nyubako za World Trade Center zirasenyuka.

    Indege ya gatatu ya American Airlines yari ifite urugendo Flight 77, yagoze Minisiteri y’Ingabo ya Leta zunze ubumwe za Amerika (Pentegone), mu gihe indege ya kane ya United Airlines yo yari ifite urugendo Flight 93, yerekezaga i Washington DC, yaje kugwa mu murima muri Lleta ya Pensilvania.

    Nta kuzuyaza, hahise hakekwa umutwe w’intagondwa wa Al-Quaeda. Leta zunze ubumwe za Amerika zahise zitangiza muri Afganistan, zigamije kurwanya iterabwoba

    Nubwo Ossama Bin Laden wari umuyobozi wa Al-Quaeda yabanje guhakana uruhare rw’uwo mutwe muri ibyo bitero, mu mwaka wa 2004 yaje kwemeza ko ari wo wagabye ibyo bitero.

    Al-Qaeda na Bin Laden bavuze ko impamvu nyamukuru yo kugaba ibyo bitero ari uko USA zari zifite ingabo muri Arabia Saudite, ndetse no kuba zari zarafatiye ibihano igihugu cya Iraq.

    Nyuma y’imyaka 10 USA zishakisha Ossama Bin Laden, yaje kwicirwa muri Pakistan mu mwaka wa 2011, yishwe n’ingabo za USA.

    Isenyuka rya World Trade Center n’inyubako zari ziyegereye muri 2001, ryagize ingaruka ku bukungu bw’Umujyi wa New York, ndetse byagize ingaruka zigaragara ku isoko ry’isi.

    Amakompanyi y’indege yasubitse ingendo mu gihe cy’iminsi iri hagati y’itatu n’itandatu. Byakurikiwe kandi n’ifungwa ry’ibikorwa, kwimura ndetse no gusubika ibikorwa, byose bitewe n’ubwoba bw’ibindi bitero.

    Gusukura ahahoze inyubako za World Trade Center byarangiye muri Gicurasi 2002, naho gusana Pentagon byo byasabye umwaka wose. Kongera kubaka World Trade Center byatangiye mu Ugushyingo 2006, yongera gufungurwa mu Ugushyingo 2014.

    Hubatswe kandi inzibutso zitandukanye, harimo ‘National Septermber 11 Memorial & Museum’ yubatswe i New York, ‘Pentagon Memorial’ yubatswe i Arlington muri Leta ya Virginia, ndetse na ‘Flight 93 National Memorial’ yubatswe muri Pennsylvania ahaguye indege ya kane.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tariki-11-nzeri-umunsi-mubi-ku-banyamerika-uko-ibitero-bya-al-qaeda-byagenze

  • Abanyarusizi bishimiye kugenderana n’utundi turere nyuma y’amezi atandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro wishimiwe n’abifuza kujya no kuva mu Karere ka Rusizi kari kamaze amezi atandatu katagenderana n’utundi turere kubera imibare y’abarwayi ba Coronavirus yagiye ihaboneka.

    Umucuruzi witwa Deo, ni umwe mu bacururiza mu Mujyi wa Kamembe. Avugana na Kigali Today, yatangaje ko biruhukije kuko bumvaga barashyizwe mu kato.

    Agira ati “Twiruhukije kuko ubu nibura hari icyo twaruhutseho gato, twari dusanzwe dutuma abajya kurangura bakatuzanira ibicuruzwa tugasanga ntibijyanye n’uko tubyifuza, ariko ubu hari abafite imodoka zabo bazajya bajya mu mujyi wa Kigali bakareba ibigezweho bakarangura”.

    Mugenzi we bakorana avuga ko Leta yakomeza kubafungurira n’imodoka zitwara abagenzi zigakora akazi, ahubwo bagasabwa gukora ubwirinzi.

    Agira ati “Si twe twanze ubuzima bwacu cyangwa ngo dupfushe abacu, icyo dusaba Leta idufashe gukaza ubwirinzi hanyuma barekure n’imodoka zitwara abagenzi.

    Ikindi dusaba, amezi atandatu ashize dusa nk’aho tudakora, kandi ibi byatugizeho ingaruka Leta izatuzirikane, kuko kwishyura inzu y’ubucuruzi udakora, ukishyura inzu yo kubamo ntacyo winjiza byatumye n’igishoro bamwe bagikoresha”.

    Yakomeje agira ati “Turasaba Leta izadoherere abafite amazu bakodesha na bo borohereze abayakodesha, kuko harimo abo bizagiraho ingaruka bagahagarika ibyo gukora”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Euphrem, avuga ko bishimiye kuba akarere ayobora kemerewe kugenderana n’utundi turere.

    Ati “Birashimishije kuba ubuyobozi bwabonye ko ubwandu bugabanuka bakareka imodoka z’abantu ku giti cyabo zikajya mu Karere ka Rusizi, n’izindi zikaba zahava, gusa ibi birajyana no gukomeza gushishikariza abaturage gukomeza kwirinda, ntibirare kuko bavuye muri guma Rusizi.

    Ikiboneka cyo, iki cyorezo wubahirije ingamba zo kukirinda cyatsindwa, icyo tugiye gukomeza gusaba abaturage bacu ni ugukomeza kwirinda kugira ngo tutazasubira muri guma Rusizi, ahubwo ibintu bikarushaho kugenda neza n’imodoka zitwara abagenzi zikemerwa gukora”.

    Kwemera ko imodoka z’abantu ku giti cyabo zijya zikanava mu Karere ka Rusizi, ni inkuru nziza ku bantu guma Rusizi yasanze batari mu miryango yabo, bakaba bari bamaze amezi atandatu batarasubirana.

    Hari n’abandi bagumye muri Rusizi batashoboye kuhava kandi atari ho batuye bakiriye neza inkuru y’ingendo ku modoka z’abantu ku giti cyabo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abanyarusizi-bishimiye-kugenderana-n-utundi-turere-nyuma-y-amezi-atandatu

  • Kuki u Rwanda rukeneye Politiki igenga ibitabo? #rwanda #RwOT

    Kunoza ibikorwa by’abanyamwuga runaka, iteka bigira imirongo bigenderaho ishyizweho n’urwego rubifitiye ububasha. Iyo mirongo ngenderwaho twayita Poltiki ngenderwaho igenga ‘Ibitabo ‘Book Policy’.

    source https://igihe.com/umuco/ibitabo/article/kuki-u-rwanda-rukeneye-politiki-igenga-ibitabo

  • Ishingiro ry’umuhate wa Nambayisa, umuforomo umaze imyaka 20 yita ku ndembe #rwanda #RwOT

    Shadrack Nambayisa yakuze ashaka kuzaba umuganga mu buvuzi rusange, gusa ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, yaje kwisanga mu ishuri ry’ubuforomo.

    source https://igihe.com/ubuzima/article/ishingiro-ry-umuhate-wa-nambayisa-umuforomo-umaze-imyaka-20-yita-ku-ndembe

  • Coronavirus: Ubukungu bwa Afurika bukomeje kujya habi, ubushomeri buriyongera ubutitsa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi atandatu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritangaje ko Coronavirus ari icyorezo, Umugabane wa Afurika nturahungabana cyane mu bijyanye n’abacyanduye cyangwa abo kimaze kwica nk’iyindi, gusa ku ruhande rw’ubukungu umaze gushegeshwa cyane nacyo kurenza ahandi hose ku Isi.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/coronavirus-ubukungu-bwa-afurika-bukomeje-kujya-habi-ubushomeri-buriyongera

  • Rwamagana: Empower Rwanda yatangiye gufasha abakobwa babyariye mu rugo #rwanda #RwOT

    Umuryango udaharanira inyungu ndetse utegamiye kuri Leta, Empower Rwanda, watangiye ku mugaragaro gufasha abakobwa 100 babyariye mu rugo n’abana babo mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-empower-rwanda-yatangiye-gufasha-abakobwa-babyariye-mu-rugo

  • Magufuli yahaye impano Diamond #rwanda #RwOT

    Pereizida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yatunguranye ubwo yahamagaraga umuhanzi Diamond Platnumz akiyambura ingofero ye y’ishyaka rya CCM akayambika uyu muhanzi nk’impano y’uko akomeje ku mufasha kwiyamamaza.

    Umuhanzi Diamond Platnumz ni umwe mu itsinda rinini ry’abahanzi barimo kwamamaza Perezida John Pombe Magufuli urimo kwiyamamariza kongera kuyobora Tanzania.

    Perezida Magufuli ni we ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania rya CCM ryongeye kugirira icyizere ngo abe yarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi gutaha.

    Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza Mwanza, nyuma y’uko Diamond aririmbye agashimisha abantu, Magufuli yaramuhamagaye maze ahita amwambika ingofero ye yari yambaye ya CCM nk’ikimenyetso cy’uko yashimishijwe n’uburyo yashimishije abaturage.

    Diamond yambitswe na Maufuli ingofero ya CCM

  • Manani Hemed wo muri Kiyovu Sports afashe icyemezo gikomeye #rwanda #RwOT

    Minani Hemed usanzwe ari umukuru w’abafana ba Kiyovu Sports ku rwego rw’igihugu, yatangaje ko mu nama y’Inteko Rusange na we hari umwanya aziyamamariza muri komite nyobozi y’iyi kipe izatorwa.

    Ku mugoroba w’ejo ni bwo hasohotse ibaruwa ya Kiyovu Sports itumiza Inteko Rusange y’iyi kipe tariki ya 19 Nzeri 2020, nyuma y’amasaha make hahise haza indi nkuru ivuga ko perezida wa Kiyovu Sports, Mvuyekure Francois avuga ko atatumije inama y’Inteko Rusange ahubwo yatumije iya komite nyobozi izashyiraho komisiyo itegura amatora, mu gihe amatora azaba mu kwezi gutaha.

    Nyuma y’uko umwe muri komite nyobozi ya Kiyovu Sports isoje manda, ari Ntwarindwa Theodore wari visi perezida wayo atangaje ko atazongera kwiyamamaza, Minani Hemed ukuriye abafana b’iyi kipe yavuze ko kubera iyo mpamvu na we mu nama y’Inteko Rusange aziyamamaza.

    Yagize ati'bizabera mu Nteko Rusange, hari umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports watangaje ko ataziyamamaza kandi Kiyovu ntiwayifata ngo uyihe umuntu utarayimaramo amezi 6 nk’uko babivuga hatari undi muntu uri aho hafi uyimazemo imyaka 10. Ntabwo Hemed azaba perezida w’abafana ba Kiyovu Sports imyaka yose, umuntu agomba gukura.'

    'Ntangaje ku mugaragaro ngo mu nama y’Inteko Rusange ndi umukandida muri komite nyobozi ya Kiyovu Sports ku mwanya ntavuze ariko nzawuvuga icyo gihe.' Hemed aganira na Radio10

    Minani Hemed ashobora kwiyamamaza ku mwanya wa visi perezida w’iyi kipe, ni nyuma y’uko Ntwarindwa Theodore wari muri komite isoje manda yayo avuze ko atazongera kwiyamamaza, ari nabyo Hemed yashingiyeho avuga ko aziyamamaza.

    Minani Hemed yatangaje ko mu Nteko Rusange aziyamamaza

  • Kirehe: Ntibisanzwe umugore yaguwe gitumo ari guteka kanyanga mu gikoni cyo mu rugo rwe #rwanda #RwOT

    Mu Mudugudu wa Kamarashavu, Akagali ka Rugarama mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 10 Nzeri 2020, inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage, basanze mu rugo rw'uwitwa Nteziryayo Evariste wo mu Murenge wa Mushikiri bateka kanyanga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mushikiri, Hakizamungu Adelte wahaye aya makuru Umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko basanze umugore wa Nteziryayo ari we uteka kanyanga mu gikoni, umugabo we ntiyari ahari.

    Ati 'Niyo mayeri basigaye bakoresha batekera mu gikoni mu tugunguru dutoya ku buryo utamenya ibiri kuba, gusa ikigaragara ni uko yari asanzwe ayiteka kuko yari afite akagunguru gashaje n'akandi gashya.'

    Akomeza avuga ko nta makuru y'uko muri ako gace hari abantu bateka kanyanga, icyakora ngo kuba ari ahantu hera ibitoki byinshi ngo byashoboka ko haba hari n'abandi bayiteka.

    Amakuru avuga ko uwo mugore witwa Mukamusoni w'imyaka 50 yafatanywe litiro 4 za kanyanga.Kuri ubu afungiye kuri stasiyo ya RIB ya Nyarubuye.

    Ngo amayeri asigaye ariho ni ugutekera kanyanga mu gikoni kugira ngo hatagira umenya ibyo barimo

  • COVID-19: Ingaruka ku mirimo iciriritse – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Kuva icyorezo cya COVID-19 kigeze mu Isi, ibice bitandukanye by'imirimo byagizweho ingaruka. Urebye ku bakora mu mirimo idahoraho, byemezwa ko bagizweho n' ingaruka nyinshi kandi zikomeye ugereranyije n' indi mirimo.