Author: webrwanda

  • Nyagatare:Umudugudu uherutse gutahwa na Perezida Kagame umaze kunguka miliyoni icumi mu mezi abiri #rwanda #RwOT

    Umudugudu wa Gishuro uherereye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, uherutse gutahwa n'Umukuru w'Igihugu, mu mezi abiri ashize umaze kubona inyungu ya miliyoni 10 875 640 Frw arimo 220 600 Frw yakuwe mu mukamo w'inka n'andi 10 875 640 Frw yakuwe mu magi.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umudugudu-uherutse-gutahwa-na-perezida-kagame-umaze-kunguka-miliyoni

  • Amafederasiyo yari afite impungenge ko ashobora kwimurira ibiro mu mufuka, yahumuririjwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’impungenge zamwe mu mafederasiyo y’imikino mu Rwanda yabunzaga imitima yibaza aho azerekeza mu gihe Stade Amahoro itangiye kuvugururwa, Minisitiri ya Siporo yatanze ihumure ko izabafasha bakabona aho bazimukira.

    Guhera muri Gicurasi umwaka ushize, nibwo inkuru y’uko Stade Amahoro igiye kuvugururwa yatangiye kuvugwa.

    Tariki ya 20 Nzeri 2019 ni bwo mu buryo bweruye MINISPORTS yandikiye amafederasiyo yose akorera muri stade Amahoro ko bafite ukwezi kumwe(iminsi 30, ni ukuvuga kugeza tariki ya 20 Ukwakira 2019) bakaba bamaze kuva muri stade Amahoro kugira ngo imirimo yo kuyivugurura itangire.

    Iki gihe amwe mu mafederasiyo akoreramo nka FERWABA, FERVB, NPC… bari babwiye ISIMBI ko batarabona aho bimukira kandi ko nta n’ubushobozi bafite bwo kuba bafata inyubako bonyine, bityo ko nk’uko Minisiteri yari iacumbikiye ikwiye no kubafasha kubona aho bimukira mu buryo butabagoye.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku munsi w’ejo, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yavuze ko icyo kibazo bakizi kandi batekereje uburyo bazafasha amafederasiyo nk’uko basanzwe bafatanya.

    Yagize ati'ikijyanye n’amafederasiyo aho azimukira, iki ng’iki nka Minisiteri ya Siporo mu mikoranire ifitanye n’amafederasiyo ni uko turimo turareba aho tuzimukira mu gihe Stade Amahoro izaba igiye kuvugururwa ko n’amafederasiyo twazayashakira aho yakorera nibura kugira abe yabone ibiro akoreramo.'

    Uretse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’, andi mafederasiyo yose ntabwo afite inyubako zayo bwite yakoreraga muri stade Amahaoro.

    Nyuma y’uko iki gikorwa cyagiye gisubikwa, biteganyijwe guhera mu Kuboza 2020, Stade Amahoro izatangira kuvugururwa ikongerrwa ubushobozi bwo kwakira abantu benshi, ikava ku bihumbi 23 ikazajya yakira ibihumbi 45.

    Stade Amahoro igiye kuvugurwa, amafederasiyo yakoreragamo agomba kwiimuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/amafederasiyo-yari-afite-impungenge-ko-ashobora-kwimurira-ibiro-mu-mufuka-yahumuririjwe

  • Follow @maran_studio @maran_designAdd our snapchat: queens.live…..Rwandan Beauty

    Follow @maran_studio @maran_design Add our snapchat: queens.live . . . . . Rwandan Beauty 🇷🇼💖🇷🇼 #VisitRwanda  #beautifulwomen #rwandanwomen #africanwomen #blackisbeautiful #beautiful #rwandanbeauty #beautifulcountry #250 #Rwanda #visitrwanda #beauty #lifestyle #fashion #Rwandaupdates #kigali #africa #beautifulpeople #heartofafrica #d'impies #dimplegirl #africanbeauty #travel #travelafrica #travelworld #love #tourism #africantour #beautifulafrica #visitrwanda_now

    Source : https://www.instagram.com/p/CFU7ynKDCyL

  • Igitaramo cya Jay Polly byavugwaga ko cyahagaritswe Dubai, kirakomeje nta gisibya #rwanda #RwOT

    Umuraperi Jay Polly avuga ko igitaramo agomba gukorera mu mujyi wa Dubai kuri uyu wa Gatandatu nta gisibya kigomba kuba kuko bamaze kubona uruhushya bahawe na Leta ya Dubai.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020, ni bwo haje inkuru y’uko igitaramo cyiswe East African Night, umuraperi Jay Polly yagombaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mujyi wa Dubai cyakuweho.

    Amakuru yavugaga ko cyakuweho kuko abagiteguye batigeze babimenyesha ubuyobozi bwa Ambasade ndetse na Diaspora, rero bakaba barasanze cyitemewe bahita bagihagarika.

    Aya makuru ariko akaba yaje kunyomozwa na Jay Polly aho yavze ko igitaramo cye agomba gukorera mu mujyi wa Dubai nta gisibya kigomba kuba kuko babamaze kubona uburenganzira bubibemerera.

    Yagize ati'bantu banjye mumeze neza? Amahoro y’Imana abane namwe, uyu munsi rero ku mugoroba nk’uko byateganyijwe nta gihindutse, nta na kimwe kiri buhinduke amasaha ni ya yandi guhera saa 21h kugeza bukeye turaba dukora igitaramo cyiswe East Africans Night(…) Amagambo yavugwaga yashize ivuga, dufite uburenganzira twahawe na Leta ya Dubai turayishimira cyane.'

    Iki gitaramo kibaka giteganyijwe uyu munsi guhera saa tatu z’ijoro(21h), kirabera ahitwa Venom Deira Club & Lounge kwinjira ni ama AED 50, akabakaba ibihumbi 12 Frw.

    Jay Polly ubundi yavuye mu Rwanda ku wa 11 Nzeri 2020 agiye mu mujyi wa Dubai aho yari ajyanywe no kugura ibikoresho bya Studio ye nshya agiye gushinga itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

    Jay Polly yahamije ko igitaramo kigomba kuba

    Igitaramo Jay Polly ari bukore cyiswe East African Night

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igitaramo-cya-jay-polly-byavugwaga-ko-cyahagaritswe-dubai-kirakomeje-nta-gisibya

  • Cyera kabaye Aimable Karasira agiye kurongora #rwanda #RwOT

    Karasira yirukanywe burundu ku mirimo yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda ku wa 14 Kanama 2020 ashinjwa imyitwarire mibi mu kazi, nyuma yo kumara imyaka 14 yigishamo.

    Uyu mugabo usanzwe ugira ibitekerezo n’imyumvire itavugwaho rumwe yakunze gutangaza ko atazigera abyara abana ngo baze kubabarira kuri iyi si yuzuye imihangayiko ndetse ngo n’ubwo yashaka umugore yavugaga ko atashaka umugore w’umunyarwandakazi.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Karasira yavuze ko ibihe arimo bikomeye byatumye atekereza icyo yakora ngo abyare abana bazamusimbura naramuka apfuye.

    Uyu mugabo utigeze utangaza niba yaramaze kubona umukobwa bazabyarana abo bana atangaza ko ashaka ko nibura umwaka utaha wa 2021 azaba afite umwana.

    Yavuze ko 'Bizaza ndabona bica amarenga, bizaza ni vuba aha mu mwaka wa 2021 nzaba mfite umwana. Ntabwo umuryango wanye wapfa gutyo gusa ngombwa kubyara ngaharanira ukwaguka k’umuryango wanjye.'

    Avuga kandi ko ashaka kubyara abana benshi bakajya mu gisirikare kugira ngo bazamuhorere ku karengane arimo gukorerwa.

    Karasira yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu Mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye mu Gitega. Yakomereje muri Lycée de Kigali.

    Karasira Aimable yavuye ku izima none agiye kurongora abyare abana…Reba ikiganiro twagiranye hano

    Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n’Ikoranabuhanga. Icyiciro cya gatatu yagikomereje muri Suède.

    Karasira ni umuhanga cyane mu bya mudasobwa ari nabyo yigishaga dore ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye na Software Engineering.

    Ni umugabo utavugwaho rumwe kubera imyitwarire itangaje. Ni umuhanzi ari naho izina rye Prof Nigga arikomora ari naryo yagiye amenyakanaho cyane.

    Uyu mugabo w’imyaka 43 yatangiye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu myaka ibiri ishize, ubwo ibinyuzwa ku rubuga rwa Youtube byari bimaze gukomera.
    Yatangiye kugaragara avuga ku ngingo zitandukanye ndetse akenshi agatanga ibitekerezo bifatwa na bamwe nk’ibikakaye, binenga cyangwa bisebya Leta bitakabaye bitangwa n’umurezi muri Kaminuza nubwo avuga ko ari uburenganzira ahabwa n’amategeko.

    Nk’umurezi, hari abatangiye kubigiraho impungenge, bagaragaza ko bidakwiriye nubwo yaba abyemererwa n’amategeko.

    Kubera ibyo bitekerezo bye, hari abamubona nk’utavuga rumwe na Leta ndetse hari abatavuga rumwe na Leta baba mu mahanga bakunze kumushimagiza cyane iyo yatanze ibitekerezo, nubwo we yakunze kuvuga ko ntaho ahuriye nabo.

    Karasira Aimable yavuye ku izima none agiye kurongora abyare abana…Reba ikiganiro twagiranye hano

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Cyera-kabaye-Aimable-Karasira-agiye-kurongora

  • Tanasha yahaye isezerano umuhungu we yabyaranye na Diamond #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’umunyakenya, Tanasha Donna yasezeranyije umuhungu we yabyaranye na Diamond Platnumz ko nta kintu na kimwe azigera amuburana n’ubwo kumurera wenyine bigoranye.

    Muri werurwe 2020, ni bwo Tanasha Donna yatandukanye na Diamond hari nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu, Naseeb Jr wavutse ku wa 2 Ukwakira 2019.

    Uyu mukobwa wabanaga na Diamond muri Tanzania akaba yarahise asubira iwabo muri Kenya n’umwana we.

    Ubwo yishimiraga inzu nshya yimukiyemo, Tanasha yasezeranyije umuhungu we ko azakora ibishoboka byose kugira ngo abeho neza nta kintu na kimwe abura mu buzima bwe.

    Yagize ati'Naseeb inseko yawe iranezeza muhungu wanjye. Nishimiye ko wakunze urugo rwawe rushya. Mama wawe akora ijoro n’amanywa kugira ngo amenye neza ko ubayeho neza, kandi nibwo agitangira nyizera.'

    'Ntabwo byoroshye kubikora njyenyine, igitutu kirahari ariko gifite igiciro, mu gihe cyose nk’iri muzima nta kintu na kimwe uzabura ndagusezeranyije. Imana iri ku ruhande rwacu.' Tanasha mu butumwa yashyize kuri Instagram

    Tanasha yatandukanye na Diamond amushinja kumuca inyuma, kumutera umwanya kandi abizi neza ko atamukundaga, gusa Diamond na we yavuze ko yamukundaga kandi yari afite gahunda yo kumushaka.

    Tanasha yasezeranyije umuhungu we ko ntacyo azamuburana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-yahaye-isezerano-umuhungu-we-yabyaranye-na-diamond

  • Igitaramo Jay Polly yari gukorera i Dubai cyahagaritswe #rwanda #RwOT

    Abateguye iki gitaramo bo bashyize hanze itangazo bavuga cyahagaze kubera COVID-19 ariko siko biri.

    Kaganda Kassim uhagarariye ihuriro ry’abanyarwanda baba muri muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yatangarije igihe ko iki gitaramo cyahagaze kubera ko abateguye iki gitaramo batari barabibamenyesheje.

    Ati 'Ababiteguye na Jay Polly nyir’izina ntabwo bigeze bamenyesha ambasade cyangwa se diaspora, bituma ubuyobozi bwa Ambasade na Diaspora twaracukumbuye dusanga ibyo bintu bibujijwe.'

    Iki gitaramo cyari cyiswe East African Night cyatangajwe mu buryo butunguranye. Cyari giteganyijwe kuba tariki 19 Nzeri 2020 kikabera ahitwa Venom Deira Club & Lounge aho kucyinjiramo byari kuba ari ama AED 50, akabakaba ibihumbi 12 Frw.

    Mu ijoro ryo ku wa 11 Nzeri 2020 nibwo Jay Polly n’ikipe bari gukorana bya hafi berekeje i Dubai, aho bageze mu gitondo cyo ku wa 12 Nzeri 2020.

    Uyu muraperi yerekeje i Dubai avuga ko ajyanywe na gahunda zo kurangura ibyuma bya Studio ye nshya agiye gutangiza i Kigali. Jay Polly ari kugura ibyuma bya Studio yaba ikora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’ubw’amashusho (Audio&Video).

    Iyi studio Jay Polly agiye gufungura mu Mujyi wa Kigali, izaba igamije kumufasha gukora umuziki we neza no kuzamura abana bafite impano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Igitaramo-Jay-Polly-yari-gukorera-i-Dubai-cyahagaritswe

  • USA: Urupfu rw'umucamanza Ginsberg rwabyukije intambara y'amagambo kuri Trump n'abahanganye na we #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko umucamanza mushya mu Rukiko rw'Ikirenga agomba kujyaho hatabayeho gukererwa, nyuma y'urupfu rwa Ruth Bader Ginsberg, witabye Imana kuri uyu wa Gatanu ku myaka 87.

    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/usa-urupfu-rw-umucamanza-ginsberg-rwabyukije-intambara-y-amagambo-kuri-trump-n

  • Umunyarwandakazi w'imyaka 26 yishwe na COVID-19 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko Umunyarwandakazi w'imyaka 26 yishwe na COVID-19, bituma umubare w'abamaze guhitanwa n'iki cyorezo mu Rwanda ugera ku bantu 26, mu gihe abamaze kwandura bose hamwe ari 4689.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwandakazi-w-imyaka-26-yishwe-na-covid-19

  • ZANU-PF Cadres Claim Ex-President of Botswana Can't Tell Woman 'I love you' #rwanda #RwOT

    Former President Ian Khama of Botswana may not recover from a jab from his enemies in Zimbabwe that still loath his leadership days.

    At the age of 67, Mr Khama is allegedly  a bachelor although three years ago he tasked two of his confidants to help him identify a beautiful woman he will marry and live happily in retirement.

    Zimbabwe African National Union — Patriotic Front (ZANU—PF) Patriots, a division of the country's ruling party, has blasted former President Ian Khama's leadership qualities saying they are amongst others influenced by his failure to marry. Speaking at a rally recently, the officials said Khama claims he can heal or fix Zimbabwe 'when he does not even have the courage to tell a woman that 'I love you''.

    'Zimbabwe is above that level, we have better things to think of,' the ZANU-PF Patriots further attacked Khama racially, accusing him of being confused on whether he is black or white. Former President Khama has been the Zimbabwean government's loudest and courageous critic even before his retirement.

    While serving as President, Khama soiled the diplomatic relations with his neighbours after he called the late Zimbabwean president, Robert Mugabe to step down due to old age saying he has also overstayed his welcome.

    ZANU-PF Patriots are developing into the party's attack dogs. Recently they at-tacked South Africa saying SA does not have an overseer role to play with Zimbabwe further warning against forces seeking to destabilise the ANC and other liberation movements in the region.

    This came a week after a delegation of the ANC, led by secretary-general Ace Magashule jetted to Zimbabwe to engage ZANU-PF on a number of issues plaguing the neighbouring country, including the decline of the economy and claims of a purge against government opposition members and journalists.

    The group said it was decided during a meeting that in a diplomatic sense, South Africa was in no way linked to Zimbabwe and had no mediatory role to play. Pressure is mounting on President Emmerson Mnangagwa to fix the Zimbabwean economy amid protests suggesting that his predecessor, Mugabe was even better than him.

     

    The Botswana Gazette

    Source : https://taarifa.rw/zanu-pf-cadres-claim-ex-president-of-botswana-cant-tell-woman-i-love-you/