Author: webrwanda

  • Kiyovu Sports yahakanye iby’amatora yavugwaga mu cyumweru gitaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane ni bwo hasohotse ibaruwa itumiza abanyamuryango ba Kiyovu Sports mu nama y’inteko rusange idasanzwe, ndetse ubu butumwa bukaba bwarananyuze ku rubuga rwa twitter rw’ikipe ya Kiyovu Sports.

    Abanyamuryango ba Kiyovu bifuza amatora ya Komite
    Abanyamuryango ba Kiyovu bifuza amatora ya Komite

    Nyuma y’amasaha make ubu butumwa butambutse, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports yaba Perezida wayo Mvuyekure Francois ndetse na Visi-Perezida akaba n’umuvugizi wayo Ntarindwa Theodore, bavuze ko habayemo kwibeshya ariko byakosowe, ko ikigomba gukorwa ubu ari ugushyiraho Komisiyo y’amatora n’ibindi bibanziriza amatora.

    “Hari habayeho kwibeshya ariko bambwiye ko byakosowe, ntiwatumiza amatora utarashyiraho komisiyo y’amatora kuko ni yo igomba kuyategura, igategura aho azabera n’uburyo azakorwamo, ikakira kandidatire n’ibindi” Visi Perezida wa Kiyovu Sports Ntarindwa Theodore.

    Visi Perezida wa Kiyovu Sports Ntarindwa Theodore
    Visi Perezida wa Kiyovu Sports Ntarindwa Theodore

    pic.twitter.com/KcnEH5i0Nc

    — The Official Account of SC Kiyovu (@SCKiyovuSports) September 10, 2020

    Kugeza ubu kandi mu ikipe ya Kiyovu Sports ntiharamenyekana uburyo amatora yazakorwa, niba ari ikoranabuhanga, cyangwa se bazahurira mu nteko rusange ahantu runaka nk’uko bisanzwe kugira ngo batore Komite nshya.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kiyovu-sports-yahakanye-iby-amatora-yavugwaga-mu-cyumweru-gitaha

  • USA: Umugabo wa Aurore Kayibanda yabonye akazi mu Kigo kimaze imyaka 34 gikora iby’itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Umugabo wa Aurore Kayibanda, Mbabazi Egide [Egide Fox] ufite ubuhanga mu gufotora no gufata amashusho yabonye akazi mu Kigo cy’Itangazamakuru cyo muri Amerika cyitwa Portland Media Center, kimaze imyaka 34 gikora ibikorwa bijyanye n’itangazamakuru.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/usa-umugabo-wa-aurore-kayibanda-yabonye-akazi-mu-kigo-kimaze-imyaka-34-gikora

  • Amarangamutima y’Abanyarwanda nyuma y’uko isaha y’ingendo yimuriwe saa Tatu #rwanda #RwOT

    Bamwe mu Banyarwanda bagaragaje amarangamutima y’ibyishimo ubwo bamenyaga ko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane yafashe umwanzuro wo gusubizaho isaha ya saa Tatu z’ijoro nk’iyo abantu batemerewe gukora ingendo, ikavanwa saa Moya mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

    source https://igihe.com/amakuru/article/amarangamutima-y-abanyarwanda-nyuma-y-uko-isaha-y-ingendo-yimuriwe-saa-tatu

  • Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bikinisha cyane kurusha abagore #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gikora ibikoresho byifashishwa mu kwikinisha cya ‘Womanizer’ bwagaragaje ko umubare w’abagabo bikinisha mu mwaka uruta uw’abagore.

    source https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/ubushakashatsi-bwagaragaje-ko-abagabo-bikinisha-cyane-kurusha-abagore

  • Ubworozi bw’inka, umurage wasigasiwe kuva kera mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu gitabo “La communication pour la valorisation du patrimoine culturel du Rwanda, Editions Universitaires Européennes” (ihanamakuru mu guteza guhesha agaciro umurage ndangamuco), cyanditswe na Mutangana Boshya Steven, yagaragaje ko u Rwanda rufite umurage ndangamuco ukungahaye kandi ukwiye kumenyekanishwa mu gihugu no mu mahanga.

    source https://igihe.com/umuco/article/ubworozi-bw-inka-umurage-wasigasiwe-kuva-kera-mu-rwanda

  • Somalia Appoints Special Prosecutor For Crimes Against Journalists #rwanda #RwOT

    Somalia's Attorney-General has appointed a special prosecutor for crimes against journalists in the Horn of Africa country.
    Abdinur Mohamed Ahmed, director of communications in the Office of the President, said that the office of the Special Prosecutor will oversee justice for journalists and media practitioners targeted for performing their professional duties. 'This landmark decision has been reached after wide consultations with lawyers and media advocacy organizations as part of the fulfillment of the pledge to end impunity against those violating Press Freedom in Somalia,' Ahmed said in a statement issued on Thursday.
    He said he has had regular conversations and dialogue with the media and civil society stakeholders prior to the Attorney General's initiative to establish this office. 'The newly named Special Prosecutor will ensure injustices are addressed to uphold media safety and freedom in Somalia,' said Ahmed. Over the past three years, the Horn of African nation has consistently recorded the highest number of journalists killed in Africa, accounting for half of all the journalists killed in the continent, according to the UNESCO.
    Yet, despite the high levels of fatalities, only 11 percent of the cases have been judicially resolved. Ahmed said Somalia has in the past experienced unresolved cases of attacks against members of the press due to a lack of justice mechanisms for journalists.  He said the setting up of the Special Prosecutor's office is a timely intervention that seeks to ensure Somali journalists and their families find justice against perpetrators of targeted attacks and killings aimed at Somali media professionals.
    According to Ahmed, the government will continue to implement measures for a safe environment for journalists and media professionals in Somalia.  'We do firmly believe in the freedom and protection of the press, and we do trust in the willingness of the media to abide by the rule of law as they fulfill their obligations,' Ahmed added.
  • Blacks Militia Threatens To Create Sovereign State In USA #rwanda #RwOT

    African Americans are steadily arming and training throughout the United States as fears of post-election violence seem unrelenting.

    It has become common view with heavily armed militia on the streets in the southern states with large population of African Americans.

    In the recent months, these militia have been seen marching across many cities demanding for justice of some African Americans that have been murdered in the most cruel manner.

    For example George Floyd an African American died May 25 after Chauvin, a white officer, pressed his knee into Floyd's neck for nearly nine minutes and held it there even after Floyd said he couldn't breathe and stopped moving.

    Floyd's cruel death caused too much anger among the African Americans in the US and across the world- protests have been ongoing since his death.

    Breonna Taylor, a 26-year-old African-American emergency medical technician that was fatally shot by Louisville Metro Police Department officers Jonathan Mattingly, Brett Hankison, and Myles Cosgrove on March 13, 2020.

    Since the US is going to polls on Tuesday, November 3, 2020, African americans are suspicious that the polls may slide into unprecedented levels of election violence which may trigger racial confrontations. The African Americans claim they are already armed to defend themselves in case of anything 'stupid' thereafter.

    The white folks militia has also been seen on the streets with heavy arms while carrying Trump flags and other nationalistic material. They can't talk to press nor do they even identify themselves and what their militia is.

    The 2020 United States elections is scheduled for Tuesday, November 3, 2020. All 435 seats in the United States House of Representatives, 35 of the 100 seats in the United States Senate, and the office of President of the United States will be contested. Thirteen state and territorial governorships, as well as numerous other state and local elections, will also be contested.

     

     

  • Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwa Afurika ko amahirwe ari mu buhinzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe ari mu buhinzi
    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe ari mu buhinzi

    Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi muri Afurika baganirije urwo rubyiruko ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2020, mu nama y’Ihuriro Mpuzamahamga ryiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF), abenshi bakaba barayitabiriye bibereye iwabo hifashishijwe ikoranabuhanga rya Iyakure.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko ubuhinzi bukeneye gushorwamo imari nyinshi, ariko amaboko yo kubuteza imbere akaba urubyiriko.

    Yagize ati “Amahirwe ari mu buhinzi ku mugabane wacu ni menshi, tugomba kongeramo ishoramari niba twifuza ko umusaruro wiyongera, harimo ibijyanye no kongera ibikorwa remezo ndetse no kongerera agaciro umusaruro”.

    Perezida Kagame yamenyesheje urubyiruko ko ku ruhande rw’u Rwanda hashyizweho gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubona igishoro, byatuma abaturage boroherwa guteza imbere ubuhinzi.

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabibwiye urubyiruko abasaba kugira ubushake bwo kuvumbura ibisubizo byatuma ibikorwa biteza imbere ubuhinzi byiyongera.

    Umugabane wa Afurika ni wo ufite abaturage bakiri bato benshi, 70% bafite munsi y’imyaka 35 y’ubukure, kandi ukaba ari wo mugabane ufite abaturage biyongera cyane ku rugero rwa 3% buri mwaka.

    Nyamara Afurika ni wo mugabane urimo abaturage batarateza imbere ikoranabuhanga ryabafasha kubona umusaruro uhagije, nk’uko byashimangiwe n’Umukuru w’Inama y’Ubuyobozi bw’Ihuriro Nyafurika ryiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi (AGRA), Hailemariam Desalegn.

    Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagize ati “Urubyiruko rwinshi rwa Afurika ubu rwugarijwe n’ubushomeri, mu mwaka wa 2035 Afurika isabwa kuzaba imaze guhangira urwo rubyiruko imirimo mishya ingana na miliyoni 350”.

    Ati “Mu buhinzi ni ho hari amahirwe menshi, nyamara urubyiruko nyafurika ntirurabibona ko ubuhinzi bushobora guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza”.

    Urubyiruko rwitabiriye icyo kiganiro ruhuriza ku mbogamizi z’uko nta gishoro rufite cyabafasha guteza imbere imishinga y’ubuhinzi, ndetse n’ababikora ngo baravunika bitewe n’uko hafi buri gihugu kigitumiza hanze ibikoresho n’inyongeramusaruro.

    Abenshi bitabiriye iyi nama bifashishije ikoranabuhanga
    Abenshi bitabiriye iyi nama bifashishije ikoranabuhanga

    Hari uwagize ati “Dusaba inguzanyo ariko nta ngwate dufite twatanga muri banki kugira ngo ziduhe ayo mafaranga”.

    Uru rubyiruko ruvuga kandi ko impamvu byarugoye guteza imbere ubuhinzi muri Afurika, ari uko benshi babukora baba batarize cyangwa batararangije amashuri yatuma bamenya gukora ubuhinzi bw’umwuga.

    Inama ya AGRF y’uyu mwaka yateranije i Kigali, yitabirwa n’abantu bake kuva tariki 08 kugera tariki 11 Nzeri 2020, yitabirwa n’abandi bantu benshi hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Abashinzwe gufata ibyemezo bo ku mugabane wa Afurika, abashakashatsi, abikorera n’imiryango itari iya Leta basaba Leta z’ibihugu n’abashoramari gutanga ubufasha mu kuzahura ubukungu bushingiye ku buhinzi, nyuma y’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yatumye budindira.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/perezida-kagame-yabwiye-urubyiruko-rwa-afurika-ko-amahirwe-ari-mu-buhinzi

  • Bite bya Jacques Tuyisenge muri APR FC? #rwanda #RwOT

    APR FC ikomeje ibiganiro na rutahizamu w’Umunyarwanda, Tuyisenge Jacques, kugira ngo azayikinira mu myaka ibiri iri imbere.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/bite-bya-jacques-tuyisenge-muri-apr-fc

  • Ibiciro mu byaro byiyongereye cyane kurenza mu mijyi muri Kanama 2020 #rwanda #RwOT

    Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yerekanye ko muri Kanama 2020, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 10,9 ku ijana ugereranyije na Kanama 2019. Mu kwezi gushize ihinduka ry’ibiciro ryari kuri 11,5 ku ijana.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-mu-byaro-byiyongereye-cyane-kurenza-mu-mijyi-muri-kanama-2020