Author: webrwanda
-
U Rwanda ku mwanya wa 64 ku Isi mu bihugu bifite internet ya telefone ihendutse #rwanda #RwOT
Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwo mu Bwongereza ruzobereye mu bijyanye n’ibiciro bya Internet, Cable, bwashyize u Rwanda ku mwanya wa 11 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’uwa 64 ku Isi mu bihugu bifite internet ikoreshwa kuri telefone ihendutse. -
Kwita izina, umugenzo ufite ibisobanuro mu murage w'Abanyarwanda #rwanda #RwOT
Mu babyiruka ubu hari abatazi ibyo 'Kwita izina', 'guterura umwana', kurya ubunnyano' bisobanura. Hakaba abumva umuhango ubera mu Kinigi wo kwita izina ingagi ntibabihuze n'ibyakorwaga mu muryango w'Abanyarwanda. Nabyo biri mu murage, bifite ibisobanuro. -
Uganda: Kaminuza ya Makerere yafashwe n'inkongi (Amafoto) #rwanda #RwOT
Kaminuza ya Makerere muri Uganda, imwe mu zikomeye muri Afurika y'Iburasirazuba, yafashwe n'inkongi y'umuriro mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru aho kugeza ubu icyayiteye kitaramenyekana. -
Umurinzi wa Minisitiri mu Bwongereza yahagaritswe nyuma yo guta imbunda mu ndege #rwanda #RwOT
Umupolisi uri mu barinzi ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Dominic Raab, yahagaritswe mu kazi ke nyuma y’uko bitangarijwe ko yataye imbunda ye mu ndege. -
RwandAir yasobanuye impamvu igiye kujya ikorera ku kibuga cya Heathrow i Londres aho kuba ku cya Gatwick #rwanda #RwOT
RwandAir igiye gusubukura ingendo zigana i Londres mu Bwongereza n’i Bruxelles mu Bubiligi, aho bitandukanye n’ikindi gihe, iyi sosiyete y’indege izajya igwa ku kibuga cya Heathrow aho kuba icya Gatwick. -
Uganda: Kaminuza ya Makerere yafashwe n’inkongi (Amafoto) #rwanda #RwOT
Kaminuza ya Makerere muri Uganda, imwe mu zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru aho kugeza ubu icyayiteye kitaramenyekana. -
Breaking News: Kaminuza ya Makerere muri Uganda yibasiwe n' inkongi y' umuriro #rwanda #RwOT
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru taliki 20, Nzeri, 2020 inyubako nini ya Kaminuza ya Makerere muri Uganda yibasiwe n'inkongi.
Inyubako yibasiwe n'umuriro ni iyo bise Ivory Tower ikaba isanzwe ariyo nini iba muri iriya Kaminuza yigeze kuba muza mbere zikomeye muri Afurika.
Umunyamateka witwa Derek Peterson avuga ko igiteye impungenge kurushaho ari uko ibibatsi biri gusatira ahabitse inyandiko zivuga amateka ya Kaminuza ya Makerere kuva yashingwa kugeza ubu.
Iyi Kaminuza yashinzwe muri 1922 ariko itangira gukora nka Kaminuza mu buryo bwuzuye muri 1941.
Mu banyeshuri bayizemo ndetse n'Abayigamo harimo Abaturuka mu bihugu bitandukanye by'Umugabane wa Afurika, harimo n'U Rwanda aho benshi mu banyarwanda bagiye bahakura Impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza(Masters Degree).
Iyi Kaminuza kandi yigeze kuba imwe muri Kaminuza zikomeye k'Umugabane wa Afurika.

Kuri Facebook y'iriya Kaminuza handitseho ko mbere y'uko inkongi iturika, hamwe mu hagize igisenge kiriya nzu, haridutse.Inzu iri gushya ni yo kandi irimo ibiro by'uwungirije umuyobozi w'iriya Kaminuza, hakabamo, n'inzu mberabyombi yayo n'inzu y'ibitabo irimo ibyaranze iriya Kaminuza mu mateka yayo.

Abarwanya inkongi bari guhangana nayo n'ubwo bigoye kubera ubukana bw'ibibatsi.

The Observer
-
Abayitujwemo barayirahira! Icyerekezo cy'u Rwanda cyo gutuza abaturage mu midugudu y'icyitegererezo (Amafoto) #rwanda #RwOT
Ku wa 4 Nyakanga 2020, ku munsi u Rwanda rwizihizaho ukwibohora kw'igihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatashye Umudugudu w'Icyitegererezo wa Gishuro wubatse mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare. -
Abayitujwemo barayirahira! Icyerekezo cy’u Rwanda cyo gutuza abaturage mu midugudu y’icyitegererezo (Amafoto) #rwanda #RwOT
Ku wa 4 Nyakanga 2020, ku munsi u Rwanda rwizihizaho ukwibohora kw’igihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatashye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro wubatse mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare. -
Reka turebe uko Covid-19 yifashe mu Rwanda, abo imaze guhitana n'amakuru mashya y'urukingo  #rwanda #RwOT
Imibare yashyizwe hanze na Minisiteri y'Ubuzima, yerekana ko kugeza ubu abantu 18 basanzwemo Covid-19 Â mu bipimo 2,272 byafashwe, bituma umubare w'abamaze kwandura uba 4,689.
Abantu bashya 65 ni bo bakize bituma umubare w'abamaze gukira iki cyorezo bose uba 2,910, abakirwaye ni 1,753. Cyakora iki cyorezo cyahitanye umuntu 1, bituma umubare w'abamaze gupfa bose uba 26.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.
Hagati aho Ikigo cy'Abanyamerika kiri gukora urukingo rwa COVID-19, Moderna, cyatangaje ko mu Ugushyingo uyu mwaka wa 2020, aribwo kizamenya niba urwo kiri kugerageza rwizewe ku buryo rwatangira gukoreshwa.
Umuyobozi Mukuru wa Moderna, Stephane Bancel, yatangarije CNBC ko mu Ukwakira bazaba bamaze kubona amakuru ahagije ajyanye n'uru rukingo rugeze mu cyiciro cya nyuma cy'igerageza.
Nubwo Moderna yatangaje ibi, Umuyobozi w'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya Ibyorezo, Robert Redfield, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko urukingo rudashobora kuboneka mbere y'igihembwe cya kabiri cyangwa icya gatatu cy'umwaka utaha.
