Author: webrwanda

  • Rusizi: Insengero 4 zafunguye imiryango nyuma y’iminsi 54 #rwanda #RwOT

    'Ni umunezero kuko ahera h’Imana hongeye gufungura imiryango tukongera kuyihimbaza. Ni ngombwa ko twese tubera amaso Leta natwe ariko tugafasha ubuzima bwacu kugira ngo ibintu birusheho kuba byiza twirinda iki cyorezo.'

    Ni amagambo yuje umunezero ya Ngendahimana Elia umwe mu bakirisito bo mu itorero rya ADEPR, ashimangira ko yishimiye ko bongeye gusenga ariko banubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Insengero eshatu n’umusigiti umwe byo mu Karere ka Rusizi byahawe uburenganzira bwo guteranirwamo nyuma y’iminsi 54 bifunzwe kubera ubwandu bushya bwa COVID-19 bwakagaragayemo mu mpera za Nyakanga 2020.

    Kimwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, insengero zafunzwe ku wa 15 Werurwe 2020 nyuma y’umunsi umwe mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

    Ku wa 15 Nyakanga 2020 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje ko insengero zifungurwa, ariko uburenganzira bugatangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nyuma yo kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Nubwo insengero zose zitafunguwe bitewe nuko hari izatarashyira ku murongo ibyo zasabwe, izabyujuje zo zakomorewe mu gihe izindi zigitegereje.

    Aho abantu bagomba kwicara hashyirwaho ibimenyetso bibigaragaza

    Ku wa 19 Nyakanga 2020 nibwo bamwe mu bayoboke b’amadini barimo n’ab’i Rusizi bongeye guterana ariko bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Nyuma y’iminsi 10 gusa, Akarere ka Rusizi kahawe umwihariko kubera ubwandu bushya bwahabonekaga, byatumye insengero icyenda zari zafunguwe zongerwa gufungwa, imirenge imwe isubizwa muri gahunda ya guma mu rugo ndetse ingendo zose ziva n’izinjira mu karere zirahagarikwa.

    Iminsi 54 yari ishize abatuye Akarere ka Rusizi badaterana ariko insengero enye zakomorewe nyuma y’igenzura ry’inzego z’ubuzima.

    Itangazo ryemerera insengero gukora ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem, rigaragaza ko amadini yemerewe gufungura imiryango kubera yubahirije ibisabwa mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    Izo nsengero zirimo ebyiri z’Itorero rya ADEPR zirimo urw’i Kamembe n’urwo mu Gashonga, Kiliziya Cathedral ya Cyangugu n’Umusigiti wa Kamembe.

    Mu byo insengero zafunguye zasabwe mu kwirinda Coronavirus harimo guhana intera mu nsengero hagasengeramo abantu batarenze 30 ku ijana y’abari bahasanzwe, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe no kwambara agapfukamunwa.

    Abantu babanza gukaraba intoki neza mbere yo kwinjira mu rusengero

    Nyuma y’igihe Akarere ka Rusizi kari mu kato kubera ubwandu bwahagaragaye, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 10 Nzeri 2020 yafashe ingamba zirimo iyo gukomorera ingendo zo kujya no kuva mu Karere ka Rusizi mu modoka bwite (Private transport).

    Source: Igihe

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Rusizi-Insengero-4-zafunguye-imiryango-nyuma-y-iminsi-54.html

  • Premier League: Liverpool yatsinze Chelsea y'abakinnyi 10, Arsenal ikomeza kumwenyura (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Ibitego byombi byatsinzwe na Sadio Mané byafashije Liverpool gutsindira Chelsea iwayo 2-0 mu mukino w'umunsi wa kabiri wa Shampiyona ya Premier League wabaye kuri iki Cyumweru.

    Source : https://igihe.com/imikino/football/article/premier-league-liverpool-yatsinze-chelsea-y-abakinnyi-10-arsenal-ikomeza

  • Abantu 51 bakize Coronavirus mu Rwanda, abanduye bo baba 22 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru abantu 22 banduye Coronavirus mu gihe abayikize bo ari 51 ndetse ko nta muntu wigeze ahitanwa n'iki cyorezo.

    Source : https://igihe.com/ubuzima/coronavirus/article/abantu-51-bakize-coronavirus-mu-rwanda-abanduye-bo-baba-22

  • Gisa cy'Inganzo agiye gukora ubukwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Gisa James [Gisa cy'Inganzo] agiye kurushinga n'inkumi bamaranye umwaka urenga bakundana.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/gisa-cy-inganzo-agiye-gukora-ubukwe

  • Perezida Donald Trump yohererejwe ibaruwa irimo uburozi #rwanda #RwOT

    Ubutumwa burimo uburozi bwa 'ricin' bwari bwohererejwe Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bwafashwe mbere yuko bugera mu biro bye bya White House, nkuko abategetsi babibwiye ibitangazamakuru.

    Abategetsi bavuze ko iyo baruwa yatahuwe mu ntangiriro y'iki cyumweru ubwo yari igeze ahagenzurirwa amabaruwa ajyanwe muri White House. Bavuze ko ubwo burozi bwasanzwe imbere mu ibahasha (enveloppe) bwatahuwe ko ari 'ricin', uburozi karemano busangwa mu ntete z'ikimera cya 'castor' cyo mu bwoko bw'ikibonobono.

    Urwego rw'ubutasi imbere muri Amerika (FBI) n'umutwe ushinzwe kurinda abategetsi bakuru barimo gukora iperereza ngo bamenye aho ubwo butumwa bwaturutse ndetse no kumenya niba hari ubundi bwaba bwoherejwe hifashishijwe iposita y'Amerika.

    Mu itangazo FBI yahaye televiziyo CNN kuri uyu wa 19 Nzeri 2020, yagize iti: 'Kuri ubu nta nkeke izwi biteye ku mutekano wa rubanda'.

    Umutegetsi umwe yabwiye ikinyamakuru The New York Times ko abakora iperereza bemeza ko ubwo butumwa bwaturutse muri Canada. Amakuru avuga ko kuba burimo uburozi bwa 'ricin' byemejwe na FBI.

    Ejo ku wa gatandatu, polisi ya Canada yavuze ko irimo gukorana na FBI mu iperereza ku 'ibaruwa icyemangwa yoherejwe muri White House'.

    Uburozi bwa 'ricin' buboneka hamaze gutunganywa intete z'ikimera cya 'castor' cyo mu bwoko bw'ikibonobono.

    Burica kuburyo iyo ubumize, ugahumeka umwuka wabwo cyangwa ukabuterwa mu mubiri, butera isesemi, kuruka, kuva amaraso imbere mu mubiri ndetse bikarangira ingingo z'umubiri ziretse gukora.

    Nta muti uriho uzwi uvura uwahawe ubwo burozi. Iyo umuntu ahawe ubu burozi bwa 'ricin', ashobora gupfa hagati y'amasaha 36 na 72, bitewe n'ingano y'ubwo yahawe, nkuko bivugwa n'ikigo cy'Amerika cyo kurwanya no kwirinda indwara (CDC).

    Ikigo CDC cyavuze ko ubwo burozi — bwagiye bukoreshwa mu bitero by'iterabwoba — bushobora gukorwamo intwaro ikoze mu ifu, mu mwuka cyangwa mu ntete. Mu bihe byashize nkuko BBC ibitangaza, ibiro bya White House n'izindi nyubako zimwe za leta zagiye zigambirirwa mu bitero byifashishije uburozi bwa 'ricin'.

    Intete z'ikimera cya 'castor cyo mu bwoko bw'ikibonobono', zikorwamo ubwo burozi bwa 'ricin'.

    Mu mwaka wa 2014, umugabo wo muri leta ya Mississippi yakatiwe n'urukiko gufungwa imyaka 25 ahamwe n'icyaha cyo kohereza amabaruwa asize ifu y'uburozi bwa 'ricin' ayoherereza Barack Obama wari Perezida w'Amerika ndetse n'abandi bategetsi.

    Imyaka ine nyuma yaho, mu 2018, uwahoze mu ngabo z'Amerika zirwanira mu mazi yarezwe kohereza amabaruwa arimo ubwo burozi ayoherereza ibiro bikuru by'ingabo z'Amerika bya Pentagon n'ibiro bya perezida bya White House.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/perezida-donald-trump-yohererejwe-ibaruwa-irimo-uburozi/

  • Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Boris Johnson ahangayikishijwe n'igabanuka ry'amafaranga yinjiza #rwanda #RwOT

    Inshuti magara za Boris Johnson na bagenzi be bavuga ko uyu Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, ahangayikishijwe n'uko amafaranga yinjiza yagabanutse akava hejuru ya 350000 £ ku mwaka akagera kuri 150000 £.

    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/minisitiri-w-intebe-w-u-bwongereza-boris-johnson-ahangayikishijwe-n-igabanuka

  • Goma Virtual Mini-Summit Pushed To Friday #rwanda #RwOT

    President Felix Tshisekedi is expected to Jet in to the Eastern region capital Goma earlier in preparation for the much anticipated Summit involving Rwanda, Uganda Burundi and the host DRC.

    A source from the Congolese Presidency confirmed to Actualite a local online newspaper saying, 'Tshisekedi will travel to Goma in the province of North Kivu on Tuesday, September 22.'

    According to this source, President Tshisekedi will be able to stay in Goma until Friday and will participate by video conference in the mini-summit of heads of state of the Great Lakes region.

    Meanwhile, on Sunday the Presidential plane carrying presidency staff suffered a technical glitch few minutes after takeoff. According to initial reports, the plane was able to land on the runway at N'djili airport and all passengers are safe and sound. The impact with the ground has not been fully mastered, but the situation is under control, a source said.

    The entourage was traveling to the capital of North Kivu as part of the arrival of Félix Tshisekedi.

    The Ministry of Foreign Affairs Marie Ntumba Nzeza in a press release on Thursday announced that this Mini-summit will be held by videoconference.

    Meanwhile,this mini-summit aims in particular to ease tensions between Uganda and Rwanda, on the one hand, and between Burundi and Rwanda on the other.

    Since last year in March, Rwanda closed its borders with Uganda following arbitrary arrests, torture and detention without trial of Rwandans. Some would later be dumped at the border very sick, bearing wounds and broken limbs.

    Uganda claims that most of these Rwandans are involved in espionage, interference and destabilization. During this mini-summit, the issue will be discussed. Both Rwandans and Ugandans are highly anticipating the opening of borders.

    According to the Congolese Presidency, this Mini-summit will also explore matters of security, the economy, trade and covid-19 pandemic.

    Also this mini-summit could evoke the Addis Ababa framework agreement. Agreement signed on February 24, 2013 with a view to stabilizing in particular the east of the Democratic Republic of Congo.

    Source : https://taarifa.rw/goma-virtual-mini-summit-pushed-to-friday/

  • Sam Bennett Grabs Tour de France 2020 Green Jersey Title #rwanda #RwOT

    Sam Bennett launched his sprint early and briefly looked like he might be overhauled by the hard-chasing riders. He trounced them all and crossed the finishing line. He is the champion of Tour de France 2020 edition.

    'I can't tell you how I feel, standing here as a winner with the green jersey on the Champs-Elysées. This is the world championship of the sprinters. I never thought I'd win this stage, so to win it in the green jersey, it's fantastic! I'm part of a dream team. It's just such an amazing feeling,' he said.

    He added that the suffering in the mountains was worth it. 'It took me so long to get here, I'm going to enjoy every moment of this victory. It was a really fast and technical finale. I've been nervous when we went back to the front. Then the boys destroyed the race, they were first after the tunnel and I thought it was too early. Trek came but we had each side covered. There was a bit of a head wind, we let them go first, then I opened up. Stuyven came to the front for Pedersen. I thought somebody would pass me. I can't believe I've won it.'

    Irish national[in green jersey] Sam Bennett crosses the line in Paris

    Bennett beat world champion Mads Pedersen in a sprint finish to take his second stage win of the Tour, having already wrapped up the points classification at the intermediate sprint of the 122km stage from Mantes-la-Jolie. It made Bennett the first Irishman to win a major jersey at one of the three Grand Tours since Sean Kelly won green at the Tour for the fourth and final time in 1989.

    Peter Sagan took third place ahead of Alexander Kristoff and Elia Viviani. Green was the only classification left to be determined after Pogacar's incredible ride in Saturday's time trial on La Planche des Belles Filles saw the Slovenian secure the yellow jersey as well as the King of the Mountains' polka dots and the best young rider's white on his Tour debut.

    Source : https://taarifa.rw/sam-bennett-grabs-tour-de-france-2020-green-jersey-title/

  • Slovenian Tadej Pogacar Is Champion Of Tour De France 2020 #rwanda #RwOT

    Tadej Pogacar is the champion of the 2020 edition of Tour de France. He is the first Slovenian to claim title of this prestigious race.

    'This is incredible,' said Pogacar on Sunday after crossing the finish line. 'Standing here on the first step of the podium on the Champs Elysées … I never thought I would do it. 'It was an incredible three weeks. I want to thank the hard work the tam put in, my family and everyone who supported me.'

    Another Slovenian Primoz Roglic, who for two weeks wore the leader's vest until a meltdown on the penultimate stage, was second and the 35-year-old Australian Richie Porte came third.

    It is Pogacar's 22nd birthday tomorrow, and he's asked if this is the best possible birthday present. 'I'm not really a fan of my birthdays,' he says, which makes them the only thing he isn't extremely enthusiastic about at the moment.

    'It's unbelievable. It's really crazy. Even if I would not win here, if I had come second or last, it would be still nice to be here. But this is the top of the top. I cannot describe this feeling in words. Today was very special, special moments with my teammates. Finally some time to talk with them on the bike, not just going full gas every day. A lot of respect for all the riders. Every single one of them congratulates me today, and I'm really thankful. This sport is really amazing,' he told press.

    Sam Bennett Grabs Tour de France 2020 Green Jersey Title

    Source : https://taarifa.rw/slovenian-tadej-pogacar-is-champion-of-tour-de-france-2020/

  • Polisi ya Uganda iri mu iperereza ryo kumenya imvano y'inkongi y'umuriro yibasiye kaminuza ya Makerere Polisi ya Uganda irimo gukora iperereza ku cyateye inkongi y'umuriro yo mu ijoro ryacyeye kuri iki cyumweru. Iyi nkongi yibasiye ibice bimwe bya K

    Polisi ya Uganda irimo gukora iperereza ku cyateye inkongi y'umuriro yo mu ijoro ryacyeye kuri iki cyumweru. Iyi nkongi yibasiye ibice bimwe bya Kaminuza ya Makerere rwagati mu murwa mukuru Kampala.

    Amakuru y'ibanze avuga ko uwo muriro kuri iyi kaminuza — ya mbere yigamo abanyeshuri benshi mu gihugu ikaba ari nayo yashinzwe bwa mbere muri aka karere — ushobora kuba watangiriye ku gisenge cyayo. Nuko ugakomereza ku bice byo hasi byayo birimo ahabikwa amakuru ajyanye n'imari n'ay'amashami y'iyi kaminuza.

    Iyo nyubako y'amagorofa atatu izwi nka 'Ivory Tower' y'inkuta z'umweru n'amadirishya y'ubururu yo kuri iyi kaminuza, ni yo igaragara cyane kurusha izindi nyubako.

    Ku isaha ya saa saba z'amanywa z'i Kampala (saa sita zo mu Rwanda no mu Burundi), imodoka zizimya umuriro zari zikigaragara kuri iyi kaminuza ndetse n'umwotsi ugicumbeka, nkuko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC Patience Atuhaire, na we wize i Makerere.

    Amafoto amwe yo ku mbuga nkoranyambaga z'iyi kaminuza agaragaza igice cyo hejuru cyayo ndetse n'inkuta zo hanze byahindutse umukara. Iyo nyubako izwi nka 'Ivory Tower' ni yo irimo n'ibiro by'uwungirije umuyobozi mukuru wa kaminuza n'icyumba kinini cy'inama.

    Profeseri Barnabas Nawangwe, wungirije umukuru wa Kaminuza ya Makerere, yanditse kuri Twitter avuga ko iki ari igitondo cyijimye cyane mu buzima bw'iyi kaminuza, yongeraho ko ibyangiritse birenze ukwemera.

    Kaminuza ya Makerere nkuko BBC ibitangaza, ni yo Kaminuza ya mbere nkuru mu myaka kurusha izindi zo muri aka karere k'Afurika y'uburasirazuba. Yatangiye mu mwaka wa 1922 ari ishuri ry'imyuga.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/polisi-ya-uganda-iri-mu-iperereza-ryo-kumenya-imvano-yinkongi-yumuriro-yibasiye-kaminuza-ya-makerere-polisi-ya-uganda-irimo-gukora-iperereza-ku-cyateye-inkongi-yumuriro-yo-mu-ijoro-ryacyeye-kuri/