Author: webrwanda

  • Menya amateka y'ibendera kimwe mu birango bikomeye by'ibihugu #rwanda #RwOT

    Ibendera ni agace k'umwenda (akenshi kameze nk'urukiramende cyangwa impande enye) rufite igishushanyo n'amabara atandukanye. Rikoreshwa nk'ikimenyetso. Ijambo ibendera naryo rikoreshwa mu kwerekana igishushanyo mbonera cyakoreshejwe, kandi amabendera yahindutse igikoresho rusange cyo gutangaza ibimenyetso no kumenyekanisha, cyane cyane mubidukikije aho itumanaho ritoroshye (nk'ibidukikije byo mu nyanja, aho semaphore ikoreshwa). Ubushakashatsi bwibendera buzwi nka 'vexillology' bisobanura 'ibendera' cyangwa 'banneri'.

    Ibendera ry'igihugu ni ibimenyetso byo gukunda igihugu hamwe n'ibisobanuro bitandukanye bikunze kuba birimo amashyirahamwe akomeye ya gisirikare akunze gukoreshwa kubw'intego. Ibendera rikoreshwa kandi mu butumwa, kwamamaza, cyangwa mu bikorwa byo gushushanya.
    Imitwe imwe ya gisirikare yitwa 'ibendera' nyuma yo gukoresha amabendera. Ibendera rihwanye na burigade mu bihugu by'Abarabu.

    Inkomoko y'ibendera ntizwi neza. Mu bihe bya kera, ibimenyetso byo mu murima cyangwa ibipimo byakoreshwaga mu ntambara byashoboraga gushyirwa mu byiciro. Ibyo byatangiriye mu Misiri ya kera cyangwa Ashuri. Ingero zirimo urugero rw'intambara ya Sassanid Derafsh Kaviani, hamwe n'ibipimo by'ingabo z'Abaroma nka kagoma ya Legio ya X ya Augustus Sezari, cyangwa igipimo cy'ikiyoka cy'Abasamariya.

    Ibendera nkuko bizwi muri iki gihe, rikozwe mu mwenda ugereranya ikintu runaka, byavumbuwe ku mugabane w'Ubuhinde cyangwa ku ngoma ya Zhou yo mu Bushinwa (1046-256 BC). Ibendera ry'Ubushinwa ryerekanaga inyamaswa zifite amabara n'amabendera ya cyami byagombaga gufatwa nk'icyubahiro nk'icyo cyitiriwe umutegetsi.

    Ibendera ry'Ubuhinde akenshi wasangaga ari inyabutatu kandi irimbishijwe imigereka nk'umurizo wa yak ndetse n'umutaka wa leta. Iyi mikoreshereze yakwirakwiriye no mu majyepfo ya Aziya, kandi yoherezwa mu Burayi binyuze mu bihugu by'abayisilamu aho amabendera y'amabara agaragara yakoreshwaga kubera inyandiko za kisilamu.

    Mu Burayi, amabendera yaje gukoreshwa cyane cyane nk'igikoresho cyo gutangaza amakuru ku rugamba, bituma byoroha kumenya umutware w'intwari kuruta kuva mu gikoresho cyamamaza.
    Guhera mu ntangiriro y'ikinyejana cya 17, byari bimenyerewe ko bigenwa n'amategeko kugirango amato atware ibendera ryerekana ubwenegihugu bw'igihugu. Amabendera nayo yabaye uburyo bwitumanaho bwatoranijwe mu kinyanja, bivamo sisitemu zitandukanye zerekana ibimenyetso.

    Gukoresha amabendera hanze y'igisirikare cyangwa mu mazi bitangirana gusa no kuzamuka kw'imyumvire yo gukunda igihugu mu mpera z'ikinyejana cya 18, nubwo amabendera amwe n'amwe yatangiye kera. Ibendera ry'ibihugu nka Otirishiya, Danemark cyangwa Turukiya byagaragaye hagati y'imigani mu gihe ibindi byinshi, birimo ibya Polonye n'Ubusuwisi, byakuze mu bimenyetso biranga abanyamakuru.

    Ikinyejana cya 17 havutse amabendera y'ibihugu menshi binyuze mu rugamba rwo guharanira impinduramatwara. Kimwe muri ibyo byari ibendera ry'Ubuholandi, ryagaragaye mu myaka 80 y'Abadage bigometse mu 1568 barwanya ubutegetsi bwa Esipanye.
    Impinduka za politiki n'ivugurura ry'imibereho, zifatanije n'ubwiyongere bw'ubwenegihugu mu baturage basanzwe, byatumye havuka ibihugu bishya n'ibendera ku isi hose mu kinyejana cya 19 na 20.

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

  • Yishyuriye umugabo kaminuza arangije amubwira ko bataberanye #rwanda #RwOT

    Nyandwi Alice, umubyeyi wo mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Gikonko, Intara y'Amajyepfo avuga ko kuri ubu abayeho nabi nyuma yo kurihira umugabo we Kaminuza yayirangiza akavuga ko bataberanye batakiri ku rwego rumwe.

    Alice yashakanye na Nyamabumba Venant mu mwaka w'I 1994 nkuko impapuro z'irangamimerere zibigaragaza bakaba barabyaranye abana umunani(8) ariko umwe aza kwitaba Imana, uyu Mugore avuga ko nyuma yo kubana na Venant bagasezerana ivanga mutungo byaje kuba bibi cyane mu mibanire yabo nyuma y'uko avuye kwiga kaminuza bikaza kurangira amubwiye ko bataberanye, bagomba kugabana imitungo yabo.

    Nyandwi Alice, avuga ko umugabo we bashakanye yarize Amashuri atandatu abanza, usibye igare yashakanye uwo Mugore ngo ntakindi kintu yarafite doreko avuga ko bashakaniye mu gihugu cy'Uburundi.

    Nyuma yo kugaruka mu Rwanda Nyamabumba Venant yiyeguriye itorero biza kurangira agiriwe icyizere cyo kujya kwigira ubu Pasiteri, nyuma yo kuvayo yagaragaje ingeso mbi bituma itorero rimuhagarika afata umwanzuro wo kujya kwiga Kaminuza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagiye Umugore we ariwe umurihira amashuri.

    Nkuko bitangazwa na Nyandwi Alice, avuga ko nyuma yo kugaruka avuye kwiga Umugabo we yamubwiye ko bataberanye ndetse badakwiye no kubana nk'umugabo n'umugore amubwira ko bagomba kugabana imitungo yose bakaka gatanya.

    Ikibazo cyaje gukomera ubwo uyu Mugabo yafataga umwanzuro wo kujya mu Ntara y'Iburasirazuba aho yaje gushaka undi mugore wa kabiri mu buryo butanyuze mu mategeko, gusa Umugore akomeza kwita ku bana batandatu yarasigaranye kuko umukuru muribo yari yaramaze gushaka Umugore.

    Alice yaganiriye n' INTYOZA dukesha iyi nkuru, maze  avuga ko nubwo yikokoye akarihira Umugabo we amashuri kugeza muri Kaminuza aho yarangije muby'ubuganga nta Mwana wabo wigeze arangiza n'ayisumbuye kuko uwize amashuri menshi yagarukiye mu wa gatatu w'amashuri y'Isumbuye.

     

    Ikibazo cyabo nyuma yo gufata indi ntera, Umugabo yahisemo kwitabaza inkiko ngo babahe gatanya ariko biza kurangira Umugore avuze ko atakwemera gatanya mu gihe amafaranga Umugabo yigiyeho ari ayo yagujije Banki mu izina rye kugirango Umugabo yige.

    Yagize Ati: 'Reba yanze kwishyura umwenda umaze kugera kuri milliyoni icyenda na maganane na mirongo itandatu na birindwi n'amafaranga atatu (9,460,003Frws) kandi arashaka ubutane ngo nishyure njyenyine, arashaka ko tugabanamo kabiri ngo ibyange bibe aribyo bitangwa kandi umwenda wafashwe mwishyurira Kaminuza'.

    Usibye kuba uyu Mugabo yarataye uwo bashakanye ngo biragoye kubona umwana we ashobora kugira icyo akura mu mirima yabo kuko iyo hagize nubigerageza yenda kumwica aho yafashe umwana we avuye gutema igitoki akimwikoreza ku mutwe amuzengurutsa muga santere akikoreye.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gikonko Murenzi Augustin, avuga ko ikibazo cy'uyu Muryango akizi ndetse Ubuyobozi bwashatse kumvikanisha impande zombi ariko bikananira.

    Yagize Ati:'Nibyo koko ikibazo cyabo bombi ndakizi ariko habayemo kudahuza ku mpande zombi aho Umugore ashinja Umugabo ku mwanga nyuma yo kumurihira ishuri avuga ko bataberanye, ariko Umugabo nawe akamushinja ko ari umunyamahane amuhoza ku nkenke'.

    Usibye kuba ibibazo byabo byarajyanwe no mu nteko z'Abaturage, uyu muyobozi akomeza avuga ko ikibazo cyabo cyageze no mu nkiko bashobora kuba baranabatandukanije ariko imyanzuro y'urubanza itarasahoka.

  • Byihuse umugabo yahise asaba gatanya nyuma yo kumenya ko ubwiherero bwo mu rugo bwazibye kubera udukingirizo 80 #rwanda #RwOT

    Umugabo yahise afata icyemezo cyo gutandukana n'umugore nyuma yo gutahura ko itiyo itwara umwanda wo mu bwiherero bw'iwe mu rugo yazibye kubera udukingirizo dusaga 80 kuko hari n'utwo bavuga ko batabashije kubona twose twakoreshejwe tukajugunywamo.

    Ni mu gihugu cya Nijeriya , amakuru yamenyekanye kubera umwana w'umusore watakambiraga nyirarume ngo ye gusenda uyu mugore nyuma yo gufatwa n'uburakari ubwo umukozi ukora mu by'amazi atahuye ko itiyo itwara umwanda yazibye, agakuramo udukingirizo dusaga 80 twakoreshejwe tukaba ari two twatumaga ubwiherero bwe bwo munzu budakora.

    Uyu musore yatangarije ikinyamakuru Nairaland, ko urugo rwa nyirarume rwari rumaze imyaka ibiri, ruri busenyuke kubera ko yababaye cyane.

    Akavuga ko nyirarume yatunguwe bikamubabaza cyane kuko kenshi aba yagiye mu ngendo kandi inshuro zose we nta n'imwe yigeze akoresha gakingirizo ku mugore we.

    Ibi bijya kuba Aba bombi bizihizaga isabukuru y'imyaka ibiri bashanye kandi bari bafitanye umwana umwe w'umukobwa.

  • Ferwafa yasubitse igihe shampiyona n’andi marushanwa byagombaga gutangirira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko gahunda y’amarushanwa yaherukaga gushyira hanze ihindutse, amatariki mashya amarushanwa n’indi mikino bizaberaho bikazatanganzwa nyuma.

    Shampiyona yagombaga gutangira tariki 30/10 ariko byasubitswe
    Shampiyona yagombaga gutangira tariki 30/10 ariko byasubitswe

    Iki cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’inama ya Komite nyobozi ya Ferwafa yateranye ku wa Kane Tariki 10/09/2020, bafata umwanzuro wo kuba bakuyeho gahunda yari yaratanzwe mbere, indi gahunda ikazatangazwa mu gihe cya vuba nk’uko ibaruwa yandikiwe abanyamuryango ibivuga.

    Ibaruwa iragira iti “Dushingiye ku ibaruwa No 1627/FERWAFA/2020 yo ku wa 06/08/2020 twabandikiye tubagezaho gahunda y’amarushanwa ya FERWAFA y’umwaka wa 2020-2021.”

    “Dushingiye ku myanzuro ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yo ku wa 10/09/2020;”

    “Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko gahunda y’itangira ry’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda y’umwaka wa 2020-2021 ihindutse. Gahunda nshya irebana n’itangira ry’amarushanwa yavuzwe haruguru muzayimenyeshwa mu gihe cya vuba.”

    “Impinduka kuri gahunda irebana n’itangira ry’amarushanwa ya FERWAFA ntizahindura gahunda yari isanzwe irebana n’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo nk’uko mwabimenyeshejwe.”


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ferwafa-yasubitse-igihe-shampiyona-n-andi-marushanwa-yagombaga-gutangirira

  • Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana ba RNC bari gukorwaho iperereza ku iterabwoba n’ubucuruzi bw’intwaro #rwanda #RwOT

    Inzego z’umutekano za Uganda zirimo gukora iperereza ku banyamuryango ba RNC, Sulah Nuwamanya Wakabirigi na Prossy Bonabaana, ku byaha bitandukanye bakekwaho birimo; ubujura, iterabwoba, gucuruza intwaro ndetse no gutera ubwoba no guhohotera abanyarwanda baba muri Uganda.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sulah-nuwamanya-na-prossy-bonabaana-ba-rnc-bari-gukorwaho-iperereza-ku

  • Niyonsenga Elisée yahize kwifashisha Roller Skating mu kumenyekanisha u Rwanda #rwanda #RwOT

    Hambere aha gukora siporo rusange bicyemewe, mu Mujyi wa Kigali benshi biganjemo urubyiruko hari igihe bafata akanya bakazenguruka bambaye inkweto zifite amapine, bakina Roller Skating; umukino uryohera amaso kuwureba.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/niyonsenga-elisee-mu-muhigo-wo-kwifashisha-roller-skating-mu-kumenyekanisha-u

  • Koreya yahaye u Rwanda udupukamunwa dufite agaciro ka miliyoni zirenga 96Frw #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Repubulika ya Koreya, ibinyujije muri ambasade yayo i Kigali yahaye Leta y’u Rwanda udupfukamunwa ibihumbi 100 two mu bwoko bwa KF94 kugira ngo dukomeze kuyifasha mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/koreya-yahaye-u-rwanda-udupukamunwa-dufite-agaciro-k-ibihumbi-100

  • Umudepite w’u Bwongereza yamaganye abanenze ifatwa rya Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Umudepite w’u Bwongereza, Andrew Mitchell, wigeze no kuba Umunyamabanga wihariye ushinzwe iterambere mpuzamahanga, yanenze abamaganye ifungwa rya Paul Rusesabagina, uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ashinjwa ibyaha birimo iterabwoba.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umudepite-w-u-bwongereza-yamaganye-abanenze-ifatwa-rya-rusesabagina

  • Julius Chita yahishuye Nyampinga w’u Rwanda yakunze mu babayeho bose n’icyo yamukundiye(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Julius Chita yavuze ko muri ba Nyampinga bose b’u Rwanda babayeho uwo yakunze ari Mutesi Jolly.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Julius Chita yavuze ko Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly ari we Nyampinga w’u Rwanda yakunze.

    Avuga ko ikintu cya mbere akundira uyu Nyampinga ari uko ari umukobwa utajya ucika intege.

    Ati“Nkunda Mutesi Jolly, ikintu Mutesi Jolly mukundira ni umukobwa utajya ucika intege uhora utekereza ibintu biri mu murongo muzima, urabizi muri sosiyete tubaho mu buryo butandukanye tukagira n’imitekerereze itandukanye bitewe n’ubuzima twakuriyemo.”

    Yakomeje agira ati“Mutesi Jolly ni umuntu ufasha mugenzi we agashyigikira igitekerezo cye kandi mu buryo bwiza, ni umukobwa ufite imishinga ifatika muri make Mutesi Jolly ni umukobwa ufite ubwenge kandi afite ejo hazaza heza.”

    Miss Mutesi Jolly, Chita avuga ko ari we akunda muri ba Nyampinga b’u Rwanda babayeho

    Reba ikiganiro na Julius Chita

  • Korea Donates 100,000 KF94 Face Masks To Rwanda #rwanda #RwOT

    The Korean Embassy in Kigali has donated 100,000 KF94 masks worth of US$100,000 to the Ministry of  Health of Rwanda through Rwanda Biomedical Center (RBC) to support Rwanda's efforts to tackle COVID 19. 

    The KF94 masks were handed over at a ceremony held on on Friday at the Kigali International Airport between Dr. Emille Mwikarago, the Division Manager of Rwanda's National Reference Laboratory on behalf of RBC and Jongyun CHOI, Deputy Chief of Mission of the Korean Embassy.  

    Dr. Sabin Nsanzimana, the Director General of the Rwanda Biomedical Centre appreciated the government of the Republic of  Korea for this timely support. 'We really appreciate the contribution of the Government of Korea; indeed the masks will help us to stop the spread of COVID-19, this is a sign of concrete cooperation; a friend in need is a friend indeed.' 

    The Korean government is committed to contributing to the fight against COVID-19 in different areas.

    Jongyun CHOI, Deputy Chief of Mission of the Korean Embassy said, 'At a time of the unprecedented pandemic situation, global solidarity is important more than ever. Korea will be a close friend of Rwanda in its fight against COVID 19'. 

    KF94 mask is equivalent to FFP2 mask in Europe and N95 mask in the United States