Author: webrwanda

  • Aitmadi Tajdin washinze Sulfo Rwanda yapfuye – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakozi ba Sulfo Rwanda umaze imyaka 18 akorera uru ruganda yabwiye IGIHE ko Jaffer yari amaze igihe arwaye. Yabanje kwivuriza mu Rwanda mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma aza koherezwa i Nairobi.

    Ati 'Yari amaze igihe arwaye. Yabanje kwivuriza mu Rwanda mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma aza koherezwa i Nairobi mu Bitaro bya Aga Khan University Hospital. Yaje koroherwa ava mu bitaro akomeza kwivuza ari mu rugo, akurikiranwa n'abaganga.'

    Yakomeje avuga ko mu mwaka ushize, ubwo yari amaze koroherwa, Jaffer yagarutse mu Rwanda asura uruganda rwa Sulfo Rwanda.

    Ati 'Yaraje asa nk'usezeye uruganda, ararusura rwose, nyuma aza kuruha umuhungu we n'umwuzukuru we.'

    Jaffer yatangiye ibikorwa by'ishoramari mu Rwanda mu 1962. Azwi nk'umwe mu batangije inganda z'isabune mu gihugu, nyuma yo kubona ko Abanyarwanda benshi icyo gihe bakoreshaga amazi gusa mu gukaraba no kumesa, abandi bakifashisha uburyo gakondo burimo ibyatsi.

    Yatangiriye ku isabune yitwa Tembo, mu ruganda rwari rufite imashini nto ingana n'akagunguru.

    Nyuma ibikorwa byaragutse, Sulfo Rwanda itangira gukora ibindi bicuruzwa birimo amavuta yo kwisiga no gutunganya amazi yo kunywa azwi nka Source du Nil.

    Kugeza ubu, Sulfo Rwanda ifite abakozi 630 kandi yohereza ibicuruzwa byayo ku masoko yo mu Rwanda no mu bihugu birimo u Burundi, Uganda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Jaffer kandi ari mu bagize uruhare mu gutangiza umukino wa Golf mu Rwanda. Yakoze n'irindi shoramari ririmo kwinjiza amapine y'imodoka, batiri na gaz yo guteka.

    Yari afite urugo mu Rwanda, i Kinshasa muri RDC n'i Nairobi, ari naho yari atuye mbere y'uko apfa.

    Ibikorwa byo kwibuka ubuzima bwe biteganyijwe kubera i Nairobi ku wa 30 Kanama 2026.

    Aitmadi Tajdin Hussain Jaffer washinze Sulfo Rwanda yapfuye ku myaka 93


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aitmadi-tajdin-washinze-sulfo-rwanda-yapfuye

  • U Rwanda mu bihugu 8 bigiye guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 19 bakina Cricket, berekeje muri Tanzania mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (ICC Women’s U19 T20 World Cup Africa Qualifiers).

    Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2026, ni bwo iyi kipe y’Igihugu yafashe indege yerekeza mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket.

    Itsinda ry’abantu 21 barimo abakinnyi14, ni bo bahagurukanye n’ikipe y’Igihugu yagiye gushaka iyi tike.

    U Rwanda ruri mu itsinda B na Kenya, Namibia na Zambabwe. Itsinda A ririmo Malawi, Uganda, Tanzania na Nigeria.

    Ikipe izegukana Igikombe, ni yo izahita ikatisha itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha, kikazakinirwa Bangladesh na Nepal.

    Mbere yo kuva mu Rwanda bashyikirijwe ibendera

    Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-mu-bihugu-8-bigiye-guhatanira-itike-y-igikombe-cy-isi.html

  • Gaby Kamanzi, Thatien Titus bategerejwe muri Rabagirana Festival #rwanda #RwOT

    Iserukiramuco ry’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘RabagiranaFestival’ ritegurwa na Sion Foundation rigiye gukomereza mu Bugesera aho abahanzi nka Gaby Kamanzi bitezwe kuzasusurutsa abazaryutabira.

    Rabagirana Festival 2026 yatangiye ku wa 26 Nyakanga 2026, ibera ku Kibuga cy’Umupira cya Karwasa mu Karere ka Musanze guhera saa Saba z’amanywa.

    Ubu hatahiwe Akerere ka Bugesera tariki ya 6 Nzeri 2026 aho izabera kuri Stade y’Akarere ka Bugesera guhera saa saba, kwinjira ni ubuntu.

    Umuyobozi wa Sion Foundation, Nzahoyankuye Nicodème, yavuze ko intego y’iri serukiramuco ariko uguhindura imibereyeho y’abantu ariko binyuze mu ivagabutumwa.

    Ati “Guhindura imibereho myiza y’abantu ariko tunatanga ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo nk’uko mwabyumvise ko ari iserukiramuco. Kwishyurira abantu ibihumbi 2 Ejo Heza no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu igihumbi.”

    Muri iyi gahunda abaturage ibihumbi bibiri ba mbere bazagera aho iri serukiramuco rizabera bazishyurirwa Ejo Heza ni mu gihe aho bazanyura hose mu turere dutandukanye bazatanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1000, aba bazabahabwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

    Kandi binyuze muri Chanen International urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-35 ruzitabira Rabagirana Festival yo mu Bugesera bifuza kwiga Kaminuza ariko rukaba nta mafaranga, ruzafashwa binyuze muri gahunda yayo yise ‘Iga nonaha, wishyure nyuma’, abantu 1000 nibo bazatoranywa.

    Nyuma ya Musanze na Bugesera, bazakomereza Muhanga, Ruhango na Rubavu.

    Abazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco barimo Gaby Kamanzi, umurapera MD, Titus Thatien, Vedaste Christian na Dj Spin.

    Umuyobozi wa Sion Foundation, Nzahoyankuye Nicodème yavuze ko bafite intego bafite ari ugufasha Abanyarwanda

    Gaby Kamanzi yitezwe mu iserukiramuco ryo mu Bugesera

    Baganiriye n’itangazamakuru

    Source : http://isimbi.rw/gaby-kamanzi-thatien-titus-bategerejwe-muri-rabagirana-festival.html

  • Mokgweetsi wabaye Perezida wa Botswana yifatanyije n'Abanyarwanda mu muganda – #rwanda #RwOT

    Uyu muganda wabereye mu Murenge wa Gahanga witabiwe n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu barimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye n'Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Jean-Guy Afrika.

    Masisi waje mu Rwanda yitabiriye inama ya Afurika yiga ku kwihaza mu biribwa izabera i Kigali kuva tariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 4 Nzeri 2026, yagaragaje ko bishimishije kuba urubyiruko rw'Abanyarwanda rufatanya n'abakuru mu bikorwa nk'umuganda.

    Yagize ati “Mu Rwanda hari ibintu byinshi byiza, cyane cyane kuba urubyiruko rwiyunga ku bakuru buri wa Gatandatu w'ukwezi kugira ngo bifatanye mu muganda, bakore isuku, bubake u Rwanda rwunze ubumwe.”

    Yasabye urubyiruko guhorana intego yo kwiteza imbere umunsi ku wundi, kandi rugaharanira kutagira uwo rusiga inyuma, agaragaza ko ibyo ari byo bizatuma Afurika iba umugabane w'igihangange.

    Ati 'Ndagira ngo ujye ubyuka ushaka kuba umuntu urenze uwo wari we ejo, utere imbere kurusha uko byahoze kandi ukore ku buryo ujyana n'abandi, ntugire uwo usiga inyuma. Muzabona Afurika ifata umwanya ukomeye ku Isi. Muzasobanukirwa ko Afurika ari ho ubuzima bw'ikiremwamuntu bwatangiriye.'

    Masisi yavuze ko u Rwanda na Botswana ari ibihugu bifite byinshi bihuriyeho, ashimangira ko bikwiye guhuza intego yo kugira Afurika umugabane uteye imbere kandi w'icyitegererezo ku Isi yose.

    Mokgweetsi Masisi yifatanyije n’Abanyarwanda mu muganda ngarukakwezi

    Mokgweetsi Masisi yasabye urubyiruko guteza imbere Afurika, rukayigira igihangange

    Uyu muganda wabereye mu Kagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mokgweetsi-wabaye-perezida-wa-botswana-yifatanyije-n-abanyarwanda-mu-muganda

  • Imiterere y'umudugudu mushya uzatuzwamo imiryango 716 i Kagugu (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga ugamije gutuza mu nzu nziza imiryango 716, isanzwe ituye ku buso bungana na hegitari 33,699. Hazubakwa inyubako z'amagorofa atandatu (G+6), zizaba zifite parikingi zabugenewe na ascenseurs.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya, yavuze ko uyu mudugudu uzaba urimo n'ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo, uruganda rutunganya amazi mabi, ahantu nyaburanga hahurirwamo n'abaturage, isoko ndetse n'ivuriro.

    Abaturage basanzwe bafite ubutaka cyangwa inzu ahazubakwa uyu mushinga ntibazimurwa gusa. Bazahabwa inzu nshya hakurikijwe agaciro k'imitungo yabo n'amabwiriza agenga ingurane, bityo babe ba nyirayo.

    Uyu mushinga wa Kagugu uzakurikiza uburyo bwakoreshejwe mu mishinga ya Mpazi na Nyabisindu.

    Icyiciro cya mbere cya Mpazi cyatanze inzu hafi 800, mu gihe icyiciro cyo kuyagura giteganyijwe gutanga inzu zirenga 4.100. Nyabisindu yo biteganyijwe ko izatanga inzu zirenga 2,000 bitarenze Kamena 2027.

    Umujyi wa Kigali uvuga ko intego atari ukubaka inzu gusa, ahubwo ari ukuzamura imibereho y'abaturage.

    Uyu mushinga ugamije gutuza neza abaturage no kubafasha kugerwaho n’ibikorwaremezo byose by’ibanze

    Uyu mudugudu uzaba ufite amagorofa atandatu

    Abaturage bazahabwa inzu bijyanye n’agaciro k’inzu zabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiterere-y-umudugudu-mushya-uzatuzwamo-imiryango-716-i-kagugu-amafoto

  • U Rwanda rwatangiye kwitegura ibiza bishobora guterwa na El Niño – #rwanda #RwOT

    El Niño ni ibihe biterwa n'ubushyuhe budasanzwe bw'amazi yo mu Nyanja ya Pacifique, bushobora guteza imihindagurikire y'ikirere. Muri Afurika, ishobora gutera amapfa mu bice bimwe, mu gihe ahandi hagwa imvura nyinshi.

    Ku wa 10-11 Kanama 2026, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) yagiranye ibiganiro na Banki y'Isi bigamije kongerera u Rwanda ubushobozi bwo kwitegura ibiza no gutangiza gahunda ya CERP (Contingent Emergency Response Project) yo guhangana nabyo.

    CERP ifasha ibihugu kubona byihuse amafaranga yo guhangana n'ibiza, harimo no kuba zimwe mu nkunga za Banki y'Isi zari zigenewe indi mishinga zakwifashishwa mu bikorwa by'ubutabazi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Aristarque Ngoga, yavuze ko kwitegura ibiza bitagarukira ku kugira ibikoresho gusa, ahubwo bisaba ko inzego zose zisobanukirwa inshingano zazo kandi zikaba ziteguye kugira icyo zikora vuba.

    U Rwanda kandi rwasabye inkunga ya miliyoni 86,2$, arenga miliyari 126,6 Frw, kugira ngo rwongere ubushobozi bwo kwitegura no gutabara mu bice byugarijwe cyane n'ibiza.

    Impuguke mu by'ikirere zigaragaza ko umwaka wa 2026 ushobora kuba umwe mu myaka yashyushye cyane ku Isi. Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yavuze ko mu Rwanda hashobora kugwa imvura irenga milimetero 400 mu mezi ari imbere.

    Yavuze ko ingaruka za El Niño zishobora kumera nk'izagaragaye mu 1997 no mu 2023, ubwo imvura nyinshi yaguye mu karere hagati ya Ukwakira na Ukuboza.

    Kuva uyu mwaka watangira, MINEMA imaze kwimura ingo 4.785 zari mu bice byugarijwe cyane n'ibiza. Abantu hafi 4.000 bahuguwe ku guhangana n'ibiza, hashyirwaho kandi ahantu 14 ho kwakirira by'agateganyo ababigwiriweho.

    Ububiko bw'ibikoresho by'ubutabazi bwashyizwe i Kigali, Musanze, Kayonza na Karongi.

    Mu myaka itanu ishize, ibiza byangije inzu zirenga 16.600, muri zo izigera ku 2.700 zarasenyuka burundu, binangiza imihanda, ibiraro, amashuri, insinga z'amashanyarazi, ibigo nderabuzima n'amasoko.

    Hakomeje gufatwa ingamba zikomeye zigamije kurengera ubuzima bw’abaturarwanda mu gihe igihugu cyakwibasirwa n’ibiza

    Mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwibasiwe n’ibiza bikomeye byangije ibikorwaremezo hirya no hino mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatangiye-kwitegura-ibiza-bishobora-guterwa-na-el-nino

  • Perezida Kagame yaganiriye na Amb Gatete Claver ku iterambere ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro by'abayobozi b'impande zombi byabereye muri Village Urugwiro ku wa 28 Kanama 2026.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu buvuga ko 'Perezida Kagame yakiriye Amb. Gatete Claver, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA), baganira ku rugendo rw'iterambere ry'u Rwanda n'intego z'iterambere rirambye ry'igihugu.'

    U Rwanda na UNECA bifitanye ubufatanye mu mishinga ijyanye no gutunganya amabuye y'agaciro.

    Mu 2024 Amb Gatete yavuze ko UNECA yiteguye gufatanya n'u Rwanda mu guteza imbere umushinga wa Gako Beef uzatunganya inyama zigurishwa ku isoko ry'u Rwanda no hanze yarwo.

    UNECA kandi icyo gihe yiyemeje gufatanya n'u Rwanda mu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub na wo ukorerwamo ubuhinzi bugezweho ku buso bwa hegitari ibihumbi 16.

    Ni mu gihe mu byerekeye ubucuruzi harimo koroshya ubwambukiranya imipaka aho bagombaga kwigira hamwe uburyo ibicuruzwa byajya binyuzwa mu nzira y'amazi bikagera Kagitumba mu mushinga wiswe 'Akagera Navigation'.

    Perezida Kagame yaganiriye na Amb Gatete Claver ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amb. Gatete Claver hari na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-amb-gatete-claver-baganira-ku-iterambere-ry-u-rwanda

  • Imbere mu Mudugudu wa Kabuhunde uzatuzwamo abarenga 710 – #rwanda #RwOT

    Umushinga wo gutuza neza abaturage wa Kabuhunde uzatanga inzu nziza, zigezweho ku bantu 716. Ubutaka busanzwe butuyeho imiryango izimurwa muri izi nzu. Zizubakwa ku buso bungana na hegitari 33,7.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya, yavuze ko uyu mushinga ugizwe n'inzu z'amagorofa atandatu (G+6), azaba afite aho guparika imodoka ibyuma bizamura abantu bizwi nka ascenseurs.

    Yavuze ko ibikorwaremezo rusange bizashyirwa muri uyu mudugudu bizaba birimo imihanda ya kaburimbo, uruganda rutunganya amazi yanduye, isoko, farumasi cyangwa ivuriro, ndetse n'ibindi bikorwaremezo byunganira umushinga.

    Ntirenganya yagize ati 'Iyo inzu nshya zimaze kuzura, imiryango yari ifite ubutaka cyangwa inzu mu gace umushinga wubatsemo izahabwa kandi itunge inzu nshya zo guturamo, hashingiwe ku gaciro kagenwe k'umutungo bari bafite mbere ndetse hakurikijwe uburyo bwemewe bwo kwimura abantu no kubishyura indishyi.'

    Yongeyeho ati 'Ntabwo ari ukwimura abantu gusa ngo bajyanwe ahandi; ahubwo umutungo wabo usanzwe uzishyurwa binyuze mu kubaha uburenganzira bwo gutunga amacumbi meza kandi agezweho.'

    Yavuze ko umushinga wo kongera gutuza abaturage wa Kagugu wateguwe hashingiwe ku buryo bwakoreshejwe mu mishinga ya Mpazi na Nyabisindu igamije gutuza abantu neza.
    Icyiciro cya mbere cy'Umushinga wa Mpazi mu Karere ka Nyarugenge kirimo inzu 800 zigezweho ndetse zatangiye guturwamo. Icyiciro cyo kuwagura giteganya gutanga izindi nzu zirenga 4.100.

    Umushinga wa Nyabisindu wo kongera gutuza abaturage mu Karere ka Gasabo nawo uri kubakwa, uteganya gutanga inzu zirenga 2.000 yo guturamo bitarenze muri Kamena 2027.

    Ntirenganya yavuze ko usibye umubare w'inzu zubakwa, iyi mishinga igamije kuzamura imibereho y'abaturage bafite amikoro make n'agereranyije, mu gihe hasigasirwa imiryango n'ibyo bagezeho mu myaka ishize.

    Yagize ati 'Ibi bivuze ko imiryango ishobora kuva mu nzu zidatekanye cyangwa zitujuje ibisabwa ikajya mu nzu zigezweho, zifite umutekano kandi zifite serivisi nziza, idatatanye n'abaturanyi babo. Ababyeyi bashobora gukomeza kugera ku masoko n'ubucuruzi bari basanzwe bakoresha.'

    Yagaragaje ko abaturage bazakomeza kuba hafi y'aho bakorera ndetse n'aho bakura amafaranga, mu gihe abana babo bazakomeza kwiga mu mashuri basanzwe bigamo.

    Yagize ati 'Ikintu kizahinduka cyane ni imibereho yabo ya buri munsi; inzu zitekanye kandi zubatswe neza, isuku n'isukura byanogejwe, imihanda myiza n'imiyoboro y'amazi, imiturire myiza, ahantu ho kwidagadurira ndetse no kubona serivisi n'ibikorwaremezo byoroshye.'

    Hazaba harimo ibikorwaremezo birimo kaburimbo, amasoko n’ibindi

    Ni uburyo bw’imiturire igezweho aho buri wese aba mu nzu igezweho

    Uyu mudugudu uzatuzwamo abari basanzwe batuye muri aka gace


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbere-mu-mudugudu-wa-kabuhunde-uzatuzwamo-abarenga-710

  • Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yatanze kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bushinwa – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 27 Kanama 2026.

    Nyuma yo gutaka kopi muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga haba hasigaye gutanga impapuro zemerera umudpiolomate guhagararira igihugu, azishyikiriza Perezida w'igihugu agiye gukoreramo, akabona gutangira akazi mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa muri Kamena 2026.

    U Rwanda n'u Bushinwa bisanzwe bifitanye umubano w'ubutwererane umaze imyaka myinshi, aho ibihugu byombi bikorana mu nzego zitandukanye zirimo dipolomasi, ubukungu n'ubuvuzi n'izindi.

    Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake Emmanuel yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muBushinwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-lt-gen-rtd-karenzi-karake-yatanze-kopi-z-impapuro-zimwemerera

  • Ibyago bitegereje abarimu bakopeje abanyeshuri ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyanyuze kuri RBA ku wa 28 Kanama 2026 cyagarukaga ku bidasanzwe byaranze ibizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri wa 2025/26.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, yavuze ko mu igenzura bakoze basanze nta munyeshuri winjiranye mu cyumba cy'ikizamini ibintu byatuma yica amabwiriza y'ikizamini cya Leta.

    Ati 'Ntaho twigeze tubona ko hari umwana winjiranye ikintu runaka nka rwa rupapuro navuze yanditseho ibisubizo noneho ngo tuvuge ko ubu ari ho twahereye tuvuga ko yakopeye. Barabasatse koko bajya gukora ikizamini nta bintu bafite bituma batubahiriza amabwiriza ariko bikagaruka kuri cyakindi twavuze ngo babishowemo n'abandi bantu mu buryo twavuze mbere, barababwira, bababwira ibyo bagomba gukora, mu by'ukuri abana nubwo babifitemo uruhare muri ibyo byabaye ariko babishowemo, barakopejwe.'

    Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko abanyeshuri 7.188 ari bo baketsweho gukopera ibizamini bya Leta mu 2025/26, ari na bwo hari habonetse iki kibazo cyane.

    Minisitiri Joseph Nsengimana yavuze ko umwarimu bizagaragara ko yakopeje abanyeshuri azahabwa igihano kizabera abandi urugero.

    Ati 'Niturangiza iperereza twavuze, abo bizahama ko bagize uruhare muri ibi bintu bazahanwa. Ngira ngo niturangiza kubahana ntawe uzongera kubikora kugira ngo bumve ko ari ibintu tutagomba gukurikiza rwose kuko tutabikemuye bizamunga uburezi. Ntabwo rero ari ibintu twakwihanganira, ni ibintu tugomba guca burundu bikavaho.'

    Yirinze kwemeza ko umwarimu uzafatwa yakopeye azirukanwa, kuko ngo hagomba gukurikizwa amategeko ariko 'ntabwo agomba kuba mu burezi.'

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko hagomba kwimakazwa umuco wo kwanga guhemukira abana, ahubwo abarimu bagashyirs imbere kwigisha abana bakamenya.

    Umunyeshuri ufashwe yakopeye ahabwa zeru mu isomo yakopeye.

    NESA yemeza ko uko ibizamini bya Leta bitegurwa n'uburyo bicungirwa umutekano nta buryo byasohoka ngo bibonwe mbere, ahubwo ngo ibikorwa byo gukopera byagaragaye ko bikorwa ku munsi wo kubikoraho.

    Ibizamini bya Leta bigezwa kuri site birinzwe bikomeye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyago-bitegereje-abarimu-bakopeje-abanyeshuri-ibizamini-bya-leta