Author: webrwanda

  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk'umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC #rwanda #RwOT

    APR FC ikomeje gahunda yayo yo kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/2027, aho irimo kongeramo abakinnyi bashya bagaragaje urwego rwiza mu makipe yabo no mu marushanwa y’imbere mu gihugu mu mwaka ushize.

    Mu bakinnyi bamaze gutangazwa n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu harimo Rubuguza Jean Pierre ukina hagati mu kibuga. Uyu mukinnyi waje muri APR FC avuye muri Gicumbi FC, nyuma y’umwaka mwiza w’imikino wa 2025/26.

    Rubuguza yitezweho kongera imbaraga mu kibuga hagati nyuma yahoo itandukaniye na Ruboneka Jean Bosco utarongerewe amasezerano bikaba bivugwa ko yamaze gutandukana na APR FC kubera ibyo yasabye ubuyobzi bw’iyi kipe.

    Nyuma y’uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga, APR FC kandi yanatangaje ko yasinyishije Uwiyaremye Fidali, wari usanzwe ari umukinnyi wa Intare FC ariko akaba yari amaze igihe akinira Kiyovu Sports ku ntizanyo.

    Imikinire ye myiza yamuhesheje guhamagarwa bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, ibintu byagaragaje intambwe yari amaze gutera mu rugendo rwe rwa ruhago.

    Nubwo aba bakinnyi bakiri bato, bitezweho kuzafasha APR FC mu marushanwa atandukanye azakinwa mu mwaka utaha, harimo CECAFA Kagame Cup, CAF Champions League, igikombe cy’Amahoro ndetse na shampiyona y’u Rwanda.

    Aba bakinnyi baje muri APR FC nyuma ya rutahizamu iyi kipe iheruka gutangaza, Amani Kouadiokan Michel Breygeneve.

    Amafoto ya Rubuguza ubwo yasinyaga

    Amafoto ya Uwiyaremye Fidali ubwo yasinyaga

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-apr-fc-yatangaje-uwiyaremye-fidali-wakiniraga-intare-fc-nkumukinnyi-wayo-mushya-wiyongera-kuri-rubuguza-jean-pierre-wakiniraga-gicumbi-fc/

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y'ubufatanye afite agaciro k'asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL, byasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw mu gihe cy’umwaka umwe.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2026, nyuma y’uko ubufatanye bwari busanzwemo, bwamaze imyaka 12, bwashyizweho akadomo mu ntangiriro z’uku kwezi.

    SKOL yabaye umuterankunga wa Rayon Sports kuva mu 2014, iyiha miliyoni 47 Frw ku mwaka mu gihe amasezerano aheruka kurangira yari afite agaciro k’arenga miliyari 1 Frw mu myaka itatu yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2025/26.

    Gusa guhera mu mwaka w’imikino utaha, uru ruganda ntiruzongera kuba umuterankunga mukuru aho ruzasimburwa na Banki ya Kigali izajya yambarwa mu gatuza aho rwashyiraga ikirango cyarwo ku myambaro ya Rayon Sports.

    Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdalllah, yavuze ko impamvu bakomezanyije na SKOL ari uko hari ibyo bashaka kugeranaho.

    Ati ‘Urugendo rurakomeje. Turacyafite byinshi byo gukorana na SKOL. Turayishimira kandi ku myaka 12 twamaranye, twageze kuri byinshi dufatanyije. Ahazaza haratanga icyizere.’

    Yongeyeho ati ‘Ibikubiyemo ni byo bitandukanye. Ariko amasezerano ni ugukomeza. Ni ubufatanye na SKOL by’igihe irekire. Ayo twari dufitanye yari yarangiye, ubu ni ugukomerezaho.’

    Aya masezerano mashya azamara umwaka, aho amakipe ya Rayon Sports azakomeza gukoresha ikibuga cyo mu Nzove. Ni mu gihe SKOL izakomeza guha Rayon Sports amafaranga atatatangajwe, ariko bivugwa ko ari miliyoni 85 Frw ku mwaka.

    Rayon Sports izakomeza kwamamaza uru ruganda ku myambaro, ku mbuga nkoranyambaga no ku kibuga ku mikino yakiriye.

    Murenzi Abdallah yavuze ko agaciro k’amasezerano muri rusange karenga miliyoni 185 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa SKOL, Eric Gilson, na we yavuze ko bishimira ubufatanye bumaze igihe hagati y’uru uruganda na Rayon Sports, yizeza ko bazakomeza gushyigikira iyi kipe.

    Ati ‘Dutewe ishema no gukomeza kugorana na bo. Ndatekereza ko udifte akazi gakomeye imbere yacu. Ni amahirwe akomeye kuri twembi gukorana n’abandi baterankunga dusanze.’

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashimangiye ko aya masezerano y’umwaka umwe azaba umwanya mwiza wo gukosora ibitaragenze neza hagati y’impande zombi mu gihe cyashize.

    IGIHE

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-na-skol-basinyanye-amasezerano-mashya-yubufatanye-afite-agaciro-kasaga-miliyoni-185-frw-ku-mwaka/

  • Abasirikare ba RDF basoje amahugurwa bari bamaze amezi ane bahererwa i Nasho – #rwanda #RwOT

    Gusoza aya mahugurwa byabaye ku wa 23 Kamena 2026, bibera mu Kigo cy’Amahugurwa ya gisirikare i Nasho, mu Karere ka Kirehe.

    Aya mahugurwa yamaze amezi ane yibanze ku gutyaza ingabo ngo zihore ziteguye, bongererwa ubumenyi mu kuyobora no gukurikirana imyitwarire y’abasirikare, no kunoza amayeri y’ibikorwa njyarugamba.

    Gen Gen Mubarakh Muganga yashimiye abarangije aya mahugurwa anabagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

    Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame, yashimye akazi gakomeje gukorwa na RDF n’izindi nzego z’umutekano, anashimira by’umwihariko abasirikare barangije aya mahugurwa uyu munsi.

    Yabibukije ko amahugurwa ahoraho ari yo nkingi y’ingenzi ituma RDF ikomeza gukora kinyamwuga.

    Gen Mubarakh Muganga yashimangiye ko amahugurwa y’urwego rwisumbuye ku ngabo zirwanira ku butaka afite uruhare rukomeye mu gutegura abasirikare kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo no guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano bishobora kuvuka mu buryo bunoze.

    Yanagaragaje ko uretse ubumenyi n’ubuhanga bwa tekiniki n’amayeri ya gisirikare, aya mahugurwa yanabatoje indangagaciro z’ingenzi zirimo imyitwarire ya gisirikare, ubunyamwuga ndetse no gukora inshingano zabo mu bunyangamugayo, byose bikajyana no kubahiriza amahame agenga RDF.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yasabye abasirikare gukoresha neza ubumenyi bushya bungutse mu bikorwa bya gisirikare no gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ikinyabupfura, mu rwego rwo kurushaho gusohoza neza inshingano zabo za buri munsi.

    Abasirikare ba RDF bahawe imyitozo ibafasha gukora akazi kabo neza

    Abasirikare bitwaye neza bahembwe

    Ingabo z’u Rwanda zitozwa kunyura myu nzira zigoye kugira ngo zibashe kubungabunga ubusugire bw’Igihugu

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yashimye abasirikare ba RDF bitwaye mu mahugurwa bahawe

    Abasirikare ba RDF basoje amahugurwa bari bamaze amezi ane bahererwa i Nasho

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yasabye abasirikare b’u Rwanda gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-ba-rdf-basoje-amahugurwa-bari-bamaze-amezi-ane-bahererwa-i-nasho

  • Yampano yatakambiye Urukiko asaba kurekurwa by’agateganyo #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije ubujurire bwatanzwe na Uworizagwira Florient uzwi nka Yampano, utarishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse kumufunga by’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho.

    Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 23 Kamena 2026, umunyamategeko wa Yampano yabwiye urukiko ko umukiriya we atemera umwanzuro wafashwe mbere, asaba ko wafatwa ukundi hashingiwe ku mpamvu zitandukanye.

    Yavuze ko ku byaha bitatu akekwaho birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa ndetse no kwangiza ikintu cy’undi, Yampano yabisabiye imbabazi.

    Yanagaragaje ko yari yaratangiye gahunda yo kwivuza ikibazo cyo kunywa urumogi mu Bitaro bya CARAES Ndera, aho ngo hari impinduka nziza zari zatangiye kugaragara.

    Uruhande rw’uregwa rwanashingiye ku mbabazi zatanzwe na Uwineza Diane, uvugwaho kuba yarakorewe bimwe muri ibyo byaha, ruvuga ko byakagombye kwitabwaho mu isuzuma ry’urubanza.

    Gusa Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko imbabazi zatanzwe n’uwahohotewe zidakuraho ibyaha, bityo ko zitagomba kugira ingaruka ku cyemezo cyafashwe.

    Bwavuze kandi ko Urukiko rw’Ibanze rwabonye impamvu zikomeye zituma Yampano akekwaho ibyo byaha, busaba ko yakomeza gufungwa by’agateganyo kugeza igihe urubanza ruzatangirira kuburanishwa mu mizi.

    Yampano na we yahawe ijambo, avuga ko igihe amaze muri gereza cyamwigishije byinshi kandi ko atazongera gukora ibyaha.

    Yagarutse ku bibazo by’ihungabana yavuze ko byatewe n’amashusho y’urukozasoni yavanywe muri telefoni y’umuryango we n’abagizi ba nabi, ibintu yavuze ko byagize uruhare mu makimbirane yaje kuvuka hagati yabo.

    Yasabye urukiko kumuha amahirwe yo kuburana ari hanze, yizeza ko azubahiriza amabwiriza yose yashyirwaho.

    Urukiko rwatangaje ko ruzasoma icyemezo cyarwo ku wa 26 Kamena 2026 saa munani.

    Yampano yasabye ko yarekurwa akaburana ari hanze

    Source : http://isimbi.rw/yampano-yatakambiye-urukiko-asaba-kurekurwa-by-agateganyo.html

  • Iran ikomeje inzozi zo kurenga amatsinda, nyuma yo kunganya n'u Bubiligi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Iran yakomeje kugira icyizere cyo kugera mu cyiciro gikurikiraho cy’Igikombe cy’Isi nyuma yo kunganya ubusa ku busa (0-0) n’u Bubiligi mu mukino wabereye kuri Sitade ya SoFi Stadium.

    N’ubwo Iran itarabasha kubona intsinzi muri iri rushanwa, yakinnye umukino ushimishije cyane, cyane cyane umunyezamu wayo Alireza Beiranvand, wakoze akazi gakomeye akuramo imipira irindwi yari ishobora kuvamo ibitego. Mu bihe byaranze umukino, yagaragaje ubuhanga budasanzwe akuramo ishoti rikomeye rya Maxim De Cuyper, ndetse yongeye kumuhagarika ku munota wa 86 ubwo yari abonye uburyo bwiza bwo gutsinda.

    Umutoza wa Iran, Amir Ghalenoei, yashimye umunyezamu we, avuga ko ari umwe mu banyezamu beza Iran yagize mu mateka kandi ko uyu munsi yagaragaje urwego rwo hejuru cyane.

    Ku rundi ruhande, Iran yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye, cyane cyane nyuma y’uko myugariro w’u Bubiligi Nathan Ngoy ahawe ikarita itukura ku munota wa 66, nyuma yo gukorera ikosa Mehdi Taremi wari ugiye gusigara wenyine imbere y’izamu.

    N’ubwo u Bubiligi bwarangije umukino bukina ari abakinnyi 10, bwakomeje guhanga uburyo bwinshi bwo gutsinda, burasa amashoti 23 yose hamwe. Icyakora, impande zombi zasoje umukino zinganyije, zikomeza kugira amanota angana nyuma y’imikino ibiri.

    Umukinnyi wa Iran Alireza Jahanbakhsh yavuze ko bishimiye cyane uko bitwaye, ndetse ko bumvaga bari bakwiye no kubona intsinzi.

    Iyi ntsinzi ibuze ntiyahungabanyije icyizere cya Iran, kuko igifite amahirwe menshi yo gukora amateka yo kugera bwa mbere mu mikino ya kamarampaka y’Igikombe cy’Isi.

    Iran ikomeje inzozi zo kurenga amatsinda, nyuma yo kunganya n’u Bubiligi

    Source : https://kasukumedia.com/iran-ikomeje-inzozi-zo-kurenga-amatsinda-nyuma-yo-kunganya-nu-bubiligi/

  • Shaddyboo yaraye asambanyijwe ku gahato #rwanda #RwOT

    Mbabazo Chadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yaraye asambanyijwe ku gahato na Yugi Umukaraza wari wagiye kumusura.

    Mu butumwa uyu mubyeyi w’abana babiri yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze yaraye ahohotewe bikomeye cyane.

    Yavuze ko Yugi yaje iwe azi ko aje gushaka uko bakwiyunga, ariko birangira ahohotewe.

    Ati “Ejo ni joro nagize ikibazo gikomeye cyane. Umuntu nari nsanzwe nzi kuva kera yaje mu rugo rwanjye. Natekereje ko yari aje gushaka uko twiyunga, ariko nahuye n’ihohoterwa.’

    ‘Ndahamagarira inzego zibishinzwe mu Rwanda gukurikirana iki kibazo no gutuma ukuri kujya ahagaragara. Nta muntu ukwiye kubaho afite ubwoba, kandi buri wese akwiye guhabwa umwanya wo kumvwa mu cyubahiro no mu bwubahane. Ubutabera ni ingenzi. Ukuri ni ingenzi. Agaciro k’umuntu ni ingenzi. Ndabinginga, mumfashe.”

    Yavuze ko adashobora gusohoka mu nzu kubera iki kibazo yahuye nacyo.

    Ati “Muri iki gihe sinshobora gusohoka hanze kubera ikibazo nahuye nacyo. Byambereye ibintu bikomeye cyane, kandi nkeneye ubufasha bwanyu.’

    Shaddyboo akaba yabwiye igihe ko Yugi yagiye kumusura yitwaje inzoza, akamusindisha mu gitindo agasanga baryamanye kandi yambaye ubusa.

    Ikirushijeho ngo ni uko yari mu kwezi k’umugore ashobora kuba yasama, yabimubwiye undi ahita ahava agenda yiruka.

    Shaddyboo amaze iminsi agaragaza ko arimo kurwana no gukiruka ibikomere by’ahahise he hamusigiye, aho arimo no kurwana n’intambara yo guhindura amazina kugira ngo nayo asigare ahahise.

    Shaddyboo yavuze ko yaraye asambanyijwe ku gahato na Yugi

    Yugi ushinjwa na Shaddyboo kumuhohotera

    Source : http://isimbi.rw/shaddyboo-yaraye-asambanyijwe-ku-gahato.html

  • Ingabo z'u Burusiya zinjiye muri Kostyantynivka, Ukraine iri mu kangaratete #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Burusiya zinjiye mu mujyi w’ingenzi wa Kostyantynivka uherereye mu burasirazuba bwa Ukraine, kandi ubu ziragerageza kuwugota. Abasirikare ba Ukraine babwiye BBC ko uwo mujyi ubu uri ‘mu kangaratete’, bivuze ko nta ruhande na rumwe rukiwugenzura neza. Umusirikare wa Ukraine ukoresha drone muri ako gace, wasabye ko amazina ye atatangazwa, yagize ati: ‘Banyura inyuma y’imirongo yacu y’ubwirinzi, kandi mu mijyi biragoye cyane kubirukana.’ Kostyantynivka ni irembo rijya mu bindi bice bya Donbas bisigaye bigenzurwa na Ukraine.

    Niba uwo mujyi ufaswe n’u Burusiya, ingabo zabwo zizoroherwa no kugera ku mijyi ikomeye ya nyuma ya Ukraine iri mu burasirazuba, ari yo Kramatorsk na Sloviansk. Ibyo byatuma u Burusiya bwegereza cyane intego yabwo yo kwigarurira burundu akarere ka Donbas, imwe mu ntego z’ingenzi z’ubutegetsi bw’u Burusiya muri iyi ntambara.

    Mu mezi ashize, intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yari yarahagaze hafi y’imirongo y’intambara idahinduka cyane. Abayobozi b’ingabo za Ukraine bavuga ko muri uyu mwaka bongeye kwisubiza ibice by’ubutaka byinshi kurusha ibyo batakaje.

    Abo bayobozi bavuga ko ibyo byahungabanije imihanda n’inzira z’ingenzi u Burusiya bukoresha mu gutwara ibikoresho hagati y’umupaka wabwo na Crimea, intara ya Ukraine igenzurwa n’u Burusiya.

    Ku Cyumweru, abayobozi b’iyo ntara bashyizweho n’u Burusiya bahagaritse kugurisha lisansi ku baturage kubera ikibazo cy’ibura ryayo.

    Nanone, ibitero bya Kyiv byibasiye inganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli i Moscow, i St Petersburg no mu tundi duce tw’u Burusiya, bigamije gutuma abaturage b’Abarusiya baba kure y’urugamba bumva ingaruka z’iyi ntambara.

    Ariko muri Kostyantynivka, ingabo z’u Burusiya zinjiye ziturutse mu majyepfo, kandi zimaze no kugaragara ku rundi ruhande rw’umujyi mu majyaruguru. Moscow ivuga ko ingabo zayo zirimo gutera imbere byihuse mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Kostyantynivka kandi ko zagose bamwe mu basirikare ba Ukraine.

    Ariko Kyiv irabihakana. Jenerali Oleksandr Bakulin, uyoboye Brigade ya 19 y’ingabo za Ukraine ishinzwe kurinda uwo mujyi n’utundi duce tuwukikije, yavuze ko ‘ibintu bikigenzurwa’ kandi ko ‘umwanzi ataragera ku ntsinzi.’

    Nubwo bimeze bityo, yemera ko hari abasirikare b’u Burusiya bagera ku 130 bakiri muri uwo mujyi.

    Umwe mu basirikare ba Ukraine bakorera muri Kostyantynivka yavuze ko uko ibintu bimeze ku rugamba bishobora kuba bitari bibi nk’uko Moscow ibivuga, ariko ko bigaragara ko bibi kurusha uko abayobozi ba Ukraine bemera kubitangaza ku mugaragaro.

    Ingabo z’u Burusiya zinjiye muri Kostyantynivka, Ukraine iri mu kangaratete

    Source : https://kasukumedia.com/ingabo-zu-burusiya-zinjiye-muri-kostyantynivka-ukraine-iri-mu-kangaratete/

  • Umubyeyi wawe ugushyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside witandukanye na we – Kaboneka – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro cy’amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka cyabaye ku wa 19 Kamena 2026.

    Kaboneka yabasabye kuvuguruza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije uburyo Igihugu kimaze kwiyubaka mu myaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

    Ati “Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muhagarare ku maguru yombi mu banyomoze, mubabwire muti …. murabeshya, abenshi banabivugira ku ikoranabuhanga murikoreshe mubeshyuze ibinyoma byabo ndetse n’umubyeyi wawe ugushyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside mumwite umugome mutitaye ko ari abanyu mwitandukanye. Ni ababashuka.”

    Kaboneka yibukije aba banyeshuri ko Inkotanyi zitanze Igihugu cyari cyageze ahabi hashoboka, bituma hari n’abamena amaraso yabo ngo bitangire u Rwanda.

    Ati ‘Mwebwe rero ntabwo tubasabye kuyamena, ahubwo muvuge ibyo mubona, mwubake igihugu cyanyu, mwitandukanye n’ikibi, muvuge ibyiza kandi munyomoze abavuga nabi Igihugu, kuko u Rwanda ruzasigara mu biganza byanyu, kuko uyu munsi umwanzi dufite ari ingengabitekerezo ya Jenoside.”

    Mukarubega Zulfat washinze UTB yasabye abanyeshuri guhangana n’abasebya Igihugu kuko urugamba rw’amasasu rwarangiye, anasaba guharanira kwiteza imbere mu buryo bwubaka.

    Ati ‘Mwibuke ko buri Munyarwanda akwiriye kwiga kandi akaba umwe na mugenzi we, mwirinde ababyeyi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ntibabateremo ibyababayeho.’

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, yibukije aba banyeshuri ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu bayiteguye bakanayishira mu bikorwa harimo abize amashuri bari barageze no ku rwego rwa kaminuza.

    Ati “Gufata umwanya tukibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa cy’agaciro n’umwanya wo kuzirikana amateka mabi yaranze Igihugu yagejeje kuri Jenoside. Biteye agahinda kubona mu bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa harimo abahanga bize amashuri na za kaminuza, bakanayicengeza mu baturage.’

    Mbarushimana kandi yibukije aba banyeshuri ko igiteye agahinda ari uburyo wasangaga hari abanyeshuri bishe abarimu babahaye ubumenyi cyangwa abarimu bakica abanyeshuri bari bashinzwe kwigisha, asaba abanyeshuri guharanira ko ibyabaye bitasasubira ukundi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yasabye abanyeshuri ba UTB kurwanira ukuri babeshyuza abasebya Igihugu, kabone nubwo yaba ari ababyeyi babo.

    Ati “Murwanire ukuri mubabeshyuza kabone nubwo yaba ari umubyeyi wawe, biraremereye mushobora kutabyumva, mubizirikane, mutoze imitima yanyu guhakana ikibi mutitaye ku wo giturutseho, kuko turacyafite ababyeyi bakiroga kandi ingengabitekerezo ishora imizi.”

    Muri iyi kaminuza bakoze igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32 nyuma y’uko hari umunyeshuri wayigamo wo mu mwaka wa mbere afunzwe nyuma yo kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside. Icyo gihe yavuze ko ‘Abahutu na bo bajya bibukwa.’

    Kaboneka Francis yabwiye abanyeshuri ba UTB kuvuguruza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard avuga ko biteye agahinda kubona mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside harimo n’intiti

    Mukarubega Zulfat washinze UTB yasabye abanyeshuri guhangana n’abasebya u Rwanda

    Abagize inzego z’umutekano bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye muri UTB

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yasabye abanyeshuri ba UTB kurwanira ukuri babeshyuza abasebya Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubyeyi-wawe-ugushyiramo-ingengabitekerezo-ya-jenoside-witandukanye-na-we

  • Iran: Umuhanzi yahanishijwe gukubitwa ibiboko 74 azira gutatira umuco – #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye, uru rubanza rwaciwe n’urukiko rwo mu Ntara ya Qom, rushingiye ku gitaramo Ahmadi yakoze mu mpera za 2024 kigashyirwa kuri YouTube, aho yari yagaragaye aririmba atambaye hijab, umwambaro wambarwa n’abagore muri Iran.

    Uyu muhanzi yari kumwe n’abandi barimo ucuranga piano, undi ukoresha gitari, n’abandi bose bambaye imyambaro yirabura. Uyu muhanzi yari yambaye mu buryo bunyuranyije n’umuco wa Iran ndetse yisize ibirungo mu maso no ku minwa.

    Yakoze ibi mu gihe Abanya-Iran n’igitsina gore batemerewe kwitwara uko ndetse baba basabwa kwambara bikwije.

    Iki gitaramo cyarebwe n’abarenga miliyoni eshatu ku muyoboro wa YouTube w’uyu muhanzi no ku zindi mbuga.

    Nyuma yacyo Tahmineh Monzavi, ufata amashusho uyu muhanzi, yagize ati ‘Twahawe igihano cyo kumara imyaka ibiri tudakora ibijyanye n’ubuhanzi ndetse ntitwemerewe gusohoka igihugu, n’ibiboko 74 buri wese.’

    Abayobozi ba Iran bavuga ko ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire n’iyubahirizwa ry’imyambarire y’abagore muri icyo gihugu n’ay’iy’idini.

    Iki gitaramo cyakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse gikurikirwa n’abantu benshi, bituma kiba kimwe mu bikorwa by’ubuhanzi byakuruye impaka zikomeye muri Iran no hanze yayo, cyane cyane kubera amategeko akakaye igihugu gifite ku bagore n’abahanzi.

    Umuhanzi yahanishijwe gukubitwa ibiboko 74 azira gutatira umuco


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iran-umuhanzi-yahanishijwe-gukubitwa-ibiboko-74-azira-gutatira-umuco

  • Itangazamakuru wishyuye ryananiwe guhangana n’ukuri – The Ben yacyuriye Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Nyuna y’uko Bruce Melodie avuze ko yaraye yitwaye neza i Nyagatare kandi bari bahamutegeye, The Ben yavuze ko arimo kwikina kuko yanishyuye itangazamakuru ariko ribura aho rihera rimuvuganira.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo The Ben na Bruce Melodie bataramiye i Nyagatare muri Stade Golgotha ku munsi wa kabiri w’ibitaramo bizenguruka igihugu bya Summer CountryTour byateguwe na Bruce Melodie.

    Mbere y’iki gitaramo The Ben yari yateguje Melodie ko azamukorere ibyo yamukoreye i Musanze ni mu gihe Bruce Melodie we yavuze ko ari bwo bagiye gukora ibintu uko bikorwa.

    Bruce Melodie nyuma y’igitaramo cyaraye kibaye ku wa Gatandatu abafana b’impande zombi bakivuga imyato ko umuhanzi wabo ari we witwaye neza, yavuze ko n’ubwo bari bahamuteze ariko yitwaye neza kurusha The Ben.

    Ati “Mwakoze i Nyagatare. Mwabanyomoje, mwitabiriye ku bwinshi mufite imbaraga nyinshi ariko kandi mushimangira ko 001 ari we wanyu. Mumpe inka nzagaruke nje gukura ubwatsi. Hatahiwe Nyamata i Bugesera.’

    The Ben yanze kuripfana na we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko Bruce Melodie yari yishyuye itangazamakuru ariko naryo ryabuze aho rihera rimuvuganira.

    Ati “Maze rero Nyagatare muri imfura cyane, naho njye naraye ntomboye miliyari ijana none ndabyutse nsanga murumuna wanjye arashaka ko tuzigabana ngo ni uko duhuje papa. Igorogota ntitubamba humura twomora ibikomere. Uraza kumera neza ntugire ikibazo wihangane. Itangazamakuru ryawe ryishyuwe ryananiwe guhangana n’ukuri.’

    Ibi bitaramo bizakomeza ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026 i Nyamata mu gihe bazasoreza i Rubavu tariki ya 4 Nyakanga 2026.

    Ubutumwa bwa Bruce Melodie

    The Ben yahise amusubiza

    Source : http://isimbi.rw/itangazamakuru-wishyuye-ryananiwe-guhangana-n-ukuri-the-ben-yacyuriye-bruce.html