Author: webrwanda

  • Minisitiri w'ubuzima muri Czech yeguye ku mirimo ye kubera kunanirwa guhangana na Covid-19 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima muri Czech, Adam Vojtech yatangaje kuri uyu wa 21 Nzeri 2020 ko yeguye ku mirimo ye nyuma yo kunengwa uburyo yitwaye mu bibazo byo guhangana n'icyorezo cya coronavirus. Ni nyuma y'ubwiyongere bukabije bwabandura Covid 19

    Minisitiri w'intebe Andrej Babis yashimiye Vojtech ku bw'imirimo yakoze mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa twitter, yavuze ko azibukwa nka minisitiri w'ubuzima mwiza mu gihugu mu gihe adashaka gukoresha imbaraga ze zose kugira ngo arwanye icyorezo cya coronavirus.

    Repubulika ya Czech yatangaje ko ubwiyongere bwa coronavirus bwikubye ku muvuduko wa kabiri mu Burayi mu byumweru bishize, nyuma ya Espagne, nyuma yuko iki gihugu gikuyeho zimwe mu ngamba zo kwirinda icyi cyorezo.

    Ikigo cy'i Burayi gishinzwe gukumira no kurwanya indwara kivuga ko mu minsi 14 ishize, Abanya Czech 193 bagaragaweho Coronavirus ku bantu 100.000.
    Source: REUTERS

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/minisitiri-wubuzima-muri-czech-yeguye-ku-mirimo-ye-kubera-kunanirwa-guhangana-na-covid-19/

  • Seize accidents mortels sur les routes en une semaine : nécessité de recours aux sociologues #rwanda #RwOT

    Elle a constaté que la plupart de ces accidents ont été commis entre dix-sept et vingt-et-une heures de la journée.
    Il est rapporté que, craignant des punitions sévères imposées à des gens qui violent le couvre-feu de 21h dû aux mesures arrêtées contre la propagation de la Covid19, les automobilistes se bousculent pour que l’heure de début dudit couvre feu survienne quand ils sont arrivés dans leurs résidences.

    Le porte-parole de la Police, CP Jean Bosco Kabera, ne trouve pas qu’il faut faire appel aux sociologues pour analyser ce comportement, ni pour savoir si réellement ce couvre- feu instauré en ville vient comme une mesure-réponse nécessaire contre la propagation du CoronaVirus.

    “La question doit se chercher dans les dispositions mentales des automobilistes”, a-t-il dit simplifiant la situation qui perdure quand bien même il a été étiré l’heure de couvre-feu passant de dix-neuf à vingt-et-une heures.

    Pourtant à y voir de près, il faudrait faire appel aux sociétés de chercheurs universitaires pour comprendre la question.

    Une certaine opinion avance que ce couvre-feu imposé n’a rien à voir avec la propagation de la Covid19. Admettons que ce couvre-feu soit pour quelque chose dans la contre-propagation dudit virus, les autorités peuvent-elles expliquer ce qu’elles reprochent à la nuit, des activités de nuit qui ne se font pas le jour ?

    L’on sait que les activités économiques sont très ralenties au cours des soirées avancées, comment alors la nuit est-elle une opportunité de propagation de ce virus surtout que même les places publiques à grandes concentrations durant la journée s’évident au fur et à mesure que la nuit s’installe ?, se demandent certains observateurs.
    Un enseignant d’université qui a requis l’anonymat trouve que les institutions étatiques qui gèrent les affaires publiques ont du mal à se faire épauler par les maisons de recherche scientifique.

    “La Police Nationale a-t-elle enregistré en 2019 quelque 5000 accidents de roulage qui ont occasionné 500 morts, et quelles sont les mesures qui ont été prises ? Oui, le Programme de sensibilisation publique à la conduite automobile en toute sécurité GERAYO AMAHORO est venue comme une solution provisoire. Une étude poussée aurait pu dégager le problème et échafauder des pistes de solution”, a-t-il dit trouvant que beaucoup de phénomènes sociaux vécus au Rwanda (jenesse et alcool, drogue, violences conjugales…) devraient être confiés aux sociologues et autres chercheurs apparentés pour mieux être éradiqués.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Seize-accidents-mortels-sur-les-routes-en-une-semaine-necessite-de-recours-aux.html

  • Imfungwa 219 zo muri Uganda zacitse gereza y' i Moroto ngo zahungaga Covid_19 ivuza ubuhuha muri gereza #rwanda #RwOT

    Imfungwa zacitse gereza y'i Moroto muri Uganda zatangaje ko Covid-19 ivuza ubuhuha muri iyi gereza iri mu mpamvu zaziteye gupanga kuyicika igitaraganya.

    Daily Monitor yatangaje ko itsinda rihuriwemo n'abacungagereza, ingabo na polisi ryashinzwe guhiga imfungwa 219 zacitse gereza y'i Moroto muri Uganda ryatangaje ko ryongeye kurasa izindi mfungwa 2 mu zacitse.

    Zimwe mu mfungwa zagaruwe muri gereza zivuga ko mu mpamvu nyamukuru zaziteye gucika zirimo n'uko iyi gereza babamo yibasiwe cyane n'icyorezo Covid-19.

    Umuvugizi w'urwego rw'Imfungwa muri Uganda, Frank Baine yatangaje ko mu bipimo byafatiwe muri gereza ya Moroto bigaragaza ko imfungwa 166 zanduye Covid-19, muri zo 60 ziri mu zacitse.

    Umuvugizi wa Diviziyo ya 3 mu gisirikare cya Uganda ari nayo ifite ingabo ziri mu itsinda rishakisha izi mfungwa zacitse, Maj. Peter Mugisha yavuze ko igikorwa cyo guhiga izi mfungwa kigikomeje, cyane ko ngo izacikanye intwaro zose zitarafatwa.

    Imfungwa zibarirwa muri 219 Ku wa Gatatu w'icyumweru gishize ni bwo zacitse Gereza y'i Moroto.

    Kugeza ubu batanu muri bo bamaze kwicwa mu gihe abandi benshi bagikomeje gushakishwa uruhindu.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/21/imfungwa-219-zo-muri-uganda-zacitse-gereza-y-i-moroto-ngo-zahungaga-covid_19-ivuza-ubuhuha-muri-gereza/

  • Arrêté pour avoir battu à mort son enfant #rwanda #RwOT

    Il est rapporté qu’après l’avoir roué de coups durs, l’enfant a gardé le lit familial durant deux semaines. Ayant remarqué que son état de santé s’empirait, l’enfant a été transporté à l’hôpital universitaire de Butare où il est décédé ce dimanche 20 septembre.

    La cause des coups mortels ?
    Les voisins de la famille disent que la sévère punition que le père a administrée à l’enfant est venue du fait qu’il a été demandé à l’enfant d’aller puiser de l’eau de cuisson et que l’enfant ne s’est pas exécuté. D’autres disent que l’enfant aurait pris un morceau de viande de la casserole sur le feu, que cela a irrité le père.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Arrete-pour-avoir-battu-a-mort-son-enfant.html

  • Kuki ari igitekerezo kibi kurambagiza uwo mudahuje ukwizera? #rwanda #RwOT

    Kurambagiza ni ikintu urubyiruko rw’abakristo bashishikarira cyane, ariko kuramabagiza ku bakristo bisa n’aho bikomeye ugereranyije n’ikindi gice gisigaye cy’abatuye isi, kuko mugihe cyo kurambagiza ntidutekereza gusa ku kwishimisha gusa, ahubwo tugomba gutekereza kubihesha Imana icyubahiro.

    Ikintu kimwe kidahesha Imana icyubahiro ni ukurambagiza utari umukristo kandi wowe uriwe. Hari impamvu nyinshi zibisobanura, reka turebe uko bigenda mugihe umuntu arambagije uwo badahuke ukwizera.

    Kurambagiza umuntu utari umukristo, ntimusangizanya indangagaciro kuko muba mutazihuje

    Abakristo dufite indangagaciro z’ingenzi dusigasira nk’inkingi y’ubuzima bwacu. Urugero, dufite indangagaciro yo gukunda abandi, iyi ni indangagaciro umuntu agomba gusangiza uwo ateganya kurushinga n’aho yaba atari umukristo, ariko hari izindi ndangagaciro zitoroshye gusangizanya.

    Urugero, hariho indangagaciro za gikristo aho abantu bahurira ku bikorwa bitandukanye: kuramya, kwiga ijambo ry’Imana, n’ubucuti. Ariko iyo ukundana n’utari umukristo, ntabwo izi ndangagaciro muzisangizanya kandi ibi biragukomerera mu buzima bwawe. Aho kugirango uhorane inzitizi mu buzima bwawe, icyiza ni uko wahitamo uwo muhuje imyemerere ya gikristo mugasangizanya indangagaciro ku buryo bworoshye.

    Iyo urambagiza umuntu utari umukristo, kurwanya ibigeragezo bishingiye ku mibonano mpuzabitsina birakugora

    Hafi y’abatuye isi yose iyo umuntu ukuze bihagije atangiye kugira igitekerezo cyo gushinga urugo ni ukuvuga atangiye kurambagiza aba yumva ko intego ari ukuryamana n’umukunzi we.

    Bityo, niba urambagizanya n’umuntu utari umukristo, agutegerejeho imibonano mpuzabitsina bitinde bitebuke. Ibi bizagukomerera kurinda ubwere bwawe no kwirinda imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa.

    Mugihe uzabasha kubisobanurira uwo urambagiza ko mutazaryamana, muri icyo gihe cy’ibigeragezo niwowe uzajya urwana nabyo wenyine kuko we ntabwo arizo ndangagaciro ze. Icyiza ni uko warambagizanya n’umuntu ushaka kurinda ubwere bwe ndetse n’ubwawe ku buryo bwose bushooboka.

    Iyo urambagiza umuntu utari umukristo, urushako ruragukomerera

    Niba urambagiza umuntu utari umukristo, hari ibintu bitatu bishoboka. Icya mbere, uzamara igihe cyawe uhindura uwo mwashakanye ngo abe umukristo, kandi urwo rugamba ruzagukomerera kuko mudahuje indangagaciro. Icya kabiri, uwo mwashakanye azahinduka umukristo ariko rimwe na rimwe atabyishimiye. Icya gatatu, ushobora kuzacika intege mu kwizera kwawe ugamije guha amahoro uwo mwashakanye.

    Kurambagiza umuntu utari umukristo mugashakana bizagira ingaruka mbi ku bana muzabyara

    Indi ngaruka mbi iba mu gushakana n’umuntu utari umukristo iza kubana. Mugihe Papa avuze ikintu kimwe na Maman akavuga ikindi, umwana bimubera urujijo, akabura uruhande ahagararamo. Mbese ni gute uzarera abana bawe? bazajya mu ishuri ry’Icyumweru (Sunday School) no mu matsinda y’urubyiruko? ese uzabigisha gusenga no gusoma Bibiliya?

    Isi iravuga iti:”Wowe rambagiza! wigira ikibazo cyo gushaka!” Ariko abakristo bazi ko kurambagiza atariyo ntambwe ya nyuma, kandi urukundo ruba rufite ahantu rwerekeza. Iyo uhisemo kuramabagiza, kumva neza intego yabyo bizagufasha. Ugomba kurambagiza umuntu wumva ko mwashakana.

    Ni gute wakwitwara mugihe wumva ushaka kurambagiza umuntu kandi ubibona ko atari umukristo?

    Birashoboka ko ushobora gukunda umuntu (inkumi cyangwa umusore) ariko ubizi ko atari umukristo, nyamara ugakururwa n’ubwitonzi bwe, n’uburyo akururura

    intekerezo zawe, nyamara ugatekereza ko azagukura mu byizerwa, wabigenza ute?

    Niba utekereza muri ubu buryo, iyibutse ubwiza bw’Imana. Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe, kandi ukwiye kwihangana. Umugambi w’Imana buri gihe uba ari mwiza. Kurambagizanya n’umuntu utari umukristo incuro nyinshi bizakurwaza umutima.

    Ni iki nafasha incuti yanjye irimo kurambagiza utari umukristo?

    Umubare munini w’urubyiruko rw’abakristo babona incuti zabo zikora amahitamo mabi hanyuma bagashaka kubafasha. Bisaba kubyitondera. Ni ingenzi kudacira urubanza mugenzi wawe, ngo umuhe akato kuberako yakoze amahitamo mabi. Mwegere umubaze witonze impamvu akundana cyangwa arambagiza uwo muntu.

    Mu kinyabupfura mwereke zimwe mu ngingo wasomye muri iyi nkuru. Ariko icy’ingenzi kurushaho, mube hafi, umushyiremo umuhati wo guhura n’abakristo, asengane nabo. Birashoboka ko incuti ye y’umukobwa cyangwa y’umuhungu azahinduka umukristo, ariko mugihe, bitemeye umubano wabo bawuhagarika, hanyuma ugashishikariza incuti yawe kuza mu rusengero nta pfunwe cyangwa kwicira urubanza.

    Ni iki nakora mugihe ndambagiza umuntu utari umukristo kandi nkaba nshaka kubihagarika?

    Rimwe na rimwe tureka imitima yacu ikayobora ibyemezo byacu, aho kubisengera ngo dusabe Imana ubufasha, ariko iyo dufashe ibyemezo bibi, duhumurizwa n’uko Imana izahora itubabarira mugihe tuyisabye imbabazi, ariko ntidukwiye kwifuza guhora mu buzima nk’ubu, ahubwo icyiza ni ugufata ibyemezo bizima ndetse tukabisengera Imana ikabidufashamo.

    Muri macye abakristo bakwiye kwitondera igikorwa cyo kurambagiza bakagikorana ubushishozi, ntibite ku munezero w’igihe gito ahubwo bakamenya ko nyuma yo gushinga urugo hari ubundi buzima ndetse n’ingaruka mbi zibangamira imyizerere y’umukristo wahisemo kurambagiza uwo badahuje imyemerere.

    Source: fervr.net

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuki-ari-igitekerezo-kibi-kurambagiza-uwo-mudahuje-ukwizera.html

  • Gentil Misigaro yasohoye indirimbo nshya ‘Ndaje’ yakoranye na Prosper Nkomezi-VIDEO #rwanda #RwOT

    ‘Nguhaye umutima wanjye winjiremo, nkoresha icyo ushaka, mpindura icyuma cyawe, Mukunzi wanjye ndaje ungenze uko ushaka’ Ayo ni amagambo yumvikana mu ndirimbo nshya ‘Ndaje’ ya Gentil Misigaro na Prosper Nkomezi. Ni indirimbo ifite iminota 4 n’amasegonda 9, ikaba yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo ku mugoroba w’uyu wa 19 Nzeri 2020.

    Iyi ndirimbo ‘Ndaje’ ni yo ya mbere aba bahanzi Gentil na Prosper bakoranye. Amashusho yayo yafatiwe i Kigali mu Rwanda tariki 16 Werurwe atunganywa na BJC Official, aho bayafatiye bahatoranyirizwa na Christopher Ndayishimiye nk’uko Gentil Misigaro yabitangaje. Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Bruce. Iyi ndirimbo yumvikanamo kandi ijwi rya Miss Dusa mushiki wa Gentil Misigaro, uherutse gukorana indirimbo ‘Nyibutsa’ na Adrien Misigaro agateguza abantu ko nawe ari hafi gushyira hanze indirimbo ze bwite.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Prosper Nkomezi yadutangarije uko yahuje imbaraga na Gentil bagakorana iyi ndirimbo anavuga ku butumwa buyiherekeje. Yagize ati “Message iri mu ndirimbo ni isengesho buri wese yakabaye asenga, asaba Imana ‘kumukoresha icyo ishaka uko wa buri kose'. Imana yaguhindura igikoresho cyayo cyiza iyo wayemereye kuyiha wese.

    Tumaze kwicara no kubiganiraho muri project zose twari dufite duhuriza kuri ririya sengesho nk’abaramyi no kuyikora muri buriya buryo twayikoze mu kwa Gatatu igihe Gentil yari inaha (Kigali)”.

    Gentil Misigaro umuhanzi nyarwanda ukorera muzika muri Canada, umwibuke mu ndirimbo zihembura benshi ndetse zikabajyana mu Mwuka zirimo; Biratungana, Buri Munsi Ft Adrien Misigaro, Iyo mbimenya, Umbereye maso Ft Nice, Hari imbaraga, Tuzanezerwa, Hano ku Isi Ft Adrien Misigaro, Ni Yesu Ft Serge Iyamuremye, n’izindi.

    Ni umuramyi w’umuhanga cyane mu miririmbire ye ndetse bigasemburwa no kuba ari intyoza mu gucuranga gitari n’ibindi bicurangisho bitandukanye. Aherutse kwibaruka imfura ye y’umuhungu na Rhoda Mugiraneza (Rhoda Misigaro).

    ‘Ndaje’ Gentil Misigaro ft Prosper Nkomezi-VIDEO

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Gentil-Misigaro-yasohoye-indirimbo-nshya-Ndaje-yakoranye-na-Prosper-Nkomezi.html

  • Huye: Ku marembo y’Ikigo Nderabuzima habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2020 mu busitani buri mu marembo y’Ikigo Nderabuzima cya Karama mu Karere ka Huye habonetse umubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-ku-marembo-y-ikigo-nderabuzima-habonetse-imibiri-y-abishwe-muri-jenoside

  • Iperereza ryagaragaje amanyanga yakoreshejwe n’inshuti ya Putin mu kurenga ku bihano yafatiwe na Amerika #rwanda #RwOT

    Arkady Rotenberg, umuherwe, akaba n’inshuti ya Perezida Vladimir Putin kuva mu bwana, arashinjwa gukoresha amanyanga mu gukorana n’ibigo by’imari by’i Burayi, ibintu bihabanye n’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamufatiye mu 2014.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/iperereza-ryagaragaje-amanyanga-yakoreshejwe-n-inshuti-ya-putin-mu-kurenga-ku

  • Filime y’uruhererekane yitwa ‘Succession’, ‘Schitt’s Creek’ na ‘Watchmen’ zihariye ibihembo muri Emmy Awards 2020 #rwanda #RwOT

    Filime zitandukanye zirimo ‘Succession’, ‘Schitt’s Creek’ na ‘Watchmen’ zihariye ibihembo muri Emmy Awards, yaraye ibaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/sinema/article/filime-y-uruhererekane-yitwa-succession-schitt-s-creek-na-watchmen-zihariye

  • Gen Maj Nzabamwita yagarutse ku batunguwe n’ifatwa Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Byatunguye benshi ubwo ku wa 31 Kanama, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanaga Paul Rusesabagina wari umaze iminsi afatiwe mu Rwanda, akekwaho ibyaha 13 birimo n’iterabwoba.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brig-gen-nzabamwita-yagarutse-ku-buryo-amahanga-yatunguwe-n-igikorwa-cyo-guta