Author: webrwanda
-
Brussels Airlines muri gahunda yo kongera ingendo zayo zirimo n'iz'i Kigali #rwanda #RwOT
Ikigo cy'Indege Brussels Airlines gikomeje kuzahura ibikorwa byacyo ari nako cyongera ingendo gikora, kikazibanda cyane ku zigana muri Afurika hagati ya tariki 25 Ukwakira na 27 Werurwe mu mwaka utaha. -
Uko Nyakubahwa Perezida Kagame Paul Yagobotse Urugamba rwo Kubohora Igihugu no Guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, Uburyo Yasezeye Amasomo n'Uko Umusozo w'Urugamba wagenze #rwanda #RwOT
Mu mwaka 2017, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagarutse k'uburyo Abanyarwanda bitwaye mu bihe byashize bishibukamo inyigisho mu kwishakamo ibisubizo ndetse no kwigenera amahitamo bashaka, ibyo byose biturutse ku buryo bagiye babasha guhangana n'ibibazo bahuye nabyo kuva na mbere hose, Muri uwo mwaka mu kiganiro n'ikinyamakuru Financial Times, Perezida Kagame yagaragaje ko nko ku giti cye nta buryo bwihariye bwamutunguye mu guhangana n'ibibazo, uretse imibereho yanyuzemo yagiye isiga amasomo yihariye. (Ni inkuru zagarutsweho n'ibitangazamakuru bitandukanye)
Nyakubahwa Perezida wa Republika yagarutse k'Umuryango we wahunze igihugu mu 1961 afite imyaka ine gusa, akurira mu nkambi y'impunzi muri Uganda, kugeza ku myaka 20 ubwo avuga ko aribwo yatangiye kwinjira muri politiki.Yagize ati 'Byari ukwibaza ibirimo kuba, twibaza ubuzima tubamo, impamvu yabwo n'icyo twabikoraho, ni naho ibikorwa by'ingenzi byatangiriye mu bantu batandukanye mu buhungiro, haba mu Burundi, Tanzania, Uganda n'ahandi.'
Ahagana mu 1980 nibwo FPR yashinzwe, nubwo mbere hagiye habaho ibikorwa byo guhuza imbaraga ariko ntibikorerwe ahabona kubera ingaruka byashoboraga kuzana, Yakomeje agira ati 'Nyuma bamwe muri twe twinjiye igisirikare, [cyayoborwaga na Museveni] muri Uganda ubwo hari urugamba, uko niko twabashije kwitegura.''Ntabwo twabigiyemo kubera ko twumvaga turi abagande cyangwa se kubera ko twumvaga dushaka kubabo, ahubwo, icya mbere, twagirwagaho ingaruka n'ibyabaga nk'impunzi. Ndetse hari abantu bamwe birukanwaga muri Uganda bakagarurwa mu Rwanda kubera politiki yari muri Uganda icyo gihe. Abenshi bageraga mu Rwanda bakicwa, abarokotse bakaba impunzi bwa kabiri.', Perezida Kagame yavuze ko ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga mu Ukwakira 1990, yari mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yari ahari nk'umunya-Uganda, Yakomeje agira ati 'Ubwo urugamba rwatangiraga kuwa 1 Ukwakira, nicyo cyari igihe twashakaga gukora ibishoboka byose mu ngaruka zose byari kuzana, ariko twagombaga kugira icyo dukora.'
Perezida Kagame avuga ko ubwo yajyaga kumenyesha abayobozi b'ishuri rya gisirikare muri Kansas aho yigaga ko agiye guhagarika amasomo, baguye mu kantu, Ati 'Baravuze bati bikugendekeye bite, ni iki cyabaye mu Rwanda? Uri umugande. Naramubwiye nti ntabwo aribyo. Kubwo kugira ngo mbashe kuba hano, ndi umugande, ariko hari ikindi kintu cyabaye gituma ubu ngomba kuba uwo nabaye we kuva kera.'Ni uko yavuye muri Amerika, ariko icyo gihe asanga urugamba rwakomeye ndetse n'abari abayobozi b'ingabo zashakaga kubohora igihugu batangiye gupfa, ibintu byatangiye kuzamba, Perezida Kagame avuga ko yabanje kwibaza aho gutangirira, cyane ko nta kintu na kimwe cyari cyaramuteguye mu guhangana n'ibibazo nk'ibyo, Yagize ati 'Nta kintu nareberagaho na kimwe ngo mvuge ngo uku niko bikorwa, ariko twagombaga kwikusanya tugashakisha uburyo bwo kongera gusanasana.'
Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo bamwe mu bayobozi b'ingabo bari batangiye kuvuga ko basubira inyuma bagasaba ubufasha Perezida Museveni, Ati 'Ibyo byari undi mwanya wo kugenda tukahaguma nk'impunzi, Hano rero amahitamo yari asesuye, Urasubira inyuma ube impunzi cyangwa ukomeze urugamba, Twe twahisemo igikomeye cyo guhangana ku rugamba, turongera turisuganya.'Perezida Kagame yavuze ko ibibazo nk'ibi rimwe na rimwe umuntu aba ataratekereje ko byabaho ku rwego runaka, iyo bibaye ukabasha guhangana nabyo biguha ubushobozi bwo kubirenga, cyane iyo ariyo mahitamo ashoboka, Yakomeje agira ati 'Kuri bamwe muri twe, gusubira muri Uganda nk'ingabo zitsinzwe tugasaba ubuhungiro ntabwo babyiyumvishaga. Rero twagombaga guhangara iyo nzira izitanye, maze tukongera kwisuganya. Ni uko twimuye ingabo hafi y'umupaka wa Uganda tuzijyana mu misozi.'
Aha Inkotanyi zari zigeze munsi ya Nyabwishongwezi aho bita Mu KajevubaSi urugamba narwo rworoshye kuko abasirikare benshi bahapfiriye, bahura n'imbeho ikomeye yo mu Birunga, kandi bitoroshye kubera ko nta biribwa bihagije, ariko barabirenga urugamba rurakomeza.
Perezida Kagame yavuze ko ku miyoborere, nyuma y'ibyo bibazo byose hari isomo rikomeye Abanyarwanda bakuyemo.Yagize ati 'Ndatekereza ko hari amasomo akomeye uvana mu byakubayeho, ibyo wahanganye nabyo, aho kuba ibitabo byinshi wasomye birebana n'imiyoborere, si no mu mudendezo wakuriyemo, Perezida Kagame avuga ko hari itandukanyirizo ku ntambara ebyiri yarwanye, muri Uganda no mu Rwanda, aho muri Uganda byatangijwe n'abasirikare bake cyane.
Yagize ati 'Nari mu basirikare 27 bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba muri Uganda n'ahandi. Hari 40, ariko 27 muri twe nibo bari bafite intwaro bonyine.', Ku Rwanda ho ngo abasirikare bari benshi ariko badafite ubufasha bwa politiki bukomeye nk'uko byari bimeze muri Uganda, ariko ibyo Abanyarwanda bagiye banyuramo byose bakaba barabivanagamo amasomo yihariye.
Tariki ya 01 Ukwakira 1990 imyaka 30 irashize, Mu minsi isanzwe yizihizwa mu Rwanda uyu ni umunsi wahariwe gukunda igihugu, Akaba ari umunsi wahujwe n'umunsi wibukwaho itangizwa ry'urugamba rwo kubohora u Rwanda, ariko ukaba wizihirizwa rimwe n'umunsi w'Intwari tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka.Uyu niwo munsi ingabo zahoze ari iza Rwanda Patriotic Army zahagurutse aho zari Impunzi hirya no hino mu karere k'ibiyaga bigari maze ziyemeza gutaha ku kabi n'akeza zinjira mu Rwanda zitangira urugamba rwamaze imyaka itatu n'amezi icumi, Ubu rero hakaba hashize imyaka 30 urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangijwe n'urubyiruko ndetse rugirwamo uruhare n'abanyarwanda batandukanye bari barambiwe ingoma mbi y'igitugu yari iyobowe na Habyarimana Juvenal, Abenshi mu batangije uru rugamba rwo kubohora u Rwanda usanga bari abanyarwanda bari mu ngabo za Uganda (UPDF) bakaba bari bamaze gufasha Yoweri Museveni kujya ku butegetsi mu 1986 abo ariko biyongereyeho izindi ngabo kuko Imyitozo yarakomeje ku buryo Gucika intege byari ibidashoboka ku rugamba.
Abanyarwanda bari baraheze ishyanga kuko ubutegetsi bwariho bwavugaga ko u Rwanda rwuzuye mbese rumeze nk'Ikirahure cyuzuye amazi umennyeho andi yose yaseseka hasi byahe byo kajya kwo kwari ukwikubira, Inda nini ndetse n'amacakubiri, bafashe uyu mwanzuro wo kugaruka mu gihugu bafatanyije na bagenzi babo bari mu bihugu birimo Tanzania, u Burundi na Uganda ndetse n'ahandi. Icyo gihe begeranyaga inkunga y'ibifatika birimo amafaranga n'ibindi ni uko bahitamo kwifatanya na bagenzi babo mu gutegura uru rugamba binjira mu muriro
Byari ubwitange bukomeye Rwozi ni Umusirikare wamugariye ku rugamba wasubiye mu buzima busanzwe, we yemeye gutanga ubuzima bwe kuko Mukuru we wari uhagarariye umuryango we yari amaze kugwa ku rugamba hanyuma asanga ari ubugwari kuba umuryango akomokamo utari uhagarariwe mu kubohora igihugu kandi yari akeneye ko Umuryango we uzataha ukava ishyanga akomeza avuga ko cyari igisebo gikomeye kubona yarebera bagenzi be bagenda buri munsi we agasigara aho aragiye inka nazo za ntazo yari aragiriye aho we yitaga ko Atari iwabo.
Tariki ya 1 Ukwakira 1990, Yari imbarutso y'urugamba aho barahiriye kutazasubira inyuma abafite amapeti bayasiga mu Umuvumva abandi bayasiga mu Umuyanja no mu mu mugezi w'Akaagera maze abahungu barambuka ngabo ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ahazwi nka Kagitumba ubu ni mu karere ka Nyagatare, bakakamba Nyabwishongwezi,Rwentanga,Akagera bagasiga mu nsi yabo bururuka Matimba bareba mu Ntoma za Kagwegwe abandi Tayali bari bamaze gukubita Rugarama,Musheri na Cyijojo za Kazaza na Rwempasha baharebaga ibyezezi bati Rwanda turagutashye n'uwadukuraho Umusatsi tukananuka tukangana n'imisumari Urabeho Bugande.Ubwo ubutegetsi bwa Habyarimana bwaritaga mu gutwi bukumva ko Inkotanyi zinjiye mu gihugu kandi Atari ibitero shuma ndetse bafite umutima udasanzwe ubwoba ari zero, mu gitondo gitangaje cyo kuri iyo tariki ya 01 Ukwakira 1990, Radiyo y'igihugu yatangaje ko igihugu cyatewe n'umwanzi kandi ko ubu kinjiye mu bihe bidasanzwe by'intambara, Icyo gihe cyavugaga ko cyatewe n'Ubugande, Guhera ubwo hahise hashyirwaho ibihe bidasanzwe aho nta bantu bari bemerewe gusohoka mu ngo cyangwa guhagarara mu dutsiko barenze babiri.

Aha Inkotanyi zari zigeze aho bita Rwentanga Zizamuka zerekeza Matimba mu karere ka Nyagatare
Tariki 2 Ukwakira 1990, waramutse ari umunsi wuje urwijiji kuko waranzwe n'agahinda ku bari bamenye amakuru ko uwari uyoboye Ingabo za FPR Inkotanyi General Major Gisa Fred Rwigema yitabye Imana arashwe n'ingabo za Habyarimana nk'uko byagiye bigarukwaho mu buhamya butangwa n'abasirikare ba Rwanda defense Force bari bamuri hafi ubwo intwari yatahaga.
Ku munsi wa kabiri w'urugamba, Amakuru avuga ko yarashwe mu masaha y'igitondo ahagana isaa kumi n'ebyiri n'igice ni uko impundu zitaha Ikigali bahamba imitumba karahava umunezero uba wararaye maze agahinda gataha inkotanyi ariko ziranga zirarahira ziti ''Ugowe ni uzatwitambika imbere kuko muri batanu batatu bazapfa babiri barokotse barokore igihugu.
Col Happy Ruvusha, yari mu barindaga Gen. Maj Fred Rwigema, avuga ko yarashwe mu masaha y'igitondo ahagana isaa kumi n'ebyiri n'igice, Ati ' Icyo gihe nari body guard wa Afande Rwigema, Tuza ku itariki ya 02 mu gitondo, ex-far yamenye ko twahateye tariki ya 01 iraza ijya ahantu bita Nyabwishongwezi, twatangiye kuzamuka umusozi, tugeze hejuru Late (Rwigema) aratubwira ati ntabwo ndibugume hano, reka njye hejuru ahantu hirengereye dushobore gutumanaho ku cyombo ndetse no kuyobora urugamba ndurora indorane ari abari iburyo bwanjye n'ibumoso bwanjye mbikurikirane neza (Communication).'
Late Maj Gen Fred Gisa RwigemaCol Happy akomeza avuga ati 'Tugitunguka ruguru hariya, twari abasirikare bake cyane twari nka batandatu turi kumwe nawe, abandi bose bari hano hasi, hatunguka imodoka y'ijipe ya ex-far, abari mu Rwanda murazizi imodoka z'amajipe Exfar yagiraga zariho imbunda hejuru, imbunda igeze hano yarashe nk'amasasu nk'atandatu.., abari hano bahita bayirasa, muri ayo masasu ni ho havuye rimwe rifata Late Fred Rwigema. Ryamufashe ku masoso ritunguka hano inyuma, tuguma hano hejuru mu by'ukuri tuhamara n'umwanya, icyo gihe yaravuze ngo ndarashwe ntarindi jambo yongeyeho, jye ubabwira nari kumwe nawe.'
Abasirikare batandukanye bagiye batanga ubuhamya n'ibiganiro byerekeye urugamba rwo kubohora u Rwanda, babwiye itangazamakuru ko na mbere y'uko urugamba ruba; kugira intego, kwiyemeza no gushyira hamwe byarangaga RPA, byatangaga icyizere gikomeye kandi gifatika cyo gutsinda urugamba, Bavuze ko gutakaza abasirikare ku rugamba bitari kubahagarika kuko byanze bikunze bagombaga gusoza urugamba barutsinze
Mu basirikare ba mwamba baguye ku rugamba rwo kubohora igihugu twavugamo nka Maj Gen Fred Gisa Rwigema, Maj. Chris Bunyenyezi, Maj. Paul Bayingana tutibagiwe abandi bagiye bahasiga ubuzima Nka Capt Kayitare Vedaste bitaga Intare batinya ya Rutaneshwa,Ngumba y'Ingwe na Afande Mico n'izindi ngabo nyinshi zaguye mu mirwano zasakiraniragamo n'Ingirabwoba za FAR.Bakomeza bati ' Twatakaje umuvandimwe Maj Gen Fred Gisa Rwigema. Ntitwashatse kubwira abasirikare ko yitabye Imana, twamushyinguye Kagitumba turisuganya dukomeza urugamba
Bati 'nyuma y'aha ni bwo Perezida Paul Kagame bitaga Afande PC yafashe inshingano zo kuyobora urugamba kuko Maj Gen Fred Gisa Rwigema yari amaze kwitaba Imana, Bamwe mu basirikare babanye na Perezida Kagame bamuzi nk'umugaba w'ingabo wahaye amaraso mashya igisirikare n'imbaraga ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi
Maj Gen Paul Kagame ku rugamba aganira na Ndore Rulinda wa Radio MuhaburaMu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'ikinyamakuru Financial Times, yasobanuye inzira y'urugamba rwo kubohora u Rwanda, ava imuzi n'imuzingo ingorane bahuye nazo muri urwo rugamba ndetse anakomoza ku kuntu urugamba rujya gutangira mu 1990, yafashe icyemezo cyo kuva mu kigo cya gisirikare kiri i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko abakomanda b'icyo kigo bikabagora kumwumva.
Perezida Kagame ati: 'Muri Kansas, mu kigo cya gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Army Command and General Staff College), nari mpari nk'umugande, Ubwo rero, igihe urugamba rwatangiraga, tariki 1 Ukwakira mu 1990, cyari igihe nyacyo twagombaga gukora igishoboka cyose ndetse tukiyemeza guhangana n'ibyo twari guhuriramo byose, ariko twagombaga kugira icyo dukora⦠Ni uko rero ubwo najyaga kureba abakomanda b'ikigo nkababwira ko ngomba guhagarika, byarabayobeye, byababereye urujijo. Barambwiye bati ibyo se birakureba aho iki? Ibyo mu Rwanda birakurebaho iki? Wowe uri umugande! Ni uko umukomanda wabimbwiye ndamubwira nti, si byo. Naje hano nitwa umugande, ariko hari ikindi kintu cyabaye kirimo gutuma ubu ngomba kuba uwo nahoze ndiwe kuva mu gihe kirekire gishize⦠Ni uko nahavuye, ndagaruka, ubwo umukomanda wari uyoboye urugamba yari yishwe umunsi ukurikira itangizwa ryarwo, Fred Rwigyema yari yishwe, mpageze mbona ibintu byazambyeâ¦'
Kagame ubwo yasubiraga muri Afrika akayobora urugamba, ingabo zari zatatanye kuburyo hari hasigaye abatarenga 2000, ariko yarabahuje barisuganya banasaba ubufasha mu mpunzi z'abanyarwanda bari mu bihugu bitandukanye, maze muri Mutarama 1991, Paul Kagame n'ingabo ze bongera gutera u Rwanda banyuze mu majyaruguru, babikora batunguranye kuko bari barabanje kwisuganyiriza mu birunga.
Intambara yarakomeje, bigera aho hatangira imishyikirano y'amahoro, yaberaga i Arusha muri Tanzania, ari nabwo abatutsi mu Rwanda batangiraga kwicwa cyane, Byarakomeje kugeza ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga mu 1994 amasezerano y'amahoro yo gucyura impunzi atarashyirwa mu bikorwa.
General Major Paul Kagame n'ingabo yari ayoboye , kugeza Ubwo tariki ya 4 Nyakanga 1994 Hatangazwaga Intsinzi ubundi Ingabo zisigarana umukwabo wo kurwana intambara y'abacengezi tutibagiwe no kwambuka Muri Zaire ubu ni Republika iharanira Demokarasi ya Kongo aho ingabo zatsinzwe zari zikomereje kwisuganyiriza ngo zigaruke zisoze umugambi zasize zidasoje ariwo wa Jenoside yakorewe abatutsi
Uyu munsi u Rwanda ruraganje Umutekano ni wose abagerageje kuwuhungabanya ntibamenya ikibakubise, akarongo karaciwe uzakarenga ubwo azaba yiyemeje kwatswaho ibishirira ,Urugamba ruraje ishinga abanyarwanda ni Umurimo wo kubafasha kwikura mu bukene n'ibindi bibazo nk'ibi birimo icyorezo cya Covid 19 aho ingamba zo kucyirinda nazo zikomeje gukazwa
Twasoza tuvuga ko u Rwanda nanubu rushaka igisubizo cyaca ubuhunzi burundu kuko amarembo akinguye buri wese ushaka kurutaha no kurusohoka mu mahoro ni ikaze waba Umunyamahanga, waba Umwenegihugu ntawe uruhejwemo.The post Uko Nyakubahwa Perezida Kagame Paul Yagobotse Urugamba rwo Kubohora Igihugu no Guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, Uburyo Yasezeye Amasomo n'Uko Umusozo w'Urugamba wagenze appeared first on RUSHYASHYA.
-
Umukobwa wabyawe mu ibanga n’Umwami w’u Bubiligi yatsindiye uburenganzira bwo kwitwa Igikomangomakazi #rwanda #RwOT
Umukobwa wabyawe mu ibanga n’uwahoze ari Umwami w’u Bubiligi, Albert II, yatsindiye byemewe n’amategeko uburenganzira bwo kwitwa umwana w’Umwami w’u Bubiligi. -
Kwimikirwa i Paris ukayoborera muri Afurika: Ukuboko k’u Bufaransa muri Afurika nyuma y’ubwigenge #rwanda #RwOT
Françafrique ni ijambo ryahimbwe bwa mbere na François-Xavier Verschave, impirimbanyi ikomoka mu Bufaransa ari nawe washinze umuryango Survie ugamije kurwanya ruswa n’inzara mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere. -
APR FC na AS Kigali zemerewe gutangira gukora imyitozo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Tariki 23/09/2020 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryari ryandikiye Minisiteri ya siporo, risabira uburenganzira amakipe ya APR FC na AS Kigali ngo babe batangira imyitozo.
-
- APR Fc igiye gusubukura imyitozo
Minisiteri ya siporo kuri uyu munsi yamaze kubasubiza ibamenyesha ko bemerewe gutangira imyitozo ariko hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ndetse inasaba FERWAFA gukurikirana ko byubahirizwa ndetse ikajya inatanga raporo buri byumweru bibiri muri MINISPORTS.
-
- Minisiteri ya Siporo APR FC na AS Kigali gutangira imyitozo
Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, ikaba ari yo kipe yonyine kugeza ubu yamaze gupimisha abakinnyi bayo, mu gihe AS Kigali nayo iteganya kubikora muri iki cyumweru kugira ngo yemererwe gutangira imyitozo.
-
- AS Kigali yemerewe gusubukura imyitozo

-
-
Trinidad and Tobago's Garcia To Feature in UEFA Europa League #rwanda #RwOT
Trinidad and Tobago's footballer Levi Garcia will be involved in the 2020-2021 UEFA Europa League, after his club AEK Athens of Greece edged VfL Wolfsburg of Germany 2-1, in a Europa League play-off match, at the Athens Olympic Stadium on Thursday.
Garcia started the match for the hosts but was replaced by Theodosis Macheras in the 53rd minute.
Admir Mehmedi put Wolfsburg ahead, in the 45th minute, but Athens replied with goals from Andre Simoes, in the 64th, and Karim Ansarifard, in the fourth minute of second half stoppage time, to book their spot in the Europa League group stage.
The draw for the group stage will take place on Friday. The group stage will run from October 22 to December 10.
Source : https://taarifa.rw/trinidad-and-tobagos-garcia-to-feature-in-uefa-europa-league/
-
Russia Says Will Rollout Covid-19 Vaccine Before End Of Year #rwanda #RwOT
Moscow could receive bulk shipments of Russia's coronavirus vaccine by the end of 2020 while the vaccine continues to undergo final clinical trials, Mayor Sergei Sobyanin said Thursday.
Phase 3 trials of Sputnik V, an adenovirus-based vector vaccine that the Russian government approved in August, are expected to wrap up in May 2021. A second vaccine developed in Siberia has received a patent this week ahead of its expected registration on Oct. 15.
'I hope that we'll have the first large batches of the vaccine in November or December,' Sobyanin, the head of Russia's national coronavirus task force, said in an interview on state television.
Industrial-scale production of the vaccine is expected to begin sometime between late December and January, he added.
Around 6,000 out of 40,000 volunteers and 600 medics have been inoculated with the Sputnik V vaccine in the Russian capital as part of post-registration double-blind trials so far, Sobyanin said.
Small batches have also been sent to other Russian regions.
Russia has the world's fourth-highest number of infections at 1.18 million. Its daily caseload has risen sharply from less than 5,000 to nearly 9,000 in the past month, stoking fears of a second wave.
In the capital, the daily count of new Covid-19 infections has more than doubled over the past week, surpassing 2,400 on Thursday.
To curb the resurgent spread of Covid-19 in Moscow, Sobyanin announced an extended two-week school break, ordered offices to send one-third of their workforce home starting next Monday and strongly urged the elderly to stay indoors.
The mayor warned that he may reinstate tougher measures if the city of 12.7 million fails to observe the rules and health guidelines. Sobyanin maintained Thursday that the city is still experiencing its first wave of the virus.
Source : https://taarifa.rw/russia-says-will-rollout-covid-19-vaccine-before-end-of-year/
-
Uburwayi bw’uruhu budasanzwe bamaranye imyaka isaga 30 butuma batabona akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Uburwayi bw’aba basore bwabaye amayobera
Abo basore bavuga ko ubwo burwayi bubabangamiye cyane kuko butuma hari ababaha akato ari ko ntandaro y’ubukene bafite kuko n’imirimo bashoboye batayibona ngo binjize amafaranga nk’abandi bikenure, batere imbere.
Munyentwari avuga ko yagerageje kwivuza uko ashoboye ariko biba iby’ubusa kuko atigeze akira, aza no kubihagarika kubera kubura ubushobozi, mu gihe Karekezi we ngo atigeze yivuza, cyane ko abantu bavuga ko baba bararozwe.
Bombi bavuga ko ubwo burwayi bwayoberanye ariko kandi bukaba bubabangamiye kuko butuma ntacyo bigezaho, nk’uko Munyentwari abisobanura.

Agira ati “Nivurije mu bitaro bya Kibungo, Rwinkwavu, Kirehe ndetse na CHUK ariko biba iby’ubusa. Mbayeho mu buzima bugoye kuko ubu nta muntu wampa akazi kandi narize umwuga wo kogosha no gusuka imisatsi ariko ntacyo bimariye kuko abantu bampunga ngo ntabanduza, cyane ko nanjye hari ubwo mba ninukira”.
Ati “Ubu mba mu kazu gato nkodesha kandi nibanamo muri ubwo buzima bunkomereye, gusa mbeshwaho n’Imana no gusenga. Icyifuzo mfite ni uko nabona abagiraneza bakamvuza ngakira kuko jyewe nta bushobozi nkigira, hanyuma ngafashwa no mu mibereho mu gihe naba ntarakira neza ngo nkore nshake ubuzima”.
Karekezi na we afite umwuga yize ariko aho atuye ngo na ho ntawe ushobora kumuha akazi kubera icyo kibazo cy’uburwayi.

Ati “Ubu burwayi bunsubiza inyuma kuko nk’ubu nize umwuga wo gukora amashanyarazi, ariko nabuze uwampa akazi, niyo ngiye gupiganirwa isoko bareba uko meze bakambwira ngo nta kazi bampa. Bintera ipfunwe nkumva ntacyo nzigezaho ari yo mpamvu nsaba ababishoboye kumvuza, ngahabwa inzu kuko aho ndi ncumbitse, byatuma nanjye mbasha kwiteza imbere”.
Munyentwari yabonye umukunzi utinubira uburwayi bwe
Mu minsi ishize ni bwo hasakaye inkuru y’uko Munyentwari yabonye umukunzi ndetse bemeranyije kubana atitaye ku burwayi bwe kuko ngo ari umuntu nk’abandi. Uwo ni Claudine Mukandayisenga, bakaba baherutse gusezerana mu mategeko, ubukwe nyirizina bukazaba ku ya 25 Ukwakira 2020.

Munyentwari agira icyo avuga ku mukobwa wamwemeye, ati “Ndashimira cyane umukunzi wanjye, aramfasha atinuba kandi yiyemeje ko tubana, Imana imuhe umugisha. Hari abandi twajyaga tuganira ariko bakabona ko ntacyo nakwimarira bakandeka”.
Mukandayisenga wakunze Munyentwari atitaye ku burwayi bwe n’imibereho ye imugoye, avuga ko bamenyaniye mu masengesho ari na ho haturutse urukundo rwabo.
-
- Munyentwari na Mukandayisenga baherutse gusezerana mu mategeko
Ati “Namubonaga yaje gusenga ariko abantu ukabona bamuha akato kubera uburwayi bwe, jyewe ariko nkabona afite umutima mwiza nkajya mwegera nkamuganiriza. Yaje kumbaza uko azabona umufasha mubwira ko Imana izamumuha, nyuma mbonye uko akunda abandi ni bwo nanjye numvise mukunze namwemerera kuzamubera umufasha nkamurwaza mwegereye”.
Abo basore babonye ababafasha kwivuza
Muri iki cyumweru Munyentwari na murumuna we baje i Kigali ngo babonane n’umuganga, bakaba barabifashijwemo n’abantu bari mu mahanga bumvise ibibazo byabo. Harimo abari mu Bubiligi, mu Bufaransa, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Rwanda n’ahandi, ngo bakaba biteguye no kubafasha mu bindi bibazo by’ubuzima ariko babanje kuvurwa.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru ukwezi.com, abo basore ubu barimo kwitabwaho n’abaganga kubera icyo gikorwa cy’abagiraneza, ariko kandi ngo barimo gushaka imbaraga ngo bazashyigikire Munyentwari mu bukwe na Mukandayisenga.
Icyakora abo basore basaba uwo ari we wese ufite ubushobozi kubafasha kugira ngo na bo bagire imibereho myiza, cyane ko babaye impfubyi kera kuko ababyeyi babo bitabye Imana baguye aho bari batuye mu gihugu cya Tanzaniya.
Amafoto: Ukwezi

-




