Author: webrwanda
-
Abanyamuryango ba Kiyovu Sports basabye ko amategeko ahindurwa abarimo Mvukiyehe bakiyamamaza #rwanda #RwOT
Abanyamuryango 70 ba Kiyovu Sports bandikiye Perezida w’iyi kipe, Mvuyekure François, bamusaba ko mu nama y’Inteko Rusange izaberamo amatora ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri, hongerwamo ingingo yo kuvugurura amategeko, buri munyamuryango akemererwa kwiyamamaza. -
Umugore ukekwaho koherereza Trump ibaruwa irimo uburozi yafashwe #rwanda #RwOT
Umugore ukekwaho koherereza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ibaruwa irimo uburozi bw’imbuto z’ikibonobono yatawe muri yombi ubwo yageragezaga kwinjira muri Amerika avuye muri Canada anyuze ku mupaka wo muri Leta ya New York. -
Gicumbi: Umugabo waziritse umwana kuri moto yatawe muri yombi #rwanda #RwOT
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Gicumbi, ukurikiranyweho icyaha cy’iyicarubozo yakoreye umwana yahambiriye kuri moto akamuzengurutsa agasanteri ko muri ako karere kazwi nka Nkoto. -
Nyarugenge: Amagorofa ahuriramo abantu benshi yashyizweho ibyumba bijyamo abakekwaho COVID19 #rwanda #RwOT
Amagorofa ahuriramo abantu benshi muri Kigali yashyizweho ibyumba abakekwaho COVID19 baruhukiramo. -
Menya ibyuho umutungo wa Leta ucamo unyerezwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadia Biraro, avuga ko ibyuyho byo kunyereza umutungo wa Leta bigaragara mu mitangire y’amasoko
Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency Internetional Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, avuga ko inkiko zikigaragaza intege nke mu gukurikirana abanyereje umutungo wa Leta, kimwe no kuba abahamwe n’ibyaha byo kunyereza umutungo badakurikiranwa ngo ugaruzwe uko bikwiye.
Umwaka ushize w’ingengo y’imari ukaba warasojwe nibura miliyali zisaga umunani z’amafaranga y’u Rwanda zigaragazwa na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ko zanyerejwe cyangwa zigakoreshwa nabi.
Ingabire kandi avuga ko hari amafaranga ava mu baterankunga kandi Leta iba izayishyura atagenzurwa, no kuba hari ibigo bitarajya ku rutonde ruzagenzurwa kuko kugeza ubu Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta agera mu bigo 86% kugeza ubu.
Umuyobozi wa TIR Ingabire Marie Immaculée, avuga ko kuba ibyo bigo bitagenzurwa byatuma umutungo bikoresha unyerezwa cyangwa ugakoreshwa nabi, kuko utagenzurwa agatanga urugero ku Kigo cya Iwawa cyashyiriweho kugorora inzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge.
Agaragaza kandi ko amafaranga ava mu baterankunga usanga atagenzurwa hitwajwe ko hari ukuntu abayatanze bafite ibyo bakurikije bidakorwaho n’izindi nzego, nyamara ayo mafaranga aba yarageze mu mutungo wa Leta kandi azishyurwa na Leta.
-
- Umuyobozi wa TIR Ingabire Marie Immaculée, avuga ko ibyuho bikigaragara mu butabera butagaruza ku gihe ibyanyerejwe no gukurikirana abakekwaho kunyereza ibya Leta
Agira ati “Nk’amafaranga atangwa na Banki Nyafurika Istura Amajyambere ugasanga abayakoresha baravuga ko hari uburyo azakoreshwa, ese aba atazishyurwa na Leta, ese umuntu iyo umuhaye ishuka unamwigisha uko ayisasa cyangwa”?
Umugeznuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadia Biraro, avuga ko ibyuho byo kunyereza umutungo wa Leta bikigaragara mu mitangire y’amasoko, uburangare no kutanoza inshingano kuri bamwe mu bayobozi b’ibigo bya Leta, kabone nubwo hashyizweho uburyo bwo gutanga amasoko mu ikoranabuhanga.
Agira ati “Ibyuho biracyagaragara mu mitangire y’amasoko ya Leta, nubwo bikorwa mu ikoranabuhanga ariko ntibikuraho ko wa muntu usanzwe abikora nabi ukirimo azakomeza gutuma amasoko atangwa mu buryo bunyuranyije amategeko, buri wese yari akwiye guhagarara yemye mu izamu rye aho kwiryamira”.
Avuga ko ibyo bituma za miliyali z’amafaranga zisubizwa mu kigega cya Leta adakoreshejwe kubera ko abashinzwe kuyakoresha batubahirije inshingano zabo, hakaba hakinagaragara inzego zitinda kwishyuriza abaturage bikigaragara muri Minsiteri y’Imari n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu n’inzego z’ibanze bitanoze neza.
Senateri Nkusi Juvenal, wigeze no kuyobora Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta, avuga ko ibyuho mu kunyereza umutungo wa Leta bikigaragara mu kutishyurira igihe abakoze imirimo no kwishyura amafaranga y’umurengera ku bikorwa runaka.
Avuga ko Leta idashobora guteganya ibikorwa runaka nta ngengo y’imari ibiteganyirijwe ihari, ariko ugasanga habayeho uburangare no gusuzugura abakoze imirimo runaka ku bashinzwe kubishyura.
-
- Senateri Nkusi asanga abanyereza umutungo wa Ltea baciye icyuho mu kwishyura amafaranga y’umurengera
Agira ati “Ni uburangare no gusuzugura abakoreshejwe, buriya ni uko bitashoboka, iyaba na bo babahagarikira umushahara n’ukwezi kumwe ngo urebe ko batumva ukuntu babaza abo bakoresheje, buriya ni uburangare kandi bubabaje”.
Nkusi avuga ko abatanga amasoko usanga bafite uburyo bakorana na ba rwiyemezamirimo bagamije ruswa, aho usanga hari n’abategurana ibitabo by’amasoko kuba inshuti na ba rwiyemezamirimo hagamijwe kubaha amasoko mu buryo butemewe, n’andi makosa akigaragara mu mitangire y’amasoko.
Mu rwego rwo kugenzura imikorshereze y’imari n’umutungo wa Leta, Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze n’imicungire by’imari ya Leta (PAC), yatangiye guhamagaza ibigo bya Leta ngo byisobanure kuri raporo y’Umugenzuzi Mukru w’Imari ya Leta.

-
-
Ntabwo azi amazina ye y’ukuri! Intimba ya Akayezu umaze imyaka 28 ataraca iryera abo mu muryango we (Video) #rwanda #RwOT
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza! Iyi ni imvugo ikoreshwa kenshi abantu bashaka kwerekana ko kubyara umwana ukamurera, ukamubona atangiye kugera ikirenge mu cyawe cyangwa se yarengeje ku byo wamutekerezagaho biba ari ishema ku muryango. -
Nyandwi Saddam yambitse impeta umukobwa yabengutse agiye mu myitozo (Amafoto) #rwanda #RwOT
Myugariro w’iburyo muri Musanze FC, Nyandwi Saddam, yaraye ateye ivi asaba umukunzi we, Cyuzuzo Denise, kuzamubera umugore. -
Kagere na Ally Niyonzima mu banyarwanda bakina hanze bitwaye neza mu mpera z’icyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu mpera z’iki cyumweru shampiyona z’umupira w’amaguru mu bihugu bikomeye zari zakomeje, aho abakinnyi babiri b’abanyarwanda ari bo babashije gutsindira ibitego amakipe yabo.
Mu mukino wa shampiyona ya Tanzania wahuje ikipe ya Simba Sports Club ndetse na Biashara Mara United, warangiye Simba iyinyagiye ibitego 4-0, harimo igitego cya Meddie Kagere yatsinze ku munota wa 52 w’umukino, akaba yari yongeye kugirirwa icyizere cyo kubanza mu kibuga.

-
- Meddie Kagere yari amaze imikino myinshi atabanza mu kibuga, yabanjemo ahita anatsinda
Muri Tanzania kandi umukinnyi Ally Niyonzima ukinira ikipe ya Azam Fc, nawe yaje gufasha iyi kipe kwegukana amanota atatu, nyuma yo gutsinda igitego kimwe rukumbi batsinze ikipe ya Mbeya City Fc.
-
- Ally Niyonzima yatsinze igitego cye cya mbere muri AZAM FC
Ku bandi bakinnyi, ku wa Gatandatu Waasland Beveren ya Djihad Bizimana yanyagiwe na Anderlecht ibitego 4-2, umukino Djihad yakinnye iminota wa 48 ubundi arasimburwa.
Muhire Kevin ukinira ikipe ya El Geish mu Misiri, ntiyabashije gukina kuko yamaze iminota 90 ku ntebe y’abasimbura, mu gihe Yannick Mukunzi ukinira Sandvikens IF ndetse na Kevin Monnet-Paquet ntibari mu bakinnyi 18 biyambajwe n’amakipe yabo.

-
-
Nyarugenge: Amagorofa ahuriramo abantu benshi yashyizweho ibyumba bijyamo abakekwaho COVID19 #rwanda #RwOT
Amagorofa ahuriramo abantu benshi muri Kigali yashyizweho ibyumba abakekwaho COVID19 baruhukiramo.





