Author: webrwanda
-
Lion Gaga yatunguranye mu ndirimbo ye nshya abambwa ku musaraba #rwanda #RwOT
Lion Gaga ukora umuziki wiganje mu njyana ya Reggae wavuzwe cyane ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ba Intwari’ arimo abakobwa bambaye ubusa hejuru bigateza impaka, noneho yashyize hanze indirimbo arimo kubambwa nka Yesu. -
Inzu yafashwe n’inkongi hahiramo ibintu byose harimo n’amafaranga arenga 600.000Frws #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Abaturage bagerageje kuzimya ariko biba iby’ubusa
Hategekimana afite imyaka 52. Atuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Nsibo, Umurenge wa Nyange. Avuga ko yazindukiye mu murima, yahindukira azaniye inka ubwatsi agasanga inzu iri gucumba umwotsi, yakwinjira agasanga icyumba cyabagamo ibintu by’agaciro byo mu rugo kiri gutokombera.
Yatabaje abaturanyi baramutabara baranazimya, ariko urebye ngo nta cyari mu nzu na kimwe babashije kuramira, yaba imyenda ndetse n’ibikoresho bindi byo mu nzu harimo imifariso n’ibindi biryamirwa.

Agira ati “Uretse inka na yo yari mu rugo, ubu nta kintu dusigaranye. Nta mwenda nsigaranye keretse uteye ibiremo nari najyanye guhinga. Imyenda y’umugore n’iy’umwana wigaga mu mashuri yisumbuye n’iy’uwari urangije kwiga, yose yahiye”.
Akomeza avuga ko muri iyi nzu hahiriyemo n’amafaranga arenga ibihumbi 600, harimo ibihumbi 330 umukwe wabo yari yabazaniye ngo bazamufashe kugura isambu, ibihumbi 200 Hategekimana yakuye mu nka yagurishije akaba yateganyaga kuzakoraho akongerera umukwe we akamugurira umurima ugaragara, ndetse n’ibihumbi 70 abana bari bakoreye.

Ati “Amafaranga y’umukwe ni yo ambabaje kurusha. Umugore wanjye yashatse kwiroha mu muriro ngo ajye kuyashaka, iyo hataba abantu ngo bamufate sinzi uko ibintu biba bimeze”.
Hategekimana ngo yanatinye guhamagara umukwe kuri telefone ngo amubwire ibyabaye, kuko atekereza ko no kwiyahura yakwiyahura. Ngo arateganya kumutumaho akabimubwira imbona nkubone.
Ubundi ayo mafaranga ngo ntiyari yayajyanye kuri Sacco kuko yateganyaga kugura umurima w’umukwe muri iki cyumweru.

Ku bijyanye n’imvano y’inkongi, Hategekimana avuga ko ishobora kuba ari amashanyarazi kuko nta muntu yasize mu rugo, kandi ngo ako bakandaho bacana itara kari gafite umugaga nijoro, banakagoragoje ngo bacane karabananira, bageze aho gucana barabyihorera.

-
-
Le mini-sommet des hefs d’Etat des Grands Lacs par vision-conférence #rwanda #RwOT
Cette forme arrange certains d’entre ces Chefs d’Etat dont celui du Burundi qui ont du mal à supporter la présence de leurs homologues.
Maintenant que le mode de sa tenue est agréé par les Chefs d’Etat, il reste à fixer la date.
Il se souviendra que cette rencontre proposée à Goma, Est de la RDC, pour le 13 et 14 septemdre derniers par le Président Félix Tshisekedi de la RDC a été ajournée
pour diverses raisons.La presse avait alors fait état de conditionnalités imposées par les présidents du Burundi et de l’Uganda pour que cette rencontre se fasse.
Le Président du Burundi a demandé qu’une rencontre bilatérale Burundi-RDC soit d’abord organisée. Le Président Museveni a, quant à lui, demandé que, pour sa sécurité, cette rencontre s’organise loin de la frontière rwandaise. A défaut de relocalisation dudit sommet, Museveni avait demandé que sa sécurité personnelle soit assurée par un contingent terrestre ugandais et qu’une patrouille aéroportée ugandaise soit permise dans le ciel de Goma.
On sent une diplomatie des grands lacs qui avance à coups forcés.
IGIHE
Source : https://fr.igihe.com/Le-mini-sommet-des-hefs-d-Etat-des-Grands-Lacs-par-vision-conference.html
-
Abakristo bo muri Nigeriya batewe ubwoba n’uko ubuzima bwabo buri mu kaga #rwanda #RwOT
Umupadiri muri iki gihugu yavuze ko abakirisito bo muri Nigeriya babayeho mu bwoba bwa buri gihe, ngo biteguye ko isaha n’isaha bagabwaho ibitero bakicwa.
Padiri Sam Ebute, wa Kangoro, yabwiye Aid to the Church in Need (ACN) ko ihohoterwa rikorerwa abakirisito ryabasizemo ubumuga bw’ubwoba , ibintu bituma babayeho nk’abatariho.
N’ubwo muri iki gihugu bari mu bihe by’ihinga, yavuze ko abahinzi b’Abakristo batinya no gusura imirima yabo kuko bashobora kugabwaho ibitero. Ati: “Mu byumweru birindwi bishize, twashyinguye abayoboke bacu mu maparuwase atandukanye, kandi biragaragara ko tutazi iherezo ry’ibi bintu.” “Ibi bitero bya nyuma byadusize mu bwoba twese. Cyane cyane ubwoba bw’ikitazwi kuko tutazi igihe ibitero bizakurikiraho bizazira n’ikizabitera.” “Ntidushobora gusenga mu mahoro, ikindi ntabwo twizeye umutekano w’ingo zacu.”
Yavuze ko iterabwoba rihoraho ry’ibitero ryatumye abakristo benshi bagabanya ingendo zabo, mu gihe ingaruka ku muryango w’abahinzi ba gikirisito zabaye mbi cyane kuko “basize imyaka yabo ngo bakiza amagara yabo batarimbuka.
Padiri Ebute ati: “Ni nk’aho twasigaye mu bwoba dutinya kurimburwa tuzira kwizera kwacu!”
Nk’uko ACN ibitangaza, umubare w’abantu baguye muri ibyo bitero muri Leta ya Kaduna, mu mezi arindwi ya mbere y’uyu mwaka wa 2020 wageze ku 178. Mu gihe ibyo bitero ahanini byatewe n’intagondwa z’abarwanyi ba Fulani, Fr Ebute ababajwe cyane nuko leta ya Nigeriya yananiwe kurinda imiryango y’abakristo, bisa nk’aho ntacyo biyibwiye.
Ati: “Igitera ibi byose kurushaho kuba ingorabahizi ni uko guverinoma idafata ingamba zihamye zo gukumira ayo mahano. Iki ni cyo kintu kirimo kudushengura kandi bikatugora kubyumva no kubyakira.”
Iyicwa ry’abakristo ryigeze kubera hafi y’iwabo wa Fr Ebute, umuyobozi ushinzwe gukurikirana abanyamuhamagaro mu Muryango w’Abamisiyoneri bo muri Afurika, yashyinguye abakrsto bo muri Paruwasi ye bagera kuri 21 nyuma yo guhitanwa n’ibitero by’amasasu mu mudugudu wa Kukum Daji.
Ati: “Benshi mu bahohotewe ni urubyiruko,” cyane cyane abakobwa “. “Mu myaka ine, kuva naba umupadiri mu 2016, nagiye nshyingura abayoboke b’abakristo bo muri paruwasi yanjye”.
Abepiskopi bo mu Ntara ya Kaduna mu magambo batangarije CAN bavuze ko Nigeriya “iri mu mutego ukomeye uzayibyarira umusaruro mubi”.
Bati: “Ibicu byijimye by’urugomo byugarije igihugu cyacu”. “Mu myaka mike ishize, abashinzwe iperereza ku ihohoterwa bigaruriye igihugu maze baba aribo bashyiraho abashinzwe umutekano. Ikindi mu myaka itatu ishize, twabonye ibitero simusiga ndetse no gusahura abaturage . Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bahasize ubuzima bitewe n’udutsiko twayo mabandi duhora duterana ubudacogora.”
Bongeyeho bati: “Ibikorwa by’ihohotera bya Boko Haram, udutsiko tw’amabandi , abashimusi n’abambuzi byose byahinduye abantu bose ibitambo byabo, bahora bicwa umusubirizo.
Source: Christian Today
Source : https://agakiza.org/Abakristo-bo-muri-Nijeria-batewe-ubwoba-n-uko-ubuzima-bwabo-buri-mu-kaga.html
-
USA na Sudani mu biganiro bigamije gukura Sudani mu bihugu bitera inkunga iterabwoba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- General Abdel Fattah al-Burhan, Umuyobozi w’inzibacyuho ukomeje guharanira ubumwe na Amerika
Muri ibi biganiro by’iminsi ibiri, intumwa za Sudani ziyobowe n’umuyobozi w’igihugu, General Abdel Fattah al-Burhan.
Amerika yashyize Sudani kuri uru rutonde rw’ibihugu bitera inkunga iterabwoba mu 1993, kubera gushyigikira abarwanyi b’abahezanguni bagendera ku mahame ya kiyisilamu, barimo Osama Bin Laden; wari umuyobozi mukuru wa Al-qaeda, aho ngo we n’abarwanyi be babaga muri iki gihugu cya Sudani imyaka itanu mbere yo kugaba ibitero byo ku itariki ya 11 Nzeri mu mwaka 2001.
Ibyo bitero byibasiye umuturirwa w’ubucuruzi wa World Trade Center, na Minisiteri y’Ingabo ya USA Pentegone bigahitana Abanyamerika barenga ibihumbi 3000.
Osam Bin Laden n’intagondwa z’ibyihebe ngo bakoresheje ubutaka bwa Sudani mu bikorwa by’imyiteguro ubwo bari mu mugambi wo gukora iterabwoba kuri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Mu rwego rw’imishyikirano, Amerika yasabye Sudani kwishyura amadolari arenga miliyoni 300 nk’indishyi z’akababaro ku miryango y’abazize ibitero by’iterabwoba.
Guverinoma ya Amerika kandi iragerageza kumvisha Sudani gushyira mu buryo umubano n’ubuhahirane hagati ya Sudani na Leta ya Isiraheli.
Sudani yaciye umubano na Isiraheli ahagana mu mu mwaka wa 1990; ubwo Isiraheli yajyanaga impunzi z’Abayahudi babanya-Ethiopia barenga ibihumbi 200 bo mu bwoko bw’Abafarasha, ibanyujije rwihishwa ku butaka bwa Sudani.
Leta ya Sudani yavuze ko Isiraheli yakoresheje igihugu gifite ubusugire mu gukora ibikorwa yasanishije no gushimutira abantu ku butaka bwayo.
Ibikorwa byo gutwara abo mu Bafarasha b’Abayahudi byatwaye ibyumweru bibiri, byose byakozwe mu rwego rudasanzwe rw’ubutasi n’igisirikare, ku buryo nta muntu n’umwe yaba umuyobozi cyangwa mu nzego z’umutekano muri Sudani wigeze umenya ko ibyo bikorwa birigukorerwa ku butaka bwabo.

-
-
Abanyamuryango 70 ba Kiyovu Sports banditse basaba ko hahinduka itegeko rijyanye no kwiyamamaza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku Cyumweru tariki 27/09/2020, ni bwo hateganyijwe inteko rusange ya Kiyovu Sports, ikaba ku murongo w’ibyigwa iteganyijwemo gusa amatora ya Komite nyobozi y’umuryango wa Kiyovu Sports.
Nyuma yo gushyira komisiyo y’amatora, iyi nayo yaje guhita itangaza ibisabwa ku muntu wese wifuza kwiyamamariza kujya muri Komite, aho ingingo yateje impaka ari uko uwiyamamaza byibura agomba kuba amaze amezi atandatu ari umunyamuryango.
-
- Mu nteko rusange iheruka ni bwo abanyamuryango babwiwe ko amatora yimuriwe muri Nzeli
Ibi biri mu byatumye abanyamuryango 70 muri 130 bemewe n’amategeko, bandikira Perezida wa Kiyovu bamubwirako bifuza ko mu bizasuzumwa muri iyi nama bakongeramo ingingo yo kuvugura amategeko, bityo buri wese wifuza kwiyamamaza ntabangamirwe.
Ibaruwa iragira iti “Turasaba ko inama y’Inteko Rusange idasanzwe mwatumije tariki 27/09/2020, ku murongo w’ibyigwa hakwiyongeramo kuvugurura amwe mu mategeko agenga Umuryango Kiyovu Sports mu rwego rwo kutazabangamira kwiyamamaza ku munyamuryango uwo ari we wese wa Kiyovu Sports ufite ubushake bwo kuzamura no gukorera abanyamuryango cyane cyane ko byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye hagamijwe guteza imbere Kiyovu S.A.”

Inteko rusange ya Kiyovu Sports iteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru, izaba hifashishijwe ikoranabuhanga (rya Webex), aho mu mataora azaba kugeza ubu uwamaze gutangaza ko aziyamamaza ari Mvuyekure Francois usanzwe anayiyobora, mu gihe Mvukiyehe Juvenal wavuzwe cyane we agongwa n’ingingo yo kuba ataramara amezi atandatu ari umunyamuryango

-
-
Gicumbi: Ntibisanzwe umugabo yatawe muri yombi , azira guhambira umwana muto kuri Moto akoresheje umugozi #rwanda #RwOT
Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rutare, kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020, yataye muri yombi Umugabo witwa Ngendonziza Gilbert, nyuma yo kugaragara yashyize umwana ku ngoyi.
Polisi yafashe uyu mugabo, nyuma y'uko hari umwe mu babonye ibyo biba, yarangiza akabishyira k'urubuga rwe rwa Twitter asaba Polisi kubikurikirana.
Ifoto uwo muntu yashyize ahagaragara yerekanaga umwana w'Umuhungu, Aboshye Amaguru n'Amaboko Aboheye inyuma, azirikishijwe umukoba yahambiriwe kuri moto.
Iyi foto kandi yagaragazaga Abantu b'ingeri zitandukanye bashungereye ibiri gukorerwa uwo mwana uri mu kigero cy'imyaka irindwi n'icumi, Abandi bari gufotora barimo n'uyu wihutiye gutanga Amakuru.
Polisi imaze kubona ibi ntabwo yicaye ngo irebere kuko mu gihe gito yahise yandika k'urukuta rwayo rwa Twitter, aho yagize iti' mwiriwe neza? Mucyo tugushimiye ku makuru watanze, ubu Gilbert Ngendoziza yatawe muri yombi nyuma y'ihohotera yakoreye uyu mwana.'
Kugeza ubu uyu mugabo, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rutare, naho umwana yajyanywe kwa Muganga. Icyakora ntabwo icyatumye uyu mugabo akora ibi kiramenyekana.
-
Dancehall Maestro Spragga Benz Bounces Back After 10 Years #rwanda #RwOT
Jamaican dancehall deejay Carlton Errington Grant, 51, better known as Spragga Benz is set to release his latest album this week, local Jamaican newspapers reported over the weekend.
Titled the Journey Chosen, the album is expected to re-launch the veteran artist.
It has been exactly one year since the Franklin Town-born megastar set an almost stratospherically high bar for veteran artistes looking for an entrance into the fast-paced decade of dancehall music, with the Chiliagon which debuted at No. 1 on the Billboard Reggae Album charts.
The internationally renowned dancehall artiste waited 10 years to release that compilation, but says he's, 'not wasting any time, not on the next one either,'. Understandably it only took so long because some of that time was for personal healing.
'Time waits on no man; so, I'm putting in the work for another project as we speak. My generation of musicians, as well as the fans, we nah really get so much of that. The '90s gone from the '90s, but we can recapture aspects of the atmosphere, be it through the writing, the topics, delivery and style, tempo of the beats, and still maintain /ill that gap for my era,' Spragga Benz said on Sunday.
The dancehall artiste emerges with one of his most powerful albums yet, an endless expression of gratitude and complex meditation on the goings-on of the world. Spragga Benz, born Carlton Errington Grant, also opened up about coping with loss, not only the loss of his son Carlton 'Carlyle' Grant Jr who suffered an untimely death in 2008, but also losing touch with the world.
He isn't trapped in sorrow or consumed by it. As a father of 10 children, he has discovered solace after despair, he shared, 'Family is the essence of the production, from working with Lamar [Reynolds] who we were connected to through my son, not in no big studio, most of the work was at his home. So from there it had a whole family feel to it. They are influential in the lyrics in some way, shape or form.'
Lamar Reynolds, producer and owner of LMR Pro, expressed wanting to put out a tribute rhythm for his friend. It took them approximately one year and six months to complete the memorial track titled Never Leave, but other ideas were born which matured into the 11-track album fusing talents of the likes of Ky-Mani Marley and Wayne Wonder, longtime friends of Spragga Benz.
Minus the tear-jerking Never Leave, which intros with the sounds of Carlyle speaking and laughing and also features popular musician and producer Salaam Remi playing bass guitar, the album has a song, a style and emotions that represent for a wide scope of music lovers, but to its core targets the foundation reggae and dancehall fans.
'The process of creating this album was natural. While working on Never Leave, I got to hear other rhythms. So it was like, let me hear this and that, until we start create ideas together which turn into nine tracks from him and two tracks from Red Square Productions. The increase in tempo of the music nowadays, like life, is natural. People want to move with the new age but I nah leave out the roots, I am trying to introduce them to consistency,' he said.
'LMR Pro understood that and I am proud of him, the work he is doing as a young producer and his approach to the business.'
Speaking of the current state of the entertainment business, which for the most part is dependent on the virtual marketplace, Spragga Benz had this to say. 'We just trying to adjust to the new changes, be more independent. Still there are restrictions but we must start look into what an artiste doing for themselves without a big label behind them. It weighs totally on the digital platform.'
Virtual ConnectionÂ
Spragga Benz's exploration of the film industry, first with his 1999 debut in Brooklyn Babylon, where he played himself ,then again in the 2002-Jamerican crime movie Shottas, connected him to a whole other side of entertainment and propelled his career. He said, 'I learned that acting is an extended music video which you do it one time this way, then do it again from another angle and then another angle.' He hasn't played any roles recently, but says he's received scripts and is just waiting on one to strike that feeling to make him want to be part of the production.
As for the music, he admitted it to being more challenging to connect with the audience from a virtual space.
'We just can't connect [with the people], they're not there. While I can stand on my own foot, with a live audience it's much better because of the energy we feed off each other. Some songs don't come across with the right emotion on a TV or phone screen. Me and the band was just having this conversation. So who knows? We might do a live stream, invite all the artistes and perform the album.'
Hinting a possible Grammy submission, Spragga Benz said, 'Why not? I want the people them to know I am thankful for their continuing support and I am consistently trying to satisfy them. It all comes down to the committee ⦠it's out in the atmosphere.'
The Gleaner
Source : https://taarifa.rw/dancehall-maestro-spragga-benz-bounces-back-after-10-years/
-
Dusenguremuremyi yanditse igitabo kigaragaza icyo Afurika ikeneye kugira ngo itere imbere #rwanda #RwOT
Umwanditsi Dusenguremuremyi Anatole yasohoye igitabo yise ‘Shame on you Africans, not Africa’, bisobanuye ‘ikimwaro ku Banyafurika, aho kuba Afurika’, kigaragaza icyo Afurika yabuze kugira ngo igire iterambere rirambye. -
Nyuma y’igihe gito atandukanye na Jay Polly, Uwimbabazi yambitswe impeta n’undi musore #rwanda #RwOT
Nyuma y’igihe gito umuraperi Jay Polly atandukanye na Uwimbabazi Sharifa bari bamaze imyaka itanu babana, uyu mugore yamaze kwambikwa impeta n’undi musore yemereye kubera umugore.


