Author: webrwanda

  • Miss Mutesi Jolly yakomoje ku bakobwa bakimuriwe mu gitaramo cya Diamond kubera imyambarire idahwitse #rwanda #RwOT

    Nyampinga w'u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yagaragaje ko adashyigikiye ingamba zo gukumira abakobwa bambaye batikwije bagiye mu bitaramo, nk'uko byaraye bigaragaye mu gitaramo cya 'Diamond Platnumz Experience' cyabaye mu ijoro ryakeye kuri BK Arena.

    Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko yizera ko buri gihugu kigira indangagaciro zacyo kuko arizo zikiranga zikanabungabunga umurage w'umuco, ariko kuko u Rwanda ari kimwe mu bihugu biteza imbere ububanzi, bagomba kumenya ko imyambarire ari ingenzi mu guhanga udushya, kwihangira imirimo kandi bigateza imbere ubukungu bw'igihugu.

    Akomeza avuga ko igihugu gishobora gusigasira indangagaciro, ariko bagaha abantu n'inganda zihanga imideli ubwisanzure bwo guhanga udushya.

    Avuga ko iyo imyambarire ihujwe n'ubupfura, umucyo n'indangagaciro biba ari ingenzi ko habaho amahame akwiye, gusa iyo hashyizweho adakenewe kandi akabije bishobora kugira ingaruka mu guhanga udushya ndetse bikagira ingaruka ku bukungu bw'igihugu.

    Kuri we avuga ko hakiwiye kurebwa uburyo umuntu yambaye bitewe n'aho agiye cyangwa igihe yambaye gutyo.

    Yashimangiye ko uburinganire hagati y'indangagaciro z'umuco Nyarwanda n'imyitwarire igezweho (y'ubu) ari ingenzi cyane mu kugera ku iterambere rirambye.

    #thechoicelive #thechoicetrends

    Source : https://flash.rw/2026/08/30/miss-mutesi-jolly-yakomoje-ku-bakobwa-bakimuriwe-mu-gitaramo-cya-diamond-kubera-imyambarire-idahwitse/

  • Intambara yo muri Iran yatumye u Rwanda ruzamura nkunganire rutanga ku ifumbire – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa RAB, Dr. Uwamahoro Florence, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda cyagarukaga ku gihembwe cy'ihinga cya 2027 (Umuhindo).

    Ni igihembwe kizatangira ku wa 22 Nzeri 2026, ubwo imvura izaba itangiye kugwa.

    Dr. Uwamahoro yavuze ko intambara yo muri Iran iri mu byagize ingaruka zikomeye ku izamuka ry'ibiciro by'ifumbire mvaruganda, bituma Leta ifata ingamba zo kurengera abahinzi.

    Ati 'Iyi ntambara yazamuye ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli bigira ingaruka ku bindi byose. By'umwihariko ifumbire mvaruganda dukoresha mu gihugu, inyinshi inyura muri uriya Muhora wa Hormuz ufunze. Byatumye ibiciro byayo na byo bizamuka, ariko icyo twakwizeza abahinzi ni uko inyongera yabayeho ku biciro Leta yayigabanye n'umuhinzi, nkunganire yarazamuwe.'

    Uyu muyobozi yagaragaje ko ibindi bikenewe mu gutegura Umuhindo wa 2026 biri kugenda neza kuko kuri ubu muri toni zirenga 4.000 z'imbuto zunganirwa (ibigori, soya, n'ingano), izirenga toni 3.000 zamaze kugera ku bazikwirakwiza, mu gihe toni 900 zo zamaze kugera aho zizahingwa.

    Ni mu gihe ifumbire izakenerwa muri iki gihembwe cy'ihinga ingana na toni ibihumbi 61. Irenga gato toni ibihumbi 23 ni yo iri mu nzira, mu gihe indi yamaze kugera mu Rwanda.

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko ingano ya nkunganire ku ifumbire yagiye izamurwa ku kigero gitandukanye, aho nk'iyitwa Urea ubu izunganirwa ku gipimo cya 45%, ivuye kuri 32% yariho mu Muhindo wa 2025.

    Ni mu gihe NPK 17-17-17 izunganirwa ku kigero cya 43%, ivuye kuri 41% yunganiweho umwaka ushize, naho DAP yo izunganirwa kuri 46% ivuye kuri 45%.

    Nk'urugero ku izamuka ry'igiciro cy'ifumbire yitwa Urea, mu Muhindo wa 2025 yaguraga 1.190 Frw ku kilo, Leta igatangaho 380 Frw, umuhinzi akitangira 810 Frw.

    Ni mu gihe ubu iri kugura 1.980 Frw, Leta igatangaho nkunganire ya 890 Frw, umuhinzi akitangira 1.090 Frw.

    Nkunganire kandi zizatangwa ku mbuto y'ibigori, ingano na soya, icyakora ho ibiciro ntibyazamutse cyane nko ku ifumbire, bituma n'uruhare rwa Leta na rwo nta gihindukaho cyane.

    Muri iki gihembwe cy'Umuhindo wa 2026 mu Rwanda hazahingwa hegitari ibihumbi 765 harimo hegitari ibihumbi 100 zizahingwa mu buryo bubungabunga ubutaka.

    Intambara yo muri Iran yatumye u Rwanda ruzamura nkunganire rutanga ku ifumbire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intambara-yo-muri-iran-yatumye-u-rwanda-ruzamura-nkunganire-rutanga-ku-ifumbire

  • Karongi: Arasaba ubutabera nyuma yo kumenwa ijisho azira 'gufuhira nyina' – #rwanda #RwOT

    Tariki 30 Gicurasi 2026, uyu musore wo mu Mudugudu wa Mwunguzi Akagari ka Kamina Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, yavuye mu bukwe ageze hafi y'iwabo asanga nyina ari ku kabari Saa Mbili z'ijoro ari kumwe n'umugabo wamuragije inka.

    Nzayikorera Samson avuga ko yahise abwira nyina ngo 'uri hano aya masaha, abajura barateye watashye ukajya mu rugo, inka y'abandi nibayiba uzayiriha iki?'

    Yakomeje avuga ko 'Nkimara kuvuga gutyo uwo mugabo na mugenzi we bahise batangira kunkubita bambwira ngo urafuhira nyoko uzamwirongorera.'

    Uyu musore avuga ko yagerageje kurwanya abamukubitaga ariko bamurusha imbaraga umwe muri bo amukubita igiti mu jisho rirameneka.

    Ati 'Nagiye ku bitaro bya Kirinda mu gitondo, ijisho barikuramo kuko ryari ryamenetse. Ndasaba ubuyobozi ko bwamfasha abankubise bakanyishyira amafaranga nakoresheje nivuza bakanishyura ubumuga banteye'.

    Ahobantegeye Jacqueline w'imyaka 55, nyina wa Nzayikorera Samson, yemeza koko ko umwana yakubiswe n'abagabo babiri bamushinja kumufuhira kuko yari amubwiye ngo natahe batamwiba inka.

    Ati 'Icyo nifuza ni uko umwana wanjye yarenganurwa. Twishyuye ibihumbi 30 Frw byo kumuvuza. Yagiye kuri RIB ya Gashari atanga ikirego baramubwira ngo natahe acika intege zo gusubirayo, nanjye njyayo ndi kumwe na Mukandori Clothilde ikirego banga kucyandika, ngo tuzagaruke turi kumwe n'uwakubiswe. Abamukubise bari baratorotse ariko baragarutse njya mbabona'.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Mwunguzi, Merchior Siborurema, yavuze ko uyu musore abamukubise bamuhoye ko yari ambwiye nyina ngo natahe batamwiba inka.

    Ati 'Namukoreye raporo ariko ntabwo mbizi niba yaragiye kuri RIB gutanga ikirego'.

    Habiyaremye Samuel, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Murundi, wasigaye mu nshingano z'Umunyamabanga Nshingwabikorwa uri muri kiruhuko cy'akazi, yabwiye IGIHE ko iki kibazo atari akizi asaba uyu musore kwegera ubuyobozi bukamufasha.

    Ati 'Icyo kibazo ni ubwa mbere kingezaho ariko uwo musore yaza ku murenge hari umupolisi uhakorera yamufasha abo bantu bagafatwa'.

    Uyu musore wo mu Karere ka Karongi arasaba ubutabera nyuma yo gukubitwa bakamumena ijisho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-arasaba-ubutabera-nyuma-yo-kumenwa-ijisho-azira-gufuhira-nyina

  • Nyagatare: Minisitiri Habimana yihanangirije abajyana abana kuragira inka mu nzuri – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko hari aho usanga abana bakoreshwa imirimo yo mu nzuri irimo kuragira inka n'indi mirimo ivunanye, ibintu bavuga ko bishobora kubangamira uburenganzira bwabo no kwiga.

    Nsengiyumva Joel yagize ati 'Hari aho tubona abana bajya mu mafamu kuragira inka cyangwa gukora indi mirimo. Iyo mirimo ishobora gutuma umwana atabona umwanya wo kwiga. Turasaba ko ababakoreshamo bahagarika iyo mirimo kugira ngo buri mwana wese abashe kwiga.'

    Nshimiyimana Eric na we yavuze ko ikibazo cyo gukoresha abana imirimo ivunanye gikwiye gukurikiranwa, cyane cyane mu bice by'icyaro, aho usanga abana bamara umwanya munini baragira inka.

    Ati 'Turabizi ko hari abakoresha abana mu mafamu no mu yindi mirimo ivunanye. Abandi bakirirwa baragira inka. Inzego bireba zikwiye kubihagurukira bigacika kuko bibangamira uburenganzira bw'umwana.'

    Mutuyimana yavuze ko ababyeyi muri rusange bakwiye kugira uruhare mu gukumira imirimo ikoreshwa abana.

    Yagize ati 'Umwana akwiye kwiga kuko ari ho azakura ubumenyi buzamufasha mu buzima bwe. Nk'ababyeyi, tugomba kubifata nk'inshingano, tukagira uruhare mu kurinda abana no kubafasha gukomeza kwiga kugira ngo baziteze imbere, banateze imbere igihugu.'

    Minisitiri Habimana yavuze ko umwana akwiriye kuba ku ishuri aho gukora imirimo ishobora kumubuza kwiga no gutegura ejo hazaza he.

    Yagize ati 'Abana ntibakwiye kujya mu mafamu kuragirira inka, kirazira. Abana bagomba kuba bari mu mashuri, ntabwo bakwiye kuba bari mu mafamu baragiye inka cyangwa bari mu yindi mirimo ivunanye.'

    Yasabye abaturage kugira uruhare mu kurinda uburenganzira bw'abana, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kugira ngo abana barerwe neza kandi bahabwe amahirwe yo kwiga.

    Ati 'Buri wese abe ijisho rya mugenzi we, tubarere neza kandi tubarinde imirimo ivunanye.Tubyirinde kuko uzabifatirwamo azahanwa.'

    Minisitiri Habimana kandi yashimangiye ko uburezi ari ingenzi mu gutegurira abana ejo hazaza, avuga ko kugira ngo bazabe abantu bakomeye kandi bagire uruhare mu iterambere ry'igihugu, bagomba kubanza kwiga.

    Yagize ati 'Abana baba abantu bakomeye. Ibyo byose ntabwo byashoboka batize. Kugira ngo bishoboke, birasaba uruhare rwa buri wese, mukajyana abana ku ishuri bakiga kandi bakarangiza amashuri.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu ashimangira ko kurinda abana imirimo ibabuza kwiga atari inshingano y'ababyeyi gusa, ahubwo ari inshingano ya buri wese mu muryango no mu baturage muri rusange.

    Abaturage b’i Nyagatare bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bajyanwa kuragira mu nzuri

    Minisitiri Habimana Dominique yasabye abaturage b’i Nyagatare kurinda abana imirimo ivunanye irimo kuragira inka mu nzuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-minisitiri-habimana-yihanangirije-abajyana-abana-kuragira-inka-mu

  • Huye: Umusore arembeye mu bitaro nyuma yo guterwa ibyuma n'uwo basangiraga – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Taba, Akagaki ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba, ho mu Karere ka Huye, mu gicuku cyo kuri uyu wa 29 Kanama 2026.

    Amakuru IGIHE yamenye avuga ko basangiraga inzoga bisanzwe, noneho Nayituriki wari usigaranye amafaranga yanga ko bayanywera, mugenzi we amutera ibyuma, aramukomeretsa cyane.

    Uwakomeretse yahise ajyanwa ku bitaro bya CHUB ari naho arembeye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko ukwekwaho gutera undi ibyuma afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.

    Yagize ati “Ukekwa gukomeretsa yajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, Ubugenzacyaha bwatangiye kumukurikirana.”

    Polisi yasabye abaturage kwirinda urugomo, ibibutsa ko ari icyaha gihanwa n'amategeko.

    Umusore watewe ibyuma arwariye mu bitaro bya CHUB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umusore-arembeye-mu-bitaro-nyuma-yo-guterwa-ibyuma-n-uwo-basangiraga

  • Minisitiri w'Intebe Nsengiyumva yahagarariye Perezida Kagame mu Nama ya AU – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yakiriwe na Angola ifite insanganyamatsiko igira iti 'Gushimangira uburyo bwo gukumira no gukemura amakimbirane muri Afurika.'

    Izabanzirizwa n'Inama ya 26 Idasanzwe y'Inama Nyobozi ya AU, iteganyijwe ku wa 29 Kanama 2026.

    Iyi gahunda iri mu ngamba za AU zo guhangana n'ibibazo by'umutekano n'amahoro bikomeje kurushaho kuba urusobe ku Mugabane wa Afurika.

    Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma izaba umwanya wo kuganira ku rwego rwo hejuru ku buryo bwo kongera imbaraga mu gukumira amakimbirane mbere y'uko avuka, guteza imbere imiyoborere idaheza no kunoza imikoranire hagati ya AU n'Imiryango y'Ubukungu y'Uturere n'izindi nzego z'uturere zishinzwe umutekano.

    Intego ni ugushakira ibibazo by'umutekano ibisubizo birambye bishingiye ku bushobozi n'inzego bya Afurika, hagamijwe kubaka amahoro arambye ku mugabane.

    Minisitiri w'Intebe Nsengiyumva yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Dr António Agostinho Neto, yakirirwa n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Angola ushinzwe imiyoborere n'imari, José Paulino Cunha da Silva hamwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Angola, Charles Rudakubana.

    Minisitiri w'Intebe Justin Nsengiyumva yakiriwe na José Paulino Cunha da Silva


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-nsengiyumva-yahagarariye-perezida-kagame-mu-nama-ya-au

  • FERWAFA yagabanyije igiciro cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga #rwanda #RwOT

    Kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere igiciro cyavuye kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kiba ibihumbi 500 Frw.

    Ni umwanzuro wafashwe ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2028 mu nama Komite Nyobozi ya FERWAFA, hashingiwe ku nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League.

    Banzuye ko igiciro cyo kwandikisha umukinnyi w’umunyamahanga kiba ibihumbi 500 Frw mu mwaka w’imikino wa 2026-27 ni mu gihe imyaka izakurikiraho ari FERWAFA izagena uko bizakorwa.

    Kwandikisha umukinnyi w’umunyarwanda byagumye ku bihumbi 5 Frw. Kwandikisha umunyamabanga mu cyiciro cya kabiri ni ibihumbi 250 Frw.

    FERWAFA na Rwanda Premier League byemeje ko bizakomeza kuganira ku buryo icyuho mu mutungo kizaterwa n’ingaruka z’iki cyemezo cyazibwa, cyane cyane ko amafaranga yari kuzava mu gikorwa cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga yari ateganyijwe mu ngengo y’Imari ya FERWAFA.

    Aya yari agenewe kunganira amakipe y’abato mu marushanwa atandukanye.

    Source : http://isimbi.rw/ferwafa-yagabanyije-igiciro-cyo-kwandikisha-abakinnyi-b-abanyamahanga.html

  • Impinduka mu buryo Apple izasohora iPhone18 #rwanda #RwOT

    Apple igiye guhindura uburyo yari isanzwe ikoresha mu gushyira ku isoko telefone zayo nshya. Ku wa 9 Nzeri 2026, Apple izagira igikorwa ngarukamwaka cyo kumurika ibicuruzwa bishya, aho biteganyijwe ko izerekana iPhone 18 Pro, iPhone 18 Pro Max, ndetse na telefone ya mbere ya Apple ifunguka.

    Igitangaje ni uko iPhone 18 isanzwe itazaba iri muri izo telefone ziteganyijwe kumurikwa muri Nzeri. Amakuru aturuka ku bakurikiranira hafi uruganda rwa Apple avuga ko iPhone 18 isanzwe ishobora kuzasohoka mu mpeshyi ya 2027, hamwe na iPhone 18e ndetse n’igisekuru gishya cya iPhone Air.

    Iri ni ihinduka rikomeye kuri Apple, kuko yari imenyereweho gushyirira rimwe ku isoko telefone isanzwe n’iziri mu rwego rwa Pro. Ubu irashaka gutandukanya telefone zo mu rwego rwo hejuru n’izigenewe isoko rusange. Nzeri ishobora kuzajya yibandwaho cyane kuri telefone zo mu rwego rwo hejuru, mu gihe izindi zizajya zisohoka nyuma.

    Ni ryari iPhone 18 Pro zizagera ku isoko?

    Apple yemeje ko igikorwa cyo kumurika ibicuruzwa kizaba ku wa 9 Nzeri 2026, ariko ntiratangaza ku mugaragaro itariki telefone nshya zizatangira kugurishirizwaho.

    Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Apple bavuga ko gutumiza telefone mbere y’uko zishyirwa ku isoko bishobora gutangira mu cyumweru gikurikira igikorwa cyo kuzimurika. Biteganyijwe kandi ko iPhone 18 Pro na iPhone 18 Pro Max zishobora gutangira kugurishwa ku wa 18 Nzeri 2026.

    Ibiciro na byo bishobora kuzamuka:

    Ikindi kiri kuvugwaho cyane ni ibiciro. Hari amakuru avuga ko iPhone 18 Pro ishobora kuzaba ihenze kurusha izayibanjirije, bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho, ububiko bw’amakuru ndetse n’ikoranabuhanga rishya rizaba riyirimo.

    Bamwe mu basesenguzi n’abakurikiranira hafi Apple bavuga ko iPhone 18 Pro ishobora kugera ku madorari 1,299 cyangwa arenga.

    Ariko ibi biracyari ibiteganyijwe gusa. Apple ntiratangaza ku mugaragaro igiciro cya iPhone 18.

    Kuki Apple iri guhindura iyi gahunda?

    Imwe mu mpamvu zishobora kuba ziri inyuma y’iri hinduka ni ikifuzo cya Apple cyo gutuma abakiriya bashaka telefone zayo zihenze bahitamo hagati ya Pro, Pro Max cyangwa telefone ifunguka mu gihe cy’ukwezi kwa Nzeri.

    Ibi kandi byaha Apple amahirwe yo kurushaho kwibanda ku isoko rya telefone zihenze, mu gihe iPhone 18 isanzwe yazaza nyuma igenewe abakiriya bashaka iPhone nshya itari ku rwego rw’ibiciro rwa Pro.

    Niba iyi gahunda izakomeza, 2026 ishobora kuba intangiriro y’uburyo bushya Apple izajya ikoresha mu gusohora iPhone, aho kutongera gushyira ku isoko ikiciro cyose cya telefone nshya icyarimwe.

    Kugeza ubu, icyemejwe na Apple ni igikorwa cyo ku wa 9 Nzeri 2026. Andi makuru arimo amazina nyayo y’ibicuruzwa, ibiciro ndetse n’amatariki bizatangiraho kugurishwa, aracyategerejwe kwemezwa na Apple ubwayo.

    iPhone18 Pro na Pro Max ni zo zizabanza ku isoko

    Jean François Regis / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/impinduka-mu-buryo-apple-izasohora-iphone18.html

  • Kamonyi-Nyamiyaga: RIB yabwiye Abacuruza, Abanywa Inzoga(Ibyuma) n'abazihishe ko bakomanga ku muryango w'Igororero #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mu rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB, ushinzwe Iperereza ku byaha mu Karere ka Kamonyi, Daniel Nshutininka yaganirije abaturage b'Umurenge wa Nyamiyaga nyuma y'igikorwa cy'Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2026, ababwira ku bubi bw'inzoga z'inkorano zitujuje Ubuziranenge(Ibyuma) n'izindi, haba ku bazicuruza, abazinywa ndetse n'abazihishe. Yabasomeye itegeko riteganya ibyaha n'ibihano, avuga ku mabwiriza ya Rwanda FDA, ababwira ko uzafatwa wese icyaha kikamuhama azabihanirwa nta kabuza.

    Daniel Nshutininka, yahaye abaturage ikiganiro yibanda cyane ku kubasobanurira ububi bw'Inzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge(Ibyuma) zakorwaga n'Inganda zafunzwe ndetse izo nzoga zigakurwa ku isoko izabonetse zikamenwa hagamijwe kubungabunga Ubuzima bw'Abanyarwanda.

    Abayobozi batandukanye barimo Meya Dr Nahayo Sylvere, nyuma y'Umuganda bicaranye n'Abaturage baraganira.

    Yababwiye kandi no ku zindi zirimo izahimbwe amazina atandukanye nk'Ibikwangari, Tunuri, Dundubwonko n'izindi, aberurira ko nta n'imwe yo gucuruzwa no kunyobwa kuko ari Uburozi bwica, asaba ukizifite kuzitanga zikamenwa kuko nazifatanwa bizaba bibi kurusha. Yasabye kandi uwo ariwe wese ufite amakuru y'aho zihishwe kuyatanga kuko nawe afashwe bikagaragara ko yari abizi yabihanirwa.

    Yabasobanuriye itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ababwira ko ingingo y'132 y'iri tegeko ivuga ngo' Ukora, Ucuruza cyangwa Ukwirakwiza Ibiribwa cyangwa Ibinyobwa bitujuje Ubuzirane cyangwa bishobora kwangiza ubuzima bw'Umuntu aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'Imyaka Itatu(3) ariko kitarengeje Imyaka Itanu(5) n'Ihazabu itari munsi y'Amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko Atarenze Miliyoni Eshatu(3,000,000Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano'.

    Daniel Nshutininka, uretse gusobanurira aba baturage ibirebana n'Ingingo y'Itegeko rihana umuntu wese mu gihe ahamijwe Icyaha giteganywa n'iryo tegeko, yanagarutse ku mabwiriza y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti/Rwanda FDA, aho ayo mabwiriza asobanura neza ibiribwa cyangwa ibinyobwa bitujuje ubuzirane ibyo aribyo.

    Ayo mabwiriza ya Rwanda FDA avuga neza ko Ibiribwa, Imiti ndetse n'ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge ari' Ibintu byakuwe ku Isoko, bibitse nabi, n'Ibindi bintu byose byakwangiza ubuzima bw'abantu'.

    Yakomeje abwira aba baturage bitabiriye Umuganda ndetse abasaba kujyana ubwo butumwa bw'uko abazafatanwa Inzoga zitujuje ubuziranenge mu gihe banze kuzigaragaza bazabihanirwa nta kabuza.

    Yababwiye, anabereka ingero z'uko aho izi nzoga zikuriwe ku Isoko zikamenwa, n'Inganda zazikoraga zigafungwa, abaturage ngo barasa neza, baracyeye kandi n'Ibyaha bimaze kugabanuka ku buryo bugaragarira amaso ya buri wese.

    Inzoga n'Ibinyobwa bindi bitujuje Ubuziranenge birimo gufatwa bikamenwa. Aha ni ku ruganda Ingufu Gin Ltd, ahamaze iminsi hamenwa inzoga zakorwaga n'uru ruganda.

    Ukwezi kurashize ndetse kurenga, Inzego zitandukanye z'Igihugu zaba iz'Umutekano, Iz'Ibanze n'izindi bafatanya batangiye Igikorwa cyo gukura ku Isoko Inzoga zitujuje Ubuziranenge zizwi ku Izina ry'IBYUMA, ndetse n'izindi zose hagamijwe kubungabunga Ubuzima bw'Abanyarwanda n'Abaturarwanda. Inganda zakoraga izo nzoga zarafunzwe, ba nyirazo, abakozi bazo ndetse n'abandi bafite aho bahurira n'ubugenzuzi hamwe n'abakozi ba Leta bakekwaho kugira mo ukuboko kurekure barafashwe bashyikirizwa Ubutabera.

    Uyu muganda rusange ngaruka kwezi usoza Ukwezi kwa Kanama 2026, wakorewe mu Mudugudu wa Nkimbiri, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga, wibanda ku gusibura no gucukura Imirwanyasuri. Witabiriwe n'Abaturage, Ubuyobozi bw'Abakarere n'Izindi nzego zirimo iz'Umutekano nk'Ingabo, Polisi na RIB n'izindi.

    Meya Dr Sylvere Nahayo witabiriye uyu Muganda, yasabye Abaturage kuzirika Ibisenge by'Inzu bagakomeza ndetse bagasibura inzira z'Amazi kuko Iteganyagihe ryavuze ko imbere aha hari imvura nyinshi.
    Ubutumwa bwa Polisi bwibanze ku gusaba abaturage Kwicungira Umutekano, kugira Uruhare mu Gukumira no kurwanya Ibyaha, Gutanga Amakuru neza kandi vuba.

    Abayobozi n'Abaturage mu Muganda.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Nyamiyaga: RIB yabwiye Abacuruza, Abanywa Inzoga(Ibyuma) n'abazihishe ko bakomanga ku muryango w'Igororero first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Nyamiyaga: RIB yabwiye Abacuruza, Abanywa Inzoga(Ibyuma) n'abazihishe ko bakomanga ku muryango w'Igororero appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/08/29/kamonyi-nyamiyaga-rib-yabwiye-abacuruza-abanywa-inzogaibyuma-nabazihishe-ko-bakomanga-ku-muryango-wigororero/

  • Ntabwo ari igihugu cy'ibyuma- Abayobozi bakuru bahagurukiye kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Ubu bukangurambaga buri kuba nyuma y'aho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa (Rwanda FDA), gifunze inganda zikora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, cyane cyane inzoga z'ibyuma, kikanabikura ku isoko ry'u Rwanda, bamwe mu babikora bagakurikiranwa n'ubutabera.

    Ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba, Umuganda wakorewe mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, witabirwa n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yasabye abaturiye umupaka guhangana n'ibikorwa bya magendu byambukiranya umupaka, bakanacika ku nzoga z'ibyuma.

    Ati “Intege nke dufite muri magendu, dufite impungenge ko hari abazishora mu gucora ibyuma, ariko nk'abaturage twibuke ko turi ku mupaka, aho bidusaba gufatanya n'inzego zose kugira ngo ntibyinjire mu gihugu.”

    Minisitiri Nsanzimana yavuze ko nubwo ibikorwa byo guca inzoga zitujuje ubuziranenge bimaze gutanga umusaruro ukomeye, hari ibike bijya byinjira mu gihugu nk'urumogi biturutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ati 'Ibyuma byaracitse ariko ntibiracika burundu. Haracyari ibyuma twambukana tuvuye hakurya aha muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo birimo ibyitwa Simba, Barça … Ndabinginze ibyuma muzabyihorere byari bigiye kutumara.'

    Yakomeje ati “Kubera imiterere y'aka karere, haracyari abinjiza urumogi baruvanye hakurya aha tugomba kurukumira, tutibagiwe n'utuntu twadutse vuba aha batamira tutazana umwotsi twita 'vape'. Mutwirinde kuko badutekeramo ibyo bashaka birimo urumogi cyangwa Cocaine.”

    Mu Mujyi wa Kigali, Umuganda wakorewe mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, witabirwa na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika.

    Umwe mu bitabiriye uyu muganda witwa Irakoze Ruth wo mu Karere ka Kicukiro ati 'Ibiyobyabwenge nkatwe urubyiruko biratwangiza, ugasanga ncikirije amashuri kandi iyo nza kwiga ngasoza, nari kuzaba umuntu ukomeye. Ubundi urubyiruko ni imbaraga z'igihugu, ni u Rwanda rw'ejo. Iyo tugiye muri ibyo biyobyabwenge, ugasanga mu myaka izaza ntacyo tumariye igihugu.'

    Mukeshimana Angelique yavuze ko icyo yakora ari ukugira inama abanywa inzoga zitujuje ubuziranenge cyangwa ibiyobyabwenge kugira ngo babireke, babone imbaraga zo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

    Ati 'Twabafasha, twabagira inama, tukababwira ukuntu byangiza ubuzima kugira ngo babashe kuba babivamo, bajye mu nzira nziza zikwiranye n'urubyiruko.'

    Minisitiri Utumatwishima yasabye abatuye mu Mujyi wa Kigali gutanga amakuru ku hantu hagikorerwa inzoga zitujuje ubuziranenge, abizeza ko inzego zibishinzwe zitazatangaza imyirondoro yabo.

    Ati 'Ndagira ngo mbasabe mujye mutanga amakuru y'ahari ibintu bitameze neza. Twifuza urubyiruko rufite ubuzima bwiza, rujya ku ishuri rukiga, urubyiruko rwatojwe, hanyuma twese hamwe iki gihugu aba bayobozi bacu bazagiharanire, namwe mugiharanire, n'abazadukomokaho bazabe mu gihugu cyiza.'

    Yavuze ko Leta y'u Rwanda itigeze ica ikigega n'ubushera, ahubwo ko icyo isaba ari uko ababikora babikorana isuku mu kwirinda ko byagira ingaruka ku buzima bw'abaturage, kuko inshingano ya mbere Leta ifite ari ukurinda Abanyarwanda.

    Ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba, Umuganda wakorewe mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, witabirwa n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze.

    Harerimana Eric wo mu Mudugudu wa Muyange mu Kagari ka Rwimiyaga yavuze ko inzoga zitujuje ubuziranenge zidindiza iterambere ry'uzinywa, bityo ko yafashe umwanzuro wo kuzireka.

    Ati 'Uwanyoye inzoga zitujuje ubuziranenge bigira ingaruka ku buzima bwe, bikabangamira umutekano w'aho ari ndetse n'ubukungu. Bityo turashimira ubuyobozi bwadufashije kubirwanya kugira ngo tugire ubuzima bwiza kandi twiteze imbere.'

    Niyozima Jean Damascène wo mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Rwimiyaga, yavuze ko abaturage bamaze ingamba zo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge kuko bamenye ko zangiza ubuzima bwabo.

    Ati 'Hano muri Rwimiyaga twahagurukiye kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko zangiza ubuzima bwacu. Gahunda twafashe ni ukuzirwanya kugira ngo twiteze imbere tunateze imbere igihugu cyacu.'

    Minisitiri Habimana yasabye by'umwihariko urubyiruko kwirinda ubusinzi, rugakoresha imbaraga zarwo mu bikorwa biruteza imbere, ashimangira ko ari rwo mbaraga z'igihugu.

    Ati 'Rubyiruko, duhangayikishijwe n'ubuzima bwanyu kuko muri kwishyira mu kaga. Hari abarangara bakareka gukora, ugasanga umusore azindukiye mu kabari.'

    'Twirinde ubusinzi, duharanire kugira ubuzima bwiza buzira ubusinzi, dukore akazi kaduteza imbere kanateza imbere igihugu, kuko ni mwe mbaraga z'igihugu.'

    Yavuze ko niba igihugu gishaka gutera imbere, kigomba kubigeraho mu gihe abaturage bacyo bafite ubuzima buzira umuze, ikaba ari yo mpamvu gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge izakomeza mu gihugu.

    Ati 'Kandi iyo tuvuze igihugu gitera imbere, bisobanuye ko n'umuturage ari kwiteza imbere, ari gutera intambwe. Icyo ni cyo gihugu cyacu. Ntabwo ari igihugu cy'ibyuma, ntabwo ari abaturage babaswe n'inzoga cyangwa n'ibiyobyabwenge bitandukanye. Ntabwo byahura rwose. Ni na yo iyi gahunda yabayeho kandi izakomeza, itazigera ihagarara.'

    Mu Rwanda hafunzwe inganda zirenga 140 zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, hafungwa abantu barenga 80 barimo ba nyirazo, abakozi bazo n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye z'igihugu. Ni nyuma y'aho bigaragaye ko zishe abarenga 50, zitera ubuhumyi abantu 100, abagizwe imbata na zo barenga ibihumbi 11 mu mwaka wa 2026.

    Nyuma y’umuganda, abatuye mu Karere ka Rubavu bahuriye mu nama n’abayobozi

    Minisitiri Nsanzimana Sabin yasabye abaturage b’i Rubavu guhagarika ibikorwa byo kwinjiza inzoga z’ibyuma zituruka muri RDC

    Nyuma y’umuganda wabereye mu Murenge wa Rwimiyaga, abaturage basabwe guca inzoga z’ibyuma

    Minisitiri Habimana Dominique yavuze ko igihugu kidashobora gutera imbere mu gihe kirimo inzoga z’ibyuma

    Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2018 kugeza mu 2024 yitabiriye Umuganda mu Mujyi wa Kigali

    Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro basabwe gutanga amakuru ku hantu hakiri inzoga z’ibyuma

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yitabiriye Umuganda mu Karere ka Kicukiro

    Minisitiri Utumatwishima yasabye abaturage guharanira ko u Rwanda ruba igihugu cyiza kizira inzoga z’ibyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-ari-igihugu-cy-ibyuma-abayobozi-bakuru-bahagurukiye-kurwanya-inzoga