Author: webrwanda

  • P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n'ingabo z'u Burundi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe kinini umutwe wa P5 utavugwa cyane mu bikorwa bya gisirikare, amakuru mashya aturuka ku ihuriro AFC/M23 aravuga ko uyu mutwe uyobowe mu rwego rwa gisirikare na Kayumba Nyamwasa wamaze kwinjira mu ntambara ikomeje kubera muri Komini Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Ku wa 25 Kamena 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwagura ihuriro ryabwo rya gisirikare, aho bwamaze kongeramo abarwanyi ba P5 ku ngabo za FARDC, umutwe wa FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’ingabo z’u Burundi (FDNB).

    Mu itangazo AFC/M23 yashyize ahagaragara, yavuze ko ‘Leta ya Kinshasa ikomeje kwagura ihuriro rya gisirikare ryayo. Kinshasa yongereye abarwanyi b’umutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa kuri FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga n’ingabo z’u Burundi.’

    Iri huriro ryakomeje rivuga ko ku gicamunsi cyo ku wa 25 Kamena, ahagana saa cyenda z’amanywa, izi ngabo zifatanyije zakoresheje drones z’intambara zigatera ibisasu ku Bitaro Bikuru bya Minembwe ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze amasaha 24.

    AFC/M23 ivuga ko icyo gitero cyahitanye abantu benshi b’abasivili, kigasenya ibikorwaremezo by’ubuvuzi bikomeye byifashishwaga n’abarwayi, abagore n’abana bo muri ako gace.

    Iri huriro ryasobanuye ko kwibasira ibitaro inshuro ebyiri zikurikiranye bidashobora gufatwa nk’ikosa rya gisirikare, ahubwo ko ari gahunda igamije gutera ubwoba abaturage no kubambura uburenganzira bwabo bwo kubaho mu mutekano.

    Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yavuze ko izakomeza guharanira umutekano w’abaturage ba Minembwe ndetse n’abo mu bice bihana imbibi na yo, igahangana n’icyo yise umugambi wo kubatsemba, kubamenesha no kubashyira mu bwoba.

    P5 ni iki kandi yayoborwaga ite?

    P5 ni ihuriro ryashyizweho n’imitwe ya politiki itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, harimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi, RUD-Urunana n’indi mitwe yari ifite intego yo guhangana n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Mu rwego rwa gisirikare, Kayumba Nyamwasa ni we wafatwaga nk’umuyobozi mukuru w’iri huriro, rikaba ryarigeze gukorera ibikorwa byaryo mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa RDC, aho ryashakaga gutegurira ibitero byarigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Icyakora, ibikorwa byaryo byaje gusubira inyuma cyane nyuma y’ifatwa rya Maj (Rtd) Habib Mudathiru mu mwaka wa 2019. Mudathiru yari umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe ibikorwa bya gisirikare bya P5 ndetse no gushaka abarwanyi bashya mu karere.

    Muri uwo mwaka kandi, nyuma y’igitero cyagabwe mu Karere ka Musanze n’abarwanyi ba RUD-Urunana, ibikorwa bya P5 byatangiye gucika intege ku buryo benshi batekerezaga ko iri huriro ryari ryarazimye burundu.

    Kongera kwisuganya muri Kivu y’Amajyepfo

    Nubwo P5 yari imaze imyaka mike itagaragara cyane, amakuru yagiye atangwa n’abakurikiranira hafi umutekano mu karere yagaragazaga ko yari ikomeje kwisuganya.

    Mu Ugushyingo 2025, Alexis Mugisha Nkurunziza, Visi Perezida wa MDRP-Twirwaneho ushinzwe politiki, imiyoborere na dipolomasi, yatangaje ko hari abarwanyi ba P5 bari bamaze gusubira muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo bakorane n’ingabo za RDC.

    Yavuze ko bamwe muri abo barwanyi bari bamaze kugera mu gace ka Bijombo, abandi bakaba bari bagikomeje imyitozo mu Burundi. Yanasobanuye ko hari amakuru yavugaga ko bamwe muri bo bambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi kugira ngo ibikorwa byabo bitamenyekana byoroshye.

    Abakurikirana ibibazo by’umutekano bavuga ko kongera kugaragara kwa P5 ku rugamba rwa Minembwe bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko iri huriro ryashoboye kongera kwisuganya nyuma y’imyaka myinshi ryaracitse intege.

    Umutekano w’u Rwanda uhangayikishijwe n’imitwe ikorera muri RDC

    Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu 1994, uburasirazuba bwa RDC bwakomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, RUD-Urunana, CNRD-FLN n’indi mitwe ifite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Abasesenguzi bavuga ko kuba AFC/M23 ivuga ko P5 yinjiye ku mugaragaro mu rugamba rwa Minembwe bishobora kongera impungenge ku mutekano w’akarere, cyane cyane mu gihe amakimbirane hagati ya Kinshasa n’imitwe iyirwanya akomeje gufata indi ntera.

    Kugeza ubu, nta tangazo rirashyirwa ahagaragara na P5 cyangwa Kayumba Nyamwasa ryemeza cyangwa rihakana ibyo AFC/M23 yatangaje. Gusa, amakuru aturuka ku rugamba agaragaza ko ihuriro rishya ry’ingabo rivugwa na AFC/M23 rikomeje gukorera ibikorwa bya gisirikare mu bice bya Minembwe no mu nkengero zabyo.

     

    Source : https://rushyashya.net/p5-ya-kayumba-nyamwasa-yongeye-kugaragara-ku-rugamba-rwa-minembwe-ihuriro-afc-m23-rivuga-ko-yifatanyije-na-fardc-fdlr-ningabo-zu-burundi/

  • Mu Burayi ubushyuhe bukabije bukomeje gutuma abantu bigaragaza uko batari #rwanda #RwOT

    Mu gihe ibihugu byinshi by’i Burayi bikomeje guhura n’ubushyuhe bukabije, agace kamwe k’inyanja kazwi nka Bredene nudist beach gakomeje kwitabirwa cyane n’abakerarugendo bashya ndetse n’abakunze kuhagenda kenshi, bitewe n’uko ari ahantu hafatwa nk’ahihariye ku mugabane w’u Burayi, kuko abantu bemerewe kuharuhukira bambaye ubusa.

    Inkuru ya 7sur7 igaragaza ko umubare munini w’abantu bashya watangiye kujya kuri iyi beach iherereye mu Bubiligi kubera ubushyuhe bukabije buri i Burayi.

    Abantu bavuga ko aho hantu habafasha kubona umwuka mwiza w’inyanja, umuyaga uvuye ku mazi ndetse n’aho kuruhukira hatari ubucucike nk’ahandi hantu hasanzwe ku nkombe z’inyanja.

    Bamwe mu bakunze kujya kuri uyu mucanga bambaye ubusa buri buri bavuga ko ari uburyo bwo kwishimira kamere no kwiyumva mu bwisanzure. Hari abavuga ko kuba uri mu mazi cyangwa ku mucanga nta myenda byongerera umuntu kumva umudendezo no koroherwa n’ubushyuhe.

    Hari n’abandi bashya bayisura bavuga ko bayihisemo nk’uburyo bwiza bwo kwirinda ubushyuhe bwo mu nzu.

    Iyi beach ya Bredene ifatwa nk’ahantu honyine mu gace k’inkombe z’inyanja mu Burayi hagenewe ibikorwa byo kwambara ubusa, ikaba imaze imyaka irenga 25. Ibi bituma ifatwa nk’ahantu hafite umwihariko mu bijyanye n’ubukerarugendo n’imyidagaduro.

    Mu gihe cy’ubushyuhe bukabije, iyi myaka yose y’uburambe yatumye ikomeza kuba ahantu hakurura abantu bashya buri mwaka, cyane cyane mu bihe by’impeshyi.

    Nubwo iyi beach izwiho ituze n’umutekano ugereranyije, hari ibibazo byagiye bivugwa birimo bamwe bafata amafoto batabiherewe uburenganzira cyangwa abinjira mu duce tutabugenewe. Ubuyobozi bwaho bwashyizeho amabwiriza n’ibimenyetso bigaragaza aho kwinjira no kutarenza imipaka yagenwe.

    Mu Burayi ubushyuhe bukabije bukomeje gutuma abantu bigaragaza uko batari

    Source : https://kasukumedia.com/mu-burayi-ubushyuhe-kabije-bukomeje-gutuma-abantu-bigaragaza-uko-batari/

  • Abanyeshuri barindwi(7) baraye mu maboko atari ayabo, nyuma yo gukubita abarimu batatu(3) babigisha #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri barindwi bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Runaba ruherereye mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, bari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu gukubita abarimu batatu bigishaga kuri iryo shuri.

    Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, wavuze ko abo banyeshuri bamaze gufatwa kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.

    Abafashwe bose bafite imyaka iri hagati ya 15 na 18. Abarimu bagaragayeho ibikomere ni Nshimiyimana Michel w’imyaka 33, Nkundineza Jean Marie Vianney w’imyaka 45 na Bucyayungura Jean Baptiste w’imyaka 35.

    Nyuma y’iki kibazo, ubuyobozi bw’Umurenge wa Butaro bufatanyije na Polisi bwahuye n’abanyeshuri ba GS Runaba mu biganiro byibanze ku kubaka umuco wo kubaha abarimu, gukurikiza amategeko agenga amashuri no kwirinda ibikorwa by’urugomo.

    Muri ibyo biganiro, abanyeshuri bemeye ko habaye imyitwarire idakwiye, banavuga ko biteguye guhinduka no kurushaho kubahiriza amabwiriza y’ishuri.

    Kuri ubu, abo banyeshuri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Butaro, mu gihe iperereza rikomeje. Biteganyijwe ko abarimu bakubiswe bazatanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo dosiye ikomeze gutunganywa hakurikijwe amategeko.

    Hari n’ikindi gikorwa cy’urugomo cyabaye ku rindi shuri

    Mu gihe iperereza rikomeje kuri GS Runaba, no ku Rwunge rw’Amashuri rwa Butandi, ruherereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gashanje mu Murenge wa Kivuye, hagaragaye ikindi kibazo cy’urugomo cyakozwe n’abanyeshuri.

    Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’ishuri avuga ko ikibazo cyatangiye ubwo bamwe mu banyeshuri bageragezaga kubuza bagenzi babo gufata amafunguro. Umwarimu Habonimana Jean Bonaparte w’imyaka 38, wari ushinzwe gukurikirana gahunda y’amafunguro, yagerageje kubakumira kugira ngo gahunda ikomeze neza.

    Mu gihe yashakaga kubahagarika, yakubiswe inkoni mu mutwe n’abamwe muri abo banyeshuri, ibintu byamuviriyemo gukomereka.

    Abanyeshuri babiri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ni bo bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa. Bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivuye mbere yo gushyikirizwa inzego zibishinzwe ngo hakorwe iperereza.

    Umwarimu wakomeretse yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gashanje, aho yitaweho n’abaganga.

    Ibi bikorwa byombi byabereye mu Karere ka Burera byongeye kugaragaza impamvu ubuyobozi bw’amashuri n’inzego z’umutekano bukwiye gushimangira uburere bushingiye ku kubahana, gukemura amakimbirane mu mahoro no kubahiriza amategeko agenga ubuzima bw’ishuri.

    Abanyeshuri barindwi(7) baraye mu maboko atari ayabo, nyuma yo gukubita abarimu batatu(3) babigisha

     

    Source : https://kasukumedia.com/abanyeshuri-barindwi7-baraye-mu-maboko-atari-ayabo-nyuma-yo-gukubita-abarimu-batatu3-babigisha/

  • Umujyi w'Ubufaransa i Paris bwashyizeho amabwiriza agabanya kunywa no kugurisha ibisindisha mu gihe cy'ubushyuhe bukabije i Burayi #rwanda #RwOT

    • Abategetsi bo mu Bufaransa batangaje ko bagabanyije kunywa no kugurisha inzoga ahantu hahurira abantu benshi i Paris, mu rwego rwo kugabanya igitutu ku bitaro by’uwo murwa mukuru mu gihe cy’ubushyuhe bukabije.

    Abatuye i Paris babujijwe kunywa inzoga mu ruhame kuva saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa gatanu kugeza saa moya za mu gitondo ku wa gatandatu (07:00) ku isaha yaho, ari na yo saha yo mu Rwanda no mu Burundi. Izi ngamba zizakomeza gukurikizwa no kuva ku wa gatandatu kugeza ku cyumweru kuri ayo masaha.

    Ubushyuhe bukabije bumaze iminsi bushegesha Espagne, Ubwongereza n’Ubufaransa buteganyijwe gukomereza no mu burasirazuba bw’Uburayi, aho ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe mu Budage no muri Repubulika ya Tchèque baburiye ko hazabaho ibihe by’ubushyuhe bukabije.

    Mu Budage, ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere 40°C hirya no hino mu gihugu kuri uyu wa gatanu. Ni mu gihe kandi mu bice byinshi bya Repubulika ya Tchèque hatanzwe impuruza y’ikirere kibi cyane.

    Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa, Sébastien Lecornu, yavuze ko urwego rw’impuruza ku buzima rwazamuwe rukagera ku rwego rwo hejuru cyane, hagamijwe kongera abakozi mu bitaro no kurinda abantu bafite intege nke baba bari mu kaga kurusha abandi.

    Umujyi w’Ubufaransa i Paris bwashyizeho amabwiriza agabanya kunywa no kugurisha ibisindisha mu gihe cy’ubushyuhe bukabije i Burayi

     

    Source : https://kasukumedia.com/umujyi-wubufaransa-i-paris-bwashyizeho-amabwiriza-agabanya-kunywa-no-kugurisha-ibisindisha-mu-gihe-cyubushyuhe-bukabije-i-burayi/

  • Umunyamakuru wa RBA, Cyubahiro McKena yasezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Robert Cyubahiro McKenna yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Louise Uwase bitegura kurushinga.

    Basezeranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko muri Gashyantare 2026, Robert Cyubahiro yambitse impeta ya fiançailles Louise Uwase.

    Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 11 Nyakanga 2026, ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwakira abatumiwe.

    Robert Cyubahiro McKenna akaba akora mu kiganiro Magic Drive gitambuka kuri Magic FM akaba yaranakoreye Royal FM.

    Cyubahiro McKenna yasezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-wa-rba-cyubahiro-mckena-yasezeranye-imbere-y-amategeko.html

  • Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gicumbi FC yamaze kumvikana n’umutoza w’Umunya-Tunisia, Afhamia Lotfi, wahoze atoza Rayon Sports na Mukura Victory Sports kugira ngo ayobore iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

    Lotfi aje muri Gicumbi FC nyuma y’ibihe bitandukanye yagize muri ruhago y’u Rwanda ndetse akaba azwiho kugira ubushobozi bwo kubaka amakipe no guteza imbere abakinnyi bakiri bato.

    Gusa nubwo yitezweho byinshi, inshingano yahawe n’ubuyobozi bwa Gicumbi FC si ntoya, kuko yasabwe kugera ku ntego zifatwa nk’izitoroshye na benshi.

    Mu byo yasabwe harimo kuzamura impano z’abakinnyi bato, kugira ngo Gicumbi FC ibe ikipe yubaka ejo hazaza hayo ishingiye ku bakinnyi bayo bwite. Ibi bisaba gahunda ihamye yo gukurikirana no guteza imbere impano ziri mu karere ndetse no mu gihugu hose.

    Ikindi ni uko yasabwe kuzaba akinisha umupira mwiza kandi ushimisha abafana. Mu bihe bishize, amakipe menshi akunze gushyira imbere ibisubizo kurusha uburyo akina, ariko Gicumbi FC irifuza ko ikipe yayo igaragaza umukino usobanutse kandi ushimisha abakunzi bayo.

    Afhamia Lotfi kandi yasabwe kuzasoza shampiyona iri mu makipe atatu ya mbere. Iyi ntego irakomeye cyane kuko ihurirana n’irushanwa rikomeye ririmo amakipe akunze guhatanira ibikombe nka APR FC, Rayon Sports na Police FC. Kugera muri batatu ba mbere bizasaba guhorana umusaruro mwiza no kwitwara neza mu mikino yose ya shampiyona.

    Ntabwo ibyo bihagije gusa, kuko uyu mutoza yasabwe no kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro. Ni indi ntego isaba kwitwara neza mu marushanwa y’igikombe no gutsinda amakipe akomeye ashobora guhura na Gicumbi FC muri uru rugendo.

    Ahfamia Lotfi aje muri Gicumbi FC nk’umusimbura wa Bisengimana Justin we wamaze kugirwa umutoza mukuru wa AS Kigali mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

    Justin ari kumwe na Gicumbi FC, mu makipe 18 yakinnye shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025-2026 basoje ku mwanya wa 12 n’amanota 38, ikaba yaratsinze imikino 10 inganya 8 itsindwa ikimino 18.

    Image

    Source : https://rushyashya.net/afhamia-lotfi-wahoze-atoza-rayon-sports-na-mukura-yasinye-muri-gicumbi-fc-ahabwa-inshingano-zo-kugeza-iyi-kipe-mu-myana-6-ya-mbere/

  • Umuhanda Kigali-Muhanga ugiye gutangira kubakwa? – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda warangije gusanwa mu 2000, warahawe kuzamara imyaka 20 ukoreshwa, bivuze ko hashize imyaka itanu wararengeje igihe cy’ubuzima bwawo.

    Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda ubwo yasobanuriraga Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ibibazo byagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2025, yavuze ko kuba imirimo yo kubaka uyu muhanda yarakerewe imyaka irenga ibiri byatewe n’impinduka zabayemo zirimo n’izatewe n’umuterankunga uzafasha kuwubaka.

    Munyampenda yagaragaje ko ubu isoko rigiye gutangwa ku buryo mu bihe biri imbere rwiyemezamirimo uzubaka uyu muhanda azaba yabonetse.

    Ati ‘Twarangije gukora inyigo, uzakora ubugenzuzi arahari, […] isoko twarishyize hanze, rizafungurwa ku wa 11 Kanama, kugira ngo dutangire urugendo rwo kubaka umuhanda. Kuri ubu hari ibikorwa byo kuvugurura turi kugenda dukora.’

    Perezida wa PAC, Depite Muhahwa yabajije niba umuhanda Kigali-Muhanga uzatangira kubakwa muri Kanama 2026.

    Imena Munyampenda yasobanuye ko icyo gihe hazaba hafunguwe isoko ryo gupiganira kuwubaka.

    Ati ‘Ni bwo bazaba batanze ibiciro byabo, hanyuma muri Nzeri hazaba harangiye isuzuma ry’isoko, MINECOFIN iracyakomeza kudufasha, dushaka kubitangira muri Kanama tukabaha raporo, dukeneye ubufasha bwo kugira ngo tubasabe baduhe igisubizo vuba hanyuma muri Nzeri tube dufite ushyira mu bikorwa umushinga kugira ngo dutangire akazi.’

    Mu 2023 ni bwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abatepite yatoye umushinga w’Itegeko ryemeza amasezerano y’inguzanyo ya 120.471.000$, Leta y’u Rwanda yagiranye na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi bw’Ibisohoka n’Ibyinjira mu Gihugu, azifashishwa mu kwagura no gusana no gusana muhanda Kigali-Muhanga.

    Umuhanda Kigali-Muhanga ufite igice kizagurwa kikagira inzira enye kireshya na kilometero 12,2.

    Umuhanda ugizwe n’ibice bine uzaturuka Nyabugogo ugere Bishenyi, ahasigaye hakomeze kuba ibice bibiri.

    Nugera ku Kivumu muri Muhanga gukomeza no mu Cyakabiri ugakomereza mu Mujyi wa Muhanga kugera ku bitaro bya Kabgayi na ho hazaba hari inzira enye.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yabwiye PAC ko imirimo yo kubaka umuhanda Kigali-Muhanga yakerewe gutangira ho amezi arenga 27

    Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yavuze ko bagiye gutanga isoko kandi muri Nzeri Rwiyemezamirimo yaba yabonetse

    PAC yasabye RTDA gukomeza gukurikirana umuhanda Kigali- Muhanga kugira ngo uzubakwe vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-kigali-muhanga-ugiye-gutangira-kubakwa

  • Kagame yakiriye abayobozi ba The Wood Foundation, baganira ku buhinzi n'ubuvuzi bw'abana #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye abayobozi bakuru b’umuryango mpuzamahanga wa The Wood Foundation, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’impande zombi.

    Mu bakiriwe harimo Garreth Wood, Perezida w’uyu muryango, hamwe na David Knoop uyobora ibikorwa byawo muri Afurika. Ibi biganiro byabereye ku gicamunsi cyo ku wa 24 Kamena 2026, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

    Ibiganiro byibanze ku bikorwa uyu muryango usanzwe ukorera mu Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi bw’icyayi, aho ufasha abahinzi bato kongera umusaruro no kunoza imikorere yabo.

    Hanaganiriwe kandi ku ruhare rwa gahunda ya Kids Operating Room, yashinzwe na Garreth Wood afatanyije na Nicola Wood, igamije guteza imbere serivisi zo kubaga abana no kunoza ubuvuzi bwabo mu bihugu bitandukanye, harimo n’u Rwanda.

    The Wood Foundation yashinzwe mu 2007 na Sir Ian Wood, ifite intego yo kugabanya ubusumbane mu mibereho n’ubukungu binyuze mu guteza imbere ubuhinzi, kongerera urubyiruko ubumenyi, no gufasha abaturage kwihangira imirimo.

    Mu Rwanda no mu karere ka Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, uyu muryango wibanda cyane ku gufasha abahinzi bato, by’umwihariko abakora icyayi. Ukoresha uburyo bushingiye ku bucuruzi bufite inyungu rusange, aho utanga ubumenyi n’ishoramari rigamije impinduka zirambye aho gutanga inkunga zisanzwe gusa.

    Bivugwa ko ibikorwa by’uyu muryango byafashije abahinzi barenga 100.000, ndetse bamwe mu bahinzi bato b’icyayi bungukiye mu kongera inyungu zabo ku rugero rugaragara.

    Uru ruzinduko rw’aba bayobozi rugaragaza ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Wood Foundation bukomeje kwaguka, bugera no mu rwego rw’ubuzima, by’umwihariko mu kuvura abana binyuze mu kubaga, ndetse no gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Kagame yakiriye abayobozi ba The Wood Foundation, baganira ku buhinzi n’ubuvuzi bw’abana

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/kagame-yakiriye-abayobozi-ba-the-wood-foundation-baganira-ku-buhinzi-nubuvuzi-bwabana/

  • Gakenke: Umunyeshuri yekomerekeje umwarimu bapfuye intebe bombi bashakaga kwicaraho – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Coko, ku kigo cy’amashuri cya G.S Cyanika, ku wa 23 Kamena 2026.

    Intebe yo kwicaraho ni yo yabaye intandaro y’ubu bushyamirane bwabaye hagati y’uyu mwarimu witwa Gakoza Emmanuel n’umunyeshuri.

    Ubwo Gakoza yari ari gukoresha ikizamini, yasabye abanyeshuri kwicara ari batatu ku ntebe imwe kugira ngo na we abone intebe isaguka yakwicaraho.

    Niyikiza we yabwiye mwarimu ko bidashonoka ko batakwicara ari batatu mu kizamini kandi hari intebe iticaweho.

    Gakoza yahise afata icyemezo cyo gusohora Niyikiza mu ishuri adakoze ikizamini, undi ageze ku muryango arahindukira ahita amujomba ikaramu ku itama aramukomeretsa cyane.

    Umwarimu yahise ajyanwa ku Bitaro bya Nyange kuvuzwa, ubuyobozi bw’ishuri bufatanyije n’ubw’umurenge bugarura umunyeshuri ku ishuri ngo akore ibizamini hemezwa ko ikibazo kizigwaho nyuma.

    Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, yavuze ko nubwo umunyeshuri yemerewe gukomeza gukora ikizamini ariko atazabura guhanwa.

    Yagize ati ‘Uriya munyeshuri na we inzego zibifitemo ububasha ziramukurikirana kuko yakoze icyaha.’

    Yagiriye inama abanyeshuri yo kuzajya bubaha abarimu babo ndetse na bo ubwabo bakubahana, yibutsa abarimu ko na bo bakwiye kubaha abanyeshuri, bakamenya uburyo bukwiye bwo kubahanamo.

    Ibiro by’Akarere ka Gakenke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-umunyeshuri-yekomerekeje-umwarimu-bapfuye-intebe-bombi-bashakaga

  • U Rwanda na Nigeria mu bufatanye buteza imbere isoko ry'imari n'imigabane – #rwanda #RwOT

    Amasezerano hagati ya CMA na SEC ashyiraho uburyo bw’ubufatanye bugamije guteza imbere isoko ry’imari mu bihugu byombi kandi mu buryo bwagutse, kongerera abakozi ubushobozi, kwereka amahirwe ahari abashoramari bose no guteza imbere ishoramari rirambye kandi ryambukiranya imipaka.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), Romeo Ngarambe, yavuze ko ‘aya masezerano agaragaza neza intego yacu. U Rwanda rurimo kubaka isoko ry’imari n’imigabane rifasha abashoramari mu ngeri zose kandi rifatanya n’andi masoko, rishingiye ku guhanga ibishya.’

    Ngarambe yongeyeho ati ‘Iri terembere ryimbitse turigeraho ku bufatanye n’inzego zitandukanye. Ubufatanye na SEC Nigeria buzadufasha kwihutisha ihanahana ry’ubumenyi, kunoza imigenzurire y’isoko no gushyiraho amahirwe afatika ku bagana iri soko mu bihugu byombi.’

    Umuyobozi Mukuru wa SEC Nigeria, Dr. Emomotimi Agama, yavuze ko bishingiye kwinjira muri iyi mikoranire.

    Ati ‘Nigeria yakiriye neza ubu bufatanye. Amasoko y’imari n’imigabane muri Afurika arushaho gutera imbere iyo inzego ziyagenzura zikoranye, zigahanahana ubumenyi, zigahuza amahame ngenderwaho kandi zikubaka icyizere gikurura ishoramari ryambukiranya imipaka. Dutegereje gukorana bya hafi na CMA Rwanda kugira ngo aya masezerano atange umusaruro ufatika.’

    Aya masezerano ni intambwe ikomeye muri gahunda yo kuzamura isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, ndetse ritanga amahirwe yo gukusanya imari ihendutse kandi y’igihe kirekire.

    Binyuze muri ubu bufatanye, ibigo byombi bizarushaho gusangira ubumenyi n’ubunararibonye, guhanahana ubufasha mu bya tekiniki no kunoza imigenzurire y’isoko. Ibi bizafasha kurinda abashoramari, gukorera mu mucyo mu kubyaza umusaruro amahirwe y’isoko ry’imari n’imigabane ari mu Rwanda no muri Nigeria.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, Romeo Ngarambe yavuze ko isoko ry’imari mu Rwanda rirushaho kwaguka

    Amasezerano hagati ya CMA na SEC ashyiraho uburyo bw’ubufatanye bugamije guteza imbere isoko ry’imari mu bihugu byombi

    Aya masezerano ni intambwe ikomeye muri gahunda yo kuzamura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, ndetse atanga amahirwe yo gukusanya imari ihendutse kandi y’igihe kirekire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-nigeria-mu-bufatanye-buteza-imbere-isoko-ry-imari-n-imigabane