Author: webrwanda

  • Rutsiro: Urujijo ku rupfu rw'umuturage wasanzwe mu nzu yarishwe atewe ibyuma – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025. Yari atuye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gabiro, mu Mudugudu wa Murama.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko yabonywe n'umuturanyi we winjiye mu nzu ye abonye imaze iminsi igera kuri ibiri ikinguye ariko nta muntu umuca iryera.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye, bakirimo kuyakurikirana. Ati 'Andi makuru tumenya turabamenyesha.''

    Uyu muturage yabaga wenyine, yari yaratujwe muri ako gace nk'umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko utishoboye, gusa abana bamwe babaga ahandi bashakisha ubuzima, umuto abana na nyina wabo.

    Urupfu rw’umuturage wo mu Karere ka Rutsiro rwateje urujijo mu baturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-urujijo-ku-rupfu-rw-umuturage-wasanzwe-mu-nzu-yarishwe-atewe-ibyuma

  • Ingo ibihumbi 10 zigiye guhabwa ibyuma bishyushya amazi bikoresha imirasire y'izuba – #rwanda #RwOT

    Ni ibyuma bizahabwa ingo ibihumbi 10. Uhabwa icyo cyuma aba asanzwe afite amazi mu rugo kuko ari yo yoherezwa muri icyo cyuma agashyushywa na cya cyuma cyakoresheje ingufu zituruka ku mirasire y'izuba.

    Ni ibyuma biri mu nzego zitandukanye bitewe n'ingano y'amazi bishushya aho ugikeneye yegera REG agahuzwa n'imwe muri sosiyete zibicuruza akishyura amafaranga make andi akazajya ayishyura buhoro.

    Ukeneye icyo cyuma yishyura hagati ya 250.000 Frw na 857.000 Frw bitewe n'icyo akeneye noneho REG ikamuguriza agera kuri miliyoni 1,3 Frw, uwagurijwe agasigara yishyura.

    REG isobanura ko iyo gahunda ya Leta igamije korohereza abantu bagorwaga no kwigondera ibikoresho bishyushya amazi kuko bihenze ndetse n'uburyo bwo kuyashyushya bukaba butwara ingufu nyinshi.

    Umuyobozi ushinzwe ikwirakwizwa ry'ibyo byuma muri REG, Mupenzi Marcellin, aganira na IGIHE yagize ati 'Nyuma yo kubona ko abaturage bagorwa no kubona ibyuma bishyushya amazi kubera ko bihenze, REG yashatse uburyo abaturage babyifuza bagurizwa amafaranga yo kugura ibyo byuma adafite inyungu noneho bakayihabwa mu nzu zabo.'

    Mupenzi yongeyeho ko ubu muri iyo gahunda hamaze gutangwa imirasire 3.579 mu gihugu hose ndetse ko abayihawe babasha gushyushya amazi nta mashanyarazi bitwaye cyangwa ngo bahendwe n'ibindi bicanwa.

    Mu mpera za 2024, Minisiteri y'Ibidukikije yagaragaje ko ikeneye ishoramari rya miliyoni 60$ mu kongera ibyuma bishyushya amazi bikoresheje imirasire y'izuba.

    Ingo ibihumbi 10 zigiye guhabwa ibyuma bishyushya amazi bikoresha imirasire y'izuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingo-ibihumbi-10-zigiye-guhabwa-ibyuma-bishyushya-amazi-bikoresha-imirasire-y

  • Oryx Energies yashyize ku isoko ubwoko bushya bwa lisansi – #rwanda #RwOT

    Iyi lisansi na mazutu bya Evermax, byamuritswe ku wa 28 Werurwe 2025, aho iyi lisansi yatangiye kuboneka kuri sitatiyo za lisansi zose za Oryx Energies.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Oryx Energies, Alex Bwankarikari, yasobanuye ko umwihariko w'iyi lisansi ari uko isukura moteri y'imodoka ndetse ko yo kubera ingufu ifite uyikoresha azajya akoresha nke ugereranyije n'izari zisanzwe ku masoko.

    Avuga ko ibyo bizafasha abayikoresha kwizigama amafaranga, ati 'Niba wakoreshaga amafaranga runaka kugira ngo wuzuze imodoka lisansi (Full tank) azagenda agabanyuka bitewe n'imikorere ya moteri y'imodoka yawe.'

    Umuyobozi Mukuru ORYX mu Rwanda, Sunday Uffia, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gukoreramo ari yo mpamvu bahora bashaka icyababera cyiza kurushaho Abanyarwanda.

    Ati 'Tunejejwe no gushyira hanze ibi bicuruzwa kubera ko u Rwanda rwaduhaye uburyo bwiza bwo gukoreramo ubucuruzi bwacu. Dushishikajwe no gukomeza gushora imari mu Rwanda, ariko tunita ku bakiliya bacu tubaha ibicuruzwa byiza.'

    Ubu bwoko bushya bwa lisansi na mazutu bya ORYX bizajya bugurishwa ku giciro gisanzwe ubundi bwoko bwagurwagaho.

    Ibikorwa bya Oryx Energies byiganje mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, aho ikorera mu bihugu nka Zambia, Tanzania, Kenya, Uganda na Afurika y'Epfo.

    Oryx yageze ku isoko ry'u Rwanda mu 2015 ariko mu 2021 ni bwo yatangiye ibikorwa bihurijwe hamwe byo gucuruza ibikomoka kuri peteroli. Kugeza ubu ifite Station 17 mu Rwanda.

    Oryx Energies Rwanda igira n'amavuta yo mu modoka n'aho kogereza imodoka, kandi izi serivisi zose ziboneka kuri station zayo zose.

    Oryx Energies yashyize hanze lisansi ya Evermax ifite umwihariko wo gusukura moteli

    Umuyobozi Mukuru ORYX mu Rwanda, Sunday Uffia, yavuze ko intego yabo ari ugukomeza guha abakiliya babo ibicuruzwa byiza

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Oryx Energies, Alex Bwankarikari, yavuze ko ubu bwoko bushya bwa lisansi buzafasha ababagana kwizigama

    Abayobozi ba Oryx Energies basobanura imikorere ya lisansi ya Evermax


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oryx-energies-yashyize-ku-isoko-ubwoko-bushya-bwa-lisansi

  • U Rwanda rugiye kwakira imurikagurisha rikomeye ry'ikawa n'icyayi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyateguwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB na Rwanda Events.

    ‎
    ‎Rizamara iminsi ibiri guhera ku wa 07 kugeza ku wa 08 Nyakanga 2025, ribere muri Kigali Convention Centre.

    Ryateguwe hagamijwe kwerekana ubwiza bw'ikawa n'icyayi bikorerwa muri Afurika, ariko by'umwihariko no gukurura abashoramari baturutse hirya no hino ku Isi.
    ‎
    ‎Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RCB, Basomingera Candy ati 'Iri murikagurisha ryitezweho tuzitabirwa n'abantu bari hagati ya 800 na 1000. Ni uburyo bwiza bwo guhuza no guteza imbere uru ruganda rw'ikawa ariko ni no guhuriza hamwe abashoramari n'abafatanyabikorwa bakora mu bijyanye no gutunganya ikawa ku rwego rw'Isi.'

    Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri NAEB, Francis Twagirayezu, yasobanuye ko iri murikagurisha rifitiye inyungu abazaryitabira cyane Abanyarwanda‎ kuko bari mu bohereza ikawa nyinshi mu mahanga, ugereranyije n'ibindi bihugu byo muri Afurika.

    Yagize ati 'Buri gihe duhora dushaka uburyo bwo kwerekana ibyo u Rwanda rufite, ni yo mpamvu amahirwe abonetse yose yazamura isoko ryacu, tuyakirana yombi.'

    Umuyobozi w'Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe gutegura Inama zikomeye, Ishami rya Afurika (ICCA), Murangwa Frank, yavuze ko ibikorwa nk'ibi biri mu bizamura ubukungu ku isi, kuko byinjiza agera kuri miliyari 30$ buri mwaka, bityo kuba iri murikagurisha rigiye kubera mu Rwanda ari inyungu ikomeye.

    Yagize ati 'Kwakira imurikagurisha ry'ikawa n'icyayi mu Rwanda bisobanuye byinshi ku gihugu ariko no ku mugabane muri rusange, kuko ari ubwa mbere muri Afurika hagiye kubera igikorwa nk'iki.'
    ‎
    Imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 839,2$ (arenga miliyari 1.162 Frw) mu 2023/224.

    Ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 78,71$, mu gihe icyayi cyinjije arenga miliyoni 114,88$ mu 2023/2024.

    ‎Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RCB, Basomingera Candy, yavuze ko iri murikagurisha rizaba n’urubuga rwo guhuza abakora mu bijyanye n’ikawa n’icyayi bo muri Afurika

    Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri NAEB, yavuze ko amahirwe yose yo guteza imbere isoko ry’ibikomoka mu Rwanda, yakiranwa na yombi

    Hatangajwe ko mu Rwanda hagiye kubera imurikagurisha ry’ikawa n’icyayi rizitabirwa n’abagera ku 1000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-imurikagurisha-ry-ikawa-n-icyayi-rizaba-ribaye-bwa

  • Abasizi barimo Murekatete bahuriye mu gitaram… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyabereye kuri Les Space ku Kimihurura cyafashije benshi mu bacyitabiriye kongera gutekereza ku gaciro k’umugore muri sosiyete nyuma yo kumva ibikubiye mu butumwa bwanyuze mu bisigo n’imivugo bumvise mu ijoro rya tariki 27 Werurwe 2025. 

    Iki gitaramo cyari kiyobowe na Nsengimana Sylvestre, cyahuriyemo abasizi batandukanye barimo Manzi Manro, Inkomarumwe, JDC Kimirantare, Serwakira, Patrick Nzabonimpa, Kibasumba Confiance n'abandi. 

    Ibisigo byanyuze benshi mu bitabiriye iki gitaramo byibanze cyane ku bigaruka ku bwiza bw’umugore, ibibazo bahura nabyo, uko bitwara iyo babigezemo, imbaraga z’umugore, uruhare rwe mu kubaka sosiyete, imyitwarire ikwiye kumuranga n’ibindi.

    Umusizi Murekatete wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo yabanjirijwe n'Intore ku rubyiniro ibintu byari agashya mu busizi, yageze ku rubyiniro ahagana Saa Tatu z’ijiro yinjirira mu gisigo yise “U Rwanda Ndota” kigaruka ku ndwara zo mu mutwe zibasiye cyane urubyiruko ndetse n'ubuzima bw'imyororokere aho yavuze ko umwana w'umukobwa akwiye kuganirizwa ubuzima bwe bw'imyororokere akiri muto kuko bimurinda kugwa mu bishuko no kwakira amakuru atariyo ku mihindagurikire y'umubiri we!

    Uyu musizi yari yahuje urubyiriniro rwe n’umuziki wacuranzwe n’ibikoresho bya muzika bitandukanye birimo umuduri, ikembe, gitari, inanga n’ibindi.

    Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’imyitwarire y’Umusizi Murekatete bitewe n’uko yahuzaga amarangamutima ye n’ubutumwa bukubiye mu bisigo yari yateguye, aho arira, akarira, byagera aho guseka agaseka, n’ibindi n’ibindi.

    Benshi banyuzwe n’igisigo “Iwacu Bazagukoshe” kigaruka ku nkuru y'umusore wiswe Ruvumbitsi rwa Mvumbahose ugenda asambana ku bakobwa batandukanye yitwaje ubushongore, ubukaka ndetse n'ifaranga.

    Ubwo byari bigeze ku gisigo “Amakiriro” ibintu byahinduye isura bitewe n’uburyo bakiriye iki gisigo kuva cyasohoka kibaka kimwe mu byo yakoze bikunzwe na benshi kugeza ubu.

    Ku rubyiniro, Umusizi Murekatete yari aherekejwe n’abacuranzi barimo Muhire Theogene (Umushabizi Theo) Umuhungu wa Mushabizi akaba ari we wacuranze inanga, Jean Claude Mpayimana yacuranze umuduri, Teta Media Uwamahoro akaba murumuna w’Umusizi Murekatete yacuranze guitar, Gembe n'ibinyuguri byacuranzwe na David Butera, Intore yabyinnye yitwa Twagira Imfura Cyane.

    Murekatete wakoze iki gitaramo ni umwe mu basizi b'Abanyarwanda bazwi cyane, cyane cyane mu bisigo bye byagaragazaga imivugo yuje ubuhanga, ubuhimbyi bukomeye n'ubutumwa bwimbitse ku Rwanda.

    Ibisigo bye byanditse mu mvugo ya gihanga, aho akoresha amagambo y'ubuvanganzo gakondo ariko akanagaragaza ibitekerezo bye.

    Ibihangano bye bifite umwihariko wo kugira insigamugani, ibigereranyo n'amagambo afite uburemere mu mitekerereze.

    Yakunze kwandika ku Rwanda, ashimangira icyizere cy'ejo hazaza no gusaba Abanyarwanda gukomeza gusigasira igihugu cyabo. Ibihangano bye byibanda ku mateka, umuco n'icyerekezo cy'igihugu.

    Ibisigo bye byagize uruhare mu kurinda umuco gakondo w'u Rwanda no gutanga ishusho y'uburyo ubusizi bwakomeje kubaho no mu bihe bya kera.

    Muri iki gihe, uyu mukobwa ari gukora ku gisigo yakoranye na Divin Derick kizasohoka mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ari no gutegura Album ye ya mbere. 

    Umusizi Murekatete yakoze iki gitaramo mu rwego rwo gusoza ukwezi kwahariwe umugore  


    Murekatete yahuje ibisigo bye yasohoye mu bihe bitandukanye n’amarangamutima abyumvikanamo 



    Ku rubyiniro Murekatete yabanjirijwe n’Intore, ibintu byashimishije abitabiriye igitaramo cy’uyu mukobwa 




    Umusizi Ikibasumba Confiance yongeye gukora ku marangamutima ya benshi binyuze mu bisigo yavuze




    Abasizi bahuje imbaraga nyuma y’iki gitaramo bashimira buri wese wabashyigikiye


    Murekatete asobanura iki gitaramo nk’ikidasanzwe, kuko cyamuhaye ishusho y’aho aganisha ibikorwa bye


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154030/abasizi-barimo-murekatete-bahuriye-mu-gitaramo-gisoza-ukwezi-kwahariwe-umugore-bataka-ubwi-154030.html

  • Yari guhabwa 10% by’amafaranga! Yampano yazin… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yari mu zigize EP ‘Igikwiye’ ya Yampano, ndetse yari yayishyize ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

    Uyu musore kuva mu myaka ibiri ishize yashyize imbere gukora indirimbo z’amajwi, ariko ntazikorere amashusho bitewe n’ubushobozi, ndetse avuga ko yari yemeranyije na Marina ko bazakorera amashusho iyi ndirimbo muri Gicurasi uyu mwaka.

    Nyuma y’uko iyi ndirimbo isibwe, Yampano yahisemo kuyisohora ku rubuga rwa Youtube amajwi ya Marina atumvikanamo, ndetse yayahuje n’amashusho yafatiye kuri Ubumwe Hotel n’abandi.

    Mu rugendo rwe rw’umuziki, Yampano yakoranye cyane n’abaraperi, kubera ko aribo bahuza, kuko avuga ko abaririmbyi ‘ni abibone’. Agasobanura ko gukorana na Marina byaturutse ku buhanga yamubonyeho n’ijwi rye.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Yampano yavuze ko kwandika ku rubuga rwa Instagram rwe ko Marina ari ‘sekibi’ byaturutse ku mujinya yagize nyuma yo kubona ko asibije indirimbo kandi atigeze abimumenyesha.

    Ati “Nahisemo kuyishyiraho kuriya kuri Youtube kuko numvaga ko izageza muri Mata yarakoreye amafaranga yo kuyikorera amashusho, kuko Marina we yari yansabye ko azafata 10% ry’amafaranga azava muri iyi ndirimbo, ubwo njyewe nkasigarana 90% kubera ko ari njye wakoze byose.”

    Akomeza ati “Ejo bundi rero nibwo Marina yampamagaye arambwira ati waransuzuye, ndamubwira nti nagusuzuguye gute? Ko wampuje n’abantu bo kubibwira (abajyanama be), ngo oya waransuzuye igihe tugeze igihe cyo kwiga icyo tugomba gukora yahise ankupa, ejo bundi nibwo nagiye kubona mbona indirimbo irasibwe.”

    Yampano yavuze ko isibwa ry’iyi ndirimbo ntacyo ryamubwiye ‘kuko icyo nari nkeneye ni uko mu maso y’abanyarwanda babona ko nakoranye indirimbo na Marina’. Ati “Oya! Kuko nari nkeneye iyo mikoranire, muranayumva iyo ndirimbo, noneho nyiri ikibazo niba ariwe witereye ikibazo agume hamwe, agume aho ari.”

    Yavuze ko ashingiye ku mikoranire ye na Marina, yahisemo gusubiramo iyi ndirimbo ari wenyine ‘kuko ntabwo nshobora kongera gukorana n’umuntu ufite imitekerereze imeze kuriya.”

    Yampano yavuze ko kwita Marina ‘Sekibi’ yumvikanishaga ko nta Mana yifitemo ahubwo ‘iyo Mana yaguha indi ntekerezo yo kuvuga uti Yampano niba yasohoye ‘Audio’ birerekana ko bimugoye, reka nanjye nshyiremo amafaranga yanjye noneho tugabane, kuko indirimbo izinjiza’.

    Uyu muhanzi yavuze ko gusiba iyi ndirimbo atari cyo gisubizo cya nyuma. Yumvikanishije ko uretse kuba yarakundaga ijwi rya Marina n’ubuhanzi bwe ‘ariko ntabwo nari mukeneye tuvugishije ukuri muri iriya ndirimbo’.

    Yavuze ko bitewe n’ukuntu akunda Marina, yari yamwemereye ko azamwandikira indirimbo ebyiri akazimuha ku buntu, ariko yahinduye intekerezo. Uyu muhanzi avuga ko adateganya gukorana indirimbo na Yampano kuko atishimiye uburyo afatamo ibintu.

    Ati “Aho kugira ngo nyikore nzashaka undi muhanzi duhuje intekerezo uri mu kigero nk’icyanjye, tutagendera ku bakuru nkawe, duhuza imyumvire dukore indirimbo, kuko indirimbo yanjye ni nziza pe. Ni indirimbo nziza nanabika imyaka 10 abantu bakazayumva.”

    Iyi ndirimbo yari imaze imyaka ibiri yanditse, ndetse mu mwaka ushize Yampano yashyize agace gato k’iyi ndirimbo kuri ‘social media’ ze mu rwego rwo kuyiteguza abantu, ndetse yari yabonye ko abantu bazayikunda, ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize bw’umusore n’umukobwa bumvikana bavuga ko bahanye imbabazi.

    Yampano yavuze ko yari yemeranyije na Marina kuzamuha 10% by'amafaranga azava muri iyi ndirimbo ‘Urwagahararo’ bari bakoranye

    Yampano yatangaje ko Marina yamusabye ibihumbi 200 Frw yo kwiyitaho mu bijyanye n'ubwiza kugirango bafate amashusho y'indirimbo yumva ni menshi

    Mu majwi umujyanama wa Marina yahaye InyaRwanda, Yampano yumvikana yingingira Marina gukorana indirimbo 

    Yampano yavuze ko yazinutswe kongera gukorana indirimbo na Marina 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA YAMPANO

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154037/yari-guhabwa-10-byamafaranga-yampano-yazinutswe-gukorana-na-marina-nyuma-yo-gusibisha-indi-154037.html

  • ORYX Energies Rwanda yamuritse Lisansi idasa… – #rwanda #RwOT

    Kampani ya ORYX Energies Rwanda imaze kuba nta makemwa ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli kuva yagera mu Rwanda mu mwaka wa 2016, irakataje mu nzira yo kongera no guhanga udushya ku isoko.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, kuri Sheraton Hotel, habereye igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro Lisansi nshya bise “Ever Max” ni amagambo ari mu rurimi rw’Icyongereza yumvikanisha ko umuntu abonera rimwe ibintu byose ntacyo asigaje (maximum).

    Ever Max ni Lisansi nshya itandukanye n’izari zisanzwe ku isoko kuko yo ifite umwihariko wo kuba irinda ibinyabiziga ndetse igatuma uyigura yizigamira amafaranga.

    Iyi Lisansu irimo ibinyabutabire byihariye bifasha:

     • Gusukura no kurinda moteri, bikayongerera imbaraga.

     • Kugabanya ibicanwa bikenewe, bityo bigatuma imodoka igenda intera ndende kuri Lisansi nkeya. 

     • Kugabanya imyuka ya CO₂ isohoka, bigafasha kurengera ibidukikije.

    Alex Bwankarikari, ushinzwe ubucuruzi bugera ku mukiriya uzwi nka B2C Manager, yasobanuye ko ibicuruzwa byose by’ibikomoka kuri peteroli bigenda birutana bityo ibi  bishya bashyize hanze bizafasha abakiriya babo kandi bifite quality nziza.

    Yagize ati “Ever Max ni izina ryiza rijyanye no gutanga ibintu byinshi cyane haba kwizigama, gukora cyane. Ibi bicuruzwa twazanye ni ibigaragaza ko dutandukanye n’abandi.”

    Akomeza agira ati “Icyo twe twifuza ni ugufasha ba nyiri ibinyabiziga kurinda ibinyabiziga byabo kuko ikintu itandukaniyeho n’izindi ni uko irinda ikanasukura moteri, gufasha gukoresha amafaranga mu buryo bwiza. Kubera imikorere yayo haba mu kurinda moteri no gukora neza kandi igihe kirekire, bituma umuntu abika amafaranga.” 

    Umuyobozi wa ORYX Energies Rwanda, Sunday Uffiah yashimiye u Rwanda ko ari igihugu gifasha kandi gishyigikira abashoramari bityo abakiriya ba ORYX Energies Rwanda bakaba bashyizwe igorora ku bicuruzwa bya Ever Max.

    Yagize ati “Twazanye Ever Max kugira ngo duhe agaciro amafaranga y’abakiriya bacu kandi tunabahe ibirenze ibyo bifuzaga.”

    Yasobanuye ko mu Rwanda ORYX Energies Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2016 kandi ko bagiye bagura ibikorwa byabo haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kandi bigarurira imitima ya benshi.

    Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018, yavuze ko iyi Ever Max ari nziza cyane kandi ko mu gihe amaze bakorana, ORYX Energies Rwanda yasanze yita ku bakiriya ndetse n’ibyo babaha.

    Yagize ati “Ever Max izagufasha kwizigama amafaranga, ntabwo yangiza moteri y’imodoka zacu. Muri make, muzagereyo namwe muzabyibonera.”

    Evermax ni ubwoko bushya bwa lisansi (essence) bwashyizwe ku isoko na ORYX Energies, bugamije kongera imikorere inoze y'imodoka no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. 

    Evermax yabanje kugezwa ku isoko muri Uganda mu Kuboza 2024, aho yabaye ihari mu bwoko bwa lisansi na mazutu, itanga inyungu ku batwara ibinyabiziga by'ubwoko bwose.

    ORYX Energies Rwanda irangwa n’amabara y’umweru, umutuku ndetse n’umukara, bakaba bagurisha lisansi, amavuta, gas yo gutekesha ndetse hamwe na hamwe kuri sitasiyo zabo bakaba baramaze kuhageza ikawa y’umwimerere izagenda igera hose mu minsi iri imbere.

    Umuyobozi wa ORYX Energies Rwanda yatangaje ko u Rwanda rworohereza abashaka gukora ubucuruzi kandi ko Ever Max bazanye iri mu ngamba zo gushyira imbere umukiriya n’ibyo yifuza

    Alex ushinzwe ibihabwa umukiriya wa nyuma, yavuze ko Ever Max ifite umwihariko wo kurinda moteri no gufasha umukiriya wa ORYX Energies Rwanda kwizigamira 

    Miss Iradukunda Liliane yatangaje ko igihe amaze akorana na ORYX Energies Rwanda, yasanze iyi sitasiyo ishyize imbere ibyifuzo by’umukiriya

    Bamwe mu bakozi ba ORYX Energies Rwanda bari babukereye muri iki gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro Ever Max 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154038/oryx-energies-rwanda-yamuritse-lisansi-idasanzwe-ya-ever-max-mu-birori-byarimo-miss-iraduk-154038.html

  • Kuva M23 ifashe Goma, abakoresha imipaka ihuza Rubavu na RDC biyongereyeho ibihumbi 18 – #rwanda #RwOT

    Iyi mipaka irimo uwa Grande Barrière uzwi nka 'La Corniche', Petite Barrière na Kabuhanga ihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, n'u Rwanda. Isigaye ifungurwa Saa Kumi n'Ebyiri za mu gitondo igafungwa Saa Yine z'ijoro.

    Mbere ya Covid-19, iyi mipaka itatu yakoreshwaga n'abarenga ibihumbi 50 ku munsi, nk'uwa Grande Barrière ugakora amasaha 24 ku yandi .

    Nyuma gato y'aho Intambara ya M23 itangiriye, Kinshasa yashyizeho amabwiriza y'uko ku ruhande rwayo umupaka uzajya ufungurwa Saa Kumi n'Ebyiri z'igitondo ugafungwa Saa Cyenda z'amanywa.

    M23 ifashe Goma yahise ifungura imipaka yo ku butaka, mu gihe gito ifungura n'inzira z'amazi, ibyatumye urujya n'uruza rwongera kugaragara muri uyu mujyi, ndetse n'ubucuruzi burakomeza nk'uko byahoze.

    Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka mu Karere ka Rubavu, mu kiganiro bagiranye na IGIHE, bavuze ko kuva M23 yafata Umujyi wa Goma, yongereye amasaha ku mupaka, ndetse ica burundu udutsiko twabakumiraga gucuruza bisanzuye, kuko isoko ryasaga nk'aho rifitwe n'abantu bamwe batagira uwo bahanganye.

    Muhorakeye Françoise, atuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi ati “Abanye-Congo bari barashyizeho amatsinda anyuzwamo ibicuruzwa ku buryo tutabashaga kwihurira n'abaguzi. Cyari nk'urukuta ku bacuruzi bo mu Rwanda bikadusaba kubasigira ibicuruzwa bakaducururiza bakaduha ayo bashaka, abenshi muri twe bikadushyira mu gihombo.'

    Uwimana Ange Gabriella ati “Kuva M23 yafata Goma igaca udutsiko twanyuzwagamo ibicuruzwa, ubu urangura dodo za 2000 Frw wazambutsa ugakuramo 4000 Frw, ukaba wanagaruka ukarangura izindi ugasubira kuzicuruza, kuko uba utarwana n'amasaha ukabasha kugaburira abana, ukanizigamira. Mbere byanyuzwaga muri matsindfa y'Abanye-Congo ntugire icyo utahana.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yabwiye IGIHE ko kuba amasaha yo gufunga umupaka yariyongereye, biri mu byatumye imibare yiyongera, yemeza ko ubu ubuhahirane hagati ya Rubavu na Goma bumeze neza.

    Ati 'Urujya n'uruza rwarazamutse. Ubu abaturage bagera ku bihumbi 38 bakoresha imipaka iduhuza na RDC ku munsi, ibi bigaragaza ko igihe ari amafaranga kandi gihenze. Iyi mibare yavuye ku bihumbi 20 by'abambukaka nyuma ya Covid-19, bihamya ko ubuhahirane hagati y'imijyi yombi bumeze neza.'

    Avuga kandi ko abaturanyi b'i Goma basohokera i Gisenyi ku bwinshi kandi bagataha kubera ko bisanzura badasiganwa n'amasaha, ibifasha hoteli n'utubari kwinjiza amafaranga.

    Yaboneyeho no gukangurira abanyamafaranga gushora imari mu bucuruzi, kuko hari abakeneye ibintu kandi isoko kurihaza byarananiranye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko kuva M23 yafata Goma abakoresha imipaka ihuza RDC na Rubavu biyongereyeho ibihumbi 18

    Ubucuruzi hagati ya Rubavu na Goma bwatangiye gusubira mu buryo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuva-m23-ifashe-goma-abakoresha-imipaka-ihuza-rubavu-na-rdc-biyongereyeho

  • Abaguzi basobanuriwe uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi wizihizwa ku wa 15 Werurwe buri mwaka ku Isi yose, mu Rwanda wizihijwe ku wa 28 Werurwe 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti 'Uruhare rw'abaguzi mu kubungabunga ibidukikije.'

    Ubu bukangurambaga bwatangiye ku wa 1-28 Werurwe 2025, bwari bugamije gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo nk'abaguzi, inshingano bafite mu kurengera ibidukikije n'uruhare muri Gahunda y'Igihugu yo kwihutisha Iterambere, Icyiciro cya Kabiri (NST2).

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Mbabazi Antoinette, yavuze ko intego nyamukuru y'ubu bukangurambaga ari ukwibutsa abaguzi kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, no gukomeza kuzamura imyumvire y'abaguzi mu kurinda no kwita ku bidukikije.

    Ati 'Barushijeho gusobanukirwa uburenganzira bwabo burimo guhabwa ibyujuje ibipimo kandi byujuje ubuziranenge, barushaho kumenya ko bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru y'ibicuruzwa bagiye kugura, bakanamenya ko bagomba gusaba inyemezabwishyu.'

    Akomeza agira ati 'Abaguzi barushijeho kumenya gutanga amakuru y'ibyo babona bibangamiye uburenganzira bwabo kubera ko mu turere twakoreyemo twose abaguzi bahawe imirongo ya telefoni bahamagaraho mu gihe uburenganzira bwabo butubahirijwe.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko nk'akarere kari mu twakorewemo ubu bukangurambaga, bugiye gutuma uburenganzira bw'abaguzi bwubahirizwa kurushaho.

    Ati 'Akenshi abaguzi bamwe ntibamenyaga ko bagomba kureba ko igicuruzwa kitarangije igihe, ntibasabaga inyemezabwishyu cyangwa ngo bahabwe amakuru ajyanye n'igicuruzwa bagiye kugura harimo n'igiciro cy'icyo gicuruzwa, ariko ubu bazasobanukirwa n'uburenganzira bwabo bikazatuma bwubahirizwa.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ihuriro ry'Ibigo by'Imari Iciritse mu Rwanda (AMIR), Kwikiriza Jackson, yavuze ko ubukangurambaga bw'uyu mwaka bwibanze ku burenganzira bw'abaguzi mu bijyanye na serivisi z'imari, by'umwihariko mu buryo bwo kubona serivisi z'imari zitabangamira ibidukikije.

    Yagize ati “Binyuze mu mushinga wa SERVE uterwa inkunga na Mastercard Foundation, ugamije guhanga imirimo mu rubyiruko ruri mu bikorwa by'uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi bw'urusenda, inyanya, imiteja n'ubworozi bw'inkoko, twafatanyije n'ibigo by'imari iciritse mu gukangurira abahinzi, aborozi n'abandi baturage ku burenganzira bwabo mu bijyanye na serivisi z'imari, tunabashishikariza kumenya uko ubuhinzi n'ubworozi bujyana no kurengera ibidukikije.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango ADECOR, Damien Ndizeye, yavuze ko abantu batekereza ko kurengera ibidukikije ari inshingano za Leta n'inganda gusa, nyamara buri muntu afite uruhare mu kugera kuri iyo ntego.

    Yagize ati 'Uku kwezi k'ubukangurambaga dusoje kuratwibutsa ko buri cyemezo dufata, n'iyo cyaba gito, gishobora kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ku nyungu z'abazadukomokaho.'

    RICA nk'ikigo gifite mu nshingano kurengera umuguzi mu Rwanda, izakomeza ibikorwa byo gukurikirana iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'umuguzi nk'uko biteganywa n'itegeko ryo mu 2012 rigena ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi.

    Abaturage basobanuriwe uruhare bashobora kugira mu kurengera ibidukikije

    Ubu bukangurambaga bwakorewe mu Nteko rusange z’abaturage

    Abayobozi bari kumwe n’abaturage, aho baganiriye ku buryo abaguzi barushaho kurengera ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaguzi-basobanuriwe-uruhare-rwabo-mu-kubungabunga-ibidukikije

  • Muhanga: Umusore aracyekwaho kwica mugenzi we bapfa ibiceri 300 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Gisoro, mu Kagari ka Nyamirambo mu Murenge wa Rongi wo mu Karere ka Muhanga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Umurenge wa Rongi, Ndayisenga Placide, yemereye TV1 ko ayo makuru ari yo, anasobanura uko byagenze.

    Ati 'Muri rusange bapfuye 300 Frw nayo atari ayabo. Umwe yashatse kugurira undi icupa, asanga ari kuburaho 200 Frw ahitamo kuguza mama w'uwapfuye, na we amuha 500 Frw.'

    Yakomeje ati 'Uwapimaga inzoga yasubije uwo musore 300 Frw, mugenzi we rero yashatse kuyamusaba kuko yari aya nyina undi yanga kuyamuha ahubwo ayasubiza uwo mugore wari wamugurije kuko yari akeneye 200 Frw. Ni aho imirwano yatangiriye.'

    Yavuze ko abasangiraga barwanye bikagera aho bose bajya kwa muganga ariko umwe muri bo ahita apfa, byatumye uwo bari kumwe ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.

    Ati 'Byarangiye bose bagiye kwa muganga mu gitondo tumenya ko umwe yitabye Imana birangira dushakishije uwo kuko na we yamaze kumenya ko mugenzi we yapfuye ahita atoroka, turamushaka tumujyana kuri RIB.'

    Ndayisenga yasabye abaturage kwirinda ubusinzi kuko buganisha ku makimbirane atari ngombwa kandi yashoboraga no kwirindwa.

    Abaturage bari muri ako kabari nabo bavuga ko abo basore bashyamiranye koko bapfuye ayo mafaranga 300 Frw bikarangira umwe apfiriye mu bitaro nyuma y'iyo mirwano nk'uko umucuruzi wo muri ako kabari bari bari kunyweramo yabivuze.

    Ati 'Bapfuye amafaranga 300 Frw yari agujije mama w'uwo wapfuye yaguriye icupa kuko basangiraga, ubwo imirwano ihera aho.'

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ko umuntu, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 20 n'ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko itarenze 5.000.000 Frw.

    Umusore w'i Muhanga aracyekwaho kwica mugenzi we bapfa ibiceri 300 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-umusore-aracyekwaho-kwica-mugenzi-we-bapfa-ibiceri-bya-300-frw