Author: webrwanda

  • Umwalimu SACCO yinjiye mu bufatanye na RSwitch bwo kohererezanya amafaranga hisunzwe 'eKash' – #rwanda #RwOT

    eKash ni uburyo bwo kohererezanya amafaranga nta mupaka kandi ku giciro cyiza.

    Umuntu ukoresha Airtel Money ashobora koherereza amafaranga mugenzi we ukoresha MTN Mobile Money cyangwa ukoresha Ecobank, akaba yayohereza ukoresha Banki ya Kigali ako kanya bidasabye kubikuza amafaranga ufite kuri konti runaka, ukajya kuyabitsa ku yindi.

    Ubusanzwe iyo umunyamuryango wa Umwalimu SACCO yashakaga koherereza amafaranga ufite konti mu yindi banki, byasabaga gutanga 600 Frw, ariko nakoresha 'eKash' azajya acibwa 250 Frw gusa.

    Umuyobozi Mukuru wa RSwitch, Blaise Pascal Gasabira, ati 'Iyo ushaka gukura amafaranga nko kuri Umwalimu SACCO ushaka kuyohereza ku bindi bigo by'imari, biratinda, bikaba byamara iminota nka 30, hari n'aho bigera ku minsi itatu bitewe n'ikigo. Umwarimu ntabwo aba azi niba koko ayo mafaranga yamugezeho, kuko batakwerekaga amazina n'andi makuru akwemeza ko uwo woherereje ari we.'

    Gasabira agaragara ko ubu bari gufasha abo barimu guhita bishyura amafaranga akagera ku bo bashaka ako kanya ndetse amafaranga akajya ku bo bayoherereje nta kwibeshya.

    Yavuze ko kandi uwakira na we ashobora kwakira amafaranga aturutse ku bigo by'imari bidasabye ko abigiramo konti bigakorwa nta kiguzi aciwe. Ati 'Birihuta, birizewe ndetse birahendutse ugereranyije n'ubundi buryo.'

    Uyu muyobozi yanagarutse ku ikarita ya 'Smartcash' bakoze ishyirwaho amafaranga, umuntu akishyura serivisi z'ibicuruzwa bitandukanye uko abishaka, agaragaza ko na yo imaze kwitabirwa ku rwego rwo hejuru.

    Ati 'Ni ikarita ikoreshwa mu gihugu, igiciro cyayo kiri hasi ugereranyije n'andi dusanzwe dufite ku isoko. Nabwira ibigo by'imari ko twashyizeho uburyo bubafasha kongera serivisi ku bakiliya babo kandi ku kiguzi kiri hasi ndetse bwizewe. Tubasaba ko bakwitabira.'

    Ubu Rswitch imaze kugira ibigo 16 bitanga serivisi z'imari. Harimo banki zose z'ubucuruzi, ibigo by'itumanaho bikoresha Mobile Money, iby'imari iciriritse bitatu ndetse n'ibigo bibiri bitanga serivisi z'ikoranabuhanga mu by'imari (FinTech), intego ikaba ko ibigo byose byakwitabira.

    Kugeza ubu Umwalimu SACCO ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 150, bashobora gukoresha ubu buryo bunoze ndetse bwihuta budasaba n'ikiguzi kiri hejuru.

    Ubusanzwe abanyamuryango ba Umwalimu SACCO bakoreshaga uburyo bwo gukura amafaranga kuri banki bakayiyoherereza kuri MTN Mobile Money bakabona kuyoherereza undi muntu utabarizwa muri iyi koperative.

    Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje ati 'Ubu uwo ari we wese ashobora kumwishyura ako kanya bidasabye izo nzira zose amafaranga akava kuri konti imwe ajya ku yindi. Ikindi ni uburyo bwo gusubiza abanyamuryango bacu kuko bahoze babidusaba. Ubu umunyamuryango ashobora gukorana n'ibindi bigo by'itumanaho bitari MTN Rwanda kuko ni yo twakoreshaga gusa.'

    Mu 2022 ni bwo RSwitch yazanye ubu buryo aho ufite amafaranga kuri MTN Mobile Money ayohereza kuri Airtel Money nta n'amafaranga y'ikirenga aciwe, mu 2023 eKash yaravuguruwe, abakiliya boroherezwa ku kohererezanya amafaranga hagati y'ibigo by'itumanaho, amabanki, ibigo by'imari na za koperative.

    Ushaka kohereza amafaranga akanda *182*1*2#, indi mibare banki runaka ikoresha, application runaka cyangwa uburyo bwo kuri internet bukoreshwa n'abashaka serivisi za banki 'internet banking', bidasabye izindi nzira zo kubanza kwiyandikisha n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa RSwitch, Blaise Pascal Gasabira, yavuze ko ibigo bitanga serivisi z’imari bigera kuri 16 bikoresha eKash

    Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje asobanura uburyo eKash izafasha abanyamuryango bayo

    Amasezerano y’imikoranire ya RSwitch na Umwalimu SACCO yasinywe n’abayobozi bakuru b’ibyo bigo barimo Blaise Pascal Gasabira uyobora RSwitch (ibumoso) na Laurence Uwambaje uyobora Umwalimu SACCO

    Abagenerwabikorwa basobanuriwe ubwiza bwa eKash mu kwishyurana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwalimu-sacco-yinjiye-mu-bufatanye-na-rswitch-bwo-kohererezanya-amafaranga

  • Equity Bank Rwanda Plc na FAGACE byasinyanye amasezerano azorohereza abashoramari bato kubona inguzanyo – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinywe ku wa 27 Werurwe 2025, akazafasha ba rwiyemezamirimo bato kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.

    Ubu bufatanye bukubiyemo gufasha ibigo bito n'ibiciriritse kubona imari iciriritse binyuze mu ngwate zitangwa na FAGACE, bikazafasha kwagura ibikorwa by'ubucuruzi no guteza imbere ubukungu bw'igihugu.

    Equity Bank Rwanda Plc yo izajya itanga inguzanyo ku mishinga y'ishoramari yishingiwe na FAGACE.

    Iyi banki izajya itanga inguzanyo ishobora guhera kuri miliyoni 80 Frw, na ho FAGACE yo ikazajya itanga ingwate ya 50% y'inguzanyo umuntu yatse.

    Hari kandi amafaranga y'inyongera y'ubwishingizi azaba ari hagati ya 1% na 2% bitewe n'ubwumvikane bazagirana.

    Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yavuze ko ubu bufatanye ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ishoramari, cyane cyane mu gufasha abakora ubucuruzi kubona ubushobozi bwo gukomeza kwagura ibikorwa byabo no gutanga akazi ku bandi.

    Yagize ati 'Ubu bufatanye buje gufasha ba rwiyemezamirimo bato n'abaciriritse, kuko imwe mu mbogamizi bahura na zo zituma badashobora kubona inguzanyo harimo n'ingwate, ubu rero iyi ni intambwe igana mu gukemura icyo kibazo dutanga ibisubizo bifatika.'

    Umunyamabanga Mukuru wa FAGACE, M. Basile Tchakounte, yavuze ko afite amatsiko menshi yo kubona ibyiza bizava muri ubu bufatanye kandi yiteguye kubona bizana impinduka zifatika.

    Yagize ati 'Dufite inyota yo gukorana na Equity Bank Rwanda Plc mu gushimangira ko ishoramari rizahora riri hejuru muri iki gihugu no kongeramo amahirwe mu guhanga akazi mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.'

    Yakomeje avuga ko nk'ikigo cy'imari mpuzamahanga nka FAGACE gitanga inyunganizi zitandukanye mu by'imari bizafasha na Equity Bank Rwanda Plc gukomeza kwagura serivisi zayo no korohereza abakiliya kubona inguzanyo.

    Ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bazungukira muri ubu bufatanye kuko bazabasha kubona inguzanyo ku buryo buboroheye, bityo bashobore kwagura imishinga yabo no kuzana udushya mu bucuruzi.

    Ubu bufatanye buzibanda ku gutanga inguzanyo zifite ingwate, gukorana mu gutoranya imishinga ifite ejo heza, no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, ashyira umukono ku masezerano

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara n’Umunyamabanga Mukuru wa FAGACE, M. Basile Tchakounte, bari gushyira umukono ku masezerano

    Ubu bufatanye buzibanda ku gutanga inguzanyo zifite ingwate no gukorana mu gutoranya imishinga itanga icyizere

    Abayobozi bo mu nzego zitandukanye ba Equity Bank Rwanda Plc na FAGACE bari bitabiriye isinywa ry’aya masezerano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-plc-na-fagace-byasinyanye-amasezerano-azorohereza

  • Minisitiri Dr. Utumatwishima yasabye urubyiruko kudahishira ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 28 Werurwe 2025, mu kiganiro 'Rubyiruko Menya Amateka Yawe' cyabereye mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba, mu Karere ka Burera.

    Ni ikiganiro kije gikurikira ibyabereye mu Burasirazuba, Amajyepfo, Umujyi wa Kigali n'Uburengerazuba, aho kuri ubu cyabereye mu Ntara y'Amajyaruguru, cyitabiriwe n'urubyiruko rurenga 1000 rwaturutse mu turere twa Gicumbi, Rulindo, Gakenke, Musanze, Burera na Nyabihu.

    Ni ibiganiro bigamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka y'Igihugu, by'umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurutoza indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda, kurufasha kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurukangurira kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

    Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko gutanga amakuru y'ahantu hagaragaye amacakubiri, ivangura, icyenewabo n'ibindi byose bitandukanya abantu, kuko ari byo usanga bibiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati 'Ibintu nk'ibyo ubibonye menya ko ari ikizira, utange amakuru ubundi ibisigaye ubiturekere, nubona ibintu by'amacakubiri wabyisanzemo jya umenya ko wakandagiye mu murongo utukura. Buriya ibindi byaha ushobora kubibabarirwa ariko icyaha cyabangamira ubumwe bw'Abanyarwanda ni ukwitonda.'

    Yakomeje agira ati 'Tuve hano twumvikanye ko kwishora muri ibi bintu bibiba inzangano ari umurongo utukura, icyo musabwa gukora gusa ni ugutanga amakuru kuko nimwanga kuyatanga, ingengabiterezo ya Jenoside ni nk'inkorora, urayihishahisha ariko birangira isohotse.'

    Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Busogo, Uwase Moreen, yavuze ko iki kiganiro yacyungukiyemo byinshi ku mateka yaranze u Rwanda kandi agiye kwigisha abo asanze batashoboye kubyitabira.

    Yagize ati 'Tugiye kujya mu gihe twunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tujyanye umukoro wo guhangana n'abapfobya, bakanavuga nabi amateka y'igihugu cyacu, tuvuye hano tuyasobanukiwe neza kandi bizanyorohera nkanjye kubarwanya bitewe n'inyigisho nungukiye hano.'

    Rubyiruko Menya Amateka yawe ni gahunda ya Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ibera mu bice bitandukanye by'igihugu, aho urubyiruko ruhurizwa hamwe rukaganirizwa amateka yaranze u Rwanda n'icyo rukwiye kuyigiraho.

    MINUBUMWE igaragaza ko kuba Abanyarwanda benshi bari munsi y'imyaka 30 bagize 65.3% n'abari munsi y'imyaka 40 bagize 70%, ari yo mpamvu abakiri bato bagomba gusobanukirwa aho igihugu cyavuye n'aho kigana bityo bakamenya uruhare rwabo mu kugiteza imbere.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima, yagaragaje ko ingengabitekerezo ari nk’inkorora

    Urubyiruko rurenga 1000 rwo mu Ntara y’Amajyaruguru ni rwo rwitabiriye

    Urubyiruko rwagize umwanya wo gucinya akadiho

    Ibi biganiro byitabirwa n’umubare munini w’urubyiruko

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yasabye urubyiruko kudahishira ahari ingengabitekerezo ya Jenoside

    Abayobozi barimo n’abo mu nzego z’umutekano baba bitabiriye ibi biganiro

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ni umwe mu bitabiriye iki kiganiro, asaba urubyiruko gukangukira kumenya amateka

    Amafoto: Isaac Munyemana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingengabitekerezo-ya-jenoside-ni-nk-inkorora-ntiwayihisha-minisitiri-dr

  • Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje imyitozo yo ku rwego rwo hejuru – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku wa 29 Werurwe 2025 witabirirwa n'abarimo Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

    Gen Mubarakh yashimiye aba basirikare ku bwitange n'umurava bagaragaje muri iyi myitozo yo ku rwego rwo hejuru, ashimangira ko izabafasha kurinda neza ubusugire bw'igihugu no guhangana n'imbogamizi izo ari zo zose zahungabanya umutekano w'igihugu.

    Yashishikarije abasoje iyi myitozo gukoresha ubumenyi bakuye mu mahugurwa basoje, mu nshingano zitandukanye bazoherezwamo.

    Kuri Gen Mubarakh ibyo bigomba kujyana no gukomeza kurangwa n'ikinyabupfura mu byo bakora byose na cyane ko ari ryo zingiro ryo kugera ku musaruro no kuzuza inshingano bashinzwe mu nzego zose babarizwamo.

    Iyi myitozo aba basirikare bamazemo amezi ane yibanze ku ngingo zitandukanye, zirimo ubumenyi burimo guhamya intego bifashishe intwaro zitandukanye, amayeri yo kugera ku ntego igamijwe, ubumenyi bujyanye no kuyobora no kugenzura ibikorwa, imyitozo yo kwirwanaho, kwiyitaho mu buryo bw'umubiri ukagira imbaraga n'uburyo buhambaye bwo gukoresha indege z'intambara.

    Abasirikare b’u Rwanda barwanira ku butaka basoje imyitozo yo ku rwego rwo hejuru bari bamazemo amezi ane

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ahemba umwe mu bitwaye neza muri iyi myitozo

    Ingabo z’u Rwanda zisoje imyitozo yo ku rwego rwo hejuru

    Muri iyi myitozo Ingabo z’u Rwanda zatojwe gukoresha za kajugujugu mu mirimo itandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zirwanira-ku-butaka-zasoje-imyitozo-yo-ku-rwego-rwo-hejuru

  • Nyamasheke: Ba gitifu bane b'imirenge basezeye ku mirimo – #rwanda #RwOT

    Uko ari bane amabaruwa yabo yakiriwe n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke ku wa 29 Werurwe 2025.

    Abasezeye ni Mudahigwa Félix wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabitekeri; Nabagize Justine wari Umunyamabamga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruharambuga; Bigirabagabo Moise wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karengera na Nsengiyumva Zabron wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bushekeri.

    Bigiragabo Moïse wasabye gusezera ku mwanya w'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Karengera, yemereye IGIHE ko yanditse asaba gusezera iyi mirimo.

    Ati “Nanditse nsaba gusezera akazi ku mpamvu zanjye bwite, ntegereje ko bansubiza. Ntawabinsabye”.

    Ntacyo ubuyobozi buratangaza ku mpamvu zatumye aba banyamabanga nshingwabikorwa basezera ku mirimo yabo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ba-gitifu-bane-b-imirenge-basezeye-ku-mirimo

  • Hagaragajwe uburyo u Rwanda ruzabyaza umusaruro ubutaka rufite mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Ni kenshi kandi hakunze kumvikana amajwi abaza icyo ubwo butaka bukoreshwa, cyane ko hari ubwagiye butangwa kera, ariko ntibubyazwe umusaruro.

    Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko u Rwanda rukurikirana ubutaka bwose rwahawe, kandi ko ruri gushaka uburyo bwo kububyaza umusaruro.

    Ati 'Ntabwo ari ugupfa gushyirayo uruganda gusa kuko hari ibisabwa kuzuzwa, ariko nagira ngo mbabwire ko ubutaka dufite hanze bwose turabukurikirana na za ambasade zacu zose zirabukurikirana. Ubu turimo kwiga ngo bwakoreshwa iki? Hari n'ubwo utashyiramo uruganda rwawe.'

    Yavuze ko mu kugena igikorerwa ku butaka runaka, hazashingirwa ku gihugu burimo, ndetse ko hari abashoramari batangiye kububyaza umusaruro, ibitanga icyizere ko mu gihe kiri imbere, ubu butaka buzaba bukoreshwa kurushaho.

    Ati “Ubutaka bwahawe u Rwanda bwose turabuzi, hari abashoramari bari kudufasha kuzashyiraho ibyo twita ibyanya bidakora ku nyanja. Hari nk'ubutaka buri Isaka muri Tanzania, hakaba uburi Naivasha muri Kenya, ndetse n'ubutaka buri muri Djibouti no muri Congo Brazzaville.'

    Yavuze ko Leta izakorana n'abashoramari kugira ngo ubu butaka bubyazwe umusaruro, ati “Tuzagenda dukorana n'abashoramari, [ubutaka] bukoreshwe ibijyanye n'icyo byagenewe.”

    U Rwanda rufite ubutaka mu bihugu birimo Kenya, Tanzania, Djibouti, Congo Brazzaville na Centrafrique.

    U Rwanda rufite gahunda yo kubyaza umusaruro ubutaka rufite mu bihugu by’amahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwavuze-uko-rugiye-gukoresha-ubutaka-rufite-mu-bihugu-by-amahanga

  • Umustar W'icyamamare Yatawe Muri Yombi Nyuma yo Guhagarikwa na Polisi. #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'itorero Paul Rodriguez yafashwe azira gutunga ibiyobyabwenge … nyuma yo guhagarikwa n'abapolisi.

    Umukinnyi w'icyamamare mu mwuga wo gusetsa, Paul Rodriguez, yagize ijoro ribi ku wa Gatanu — ariko si ku rubyiniro, ahubwo ni ukubera ko yafashwe na polisi!

    Dore uko byagenze … Nk'uko inzego z'umutekano zabitangaje, Paul yari atwaye imodoka muri Burbank, California, maze umupolisi aramuhagarika kubera icyaha cyo mu muhanda.

    Nubwo tutazi neza impamvu yahagaritswe, si yo nkuru nyamukuru … kuko amakuru avuga ko polisi yashinze imodoka ye maze ikahasanga ibiyobyabwenge.

    Tubwiwe ko Paul yahise atabwa muri yombi ndetse ajyanwa kuri station ya polisi azira gutunga ibiyobyabwenge mu buryo butemewe n'amategeko, nubwo biteganyijwe ko azarekurwa bidatinze.

    Paul yahuye n'ibibazo bikomeye mu myaka yashize. Muri uku kwezi kwa cumi na kumwe gushize, inshuti ye magara Donald Serrato yapfuye urupfu rusanzwe ubwo yari iwe muri Los Angeles. Nanone, mu 2021, Paul yakoze 'quadruple bypass surgery' kugira ngo avurwe indwara y'umutima.

    Nk'uko mubizi, Paul azwi cyane kubera ibiganiro bye bisekeje byatumye aba icyamamare. Yanagaragaye muri filime zitandukanye nka The Whoopee Boys akinana na Michael O'Keefe ndetse na Blood Work yakoranye na Clint Eastwood.

    Twagerageje kuvugana n'abahagarariye Paul kugira ngo bagire icyo batangaza ku ifatwa rye … ariko ntibaragira icyo bavuga.

    Paul Rodriguez yavukiye muri Mexique ariko akurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y'uko umuryango we wimukiyeyo. Nk'umuntu wakuriye mu muryango w'Abanyalatinyo, ubuzima bwe bwamuhaye isoko y'ibitekerezo by'urwenya rugaruka ku muco no ku buzima busanzwe bw'abaturage.

    Ni se w'umukinnyi w'igisekuruzi cya skateboard Paul Rodriguez Jr., uzwi cyane mu mukino wa skateboard ku rwego mpuzamahanga. Paul Rodriguez azwi kandi nk'umwe mu barwanashyaka baharanira uburenganzira bw'Abanyalatinyo muri Amerika.

    Mu mwaka wa 2021, yagize ibibazo by'umutima byatumye akorerwa quadruple bypass surgery, ariko yakomeje urugendo rwe rw'ibirori n'urwenya nyuma y'iyi ndwara.

     

    Source : https://kasukumedia.com/umustar-wicyamamare-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-guhagarikwa-na-polisi/

  • Kuri uyu wa Gatandatu itariki 29 Werurwe 2025 ikipe ya Rayon Sports yakiriye Mukura VS mu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

    Abakinnyi babanje mu ki buga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Youssou Diagne, Ndayishimiye Richald, Souleymane Daffe, Muhire Kevin, Biramahire Abeddy, Rukundo Adbulahman na Iraguha Hadji.

    Ni umukino amakipe yombi yakaniye by'umwihariko Rayon Sports kuko idashaka kongera gutsindwa na mukura. Mu mukino ubanza Mukura VS yari yatsindiye Rayon Sports kuri Stade ya Huye ibitego 2-1.

    Rayon Sports kandi ishaka gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze gushimangira ko ishaka kwegukana igikombe cya shampiyona kuko nitsinda Mukura VS irarara ishize ikinyuranyo cy'amanota arindwi hagati yayo na APR FC ya kabiri ariko yo ikazakina umukino wayo ku munsi w'ejo na Vision FC.

    Ikipe ya Mukura VS nayo ifite gahunda yo gutsinda uyu mukino kuko muri uyu mwaka w'imikino yagaragaje ko ishoboye gutsinda amakipe akomeye kuko yabashije kubona amanota atatu imbere ya APR FC na Rayon Sports.

    Kunganya uyu mukino biratuma Rayon Sports igira amanota 47 maze irushe APR FC ya kabiri amanota atanu, kuwutsinda bitume igira amanota 49 biyihe amahirwe yo kurara irusha APR FC amanota 7 naho Mukura VS yo kunganya birayiha amanota 31 igume ku mwanya wa gatandatu, naho gutsinda umukino biyihe amanota 33.

    Uko abakinnyui ba Rayon Sports basesekaye kuri Stade Amahoro baje gucakirana na Mukura VS

    Uko abakinnyi ba Mukura VS basesekaye kuri Stade Amahoro
       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154049/live-rayon-sports-yakiriye-mukura-vs-mu-mukino-wo-kwihimura-amafoto-154049.html

  • Indirimbo Marioo yahaye The Ben nkimpano niy… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda, The Ben yavuze ko mu mezi abiri ashize Album ye iri ku isoko imibare ya hafi imwereka ko indirimbo ‘Baby’ Marioo yamuhaye nk’impano ari nayo yamuhaye ijambo, kuko yumvwa cyane cyane mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n'ahandi ku Isi. 

    Yavuze ko abantu barenga Miliyoni 2 bamaze kureba iyi ndirimbo no kumva iyi ndirimbo ku buryo avuga ko ari imibare myiza ishimishije kandi inejeje. Uyu muririmbyi yavuze ko kuva yashyira ku isoko iyi Album, ntiyatekereza ko iyi ndirimbo abantu bazayikunda cyane kurusha izindi. 

    Ati “Ntabwo ntigeze ntekereza ko iyi ndirimbo ariyo abantu bakunda cyane kuri Album.” Ariko kandi atekereza ko gukundwa kwayo guturuka cyane mu kuba ‘narakoranye n’umunyamahanga ndetse w’umuhanga abantu bakunda mu gihugu cyabo bafite umubare munini w’abantu bumva ibihangano.”

    The Ben yavuze ko iyi ndirimbo yamusigiye isomo ryo gukomeza gukorana n’abahanzi mpuzamahanga nkawe ‘kugirango dukomeze gukorana na bagenzi bacu. Ntabwo ntigeze nteganya ko ‘Baby’ yaza mu ndirimbo z’imbere.”

    Yavuze ko buri muhanzi wese iyo akora indirimbo aba yumva ari nziza cyane. Kandi kuri Album ye yumvaga indirimbo zirimo ‘Nana’, ‘True Love’ na ‘My Name’ yakoranye na Kivumbi King ari zo zizakundwa cyane ‘ariko ntungurwa n’uburyo ‘Baby’ iyoboye. Ati “Kuri Album niyo iyoboye, ifite imibare iteye ishema.”

    Tu wa 3 Werurwe 2025, nibwo The Ben yabwiye InyaRwanda, ko iyi ndirimbo Marioo yayimuhaye nk'impano. Ati 'Reka nshimire Marioo kuko yampaye indirimbo 'Baby'. Iriya ntabwo yari iyanjye yagombaga kujya kuri album ye tukayikorana ntinda kuyikoraho, asohora album ntariho noneho arayimpa ngo nyishyire ku yanjye. Mu buryo butunguranye ni imwe mu ziri gufasha album yanjye kuzamuka cyane by'umwihariko muri Tanzania.'

    Ku mwanya wa Karindwi kuri iyi Album yashyizeho indirimbo yise ‘Icyizere’ utarayumva wagirango niwe wagusa waririmbyemo, ariko humvikanamo ijwi rya Uncle Austin, umuhanzi n’umunyamakuru bakoranye igihe kinini.

    Ku mwanya wa cyenda, uyu muhanzi yashyizeho indirimbo ‘Baby’ yakoranye na Marioo. Ibiganiro bye na Marioo byatangiye muri Kamena 2024, ajya muri Tanzania muri Nyakanga 2024 bakorana iyi ndirimbo. 

    The Ben yakunze kugaragaza ko Marioo yamubereye inshuti nziza, kandi yishimira umubano bafitanye. Muri iyi ndirimbo, Marioo aririmba mu rurimi rw’Ikinyarwanda, akavanga n’icyongereza.

    Ku mwanya wa 10, The Ben yashyizeho indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘Isi’ ifite iminota 3 n’amasegonda 51′. 

    Aririmba asaba Imana kurinda intambwe kandi “Mu marira n’umubabaro sinzava ku mwami wanjye… Isi irimo irashirana n’ibyayo, rinda intambwe zanjye, ntumbiriye wowe mwami.” 

    Muri rusange iyi Album iriho indirimbo 12 zirimo: Inkuta z’umutima, My Name yakoranye na Kivumbi King, Ni Forever na True Love yahimbiye umugore we, Plenty yakomoyeho ijambo yitiriye Album ye, Nana, Icyizere yakoranye na Uncle Austin, Better, Baby yakoranye na Marioo uri mu bakomeye muri Tanzania, Isi, For You ndetse na Madona.

    Indirimbo ifite iminota micye ifite iminota 2 n’amasegonda 22′, ni mu gihe ifite iminota minshi igejeje iminota 4 n’amasegonda 3′.

    Bigaragara ko iyi Album yagiye hanze bigizwemo uruhare na Sosiyete y’umuziki ya ONErpm bamaze igihe kinini bakorana yashoye imari mu bikorwa bye. Umubare munini w’indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe na Producer Knoxbeat.

    The Ben yatangaje ko yatunguwe n'uburyo indirimbo 'Baby' yakoranye na Marioo ari nayo ikunzwe cyane

    The Ben avuga ko iyi ndirimbo Marioo yagombaga kuyishyira kuri Album ye yise 'The God Son', ariko byarangiye ayimweguriye 

    Marioo ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, bagaragaje ubufatanye n'abandi mpuzamahanga 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA THE BEN

    “>KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘BABY’ YA THE BEN MARIOO IRI KURI ALBUM YE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154040/indirimbo-marioo-yahaye-the-ben-nkimpano-niyo-yamuhaye-ijambo-kuri-album-video-154040.html

  • Abofisiye 71 ba RDF basoje amasomo mu Ishuri rya Nyakinama – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, ubwo hasozwaga amasomo y'icyiciro cya 24, aho abayarangije barimo abasirikare bo mu Ngabo z'u Rwanda 71, abapolisi babiri n'abo mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, babiri.

    Abo bofisiye bamaze ibyumweru 21 bahugurwa, aho bagize umwanya wo kwiga ku bibazo by'umutekano hirya no hino ku Isi, basesengura ingaruka bigira kuri politiki y'igihugu n'imibanire n'amahanga.

    Bahawe kandi amasomo yo kubongerera ubumenyi ku buryo bwo guhanahana amakuru, kuyobora ingabo ku rugamba, kunoza imikorere y'akazi kabo ko mu biro n'andi.

    Abasirikare barangije ayo masom, bagaragaje ko azabafasha gukora kinyamwuga kandi bakagera ku ntego uko bikwiye.

    Capt Ariane Mwiza yavuze ko ubumenyi yahawe buzamufasha kunoza neza akazi ke mu nzego zitandukanye nk'uyobora ingabo.

    Yagize ati 'Ni amasomo azadufasha mu kazi kacu ka buri munsi, nk'abayobora ingabo bato. Twigiye hano uburyo waziyobora, uko wakora akazi neza kandi twiyongereye ubumenyi ku bwo twari dufite ku buryo akazi kacu tuzajya tugakora neza kurushaho.'

    Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasabye abasoje amasomo yabo gukoresha ubumenyi bahawe barinda ubusugire bw'igihugu.

    Ati 'Amasomo mwahawe yabahaye ubumenyi n'ubushobozi bukenewe, burimo ubumenyi shingiro mu igenamigambi ndetse no mu itegurwa ry'ibikorwa bya gisirikare, gusobanukirwa inyungu z'igihugu mu bijyanye n'umutekano ndetse no gusesengura uko ibibazo by'umutekano bikomeza guhinduka mu Karere ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.'

    Yongeyeho ati 'Mufite inshingano zo kugira umurava no kongera imikorere inoze, kugira ngo turusheho gutsinda uwabangamira umutekano n'iterambere ry'igihugu cyacu.'

    Yabasabye kandi gukomeza guharanira no kurengera inyungu z'u Rwanda igihe cyose zaba zibangamiwe ndetse basabwa kubikora mu ndangagaciro zisanzwe ziranga Ingabo z'u Rwanda, yemeza ko RDF yahisemo guhora ihugura abasirikare mu rwego rwo kugira abashoboye kandi bafite ubumenyi bukenewe.

    Yagize ati 'Gushyira imbere kubaka ubushobozi bw'inzego za RDF bikorwa binyuze mu burezi buteguwe neza n'amahugurwa, bigamije gutegura abasirikare bafite ubushobozi bwo gukora neza kandi biteguye guhangana n'ibibazo by'umutekano bigenda bihindagurika. Amahugurwa ni ingenzi mu gukomeza kugira ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo bikomeje kuba byinshi no kugorana mu rwego rw'umutekano.'

    Maj Gen Nyakarundi yasabye abasirikare basoje amahugurwa gukomeza kugira ikinyabupfura no gushyira imbere inshingano RDF ifite zo kurinda inyungu z'igihugu igihe cyose.

    Yibukije kandi ko ikinyabupfura ari ryo shingiro ry'imikorere inoze no kuyobora mu buryo bw'intangarugero mu Ngabo z'u Rwanda.

    Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yashimiye abasirikare basoje amasomo ku bw'ikinyabupfura cyabo, imikoranire myiza, n'ubwitange bagaragaje mu gihe cy'ibyumweru 21 by'amahugurwa.

    Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasabye abasirikare gushyira imbere kurinda ubusugire bw’igihugu

    Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yashimiye abasirikare basoje amasomo ku bw'ikinyabupfura cyabo

    Ibirori byo gusoza amasomo byitabirwa n’abantu batandukanye

    Abitwaye neza mu gihe cy’amahugurwa bahabwa ishimwe

    Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ashimira abitwaye neza

    Abasirikare, Abapolisi n’abakora mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora basoje amasomo yabo nyuma y’ibyumweru 21


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maj-gen-nyakarundi-yasabye-abasirikare-gukomeza-gushyira-imbaraga-mu