Author: webrwanda

  • Impamvu ibyanya by'inganda bine bigiye guhabwa umwihariko kurusha ibindi – #rwanda #RwOT

    Leta yari ifite gahunda yo gutegura ibyanya by'inganda mu turere dutandukanye tw'igihugu, harimo Bugesera, Muhanga, Rwamagana, Musanze, Huye n'ahandi.

    Icyakora Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente, yavuze ko gahunda yo gutegura ibyanya byose icya rimwe itatanze umusaruro kuko yatumye bisaranganywa ibikorwaremezo bike, iterambere ntiryihuta nk'uko byari biteganyijwe.

    Ati “Ibyanya by'inganda byinshi twabitangiriye icya rimwe noneho bituma buri cyose kijyamo ibikorwaremezo bike. Hamwe ugashyiramo umuhanda ahandi ugashyiramo amashanyarazi. Icyemezo twafashe ni uko tugiye gufata ibyanya by'inganda bine bya mbere biri imbere, tubishyiremo ishoramari ryose bitangire bikore ku bushobozi bwabyo bwose noneho dusigare dukora ibindi.”

    Iyi gahunda yatumaga u Rwanda rutatanya imbaraga muri gahunda yo kubaka ibi byanya, ari nayo mpamvu ibimaze gutera imbere ari byo bigiye kwitabwaho kurusha ibindi.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yavuze ko ibyatoranyijwe ari ibiri “Bugesera, Rwamagana, Muhanga kugira ngo byo bikorwe vuba noneho nibirangira, abashoramari bajyemo dusigare tugenda dutunganya n'ibindi bikorwa. Naho kugenda ukora ushyira akantu kamwe mu byanya by'inganda bigera ku 10, ntacyo bitumarira, twasanze ari ugutatanya amafaranga bikarangira nta na kimwe gikozwe.”

    Icyanya cy'inganda cya Bugesera gifite hegitari 330 mu gihe Icyanya cy'inganda cya Rwamagana gifite ubuso bwa hegitari 80 naho icyanya cy'inganda cya Muhanga kikagira hegitari 63.

    Gahunda yo guteza imbere ibyanya by'inganda igamije kuzamura umusaruro w'ibikorerwa imbere mu gihugu, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda.

    Mu 2024, urwego rw'inganda rwagize uruhare rwa 21% ku musaruro mbumbe w'igihugu.

    Hagaragajwe impamvu Leta igiye gushyira imbaraga mu kwita ku byanya by’inganda bine kurusha ibindi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-ibyanya-by-inganda-bine-bigiye-guhabwa-umwihariko-kurusha-ibindi

  • Inyungu ya BK Group Plc yiyongereyeho 21,7% mu 2024, ikomeza kugira uruhare mu bukungu bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Inyungu ikomoka ku nguzanyo zitangwa n'iyi banki nayo yarazamutse, igera kuri miliyari 251,1 Frw, izamuka rya 15,8% ugereranyije n'umwaka wari wabanje. Ibi byagizwemo uruhare n'ingamba z'iyi banki mu gushyigikira ibigo by'ubucuruzi n'abantu ku giti cyabo, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda.

    Muri rusange, umutungo rusange w'iki kigo wageze kuri miliyari 2,521 Frw, izamuka rya 18,9% ugereranyije na 2023. Inguzanyo zatanzwe n'iyi banki zageze kuri miliyari 1,522 Frw, aho zatanzwe mu nzego zitandukanye, kuva ku buhinzi, ibigo bito n'ibiciriritse, ibigo binini n'ibindi.

    Nko mu rwego rw'ibigo bito n'ibiciriritse, hatanzwe inguzanyo zingana na miliyari 207 Frw, zigira uruhare mu guteza imbere ibyo bigo bigura imigabane, bitumiza ibicuruzwa mu mahanga ndetse bikanakomeza ubucuruzi bwabyo, birushaho kwaguka no gukora ibikorwa birambye.

    Iki kigo kandi cyagurije abantu ku giti cyabo inguzanyo zifite agaciro ka miliyari 276 Frw, bingana na 36,1%. Mu nguzanyo zatanzwe harimo izahawe abashaka kubaka inzu, gukomeza amashuri ndetse n'abakozi bahawe inguzanyo, bakazishyura bakoresheje umushahara wabo.

    Izi nguzanyo zihabwa abantu ku giti cyabo, zagize uruhare mu kurushaho guteza imbere imiryango no kubaka ubukungu bwayo.

    Ku rundi ruhande, Bank ya Kigali yatanze inguzanyo zingana na miliyari 62 Frw mu bijyanye n'ubucuruzi bushingiye ku buhinzi n'ubworozi, zahawe abahinzi, abatunganya ikawa ndetse n'amakoperative.

    Izi nguzanyo zagize uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere, guteza imbere gahunda zo gukorera imbuto mu Rwanda ndetse no kongera agaciro gaturuka k'umusaruro w'ubuhinzi.

    Ku rundi ruhande, Banki ya Kigali yagize uruhare mu gutanga inguzanyo ku bigo by'ubucuruzi n'ibindi bigo bitandukanye, aho byahawe inguzanyo ingana na miliyari 974 Frw, inyongera ingana na 10,3% ugereranyije n'umwaka wari wabanje.

    Izi nguzanyo zagize uruhare mu kubaka ibikorwaremezo, guteza imbere ibikorwa by'ubwikorezi, ubukerarugendo, ubucuruzi, ubuzima, uburezi n'izindi nzego z'ingenzi.

    Hagati aho, iyi banki iritegura gutangiza Ishami rishya rizajya ryakira ibi bigo binini ndetse n'inzego zirimo n'iza Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, imiryango ishingiye ku myemerere n'indi nk'iyo. Iri shami ryitezweho kuzakomeza guteza imbere iyi mishinga minini muri rusange.

    Ku rundi ruhande, ubwizigame bw'abakiliya ba Banki ya Kigali bwageze kuri miliyari 156 Frw.

    Iyi banki ikomeje gushyiraho uburyo bworohereza abakiliya bayo mu gukorana nayo binyuze mu ikoranabuhanga, aho umwaka wa 2024 warangiye iyi banki imaze gutangiza uburyo umukiliya ashobora gufunguza konti atagiye ku cyicaro cy'iyi banki, ahubwo akoresheje 'application' ya BK Mobile App n'uburyo bwa 'Internet Banking.'

    Banki ya Kigali kandi yatangije uburyo bwa BK Quick+ aho umukiliya ashobora kubona inguzanyo igera kuri miliyoni 50 Frw, akayibona yifashishije ikoranabuhanga.

    Iyi nguzanyo ishobora kuboneka hakoreshejwe 'application' ya BK Mobile ndetse na 'Internet Banking,' iba ishobora kuboneka mu masaha 15, kandi ikemezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ibi bishobora gufasha abantu bakeneye amafaranga mu buryo bwihuse, ibituma iyi banki igera ku ntego zayo, zo gufasha abakeneye serivisi zayo.

    Iyi banki kandi iracyakomeje imishinga y'iterambere aho ishyira nibura 1% by'inyungu ibona mbere yo kwishyura umusoro, mu kigega BK Foundation.

    Mu 2024, iki kigega cyishyuriye abanyeshuri 464 biga mu bijyanye na siyansi ndetse n'imyuga. Abagera kuri 2,202 bahawe ubumenyi ku bijyanye n'imari n'icungamutungo no kwihangira imirimo. Iki kigo kandi cyagize uruhare mu bikorwa byo kubaka Irerero rya Gateko n'irya Mwogo, aho imirimo yo kubaka ikomeje. Byitezwe ko abana 166 bazakirwa muri aya marerero.

    Ku rundi ruhande, abana ibihumbi 100 bungukiye muri gahunda ya Dusangire igamije gushyigikira gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri, iyi gahunda ikaba igamije gufasha abana kwiga neza.

    Imishinga 25 iyobowe n'abagore yahawe ubufasha binyuze muri BK Urumuri Initiative, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo. Ingo 141 zahawe uburyo bwo gukoresha amazi n'amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.

    Amafaranga abitswa n'abakiliya nayo yariyongereye, arenga miliyari 1,641 Frw mu 2024, izamuka rya 19,5% ugereranyije n'umwaka wari wabanje.

    Iri zamuka ahanini ryashingiye ku izamuka rya 16,8% ry'inguzanyo iki kigo cyatanze, gusa inyungu iki kigo cyishyuye nazo zariyongereye, zigera kuri miliyari 60,5%, izamuka rya 17,5% ugereranyije na 2023.

    Amafaranga yinjijwe na BK Group Plc adaturutse ku nyungu ikomoka ku nguzanyo, yageze kuri miliyari 68 Frw, izamuka rya 15,3%.

    Muri rusange, amafaranga yose iki kigo cyinjije mu 2024 ni miliyari 258,7 Frw, izamuka rya 15,3%. Ku rundi ruhande, amafaranga akoreshwa n'iyi banki nayo yariyongereye, agera kuri miliyari 98,5%, izamuka rya 2,6%. Iri zamuka rito gutya, rishimangira imbaraga iyi banki yakoresheje mu kongera umusaruro ikoresheje umutungo muke, aho iki kigero (CIR) cyari kuri 38,1% mu 2024, kivuye kuri 42,8% mu 2024.

    Umutungo w'abanyamigabane muri rusange (shareholder's Equity) wageze kuri miliyari 438 Frw, izamuka rya 19,7% ugereranyije na 2023.

    Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko izamuka ry'ubukungu bw'u Rwanda, kuko bwazamutse ku gipimo cya 9,8%, ari ryo ryabaye ipfundo ry'izamuka ry'izamuka ry'inyungu iki kigo cyinjije.

    Ati 'Iryo zamuka ry'ubukungu ryari amahirwe kuri BK Group Plc n'ibindi bigo by'imari.'

    Yongeyeho ko 'Ibyo byiyongera ku micungire myiza, kwagura ibikorwa no kubigeze ku bakiliya benshi, kongera amafaranga azigamwa, kwegera abakiliya, gutanga inguzanyo mu bikorwa bizamura ubukungu ndetse n'imicungire myiza y'inyuzanyo dutanga, cyane cyane igabanya imyenda itwishyurwa neza.'

    Yongeyeho ati 'Muri make, twongereye umusaruro, twongereye serivisi zitangwa, twacunze neza umutungo, dutanga inguzanyo ku bakiliya benshi, ibi bikaba ari byo byatugejeje kuri uyu musaruro.'

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, ari na cyo kigo cyinjije amafaranga menshi mu bigo bigize BK Group Plc, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko kongera inguzanyo batanze, bisobanuye ko bafite ubushobozi bwo gukomeza

    Yongeyeho ati 'Bivuze ko dufite amafaranga menshi ajya mu bikorera, bakarema imirimo myinshi, bikazamura ubukungu bw'u Rwanda.'

    Yongeyeho ko “Dufite gahunda yo kubashishikariza no gukorana n'ibindi bigo bishamikiye kuri BK Group Plc.”

    Ibi kandi byanagarutsweho na Dr. Ndagijimana, wavuze ko “Inguzanyo zijyana n'ubwishingizi, kuba tubitanga byombi byoroshya kuba umukiliya yafata inguzanyo, akanabona ubwishingizi,” ndetse ashimangira ko “n'amafaranga banki ica kuri serivisi itanga, yaragabanutse, hari n'ayavuyeho, mu rwego rwo gufasha abakiliya b'iyi banki.”

    Ku rundi ruhande, Dr. Karusisi yavuze ko hari “gahunda yo gushyiraho amashami mashya yihariye y'abagore, ku buryo abagore bazajya bisanga, bagaasham ariko bagafasha no kunoza imishinga yabo ku buryo yakirwa na banki.”

    Dr. Karusisi yavuze ko uyu mwaka bizeye kuzagira izamuka ryiza ry'ubukungu, nubwo hari ibibazo bishingiye ku mutekano wo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

    Ati “Ubukungu bwacu bwakomeje kuzamuka no mu bihe bya Covid-19. Twagize n'ubukungu bukura neza nyuma ya Covid-19. Ibi bibazo byo mu karere ntabwo ari bishya…kandi ubukungu bwacu bwakomeje kuzamuka. Twizera ko umutekano mu gihugu cyacu uzakomeza kuba mwiza, kandi uyu ni wo musingi wa byose.”

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, ari na cyo kigo cyinjije amafaranga menshi mu bigo bigize BK Group Plc, Dr. Diane Karusisi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-group-plc-yungutse-miliyari-91-frw-mu-2024

  • Ubuhamya bw’abarimo Mutesi Scovia na Antoinet… – #rwanda #RwOT

    Mu mugoroba wo kuwa Kane ni bwo ‎hizihijwe ubuzima bwa Jean Lambert Gatare uheruka kwitaba Imana aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

    ‎‎Abitabiriye uyu mugoroba biganjemo abanyamakuru bakora mu binyamakuru bitandukanye mu Rwanda bamuvuze ibigwi berekana icyo yabafashije mu rugendo rwabo.

    ‎‎Umutesi Scovia washinze ikinyamakuru Mama Urwagasabo akaba ari n’Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC) yavuze ko yigeze gukorana na Jean Lambert Gatare agatanga igitekerezo ubundi akamubwira ko azaba mukuru mu itangazamakuru none ubu akaba yarakuze.

    ‎‎Ati: “Njyewe nka Scovia nigeze gukorana na Gatare ikiganiro kitwaga Isango n'Ijambo twavugaga ku bijyanye n'Ubumwe n'Ubwiyunge hari muri 2011. ‎‎Nari ntaraba mukuru, cyari kiganiro gikomeye ntanga igitekerezo;

    Ndamubwira ngo nubwo Ubumwe n'Ubwiyunge no kubabarirana bisa nk’aho bikomeye ariko niba kwihorera bitagaragara mu banyarwanda icyo ntabwo ari cyo gikomeye, ndavuga ngo n’iyo RPF itagira ikindi ikora icyo cyari gihagije. 

    ‎‎Turi mu kiganiro ntabwo yategereje ko dusohoka arambwira ngo umuntu akurebye uko ungana ku myaka n'ibiro ntabwo yatekereza ko icyo gitekerezo wakigira arambwira ngo n'ukomeza uzakura.  

    ‎‎Mu by’ukuri uyu munsi mpagaze hano Gatare atakiturimo ariko ndi mukuru kandi nyoboye abakuze nsobanura ko atigeze yibeshya. Nshimiye abanyamakuru bagenzi banjye bari hano uku tungana uku ni igisobanuro cy'uwo Gatare ari we”.

    ‎‎Antoinette Niyongira ukorera Kiss FM yavuze ko abamuzi bamuzi kubera Jean Lambert Gatare avuga ko ariwe wamugize uwo ariwe. ‎‎Ati: “Bamwe bazi Antoinette Niyongira ariko iyo ataba Gatare ntabwo bari kumenya. 

    ‎‎Gatare twahuye ndi umwana muto, umwana ufite inzozi, ufite intumbero z'ejo hazaza ariko ubura uwamufungurira umuryango ngo abashe kuzigeraho. Gatare duhura yabonye izo mbaraga zari muri njye angirira icyizere amfungurira uwo muryango wo gutangira itangazamakuru. 

    ‎‎Icyo gihe yakoraga ku Isango Star ntekereza ko hari na bagenzi banjye benshi turi mu cyiciro kimwe cy'imyaka duhuje inkuru. Yari umubyeyi wacu kurusha uko yari umuyobozi wacu, yari wa muntu ureba akakubona akavuga ngo uyu mwana ndabona yabishobora kandi akanabikubwira”. 

    ‎‎Yavuze ko Jean Lambert Gatare yabaga ari umuyobozi wawe, umubyeyi wawe ndetse akakubera n’inshuti yawe. ‎‎Antoinette Niyongira yavuze ko Gatare yari imfura ndetse icyo yagombaga gukora ku Isi yagikoze. ‎‎Ati: “Namumenye muri 2012 ariko ni imfura, ni umuntu wakoze ibyo yagombaga gukora kuri iy’Isi nubwo agiye tukimukunze.

    ‎‎Ni wa muntu utararebaga ko umuntu ari muto cyangwa ari mukuru ahubwo yari inshuti ya bose. Ibaze umuyobozi iyo wajyaga mu kazi akabona utameze neza akakubazaga ngo urakora iki hano akakubwira ngo genda uruhuke utanga umusaruro iyo umeze neza. Ni ukuvuga ngo yarengaga inyungu z'akazi akareba n'inyungu z'abakozi”.

    ‎‎Yavuze ko Gatare yafunguye imiryango ya benshi: “Icyo nakubwira Gatare, warakoze gufungura imiryango ya benshi mu mirimo itandukanye, ndahamya ntashidikanya ko abantu bahuye nawe yababereye umumaro muri icyo gihe, yababereye ikiraro kibageza aho bagana, ababera inshuti, umubyeyi ndetse n'umuvandimwe”.

    ‎‎Jean Lambert Gatare ntabwo yafashije abo mu itangazamakuru gusa kuko hari umubyeyi yafashije kuba umushoramari bityo akaba yabishimiye Imana ko Gatare yari yaraje ku Isi azanywe n’umugambi wo gufasha.

    ‎‎Yagize ati: “Njyewe twari tumaze imyaka 9 tuziranye na Gatare wenda ikintu gitandukanye n’ibyo abandi bagiye bavuga njyewe ntabwo yanyigishije itangazamakuru ahubwo yanyigishije kuba rwiyemezamirimo mwiza. 

    Ndashima Imana ko Gatare yatubayemo nka Malayika agafasha abantu bose. Ndashima Imana ko Gatare yaje mu mugambi wo gufasha abantu kandi yarabikoze ntabwo ahari ndamushimiye”.

    ‎‎Umuyobozi Mukuru wa Isango Star, Mugabo Justin, uri mu bakoranye igihe kinini na Jean Lambert Gatare, yavuze ko ibyo bakoze ari cyo gisobanuro cy’uko bari babanye.

    ‎Ati: “Ibyo twakoze ni byo bitanze igisobanuro haba ku Kinyamakuru cy'igihugu haba ku itangazamakuru twashinze (Isango Star) ni cyo gisobanuro cy’uko nari mbanye na Gatare”. 

    ‎‎Yavuze ko Jean Lambert Gatare yari inkingi ya mwamba mu itangazamakuru. ‎‎Ati: “Gatare yabaye inkingi ya mwamba mu kubaka ibiganiro, mu gutanga ibitekerezo mu kuzakora itangazamukuru rizajya imbere kandi rizubaka abantu. 

    ‎‎Gatare ntabwo yari umuntu usanzwe, Gatare yari umuntu ushoboye kandi ku mpande zose. Ni umuntu wakunzwe kandi wakunze by’umwihariko itangazamakuru araryitangira, ararikorera kandi ariteza imbere araryubaka ryubaka n'abandi. Gatare yari umuntu munini mu bitekerezo ushoboye wakwiyambaza ushaka kugira icyo umenya”.

    ‎Jean Lambert Gatare wamamaye mu itangazamakuru ry'u Rwanda yitabye Imana ku wa wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025. ‎‎Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1995, mu 2011 yerekeza ku Isango Star. Mu 2020 ni bwo yagizwe umuyobozi w'agateganyo w'ikinyamakuru Rushyashya.

    ‎‎Gatare ni umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu itangazamakuru rya Siporo, haba mu kogeza umupira no kuvuga amakuru y'imikino, akagira indi mpano yihariye yo kwita abakinnyi amazina bitewe n'imyitwarire yabo mu kibuga.

    ‎‎Mu bo yise amazina harimo Bokota yise igikurankota, Haruna yise Fabregas, Twagizimana Fabrice yise Ndikukazi, Ndayishimiye Eric yise Bakame, i Rubavu ahita muri Brezil kubera impano z'umupira zihakomoka.

    Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Jean Lambert Gatare 

    Antoinette Niyongira yavuze ko iyo hataba Gatare abantu batari kumumenya

    Abanyamakuru batandukanye barimo aba siporo bitabiriye umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Jean Lambert Gatare 

    Jean Lambert Gatare yagiriye neza benshi 

    “>

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153995/ubuhamya-bwabarimo-mutesi-scovia-na-antoinette-niyongira-ku-ineza-bagiriwe-na-jean-lambert-153995.html

  • Ni ugushaka uturimo twamaboko cyangwa higwe… – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu, nshobora kumva nshaka guhimbira cyangwa se kwihimbira indirimbo ifite ubutumwa nshaka nkayikora mu gihe kitarenze iminota 2 kandi ikampa ibyo nkeneye byose haba mu magambo, injyana kuruta kujya kubishakisha hirya no hino rimwe na rimwe ntibiboneke.

    Ibyo byose byumvikanisha akamaro k'ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) mu buzima bwa muntu ariko na none iyo nikoreye ya ndirimbo, mba nsubije ku isuka abahanzi barenga 10 nari kumvira indirimbo zabo bakinjiza ahubwo nkaba ninjirije umunru umwe gusa.

    Ni ibintu bikomeza gutera imbere buri munsi kuko Porogaramu za AI zikora imiziki, zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi kandi zigatanga umuziki mwiza utapfa gutandukanya n'uwabantu basanzwe.

    Muri iyi minsi, hari porogaramu nka AIVA, Amper Music, na OpenAI Jukebox zishobora gukora indirimbo zitunganye kandi zujuje ibisabwa nta mwanditsi cyangwa umuhanzi uzigizemo uruhare. Izi porogaramu zifata ingero z'indirimbo zabayeho zikagenderaho mu gukora inshya, zishobora kumvikana mu matwi nk'aho zakozwe n'abantu basanzwe.

    Mu mwaka wa 2023, AI yakoze indirimbo isa neza n'iz'umuhanzi Drake, aho abantu benshi batashoboye gutandukanya ijwi rya Drake n'iryo ryakozwe na AI.

    Indirimbo 'Heart on My Sleeve', yakozwe na AI ikoresheje amajwi asa n'aya Drake na The Weeknd, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga mbere y'uko isibwa kubera ikibazo cy'uburenganzira bw'ibihangano n'amajwi.

    Iyi ndirimbo yari yashyizwe hanze n'umuntu ukoresha urubuga rwa TikTok witwa Ghostwriter977.

    Izi porogaramu za AI zifashisha indirimbo ziriho n'amagambo yazo, imidiho yazo, hanyuma ikazivangavanga igakoramo indirimbo imwe ijyanye n'ibyifuzo by'ushaka indirimbo.

    Ibi byateje ikibazo gikomeye mu bijyanye n'uburenganzira bw'abahanzi (copyright), kuko bishobora gutuma abantu benshi batakaza amahirwe yo kubona inyungu ku bihangano byabo.

    Mu mwaka wa 2023, umuhanzi Grimes yatangaje ko yemera ko abantu bakoresha ijwi rye muri AI, ariko akifuza ko amafaranga avuye kuri izo ndirimbo yamugeraho. Ibi byagaragaje ko hari uburyo AI ishobora gutuma abahanzi badasigara inyuma, ariko bigasaba bacanye ku maso.

    Nyamara n'ubwo abahanzi babona amafaranga macye ku yinjiye binyuze mu ijwi rye ryakoreshwejwe na AI, benshi mu bafite Recording Labels batangiye gushaka uko babenguka AI bakagabanya abakozi nka producers, abahanzi ahubwo bagakoresha AI kugira ngo bashore macye barye menshi.

    Ibi byongera guta mu rwobo rw'intare abahanzi bakigendera ku ijwi ryiza ry'umwimerere rimwe na rimwe usanga nta bundi buhanga bishyingikrije hirya yo kugira iryo jwi ryiza.

    Nyamara n'ubwo AI itari yashobora guhimba indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi nk'uko abahanzi bo hambere babikoraga, AI ifite umwihariko wo kuba yaha ubutumwa butomoye umuntu umwe uri kuyikorsha kuko yanayandikira amagambo y'indirimbo hanyuma nayo ikaririmba.

    Ku ruhande rw'abahanzi, haracyasabwa agatuza kuko uko AI irimo itera imbere, bizaba mu nyungu za bacye abandi bose bagasubira ku isuka yewe hatibagiranye n'abahanzi bari barigaruririye imitima ya benshi kubera amajwi yabo.


    AI irakataje mu gukora ku munwa abahanzi 

    Umva urugero rw’imwe mu ndirimbo zakoreshejwe AI kuva ku magambo kugera kuri beat

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153998/ni-ugushaka-uturimo-twamaboko-cyangwa-higwe-andi-mayeri-ahazaza-habahanzi-mu-isi-ya-ai-153998.html

  • Perezida Kagame yasabye RIB gufatanya ninzeg… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro ya Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba, warahiriye kuba Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asimbuye Col (Rtd) Jeannot Ruhunga.

    Perezida Kagame yashimiye Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba ku bw’inshingano nshya ahawe ndetse agaragaza ko afitiwe icyizere cyo gukora neza inshingano nshya yahawe.

    Perezida Kagame kandi yashimye intambwe urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rumaze gutera mu kugenza ibyaha ndetse n'imikoranire RIB ikomeje kugaragaza.

    Yasabye ko uru rwego rugomba gukomeza kugirana imikoranire ya hafi n'inzego z'ubutabera kugira ngo hatangwe ubutabera vuba kandi buboneye.

    Yagize ati: 'RIB igomba gukomeza gufatanya n'inzego bireba kugira ngo ubutabera butangwe vuba kandi neza.'

    Yakomeje asaba uru rwego n'abayobozi barwo kuba inyangamugayo no gukora ku bw’inyungu z'abaturage ndetse no kwizerwa n'abo bakorera.

    Ati: 'Kuba inyangamugayo nabyo bikwiriye kwitabwaho, bikaba ishingiro ry'ibikorwa byacu byose. Abanyarwanda bakwiye kugira inzego zibakorera akazi bifuza kandi bakanazizera. 

    Abayobozi nabo bakwiye kugaragaza ubushake n'umurava n'ubunyamwuga, bigaragaza icyerekezo gifatika ibintu byose biganamo kugira ngo twuzuze inshingano zacu.'

    Perezida Kagame yongeye gushimangira ko nta mwanya n'umwe uhari w'umunebwe n'umuntu udakorana ubunyamwuga ahubwo buri wese akwiye gukora neza inshingano ze kandi neza.

    Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba yagejeje indahiro ze kuri Perezida wa Repubulika


    Perezida Kagame yasabye RIB gufatanya n’inzego z’ubutabera mu kwihutisha no gutanga ubutabera buboneye ku baturage


    Perezida Kagame yashimye kandi uruhare rwa RIB n’uburyo ikomeje kunoza inshingano zayo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154015/perezida-kagame-yasabye-rib-gufatanya-ninzego-zubutabera-mu-gutanga-ubutabera-buboneye-kan-154015.html

  • Mu Rwanda hagiye kubera imurikagurisha ryika… – #rwanda #RwOT

    Iri murikagurisha rifite intego yo guhuza abashoramari baturutse hirya no hino muri Afurika ndetse n'abakunzi b'ikawa n'icyayi bungurane ibitekerezo ku bijyanye n’ibyarushaho kwagura ubucuruzi bwabyo.

    Umuhango wo gutangiza iri murikagurisha wabaye muri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, ubera kuri Kivu Noir ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Abarimo Donald Murphy, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Farmers Coffee Company, Francis Twagirayezu ushinzwe amasoko mu kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), Richard Kellond, rwiyemezamirimo akaba n'umwe mu bashinze African Coffee College ndetse na Martin Mawo ushinzwe iyamamazabikorwa muri Rwanda Mountain Tea batanze ikiganiro kibanze ku kugaragaza akamaro k'iwacu mu buzima bwa buri munsi.

    Francis Twagirayezu ushinzwe amasoko mu kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), abona iri murikagurisha ari umwanya mwiza wo kurushaho kumenyekanisha ibyiza by'icyayi n'ikawa bya Afurika.'

    Ati 'Ibi bigaragaza icyo u Rwanda rushobora gutanga kubahinzi ba kawa ndetse no kubashoramari, icyayi cy’iwacu kirihariye ariko dukeye uburyo bwiza bwo kucyereka Isi yose, iri murikagurisha rero ni bumwe muri ubwo buzabidufashamo.”

    Meti ukomoka mu gihugu cya Ethiopia avuga ko ubwo yageraga mu Rwanda ku nshuro ya mbere atari azi ibyiza by’ikawa y’u Rwanda ariko yanyuzwe n’icyanga cyayo ubwo yari ahageze atungurwa no kuba yari atayizi yibwiraga ko iyo muri Ethiopia ariyo ya mbere.

    Avuga ko iri murikagurisha rizutuma benshi mu banyafurika bamenya ubwiza bwa kawa n’icyayi byo muri Afurika mu buryo buboroheye.

    Ati 'Buri gihe iyo najyaga ku rugendo nitwazaga ikawa yanjye yo muri Ethiopia, ariko ubwo nazaga mu Rwanda mu 2015 nabwo naje nyitwaje gusa ubwo narimaze kunywa ku ikawa y'u Rwanda na nabikoze ngeregeza ariko nahise nishima cyane ndavuga nti iki nicyo gihugu cyonyine nzajya jyamo bitansabye kwitwaza ikawa y’iwacu, ubu rero abandi bameze nkanjye bagiye kumenya byoroshye ko n’ahandi hari ikawa n’icyayi muri Afurika.'

    Candy Basomingera wo mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Inama Rwanda Convention Bureau (RCB) avuga ko bishimiye kuba bagiye gutegura iri murikagurisha rizitabirwa n’abasaga 800, ndetse ari uburyo bwiza bwo guhuza abahinzi, abacuruzi n’abagura cyangwa abakiriya.

    Ati 'Twishimiye kuzakira iri murikagurisha rizahuza abahinzi, abaguzi, abacuruzi n'abandi bagera kuri 800.'

    Muri iki gihe mu Rwanda umunsi ku munsi hafungurwa inyubako nyinshi zicururizwamo ikawa n'icyayi, ibintu bitandukanye n'uko byari bimeze mu myaka itanu ishize.

    Usibye amaduka acuruza ikawa n'icyayi hirya no hino mu bitaramo naho iyo uhageze uhasanga ubucuruzi bw'icyayi cyangwa ikawa ndetse ubona byitabirwa n'abasirimu cyane, ibintu bituma umubare munini w’urubyiruko uyoboka ibi binyobwa.

    Usibye abagura ikawa n’icyayi abasore n'inkumi bamwe na bamwe basigaye barayobotse cyane ibijyanye na 'Bussiness' zo guteka cyangwa gutunganya icyayi n’ikawa ndetse henshi mu Mujyi wa Kigali hari amashuri abyigisha.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni 'Africa brewing for prosperity'. Iri murikagurisha rizaba ari urubuga rw'ubucuruzi ruhuza abahinzi n'abacuruzi ba kawa n'icyayi bo muri Afurika n'abaguzi mpuzamahanga, hagamijwe kwerekana ibicuruzwa byiza bya Afurika ku isoko mpuzamahanga no guteza imbere ubucuruzi.

    Abitabiriye bazabona amahirwe yo kwitabira ibiganiro, kumurika ibicuruzwa, no kugirana ibiganiro by'imbonankubone n'abaguzi batoranyijwe.  Hari kandi n'uburyo bwo gusura za kawa n'icyayi, gusura inganda, ndetse no gukora ibikorwa by'ubukerarugendo nko gusura ingagi.

    Kwitabira iri murikagurisha bizatanga amahirwe yo guhura n'abayobozi b'inganda, abashoramari, abaguzi, abacuruzi, abashakashatsi, n'abandi bafite aho bahuriye n'uru rwego, bikazafasha mu kwagura isoko no guteza imbere ubucuruzi bwa kawa n'icyayi muri Afurika.

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Farmers Coffee Company, Donald Murphy, Umuyobozi ushinzwe amasoko mu kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), Francis Twagirayezu, Meti wari umusangiza w’amagambo, Rwiyemezamirimo akaba n'umwe mu bashinze African Coffee College, Richard Kellond, ndetse na Martin Mawo ushinzwe iyamamazabikorwa muri Rwanda Mountain Tea batanze ikiganiro kibanze ku kugaragaza akamaro k'iwacu mu buzima bwa buri munsi

    Francis Twagirayezu ushinzwe amasoko mu kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), yatangaje ko iri murikagurisha 'Africa Coffee and Tea Expo' ari umwanya mwiza wo kurushaho kumenyekanisha ibyiza by'icyayi n'ikawa by'u Rwanda

    Meti wari umusangiza w'amagambo mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iri murikagurisha ry'ikawa n'icyayi 

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Farmers Coffee Company, Donald Murphy yagarutse ku rugendo rwo gushora imari mu ikawa n’icyayi, n’igikenewe kugirango uru rwego rutere imbere 

    Rwiyemezamirimo akaba n'umwe mu bashinze African Coffee College, Richard Kellond yagarutse kuri bimwe mu bihugu byamenye ubukungu buhishe mu guteza imbere ikawa n’icyayi

    Martin Mawo ushinzwe iyamamazabikorwa muri Rwanda Mountain Tea, yagaragaje ko hakenewe guteza imbere urwego rw’uburezi kugirango abantu biyumvemo ikawa n’icyayi










     

    AMAFOTO: Dieudonne Murenzi- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154017/mu-rwanda-hagiye-kubera-imurikagurisha-ryikawa-nicyayi-africa-coffee-and-tea-expo-amafoto-154017.html

  • Ntabwo kuvura ingengabitekerezo ya Jenoside ari nko kuvura Malaria – Dr. Bizimana – #rwanda #RwOT

    Dr. Bizimana ubwo yaganiraga n'urubyiruko mu Mujyi wa Kigali, rwamubajije impamvu hari urubyiruko rugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kandi rwaravutse nyuma yayo ndetse n'icyakorwa ngo iranduke burundu.

    Minisitiri Dr. Bizimana yababwiye ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari ikintu gihererekanywa ku buryo bamwe mu rubyiruko bayikomora ku babakikije.

    Yavuze ko kandi bifata urugendo kugira ngo iranduke burundu kuko no mu bindi bihugu byabayemo Jenoside bagihanganye n'ihakana n'ipfobya ryayo nyuma y'imyaka myinshi.

    Ati 'Ntabwo kuvura ingengabitekerezo ya Jenoside ari nko kuvura Malaria ngo baze baguhe ikinini cyangwa bagutere urushinge ikire. Bisaba igihe cyo kwigisha, gusobanura, gushyiraho umurongo wo kubanisha Abanyarwanda bose n'ibindi. Ni byo u Rwanda rwubatse kandi rukomeza kubaha.'

    Yakomeje ati 'Abasaritswe n'irondabwoko, urwango n'amacakubiri bafitiye Abatutsi barahari ntimukeke ko bazanashira ngo tubyuke dusange barangiye. Nk'ubu Jenoside yakorewe Abayahudi imaze imyaka irenga 75 ibaye ariko abavutse nyuma yayo cyane na bo barayipfobya.'

    Yavuze ko urubyiruko rukwiye gukomeza kwigishwa rugasobanurirwa ukuri, rukitandukanya n'iyo ngengabitekerezo.

    Yavuze kandi ko abarokotse Jenoside bakwiye gukomera kugira ngo badakomeretswa n'abagifite ingengabitekerezo yayo by'umwihariko abadatanga amakuru y'ahari imibiri y'ababo bishwe.

    Yerekanye uburyo mu myaka 31 Jenoside ihagaritswe, Leta nta ko itagira ngo isabe abantu gutanga ayo makuru bamwe bakayatanga ariko abandi bakinangira.

    Ati 'Abinangira barahari babaye muri politiki y'urwango, hari abo rumereye nabi cyane kandi ari bakuru. Abo rero amakuru ntabwo bazayatanga ariko mwebwe nimukore urugendo rwo kubyakira no gukira bye gukomeza kubakomeretsa.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yasabye abantu gukomera no gukomezanya imbere y’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-kuvura-ingengabitekerezo-ya-jenoside-ari-nko-kuvura-malaria-dr-bizimana

  • Rubavu: Urubyiruko rw'abakorerabushake rwasabwe guhangana n'ibyaha byibasira abarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 27 Werurwe 2025 mu muganda udasanzwe w'urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu Karere ka Rubavu, wabereye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Murara wibanze ku bikorwa birimo kubakira abatishoboye ubwiherero n'uturima tw'igikoni.

    Ati “Ibibazo biri mu midugudu kandi dukeneye kubirandura dukoresheje urubyiruko, kuba tubafite dufite igihugu cyiza mugikorere, ntawe musiganya ibibazo biracyahari kandi byinshi tugire uruhare mu kubikemura. Ibyaha biracyagaragara kandi murabizi ko ari mwe pfundo ryo kubikumira, mutangire amakuru ku gihe muvuga ibitagenda, mube nyambere mu gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ibihe tugiye kujyamo.'

    Ibikorwa by'umuganda udasanzwe bizamara ibyumweru bibiri, urubyiruko rw'abakorerabushake ruzifatanya n'inzego z'umutekano, iz'ibanze n'abaturage mu bikorwa birimo gusiza ibibanza bizubakwamo inzu, gusana inzu zasenyutse, gukora umuganda ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibikorwa bigamije gufasha abayirokotse mu 1994 batishoboye.

    Uhagarariye Inkeragutabara mu ntara y'Iburengerazuba, Brig. Gen. Rwigema Nelson, ku wa 12 Werurwe 2025 ubwo yatangaga ikiganiro ku mutekano, ubumwe n'ubudaheranwa, mu karere ka Rutsiro, mu mirenge ya Kigeyo, Kivumu na Nyabirasi yibukije abaturage ko ntawakabaye agifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ko n'uyifite ntacyo ateze kuyungukiramo.

    Ahamya kandi ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo bazakuramo.
    Ati 'Ryaba ari ishyano uyu munsi tugifite abantu bagifite iyo mitekerereze, ndagira ngo mbahwiture dufashe Igihugu natwe twifasha, tubungabunge umutekano w'Igihugu cyacu ari nako duhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside, uwumva yaramusabitse yayipfana. Abakiyitsimbarayeho bumve ko umugambi wabo utazongera ukundi, kuko umutekano tuwukomeyeho.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias yashimiye ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake, ku ruhare bagira mu guteza imbere no gusigasira ibikorwa igihugu cyagezeho, abasaba kurushaho guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Mu byo bakoze harimo no kubakira abaturage uturima tw’igikoni

    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu muganda udasanzwe mu bikorwa bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-urubyiruko-rw-abakorerabushake-rwasabwe-guhangana-n-ibyaha-byibasira

  • Rusizi: Arakekwaho gutema umugore bahanye gatanya, amuhora ko yanze ko baryamana – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Gataramo, Akagari ka Rusambu, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi.

    Uyu mugabo w'imyaka 53 n'umugore w'imyaka 56 bari barahanye gatanya, umugabo ahita ajya gupagasa mu Karere ka Kayonza, aza kurwara asubira mu rugo umugore aramwakira, aramwondora.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2025, abaturanyi bumvise umugore atabaza babimenyesha ubuyobozi, bageze iwe basanga ari kuruka amaraso ndetse ari no kuva amaraso ku gahanga.

    Ababonye uyu mugore bakeka ko uwahoze ari umugabo we ashobora kuba yaramukubise mu bice bitandukanye by'umubiri ari na byo byatumye aruka amaraso.

    Umugore yahise yoherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo, babona birakomeye bamwohereza ku Bitaro bya Gihundwe na byo bimwohereza ku bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK), abaganga baramukurikirana babonye atangiye koroherwa bamwohereza ku bitaro bya CHUB.

    Umugabo amaze kubona ko ibyo yakoze bikomeye yishyikirije Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Gashonga, atabwa muri yombi.

    Abaturanyi b'uyu mugabo n'umugore n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze buvuga ko bapfuye ko uyu mugore yanze ko baryamana.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko umugabo yishyikirije RIB ikamuta muri yombi.

    Ati 'Inama dutanga ni uko abantu bahanye gatanya badakwiye kongera kubana kuko baba barafashe umwanzuro wo gutandukana kuko bananiranywe. Ikindi ni ugusaba abaturage kwirinda amakimbirane, abafite ibyo batumvikanaho bakegera ubuyobozi bukabafasha'.

    Uyu mugabo watawe muri yombi n'umugore we bahanye gatanya bamaze imyaka myinshi babana nk'umugore n'umugabo, ndetse bafitanye abana bakuru barimo n'abiga mu mashuri yisumbuye.

    Umugabo wo mu karere ka Rusizi yatawe muri yombi nyuma yo gutema umugore bahanye gatanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-yatemye-umugore-bahanye-gatanya-harakekwa-ko-yanze-ko-baryamana

  • Urubyiruko 20000 rugiye kwigishwa ibijyanye n'ikoranabuhanga ku buntu – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga watangirijwe ku mugaragaro i Kigali ku itariki 27 Werurwe 2025. Ugamije kongerera urubyiruko ubumenyi mu masomo y'ikoranabuhanga ndetse no kurufasha kuyabyaza umusaruro.

    DTS izashyirwa mu bikorwa na ICT Chamber ku bufatanye na Minisitiri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, na Minisiteri y'Urubyiruko ku nkunga y'ikigo cyitwa IHS Towers Group gikora ibijyanye n'iminara.

    Amasomo azajya yigishwa ajyanye n'Ubwenge Buhangano (AI), ibijyanye na Coding, gusesengura amakuru y'ikoranabuhanga (data analysis) n'andi atandukanye.

    Uwo mushinga uzamara imyaka ibiri ukorerwa mu turere 15, aho urubyiruko ruzajya rwigira ku bigo by'urubyiruko muri utwo turere ku buntu.

    Hari ariko n'urundi rwo hirya no hino mu gihugu ruzayakurikira mu buryo bw'iyakure.

    ICT Chamber isobanura ko abaziga imbonankubone bazajya biga mu masaha y'akazi mu minsi y'imibyizi, mu gihe abaziga mu buryo bw'iya kure bo bazajya baca ku rubuga rwa internet rutangirwaho ayo masomo igihe cyose baboneye umwanya kuko amasomo azajya aba ariho.

    Kwiyandikisha mu gutangira kwiga ayo masomo bigenewe abantu bose babyifuza. Ushobora kwiyandikisha unyuze hano.

    Basabwa ariko kuba babasha kubona internet na mudasobwa byo kwigiraho ariko kandi abazigira ku bigo by'urubyiruko bashobora no kwifashisha mudasobwa zaho.

    Ikindi gisabwa ni ukuba bumva ururimi rw'Icyongereza kuko ari rwo ayo masomo ateguyemo.

    Amasomo azajya atangwa mu gihe cy'amezi atandatu nyuma yayo abayarangijemo bafashwe kubona ibyo bakora, ndetse biteganyiwe ko abagera kuri 20% muri bo bazajya bahita bashakirwa aho bakora bitarenze amezi atandatu bamaze kwiga.

    Ku ikubitiro hari bamaze kwiyandikisha mu kwiga ayo masomo barenga ibihumbi birindwi ndetse muri bo abarenga gato 800 batangiye kwiga.

    Bari kwiga mu buryo bw'iya kure no mu buryo bw'imbonankubone kuri Club Rafiki i Nyamirambo, ku kigo cy'urubyiruo cya Huye ku cya Nyagatare n'icya Rusizi, mu gihe mu tundi turere 11 na ho biri gutegurwa.

    DTP izatangirana n'abagera kuri 5000 mu cyiciro cya mbere abandi bagende bakomerezaho.

    Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber, Ntare Alexis yavuze ko DTP yitezweho kunganira gahunda ya Leta yo kongerera urubyiruko ubumenyi mu by'ikoranabuhanga kandi bikarufasha kwihangira imirimo.

    Yagize ati 'Tugamije guha amahirwe urubyiruko kugira ngo rugire ubumenyingiro rwakwifashisha mu gushaka amafaranga. Ariko DTP izanubaka urwego rwacu rw'abikorera kuko ibigo by'ikoranabuhanga byacu n'iby'abandi biba byifuza abantu batandukanye bafite ubumenyi butandukanye kugira ngo bateza imbere ibyo bigo n'ibyo bikora.'

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko DTP ari imwe muri gahunda z'ingenzi zizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kugira abakora porogaramu za mudasobwa (coding) bagera kuri miliyoni mu myaka itanu iri imbere.

    Uwo mushinga kandi uzafasha gahunda y'Igihugu yo kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga ndetse ifashe urubyiruko kubona amahirwe y'akazi mu gihugu no mu mahanga.

    Yagize ati 'Uyu mushinga ni intambwe nziza ituganisha mu cyerekezo dufite cyo kutaba abantu bakoresha gusa ikoranabuhanga ahubwo tukaba bamwe mu batanga serivise zaryo kandi ibyo bizahindura umuryango mugari wacu. Twizeye ko ibyo bizadufasha kongera umubare w'ababona akazi kuko abagerwabikora b'uyu mushinga bazahabwa amasomo n'amahugurwa y'ikoranabuhanga abategura neza kwinjira ku isoko ry'umurimo.'

    Umuyobozi wa IHS Rwanda unahagarariye icyo kigo muri Afurika yo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara, Kunle Iluyemi, yavuze ko kongerera ubumenyi urubyiruko mu ikoranabuhanga ari nk'ishoramari mu by'ubumenyi baba bakoze kuko mu gihe kiri imbere buzaba bukenewe cyane ku isoko ry'umurimo.

    Iranzi Claude uri mu batangiye kwiga muri DTP yavuze ari kuhakura ubumenyi bwisumbuye kandi nta kiguzi kuko yari asanzwe abona ayo masomo ayishyuye, ku buryo mu gihe kiri imbere azaba ari umukozi mwiza.

    Hari bamwe mu rubyiruko batangiye kwiga muri DTP

    Abagenerwabikorwa bishimiye umushinga wa DTP

    Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber, Ntare Alexis yavuze ko DTP yitezweho kunganira gahunda ya Leta yo kongerera urubyiruko ubumenyi mu by'ikoranabuhanga

    Umuyobozi wa IHS Rwanda, Kunle Iluyemi yavuze ko kongerera ubumenyi urubyiruko mu ikoranabuhanga ari nk'ishoramari mu by'ubumenyi

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko DTP ari imwe muri gahunda z'ingenzi zizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye mu by'ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-20000-rugiye-kwigishwa-ibijyanye-n-ikoranabuhanga-ku-buntu