Author: webrwanda

  • Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry'igitabo 'Avant la nuit' kigaruka ku mateka ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni igitabo yahaye umutwe ugira uti 'Avant la nuit' bisobanuye ngo 'Mbere y'ijoro'. Kigaruka cyane ku mateka y'u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo.

    Maria Malagardis yagaragaje ko kuba Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry'igitabo cye, ryabereye mu Isomero rusange rya Kigali, byamukoze ku mutima kandi bimutera imbaraga.

    Uyu munyamakuru yagaragaje ko icyo gitabo ari icya gatatu yanditse ku Rwanda.

    Icya mbere yacyanditse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho cyari igitabo ahanini gikubiyemo amafoto n'inyandiko yise 'The Day After.' Icya kabiri yacyanditse kuri Dafroze Gauthier na Alain Gauthier bagize uruhare mu guharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagahungira mu Bufaransa, bagezwa imbere y'inkiko.

    Yavuze ko kwandika icyo gitabo bigamije kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagiye yifashisha abavugwa mu gitabo barimo ababayeho n'abandi umwanditsi yifashishije mu kubara inkuru.

    Yerekanye ko yahisemo gukoresha ubwo buryo mu kwandika igitabo kuko bushobora gufasha abantu kumenya amateka ya nyayo cyane ko muri icyo gitabo hakubiyemo ukuri gushingiye ku byabaye.

    Muri icyo gitabo kandi Maria agaragaza inkuru y'abana batandatu biciwe ku musozi mu Rwanda mu 1993 kandi koko ubwo bwicanyi bwabayeho.

    Ibyo bigashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yaranatangiye gushyirwa mu bikorwa mbere y'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana Juvenal.

    Iki gitabo gikomeza kigaragaza uko ibintu byagiye bikurikirana n'uburyo ingabo zari mu Rwanda mu butumwa bw'amahoro zitabashije kuzuza inshingano zazo zo kurinda abaturage.

    Ni igitabo gikubiyemo ibihe bya mbere ya Jenoside aho umwanditsi yibanze ku guhera mu Ugushyingo 1993, Ukuboza uwo mwaka, Mutarama, Gashyantare, Werurwe n'intangiriro za Mata 1994. Igice cya nyuma gitanga ishusho y'uko abavugwa mu nkuru bakomeje kubaho muri Jenoside.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimye cyane uyu mwanditsi, yemeza ko igitabo cye gikubiyemo ukuri kw'ibyabaye mu Rwanda.

    Yashimiye Maria Malagardis kubera ko yakomeje guhagarara ku kuri no kukugaragaza kandi bitari byoroshye mu gihugu nk'u Bufaransa.

    Yerekanye ko hari abanyamakuru benshi bafashe umurongo wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Stephen Smith, Jean Hélène, Marine Foucault n'abandi batandukanye ariko we akomera ku kuri.
    Ati 'Imyaka 30 ishize ntabwo wigeze uhinduka na gato. Ibi ni ingenzi cyane kandi ndanashimira abo mwafatanyije kuko ntabwo wari wenyine.'

    Minisitiri Dr. Bizimana kandi yashimiye n'abandi banyamakuru b'Abafaransa batinyutse kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo hari bamwe batakiriho barimo Jean Chatin, Pascal Croppe na Jean-Paul Goutin.

    Yashimangiye ko muri icyo gitabo cya Maria Malagardis, harimo ibintu bibiri by'ingenzi nko kugaragaza ubwicanyi bwakorewe abana kandi bari bo Rwanda rw'ejo, bishimangira ko icyizere cy'igihugu cyari cyakuweho. Hari kandi no kuba ubwicanyi bwaratangiye mbere ya 1994.

    Ati 'Mu yandi magambo, hari igice kigaragaza gutegura icyaha, kigaragaza inzira y'ubwicanyi bwagendaga bukura, atari mu 1994 gusa, ahubwo bwatangiye mu 1990, bukaba inzira igana ku kwica abantu. Ibyo bitanga umucyo wo kumvikanisha ibyo bisobanurwa mu gitabo. Igitabo kandi gitanga ibisubizo bimwe.'

    Yagaragaje ko muri icyo gitabo umwanditsi agaruka ku nkuru y'umusirikare w'Umubiligi wari mu Rwanda akaza kwanga ubwicanyi bwakorwaga akiyemeza kwiyambura impuzankano ye.

    Uwo musirikare wari ufite umukunzi w'umunyarwandakazi yaje gusubira mu Bubiligi, ariko akurikirana amakuru ya wa mukunzi we. Nyuma yaje guhabwa amakuru y'uko yishwe.

    Mu gitabo bigaragazwa ko yagize agahinda gakabije akaza kwiyahura, ibyerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka no ku bandi batari Abanyarwanda gusa.

    Yakomeje ati 'Iki ni igitabo gishingiye ku kuri n'ibimenyetso. Ni igitabo kivuguruza ibinyoma. Ni igitabo kivuguruza abapfobya Jenoside. Buri gihe iyo igitabo nk'iki gitangajwe biba ari nk'umusumari utewe mu isanduku y'abapfobya. Bamwe bari bafite icyizere cyo kubura umutwe binyuze mu binyoma, ibitabo birimo ukuri nk'ibi biba nk'umusumari ku isanduku yabo.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ku wa 21 Mata 1994 Loni yafashe icyemezo cyo kugabanya umubare w'ababungabungaga amahoro mu Rwanda ikaba ari nayo tariki yishweho umubare munini w'Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

    Yakomeje asaba abakiri bato kwiga no gusoma amateka y'u Rwanda mu buryo bwimbitse kandi bakayamenya.

    Yabasabye kandi gushyira imbaraga mu kwiga indimi by'umwihariko Igifaransa cyane ko byinshi ku mateka y'u Rwanda byanditswe muri urwo rurimi.

    Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakabaye yarakumiriwe kuko ibimenyetso byose by'uko iri gutegurwa byagaragariraga buri wese nubwo amahanga yabyirengagije.

    Yahamagariye Abanyarwanda kwirinda guha urwaho abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo abereka ko bakwiye guhaguruka bakabarwanya bakoresheje ukuri.

    Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry'igitabo ‘Avant la nuit’ kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry'igitabo 'Avant la nuit' kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aha umwanditsi yasinyaga mu gitabo yaguze

    Maria Malagardis yanditse mu gitabo cyaguzwe na Madamu Jeannette Kagame

    Iki gitabo gikubiyemo amateka ya Jenoside n’uko yashoboraga gukumirwa

    Abarimo Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, bitabiriye iri murikwa

    Abayobozi batandukanye bishimiye icyo gitabo

    Umwanditsi akaba n’Umunyamakuru Maria Malagardis yavuze ko yanditse icyo gitabo agamije kugaragaza ukuri

    Igikorwa cyo kumurika icyo gitabo cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko

    Umuyobozi Mukuru wa RBA, Cleophas Barore, ubwo yabazaga ikibazo

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko igitabo cya Maria kirimo ukuri kwinshi

    Minisitiri Dr. Bizimana aganira na Maria Malagardis

    Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye imurika ry’icyo gitabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yitabiriye-imurikwa-ry-igitabo-avant-la-nuit-kigaruka

  • Madamu Jeannette Kagame yashimye ubutwari bw… – #rwanda #RwOT

    Ni igitabo cyamuritswe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Werurwe 2025, mu Isomero Rusange rya Kigali (Kigali Public Library – KPL), ku Kacyiru.

    Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yashimiye Malagardis ku bw'umurimo ukomeye yakoze wo gusigasira amateka no guhangana n'abagoreka ukuri.

    Yagize ati: “Ndagushimira cyane kuba ijwi ridasobanya kandi riboneye muri ibi bihe aho urusaku rw’ibihuha, inyungu za politiki zibogamye, ivangura n'ubugome bigerageza kwigarurira itangazamakuru. Warakoze guha amateka yacu agaciro, no kwibutsa ko Jenoside ari isomo rikomeye rifitiye umumaro ku isi yose n’ubuzima bwa muntu.'

    Maria Malagardis: Umunyamakuru wagize uruhare mu gusigasira ukuri

    Maria Malagardis ni umwanditsi akaba n’umunyamakuru wa Libération, ikinyamakuru cy'Abafaransa kizwiho gutangaza inkuru zicukumbuye ku bibazo mpuzamahanga. Yamaze imyaka myinshi akora inkuru zirebana n'Afurika, cyane cyane izijyanye n'intambara, imiyoborere n'uburenganzira bwa muntu.

    Mu gitabo “Avant la Nuit”, Malagardis agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atari igikorwa cyabaye gitunguranye, ahubwo ko yakozwe hagendewe ku mugambi wateguwe igihe kirekire. Yerekana uko Leta yariho icyo gihe yateguye Jenoside, uko yashyizwe mu bikorwa, n'uburyo amahanga yananiwe kuyihagarika.

    Iki gitabo gikubiyemo ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inyandiko za bamwe mu batangabuhamya, ubushakashatsi bw'abanyamateka, ndetse n’isesengura ryimbitse ry’ukuntu u Rwanda rwanyuze muri ayo mateka mabi ariko rugashobora kwiyubaka.

    Ubutwari bwo guharanira ukuri

    Kubera ibikorwa bye byo guharanira ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Maria Malagardis yahuye n'imbogamizi zitandukanye, harimo abapfobya n'abahakana Jenoside bagiye bamugabaho ibitero. Icyakora, ibyo ntibyigeze bimuca intege, kuko yakomeje kuba ijwi rikomeye riharanira ukuri.

    Igitabo “Avant la Nuit” ni intambwe ikomeye mu guhangana n'abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha amahanga gusobanukirwa ukuri ku byabaye mu Rwanda. 

    Kubera iki gikorwa cye cy'indashyikirwa, Madamu Jeannette Kagame yamushimiye nk'umwe mu banditsi bagize uruhare rukomeye mu kurwanya ibinyoma no gusigasira amateka.


    Muri iki gihe isi ihura n'ibihuha byinshi, ivangura n'ingengabitekerezo ya Jenoside, igitabo cya Maria Malagardis ni igihamya cy'uko amateka atagomba kwibagirana cyangwa kugorekwa, ahubwo agomba gusigasirwa kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154072/madamu-jeannette-kagame-yashimye-ubutwari-bwumunyamakuru-maria-malagardis-amafoto-154072.html

  • Abayisilamu bizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al-… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi udasanzwe, Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa, yasabye Abayislamu gukomeza gukora ibikorwa byiza bagaragaza ko igisibo kibasigiye impinduka.

    Sheikh Mussa Sindayigaya yibukije Abayislamu ko habura iminsi mike ngo Abanyarwanda batangire ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba ko bazabigiramo uruhare bakanafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Sheikh Sindayigaya kandi, yaragije Imana Igihugu n’abayobozi bacyo, ngo bakomeze bagire imbaraga zo kucyubaka no kugiteza imbere. Ati: “Mana Nyagasani tukweretse Igihugu cyacu, ukomeze ugihundagazeho ingabire y’umutekano.”

    Ni mu gihe Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yashimye Abayisilamu bo muri iyo ntara kuba mu gihe cy'Igisibo Gitagatifu, barakoze ibikorwa byinshi byiza birimo no gufasha abatishoboye.

    Guverineri Mugabowagahunde kandi yasabye Abayisilamu n'Abanyarwanda muri rusange kuzaba hafi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe byo #Kwibuka31.

    Mu kwizihiza uyu munsi mukuru wa Eid Al-Fitr, Abayisilamu bo mu Karere ka Rubavu berekanye ko Igisibo Gitagatifu basoje cyababereye umwanya wo gusenga, gufasha abatishoboye n'ibindi bikorwa bigamije kongera imbaraga mu kwimakaza ihame ryo gukunda Igihugu baharanira iterambere ryacyo.

    Muri aka karere, isengesho ryitabiriwe n'Abayisilamu bahatuye ndetse n'abaturutse mu Mujyi wa Goma muri DRC, bishimiye ko bakiriwe neza na bagenzi babo ndetse bakaba basanze umutekano n'umudendezo mu Rwanda.


    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yibukije Abayisilamu kuzagira uruhare mu bikorwa byo #Kwibuka31

    Guverineri Maurice Mugabowagahunde yashimiye Abayisilamu ku bw’ibikorwa byabaranze mu gihe cy’Igisibo birimo no gufasha abatishoboye




    Abayisilamu bo hirya no hino mu Rwanda basoje neza ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154076/abayisilamu-bizihiza-umunsi-mukuru-wa-eid-al-fitr-bibukijwe-kuzagira-uruhare-mu-bikorwa-by-154076.html

  • Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Ilayidi, basabwa kwirinda icyahungabanya umutekano (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 30 Werurwe 2025, nibwo Abayisilamu basoje igisibo cya Ramadhan, batangiye ku wa 1 Werurwe 2025.

    Isengesho ku rwego rw'Igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho ryitabiriwe n'abayisilamu benshi.

    Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko muri uku kwezi wakusanyije arenga miliyoni 33 Frw yakoreshejwe mu kugurira abayisilamu batishoboye ibyo kurya ku munsi w'Ilayidi.

    Binyuze muri iyo gahunda hatanzwe toni 21000 z'ibiribwa birimo ibishyimbo n'umuceri.

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yifurije Abanyarwanda bose umunsi mukuru wa Eid al-Fitr ndetse anawifuriza Perezida wa Repubulika n'umuryango we.

    Ati “Muri iki gihe dusoza igisibo cya Ramadan, mfashe uyu mwanya ngo nifurize Abayisilamu bo mu Rwanda umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr kandi nanawifuriza Abanyarwanda muri rusange. By'umwihariko nifurije umunsi mukuru wa Eid al-Fitr Nyakubahwa Perizida Repubulika n'umuryango we. Mwese mwese Imana ikomeze ibarinde kandi dusaba Imana ko yakomeza kurinda igihugu cyacu, yakomeza kugiha ibyiza, ku isonga ingabire y'umutekano ikomeze iyiturindire, iduhe ibyiza byose n'iterambere ry'igihugu cyacu rirambye.”

    Sheikh Sindayigaya yagaragaje ko nyuma yo gusoza igisibo abayisilamu bagomba gukomeza kugendera mu murongo mwiza wo kwegera Imana no gukora ibikorwa byiza.

    Ati 'Ni ugukomeza gukora ibikorwa byiza ntacyo byaba bimaze kubaha Imana mu kwezi kumwe gusa ariko warangiza ukigomeka ku mategeko yayo mu mezi 11.'

    Yagaragaje ko Abayisilamu bo mu Rwanda bakwiye guhuza imbaraga no gushyira hamwe mu byo bakora byose nk'abemeramana.

    Ati 'Iyo abantu batatanye baratsindwa mu migambi yabo ntacyo bageraho. Bigaragara ko dukeneye gushyira hamwe mu mishinga y'iterambere mu muryango mugari wacu. Ubumwe ni byose kandi abashyize hamwe ntakibananira kandi iyo abantu bashyize hamwe n'imigisha y'imana irabasanga.'

    Yashimangiye ko Abayisilamu bitabiriye ibikorwa byinshi birimo no gufasha abatishoboye kandi ku rugero rushimishije, bishimangira ya mpano y'urukundo ndetse no gushyira imbaraga hamwe, kwima agaciro ibihuha by'abagamije gusenya no kumenya icyo gukora.

    Yashimiye Imana ko Abayisilamu bo mu Rwanda bafite igihugu cyiza aho banakoze igisibo mu mahoro, yemeza ko bakwiye kwirinda kugira uruhare mu bikorwa bishobora kuba byahungabanya umutekano.

    Ati 'Kirazira ku mwemeramana kugambanira igihugu cye ndetse no kugira uruhare urwo ari rwo rwose ku migambi mibisha iyo ari yo yose igamije kukigirira nabi. Kuko igihugu cyawe gisobanuye abawe, gisobanuye wowe bityo ni ahantu tugomba guhora twifuriza ibyiza kandi tugaharanira iterambere ry'igihugu cyose.'

    Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda kandi wibukije ko basoje igisibo habura iminsi mike ngo u Rwanda rwinjira mu cyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi kizatangira ku wa 7 Mata 2025.

    Sheikh Sindayigaya yasabye Abayisilamu kuzitabira no kugira uruhare muri gahunda zitandukanye zigamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubasubiza agaciro bambuwe.

    Yasabye kandi kuzarangwa n'umuco wo gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubakomeza ndetse no kubaba hafi.

    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa asuhuzanya n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga

    Murenzi Abdallah n’umuryango ubwo bafataga ifoto y’urwibutso

    Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports

    Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas na Murenzi Abdallah wayoboye Ferwacy

    Abayisilamu bo mu Rwanda baba bitabiriye ari benshi umunsi mukuru w’ilayidi

    Abayisilamu basabwe kandi kuzagira uruhare mu bikorwa bitandukanye byateguwe muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, ayoboye isengesho

    Kigali Pele Stadium yabaye nto

    Abayobozi batandukanye mu idini ya Islam

    Abayisilamu basabwe ko gukora ibikorwa byiza bitagomba kurangirana n’igisibo

    Abayobozi batandukanye basanzwe ari abayisilamu bari gusenga

    Ababyeyi bari bazanye abana babo

    Igisibo cya Ramadhan cyagaragajwe nko gukora imyitozo yo gukora neza

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayisilamu-bizihije-ilayidi-basabwa-kunga-ubumwe-no-kwirinda-icyahungabanya

  • Banabyumvise bampitana! Chairman wa APR FC ag… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na B&B Kigali FM cyagiye hanze ku munsi w’ejo. ‎‎Chairman wa APR FC abajijwe ku bijyanye no kuba adatewe ubwoba n’uko Rayon Sports imuri imbere ikaba izamutwara igikombe, yavuze ko nta bwo afite bitewe n’uburyo ikinamo.

    ‎Yagize ati: “Njyewe ukuntu Rayon Sports ikina ariko njyewe mbirebera mu makipe yacu yose turacyafite ikibazo niba warabonye n'ikipe y'igihugu yacu ukuntu ikina twese turakina ibintu bimwe.

    ‎‎Urumva ko indwara ni imwe kuri twese, ubwo rero ntabwo wambwira ngo Rayon Sports hari icyo ikina kundusha mu kibuga kuko umukino yakinnye n'uw’ejo biratandukanye rero iyo mbibona nta bwoba mfite. 

    ‎Harasabwa kureba ngo harabura iki ku rwego turiho kugira ngo urwego turiho rutere imbere. Mu mikino 9 isigaye bashobora gutakaza amanota”.

    ‎‎Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko kuba abayobozi ba Rayon Sports bwarahagurutse muri iyi minsi nta kinini bivuze cyane kubera ko ibintu utubatse mu mezi 6 utacyubaka mu mikino 9.

    ‎‎Yagize ati: “Ikintu utubatse mu mezi 6 ntabwo wacyubaka mu mikino 9 aho niho ntafitiye ubwoba. Bahaguruka bagira, bazajya se mu kibuga? Nzajya se mu kibuga?. 

    ‎‎Ikigaragara ntabwo mfite ubwoba kuba bahugurutse ahubwo abantu nabona badufitiye akamaro kuri ubu ni abatoza haba uwa Rayon Sports natwe nibo bonyine bafite urufunguzo rugana ku gikombe ariko kumbwira ngo ndahagurutse ngire icyo nahindura byaba ari bya bindi njya numva ngo hari n'abemera amarozi ariko njye ntabwo nyemera cyangwa andi maguya ataduteza imbere”.  

    ‎‎Yavuze ko bigendanye n’ubushobozi bw’abakinnyi be n’umutoza akagira ibyo ahindura bazaba aba mbere. Ati: “Njyewe uko ikipe yanjye APR FC nyobora n'ubushobozi bw'abakinnyi mfite, umutoza nawe mu bushobozi afite nk’uko mbyemera agize ibyo yahindura twaba aba mbere”.

    ‎Chairman wa APR FC abajijwe niba yemera amarozi ajya avugwa mu mupira w’u Rwanda, yavuze ko atebyemera ndetse ko atabijyamo bijyanye n’indagaciro zabo. ‎‎Ati: “Mu ndangagaciro za APR FC twe dufite inshingano nk'ebyiri zikomeye mu mupira w'amaguru ari zo gutegurira igihugu no gutegurira ikipe. Ntabwo najya mu kwiba ngo tuzagire abakinnyi beza.

    ‎Niba ujya ubona APR FC mu myaka yose yabayeho igira abakinnyi benshi mu ikipe y'igihugu kandi ibyo ni ukubera izo ndangagaciro tutajya tujya mu bintu nk’ibyo ngibyo”.  

    ‎‎Yanavuze ko ibyo babigiyemo baba bataye inshingano z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ndetse ashimangira ko abayobozi baramutse bumvishe ko babigiyemo bamuhitana.

    ‎‎Ati: “Rero ntabwo twajya muri ayo mafuti, tuyagiyemo twaba dutaye inshingano z'ubuyobozi bukuru bwacu kandi muzi ko APR FC aho ikomoka murahazi, ni umuyobozi wacu w'igihugu, Perezida wa Repubulika ni we byaturutseho ubwo rero sinzi ko nabijyamo ngo njye kuzana amanyanga adakunda naba nkoze ishyano. 

    ‎‎Njya numva babivuga ariko nkanjye Chairman n'inshingano mfite nabo mpagarariye ubwo ibyo bintu mbikoze navuga iki?. ‎‎Ubwo ibyo mbikoze naba nishe abakinnyi, niciye APR FC izina binavuzwe ni umuntu waba uduharabika cyangwa akabikora ku giti cye ariko ubuyobozi bwacu bunabyumvise bwampitana”.

    ‎‎Kugeza ubu ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa amanota 4 na Rayon Sports ya mbere gusa yo ifite umukino kuri iki Cyumweru na Vision FC.

    ‎‎Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu niramuka itsinze uyu mukino harahita hasigaramo ikinyuranyo cy’inota rimwe nyuma y’uko ku munsi w’ejo Rayon Sports itsinzwe na Mukura VS.

    Chairman wa APR FC avuga ko adatewe ubwoba na Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154071/banabyumvise-bampitana-chairman-wa-apr-fc-agaruka-ku-byo-gukoresha-amarozi-154071.html

  • Abacuruzi bagurisha gaze ituzuye baburiwe – #rwanda #RwOT

    Ibi bitangajwe nyuma y'uko hari abaguzi ba gaze bumvikana bavuga ko batazi gupima ngo bamenye niba iyo bahawe yuzuye ku buryo iyo bahawe nke babwirwa gusa n'uko ishizemo vuba.

    Umwe mu bakoresha gaze mu wo mu Karere ka Karongi yagize ati 'Turagenda tukishyura gaze twaguze bakayiduha tukagenda. Bishatse kuvuga ngo bo bampa iyuzuye cyangwa ituzuye. Igihe kimwe ushobora kubona imaze ukwezi kumwe ikindi gihe ikamara ibyumweru bitatu. Utekereza ko wenda yakoreshjwe nabi ariko birashoboka ko baba baguhaye ituzuye.'

    Abacuruzi ba gaze bafite iminzani ipimirwaho gaze bavuga ko bibafasha cyane kwirinda kugirana ibibazo n'abakiliya babo bishingiye ku ngano y'iyo babahaye.

    Umwe yagize ati 'N'iyo umukiliya atadusabye gupima gaze aguze twe turabyikorera kuko hari ushobora kugenda akuvuga ngo gaze natwaye ishobora kuba itujuje ibipimo. Iyo yavuye hano twayipimye ntashobora kugaruka avuga ko yatwaye ituzuye.'

    Kuri iyo ngingo y'iminzani ariko harimo abacuruzi ba gaze batayifite ku buryo abakiliya babo batabasha gupimisha ngo barebe ko batwaye ingano baguze.

    Umukozi mu ishami rishinzwe ingero n'ibipimo muri RSB, Kabalisa Placide yabwiye RBA ko abaguzi ba gaze bose bagomba kujya basaba abacuruzi kuyipima mbere yo kuyitwara, ariko kandi bakagaragaza abacuruzi babagurisha ituzuye bagakurikiranwa.

    Yagize ati 'Nk'umuturage kugira ngo umenye ko ibyo utwaye byizewe, umuntu ucuruza gaze agomba kuba afite umunzani twagenzuye uriho ikirango cy'ubuziranenge kugira ngo ayigupimire. Icupa rigomba gushyirwa ku munzani ukareba ibiro ripima ukuyemo uburemere bw'icupa. Iyo usanze ibiro uguze bituzuye ufite uburenganzira bwo kwanga iyo gaze ntuyitware ahubwo ukamenyesha RSB ko aho hantu bacuruza gaze ituzuye.'

    Amacupa ya gaze akunze kugurwa cyane ni ajyamo ibiro bitandatu n'ay'ibilo 12 kandi buri cupa riba ryanditseho uburemere bwaryo kuko butandukana bitewe n'ibyo rikozemo.

    Muri rusange amacupa ya gaze ajyamo ibiro bitandatu akunze kuba apima hagati y'ibiro birindwi n'ibiro umunani nta gaze irimo. Ni mu gihe ajyamo ibiro 12 bya gaze yo akunze kuba apima hagati y'ibilo 11.5 na 13.

    Ibyo bivuze ko umuntu uguze ibiro bitandatu bya gaze nibura icupa iryo ari ryo ryose irimo ritagomba gupima munsi y'ibilo 13 mu gihe irijyamo ibilo 12 bya gaze ryo ritagomba gupima munsi y'ibilo 23.5 ryuzuye.

    Ingingo ya 14 n'iya 15 y'Itegeko ryo mu 2020 rigenga ingero n'ibipimo mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukoresha ingero n'ibipimo nabi, ukoresha ibitujuje ubuziranenge, ibidafite ibimenyetso bibyemeza, ibitagenzuwe cyangwa ibitemewe gukoreshwa aba akoze icyaha.

    Ahanishwa ihazabu itari munsi y'ibihumbi 100 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw kandi ibyo bikoresho bigahagarika gukoreshwa kugeza igihe byujurije ingero n'ibipimo bisabwa.

    Ni mu gihe ukora igikoresho gipima kitujuje ibisabwa n'iryo tegeko we acibwa ihazabu igera kuri miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw.

    Abaguzi ba gaze basabwe gupimisha ingano yayo no gutanga amakuru ku bacuruzi babagurisha ituzuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacuruzi-bagurisha-gaze-ituzuye-baburiwe

  • Abatuye i Malakal bifatanyije n'abapolisi b'u Rwanda mu muganda – #rwanda #RwOT

    Ni umuganda wabereye mu Ntara ya Upper Nile, Umujyi wa Malakal, ahaherereye iyo nkambi, witabiriwe n'abasaga 400, ku wa 29 Werurwe 2025.

    Waranzwe no gusibura imiyoboro y'amazi, gukuramo imyanda no guharura ibihuru bihakikije hagamijwe guhangana n'imyuzure no gusenya indiri y'imibu itera malaria no kwirinda izindi ndwara ziterwa n'isuku nke nka Cholera, inzoka n'izindi zikunze kwibasira aka gace.

    Umuyobozi w'inkambi, Zechariah Deng Owet yashimye igikorwa cy'umuganda bafatanyije n'abapolisi b'u Rwanda avuga ko kigaragaza urukundo n'ubufatanye bafitanye.

    Yagize ati “Igikorwa cy'umuganda twifatanyijemo n'abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwo kuducungira umutekano ni indashyikirwa kandi birashimangira urukundo no kutwifuriza ubuzima bwiza bibaranga.”

    Yasabye abatuye mu nkambi kubigira umuco, bakajya bahora bawukora kenshi kuko bizabafasha kugira imibereho myiza irangwa n'isuku, bagakomeza no kurushaho kubishishikariza abandi mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe mu bikorwa by'isuku n'iterambere rusange.

    Umuyobozi w'abapolisi bagize itsinda RWAFPU1-9, ACP Nelson Bugingo yavuze ko umuganda rusange ari igikorwa bategura mu buryo buhoraho hagamijwe kuzamura urwego rw'imibanire n'imikoranire ya hafi hagati y'abapolisi n'abaturage bashinzwe gucungira umutekano by'umwihariko abo mu nkambi y'abavanywe mu byabo n'intambara.

    ACP Bugingo yashimiye abitabiriye umuganda ku murava n'ubufatanye bagaragaza, abasaba gukomeza kurangwa n'isuku aho bari hose kuko ari yo soko y'ubuzima kandi ko nta mutekano wagerwaho mu gihe ubuzima bwabo bwaba buri mu kaga, abasaba kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango, ibiyobyabwenge no gutangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano cyose kugira ngo gikumirwe.

    Abatuye i Malakal bifatanyije n'abapolisi b'u Rwanda mu muganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatuye-i-malakal-bifatanyije-n-abapolisi-b-u-rwanda-mu-muganda

  • Nyaruguru: IBUKA yatangije icyumweru cyo kwita by'ubwihariko ku barokotse Jenoside b'intege nke – #rwanda #RwOT

    Cyatangijwe ku wa 29 Werurwe 2025, mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Ngera.

    Iyi gahunda ibaye ku nshuro ya kabiri mu gihugu, igamije kwita ku barokotse Jenoside b'abanyantege nke bagikeneye gufatwa akaboko bagasindagizwa, ngo bibarinde kwiheba mu bihe byo kwibuka.

    Perezida IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko binyuze mu bufatanye n'izindi nzego hazafashwa abarokotse Jenoside, aho bazasurwa aho baba, hakarebwa ibibazo bahura na byo bishingiye ku mibereho, ubukungu n'ubuzima.

    Ati 'Muri uyu mwaka IBUKA yiyemeje gukora iki gikorwa kuko twabonye hari abantu bagikeneye ukubuko ngo batizwe imbaraga, kubera ingaruka z'ibikomere batewe na Jenoside, kuko bigaragara ko bakeneye inkunga kurenza abandi.'

    Yavuze ko hateganyijwe kuvuza abantu 2016 bafite ibibazo byihariye by'ubuzima, hatangwe inka 500 ku batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na mituweli ku batishoboye ibihumbi 10, ndetse hanaremerwe urubyiruko 100, ruhabwa amafaranga yo gutangira imishinga.

    Yakomeje ahamagararira abantu n'ibigo bitandukanye gufasha muri iyi gahunda, kugira ngo bagere ku mubare munini w'abakeneye ubu bufasha.

    Muri iyi gahunda ishyirahamwe ry'abashoferi b'amakamyo mu Rwanda, ryafashe iya mbere mu gutera inkunga iki gikorwa batanga asaga miliyoni 30 Frw, azafasha mu kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu Karere ka Nyaruguru.

    Havugimana Innocent, wo mu Mudugudu wa Nyanza, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Ngera, watangiye kubakirwa inzu, yavuze ko Jenoside yabaye abana n'ababyeyi, nyuma akarokoka asanga iwabo barahashenye.

    Yubakiwe inzu bijyanye n'amikoro igihugu cyari gifite icyo gihe, none ubu yarashaje ndetse n'imvura iyo iguye irava akarara ahagaze.

    Uyu musaza wibana yakomeje ati 'Imvura yagwaga nkanyanyigirwa, nkagira ubwoba ko n'inzu yangwaho, bikanyongerera agahinda, ariko ubu nongeye kugira icyizere cy'ubuzima kuko iyi nzu niyuzura nzongera ngasusuruka.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, yashimiye IBUKA yatekereje iki gikorwa kuko gitumana hari abaturage bava mu bwingunge, ahamagararira abandi bafatanyabikorwa kugera ikirenge mu cy'abandi babikoze, batanga inkunga yabo mu gushyigikira IBUKA muri iki gikorwa.

    Yakomeje asaba abatishoboye baremewe gufata neza ibyo bahawe, kugira ngo bizabagirire akamaro ndetse binakagirire abaturanyi.

    Yanaboneyeho gusaba inzego z'ubuyobozi bw'ibanze kurinda umutekano w'abarokotse babarindana n'ibyabo, kuko hari abatabifuriza ineza bashobora kwangiza ibyo batunze, kugira ngo basubire habi bahoze.

    Yasabye Abanyarwanda bose kuzitwara neza mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 igihugu kitegura kwinjiramo.

    Gahunda ya 'Survivors in Community' yatangiye muri Werurwe 2024, ihereye mu Karere ka Gisagara.

    Kuri iyi nshuro IBUKA yagabiye abarokotse Jenoside inka eshanu abatishoboye, hatangizwa imirimo yo kubaka inzu ebyiri z'abatishoboye, ndetse hanatangwa Mituweli ku bantu 333.

    Iyi gahunda yanahuriranye n'igikorwa cyo kwimura imibiri isaga 250 y'abishwe muri Jenoside yari iruhukiye mu mva za Nyanza na Nyamirama, ikaba igiye gutunganywa ikazashyingurwa mu Rwibutso rwa Nyumba, mu Murenge wa Gishamvu, mu Karere ka Huye, muri gahunda ya Leta yo guhuza inzibutso.

    Akarere ka Nyaruguru kashyikirijwe miliyoni 1 Frw azavamo Mituweli y’abaturage 333 batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hanabayeho igikorwa cyo gusuzuma abantu harebwa uko ubuzima bwo mu mutwe bwabo bumeza, hasuzumwa abarenga 140

    Bamwe mu baturage bari mu gikorwa cyo kwimura imibiri yari mu mva rusange y’Akagari ka Nyanza, mu Murenge wa Ngera, muri Nyaruguru

    Imibiri y’abishwe muri Jenoside yakuwe mu mva rusange, aho igiye gutunganywa ikazashyingurwa mu Rwibutso rwa Nyumba, mu Karere ka Huye

    Inzu ya Havugimana Innocent yari ishaje ndetse isigaye iva. Ubu bagiye kumwubakira indi

    Minisitiri Dr Mugenzi Patrice, ari kumwe na Meya Murwanashyaka Emmanuel w’Akarere ka Nyaruguru ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice

    Minisitiri Dr. Mugenzi ari kumwe na Kanyagisagara Justin usanzwe ari Umuyobozi wa Sendika y’abashoferi b’amakamyo

    Minisitiri Dr. Mugenzi yasabye abayobozi kuzita ku mutekano w’abaturage by’umwihariko uw’abarokotse Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka Igihugu kigiye kwinjiramo

    Mukakarambizi Immaculée, wo mu Kagari ka Bitare, muri Ngera, yashimiye ubuyobozi bwamutekereje akaba agabiwe inka yaherukaga mbere ya Jenoside

    Havugimana, ari kumwe na Minisitiri Dr. Mugenzi Patrice, mu itangizwa ry’imirimo yo kubaka inzu ye

    Ingabo z’u Rwanda na zo ziri mu bari gufatanya na IBUKA kubakira abatishoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-ibuka-yatangije-icyumweru-cyo-kwita-by-ubwihariko-ku-barokotse

  • BK yafunguye ishami ryihariye rizajya rifasha imiryango itari iya Leta, za Ambasade n'amadini – #rwanda #RwOT

    Ni ishami ryafunguwe ku mugaragaro ku wa 28 Werurwe 2025. Riherereye mu nyubako ya Kigali Heights.

    Umuyobozi w'ishami rya BK rishinzwe ibigo n'imiryango itari iya Leta, Gahizi Denis, yavuze ko ari ishami rizatuma yaba imiryango itari iya Leta, amadini na za ambasade birushaho kubona serivisi zinoze, ariko na banki ikazabigiramo inyungu zitandukanye.

    Yagize ati 'Baba bakeneye ko bagira ahantu bitabwaho by'umwihariko, benshi bakunda gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga, bakabona ahantu babona ubwo buryo bw'ikoranabuhanga neza, bakabona ahantu bashobora kuvunjisha ku giciro cyiza, BK ivunja ku giciro cyiza, ndetse n'abadafite konti iwacu bashobora kwisanga hano tukabaha ubujyanama n'ikindi kandi tugafasha n'abakozi babo. Aha rero tuzatanga serivisi nziza ku bigo, ndetse n'abakozi babyo tubafashe.'

    Gahizi yavuze ko na banki izabyungukiramo kuko ibyo bigo n'iyo miryango, bigira amafaranga menshi bibitsa kandi banki ikaba ishobora kuyacuruza.

    Yongeyeho ati 'Rero abo ni abantu beza bo kwitaho, ukabaha serivisi nziza, ukabitaho mu buryo bwihariye, kugira ngo ubashe kuba hafi yabo.'

    Yavuze ko nubwo BK yari isanzwe ikorana na myinshi muri iyo miryango itari iya leta, ishingiye ku myemerere na za ambasade, hari ibyari bikeneye kunozwa kugira ngo serivisi irusheho kubanogera.

    Ati 'Mbere na bwo byari bimeze neza, ariko bari muri rusange nk'abandi bantu bose, uza muri banki ukabona uhuriyemo n'abandi bantu, ariko ukabona ntabwo biboroheye kwisanga ahantu habo, byari byiza rero ko dushyiraho uburyo butuma imiryango itari iya Leta, imiryango mpuzamahanga n'amadini bisanga muri iyo banki, bakumva ko ari banki ifite uburyo ibafatamo bwihariye.'

    Yavuze ko mu zindi nyungu iri shami rizanye, harimo uburyo bashyizeho bwo kuba baha iyo miryango itari iya Leta inguzanyo y'igihe gito, mu gihe inkunga ibona yaba itinze cyangwa habaye ikindi kibazo.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ADEPR, Budigiri Herman, yavuze ko 'Gutekereza by'umwihariko kuri ibyo bigo bitari iby'ubucuruzi, ni ikintu cyiza cyo kudutekerezaho, kugira ngo tugire ahantu tuza, bumve serivisi dukeneye, kandi batekereze no kuri serivisi batugenera bitewe n'ibyo tugenda tubifuzaho, mbona ari umwihariko batekereje, ngira ngo BK ni yo banki ya mbere ikoze ikintu nk'iki mu Rwanda, ni ikintu cyiza cyane.'

    Yavuze ko iyi gahunda BK yatangije yo kubitaho mu buryo bw'umwihariko, biberetse ko ibazirikana, bikaba bizabafasha muri byinshi, kuko ari ahantu bazisanzura bagatanga n'ibitekerezo by'ibyo bifuza, banki igashobora kujya ibibafashamo kandi mu buryo bwihuse.

    Padiri Ukwitegetse Callixte uyobora ikigo cya Don Bosco Gatenga, yavuze ko iri shami rizabagirira akamaro, kuko rizatuma serivisi zihuta.

    Ati 'Twabonye ko rizatugirira akamaro cyane, cyane twebwe abadafite igihe kinini, kuko batubwiye ko hazajya haba hari abantu benshi, kandi bafite serivisi zihuta gusumba ahandi. Mbere ntabwo byari bibangamye ariko urazi ko iyo ugiye wihuta ugasanga hari abantu batatu bane imbere yawe, ntabwo biba byoroshye, n'iminota itanu uhasize uba wumva utaye igihe…Uwavuga rero ko iri shami rije ari igisubizo ntabwo yaba yibeshye.'

    Abitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishami rya BK rishinzwe ibigo byihariye (BK Institutional Banking Center), bahurije ku kuba rije ari igisubizo, kandi bashimira BK yagize icyo gitekerezo kuko hari umumaro mwinshi rizagirira imiryango itari iya Leta, ishingiye ku myemerere, imiryango mpuzamahanga na za ambasade, ariko binafashe by'umwihariko banki kubona amafaranga abikwa igihe kirekire ndetse no kubona amadevize.

    BK yafunguye ishami ryihariye rizajya rifasha imiryango itari iya Leta, za Ambasade n'amadini

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, afungura ishami rishya ry'iyi banki

    Abakozi b'iri shami rishya rya BK basabwe gutanga serivisi nziza ku barigana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-yafunguye-ishami-ryihariye-rizajya-rifasha-imiryango-itari-iya-leta-za

  • Hamuritswe imfashanyigisho zizafasha ingo mbonezamikurire zikorera mu miryango gutanga uburezi bufite ireme – #rwanda #RwOT

    Ni imfashanyigisho zateguwe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation, Banki y'Isi ndetse n'Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by'Iterambere mu nzego z'Ibanze, LODA, NCDA ndetse na REB byafashije mu kwita ku ireme ry'izo mfashanyigisho.

    Izo mfashanyigisho zigamije gufasha abarezi bo mu ngo mbonezamikurire y'abana ziri mu miryango kugira ngo abazigamo babe bari ku kigero kimwe n'abiga mu mashuri y'inshuke ashamikiye ku bigo by'amashuri.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yagaragaje ko atari ubwa mbere uwo muryango ugize uruhare mu guteza imbere gahunda ya ECD.

    Ati 'Ubu, si bwo bwa mbere tugendanye urugendo rwo guteza imbere Gahunda Mbonezamikurire y'Abana bato, kwita no kurinda abana muri rusange, kandi urugendo rurakomeje.”

    Yakomeje ati 'Guhera mu 2013, Imbuto Foundation yatangiye gutanga umusanzu wayo muri Gahunda Mbonezamikurire, ubwo Madamu Jeannette Kagame yatangizaga ku mugaragaro Urugo Mbonezamikurire y'Abana bato rw'Icyitegererezo (ECD Center) rwa Nyagatovu mu Karere ka Kayonza.'

    Imibare yagaragajwe na NCDA mu 2024, yerekanye ko umusanzu wa Imbuto Foundation wari 17% ku bana bose bahabwa serivisi mbonezamikurire mu Rwanda, na 19% mu kubaka no gushyiraho 'Urugo Mbonezamikurire' hirya no hino mu gihugu.

    Shami yavuze ko urugendo rukiri rurerure mu gufasha kubaka ingo mbonezamikurire cyane ko imwe mu nkingi izibandwaho ari uguteza imbere imibereho, imikurire n'imyigire y'abana hagamijwe kubaka umuntu ushoboye kandi utekanye.

    Ati 'Kimwe mu bikorwa rero tugamije ni ukuzamura ireme rya serivisi n'ubumenyi bitangwa muri gahunda mbonezamikurire y'abana bato nk'umusingi ukomeye mu kubaka Umunyarwanda twifuza. Turizera rero ko izi mfashanyigisho, ari kimwe mu bizafasha abarezi b'abana bato by'umwihariko abo mu rugo Mbonezamikurire y'abana bato, rukorera mu muryango.'

    Yagaragaje ko Imbuto Foundation ifite umukoro wo kubaka ubushobozi bw'abarezi muri gahunda y'ingo mbonezamikurire y'abana bato, ubw'abakozi mu nzego z'ibanze zishinzwe ikurikiranabikorwa, ubukangurambaga n'ubujyanama ku iterambere n'imibereho myiza y'abaturage batuye mu midugudu y'icyitegererezo n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Munyemana Gilbert, yavuze ko mu Rwanda hari ingo mbonezamikurire y'abana bato zirenga ibihumbi 21 zikorera mu miryango.

    Yavuze ko hari hakiri icyuho mu gufasha abana bazigana kuko batari bafite imfashanyigisho abarezi babo bagenderaho bityo izi mpinduka zigiye gufasha mu kunoza imyigire n'imyigishirize ku bana b'Abanyarwanda.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Batamuliza Mireille, yashimye imbaraga zikomeje gushyirwa mu guteza imbere ingo mbonezamikurire y'abana bato.

    Yagaragaje ko hakiri icyuho mu guhuza ibikorwa by'ingo mbonezamikurire y'abana bato, bityo ko hakenewe kwimakaza ubufatanye mu gutanga uburezi bwuzuye kandi bufite ireme.

    Yibukije ko umwana witaweho neza mu ngo mbonezamikurire bizamufasha kuzamuka afite ubumenyi n'ubushobozi bumufasha gutegura neza ahazaza.

    Yashimangiye kandi ko inzego zose zigomba gusenyera umugozi umwe mu rwego rwo guharanira ko abana bose banyura mu ngo mbonezamikurire y'abana bato ziri hirya no hino mu gihugu hagamijwe gukangura ubwonko bwabo n'imitekerereze mbere yo kwinjira mu mashuri abanza.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, ari gusoma imfashanyigisho zateguwe

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Munyemana Gilbert, yavuze ko mu Rwanda hari ingo mbonezamikurire z'abana bato zirenga ibihumbi 21 zikorera mu miryango

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yagaragaje ko atari ubwa mbere uwo muryango ugize uruhare mu guteza imbere gahunda ya ECD

    Izo mfashanyigisho zitezweho gufasha mu kwagura ubwonko bw’abana

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko urugendo rukiri rurerure mu gufasha kubaka ingo mbonezamikurire

    Abagaragarijwe izo mfashanyigisho bazemeje bagaragaza ko zigiye gufasha

    Itsinda ry’abatekinisiye bagize uruhare mu ikorwa ry’izo mfashanyigisho

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Iterambere y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Batamuliza Mireille, yashimye imbaraga zikomeje gushyirwa mu guteza imbere ingo mbonezamikurire y'abana bato

    Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi n’Isuzumabikorwa muri MINALOC, Ingabire Jean Claude, yashimangiye ko inzego z’ibanze zizakomeza ubufatanye mu kunoza imikorere

    Abitabiriye icyo gikorwa batanze ibitekerezo, banashima uko hatekerejwe gushyirwaho imfashanyigisho

    Izo mfashanyigisho zizafasha mu gutuma abana bato bakangura ubwonko bwabo, bakajya mu mashuri abanza bafite intangiriro nziza

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamuritswe-imfashanyigisho-zizafasha-ingo-mbonezamikurire-zikorera-mu-miryango