Author: webrwanda

  • Sean Kingston na nyina bahamwe n'icyaha cya miliyoni $1 mu buriganya binyuze mu ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Sean Kingston

    Umuhanzi w'icyamamare Sean Kingston hamwe na nyina Janice Turner bahamwe n'ibyaha byo kwiba binyuze mu ikoranabuhanga (wire fraud) aho ubushinjacyaha bwabashinjaga kwambura kompanyi zitandukanye ibintu by'agaciro karenze miliyoni imwe y'amadolari. Urubanza rwabo rwabaye ku itariki ya 28 Werurwe muri Florida, aho urukiko rwabahamije icyaha nyuma yo kumva ibimenyetso mu masaha ane gusa.

    Urubanza rwa Sean Kingston n'nyina

    Nk'uko byatangajwe na NBC News, Sean Kingston n'umubyeyi we Janice Turner bashinjwe ibyaha bitanu, birimo icyaha kimwe cyo gucura umugambi wo kwiba binyuze mu ikoranabuhanga n'ibyaha bine byo kwiba binyuze mu ikoreshwa ry'imiyoboro y'itumanaho. Aba bombi bababaye cyane ubwo urubanza rwasomwaga, bakarira imbere y'urukiko.

    Kingston yasabiwe igifungo cyo kuba mu rugo (house arrest) mu gihe ategereje igihano cye. Nyina, ufite imyaka 61, we yashyizwe mu buroko bwa leta kugeza igihe azamenyerwa igihano cye ku itariki ya 11 Nyakanga.

    Sean Kingston na Janice Turner batawe muri yombi nyuma y'uko abashinzwe umutekano b'Amerika binjiye mu rugo rw'icyamamare muri Florida, rwari rwatijwe. Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bombi bariganyije kompanyi zitandukanye, harimo Ver Ver Ent., aho babasabaga ibicuruzwa bihenze ntibishyure.

    Ver Ver Ent. ivuga ko Sean Kingston yabambuye ibicuruzwa bifite agaciro ka magana n'amagana by'ibihumbi by'amadolari, harimo na televiziyo ya inch 232. Umunyamategeko w'iyo kompanyi, Dennis Card, yavuze ko Kingston ari umuntu ukunda kwerekana ubukire, akaba yarabaye umutekamutwe kabuhariwe.

    Ibimenyetso by'ibyaha bya Sean Kingston na nyine

    Ibimenyetso byatanzwe mu rukiko byagaragaje ko Sean Kingston n'umubyeyi we bakoze ibicuruzwa by'agaciro kanini batishyuye. Dore bimwe mu byo bashinjwaga kwambura:

    • Televiziyo ifite agaciro ka $150,000
    • Isaha z'agaciro kagera kuri miliyoni $1
    • Uburiri bwihariye bwatanzweho $80,000

    Nk'uko byatangajwe n'abashinzwe iperereza, ibyo byose byari muri iyo nzu yabo yo muri Florida, aho byaje gutahurwa ubwo abashinzwe iperereza bajyaga kubafata.

    Ubushinjacyaha bwashimangiye ko Sean Kingston n'umubyeyi we bakoze uburiganya bwagutse, aho bitwazaga izina rye nk'icyamamare kugira ngo bagire ibyo bakira batishyuye. Mu iburanisha, ubushinjacyaha bwatanze inyandiko n'amagambo y'amajwi n'amashusho agaragaza uburyo aba bombi bagiye babeshya kompanyi zitandukanye kugira ngo babone ibintu bihenze.

    Sean Kingston na Janice Turner bashinjwaga ibyaha byo kwiba binyuze mu ikoranabuhanga, icyaha gishobora gutuma bahanishwa igifungo kigera ku myaka 20 buri umwe. Bwari ubwa mbere aba bombi baje imbere y'ubutabera ku byaha by'uburiganya nk'ibi, ariko ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari n'ibindi bikorwa by'ubwambuzi bashobora kuba barakoze mu myaka yashize.

    Nyuma yo kumva ibimenyetso byose, urukiko rwafashe umwanzuro wa nyuma. Sean Kingston yashyiriweho igifungo cyo kuba mu rugo (house arrest) mu gihe ategereje ibihano, mu gihe nyina yahise afatwa agafungwa kugeza igihe azacirwa urubanza rwa nyuma ku itariki ya 11 Nyakanga. Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku buremere bw'ibyaha byabo ndetse n'uburyo batanze ibimenyetso byerekana uburyo bwose bari barateguye ubwo buriganya.

     

    Source : https://kasukumedia.com/sean-kingston-nnyina-bahamwe-nicyaha-cya-miliyoni-1-mu-kwiba-binyuze-mu-ikoranabuhanga/

  • Abaganga bambwiye ko nsigaje iminsi ine yo ku… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru The Times, Giuffre yavuze ko yagize ikibazo gikomeye cy'impyiko cyatewe n'iyo mpanuka, akaba amaze iminsi ari mu bitaro aho abaganga bakomeje kumwitaho. Yashyize hanze ifoto ye ari mu bitaro, agaragaza ko ashaka kumarana iminsi ye ya nyuma n'umuryango we.

    Sky Roberts, se wa Virginia, yatangaje ko nubwo umukobwa we ari mu bihe bikomeye, bagize icyizere ko ashobora gukira. Yongeyeho ko barimo kumuba hafi no kumusengera muri ibi bihe bitoroshye.

    Virginia Giuffre yamenyekanye cyane mu itangazamakuru kubera ibirego bye kuri Jeffrey Epstein, umuherwe waje kwiyahura muri gereza nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha byo gucuruza abakobwa bato mu buraya. 

    Mu birego bye, yagaragaje ko na Prince Andrew yari umwe mu bamufashe ku ngufu, ibyo uyu mugabo yahakanye ariko bikaza kurangira muri 2022 habaye ubwumvikane bwatumye Giuffre ahabwa indishyi y'akababaro.

    Nubwo ibi birego byateje impaka ndende mu Bwami bw'u Bwongereza, byagize ingaruka zikomeye kuri Prince Andrew, aho byatumye atakaza inshingano nyinshi nk'umwe mu bagize umuryango w'ibwami.

    Nubwo Giuffre yavuze ko abaganga bamubwiye ko asigaje iminsi ine yo kubaho, hari icyizere ko ashobora gukira. Abantu benshi bakomeje kumwoherereza ubutumwa bumwifuriza gukira vuba, mu gihe hakomeje gukurikiranwa uko ubuzima bwe buhagaze.

     

    Jeffrey Epstein nawe yashinjwe na Virginia Giuffre kumufata ku ngufu 

     Prince Andrew nawe yashyinjwe mu nkiko na Virginia Giuffre avuga ko yamufashe ku ngufu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154134/abaganga-bambwiye-ko-nsigaje-iminsi-ine-yo-kubaho-virginia-giuffre-washinje-prince-andrew–154134.html

  • Patient Bizimana yateguje Album izaherekeza i… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umuryango we, yagaragaje ko mu ndirimbo zizaba zigize Album ye harimo iyo yise 'Agakiza' ari nayo izajya hanze mbere y'izindi, ndetse ivuga cyane ku kwakira agakiza no kwiringira Yesu.

    Mu myaka itanu ishize, Patient Bizimana yashyize imbere gukora indirimbo za 'Gospel', ndetse hari n'izo yagiye ahuriramo n'abandi bahanzi. Ni urugendo ariko rwatumye anatekereza gukora Album, kugira ngo abakunzi b'umuziki bajye bumva ibihangano mu buryo bukubiye hamwe.

    Kuva yajya muri kiriya gihugu yakoranye cyane na ba Producers bo mu Rwanda kugira ngo bamufashe kurangiza iyi Album nk'intego yari yihaye.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bizimana yavuze ko Album ye izumvikanisha agakiza yakiriye, kandi izafasha benshi kurangamira Kristo.

    Ni Album avuga ko byamusabye imbaraga n'ubushobozi kugira ngo abashe kuyikorana na Producer Mastola. Ati 'Navuga ko idasanzwe, kuko byansabye kuyikorera hano hanyuma nkajya mvugana Mastola ibyo twakoze akabihuriza hamwe. Kugeza ubu, sindemeza umubare w'indirimbo zo kuri Album, ariko zizarenga 10.'

    Patient Bizimana asobanura ko gukora Album biri mu murongo wo kugira ngo ibitaramo azakorera hirya no hino byo kwizihiza Pasika bizafashe benshi kwegera Imana. Ati 'Album iba igizwe n'indirimbo nyinshi. Iyo isohotse buri wese agiraho indirimbo ye, no muri ibi bitaramo rero hari zimwe mu ndirimbo nzaririmba ziriho.'

    Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo nka 'Iyo neza' yasobanuye ko indirimbo ye 'Agakiza' iri kuri Album izajya hanze mbere y'uko atangira urugendo rw'ibi bitaramo yise 'Easter Celebration 2025' bizabera muri Canada ku wa 19 Mata 2025.

    Ni ibitaramo azahuriramo na Aime Frank wamamaye mu ndirimbo zinyuranye ndetse na Serge Iyamuremye, usanzwe abarizwa muri Amerika n'umugore we.

    Patient Bizimana yagaragaje ko 'Edition' ya mbere y'ibi bitaramo mu mahanga izabera muri Canada, aho ku wa 19 Mata 2025 azataramira mu mujyi wa Montreal, ni mu gihe ku wa 20 Mata 2025 azataramira mu Mujyi wa Ottawa ari kumwe n'abahanzi yatumiye.

    Ati 'Mu myaka irenga 10 byabereye mu Rwanda, kandi byatanze umusaruro. Kuva naza hano muri Amerika urumva ko bitari kunyorohera kubikorera i Kigali ntahari. Rero, nahisemo gutangira kubitegura mpereye muri Canada, hafi y'aho mbarizwa. Uko iminsi ishize indi igataha mbona abafanyabikorwa nzabigeza hirya no hino no muri Kigali birashoboka cyane.'

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka 'Ndaje', yavuze ko muri uyu mwaka yahisemo gutangirira muri Canada, kandi ko umwaka utaha nabwo azakora igitaramo nk'iki mu kindi gihugu mu rwego rwo gufasha Abakristo kwizihiza umunsi wa Pasika.

    Ati 'Ndatekereza gukorera ibitaramo hirya no hino ku Isi. Kandi nzajya nkorana n'abahanzi banyuranye barimo abo nzajya ntangaza mu bihe bitandukanye. Ibi bitaramo urabizi ko byubakiye cyane ku kwizihiza umunsi wa Pasika, nk'uko natumiraga abahanzi mpuzamahanga, no muri ibi bitaramo niko bizajya bigenda.'

    Patient Bizimana avuga ko ibi bitaramo Easter Celebration byamuhuje n'abantu benshi, kandi bimwereka ko umuziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufite ejo hazaza heza.

    Hejuru y'ibi kandi, yabonye ko Abanyarwanda bashyigikira abahanzi babo. Ati 'Ishusho byampaye ni uko Abanyarwanda muri rusange bashyigikira abahanzi kandi hari bagenzi banjye b'abahanzi ba 'Gospel' byafunguye amaso babona ko bishoboka.'

    Akomeza agira ati 'Kuko tubitangira harimo inzitizi nyinshi ku bijyanye n'abantu batumvaga impamvu twishyuza amafaranga ku muryango. Abaterankunga (Sponsors) nabo babaga batari bumva neza gutera inkunga igitaramo cya 'Gospel' ariko ubu bikaba byoroshye, bitakigoye.' 

    Patient asobanura ko yakoraga ibi bitaramo agamije guhesha Imana icyubahiro ndetse, ahamya ko byahesheje ikuzo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. 

    Yumvikanisha ko gutegura ibi bitaramo byari mu murongo wo kumvira ijwi ry'Imana, kuko iyo bitagenda uko yari kubihagarika nyuma y'uko mu 2016 yibwe amafaranga y'u Rwanda agera kuri Miliyoni 10 Frw yari yavuye mu matike ya bamwe mu binyije muri iki gitaramo cyabereye kuri Expo Ground i Gikondo tariki 27 Werurwe 2016. 

    Ati 'Byansabye kureba kure no kumvira Imana. Nagiye mpura n'imbogamizi nyinshi zari gutuma ibi bitaramo mbihagarika ariko numviye umukiza. Niyo mpamvu rero mfite n'icyizere cy'uko bidatinze cyangwa se mu gihe runaka nshobora kongera gutegura ibi bitaramo bya Pasika.'

    Mu bahanzi bakomeye Patient Bizimana yazanye mu Rwanda harimo: Solly Mahlangu wo muri Afurika y'Epfo, Marion Shako wo muri Kenya, Sinach wo muri Nigeria ndetse na Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

    'Easter Celebration' ni bimwe mu bitaramo byashyushyaga Umujyi! Kuko buri mwaka Abakristo babaga biteguye gutaramana n'abahanzi mpuzamahanga babaga batumiwe, hayikongeraho n'abahanzi bo mu Rwanda bahuriraga ku rubyiniro imbere y'ibihumbi by'abantu.

    Ibi bitaramo byasize amateka azahora yibukwa. Nko mu  2018, umunyamuziki Sinach wo muri Nigeria yataramiye muri Parikingi ya Petit Sitade i Remera, atanga ibyishimo ku mubare mununi w'abantu bari bahateraniye, imvura iri ku bitugu byabo.

    Ku wa 5 Mata 2015, Patient Bizimana ni bwo yatangije ku mugaragaro uruhererekane rw'ibi bitaramo, icyo gihe igitaramo cya mbere cyabereye muri Kigali Serena Hotel muri uriya mwaka, icyo gihe yari yatumiye abahanzi bo mu Rwanda barimo; Simon Kabera, Aime Uwimana, Diana Kamugisha, itsinda rya The Sisters ndetse na Shining Stars. 

    Kenshi yakunze gusobanura ko ‘Easter Celebration Concert’ ari ihishurirwa yagize ryo gukora igitaramo kuri buri Pasika. Cyaje guhuhira mu ngata icyo yari asanzwe akora buri mwaka cyitwa ‘Poetic Evening of Praise and Worship’ aho icya nyuma yagikoze mu 2014.

    Tariki 21 Mata 2019 yakoreye igitaramo nk'iki i Gikondo kuri Expo Ground aho yari ari kumwe na Redemption Voice na Alka Mbumba wo muri Congo Kinshasa wamamaye mu ndirimbo 'Fanda Nayo'.

    Patient Bizimana amaze imyaka irenga 16 akora umuziki wubakiye ku gusingiza Imana no kugarura abantu kuri Yesu. Kandi, yaguye igikundiro cye mu ngeri zose.

    Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka 'Iyo neza' yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ndetse mu 2022 yataramiye mu Burayi.

    Bizimana avuga ko yiyumvisemo impano yo kuramya mu 2002, yinjira mu muziki mu buryo bw'umwuga mu mwaka wa 2007 nyuma y'igihe cyari gishize yinjiye mu Itorero Restoration Church.

    Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 1 Gashyantare 1987 akurira mu Rwanda. Bivuze ko yujuje imyaka 36.

    Yize amashuri abanza kuri Umubano Primary School iwabo mu Karere ka Rubavu ho mu Burengerazuba bw'u Rwanda, akomereza ayisumbuye muri Saint Fidele. Yiga icungamari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). Patient Bizimana yatangaje ko ari gukora kuri Album izaherekeza ibitaramo bya Pasika hirya no hino ku Isi

    Patient Bizimana yavuze ko Album ye izaba iriho indirimbo zihamagarira abantu kumenya Kristo

    Bizimana yavuze ko yifashishije Producer Mastola mu ikorwa ry'iyi Album izaba iriho indirimbo zirenga 10 

    Patient Bizimana yagaragaje ko yatangiye kwitegura gushyira ku isoko indirimbo ye yise 'Agakiza' 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA PATIENT BIZIMANA

     “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154144/patient-bizimana-yateguje-album-izaherekeza-ibitaramo-bya-pasika-yasubukuye-154144.html

  • Rayon Sports yirangayeho, APR FC iyotsa igitutu! Uko amakipe akurikirana ku rutonde rwa Shampiyona nyuma y'imikino y'Umunsi wa 22 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imikino yose y'Umunsi wa 22 wa Shampiyona y'u Rwanda, Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde n'amanota 46, ikurikirwa na APR FC ifite amanota 45. AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 34, inganya na Gorilla FC iri ku mwanya wa kane ariko ikaba ifite umwenda w'ibitego biri hejuru.

    Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa gatanu n'amanota 33, naho Police FC ifite amanota 32, inganya na Rutsiro FC iri ku mwanya wa karindwi. Etincelles FC iri ku mwanya wa munani n'amanota 28, igakurikirwa na Gasogi United ifite 27.

    Mu myanya ya nyuma, Marine FC ifite umwenda w'ibitego 9 n'amanota 23, ikaba iri ku mwanya wa 14. Kiyovu Sports ifite amanota 16 n'umwenda w'ibitego 18, mu gihe Vision FC iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 16 n'umwenda w'ibitego 16.

    Rayon Sports na APR FC ziri gukomeza guhatanira igikombe, mu gihe Kiyovu Sports na Vision FC ziri mu marembera ashobora gutuma zisubira mu cyiciro cyakabiri.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yirangayeho-apr-fc-iyotsa-igitutu-uko-amakipe-akurikirana-ku-rutonde-rwa-shampiyona-nyuma-yimikino-yumunsi-wa-22/

  • Qatar, igihugu cyazibukiriye ubuhezanguni kikagira uruhare mu gukemura amakimbirane mu Isi – #rwanda #RwOT

    Nubwo iyi nama itari igamije gusimbura inzira zisanzwe, zashyizweho zigamije gukemura iki kibazo kiri hagati y'ibihugu byombi n'intambara mu Burasirazuba bwa Congo, ariko ni intambwe ikomeye mu gukemura amakimbirane hagati y'ibihugu byombi.

    Abakuru b'ibihugu bashimye intambwe imaze guterwa binyuze mu biganiro bya Luanda na Nairobi, hamwe n'ibyavuye mu nama yahuje EAC na SADC i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 8 Gashyantare 2025.

    Qatar imaze kuba ubukombe mu kugira uruhare mu guhosha amakimbirane hagati y'ibihugu bitandukanye bitumvikanaga ku ngingo runaka ndetse ingero kuri iyi ngingo ni nyinshi.

    Ni igikorwa gifite imizi mu myaka ya kera, kikabumbirwa mu mpamvu eshatu zirimo ubufatanye n'ibihugu bitandukanye, amateka yacyo n'umuco w'iki gihugu cy'Abarabu.

    Mu myaka 1990 ku butegetsi bwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani akaba n'umubyeyi wa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani usanzwe ari Emir wa Qatar, ni bwo Doha yafashe umurongo w'ubuhuza nk'uburyo bwo gutuma igira ijambo mu Isi, binatuma iki gihugu kidakunda guheza inguni, ibigifasha kugira uruhare mu biganiro bihuza impande zishyamiranye.

    Abenshi bibuka ibya Rusesabagina wakatiwe igifungo cy'imyaka 25 mu 2021 nyuma yo guhamywa ibyaha by'iterabwoba byakozwe n'Umutwe wa FLN ushamikiye ku ishyaka rye, MRCD.

    Icyo gihe yarafunzwe ndetse Amerika ikora uko ishoboye ngo afungurwe birananirana, nyuma Rusesabagina yanditse asaba imbabazi, Qatar ibigiramo uruhare afungurwa muri Werurwe 2023 yerekeza muri Qatar aho yavuye agana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Muri Mutarama 2025, Qatar yagize uruhare mu guhuza Israel n'Umutwe wa Hamas byari bimaze amezi 15 bihanganye mu ntambara.

    Mu buryo butatekerezwaga na benshi, hagezwe ku masezerabo y'agahenge, Abanya-Israel bafashwe bugwate na Hamas batangira kurekurwa na Israel itangira kurekura ibihumbi by'Abanye-Palestine yari yarafunze ndetse ibyo biganiro binaba inzira yo gutanga ubutabazi bw'ibanze.

    Mu 2024, Qatar na bwo yagize uruhare mu biganiro bigamije guhosha intambara Ukraine ihanganyemo n'u Burusiya byari bigamije kumvikana hagati y'impande ku kutagaba ibitero ku bikorwaremezo by'ingufu.

    Mu 2020, Qatar yagize uruhare mu kwakira ibiganiro byagombaga guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'Aba-Taliban ndetse bivamo amaseserano yasinyijwe i Doha.

    Ayo masezerano yatumye Ingabo za Amerika zari zimaze hafi imyaka 20 ziva muri iki gihugu, binatuma abo muri Afghanistan baganira ubwabo, intambara Amerika yari imazemo igihe kinini ishyirwaho akadomo.

    Mu 2010, Qatar yagize uruhare mu guhosha amakimbirane yari amaze igihe ahuza Sudani na Tchad, na bwo i Doha hasinyirwa amasezerano, ibyari intambara birahagarara, ibi bihugu binini mu buso Isi ifite byongera guhahirana.

    Qatar kandi yagize uruhare mu guhuza na none Abanya-Sudani mu 2011 no mu 2020 hagamijwe gusangira ubutegetsi n'uburyo bwo kubona amafaranga yo gufasha abagizweho ingaruka no gutuza abari barakuwe mu byabo.

    Iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati kandi cyagize uruhare mu buhuza bwatumye Amerika na Venezuela bihererekanya imfungwa. Hari mu Ukuboza 2023. Icyo gihe imfungwa 10 z'Abanyamerika zatashye iwabo na Washington itanga umuturage wa Venezuela yari yarafunze.

    Mu 2023 na bwo Qatar yagize uruhare mu gusinya amasezerano yo guhana imfungwa hagati ya Amerika na Iran.

    Icyo gihe Abanya-Iran batanu bari bafunzwe na Amerika bararekuwe ndetse Abanyamerika nk'abo bari bafunzwe na Iran bararekurwa. Muri ibyo biganiro, harimo no kurekura miliyari 6$ za Iran zari zarafatiriwe na Amerika.

    Mu 2024 kandi Qatar yagize uruhare mu irekurwa ry'Umunya-Autriche wari warafungiwe muri Afghanistan.

    Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken (ibumoso) ari kumwe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim al-Thani. Ifoto yafatiwe i Doha ku wa 24 Ukwakira 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/qatar-igihugu-cyazibukiriye-ubuhezanguni-kikagira-uruhare-mu-gukemura

  • Minisitiri Nduhungirehe yanyuzwe na Album ya… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 31 Werurwe 2025.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuri Album y'uyu mukobwa, yakunzeho cyane indirimbo eshatu zirimo Made For You, Dee ndetse na Ariel&Wayz.

    Yavuze ko ashingiye ku mpano ya Ariel Wayz 'Iyo azaba kuba ari umunyamerika ntiyajya abura ku rutonde rwa US Billborard Hot 100'.

    Nduhungirehe yahamije ko Ariel Wayz ari umwe mu bahanzikazi bafite ijwi ryiza mu Rwanda.

    Iyi album igizwe n'indirimbo 12, yagiye hanze ku mugaragaro ku wa 8 Werurwe 2025, ku munsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore. 

    'Hear to stay'' ni album ikubiyemo urugendo rw'imyaka ine Ariel Wayz amaze mu muziki, ibihe byiza yawugiriyemo ndetse n'ingorane yahuriyemo na zo.

    Mu butumwa bwe, Ariel Wayz yatangaje ko 'Hear to stay irenze kuba album y'indirimbo, ni ubuzima bwanjye mu muziki.''

    Indirimbo ziri kuri album ya Ariel Wayz zikubiyemo ubutumwa bw'urukundo, ubudaheranwa n'ingorane abari n'abategarugori banyuramo mu muziki. 

    Izi ndirimbo zumvikanaho umwimerere wa Ariel Wayz binyuze mu myandikire ye inoze irimo ibarankuru, iherekejwe n'ijwi rinyura amatwi y'uryumva, rigakurura amarangamutima ye.

    Yakomeje ati 'Iyi album ivuga ku rugendo rwanjye, gukura kwanjye, intambara nahuye na zo n'uko nihebeye umuziki. Nifuza ko abakunzi banjye bazatega amatwi indirimbo ziyiriho kuko bizatuma bumva neza impamvu ndi mu muziki by'iteka.''

    Ariel Wayz yavuze ko yahisemo 'Hear to Stay' nk'izina rya album kuko yashakaga guha agaciro urukundo abahanzi berekwa n'abakunzi babo.

    Ati 'Nashakaga gutera ibuye rimwe nkica inyoni ebyiri. Izina uryumvise wariha ibisobanuro bibiri birimo icya mbere cy'uko abakunzi b'umuziki bakwiye kuwumva ukabagumamo. Icya kabiri ni uko urwo rukundo rutuma tuguma mu muziki.''

    Ibyo wamenya kuri Ariel Wayz

    Uwayezu Ariel, ukoresha amazina ya Ariel Wayz mu muziki, afite imyaka 22. Yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba afite imyaka ine.

    Mu kwagura impano ye, mu 2016 Ariel Wayz yagiye kwiga umuziki mu Ishuri ry'u Rwanda ry'Umuziki ryahoze ku Nyundo.

    Agisoza amasomo ya muzika, yaririmbye mu Itsinda Symphony Band mbere y'uko atangira urugendo nk'umuhanzi wigenga mu ntangiriro za 2019.

    Ariel Wayz yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Away' yakoranye na Juno Kizigenza, 'You Should Know', 'Wowe Gusa', 'Good Luck', 'Katira' yakoranye na Butera Knowless. Indirimbo aheruka gusohora yayise 'Made for you' yayikoze nk'impano yageneye abakundana. 

    Kuva atangiye umuziki, Ariel Wayz amaze gushyira hanze EP ebyiri zirimo Love & Lust yasohotse ku wa 10 Ukuboza 2021 ndetse na TTS (Touch The Sky) yo muri Nzeri 2022.

    Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko yanyuzwe na Album ya Ariel Wayz, yumvikanisha ko uyu mukobwa afite impano ikomeye 

    Ariel Wayz yashimye Nduhungirehe ku bwo kumushyigikira akumva Album ye 

    Ku wa 8 Werurwe 2025, nibwo Ariel Wayz yamuritse ku mugaragaro iyi Album ye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154130/minisitiri-nduhungirehe-yanyuzwe-na-album-ya-ariel-wayz-ati-yakabaye-ahora-kuri-us-billboa-154130.html

  • Dutemberane muri Nihe Mart icuruza ibikoresho… – #rwanda #RwOT

    Ubusirimu ntibugaragarira mu mafaranga ari kuri konti cyangwa kwambara neza gusa, ahubwo ibyo uhaha n'ibyo utunze ni byo bigaragaza urwego rw'ubusirimu bwawe.

    Nihe Mart ni urubuga rucuruza ibicuruzwa bitandukanye kandi bigezweho aho umwihariko wabo ari ukugeza ku baturarwanda ibicuruzwa bitari byamamara hirya no hino mu gihugu kandi by'ingirakamaro ku giciro gito.

    Aha byumvikane ko ugurira kuri nihemart.rw aba atandukanye n'uhaha ibicuruzwa ahandi hose kuko umwimerere n'imikoreshereze y'ibyo bikoresho itandukanye.

    Mu bicuruzwa utasanga ahandi bafite, harimo amatara y'utunyugunyugu twaka dufata ku rukuta, Amatara wacana areba hejuru kuri parafo inzu igatanga uruvange rw'urumuri mu mabara atandukanye, Indorerwamo zifite n'amatara yazo afashe uwireba kwibona neza;

    1.8L humidifier igufasha guhumuza icyumba, saloon n'ahandi hanini kandi itanga umwuka mwiza, ELectric brush igufasha gukora isuku mu kanwa neza kandi udashyizemo imbaraga nyinshi.

    Hari kandi Aga-fan ko kuri computer, mu modoka n'ahandi hajya USB, Agakoresho gatubura amashusho yo muri telephone ukayabona nk'ureba televiziyo, Mini Table Soccer Game mwakiniraho muri babiri, laundry bag ushobora gushyira mu cyumba, muri saloon n'ahandi.

    Bimwe mu bindi byinshi bihari harimo kandi indorerwamo itameneka ushobora gushyira mu cyumba, saloon, igikoni n'ahandi 30*60, amaherena meza, udukomo, udukufi, amasaha, imikandara …

    Nihe-mart ifite intego yo kuba igisubizo cy’abibaza ngo NIHE nakura igikoresho runaka. Bateganya kandi ko mu minsi ya vuba, baba bafite ibikoresho bigera kuri 70% y'ibiba ku Isi, bityo ntihagire umunyarwanda uzongera kwifuza ikintu ngo agitumize hanze cyagwa ngo akibure.

    Ikiza cyo guhahira kandi kuri Nihe-mart ni uko uguze ibicuruzwa bitatu agezwaho ibyo bicuruzwa ku buntu, mu gihe uguze ibiri munsi ya bitatu ari muri Kigali yishyura 1,000Rwf naho mu nkengero za Kigali akishyura 1,500Rwf kugera kuri 2000Rwf mu ntara we akishyura 2,000Rwf.


    Indorerwamo inkunjwa ndetse ikagira n’itara ku mpande rifasha uri kwireba, kwibona neza 


    Aha ikoreshwa iyo ushaka ko mu nzu yawe hazamo urumuri rw’amabara atandukanye, ukagatereka ahantu kakabonesha hejuru urumuri rukagaruka hasi


    Ku bakunda imikino, nabo bashyizwe igorora bazanirwa ubwoko bw’imikino butandukanye utasanga ahandi


    Abantu babiri bakina uyu mukino


    Iki gikoresho cyifashishwa mu kurambura umusatsi neza kandi vuba


    Igisokozo gikunjwa amenyo yacyo


    Tripod ya telephone ifite n’itara ryayo riri kumwe na mikoro

    Mikoro zikoreshwa kuri telefone zigafata amajwi meza


    Phon bath imanikwa mu bwogero bagashyiramo telephone kugira ngo itajya mu mazi


    Tapi yo gukoreraho yoga

    Itara rimanikwa cyangwa rigafata ku gikuta rikagenzurwa na terekomande


    Isaha n’umukandara wayo



    Nihe Mart igeza ibicuruzwa ku bakiriya bayo



    Abageza ibicuruzwa ku bakiriya baba bafite ibirango bya Nihe mart


    Ibicuruzwa bigera ku bakiriya kandi nta kibazo bigize

    Ushaka kureba ibindi bicuruzwa cyangwa se guhaha, sura urubuga www.nihemart.rw 


    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154128/dutemberane-muri-nihe-mart-icuruza-ibikoresho-bigezweho-utabona-ahandi-ku-isoko-amafoto-154128.html

  • Amasomo ihagarikwa ry'igitaramo cya Maître Gims risigiye Abanyarwanda baba mu Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Uko kugihagarika byabasigiye icyizere ku bijyanye n'uko u Bufaransa busigaye bufata umunsi wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'uburyo bwubaha amateka y'u Rwanda.

    Ibi byavuzwe n'umwe mu Banyarwanda baba mu Bufaransa akaba n'Umunyamategeko ukorera muri icyo gihugu, Gisagara Richard, ubwo yaganiraga na RBA.

    Ku wa 27 Werurwe 2025 ni bwo abashinzwe gutegura icyo gitaramo cy'umuhanzi Maître Gims, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bateguye ku wa 07 Mata, batangaje ko gisubitswe.

    Ni igitaramo cyari cyahujwe n'umunsi wo gutangira icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyafashwe nk'uburyo bwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi abantu bitwaje gukusanya inkunga.

    Me Gisagara yavuze ko nubwo byabasabye ingufu kugira ngo iki gitaramo gihagarare, kuba byaremewe ubwabyo byerekana agaciro itariki ya 7 Mata imaze kugira mu Bufaransa.

    Yagize ati 'Kuba baremeye guhagarika igitaramo cya Maître Gims, ni ibintu biduha icyizere cy'uko u Bufaransa muri iyi minsi bwatangiye guha amateka y'u Rwanda agaciro.'

    Yakomeje avuga ko abo mu Bufaransa batangiye kumva ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikintu kitagomba gukinishwa, 'itariki ya 07 Mata bumva ko igenewe kwibuka kandi igomba guhabwa agaciro nk'andi matariki akomeye hano mu Bufaransa.'

    Akomeza avuga kuba iki igitaramo nk'iki cy'umuhanzi ukomeye nka Maître Gims, uturuka mu gihugu gikomeye kinafite amafaranga nka Congo, cyarahagaritswe, ukongeraho ko umubare w'Abanyarwanda ari muke mu Bufaransa ugereranyije n'uwa Abanye-Congo bahari, bigarura imbaraga mu Banyarwanda bari mu Bufaransa.

    Ati 'Biduha icyizere cy'uko iyo twishyize hamwe tugaharanira uburenganzira bwacu, ibyo twifuza kugeraho byose dushobora kubigeraho, kuko ukuri guca mu ziko ntigushye.'

    Itangazo ryo guhagarika igitaramo cya Maître Gims ryasohotse nyuma y'aho ku wa ya 25 Werurwe 2025, Meya wa Paris, Anne Hidalgo, yasabye Umuyobozi wa Polisi y'i Paris kugihagarika.

    Yari ashingiye ku busabe bw'Abanyarwanda barimo Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, bagaragaje ko gishobora kwifashishwa nk'urubuga rwo guhakaniramo Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Me Richard Gisagara yavuze ko ihagarikwa ry’igitaramo cya Maître Gims ryasigiye icyizere Abanyarwanda baba mu Bufaransa ku gaciro gahabwa umunsi wo Kwibuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasomo-ihagarikwa-ry-igitaramo-cya-maitre-gims-risigiye-abanyarwanda-baba-mu

  • KOICA, Abize muri KOREA bakoranye umuganda n'Abanyakamonyi banapima indwara zitandura #rwanda #RwOT

    Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2025, Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'Abaturage bawukoreye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ahazwi nko mu Kibuza. Witabiriwe kandi n'Abanyarwanda bize muri Korea y'Epfo ku nkunga ya KOICA. Abitabiriye umuganda bapimwe ku bushake indwara zitandukanye zitandura nka; Diabeti, Umuvuduko w'amaraso n'izindi.

    Francine Andrew Saro, Umuyobozi wungirije w'Umuryango w'Abanyarwanda bize muri Korea ku nkunga ya KOICA, avuga ko kuza kwifatanya n'Abanyakamonyi mu gikorwa cy'Umuganda ndetse bakanapima indwara zitandura biri muri gahunda ngari uyu muryango ufite, aho Abanyarwanda bize hanze babitewe mo inkunga n'imiryango itandukanye ndetse n'Igihugu kibigizemo uruhare bafata umwanya wo kugaruka mu muryango bakabaha ku byiza bahawe, bijyanye n'ubumenyi barahuye.

    Umuganda wakorewe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Kamonyi ahazwi nko Mukibuza.

    Akomeza avuga ko muri aba bize muri Korea harimo n'abize Ubuganga ariyo mpamvu mu gikorwa cy'umuganda, babifashijwemo n'Ibitaro bya Remera Rukoma bapimye ku bushake kandi ku buntu indwara zitandura.

    Francine Andrew Saro/KORAA( Koica Rwanda Alumni Association).

    Saro, ahamya ko ari ngombwa cyane ko abo bose bafite ibyo bakesha Igihugu ndetse n'imiryango irimo nk'uyu w'Abanyakoreya(KOICA), badakwiye gusoza amasomo ngo bajye mu mirimo gusa, bibere iyo, ko ahubwo ari byiza kugaruka mu miryango bakabona ko abana babo, abavandimwe n'inshuti bahashye ubwenge n'Ubumenyi bifitiye umumaro Abanyarwanda bose.

    Senateri mu nteko ishinga Amategeko y'u Rwanda, Mugisha Alexis witabiriye uyu muganda akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, yatanze urugero mu kujya kwipimisha ku bushake izi ndwara zitandura ahari hateguwe. Ahamya ko kumenya uko umuntu ahagaze kuri izi ndwara zitandura ari byiza cyane mu kwibungabungira ubuzima.

    Senateri Mugisha Alexis 

    Agira ati' Ubuzima bw'Umuntu nicyo gishoro cya mbere, iyo umaze kumenya uko uhagaze, umaze kumenya isukari ukamenya n'umuvuduko w'amaraso n'ibindi bizamini, ubiheraho umenya uko ukwiye kwitwara, ukamenya aho ukeneye siporo, icyo ukwiriye kurya, icyo ukwiye guhagarika, icyo ukwiriye kunywa n'icyo udakwiriye mu rwego rwo kugira ubuzima buzira umuze'.

    Akomeza agira ati' Amagara araseseka ntayorwa kandi kwirinda biruta kwivuza. Umuntu wese ushaka kubaho neza akwiriye kuba azi uko ubuzima bwe buhagaze, akamenya niba ari muzima cyangwa arwaye bityo agafata ingamba hakiri kare kuko iyo ukerewe Ubuzima bwo ntabwo bukererwa. Buragutungura bukaza bufite ibibazo byinshi kugira ngo uzabikemure bikagusaba byinshi cyangwa rimwe na rimwe bikaba byanakwanga ukabura ubuzima'.

    Kwipimisha indwara zitandura byari ubushake kandi ari ubuntu.

    Dr Jaribu Théogène, muganga akaba n'umuyobozi w'ibitaro bya Remera Rukoma wari mu muganda avuga ko indwara zitandura ari mbi cyane kuko benshi zibahitana ku bwo kuzikerensa, kutajya kwa muganga kuzipimisha. Ahamya ko abantu benshi bibwira ko umuntu ajya kwa muganga kuko yumva hari aho aribwa cyangwa se atiyumva neza mu mibiri.

    Avuga kandi ko nyinshi muri izi ndwara zitinda kugaragaza ibimenyetso, ahubwo bikajya kugaragara umuntu zimugeze kure ku buryo hari n'abo zihitana bapimwa kwa muganga bagasanga nizo zibahitanye.

    Dr Jaribu Théogène/Remera Rukoma.

    Agira inama abantu bose mu byiciro byose babarizwamo, yaba abato ndetse n'abakuru guha agaciro Ubuzima bwabo, kujya kwa muganga kabone nubwo baba ntaho bumva bababara kugira ngo babapime. Ahamya ko iyo umenye uko uhagaze bigufasha kwimenya ukanamenya uko wirinda haba mu byo urya, unywa n'ibindi ukora mu buzima bwa buri munsi.

    Dr Jaribu, asaba buri wese kutumva ko azajya kwa muganga kuko yumva umuriro cyangwa aribwa. Ati ' Abanyarwanda tumenyereye ko tujya kwivuza ari uko wagize umuriro, wababaye umutwe, ubabara mu nda, wananiwe kubyuka,…ariko akenshi izi ndwara zitangira buhoro buhoro zitakubabaza zikakwangiza umubiri, iyo utayivuje hakiri kare utarabona ibimenyetso bikomeye cyane, tujya kubibona kwa muganga umuntu zaramaze kwangiza umubiri we'. Akomeza asaba ko bidakwiye gutegereza kujya kwa muganga kubera utiyumva neza, ko ahubwo Kwirinda biruta kwivuza.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi mu ijambo rye yashimiye KOICA ariko kandi by'umwihariko aba bize muri Korea bafashijwe nayo kuba baje kwifatanya n'Abanyakamonyi mu gikorwa cy'Umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe bakanapima ku bushake indwara zitandura.

    Yasabye abitabiriye Umuganda gukoresha imbaraga zabo bikura mu bukene, biteza imbere, bateza imbere imiryango yabo n'Igihugu muri rusange. Yibukije kandi ko ibyo bireba buri wese yaba Umuto ndetse n'Umukuru.

    Dr Nahayo Sylvere, yibukije ko Abanyarwanda ndetse n'Isi muri rusange bagiye kwinjira mu gihe cy'Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye buri wese kubigira ibye, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, gukeburana, kugirana inama bityo icyerekezo kikaba kimwe cyo kubaka umusingi mwiza w'Ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/04/01/koica-abize-muri-korea-bakoranye-umuganda-nabanyakamonyi-banapima-indwara-zitandura/

  • Tom Close, Chryso, Element na Vestine na Dorc… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z'ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n'abakunzi b'umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n'abakizamuka ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Mu bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo itsinda ry'abaramyi Vestine & Dorcas, Element Eleéeh, Danny Nanone, Chryso Ndasingwa witeguye igitaramo cya Pasika kizaba kuwa 20 Mata 2025, Nel Ngabo, Diez Dola uri mu bari kuzamuka neza n'abandi.

    Umuraperi Ish Kevin yashyize hanze indirimbo yise 'Rwanda' yahurijemo Abaraperi batandukanye barimo Bulldogg, Kivumbi King, B-Threy na Kid from Kigali, irimo ubutumwa bugenewe abanyamahanga bakomeje gufatira ibihano u Rwanda.

    Uyu muraperi yatekereje gukora iyi ndirimbo nyuma yo kumva iyahuriwemo n'Abaraperi bo muri RDC batukaga u Rwanda n'abayobozi barwo.

    Ish Kevin yavuze ko nta kindi yagendeyeho mu guhitamo abo bakorana iyi ndirimbo uretse kuba ari bo baganiriye bakumva neza igitekerezo cye. Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Ehlers afatanyije na Pro Zed mu gihe inonosorwa na Kush Beats.

    Hari kandi iyitwa 'Gatatu,' indirimbo nshya y'abavandimwe Pamaa na Li John. Baba baririmba ukuntu abakobwa bamwe babeshya abasore ko babihebeye, bashaka kubakuramo amafaranga, mu gihe abadafite ifaranga baba babona barashobewe.

    Umuhanzi Dany Nanone yatangiye gushyira hanze indirimbo zigize Extended Play (EP), iriho indirimbo esheshatu zirimo ubutumwa butandukanye yaba ubwe bwite n'ubw'urukundo.

    Iyi EP Dany Nanone yayise '112'. Danny Nanone yatangaje ko yakozweho n'abatunganya indirimbo barimo Pastor P, NizBeats na Loader.

    Iyi EP iriho indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise 'Amadosiye' yahuriyemo na Monk E., Kagurano Rwimo na Indatwa n'Abarerwa, ''So Far' yakoranye na Ella Rings, 'Ihame', 'Mosondyo, 'Nanone' n'iyo yise 'Ahazaza' yahuriyemo na Magna Romeo uri mu basore bagezweho.

    Danny Nanone afatanyije na Ella Rings bafitanye n'amateka y'uko bose banyuranye mu ishuri ry'u Rwanda ry'umuziki, bakoze mu nganzo basohora indirimbo bise 'So far'. Iyi ndirimbo yasohokanye n'amashusho yayo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Niz Beatz mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Fayzo.

    Muri uku kwezi dusoje kandi, Nyuma y'imyaka irenga ine amaze atangiye umuziki nk'umwuga we, Ariel Wayz yasohoye album ya mbere yise 'Hear to stay' yagiye hanze ku wa 10 Werurwe 2025 nubwo yari amaze iminsi ayumvisha abakunzi be.

    Ni album igizwe n'indirimbo 12 zirimo '3 in the morning' yakoranye n'uwitwa Kent Larkin, 'Urihe' yakoranye na Kivumbi King na 'Feel it' yakoranye na Angell Mutoni. Hariho kandi indirimbo yise 'Ariel & Wayz' aho avuga ko muri iyi ndirimbo Ariel aba kuganira na Wayz.

    Usibye abashyize hanze Album, dore indirimbo 15 InyaRwanda yaguhitiyemo zafashije Abanyarwanda kuryoherwa n’ukwezi kwa Werurwe 2025:

    1.     YEBO [Nitawale] – Vestine & Dorcas

    “>

    2.     TOMBÉ – Element Eleéeh

    “>

    3.     Roza — Bruce Melodie

    “>

    4.     Ola — Kivumbi King

    “>

    5.     Si — Nel Ngabo

    “>

    6. U Rwanda – Ish Kevin Ft. Kivumbi King, KidFromKigali, Bulldogg & B-Threy

    “>

    7.     Aah — Olimah

    “>

    8.     So Far — Ella Rings ft Danny Nanone

    “>

    9.     Cinema — Tom Close ft Bull Dogg

    “>

    10. Ratata — Diez Dola

    “>

    11. Wera Wera Wera – Chryso Ndasingwa Ft Sharon Gatete

    12. No Doubt – Israel Mbonyi 

    13. Nimesamehe – Alpha

    14. Hari Amashimwe – Aline Gahongayire ft Audy Kelly

    15. Ndahiriwe – Bosco Nshuti

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154127/tom-close-chryso-element-na-vestine-na-dorcas-mu-basusurukije-abanyarwanda-muri-werurwe-vi-154127.html