Author: webrwanda

  • Rutsiro: Uruhinja rwasanzwe mu musarane rwapfuye – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Gitwa ho mu mudugudu wa Rwintore.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mushubati, Mwenedata Jean Pierre, yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko iperereza ku gushaka uwataye uru ruhinja mu musarane rikomeje.

    Ati 'Uwamutayemo ntaramenyekana, turi gukorana n'ubuyobozi bw'umudugudu n'abajyanama b'ubuzima ngo tumenye abari basanzwe batwite, turebe uwaba yakuyemo inda.'

    Mwenedata yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda kugwa mu byaha, kuko uwo bigaragayeho ko yabikoze wese abihanirwa nk'uko amategeko abiteganya.

    Yasabye abangavu kwirinda kujya mu busambanyi no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, mu kwirinda ibyaha byababaho.

    Mwenedata yatunze agatoki ababyeyi baha akato abana babo iyo batwaye nda zitifuzwa ziterwa bigatuma abangavu batiyakira, ibishobora kuba byatuma abana biheba bakaba bakuramo inda.

    Ibiro by’Akarere ka Rutsiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-uruhinja-rwasanzwe-mu-musarane-rwapfuye

  • U Rwanda rwungutse uruganda rukora inshinge zisaga miliyoni ku munsi – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rwafunguwe ku mugaragaro ku wa 01 Mata 2025, ruherereye mu cyanya cy'inganda cya Mwulire giherereye mu Karere ka Rwamagana.

    Uru ruganda rwitwa TKMD rwubatswe n'Abashinwa rukaba rwatangiranye abakozi 110 aho 80% ari abari n'abategarugori.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko uru ruganda ruje ari igisubizo muri Afurika yose kuko inshinge zari ikibazo hirya no hino mu bihugu bya Afurika.

    Yavuze ko kuri ubu inshinge za mbere uru ruganda rwatangiye gukora zahise zigurwa zose na UNICEF aho zizoherezwa mu bihugu bya Ethiopia, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mozambique n'ahandi henshi.

    Ati 'Ikibazo cyo gutegereza inshinge nticyari umwihariko wacu nk'u Rwanda twenyine. Ni ikibazo rusange kuko zavaga hanze kandi aho bazikora na bo nta bushobozi bwo guhaza isoko ryose rikenewe bafite. Ubu rero ibyo bibazo byose byakemutse uru ruganda ruje kuba igisubizo ku Rwanda no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.''

    Uruganda rwa TKMD rwatangiranye ubushobozi bwo gukora inshinge ziri hagati y'ibihumbi 600 na miliyoni ku munsi ariko intego akaba ari ukuzongera bitewe n'amasoko bazajya baba bafite.

    Uruganda rwa TKMD rwari rumaze amezi atanu rukora aho inshinge rukora zabanje kugenzurwa harebwa ko zujuje ibipimo mpuzamahanga, ndetse hasangwa rubyujuje.

    Icyanya cy'inganda cya Rwamagana gifite ubushobozi bwo kwakira inganda 51 kuri ubu hakaba harimo inganda 19 zikora neza, hari izindi enye zamaze kuzura zitegereje guhabwa ibyangombwa ngo zikore mu gihe izindi 11 ziri kuhubakwa.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko uru ruganda rwa TKMD rukora inshinge ruje ari igisubizo muri Afurika

    Abayobozi batandukanye batashye uruganda rukora inshinge

    Uruganda rw’inshinge rwatashywe mu Rwanda rwitezweho gufasha urwego rw’ubuzima muri Afurika

    Uru ruganda rwitwa TKMD ruzajya rukora inshinge miliyoni ku munsi

    Uru ruganda rwitwa TKMD rukora inshinge rukoresha ikoranabuhanga rigezweho

    Uruganda rwa TKMD rukora inshinge rufite abakozi barenga 100

    Uruganda rwa TKMD rukora inshinge zikoreshwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-uruganda-rukora-inshinge-zisaga-miliyoni-ku-munsi

  • Ingamba shya za Trump zigiye gushyirwa mu bikorwa, muburyo bw'ubucuruzi bwa Amerika. #rwanda #RwOT

    Donald Trump

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko ingamba (tarifi) nshya z'ubucuruzi zashyizweho na Perezida Donald Trump zizahita zitangira gushyirwa mu bikorwa bidatinze. Ibi bije mu gihe ubukungu bw'isi bukomeje guhura n'ibibazo bitandukanye, aho ibihugu bikomeye byohereza ibicuruzwa muri Amerika byitezweho kugira icyo bikora ku ngaruka z'izo tarifi.

    Nk'uko White House yabitangaje, izi tarifi zigamije gukemura ikibazo cy'imbogamizi ziri mu bucuruzi mpuzamahanga, aho ibihugu nka Chine, Uburayi n'ibindi bifite inganda zikomeye bikomeje kugira inyungu nyinshi ugereranyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Perezida Trump yemeza ko ari ngombwa gushyiraho aya mahoro ya gasutamo kugira ngo habeho uburinganire mu bucuruzi ndetse n'iterambere ry'inganda z'imbere mu gihugu.

    Mu magambo ya Perezida Trump, yagize ati: 'Twagize igihe kinini duhomba kubera ubucuruzi butagira ingingo zubahirizwa, igihe kirageze ngo Amerika isubirane ubukungu bwayo. Izi tarifi zizafasha inganda zacu kongera umusaruro no guha akazi abaturage bacu.'

    Ibihugu bizagerwaho n'ingaruka z'izi tarifi

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho izi tarifi ku bicuruzwa biva mu bihugu bitandukanye. Ibihugu byibasiwe cyane ni:

    • Chine: Ibicuruzwa byinshi bikomoka muri Chine nk'imodoka, ibyuma, ibikoresho by'ikoranabuhanga, ndetse n'imyenda bigiye kuzamurirwa igiciro kinini kugira ngo inganda zo muri Amerika zibe ari zo zitanga ibyo bicuruzwa imbere mu gihugu.
    • Uburayi: Igihugu cy'Ubwongereza, Ubudage, n'Ubufaransa biri mu bigomba guhura n'izi tarifi, cyane cyane ku bicuruzwa bijyanye n'ubuhinzi, inganda z'imodoka, ndetse n'ibikoresho by'ikoranabuhanga.
    • Mexico na Canada: N'ubwo ibi bihugu ari ibituranyi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nabyo byagize ingaruka ku bicuruzwa byabo byinjizwa muri Amerika nka peteroli, amata, inyama, ndetse n'ibindi biribwa.

    Izi tarifi nshya zigiye gushyirwa mu bikorwa ziteganyijwe kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw'isi muri rusange. Bamwe mu bahanga mu by'ubukungu bagaragaje ko bishobora guteza ikibazo cy'isoko ridafunguye, bikaba byatuma ibiciro ku isoko bihinduka cyane.

    Ku bukungu bwa Amerika

    Bamwe mu banyamerika bashima iyi ngamba bavuga ko izongera imirimo ndetse n'iterambere ry'inganda zabo. Gusa abandi bavuga ko ibi bishobora gutuma ibiciro by'ibicuruzwa bizamuka ku masoko yo muri Amerika, bigatuma ubuzima buhenze kurushaho.

    Ibihugu bikorana ubucuruzi bwa hafi na Amerika bishobora guhura n'ihungabana ry'ubukungu kubera izi tarifi. Muri Mexico, urugero, inganda zitunganya ibinyobwa bikomoka ku mbuto byitezweho guhura n'igihombo gikomeye.

    Ku rwego mpuzamahanga

    Ku rwego rw'isi, ibi bishobora gutera intambara y'ubucuruzi hagati y'ibihugu bikomeye. Uburayi bwatangaje ko nabwo bugiye gushyiraho ingamba zo guhangana n'ibi bihano by'ubukungu bya Amerika. Ku rundi ruhande, Ubushinwa bwatangaje ko nabwo bushobora kongera ibihano ku bicuruzwa byinjira mu gihugu cyabwo bivuye muri Amerika.

    Repubulika y'u Rwanda n'izi tarifi

    N'ubwo u Rwanda rutagaragara mu bihugu byibasiwe cyane n'izi tarifi, ibi bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi mpuzamahanga ndetse n'ishingano z'imikoranire n'ibihugu bikomeye. Ibi bishobora kugira ingaruka ku bikoresho by'inyubako, ibikoresho by'ikoranabuhanga ndetse n'ibindi biva mu Burayi na Amerika bikaba byazahura n'izamuka ry'ibiciro ku isoko.

    Mu rwego rwo guhangana n'ingaruka z'izi tarifi, ibihugu byinshi byatangiye gutekereza ku buryo bwo kwihangira ubucuruzi bidashingiye ku gihugu kimwe. Urugero, Uburayi bwatangaje ko bugiye kongera ubufatanye n'ibihugu byo muri Aziya na Afurika mu rwego rwo kwirinda ihungabana ry'ubukungu.

    Perezida Trump we yemeza ko n'ubwo habayeho ibibazo by'ubucuruzi, amaherezo ibi bizaha Amerika inyungu kurusha ibihano bishobora kuyifatirwa n'ibindi bihugu.

    Icyemezo cya Trump n'Ingaruka Zacyo

    Tarifi nshya za Trump zigiye gutangira gukurikizwa, bikaba bigaragara ko zizagira ingaruka zikomeye ku bucuruzi mpuzamahanga. Nubwo bamwe babona ko ari uburyo bwiza bwo kuzamura ubukungu bw'Amerika, abandi bavuga ko ibi bishobora guteza ikibazo cy'ubukungu ku isi yose. Uko bizagenda bikemuka bizaterwa n'ingamba ibihugu byafata mu rwego rwo kurinda inyungu zabyo.

    Ibi bigaragaza ko ubukungu bw'isi buhorana impinduka, bityo ibihugu bikwiye gukomeza gushaka ibisubizo birambye kugira ngo ubucuruzi mpuzamahanga bukomeze kwihuta no gutanga umusaruro mwiza kuri bose.

    Source : https://kasukumedia.com/ingamba-za-trump-zigiye-gushyirwa-mu-bikorwa-uburyo-bushya-bushya-bwubucuruzi-bwa-amerika/

  • Premier League: Bukayo Saka yagarukanye umugi… – #rwanda #RwOT

    ‎Ni mu mikino yo ku munsi wa 30 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yakinwe kuri uyu wa Kabiri. ‎‎Mu mukino wabereye kuri Emirates Stadium, Arsenal yatangiye umukino ihererekanya neza gusa kugera imbere y’izamu bikaba ikibazo bijyanye nuko ba myugariro ba Fulham bari bihagazeho.

    ‎‎Ku munota wa 16 ikipe y’abarashi yagize ibibazo ivunikisha Gabriel Magalhaes hajyamo Jacob Kiwior. ‎‎Arsenal yakomeje kwatsa umuriro imbere y’izamu rya Fulham maze bigeze ku munota wa 38 Ethan Nwaneri aha umupira mwiza Mikel Melino arekura ishoti rikubita ku maguru ya Jorge Cuenca uruhukira mu izamu. 

    ‎‎Nyuma y’uko Fulham itsinzwe yakomeje kurushwa gusa ikanyuzamo ikabona koroneri zitagize icyo ziyifasha. ‎‎Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Gabriel Martinelli yarekuye ishoti ryashoboraga kuvamo igitego cya kabiri ariko Bernd Leno aratabara.

    ‎Mu gice cya kabiri nabwo Arsenal yaje ikomeza gusatira ndetse binashoboka kubona igitego nk’aho Jurrien Timber yarekuye ishoti riremereye, gusa birangira umunyezamu atabaye.

    ‎‎Ku munota wa 63 Fulham yari yibye umugono ku mupira Adama Traore yatse Jacub Kiwior ageze imbere y’izamu awusunikira Raul Jimenez Gus birangira umubanye muremure.

    ‎‎Amakipe yombi yakoze impinduka mu kibuga aho ku ruhande rwa Arsenal havuyemo Ethan Nwaneri hajyamo Bukayo Saka wari umaze amezi menshi yaravunitse naho ku ruhande rwa Fulham havamo Saka Lukic na Adama Traore hajyamo Andreas Pereira na Willian.

    ‎‎Bidatinze ku munota wa 73 Bukayo Saka yahise atsinda igitego ya 2 akoresheje umutwe ku mupira yahawe na Gabriel Martinelli.

    ‎‎Mbere y’uko umukino urangira, Fulham yarungurutse mu izamu rya Arsenal ku gitego cyatsinzwe na Rodrigo Muniz ahawe umupira na Ryan Sessegnon.

    ‎‎Indi mikino yakinwe, Manchester United yatsinzwe na Nottingham Forest igitego kimwe ku busa [1-0] naho Wolves itsinda West Ham United igitego kimwe ku busa [1-0].

    ‎‎Kugeza ubu Liverpool yo izajya mu kibuga ejo kuwa Gatatu niyo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 70 mu gihe Arsenal yo iri ku mwanya wa 2 n’amanota 61.

    ‎

    Arsenal yatsinze Fulham 2-1

    Bukayo Saka wari amaze igihe kinini yaravunitse yagarutse atsinda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154173/premier-league-bukayo-saka-yagarukanye-umugisha-muri-arsenal-naho-manchester-united-yonger-154173.html

  • Umunyamakuru Roben Ngabo agiye kwisanga muri RIB arezwe na Byiringiro Lague agiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, yahakanye amakuru avuga ko yaba yarambuye amafaranga abakinnyi bagenzi be.

    Byiringiro yavuze ko ayo makuru atariyo, ndetse ko agiye kujyana mu mategeko umunyamakuru wayatangaje. Yagize ati: 'Ni ibinyoma bigamije kwangiza izina ryanjye, kandi ngiye gufata ingamba zikwiye'

    Aya makuru aje nyuma y'aho ku mbuga umunyamakuru Roben Ngabo atangaje ko uyu mukinnyi yaba afitiye imyenda bagenzi be bakinana. Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Police FC ntiburagira icyo butangaza kuri iyi ngingo.

     

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-roben-ngabo-agiye-kwisanga-muri-rib-arezwe-na-byiringiro-lague-agiye/

  • Hari abasabye ko yavaho: Impungenge z'Abadepite ku mikorere ya BDF ishinjwa kutagera ku baturage benshi – #rwanda #RwOT

    BDF yashinzwe mu 2011 igamije gufasha ibigo bito n'ibiciriritse kugera kuri serivisi z'imari, ariko benshi bagaragaza ko imishinga ibona inguzanyo n'ingwate.

    Raporo y'Umugenzuzi w'Imari ya Leta ya 2023 igaragaza ko kuva muri Kamena 2017 kugeza ku wa 30 Kamena 2023 hari koperative n'ibigo 18 byahawe amafaranga na BDF angana na miliyoni 411 Frw, ariko muri Mutarama 2024, izo koperative ntizari zigikora n'imitungo yazo ntiyari igikoreshwa.

    Iri raporo igaragaza ko kuva mu 2020 kugeza mu 2024 BDF yagombaga kwishingira inguzanyo z'imishinga 2.733 buri mwaka, ariko kugeza mu 2023 bari bamaze kwishingira imishinga 5.418 bingana na 49,6%.

    Mu biganiro Abadepite bagiranye na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, ku wa 1 Mata 2025, bagaragaje ko mu myaka 14 iki kigega kimaze, abaturage batari bakimenya ndetse n'abantu bashyizwe mu nzego z'ibanze ngo bafashe abaturage nta bumenyi bafite.

    Depite Niyorurema Jean Rene yavuze ko ibibazo muri BDF bikunda kugaruka ndetse byanze gukemuka by'umwihariko abatinda kubona inguzanyo bibangamira abakora ubuhinzi.

    Ati 'Ikibazo cy'inguzanyo z'ubuhinzi n'ubu kiracyagaragara ko kigihari aho abaturage bakoze imishinga y'ubuhinzi n'ubworozi babona inguzanyo igihembwe cy'ihinga cyararangiye icyo kikaba ari ikibazo bakibonamo imbogamizi.'

    Yanavuze ko hari abayobozi ba BDF ku karere bohereza dosiye ku rwego rw'igihugu ariko bagatinda kubona ibisubizo, bityo n'umuturage amaso agahera mu kirere.

    Depite Musolini Eugène yavuze ko amafaranga ibihumbi 12 Frw acibwa abaturage bose bigiwe imishinga ari umutwaro, hakiyongeraho n'ubumenyi buke bw'abashinzwe gufasha abaturage kwiga imishinga.

    Ati 'Ikindi ni ubushobozi bw'abiga iyi mishinga muri BDF.[…] Uretse ubumenyi bw'abiga imishinga ariko bivuze ko muri biriya bihumbi 12 Frw basaba abaturage, nubwo Minisitiri [Sebahizi] yatubwiye ko bishyura 50% ariko twasanze bayatanga yose. Kandi bivuze ko uko yize imishinga myinshi ni ho yungukira, ariko ni ingahe ibasha gufatwa banki zikayiha inkunga? Aho ni ho hari ikibazo.'

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko uko imishinga ikorwa ari myinshi atari ko ihabwa inkunga bityo ko hagomba gushyirwaho uburyo bushya bwo guhitamo abahabwa ubufasha.

    Ati 'Iyo natwe dukoze isesengura dusanga uko imishinga yabaye myinshi atari ko ihabwa inkunga kuko umushinga uhabwa inkunga ari uko wemejwe na banki. Ushobora gusanga hari umuntu ukoze imishinga 100 muri yo 15 ikaba ari yo ihabwa inguzanyo, mu gihe undi yakoze 100, na ho 90% ikabona amafaranga bitewe n'ubunararibonye yakoranye. Bivuga ko hari ikibazo.'

    Imishinga yahawe inguzanyo iherekezwa ite?

    Depite Mukarugwiza Judith yagaragaje ko ubusabe bw'inguzanyo muri BDF butangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga butuma abantu basa n'abasahuranwa bigatuma amafaranga adasaranganywa mu turere mu buryo Bungana kandi bugendewe ku bikenewe.

    Ati 'Usanga n'iyo mishinga yatewe inkunga nta buryo buhari bwo kuyikurikirana kugira ngo iherekezwe itange umusaruro yari yitezweho, ndasaba ko imitangire y'inguzayo za BDF ivugururwa kugira ngo izo nguzanyo zigire uruhare mu kuzamura ubukungu bw'igihugu.'

    Depite Mukarugwiza yavuze ko mu kigega kigamije kuzahura ubukungu gitegerejwe hari abantu bari mu turere baryamiye amajanja kuko bazi ko hari miliyari 30 Frw yenda gutangwa.

    Ati 'Ndasaba ko mu gutanga izo nguzanyo hazashyirwaho uburyo bunoze, hagakorwa itoranywa ry'imishinga, hakitabwa ku mishinga ibyara inyungu itanga akazi ku bandi baturage benshi kandi ifite uruhare mu kuzamura umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga mu rwego rwo gusubiza umuhigo igihugu cyihaye wo gukuba kabiri ibyoherezwa mu mahanga.'

    Najya inama y'uko BDF ivaho

    Depite Mukabunani Christine yavuze ko mu myaka yose BDF imaze yagaragayemo ibibazo byinshi birimo kutamenyekana mu baturage, akanayishinja kutagira icyo ibamarira.

    Ati 'Njye natanga inama ko BDF yavaho hakajyaho ikindi kintu ariya mafaranga yakoreshwa. Ashobora gushyirwa mu Umurenge SACCO, ashobora gushyirwa ahandi. Urebye igihe kimaze BDF itagaragara, abaturage ntibayizi ntacyo ibamariye yewe n'ingamba zagaragajwe ni izisanzwe.'

    'Njye nibuka ingendo Abadepite bakoze mu 2022 na bwo ibi bibazo byari bihari n'ingamba zaragaragajwe ariko ntacyo byatanze[…] njyewe rero natanga inama y'uko ariya mafaranga ajya muri BDF Leta yayashyira muri SACCO akagurizwa abaturage bisanzwe nk'uko bigenda bikorwa.'

    Minisitiri Sebahizi yamusubije ko BDF ifite ibikorwa byinshi yakoze mu myaka 14 imaze birimo kuba yaratanze inkunga ku mishinga irenga ibihumbi 53, hahangwa imirimo ku bantu ibihumbi 159, na ho abafashijwe barimo abagore 40% na ho 25% bakaba urubyiruko.

    Ati 'BDF igendera muri gahunda za Leta kandi ikadufasha mu gukusanya inkunga. Uyu munsi hamaze kuboneka miliyari zirenga 120 Frw zakusanyijwe binyuze muri BDF. Ntabwo twabara ko itakoze ahubwo icyo twabara ni ukureba niba ikora neza.'
    Gahunda ihari ni uko muri NST2 ikigega BDF kizafasha mu guhanga imirimo ibihumbi 60.

    Biteganyijwe Kandi ko mu bihe bya vuba hazarangira amavugurura muri BDF ku buryo imikorere yayo izarushaho kunoga no kugera ku bantu benshi hagamijwe iterambere.

    Abadepite bagaragaje ko hari byinshi bikwiye kunozwa mu mikorere ya BDF kugira ngo ibashe gufasha igihugu gutera imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/njye-natanga-inama-y-uko-ivaho-impungenge-z-abadepite-ku-mikorere-ya-bdf

  • Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora inshinge z'ubuvuzi #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rwamagana hafunguwe uruganda rukora inshinge zikoreshwa kwa muganga (syringes), ruherereye mu Cyanya cy'Inganda mu Murenge wa Mwulire.

    Uruganda rwa TKMD Rwanda Ltd rwafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ari kumwe n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari, ndetse n'abafatanyabikorwa bo mu rwego rw'ubuzima.

    Uru ruganda rwitezweho kongera ubwitabire bw'ibikoresho by'ubuvuzi bikorerwa imbere mu gihugu, bikagabanya umubare w'ibitumizwa hanze no kugabanya igiciro cy'izi nshinge.

    Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora inshinge ziri hagati y'ibihumbi 600 na miliyoni imwe ku munsi. Izo nshinge zizakoreshwa mu Rwanda, mu bindi bihugu by'Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

    Ibi bigaragaza intambwe ikomeye u Rwanda ruteye mu rwego rwo kwigira mu bikoresho by'ubuvuzi, ndetse no gushyigikira gahunda ya 'Made in Rwanda.'

    Ubwubatsi bw'uru ruganda buje kunganira politiki y'igihugu yo guteza imbere inganda zitanga serivisi n'ibikoresho byifashishwa mu rwego rw'ubuvuzi.

    Minisitiri Dr. Nsanzimana yashimangiye ko uru ruganda ruzagira uruhare rukomeye mu kwihutisha gahunda z'ubuvuzi, cyane cyane izijyanye no gutanga inkingo, kuvura indwara zitandukanye no gukomeza gukumira ikwirakwira ry'indwara zandura.

    Yagize ati: 'Nk'uko Guverinoma y'u Rwanda yihaye intego yo guteza imbere inganda zitunganya ibikoresho by'ubuvuzi, uru ruganda ni icyitegererezo kizafasha mu kugabanya ibisohoka bitumizwa hanze no kongera icyizere ku bikoresho byacu bikorerwa imbere mu gihugu.'

    Ubwubatsi bw'uru ruganda buje kunganira politiki y'igihugu yo guteza imbere inganda zitanga serivisi n'ibikoresho byifashishwa mu rwego rw'ubuvuzi.

    Kubera ko u Rwanda rwagenderaga ku nshinge zitumizwa mu mahanga, uru ruganda ruzagabanya amafaranga yavagamo kandi rugabanye igihe byatwaraga kugira ngo izi nshinge zigere ku Rwanda.

    Ikindi ni uko uru ruganda ruzatanga imirimo ku Banyarwanda, cyane cyane urubyiruko rufite ubumenyi mu bijyanye n'inganda n'ubuvuzi.

    Uru ruganda rwanemeje ko ruzakomeza gukorana n'inzego zishinzwe ubuzima mu rwego rwo gukomeza kunoza ubuziranenge bw'inshinge zitunganywa.

    Ubuyobozi bwa TKMD Rwanda Ltd bwatangaje ko intego yabo ari ugukora inshinge zifite ubuziranenge, zitanga umusaruro mwiza kandi zigakwirakwizwa ku isoko ku giciro kigorohereye.

    Iyi ntambwe ni indi ntambwe igaragaza uburyo u Rwanda rukomeje kwiteza imbere no gushora imari mu nganda zifitiye abaturage akamaro, bityo rugakomeza kugera ku cyerekezo cyarwo cy'iterambere rirambye.

    Uru ruganda rwanemeje ko ruzakomeza gukorana n'inzego zishinzwe ubuzima mu rwego rwo gukomeza kunoza ubuziranenge bw'inshinge zitunganywa.

    Source : https://kasukumedia.com/mu-rwanda-hafunguwe-uruganda-rukora-inshinge-zubuvuzi/

  • Bukayo Saka yagarutse: Arsenal yerekeje amaboko ku gikombe cya Champions League #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amezi ane yari amaze hanze y'ikibuga kubera imvune, Bukayo Saka yongeye kugaruka mu ikipe ya Arsenal. Uyu mukinnyi ukiri muto ariko ufatiye runini iyi kipe, agarutse mu gihe gikomeye cyane kuko Arsenal iri guhatanira kwegukana igikombe cya Champions League, mu gihe icyiciro cya nyuma cya shampiyona y'u Bwongereza (Premier League) gisatira umusozo.

    Saka yari yagize imvune yatumye amara igihe kinini adakina, ibintu byagize ingaruka kuri Arsenal kuko yari imukeneye cyane mu busatirizi.

    Ubusanzwe, uyu mukinnyi w'umuhanga azwiho umuvuduko, ubuhanga mu gutsinda ibitego no guha bagenzi be imipira ivamo ibitego. Kugaruka kwe ni inkuru nziza ku mutoza Mikel Arteta, ndetse n'abafana ba Arsenal bari bamukumbuye.

    Nubwo Arsenal yakomeje kwitwara neza mu gihe Saka atari ahari, igikombe cya Premier League cyatangiye kuyoyoka kuko ikipe nka Manchester City iyirusha amahirwe.

    Ibi byatumye Arsenal ihindura intego, ikarushaho kwibanda kuri Champions League, aho yifuza gukora amateka igatwara iki gikombe ku nshuro ya mbere.

    Kugaruka kwa Saka bizaha Arsenal imbaraga nshya, cyane ko ari umwe mu bakinnyi b'ingenzi bashobora guhindura umukino.

    Mu mikino iri imbere, Arsenal izasabwa kwitwara neza kugira ngo igere ku ntego yayo. Saka na bagenzi be barasabwa gukina buri mukino nk'aho ari umukino wa nyuma, cyane cyane muri Champions League, aho Arsenal ishaka kwandika izina ryayo mu mateka y'iyi kipe y'i Londres.

    Nyuma y'amezi ane yari amaze hanze y'ikibuga kubera imvune, Bukayo Saka yongeye kugaruka mu ikipe ya Arsenal.

    Source : https://kasukumedia.com/bukayo-saka-yagarutse-arsenal-yerekeje-amaboko-ku-gikombe-cya-champions-league/

  • Kutoza amenyo nijoro ni kimwe mu byagutera in… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko urubuga news-medical.net rubitangaza, ubushakashatsi buherute gukorwa bwagaragaje ko kutoza amenyo nijoro byongera ibyago byo kurwara indwara z'umutima, cyane cyane ku bantu barengeje imyaka 20.

    Abahanga bavuga ko mu ijoro bitewe n'uko umuntu aba agiye kumara amasaha menshi afite ibiryo biba byasigaye mu menyo, ari bwo 'microbe' zivuye muri bya biryo zororoka ndetse zigatangira kwangiza ingingo zitandukanye zihereye ku ishinya.

    Mu bibazo biterwa no kutoza amenyo nijoro hazamo kandi umuvuduko w'amaraso ukomoka ku bintu bitandukanye biba byangijwe na za microbe, ari byo ahanini bishobora kurangira uteje ibibazo bikomeye ku mutima.

    Ubundi umuntu agirwa inama yo koza amenyo buri uko amaze kurya, cyangwa se akoza amenyo gatatu ku munsi ubwo bikaba mu gitondo, saa sita na nimugoroba. 

    Gusa ibi bibaye bikunaniye wajya woza amenyo nyuma yo gufata ibyo kurya bya mu gitondo, ndetse ukongera nyuma yo gufata ibyo kurya bya nijoro mbere yo kuryama.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154162/kutoza-amenyo-nijoro-ni-kimwe-mu-byagutera-indwara-zumutima-154162.html

  • Nyuma yo gucwekera, Benitha mu mwitero wa Dia… – #rwanda #RwOT

    Iyo uvuze Healing Worship Team, benshi bahita bibuka indirimbo zamamaye bikomeye nka: “Calvary”, “Nta misozi”, “Icyo Wavuze”, “Mbali na Kelele”, “Nguwe neza”, “Amba Hafi”, “Atatimiza” yarebwe n’abarenga Miliyoni 2.6 kuri Youtube, “Shikilia Pindo”, “Jina Hilo ni Uzima”, “Tuliza nguvu za Shetani” n’izindi nyinshi zahembuye abantu babarizwa muri za miliyoni.

    Ni itsinda ryubatse ibigwi bikomeye mu Rwanda ku buryo buri wese wateguraga igitaramo mu Rwanda ari bo yatekerezaga bwa mbere nk’abaramyi azisunga mu gitaramo cye. Ku ruhimbi, byabaga ari ibicika, bagatarakira Imana mu buryo bukomeye yaba mu gusirimba, kuyiririmbira mu njyana zituje, imyambarire ibereye abana b’Imana, amajwi aryoshye nk’ubuki n’ibindi.

    Nkivuga amajwi y’abaririmbyi ba Healing Worship Team yo mu myaka yatambutse uhite wibuka Diane Nyirashimwe wafatwaga nka nimero ya mbere mu baririmbyi bo mu Rwanda babarizwa muri za Worship Teams, ahanini bikaba biterwa n’uburyo atera indirimbo ahanika ijwi akongera akarimanura mu buryo buryoheye amatwi.

    Uyu Diane ni we wari ishyiga ry’inyuma muri Healing Worship Team dore ko ari we wayoboraga indirimbo zabo hafi ya zose. Nyuma y’uko mu 2021 agiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasize icyuho muri iri tsinda dore ko kuva agiye, ritongeye kumvikana cyane nka mbere. Diane yahise atangira kurirmba ku giti cye akabifatanya no kuririmba muri Asaph DFW.

    Si Diane gusa wagiye bigateza icyuho mu muziki wa Gospel mu Rwanda by’umwihariko muri Healing Worshio Team, ahubwo hari na bagenzi be bandi bagiye hanze y’u Rwanda mu bihe bimwe barimo Kadogo [Eric Byiringiro] wagiye kuba muri Amerika na Rumenge Etienne wari Perezida wa Healing WT akaba yaragiye kuba muri Canada. 

    Muri ibyo bihe humvikanye inkuru yaciye igikuba muri Gospel ko Healing Worship Team yacitsemo ibice bibiri nyuma y’uko bamwe mu baririmbyi bayo bagiye kuba hanze y’u Rwanda  bahisemo kuba Minisiteri ndetse bagashyizeho izina rya Healing Worship Ministry, icyakora abo mu Rwanda bo batsimbaraye ku gukomeza kwitwa Healing Worship Team. 

    Nyamara kuva bamwe mu ba Diaspora ba Healing batangaje izina rishya n’imikorere mishya, nta gikorwa cyabo kigeze kigaragara, ahubwo hakomeje kugaragara ibikorwa by’abaririmbyi bo mu Rwanda – bamwe bakomeje kwitwa Healing Worship Team nubwo ibyo bikorwa byagizwe ubwiru ntibabishyire mu itangazamakuru kuko bahisemo kubanza “kubaka no gusiba icyuho”.

    Kuri ubu Healing Worship Team Rwanda igarukanye imbaraga nyinshi mu muziki ndetse baravuga ko bafite indirimbo 10 bamaze gutunganya muri studio. Abaririmbyi bayo nta rusengero rsihariye babarizwamo ahubwo baturuka mu nsengero zitandukanye ndetse “ufite impano n’ubushake wese yaza akadusanga tugakora umurimo wo kuramya no guhimbaza”. 

    Magingo aya bafite indirimbo nshya, ikaba iya 4 mu ndirimbo 10 bakoze mu buryo bwa ‘Live Recording’ ku itariki ya 01/09/2024. Indirimbo nshya basohoye yitwa “Nafurahi ndani ya Yesu”, akaba ari indirimbo yabo “Nguwe neza” bashyize mu ruririmi rw’igiswahiri, ikaba isanzwe iri kuri album yabo ya gatatu. 

    “Nafurahi ndani ya Yesu” iterwa n’umukobwa w’umuhanga cyane witwa Abimana Benitha, akaba ari we ufatwa nk’uwiteye umwitero wa Diane Nyirashimwe. “Ni Umuririmbyi wacu uri kubizamo neza tumufitiye icyizere”. Byatangajwe na Perezida wa Healing Worship Team Rwanda, Muhoza Budete Kibonke. 

    Yakomeje avuga ko ikorwa rya “Nafurahi ndani Yesu” ryaturutse ku busabe bw’abakunzi babo baherereye mu bihugu bitandukanye mu Karere. Ati “Abantu benshi ba Kenya na Tanzania bagiye babidusaba ko twayiririmba mu rurimi bumva twarabyumvise ubu twabikoze”. 

    Muhoza Kibonke na we yemera ko Healing Worship Team Rwanda yari imaze igihe itumvikana cyane mu muziki, gusa akaba ari kibazo cyamaze kuvugutirwa umuti. Aganira na InyaRwanda, yagize ati “Yego mbere twari ku muvuduko uri hejuru. Itsinda ryacu ryahuye n’imbogamizi zitandukanye. 

    Bamwe bagiye mu bihugu byo hanze, abandi batangije ministry, duhitamo kubanza kubaka no gusiba ibyuho gahoro gahoro, kuri ubu turabona tumaze kugera ku kigero cyiza cyo kwongera guhaguruka, kandi ubu twagarutse, indirimbo nyinshi ziri mu nzira, turategura no gukora izindi vuba cyane ntaguhagarara”. 

    Yavuze ko kubera ibihe bikomeye banyuzemo mu myaka itambutse, ubu Healing Worship Team Rwanda yiganjemo amasura mashya “kubera izo mpamvu nari mbabwiye haruguru kandi twaziboneye ibisubizo rwose u Rwanda rufite impano nyinshi”. 

    Yongeyeho ko ubu bahari ijana ku ijana anasaba ko abashaka kubatumira babikora ku bwinshi, ati “Impamvu abakundi ba Gospel batubuze ni uko twari tumaze igihe dushakira ibisubizo birambye ibibazo twahuye na byo ariko ubu turi tayari rwose ushaka kudutumira turahari”. 

    Healing Worship Team Rwanda yiganjemo amasura mashya, gusa ni abanyempano bakomeye nk’uko bigaragarira mu ndirimbo bamaze gushyira hanze. Abaririmbyi bahanzwe amaso ubu muri iri tsinda harimo: Eulade, Shukuru, Dodos, Benitha, Emerence, Tuzayikorera n’abandi.

    Healing Worship Team Rwanda bateguje imishinga ikomeye mu muziki wa Gospel

    Healing Worship Team Rwanda batangaje ibyo bari bahugiyemo banateguza ibitangaza mu muziki

    REBA INDIRIMBO NSHYA “NAFURAHI NDANI YA YESU” YA HEALING WORSHIP TEAM RWANDA

    REBA INDIRIMBO “NGUWE NEZA” YA HEALING WORSHIP TEAM YASHYIZWE MU GISWAHILI

    REBA INDIRIMBO “ICYO WAVUZE” IRI MU ZAKUNZWE CYANE ZA HEALING WORSHIP TEAM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154163/gucwekera-benitha-mu-mwitero-wa-diane-ningamba-nshya-mu-2025-healing-worship-team-twaganir-154163.html