Author: webrwanda

  • Umusore wo mu Buhinde yasezeranye n'ihene nyuma yo kubabazwa kenshi mu rukundo #rwanda #RwOT

    Mu Buhinde hakomeje gucicikana inkuru y'umusore utatangajwe amazina yafashe icyemezo kidasanzwe cyo gusezerana n'ihene, bakabana nk'umugore n'umugabo. Uyu musore avuga ko yahisemo uyu mwanzuro nyuma yo guhura n'ibibazo byinshi mu rukundo, aho yakundanye kenshi ariko agahura n'akababaro.

    Amakuru avuga ko uyu musore yahuye n'ihurizo rikomeye mu mubano we n'abakobwa, aho inshuro nyinshi yagiye atabwa, agatatirwa cyangwa agahura n'uburiganya bw'abakunzi be.

    Ibi byatumye atakaza icyizere mu rukundo gakondo, ahitamo gushaka umwihariko udasanzwe mu buzima bwe bw'urukundo.

    Mu muhango wo gusezerana na ya hene, abaturanyi n'inshuti zabo batangaye cyane kuko bitari bisanzwe. Abari aho bavuga ko batigeze babona ikintu nk'iki, bamwe bakabifata nk'ubushishozi buke, mu gihe abandi bavugaga ko ari uburenganzira bwe bwo kwihitiramo uwo bashakanye.

    Mu muco w'Abahinde, ubukwe bugira agaciro gakomeye kandi butegurwa mu buryo bukomeye. Gusa icyemezo cy'uyu musore cyatumye benshi bibaza niba koko ari icyemezo cyatekerejweho cyangwa niba ari uburyo bwo kwigaragaza no gutangaza rubanda.

    Hari abavuga ko yaba ari igikorwa cy'ubushakashatsi cyangwa se inzira yo kugaragaza amarangamutima ye nyuma y'igihe kinini afite ibikomere by'urukundo.

    Benshi mu batuye mu gace k'iwabo batangaje ko batunguwe n'iki gikorwa, cyane cyane ko ubusanzwe ubukwe bugirwa hagati y'abantu babiri. Nubwo nta mategeko abujije ibi mu Buhinde, ni kenshi ibikorwa nk'ibi bifatwa nk'ibidasanzwe.

    Uyu musore, ubwo yasobanuraga impamvu yamuganishije kuri iyi myanzuro, yavuze ko yahisemo ihene kuko ari inyamaswa imwumva, itamubabaza cyangwa ngo imutenguhe. Yagize ati: 'Narayikunze kuko ari yo nizeye, sinshaka kongera gutenguhwa mu rukundo.'

    Uyu muhango w'ubukwe warabaye, ndetse uretse ibyo gushyingirwa, bivugwa ko uyu musore ashaka kubana n'iyo hene mu buzima busanzwe nk'umugore n'umugabo. Ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga byaratandukanye, aho bamwe babifashe nk'urwenya, mu gihe abandi babibonye nk'ikimenyetso cy'uko urukundo rushobora gutera ibikomere bikomeye.

    Uyu muhango w'ubukwe warabaye, ndetse uretse ibyo gushyingirwa, bivugwa ko uyu musore ashaka kubana n'iyo hene mu buzima busanzwe nk'umugore n'umugabo.

    Source : https://kasukumedia.com/umusore-wo-mu-buhinde-yasezeranye-nihene-nyuma-yo-kubabazwa-kenshi-mu-rukundo/

  • Umwana w'umukobwa w'imyaka 10 yakoze ubukwe n'umukunzi we bangana mbere y'uko apfa – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umukobwa w'imyaka 10, Emma Edwards yakoze ubukwe n'umukunzi we wo mu bwana, Daniel Marshall Christopher Williams Jr. bangana,mu birori byuje urukundo byakozwe mbere y'iminsi ibiri ngo uwo mwana w'mukobwa yitabe Imana azize Kanseri yo mu Maraso (Leukemia).

    Uyu mwana w'umukobwa ukomoka muri Walnut Cove muri Amerika, byamenyekanye ko arwaye Leukemia muri Mata 2022. Nyuma y'amezi avurwa, muri Kamena 2023 abaganga babwiye umuryango we ko uburwayi bwe bukomeje kuba bubi ndetse ko asigaranye iminsi mike yo kubaho.

    Ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko icyifuzo gikomeye cya Emma Edwards cyari ugukora ubukwe na Daniel Marshall Christopher Williams Jr. bari bamaze imyaka ibiri bari inshuti ndetse banakundana.

    Imiryango y'aba bana bombi bari bafite imyaka 10, inshuti n'abaturanyi, bahise bafatanya gutegura ibi birori mu minsi ibiri gusa. Ubukwe bwabaye ku wa 29 Kamena 2023 mu busitani bw'inzu ya nyirakuru wa Emma, bwitabirwa n'abashyitsi basaga 100 barimo abarimu, abaganga, n'inshuti z'umuryango, ndetse basabirwa umugisha mu buryo bwa gikirisitu.

    Emma yitabye Imana nyuma y'iminsi ibiri ubwo bukwe bubaye, asiga inkuru i musozi nk'umwana wagaragaje urukundo rukomeye, gukomera no kwihangana, inkuru yakoze ku mitima ya benshi.

    Source : https://yegob.rw/umwana-wumukobwa-wimyaka-10-yakoze-ubukwe-numukunzi-we-bangana-mbere-yuko-apfa-amafoto/

  • Hasuzumwe ingamba zo kwita ku butaka mu nama y'Igihugu ku Buhinzi bubungabunga Ubutaka – #rwanda #RwOT

    Ubu buhinzi bukorwa mu buryo burambye aho abahinzi bakoresha uburyo butandukanye bufasha kongera umusaruro w'imyaka no kurinda ibidukikije.

    Ishuri Rikuru ryigisha Ubuhinzi n'Ubworozi bubungabunga ubutaka (Rwanda Institute for Conservation – RICA) ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), ikigo Mennonite Cental Committee n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Biribwa (WFP) byateguye inama y'igihugu ya mbere ku buhinzi bubungabunga ubutaka.

    Iyi nama yabaye ku wa 28 Werurwe 2025, yahuje abafatanyabikorwa mu by'ubuhinzi baganira ku ngamba zikwiye zo kwamamaza no gushishikariza abahinzi uburyo bwo guhinga babungabunga ubutaka, kuko ari cyo gisubizo kirambye ku bibazo byugarije Isi bituruka ku mihindagurikire y'ikirere no kuba ubutaka bugenda busaza ntibube bugitanga umusaruro uhagije.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RICA ushinzwe ubushakashatsi no gukwirakwiza ubuhinzi bubungabunga ubutaka, Dr. Ndambe Nzaramba Magnifique, yavuze ko mu mahame shingiro y'ubuhinzi bubungabunga ubutaka harimo kutarima ubutaka cyangwa guhinga gake, kuko ari byo byongera umusaruro mu buryo burambye.

    Ati 'Kurimagura, gutema amasinde cyangwa se gucoca ntabwo tubishishikariza abahinzi kubikora.'

    Yakomeje avuga ko ibyo bikubiyemo gukoresha uburyo bwo kudahinga (no-till) cyangwa guhinga gake (minimum-till) mu gihe cyo gutera imbuto no kurwanya ibyatsi byangiza, bidasabye guhingagura umurima wose. Ibi bituma habaho kwiyongera kw'ibinyabuzima mu butaka kandi bukagumana umwimerere wabwo, bukabika amazi igihe kirekire, ndetse bikagabanya n'isuri.

    Ihame rya kabiri ni ukuba ubutaka buhora butwikiriye. Ibi bikubiyemo gutera ibihingwa bitwikira ubutaka mu bihe bitandukanye by'ihinga, gusiga ibisigazwa by'imyaka mu murima nyuma yo gusarura no gukoresha isaso aho bishoboka. Gutwikira ubutaka bigabanya isuri n'igabanuka ry'intungagihingwa, bituma ubutaka bubika amazi bigafasha abahinzi guhangana n'amapfa.

    Ihame rya gatatu ni ugusimburanya ibihingwa, umurima ugahingwamo ibihingwa bitandukanye. Ibi bikubiyemo guhinduranya ibihingwa mu bihe bitandukanye by'ihinga cyangwa kuvanga imyaka itandukanye mu murima umwe. Iyi mikorere ifasha kongera intungagihingwa mu butaka, kubugira bwiza, bikajyana no kongera umusaruro. Binabafasha gukumira kwiyongera kw'indwara n'ibyonnyi.

    Dr Ndambe yagize ati 'Birwanya indwara n'ibyonnyi. Iyo ukomeje gutera ubwoko bw'ibihingwa bimwe mu murima umwe usanga za ndwara zikomeza kuba nyinshi, uko dusimburanya rero ibihingwa bigabanya ibyonnyi hamwe n'indwara bigatuma umuhinzi adatera imiti myinshi, adakomeza ahangayikishijwe n'uko yabura umusaruro kubera indwara n'ibyonnyi.'

    Inama ya mbere y'igihugu ku buhinzi bubungabunga ubutaka yitabiriwe n'inzego za leta, impuguke muri kaminuza, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, abahinzi n'amashyirahamwe afite ibikorwa bifite aho bihuriye n'ubuhinzi.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi Buvuguruye, Dr. Karangwa Patrick, yavuze ko ubuhinzi bubungabunga ubutaka ari imwe mu nkingi zikomeye mu kubaka ubuhinzi burambye.

    Yavuze ko kuri ubu ubutaka bungana na hegitari 1000 ari bwo bukorerwaho ubuhinzi bubungabungabunga ubutaka ariko bifuza ko uwo mubare wakwiyongera, nk'uko bigaragara muri gahunda ya Leta y'imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry'ubuhinzi (PSTA 5).

    Ati 'Intego dushaka kugeraho ni hegitari nibura ibihumbi 100 muri iri genamigambi rya PSTA5. Turashaka kuzakuba hafi inshuro ijana ubuso buhingwa mu buryo bwo bubungabunga ubutaka kuko tububona nk'imwe mu nkingi zikomeye mu guteza imbere ubuhinzi.'

    Umuhuzabikorwa wa gahunda zo kwihaza mu biribwa mu muryango utegamiye kuri Leta Mennonite Central Committee, Habanabakize Thomas, yavuze ko MCC yashyize ingufu n'ubushobozi mu gushyigikira no guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ubutaka.

    Imwe muri gahunda zihari ni iyo bise Imirima shuri (Farm Field School), yashyizwe hirya no hino mu gihugu. Buri murima shuri uhuriza hamwe abahinzi 30 bahabwa amahugurwa, nyuma bagakoresha ubumenyi bwabo mu mirima yabo ari na ko banatoza batanu mu baturanyi babo.

    Habanabakize yagize ati 'Dufata abahagarariye abahinzi, tukabatoza, na bo bagatoza abandi. Mu myaka 10 ishize, ubu buryo bwatanze umusaruro mwiza. Ubu turimo gukorera mu turere icyenda turimo Nyaruguru, Nyamagabe, Karongi na Rutsiro, kandi turatekereza kwagura tukagera i Kayonza, Ruhango, Burera n'ahandi. Abahinzi benshi twakoranye babonye ko umusaruro wabo wiyongereye, bitewe no gukora ubuhinzi bubungabunga ubutaka.”

    Kimwe n'abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi bubungabunga ubutaka, n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Biribwa (WFP) na wo uvuga ko ubu buhinzi bamaze kubona ko ari bwo bwonyine bwafasha abaturage guhangana n'ibiza no kuboneza umusaruro, bityo ukaba waragiye utera inkunga gahunda zigamije kwimakaza ubu buhinzi.

    Umukozi wa WFP Rwanda, Richard Makuza, yavuze ko uretse gutabara mu gihe cy'ibiza, amapfa n'imyuzure, bagiye banafasha abahinzi bato bato barenga 127,000 mu makoperative arenga 425 hirya no hino mu gihugu kugira ngo babashe kubona amasoko no gufata neza umusaruro nyuma yo gusarura.

    WFP kandi, ishingiye ku ngaruka z'imihindagurikire y'ikirere, yakoranye na Leta muri gahunda zo kubaka ubushobozi bw'abahinzi bwo guhangana n'ibiza n'imihindagurikire y'ikirere, bityo bagakomeza kuboneza umusaruro n'igihe bari mu bihe bigoye. Ibi byatumye WFP ibona ko gukora no gushishikariza ubuhinzi bubungabunga ubutaka ari yo nzira n'igisubizo byizewe.

    Makuza yongeyeho ati 'Ni yo mpamvu twakusanyije inkunga yo gushyigikira imishinga y'ubuhinzi bubungabunga ubutaka. Twatangiriye ku mishinga y'igerageza mu turere dutanu kandi ubu twinjiye mu cyiciro gishya cyo gushyigikira gahunda zihuje intego za PSTA5.”

    Gakuba Jonas ni umuhinzi utuye mu karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho, umaze imyaka irenga itanu akora ubuhinzi bubungabunga ubutaka. Yavuze ko kuva mu 2018 ari bwo yayobotse ubuhinzi bubungabunga ubutaka kandi ko bimaze kumubyarira umusaruro ugaragara.

    Ati 'Iyo twahingaga ibigori ntabwo twarenzaga toni imwe kuri hegitari, ibilo 800 by'ibishyimbo byo kuri hegitari, ariko ubu aho dutangiriye gukora ubu buhinzi bubungabunga ubutaka umusaruro warazamutse bwikuba nk'inshuro 2, cyane kubera ko tubona amazi ku gihe kandi noneho ubuhinzi bubungabunga ubutaka bwatumye ubutaka bwacu bwongera kugarura umwimemerere wabwo kubera bya bisigazwa bisigara uko dusaruye mu mirima buri gihe.'

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi Buvuguruye, Dr Karangwa Patrick, yagaragaje ko ubuhinzi bubungabunga ubutaka ari inkingi ikomeye mu kubaka ubuhinzi burambye

    Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi muri RAB, Dr. Uwamahoro Florence, yari yitabiriye iyi nama y’igihugu ku buhinzi bubungabunga ubutaka

    Umuyobozi Wungirije muri RICA, Dr. Ndambe Nzaramba Magnifique, yasobanuriye abitabiriye iyi nama amahame shingiro y'ubuhinzi bubungabunga ubutaka, bashishikariza abahinzi kugira ngo babashe kongera umusaruro igihe kirekire

    Umuyobozi wa RICA, Dr. Ron Rosati, yagaragaje ko intego nyamukuru z’iyi Kaminuza ari uguteza imbere ubuhinzi bubungabunga ubutaka

    Abashinzwe iyamamazabuhinzi na bo bari bitabiriye

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasuzumwe-ingamba-zo-kwita-ku-butaka-mu-nama-y-igihugu-ku-buhinzi-bubungabunga

  • Abarenga 90% ntibashinganisha ibihingwa n'amatungo byabo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Gahunda yo gushinganisha ibihingwa n'amatungo yatangijwe mu 2019 aho izwi nka 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi' hagamijwe gufasha abahinzi n'aborozi kwirinda ibihombo bya hato na hato binyuze mu kwishyurwa ibyangiritse, gufashwa gukora kinyamwuga no kwizerwa n'ibigo by'imari.

    Umworozi wo mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi witwa Uzabakiriho Gervais, yavuze ko gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi yamufashije gukora ubworozi bwe atuje kuko aba yumva inka ze zigize ikibazo yahita ashumbushwa.

    Yavuze ko afite inka 15 zose yashyize mu bwishingizi agasanga impamvu ituma benshi batabugana ari ukubera kutamenya neza iyi gahunda.

    Ati 'Mfite mushiki wanjye tuva inda imwe, haje icyorezo ino aha apfusha inka ze enye ariko kuko nta bwishingizi yari afite yarahombye, iyo aza kuba afite ubwishingizi aba yarishyuwe.''

    Uzabakiriho avuga ko abatari bajya mu bwishingizi bari mu gihombo kuko mu gihe amatungo yabo yagira ikibazo bahomba burundu mu gihe uri mu bwishingizi we ahita ahabwa amafaranga akagura indi. Yasabye Leta gushyira imbaraga mu kwihutisha uburyo sosiyete z'ubwishingizi zitanga amafaranga mu gihe umworozi yahuye n'ikibazo.

    Shirimpumu Jean Claude wororera ingurube mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi we yavuze ko amaze imyaka irenga 15 akora ubu bworozi ariko ko ubwo gahunda y'ubwishingizi yazaga yabafashije cyane.

    Yavuze ko kugeza ubu ingurube ze ebyiri ari zo zagize ikibazo bigatuma yishyurwa harimo iyapfuye ibwagura n'indi y'impfizi.

    Kugeza ubu uyu mugabo afite ingurube 102 ziri mu bwishingizi aho avuga ko yatangiranye n'iyi gahunda mu 2019.

    Umuyobozi wa Gahunda y'Ubwishingizi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Joseph Ntezimana Museruka, yavuze ko gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi ubwitabire ari bwiza ariko ko butari bwagera aho Leta yifuza kuko bukiri munsi ya 10%.

    Yavuze ko muri gahunda ya Leta y'imyaka itanu, Leta yifuza ko ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo bwagira uruhare mu kuzamura inguzanyo zikava kuri 6% zikagera nibura ku 10% by'izitangwa.

    Ati 'Turashaka ko abahinzi n'aborozi bose bamenya ko iyi gahunda ihari, ikindi ibiza biri kwiyongera kubera imihindagurikire y'ikirere, imvura iri kuboneka ubu yagwaga mu kwezi kwa Gashyantare rero turifuza ko umuhinzi agira umutekano w'ishoramari rye kuko azajya aba yishingiwe.''

    Ibihingwa biri muri gahunda ya Leta y'ubwishingizi harimo umuceri, ibigori biribwa, ibigori by'imbuto, ibirayi biribwa, ibirayi by'imbuto, urusenda, imiteja, imyumbati, Soya n'ibishyimbo. Ni mu gihe amatungo arimo inka, ingurube, inkoko n'amafi.

    Kuva gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi mworozi yatangira mu 2019, abahinzi 161.445 bafata ubwishingizi bwunganiwe na Leta buri mwaka. Ni mu gihe aborozi babufata ari 49.854.

    Abahinzi n'aborozi bamaze gushumbushwa miliyari 6,4Frw, abahinzi bahawe arenga miliyari 3,4 Frw mu gihe aborozi bo bahawe arenga miliyari 2,9 Frw.

    Leta y'u Rwanda imaze gutanga arenga miliyari 5 Frw mu myaka itandatu kugira ngo abahinzi n'aborozi babashe guhabwa ubwishingizi kuko buri wese imutangira nkunganire ya 40%.

    Umuyobozi ushinzwe ubwishingizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Museruka Joseph yasabye abahinzi n’aborozi kugana ubwishingizi kuko bubafasha kudahomba

    Aborozi bashinganishije amatungo yabo bishimira ko iyo agize ikibazo bishyurwa bakagura andi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-90-ntibashinganisha-ibihingwa-n-amatungo-byabo-mu-rwanda

  • Umuhungu w'imyaka 15 ufite Autisme yatoraguwe yambaye ubusa, ababyeyi be batatu barafungwa #rwanda #RwOT

    Umuhungu w'imyaka 15, ufite autisme, yabonywe amaboko ye 'aboshye ku biganza' ubwo yirukaga yinjira mu iduka ry'ibiribwa ryo mu gace ku wa Gatatu, nk'uko polisi yo muri California yabitangaje. Polisi yanabonye umukobwa w'imyaka 12 mu nzu imwe, aho bavuga ko 'nta muntu wagombye kuba ahaba.'

    Umwana w'umuhungu wambaye ubusa yinjiye mu iduka ry'ibiribwa riri mu mujyi wa Ceres, muri California, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 26 Werurwe, ibintu byatunguranye bikomeye. Ibyabaye byatumye we n'undi mwana bakurwa muri iyo nzu polisi yasobanuye nk'aho hadakwiriye guturwamo, maze abantu batatu barafungwa.

    Nk'uko itangazo rya polisi ya Ceres ribisobanura, abapolisi bitabye telefoni ku isaha ya saa 7:39 p.m. nyuma y'amakuru avuga ko 'umuhungu wambaye ubusa ari kwiruka hafi ya Hatch Road na Richland Avenue.' Amaherezo yinjiye muri iryo duka ry'ibiribwa.

    'Narumvise abantu bahumuriza, nk'ikintu cyabatunguye cyane. Narebye inyuma maze mbona wa muhungu ari kwambuka imbere y'iduka nta mwambaro yambaye,' Rebecca Renard, umuyobozi mukuru wa Cost Less Foods, yabwiye KCRA, ishami rya NBC.

    David Avila, umuyobozi muri iryo duka, yavuze ko we na bagenzi be bahise babona ko 'uyu mwana ari mu kaga kandi agomba gufashwa.' Yavuze ko bamupfutse n'igitaka (coat) maze bahamagara 911. 'Twakomeje kumubwira ko ibintu bigiye kuba byiza, tumukomeza,' yabisobanuye.

    Uyu mwana w'imyaka 15 ufite autisme, yabonywe n'abapolisi ari mu iduka, amaboko ye 'aboshye ku biganza.' Renard yavuze ko yamubonye amukurikiranye n''umugozi ucometse ku kuguru kwe kw'ibumoso,' akemeza ko ashobora kuba ariho yishikuye ngo abone uko ahunga.

    Polisi yemeje ko basanze 'ibimenyetso bigaragaza ko yari yaboshwe n'amaguru kandi afite ibikomere byinshi bigaragara.' Renard yavuze ko yari 'abaye igifuramye' kandi afite 'ibikomere hagati ya 75 na 100 cyangwa birenga ku mubiri we hose,' nk'uko KCRA yabitangaje.

    'Ubufasha bw'ubuvuzi bwihuse bwahise butumizwa aho hantu, maze uwo mwana ajyanwa kwa muganga ngo avurwe,' nk'uko polisi yabisobanuye.

    Icyo gihe kandi, nyina w'uwo mwana, Leandra Renteria w'imyaka 36, yaje ku iduka ashakisha umuhungu we ubwo polisi yari mu iperereza. Polisi imaze kumenya ko afite undi mwana w'umukobwa w'imyaka 12 na we ufite autisme, bahise bajya gusuzuma uko uwo mwana abayeho. Icyo gihe, basanze uwo mwana ari kumwe n'abantu bakuru babiri.

    Nubwo polisi yavuze ko uwo mukobwa bari bamusanze 'ari amahoro mu rugo,' basanze iyo nzu iri mu mutekano muke cyane. Jeff Godfrey, umwe mu bayobozi ba polisi ya Ceres, yabwiye KCRA ati: 'Ibikorwa byo kubaho muri iyo nzu ntibyari byiza, hari imyanda y'inkari n'icyondo hirya no hino mu nzu, hari umunuko ukabije, ibintu byose bikaba ibihumanya ubuzima, aho nta muntu wagombye gutura.'

    Iyo nkuru yatangajwe ivuga ko abaturanyi babonaga iyo nzu inyuma ari nziza cyane, ndetse igateretswaho ibimenyetso bivuga 'kwita ku bantu bafite autisme.'

    Umuturanyi umwe yabwiye itangazamakuru ko yakunze kumva urusaku no gutongana bituruka muri iyo nzu, ndetse rimwe na rimwe yabonye wa muhungu yiruka hanze atambaye inkweto cyangwa umupira, naho abantu bakuru bakamwinginga ngo agaruke mu nzu.

    Mu mpera z'iperereza, Leandra Renteria, nyina w'uwo mwana, yarafashwe, kimwe na nyirakuru Lenore Wilson w'imyaka 54, ndetse n'umugabo wa nyirakuru, Gary Wilson w'imyaka 58. Aba bose uko ari batatu bashinjwe guhohotera abana no kub neglectinga (kutabaha uburere bukwiye).

    Bashyizwe muri gereza ya Stanislaus County Public Safety Center. Kugeza ku wa Kane w'icyumweru gishize, Renteria yari akiri muri gereza, ariko Wilson n'umugabo we bari bamaze kurekurwa.

    Abana bombi bakuwe muri iyo nzu kandi bashyikirizwa serivisi zita ku bana bato (Child Protective Services).

     

    Source : https://kasukumedia.com/umuhungu-wimyaka-15-ufite-autisme-yatoraguwe-yambaye-ubusa-ababyeyi-be-batatu-barafungwa/

  • Barasaba ko 10% by’imirimo mu mishinga migari… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe imishinga minini ikomeje gutangizwa hirya no hino mu gihugu, abaharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga barasaba ko 10% by'imirimo iboneka muri iyo mishinga yagenerwa abantu bafite ubumuga.

    Ihuriro ry'imiryango yita ku bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ryashyigikiye iyi gahunda, rishingiye ku kuba abantu bafite ubumuga bashoboye gukora imirimo inyuranye, haba iy'ingufu cyangwa iy'ubwenge. 

    Ibi byagarutsweho nyuma y'uko Umuryango w'Abafite Ubumuga bwo Kutumva ugize impungenge ko imishinga minini yo kubaka imihanda i Kigali idateganya uburyo bwo kubaha akazi.

    Ku wa 24 Werurwe 2025, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA) cyatangije umushinga wa Miliyoni 100 z'amadolari (asaga miliyari 140 Frw), ugamije kuvugurura imihanda minini ya Kigali no kugabanya ubucucike bw'imodoka. 

    Uyu mushinga uzibanda ku kuvugurura imihanda ya Chez Lando, Gishushu, na Kicukiro/Sonatubes. Biteganyijwe ko uzaha akazi k'agateganyo abantu bagera kuri 400, aho 30% bazaba ari abagore. Gusa, ntabwo haratangazwa umubare w'imirimo izagenerwa abafite ubumuga.

    Abanyamuryango ba NUDOR bavuga ko abafite ubumuga bafite ubushobozi bwo gukora imirimo myinshi kandi idasaba imbaraga gusa. Perezida wa NUDOR, Beth Mukarwego, yagize ati: “Hari abafite ubumuga bashoboye gukora imirimo y'ingufu ndetse n'iy'ubwenge. Ushobora kuba utumva cyangwa utabona, ariko amaboko yawe akora neza”. 

    “Ibi bivuze ko n'imishinga yo kubaka imihanda ikwiye kubaha akazi. Dufite abahanga mu bwubatsi bafite ubumuga, ariko iyo bagiye gusaba akazi ntibibukwa. Bagomba kwitabwaho.”

    Dr Mukarwego Beth umwe mu bahamya ko imishinga itegurwa ikwiye no kujya yibanda ku bantu bafite ubumuga

    Franklin Murangira Gakuba, uhagarariye VSO Rwanda, yavuze ko hakenewe igitekerezo cyiswe “intersectionality tool”, gituma politiki zijyanye n'akazi zigira uruhare mu gushyigikira abafite ubumuga binyuze mu kureba uko imyirondoro yabo ihurira n'ibindi bibazo nk'imibereho n'ubushobozi.

    Ati: “Ubushishozi mu gufata ibyemezo bigamije guteza imbere abafite ubumuga ni ingenzi. Niba dushaka ko abakozi bose bagira amahirwe angana, tugomba kwita ku mbogamizi zinyuranye abafite ubumuga bahura na zo, maze tukareba uko twabaha amahirwe mu mirimo itandukanye.”

    Ku bw'ibyo, abafite ubumuga basaba ko mu mishinga minini, cyane cyane iy'ubwubatsi, hashyirwaho ingamba zibemerera kubona imirimo. Nk’uko biri gukorwa mu gutanga 30% y'imirimo ku bagore, abaharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga barasaba ko 10% by'imirimo yagenerwa bo.

    Gukomeza kubashyigikira mu kubona akazi bizatuma barushaho kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, kandi bigabanye ubusumbane bukigaragara ku isoko ry'umurimo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154145/barasaba-ko-10-byimirimo-mu-mishinga-migari-ihabwa-abafite-ubumuga-154145.html

  • MINUBUMWE yatangaje ibiteganyijwe mu Cyumweru… – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yibukije Isi yose ko “Kuva ku wa 7 Mata 2025, u Rwanda n'isi yose, turibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Insanganyamatsiko igira iti 'Kwibuka Twiyubaka'.

    Turazirikana amateka yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho, urugendo rwo kubaka igihugu, ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda, uruhare rwa buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose. “

    Yakomeje ivuga ko mu #Kwibuka31 “hazagaragazwa umwihariko w’Umuryango Mpuzamahanga wo kutigira ku mateka, bigatuma ibyemezo wiyemeje byo kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, birimo guca burundu Umutwe wa FDLR n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere bitubahirizwa”.

    Mu Cyumweru cyo #Kwibuka31 kizatangira ku wa 07 Mata 2025 kugera ku wa 13 Mata 2025, hateganyijwemo ibikorwa byinshi byo kuzirikana no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy'Icyunamo kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari na ho umuhango wo Kwibuka uzabera ku rwego rw'Igihugu.

    Hateganyijwe Urugendo rwo Kwibuka 'Walk to Remember' izahagurukira ku Nteko Ishinga Amategeko igasorezwa kuri BK Arena ahazabera “Umugoroba w’Ikiriyo”.

    Ku rwego rw'Uturere, icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw'Akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n'Akarere.

    Ku rwego rw'imidugudu, hazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE no gukurikira ubutumwa bw'umunsi.

    Kuri uwo munsi wo gutangiza icyunamo, ibikorwa byose n'indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y'igikorwa cyo Kwibuka. 

    Ibikorwa nk'iby'ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n'amavuriro, bizakomeza guha serivisi ababigana kimwe no kujya gufata indege no kuzana abagenzi zizanye.

    Muri iki cyumweru cy'Icyunamo hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye mu gihugu.

    Tariki 10 Mata 2025: Hateganijwe ikiganiro kizahabwa abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

    Hateganyijwe n'ibihuza urubyiruko, n'ibindi byiciro.

    Ku rwego rw’Umudugudu, uretse ikiganiro kizatangwa ku tariki ya 7 Mata 2025, nta bindi biganiro biteganyijwe.

    Tariki ya 11 Mata 2025, mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka mu Karere ka Kicukiro (ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro), n'umugoroba wo Kwibuka uzabera ku Rwibutso rw'i Nyanza ya Kicukiro.

    Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo, imyitozo y’amakipe, indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu, bizakomeza gukorwa mu Cyumweru cy’Icyunamo.

    Mu Cyumweru cy'Icyunamo, ibendera ry'Igihugu rizurururutswa rigezwe hagati.

    Tariki 13 Mata 2025 ni bwo hazasozwa Icyumweru cy’Icyunamo. Ku rwego rw’Igihugu, iki gikorwa kizabera ku Urwibutso rwa Rebero, hazirikanwa abanyapolitike bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.

    Mu Turere, bazakora ibikorwa byo kwibuka aho biteganyijwe. Nta gikorwa cyihariye cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo giteganyijwe ku rwego rw’Akarere.


    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twibuke Twiyubaka”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154141/minubumwe-yatangaje-ibiteganyijwe-mu-cyumweru-cyo-kwibuka-ku-nshuro-ya-31-jenoside-yakorew-154141.html

  • Ikibazo cy'ibura ry'intanga z'inka kigiye kuba amateka – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bibazo byugarije aborozi hirya no hino mu gihugu, harimo no kugorwa no guteza intanga mu buryo buboneye.

    Impamvu ni uko iyi serivisi itangwa n'abavuzi b'amatungo bo mu turere no mu mirenge, bunganirwa n'abikorera ariko bakiri bake.

    Mushimiyimana Diane wo mu Mudugudu wa Gisozi, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko ikibazo cyo kutabonera intanga ku gihe kibahombya.

    Yavuze ko iyo bakeneye umuganga w'amatungo ku murenge wabo, hari igihe basanga ari mu nshingano nyinshi, bikanagira ingaruka mu kwima kw'inka.

    Ati 'Byatubayeho inshuro zigera muri eshatu, inka ikarinda tukabura uduterera intanga kuko ababikora ari bake kandi bafite inshingano nyinshi, noneho yaterwa intanga itinze bigatuma isesa ntifate, kandi twatanzemo amafaranga.'

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Ndabamenye Télésphore, agaragaza ko nyuma yo kubaka ikigo gifasha mu gutunganya intanga z'inka za kijyambere bikorewe mu gihigu, ubu hakurikiyeho no gukwirakwiza abaganga b'amatungo hirya no hino kugira ngo bafashe no mu kuziterera abaturage maze ubworozi buruhesho kuzamuka.

    Ati 'Gahunda yo gutunganya ikigo cy'ubushakashatsi cya RAB-Songa, igamije kuvugurura icyororo cy'inka zitanga amata n'iz'inyama, dukoresheje ikoranabuhanga. Ni umushinga wa RDDP2 dufatanyamo na IFAD, bikazatuma rero twongera umubare w'inka z'icyororo zitanga umusaruro ushyitse.'

    Dr Ndabamenye yakomeje avuga ko kugira ngo bagere ku musaruro wifuzwa, bizajyana no kongera abaganga b'amatungo begereye aborozi ku buryo bagera no ku kagari.

    Ati 'Turashaka ko intanga ziva aha zikagera ku borozi kandi mu buryo bwihuse, ari nzima kandi mu gihe bazikenereye. Tuzafatanya n'abafatanyabikorwa binyuze mu bigo by'abaganga b'amatungo bikorera ndetse byaranatangiye mu turere tumwe.'

    Yavuze ko hazajya habaho amasezerano hagati y'abaganga b'amatungo bagiye gukorera mu kagari runaka, noneho RAB ikomeze ibaherekeze, kugira ngo serivisi zose zigere ku borozi byihuse.

    RAB ivuga ko iyi gahunda yashyirwamo imbaraga ku buryo mu mwaka w'ingengo y'imari utaha, aba baganga b'amatungo bazaba bageze mu tugari twose.

    RAB igaragaza ko ikoranabuhanga rikomeje kuvugururwa aho mu minsi iri imbere umworozi azajya atererwa intanga z'inka yifuza ko ivuka atari ukugenekereza ngo nitabyara inyana izabyara ikimasa.

    RAB ivuga ko nibura abaganga b'amatungo bagera ku 1200 bamaze guhugurwa ku buryo buboneye mu gutera intanga, bakaba bamaze kugira ibimasa 30 bitanga intanga nziza zikwirakwizwa mu gihugu cyose, ariko intego ari iyo kugira ibimasa 60 mu gihe cya vuba, uko ubushobozi bugenda buboneka.

    Imibare ya RAB igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24, habonetse doze z'intanga ibihumbi 188, mu gihe ikigo gishya cya RAB nikimara gukora neza, kizajya gitanga doze zirenga 400.000 n'insoro ziterekwa mu nka 3.000 buri mwaka.

    Ikigo cy'Ubushakashatsi cya RAB-Songa, giherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Kinazi, cyatangijwe n'Umwami Mutara Rudahigwa mu 1937, nyuma aza kucyegurira ibikorwa by'ubushakashatsi ku bworozi bw'inka, ari na byo kigikorerwamo kugeza n'ubu.

    Kibarirwamo kandi inka amagana zifashishwa mu bushakashashatsi, muri zo harimo n'inyambo zo hambere.

    Umuyobozi w’Ikigega giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi ku Isi (IFAD), Dagmawi Habte Selassie (ibumoso), avuga ko bashyigikiye iterambere ry’ubworozi bw’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Ndabamenye Télésphore, yavuze ko uko intanga z’inka ziboneka bizanajyana no kuzegereza aborozi hafi yabo

    Ubu ni ububiko bw’intanga aho ziva zoherezwa hirya no hino mu gihugu

    Muri RAB Songa haracyanaboneka inka z’inyambo

    Kimwe mu bimasa kiri mu gikorwa cyo gutanga intanga, aho kibikora kabiri mu cyumweru

    Iki kigo cyitezweho kongera intanga z’inka zizazamura icyororo cya kijyambere mu Rwanda

    RAB Songa ifite ubuso bunini bukorerwamo ubworozi bw’inka ari na ko zikorwamo ubushakashatsi

    Kimwe mu bimasa 30 byazanywe muri RAB Songa bizatanga icyororo cy’inka z’inyama

    Ibi bimasa biba byaravuye mu mahanga nk’u Buholandi n’ahandi. Hamaze kuboneka 30, ariko intego ari ukugeza kuri 60

    Iki kigo giheruka kuzura, cyungutse ibikoresho bigezweho bipima ubuziranenge bw’intanga z’ibimasa mbere yo gukwirakwiza mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-yiyemeje-gukemura-ikibazo-cy-abahombywa-no-kudatererwa-intanga-ku-gihe

  • Yolande Makolo yasubije RDC yashinje u Rwanda uruhare mu mpfu z'abaturage bayo – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bufite uruhare rukomeye mu mpfu z'Abanye-Congo n'ubuhunzi bwa bagenzi babo.

    Yasubizaga Perezida Félix Tshisekedi wa RDC washinje ku wa 31 Werurwe 2025 'ibihugu by'abaturanyi birimo u Rwanda' n'imitwe yitwaje intwaro uruhare mu mpfu z'Abanye-Congo 'barenga miliyoni' kandi ngo ubu bwicanyi bwari bugambiriye ubwoko runaka.

    Makolo yagize ati 'Kuri abo bose bapfuye n'abakomeje gupfira muri RDC, bigirwamo uruhare n'abayobozi bo muri RDC mbere na mbere. Aba bayobozi ni bo mpamvu kandi ntibakwiye gushakira urwitwazo cyangwa ibibazo ahandi. Ni bo kibazo.'

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yasobanuye ko impinduka cyangwa ibisubizo muri RDC bizava imbere muri iki gihugu, agaragaza ko ikibazo ari uko abayobozi b'iki gihugu badafite ubushake bwo kugikemura.

    Ati 'Impinduka cyangwa igisubizo bizava imbere. Abapfuye, abava mu ngo zabo n'impunzi babarirwa muri za miliyoni babazwa aba bayobozi bo muri Congo batagaragaza uruhare mu gukemura ikibazo, ahubwo bagakomeza kwibeshya ko bafite imbaraga.'

    Nubwo Tshisekedi avuga ko ibihugu birimo u Rwanda byagize uruhare mu mpfu z'Abanye-Congo barenga miliyoni 10, Umuvugizi w'Ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, we yigeze kugaragaza ko ibyo atari ukuri.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya Leta tariki ya 15 Mata 2024, Gen Maj Ekenge yatangaje ko umutwe w'iterabwoba wa FDLR wagize uruhare mu mpfu z'aba Banye-Congo mu myaka 30 ishize.

    Yagize ati 'FDLR itera Abanye-Congo, yica Abanye-Congo. Mu barenga miliyoni 10 bishwe mu myaka 30 ishize, FDLR ifitemo ijanisha rinini mu guteza impfu hariya.'

    Raporo zitandukanye zirimo iz'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye zigaragaza ko FDLR yakomereje ubwicanyi mu Burasirazuba bwa RDC nyuma y'aho abarwanyi bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu mutwe w'iterabwoba ukorana n'Ingabo za Leta ya RDC mu kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bw'iki gihugu, ndetse Tshisekedi yawusezeranyije kuwufasha gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Iyo Tshisekedi abajijwe kuri ubu bufatanye, asubiza ko FDLR ari umutwe udafite imbaraga, ugizwe n'abasaza kandi ufite abarwanyi bake badakwiye gutera u Rwanda impungenge, ariko byagaragaye kenshi ko mu bafatwa na AFC/M23 harimo n'urubyiruko.

    Tshisekedi yashinje ibihugu birimo u Rwanda uruhare mu mpfu z’Abanye-Congo “barenga miliyoni 10”

    Yolande Makolo yavuze ko ubutegetsi bwa RDC bufite uruhare mu mpfu n’ubuhunzi bw’Abanye-Congo kandi ko budashaka gukemura ibi bibazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/makolo-yagaragaje-ko-ubutegetsi-bwa-rdc-bufite-uruhare-rukomeye-mu-mpfu-z

  • Abarwayi 2000 bagiye kubagirwa muri CHUK mu kwezi kudasanzwe – #rwanda #RwOT

    Ni ukwezi kwatangiye ku wa 31 Werurwe 2025. Ibi bitaro bivuga ko hari abarwayi bagera ku 3500 bari bategereje izi serivisi, gusa ko uku kwezi kuzasiga 70% byabo babonye izi serivisi.

    Muri uku kwezi hazatangwa serivisi zigera ku icumi zirimo kubagwa mu bwonko, mu rutirigongo, amagufa, indwara zo mu nda, indwara z'abana, kubagwa mu ruhago ndetse n'imiyoboro y'inkari ku bagabo, indwara zifata mu muhogo, mu kanwa, mu matwi n'ahandi.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa CHUK, Prof. Nyundo Martin, yabwiye RBA ko kubaga ubwonko ari byo byari bifite abarwayi benshi bategereje, kuko hari abagera kuri 470 bategereje n'abandi 965 bategereje kubonana n'umuganga.

    Ubundi burwayi bufite abantu benshi ari amagufa n'abagabo bafite ibibazo by'imiyoboro y'inkari.

    Ati ' Mu bafite ibibazo by'imiyoboro y'inkari, dufite abarwayi 840 bategereje, dufite n'abarwayi 380 bategereje kubagwa.'

    Prof. Nyundo avuga ko uku kwezi kuzafasha kugabanya abarwayi bamaraga igihe kinini bategereje.

    Uku kubagwa kuzakorerwa mu byumba umunani bigirwemo uruhare n'abaganga bagera kuri 45.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa CHUK, Prof. Nyundo Martin, yatangaje ko abarwayi barenga ibihumbi bibiri bagiye kubagwa mu kwezi kumwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarwayi-2000-bagiye-kubagirwa-muri-chuk-mu-kwezi-kudasanzwe