Author: webrwanda

  • Monica Geingos yakiriwe nk'Umuyobozi w'Icyubahiro wa Kepler College – #rwanda #RwOT

    Monica Geingos ni Madamu wa nyakwigendera Hage Geingob wabaye Perezida wa Namibia, aho yashimangiye ko uburezi ari inkingi ikomeye y'iterambere, bityo ko azashyira imbaraga mu guharanira uburezi bufite ireme kandi buharanira impinduka mu iterambere rya Afurika muri rusange.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetse ya Kepler College, Prof. Charles Murigande, yavuze ko kugira Monica Geingos nk'Umuyobozi w'Icyubahiro ari iby'agaciro gakomeye kandi ko afite ubwenge bw'Imana.

    Ati 'Ni umugore wubashywe cyane, umuhanga ukomeye wize amategeko ari no mu bintu by'ishoramari muri Namibia.'

    Yakomeje ati 'Turumva azatugira inama nziza, azanavugira iyi kaminuza aho azaba ari. Iyi ni kaminuza yigenga yishakamo ubushobozi, igashaka ubushobozi hirya no hino kugira ngo ishobore gukora imirimo ishinzwe gukora. Rero kugira abantu nk'abo bafite ibyo bagezeho, bafite ijwi ni ibintu byiza cyane.'

    Prof. Murigande yagaragaje ko Kepler College itomboye kuba igize umuyobozi ufite ubuhanga n'ubwenge buturuka ku Mana.

    Ati 'Ni umuntu wuzuye ubwenge, yuzuye ubwenge bw'Imana. Rero turatomboye nka Kepler College kubona umuyobozi nk'uyu.'

    Monica Geingos yagaragaje ko uburezi ari intwaro ikomeye ishobora kwifashishwa mu kugena ahazaza heza n'iterambere ry'ubukungu.

    Ati 'Uburezi ni intwaro ikomeye dushobora kwishingikirizaho mu kugena ahazaza hacu kandi muzi ko Isi igenda ihinduka ku muvuduko udasanzwe. Biradusaba umuyobozi mushya w'umunyafurika ufite indangagaciro nzima, nizerera mu mbaraga z'urubyiruko rwa Afurika kandi hakenewe kurwubakira imbaraga, tukaruha ibikoresho n'ubumenyi birufasha mu gutegura ahazaza.'

    Yashimangiye ko urugendo rw'u Rwanda rwo kongera kwiyubaka ari isomo rikomeye.

    Ati 'Dushobora kurebera ku rugendo rw'u Rwanda rwiyubatse ruva ku busa rukagera aho rugeze uyu munsi, rutwigisha isomo ry'ingenzi.'

    Yashimangiye ko uburezi bwa Afurika bukwiye kugendera ku ndangagaciro yo guharanira igishobora kunogera Abanyafurika aho kunezeza ab'ahandi.

    Ati 'Tugomba gukora ibikwiriye umugabane wacu, kandi iyi ni yo mbaraga y'inkuru yacu. Uba inkuru uvuga kuri wowe ubwawe. Ni yo mpamvu ari ingenzi kwirinda imitekerereze ishaje. Umutwe ushonje, ushishikajwe no kwiga muri kaminuza nto uzahora utsinda umutwe wuzuye ubwirasi n'ubwibone muri kaminuza ikomeye. Ingano yacu ni zo mbaraga zacu, turi umubare munini twibanda ku bikorwa bifatika.'

    Yakomeje ashimangira ko Kepler itashyiriweho kwigisha abantu no kurema abakozi gusa, ahubwo igamije guhanga abacurabwenge bahanga ibisubizo bikenewe ku bibazo bya Afurika.

    Ati 'Kepler si ishuri gusa, ni ahatangirwa amahugurwa y'icyiciro gishya cy'abayobozi b'Abanyafurika b'inyangamugayo kandi bahindura ibintu. Imbaraga nyazo zituruka ku burezi buhindura imitekerereze, ari na yo mpamvu Kepler ishishikajwe no kurenga imbibi no guhuza umugabane wose.'

    Yakomeje ati 'Umukobwa wo muri Kigali n'umuhungu wo mu nkambi y'impunzi bombi bagomba kwibonamo abashobora gukemura ibibazo bya Afurika mu bihe biri imbere. Umugabane wacu ukeneye abayobozi ku nzego zose.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yashimye uruhare rwa Kaminuza ya Kepler mu gutanga uburezi bufite ireme.

    Yashimangiye ko Minisiteri y'Uburezi izakomeza gukorana bya hafi n'iyo kaminuza mu rwego rwo kugera ku ntego yiyemeje yo gutanga uburezi bufite ireme kandi buzana impinduka nziza muri sosiyete.

    Monica Geingos ni we ubaye Umuyobozi w'Icyubahiro wa mbere wa Kepler College.

    Kepler yatangiye mu 2004 yitwa Orphans of Rwanda, mu 2008 iza guhindurirwa izina iba Generation Rwanda, ari gahunda igamije gufasha abana n'abahanga bo mu miryango itishoboye, kwiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.

    Mu 2013 yahinduye imikorere, itangiza gahunda yari itegerejweho gufasha abanyeshuri barangiza amasomo kugira amahirwe menshi yo kubona imirimo.

    Nibwo yasinyanye amasezerano na Southern New Hampshire University (SNHU), itangira gufasha abanyeshuri bayo kubona impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri cya kaminuza.

    Mu 2022 Guverinoma yemereye Kepler College gukorera mu Rwanda nka kaminuza yigenga, nyuma y'igihe ikora nka gahunda y'amasomo ifasha abanyeshuri guhabwa impamyabumenyi muri Southern New Hampshire University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Munyampenda Nathalie na Monica Geingos bahuje urugwiro bigaragara

    Abanyeshuri bahagarariye abandi bafashe ifoto y’urwibutso

    Abanyeshuri bahagarariye abandi bafashe ifoto y’urwibutso

    Akanyamuneza kari kose hagati y’Umuyobozi mushya, Prof. Murigande ndetse na Nathalie Munyampenda

    Akanyamuneza kari kose hagati y’Umuyobozi mushya, Prof. Murigande ndetse na Nathalie Munyampenda

    Abayobozi ba Kepler College bafata ifoto na Monica Geingos

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kepler, Munyampenda Nathalie, yishimiye umuyobozi mushya

    Abayobozi bo muri za Kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda bari bitabiriye

    Ubwo Prof. Charles Murigande yahaga Monica Geingos ikirango cya Kepler College

    Monica Geingos yakiriwe nk'Umuyobozi w'Icyubahiro wa Kepler College na Prof. Charles Murigande

    Monica Geingos yakiriwe nk'Umuyobozi w'Icyubahiro wa Kepler College

    Umuyobozi Mukuru wa Kepler College, Prof. Baylie Damtie Yeshita, yavuze ko uyu muyobozi mukuru azagira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa cyo kwakira Monica

    Monica Geingos yavuze ko uburezi ari inkingi ikomeye y’iterambere

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimye umusanzu wa Kepler College

    Prof. Murigande Charles yashimangiye ko Monica Geingos afite ubwenge bw’Imana

    Abanyeshuri bo muri Kepler College bagaragaje impano mu mbyino gakondo

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/monica-geingos-yakiriwe-nk-umuyobozi-w-icyubahiro-wa-kepler-college

  • Yareze umunyamakuru Ngabo Roben mu bushinjacyaha! Byiringiro Lague yavuze ku myenda abereyemo abakinnyi bagenzi be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, wavuzweho kwambura abakinnyi bagenzi be yatangaje ko yagejeje ikirego mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha [RIB], ashinja Ngabo Roben kumuharabika.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Mata 2025, ni bwo hatangajwe inkuru y'uko Byiringiro yambuye abakinnyi bagenzi be ndetse akaba yaranataye imyitozo.

    Ni inkuru yatangarijwe mu kiganiro cy'imikino kuri Radio/TV10, binyuze ku munyamakuru Ngabo Roben, wavuze ko afite amakuru ahagije ndetse na gihamya y'uko Byiringiro yambuye bagenzi be bakinana ndetse n'abandi bo mu yandi makipe.

    Mu bashyizwe mu majwi harimo Ngabonziza Pacifique abereyemo ibihumbi 300 Frw, Ishimwe Christian ufitiwe ibihumbi 200 Frw Mutsinzi Ange ufitiwe miliyoni 1,5 Frw. Undi ni Hakizimana Muhadjili wamutije imodoka mu rwego rwo kuyikodesha, ariko amezi akaba abaye abiri atamwishyura ibihumbi 500 Frw.

    Nubwo atishyura abakinnyi bagenzi be, Ngabo agaragaza ko amafaranga menshi ayajyana mu tubari ndetse 'hari n'abakobwa babiri beza cyane b'inzobe batuye hariya mu Kagarama babana, byavugwaga ko ari we ubishyurira inzu, ari we ubakorera iby'ibanze byose nkenerwa. Birabe ibyuya abe atabikorera benshi.'

    Ati 'Bivuze ko ahembwe miliyoni 2,5 Frw muri uku kwezi, nta kazi akoreye Police FC. Byiringiro Lague ntabwo arimo afasha Police FC kandi nta n'ubwo yiteguye kubikosora.'

    Iki kibazo cyaje gufata indi ntera ubwo uyu mukinnyi yamenyega ibyamuvuzweho, ahita afata umwanzuro wo kujya kurega uyu munyamakuru muri RIB.

    Aganira na SK Fm, yashimangiye ko ibyamuvuzweho atabyemera, ndetse hari n'ibimenyetso afite bigaragaza ko hari ibiganiro yagiranye n'abavuzwe ko ababereyemo amadeni.

    Ati 'Ibyo ntabwo ari byo, mwababajije bababwira ko mbafitiye amadeni? Ntabwo ari byo gutangaza ibintu abantu bakubwiye utabanje gusuzuma ngo urebe ko ari byo, ni amakosa, ni ugusebya umuntu kandi ntabwo ari byiza.'

    'Muhadjili [Hakizimana] nta modoka namukodesheje. Mfite ubutumwa bw'ibyo naganiriye na Ange [Mutsinzi] nkimara kubyumva, ibyo ntabwo ari byo ni ibihuha rwose. Ntabwo nzi aho biri guturuka, nta muntu wigeze umpamagara ngo ambure, ni ukumbeshyera.'

    Ntibyarangiriye aho kuko Byiringiro utarakinnye imikino ibiri iheruka ya Police FC nyuma yo kumenyesha ikipe ko arwaye, yagejeje ikirego muri RIB avuga ko yaharabitswe na Ngabo Roben.

    Ati 'Ntababeshye maze gutanga ikirego kuko yamparabitse cyane birenze. Ngabo Roben ni we nagiye kurega. Nta kibazo mfitanye na we kuko turi n'inshuti. Ikintu cyantunguye kikanantangaza ni ukuntu yavuze ibintu atabanje kumpamagara.'

    'Nta nimero ye ngira namwandikiye kuri Instagram mumenyesha ko yakoze amakosa, ngiye gutanga ikirego kugira ngo atazongera. Inzira y'ibiganiro ntayo sinzi icyo naganira na we, nageze kuri RIB kandi sinasubirayo.'

    Byiringiro Lague yageze muri Police FC muri Mutarama 2025, ubwo yari amaze gutandukana na Sandviken IF yo muri Suède.

    Source : https://yegob.rw/yareze-umunyamakuru-ngabo-roben-mu-bushinjacyaha-byiringiro-lague-yavuze-ku-myenda-abereyemo-abakinnyi-bagenzi-be/

  • Uburyo abahanzi ba Afurika bakomeje kwigaruri… – #rwanda #RwOT

    Bitandukanye na kera, abahanzi bakomeje gushyira imbaraga zikomeye bigendanye n’umuvuduko ikoranabuhanga ririho uyu munsi, mu kumenyekanisha umuziki wa Afurika ku ruhando mpuzamahanga. Abahanzi nka Burna Boy, Rema na Tyla bageze ku rwego rwo hejuru, batwara ibihembo bikomeye ndetse bakaririmbira ku rubyiniro rukomeye ku isi. 

    Umuziki wa Afurika ugiye kumara igihe kinini ku isonga, ukomeje kwigarurira imitima y'abantu benshi ku isi hose. Ubufatanye n'abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga, kwitabira ibitaramo bikomeye, ndetse n'ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga bikomeje gufasha abahanzi b'Afurika kwigarurira urubyiniro mpuzamahanga. Urugendo ruracyari rurerure, ariko nta gushidikanya ko ibendera rya Afurika riri kuzamuka ku rwego rushimishije.

    Imbuga nkoranyambaga: Imbarutso y’itumbagira ry’umuziki wa Afurika

    Imbuga nkoranyambaga zahinduye ibintu mu buryo butari bwarigeze bubaho. Imbuga nka YouTube, Spotify, Apple Music na Boomplay zagize uruhare rukomeye mu gusakaza umuziki wa Afurika. Imibare yerekana ko umubare w'abakurikirana umuziki wa Afurika wiyongereye cyane, aho Afrobeats yiyongereyeho 34% ku isi muri 2024, naho muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, uburyo umuziki bwazamutseho 114% kurusha ibindi bice byose by'isi. 

    Imbuga nka TikTok na Instagram na zo zatumye indirimbo nyinshi zigarurira imitima y'abantu ku isi. Indirimbo nka Calm Down ya Rema yabaye mpuzamahanga nyuma yo gukwirakwizwa n'abakoresha TikTok, kimwe na Water ya Tyla, yamenyekanye cyane kubera amashusho azwi nka ‘challenges’ yagiye akorwa n’abafana.

    Ibitaramo bikomeye: Stade ziruzura kubera umuziki wa Afurika

    Kera byari ibintu bidashoboka kubona umuhanzi w'umunyafurika yuzuza stade nini ku isi, ariko ubu nta gitangaza kirimo. Burna Boy yagaragaye muri Coachella Festival, yuzuza stade nini nka London Stadium yakira abantu barenga ibihumbi 60. Rema na Tyla nabo bakoreye ibitaramo muri Amerika no mu Burayi, aho bakoze ibitaramo bizenguruka isi bituma barushaho kumenyekana no kwigarurira imitima y'abafana bo hanze ya Afurika.

    Ubufatanye n'abandi bahanzi bakomeye ku Isi

    Umuziki wa Afurika uragenda utera intambwe ikomeye, aho abahanzi bo kuri uyu mugabane bakomeje gukorana indirimbo n'ibyamamare bikomeye ku isi, bigatuma urushaho gusakara. Fireboy DML yakoranye na Ed Sheeran basubiranamo indirimbo yise ‘Peru,’ Rema na Selena Gomez bakoranye kuri ‘Calm Down,’ naho Tems akorana na Drake ku yitwa ‘Fountains.’ Izi ndirimbo zakuyeho imipaka, zifasha umuziki wa Afurika kwinjira ku masoko akomeye ku isi no gukundwa n'abantu b'ingeri zose.

    Kugeza ubu kuri uyu mugabane, hari abahanzi bashya bafite impano zidasanzwe na bo bakomeje ko bafite ahazaza heza ku ruhando mpuzamahanga. Ayra Starr wo muri Nigeria yamamaye cyane kubera indirimbo ze nka ‘Rush’ na ‘Sability.’ Uncle Waffles wo muri Afurika y'Epfo azwi cyane mu njyana y’Amapiano. Focalistic wo muri Afurika y'Epfo yasubiranyemo indirimbo ‘Ke Star’ na Davido, igira izina rikomeye ku isi. Black Sherif wo muri Ghana yamamaye cyane kubera indirimbo ye ‘Kwaku The Traveller.’

    Imbogamizi umuziki wa Afurika uhanganye na zo ku isoko mpuzamahanga

    Nubwo umuziki wa Afurika urimo gutera imbere, haracyari imbogamizi nyinshi zirimo ibibazo by'amafaranga atagarukira abahanzi, aho usanga bamwe bakora ibihangano bigakundwa cyane ariko ntibabone inyungu ikwiye bitewe n’ibindi bibazo bikiri muri uru ruganda ndetse n’ n'inyungu z'inzu zitunganya umuziki. Hari impungenge ko bamwe mu bahanzi bashobora guhindura injyana zabo kugira ngo bagendane n'amasoko y'i Burayi na Amerika, bikaviramo umuziki wa Afurika gutakaza umwimerere wawo.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154166/uburyo-abahanzi-ba-afurika-bakomeje-kwigarurira-urubyiniro-mpuzamahanga-154166.html

  • Uko Yampano yabuze amafaranga yo gukora amash… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Yampano yagize ati 'Marina ejo bundi ni bwo yampamagaye arambwira ngo waransuzuguye, utinyuke unsuzugure? Ndavuga nti nkusuzugura gute? Arambwira ngo nta kintu wambwiye, kandi warampuje n'abo ngomba kubibwira?'.

    Akomeza agira ati 'Ngo oya, waransuzuguye ntabwo mbyumva. Mu gihe tugeze ku kwiga icyo gukora, aba arakupye muhamagaye ntiyamfata ndamwihorera. Ejo bundi ni bwo nagiye kubona indirimbo irasibwe.'

    Yampano uhamya ko afite indirimbo 80, yakomeje avuga ko yabonye iyo ndirimbo atayikeneye kuko icyo we yashakaga byari ukugira ngo abantu babone ko yakoranye na Marina gusa nta kindi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Marina yasohoye itangazo asobanura icyabaye kugira ngo asibishe indirimbo yakoranye na Yampano.

    Marina yasobanuye ko nk'umuhanzi wubaha ibihangano bye ndetse n'izina rye, yahisemo gusibisha indirimbo yakoranye na Yampano kuko batari bumvikanye ko iyo ndirimbo ijya hanze.

    Avuga ko iki ari icyemezo yafashe mu buryo buboneye mu rwego rwo kurinda izina rye ndetse n'ireme ry'ibihangano aha abafana be.

    Nyuma gato yo gushyira hanze ubwo butumwa, Yampano nawe yahise yandika ku rubuga rwa Instagram ati 'Marina ni umuhanzikazi nemera, nkunda kandi nubaha. Ni yo mpamvu twakoranye indirimbo nziza. Ibyabaye rwose sinumvaga ko byanagera aha, umbabarire mwamikazi wa muzika.'

    Akomeza agira ati 'Ibaze twanganye! Ntibyashoboka pe. Uyu mukobwa w'Igihugu ni impano irenze, nimumutege amatwi, nimudutege amatwi kuko twe nk'abahanzi nta kindi dushinzwe uretse kubaha imiziki myiza.'

    Reka inkuru yanjye nyitangirire aha! Byagenze gute ngo bigere iyo yose Yampano yiyerurutsa avuga ko atari azi ko byagera aha? Byaratunguranye cyangwa ntabwo yari azi ko ibyo agiye gukora byamuhira?

    Umwaka ushize, Yampano yagerageje gukorana na Marina ariko basanga Yampano atari ku rwego rwo gukorana na Marina bitewe n'ibyo yatswe ndetse n'izina yari afite muri icyo gihe.

    Mu kwezi wa mbere uyu mwaka, ni bwo hongewe gusubukura ibiganiro byo gukorana indirimbo ndetse bemeranya gukorana n'ubwo Yampano avuga ko yahaye Marina 50,000Rwf byo kwifashisha mu rugendo rwo kujya gukora indirimbo, abareberera inyungu za Marina babihakana bagaramye.

    Ku itariki 12 Werurwe 2025, ni bwo impande zombi (Yampano na Marina) bemeranyije ko basoje gukora amajwi y'indirimbo yabo nta kindi cyo kongerwaho ahubwo Marina ahita asaba Yampano ko bayikorera amashusho.

    Mu biganiro bagiranye, bemeranyije y'uko iyi ndirimbo bayifatira amashusho ku wa 17 Werurwe 2025. Bigeze ku wa 16 Werurwe 2025, Yampano yahamagaye Marina amubwira ko yabuze amafaranga yo gukoresha amashusho.

    Marina wari wakunze indirimbo bakoranye, yamubwiye ko amafaranga yo gukoresha imisatsi na 'make-up' yabyishakira naho we akarwana no kubona abakora amashusho gusa, Yampano amubwira ko n'aho gukorera amashusho hadahari.

    Nyuma yo kumva ko Yampano atiteguye, bongeye kuganira bumvikana ko iyo audio bayibika hanyuma bagashakisha amafaranga yo gukorera amashusho iyi ndirimbo. Yampano abyemera atazuyaje.

    Aha bemeranyije ko indirimbo bayisubitse indirimbo ikazasohoka mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

    Nyuma y'iminsi itanu baganiriye, Yampano yahise ashyira hanze amajwi y'iyi ndirimbo abajijwe impamvu avuga ko byashoboka y'uko abo bakorana baba aribo bayishyize hanze.

    Gusa Yampano yahise abwira Safi (Ureberera inyungu Marina) baganiraga na mbere n'iyo mishinga yose ngo 'Waretse ahubwo iyi 'saga' tukayikorera inkuru?'

    Yampano yari yamaze gupanga inkuru ye y'uko indirimbo niramuka ikuweho, aza guhita afatiraho agakora inkuru akajya mu itangazamakuru akavugwa.

    Nyuma yuko iyi ndirimbo ikuweho, Yampano yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga ndetse yandikira na Marina amubwira ngo 'Uri sekibi'.

    Nyuma y'izo nkuru zari zapanzwe, Yampano yemeye guca bugufi asaba imbabazi na Marina atangaza ko impamvu yo gusibisha indirimbo ari uko Yampano yari ysihe amasezerano bagiranye. 


    Yampano yabuze amafaranga yo gukora amashusho indirimbo yakoranye na Marina abihinduramo gutwika


    Marina yatunguwe n’uko Yampano ashyize hanze indirimbo bakoranye kandi bari bumvikanye ko igomba kujya hanze mu kwezi kwa Gatanu

    REBA IKIGANIRO YAMPANO AHERUTSE KUGIRANA NA INYARWANDA TV



    REBA IKIGANIRO “NO CAP” CYAGARUTSE KURI YAMPANO NA MARINA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154183/uko-yampano-yabuze-amafaranga-yo-gukora-amashusho-indirimbo-ye-na-marina-akabihinduramo-gu-154183.html

  • Kwishyingira mu ikipe! Amakosa 5 ashobora gut… – #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 46 irusha inota rimwe APR FC. Yatangiye neza urugamba rwa shampiyona 2024-25 kuko yamaze imikino 14 ya shampiyona itaratsindwa umukino n'umwe, aho yaje gutakaza ku mukino w'umunsi wa nyuma mu mikino ibanza, itsinzwe n'ikipe ya Mukura ibitego 2-1.

    Byabaye nk’aho ari intare ikozwe mu jisho, ariko nta wari uzi ko ari intangiriro z'ibihe bibi kuri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda. Tugiye kurebera hamwe amakosa 5 ari kumunga ikipe ya Rayon Sports ndetse ashobora gutuma itakaza umwanya wa mbere ku munsi wa 23 wa shampiyona, ikaba yabura igikombe ku maherere kandi yari yatangiranye ibimenyetso by'uko igishaka hasi no hejuru.

    1. Umutoza Robertinho yabaye nyamujya iyo bijya

    Umutoza wa Rayon Sports ni umwe mu bafite uruhare rukomeye mu musaruro mubi w'iyi kipe kandi mu buryo abenshi batabona. Umutoza Robertinho yabaye nyamujya iyo bijya kandi yabakabaye ari we ufata ibyemezo bihambaye nk'umutoza ufite uburambe.

    Uyu mutoza yahinduye ikipe kuva 2025 yatangira ndetse byahise bitangira gutanga umusaruro mubi. Ubwo shampiyona yatangiraga, ikipe ya Rayon Sports yakoreshaga abakinnyi 2 bazibira aribo Oliver Saif na Kanamugire Roger icyo gihe ikipe yageragezaga kugira umutekamo mu kibuga biruta ubu ikoresha Souleymane Daffé.

    Souleymane Daffé yageze muri Rayon Sports amaze igice cy'umwaka kirenga adakina ndetse atazi uko ikibuga gisa kuko nta ikipe yari afite.

    Uyu musore ukina aziritse amavi, bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bumvishije Robertinho uburyo uyu musore yakina ndetse akaba ari we ukoreshwa nka nimero 6 nawe arabyemera byatumye ava ku mikinire yari amaze kumenyera.

    Umuntu rero ashobora kwibaza ukuntu umukinnyi nka Daffé udafite ubushobozi bwo kurenza iminota 60 mu kibuga, ajya mu kibuga bikajya biteza ikipe kumusimbuza kandi iri gushaka ibitego, ibintu bidakunze kubaho kuri uwo mwanya.

    Robertinho asa n’umuntu utagifite icyo yitayeho 

    Robertinho yafashe umuco nk'uw’abayobozi ba Rayon Sports aho ikipe ibaho idafite umutoza wungirije akumva ko nta kibazo kugera aho asumbirijwe bakamwegekaho Rwaka. Mu mikino yo kwishyura, Rayon Sports yaguze abakinnyi umuntu yavuga ko ubu bamaze kuba igihombo kuko ugereranyije isoko ryo mu kwa Mbere abakinnyi binjira mu ikipe n’icyo baba baje gukora bidahuye n’ibyabaye kuri Rayon Sports. 

    Kuba ikipe yarazanye abakinnyi badakaze ndetse batakinaga ariko umutoza ntagire icyo abivugaho, bigaragaza kuba si bindeba mu kibazo ndetse ibintu bikangirika ubireba ntugire icyo ubikoraho.

    2. Ikipe itozwa na Mazimpaka kandi nawe adafite ubushobozi

    Buriya n'ubwo Rayon Sports yabayeho ifite umutoza wungirije ariko umutoza wa kabiri wa Rayon Sports ni Mazimpaka André.

    Uyu wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports, yageze muri iyi kipe nk'umutoza avuye muri Rayon Sports y'abagore ndetse yari amahirwe y'amatoragurano kuko nawe ubwe atabitekerezaga.  Kuri ubu Mazimpaka we ubwe yivugira ko adakunda akazi k'abanyezamu ahubwo we yumva afite indoto zo kuba umutoza w'abakinnyi bisanzwe.

    Umutoza Robertnho nta wundi mutoza ajya yumva usibye Mazimpaka ndetse ni nawe ugira uruhare runini mu misimburize y'abakinnyi kuri ubu muri Rayon Sports ndetse umukinnyi adashaka biragoye kuba yakina.

    Ntabwo ari ibyo gusa kuko n'izamu rya Rayon Sports, Mazimpaka ryaramunaniye. Uyu mutoza abanyezamu basa nk’aho bamucishijemo ijisho ariko bakabura uko babigenza bakituriza, ibyo twakita guhebera urwaje.

    Mazimpaka yisanze mu ikipe ikomeye anafatamo ibyemezo, mu gihe yari ageze mu myaka yo kwiga umwuga 

    Ntabwo abanyezamu bishimiye imyitozo Mazimpaka atanga nk’aho mbere y'umukino abaha imyitozo yo gufata utudenesi kandi habura iminota mike ngo bafate imipira minini mu mukino. Ubundi imyitozo y'utudenesi itangwa mu myitozo yo mu mibyizi ku makuru dukesha abandi batoza b'abanyezamu. 

    Ikindi umuntu yavuga ni aho Mazimpaka yagaragaye ari gutoza abanyezamu gusimbuka bagakandagira ku kibaho kiri hejuru kandi bambaye godiyo, ugendeye ku buryo urubaho runyerera byateza impanuka ikomeye.

    3. Gutandukana na Elie Ganijuru

    Rayon Sports yakoze ikosa rikomeye ubwo yemeraga kurekura Ganijuru Elie ngo ajye muri Vision FC. Uyu musore yagiye kuva muri Rayon Sports amaze igihe adakina ariko intandaro iba umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura i Huye.

    Iki gihe Ganijuru yabanje mu kibuga kuko Hakim yari afite amakarita y'umuhondo. Ganijuru babaye nk'abamutunguye akina umukino ndetse akina ibyo ashoboye. Kubera ibihe ikipe yari irimo abakinnyi bari kwishyuza cyane amafaranga baberewemo, uwo bita Kanyabugabo yagiriye inama Rayon Sports ko yakwirukana abakinnyi barimo Ganijuru Elie, Ishimwe Fiston na Iraguha Hadji. 

    Kanyabugabo yavugaga ko umuntu adakwiye kwishyuza ikipe kandi atanakina. Ibi byatumye Kanyabugabo atsimbarara avuga ko Ganijuru akina nabi agomba kuva mu ikipe bagakinisha umwana witwa Fabrice wari wavuye muri Tsinda batsinde dore ko abakinnyi bavuye muri Tsinda batsinde FC ari Kanyabugabo wabazanye.

    Ganijuru kuva muri Rayon Sports byenyegejwe cyane na Kanyabugabo ndetse na Mazimpaka Andre 

    Ibi rero byatumye Bugingo Hakim kuri ubu ari umwe mu bakinnyi bahagaze nabi muri Rayon Sports ndetse akaba ari we mukinnyi wizeye umwanya muri iyi kipe kurusha abandi bose, ko yakwitoza neza atakwitoza agomba gukina. Ganijuru yari umukinnyi mwiza wahozaho igitutu umukinnyi bakina ku mwanya umwe ndetse bikaba byabafasha bose kutirara kuko baba bacunganye ku ijisho.

    4. Ikipe irakennye

    Aha turagaruka ku buyobozi bwa Rayon Sports cyangwa se kuri bamwe biswe abasaza b'ikipe dore ko ubwo bagarukaga muri Rayon Sports bari bafashwe nk'abacunguzi. Aba bayobozi barimo Twagirayezu Thadee, nta n’umwe ukozwa ibyo gutanga amafaranga mu ikipe ahubwo bose usanga bacungana ku jisho.

    Aba bayobozi bafashe ikipe nyuma y’aho Uwayezu Jean Fidele yeguye ku mirimo yo kuyobora Rayon Sports. Bageze mu ikipe shampiyona yaratangiye ndetse n'abakinnyi baramaze kugurwa. Ahantu byagaragariye ni ku isoko ryo mu kwa Mbere aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahisemo kugura abakinnyi batakinaga badafite n'amakipe kandi byose biturutse ku bushobozi buke bw'amafaranga.

    Kuri ubu iyo habaye inama y'abayobozi yo gukusanya amafaranga, usanga buri muyobozi yifashe, gukora mu mufuka bigoye ndetse utanze amafaranga bwa mbere abenshi ugasanga ni we bagendeyeho ku buryo kubona umuntu utanga ibihumbi birenze 500 Frw biba ari agashya. 

    Ibi rero biri gushyira abakinnyi mu rungabangabo ndetse bituma abakinnyi bamwe bakina baberewemo ibirarane ndetse abandi bakaba batari ku rwego rwo gukinira Rayon Sports kuko abenshi baje “bishyingiye”.

    5. Uburari bwinshi mu bayobozi ba Rayon Sports

    Kugera ubu bisa n’aho bicanganye kumenya umuntu uyoboye Rayon Sports n'ubwo mu mategeko byanditse. Abayozi bari kuri komite ya Rayon Sports bose umuntu yavuga ko ari abagabo bakomeye kuko abenshi bayoboye iyi kipe. 

    Yaba abakinnyi ndetse n'abafana gusobanukirwa ibi bintu biragoye kuko ubundi Rayon Sports isanzwe ibaho ifite umuntu ibazwa ureke ubu ibazwa Twagirayezu, Muvunyi, Gacinya n'abandi. Ibi rero bituma abayobozi b'iyi kipe bacungana ku jisho bigatuma habaho kudafata ibyemezo bireba ikipe no gukererwa mu byanzuro myiza y'ikipe ari na ho hari kuva gutsindwa kwa hato na hato.

    Abayobozi benshi benda kunganya ubushobozi n’icyubahiro bari gucanga ikipe 

    Kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports izakina umukino w'umunsi wa 23 wa shampiyona aho izasura ikipe ya Marine FC mu karere ka Rubavu, umukino usobanuye byinshi kuko Rayon Sports itawutsinze bishobora kuba intandaro yo gutakaza umwanya wa mbere.

    Mazimpaka Andre ni umutoza uba uri hafi cyane y’Umutoza Mukuru, ndetse bakaba ari abantu bahuza cyane, bishobora guteza ikibazo ku hazaza ha Rwaka

    Mu mikino 5 iheruka ya shampiyona, Rayon Sports yatsinzemo umwe 


    Ivunika rya Fall Ngange naryo riri mu byateje igihombo Rayon Sports kuko yari ayifatiye runini 


    Khadim Ndiaye ashinjwa ubushobozi bucye ariko icyo abantu batitaho ni ukureba ubushobozi bw’umutoza we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154185/kwishyingira-mu-ikipe-amakosa-5-ashobora-gutuma-rayon-sports-itegukana-igikombe-cya-shampi-154185.html

  • Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey nyuma yo gusezerera Real Sociedad #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid yongeye kugaragaza ubukaka n'ubuhanga mu irushanwa rya Copa del Rey, itsindira itike y'umukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Real Sociedad ku giteranyo cy'ibitego 5-4.

    Ni nyuma y'umukino wo kwishyura wabereye kuri Reale Arena, warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 4-4, ariko Real Madrid ikomeza kubera intsinzi yo mu mukino ubanza.

    Uyu mukino waranzwe n'ishyaka ryinshi ku mpande zombi, aho Real Sociedad yakinnye yitanga kugira ngo isige amateka imbere y'abafana bayo.

    Gusa Real Madrid, izwiho ubunararibonye mu mikino y'amarushanwa akomeye, yagaragaje ko ari ikipe ikomeye mu bihe bikomeye, yihagararaho ikomeza urugendo rwayo.

    Abakinnyi barimo Vinícius Júnior, Jude Bellingham na Rodrygo Goes bagize uruhare rukomeye mu gutsinda ibitego byafashije Real Madrid kugera ku mukino wa nyuma. Real Sociedad na yo ntiyacitse intege, igaragaza imbaraga mu busatirizi bwayo, ariko birangira ibashije gukura inota rimwe gusa mu rugo, ritari rihagije ngo ibone itike.

    Ubu Real Madrid iraba itegereje kumenya ikipe bazacakirana ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey, hagati ya Atlético de Madrid na FC Barcelone, bazahura mu mukino wo kwishyura kuri uyu wa Gatatu.

    Muri uyu mukino, Atlético de Madrid izakira FC Barcelone ku kibuga cyayo, mu gihe umukino ubanza warangiye Barça itsinze 1-0. Ikipe izatsinda izahita ihura na Real Madrid mu mukino wa nyuma utegerejwe na benshi.

    Ese Real Madrid izisanga mu mukino wa nyuma ihura n'umukeba wa kera FC Barcelone, cyangwa se izaba Atlético de Madrid izahatanira igikombe? Abakunzi b'umupira w'amaguru baracyategereje uwo mukino wa nyuma uzaba ukomeye.

    Abakinnyi barimo Vinícius Júnior, Jude Bellingham na Rodrygo Goes bagize uruhare rukomeye mu gutsinda ibitego byafashije Real Madrid kugera ku mukino wa nyuma.
    Ikipe ya Real Madrid yongeye kugaragaza ubukaka n'ubuhanga mu irushanwa rya Copa del Rey, itsindira itike y'umukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Real Sociedad ku giteranyo cy'ibitego 5-4.
    Uyu mukino waranzwe n'ishyaka ryinshi ku mpande zombi, aho Real Sociedad yakinnye yitanga kugira ngo isige amateka imbere y'abafana bayo.
    Uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Reale Arena, warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 4-4, ariko Real Madrid ikomeza kubera intsinzi yo mu mukino ubanza.
    Real Madrid itegereje kumenya ikipe bazacakirana ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey, hagati ya Atlético de Madrid na FC Barcelone, bazahura mu mukino wo kwishyura kuri uyu wa Gatatu.

    Source : https://kasukumedia.com/real-madrid-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-copa-del-rey-nyuma-yo-gusezerera-real-sociedad/

  • Ishimwe Vestine yizihije isabukuru y'amavuko mu isura nshya, aca amarenga yo gusezera ADEPR #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yizihije isabukuru y'amavuko mu buryo bwihariye, ahindura isura ye bisanzwe bitamenyerewe mu Itorero rya ADEPR, aho yakuriye.

    Uyu muhanzikazi we na mugenzi we bava inda imwe bamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana nka 'Ndashima', 'Mana Urera', n'izindi, yatunguye benshi ubwo yagaragaraga afite imisatsi yongereweho (kwisukisha), ibintu bisanzwe bitemewe n'iri torero rifata ibyo kwihindura isura nk'ibidakwiye ku Mukristo nyamukristo.

    Mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ubwo hizihizwaga isabukuru ye, Ishimwe Vestine yagaragaye mu isura nshya, bikurura impaka nyinshi mu bakunzi be ndetse no mu banyetorero.

    Bamwe bagaragaje ko ari uburenganzira bwe guhitamo uko agaragara, mu gihe abandi basanga ibi bishobora kuba ikimenyetso cy'uko yaba agiye kwitandukanya n'inyigisho za ADEPR.

    Itorero rya ADEPR rifite amahame rigenderaho, arimo gukurikiza imyitwarire n'imyambarire ifatwa nk'iyera. Mu myaka yashize, abahanzi batandukanye baririmbye indirimbo zo kuramya Imana bavuzwe cyane nyuma yo kugaragara bafite imisatsi isizwe amabara, yongereweho cyangwa bambaye imyenda ifatwa nk'iteye amakenga mu itorero.

    Hari n'abagiye bagirwa inama yo kwisubiraho, abandi bahitamo kuva muri ADEPR bagakomereza umurimo w'Imana mu yandi madini cyangwa bakinjira mu muziki rusange.

    Kugeza ubu, Ishimwe Vestine ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku bijyanye no kuba yaba atakibarizwa muri ADEPR. Gusa, bamwe mu bakurikiranira hafi imyitwarire ye bavuga ko iyi ntambwe ashobora kuba yarayitewe amaze gutekereza ku rugendo rwe rwa gikirisitu, ndetse no ku cyerekezo cye muri muzika.

    Nubwo benshi bategereje icyo azatangaza kuri iyi mpinduka, icyo ntakuka ni uko yahinduye isura, akaba ari ibintu byakomeje gutera impaka mu bakunzi be no mu banyetorero.

    Icyakora, byitezwe ko azagira icyo abivugaho vuba aha, kugira ngo asobanurire abakunzi be icyerekezo cye gishya, cyane ko ari umwe mu bahanzi bubashywe mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, ndetse no hanze yarwo.

    Kugeza ubu, Ishimwe Vestine ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku bijyanye no kuba yaba atakibarizwa muri ADEPR.
    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yizihije isabukuru y'amavuko mu buryo bwihariye, ahindura isura ye bisanzwe bitamenyerewe mu Itorero rya ADEPR, aho yakuriye.
    Itorero rya ADEPR rifite amahame rigenderaho, arimo gukurikiza imyitwarire n'imyambarire ifatwa nk'iyera.
    Uyu muhanzikazi we na mugenzi we bava inda imwe bamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana nka 'Ndashima', 'Mana Urera', n'izindi, yatunguye benshi ubwo yagaragaraga afite imisatsi yongereweho (kwisukisha).

    Source : https://kasukumedia.com/ishimwe-vestine-yizihije-isabukuru-yamavuko-mu-isura-nshya-aca-amarenga-ko-atakibarizwa-mu-itorero-rya-adepr/

  • Carlo Ancelotti umutoza mukuru wa Real Madrid arashinjwa kunyereza imisoro muri Espagn #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu, tariki ya 2 Mata 2025, umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti, azitaba urukiko i Madrid aho ashinjwa ibyaha byo kunyereza imisoro.

    Ibirego byatanzwe n'abashinjacyaha ba Leta ya Espagne bivuga ko Ancelotti, ukomoka mu Butaliyani, yihishe inyuma y'imisoro ingana na miliyoni 1 y'amayero hagati y'umwaka wa 2014 na 2015.

    Urukiko rwashyizeho itariki y'iburanisha ku wa 28 Werurwe, nyuma y'uko dosiye ye igenzurwa n'inzego zishinzwe imisoro.

    Abashinjacyaha barasaba ko Ancelotti ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka ine n'amezi icyenda ku byaha bibiri byo kunyereza imisoro. Bavuga ko yakoresheje amasosiyete akora ibicuruzwa kugira ngo ahishe imisoro yavuye mu mishahara ye n'andi mafaranga yinjije.

    Nubwo ibi birego bikomeje gukaza umurego, Ancelotti yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko yatanze imisoro ye uko bikwiye kandi ko yiteguye kwiregura mu rukiko.

    Uyu mutoza w'imyaka 65 afite amateka akomeye mu mupira w'amaguru. Ni we mutoza wenyine wegukanye igikombe cya UEFA Champions League inshuro eshanu, eshatu yari kumwe na Real Madrid (2014, 2022, 2023) n'ebyiri ari kumwe na AC Milan (2003, 2007).

    Ni na we mutoza rukumbi wegukanye ibikombe bya shampiyona eshanu zitandukanye mu Bwongereza (Chelsea), Espagne (Real Madrid), Ubutaliyani (AC Milan), Ubudage (Bayern Munich) n'Ubufaransa (PSG).

    Ancelotti yatangiye gutoza Real Madrid mu 2013 kugeza mu 2015, aza gusubirayo mu 2021. Kuva icyo gihe, yayifashije kwegukana ibikombe bikomeye birimo La Liga, Champions League, Super Cup na Club World Cup.

    Iburanisha rye rizakurikirwa cyane, cyane ko Real Madrid iri mu bihe byiza muri shampiyona ya Espagne no muri Champions League. Niba ahamwe n'icyaha, bishobora kugira ingaruka ku kazi ke nk'umutoza ndetse no ku hazaza he muri ruhago.

    Uyu mutoza w'imyaka 65 afite amateka akomeye mu mupira w'amaguru. Ni we mutoza wenyine wegukanye igikombe cya UEFA Champions League inshuro eshanu.
    Ancelotti yatangiye gutoza Real Madrid mu 2013 kugeza mu 2015, aza gusubirayo mu 2021. Kuva icyo gihe, yayifashije kwegukana ibikombe bikomeye birimo La Liga, Champions League, Super Cup na Club World Cup.

    Source : https://kasukumedia.com/carlo-ancelotti-umutoza-mukuru-wa-real-madrid-arashinjwa-kunyereza-imisoro-muri-espagn/

  • Joshua Baraka yatangaje ko atiteguye kugirana abana na Etania Mutoni #rwanda #RwOT

    Joshua Baraka

    Umuririmbyi Joshua Baraka avuga ko kugira abana na Etania atari ikintu atekereza ubu kuko atariteguye inshingano zijyana nabyo.
    Bamaze imyaka itatu bakundana, kandi umubano wabo ukomeza gukomera uko bukeye n'uko bwije.
    Ntibatinya kwereka isi urukundo rwabo, kandi abafana babo barabishimira cyane.

    Joshua Baraka avuga ko nubwo urukundo rwabo ari urw'ukuri, batari banabana. Ndetse ntibarateganya no kugira abana.
    Abajijwe niba ubu yabyifuza, umuririmbyi wa Nayomi yasubije adashidikanya ati:
    'Oya na gato. Oya na gato. Ndi kure y'icyo gitekerezo.'
    Yakomeje agira ati: 'Sinibwira ko abana ari bo bagena uwo uri we. Kugira abana ni inshingano zikomeye ugomba kwakira igihe cyageze.'

    Abahanzi benshi muri Uganda basangiye igitekerezo nk'iki cyo gutegura neza umuryango mbere yo kugira abana.

    Umubano wa Joshua Baraka na Etania Mutoni wabaye ikintu kigarukwaho cyane mu ruhame, aho inkuru nyinshi kuri mbu.ug zakomeje kugaragaza ibice bitandukanye byawo uko igihe cyagiye gihita.

    Etania Mutoni

    Ku wa 17 Mutarama 2024, Etania yagarutse ku rujijo rwavugwaga ku mubano we na Joshua Baraka, abihakana avuga ko ari amagambo y'ibihuha, kandi yemeza ko yibanda ku muziki we n'umwuga we wo kwidagadura.

    Kuwa 11 Mata 2024, inkuru yari yarahindutse, kuko Joshua Baraka yari yatangiye kuvuga byeruye uko yahuye na Etania ndetse n'imigambi bafite yo kurushinga, agaragaza ko umubano wabo urushaho gukomera.

    Ku wa 24 Nzeri 2024, Joshua Baraka yagaragaje ko adahangayikishijwe n'ibitekerezo by'abantu ku cyuho cy'imyaka ibiri kiri hagati ye na Etania, avuga ko imyaka atari cyo kintu cy'ingenzi mu rukundo.

    Izi nkuru zose hamwe zigaragaza uko umubano wa Joshua Baraka na Etania Mutoni wagendaga utera imbere, uhereye ku magambo y'ibihuha no kubihakana, kugeza aho bemera mu ruhame urukundo rwabo ndetse bagatangira no kuganira ku hazaza habo.

    Joshua Baraka

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/joshua-baraka-yatangaje-ko-atiteguye-kugira-abana-na-etania-mutoni/

  • Quentin Tarantino yaba agiye gutungura Hollywood? Filime ye ya nyuma ishobora kubona izuba #rwanda #RwOT

    Brad Pitt

    Uyu munsi, Hollywood yuzuye ibihuha bivuga ko filime ya nyuma ya Quentin Tarantino, yari yaramaze gutegurwa ariko akaza kuyireka, ishobora gusohoka. Ibi byose byatangiye bivugwa nk'amakuru adasanzwe y'uko hazabaho igice cya kabiri cya Once Upon A Time…In Hollywood, bitangajwe n'urubuga The Playlist. Kubera ko ari itariki ya 1 Mata (April Fool's Day), ibi byasabye gushakisha ukuri kw'ibivugwa.

    Quentin Tarantino

    Ibyo twamenye ni ibi: Brad Pitt yabonye uruhushya rwa Tarantino kugira ngo yerekane iyo senari (script) ku muyobozi wa filime David Fincher, wamuyoboye muri Se7en. Iyo senari ngo yibanda ku rugendo rukurikiraho rwa Cliff Booth, wa muntu wagaragaye muri Once Upon A Time…In Hollywood. Kubera ko Fincher akorana gusa na Netflix, bivuze ko niba iyo filime izakorwa, Netflix ari yo izayitanga no kuyisohora binyuze kuri murandasi (streaming). Tarantino azishyurwa amafaranga menshi cyane kuri iyo senari, kuko ubu ari kwitegura gukina umukino yanditse no gutegura filime ya nyuma azayobora. Iyi filime yo birasa n'aho izajya muri Sony, aho yahereye ayobora iyo yabanjirije. Birashoboka ko Tarantino atakwemera gusohora filime ye ya nyuma kuri murandasi, ariko yubaha Fincher, kuko uyu muyobozi amaze imyaka ayobora filime za Netflix kuva yakoze House of Cards.

    Brad Pitt

    Birumvikana impamvu Pitt ashaka kongera gukina Cliff Booth: Yegukanye igihembo cya mbere cya Oscar kubera uwo mwanya, aho yakinaga nk'umukozi wa stunt ndetse n'inshuti ya Rick Dalton (Leonardo DiCaprio). Hari byinshi bitaravugwa ku mateka ya Booth, nk'umusirikare w'intwari ndetse n'umwicanyi rutwitsi. Muri filime, agaragara nk'uwaba yarishwe umugore we akoresheje intwaro yo mu mazi (spear gun), nubwo bitagaragajwe neza niba ari impanuka cyangwa niba yabigambiriye. Yishe kandi abagize itsinda rya Manson Family bari bagiye kwica Sharon Tate ariko bikarangira bibeshye umuryango bakomanzeho. Muri abo harimo Austin Butler na Mikey Madison, uyu wa nyuma uherutse gutsindira Oscar kubera filime Anora.

    Leonardo DiCaprio na Brad Pitt

    Ibyo birego byo kwica umugore we, kimwe n'ibibazo byinshi kuri Booth, byasubijwe mu gitabo Once Upon A Time In Hollywood: A Novel, cyanditswe na Tarantino. Icyo gitabo cyatanze inkuru ndende kuri Cliff Booth, harimo uko yahuye n'inkorokoro zari abakozi b'igisambo cyagerageje kumubuza gukomeza kugirana umubano n'umukunzi w'icyo gisambo. Tarantino ntiyanditse igitabo cyoroshye gishingiye kuri filime ye gusa, ahubwo yakirambuye mu buryo bwashimishije abakunzi ba filime.

    Ubwo ikinyamakuru Deadline cyatangazaga inkuru ko Tarantino yafashe umwanzuro utunguranye wo kureka filime yari agiye gukomeza agakora indi nshya, byagaragaraga ko Cliff Booth ari we muntu mukuru wagombaga kugaragara muri The Movie Critic, izina ry'agateganyo ry'iyo filime. Byashoboka ko iryo zina ryari rifitanye isano n'ukuntu Booth yari umuntu ukunda kureba filime cyane.

    Nta cyemeza ko iyi mishinga izashyirwa mu bikorwa uko bikwiye, kandi bisa n'aho DiCaprio atazagaruka muri iyi filime nshya. Ariko niba Tarantino atazayobora inkuru nshya ya Cliff Booth, kuba Fincher ari we wayirangiza ntibyaba ari igihombo gikabije. Ku ruhande rwa Netflix, nta mwanya wo kugira icyo batangaza kuri iyi nkuru.

    Leonardo-DiCaprio

     

    Source : https://kasukumedia.com/quentin-tarantino-yaba-agiye-gutungura-hollywood-filime-ye-ya-nyuma-ishobora-kubona-izuba/