Author: webrwanda

  • Uncle Austin yasabye ko ibitaramo by’ubuntu byahagarara mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Uncle Austin yavuze ko igihe kigeze ngo abategura ibitaramo n’abaterankunga bahindure imyumvire ku bitaramo byo kwinjiriza ubuntu, ashimangira ko bishobora kuba bimwe mu bidindiza iterambere ry’abahanzi nyarwanda.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Uncle Austin yavuze ko bidakwiye ko abantu bishyura serivisi zitandukanye kugira ngo bumve cyangwa barebe umuziki, ariko umuhanzi akagera imbere yabo bakamurebera ubuntu.

    Yagize ati Abategura ibitaramo n’abaterankunga niba koko mwifuza ko umuhanzi atera imbere, gahunda y’ibitaramo by’ubuntu muyireke.”

    Yakomeje agaragaza ko no kumva indirimbo bisaba amafaranga, yaba ayo kugura interineti, radiyo cyangwa televiziyo, ndetse n’abashyira umuziki kuri ‘flash’ bakishyurwa, bityo ngo ntibyumvikane uburyo uwawuhanze ari we usigara atungukamo make cyangwa ntayabone.

    Ati “Kumva indirimbo bisaba interineti kuri telefone cyangwa kugura Radiyo cyangwa Televiziyo, uzishyira kuri flash baramwishyura ariko uwaririmbye yaza bakamurebera ubuntu?”

    Uyu muhanzi yashimye abategura ibitaramo bya Summer Country Tour byateguwe na Watuwave, avuga ko bahisemo gushyiraho amatike ahendutse aho gutegura ibitaramo byinjirwamo ku buntu.

    Yavuze ko n’ubwo amafaranga y’itike yaba ari make, aba afite uruhare mu guteza imbere uruganda rw’umuziki no gufasha umuhanzi kubona inyungu iva mu bikorwa bye.

    Ibitekerezo bya Uncle Austin bije mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kubera ibitaramo byinshi by’ubuntu, cyane cyane mu Ntara by’umwihariko Iwacu Muziki Festival na Summer Country Tour yahurijeho Bruce Melodie na The Ben, aho abahanzi batandukanye bataramira abaturage babanjwe kwishyuzwa amatike.

    Iyi ngingo yakomeje gutera impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira ko ibitaramo byishyurwa ari byo byafasha umuziki kuba umwuga utunga abawukora, mu gihe abandi bavuga ko ibitaramo by’ubuntu na byo bifasha abaturage benshi kubona imyidagaduro batabashaga kwishyurira.

    Uncle Austin yasabye abategura kureka gutegura ibitaramo by’ubuntu

    Source : http://isimbi.rw/uncle-austin-yasabye-ko-ibitaramo-by-ubuntu-byahagarara-mu-rwanda.html

  • Umwaka wa 2027 ushobora gusiga u Rwanda rwungutse uruganda ruteranya amakamyo – #rwanda #RwOT

    Ibyo byatangajwe ku wa 26 Kamena 2026 mu gikorwa cyo gusabana cyahuje iki kigo n’abakiliya bacyo mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 kimaze gikorera mu Rwanda.

    Ni igikorwa cyaranzwe no kungurana ibitekerezo na bo ku buryo bwo kunoza imikoranire ndetse banamurikirwa ikamyo ya Howo ivuguruye.

    Umuyobozi Mukuru wa Asia Machinery Rwanda Vehicles, Ruzagiliza Francis, yagaragaje uburyo icyo kigo cyagize umusanzu ugaragara mu guteza imbere ubwikorezi bukoresheje amakamyo mu Rwanda.

    By’umwihariko yagaragaje ko icyo kigo gicuruza imodoka z’uruganda rwa Sinotruk rukora amakamyo manini atwara imizigo yari akenewe cyane mu Rwanda muri za 2015 ubwo batangiraga kuhakorera.

    Ati ‘Nko mu bwikorezi mbere wasangaga hakoreshwa udukamyo duto, imirimo ikadindira. Ubu amakamyo yacu usanga yarafashije abantu kwihutisha imirimo ikarangirira igihe.’

    Yagaragaje ko kugeza ubu imikorere yabo ihagaze neza ndetse ko amakamyo yabo afite ubushobozi bwo gutwara ibintu byinshi kuva kuri toni eshanu kugeza kuri toni 35, ariko ko bagiye kwagura ibikorwa.

    Ati ‘Aho Isi igeze dukeneye amakamyo y’amashanyarazi kuko mubona ko ibikomoka kuri peteroli bizamuka buri munsi. Turatekereza ko ayo makamyo y’amashanyarazi azajya akorera imbere mu gihugu mu ntera y’ibilometero biri hagati ya 250 na 300. Ubu twamaze kubaka aho kongereramo umuriro hano i Kigali kandi n’i Kayonza tuzaba twujuje ahandi bitarenze mu Ukuboza 2026.’

    Yongeyeho ko izo kamyo z’amashanyarazi bateganya ko bitarenze muri Nzeri uyu mwaka zizaba zageze ku isoko ry’u Rwanda kandi na zo zizakorwa n’uruganda Sinotruk basanzwe bakorana.

    Ikindi gikomeye icyo kigo giteganya gukora ni ukubaka uruganda ruteranyirizwamo amakamyo mu Rwanda, ruzubakwa mu Karere ka Kayonza, ndetse rukazaba rwatangiye gukora bitarenze muri Nzeri 2027.

    Urwo ruganda ruzaha akazi abantu barenga 1.500, kandi intego ni uko ruzajya rugurisha n’amakamyo mu bindi bihugu by’akarere bisazwe bijya kuyagurira i Kigali.

    Ibyo bizagabanya igihe uwatumije ikamyo ayibonera ndetse bigabanye n’igiciro cyayo ariko binazamure ubukungu bw’Igihugu.

    Muri iki gikorwa cyo gusabana n’abakiliya, Asia Machinery Rwanda Vehicles yanerekanye indi kamyo yo mu bwoko bwa Howo ivuguruye kuko yishyiramo amavitensi ikaba inywa mazutu nke ugereranyije n’isanzwe, kandi itangwaho garanti y’imyaka itanu kuko ikomeye bihagije.

    Asia Machinery Rwanda Vehicles imaze guha akazi abantu babarirwa muri 80, barimo 50 bakora mu igaraje ryayo rigezweho. Icuruza amakamyo ari hagati ya 400 na 500 buri mwaka.

    Nzamurambaho Obed, umaze imyaka itanu agura amakamyo muri Asia Machinery Rwanda Vehicles, yavuze ko kuva yahagura iya mbere mu 2021 nta kibazo na kimwe yagize, ku buryo buri mwaka bituma agura indi kandi akorana neza n’icyo kigo.

    Abayobozi ba Asia Machinery Rwanda Vehicles bishimiye intambwe icyo kigo cyeteye mu myaka 10

    Abakiliya ba Asia Machinery Rwanda Vehicles bahawe impano zirimo telefone

    Ibi birori byaranzwe no gusangira

    Umuyobozi Mukuru wa Asia Machinery Rwanda Vehicles, Ruzagiliza Francis, yagaragaje uburyo icyo kigo cyagize umusanzu ugaragara mu guteza imbere ubwikorezi bukoresha amakamyo mu Rwanda

    Nzamurambaho Obed umaze imyaka itanu agura amakamyo muri Asia Machinery Rwanda Vehicles, yavuze ko kuva yahagura iya mbere mu 2021 nta kibazo na kimwe yagize

    Hatanzwe impano zinyuranye ku bakiliya b’iki kigo

    Hamuristwe ikamyo nshya ya Howo

    Ubu bwoko bwa Howo bufite umwihariko wo gukoresha mazutu nke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwaka-wa-2027-ushobora-gusiga-u-rwanda-rwungutse-uruganda-ruteranya-amakamyo

  • Bigoranye APR HC yasubiriye Police HC bajya ku mukino wa gatanu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR HC yatsinze Police HC ibitego 27-24 biba imikino ibiri kuri ibiri, bakazakiranurwa n’umukino wa gatanu.

    Wari umukino wa kane w’imikino ya nyuma ya Kamarampaka (Playoffs) muri Shampiyona ya Handball wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2026 muri Petit Stade.

    Nyuma y’uko ejo hashize APR HC yari yatsinze umukino wa mbere bikaba umwe kuri ibiri, uyu munsi yaje nabwo ishaka gutsinda bakazakiranurwa n’umukino wa gatanu.

    Ni nako Police HC yashakaga gutsinda ikirinda ko bagera ku mukino wa gatanu, yanatangiye neza aho mu minota ya mbere yayitsinze ibitego bine APR HC itaratsinda.

    Gusa ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bari batuje nta gihunga nka Musoni wahiriwe n’igice cya mbere na Nshimiyimana Alex mu minota 26 wabashije gutsinda penaliti 5 muri 6 yateye, kongeraho umunyezamu Dadua wagiye ukuramo ibitego byabazwe, baje kujya imbere ya Police HC.

    Police HC mu gice cya mbere yagize ikibazo umukinnyi wayo Hagenimana Fidele yahawe iminota ibiri inshuro 2, bivuze ko yaburaga guhabwa iminota ibiri inshuro imwe agahita ava mu mukino, umutoza Ntabanganyimana Antoine yahisemo kuba aretse kumukoresha.

    Ni nako APR HC yagize ikibazo, Musoni agira ikibazo cy’imvune mu gice cya mbere ntiyagisoza, amakipe yombi yagiye kuruhuka APR HC iri imbere n’ibitego 15-12.

    Igice cya kabiri cyagiye kirangwa no gucungana cyane ku mpande zombi, cyane cyane mu minota ya nyuma aho buri kipe yugariraga.

    Byaje kurangira APR HC yegukanye uyu mukino ku bitego 27-24, biba imikino ibiri kuri ibiri, hazakinwa umukino wa gatanu ku wa Kabiri izatsinda ihite yegukana igikombe cya Shampiyona ya Handball 2025-26.

    Wari umukino utoroshye ku mpande zombi

    Umutoza Anaclet yagize umukino mwiza

    Abakinnyi ba APR HC bishimira intsinzi

    Umutoza wa Police HC, Ntabanganyimana Antoine yageze aho ibisubizo burabura

    Umutoza wa APR HC, Anaclet n’uwa Police HC, Antoine

    Source : http://isimbi.rw/bigoranye-apr-hc-yasubiriye-police-hc-bajya-ku-mukino-wa-gatanu-amafoto.html

  • Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo igihano cyo kwicwa kidakurwa mu mategeko y’u Rwanda.

    Ni imibare yatangajwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu mu kiganiro yatanze ubwo Unity Club yahurizaga abayobozi mu biganiro ku mateka yaranze u Rwanda.

    Bizimana yagize ati ‘Aba bantu bateganyirizwaga igihano cyo kwicwa. Mu kubaka amategeko agorora, afasha umunyarwanda kugaruka mu Bunyarwanda, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akuraho igihano cyo kwicwa.’

    Bivuze ko aba bantu 53426 bahamwe n’icyaha cyo gutegura Jenoside, iyo hatajyaho itegeko rishya, baba barishwe kubera icyaha bakoze, ariko harimo n’abemeye ibyaha ubu batashye bahawe ibihano by’imyaka micye.

    Igihano cyo kwicwa cyakuweho n’itegeko ryo ku wa 25 Nyakanga 2007. Abahawe icyo gihano ni 22, bose bakaba baragihawe ku wa 24 Mata 1998. Abari bakatiwe iki gihano ntibagihabwe, igihano cyabo cyahinduwemo igihano cy’igifungo cya burundu.

    Bizimana kandi, avuga ko, iyo uteranyije ibyiciro bitatu by’abateguye Jenoside, abayikoze icyaha cyafashe, ni ibihumbi 361 n’abantu 590.

    Ngo iyo uteranyije n’abasahuye imitungo, bose hamwe baba miliyoni ebyiri n’ibihumbi mirongo icyenda na bitandatu, n’abantu magana atandatu mirongo itandatu na bane (2,096,664).

    Bizimana yavuze ko konera kubaka u Rwanda, abo bantu bagahabwa ibihano bitari birebire, barangiza bagasubira mu muryango nyarwanda, bakubaka ingo zabo, ‘ni byiza cyane. Ni kimwe no kuvana abantu muri FDLR, bakaza bagataha bakakirwa.’

    Source : https://rushyashya.net/abantu-53426-baba-bari-bakatiwe-igihano-cyo-kwicwa-kubera-guhamwa-nibyaha-bya-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Umukiliya w'ibanze w'ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA #rwanda #RwOT

    Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana ‘Bora’, yagaragaje ko uretse kuba umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufashwa na Leta ya Kinshasa n’u Burundi, ukura ubushobozi no mu bikorwa by’ubucuruzi burimo guhinga no kugurisha urumogi abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe gufasha kugarura no kubungabunga umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).


    Ibi uyu mugabo wabaye muri FDLR ashinzwe ubutasi bwo hanze, yabitangarije mu Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri ku wa 27 Kamena 2026.

    Col (Rtd) Bora, yavuze ko FDLR ifite ahantu henshi hatandukanye ikura ubushobozi, burimo ubuva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaza no kugirisha imbaho, guhinga no gucuruza urumogi n’ibindi.

    Yagize ati ‘Amafaranga menshi aturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Hari ahitwa za Oninga, habamo abacukuzi barenga ibihumbi 30, buri mucukuzi aba agomba gutanga 0.5 cy’idorali ku mubiri buri kwezi, ariko ibyo kurya aba agomba kubifata ku birindiro bya FDLR, yazajya kwishyura akishyura mu mabuye ntabwo yishyura mu mafaranga. Kandi na zahabu yabonye ayigurisha FDLR ntabwo ayigurisha undi muntu.’

    Yunzemo ati ‘Ahandi ubushobozi buturuka ni mu kubaza imbaho no kuzicuruza. Hari izitwa za ‘bois rouge’, za ‘cajou d’Afrique’, twarazibazaga, tukazipakira amakamyo, zimwe zikajya i Buganda (Uganda), izindi zigakomeza i Goma n’i Bukavu. Hari gucyana amakara no kuyacuruza, buriya Goma ni umujyi munini cyane, amakara acyanwa yabaga avuye mu duce FDLR iyobora, kandi amakamyo iyo yabaga agiye banyirayo bagombaga gusiga basoreye FDLR.’

    Abagize umutwe wa FDLR bafite ubunararibonye mu buhinzi bw’urumogi kuko barugurisha ku rwego mpuzamahanga nkuko Col (Rtd) Bora abisobanura.

    Ati ‘Buriya ikintu bita urumogi FDLR tuzi kuruhinga cyane, ahantu bita i Kobo nta kindi gihingwa, gihingwa uretse urumogi, rwazaga i Goma urundi rugakomeza za Kisangani, urundi tukarugurisha MONUSCO, ikarushyira mu magunguro igapakira indege ikajyana. MONUSCO mu baduhaga ibikoresho irimo, kubera ko twari duhujwe n’icyo kintu cy’urumogi n’amabuye y’agaciro twabagurishaga.’

    Ubu bucuruzi FDLR ikorana na MONUSCO ngo bwiyongeraho ubwa za borune (bornes) zasize zishyinguwe mu butaka n’Ababiligi n’Abadage mu bihe by’ubukoloni.

    Col (Rtd) Bora ati ‘Iyo babaga baje kubicukura mu duce turimo, bagombaga kuza bitwaje, ibyo kurya, imiti, amafaranga bagomba kuduha n’amasasu. Barangiza bagacukura nk’iminsi ibiri cyangwa itatu bakongera bakurira indege bakagenda nta Mahane abaye.’

    Ubundi bufasha ni ubwo bakura kuri Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuko abagize umutwe wa FDLR bahembwa na Perezida w’icyo gihugu Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, ubaha amafaranga, ibiryo n’imiti nkuko bikorerwa ingabo z’Igihugu (FRDC), hakiyongeraho n’ubufasha bw’amafaranga bahabwa n’Abanyaburayi

    Source : https://rushyashya.net/umukiliya-wibanze-wibisahurano-byibwa-na-fdlr-ni-monusco-col-bora/

  • Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw'ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba #rwanda #RwOT

    Gen (Rtd) Fred Ibingira yagarutse ku byabaye umunsi Perezida Kagame ava muri Amerika akajya kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu, asobanura ko icyo gihe ingabo zari zacitse intege kuko na we bahura bwa mbere tariki 26 Ukwakira 1990, yari yamaze guta icyizere.

    Gen (Rtd) Fred Ibingira yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rutangira, ku itariki ya 2 Ukwakira 1990, Maj Gen Fred Rwigema yaratabarutse, nyuma y’iminsi mike tariki 23 Ukwakira, abandi barimo Maj Bunyenyezi Chris na Maj Bayingana Peter na bo baricwa.

    Yavuze ko ibintu byahise bihindura isura, urugamba rwongera gushoboka ari uko Perezida Kagame avuye muri Amerika aho yari yaragiye kwiga, akajya kuruyobora.

    Ibingira asobanura ko we ku giti cye yageze ku rugamba hagati y’itariki 7 – 10 Ukwakira 1990, ariko ko we n’abo bajyanye ku rugamba, bahise babona ko hari ikibazo.

    Ati ‘Ukibaza ukavuga uti hano hari iki?’

    Inama ya mbere yitabiriye ngo yari iyobowe na Bunyenyezi na Bayingana, ngo bamenyeshwa aho umwanzi ari ahitwa Cyonyo urenze mu bice bya Mimuri. Ngo muri iyo nama havuzwe ko umwanzi agiye kumanika amaboko, ariko ngo Ibingira ntiyabyumva neza.

    Ati ‘Icyo gihe nari Lieutenant, abo mwumva bisumbukuruza, abenshi nta n’uwari ufite iryo peti nari mfite. Bari munsi cyangwa twaranganyaga ariko ubu bihaye izo nshingano z’urwo rwego. Hanyuma Bunyenyezi aravuga ngo umwanzi turaza kumurasa, tariki 22 Ukwakira aduhamagara mu nama atubwira ko agiye kumurasa. Mu rukerera twumva amasasu, tukumva ni morale ko twatsinze umwanzi, naho Bunyenyezi yarashwe, ingabo yatwaye zarashwe, Bayingana na we agiye amusanga yarashwe. Ni uko bapfuye.’

    Col (Rtd) Twahirwa Dodo ngo ni we wagiyeyo asanga bapfuye, asubira inyuma ategura ingabo zindi kugira ngo bajye gukurayo imibiri yabo.

    Yavuze kuba Rwigema yari amaze gupfa, na Kagame ari hanze, byagaragaza ikibazo gikomeye. Ati ‘Byatugaragarizaga ko urugamba ruri hagati y’abantu babiri. Fred na Afande [Kagame]’.

    Icyuho cyarimo ngo cyagaragazaga ko abantu badafite amakuru y’uburyo urugamba rugomba kurwanwa. Muri iyo minsi, yavuze ko Ingabo za FAR zarashe batayo umunani zose za RPA. Ibintu byongeye guhinduka ari uko Perezida Kagame ageze ku rugamba.

    Ati ‘ Njye ni bwo namubonye. Ku itariki 26 cyangwa 27, Dodo arampamagara, nari ushinzwe imirwano n’imyitozo, musanga Kagitumba nsanga ahagararanye na Afande [Kagame] muri kaburimbo hagati, Afande amaze kumuha inshingano zo kurasa i Gatuna.’

    Muri icyo gihe, ngo Ibingira aho yari avuye, yari kumwe na Gen Maj Nzaramba na Brig Gen Dan Gapfizi bari munsi y’igiti bateze umwanzi. Icyo gihe ngo baganiraga ko urugamba rwananiranye ahubwo bagiye gusubira muri Uganda.

    Ati ‘Ngeze Kagitumba nsanze Dodo arambwira ati irukanka utegure ingabo. Ubwo Afande amaze kumubwira ati task force, uko mungana kose mugende murase i Gatuna. Ndibwira ko Afande yabibonaga ko umwanzi ari mu nzira zo kuza gufata Kagitumba.’

    Yavuze ko bavuye Kagituma tariki 27 Ukwakira, maze ku itariki 28 Ukwakira, Ingabo za FAR zifata Kagitumba. Yavuze ko ibyo bigaragaza umuyobozi ureba kure.

    Mu gihe Ingabo za FAR ziri mu byishimo, tariki 3 Ugushyingo, Ingabo zari zoherejwe gufata Gatuna, zasohoje ubutumwa. Ati ‘Gatuna turayirasa neza; Gatuna ni ho twarashe ntitwagira umusirikare n’umwe upfa, ntitwagira ukomereka, twica abanzi bahagije, tubambura n’ibikoresho.’

    Kuri uwo mugoroba, yibuka ko ngo yari munsi y’igiti ku muhanda ujya i Rubaya, ari bwo yumvise amakuru kuri BBC mu Giswahili, ubwo Tito Rutaremara yavugaga ku bayobozi ba RPA bapfuye, anavuga ko RPA itatsinzwe urugamba ahubwo yahinduye imirwanire. Ibyo ngo byazamuye morale mu ngabo no mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bose.

    Ati ‘ Afande turagushimira ko utarayobora urugamba ngo dutsindwe. Buriya kuba uri umusirikare ugatsindwa ni cyo kibi mu buzima.’

    Gatuna imaze gufatwa, urugamba rwakomereje ahitwa Kivuye, Kaniga n’ahitwa Nkana. Ngo aho Nkana habuze gato ngo Perezida Kagame ahasige ubuzima.

    Ati ‘Uwo musozi wa Nkana, Afande bawumurasiyeho, kajugujugu z’umwanzi zibisikana, zari nk’enye, ebyiri ziza n’izindi ziza kuko twari ku gasozi gateganiyeho. No kuri radio za gisirikare, Abafaransa bavugaga ko ako gasozi ari ko ariho. Baramurashe ntihagira icyo aba, turahava. Tuva Nkana tujya Kanyentanga.’

    Uwo munsi nabwo ngo babonaga ko urugamba barutsinzwe. Buri musirikare mukuru yari afite ibitekerezo bye, ariko ngo mu gitondo Col Dodo avuga ko hatanzwe amabwiriza y’uko ingabo zijya mu rugano ari na ho bavuye bajya mu birunga.

    Ati ‘Tugeze mu Birunga tuhasanga [Col Steven] Ndugute ari kumwe na Batayo ya 17, aduha ubutumwa bwa Afande. Twe twari tuzi ko urugamba rwaturangiranye, ariko Afande yohereje intasi zo gutata Ruhengeri.’

    Icyo gihe Ruhengeri yari ahantu hakomeye kuko abayobozi n’abasirikare bakuru bose ariho bakomokaga. Nyuma y’iminsi ibiri, ngo hateguwe batayo esheshatu, imwe iyobowe na Capt Kayitare Vedaste, izindi ziyobowe na Col Twahirwa Dodo.

    Ati ‘Ruhengeri twagombaga kuyirasa tariki 22 Mutarama 1991 uwo munsi batayo ya 15 irarasa […] izindi zisigaye eshanu […] bucyeye tariki 23 Mutarama saa kumi n’ebyiri, twari mu Mujyi wa Ruhengeri. Turasa Ruhengeri twumvaga mu mateka, hari umwanzi mwinshi, turabarasa bya nyabyo.’

    Nyuma y’icyo gitero, yavuze ko we na Col Dodo bahawe inshingano zo kujya gufunga umupaka wa Rusumo kandi nabwo bajyayo babikora neza ndetse bica abanzi benshi.

    Ikindi gitero gikomeye cyakurikiyeho, ni icyo gufata ahantu hitwa Santimetero muri Nyagatare. Ati ‘Aho ni ho amateka yakorewe’.

    Ngo barwaniye ahitwa Kabuga, nyuma bakomereza, Runyinya, Mabare n’ahandi. Ibyo birangiye hakurikiyeho gufata na Byumba.

    Muri ibyo byose, yavuze ko hari ikintu kigaragaza umuyobozi nyakuri. Ati ‘Akigera ku rugamba, uko twari twambutse tuva muri Uganda, twari dufite amapeti ya hariya, dufite urujijo rw’amapeti twakuye hanze. Akihagera akuraho amapeti yose, ako kajahari agakuraho, ashyiraho ipeti yihereyeho.’

    ‘Twese twitwaga ba komanda b’urugamba, tugatandukanywa n’ibyo tuyobora. Kwitwa Komanda hari ikinyabupfura byazanye mu mikorere ya RPA.’

    Ibiganiro byaranzwe no gutanga ubuhamya ku mateka yaranze u Rwanda hagamije kubohoka

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guhora imbere y’abatabifuriza ineza

    Perezida Kagame yabasabye kwimakaza ubumwe

    Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rwahinduye isura ubwo Kagame yarugeragaho

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro bya Unity Club Intwararumuri muri Intare Arena

    Source : https://rushyashya.net/gen-ibingira-yatanze-ubuhamya-bwibyabaye-umunsi-wa-mbere-ahura-na-perezida-kagame-ku-rugamba/

  • Ndi umunyagatolika – Perezida Kagame yavuze ku kwicuza ashingiye kuri Penetensiya y'Ugukomezwa kwe – #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yagarutse ku gaciro ko kwicuza nyako mu rugendo rwo gukiza ibikomere by’amateka, avuga ko kwicuza bidakwiye kuba igikorwa cyo kuvuga amagambo umuntu adafite ku mutima.

    Yabigarutseho yifashishije urugero rw’imikurire ye nk’umuntu wakuriye muri Kiliziya Gatolika, avuga ko kwicuza bidakwiriye kuba mu magambo asanzwe, ahubwo bisaba kwatura umuntu akabohoka, akabohora n’abandi.

    Perezida Kagame yahereye ku buryo abantu bamwe bavuga ko bicuza cyangwa bajya kwicuza mu madini, ariko agaragaza ko akenshi kwicuza nk’uko uburyo gukorwa bishobora kuba birimo ibinyoma.

    Yitanzeho urugero, avuga ko ari Umukirisitu Gatolika nk’umurage kuko yabatijwe akiri muto.
    Ati ‘Ndi Umunya-Gatolika […] Ibyo na byo ni umurage, namubaye ntabifitemo uruhare ntabizi, ariko nkuze ndabyubahiriza, ababingize ndabyemera.’

    Ubwo yari mu mashuri abanza agiye gukomezwa, yavuze yasabwaga kwicuza mbere yo guhabwa isakaramentu, ariko atekereje abura icyo yicuza kuko yumvaga nta cyaha afite cyo kuvuga.
    Perezida Kagame yavuze ko yabajije abamwigishaga uko abigenza, bamubwira ko agomba kujya kwicuza. Agezeyo, ahimba ibyaha kuko yari yibwiwe ko agomba kugira icyo avuga kugira ngo akomezwe.

    Ati ‘Cyera rero, ariko ubanza ngiye no gukora icyaha ahubwo, ubundi ntawe ubivuga atya. Ariko gukomezwa nari mu mashuri abanza, njya mu gukomezwa. Hanyuma ubwo nagombaga no kwicuza. Nkabwira abatwigishaga, nkababwira nti ”Se mbigire nte?” ngo ”Genda wicuze”.'[…] Ndagenda ngeze yo ndahimba.’

    Akomeza ati ”Nagize ntya, nagize ntya”, ntabyo nakoze, kuko narimo nshakisha icyaha ngomba kwicuza kugira ngo nkomezwe.’

    Perezida Kagame yahereye kuri urwo rugero rwo mu bwana agaragaza ko kwicuza bishobora guhinduka umuhango udafite ukuri, umuntu akavuga ibyo atakoze cyangwa atemera kugira ngo yuzuze ibisabwa. Yavuze ko ibyo bitandukanye cyane no kwicuza nyako gukenewe mu mateka y’u Rwanda.

    Ati ‘Kwicuza nyako gukwiye kuba hano, tukatura tukabivuga. Ibyo nkubwiye bigomba kuba bibohora uwabikoze, ariko bifasha n’abandi bose bicaye aho, n’abandi bamwumvise. Ni ibintu biremereye, bivunanye, ariko ni ibintu bya ngombwa bifasha umuryango mugari gukira ibikomere byo ku mutima.’

    Perezida Kagame yashimye abantu bagize ubutwari bwo kuvuga ku kuri kwabo mu nama zabanje za Unity Club, agaragaza ko ibyo bifasha mu rugendo rwo gukiza imitima no guca ukubiri n’amateka mabi.

    Ati ‘Bifasha imitima yacu kuba ba bantu bazima, tukava muri ya mateka mabi twabayemo, ahora acyekana, areba nabi, yishyuzanya avuga ati ”Ni wowe wagize nabi”, undi ati ”Ni wowe wagize nabi mbere”, ntahakane ko atagize nabi ariko akavuga ngo we yaje akurikira.’

    Perezida Kagame yavuze ko kwicuza bidakwiriye kuba mu magambo gusa, ahubwo ibyo umuntu avuga bikaba ari ibyo yemera bishobora gufasha abandi kubohoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ndi-umunyagatolika-perezida-kagame-yavuze-ku-kwicuza-ashingiye-kuri-penetensiya

  • APR yatsinze Police berekeza mu mukino wa kane (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR HC yatsinze Police HC ibitego 31-25 mu mukino wa gatatu w’imikino ya nyuma ya Kamarampaka (Playoffs) muri Shampiyona ya Handball, ikazakomeza hakinwa umukino wa kane.

    APR HC yaje mu mukino wa gatatu ibizi ko ari ugupfa no gukira, yari ibizi ko kuwutsindwa Police HC ihita ihabwa igikombe kuko yari yatsinze imikino ibiri ya mbere kandi bagomba gutanguranwa imikino 3 muri 5.

    APR HC ntabwo yari ifite Nshimiyimana Alex wahawe ikarita itukura ku mukino w’ejo ariko yaherekejwe n’iy’ubururu, bivuze ko hari raporo agomba gukorerwa akaba yahabwa ibindi bihano, ntabwo yagaragaye kuri uyu mukino.

    Abasore b’umutoza Bagirishya Anaclet, baje mu mukino barakaye ubona badashaka kuwutsindwa ndetse byanabafashije, Police HC yisanga babinjiranye mu mukino.

    Muri iki gice cya mbere, APR HC ibifashijwemo n’umunyezamu Dadua wari uhagaze neza ndetse na Rwamanywa bakunda kwita General watsinze ibitego 7, Brian watsinze 4 bagiye kuruhuka iri imbere n’ibitego 21-11.

    Mu gice cya kabiri APR HC yagiye yirinda ko bakuramo ibitego yatsinze, igenda igendana na Police HC.

    Mu minota 10 ya nyuma y’umukino, umutoza wa Police HC, Ntabanganyimana Antoine wabonaga yari yamaze kwemera gutsindwa yatangiye kugenda aruhutsa abakinnyi be abategurira umukino wa kane.

    APR HC nayo mu minota ya nyuma yagiye igaragaza kwirara bituma ibitego bigabanuka aho mu minota ibiri ya nyuma hari hasigayemo ibitego 6 mu icumi bari bashyizemo by’ikinyuranyo. Umukino warangiye ari ibitego 31 bya APR HC kuri 25 bya Police HC.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ejo hazakinwa umukino wa kane, Police HC iwutsinda itwara igikombe, APR HC iwutsinda bakazakina umukino wa gatanu.

    Police HC ntabwo yahiriwe n’umukino w’uyu munsi

    Petit Stade yasaga neza

    Source : http://isimbi.rw/apr-yatsinze-police-berekeza-mu-mukino-wa-kane-amafoto.html

  • Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y'igihe #rwanda #RwOT

    Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatesheje agaciro ubusabe bwa Major Aloys Ntabakuze bwo gufungurwa mbere y’uko arangiza igihano yakatiwe, bityo akomeza kuguma muri gereza yo muri Bénin aho afungiye.

    Mu cyemezo cyashyizwe ahagaragara ku wa 26 Kamena 2026, Perezida wa IRMCT, Umucamanza Graciela Gatti Santana, yavuze ko ubusabe bwa Ntabakuze butubahirije amabwiriza agenga uburebure bw’inyandiko zitangwa muri uru rwego, bityo bukaba butemewe mu mategeko.

    Major Aloys Ntabakuze wahoze ayobora Batayo y’Abaparakomando mu ngabo zari iza Leta ya Habyarimana (Ex-FAR) zakoze Jenoside , yakatiwe imyaka 35 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, gutsemba no gutoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ubu ari kurangiriza igihano cye muri Bénin nyuma yo koherezwayo n’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe inkiko mpuzamahanga.

    Tariki ya 22 Kamena 2026, Ntabakuze yari yatanze ubusabe bwo gufungurwa mbere y’igihe, ashingiye ku kuba yararangije bibiri bya gatatu by’igihano cye, kimwe mu bisabwa kugira ngo umuntu asuzumirwe kurekurwa mbere y’igihe.

    Icyakora, IRMCT yagaragaje ko inyandiko y’ubusabe bwe yari igizwe n’amagambo 4,636, mu gihe amabwiriza y’uru rwego ateganya ko ubusabe nk’ubwo budakwiye kurenza amagambo 3,000. Umuntu ushaka kurenza uwo mubare asabwa kubanza gusaba uburenganzira no gusobanura impamvu zidasanzwe zabimuteye, ibintu Ntabakuze atakoze.

    Umucamanza Gatti Santana yavuze ko kubera kutubahiriza ayo mabwiriza, ubusabe bwa Ntabakuze bufatwa nk’ubwatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo bukaba ‘nta gaciro bufite.’

    Iki cyemezo gisobanuye ko Ntabakuze adahita afungurwa nk’uko yari abyifuza, ahubwo agomba gukomeza igifungo cye kugeza igihe azongera gutanga ubusabe bukurikije amategeko n’amabwiriza ya IRMCT.

    Kugeza ubu, nta gihindutse ku gihano cya Major Aloys Ntabakuze, kandi azakomeza kuguma muri gereza ya Bénin mu gihe ategereje indi myanzuro ishobora gufatwa ku busabe bwe bwo kurekurwa mbere y’igihe.

    Source : https://rushyashya.net/ruharwa-ntabakuze-azaguma-muri-gereza-irmct-yatesheje-agaciro-ubusabe-bwe-bwo-gufungurwa-mbere-yigihe/

  • Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwubatse politike yo guha abantu amahirwe yo guhinduka no kwibona mu gihugu, ku buryo hari n’abari bavuye mu nkambi z’impunzi zirimo Tingi Tingi muri Zaire na Ngara muri Tanzania bagaruwe mu gihugu, bahabwa umwanya, bamwe bagera no ku rwego rwo kuba ba Minisitiri, hatitawe ku mateka yabo.

    Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika, yabereye muri Intare Arena, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abanyamuryango ba Unity Club n’abandi bayobozi.

    Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo y’uko kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bitasabye gusa gutsinda urugamba rwa gisirikare, ahubwo byasabye no guhitamo inzira igoye yo kongera guhuza Abanyarwanda, guha amahirwe abashoboraga guhinduka, no kubaka igihugu kitagendera ku kwihorera.

    Yavuze ko hari abantu bashobora kurakazwa no kuba amateka y’u Rwanda avugwa uko ari, cyane cyane iyo bumva ashobora kubakoraho cyangwa akagira aho ahurira n’abo bafitanye isano.

    Gusa Perezida Kagame yavuze ko imbere y’amateka aremereye nk’aya Jenoside, nta muntu ukwiye kwigira ‘intakoreka’ cyangwa utavugwaho.

    Yagize ati ‘Abandi rero kuba bajya aho bakigira iruhande, bakajya ku ruhande bakigira intakoreka bakavuga ngo ‘Njyewe, njyewe muramvuga?’, akarakarira abavuga, abavuga aya mateka yacu mabi.’

    Ni yo yaba akubwiye ati ”Wabigizemo uruhare” utaranabigizemo n’uruhare, kuri we hari ikiremereye kurusha wowe ikikuriho.’

    Perezida Kagame yavuze ko igikwiye ku muntu wumva arenganywa atari ukurwanya ukuri cyangwa kwigira utavugwaho, ahubwo ari ukugaragaza mu mvugo no mu bikorwa ko atagize uruhare mu kibi.

    Ati ‘Wowe icyo ukwiye kuba ukora, ni ukuvuga uti ‘Ntabwo nabigizemo uruhare, ntabwo nabigiramo uruhare, sinzabigiramo uruhare.’ Ariko bikagaragarira no mu bikorwa byawe bya buri munsi, kurusha kwigira intakoreka cyangwa utavugwaho. Utavugwaho se wowe uri inde?’

    Yakomeje agira ati ‘Waba uri nde uri iki se? Imbere y’ukuri, imbere y’amateka nk’aya, buri wese ni ubusa. Usibye politike twashyize imbere kandi twemere, kandi twemera, kandi yubaka, yumva, itega amatwi n’ababa bafitanye isano n’icyo kibi, n’ayo mateka.’

    Gusa Perezida Kagame yavuze ko kudahera mu mateka mabi bidakwiye gusobanura guceceka cyangwa kwitaza inshingano. Yagaragaje ko mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guceceka igihe ikibi cyakorwaga bidashobora gufatwa nko kuba umwere.

    Yagize ati ‘N’iyo waba nta kibi wakoze ugaceceka, ntabwo uri umwere. Ntabwo uri muzima.’

    Perezida Kagame yagereranyije iyo myumvire no mu buzima busanzwe, avuga ko umuntu ubona ikibi gikorwa agaceceka, adakwiye gufatwa nk’umuntu muzima cyangwa ufite inshingano.

    Ati ‘Birashoboka ko aho bibaye uri nta bushobozi ufite bwo kugira icyo wakora, ibyo birashobaka. Ariko ntibivuze ko byasa nk’aho ntacyo bigutwaye, biratandukanye. Ni ibintu bibiri bitandukanye.’

    Agaruka ku kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagerageje kugarura abantu batandukanye, harimo n’abari bafite ibyo bakekwaho cyangwa abari bafitanye isano n’amateka mabi y’igihugu.

    Yavuze kuri ba Minisitiri bakuwe Tingi Tingi na Ngara

    Aha ni ho yagarutse ku bantu bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara. Tingi Tingi yari inkambi iri hafi ya Lubutu muri Zaire, mu gace kari mu bilometero hafi 200 uvuye i Kisangani.

    Yakiriye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda zari zarahungiye muri icyo gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngara yo ni agace ko muri Tanzania, hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Hari inkambi nini z’impunzi z’Abanyarwanda, zirimo Benaco, Lumasi n’izindi.

    Nyuma ya Jenoside, izo nkambi zabayemo ikibazo gikomeye kuko zari zirimo abaturage basanzwe bari barahungishijwe, ariko zikabamo n’abasirikare bahoze mu ngabo za Leta yatsinzwe, Ex-FAR, n’Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside.

    Byatumye ikibazo cyo gutahura impunzi no kuzitandukanya n’abari bakomeje ibikorwa bya gisirikare kiba kimwe mu bikomeye u Rwanda rwahuye na byo mu myaka yakurikiye Jenoside.

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari abantu bari bavuye muri izo nkambi bafite amateka adasobanutse neza, u Rwanda rwabagaruye, rubaha umwanya, bamwe binjira mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

    Yagize ati ‘Uzi ko n’abantu bari bafiteho ibyo baregwa kandi bisa nk’aho bifite ishingiro ariko wenda haburaho akantu gato ngo gihamya iboneke, mwese hano ntimuzi ko rwose twagiye tugerageza kubagarura ngo babe bamwe muri twe, babe nkatwe bagire gute, bamwe ntimubazi ntibavuye za ‘Tingi Tingi’, n’ahandi hariya muri Tanzania ni he?’

    Yakomeje ati ‘Za Ngara, za hehe aho abantu bari barahungiye, abandi bava n’i Burayi na hehe hose barakoze, cyangwa baragiye ukuntu ntashobora kwemeza, ariko ukareba uti ‘Ariko aha birashoboka!’ ariko tukabazana bakajya muri twe, bakaba ba minisitiri, inzego zose ntazo batagiyemo.’

    Perezida Kagame yavuze ko iki cyemezo kitari impuhwe, ahubwo cyari mu nyungu z’igihugu. Cyari uburyo bwo kugerageza gusiba amateka mabi, kubuza ko akomeza guturwamo n’igisekuru gishya, no guha abantu amahirwe yo kubaho ubuzima buzima.

    Yavuze ko hari n’abari abana bato bagaruwe mu Rwanda, bashyirwa mu mashuri, bariga, bamwe baba abayobozi mu mashuri ndetse bagera no ku kuba abayobozi mu gihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bahawe ayo mahirwe bari bahawe uburyo bwo kubaho ubuzima bushya, ariko ko bitavuze ko buri wese yakoresheje neza ayo mahirwe.

    Ati ‘Bya bindi navugaga, umuntu wahawe amahirwe yo kuvuga ngo ‘Baho ubundi buzima, ubuzima buzima’. Ubwo ariko ibyo mvuga, turagarura bamwe bari aho badasobanutse twagira dutya, iyi Si iragoye! Abandi muri twe birirwaga bareze agatuza berekana ko ari bazima, bari mu bindi, na bo barakora ibindi bitugarura mu mateka twarwanyije n’ayo tugenda tuvaho.’

    Perezida Kagame yavuze ko hari igihe abo bantu bakoreshwaga n’abari hanze, mu bikorwa bigamije gusubiza inyuma urugendo rwo kubaka igihugu. Yavuze ko u Rwanda rwabaye ahantu hageragerejwe ibintu byinshi, bibi n’ibyiza, ku buryo rushobora gufatwa nk’isomo rikomeye ku Isi.

    Ati ‘Mwe mutekereze musubize amaso inyuma murebe. Turi ikotaniro ry’ibintu, ibibi, ibyiza.’


    Source : https://rushyashya.net/ba-minisitiri-u-rwanda-rwahaye-amahirwe-bavuye-mu-nkambi-za-tingi-tingi-na-ngara/