Author: webrwanda

  • RwandAir yasubitse ingendo zayo kubera ibibazo byavutse ku kibuga cy'i Nairobi – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RwandAir yashyize kuri X, yavuze ko ingendo WB402 na WB403 zari ziteganyijwe ku wa 30 Kanama 2026 zahagaritswe kubera ibibazo by'imicungire y'ingendo z'indege byari byagaragaye kuri iki kibuga cy'i Nairobi.

    RwandAir yatangaje ko abagenzi bari basanzwe bafite amatike kuri izo ngendo bazongera gutegurirwa izindi ngendo, mu gihe itsinda ryayo rikomeje gukora ibishoboka kugira ngo rigabanye ingaruka z'iri hungabana kuri gahunda y'abagenzi.

    Yagize iti 'Turabasaba imbabazi ku bibazo byatewe n'iri hinduka.'

    Iri tangazo rya RwandAir ryaje nyuma y'uko ibikorwa by'indege ku Kibuga Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta ndetse n'ibindi bibuga byo muri Kenya bihungabanye kubera ikibazo cy'imikorere y'abakozi bo mu nzego zishinzwe ibibuga by'indege n'iby'indege za gisivili.

    Amakuru yaturutse muri Kenya avuga ko abakozi b'Ikigo gishinzwe ibibuga by'indege muri Kenya (KAA) n'Ikigo gishinzwe iby'indege za gisivili (KCAA) batashyize umuhate mu kazi mu buryo bwo kwigaragambya, ibintu byatumye indege nyinshi zari ziteganyijwe guhaguruka zikererwa.

    Iki kibazo cyatumye abagenzi benshi batinda ku bibuga by'indege.

    Ikigo gishinzwe ibibuga by'indege muri Kenya (KAA) cyasabye abagenzi kwihangana, kivuga ko kiri gukorana n'inzego bireba, ibigo by'indege ndetse n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ibikorwa bisubire ku murongo.

    KAA kandi yasabye abagenzi kwegera ibigo by'indege bakoresha kugira ngo babone amakuru agezweho ku ngendo zabo.

    Kugeza ubu, RwandAir ikomeje gukorana n'abagenzi bayo kugira ngo abafite ingendo zahagaritswe babone ubundi buryo bwo gukomeza ingendo zabo.

    RwandAir yasubitse ingendo zayo kubera ibibazo byavutse ku kibuga cy'i Nairobi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yasubitse-ingendo-zayo-kubera-ibibazo-byavutse-ku-kibuga-cy-i-nairobi

  • Gutakaza icyumweru kimwe biruta gutakaza umwaka -Minisitiri Nsengimana ku 7188 bazasubiramo ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Umwanzuro wo gusubirishamo aba banyeshuri ibizamini bya Leta watangajwe ku wa 30 Kanama 2026. Ni nyuma y'iperereza ryakozwe ku banyeshuri bo mu byumva by'ibizamini 254 bagaragayeho gukopera.

    Minisitiri Nsengimana yabwiye RBA ko basanze harimo uruhare rw'abantu bakuru babakopeje bituma harebwa inyungu z'umwana, ari na yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kubaha ikizamini ngo bagisubiremo.

    Ati 'Ni amahirwe tudasanzwe duha abandi kuko amabwiriza arasobanutse, yerekana ko iyo wakopeje, ugakopera icyo kizamini ukibonamo zeru. Ariko kubera urwo ruhare rw'abantu bakuru cyane cyane ni yo mpamvu twafashe icyemezo kugira ngo turengere aba bana babone amahirwe yo kongera gukora ibizamini.'

    Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye ku wa 7-9 Nyakanga 2026 mu gihugu hose, bivuze ko hashize hafi ukwezi birangiye.

    Ibishya bizakorwa na 7188 biteganyijwe kuzakorwa kuva ku wa 2-4 Nzeri 2026, mu gihe umwaka w'amashuri uzatangira ku wa 7 Nzeri.

    Ati 'Aha ni ukugira ngo badatakaza igihe kinini cy'amashuri kandi turabizi ko hashize ukwezi barangije gukora ibizamini ni ukuvuga ko bitari bikwiye ariko urebye ubu buryo urasanga ari amahirwe adasanzwe.'

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko nubwo bafite iminsi mike yo kwitegura ariko mu gihe ingengabihe izaba imaze gushyirwa hanze bagomba kwitegura bagendeye ku biteganyijwe gukorwa mbere.

    Ati 'Muri iyi minsi isigaye mbere y'uko ibizamini bitangira, abana batangira bakigegura. Nk'uko mubizi bakora ibizamini bitanu, bakabikora mu minsi itatu. Ubwo NESA nimara gutangaza uburyo ibizamini bizashyirwaho, babanza bakitegura ibizamini bizabanza tariki 2, bagakurikizaho ibya tariki 3 bagasoreza ku bya tariki enye. Ubwo rero bibaha undi mwanya wo gutegura.'

    'Ibi ntabwo ari ibintu bisanzwe. Ni ibihe twese twisanzemo tukaba rero dushaka uburyo cyane cyane dushyira imbere inyungu z'abana, turebe uburyo twese twabafasha, ari ababyeyi, ari NESA, ari inzego z'ibanze twese dukorane muri iki cyumweru kugira ngo dufashe abana gukora ibizamini neza.'

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko gukosora bizaba ku buryo amanota yabo bazayabona bitarenze ku wa 11 Nzeri, ku buryo abana bazajya kwiga ku wa 14 Nzeri 2026.

    Ati 'Bazaba batakaje icyumweru kimwe ariko gutakaza icyumweru kimwe biruta gutakaza umwaka.'

    Yasabye ababyeyi b'abana bitegura gusubiramo ibizamini bya Leta kubafasha kwitegura, kubahumuriza.

    Yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye kubaza abakekwaho gupeza aba banyeshuri, ndetse n'abandi biteganyijwe ko bazabazwa mu minsi iri imbere.

    Ati 'Tuzanatangaza rwose twerekane abo bantu kugira ngo hatazagira n'abandi batazagira ibitekerezo byo kugira icyo bakora mu kugira ngo bangize imbaraga turi gushyira mu kuzamura ireme ry'uburezi.'

    Kugeza ubu MINEDUC yemeza ku kibazo cyo gukopera no gukopeza cyagaragaye mu gihe ikizamini kigiye gukorwa, bityo mu bihe biri imbere hazajya hajyaho abantu babiri muri buri cyumba bahagarariye ikizamini kandi baturuka mu bigo by'amashuri atandukanye.

    Ati 'Uyu muco wo gukopera no gukopeza ugomba gucika burundu.'

    Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu 2025/26 barenga ibihumbi 276, mu gihe abatsinze ari 88,21%, kandi ko biyongereye ugereranyije n'umwaka ushize wa 2024/2025, kuko bari 75,6%.

    Izindi nkuru wasoma:
    Abanyeshuri 7188 bakopeye ibizamini bya Leta bahawe amahirwe yo kubisubiramo

    Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko abanyeshuri bazasubiramo ibizamini bya Leta bazatangira nyuma y’icyumweru abandi batangiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutakaza-icyumweru-kimwe-biruta-gutakaza-umwaka-minisitiri-nsengimana-ku-7188

  • Abanyeshuri 7188 bakopeye ibizamini bya Leta bahawe amahirwe yo kubisubiramo – #rwanda #RwOT

    Itangazo Minisiteri y'Uburezi yashyize hanze ku wa 30 Kanama 2026, rivuga ko iperereza ku bikorwa byo gukopera byakekwaga mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by'umwaka wa 2025/2026 ryemeje ko habaye gukopera ku buryo bwa rusange mu byumba 254 byakorerwagamo ibizamini, byarimo abanyeshuri 7.188 hirya no hino mu gihugu.

    MINEDUC igaragaza ko ubusanzwe uwakopeye ahanishwa gutesha agaciro ibizamini yakoze.

    Iti 'Iperereza ryagaragaje ko bimwe muri ibi bikorwa byo gukopera byateguwe cyangwa bikagirwamo uruhare n'abantu bakuru bari bahawe inshingano zo gukoresha no kugenzura itangwa ry'ibizamini.'

    Ikigo gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri NESA, giherutse gutangaza ko mu byo babonye bidasanzwe harimo kuba abana bari mu cyumba kimwe barabaga banditse isubizo kimwe ku kibazo runaka ndetse hamwe ugasanga bose bacyishe.

    Itangazo riti 'Mu rwego rwo kurengera abanyeshuri no kubungabunga ahazaza habo, Minisiteri yafashe icyemezo cyo kubaha amahirwe yo kongera gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.'

    Ibi bizamini bizasubirwamo kuva ku wa 2-4 Nzeri 2026.

    Biteganyijwe ko tariki 31 Kanama 2026, NESA izatangaza ingengabihe y'ibizamini, ibigo bizakorerwaho n'andi mabwiriza akenewe, na ho Minisiteri na NESA bikazakorana bya hafi n'abanyeshuri, ababyeyi, amashuri n'inzego z'ibanze kugira ngo iki gikorwa gikorwe neza mu buryo bwitondewe.

    Iti 'Minisiteri yongeye gushimangira ko ubuzirange bw'ibizamini bya Leta budashobora kugibwaho impaka. Bityo, izarushaho gukaza ingamba zo kunoza imitegurire y'ibizamini, kubirinda no kugenzura uko bikorwa. Abantu bose bazagaragaraho kuba barateguye, barafashije, baragize uruhare urwo ari rwo rwose cyangwa bararebereye nkana ibikorwa byo gukopera no gukopeza bazahanwa hakurikijwe amategeko.'

    Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu 2025/26 barenga ibihumbi 276, mu gihe abatsinze ari 88,21%, kandi ko biyongereye ugereranyije n'umwaka ushize wa 2024/2025, kuko bari 75,6%.

    Izindi nkuru wasoma:
    Abanyeshuri 7.188 bakekwaho gukopera ibizamini bya Leta

    Ibyago bitegereje abarimu bakopeje abanyeshuri ibizamini bya Leta

    Abanyeshuri 7188 bagiye gusubiramo ibizamini bya Leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-7188-bakopeye-ibizamini-bya-leta-bahawe-amahirwe-yo-kubisubiramo

  • Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva yerekanye ko Afurika itagikeneye kwegurira ubuhuza abanyamahanga ku bibazo byayo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 30 Kanama 2026, ubwo yifatanyaga n'abandi Bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma mu nama ya 21 y'Inteko Rusange idasanzwe y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma by'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Gushimangira uburyo bwo gukumira no gukemura amakimbirane muri Afurika.'

    Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza gushingira ku nkunga z'amahanga mu gukemura ibibazo byayo.

    Ati 'Afurika ntikwiye gukomeza gushingira ahanini ku bafatanyabikorwa bo hanze mu gushaka amikoro yo gukemura amakimbirane, cyangwa ngo yegurire abari hanze y'umugabane ubuhuza bw'amakimbirane yayo. Tugomba kubaka icyizere, ubushobozi n'umutungo bidushoboza kuyobora ubwacu inzira z'amahoro, kuva ku gukumira hakiri kare kugeza ku byiciro by'ubuhuza bukemura ibibazo.'

    Mu cyerekezo 2063 Afurika yihaye intego yo gucecekesha imbunda. Nyamara ubu mu turere dutandukanye tw'umugabane turimo intambara kandi abahuza bose usanga ari ibihugu byo hanze ya Afurika.

    Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu nama ya 21 idasanzwe ya AU

    Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza gushingira ku bushobozi buva mu banyamahanga mu gihe ishaka gukemura ibibazo byayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-nsengiyumva-yerekanye-ko-afurika-itagikeneye-kwegurira

  • Imirimo izamara amezi 30: Umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka watangiye kwagurwa – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kwagura uyu muhanda yatangiye ku wa 30 Kanama 2026, ikazamara amezi 30, ni ukuvuga imyaka ibiri n'igice.

    Itangazo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'ubwikorezi (RTDA) cyasohoye ku wa 30 Kanama 2026 rivuga ko uyu mushinga ugaragaza ubufatanye bumaze igihe hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Guverinoma ya Repubulika y'Abaturage y'u Bushinwa mu guteza imbere ibikorwaremezo by'ubwikorezi no gushyigikira iterambere rirambye ry'ubukungu.

    Umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka ni umwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu bwikorezi bwo mu Mujyi wa Kigali. Kubera ubwinshi bw'ibinyabiziga n'ibikorwa by'ubucuruzi bikorerwa kuri uyu muhanda no mu nkengero zawo, kuwuvugurura no kuwagura biteganyijwe ko bizagira uruhare rukomeye mu koroshya urujya n'uruza.

    RTDA iti 'Kuvugurura no kwagura umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka ni ikindi gishoro gikomeye kigaragaza ubushake n'uruhare bya Leta y'u Rwanda mu guteza imbere ibikorwaremezo by'ubwikorezi bitekanye, bikora neza kandi birambye. Uyu mushinga nurangira, uzateza imbere mu buryo bugaragara urujya n'uruza no guhuza uduce dutandukanye, wongere umutekano wo mu muhanda n'imikorere myiza y'ubwikorezi, ndetse woroshye n'imigendekere y'ibicuruzwa kuri uyu muhanda.'

    'Turashimira Guverinoma ya Repubulika y'Abaturage y'u Bushinwa ku bufatanye bwayo bw'agaciro no ku nkunga itanga kugira ngo uyu mushinga w'ibikorwa remezo ushyirwe mu bikorwa. Turanasaba abakoresha uyu muhanda, abahakorera n'abaturage batuye mu nkengero zawo gufatanya n'inzego bireba mu kubahiriza gahunda z'agateganyo zo kuyobora ibinyabiziga mu gihe cyose imirimo yo kubaka izaba ikomeje, kugira ngo twese dufatanyirize hamwe tuzagere ku nyungu zirambye z'iki gikorwaremezo.”

    Imirimo y'ingenzi izakorwa muri uyu mushinga irimo kubaka ibiraro binyura hejuru y'indi mihanda n'inzira zinyura munsi y'imihanda; kubaka no kuvugurura amasangano y'imihanda; imirimo yo gukomeza ubutaka bw'umuhanda hamwe no gushyiramo kaburimbo; kubaka ibiraro n'imiyoboro y'amazi inyura munsi y'umuhanda; gushyiraho amatara yo ku muhanda; no gushyiraho ibikorwaremezo bijyanye n'uburyo bwo gucunga no kuyobora ibinyabiziga.

    Uyu muhanda ureshya n'ibilometero 10,3 uzahabwa ibice bine. Ubusanzwe wari ufite ibice bibiri binyuramo ibinyabiziga bijya mu byerekezo binyuranye.

    Uzashyirwaho igice cyo hejuru mu rwego rwo kugabanya umuvundo uwugaragaramo. Ni igice kizaba kireshya na kilometero 1,3.

    Gahunda yo kuvugurura uyu muhanda yari imaze igihe kinini kuko muri Kamena 2019, ari bwo Guverinoma y'u Rwanda yagiranye n'iy'u Bushinwa amasezerano y'impano ya miliyoni 42,8$ yo kwifashisha mu kuyishyira mu bikorwa.

    RTDA yasobanuye ko kuvugurura no kwagura uyu muhanda ugahinduka umuhanda ufite ibisate bine by'ibinyabiziga, ibiraro binyura hejuru y'indi mihanda n'inzira zinyura munsi y'imihanda; hamwe no kubaka amasangano y'imihanda, bizongera ubushobozi bwawo bwo kwakira ibinyabiziga byinshi bihari kuri ubu, ndetse n'ibiziyongera mu gihe kizaza.

    Mu rwego rwo kwitegura itangira ry'imirimo y'uyu mushinga, Umujyi wa Kigali, RTDA na Polisi y'lgihugu, bagennye imihanda y'ingoboka izakoreshwa n'ibinyabiziga harimo imihanda ihuza cyangwa inyura hafi ya Giporoso, Sonatube, Kimironko, Zindiro, Mu nganda, Ndera, Gasogi, Kabuga, Kicukiro, Busanza, ndetse n'utundi duce tuyikikije.

    Gahunda zihariye zo kuyobora ibinyabiziga zishobora kuzajya zihinduka bitewe n'aho imirimo y'ubwubatsi igeze, ndetse n'imiterere y'urujya n'uruza rw'ibinyabiziga muri icyo gihe.

    Dore imihanda muzifashisha mu gihe cyo kuvugurura no kwagura igice cya mbere cy'umuhanda Prince House – Masaka uva kuri Prince-House ugera ku Cyamitsingi.
    —————-
    These are alternative routes available during the rehabilitation and expansion of the first section of the Prince… https://t.co/XMyTLKxGnR pic.twitter.com/vdVIhlicgT

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 30, 2026

    Izindi nkuru wasoma:

    Imirimo yabanjirije kubaka umuhanda Giporoso-Masaka irarimbanyije (Amafoto)

    Umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka ugiye gutangira kwagurwa no kuvugururwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-prince-house-giporoso-masaka-uzaba-urimo-ibiraro-bica-hejuru-y

  • Kujyana n'ibigezweho ntibivuze guca umuco- Minisitiri Umutoni ku kibazo cy'imyambarire cyarikoroje – #rwanda #RwOT

    Igitaramo cyiswe 'Diamond Platnumz Experience' cyabereye muri Parking ya BK Arena ku mugoroba wo ku wa 29 Kanama 2026, cyarangiye inkuru yahindutse imyambarire y'inkumi zacyitabiriye zitikwije, zisubizwa inyuma ngo zijye kwambara.

    Abasubizwaga inyuma ni abambaye amakabutura magufi, amajipo magufi, amasengeri agaragaza amabere n'umugongo.

    Iyi nkuru yatumye ibyamamare birimo Miss Mutesi Jolly bavuga ko gushyiraho amabwiriza y'imyambarire bibangamiye gahunda yo guhanga ibishya no guhanga imideli mu by'imyambarire.

    Minisitiri Umutoni abinyujije ku rukuta rwa X, yavuze ko abantu bakwiye kwibaza ku bashyira imbere iyi myambarire idakwiye n'impamvu yabyo.

    Yavuze ko mu bihugu byose usanga ababyeyi bahangayikishijwe n'uburyo imyambaro y'abana b'abakobwa yamamazwa buri gihe iba ari migufi nyamara iy'abahungu bangana ntibe migufi.

    Ati 'Kuki abana b'abakobwa berekwa hakiri kare ko ubugore bugendana no kwerekana umubiri? Kuki uko bakura ubu butumwa bukomeza gushimangirwa binyuze mu matangazo yamamaza cyangwa mu guhanga imideli, umuziki, imbyino, filime, imbuga nkoranyambaga aho umubiri w'umugore ureberwa mu isura y'irari ry'imibonano mpuzabitsina.'

    Yagaragaje ko umubiri w'umugore muri rusange atari wo kibazo kuko ntawe uhamagarira kugira ibitekerezo runaka, bityo ko batanakwiye gukoreshwa mu kugenzura irari rya bamwe.

    Minisitiri Umutoni yavuze ko mu bihugu byinshi imyambarire n'ibindi bijyanye na yo byakomotse mu mico yo hanze ariko hari bamwe bakomeje gusigasira ibyabo ku buryo n'ubu umuco wabo wakuze wakomeje kubaranga.

    Ati 'Ariko kugendana n'ibigezweho ntibivuze guca umuco. Ku mugabane wacu tubona ingero zifatika za sosiyete zinjije umuco uziranga mu mideli igezweho. Nigeria n'ibindi bihugu byerekanye ko ibikorerwa imbere mu gihugu, ibihangano by'abanyabugeni bashobora kubyambara bikabatera ishema, kandi bigakomeza kujyanishwa n'imyambarire igezweho. Ibi bikwiye kutubera urugero.'

    Yasobanuye ko kuva kera umuco nyarwanda wagiye utera imbere, ahubwo ikibazo gisigaye kwibazwa ari ukumenya niba abahanga ibishya muri iki gihe bagira uruhare mu gutuma uwo muco ukomeza gukura cyangwa bakomeza kumira bunguri ibivuye hanze yawo.

    Ati 'Inganda zikora ibijyanye n'ibyifuzo, …ibyamamare bikabimenyekanisha, isoko rikabyungukiramo. Iyo tudakoze byinshi bijyanye n'umuco wacu, iby'abandi bita byiza, ibyifuzo byabo, ibigezweho iwabo bizoroha guhinduka ibyacu.'

    Minisitiri Umutoni yemeza ko mbere yo kujya gutekereza ko Leta ishaka kugenzura imyambarire n'uburyo abantu bakoresha umubiri wabo, ari byiza kwigisha urubyiruko kumenya guhitamo neza ariko bakanabanza kwibaza ibibazo bitandukanye ku mahitamo bagiye gukora.

    Ati 'Ubwisanzure si ubushobozi bwo kwihitiramo. Ni n'ubushobozi bwo kumva neza igitumye duhitamo ibi, n'imbaraga zo kwiremera amahitamo yacu.'

    Abakunzi ba Diamond bahavuye banyuzwe

    Iki gitaramo ntibyari byoroshye kucyinjiramo utikwije imyambaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kujyana-n-ibigezweho-ntibivuze-guca-umuco-minisitiri-umutoni-ku-kibazo-cy

  • Bitunguranye ibyapa byamamaza umutera nkunga wa Super Cup, byamanuwe muri Stade ya Kigali #rwanda #RwOT

    Ku mukino wa nyuma wa FERWAFA Super Cup urimo guhuza Police FC na Kiyovu Sports, ibyapa by’umuterankunga w’iri rushanwa (Turbo King) byamanuwe muri Stade.

    Uyu mukino urimo kubera muri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026.

    Uyu mwaka iri rushanwa rikaba ryarabonye umuterankunga mushya aba ari na we witirirwa iri rushanwa aho ryiswe ‘FERWAFA Turbo King Super Cup’, ryanahinduriwe uburyo bw’imikinire rikinwa n’amakipe ane.

    Nk’uko byagenze ku mikino ya 1/2, ibyapa byamamaza uyu muterankunga byari bimanitse muri Stade, hari n’utuzu bacururizamo ibyo kunywa twubatse mu birango by’iki kinyobwa gisembuye cya Turbo King.

    Umukino waje gutangira ariko iminota 10 gusa yari ihagije ngo bibe byamaze kumanurwa muri Stade. Ndetse na ‘Match Announcer’ ntiyari yemerewe kuvuga ko iki kinyobwa kiri muri Stade uretse kuvuga ‘FERWAFA Turbo King Super Cup’.

    Ibi ni mu rwego rwa gahunda ya Leta yo kurwanya inzo nzoga z’ibyuma ndetse no gushishikariza abanyarwanda kugabanya kunywa inzoga.

    Ibyapa byakuweho

    Ni uku byifashe

    Source : http://isimbi.rw/bitunguranye-ibyapa-byamamaza-umutera-nkunga-wa-super-cup-byamanuwe-muri-stade.html

  • Hakim Hamis abaye umucunguzi wa Kiyovu Sports imbere ya Police FC #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Hakim Hamis, kiyihesheje igikombe kiruta ibindi (Super Cup) batsinze Police FC 1-0.

    Wari umukino utoroshye wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026 ubera Kigali Pelé Stadium.

    Police FC yari yasezereye Rayon Sports niyo yahabwaga amahirwe imbere ya Kiyovu Sports yari yasezereye Mukura VS.

    Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ubona ko buri kipe ishaka igitego ariko yirinda kuba yakwinjizwa igitego.

    Police FC mu gice cya mbere niyo yabonye amahirwe menshi ariko umunyezamu Desire yitwara neza harimo n’ishoti rya Keffa Tangara ryari rikomeye yashyize muri koruneri itagize icyo itanga.

    Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports nayo yahumutse irema uburyo bwinshi ariko ibanza kugorwa no kububyaza umusaruro.

    Akagozi kaje gucika ku munota wa 84 ubwo Hakim Hamis wari umaze iminsi mu manza na Gasogi United yatsindiraga Kiyovu Sports igitego cya mbere.

    Police FC yagerageje kukishyura biranga umukino urangira ari 1-0, Police FC yegukana Super Cup 2026 ityo.

    Hakim Hamis yacunguye Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/hakim-hamis-abaye-umucunguzi-wa-kiyovu-sports-imbere-ya-police-fc.html

  • RwandAir ishaka kujya i Frankfurt no gusubukura ibyerekezo bya Mumbai na Guangzhou – #rwanda #RwOT

    Uku kwagura ibyerekezo kwa RwandAir bijyana no kongera umubare w'indege ifite, aho iteganya kwakira indege eshanu zo mu bwoko bwa Airbus A330 kugira ngo n'ubushobozi bwayo bwo gutwara abagenzi buzamuke.

    Iyo gahunda yo kongera indege kandi yatangiranye no kwakira iya mbere yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 yageze i Kigali ku wa 24 Kanama 2026.

    Iyi ndege nshya ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 226 kandi yatangiye gukoreshwa mu ngendo z'ubucuruzi, cyane cyane mu zijya mu Burayi zirimo no kongera inshuro RwandAir ijya i Paris mu Bufaransa n'i Bruxelles mu Bubiligi.

    Umwe mu bayobozi ba RwandAir yabwiye The New Times ko kwakira iyi ndege byitezweho gufasha mu kwagura gahunda yo guhuza u Burayi na Afurika binyuze mu Rwanda.

    Ati 'Ni ubushobozi bwiyongeye ku bwo dufite kandi buzaha abagenzi amahitamo menshi y'ingendo, ndetse bitume Kigali ikomeza kuba ihuriro rifasha abagenzi hagati y'u Burayi n'ibice bitandukanye bya Afurika.'

    RwandAir kandi igaragaza ko izo ndege zo mu bwoko bwa Airbus A330 eshanu yatangiye kwakira, buri imwe izaba itwara abagenzi bari hagati ya 220 na 270, bifashe kwitegura neza ubwiyongere bw'abagenzi no kunoza gahunda z'ingendo zirimo n'ibyerekezo bishya.

    Indege enye zizakirwa nyuma zizagenda zongerwa mu ngendo RwandAir ikora mu mezi ari imbere, gusa ntiharamenyekana igihe nyirizina zizagerera mu Rwanda.

    Kugeza ubu, RwandAir ikoresha indege zo mu bwoko bwa Airbus A330, izo mu bwoko bwa Boeing 737-800NG, Bombardier Q400 ndetse n'indege yabugenewe mu gutwara imizigo.

    Mu rwego rwo kongera ubushobozi bwayo, iyi sosiyete yagaragaje ko yatangiye gusuzuma uko yatangiza ingendo nshya zigana mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage ndetse no gusubukura izigana i Mumbai n'i Guangzhou.

    Izi ndege eshanu nshya za Airbus A330 RwandAir yatangiye kwakira zizakoreshwa binyuze mu masezerano yo kuzikodesha aho kuba kuzigura.

    RwandAir ivuga ko abagenzi bazungukira cyane cyane mu kongera ubushobozi bwo gutwara abagenzi, kubona amahitamo menshi y'ingendo no koroherezwa mu guhuza ingendo zerekeza ahantu hatandukanye.

    Iyi sosiyete kandi ivuga ko kugira indege nyinshi bizayifasha gukomeza gutanga serivisi n'igihe habaye imbogamizi runaka mu mikorere, bityo abagenzi bagakomeza gukora ingendo nta nkomyi.

    Kongera umubare w'indege bibaye mu gihe RwandAir ifite intego yo kurenza inshuro ebyiri umubare w'abagenzi itwara ku mwaka, ukava ku barenga miliyoni imwe yatwaye mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24 ukagera ku barenga miliyoni 2.1 mu 2028/29.

    Kwiyongera kw'abagenzi batega RwandAir kandi byajyanye n'imizigo batwaye ku bava n'abajya mu mahanga, yavuye kuri toni 16.462,20 mu 2023 igera kuri toni 20.689,54 mu 2024.

    Iyi ntego izagerwaho binyuze mu kongera indege, gutangiza ibyerekezo bishya no gukorana n'abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw'ingendo zo mu kirere.

    Nubwo yakunze guhura n'ibizazane kuva RwandAir yatangira mu 2003, yakomeje intambwe mu buryo butandukanye, byaba mu kongera ubufatanye n'ibigo bikomeye, kongera umubare w'indege n'ibindi.

    Ibi bituma kuri ubu ifite ibyerekezo byayo byonyine birenga 20, ariko n'ibindi bishingiye ku bufatanye n'ibigo bitandukanye by'umwihariko Qatar Airways buzwi nka 'code share' aho ifite ibyerecyezo birenga 100.

    U Rwanda rufite intego y'uko Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera, nicyuzura, kizazamura ubwikorezi bwo mu kirere mu gihugu, aho kizajya cyakira abagenzi babarirwa muri miliyoni umunani ku mwaka, bavuye ku barenga miliyoni imwe Ikibuga cy'Indege cya Kanombe cyakiriye mu 2024.

    Igice cya mbere cy'icyo kibuga kizuzura mu 2027/28, mu gihe icya kabiri cyo kizuzura mu 2034 ndetse kizajya cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

    RwandAir ishaka kujya i Frankfurt no gusubukura ibyerekezo bya Mumbai na Guangzhou


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-ishaka-kujya-i-frankfurt-no-gusubukura-ibyerekezo-bya-mumbai-na

  • BK yatangije gahunda igamije gufasha abakozi b'ibigo kubona serivisi zayo nta nkomyi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, muri Kigali Serena Hotel ahahuriye abayobozi banyuranye bashinzwe abakozi (HR) mu bigo bikomeye bikorera mu Rwanda.

    Banki ya Kigali yagaragaje ko icyifuzo cyayo ari ukubona itanga serivisi zifasha umukoresha gufasha abakozi mu mibereho yabo, hagamijwe kubateza imbere uyu munsi n'ejo hazaza.

    Atangiza ku mugaragaro iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z'Ikoranabuhanga n'Abakiliya ku Giti Cyabo muri Banki ya Kigali, Rumanyika Désiré yagaragaje ko intego nyamukuru y'iki gikorwa, ari ukwishimira imikoranire bafitanye n'ibigo biba bifite abakozi, kumva ibitekerezo byabo kuri serivisi za banki bahabwa n'ibyifuzo byabo mu gihe kiri imbere.

    Ati 'Uyu munsi twaganiriye n'abashinzwe abakozi mu bigo binyuranye kuko ari bo bahuza bacu n'abo bakozi, kandi badusangiza ibitekerezo byabo natwe tukabereka gahunda z'ahazaza dufite dutekereza ko zababera nziza kurushaho by'umwihariko hagamijwe guhindura imibereho yabo mu buryo bw'imari.'

    Yagaragaje ko bishimiye cyane kuba aba bayobozi bashinzwe abakozi bemeye kwitabira ubutumire bahawe, cyane ko hitabiriye abarenga 120 baturutse mu bigo binini kurusha ibindi mu gihugu.

    Rumanyika yavuze kandi ko uyu munsi nta mukiliya ugikenera kujya kwirirwa atonze umurongo kuri banki, bitewe n'uko serivisi ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga kuri telefoni zabo; bigatuma badatakaza umwanya n'ikiguzi cy'ingendo.

    Sinanga Paul ushinzwe abakiliya ku giti cyabo muri BK, we yagaragaje ibyiza iyi banki yazaniye abakiliya bakorera ibigo binyuranye, birimo kuba bakwiha inguzanyo mu gihe bakeneye amafaranga byihutirwa, no kuba babasha guhabwa agera kuri miliyoni 50 Frw y'inguzanyo bikorewe ku ikoranabuhanga rya BK Mobile App kandi mu gihe gito.

    Banki ya Kigali yagaragaje ibisubizo bitangwa n'iyi banki birimo ibijyanye no guhemba abakozi mu bigo bitandukanye, kwishyurana, guhabwa inguzanyo, kwizigamira, gushora imari no kubona izindi serivisi za banki abakozi bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri Banki ya Kigali, Rose Ngabire yashimangiye ko iyi banki yiyemeje gushyira imbaraga mu mikoranire yayo n'abashinzwe abakozi, hagamijwe kunoza serivisi zihabwa abakiliya.

    Yashishikarije aba bafite inshingano zo kumenya ubuzima bwa buri munsi bw'abakozi, gukoresha ubu buryo bwashyizweho na Banki ya Kigali bakanabumenyesha abo bashinzwe kuko intego nyamukuru ari ugusubiza ibyifuzo byabo byose.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri Banki ya Kigali, Rose Ngabire yavuze ko iyi banki ikomeje kunoza serivisi itanga no kwagura iz’ikoranabuhanga

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo binyuranye bikorera mu Rwanda

    Sinanga Paul ushinzwe ubucuruzi bw'abantu ku giti cyabo muri BK, yagaragaje ko ubu umukozi yanyura kuri Application ya BK akabona inguzanyo y’agera kuri miliyoni 50 Frw umukoresha we atagombeye kubizamo

    Abitabiriye bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo byafasha mu kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abakozi

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z'Ikoranabuhanga n'Abakiliya ku Giti Cyabo muri Banki ya Kigali, Rumanyika Desiré yavuze ko BK yafashije abantu kubona serivisi za banki bakenera batavuye aho bari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yatangije-gahunda-igamije-gufasha-abakozi-kubona-serivisi-zayo