Author: webrwanda

  • Kayonza: Urubyiruko rugera kuri 800 rwayobotse ubuhinzi nk'inzira yo kurwanya ubukene – #rwanda #RwOT

    Umwe muri urwo rubyiruko rukorera ubuhinzi muri ProDev Kayonza, waganiriye na RBA, yavuze ko ubu buhinzi bwamugejeje ku iterambere rigaragara dore ko n'ubuzima bwe bwahindutse.

    Ati 'Kuva nabona akazi hano byampinduriye byinshi mu buzima, naguze ikibanza nkikuye muri aka kazi, naguze igare ngendaho kugira ngo mbashe kugera mu kazi, mbasha no kugura amatungo kugira ngo ejo hazaza ndebe ko ubuzima bwakomeza guhinduka.'

    Urubyiruko rugera kuri 800 ni rwo rumaze guhabwa ikaze muri 'ProDev Kayonza', aho rukora mu buryo bwa nyakabyizi. Rukora imirimo irimo gusarura indabo, urusenda, ibigori, imbuto n'ibindi bihingwa byoherezwa hanze y'igihugu.

    Umuyobozi wa ProDev Kayonza, Nshimiyimana Fidèle, yavuze ko gukoresha urubyiruko byongera umusaruro, kandi na rwo rukuramo ubumenyi.

    Ati 'Baza bafite ubumenyi bavanye ku ishuri, ariko iyo bageze hano babona ibikoresho bakoresha. Dufata umwanya uhagije wo kubahugura ariko nyuma y'amezi atatu uba usanga ari umukozi ushoboye.'

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye ko umubare w'abahabwa akazi muri iki kigo wakwiyongera.

    Ati 'Ni ahantu hagari hagaragaza ko urubyiruko rwinshi rufite akazi, kandi runishimiye icyo ruvanamo. Iyo ureba ubona ko rwiteguye no gukomeza gutera imbere.'

    'Icyo twasabye ProDev ni uko bakora uko bashoboye bakongera umubare w'urubyiruko rukava kuri 800 rukagera nko ku 1500. Icyo gihe bazamura ibyo bakora, ndetse banazamura imirimo y'urubyiruko.'

    Dr. Utumatwishima yashishikarije urubyiruko kwitabira umwuga w'ubuhinzi, kuko urenga kuba uwo guhinga ngo umuntu yihaze mu biribwa, ahubwo ukavamo n'ubucuruzi.

    Urubyiruko rukora ubuhinzi muri ‘ProDev Kayonza’, rugaragaza ko uyu mwuga umaze kuruhindurira ubuzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-urubyiruko-rugera-kuri-800-rwayobotse-ubuhinzi-nk-inzira-yo-kurwanya

  • Agapeti ka mudugudu, ikiziriko na ruswa y'igitsina: Ishusho ya ruswa mu nzego zegerejwe abaturage – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika y'Iburasirazuba mu kurangwamo ruswa nke, n'uwa kane muri Afurika.

    Gusa Raporo y'ibikorwa by'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda ya 2023/2024, igaragaza ko hakiriwe ibirego 1070, birimo 473 byaregewe inkiko, na ho 467 birashyingurwa kuko byaburiwe ibimenyetso.

    Mu ngendo Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere yakoreye mu turere dutandukanye igenzura ibikorwa by'inzego zegerejwe abaturage, Perezida wayo Senateri, Usta Kaitesi, yatangaje ko abaturage babona neza ko ruswa itangwa mu nzego zimwe zibegereye.

    Ati 'Hari abazita ikiziriko, ubusanzwe muri gahunda ya Girinka nta muntu ugira ikiguzi atanga ariko kugira ngo hagire ubonamo amafaranga yifuza babyita ikiziriko. Ubwo umuntu agatanga ayo mafaranga azi ko akwiriye kuyatanga ariko ubusanzwe atakabaye ayatanga.'

    'Iyo ari igihe cyo kugurisha ubutaka n'ibindi, baracyasaba inzoga z'abagabo kandi uko amategeko abiteganya mu byo kugurisha nta nzoga z'abagabo zakabayeho. Hari aho batubwiye ngo hari ako bita agapeti ka mudugudu, na ho abandi bakagira ibyo bita akantu.'

    Senateri Kaitesi yavuze ko abantu bagiye bashyiraho uburyo butandukanye butuma bibonera indonke batakabaye babona.

    Ati 'Banatubwiye ko habaho gusaba, gusezeranya cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo umuntu abone cyangwa atange serivisi, gufata icyemezo hashingiwe ku kimenyane, kudasobanura inkomoko y'umutungo, gusonera binyuranye n'amategeko cyangwa kwiha inyungu zinyuranye n'amategeko.'

    Abayobozi mu nzego z'ibanze barimo abigwizaho imirimo bagakora n'iyo badashinzwe kugira ngo bashobore kuyibyaza indonke.

    Senateri Kaitesi ati 'Twese aho dutuye tugira ba mudugudu, ariko usanga mudugudu ari we uhagarariye urwego bivugwa ko hari ibikorwa byinshi asigaye akora yakabaye akorana na komite bigatuma asa nk'aho abaye kamara ariko ntagire n'umubuza iyo atangiye kurenza ibyo yakabaye atemerewe gukora.'

    Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko hari abaturage bafite umuco wo kutanyurwa n'imyanzuro ifatwa n'inzego z'ibanze n'iz'ubutabera ku buryo birangira batanze ruswa y'inka eshanu baburana ihene imwe.

    Ati 'Yego hariho inzego usanga zinuba abaturage, akavuga ngo ni wowe ugarutse? Niba utagikemura kizakomeza kigaruke ariko ikigaragara ni ikintu kimeze nk'umuco wo kutanyurwa n'ibyemezo byafashwe, umuntu arashaka gukomeza guhanyanyaza bya bindi umuntu ashobora gutanga ruswa y'inka eshanu aburana ihene ariko akanga agatsinda.'

    Abaturage bagaragaje ko kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga biri mu byakemura ikibazo cya ruswa mu nzego zegerejwe abaturaje.

    Ubushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa 2024, bwagaragaje ko 92% y'abantu bakwa ruswa batajya bayatanga.

    Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bugaragaza ko bwakurikiranye abantu ibihumbi 11 bari bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa mu myaka itanu ishize.

    Senateri Usta Kaitesi (ibumoso) yavuze ko ruswa yitwa amazina menshi

    Sena yiyemeje kuzakomeza gukurikirana ibibazo bya ruswa bigaragara mu nzego zegerejwe abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agapeti-ka-mudugudu-ikiziriko-na-ruswa-y-igitsina-ishusho-ya-ruswa-mu-nzego

  • Alain Mukuralinda ari muri Coma – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda yahawe amakuru n'umwe mu barwaza ko Alain Mukuralinda 'Ararembye bikomeye, ntabwo yitabye Imana'. 

    ‎‎Ni nyuma y'amakuru yacicikanye mu ijoro ryo Kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, avuga ko yitabye Imana.

    Mukuralinda ‎‎yagiye kwivuriza muri King Faisal kuwa Gatatu tariki 2 Mata 2025.

    ‎‎Stroke ni indwara iterwa n'ihagarara ry'amaraso atembera mu bwonko, bikaba bishobora guterwa no kuziba cyangwa guturika kw'udutsi two mu bwonko. 

    Iyi ndwara igira ingaruka zikomeye ku buzima kuko ishobora gutera ubumuga cyangwa gupfa, bitewe n'uko ubwonko bukenera guhora bubona amaraso atanga umwuka wa ogisijeni n'intungamubiri.

    ‎‎Ubwoko bwa Stroke

    ‎1.Ischemic Stroke — Iyi ni yo ibaho cyane (ku kigero cya 87%). Iterwa no kuziba kw'udutsi dutwara amaraso mu bwonko bitewe n'udukovu (plaque) tuva ku binure cyangwa amaraso afashe.

    ‎2.Hemorrhagic Stroke — Iyi iterwa no guturika kw'udutsi two mu bwonko, bikaba bishobora guterwa n'umuvuduko w'amaraso uri hejuru cyangwa ibindi bibazo by'imitsi.

    ‎3.Transient Ischemic Attack (TIA) — Izwi nka mini-stroke, iba nk'ikarita y'imbuzi ko hari stroke ishobora kuza, kuko amaraso aba yahagaritse gutembera by'igihe gito ariko bigasubira mu buryo.

    ‎‎Ibimenyetso bya Stroke

    ‎Ibimenyetso bikunda kubaho byihuse kandi birimo:

    ‎•Guhungabana kw'igice kimwe cy'umubiri (ukuboko, ukuguru, cyangwa uruhande rw'ishusho)

    ‎•Kudashobora kuvuga neza cyangwa kumva ibyo abandi bavuga

    ‎•Kuribwa umutwe bikabije

    ‎•Kwangirika kw'icyerekezo (vision)

    ‎•Kugenda bigoranye

    ‎‎Gufata ingamba vuba ni ingenzi! Hifashishwa uburyo buzwi nka FAST:

    ‎•F (Face) — Uruhande rw'ishusho ruba rwatengutse

    ‎•A (Arm) — Ukuboko kumwe kuba kudashobora kuzamurwa

    ‎•S (Speech) — Imvugo iba idasobanutse

    ‎•T (Time) — Ni ngombwa gutabaza vuba

    ‎‎Icyo wakora mu kwirinda Stroke

    ‎•Kugabanya umuvuduko w'amaraso

    ‎•Kurya indyo yuzuye kandi ifite ibinure bike

    ‎•Kugira imyitozo ngororamubiri ihagije

    ‎•Kureka itabi n'inzoga nyinshi

    ‎•Kugenzura isukari mu maraso, cyane cyane ku barwaye diyabete

    ‎‎Stroke ni indwara ishobora kwirindwa no kuvurwa neza iyo ivuwe hakiri kare. Iyo ukoze impinduka mu buzima bwawe, uba wagabanyije cyane ibyago byo kuyirwara.

    Alain Mukuralinda ari muri Coma

    Amakuru aravuga ko Mukuralinda ari muri coma atitabye Imana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154266/alain-mukuralinda-ari-muri-coma-154266.html

  • Ambasaderi Bazivamo yakurikiye umukino APR WVC yatsinzemo Carthage yo muri Tunisia mu irushanwa Nyafurika riri kubera muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Mata 2025, ikipe APR yo mu Rwanda yatsinze Carthage WVC yo muri Tuniziya amaseti 3-1 mu mukino ufungura itsinda A mu irushanwa rya CAVB ry'amakipe yitwaye neza muri Volleyball ku mugabane wa Afurika mu bagore.

    Ikipe ya Carthage WVC niyo yatangiye neza iyobora umukino, aho yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-18.

    Nubwo Carthage yakinnye neza mu iseti ya mbere, ntabwo yakomerejeho kuko ikipe ya APR WVC yaje kuyirusha gutsinda amanota menshi kuko iyi seti ya kabiri yayitsinze kuri 26-24.

    Mu iseti ya gatatu, APR yagaragaje ubuhanga mu ihindura uburyo bw'imikinire, ibi byayifashije gutsinda iyi seti ku manota 25-23.

    Mu iseti ya kane ari nayo ya nyuma y'uyu mukino, APR WVC yashimangiye ko ari ikipe iyoboye inaheruka gutwara igikombe cy'akarere ka Gatanu, yatsinze iyi seti ku manota 25-23.

    Gutsinda uyu mukino bivuzeko muri iri tsinda rya A, APR iherereyemo ariryo rya A iriyoboye kuko imaze kubona intsinzi imwe.

    Uyu mukino kandi wanakurikiwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria,Bazivamo Christophe.

    Usibye APR WVC yakinnye uyu munsi, ikipe ya Police Women Volleyball Club nayo ihagarariye u Rwanda, izakina umuno wayo wa mbere kuri uyu wa Gatanu guhera Saa Moya z'umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.

    The post Ambasaderi Bazivamo yakurikiye umukino APR WVC yatsinzemo Carthage yo muri Tunisia mu irushanwa Nyafurika riri kubera muri Nigeria appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ambasaderi-bazivamo-yakurikiye-umukino-apr-wvc-yatsinzemo-carthage-yo-muri-tunisia-mu-irushanwa-nyafurika-riri-kubera-muri-nigeria/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ambasaderi-bazivamo-yakurikiye-umukino-apr-wvc-yatsinzemo-carthage-yo-muri-tunisia-mu-irushanwa-nyafurika-riri-kubera-muri-nigeria

  • Ubushakashatsi: Abagabo bakwiye kureka kunywa… – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ukubera ko kunywa inzoga bigira ingaruka mbi ku ntanga ngabo, bikongera ibyago byo kugira umwana uvukana ibibazo by'ubuzima birimo ubumuga bw'imikurire n'indwara z'igihe kirekire.

    Ingaruka z'inzoga ku ntanga ngabo

    Nk'uko byagaragajwe n'ubu bushakashatsi, kunywa inzoga bishobora kugira ingaruka zikomeye ku burumbuke bw'abagabo. Kunywa inzoga kenshi bigabanya umubare w'intanga, bikagabanya ubushobozi bwazo bwo kugera ku ntanga ngore no kuyitera intanga (fertilization).

    Inzoga kandi zishobora gutera impinduka mu mikorere y'uturemangingo tw'intanga, bigatuma ubutumwa bwa ADN buhinduka, bikagira ingaruka ku mwana uzavuka. Ibi bizwi nk’impinduka za epigenetike, aho uburwayi buterwa n'imiterere y'uturemangingo tw'intanga, aho kuba ADN y'umwana ubwayo.

    Ikindi kandi, kunywa inzoga nyinshi bigabanya umusemburo wa testosterone, bikaba byateza ikibazo mu mikorere y'imyanya ndangagitsina y'umugabo. Ibi byose bigira ingaruka ku bushobozi bwo gutera inda no ku buzima bw'umwana uzavuka.

    Nk'uko bitangazwa na New Atlas, ubushakashatsi bwerekanye ko izi mpinduka zishobora kwiyongera cyane ku bagabo banywa inzoga kenshi, bikongera ibyago byo kubyara umwana ufite ibibazo by'ubuzima.

    Ibyiza byo kureka inzoga mbere yo gutekereza ku kubyara

    Abahanga bagira abagabo inama yo kureka inzoga byibura amezi atatu mbere yo gutekereza ku kubyara. Ibi bifasha intanga gukura neza, kuko zikenera nibura iminsi 60 kugira ngo zigire ubuziranenge bwiza.

    Ubushakashatsi bwerekanye ko abana bavutse ku bagabo banywaga inzoga bafite ibyago byinshi byo kugira ibibazo by'ihungabana ry'ubwonko, indwara z'umutima n'ibindi bibazo by'imikurire. Kureka inzoga mbere yo gutekereza ku kubyara ni imwe mu nzira nziza zo kugabanya ibi byago.

    Ikindi ni uko kureka inzoga bifasha umubiri kongera ubwinshi bw'intanga, gukomeza imisemburo igenga uburumbuke no kongera amahirwe yo gusama. Umugabo wifuza kubyara umwana muzima agomba kwirinda inzoga ndetse no kugira imirire myiza, gukora siporo no kwirinda ibindi biyobyabwenge bishobora kwangiza intanga.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko kureka inzoga mbere yo gutekereza ku kubyara ari ingenzi mu kurinda umwana ibibazo by'ubuzima bw'igihe kirekire. Abagabo bafite inshingano zo kwita ku buzima bwabo mbere yo gutekereza ku kuba ababyeyi, kugira ngo barinde ubuzima bw'abana babo bazavuka.

    Iyo umugabo yirinda inzoga mbere y'igihe, aba ateguye ejo hazaza h'umwana we mu buryo bwiza, akamurinda ibibazo bishobora kumugiraho ingaruka ubuzima bwe bwose.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154240/ubushakashatsi-abagabo-bakwiye-kureka-kunywa-inzoga-mbere-yamezi-3-ngo-batere-inda-154240.html

  • Afurika yaba igiye gukabya inzozi zo gutunga… – #rwanda #RwOT

    Ibigo bitandukanye byatangiye kwinjira muri iyi si nshya y'imodoka ziguruka, harimo nka Wisk na XPeng Motors, byashyize ahagaragara imodoka nto zifite ubushobozi bwo kwifashishwa mu gutwara abagenzi.

    Ubu, Ethiopian Airlines yafashe iya mbere muri Afurika mu guhindura izi nzozi impamo, binyuze mu bufatanye na Archer Aviation, sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagamijwe gutangiza serivisi y'imodoka zigendera mu kirere hifashishijwe amashanyarazi.

    Ethiopian Airlines yinjiye mu rugamba rwo guhindura ubwikorezi muri Afurika:

    Ethiopian Airlines izakoresha imodoka za Midnight, zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bane kandi zigakora ingendo ngufi zidasaba kongera gushyirwamo umuriro buri gihe. Intego z'iki gikorwa ni ebyiri: kugabanya umuvundo wo mu mijyi no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

    Mu gusobanura iyi gahunda, Ethiopian Airlines ivuga ko izasimbuza ingendo z'imodoka zisanzwe zimara igihe kiri hagati y'iminota 60 na 90, zigahinduka ingendo z'iminota 10-20 mu kirere, bikazafasha abagenzi kugera ku ntego zabo byihuse, mu buryo butangiza ibidukikije kandi buhendutse.

    Uretse gutanga umusanzu mu bwikorezi bwihuta, ibi bigaragaza icyizere cy'uko imodoka zigendera mu kirere nk’indege zishobora kuba igisubizo ku bibazo byinshi by'ubwikorezi muri Afurika. Ethiopian Airlines ifite icyizere ko iyi gahunda izagira akamaro mu mijyi yugarijwe n'umubyigano ukabije wo mu mihanda.

    Nubwo hakiri imbogamizi nk'amategeko akakaye, ibikorwaremezo n'ikiguzi kiri hejuru cy'iyi gahunda, iyi ntambwe itewe na Ethiopian Airlines irerekana ko ahazaza h'ubwikorezi muri Afurika hashobora gutanga ibisubizo bishya. 

    Iyi gahunda ishobora no kugira uruhare mu kugabanya ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere, nk'inkubi z'imvura nyinshi n'amapfa byagize ingaruka zikomeye ku musaruro w'ibiribwa hirya no hino ku mugabane.


    Abanyafurika batangiye kugira icyizere cyo gutangira kugendera mu modoka ziguruka nk’indege

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154231/afurika-yaba-igiye-gukabya-inzozi-zo-gutunga-imodoka-ziguruka-154231.html

  • Kwibuka31: MINUBUMWE yavugutiye umuti abapfob… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bizimana yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yagaragarijemo ibikorwa biteganyijwe mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igatwara ubuzima bw’abarenga Miliyoni.

    Ni ibikorwa bizatangira tariki 7 Mata 2025, bikazasozwa tariki 13 Mata 2025, ndetse hazatangwa ibiganiro binyuranye mu Midugudugu, mu nzego za Leta, mu bikorera n’ahandi. Ariko bizakomeza hirya no hino mu gihe cy'iminsi 100.

    Ibi bikorwa bigiye gutangira mu gihe ku mbuga nkoranyambaga, humvikana amagambo yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikozwe na bamwe mu bantu binangiye umutima, ndetse bakaba bakoresha cyane imbuga zigezweho nka Youtube na Twitter (X) mu kugoreka amateka y’u Rwanda.

    Ni imbuga zahaye ijambo benshi, ku buryo harimo n’abahitamo gukoresha amazina atari ayabo kugira ngo babashe gukwiza ibinyoma mu murongo wo kugoreka amateka, no gushinyagurira abarokotse.

    Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Bizimana yavuze ko n’ubwo imbuga nkoranyambaga zifite akamaro mu gusakaza amakuru hagati y’abantu, ariko hari abazifashisha mu bikorwa bibi.

    Yavuze ko hari amategeko agenga itangazamakuru n’isakazamakuru, bityo ko rireba n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ‘iyo baryishe barahanwa’. Ati “Ku bari mu Rwanda babikurikiranywaho.”

    Minisitiri Bizimana yavuze ko mu gushaka gukemura iki kibazo mu buryo bwa burundu, batangiye ibiganiro n’abafite mu nshingano izi mbuga nkoranyambaga, kugirango buri wese ukwiza urwango akumirwe.

    Ati: “Icyo turi gukora, ni ukuganira na banyiri imbuga ku rwego mpuzamahanga kugira ngo abanyuzaho ibiganiro byigisha urwango, banyuzaho ibiganiro bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo biganiro na byo bijye bishobora gukurikiranwa, na ba nyiri izo mbuga, kuko ziriya mbuga zose zigira amategeko n’amabwiriza bigenderaho.”

    Yavuze ariko ko hari imbogamizi, zituma ubusabe bwabo budahita bwubahirizwa, kuko abenshi mu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, bityo ba nyiri imbuga ntibumve neza icyo bo bashakaga kuvuga.

    Ati: “Ikibazo aho tugifite ni uko batugaragariza y’uko batumva Ikinyarwanda (Ba nyiri imbuga) ku buryo badashobora kumenya ibiganiro byanyuzeho, ibikubiye muri ibyo biganiro kugira ngo bumve ibibi byabo.”

    Yavuze ko iki cyuho cyo kuba abafite imbuga nkoranyambaga batumva neza Ikinyarwanda, bituma abantu bidedembya ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube na Facebook, bakanyuzaho urwango.

    Ati: “Urwango banyuzaho ntabwo ba nyiri imbuga barumenya. Urumva rero natwe bidusaba ubushobozi. Guhindura mu kinyarwanda izo mvuga zose, ibiganiro batanga buri munsi, kuri izo shene zose, ntabwo ari ikintu cyoroshye.

    Ariko tuzakomeza kubikoraho kugirango ibiganiro byigishe urwango, hari ababigize inzira y’amaramuko, tuzakomeza gukomeza gukurikirana na banyiri izo mbuga kugirango bakurikiranywe.”

    Yavuze ariko ko ibi bitabuza abantu gutanga ibitekerezo, kuko ni ikintu na Guverinoma y’u Rwanda yemera, ariko kandi ibitekerezo byigisha urwango, bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ‘biba byabaye icyaha’.

    Ati: “Icyo gihe rero ntabwo bigomba kwihanganirwa. Iyo nzira niyo igomba gukoreshwa.”

    Bizimana yashishikarije kandi Abanyarwanda kumenya gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, bakirinda gutukana, ahubwo buri wese akagaragaza igitekerezo cye mu bwisanzure.

    Minisitiri Bizimana yatangaje ko bari mu biganiro n'abafite mu nshingano imbuga nkoranyambaga kugira ngo ababiba urwango bazitwikiriye bahanwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154246/kwibuka31-minubumwe-yavuguse-umuti-wikibazo-cyabapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi-bitwiki-154246.html

  • Yitabaje nurukiko! Matre Gims yakomeje guha… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku kugaragaza uko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi biteganyijwe. 

    Ni ibikorwa bizatangira tariki 7 Mata 2025, bikazasozwa tariki 13 Mata 2025, ndetse hazatangwa ibiganiro binyuranye mu Midugudugu, mu nzego za Leta, mu bikorera n’ahandi. Ariko bizakomeza hirya no hino mu gihe cy'iminsi 100. 

    Minisitiri Bizimana yasobanuye ko icyemezo cyo ku wa 26 Mata 2018 cy’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye 'yafashe icyemezo ko tariki 7 Mata buri mwaka ibihugu byose bigize umuryango w’Abibumbye bigomba kwibuka, kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.'

    Yavuze ko ari inshingano ya buri gihugu, kwibuka no kubahiriza iriya tariki. Ati “Ntabwo ari u Rwanda rwabishyizeho rwonyine, ahubwo ni amahanga. Abatazabyubahiriza, ubwo tuzabireba, Dipolomasi y’u Rwanda izakora binyuzwe no mu nzego zibishinzwe icyo gihe, bazasobanure impamvu batubahiriza icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye’.”

    Minisitiri Bizimana yavuze ko kugeza ubu “nta hantu hari ibikorwa binini bigaragara byo kubangamira igikorwa cyo kwibuka” uretse imijwi imwe n’imwe yo mu Bubiligi “yafashe icyemezo cy’uko kwibuka muri iyo mijyi bitazakorwa bishyigikiwe na Leta y’u Bubiligi”.

    Yavuze ko n’ubwo hari imijyi yahisemo kutizibuka kuri iyi nshuro “ariko ntibabuze abantu kwibuka, ni ukubabuza mu buryo bwihishiriye”. Ati “Kuko kubwira ngo muzibuke ariko ntabwo uzaba inzego z’umutekano zirinda umutekano wabo, birerekana ko aho hari ikibazo. Ni mu mijyi imwe n’imwe, ntabwo ari mu gihugu hose’.

    Bizimana yavuze ko imijyi yamaze gutangaza ko itazibuka harimo Umujyi wa Liège, ariko Brusseles ho bafite uburenganzira bwo kwibuka no gukora urugendo rwo kwibuka.

    Yavuze ko n’ubwo bimeze gutya, mu Bufaransa ho hari abanye-Congo bagerageje kuburizamo umunsi wo Kwibuka, bahitamo gutegura igitaramo bagihuza no gutangiza icyunamo.

    Minisitiri Bizimana yavuze ko kugeza ubu ubuyobozi bw’u Bufaransa bwafashe icyemezo bwo kwimura itariki iki gitaramo cyari kuberaho. Ariko abafashije Maître Gims bakomeje guhanyanyaza bashaka ko igitaramo kiba, kugeza ubwo banandike urukiko rw’i Paris basaba kurenganurwa.

    Avuga ati: “Bakomeje guhanyanyaza bashaka ko gikorwa (kiba), yewe babigeza no mu nkiko ariko n’ubu Urukiko narwo rwafashe icyemezo cy’uko gukora igitaramo ku munsi wo Kwibuka bibangamiye icyo cyemezo Mpuzamahanga.”

    Bizimana yavuze ko uretse u Bubiligi, ndetse no mu Bufaransa ahari Maître Gims washakaga gukora igitaramo ‘ahandi hose nta kibazo tubonamo’ cyabangamira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatusi.

    Ku wa 28 Werurwe 2025, ni bwo Icyemezo cy'Urukiko rw'Ubutegetsi rwa Paris cyafashwe ku kirego cyatanzwe n'ishyirahamwe Convergence pour l'émergence du Congo (CEC), cyasabaga ko hafatwa ingamba zo guhagarika icyemezo cy'Umujyi wa Paris cyo gusubika igitaramo cy'ubugiraneza cyari giteganyijwe ku wa 7 Mata 2025 muri Accor Arena.

    1.Ishyirahamwe CEC ryasabaga urukiko:

    • Guhagarika icyemezo cya Meya wa Paris cyo guhagarika igitaramo, cyari cyateguwe na Maître Gims n'abandi bahanzi mu rwego rwo gufasha abana bahuye n'intambara muri RDC.

    • Guhesha ishyirahamwe indishyi za 1,500 euros, zivuye ku Mujyi wa Paris.

    2. Impamvu zatanzwe zo gusubika igitaramo: 

    • Umujyi wa Paris ntiwafashe icyemezo cyo guhagarika igitaramo, ahubwo wamenyesheje ubuyobozi bw'igipolisi impamvu gishobora guteza umutekano muke kuko cyari giteganyijwe ku munsi umwe n'umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    • Ku wa 7 Werurwe 2025, hari itsinda ry'abanyarwanda ryasabye ko igitaramo cyasubikwa kuko cyari kuzaba ku munsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    3. Icyemezo cy'Urukiko:

    • Urukiko rwanze ubusabe bw'ishyirahamwe CEC, rusanga nta cyemezo cyafashwe na Meya wa Paris, ahubwo ari ibaruwa yanditswe isaba ubuyobozi bw'igipolisi gusuzuma ikibazo cy'umutekano.

    • Rwasanze nta cyemezo cya Leta cyafashwe cyo guhagarika igitaramo, bityo ubusabe bw'iryo shyirahamwe buba butemewe n'amategeko.

    4. Ibyemezo byafashwe:

    • Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy'ishyirahamwe CEC.

    • Nta ndishyi zemejwe ku Mujyi wa Paris.

    Mu gusoza, iki cyemezo gisobanura ko igitaramo cyahagaritswe atari ku cyemezo cya Meya wa Paris, ahubwo ari impamvu zijyanye n'umutekano, bitewe n'uko cyari kuzahurirana n'umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri Bizimana yatangaje ko abateguye igitaramo cya Maître Gims bakomeje guhahanyaza kugeza ubwo banitabaje urukiko kugirango bahabwe uburenganzira 

    Abari gufasha Maître Gims basobanuraga ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha abana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo


     

    Icyemezo cy’Urukiko rwa Paris rugaragaza impamvu igitaramo cya Maitre Gims kitagomba kuba tariki 7 Mata 2025

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154244/yitabaje-nurukiko-maitre-gims-yakomeje-guhanyanyaza-ku-gitaramo-yari-yahuje-numunsi-wo-gut-154244.html

  • U Rwanda rurateganya gutangira gukoresha 'drones' mu gukumira ibiza – #rwanda #RwOT

    Igenzura rya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) rigaragaza ko ibice by'Intara y'Amajyaruguru n'Iburengerazuba ari byo byibasirwa n'ibiza kurusha ahandi mu gihugu.

    Imibare yerekanye ko hari uduce 522 turimo ingo ibihumbi 22 dushobora kwibasirwa n'ibiza by'umwihariko mu bihe by'imvura y'itumba.

    Ingo zifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'ibiza mu Karere ka Rusizi ni 88, muri Rubavu ni 452, izo muri Rutsiro ni 424, Nyabihu ni 364, mu gihe ingo zishobora kwibasirwa n'ibiza mu Karere ka Nyamasheke ari 100.

    Mu biganiro Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yagiranye n'Abasenateri ku wa 2 Mata 2025, yavuze ko ibyo bice babihozaho ijisho kugira ngo baburire abaturage mbere y'uko hagira icyago kibagwira ariko n'ikibaye bagatabara bwangu.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose yabajije niba hari ubushakashatsi bujya bukorwa ngo hamenyekane ubwoko bw'ubutaka buri mu bice bitandukanye by'igihugu kugira ngo 'bifashe gukoresha bwa butaka hagendewe ku miterere yabwo.'

    Ati 'Nk'Akarere ka Nyabihu kari mu turere dukunze kwibasirwa n'ibiza kandi bamwe mu bashakashatsi bagiye bavuga ko ubutaka bwo mu karere ka Nyabihu ari bugufi, hasi usanga ari urutare, hahanamye, bunoroshye, rimwe na rimwe ugasanga hamwe haratuwe hatari hakwiye guturwa ahandi ugasanga harahingwa wenda hari hakwiriye inzuri cyangwa amashyamba. Haba hari gukorwa iki cyatuma hakorwa ubushakashatsi bumenya uturere twose hamenyekane icyo ubutaka bukwiriye gukoreshwa.'

    Igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka cya buri karere giteganya ibigomba gukorerwa ku butaka bwose bubarizwa muri buri gage.

    Minisitiri Maj Gen (Rtd) Murasira yavuze ko hari kaminuza basanzwe bakorana mu byerekeye ubushakashatsi ariko bifuza kujya bakoresha ikoranabuhanga mu kumenya uko ubutaka bumeze bikanafasha kwitegura guhangana n'ibiza.

    Ati 'Dushaka ko tujya dukoresha za drone tukajya tureba uko ubutaka buhagaze kuko hari nk'ibice byinshi by'igihugu nka za Shyira hari ubutaka bwicara bumanuka ku buryo tutari twabona ubushobozi ku buryo ubona ikibitera ku buryo warebamo ufite wenda satellites zifite imirasire imanuka igatanga ibisubizo by'uko ubutaka buteye.'

    MINEMA ivuga ko ubudahangarwa bw'ibice bitandukanye byo mu gihugu ku guhangana n'ibiza buri ku rugero rwa 46%, bitewe n'ibikorwa bimwe byibasirwa n'ibiza ntibihite bisanwa byihuse.

    Ni mu gihe mu Rwanda hari site 14 zishobora kwimurirwaho abantu mu gihe bibasiwe n'ibiza.

    Imibare igaragaza ko ibiza byibasiye u Rwanda mu 2023 byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari zirenga 222,3 Frw.

    Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yavuze ko ikoranabuhanga ryafasha kumenya uko ubutaka buteye no gukumira ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwifuza-gukoresha-drones-mu-gukumira-ibiza

  • Ni inshingano ya buri gihugu – Minisitiri Dr. Bizimana avuga ku bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'Abanyamakuru cyagarukaga ku myiteguro y'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye kuri uyu wa 3 Mata 2025.

    Ubwo yabazwaga ku mpungenge zishobora guturuka ku myitwarire ya bimwe mu bihugu byafashe uruhande mu kibazo cy'amakimbirane y'intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, bishobora kutemera ko ibikorwa byo Kwibuka ku Banyarwanda babituyemo bibaho, Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko ari inshingano ya buri gihugu.

    Ibyo bishingiye ku kuba nko mu Bubiligi hari imijyi yamaze gutangaza ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 bitazitabirwa n'abayobozi cyangwa ngo bibe bishyigikiwe na Guverinoma y'icyo gihugu.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri gihugu cyane ko byanemejwe n'Umuryango w'Abibumbye bityo ko bikwiye kubahirizwa.

    Ati 'Ku gikorwa kirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa ko hari ibyemezo byinshi bitandukanye byafashwe n'Umuryango w'Abibumbye by'umwihariko ku itariki ya 26 Mutarama 2018, Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye yafashe icyemezo ko tariki ya 7 Mata buri mwaka, ibihugu byose bigize Umuryango w'Abibumbye bigomba kwibuka, kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Yakomeje ati 'Ni inshingano rero ya buri gihugu, bivuze ko buri guhugu gifite inshingano yo kubahiriza uwo munsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo ari u Rwanda rwabishyizeho rwonyine ahubwo ni amahanga.'

    Yakomeje ashimangira ko aho bitazakorwa kuri iyi nshuro hazabaho kubikurikirana bikaba byashyikirizwa inzego bireba, ibyo bihugu bikaba byabazwa impamvu bidashyira mu bikorwa icyemezo cy'Umuryango w'Abibumye.

    Ati 'Abatazabyubahiriza tuzabireba tubikurikire, dipolomasi y'u Rwanda izakora, ibinyuze mu nzego zibishinzwe icyo gihe bazasobanure impamvu batubahiriza icyemezo cy'Umuryango w'Abibumbye.'

    Yavuze ko kuri ubu nta bikorwa bigaragara birimo kubangamira ibikorwa byo Kwibuka uretse imijyi imwe n'imwe yo mu Bubiligi yamaze gutangaza ko itazabishyigikira.

    Ati 'Turimo turabona imijyi mike yo mu Bubiligi yafashe icyemezo cy'uko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitazakorwa bishyigikiwe na Leta y'u Bubiligi., ko abashaka kubikora babikora ku giti cyabo ariko uburenganzira bw'inzego za leta kuba zabikurikira, zakwitabira hari imijyi ikagaragaza ko itazabikora ariko ntibabuza abantu Kwibuka nubwo ari ukubabuza mu buryo bwihishiriye.'

    Yongeyeho ati 'Kubwira abantu ngo bazibuke ariko ntuzabaha inzego z'umutekano zirinda umutekano wabo, urumva ko ari ikibazo. Ni mu mijyi imwe ni mwe ntabwo ari mu Bubiligi hose. Ni mu mujyi wa Liege, Brugge ariko Bruxelles bafite uburenganzira bwo Kwibuka, yewe n'urugendo rwo kwibuka ruzakorwa ku itariki 7 Mata kugeza ubu ni ko bimeze.'

    Yagaragaje ko ahandi hari hagaragaye ibikorwa bigamije kubangamira Kwibuka31 ari mu Bufaransa aho hari Abanye-Congo bari bagerageje kubiburizamo binyuze mu gutegura igitaramo.

    Dr. Bizimana yavugaga igitaramo cyateguwe na Maître Gims umuhanzi ukomeye w'Umunye-Congo washakaga guhuza igitaramo cye n'umunsi wo gutangizaho ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo byafashe ubusa.

    Ati 'Kugeza ubu ubuyobozi bw'u Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kwimura itariki icyo gitaramo kizaberaho. Bakomeje guhanyanyaza bashaka ko gikorwa, yewe babigeza no mu nkiko ariko n'ubu urukiko rwafashe icyemezo cy'uko gukora igitaramo ku munsi wo kwibuka bibangamiye icyo cyemezo mpuzamahanga, bivuze ko rero icyo gitaramo kitazaba.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko ari inshingano ya buri gihugu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-inshingano-ya-buri-gihugu-minisitiri-dr-bizimana-avuga-ku-bikorwa-byo