Author: webrwanda

  • Hagiye kubakwa amashuri y'imyuga arenga 2000 – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 4 Mata 2025, ubwo Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu muri Sena yagezaga raporo y'ingendo yakoze mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro mu gihugu.

    Gahunda ya Leta iteganya ko nibura muri buri kagari hazaba hari ishuri ryigisha imyuga n'ubumenyingiro by'igihe gito, ni ukuvuga amezi atandatu kugeza ku mwaka bikazagerwaho mu 2029.

    Iyi raporo igaragaza ko kugeza mu 2029 hazubakwa amashuri ya VTC 2.044, mu gihe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro y'icyitegererezo azubakwa ari 30.

    Ubugenzuzi bw'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, bwa 2024/2025 bugaragaza ko amashuri ya TVET ari 558, arimo TSS 272 zingana na 59,4% zujuje ibisabwa, mu gihe TSS 186 zingana na 40,6% zitujuje ibisabwa, na ho VTC 66 zingana na 41,8% zari zujuje ibisabwa, mu gihe VTC 92 zingana na 58,2% basanga zitujuje ibisabwa.

    Senateri Bideri John Bonds yavuze ko kuva mu 2008, amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro atangira guhabwa imbaraga, hashyizwemo imbaraga nyinshi, bityo ko hanarebwa ku buryo amashuri ashingwa mu gace aba abyaza umusaruro ibihaboneka.

    Ati 'Icyo twasaba ni uko aya mashuri ya VTC akwiye guhuzwa n'ibikoresho bishobora kuboneka mu karere, dutange urugero nk'ahantu hari amashyamba menshi, ishuri rijyanye no gukora inzugi z'ibiti, ubwubatsi butandukanye byagashyizwe imbere kugira ngo nibura abana basohotse muri ayo mashuri bakoreshe ibikoresho biboneka muri ako gace.'

    Perezida wa Komisiyo, Umuhire Adrie, yatangaje ko amashuri ya VTC yigisha abana benshi ku buryo atanga umusaruro aho bikora neza.

    Ati 'Aya mashuri arimo n'abafite diplôme za A2, wa wundi ushobora kuvuga ngo njye nkeneye kwiga umwuga wo guteka, akajya kwihugura amezi atandatu cyangwa umwaka cyangwa se akaba yaracikirije amashuri.”

    “Twasanzemo abana bavuye mu bigo ngororamuco biga muri aya mashuri, hari abakobwa babyariye iwabo bagacikiriza amashuri bakajya kwiga muri VTC kugira ngo nibura babone umwuga bihuguramo kandi bakabona akazi.'

    Gahunda yo gushyiraho amashuri ya VTC mu gihugu igamije gufasha Abanyarwanda kwiga mu gihe gito imyuga yifuza hadashingiwe ku byo yize mbere.

    Imibare igaragaza ko abanyeshuri bose biga mu mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro barenga ibihumbi 115 barimo abakobwa 51.557 bangana na 44,6% mu gihe abahungu ari 63.959 bangana na 55,4%, imibare igaragaza ko abiga muri iki cyiciro bavuye kuri 31% ugera kuri 43% mu myaka itanu ishize.

    Abiga amasomo y’igihe gito bahita bajya mu mirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-kubakwa-amashuri-y-imyuga-arenga-2000

  • Benshi bamuziho gusabana na bose: Ubuhamya bw'Abanyarwanda kuri Mukuralinda – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Mata 2025 ni bwo Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda byatangaje ko uwahoze ari Umuvugizi wungirije, Alain Mukuralinda wamenyekanye nka “Alain Muku”, yitabiye Imana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize guhagarara k'umutima.

    Ibi biro byagize biti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw'Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana Alain Mukuralinda, akaba yitabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro bya KFH azize guhagarara k'umutima. Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n'abagize amahirwe yo gukorana na we.”

    Ni inkuru yashenguye benshi kuva ku rubyiruko dore ko yari inshuti yarwo kugeza ku bakuze, ubona ko batiyumvisha uburyo uyu munyamurava wari inzobere mu by'amategeko yabavuyemo.

    Mu bashenguwe n'urupfu rwa Mukuralinda w'imyaka 55 y'amavuko, barimo n'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, wagaragaje ko yari umunyempano kandi n'umuntu ufite urukundo.

    Makolo yagize ati “Umunsi w'akababaro kuri twese muri OGS. Urugendo rwiza mugenzi wanjye ukaba n'inshuti yanjye Alain. Tubuze umunyempano, umuntu urangwa n'urukundo, umutima mwiza kandi twishimiye kumumenya. Tuzakumbura umwuka mwiza yazanye mu itsinda ryacu. Ruhukira mu mahoro n'urukundo.”

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, Martin Ngoga, yatangaje ko Mukuralinda yakoreye igihugu n'ubwitange, agaragaza ko abagize amahirwe yo gukorana na we ari abahamya b'uko yari umuntu udasanzwe.

    Uyu mudipolomate wakoranye na Mukuralinda mu Bushinjacyaha Bukuru, yagize ati “Alain Mukuralinda yari umuntu mwiza wakoreye igihugu cye mu bwitange. Yari umunyamwuga ukora neza, umuhanzi w'umunyempano n'umukozi mwiza ku bagize amahirwe yo gukorana na we. Asize umurage ugaragara. Ruhukira mu mahoro nshuti twakoranye.”

    Umunyamakuru akaba n'umuhanzi w'imideli, Dady de Maximo Mwicira-Mitali yatangaje ko Abanyarwanda babuze umugabo wakundaga umurimo, yifuriza Mukuralinda kuruhukira mu mahoro.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Dady de Maximo yagize ati “Igihugu tubuze umugabo wakundaga umurimo. Naruhukire mu mahoro.”

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, wanakoranye na Mukuralinda mu biro by'Umuvugizi wa Guverinoma, Emma-Claudine Ntirenganya, yatangaje ko uwakoranye na we ari we washobora kumenya icyuho asize.

    Ati “Biragoye kumva agahinda umuryango usigaranye. Ku muryango wa Alain, Imana ibakomeze muri ibi bihe bitoroshye! Uwagize amahirwe yo kumenya Alain no kubana cyangwa gukorana na we, ni we wabasha kumva agace gato cyane k'icyuho abasigiye. Mwihangane cyane kandi nta gushidikanya Uwiteka yabonye imirimo ye myiza yose.”

    Umunyapolitiki Dr. Frank Habineza uyobora ishyaka DGPR riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, yihanganishije umuryango, abakoranaga na Mukuralinda, inshuti ze n'Abanyarwanda muri rusange ku bw'iyi nkuru y'akababaro.

    Dr. Habineza yagize ati “Dushenguwe n'urupfu rw'Umuvugizi wa Guverinoma yacu wungirije, n'umunyamuryango w'umuryango w'abanyamategeko. Agire iruhuko ridashira. Twihanganishije umuryango we, abo bakoranaga bya hafi muri OGS, inshuti ze n'Abanyarwanda bose.”

    Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) ni umuhamya w'ubuhanga n'ubwitange bwa Mukuralinda, yiboneye inshuro nyinshi ubwo bagiranaga ibiganiro.

    Kagabo yagize ati “Nshenguwe n'urupfu rw'Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda. Nagize icyubahiro ubwo nagiranaga ibiganiro na we imyaka myinshi, kandi ubuhanga n'ubwitange yagize mu nshingano ze ntibizibagirana. Ndihanganisha mbikuye ku mutima umuryango we n'abo bakoranye.”

    Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Germaine Mukabalisa, yifurije Mukuralinda kuruhukira mu mahoro, asaba Imana gukomeza abo yasize barimo umuryango n'inshuti zose. Ati “Ruhukira mu mahoro Muku. Imana ikomeze umuryango wawe n'inshuti zawe zose.”

    Umunyamakuru Jean-Luc Imfurayacu yagaragaje ko Mukuralinda yazamuye impano z'abakinnyi b'umupira w'amaguru, binyuze mu ikipe yashinze yitwa “Tsinda Batsinde”. Yaboneyeho kwihanganisha abagize iyi kipe ku bwo kubura umuntu w'ingenzi.

    Ati “Yari umuyobozi w'ikipe ya Tsinda Batsinde, akaba na nyirayo. Imaze kugira uruhare mu kurera abana benshi, bari mu makipe atandukanye hano mu Rwanda. Mwihangane.”

    Mu mvugo ya gisizi, umusizi w'icyogere Junior Rumaga yagaragaje ko Mukuralinda atashye mu nkuba, ati “Taha mu nkuba, u Rwanda rwongere kwikuba, ubwa kenshi Rwandarugari, uwabayeho arababwa ntapfa. Utube, tukube A. Mukuralinda.”

    Umusore witwa Byukavuba ukoresha urubuga nkoranyambaga X yagaragaje ko Mukuralinda yaharaniye ubutabera, anarwana urugamba rwo kurwanya amakuru y'ibinyoma nk'Umuvugizi wa Guverinoma yungirije, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

    Byukavuba uzwi na none nka “Sir Uracyaryamye?” yagize ati “Yaharaniye ubutabera, anarwanya gitwari amakuru y'ibinyoma. Aruhukire mu mahoro.”

    Mu gihe cy'amakimbirane y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mukuralinda yagize uruhare rukomeye mu gusobanura impamvu nyakuri yayateye, agaragaza ibinyoma by'ubutegetsi bwa Kinshasa bigamije guharabika u Rwanda. Yanasabye Abanyarwanda kurwana urugamba rwo kugaragaza ukuri.

    Alain Mukuralinda yitabye Imana afite imyaka 55 y’amavuko

    A sad sad day for all of us at OGS. Go well my dear colleague and friend Alain. We have lost a talented, loving, gentle soul and we are grateful to have known him. We will miss the positive spirit Alain brought to the team. Rest in peace and love. 🙏🏾 https://t.co/nDVcLzxLJJ pic.twitter.com/Zb8zvUdZN3

    — Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) April 4, 2025

    De cœur avec vous. Mubuze umunyamurava, igihugu tubuze umugabo wakundaga umurimo. Naruhukire mu mahoro .

    — Dady de Maximo Mwicira-Mitali 🇷🇼 🏳 (@DadydeMaximo) April 4, 2025

    'Urakoze Alain Muku ku rugendo rw'ubuhanzi watangiye ukiri muto, no ku musanzu wawe mu guteza imbere impano nyarwanda. Ubwitange bwawe ni isoko y'ihumure n'ihumure kuri benshi!'

    Warakoze cyane waduhaye ibyishimo turi bato Ruhuka iteka..

    Muku😢 pic.twitter.com/zQstuSoeQd

    — Urinde Wiyemera? (@kemnique) April 4, 2025

    Alain MUKURARINDA was a good man who served his nation with dedication. He was a brilliant professional, a talented artist, and a wonderful colleague to those who had an opportunity to work with him. He leaves behind a remarkable legacy. Rest in peace, dear friend and colleague. https://t.co/yku1XofhFF

    — Martin K.Ngoga (@martin_ngoga) April 4, 2025

    Deeply saddened by the passing of Alain Mukuralinda, Deputy Govt Spokesperson. I had the privilege of conducting numerous interviews with him over the years, and his wisdom and dedication to his role will never be forgotten. My heartfelt condolences to his family and colleagues. pic.twitter.com/80P4ljnRh1

    — Jean Pierre KAGABO (@peterkagabo) April 4, 2025

    TAHA MU NKUBA, U RWANDA RWONGERE KWIKUBA UBWA KENSHI RWANDARUGARI, UWABAYEHO ARABABWA NTAPFA🤝

    UTUBE TUKUBE A. MUKURALINDA pic.twitter.com/2mL3dre7R7

    — RUMAGA (@juniorrumaga) April 4, 2025

    Biragoye kumva agahinda umuryango usigaranye.
    Famille Alain, Imana ibakomeze muri ibi bihe bitoroshye!
    Uwagize amahirwe yo kumenya Alain no kubana cyangwa gukorana na we, ni we wabasha kumva agace gato cyane k'icyuho abasigiye.
    Mwihangane cyane kandi nta gushidikanya Uwiteka… pic.twitter.com/88ms3F0O6s

    — Emma Claudine (@EmmaClaudine) April 4, 2025

    We are very saddened by the passing away of our Deputy Gov Spokesperson and member of the legal fraternity. May his soul rest in eternal glory. Our sincere condolences to his family, to his close associates at OGS, his friends and all Rwandans.

    — Dr.Frank Habineza (@Drfrankhabineza) April 4, 2025

    He stood for justice and bravely fought against misinformation.

    May he Rest in Peace. pic.twitter.com/y3kBrG86g8

    — Sir. Uracyaryamye (@byukavuba) April 4, 2025

    Ruhukira mu mahoro Muku 💔. Imana ikomeze umuryango wawe n’inshuti zawe zose 🤍.

    — Germaine Mukabalisa (@gmukabalisa) April 4, 2025

    SAD NEWS: Alain MUKURARINDA YITABYE IMANA.

    Yari umuyobozi w'ikipe ya TSINDA BATSINDE, Akaba na NYIRAYO.

    Imaze kugira uruhare mu kurera abana benshi, bari mu makipe atandukanye hano mu RWANDA.

    MWIHANGANE… @bbkigalifm 89.7 FM pic.twitter.com/SG4CCgsvUZ

    — IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) April 4, 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/benshi-bamuziho-gusabana-na-bose-ubuhamya-bw-abanyarwanda-kuri-mukuralinda

  • Ba rwiyemezamirimo bato bashyiriweho uburyo buzabafasha kongera ubumenyi no guhanga udushya – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yatangijwe ku wa 2 Mata 2025, yaranzwe no gutoranya imishinga ibiri itanga icyizere yahize indi no gufungura icyumba bise 'Eureka Mu Rugo' kirimo ibikoresho bitandukanye bizifashishwa mu kubahugura.

    Ku ikubitiro, ba nyiri iyi mishanga ibiri yatoranyijwe bagiye guhabwa amahugurwa azamara amezi atandatu bamenyerwa buri kimwe cyose. Nyuma y'ayo mezi bazaterwa inkunga yo kuyishyira mu bikorwa, banahuzwe n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Umuyobozi muri AIMS, Dr. Charles Lebon Mberi Kimpolo, yavuze ko impamvu yo gushyiraho iyi gahunda yo guhugura ba rwiyemezamirimo bato ari uko bajyaga bakunda kubona urubyiruko rwinshi rufite imishinga itanga icyizere ariko rukabura ubumenyi n'ubushobozi bwo kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.

    Ati 'Abanyempano mu ikoranabuhanga n'ishoramari bakwiye kubona aho bakura ubumenyi no gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo, kuko Isi ya none isaba abantu bafite ubumenyi buhanitse kandi bashoboye kubukoresha mu bikorwa bifatika.'

    Yakomeje agira ati 'Abashoramari bato bafite ubushobozi bwo guhindura ubukungu bw'igihugu, ariko bakeneye ubufasha mu ikoranabuhanga no mu bucuruzi, iterambere ryubakira ku bumenyi buhamye, ubushakashatsi bufite ireme n'udushya dufite aho dushingiye. Ni yo mpamvu twashyizeho uburyo bwo kubafasha.'

    Umuhoza Lucie afatanyije na Jeannette Musabyimana bafite umunshinga witwa Girabumenyi AI, 'application' izafasha abanyeshuri kwiga neza mu ikorabuhanga, kurushaho kugabanya ubucucike no kungera ubumenyi mu ndimi kandi ikazajya iha raporo umurezi imwereka urugero rw'imyigire umunyeshuri arera agezeho.

    Umuhoza yavuze ko aya mahirwe bahawe yo guhugurwa amezi atandatu, biteze ko bazayakuramo ubumenyi buhanitse buzatuma bashyira mu bikorwa umushinga wabo.

    Umuyobozi mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), Jennifer Louie, yavuze ko ari byiza kubona AIMS itanga amahirwe yo gukemura ibibazo urubyiruko ruhura na byo, kandi bifitiye inyungu umuryango Nyarwanda ndetse n'Isi muri rusange.

    Ati 'Muri Afurika, dufite amahirwe menshi yo guhanga udushya, aho kureba ku cyuho dufite, tugomba kwibanda ku bisubizo bishoboka. Abanyeshuri ba AMES ntibiga gusa, ahubwo barategurirwa kuba abayobozi mu guhanga ibisubizo ku bibazo biriho uyu munsi.'

    Yagaragaje ko AIMS atari ahantu ho kwigira siyansi gusa, ahubwo ari aho guhindura ibitekerezo mo ibisubizo bifatika, bagatekereza byagutse, bakarushaho kubyaza umusaruro aya mahirwe baba babonye.

    AIMS ni ikigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016 ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda, gihita kiba icya gatanu gishinzwe binyuze muri AIMS Global Network nyuma y'ibyatangijwe muri Afurika y'Epfo, Sénégal, Ghana na Cameroun.

    Kugeza ubu AIMS Rwanda imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abanyeshuri barenga 410 bari kugira uruhare mu kubaka ubukungu bwa Afurika bushingiye ku bumenyi. 38% muri bo ni abagore cyangwa abakobwa.

    Hari n’akanama nkemurampaka kifashishijwe mu guhitamo imishinga yahize indi

    Dr. Charles Lebon Mberi Kimpolo yavuze ko ba rwiyemezamirimo bato bafite ubushobozi bwo guhindura ubukungu bw'igihugu, ariko bakeneye ubufasha mu ikoranabuhanga no mu bucuruzi

    Umuyobozi mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), Jennifer Louie, yavuze ko ari byiza kubona AIMS itanga amahirwe yo gukemura ibibazo urubyiruko ruhura na byo

    Ubwo Umuhoza Lucie yasobanuriraga abakemurampaka iby’umushinga we

    Urubyiruko rufite imishinga ifite udushya rwari rwitabiriye kugira ngo rugaragaze ibikorwa byarwo

    Umuhuzabikorwa w’Imishinga muri AIMS Rwanda, Molly Mutesi, ashyikiriza impamyabushobozi abitabiriye amarushanwa

    Hafunguwe icyumba abahugurwa bazajya bigiramo cyane cyane ikoranabuhanga mu guhanga udushya. Cyafunguwe na Perezida wa AIMS Rwanda, Prof. Dr. Sam Yala

    Abahize abandi mu kugira imishinga itanga icyizere bari kumwe n’abayobozi ba AIMS Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-rwiyemezamirimo-b-urubyiruko-bashyiriweho-uburyo-buzabafasha-kongera

  • Perezida Ruto yasabye Loni gushyigikira gahunda ya EAC na SADC yo kugarura amahoro mu karere – #rwanda #RwOT

    Uyu Mukuru w'Igihugu unayobora EAC, yagejeje iki cyifuzo ku Muyobozi Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, mu kiganiro bagiranye ku murongo wa telefone ku wa 3 Mata 2025, cyibandaga ku butumwa bw'amahoro Abapolisi ba Kenya bari muri Haiti kuva mu mwaka ushize.

    Yasobanuriye Guterres ingamba zafatiwe mu nama yahuje abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC tariki ya 24 Werurwe, hifashishijwe ikoranabuhanga, zirimo iz'igihe gito, ikiringaniye n'ikirekire zafasha uburasirazuba bwa RDC n'akarere kubona amahoro.

    Muri izi ngamba harimo izigenga uburyo bwo guhagarika imirwano n'ubushotoranyi mu Burasirazuba bwa RDC, korohereza ibikorwa by'ubutabazi n'ibiganiro hagati y'impande zose zifite uruhare mu ntambara yo muri iki gihugu.

    Perezida Ruto yagize ati 'Nasabye Loni gushyigikira umuhate wa EAC na SADC mu gushyira mu bikorwa inzira iganisha uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mahoro.'

    Nk'uko yakomeje abisobanura, we na Guterres bagaragaje ko bashyigikiye ko akarere kabona amahoro n'umutekano, amakimbirane ibihugu byako bifitanye agakemuka mu buryo burambye.

    Perezida Ruto yaganiriye na Guterres kuri telefone, amusaba gushyigikira gahunda ya EAC na SADC igamije kugarura amahoro mu karere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-ruto-yasabye-loni-gushyigikira-gahunda-ya-eac-na-sadc-yo-kugarura

  • 'Good Night, and Good Luck' yatangirijwe kuri Broadway mu mugoroba w'amateka #rwanda #RwOT

    ibyamamare nka Jennifer Lopez, Uma Thurman n'abandi ku itapi itukura

    Ku mugoroba w'amateka kuri Broadway, igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umukino w'ikinamico 'Good Night, and Good Luck' cyabereye mu mujyi wa New York, gishimisha benshi, harimo n'ibyamamare bikomeye. Jennifer Lopez, Uma Thurman, ndetse n'abandi bantu b'ibikomerezwa, bari bitabiriye uyu muhango w'ibirori, berekana imideli igezweho ku itapi itukura.

    Umunyamakuru Edward R. Murrow

    Uyu mukino w'ikinamico ushingiye kuri filime yamamaye yo mu 2005, ikubiyemo inkuru y'ubutwari bw'umunyamakuru Edward R. Murrow, warwanyije ibikorwa by'akarengane n'igitugu mu itangazamakuru rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ya za 1950. Kugezwa kuri Broadway nk'ikinamico, byatumye benshi bongera kwibuka amateka n'akamaro k'itangazamakuru ridatinya kuvuga ukuri.

    Mu birori byabaye ku mugoroba wo gutangiza iyi kinamico, abitabiriye bashimye ubuhanga bw'abakinnyi ndetse n'uburyo inkuru iteye. Abakinnyi b'imena muri uyu mukino bagaragaje imikinire itangaje, byerekana ko Broadway ikomeje kuba isoko y'imikino y'ikirenga.

    'Good Night, and Good Luck' ni umwe mu mikino yitezweho guhindura byinshi muri sinema n'ikinamico, by'umwihariko mu gutanga ubutumwa bukangurira itangazamakuru gukomeza kuba inkingi y'ukuri no kurengera ubwisanzure bwaryo.

    Uma-thurman
    George-clooney-
    kaia-gerber-rande-gerber-cindy
    Jennifer-lopez
    alexandra-wentworth na George-stephanopoulos
    Matthew Rhys
    Julianna Margulies
    Richard kind
    Monica Lewinsky

    Source : https://kasukumedia.com/good-night-and-good-luck-yatangirijwe-kuri-broadway-mu-mugoroba-wamateka/

  • Inkuru y'incamugonngo: Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Hari benshi mu bahanzi bagiye baririmba ku rupfu, bakabigaragaza nk'ikintu gikomeye ubwonko bw'umuntu butabasha gusobanukirwa. Bagaragaza ko ari cyo kibi kiruta ibindi byose umuntu ashobora guhura na cyo muri ubu buzima.

    Urupfu ntirurobanura ku nshuti cyangwa abanzi, ntirugira imbabazi, rutwara uwo ukunda n'uwo udakunda. Ni ikibazo cy'igihe gusa!

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Mata 2025, inkuru y'incamugongo yamenyekanye saa mbili, ivuga ko Alain Mukuralinda uzwi cyane nka Alain Muku, wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, yitabye Imana. Yapfiriye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize indwara y'umutima yari amaranye iminsi.

    Yari umugabo wiyeguriye no guteza imbere impano z'abakiri bato, cyane cyane mu mikino. Yashinze ikipe y'abana bakinaga umupira w'amaguru, abatoza indangagaciro, ubumwe n'ubushobozi bwo guhatana.

    Uretse kuba yari umuyobozi ukomeye mu nzego za Leta, Alain Muku yari n'umunyamuziki w'inararibonye, wakunzwe cyane kubera indirimbo ze zifite ubutumwa bwubaka.

    Yari umugabo wiyeguriye no guteza imbere impano z'abakiri bato, cyane cyane mu mikino. Yashinze ikipe y'abana bakinaga umupira w'amaguru, abatoza indangagaciro, ubumwe n'ubushobozi bwo guhatana.

    Mu buhanzi, Alain Muku yakoze indirimbo zinyuranye zifasha abantu kwizihiza ibirori n'iminsi mikuru, ndetse anakorera ibihangano amakipe y'umupira. Yamamaye mu ndirimbo nka Tsinda Batsinde, Gloria, Musekeweya n'izindi zafashije abantu benshi mu bihe by'ibyishimo .

    Yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere abandi bahanzi Nyarwanda. Yashinze Label yise The Boss Papa, imwe mu zamenyekanye mu guteza imbere impano z'abahanzi.

    Binyuze muri iyi Label, Alain Muku ni we wagaragaje impano y'umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu, ndetse ni nawe watumye Clarisse Karasira amenyekana ku rwego mpuzamahanga.

    Alain Muku yakoze indirimbo zinyuranye zifasha abantu kwizihiza ibirori n'iminsi mikuru, ndetse anakorera ibihangano amakipe y'umupira. Yamamaye mu ndirimbo nka Tsinda Batsinde, Gloria, Musekeweya n'izindi zafashije abantu benshi mu bihe by'ibyishimo .

    Urupfu rwe rusize icyuho gikomeye mu ruganda rw'imyidagaduro, muri Leta y'u Rwanda ndetse no mu mitima ya benshi bamukundaga, bamwubahaga kandi bamufataga nk'umuntu w'inyangamugayo.

    Nubwo yitabye Imana, ibikorwa bye bizakomeza kumuhesha icyubahiro mu mateka y'u Rwanda. Alain Muku yari icyitegererezo ku rubyiruko, umurinzi w'umuco n'uwaharaniraga iterambere rirambye ry'igihugu binyuze mu buhanzi, ubuyobozi n'uruhare rwe mu mikino. Amahoro asesuye amubeho aho aruhukiye. Twihanganishije umuryango we, inshuti, n'abakunzi b'ibihangano bye.

    Source : https://kasukumedia.com/inkuru-yincamugonngo-alain-mukuralinda-umuvugizi-wungirije-wa-guverinoma-yu-rwanda-yitabye-imana/

  • Perezida Museveni yagiriye uruzinduko i Juba mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera muri Sudani y'Epfo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yageze mu murwa mukuru wa Sudani y'Epfo, Juba, mu ruzinduko rufite intego yo kuganira ku mahoro n'umutekano muri iki gihugu gikomeje guhura n'ibibazo by'amakimbirane ya politiki.

    Perezida Museveni yakiriwe ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Juba na Perezida wa Sudani y'Epfo, Salva Kiir Mayardit.

    Nyuma yo kwakirwa ku mugaragaro, aba bayobozi bombi bagiranye inama yihariye yibanze ku mutekano w'igihugu ndetse n'icyerekezo cy'ubufatanye hagati ya Uganda na Sudani y'Epfo.

    Uruzinduko rwa Perezida Museveni ruje mu gihe Sudani y'Epfo ikomeje guhura n'ihungabana rya politiki rikurikiye ifatwa rya Riek Machar, umwe mu ba visi perezida b'iki gihugu, wafatiwe i Juba ahagana mu mpera z'ukwezi gushize.

    Uruzinduko rwa Perezida Museveni ruje mu gihe Sudani y'Epfo ikomeje guhura n'ihungabana rya politiki rikurikiye ifatwa rya Riek Machar, umwe mu ba visi perezida b'iki gihugu, wafatiwe i Juba ahagana mu mpera z'ukwezi gushize.

    Ibi byateje impaka ndende n'amakimbirane mu gihugu, byatumye abaturage batangira kugira impungenge ko hashobora kongera kubaho intambara hagati y'impande zishyamiranye.

    Umutwe wa politiki uyobowe na Riek Machar wamaganye ubwo bufatwa, uvuga ko bunyuranyije n'amasezerano y'amahoro yasinywe mu mwaka wa 2018, amasezerano yari yaratanze icyizere cyo kugarura ituze n'umutekano nyuma y'intambara yari imaze imyaka isaga itanu.

    Uwo mutwe wemeje ko ayo masezerano ari bwo buryo bwonyine bwo gukemura amakimbirane n'ubwumvikane buke mu gihugu.

    Abaturage benshi baracyari mu bwigunge kubera uko ingabo za leta zifata abasirikare ba Riek Machar ndetse n'uko ibikorwa by'ubushotoranyi bikomeje kwiyongera mu bice bimwe na bimwe by'igihugu.

    Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yageze mu murwa mukuru wa Sudani y'Epfo, Juba, mu ruzinduko rufite intego yo kuganira ku mahoro n'umutekano muri iki gihugu gikomeje guhura n'ibibazo by'amakimbirane ya politiki.

    Bamwe mu bayobozi b'amadini n'imiryango itegamiye kuri leta basabye ko hakorwa ibiganiro bihamye hagati y'impande zose bireba kugira ngo habeho ubwiyunge nyabwo.

    Uruzinduko rwa Perezida Museveni kandi rubaye mu gihe itsinda ry'abahuza b'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika (AU) ruri i Juba mu rwego rwo kugenzura uko ibintu byifashe no gutanga inama ku cyakorwa mu rwego rwo gukumira intambara ishobora kongera kwaduka.

    Perezida Museveni, nk'umwe mu bayobozi b'akarere bakunze kugira uruhare mu kunga ibihugu bikennye mu mutekano, aracyakomeje kuba igicumbi cy'ubuvugizi bw'amahoro mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Ibi biganiro bigamije gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo bya Sudani y'Epfo, igihugu gifite umutungo kamere utubutse cyane cyane amavuta ya peteroli, ariko ukomeje kudindizwa n'amakimbirane ya politiki n'umutekano mucye.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-museveni-yagiriye-uruzinduko-i-juba-mu-gihe-amakimbirane-akomeje-kwiyongera-muri-sudani-yepfo/

  • Afurika y'Epfo yagaragaje impungenge z'izamuka ry'ibiciro ryatewe n'imisoro yashyizweho na Donald Trump #rwanda #RwOT

    Mu gihe ingaruka z'izamuka ry'ibiciro ryatewe n'imisoro yashyizweho na Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, zikomeje kumvikana ku rwego mpuzamahanga, perezidansi ya Afurika y'Epfo yagaragaje impungenge zayo zikomeye. Izi mpinduka mu bucuruzi mpuzamahanga ziri kugira ingaruka zitari nke ku bijyanye no kohereza ibicuruzwa muri Amerika, igihugu gifatwa nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi mu bucuruzi kuri Afurika y'Epfo.

    Mu itangazo ryatanzwe na perezidansi ya Afurika y'Epfo, hagaragajwe ko nubwo iki gihugu gikomeje kwiyemeza kugirana umubano w'ubucuruzi wunguka hagati yacyo na Amerika, imisoro yashyizweho mu buryo butunguranye ari inzitizi ikomeye.

    Bagize bati: 'Nubwo dukomeje kwiyemeza kugirana umubano w'ubucuruzi wunguka hagati y'Amerika, amahoro yashyizweho ku buryo bumwe kandi ahana ibihano birahangayikishije kandi bitubera inzitizi y'ubucuruzi no gutera imbere.'

    Afurika y'Epfo yasabye ko hakorwa ibiganiro bigamije kuganira ku masezerano mashya y'ubucuruzi, agamije gukuraho inzitizi ziri mu bucuruzi hagati y'ibihugu byombi.

    Ibi biganiro byitezweho gutuma ubucuruzi burambye bushingiye ku nyungu z'impande zombi bugerwaho, kandi bigafasha kugabanya ingaruka mbi ku bukungu bw'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere.

    Mu gihe ingaruka z'izamuka ry'ibiciro ryatewe n'imisoro yashyizweho na Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, zikomeje kumvikana ku rwego mpuzamahanga, perezidansi ya Afurika y'Epfo yagaragaje impungenge zayo zikomeye.

    Perezida Donald Trump aherutse gushyiraho igipimo cya 30 ku ijana cy'imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu bitandukanye, birimo n'ibyoherezwa na Afurika y'Epfo.

    Iki gihugu ni icya kabiri mu bihugu byohereza byinshi muri Amerika, bikaba byaragize uruhare rukomeye mu bucuruzi bw'imbere mu gihugu, cyane cyane mu nganda n'ubuhinzi.

    Xhanti Payi, umuhanga mu by'ubukungu muri Afurika y'Epfo, yagaragaje ko igihugu cye gifitanye umubano w'ubucuruzi ukomeye na Leta zunze ubumwe z'Amerika.

    Yagize ati: 'Ni ku byo twita ibicuruzwa bikomeye — bikubiyemo ibintu nk'ibyuma. Noneho ibicuruzwa byoroshye, byaba nk'uko ubivuze, ibikomoka ku buhinzi, birimo citrusi, imizabibu n'ibindi byose.'

    Yakomeje avuga ko Amerika yakiriye ibicuruzwa bifite agaciro k'arenga miliyari ebyiri z'amadolari y'Amerika bivuye muri Afurika y'Epfo, harimo ibinyabiziga n'ibice byabyo.

    Aya ni amahirwe y'iterambere ku bukungu bw'iki gihugu, ariko ashobora guhungabanywa n'imisoro mishya. 'Izi zose rero ni imirenge ifite akamaro kanini muri Afurika y'Epfo, kandi izagira ingaruka.'

    Payi yavuze ko ibihugu bito cyane ari byo bizibasirwa cyane n'aya mahoro ya Trump kuko bifite ubukungu butandukanye cyane n'ubw'Amerika, bityo bikaba bitorohereza kurwana ku nyungu zabyo. 'Afurika y'Epfo ifite itsinda ry'ibicuruzwa bitandukanye byoherezwa mu mahanga kandi ibyo bitandukanye mu bihugu bitandukanye.'

    Ku wa Gatatu, amafaranga akoreshwa muri Afurika y'Epfo (Rand) yamanutse ku kigero cyo hasi mu mezi atatu ashize. Ibi byatewe n'impungenge ku izamuka ry'ibiciro n'ubwoba ko Ihuriro riharanira Demokarasi rishobora kuva mu buyobozi bwa guverinoma ihuriweho kubera kutumvikana ku ngengo y'imari y'umwaka wa 2025.

    Ibi byongera umwuka mubi mu isoko ry'ivunjisha no ku ishoramari, bigatuma ubukungu burushaho kugorwa n'ibihe bikomeye.

    Mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gusaba ubufatanye bw'ubucuruzi bushingiye ku nyungu z'impande zombi, imikorere ya Trump iragenda ituma umubano n'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere ujya mu kaga. Afurika y'Epfo isaba ko Amerika isubira ku meza y'ibiganiro igafatanya gushaka ibisubizo birambye bigamije iterambere rusange.

    Perezida Donald Trump aherutse gushyiraho igipimo cya 30 ku ijana cy'imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu bitandukanye, birimo n'ibyoherezwa na Afurika y'Epfo.

    Source : https://kasukumedia.com/afurika-yepfo-yagaragaje-impungenge-zizamuka-ryibiciro-ryatewe-nimisoro-yashyizweho-na-donald-trump/

  • Andriy Lunin ashobora kumara ibyumweru 4 hanze kubw'imvune, Real Madrid ikomeje gushakisha ibisubizo #rwanda #RwOT

    Umuzamu wa Real Madrid, Andriy Lunin, yakinnye imikino myinshi yo mu mezi ashize harimo n'iyo bahuragamo na Real Sociedad, ariko ubu ari mu bihe bitoroshye kubera imvune. Ku mukino wa nyuma bakinnye na Real Sociedad, Lunin yagize ikibazo cy'imitsi ya soleus (imitsi y'ukuguru hepfo) ku munota wa 50, bituma ava mu kibuga atishimye ndetse afite ububabare bukabije.

    Abaganga ba Real Madrid batangaje ko iyo mvune ishobora kumushyira hanze byibura ibyumweru bine, ibintu bishobora kugira ingaruka ku mikino ikomeye ikipe ifite mu minsi iri imbere.

    Kugeza ubu, Real Madrid iratekereza gukoresha inshinge zituma ububabare bugabanuka mu buryo bwihuse kugira ngo Lunin ashobore gukina umukino ukomeye bafite na Valencia.

    Ariko nubwo iyi nzira ishobora gutuma ahagaragara, hari ibyago byinshi bishobora gukurikiraho nk'ugukomeza imvune cyangwa kuyigira mbi kurushaho.

    Mu gihe Lunin yaba atabonetse, icyizere cyose gishyirwa kuri Thibaut Courtois uri mu nzira yo kugaruka. Abatoza ba Real Madrid barizera ko Courtois ashobora kugaruka ku gihe ngo akine umukino w'igikombe cya UEFA Champions League bazahuriramo na Arsenal.

    Courtois amaze igihe kinini hanze nyuma yo kuvunika bikomeye mu 2023, ariko ubu imyitozo ye yagaragaje ko ashobora kuba yiteguye gutanga umusanzu we mu gihe ikipe imukeneye.

    Mu gihe Real Madrid iri mu rugamba rwo gushaka ibikombe binyuranye, ikibazo cy'abazamu gishobora kuba ihurizo rikomeye, ariko ubuyobozi bw'ikipe ndetse n'abakunzi bayo baracyafite icyizere ko ikipe izashobora gutsinda ibi bibazo.

    Mu gihe Lunin yaba atabonetse, icyizere cyose gishyirwa kuri Thibaut Courtois uri mu nzira yo kugaruka.
    Real Madrid iri mu rugamba rwo gushaka ibikombe binyuranye, ikibazo cy'abazamu gishobora kuba ihurizo rikomeye.
    Kugeza ubu, Real Madrid iratekereza gukoresha inshinge zituma ububabare bugabanuka mu buryo bwihuse kugira ngo Lunin ashobore gukina umukino ukomeye bafite na Valencia.
    Abaganga ba Real Madrid batangaje ko iyo mvune ishobora kumushyira hanze byibura ibyumweru bine, ibintu bishobora kugira ingaruka ku mikino ikomeye ikipe ifite mu minsi iri imbere.

    Source : https://kasukumedia.com/andriy-lunin-ashobora-kumara-ibyumweru-4-hanze-kubwimvune-real-madrid-ikomeje-gushakisha-ibisubizo/

  • Byiringiro Lague yavuze ko adakwiye guhamagar… – #rwanda #RwOT

    “>‎Ibi yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda Tv. Uyu mukinnyi yavuze ko atameze neza ndetse ko iyo arebye ibyo yumvikanye n’ubuyobozi bwa Police FC ko azakora bimutera agahinda.

    ‎Ati: “Njyewe ku giti cyanjye ntabwo meze neza, nza ku byo numvikanye n'abayobozi buriya bijya binantera agahinda ibintu nemereye abayobozi cyangwa twavuganye nta na kimwe ndageraho nyine hari igihe mbireba nkumva muri njye nshitse intege ariko nakwizeza abakunzi ba Police FC ko ibya shampiyona byo twarabihebye tugiye kurwana ku gikombe cy'Amahoro ko twagitwara”. 

    ‎‎Yijeje abakunzi ba Police FC ko mu mwaka utaha w’imikino bazaba biteguye ndetse bakaba bazabaha ibyishimo.

    ‎‎Uyu mukinnyi yavuze ko adakwiye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi. ‎‎Ati”Ntabwo nari mbikwiye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu ntabwo byari bikwiye ntabwo nari meze neza kandi buriya umutoza yari afite impamvu abikoze”.  

    ‎‎Byiringiro Lague yasobanuye iby’amadeni abereyemo abakinnyi bagenzi agira ati “: “‎Narabyumvise kuri Radio nabonye n'abantu bagiye babinyoherereza.

    ‎‎N'abantu bumva Radio rero sinzi ko ibyo bintu babyemeye. Niba koko Lague yaranze gukora imyitozo kubera amadeni y'abakinnyi bakinana sinzi niba barabyumvise bakumva ko ari ukuri, ubu wakanga gukora imyitozo kubera ideni ry'umukinnyi mukinana gute? Ntabimenyesheje ubuyobozi? Ntabwo bibaho”.

    ‎Yavuze ko uwavuze ko yanze gukora imyitozo kandi arwaye yamukinnye ku mubyimba. ‎‎Ati: “Umuntu wavuze ko nanze gukora imyitozo kubera abakinnyi mfitiye ideni kandi ndwaye yankinnye ku mubyimba. Nta muntu mfitiye ideni n'umwe. 

    Ibyo ni ugushwanisha abantu ngaho ibaze aramutse atumye nshwana n'umuryango ibintu byose byagezemo ngo amadeni ibiki?. Urumva ni ukwangisha umuntu abantu no gusebanya kandi ataribyo, ahantu hose ndi kuhaca nihishe”.

    Byiringiro Lague yavuze ko kugeza ubu nta kintu arakorera Police FC ndetse ko adakwiye no guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154268/byiringiro-lague-yavuze-ko-adakwiye-guhamagarwa-mu-amavubi-anashyira-umucyo-ku-byamadeni-a-154268.html