Author: webrwanda

  • Chryso Ndasingwa yasohoye EP: Indirimbo nshya… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Umwe mu bakoze mu nganzo muri iki cyumweru, ni umuramyi Chryso Ndasingwa witegura gukora igitaramo gikomeye cya Pasika yise “Easter Experience”, watangiye kwinjiza abakunzi ba Gospel muri iki gitaramo binyuze muri EP y’indirimbo esheshatu yamaze gushyira hanze.

    EP (Extended Play) ya Chryso Ndasingwa ifite indirimbo 6 zirimo: “Mbega ukuntu uri mwiza”, “Great things”, “Ku musozi wera”, “Ibyo wakoze” na “Ulikuwepo”. Ije ikurikira izindi amaze iminsi ashyize hanze zirimo “As I know more”, “Iyo Mana”, “Nzakujya imbere” yakoranye na Rachel Uwimeza n’izindi ebyiri yakoranye na Sharon Gatete ari zo: “Wera Wera” na “Yanyishyuriye”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Chryso Ndasingwa yavuze ko buri ndirimbo iri kuri EP ye ifite ubutumwa bukomeye bwo “guhimbaza Imana no gushimangira ukwizera”. Yavuze ko yahisemo gukora EP aho gukora Album kubera impamvu zitandukanye. Izi ndirimbo zose ziri ku mbuga zicuruza umuziki, gusa kuri Youtube zizajyaho mu minsi itandukanye.

    Uyu muramyi w’i Nyamirambo ukunzwe mu ndirimbo “Wahozeho” na “Wahinduye Ibihe”, avuga ko impamvu yakoze EP ari ugutanga umusaruro mwiza mu gihe gito no gufasha abantu kwakira izi ndirimbo vuba, kandi “buri ndirimbo ifite icyo ivuga ku rukundo rw'Imana, imirimo yayo n'imbaraga zayo zidahinduka”.

    Ati “Ubutumwa bukubiye muri iyi EP ni ubuhamya bw'imirimo ikomeye Imana yakoze, kumenya neza ko ihora ihari kandi idahindurwa n'ibihe. Indirimbo nka “Mbega ukuntu uri mwiza” iratwibutsa ubwiza bw'Imana, “Ku musozi wera” ikagaragaza aho duhura nayo mu mwuka, naho “Great things” ni igihamya cy'ibyo yakoze mu buzima bwacu.

    Ku bijyanye n'igitaramo cye cya Pasika kizaba kuwa 20 Mata 2025 mu Intare Arena i Rusororo, yavuze ko imyiteguro “irakomeje neza”. Ati “Twese turi mu mwuka wo gusenga no gukora ibishoboka byose kugira ngo kizabe igikorwa kidasanzwe cyo guhimbaza Imana”.

    Chryso uri mu baramyi bakunzwe cyane muri iki gihe, avuga ko intego ye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni ukuzana ibyiza bihimbaza Imana. Yikije ku gitaramo cye avuna ko akomeje kwitegura neza mu buryo bwose. Ati “Turizera ko bizaba ibihe bidasanzwe!”.

    Chryso Ndasingwa ni umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabashije kuzuza BK Arena mu gitaramo cya mbere yari akoze mu mateka ye, abantu hirya no hino bakabura ayo bacira n'ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi bagerageje BK Arena ariko bikanga.

    Kuri ubu ari mu myiteguro y’igitaramo ngarukamwaka cya Pasika yise “Easter Experience” kizafasha abakristo n’abakunzi b’umuziki wa Gospel kwizihiza izuka rya Yesu. Mu baramyi azataramana nabo harimo Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries na Arsene Tuyi.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura itike ya 10, 000 Frw, 20,000 Frw, 30,000Frw ndetse na 50,000 Frw. Amatike aboneka kuri *797*30# no kuri www.ishema.rw. Chryso Ndasingwa aherutse gutangaza ko amatike agura 50,000 Frw yamaze gushira ku isoko.

    Mu bandi bakoze mu nganzo harimo The Promise Worship, itsinda ry'urubyiruko ryashinzwe mu mwaka wa 2020 ku gitekerezo cya Butera Blaise ari na we Perezida waryo. Igizwe n'abaramyi baturuka mu matorero atandukanye, ikaba ifite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose binyuze mu muziki no mu bikorwa binyuranye by'ivugabutumwa.

    Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri The Promise Worship, Fiston Rwambukira, yabwiye InyaRwanda ko indirimbo yabo nshya ‘Ndakwizeye’ ikubiyemo ubutumwa bukomeye bushishikariza abantu gukomeza kwizera Imana n'ubwo haba hari ibihe bitoroshye banyuramo. 

    ⁠Yagize ati: 'Indirimbo nshya yacu igaruka ku butumwa buvuga ngo tugomba gukomeza kwizera Imana mu byo twanyuramo byose nubwo twaba twumva itumva gusenga kwacu cyangwa twumva iri kure yacu.'

    Iyi ndirimbo bayikoranye na Blaise & Prince, abaramyi basanzwe bagize itsinda rya The Promise Worship. Nyuma yayo, bafite indi mishinga ikomeye irimo gusohora album, igitaramo cyo kuyimurika na Extended Playlist (EP) izajya hanze vuba.

    Dore indirimbo nshya zagufasha kuryoherwa n'impera z'icyumweru:

    1.     Mbega ukuntu uri mwiza — Chryso Ndasingwa

    “>

    2.     Ndakwizeye — The Promise Worship

    “>

    3.     No Body — Ish Kevin

    “>

    4. Uzagaruka – Sherrie Silver Foundation

    “> 

    5. Umusinzi — Yee Fanta ft Diez Dola, The Joshkid & Ruganzu

    “>

    6.     Inkuru Twumvise — Papi Clever & Dorcas

    “>

    7.     Ushimwe — Elie Bahati

    “>

    8.     Mu gitondo – Nzungu

    “>

    9.  Nyigisha Gusenga — Voice of Angels Family ft Papi Clever & Israel Pappy

    “>

    10. Ntazagutererana – Jesca Mucyowera

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154297/chryso-ndasingwa-yasohoye-ep-indirimbo-nshya-zakwinjiza-neza-muri-weekend-ya-mbere-ya-mata-154297.html

  • Dj Moze yatumiye Davis D gutaramira Abanyarwa… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore wakuriye i Nyamirambo yatumiwe na Sosiyete ya East West Vibes yashinzwe na Dj Mozey. Agiye gutaramira muri kiriya gihugu, abisikana n'umuhanzi Chriss Eazy, Spice Diana wo muri Uganda bahatamiye ku wa 8 Werurwe 2025 mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore. 

    Dj Mozey amaze igihe atangiye gufasha abahanzi nyarwanda gutaramira muri Suède. Ndetse, anategura ibindi bitaramo birimo icyo Dj Spinny azakorera muri kiriya gihugu, ku wa 14 Mata 2025 mu Mujyi wa Stockholm, aho azataramira abanyarwanda n'abandi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Dj Mozey yavuze ko gutumira Davis D yashingiye ku mpamvu nyinshi zirimo kuba ari umuhanzi mwiza. Ati 'Davis D ni umuhanzi mwiza, uririmba ukumva ko bimeze neza. Urubyiruko rukunda indirimbo za Davis D cyane buriya sinzi niba n'aho i Kigali ari uko bimeze, ariko hano niko bimeze.'

    Akomeza ati 'Numvaga nyuma ya Kenny Sol na Chriss Eazy, umuntu nshaka kuzana ari Davis D. Urumva turi kwinjira mu mpeshyi, urubyiruko bazaba bahari, ibintu biba ari sawa cyane. Numvaga rero kuri iyi nshuro ariwe ugomba kuza.'

    Mozey yavuze ko ibiganiro yagiranye n'umujyanama wa Davis D, Bagenzi Bernard ari byo byagejeje ku kuba uyu muhanzi agiye kuhataramira. Ati 'Twiteze ko azaduha igitaramo cyiza cyane. Mbese, navuga ko umwami w'abana [Davis D] tuzaba turi kumwe.'

    Davis D ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n'ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y'indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.

    Yakoranye by'igihe kirekire na Muyoboke Alex wabaye umujyanama we, ariko muri iki gihe akorana n'umubyeyi we umufasha gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mushinga y'indirimbo yiyemeje irimo n'iyo akorera muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Imyambarire ye, uko yigaragaza mu ifatwa ry'amashusho, imikoreresheje y'imbuga nkoranyambaga, ibihangano bye n'ibindi ni bimwe mu byo ashaka kumurikira abakunzi be bo mu Rwanda, ubwo azaba yizihiza imyaka 10 ari mu muziki.

    Davis D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari 'umwana w'abakobwa'. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo 'Biryogo' yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo zirimo nka 'Mariya Kaliza', 'Ma people' n'izindi.

      

    Davis D yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo cya mbere agiye gukorera muri Suede

     

    Davis D yatumiwe na Dj Moze muri iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Stockholm, kizaba ku wa 30 Gicurasi 2025 

    Dj Moze yanatumiywe Dj Neptune mu gitaramo kizaba tariki 12 Mata 2025

    KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ZINYURANYE ZA DAVIS D

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154302/dj-moze-yatumiye-davis-d-gutaramira-abanyarwanda-muri-suede-154302.html

  • Nyamasheke: Umugore ashinjwa guhuhura umugabo we wari urwariye mu rugo – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kirombo, Akagari ka Nkumbu, Umurenge Bushekeli ku wa 2 Mata 2025.

    Umurambo washyinguwe ku gicamunsi cyo ku wa 3 Mata 2025. Ari ku irimbi ahaberaga imihango yo gushyingura, umwana wa Nyakwigendera ufite imyaka 22, yabwiye IGIHE ko akeka ko se yishwe na nyina.

    Ati 'Dushingiye ku byo twabonesheje amaso yacu, twebwe (abana ba nyakwigendera) turibaza ngo yaba ari mama wamwishe?'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Bushekeli, Habarurema Cyprien, yabwiye IGIHE ko nyakwigendera yishwe n'indwara yari amaze igihe arwaye ndetse ko abavuga ko yaba yishwe n'umugore we ari ibihuha bituruka ku makimbirane uyu muryango wari ufitanye.

    Abaturanyi babonye umurambo wa nyakwigendera mbere y'uko ushyingurwa bavuga ko wari ufite ibikomere ku itako no mu mugongo ari na ho havuye inkuru y'uko yishwe atazize uburwayi.

    Bimenyimana André ushinzwe umutekano mu mudugudu avuga ko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo kuko nyakwigendera yahaye umunani abana be, umugore we akarandura imihati adashaka ko abana bahabwa iminani.

    Umuryango wa Nzeyimana uvuga ko yari arwaye igituntu n'impyiko. Yasize umugore n'abana umunani.

    Umugore wo mu karere ka Nyamasheke arashinjwa n’abana be kwica umugabo we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umugore-ashinjwa-guhuhura-umugabo-we-wari-umaze-amezi-umunani

  • Trump yigaragaje nk'udashishikajwe mu gihe abanyamerika bahangayikishijwe n'izamuka ry'ibiciro n'igwa ry'isoko ry'imigabane, #rwanda #RwOT

    Imisoro ya Trump iteje igihombo ku isoko ry'imigabane, ariko Perezida we aravuga ko ari 'igihe cyiza cyo kuba umukire

    Hashize iminsi ibiri Perezida Donald Trump atangaje imisoro rusange yashyizwe ku bicuruzwa byinjira mu gihugu, ibintu byahungabanyije ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo bimeze bityo, Trump yatangaje ko imigambi ye y'ubucuruzi itazigera ihinduka, mu gihe yari akiri mu buzima bw'ibyubahiro n'ubukire muri leta ya Florida.

    Ku wa Gatanu mu gitondo, Trump yabyukiye kuri Mar-a-Lago, klabu ye bwite iri i Palm Beach, maze yerekeza ku kibuga cye cya golf kiri hafi aho. Mbere yo kugenda, yabanje kwandika kuri murandasi ye ko: 'IKI NI IGIHE CYIZA CYANE CYO KUBA UMUKIRE.'

    Trump mubigihe byiza cyo kuba umukire

    Abamushyigikiye bake bari bahagaze ku muhanda, bamuramutsa ubwo yambukaga yambaye ingofero itukura yanditseho 'Make America Great Again' n'ishati y'umweru. Yabasubije ababwira, mu muco usanzwe uba buri weekend iyo ahari.

    Nta gikorwa yari ateganyijwe kugaragaramo mu ruhame uwo munsi, ariko biteganyijwe ko aza kwitabira ibirori byo gufungura ku meza biri gutegurwa na MAGA Inc., umutwe wa politiki umushyigikiye, ku mugoroba wo ku wa Gatanu. Ku wa Kane, Trump yari i Miami ku kindi kibuga cya golf cye aho yari yitabiriye irushanwa ryatewe inkunga na Arabia Saudite. Yagezeyo atwawe na kajugujugu ya Marine One, akurwamo n'imodoka ya golf yanyuzwagamo n'umuhungu we Eric.

    Trump asanzwe atagira icyo bimubwira ku byo abandi banyapolitiki baba barimo kunyuzwamo—ibyamukomeretsa si byinshi. Ariko icyemezo cye cyo kumara weekend ku mitungo ye y'agaciro gahanitse gishobora kugerageza kwihangana kw'Abanyamerika, cyane cyane mu gihe ubutunzi bwabo bwo kuzigama ku giti cyabo buri kuburirwa agaciro hamwe n'uko isoko ry'imigabane riri kugwa.

    Iyo misoro ishobora gutuma ibiciro byiyongera ku buryo buri muturage yazajya yishyura ibihumbi by'amadolari byiyongereye buri mwaka, ikanadindiza ubukungu. Hari n'impungenge z'uko habaho ihungabana ry'ubukungu mu gihe kiri imbere.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imari (Federal Reserve), Jerome Powell, yavuze ko iyo misoro ishyizweho 'iruta kure ibyo twari twiteze' kandi ko 'bishobora gutera izamuka ry'ibiciro rikabije'—byaba mu gihe gito ndetse bishobora no kurambirana.

    Ariko Trump yavuze ko ayo ari amahitamo arimo ububabare ariko akenewe kugira ngo ashyigikire ko ibigo biva mu mahanga bikagaruka gukora muri Amerika. Yamaraga umunsi we asobanura ayo mahitamo kuri Truth Social, urubuga rwe rwa murandasi, ahavuga ko atazahindura imigambi ye.

    Nubwo impuguke zitandukanye zamunenze, Trump yagaragaje ko hari benshi bamushyigikiye kuri TikTok. Yahasangiye videwo ivuga ko 'Trump ari kurimbura isoko ry'imigabane' kandi ko 'abigambiriye' nk'igitendo kiri mu 'mukino w'ibanga ari gukina ushobora gutuma nawe uba umukire.'

    Intego, nk'uko iyo videwo yabivugaga, ni ugushyira igitutu kuri Federal Reserve kugira ngo igabanye inyungu z'amabanki—ikintu Trump ubwe yaje gusaba ku mugaragaro mu gitondo.

    Yanditse ati: 'Ibi ni igihe CYIZA CY'INTAGERERWA' kugira ngo Powell agabanye izo nyungu. 'GABANYA INYUNGU, JEROME, HAGARIKA GUKINA POLITIKI!'

    'Trump ari kurimbura isoko ry'imigabane' kandi ko 'abigambiriye'

    Mu gihe abakuru b'ibihugu byo hanze bari gukoresha uburyo bwose ngo bamenye uburyo bwo guhangana n'icyemezo cya Trump cy'icyumweru, Perezida yagaragaje uburakari no gushaka gutangiza ibiganiro.

    Yavuze ko yavuganye n'umuyobozi wa Vietnam To Lam, akavuga ko Vietnam yiteguye gukuraho imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika niba habaho amasezerano.

    Yanenze kandi u Bushinwa ku kuba bwatangaje ko bugiye gushyiraho imisoro ku bicuruzwa bivuye muri Amerika.

    Yanditse ati: 'UBUSHINWA BWAKOZE IKOSA RIKOMEYE, BARATINYE — ICYO BADASHOBOYE KWEMERA!'

    Abadepite b'aba-Republika bavuze ko politike ya Trump ari intangiriro y'ibiganiro na buri gihugu ku giti cyacyo.

    Senateri John Barrasso wa Wyoming yagize ati: 'Perezida ni umuntu ushaka amasezerano niba nta kindi, kandi azakomeza kuganira n'ibihugu ku buryo bwihariye.' Yongeraho ko Minisitiri w'Imari Scott Bessent yabwiye Sena y'aba-Republika ko iyo misoro ari 'igipimo kiri hejuru, ariko igamije kuzagabanywa' igihe ibihugu bidashyizeho igisubizo kirimo kwihimura.

    Ariko, umuyobozi w'abademokarate muri Sena, Chuck Schumer wo muri New York, yavuze ko iyo misoro ya Trump ari 'imitego ibiri irimo gufata imiryango y'Abanyamerika hagati mu buryo buteye ubwoba.'

    Mu gihe ibyo byose byari bikomeje, Trump yashimye raporo nshya yagaragaje ko Amerika yongeyemo imirimo 228,000 mu kwezi kwa Werurwe—birenze ibyo abasesenguzi bari biteze. Nubwo iyo mibare igaragaza uko ubukungu bwari bumeze mbere y'itangazwa ry'iyo misoro, Trump yavuze ko ari ikimenyetso ko imigambi ye iri gukora.

    Yarangije yandika ati:

    'MUBE INTWARI. NTITUZATSINDWA!!!'

    Source : https://kasukumedia.com/trump-yigaragaza-nkutishishikajwe-mu-gihe-abanyamerika-bahangayikishijwe-nizamuka-ryibiciro-nigwa-ryisoko-ryimigabane/

  • IMF ishyigikiye umushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera – #rwanda #RwOT

    MINECOFIN yabitangaje ku wa 04 Mata 2025, ubwo hamurikwaga ibyavuye mu isuzuma IMF yari imazemo ibyumweru bibiri ku bukungu bw'u Rwanda.

    Mu 2017 ni bwo imirimo yo kubaka Ikibuga cy'Indege cya Bugesera yatangiye. Muri Gicurasi 2024 Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yatangaje ko iki kibuga kizuzura mu 2027/2028.

    Igice cya mbere cyacyo, kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka n'imizigo ipima toni ibihumbi 150.

    Ni umushinga wishimiwe na IMF, nyuma y'uko Leta y'u Rwanda yawusobanuriye iki kigo.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko IMF n'u Rwanda byemeje ko igihugu kigomba gukomeza gushora mu Kibuga cy'Indege cya Bugesera.

    Ati 'Twabiganiriye na bo, twagiye muri Amerika muri Gashyantare tuganira na bo, tubereka umushinga uko umeze, baza hano basuzuma uko bimeze bareba ingaruka nziza uzatugezaho, ubu twabyemeje ko tugomba kuzawushoramo.'

    Minisitiri Murangwa yakomeje ati 'Turumva ko uzaba ari umushinga mwiza cyane, twemeza ko ugomba kuzarangira mu myaka nk'itatu dutangiye muri Nyakanga uyu mwaka.'

    Uwari ukuriye itsinda rya IMF ryakoze ubugenzuzi ku bukungu bw'u Rwanda, Ruben Atoyan ati 'Uko bigaragara ubukungu bw'u Rwanda buhagaze neza nubwo bwagiye buhura n'ibibazo bitandukanye nka Covid-19, ibibazo by'izamuka ry'ibiciro, ibiza, marburg n'ibindi, ariko u Rwanda rwakomeje guhangana n'ibyo bibazo ruzamura ubukungu bwarwo neza. Tuzakomeza gufatanya na rwo muri urwo rugendo.'

    Uretse IMF yashimye umushinga w'iki kibuga cy'indege, Banki ya Aziya igamije guteza imbere ishoramari mu bikorwaremezo, AIIB, iherutse kwemeza inkunga ya miliyoni 200$ yo kwifashishwa mu kubaka ibiraro n'inzira y'imizigo ku Kibuga cy'Indege cya Bugesera.

    Ni amafaranga azafasha mu gusoza icyiciro cya mbere kizarangira mu 2027.

    Igice cya kabiri cy'icyo kibuga biteganyijwe ko kizuzura mu 2032 aho kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

    Mu 2019 ni bwo Qatar Airways yafatanyije n'u Rwanda hemezwa ko izagira imigabane ingana na 60%, muri iki kibuga biteganywa ko kizuzura gitwaye arenga miliyari 1,3$ nk'uko imibare yo mu 2019 ibigaragaza.

    Muri Mutarama 2025, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi biri gukorwa bijyanye n'amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Qatar mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera no kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir, ko ibyinshi bigeze ku musozo.

    Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizuzura mu 2017


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imf-yashyigikiye-umushinga-w-ikibuga-cy-indege-cya-bugesera

  • Nyanza: MIGEPROF yagaragarije abiga muri ILPD impamvu yo kwita k'uburinganire – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa bwatanzwe n'Umuyobozi w'Ishami rya MIGEPROF rishinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi, Ngayaboshya Silas, ku wa 3 Mata 2025 ubwo yaganiraga n'abanyeshuri biga mu ishami rya ILPD mu Karere ka Nyanza.

    Ngayaboshya yagaragaje ko ihame ry'uburinganire bw'ibitsina byombi ari kimwe mu bigize uburenganzira bwa muntu, ashimangira ko abanyamatageko bakwiye kurimenya kandi neza.

    Ati ''Uburinganire ni kimwe mu bigize uburenganzira bw'ibanze bwa mu muntu kandi ikaba ingingo y'ingenzi kuko iri mu nkingi zizashingirwaho iterambere ry'u Rwanda mu cyerekezo 2050.''

    Yababwiye ko kuba abantu bafite ibitsina bitandukanye bitakabaye ikibazo mu muryango mugari w'abantu, ahubwo ko biba ikibazo iyo bikoreshejwe mu busumbane.

    Yagaragaje ko mu kuziba icyuho, Leta y'u Rwanda yashyizeho zimwe muri gahunda zigamije kuzamura umugore kugira ngo na we yisange mu ruhando rw'abandi, atanga urugero rwa gahunda yo guha abagore imyanya 30% mu nzego zifata ibyemezo.

    Ngayaboshya yagaragaje ko u Rwanda rukataje mu gushyiraho uburyo buhamye bw'amategeko, ariko kandi hakiri imigirire yubatswe muri sosiyete ikomeza kuba imbogamizi, ikabangamira ihame ry'uburinganire.

    Yatanze urugero rwo mu rubanza, aho uwunganira umugabo mu rukiko yabwiye abacamanza ko kuba yarakubise umugore we bitaturutse ku bushake, ahubwo ko byatewe n'uko 'abagabo bagira uburakari hafi', agaragaza ko bidakwiye.

    Ngayaboshya yasobanuye ko imbuto z'uburinganire zamaze kwigaragaza muri byinshi harimo n'umubare ushyitse w'abakobwa mu mashuri, bitandukanye na kera, aho umusore yashoboraga kuva i Rusizi, akajya i Nyanza gufata irembo ry'umukobwa ucyiga mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, agira ngo amutange abandi kuko babaga ari bake mu mashuri.

    Umwe mu banyeshuri ba ILPD, Bongera Inès, yavuze ko cyabasigiye ubumenyi bwinshi, buzabaherekeza mu buzima bwabo buri imbere.
    Ati ''Twabonye ko uburinganire ari ihame, ndetse ko kureshya k'umugore n'umugabo bidakwiye kumvikana nk'impuhwe bamwe bagiriye abandi, ahubwo ko ari uburenganzira busesuye yemerewe, kandi natwe dukwiye kumvikanisha tukanaburinda.''

    Yakomeje avuga ko uburinganire bukenewe kugira ngo iterambere ryihute kuko igihugu gikorewe n'igice kimwe gusa, iterambere ryagenda biguruntege.

    Akiriho Frank Hervé yavuze ko atahanye imyumvire iboneye ku bijyanye n'uburinganire, akaba yanasobanukiwe ibijyanye n'abahirimbanira uburenganzira bw'abagore bitwa 'Féministes'.

    Yavuze ko 'Féminisme' ubwayo atari ikibazo, avuga ko abayumvise nabi bakayibamo abahezanguni ari bo kibazo, barimo bamwe basigaye bavuga ko badakeneye abagabo mu buzima bwabo. Yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye umuryango ugizwe n'ibitsina byombi, wishimye kandi utekanye.

    Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur, yavuze ko kuba abagore bagize 51,5% by'Abanyarwanda bose, bisobanuye ko igihe basigazwa inyuma, byanagira ingaruka ku iterambere ry'u Rwanda.

    Bangayandusha yagaragaje ko iki kiganiro ari rikomeye ku banyeshuri ba ILPD kuko bumvise politiki y'uburinganire n'ubwuzuzanye mu Rwanda, ndetse barushaho no kumva neza ibihato bikiri mu migirire itiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ari nako barushaho kumva inshingano zabo zo kurihashya.

    Mu masomo nk'aya, ILPD itumira abahanga mu ngingo zitandukanye, bakaganiriza abanyeshuri bayo kugira ngo barusheho gusobanukirwa ibyo biga.

    Ngayaboshya Silas yakanguriye abiga muri ILPD gusobanukirwa uburinganire kuko na bo bazageza aya masomo ku baturage

    Ibiganiro nk’iki ni bumwe mu buryo ILPD ikoresha mu kwigisha abanyeshuri, ibahuza n’impuguke

    Akiriho Frank Hervé yavuze ko yatahanye imyumvire iboneye ku bijyaye n'uburinganire ndetse na Féminisme

    Bongera Inès yishimiye iki kiganiro, avuga ko kibasigiye ubumenyi buzabaherekeza mu buzima bwabo buri imbere

    Bangayandusha Viateur yavuze ko kuba abagore bagize 51,5% by'Abanyarwanda bose, bivuze ko basigaye inyuma byahombya igihugu

    ILPD yahaye Ngayaboshya impano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-migeprof-yagaragarije-abiga-muri-ilpd-ko-uburinganire-ari-uburenganzira

  • Gusenya FDLR, ikinyoma cy'u Bubiligi, kugereranya u Rwanda n'u Burusiya: Ibyo Abasenateri b'u Rwanda basanze i Burayi – #rwanda #RwOT

    Ingendo itsinda ry'Abasenateri ry'u Rwanda ryasuye ibihugu by'i Burayi birimo Denmark, Suède, Norvège na Finland ku itariki 10 kugeza 15 Werurwe 2025.

    Senateri Kaitesi wari uyoboye iri tsinda, yabwiye Inteko Rusange ya Sena ku wa 4 Mata 2025, ko mu byo basobanuriye Inteko zishinga Amategeko, Abaminisitiri n'abandi bayobozi harimo n'ibibazo byo mu karere bagamije kubereka ukuri n'icyatumye u Rwanda rushyiraho ingamba z'ubwirinzi.

    Ati 'Twasanze hari ababyumva ko ari ngombwa ko FDLR isenywa kugira ngo hashobore kuboneka umuti urambye ku mutekano w'iki gihugu kandi banashyigikiye ko uburyo bwo kuvuga ikibazo cyo muri aka karere cyane cyane Denmark yavuze ko ibyo bisobanuka kurushaho kugira ngo abantu boye gutanga umuti utarambye.'

    Senateri Kaitesi yahamije ko abo baganiriye babonaga ko ibihano byagiye bifatirwa u Rwanda bitari bikwiye.

    Ati 'Hari n'abavuze ko ari ngombwa ko RDC iganirizwa kugira ngo ishobore kubahiriza ibyemejwe n'uburyo nyafurika bwo gushaka ibisubizo byemejwe n'abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC.'

    Abasenateri b'u Rwanda bagaragarije Abanyaburayi ko badakwiye kubogamira ku ruhande rwa Congo isabira u Rwanda ibihano nyamara hari abacanshuro b'Abanyaburayi bagaragaye, ibikorwa byo gutwika Ambasade y'u Rwanda n'izindi ziri i Kinshasa n'ibindi bitamaganwa n'u Burayi.

    Ati 'Ko tubizi neza ko abacanshuro bari muri Congo, banagaragaye kuki ari nta muntu uvuga ku bihano kandi dufite amategeko mpuzamahanga abuza gukoresha abacanshuro?'
    Hari abacuritse ikibazo
    Senateri Kaitesi yavuze ko hari Abanyaburayi bacuritse ikibazo cy'u Rwanda na RDC bitirira u Rwanda ko rushaka kwigarurira ibice byayo.

    Ati 'Muri biriya bihugu bamwe bafashe ikibazo baragicurika. Wumvaga bavuga ko u Rwanda noneho rwabaye nk'u Burusiya, Congo ikaba nka Ukraine bityo u Rwanda rurashaka gufata ibice bya Congo rukabyigarurira nk'uko inkuru y'u Burusiya ivugwa hariya mu Burayi.'

    'Wari umwanya rero wo kubaganiriza tukababwira tuti dore ibibazo u Rwanda rufite. Hari ibibazo bya Congo, bituma Umunye-Congo uri aharenze za Kivu atunzwe n'Amadorali ya Amerika ari munsi ya 2 ku munsi.'

    U Bubiligi bwakwirakwije ikinyoma

    Senateri Kaitesi yavuze ko abenshi mu bo baganiriye basanganga bazi ukuri kw'ikibazo ariko hakabamo ibinyoma bakwirakwijwemo n'u Bubiligi.

    Ati 'Ibihugu bimwe twasanze u Bubiligi bwarabigezeho cyane kandi bwarabihaye umurongo wabwo, mukaganira akavuga ngo erega birumvikana ariko dufite aho duhagaze nk'Abanyaburayi.'

    'Hari hamwe twagize amahirwe umuntu turamubwira tuti bagenzi bawe batubwiye ko bafite umurongo nk'Abanyaburayi aravuga ati 'ariko ni twe Banyaburayi.' Kubera iki tugomba kwemera ibyo abandi batubwira?'

    'Byari n'amahirwe yo kubabwira ko amateka u Bubiligi bufitanye n'aka karere cyane cyane u Burundi na Congo bidaha u Bubiligi uburenganzira bwo kubaha ibitekerezo by'uburyo bifata.'

    'Abenshi bakavuga bati rero uko u Burayi buteye tuzi ko u Bubiligi ari bwo buzi aka karere muturukamo. Kubera ko ari bwo bubazi cyane, ubundi umurongo bwajyaga butanga ni wo dukunda kugenderaho kuko ni bo bafite n'abakozi benshi bari mu karere.'

    Abasenateri bahamije ko kuba barabashije gusobanura iby'iki kibazo bizatuma u Bubiligi buzakomeza kwifata nk'aho ari bwo soko y'amakuru ku Rwanda n'akarere.

    Sena y'u Rwanda yemeje ko hakwiye kongerwa uburyo amatsinda atandukanye agirana ubucuti n'ibiganiro bituma gahunda zirebana n'u Rwanda zumvikana mu bihugu bitandukanye.

    Senateri Usta Kaitesi yavuze ko u Bubiligi bwakwije ikinyoma mu bihugu by’i Burayi bwitwaje amateka y’igihugu

    Inteko Rusange ya Sena yashimye ko Abasenateri bari bahagarariye u Rwanda basobanuye neza ikibazo cy’u Rwanda na RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gusenya-fdlr-ikinyoma-cy-u-bubiligi-kugereranya-u-rwanda-n-u-burusiya-ibyo

  • Polisi y'u bwongereza yareze umunyarwenya Russell Brand ibyaha byo gufata ku ngufu n'ihohotera rishingiye ku gitsina #rwanda #RwOT

    Russell Brand

    Polisi y'u Bwongereza ku wa Gatanu yareze Russell Brand, umukinnyi w'urwenya w'imyaka 50, ibyaha byo gufata ku ngufu no guhohotera abagore, nyuma y'iperereza rimaze amezi 18 ryatangiye nyuma y'uko abagore bane bamushinje ko yabakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Urwego rwa Polisi ya Metropolitan i Londres rwatangaje ko Brand aregwa icyaha kimwe cyo gufata ku ngufu, icyaha kimwe cyo gusambanya umuntu ku ngufu hakoreshejwe umunwa (oral rape), icyaha kimwe cy'ihohotera rishingiye ku gitsina (indecent assault), ndetse n'ibindi byaha bibiri byo guhohotera abantu mu buryo bw'igitsina (sexual assault).

    Brand yahakanye ibyo aregwa, avuga ko atigeze ajya mu mibonano mpuzabitsina n'umuntu utabimuhereye uburenganzira (non-consensual activity).

    Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko byakorewe ku bagore bane, hagati y'umwaka wa 1999 na 2005 — kimwe muri byo cyabereye mu mujyi wa Bournemouth uherereye ku nkombe z'u Bwongereza, andi atatu akabera mu gace ka Westminster mu mujyi wa Londres rwagati.

    Polisi yatangaje ko iperereza rigikomeje, isaba umuntu wese ufite amakuru arebana n'ibi byaha kuyitanga.

    Mu kwezi kwa Nzeri 2023, ibitangazamakuru byo mu Bwongereza birimo Channel 4 na Sunday Times byasohoye inkuru zigaragaza ibirego by'abagore bane bavuga ko bafashwe ku ngufu cyangwa bagahohoterwa na Brand. Abatanze ibi birego ntabwo bigeze batangazwa amazina yabo.

    Brand, uzwi cyane nk'umukinnyi wa filime 'Get Him To The Greek', kandi akaba n'umwanditsi w'ibitabo n'umushyushyarugamba w'amashusho n'amajwi, yavuze ko yagiranye ibiganiro na polisi kuri ibi birego ariko ko abyamaganira kure.

    Mu mashusho yashyize kuri X (Twitter) ku wa Gatanu, Brand yagize ati: 'Sinigeze na rimwe njya mu bikorwa by'imibonano mpuzabitsina umuntu atabinyemereye. Ndasenga musabe murebe mu maso yanjye mubibone.'

    Yakomeje agira ati: 'Ubu ngiye kubona amahirwe yo kwiregura imbere y'urukiko, kandi ndabishimira cyane.'

    Brand uzwiho imivugo y'urwenya isatira imipaka y'imyitwarire (risqué comedy), yigeze kuyobora ibiganiro kuri radiyo na televiziyo, yandika ibitabo bigaragaza urugamba rwe n'ibiyobyabwenge n'inzoga, agaragara muri za filime za Hollywood ndetse aba umugabo wa Katy Perry hagati ya 2010 na 2012.

    Mu myaka ya vuba, Brand yavuye cyane mu itangazamakuru risanzwe ariko yubaka izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga abinyujije mu mashusho akubiyemo inama z'ubuzima hamwe n'imyizerere ishingiye ku mpuha (conspiracy theories). Aherutse gutangaza ko yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Brand ateganyijwe kwitaba urukiko i Londres ku wa 2 Gicurasi.

    Jaswant Narwal, uhagarariye Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Bwongereza (Crown Prosecution Service), yavuze ko 'abashinjacyaha basuzumye neza ibimenyetso nyuma y'iperereza rya polisi ryakurikiye filime mbarankuru ya Channel 4 yasohotse muri Nzeri 2023.'

    Yakomeje agira ati: 'Twanzuye ko Russell Brand akwiye kuregwa ibyaha birimo gufata ku ngufu, guhohotera no gusambanya umuntu ku ngufu.'

    Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Bwongereza bwibukije ko 'uru rubanza rukiri mu nzira z'amategeko, kandi ko ukekwaho icyaha afite uburenganzira ku rubanza ruboneye kandi rutabera.'

    Mu kwezi kwa Mutarama, BBC yasabye imbabazi abakozi bayo batigeze babasha kugaragaza ikibazo ku myitwarire ya Brand kubera izina rikomeye yari afite. Brand yari afite ibiganiro bibiri bya buri cyumweru kuri BBC hagati ya 2006 na 2008, akanakora kuri za porogaramu zitandukanye z'igihe gito.

    BBC yemeye ko 'bigaragara ko bamwe mu bayobora ibiganiro bashoboye gukoresha nabi imyanya yabo mu gihe cyashize.'

    Source : https://kasukumedia.com/polisi-yu-bwongereza-yareze-umunyarwenya-russell-brand-ibyaha-byo-gufata-ku-ngufu-nihohotera-rishingiye-ku-gitsina/

  • Alain Mukuralinda yitabye Imana azize umutima – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe hanze na OGS, Mukuralinda yakoreraga, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata, rigira riti 'Tubabajwe no gutangaza urupfu rw'Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana Alain Mukuralinda. Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n'abagize amahirwe yo gukorana na we.'

    ANNOUNCEMENT

    We are deeply saddened to announce the passing away of our colleague Alain Mukuralinda, Deputy Government Spokesperson.
    —

    ITANGAZO

    Tubabajwe no gutangaza urupfu rw'Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana Alain Mukuralinda.
    —

    COMMUNIQUÉ

    Nous avons la… pic.twitter.com/mIX9ytYbfc

    — Rwanda Government Communications (@RwandaOGS) April 4, 2025

    Mukuralinda yapfuye aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Mukuralinda wabaye Umushinjacyaha ndetse akaba n'Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Yari afite imyaka 55 y'amavuko.

    Uyu mugabo wakundaga kwicisha bugufi, usibye ibikorwa by'ubutabera na politiki, yari azwi kandi mu bijyanye n'imyidagaduro kuko yabaye umuhanzi w'ikirangirire akoresha izina rya 'Alain Muku'.

    Yavutse mu 1970, yiga amashuri abanza mu Rugunga, ayisumbuye ayakomereza i Rwamagana yiga Icungamutungo, aho yavuye ajya muri Kaminuza y'u Rwanda mu 1991 gusa ntiyahamara igihe kinini kuko yahise ajya kwiga mu Bubiligi ibijyanye n'amategeko.

    Mu mirimo ye nk'Umushinjacyaha, yaburanye imanza zikomeye mu gihugu zirimo n'iz'abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni umuntu wakundaga gusabana no gutera urwenya. Yakundaga umupira cyane ko yari afite n'ikipe y'abato. Ni we wahimbye indirimbo y'Ikipe y'Igihugu Amavubi yitwa 'Tsinda batsinde' ndetse yahimbye n'izindi zakunzwe z'andi makipe.

    Alain Mukuralinda yitabye Imana

    Mukuralinda yari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alain-mukuralinda-yitabye-imana-azize-umutima

  • Yari umunyempano uruhurirane, agahorana urugwiro: Urwibutso ku buzima bwa Alain Mukuralinda – #rwanda #RwOT

    Yari umuntu ukundwa na benshi, dore ko ngo nta we ukundwa na bose, yakundirwaga umutima mwiza, kwicisha bugufi no koroherana, kugira ukuri n'ubunyangamugayo, ariko benshi bamukundiraga ko yakundaga no gushyenga kandi ntabe igifura. Aho yirirwaga nta rungu.

    Mukuralinda yabonye izuba mu 1970, avukira mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru, nubwo umuryango we n'umuryango we bahise wimukira i Kigali, ubwo yari afite imyaka ibiri.

    Amashuri abanza yayize mu Rugunga, ayisumbuye ayiga i Rwamagana muri Saint Aloys yiga Icungamutungo, aho yarangije mu 1990, yitegura kujya kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda, ariko uwo mwaka ntibabasha kujyayo kubera intambara, ibyatumye mu 1991 ajya kwiga mu Bubiligi ibijyanye n'amategeko.

    Akiva kwiga mu Bubiligi, yagarutse mu Rwanda atangira akazi k'Ubushinjacyaha, kuva mu 2002 kugeza mu 2015, nyuma umugore we yabonye akazi mu Buholandi ku cyicaro cya Heineken, bituma asaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi ajyana n'umugore we kuba mu Buholandi, aho bamaze imyaka ine, nyuma berekeza muri Côte d'Ivoire, mbere y'uko bagaruka gutura mu Rwanda, ubwo umugore we yari abonye akazi muri Bralirwa.

    Kuva mu 2002 agera mu Bushinjacyaha yakoreye mu bushinjacyaha bw'Urukiko rw'Ubujurire i Kigali, mu 2004 habayeho ivugururwa ry'ubutabera akomereza mu rukiko rwa Nyamirambo, Gasabo na Rwamagana.

    Yaburanye imanza zikomeye zirimo iz'abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwe mu bari bagize itsinda ry'abashinjacyaha bashinjaga Ingabire Victoire mu rukiko rukuru rwa Kigali akaba kandi yari mu itsinda ry'abashinjacyaha bashinja Dr. Leon Mugesera.

    Mukuralinda kandi yasohoye n'igitabo yise “Qui manipule qui?” kigaruka ku migendekere y'urubanza rwa Ingabire, aho yagiye agaragaza ibimenyetso bifatika bishimangira uburyo Ingabire Victoire yigaragazaga nk'uharanira demokarasi n'uburenganzira bwa muntu nyamara mu ibanga atera inkunga imitwe yitwaje intwaro.

    Mukuralinda kandi yagezeho anaba umuvugizi w'Ubushinjacyaha.

    Umunyamuziki ukunda numupira

    Mukuralinda yavugaga ko yatangiye umuziki yiga mu mashuri abanza aririmba muri korari z'abana mu kiliziya, nyuma agiye mu yisumbuye akomeza kuba mu miryango y'urubyiruko gatolika, aho bahimbaga indirimbo n'imivugo bitandukanye.

    Ubwo yari arangiye ayisumbuye ni bwo yanditse indirimbo ye ya mbere ayijyana no muri studio, aho yafatanyije n'abandi basore bari inshuti ze bashinga Orchestre yitwaga Galaxy Band, nubwo nyuma hagiye hiyongeramo abandi, nyuma we aza gusa n'uyivuyemo ubwo yajyaga kwiga mu Bubiligi mu mpera za 1991.

    Ageze mu Bubiligi, yakomeje umuziki ku giti cye abifataya n'amasomo, avuga ko muri icyo gihe cyose, byarangiye akoze album nk'ebyiri ubwo yari ari ku ishuri mu Bubiligi.

    Aho agarukiye mu Rwanda avuye kwiga mu Bubiligi, Mukuralinda yakomeje gukora indirimbo zitandukanye, zirimo izo kwamamaza, izo mu kiliziya n'iz'amakipe atandukanye, zirimo n'iy'ikipe y'igihugu yamenyekanye cyane, 'Tsinda Batsinde'.

    Nubwo yaririmbye idnrimbo z'amakipe arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC, Mukuralinda yari umufana ukomeye wa Kiyovu Sports, ikipe na yo yakoreye indirimbo na yo ikundwa n'abatari bake.

    Uretse kuba umuhanzi ku giti cye, Mukuralinda yari n'umushoramari mu muziki, aho yagiye afasha abahanzi batandukanye yabonagamo impano barimo Clarisse Karasira, Nsengiyumva François a.k.a Igisupusupu n'abandi, binyuze mu kitwa 'Boss Papa', yagiye ategura amarushanwa atandukanye yo gushaka abanyempano mu muziki, arimo iryitwaga 'Hanga Higa'.

    Ubwo yavugaga ku ndirimbo yahimbiye Ikipe y'Igihugu, Mukuralinda mu kiganiro yigeze kugirana na Televiziyo Rwanda, yavuze ko ari indirimbo yakoze ku ntego ndetse atayifata nk'iye kubera ko iza mu za mbere zakorewe Ikipe y'Igihugu.

    Ati 'Nkubwije ukuri iriya ndirimbo ntabwo ikiri iyanjye, yabaye iy'Amavubi, iy'Abanyarwanda, ni uko mbifata. Kuyumva ni byiza birashimisha kandi buriya nayikoze ari intego. Imyaka ibaye 20 isohotse abana b'ubu barayikunda ndetse n'iyo babonye ari njye wayikoze baratangara cyane.'

    Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ubwo yasohokaga yanifashishijwe mu matora y'Umukuru w'Igihugu mu 2003.

    Ati 'Mu matora ya mbere iriya ndirimbo yarakoze, abantu bataratangira gukora izijyanye n'amatora. Buriya nari nayise ishema ry'u Rwanda nyijyanye kuri Radio Rwanda izina bararihindura.'

    Mukuralinda yagaragaje ko izi ndirimbo yahangiye amakipe azifiteho urwibutso kuko bazicuranze mu bukwe bwe.

    Ati 'Mu bukwe bwanjye twageze hagati, uvanga imiziki ashyiramo iya Kiyovu kuko ari yo mfana maze harashya (harashyuha cyane). Yahise akurikizamo iya Rayon Sports ubundi harakongoka, bariya bantu ntabwo umenya aho bavuye (Aba-Rayon) niyo waba uri muri Australia.'

    Uretse guhanga indirimbo z'amakipe no kuba umufano w'umupira, yari yaranawushoyemo agamije kuzamura impano, yashinze irerero (academie) ry'umupira w'amaguru ndetse rifite n'ikipe mu kiciro cya kabiri ryitwa 'Tsinda Batsinde', igitekerezo yavugaga ko cyavuye ku rukundo rw'umupira yakuranye ndetse no kuba yarabonye abana b'Abanyarwanda bafite impano batahabwaga amahirwe.

    Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, Mukuralinda yabaye umukinnyi w'umupira w'amaguru, aba umusifuzi mu marushanwa ya inter-scholaire, rimwe na rimwe akaba umutoza iyo umutoza mukuru yabaga adahari.

    Urwo rukundo rw'umupira ndetse no kuba yarabonye hari impano z'abana b'Abanyarwanda zidatezwa imbere, yabishingiyeho ashinga 'Tsinda Batsinde', ariko ashingiye ku buryo yabonye mu Buholandi aho yabaye imyaka itatu, bita ku mpano z'abana bakiri bato, ayituza mu Karere ka Rulindo.

    Mukuralinda yari umuntu w'abantu, akagira urugwiro yakira neza bose nta we asubije inyuma, ibyo byahamwa n'abanyamakuru bagiye bamwegera ubwo yari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, ntiyabahungaga ahubwo yabafashaga kubona amakuru bashaka mu buryo bukwiriye, bitari ibyo gusa kuko n'abandi babana mu buzima busanzwe bamubaraga mu nyangamugayo.

    Asize umugore n'abana babiri, umungu n'umukobwa.

    Mukuralinda yakundwaga na benshi

    Mukuralinda yakundaga gusabana, akagira urugwiro ndetse no gutebya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-umunyempano-uruhurirane-agahorana-urugwiro-urwibutso-ku-buzima-bwa-alain