Author: webrwanda

  • Perezida Erdoğan wa Turikiya yahaye Abanyarwanda bane ipeti rya Sous-Lieutenant – #rwanda #RwOT

    Ku wa 30 Kanama 2026, i Ankara muri Turikiya nibwo habereye umuhango wo gusoza amasomo ku basirikare barangije mu Ishuri rya Gisirikare ndetse n'iry'Ingabo zirwanira mu Kirere muri Kaminuza y'Igihugu y'Ingabo ya Turikiya.

    Muri uyu muhango harimo Abanyarwanda bane basoje aya masomo, ari bo Byiringiro Arnauld, Cyizere Prince, Mbanzabugabo Daniel na Mugabe Robert.

    Aba basirikare barangije amasomo yabo nyuma yo kumara igihe biga mu mashuri ya gisirikare ya Kaminuza y'Igihugu ya gisirikare ya Turikiya, aho baherewe ubumenyi buzabafasha mu nshingano zabo mu rwego rw'umutekano n'ubwirinzi.

    Nyuma yo gusoza amasomo, aba basirikare bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant na Perezida Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan.

    Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Turikiya, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, ndetse n'Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'Ingabo muri Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu, Colonel JP Rulisa.

    Gusoza aya masomo kw'aba basirikare b'Abanyarwanda biri mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi n'ubushobozi bw'abasirikare binyuze mu mahugurwa atangirwa mu bihugu bitandukanye.

    Kaminuza y'Igihugu y'Ingabo ya Turikiya ni imwe mu bigo byigisha amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n'imyitozo n'imiyoborere ya gisirikare.

    Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Turikiya, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, ndetse n'Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'Ingabo muri Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu, Colonel JP Rulisa

    Perezida Erdoğan wa Turikiya yahaye Abanyarwanda bane ipeti rya Sous-Lieutenant


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-erdogan-wa-turikiya-yahaye-abanyarwanda-bane-ipeti-rya-sous-lieutenant

  • Hatangajwe indi mihanda izakoreshwa mu gihe uwa Prince House – Masaka uri kwagurwa – #rwanda #RwOT

    Ku wa 30 Kanama 2026 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka itangira kuri uyu wa Mbere ikazamara imyaka ibiri n'igice.

    Mu butumwa yanyujije kuri X, Polisi y'u Rwanda yagaragaje ko igice kimwe cy'uyu muhanda kizaba gikoreshwa, ariko kuko ibinyabiziga bigenda muri ubwo buryo biba ari bike, yagaragaje indi mihanda abantu bakwifashisha.

    Hazabanza kubakwa igice kiva kuri Prince House i Remera kigana ahazwi nko ku Cyamitsingi.

    Polisi yagaragaje ko muri icyo gihe abaturuka ahazwi nka Rwandex berekeza i Kabuga bashobora kwifashisha umuhanda uturuka Sonatubes-Alpha Place-Kabeza-Giporoso-Korodoro-Kanombe-Inyange-Kabuga.

    Bashobora ariko no kutanyura mu Giporoso ahubwo bagahita bakomeze umuhanda wa Kabeza-Busanza-Kanombe kuri Segiteri bagakomeza ku Inyange.

    Abava ku Kacyiru bagana i Kabuga bashobora gukoresha umuhanda uva ku Gisimenti-Rwahama-Umushumba Mwiza-Mulindi-Kabuga cyangwa bakifashisha indi mihanda igiye ishamikiye kuri uyu.

    Amakamyo yanyuraga ku muhanda wa Prince House-Masaka yo Polisi yatangaje ko ashobora kunyura mu muhanda Kabuga-Kigali Special Economic Zone-Zindiro-Masizi-Birembo-Gasanze-Nyacyonga-Nyabugogo.

    Ni mu gihe abava ku mupaka wa Rusumo bagana i Kigali no mu Majyepfo bashobora gukoresha umuhanda Rusumo-Ngoma-Ramiro-Bugesera bagakomeza.

    Abapolisi kandi bazaba bari mu mihanda kugira ngo bayobore abakeneye kunyura mu mihanda yindi izunganira uwo uzaba uri kuvugururwa.

    Umuhanda Prince House-Masaka ugiye kubakwa mu byiciro bine witezwe koroshya imigenderanire igana ku Bitaro bya CHUK bigiye kwimukira i Masaka, woroshye ukugera mu Cyanya cy'Inganda cy'i Masoro.

    Leta kandi iteganya kuwushamikaho undi muhanda uzerekeza ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Bugesera.

    Umuhanda wa Prince House-Masaka uri kwagurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-indi-mihanda-izakoreshwa-mu-gihe-uwa-prince-house-masaka-uri

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b'Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n'ingabo z'u Burundi bwaturutse he? #rwanda #RwOT

    Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y'ingabo z'u Burundi ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'ingabo za RDC, FARDC, hamwe n'imitwe y'abarwanyi bayifasha izwi nka Wazalendo.

    Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare mu Burundi avuga ko abasirikare bakuru babiri b'Abarundi, Major Nitunga Jérémie, wo mu cyiciro cya 37 cya ISCAM, na Captain Kanjori Félicien, wo mu cyiciro cya 41 cya ISCAM, bafashwe na Wazalendo i Baraka ku wa 21 Kanama 2026.

    Aya makuru avuga ko aba basirikare bafashwe bakekwaho gukorana n'umutwe wa M23, nyuma baza gushyikirizwa FARDC, andi akavuga ko bazize amasura yabo.

    Amakuru akomeza avuga ko ubuyobozi bukuru bw'igisirikare cy'u Burundi bwasabye ko aba basirikare basubizwa mu Burundi, kugira ngo niba hari ibyaha bakoze babibazwe n'ubutabera bw'u Burundi. Gusa, ngo ibyo byifuzo ntibyubahirijwe, ndetse amakuru avuga ko aba basirikare bamaze koherezwa i Kinshasa.

    Iki kibazo cyongeye kuzamura impungenge ku mibanire hagati y'ingabo z'u Burundi ziri muri RDC na FARDC ndetse na Wazalendo.

    Umwuka mubi urushaho kugaragara mu gihe Wazalendo na bamwe mu bafatanyabikorwa ba FARDC bakomeje gushinja u Burundi kuba bufasha cyangwa bukingira abantu bakekwaho gukorana na M23. Hari n'ibirego byagiye bivugwa ko hari abasirikare b'u Burundi baba baragize uruhare mu bikorwa bifasha M23, ariko ibi birego ntibyashyizwe ahagaragara nk'ibimenyetso byemejwe.

    Igitangaje kuri uru rubanza ni uko amakuru avuga ko aba basirikare bombi bafashwe bashingiye ku gukekwa ko bakorana na M23, ariko ko batari bombi abo ubwoko bumwe. Bose ngo bahoze mu gisirikare cy'u Burundi cyahozeho, kizwi nka ex-FAB, ariko umwe akaba Umuhutu undi Umututsi. Ibi bishobora gutuma havuka ibibazo ku buryo ibirego byubakiye ku nkomoko y'umuntu bishobora kugira uruhare mu gufata ibyemezo bya gisirikare.

    Aya makuru aje nyuma y'iminsi ibiri gusa habaye igitero cyari kigamije guhitana General Elie Ndizigiye (Muzinga), General Telesphore Barandereka ndetse n'umwe mu bajenerali ba FARDC.

    Hari amakuru avuga ko abasirikare b'Abarundi bakekwaho kuba barafashije abateye kubona amakuru ajyanye n'aho abo bayobozi bari bacumbitse. Ariko kandi, ibi ni ibirego bigomba gukorwaho iperereza no gutangirwa ibimenyetso mbere y'uko bifatwa nk'ukuri.

    Koherezwa kw'aba basirikare i Kinshasa, aho kugira ngo bakurikiranwe n'inzego z'u Burundi niba koko hari ibyo baregwa, bishobora kongera impungenge hagati y'impande zombi.

    Abasesenguzi bashobora kwibaza niba ikibazo kiri hagati y'ingabo z'u Burundi na FARDC/Wazalendo ari ikibazo cy'imikoranire ya gisirikare gusa, cyangwa niba hari n'izindi mpamvu za politiki n'umutekano w'akarere ziri inyuma y'ubu bwumvikane buke.

    Kugeza ubu, icy'ingenzi ni uko ibirego bishyirwa ku basirikare bombi byakurikiranwa mu buryo bwemewe n'amategeko, hakabaho iperereza ritabogamye ndetse n'uburenganzira bwo kwisobanura.

    Ku ruhande rw'u Burundi, ikibazo gishobora gushyira ubuyobozi mu mwanya ukomeye wo gushaka kumenya aho aba basirikare bari n'uko bazafatwa, mu gihe RDC na yo ishaka kumenya niba koko hari ibikorwa by'ubufatanyacyaha n'umwanzi bikorwa n'abasirikare b'abanyamahanga bari ku butaka bwayo.

     

    Source : https://rushyashya.net/wazalendo-yafashe-abasirikare-babiri-babarundi-i-baraka-bajyanwa-i-kinshasa-ubwumvikane-buke-hagati-ya-fardc-ningabo-zu-burundi-bwaturutse-he/

  • Ben Moussa yishimye hejuru Police FC #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umutoza wa Police FC, Ben Moussa yishimye hejuru iyi kipe nyuma yo gutakaza Super Cup itsinzwe na Kiyovu Sports 1-0.

    Ejo hashize ku Cyumweru habaga umukino wa nyuma wa Super Cup wahuje Police FC na Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium warangiye Kiyovu itwaye igikombe ku gitego 1-0 cya Hakim Hamis.

    Nyuma yo gutakaza iki gikombe, Umunya-Tunisia wahoze atoza Police FC, Ben Moussa nyuma yo gutandukana n’iyi kipe nabi, yayishimye hejuru agaragaza ko umwaka ugiye gushira we abahesheje igikombe.

    Abinyujije kuri Instagram ye yashyizeho ifoto amaze guhesha Police FC igikombe cy’Intwari muri Gashyantare uyu mwaka maze iherekezwa n’amagambo agira ati “Umwaka ugiye gushira.”

    Ben Moussa yinjiye muri Police FC mu mwaka w’imikino wa 2025-26 ariko uyu mwaka w’imikino urangiye yahisemo gutandukana na we, ibintu byamubabaje cyane.

    Ben Moussa yishimye hejuru APR FC

    Source : http://isimbi.rw/ben-moussa-yishimye-hejuru-police-fc.html

  • Ubuyobozi bwa APR FC bwashyize umucyo ku kibazo cyo kujya gukina muri Congo #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa APR FC urimo ukora nka Chairman, Col Rtd Vincent Mugisha yavuze ko iyi kipe izajya gukina muri DR Congo na Aigles du Congo umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

    Ni nyuma y’uko APR FC yari yandikiye CAF iyisaba ko umukino bafitanye n’iyi kipe bitewe n’ibibazo by’umutekano, icyorezo cya Ebola, uyu mukino washyirwa ahandi ndetse akaba ari ho hanabera umukino wo kwishyura, gusa ibatera utwatsi.

    CAF yayibwiye ko impamvu zayo zidafite ishingiro igomba kwitegura kujya gukinira Lubumbashi kuko muri DR Congo ari ho hari Stade zemewe.

    Hagiye hasohoka amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko iyi kipe itazigera ijya gukina muri DR Congo ishobora kwemera igaterwa mpaga ndetse ikanahanwa.

    Mu kiganiro cy’umwihariko Col Rtd Vincent Mugisha yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko biteguye kujya gukina muri iki gihugu nubwo bataramenya umunsi bazagendera.

    Ati “Umunsi wo kugenda wo sindawumenya ariko kuwukina tuzawukina, tuzakinira Lubumbashi, ntabwo turamenya igihe tuzagendera.”

    Ibyo kuba bazagenda n’indege yabo yihariye (Private jet) bagakina bagahita bagaruka, yavuze ko ibijyanye n’uburyo bazagendamo bitaramenyekana.

    Ati “Oya ibyo ntabwo turabimenya, turacyarimo gutegura, ayo makuru ntacyo ndayamenyeaho neza. Nibamara kujya ku murongo tuzabamenyesha.”

    Yavuze ko kandi abakunzi b’iyi kipe bifuza kubaherekeza amarembo afunguye ndetse babakeneye, ngo indege zijya muri DR Congo zirahari icyo basabwa ni ukwishyura.

    Umukino wa APR FC na Les Aigles du Congo uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2025 ni mu gihe umukino wo kwishyura ari mu cyumweru kimwe i Kigali.

    APR FC izajya gukina muri DR Congo

    Source : http://isimbi.rw/ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwashyize-umucyo-ku-kibazo-cyo-kujya-gukina-muri-congo.html

  • Abanyarwanda benshi bijandika mu mibonano mpuzabitsina, gushaka ntibabikozwe – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bushya ku buzima n'imibereho y'abaturage mu Rwanda, DHS (Demographic and Health Survey) bwa 2025, bugaragaza ko imibonano mpuzabitsina yitabirwa cyane mu gihe ibyo gukora ubukwe bikendera.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) bwakorewe ku bantu barenga 20.831 barimo abagore 14.283 n'abagabo 6.548.

    Kimwe mu byagaragaye cyane muri ubu bushakashatsi ni uko abagabo batagikozwa ibyo gushaka kuko 47,1% by'abagabo bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 batigeze bashaka, ugereranyije na 38,5% by'abagore bari muri icyo cyiciro cy'imyaka.

    Ibi bivuze ko hafi umugabo umwe muri babiri muri iki cyiciro cy'imyaka atarashaka, bikagaragaza itandukaniro rikomeye hagati y'abagabo n'abagore ku bijyanye n'igihe cyo gushinga umuryango.

    Nubwo abarenga kimwe cya kabiri cy'abantu bakuru bafite imyaka 15–49 bari mu mubano w'abashakanye, aho abagore bangana na 51,9% naho abagabo bakaba 50,6% bavuze ko bashakanye cyangwa babana n'inshuti zabo, imibare igaragaza ko gushyingirwa bigenda biba amahitamo ya nyuma mu buzima bwa benshi mu Rwanda.

    Ikibazo cyo kudashaka kirushaho kugaragara mu rubyiruko rufite imyaka 25–29. Muri iki gihe cy'ubuzima aho abantu benshi basanzwe batangira gushinga imiryango, abasore 17,7% gusa ni bo bashatse, ugereranyije n'abakobwa 29,1%.

    Muri iyo myaka kandi, abasore 44,3% baba batarashaka, ugereranyije n'abakobwa 27,2%.

    Ibi bivuze ko umusore ufite imyaka iri hagati ya 25 na 29 ari we biba byitezwe cyane ko yaba atarashaka kurusha umukobwa banganya imyaka.

    Muri iki gihe kandi, kubana mbere yo gushyingirwa byemewe n'amategeko byabaye nk'ubuzima busanzwe mu bakiri bato.

    Mu bakobwa bafite imyaka 25–29, 34,5% babana n'inshuti zabo, ugereranyije na 29,1% bashatse, mu gihe ku basore bari muri icyo cyiciro cy'imyaka, 36% babana n'inshuti zabo, mu gihe 17,7% gusa ari bo bashatse.

    Ubushakashatsi ntibugaragaza niba iyo mibanire amaherezo izavamo gushyingirwa, ariko bugaragaza ko uburyo abantu binjira mu buzima bw'umuryango buri guhinduka.

    Ubushakashatsi bwa DHS 2025 bugaragaza ko Abanyarwanda bakora ubukwe batinze kurusha ab'ibihe byabanje.

    Impuzandengo y'imyaka abagore bafite imyaka 25–49 bashyingirwamo ni 23,3, mu gihe ku bagabo bafite imyaka 30–49 ari 26,8.

    Imibonano mpuzabitsina yahawe intebe

    Kimwe mu byagaragajwe cyane muri ubu bushakashatsi ni uko gutangira ubuzima bw'imibonano mpuzabitsina akenshi bibanza mbere cyane yo gushyingirwa.

    Mu bagore bafite imyaka 25–49, impuzandengo y'imyaka batangiriraho gukora imibonano mpuzabitsina ni 20,6, mu gihe impuzandengo y'imyaka bashyingirwaho bwa mbere ari 23,3.

    Ku bagabo ho, ikinyuranyo kirushaho kuba kinini. Impuzandengo y'imyaka batangiriraho gukora imibonano mpuzabitsina ni 22,4, mu gihe imyaka bashyingirwaho bwa mbere ari 26,8.

    Ibi bituma habaho ikinyuranyo cy'imyaka 4,4 hagati yo gutangira ubuzima bw'imibonano mpuzabitsina no kwinjira mu bukwe.

    Uku kwijandika mu mibonano mpuzabitsina ni na byo bitiza umurindi virusi itera SIDA kuko Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) kigaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera SIDA, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.

    Abaturage bafite kuva ku myaka 15 kugeza ku myaka 29 ni bo bandura cyane, umubare munini ukaba uw'abakobwa.

    Ku myaka 22,65%, abagore bafite imyaka 25–49 baba baramaze gukora imibonano mpuzabitsina, ugereranyije na 48% by'abagabo.

    Ku myaka 25, iri tandukaniro riracyagaragara, aho hafi 84% by'abagore baba baramaze gukora imibonano mpuzabitsina, ugereranyije na 68% by'abagabo.

    Ibi bivuze ko abagore, nk'uko ubushakashatsi bubigaragaza, bakunze gutangira ubuzima bw'imibonano mpuzabitsina mbere y'abagabo, nubwo abagabo bo muri rusange bashyingirwa batinze.

    Mu bagabo bafite imyaka 25–49, uwo mubare wavuye kuri 19% mu bipimo byabanje ugera kuri 12% mu 2025.

    Ubushakashatsi kandi bwakusanyije amakuru ku mibonano mpuzabitsina iheruka, bubaza niba abitabiriye ubushakashatsi barakoze imibonano mpuzabitsina mu byumweru bine byabanjirije ubushakashatsi.

    Muri rusange, 50% by'abagore na 51% by'abagabo bafite imyaka 15–49 bavuze ko bari baherutse gukora imibonano mpuzabitsina.

    Mu bagore, gukora imibonano mpuzabitsina biheruka byagaragajwe na 71,6% bafite imyaka 30–34, 72,3% bafite imyaka 35–39, 70,5% bafite imyaka 40–44 na 66,1% bafite imyaka 45–49.

    Mu bagabo, imibare yari hejuru kurushaho, aho yageze kuri 77% ku bafite imyaka iri hagati ya 30–34, 84,6% ku bafite imyaka 35–39, 86,6% ku bafite imyaka 40–44 na 84,4% ku bafite imyaka 45–49.

    Ibi bigaragaza ko ibikorwa by'imibonano mpuzabitsina bigera ku rwego rwo hejuru ku bantu bamaze kugera mu buzima busanzwe bw'abantu bakuru kurusha ku rubyiruko.

    Ubushakashatsi kandi bugaragaza itandukaniro hagati y'abatuye mu cyaro n'abatuye mu mijyi.

    Abagore, 51,7% bo mu cyaro bavuze ko baheruka gukora imibonano mpuzabitsina, ugereranyije na 46,8% bo mu mijyi. Ibi ni itandukaniro rya 4,9%.

    Mu bagabo, 51,5% bo mu cyaro bavuze ko baheruka gukora imibonano mpuzabitsina, ugereranyije na 48,9% bo mu mijyi.

    Kimwe mu byagaragajwe cyane muri ubu bushakashatsi ni uko gutangira ubuzima bw'imibonano mpuzabitsina akenshi bibanza mbere cyane yo gushyingirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bijandika-mu-mibonano-mpuzabitsina-gushaka-ntibabikozwe

  • Musenyeri Nsengumuremyi yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'akababaro y'urupfu rwa Musenyeri Nsengumuremyi yamenyekanye ku mugoroba w'itariki 30 Kanama 2026.

    Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Anacaclet Mwumvaneza yabwiye IGIHE ko Jean Marie Vianney Nsengumuremyi yazize uburwayi.

    Ati 'Yazize uburwayi. Yagize ibibazo by'umuvuduko muke w'amaraso. Tuzamwibukira kuri byinshi, yari inshuti ya hafi. Gukunda umurimo, ubwitange bwe, kubana n'abantu bose, yari umupadiri w'intangarugero'.

    Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko nyakwigendera atari amaze igihe arwaye.

    Ati 'Erega ntabwo yari amaze igihe arwaye. Ejo twamujyanye ku bitaro ariko yari mu rugo hano. Yagize ikibazo cy'umuvuduko muke w'amaraso'.

    Mu mirimo Musenyeri Nsengumuremyi yakoze harimo kuba yarabaye ushinzwe uburezi muri zone pasitorale ya Kibuye ikorera mu karere ka Karongi, mu gice kinini cya Rutsiro, no mu mirenge imwe ya Ngororero na Nyamasheke.

    Musenyeri Nsengumuremyi kandi yabaye umwarimu muri Petit séminaire ya Nyundo.

    Musenyeri Nsengumuremyi yitabye Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-nsengumuremyi-yitabye-imana

  • Nyanza: Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma, hakekwa ubukene bw'umusore – #rwanda #RwOT

    Ubutumire IGIHE ifitiye kopi bugaragaza ko ubukwe bwari buteganyijwe kuba ku wa 30 Kanama 2026, aho gusaba no gukwa byari kubera muri moteli iherereye mu Mujyi wa Nyanza, naho gusezerana imbere y'Imana bikabera mu rusengero rw'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi ruherereye i Murambi ku Rwesero.

    Nyuma y'iyo mihango, abatumirwa bari kwakirirwa muri iyo moteli yo mu Mujyi wa Nyanza.

    Icyakora, ku munsi wari wateganyijwe, aho ubukwe bwari kubera hari hafunze ndetse nta bimenyetso byagaragazaga ko hari hateganyijwe ibirori by'ubukwe.

    Amakuru IGIHE yamenye avuga ko bamwe mu bari batumiwe muri ubwo bukwe bari bamaze kumenyeshwa ko butakibaye mbere y'uko umunsi wabwo ugera, ariko abandi bakaba baratunguwe.

    Uyu musore witeguraga kurushinga yari afite imyaka 24, mu gihe umukobwa bari bagiye kubana we yari afite imyaka 28.

    Amakuru avuga ko imwe mu mpamvu zikekwa kuba zaratumye ubwo bukwe butaba ari ikibazo cy'ubushobozi bw'amafaranga bw'umusore.

    Uyu musore usanzwe acuruza butike, ngo na yo yari yarahombye ndetse nta mafaranga yari afite yo kwifashisha mu gutegura ubukwe. Gusa, amakuru avuga ko atigeze abwira umuryango w'umukobwa ikibazo yari afite.

    Bivugwa ko umuryango w'umukobwa wamuciye inkwano y'amafaranga ibihumbi 800 Frw, maze akajya kwa nyina kuyafata. Nyuma yo kubona ayo mafaranga yari agenewe inkwano, amakuru avuga ko yahise agenda, aho kwa sebukwe ntibamenya aho yagiye.

    Icyakora, nyuma baje kumenya ko ahantu ubukwe bwari buteganyijwe kubera hari hamaze kwishyurwa.

    Amakuru avuga ko umukobwa wari witeguye gukora ubukwe yamaze kuva aho yabaga iwabo, mu gihe umusore we ubu atazwi neza aho aherereye, nubwo bivugwa ko akiriho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-ubukwe-bwapfuye-ku-munota-wa-nyuma-hakekwa-ubukene-bw-umusore

  • Rayon Sports yerekeje Cameroun idafite Elidinho na Ouattara #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Cameroun gukina na Panthère Sportive du Ndé idafite abakinnyi babiri iheruka gusinyisha, Elie Mukono na Mohamed Ouattara.

    Mu gitondo cyo kuri uyu Mbere tariki ya 31 Kanama 2026 nibwo iyi kipe yafashe rutemikirere yerekeza Cameroun gukina n’iyi kipe umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup.

    Ni umukino uzaba tariki ya 4 Nzeri 2026. Iyi kipe ikaba igiye gukorera umwiherero w’iminsi itatu muri iki gihugu.

    Mu bakinnyi isanganywe bamaze iminsi bitegurana nayo, ntabwo yajyanye Tony Kitoga ikibazo yagize kikaba kitaramenyekana.

    Ntabwo yajyanye kandi abakinnyi bayo babiri bashya, myugariro ukomoka muri Burkina Faso, Mohamed Ouattara n’umurundi ukina mu kibuga hagati, Elie Mukono uzwi nka Elidinho aho amakuru avuga ko batarabona ibyangombwa.

    Rayon Sports yerekeje Cameroun

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yerekeje-cameroun-idafite-elidinho-na-ouattara.html

  • Rusizi: Ikamyo yari itwaye sima yinjiye mu nzu y'umuturage – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku wa 30 Kanama 2026, ahagana saa moya zishyira saa mbiri za mu gitondo, ubwo iyi kamyo yari ivuye mu Murenge wa Muganza, aho yari ipakiye sima ivuye ku ruganda rwa Cimerwa.

    Amakuru avuga ko iyi modoka yagonze igikuta kimwe cy'inzu ya Nzabasenga Jean, mbere yo gukomeza ikinjira mu cyumba kimwe cy'iyi nzu.

    Nzabasenga yavuze ko ibyangiritse birimo ibikoresho byinshi byakoreshwaga mu rugo, birimo uburiri ndetse na telefoni yari iri muri icyo cyumba.

    Ati 'Ibintu byangirikiyemo, ibikoresho hafi ya byose dukoresha mu rugo byari biri muri kiriya cyumba. Igitanda cyacitse, harimo na telefoni.'

    Uyu muturage yavuze ko abagize umuryango we bari bamaze kuva mu cyumba mbere y'uko iyi kamyo icyinjiramo, bituma nta muntu uhitanwa n'iyi mpanuka.

    Ati: 'Abana bari bamaze kubyuka. Umwe wari usigaye mu nzu ari kwambara yahise asohoka yiruka. Umugore wanjye ni we wagize ihungabana, bamujyana kwa muganga.'

    Umuturage wari hafi y'ahabereye impanuka yavuze ko ikamyo yagendaga gahoro, ku buryo n'umuntu wari hafi y'aho yayobeye yashoboye kuyihunga.

    Yagize ati 'Yagendaga gahoro ku buryo n'umuntu wari wicaye aho iyi modoka yayobeye, yinjiye muri iyi nzu, yabonye umwanya wo kuyihunga.'

    Igice cy'iyi nzu cyangiritse cyane ni icyumba imodoka yinjiyemo, ndetse n'igice umushoferi yicaramo ni cyo cyinjiye neza mu nzu.

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, avugana na IGIHE yavuze ko iyi mpanuka yatewe n'uburangare bw'umushoferi.

    Yagize ati 'Iyo mpanuka yabaye ahagana saa Moya zishyira saa Mbili. Umushoferi yageze mu ikorosi ananirwa gukata, ayobora ikinyabiziga nabi kiyobera mu nzu y'umuturage. Hanangiritse imodoka, ibyo yari itwaye ndetse n'inzu y'umuturage. Ibyo ni uburangare bw'uwari utwaye ikamyo ipakiye, yarangiza akayobora imodoka nabi.'

    SP Kayigi yasabye abakoresha umuhanda kutirara, cyane cyane abashoferi batwara ibinyabiziga biremereye.

    Ati 'Aha ni ho duhera tugira abantu inama ko bakwiye kwirinda kwirara igihe bari mu muhanda, ntibumve ko umuhanda bawumenyereye cyangwa ko harimo ibinyabiziga bike, kuko isaha iyo ari yo yose impanuka ishobora kuba.'

    Yakomeje ati 'Iyo upakiye, uko utwara imodoka si ko uyitwara idapakiye. Iyo ugenda mu muhanda ugomba guhora witeguye ko impanuka ishobora kuba aho ari ho hose, isaha iyo ari yo yose.'

    Polisi yavuze ko nubwo nta muntu wahitanywe n'iyi mpanuka, hari ibyangiritse ku modoka, ku byo yari itwaye ndetse no ku nzu y'umuturage.

    SP Kayigi yagize ati 'Nubwo nta waguye muri iyi mpanuka, ariko ibyo yari itwaye, inzu y'umuturage ndetse n'imodoka ubwayo byangiritse. Ibyo byose iyo yitwararika akagenda neza ntabwo byari kubaho. Impanuka nk'izo tubona ziba zigomba kwirindwa, ariko ugasanga rimwe na rimwe abashoferi batwara imodoka bakora amakosa aturutse ku kwirara, akaba yanateza impanuka.'

    Iyi kamyo yasenye inzu y’umuturage

    Ikamyo yataye umuhanda yinjira mu nzu y’umuturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ikamyo-yari-itwaye-sima-yinjiye-mu-nzu-y-umuturage