Author: webrwanda

  • Abagore 5% mu Rwanda ni bo bafite inzu zibanditseho – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bushya ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, DHS (Demographic and Health Survey) bwa 2025, bugaragaza ko umubare w’abagore bafite imitungo itimukanwa ikubiyemo inzu n’ubutaka benda kungana n’uw’abagabo.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwashyizwe hanze ku wa 30 Kamena 2026, bwakorewe ku bantu barenga 20.831 harimo abagore 14.283 hamwe n’abagabo 6.548.

    Bugaragaza ko abantu benshi mu Rwanda batagira imitungo itimukanwa ibanditseho ku giti cyabo kubera ko abafite iyi mitungo usanga bafite abagore cyangwa abagabo.

    Bugaragaza ko mu Rwanda abagore 5% ari bo bafite inzu zibandetseho mu buryo bwemewe n’amategeko mu gihe abagabo ari 9%.

    Abagore 36% bafite inzu zibanditseho ariko bafatanyije n’abagabo babo mu gihe ku ruhande rw’abagabo bafite inzu zibanditseho bafatanyije n’abagore babo ari 28%.

    Gusa ku rundi ruhande ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagore 59% mu Rwanda nta nzu bagira zibanditseho mu gihe abagabo bo ari 60%.

    Ku bijyanye n’ubutaka, abagore 4% ni bo bafite ubutaka bubanditseho mu gihe abagabo ari 8%. Gusa abagore 20% babufatanyije n’abagabo babo mu gihe abagabo 17% babufatanyije n’abagore babo.

    Muri rusange ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu bagira imitungo itimukanwa mu Rwanda ibanditseho ku giti cyabo yaba ari abagore cyangwa abagabo bakiri bakeya, ahubwo ko ababufite akenshi usanga babusangiye n’abo bashakanye.

    Ni ukuvuga ngo abantu badafite inzu mu Rwanda ni benshi kuko abagore ni 59% mu gihe abagabo bo ari 61%. Abagore badafite ubutaka ni 74% naho abagabo bo ni 73%.

    Abagore 5% mu Rwanda ni bo bafite inzu zibanditseho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-5-mu-rwanda-ni-bo-bafite-inzu-zibanditseho

  • Akarere ka Nyagatare kungutse ibikorwaremezo bya miliyari 3 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Nyakanga 2026 ubwo hatahwaga bimwe mu bikorwaremezo byubatswe mu Mujyi wa Nyagatare mu Mudugudu wa Mirama I.

    Muri ibyo bikorwaremezo harimo umuhanda wa kaburimbo w’ibilometero 2.59 watwaye miliyari 2.9 Frw, isoko rito rifite ibisima birenga 110 ryatwaye miliyoni 143 Frw ndetse n’ivuriro ry’ibanze rya Mirama ryo ku rwego rwa Kabiri ritanga serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo, ubw’amaso n’izo kubyaza ryuzuye ritwaye miliyoni 111 Frw.

    Niyodusenga Clementine utuye mu Mudugudu wa Mirama I yavuze ko ibikorwaremezo begerejwe bizabafasha kwiteza imbere, yavuze ko ivuriro ry’ibanze bubakiwe hafi ryatumye babona serivisi z’ubuvuzi hafi ku buryo bishimira ko ibikorwaremezo byose byabegerejwe.

    Ati ‘Ndi umwe mu babyeyi bacururizaga ku muhanda ariko aho iri soko riziye ndicururizamo, mbere tutarabona uyu muhanda kugera mu Mujyi wa Nyagatare byari bigoranye, ariko byarahindutse tugenda dutekanye.’

    Ndabironsenga Moïse yavuze ko kutagira isoko hafi byatumaga bajya guhahira kure bigatuma bibatwara amafaranga menshi y’urugendo. Yavuze ko kandi bishimiye ivuriro ry’ibanze ryongerewe ubushobozi begerejwe kuko ribafasha kwivuriza hafi aho gukora urugendo rurerure.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo bubakiwe, yibutsa ko byubakwa mu mafaranga y’imisoro baba batanze.

    Yavuze ko Inkotanyi zitabohoye igihugu gusa ahubwo zanakomereje ku kurwanya ubukene no kongera ibikorwaremezo mu baturage.

    Ati ‘Uyu muhanda watumye isuku y’aha hantu izamuka, abaturage bagira umutekano kuko hari amatara awumurikira nijoro, wafashije kandi gutuma Mirama iba agace k’ubucuruzi gafasha abaturage guhanga imirimo mishya. Iri soko rifite ibisima 112 bivuze ko hari abacuruzi 112 bihangiye imirimo bafite ibikorwa bibinjiriza.”

    Meya Kakooza yakomeje agaragaza ko ivuriro ry’ibanze naryo bubakiwe rizatanga ubuvuzi bwisumbuyeho ku baturage ba Mirama, ko ibi bikorwaremezo byose biri mu mujyo wo kwibohora binyuze mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko ibikorwaremezo batashye biri mu mujyo wo kwihobora ku nshuro ya 32

    Abaturage ba Mirama bashimye Leta yabagejejeho ibikorwaremezo bitandukanye

    Akarere ka Nyagatare katashye ibikorwaremezo bya miliyari 3 Frw

    Uyu muhanda wa Mirama watwaye miliyari 2.9 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-nyagatare-kungutse-ibikorwaremezo-bya-miliyari-3-frw

  • Equity Bank Rwanda yashyizeho inguzanyo yo gufasha abantu mu bijyanye n'isuku n'isukura – #rwanda #RwOT

    Ubu bwoko bushya bw’inguzanyo yiswe ‘AquaLife WASH Loan’ bwatangijwe ku wa 29 Kamena 2026. Umuntu ashobora guhabwa inguzanyo iri hagati y’ibihumbi 100 Frw na miliyari 10 Frw bitewe n’umushinga afite. Izajya yishyurwa mu myaka itanu, ariko akaba yatangira kuyishyura mu myaka ibiri uhereye igihe yayifatiye.

    Ikigo cy’ishoramari cya Equity Group ari nacyo gifite banki ya Equity, gifite amashami abiri, iry’ubucuruzi n’iriharanira imibereho myiza n’iterambere rirambye, kikaba kinafasha ishami ry’ubucuruzi kureba ahakenewe ishoramari rizana impinduka ku mibereho. Iyi nguzanyo izaba ikora ku mpande zombi ikaba yitezweho kwagura ishoramari ariko ikanahindura imibereho y’abatuye u Rwanda.

    Iyi nguzanyo izajya itangwa mu mishinga yo gukwirakwiza amazi mu ngo, gucukura amariba, gufata amazi y’imvura no kuyabyaza umusaruro, kugura no kubaka ibigega bibika amazi, kubaka ubwiherero, gucunga imiyoboro y’amazi. Izajya ihabwa kandi abacuruza ibikoresho by’isuku n’isukura n’abandi.

    Igenewe ibigo by’amashuri, amavuriro, ubucuruzi buto n’ubuciriritse, abakora ibikoresho by’isuku n’isukura n’abandi bose bari mu ruhererekane rw’ibijyanye n’amazi isuku n’isukura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Equity Group Foundation-Rwanda, Loyce K. Bamwine, yavuze ko iyi nguzanyo itagamije gufasha gusa abikorera kubona imari, ahubwo igamije no gufasha abaturage muri rusange.

    Ati ‘Iyo tuvuze amazi meza twumva ubuzima bwiza kandi iyo niyo ntego yacu nka Equity yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Twizera ko amazi meza n’isuku atari ibintu by’ingenzi umuntu akeneye gusa ahubwo ari n’intangiro y’ubuzima bwiza.’

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe iby’amazi isuku n’isukura, Yahya Hassan, yavuze ko iyi gahunda yo gutanga inguzanyo ku bakora muri uru rwego ari ingenzi cyane kuko izafasha igihugu kugera ku ntego zacyo.

    Ati ‘Mu raporo iheruka, 89,7% by’Abanyarwanda bafite amazi, mu gihe 94% bafite ibikoresho by’isuku. Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST 2) harimo ko mu 2029 Abanyarwanda bose bagomba kuba bafite amazi meza ndetse n’ibikoresho by’isuku ku rugero rwa 100%. Ibi rero ntabwo twabigeraho hatabayeho ubufatanye bw’inzego zose.’

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa UNICEF mu Rwanda, Dominic Muntanga, yavuze ko kugira amazi meza ndetse hafi bifasha sosiyete mu buryo bwinshi.

    Ati ‘Iyo hari amazi meza wa mwana wavaga mu ishuri agiye kuvoma azaguma ku ishuri. Umuryango ufite amazi meza ntabwo uzatakaza amafaranga ku ndwara ziterwa n’umwanda, niyo mpamvu gushora mu bijyanye n’isuku n’isukura uba udashoye mu matiyo, imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwaremezo gusa, ahubwo uba urengeye ubuzima bw’abantu.’

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Water for People mu Rwanda, Eugene Dusingizumuremyi, yagaragaje ko abakora mu bijyanye n’amazi isuku n’isukura bahuraga n’ibibazo byo kubura imari n’igishoro, ariko icyo kibazo kigiye gukemuka binyuze muri iyi nguzanyo ya Equity Bank Rwanda Plc.

    Ati ‘Binyuze mu guha ubu bucuruzi amahirwe yo kubona imari, nabo ubwabo bizabateza imbere kuko bagiye kongera ibyo bakoraga ari nako banabigeza kuri benshi kuko bongereye igishoro cyabo.’

    Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, Christine Mukangoboka, yavuze ko u Rwanda rugeze kure mu bijyanye no kugeza amazi meza ku baturage, ariko hakiri byinshi byo gukora ari yo mpamvu hari hakenewe ubufatanye bw’inzego zose muri urwo rugendo.

    Umuyobozi w’Ikigo gikora ibijyanye no gucunga imiyoboro y’amazi ndetse no kugeza ku baturage amazi meza gikorera mu Karere ka Rulindo, RWT Ltd, Museveni Kaberuka, yagaragaje ko iyi nguzanyo igiye kujya ibafasha kugira ibikoresho byinshi birimo ibizabafasha kugabanya amazi yamenekaga.

    Abikorera mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura bagiye kujya bahabwa inguzanyo na Equity Bank Rwanda Plc, aho bashobora guhabwa agera kuri miliyari 10 Frw

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Equity Group Foundation-Rwanda, Loyce K. Bamwine, yavuze ko iyi nguzanyo itagamije gufasha gusa abikorera kubona imari, ahubwo igamije no gufasha abaturage muri rusange

    Umuyobozi muri MINIFRA ushinzwe iby’amazi, isuku n’isukura, Yahya Hassan, yagaragaje ko gufasha abikorera kugeza amazi meza ku bantu, ari gufasha igihugu muri rusange

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Water for People mu Rwanda, Eugene Dusingizumuremyi, yagaragaje ko urwego rw’amazi, isuku n’isukura na rwo rwari rukeneye amahirwe yo kubona imari

    Equity Bank Rwanda Plc yashyizeho inguzanyo yo gufasha abakora mu rwego rw’amazi, isuku n’isukura

    Abakora mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura bashobora kubona inguzanyo yo guteza imbere ibyo bakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Equity-Bank-Rwanda-yashyizeho-inguzanyo-yo-gufasha-abantu-mu-bijyanye-n-isuku-n-isukura

  • Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Skol y’akabakaba miliyari 1 Frw #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol, basinyanye amasezerano y’imyaka itatu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwada akabakaba miliyari.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2026.

    Aya masezerano y’ubufatanye akaba yemerera Skol kuba “Official Beer Partner,” aho ikinyobwa cy’uru ruganda ari cyo kizaba gicuruzwa muri Stade mu mikino ya BK Pro League mu myaka itatu iri imbere.

    Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yussuf yavuze ko basinye aya masezerano ariko batangiye kuganira mu myaka ibiri ishize.

    Ati “Uyu munsi dushyize unukono ku masezerano ariko twatangiye kuganira mu myaka ibiri ishize. Aya masezerano azafasha kuzamura ihangana.”

    Yakomeje avuga ko aya masezerano azafasha n’amakipe kuko ari yo azajya ashaka umuntu ucuruza muri Stade.

    Ati “Amasezerano twasinyanye harimo inyungu ku ikipe, ikipe ni yo izishakira ucuruza muri Stade, kandi babimuzanire ku giciro cyo ku ruganda.”

    Yavuze ko yishimye cyane kuko abaterankunga bagenda baza ari benshi.

    Ati “Ndishimye cyane ibyo twatangiye tuvuga mu myaka 3 ishize birimo kujya mu buryo, uyu munsi abafatanyabikorwa bamaze kuba benshi kandi n’abandi baraje.
    Uyu munsi turasinye ariko hari n’abandi bari ku muryango binjira.”

    Umuyobozi wa Skol yavuze ko bishimiye gukorana na Rwanda Premier League kuko gukorana n’ikipe imwe (Rayon Sports basanzwe bakorana) bitandukanye no gukorana n’ikigo kinini ariko intego ni gukomeza kuteza imbere siporo.

    Ati “Gukorana ikipe imwe bitandukanye no gukorana n’ikigo kigari nk’iki, ni ikindi cyerekezo gishya ariko icyo dushaka ni ugukomeza guteza imbere umupira w’amaguru.”

    Aya masezerano yasinywe ku mpande zombi, uretse gucuruza inzoga ku bibuga anayemerera kwamamaza ku bibuga.

    Muri aya mafaranga Skol izajya itanga, hari igice kimwe cy’amafaranga agomba kujya ahabwa amakipe yatsinze umukino nk’agahimbazamusyi (Prime) aho buri kipe yatsinze umukino izajya ihabwa miliyoni 1 Frw, hazajya hahembwa umufana w’umukino andi asigaye bayagabanye amakipe.

    Skol na Rwanda Premier basinyanye amasezerano y’ubufatanye

    Ni amasezerano y’imyaka itatu

    Source : http://isimbi.rw/rwanda-premier-league-yasinyanye-amasezerano-na-skol-y-akabakaba-miliyari-1-frw.html

  • Ituragiro ry'amafi ry'i Nyamagabe rizatangira gukora bitarenze impera za 2026 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro yabitangaje ku wa 30 Kamena 2026 ubwo yatangaga ibisobanuro kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

    Mu bibazo byagaragayemo harimo iby’imishinga yatangiye gutegurwa mu bihe bya kera ariko n’ubu itarasozwa, harimo n’uw’ikigo cy’ubushakashatsi ku mafi n’ituragiro kiri kubakwa i Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda.

    Dr Uwamahoro yavuze ko uyu mushinga wakerewe ariko ubu hari gukorwa ibishoboka ngo wihute utange umusaruro wari witezweho.

    Ati ‘Ni ituragiro ry’amafi tukaba dukomeje gukorana na rwiyemezamirimo ushinzwe imirimo kugira ngo ziriya nyubako mwabonye zibashe kujyamo ibikoresho mu gutangira kubungabunga icyororo cy’amafi no kukigeza ku Banyarwanda bakeneye amafi.’

    RAB ivuga ko isoko rijyanye n’ibikoresho bizakoreshwa muri iri turagiro ry’amafi ryatanzwe ndetse biteganyijwe ko bitarenze mu Ukwakira 2026 imirimo yose izaba yararangiye.

    Dr. Florence Uwamahoro yavuze ko mu kubaka iki kigo bahuye n’imbogamizi zo kubona ibyangombwa byo kubaka kuko iyi nyubako iri mu gishanga, haniyongeraho ko mu gihe cyo kubaka hagiye habamo impinduka.

    Ati ‘byasabaga rero ko tugira impinduka dukora cyane nko gushyiraho imiyoboro izayobora amazi avuye mu ituragiro kugira ngo akomereze mu mugezi n’indi, izo mpinduka rero ni zo zateye ubwo bukererwe.’

    Yahamije ko bitarenze muri Kanama 2026 ibikoresho bigenewe iri turagiro bizaba byarahageze.

    Biteganyijwe ko iri turagiro rizajya rivamo abana b’amafi bari hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 3 buri mwaka, byose bitewe n’akenewe.

    Umusaruro w’amafi mu gihembwe cya mbere cya 2026 wiyongereyeho 66% ugereranyije na 22% wari wiyongereyeho mu gihembwe nk’icyo cya 2025.

    U Rwanda rufite gahunda yo kongera umusaruro w’amafi kuva kuri toni ibihumbi 10 uriho uyu munsi ukagera kuri toni ibihumbi 30 bitarenze mu 2029.

    Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecile yasabye ko imirimo yitabwaho iri turagiro rigatanga umusaruro ryitezweho

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yasabye RAB gushyira imbaraga mu kunoza imikorere

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro yavuze ko inyubako z’ituragiro ry’amafi zizagezwamo ibikoresho bitarenze muri Kanama 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ituragiro-ry-amafi-rya-nyamagabe-rizatangira-gukora-bitarenze-impera-za-2026

  • Ibikorwa byazo byageze ku Baturarwanda miliyoni esheshatu: Umusaruro wa ONG mu mibare – #rwanda #RwOT

    Impamvu ni uko ari undi muyoboro munini unyuzwamo amafaranga agamije iterambere ry’abaturage nyuma ya Leta kandi hatagamijwe inyungu.

    Mu Rwanda kugeza ubu, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rugaragaza ko imiryango itegamiye kuri Leta ihakorera ari 1.265, ndetse muri yo 317 ibarizwa mu Ihuriro ry’Imiryango Itegamiye kuri Leta mu Rwanda (RCSP).

    Iyo miryango mu myaka irindwi (kuva mu 2017-2024) yagize uruhare mu iterambere ry’Igihugu ku buryo bugaragara iba umufatanyabikorwa wa Leta mu gushyira mu bikorwa ibyari bikubiye muri NST1.

    RCSP igaragaza ko muri iyi myaka abaturage bagera kuri 6.040.372 bagezweho n’ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta hibandwa ku byiciro bikeneye imbaraga zihariye nk’abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, abageze mu zabukuru n’abandi.

    Ibikorwa by’iyo miryango biri mu miyoborere, imibereho myiza, iterambere ry’ubukungu n’ubutabera nk’uko kuri Guverinoma bimeze.

    Ibyiganje ni ibikorwa by’imibereho myiza y’abaturage kuko nko muri NST1 imiryango igera kuri 1.161 ari yo yakoze muri iyo nkingi mu gihe mu bukungu harimo 373, mu miyoborere harimo 211, ariko muri rusange muri izo nkingi zose imiryango yazihuriyeho ni 450.

    Ibyo bikorwa byahaye akazi mu myaka irindwi abantu 389.505, abandi 409.788 bahabwa amahugurwa anyuranye naho abandi 12.974 bagirwa abakorerabushake.

    Mu bujyanye n’imari, abaturage 2.604.344 bagezweho n’ibikorwa by’iyo miryango, bituma babasha kwizigamira barenga miliyari 16 Frw, ndetse bafashwa kubona inguzanyo za miliyari 214,2 Frw.

    Imiryango itegamiye kuri Leta kandi mu myaka irindwi yafashije amavuriro 2.318 mu buryo bunyuranye, ifasha abanyeshuri 1.442.277, barimo 245.468 barihiwe amashuri.

    Hafashijwe kandi amarerero 393.082, ndetse n’abakorewe ibikorwa bigamije kurwanya ihohoterwa 87.793 bahabwa ubufasha bunyuranye kandi abandi bantu 9.993 bahabwa ubwunganizi mu by’amategeko.

    Mu buhinzi, abaturage bagera kuri miliyoni 4,3 bagezweho n’ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta, harimo abagera kuri miliyoni 1,7 bafashijwe kubona uko bongera umusaruro n’abandi 669.706 bafashijwe kwinjira mu buhinzi butangiza ibidukikije.

    Nanone amakoperative agera kuri 24.373 na yo yagezweho n’ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta.

    RCSP igaragaza ko muri rusange ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta kuva mu 2019-2024 byatanze mu isanduku ya Leta miliyari 92,6 Frw z’imisoro.

    Ibyo binajyana no kuba iyi miryango ikorera mu Rwanda igera kuri 414 ibarizwa muri ‘database’ y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, na ho 305 ikabarizwa muri ‘database’ y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), bivuze ko yishyurira abakozi bayo imisanzu ya pansiyo n’ubwishingizi bwo kwivuza.

    Kuva mu 2019-2024, iyo miryango imaze gutanga imisanzu ya miliyari 15,85 Frw muri RSSB.

    Imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda muri iyo igera kuri 763 ifite icyicaro i Kigali mu gihe ibarizwa mu ntara ari 502.

    Ubwo iyo miryango yaganiraga na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku wa 25 Kamena 2026, Umuyobozi Mukuru wa RCSP, Murangira Théoneste, yavuze ko mu cyerekezo cy’Igihugu 2050 bagiye kurushaho guhuza ibikorwa mu rwego rwo kudatatanya imbaraga.

    Gusa yagaragaje ko nk’abafatanyabikorwa ba Leta bifuza ko ibitekerezo byabo byajya bihabwa umwanya uhagije mu bikorwa bya Leta mbere, hanyuma iyo miryango ikabiganiraho bihagije na yo ikerekana uruhare rwayo kugira ngo iterambere ryifuzwa rigerweho.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko uruhare rw’iyi miryango mu iterambere ry’Igihugu ari ntagereranywa, icyakora agaragaza ko hari n’ibyo Leta iyifuzaho mu Cyerekezo 2050.

    Ati “Turasaba ko barushaho gukoresha neza urubuga rw’abafatanyabikorwa b’akarere (JADF), bakicarana n’inzego z’ibanze bagasesengurira hamwe ibisubizo bikenewe kugira ngo batange umusanzu mu iterambere. Turabasaba gukomeza kwegera abaturage kandi na twe twiteguye gukomeza kubumva ku byo babona twakora n’ibyo bashaka gukora, bityo tubashe gutera imbere.”

    Meya w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yagaragaje ko imiryango itegamiye kuri Leta mu turere ifasha gukora ibikorwa biba bikeneye andi maboko Leta itaboneye rimwe, ndetse ubu bongereye ubufatanye na yo.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko uruhare rw’imiryango itegamiye kuri Leta mu iterambere ry’Igihugu ari ntagereranywa

    Haganiriwe ku ruhare rw’imiryango itegamiye kuri Leta mu iterambere ry’u Rwanda

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko uruhare rw’imiryango itegamiye kuri Leta mu iterambere ry’Igihugu ari ntagereranywa

    Umuyobozi Mukuru wa RCSP, Murangira Théoneste, yavuze ko mu cyerekezo cy’Igihugu 2050 bagiye kurushaho guhuza ibikorwa mu rwego rwo guteza imbere Abaturarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwa-byazo-byageze-ku-baturarwanda-miliyoni-esheshatu-umusaruro-wa-ong-mu

  • Imirimo yabanjirije kubaka umuhanda Giporoso-Masaka irarimbanyije (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda ugiye kwagurwa mbere na mbere mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga ukunze kuwugaragaramo. Ureshya na kilometero 10.3, ariko numara kwagurwa uzava ku bisate bibiri usanganwe ugire ibisate bine.

    Uzaba ufite kandi igice cy’umuhanda wo mu kirere (flyover) ureshya na kilometero 1.3, uzava ahazwi nka Prince House i Remera ukagera ku Cyamitsingi, mu gihe undi uzakomeza i Masaka, byose mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’imodoka.

    Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka bizakorwa mu byiciro kugira ngo bitabangamira urujya n’uruza rw’abawukoresha.

    Niwuzura uzasiga habonetse umuti urambye ku kibazo cy’igice cyawo gikunze kwangizwa n’amazi hafi ya Pariki ya Nyandungu.

    Uyu muhanda kandi witezweho koroshya imigenderanire ku Bitaro bya CHUK bigiye kwimukira i Masaka, woroshye ukugera mu Cyanya cy’Inganda cy’i Masoro, ndetse Leta iteganya kuwushamikaho undi muhanda uzerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kiri kubakwa i Bugesera.

    Ni umushinga ugiye gushyirwa mu bikorwa ku nkunga ya Leta y’u Bushinwa ukazuzura utwaye arenga miliyari 86 Frw.

    Uzubakwa na sosiyete y’Abashinwa yitwa Hunan Road and Bridge Construction Group Company, ndetse biteganyijwe ko izafatanya n’Abanyarwanda bakazasigarana ubumenyi bwo kubaka imihanda igezweho ku buryo nyuma bazajya babyikorera.

    Kuri ubu imirimo ibanziriza kuwubaka igeze kure kuko nk’abagombaga kwimurwa aho uzanyura bose bamaze kwimurwa, n’ibikorwa byari bihari byamaze kuhavanwa.

    Ni mu gihe ibikorwa byo gutegura aho uzanyura nko kubaka imiyoboro y’amazi na byo bigeze kure ku buryo biteganyijwe ko mu mezi abiri ari imbere kuwubaka nyirizina bishobora kuba byatangiye.

    Umuhanda uturuka Sonatubes ugana i Remera wabaye ufungiwe ahazwi nka Prince House by’agateganyo

    Imashini zikora imihanda ziri gufasha mu kwihutisha akazi

    Hafi y’ahazwi nko kuri Prince House ni ho hatangiriye imirimo myinshi ibanziriza kwagura umuhanda Giporoso-Masaka

    Hari kwaifashishwa imashini zitsindagira imihanda

    Ibikoresho byifashishwa mu kuzitira ahari gukorerwa imirimo y’ubwubatsi na byo biri gutegurwa

    Imiyoboro izanyuramo amazi igeze kure yubakwa

    Amafoto: Nzayisingzia Fidel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yabanjirije-kubaka-umuhanda-giporoso-masaka-irarimbanyije-amafoto

  • Abadepite batumije Minisitiri w'Ubuhinzi n'uw'Ubucuruzi – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi agomba gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo bitandukanye byagaragaye mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, naho Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yatumijwe kugira ngo asobanure ibijyanye no gutunganya umusaruro no kuwushakira amasoko.

    Ni imyanzuro yafatiwe mu nteko rusange yateranye ku wa 29 Kamena 2026, yagezwagaho raporo y’ingendo rusange abadepite bakoreye mu gihugu hose muri Gicurasi na Kamena 2026, hagamijwe gusura ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi.

    Mu bibazo bigaragara mu buhinzi harimo iby’inyongeramusaruro n’imbuto bitinda kugera ku bahinzi, imbuto zituburwa zahabwa abaturage ntizitange umusaruro witezwe, ndetse n’umusaruro wa bimwe mu bihingwa byera umusaruro ukabura amasoko.

    Mu myanzuro Inteko Rusange umutwe w’Abadepite yatoye harimo gutumiza Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu buhinzi.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda we yatumijwe ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye bijyanye no gutunganya umusaruro wa bimwe mu bihingwa no kuwubonera isoko.

    Abadepite kandi basabye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta gukora igenzura ricukumbuye ku bibazo byagaragaye mu ruhererekane rwo gutunganya no gutubura imbuto zihabwa abahinzi ntizitange umusaruro wari witezwe.

    Ni mu gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu we yasabwe kumenyesha Inteko Ishinga Amategeko, uko ibibazo abaturage bagejeje ku Badepite biri mu nshingano z’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage bigaragara muri raporo z’Uturere byakemuwe.

    Inteko Rusange umutwe w’Abadepite yahamagaje Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bigaragara muri uru rwego


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batumije-minisitiri-w-ubuhinzi-n-uw-ubucuruzi-kubera-ibibazo-by

  • 59% y'ibitabo biri mu mashuri yo mu Rwanda byimwe abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2024/25 igaragaza ko ibitabo byatanzwe mu mashuri mu bice bitandukanye by’igihugu bikoreshwa ku rugero ruri hagati ya 29% na 49%.

    Mu mashuri abanza ibitabo by’Imibare bikoreshwa ku gipimo cya 36%, ibitabo by’Ikinyarwanda bikoreshwa ku gipimo cya 49%, mu gihe iby’Icyongereza bikoreshwa ku gipimo cya 32%.

    Mu mashuri yisumbuye, ibitabo by’Imibare bikoreshwa ku gipimo cya 29%, iby’Ikinyarwanda bikoreshwa ku gipimo cya 49%.

    Depite Niwemahoro Wassila ati ‘Iyo ibitabo bigeze ku mashuri ntibikoreshwe twaba turi kugana he?…ibi bintu bizagira ingaruka zikomeye nihatagira igikorwa.’

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson yavuze ko batanga integanyanyigisho n’imfashanyigisho bikajya mu maboko y’abayobozi b’ibigo by’amashuri ari na bo babicunga.

    Ati ‘Hari amabwiriza tuba twatanze yerekeranye n’imikoreshereze y’ibi bikoresho byoherezwe mu mashuri harimo ibitabo na mudasobwa hakagira n’amahugurwa tuba twabahaye.’

    Yavuze ko mu isuzuma ryakozwe mu mwaka ushize basanze hari abayobozi batujuje ibisabwa, harimo n’abadacunga neza umutungo bituma bahindurirwa inshingano bagirwa abarimu.

    Ati ‘Icyo turi gukoraho nk’ingamba ni uko ku bijyanye n’imfashanyigisho, mu isuzuma tuzakorera abayobozi b’amashuri hazajyamo igice cy’uburyo bwo gucunga ibikoresho tuba twohereje mu mashuri ihabwe n’amanota ahagije kuko usanga hari aho bitari gukoreshwa, abanyeshuri batabisoma.’

    Dr Mbarushimana yavuze ko uzajya atsindwa iki cyiciro na we azaba afite ibyago byo kuva mu nshingano z’umuyobozi akajya kuba umwarimu.

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yatanze urugero rwo mu Karere ka Gisagaraa aho ibitabo bibitse ku buryo abanyeshuri badashobora kubigeraho.

    Ati ‘Bibitse kure yabo kandi ni igitabo cy’umunyeshuri…njye ndabibona nk’ikibazo kuko niba bigeze kuri 49% mu buryo bwo gukoresha neza ibitabo, ngira ngo twese turabihuriraho ko gukoresha neza ibitabo ari uko abanyeshuri babisoma. Ntabwo kubikoresha neza ari ukubibika. None hamwe na hamwe birabitse.’

    Dr Mbarushimana yavuze ko harimo gushyira mu myanya abakozi bashinzwe amasomero mu bigo byose no kugena ububiko bw’ibitabo hagamijwe korohereza abana kubitira.

    Ati ‘Mu ntangiriro z’umwaka utaha w’amashuri, amashuri menshi afite ibitabo azabasha kubona abashinzwe isomero. Ubundi twatozaga umwarimu cyangwa ushinzwe amasomo kugira ngo abashe kubicunga. Ubu amashuri azaba afite ubishinzwe.’

    Ibyavuye muri LARS ni ingaruka z’ibitabo bibitse?

    Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Imari ya Leta, Habimana Patrick yagaragaje ko ikibazo cyo gukoresha nabi ibitabo mu mashuri gifitanye isano n’uburyo abanyeshuri b’u Rwanda badasobanukirwa ibyo basoma.

    Ati ‘Bifite ingaruka. Iyo urebye isesengura ryakozwe na NESA ryagaragaje ko hari abanyeshuri bashobora gusoma ntibumve ibyo basoma, hakaba n’abanyeshuri badashobora no gusoma,…iyo ubirebye neza iyi ngaruka ishobora no kugera mu myaka 20, bikagira n’ingaruka mu mitangire ya serivisi twifuza nk’igihugu.’

    Habimana yavuze ko ibi bibazo bikeneye impinduka zihuse kuko bimaze igihe kirekire biganirwaho.

    Raporo nshya y’isuzuma ry’imyigire mu mashuri yo mu Rwanda, Learning Achievement in Rwandan Schools 2025, LARS 2025, igaragaza ko isuzuma ryakozwe muri Gicurasi 2025, ryakorewe ku banyeshuri 22.950 bo mu mashuri 592, mu turere twose 30 tw’igihugu.

    Mu isuzuma ryo gusoma Ikinyarwanda mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, abanyeshuri basabwaga gusoma amagambo n’interuro, nyuma bagasubiza ibibazo bigaragaza niba basobanukiwe. Igipimo gisabwa ni uko umwana uri kuri uru rwego abasha gusoma nibura amagambo 35 ku munota.

    Mu gusoma amagambo atari mu nteruro, 48,9% by’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ni bo bageze kuri icyo gipimo. Impuzandengo yabo yari amagambo 34,7 ku munota, munsi gato y’igipimo cya 35.

    Mu gusoma igika cy’amagambo akurikiranye, 70,8% bageze kuri icyo gipimo, bafite impuzandengo y’amagambo 45 ku munota.

    Ariko ikibazo gikomeye kigaragara mu gusobanukirwa. Ku rwego rw’igihugu, 43,6% gusa by’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu ni bo bashoboye gusubiza neza nibura ibibazo bitandatu muri birindwi byo gusobanukirwa ibyo bari bamaze gusoma.

    Mu yandi magambo, mu bana 100 bo mu mwaka wa gatatu, abagera kuri 71 bashobora gusoma igika ku muvuduko ukwiye, ariko 44 gusa ni bo basobanukirwa ibyo basomye.

    Icyongereza cyakomeje kuba ingorabahizi

    Mu mwaka wa Gatatu w’abanza, 46,6% gusa by’abanyeshuri ni bo bageze ku rwego rw’ibanze rusabwa mu Cyongereza. Ibi bisobanuye ko abarenga kimwe cya kabiri, hafi 53,4%, bari munsi y’urwego rusabwa.

    Nubwo 63% bashobora gusoma amagambo ari mu nteruro, 24% gusa ni bo basobanukirwa ibyo basomye. Ni ukuvuga ko munsi ya kimwe cya kane cy’abanyeshuri bo mu wa Gatatu w’abanza bashobora gusoma Icyongereza no kugisobanukirwa ku rwego rwabo.

    Ikibazo cyo gusobanukirwa mu Cyongereza kigaragara no mu buryo ibibazo byasubijwe. Mu mwaka wa Gatatu w’abanza, ikibazo cyoroheje cyo gushaka amakuru mu gika kigufi cyasubijwe neza na 29,0% gusa by’abanyeshuri. Ikindi kibazo nk’icyo cyasubijwe neza na 31,6%.

    Mu wa Gatandatu w’abanza, ikibazo cyo gusobanura amakuru ari mu nkuru cyasubijwe neza na 23,8% gusa, naho icyasabaga guhuza ibitekerezo biri mu nteruro zitandukanye gisubizwa neza na 27,5%.

    Mu wa Gatatu w’ayisumbuye, aho abanyeshuri baba bamaze imyaka myinshi biga mu Cyongereza, ikibazo gikomeye kurusha ibindi mu isuzuma ry’Icyongereza cyasubijwe neza na 15,0% gusa.

    Depite Niwemahoro Wassila yagaragaje impungenge ku bitabo biri mu mashuri bidakoreshwa bishobora gutuma abana bazamuka badafite ubumenyi bufite ireme

    Abadepite bagize PAC bagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gukoresha neza ibikoresho bitangwa mu mashuri

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko bari gushyira mu myanya abakozi bashinzwe amasomero mu mashuri

    Ubuyobozi bwa REB buvuga ko umuyobozi uzajya ananirwa gucunga neza umutungo w’ishuri azajya agirwa umwarimu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-bitabo-biri-mu-mashuri-y-u-rwanda-birenga-59-bitagera-ku

  • I Karongi hagiye kubera isiganwa ry'abatwara ubwato – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa PSF Karongi, Ntwari Janvier yabitangaje ku wa 28 Kamena 2026, mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro imurikagurisha ry’abikorera b’i Karongi ryiswe Kivu Summer Expo, ribaye ku nshuro ya kabiri.

    Ni imurikagurisha rifite umwihariko ugereranyije no mu myaka yashize, kuko iry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abashoramari banini barimo inganda n’amahoteli.

    Mu nganda ziri kumurika ibyo zikora harimo Uruganda MT Wood Solution arirwo ruganda rwonyine rukora ibikoresho mu mbaho mu Rwanda, hakaba uruganda Future Bricks rukora amatafari, uruganda Karongi Tea Factory rutunganya icyayi.

    Iri murikagurisha kandi ryitabiriwe n’amahoteli arimo Bethany Hotel na Hotel Chateau le Marara aho abakeneye serivisi zabo bari kuzihererwa mu Expo uretse serivisi z’amacumbi.

    Ntwari Janvier yavuze ko abikorera bashimira Guverinoma y’u Rwanda ubufatanye n’ibindi bihugu butuma ishoramari rikomeza gutera imbere binyuze mu guhanga ibishya n’ikoranabuhanga.

    Ati ‘Imurikagurisha ry’uyu mwaka rifite umwihariko kuko twongeyemo udushya turimo siporo rusange, irushanwa rya triathlon. Nanone tuzerekana irushanwa rizabera mu kiyaga cya Kivu ryo kuvugama/gutwara amato matoya naryo tuzahemba abazaba bitwaye neza’.

    Muri iri siganwa ry’abatwara ubwato rigiye kubera mu Karere ka Karongi abagore bazasiganwa ukwabo n’abagore basiganywe ukwaho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yashimye uruhare abikorera bagira mu iterambere ry’igihugu binyuze mu misoro no guhanga akazi, asaba abaturage gucika ku muco wo kumva ko bazatezwa n’abaterankunga.

    Meya Muzungu yashyimye ireme ry’ibikoresho biri kumurikwa, avuga ko ari umusaruro w’imbaraga u Rwanda rwashyize mu guteza imbere ireme ry’uburezi no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

    Ati “Hari igihe uganira n’umuntu ukumva aravuze ngo uwaduha umugira neza. Muri iki gihe twizihiza kwibohora ku nshuro ya 32 ukwiye kumva ko umugiraneza wawe ari wowe ubwawe”.

    Imurikagurisha Kivu Summer Expo ryatangiye tariki 25 Kamena bifungurwa ku mugaragaro tariki 28, biteganyijwe ko rizasozwa tariki 4 Nyakanga 2026.

    I Karongi hagiye kubera isiganwa ry’abatwara ubwato


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-karongi-hagiye-kubera-isiganwa-ry-abatwara-ubwato