Author: webrwanda

  • Kuki ingo zimaze imyaka itarenze icyenda ari zo zugarijwe na gatanya? – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru Gatambuka ku bitangazamakuru binyuranye.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare ya 2025 igaragaza ko imiryango 4.479 zahawe gatanya mu myaka ishize, mu gihe mu mezi atandatu ya 2026 inkiko zakiriye ibirego bya gatanga 3620.

    Muri rusange ariko, abatse gatanya mu 2025 bose biganjemo abamaze imyaka itarenga 10 babana kuko bagize 41,2% by'abatandukanye bose.

    Batamuliza yagaragaje ko ubundi abantu bakimara gushakana bakagirana ikibazo gikomeye, abenshi muri bo badahita batanduka.

    Ati 'Ikintu mwumvikanyeho ubanza kukibazaho, ukabanza ukibaza uti 'uyu ni wa muntu'. Igihe cyo gutekereza no kugira ngo uzafate icyemezo bigusaba umwanya. Biragoye nko gutekereza ko wasohoka mu rugo iryo joro rya mbere habaye nk'ikibazo cyo kutabasha gukora inshingano z'abashakanye kuko amategeko yemerera umuntu kubiheraho yaka gatanya.'

    Nubwo ariko ateganya ko ibyo umuntu yananirwa kwihanganira mu rushako bishobora kuba impamvu ya gatanya hahatatawe ku gihe amaranye n'uwo bashakanye, hari abahitamo kubihisha bigatuma nko mu myaka itanu ya mbere badahita batandukana kandi rwose byaranze.

    Ati 'Iyo ari nk'umugore atagira kwibaza uko umuntu yasohoka mu rugo nyuma y'umwaka umwe. Abenshi bagirirwa umugisha nyuma y'umwaka umwe bakaba baratwise ubwo umugore atangira kwibaza ukuntu arasohoka mu rugo atwite indi mpamvu ya kabiri ituma atahava ikaba irabonetse. Ubwo hari ubanza akareba abantu babafasha ufite aho asengera na ho akajyayo ngo arebe niba byakemuka.'

    Icyakora uko imyaka isatira kuba icumi, Batamuliza yavuze ko habaho kwemera kwihangana cyangwa kubivamo kuko uko iba yicuma umuntu akabona urushako rumubihira abona imyaka asigaje kuyibamo mu bibazo mu rugo bitazashoboka.

    Icyakora, yagaragaje ko ubundi imibanire mu gihe hari ikintu gikomeye umuntu abonye adahuza na mugenzi we atari ngombwa kuyihatiriza ndetse ko bimenyekanye mbere urugo rutakwirirwa rushingwa.

    Ati 'Mukiramabagizanya niba wabonye ko bidakunda kubera iki uhatiriza ukajya kubana n'uwo muntu. Hari nk'abagira abakuzi babo babakubita mu ruhame ariko bakarenga bakabasanga akajya yirirwa amukubita bwacya akamusaba imbabazi. Ahubwo kuki utegereza ko bigera mu myaka 10 mukibana. Rwose gabanya imyaka si ngombwa ko igera no mu 10.'

    Impamvu ari bibi guhatiriza imibanire ni uko bigira ingaruka ku muryango w'ahazaza, aho usanga aba bakuriye muri urwo rugo bagira ubwoba bwo gushinga izabo cyangwa bakangirika mu mutwe bikazabangamira ingo bazashinga cyangwa zikazasenyuka kandi atari bo babiteye.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuliza Mireille yavuze igituma gatanya ziyongera mu muryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-ingo-zimaze-imyaka-itarenze-icyenda-ari-zo-zugarijwe-na-gatanya

  • DollyFest: Iserukiramuco ryo guha icyubahiro Dolly Parton rigiye kubera I Nashville n' I Londres mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Nyuma y'urupfu rwa Dolly Parton ku wa 25 Kanama 2026, afite imyaka 80, umuryango we n'ikipe yamukoreraga batangaje ko igikorwa yifuzaga kuva kera kizakomeza, ariko noneho kigahinduka umunsi mukuru wo kwizihiza ubuzima n'umurage we.

    DOLLYFEST: The Celebration of a Lifetime  izabera mu mijyi ibiri ikomeye mu buzima bw'umuziki wa Dolly: Nashville muri Tennessee ndetse na London mu Bwongereza, mu mpera z'ibyumweru bibiri bikurikirana mu mwaka wa 2027. Amatariki nyayo, aho ibitaramo bizabera ndetse n'abahanzi bazitabira ntibiratangazwa.

    Igishimishije ni uko iyi festival itari igitekerezo cyaje nyuma y'urupfu rwa Dolly. Yari yarayitekereje mbere, kuko yari iteganyijwe kuba muri Mutarama 2026, hafi y'isabukuru ye y'imyaka 80. Dolly ubwe yagombaga kuyobora igikorwa ndetse akanataramo, hamwe n'abandi bahanzi.  Gusa gahunda yarahindutse ubwo Dolly yagiraga ibibazo by'ubuzima mu 2025, bituma igikorwa gisubikwa. Nyuma y'urupfu rwe, ikipe ye yafashe icyemezo cyo kukigarura mu buryo bunini, kigahinduka Iserukiramuco yo kwizihiza umurage we.

    Danny Nozell, umuyobozi wa CTK Enterprises akaba n'umwe mu bantu bakoranye hafi na Dolly, yavuze ko DollyFest ari inzozi za Dolly kandi ko bashaka kuzishyira mu bikorwa aho kuzihagarika.

     

    Source : https://flash.rw/2026/08/31/dollyfest-iserukiramuco-ryo-guha-icyubahiro-dolly-parton-rigiye-kubera-i-nashville-n-i-londres-mu-bwongereza/

  • Kamonyi-Lemon Hills Hotel: Uwari uje koga aguye muri Piscine arapfa #rwanda #RwOT

    Ahagana ku I saa kumi n'imwe n'Igice(17h30h) z'uyu mugoroba wa Tariki 31 Kanama 2026 mu bwogero(Piscinne) ya Lemon Hills Hotel iherereye ku Muhanda wa Kaburimbo, mu Mudugudu wa Nyagacyamo, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda umanuka uva mu isantere y'Ubucuruzi ya Ruyenzi werekeza Bishenyi, Umugabo w'imyaka 33 y'amavuko witwa Mugwaneza Donatien wari uje koga arahapfiriye.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu bari kuri iyi Hotel, ni uko uyu mugabo yaje aje koga, ashaka kwibira mu mazi( ibyo bita ngo gutera umusomyo) ariko agenda agiye, ushinzwe kwigisha no kureba aboga muri Piscine( Maitre Najeur) agiye kumukuramo asanga umwuka ni mucye cyane bihutira ku mujyana ku ivuriro riri imbere y'iyi Hotel ryitwa Rapha Clinic ariko abanganga ngo basanga byarangiye.

    Emmanuel Nsabimana, ushinzwe ubuyobozi(Manager) bw'iyi Hotel yabwiye intyoza.com ko amakuru y'uko hari umukiriya wabo wapfuye ari ukuri. Gusa, avuga ko yaguye kwa muganga.

    Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yamubazaga amwandikiye kuri WhatsApp amubaza niba amakuru y'uko hari umuntu waje koga akagwa muri Piscine, yasubije ati' Yaje harimo abandi atera Prolonge ahita aheramo bahita bamukuramo bamujyana kwa Muganga agerayo umutima wahagaze. Yagezeyo bamukorera operation baratubwira ngo arapfuye'.

    Emmanuel Nsabimana, avuga kandi ko ari ku nshuro ya mbere mu bwogero(Piscine) ya Lemon Hills Hotel haguyemo umuntu. Avuga ko byabatunguye kuko yari azi neza ko basanzwe bafite ubwirinzi buhagije ariko ko bagiye gukomeza gushyiramo ingufu.

    Amakuru intyoza.com yabashije kumenya ni uko uyu Nyakwigendera ibyangombwa yari afite ari Indangamuntu yatangiwe mu Ntara y'Uburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke ariko bikekwa ko yari atuye mu Murenge wa Runda. Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari bamwe mu ba vandimwe be ba hafi bari bamaze kugera aha kuri Lemon Hills Hotel, aho amakuru bayamenye bahamagawe n'ubuyobozi bwa Hotel bukoresheje SIM Card basanze muri Telefone ya Nyakwigendera.
    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Lemon Hills Hotel: Uwari uje koga aguye muri Piscine arapfa first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Lemon Hills Hotel: Uwari uje koga aguye muri Piscine arapfa appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/08/31/kamonyi-lemon-hills-hotel-uwari-uje-koga-aguye-muri-piscine-arapfa/

  • Amarangamutima ya Lionel Messi wasezeye mu ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Lionel Messi yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Argentine avuga ko urupfu rwa se rwashyize iherezo ku gukinira iyi kipe y’igihugu.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Iyi minsi ishize habaye umukino wa nyuma (w’Igikombe cy’Isi), na nyuma yo kubitekerezaho cyane, ndashaka kubamenyesha ko nasezeye mu ikipe y’igihugu.”

    Messi usanzwe ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine yakomeje avuga ko ari cyemezo gikomeye kandi cyamubabaje.

    Ati “Ni icyemezo kibabaza, n’ubu biracyambabaza ariko ndabizi ni cyo gihe. Ndarahira ko buri gihe natanze byose, atari mu myaka ya nyuma ubwo natwaraga byose. Nahoze ndwana ntanga buri kimwe kuri uyu mwambaro kugira ngo mbahe ibyishimo mbatere ishema, kuba umunya-Argentina binyuze mu mupira w’amaguru.”

    Lionel Messi yavuze ko kandi nta gihe cyari gisigaye kandi ko azahora yishimira kuba mu ikipe y’igihugu ya Argentine.

    Ati “Nta gihe gisigaye, ibihe biri ku musozo, ni byo bibabaza cyane. Nkunda, nakunze kandi nzahora nkunda kuba mu ikipe y’igihugu. Natanze ibyo nari mfite byose, ntacyo nsigaranye cyo gutanga, ibirenze ibyo hari abakinnyi bakiri bato barimo kuzamuka iruhande rwanjye bakwiye kuba bahari.”

    Yashimiye urukundo bamweretse mu myaka 20 yamaze ayikinira kandi ko azakomeza gushyigikira ikipe y’igihugu.

    Yashimiye kandi umuryango we wabanye na we, bakamuherekeza ahantu hose mu bintu byiza n’ibibi, ashimira buri mutoza wese, abakinnyi bagenzi be basangiye ibihe bitazibagirana.

    Yavuze ko ubu butumwa yabwanditse iminsi ibiri nyuma y’uko batsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi na Spain.

    Ati “Nanditse aya magambo tariki ya 21 Nyakanga 2026, iminsi ibiri nyuma y’umukino wa nyuma. Uyu munsi, nyuma y’ibyabaye kuri papa, byahise bibinyumvisha kuruta na mbere.”

    Lionel Messi asezeye mu ikipe y’igihugu nyuma yo kuyihesha Copa Amerika 2 (2021 ma 2024) ndetse n’igikombe cy’Isi cya 2022.

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-lionel-messi-wasezeye-mu-ikipe-y-igihugu.html

  • Yavugishaga ukuri kudakomeretsa- Ibitazibagirana kuri Musenyeri Nsengumuremyi witabye Imana – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yatunguranye kuko mu gitondo yari yabyutse avuga ko yumva atameze neza ariko akongeraho ko ari ibisanzwe ku bantu bageze mu zabukuru.

    Saa Cyenda z'igicamunsi, Musenyeri Nsengumuremyi yagize intege nke, batumaho umuforomo wakurikiraniraga hafi ubuzima bwe, amupimye atungurwa no gusanga afite ikibazo cy'umuvuduko muke w'amaraso mu gihe ubusanzwe yagiraga umuvuduko mwinshi w'amaraso.

    Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Nyundo yari amaze imyaka 25 abereye Musenyeri wungirije bwahise bumwohereza ku Bitaro bya Gisenyi, agezeyo abaganga bane bakora ibishoboka byose ngo batabare ubuzima bwe ariko birangira yitabye Imana.

    Musenyeri Nsengumuremyi Jean Marie Vianney witabye Imana ku myaka 76 n'imini 22, azibukirwa kuri byinshi byaranze ubuzima bwe.

    Yakundaga gutebya no kuvugisha ukuri ntawe akomeretsa

    Umujyanama w'Umushumba wa Diyoseze ya Nyundo akaba n'Umunyamabanga wa Diyosezi, Padiri Masozera Theogene ukorera hafi y'ibiro bya Musenyeri Nsengumuremyi Jean Marie Vianney avuga ko yari umuntu uteye mu buryo budasanzwe.

    Ati 'Imirereye ye, n'imiterere ye nakubwira ko bigoye kuyibonana abandi bantu. Niba banahari ni bakeya. Hari uburyo yavugishaga ukuri, akabivuga ku buryo abo abwira bidashobora kubababaza cyangwa ngo babe barakara kubera uburyo yabivuzemo'.

    Padiri Masozera avuga ko Musenyeri Nsengumuremyi yari umuntu uca bugufi, akamenya gutegura ibitaramo, agakunda abantu bose.

    Ati 'Byajyaga bintagaza. Ibiro byanjye bireba ku biro bye. Ku wa Gatanu ku biro bye nahabonye abantu baje gushaka amafaranga y'ishuri, birumvikana ko ari abana yarihiraga. Iwe hinjiraga abantu bakomeye baparitse imodoka n'abaciye bugufi ariko bose akabaganiriza kimwe'.

    Yari umubyeyi w'umunyamahoro wavugaga amagambo meza, ku buryo umuntu wamwugaga yumvaga atarekeraho. Mgr Nsengumuremyi yari umuhanga mu gusubiramo inkuru z'amateka.

    Padiri Masozera ati 'Iyo yakubwiraga ibintu byabaye mu 1990, yabivugaga ukagira ngo ni ibintu byabaye ejo. Yari indahemuka, akunda gutebya adakomeretsa abantu kugira ngo bishime yari azi kwigisha. Yigishaga abantu ntibarambirwe. Yari mu bantu bazi Ikinyarwanda muri iki gihugu kandi akamenya no guhumuriza'.

    Musenyeri Nsengumuremyi Jean Marie Vianney yari amaze ku Isi imyaka 76 n'iminsi 22. Yari asanzwe yivuza umuvuduko mwinshi w'amaraso ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal no kuri Clinic du Plateau. Yitabye Imana yari afite randezu yo gusubira i Kigali kubonana na Dogiteri muri iki Cyumweru.

    Amateka ya Mgr Nsengumuremyi

    Musenyeri Nsengumuremyi Jean Marie Vianney yavukiye muri Paruwasi ya Shangi, Diyoseze ya Cyangungu tariki 8 Kanama 1950. Avukira muri Centrale ya Giheke yaje kuba Paruwasi ya Giheke.

    Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Giheke, ayisumbuye ayiga mu iseminari nto ya Nyundo, akomereza mu isemenari ya St Joseph, aho yavuye ajya mu isemeri nkuru ya Bujumbura, arangiriza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.

    Tariki 25 Nyakanga 1977 nibwo yahawe ubupadiri. Abuhererwa ku Nyundo. Nyuma yo guhabwa ubupadiri yagizwe Padiri Mukuru wungirije muri Paruwasi ya Busasamana kuva mu 1977 kugera mu 1981. Icyo gihe yari n'umupadiri ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Busasamana.

    Kuva mu 1981 kugera mu 1984 yari Économe diocésain, (ushinzwe umutungo wa diyoseze ya Nyundo).

    Kuva mu 1984- mu 1987 yagizwe Padiri Mukuru wa Paruwasi Kivumu. 1987 yoherejwe i Busasamana gufasha Musenyeri wari uhari w'umusaza, Musenyeri Ntahoruburiye Mathieu wayoboye Seminari Nkuru ya Nyakibanda ayobora na seminari ya Nyundo.

    Kuva mu 1991-mu 1994 yagizwe Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busasamana ashinzwe na Caritas ku rwego rwa Diyoseze ya Nyundo.

    Nyuma y'amezi atatu yamaze yarahunze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagizwe Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gisenyi na Nyundo kuko Nyundo hari amatongo kugeza 1997.

    Mu 1997, Diyoseze ya Nyundo yabonye Musenyeri Alex Habiyambere kuri ubu uri mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Kuva mu 1997-2019, Musenyeri Nsengumuremyi yari Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Diyoseze ya Nyundo abifatanya no kuba ushinzwe ibikorwa bya Papa mu Rwanda.

    Kuva mu 2001 kugeza yitabye Imana yari igisonga gikuru cya Musenyeri (vicaire général). Musenyeri Nsengumuremyi yungirije Musenyeri Alex Habiyambere na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza.

    Tariki 11 Gicurasi 2011 nibwo Vatican yahaye Nsengumuremyi Jean Marie Vianney kwitwa Musenyeri (Izina ry'icyubahiro).

    Ibitazibagirana kuri Mgr Nsengumuremyi Jean Marie Vianney

    Musenyeri Nsengumuremyi Jean Marie Vianney yari umuntu uvugisha ukuri kudakomeretsa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yavugishaga-ukuri-kudakomeretsa-ibitazibagirana-kuri-musenyeri-nsengumuremyi

  • Nyaruguru: Umusaza yateguye ubukwe abupfiramo – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ruyenzi, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Ruheru, ubwo uyu musaza yateguraga ubukwe bw'umukobwa we, agatumira inshuti n'abavandimwe ngo basangire, ariko birangira apfuye, abandi bajyanwa kwa muganga kubera ko ibinyobwa banyweye bitujuje ubuziranenge.

    Amakuru avuga ko abo yatumiye yabakirije ibinyobwa birimo urwagwa n'ikigage, bamaze kubinywa, abagera kuri 34 na we arimo bibagiraho ingaruka zirimo kuribwa mu nda, kuruka, no gucibwamo.

    Babifashijwe n'inzego z'ubuyobozi bajyanywe kwa muganga kuvurwa, birangira uwacyuje ubukwe ashizemo umwuka.

    Ubwo yashyingurwaga ku wa 30 Kanama 2026, nyuma y'ibirori byari bayabaye ku wa 26 Kanama 2026, bamwe mu baturanye n'uyu muryango wagize ibyago bavuze ko bababajwe n'urupfu rwa nyakwigendera, ariko kandi bavuga ko abasigiye isomo ryo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse no kubahiriza amabwiriza yashyizweho ajyanye no gutegura ibirori ndetse no kwenga ibinyobwa gakondo hubahirijwe amabwiriza yagenwe.

    Umwe muri bo ati ''Uwo musaza icyamwishe, ni ikigage cye bwite yari yateguye, ariko abantu benshi bagahamya ko kitari kimeze neza. Niba ari umwanda! Ubu abantu bagize ubwoba, nta gupfa gutaha ubukwe butubahirije amabwiriza y'isuku.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, yavuze ko abaturage bakwiye kumva neza amabwiriza y'ubuzima yashyizweho, kuko ari mu nyungu zabo.

    Ati ''Abantu bumve amabwiriza y'ubuzima yashyizweho, bayasobanukirwe. Abaturage ntibabujijwe ibirori, byaba ubyukwe cyangwa amasakaramentu, ahubwo nibibaze bati tubitegure dute mu isuku ko tuzakira abantu. Uburenganzira nububona, unakurikirane ko igikorwa cyose cyo gutegura ibinyobwa n'amafunguro bigira isuku n'ibikoresho bikwiye.''

    Amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) agenga itunganywa n'itegurwa ry'ibinyobwa gakondo mu ngo n'ibizakoreshwa mu birori asaba ko hagenzurwa isuku ihagije, bigizwemo uruhare na Komite y'Ubuzima y'Umudugudu ibanza gukora igenzura mbere y'uko ibyo binyobwa n'ibiribwa bitegurwa.

    Abaturage b’i Nyaruguru biyemeje gutanga umusanzu mu kurandura ibinyobwa bitujuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-umusaza-yateguye-ubukwe-abupfiramo

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n'ubutabera bw'u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Ba Ruharwa bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bakomeje kugezwa imbere y'ubutabera, n'iyo baba barahunze igihugu bakajya kuba mu mahanga. Urubanza rwa Eugène Ntambara, wahoze ari konseye wa Segiteri ndetse n'umukuru w'Interahamwe muri Komini Mbazi, ni urugero rushya rugaragaza ko imyaka ishobora gutambuka ariko ubutabera bukomeza gushakisha abakoze ibyaha bikomeye bya Jenoside.

    Ku gicamunsi cyo ku wa 28 Kanama 2026, urukiko rwo mu Buholandi rwahamije Eugène Ntambara icyaha cya Jenoside maze rumukatira igifungo cya burundu. Ntambara yari amaze imyaka aba mu Buholandi, aho yari yarabonye n'ubwenegihugu.

    Amakuru ajyanye n'uru rubanza agaragaza ko ku wa 25 Mata 1994, Abatutsi barenga 10.000 bari bakusanyirijwe ku kibuga cy'umupira cya Bwiza, muri Komini Mbazi, muri Perefegitura ya Butare.

    Ni ho hateguwe igitero cyahitanye umubare munini w'Abatutsi bari bahahungiye. Ntambara yashinjwaga kugira uruhare rukomeye muri icyo gitero, ari na yo mpamvu urubanza rwe rwari rufite uburemere bukomeye mu gushaka ubutabera ku bahohotewe.

    Mu bantu bavugwa ko bagize uruhare mu bikorwa by'ubwicanyi muri ako gace harimo abayobozi n'abayoboke b'interahamwe n'impuzamugambi. Mu byaha byabaye muri ako gitero hakoreshijwe intwaro zitandukanye, zirimo imbunda, grenade, imihoro, ibyuma, inkota n'amacumu.

    Urubanza rwa Ntambara rujya mu murongo w'izindi manza z'abantu bakomeye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko abo mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

    Sylvain Nsabimana, wari Perefe wa Butare, yakatiwe igifungo cy'imyaka 20 n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha.

    Sibomana Antoine, wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Mbazi akaba yarazwi ku izina rya Mpangara Nguhangare, na we yahamwe n'ibyaha bya Jenoside n'inkiko Gacaca, akatirwa igifungo cya burundu, aza no kugwa muri gereza.

    Naho Bushishi Mathias, wari Umushinjacyaha wa Butare, ni umwe mu bantu bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside mu mahanga, aho urubanza rwe rwagiye rukurikiranwa n'ubutabera bw'u Bubiligi.

    Urubanza rwa Eugène Ntambara rutanga ubutumwa bukomeye ku bantu bakoze Jenoside bakomeje kwihisha mu bihugu bitandukanye. Kuba umuntu yarahunze igihugu, akabona ubwenegihugu bw'ikindi gihugu cyangwa akamara imyaka myinshi ataragezwa imbere y'ubutabera, ntibivuze ko ashobora guhunga inshingano ku byaha yakoze.

    Jenoside ni icyaha mpuzamahanga gikomeye, kandi gukurikirana abakekwaho uruhare muri yo bishobora gukorwa n'ibihugu bitandukanye, hashingiwe ku mategeko yabyo n'amahame y'ubutabera mpuzamahanga.

    Kuba u Buholandi bwarakomeje gukurikirana urubanza rwa Ntambara, nyuma y'imyaka irenga 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ni ikimenyetso cy'uko ubutabera bushobora gutinda ariko ntibugomba kuzimira.

    Ku barenga 10.000 bishwe kuri Stade Bwiza n'ahandi muri Mbazi, urubanza rwa Ntambara ni indi ntambwe mu rugendo rwo gushaka ubutabera no kubungabunga ukuri ku byabaye mu 1994.

    Harakabaho ubutabera. Ukuri ntigupfa, kandi amateka ntazazima.

     

     

    Source : https://rushyashya.net/eugene-ntambara-yakatiwe-burundu-nubutabera-bwu-buholandi-kubera-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Zidane avuga ko bafite amahirwe ku gikombe cya Shampiyona #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe ya Police FC, Nsabimana Eric Zidane yavuze ko ikipe ye nayo igomba gushyirwa mu makipe ahabwa amahirwe ku gikombe cya Shampiyona ya 2026-27.

    Ibi yabigarutseho aganira n’ikinyamakuru ISIMBI nyuma y’uko bari bamaze gutsindwa na Kiyovu Sports ikabatwara igikombe kiruta ibindi cya Super Cup.

    Zidane yavuze ko amahirwe ku gikombe cya Shampiyona ya 2026-27 ahari, icyo ikipe iba isabwa ari ukubara imibare yayo gusa.

    Ati “Mu Rwanda biba bishoboka. I Nyarugenge biba bishoboka, wowe upfa kuba witeguye neza ukabara gahunda zawe. Nta kindi.”

    Yakomeje avuga ko ikipe ya Police FC irimo kwiyubaka gake gake kandi izatanga umusaruro.

    Ati “Ikipe imeze neza, turimo kugerageza kugenda twiyubaka gake gake, turizera ko muri Shampiyona tuzaba tumeze neza.”

    Police FC imaze imyaka myinshi yiyubaka ishaka igikombe cya Shampiyona ariko bikarangira ikibuze, buri mwaka iba ivuga ko igishaka ndetse igahatana, imikino ibanza ya Shampiyona iba inatanga icyizere ariko byagera mu mikino yo kwishyura bikayigora igatsindwa umusubirizo.

    Nsabimana Eric Zidane yavuze ko Police FC iri mu makipe ahataniye igikombe

    Source : http://isimbi.rw/zidane-avuga-ko-bafite-amahirwe-ku-gikombe-cya-shampiyona-13788.html

  • Uwanziga Joy yasohoye igitabo kigaragaza ibyo Isi ikwiye kwigira ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni igitabo yamuritse ku wa 29 Kanama 2026, aho yavuze ko nubwo cyasohotse mu rurimi rw'Icyongereza ateganya kuzagishyira mu Kinyarwanda no mu Gifaransa.

    Iki gitabo gifite paji 346, 'stoicism' ivugwamo ni 'philosophie' ya kera ishimangira kwimenya no gukoresha neza ubushobozi umuntu afite, bikamurinda guhindurwa n'ibiba adashobora guhindura kandi akabyitwaramo neza binyuze mu gufata ibyemezo bishingiye ku ndangagaciro ziboneye.

    Uwanziga agaragaza ko zimwe mu ndangagaciro zagiye ziranga Abanyarwanda n'Abanyafurika zishobora gutanga isomo ku Isi ya none.

    Ati 'Mu ndangagaciro nyarwanda harimo agaciro, ikinyabupfura no kwihangana. Ni indangagaciro twahoranye kandi ubu tuzwiho kugira ubudaheranwa cyane twasangiza Isi. No muri Afurika dufite byinshi byiza nakubiye muri iki gitabo byabera isomo abandi.'

    Yakomeje avuga ko urubyiruko rudakwiye gutuma Afurika ikomeza gufatwa nk'ahantu abantu bahishwa mu bitabo.

    Ati 'Turasoma ariko ku rwego rudahagije rwose urubyiruko tugomba kubihindura. Afurika dufite amateka akomeye n'ibindi byiza byo gusangiza Isi.'

    Uyu mwanditsi agaragaza ko igitabo kigamije gukoresha ubumenyi bwa Afurika kugira ngo ibikubiye mu myigishirize ya 'Stoicism' bitange umusanzu mu kugira imibereho ishingiye ku ndangagaciro kandi umuntu agatera imbere.

    Mu ndangagaciro avugamo harimo kwihangana mu bihe bikomeye, kubahana, gufashanya, kugira uruhare mu mibereho myiza y'abandi, kubaka ubumwe no kuyobora ugamije ibyiza bya rusange birenze inyungu zawe bwite.

    Iki gitabo kandi cyibanda ku buyobozi buboneye n'imico myiza, aho gishimangira ko kuyobora atari ugufata umwanya cyangwa kugira ububasha gusa, ahubwo ko bisaba kugira inshingano, kwiyubaha no kubaha abandi.

    Harimo kandi isano hagati yo kwiyubaka nyuma y'ibyago by'umwihariko bikaba bihura n'amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo nk'uko Uwanziga yabisobanuye.

    Ati 'Twahuye n'ibibazo bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Reba nk'umubyeyi wabuze byose muri Jenoside, umugabo n'abana be baricwa kandi ari cyo kintu cy'agaciro yari afite, ariko agahitamo gukomeza kubaho. Biragoye kubishyira mu nyuranwenge ngo ubyumve, ariko habayeho guhitamo kurenga ibyabaye no gukomeza kubaka Igihugu.'

    Iki gitabo cyatangiye kugurishwa ku nzu zicuruza ibitabo.

    Joy Uwanziga yise iki gitabo ‘Rising with Dignity The African Stoic, The Rwandan Way’

    Habayeho kandi umwanya wo gutsindira impano nko gutumirizwa ibintu mu Bushinwa ku buntu

    Ku baguzi kopi z’iki gitabo, Uwanziga yashyizemo umukono we

    Ibindi bihembo byarimo itike y’indege yo kujya mu gihugu ushaka ku Isi

    Ibi bitabo biri kuboneka mu maguriro y’ibitabo atandukanye i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwanziga-joy-yasohoye-igitabo-kigaragaza-ibyo-isi-ikwiye-kwigira-ku-rwanda

  • Imyigaragambyo y'abakozi bo ku kibuga cy'i Nairobi yakomeye mu nkokora RwandAir – #rwanda #RwOT

    RwandAir yatangaje ko ingendo WB452 na WB453 zari ziteganyijwe ku wa 31 Kanama 2026 zahagaritswe kubera ibibazo bikomeje kugaragara mu mikorere y'ibikorwa byo kugenzura urujya n'uruza rw'indege ku Kibuga Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta i Nairobi.

    Iyi sosiyete yavuze ko ikomeje gukurikirana uko ikibazo gihagaze no gukorana n'inzego bireba kugira ngo igabanye ingaruka zigera ku bagenzi. Abari bafite amatike y'izo ngendo bazongera gutegurirwa izindi ngendo.

    Iki kibazo cyaje nyuma y'uko ibikorwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta n'ibindi bibuga by'indege muri Kenya bihungabanye kubera imyigaragambyo y'abakozi bo mu nzego zishinzwe imikorere y'ibibuga by'indege n'indege za gisivili.

    Amakuru aturuka muri Kenya avuga ko abakozi b'Ikigo gishinzwe ibibuga by'indege muri Kenya (KAA) n'Ikigo gishinzwe iby'indege za gisivili (KCAA) bagabanyije ibikorwa byabo mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye bimwe mu bibazo biri mu kazi kabo. Ibi byatumye indege nyinshi zitinda guhaguruka ndetse n'abagenzi benshi batinda ku bibuga by'indege.

    Kugeza ubu, KCAA yatangaje ko ibiganiro n'abakozi bitaragera ku musaruro ushimishije, mu gihe indege zimwe zakomeje gutinda cyangwa zigahindurirwa inzira.

    Mbere y'izi ngendo WB452 na WB453, RwandAir yari yatangaje ko yahagaritse ingendo WB402 na WB403 zari ziteganyijwe ku wa 30 Kanama 2026 kubera ibibazo by'imicungire y'ingendo z'indege byari byagaragaye kuri JKIA.

    Icyo gihe, RwandAir yari yavuze ko abagenzi bari bafite amatike y'izo ngendo bazongera gutegurirwa izindi ngendo, mu gihe itsinda ryayo ryakoraga ibishoboka kugira ngo rigabanye ingaruka zishobora guterwa n'iki kibazo.

    Kugeza ubu, RwandAir ikomeje gukorana n'abagenzi bagizweho ingaruka n'ihagarikwa ry'ingendo kugira ngo babone ubundi buryo bwo gukomeza ingendo zabo.

    Flight Cancellation Update: WB452/453 | 31 Aug 2026.

    Due to ongoing operational constraints affecting air traffic control services at Jomo Kenyatta International Airport (NBO), flights WB452/WB453 on 31 August 2026 have been cancelled.

    We continue to closely monitor and assess… https://t.co/zNPXWNSupR

    — RwandAir (@FlyRwandAir) August 31, 2026

    RwandAir yasubitse izindi ngendo ebyiri kubera imyigaragambyo y'abakozi bo ku kibuga cy'i Nairobi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyigaragambyo-y-abakozi-bo-ku-kibuga-cy-i-nairobi-yakomeye-mu-nkokora-rwandair