Author: webrwanda

  • Davis D yasubije P-Fla ku kunenga ibihangano bishingiye ku byabaye ku buzima bw'umuhanzi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Davis D, uri mu bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda muri iki gihe, yasubije amagambo aherutse gutangazwa na P-Fla, umuraperi wamamaye mu njyana ya Hip Hop, wavuze ko atumva uburyo umuhanzi wafunzwe cyangwa anyuze mu bibazo by’ubuzima yakora Album yose ayishingiye kuri ibyo byamubayeho.

    Davis D yavuze ko indirimbo ye yise ‘Itara’ itagamije kwigaragaza nk’uwanyuze mu mibabaro irenze iy’abandi, ahubwo ko yari ifite intego yo guhumuriza no gutanga icyizere ku bantu bose bashobora kuba baranyuze mu bihe bikomeye cyangwa bakiri kubinyuramo. Yagize ati, ubuhanzi bwe bushingiye ku gusangiza isi ubutumwa bw’ihumure, urukundo n’icyizere aho kuba kwiyamamaza ku mibabaro.

    Yongeyeho ko ubuzima umuhanzi anyuramo bushobora kuba isoko y’ihumure ku bandi, kandi ko nta kibi kiri mu gukura ubuhanzi mu byabayeho, igihe bukoreshwa mu kubaka aho gusenya. Yasobanuye ko buri muhanzi afite uburyo bwe bwo kwerekana inkuru ze, kandi ko ibyo bidakwiye gufatwa nk’aho hari uwigereranya n’abandi.

    Ibi bibaye nyuma y’uko P-Fla agaragaje ko atemeranya n’abahanzi bahita bakora imishinga minini y’umuziki ishingiye ku bihe bikomeye banyuzemo, avuga ko bishobora gutuma habaho gukabya mu gutangaza ubuzima bw’umuntu ku mbuga z’imyidagaduro.

    Davis D asoza ashimangira ko ubuhanzi ari uburyo bwo gukiza imitima, no gutanga ubutumwa bufasha abantu kurenga ibibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.

    Davis D yasubije P-Fla ku kunenga ibihangano bishingiye ku byabaye ku buzima bw’umuhanzi

    Source : https://kasukumedia.com/davis-d-yasubije-p-fla-ku-kunenga-ibihangano-bishingiye-ku-byabaye-ku-buzima-bwumuhanzi/

  • Al Ahli iri mu biganiro bikomeye byo kugura Francisco Trincão wa Sporting CP #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Al Ahli yo muri Saudi Arabia irimo kugirana ibiganiro bigeze kure n’ikipe ya Sporting CP yo muri Portugal, ku igurwa ry’umukinnyi w’umupira w’amaguru Francisco Trincão ku gaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 50 z’amayero (€50M).

    Ubuyobozi bwa Al Ahli burifuza cyane uyu mukinnyi ukina ku mpande (winger), bumufata nk’uzasimbura Riyadh Mahrez umaze igihe ari umwe mu nkingi z’iyi kipe. Amakuru aturuka mu biganiro ari kubera hagati y’amakipe yombi avuga ko intambwe y’ibanze yamaze guterwa, ndetse n’ibiganiro biri ku rwego rwo hejuru ku bijyanye n’amasezerano n’imiterere y’igura.

    Trincão ubwe yamaze kugirwaho ubusabe bwa mbere n’ubuyobozi bwa Al Ahli, ibintu byamaze gutuma agira amahitamo ari imbere ye, hagati yo gukomeza muri Sporting CP cyangwa kwemera kujya mu mukino wa Saudi Pro League, umaze iminsi ukurura abakinnyi bakomeye b’i Burayi.

    Ikipe ya Al Ahli ifite intego yo kongera imbaraga mu gice cy’imbere mu kibuga, cyane cyane nyuma yo gushaka gusimbura abakinnyi bakomeye bashobora kuva mu ikipe.

    Ku rundi ruhande, Sporting CP yo iracyafite ijambo rya nyuma ku cyemezo, kuko ibiganiro bikomeje ariko nta mwanzuro wa nyuma urafatwa.

    Iri gurisha n’igurishwa rishobora kuba rimwe mu zikomeye z’iyi mpeshyi, rigahindura isura y’uruhando rw’umupira w’amaguru muri Saudi Arabia no mu Gihugu cya Portugal.

    Al Ahli iri mu biganiro bikomeye byo kugura Francisco Trincão wa Sporting CP

    Source : https://kasukumedia.com/al-ahli-iri-mu-biganiro-bikomeye-byo-kugura-francisco-trincao-wa-sporting-cp/

  • Abakomerekeye mu myigaragambyo muri Kenya bavuga ko bagiye kongera kujya mu mihanda basaba indishyi #rwanda #RwOT

    Abaturage barenga igihumbi bivugwa ko bakomerekeye mu myigaragambyo yabaye muri Kenya mu 2024 no mu 2025, bongeye kugaragaza ko bashobora gusubira mu myigaragambyo, nyuma yo kutabona indishyi bari bemerewe na Leta y’icyo gihugu.

    Aba baturage bazindukiye ku cyicaro cy’Urwego rwigenga rushinzwe kugenzura imyitwarire ya Polisi muri Kenya (IPOA) ruherereye i Nairobi, bavuga ko batishimiye uko amasezerano bari baragiranye na Leta atubahirijwe. Bavuga ko bari bemerewe indishyi z’akababaro nyuma yo gukomerekera mu myigaragambyo yavugwamo imikoreshereze y’amasasu n’urugomo rw’inzego z’umutekano.

    Bamwe mu bakomeretse bavuga ko ibyo byabaviriyemo ubumuga, abandi bakabura ababo baguye muri iyo myigaragambyo. Bavuga ko mbere habaye ibiganiro na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya (KNCHR), aho byari byumvikanywe ko buri wagizweho ingaruka agomba guhabwa indishyi, ariko ngo ibyo ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa uko byari byitezwe.

    Ann Wanjiku, umwe mu bagizweho ingaruka, avuga ko yarashwe akamara iminsi atabonye ubuvuzi bukwiye, ibintu avuga ko byagaragaye no ku bandi benshi bahuye n’akaga nk’ako. Thomas Nandwa na we wamugaye, avuga ko kutishyurwa indishyi bishobora gutuma bongera kugaruka mu mihanda mu rwego rwo kwigaragambya.

    Aba baturage bavuga ko bafite urubuga rwa WhatsApp ruhuza abarenga ibihumbi bitanu bakomerekeye muri iyo myigaragambyo, aho bavuga ko biteguye gufata ingamba zihuriweho zirimo no kongera kwigaragambya.

    Ku ruhande rwa Leta ya Kenya, ivuga ko imaze gutanga asaga miliyoni 674 z’amashilingi ya Kenya ku bantu 505 bemejwe ko bagizweho ingaruka n’iyo myigaragambyo, nubwo hakomeje kugaragara abatishimiye uko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa.

    Abakomerekeye mu myigaragambyo muri Kenya bavuga ko bagiye kongera kujya mu mihanda basaba indishyi

    Source : https://kasukumedia.com/abakomerekeye-mu-myigaragambyo-muri-kenya-bavuga-ko-bagiye-kongera-kujya-mu-mihanda-basaba-indishyi/

  • Mbappé yinjije u Bufaransa muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda Paraguay – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Paraguay igitego 1-0 mu mukino wa 1/8 wabereye muri Philadelphia.

    Uyu mukino wari ukomeye cyane, Paraguay yerekanye ubwitange n’ubwirinzi bukomeye bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

    Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 70, nyuma y’uko u Bufaransa buhabwe penaliti. Kapiteni Kylian Mbappé yayiteye neza, atsinda igitego cyahesheje Les Bleus intsinzi y’ingenzi.

    Mu minota ya nyuma, Paraguay yashatse kwishyura ariko ntiyabasha kubona ishoti na rimwe rigana mu izamu, mu gihe umunyezamu wa Paraguay, Orlando Gill, yakoze akazi gakomeye arokora amashoti menshi ya Mbappé, bituma ikinyuranyo kidakomeza kwiyongera.

    Nyuma y’iyi ntsinzi, u Bufaransa bwabonye itike ya 1/4 cy’irangiza, aho buzahura na Maroc, nayo yamaze kwikura mu mikino ya 1/8.

    Nubwo Paraguay yasezerewe, yahawe amashyi kubera uburyo yabashije guhangana n’imwe mu makipe akomeye ku Isi, mu mukino waranzwe n’ubushyuhe bwinshi bwageze hafi kuri dogere 38°C.

    Ku ruhande rw’u Bufaransa, intsinzi yatumye bukomeza urugendo rwo guhatanira kwegukana Igikombe cy’Isi cya gatatu mu mateka yabwo, mu gihe Mbappé yongeye kwerekana ko ari umwe mu bakinnyi bayoboye isi muri iki gihe.

    Source : https://yegob.rw/mbappe-yinjije-u-bufaransa-muri-1-4-cyigikombe-cyisi-nyuma-yo-gutsinda-paraguay/

  • Igisubizo cya Mohamed Salah cyakuruye impaka mu bakunzi ba ruhago – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Misiri, Mohamed Salah, yavuze ko aramutse ahawe amahirwe yo guhitamo umukinnyi bahura mu mukino we wa nyuma mbere yo gusezera ruhago, yahitamo Lionel Messi.

    Ibi Salah yabivuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yabajijwe guhitamo hagati ya Cristiano Ronaldo, Lionel Messi na Neymar Jr. nk’umukinnyi yifuza guhura na we mu cyo yise ‘last dance’, ijambo rikunze gukoreshwa risobanura umukino wa nyuma w’umukinnyi mbere yo gusezera gukina.

    Mu gusubiza icyo kibazo, Salah yavuze ijambo rimwe gusa ati: ‘Messi.’ Nubwo ikibazo kitari kigamije kugereranya aba bakinnyi cyangwa kugena uwarusha abandi, igisubizo cye cyahise gitangira kuganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru.

    Mohamed Salah na Lionel Messi bombi bafite amateka akomeye muri ruhago y’isi, ndetse kuba Salah yarahisemo Messi nk’uwo yifuza guhura na we ku mukino we wa nyuma byakomeje kongera ibiganiro hagati y’abakunzi b’aba bakinnyi bombi.

    Source : https://yegob.rw/igisubizo-cya-mohamed-salah-cyakuruye-impaka-mu-bakunzi-ba-ruhago/

  • Shampiyona ya Nigeria igiye gutanga igihembo cy’amateka ku ikipe izatwara igikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Nigeria (Nigeria Premier Football League – NPFL) yatangaje impinduka zikomeye mu bihembo byayo, aho guhera muri shampiyona ya 2026/2027, ikipe izegukana igikombe izahabwa Miliyari 1 y’Amafaranga ya Nigeria (₦1 billion), abarirwa mu bihumbi 730 by’Amadolari ya Amerika. Iki ni cyo gihembo kinini kurusha ibindi byose byigeze bitangwa muri ruhago yo muri Nigeria.

    Mu buryo bushya bw’ibihembo, ikipe izarangiza ku mwanya wa kabiri izahabwa Miliyoni 500 z’Amafaranga ya Nigeria (₦500 million), mu gihe izaza ku mwanya wa gatatu izabona Miliyoni 300 (₦300 million). Abayobozi bavuga ko ibi bigamije kongera ihatana no gushimangira ubunyamwuga muri shampiyona.

    Izi mpinduka zashyizweho mu rwego rw’ivugurura ryatangajwe na National Sports Commission (NSC), rigamije kuzamura agaciro k’ubucuruzi bushingiye kuri ruhago, gukurura abashoramari no guteza imbere amarushanwa yo mu gihugu.

    Abasesenguzi ba ruhago bavuga ko kongera ibihembo bishobora gutuma amakipe arushaho gushora imari mu bakinnyi no kuzamura ireme rya shampiyona, ibintu bishobora no kongera ubushobozi bwa ruhago ya Nigeria ku rwego mpuzamahanga.

    Source : https://yegob.rw/shampiyona-ya-nigeria-igiye-gutanga-igihembo-cyamateka-ku-ikipe-izatwara-igikombe/

  • Akaga ka Pasiteri Rutayisire nyuma y'urupfu rwa Se – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu kiganiro yatanze mu gikorwa cyo Kwibuka cya ‘Mudaheranwa 32’ cy’urubyiruko rukoresha ubuhanzi mu gutanga ubutumwa bwo kudaheranwa n’agahinda.

    Rutayisire yasobanuye ko Jenoside itatangiye mu 1994 kuko Abatutsi batangiye kwicwa mu 1959 gukomeza kuko se bamwishe mu 1963.

    Ati ‘Njye mu 1963 ni bwo bishe data, mama yari afite imyaka 27, adusigarana turi abana bane ari ho natangiye kwiga ikintu cyitwa ubudaheranwa.’

    ‘Kuko kuri iyo myaka 27 atarize hari icyo yakoze, yadutoje kumva ko tutagomba kumva ko turi imfubyi, ko ntacyo tuzageraho ko ntaho tuzigeza, adushyiramo ikinyabupfura nk’icya gisirikare.’

    Akomeza agaragaza ko yakomeje kwiga akabifatanya n’imirimo yo mu rugo, irimo kuvoma, kwahira no kureba ibindi nkenerwa byose mu rugo ko bihari akabona kujya kwiga.

    Asobanura ko nyuma bigeze mu 1973 yavanywe mu ishuri, nyuma asubirayo kuko yigaga mu iseminari ariko bimutera ibikomere ku buryo yageze aho yanga kwiga akajya yirirwaga aryamye mu ishuri kugeza igihe yibukiye ko ibyo akora atari we bibabaza ahubwo ari mama we yiyemeza kongera kwiga ashyizeho umwete.

    Ati ‘Ndibuka bajyaga bakubita abasakuje mu ishuri nanjye bakankubitiramo nkabaza nti se ko muri guhana abasakuje kandi njye nkaba ntarimo ndazira iki?’

    ‘Padiri ansubiza ambwira ko ntavuga ariko ntaniga. Kandi koko igihe abandi babaga bari kwiga njye nabaga nubitse umutwe nsinziriye kuko numvaga ntacyo bizamarira.’

    Yaje kugera muri kaminuza arayiga arayirangiza ndetse atangira kwigisha muri kaminuza ariko hashize umwaka ari umwarimu muri kaminuza agendera mu gahunda y’iringaniza bamukura muri kaminuza bamujyana kwigisha mu mashuri yisumbuye icyiciro rusange mu Karere ka Rulindo.

    Ati ‘Aho ni ho noneho na bya bindi byo kunezeza mama byavuyeho noneho ndagenda mperanwa n’agahinda nkajya mpora nafunze isura, nakambije agahanga, mbese nyine ndi umuntu warakaye kugeza igihe Imana ibijemo.’

    ‘Ubundi Imana itajemo ntabwo umuntu ashobora kwivura ibikomere, ntabwo ashobora kwikuramo urubori rw’urwango n’umujinya ariko iyo Imana yaje mu buzima birahinduka.’

    Agaragaza ko amaze gukizwa yongeye kuba umuntu muzima, ahangana n’ubuzima ntiyandavura kuko bagenzi be bakoze nk’ibyamubayeho bagiye ku bigo baboherejeho bahinduka abasinzi.

    Nyuma nibwo yaje kujya kwiga mu Bwongereza ahavana impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza nabwo bamusubiza kwigisha muri mu mashuri yisumbuye icyiciro rusange ariko kuko yari afite intego abicamo.

    Ati ‘Njye nkiri muri ibyo bihe bigoye kimwe mu bintu byamfashije guhangana ni ukwiha intego. Ndabyibuka njye nihaye umunsi nkora ishusho y’uburyo nshaka kubaho ubundi ndabiharanira.’

    Visi Perezida wa Kabiri wa IBUKA, Blaise Ndizihiwe, yagaragaje ko buri Munyarwanda wese warokotse Jenoside aba ari mudaheranwa kuko yemeye gukomeza ubuzima aho byasaga n’ibidashoboka.

    Ati ‘Kurokoka Jenoside ugakomeza kubana n’uwakwiciye ni ubudaherenwa, kuba umuryango wose usanze wapfuye ugasubira mu ishuri ukiga ni ubudaheranwa, kurokoka Jenoside ariko ugakomeza ubuzima ugashinga urugo ukarera abana ukirengagiza ibikomere byawe ni kudaheranwa, buriya urebye abantu bose barokotse Jenoside ni ba mudaheranwa.’

    Musinga Joe utegura iki gikorwa cya Mudaheranwa, yagaragaje ko ubuhanzi bwakoreshwejwe mu kubiba urwango n’amacakubiri mu Rwanda ari yo mpamvu nk’urubyiruko bategura igikorwa nk’iki cyo gutambutsa ubutumwa bwomora ibikomere, buhumuriza kandi bwubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Ati ‘Impamvu ya Mudaheranwa ni kugira ngo abantu ntibakomeze guheranwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo bakomeze biyubake.’

    ‘Tubikora tubicishije mu buhanzi rero kuko ubuhanzi bwagize uruhare runini mu gusenya igihugu murabazi abo bita nka ba Bikindi, rero twe twahisemo kubukoresha twubaka igihugu no komora ibikomere ku bakomerekejwe na bwa buhanzi bubi.’

    Mudaheranwa ni igikorwa ngarukamwaka cyatangiye mu 2024, aho gihuriza hamwe abahanzi, abacuranzi, abasizi n’abandi bagatanga ubutumwa bwo kwiyubaka.

    Pasiteri Antoine Rutayisire yagaragaje akaga yahuye na ko nyuma y’urupfu rwa Se

    Musinga Joe na bagenzi be biyemeje gukoresha ubuhanzi mu komora ibikomere abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi

    Muri Mudaheranwa, hari n’abavuga imivugo

    Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abahanzi batandukanye

    Abayobozi muri Ambasade ya Israel mu Rwanda bari mu bitabiriye Mudaheranwa 32

    Visi Perezida wa Kabiri wa IBUKA, Blaise Ndizihiwe, yagaragaje ko Abarokotse Jenoside bose banze guheranwa n’agahinda kuko biyemeje gukomeza ubuzima aho byasaga n’ibidashoboka

    Pasiteri Antoine Rutayisire yagaragaje ko uburyo bwiza bwo guhangana n’agahinda gakabije ari ukugira intego

    Urumuri rw’icyizere rwacanywe mu buryo bw’ubugeni


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akaga-ka-pasiteri-rutayisire-nyuma-y-urupfu-rwa-se

  • Minisitiri Uwimana yabwiye abumva uburinganire nko kwihimura ku bagabo ko ari imyumvire ipfuye – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ku wa 2 Nyakanga 2026, mu kiganiro yagiranye na RBA aho yagaragaje ko nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakozwe byinshi ngo Abanyarwanda bose hatazongera kugira usigara inyuma.

    Ati ‘Nyuma ya Jenoside igihugu cyari gifite inshingano nyinshi kandi ziremereye, harimo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, harimo kongera gusana igihugu cyari cyasenyutse, ariko cyane cyane harimo kongera kubaka umuryango no kubaka inzego z’ubuyobozi.’

    Ati ‘Hari byinshi rero byakozwe ahanini bigendeye ko nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma. Politiki y’uburinganire ni bwo yatekerejweho. Habayeho kuvugurura amategeko kuko hari amategeko menshi byagaragaraga ko arimo kubogama, ayo mategeko yaravuguruwe hashyirwaho ingamba, hashyirwaho n’inzego zikurikirana ko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa.’

    U Rwanda ruri ku isonga mu kugira umubare munini w’abagore mu nzego z’ubuyobozi, aho mu Nteko Ishinga Amategeko barenga 63%, muri Guverinoma bakarenga 50%, mu gihe amategeko ateganya ko nibura 30% by’imyanya yose y’ubuyobozi igomba guhabwa abagore.

    Ubushakashatsi bwakozwe na Access to Finance Rwanda (AFR) ku bufatanye na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) bwagaragaje ko abagore bari mu nama z’ubuyobozi z’ibigo by’imari mu Rwanda ari 39%, abari mu myanya y’ubuyobozi bukuru bakaba 39%, mu gihe abari muri komite nshingwabikorwa ari 35%.

    Ni mu gihe ubushakashatsi bwa ‘FinScope 2024’ ku buringanire mu kugerwaho na serivisi z’Imari bwagaragaje ko mu Rwanda abagore bagera kuri 96% bagerwaho na serivisi z’imari, bavuye kuri 92% mu mwaka wa 2020.

    Minisitiri Uwimana yagaragaje ko uburinganire atari kureba gusa ko umugore yahawe ijambo, ahubwo ari kureba ko buri Munyarwanda afite amahirwe yo kuba yatanga umusaruro, kandi umusaruro wabivuyemo ugaragara.

    Ati ‘Uyu munsi twishimira ko abagore bari mu nzego zifatirwamo ibyemezo kandi ntibirangirire gusa mu kuba mu nzego ahubwo n’umusaruro ukagaragara. Iyo turebye ukuntu imibare igenda izamuka ni icyizere igihugu kiba cyagiriye umugore ariko n’umusaruro aba yerekanye atanga. Kugirwa icyizere ni kimwe no kwerekana umusaruro ni ikindi.’

    Yakomeje asobanura ko kandi abantu bumva uburinganire nko guteza imbere umugore bugasenya abagabo, cyangwa bakabubona nk’ikintu cyaje gusenya umuryango bibeshye ndetse ibyo bitekerezo bisenya bitubaka.

    Ati ‘Uburinganire hari abavuga ngo bwumviswe nabi, biba n’uburyo ko abagore bashaka kwihimura ku bagabo ariko ibyo navuga ko ari imyumvire idakwiye ari nayo mpamvu duhora dusobanurira abantu uburinganire n’ubwuzuzanye icyo ari cyo.’

    Yagaragaje ko ahubwo ababashije kumva neza uburinganire n’ubwuzuzanye bo bamaze kubona inyungu zabyo zirimo gutera imbere kw’imiryango yabo.

    Ati ‘Hari ababyumvise, hari imiryango myinshi yumvise ubwuzuzanye icyo ari cyo aho umugore n’umugabo bashyira hamwe mu gufata ibyemezo bireba imiryango yabo, bagashyira hamwe mu kurera abana. Hari iriya mirimo idahamberwa turi gukangurira abagabo kuyifatanya n’abagore babo niba umugore atetse nawe ukaba woza umwana biriya ni ibintu bifasha urugo cyane.’

    Yasabye abantu kumva ko igihugu kitatera imbere hari abasigajwe inyuma ntibahabwe amahirwe yo gukora, kwiteza imbere no gutanga umusanzu wabo ku gihugu.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana, yasabye abagore gukomeza kugaragaza umusaruro w’amahirwe bahawe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-uwimana-yabwiye-abumva-uburinganire-nko-kwihimura-ku-bagabo-ko-ari

  • Rwanda Polytechnic mu ihurizo ry'arenga miliyoni 250Frw agomba gusubizwa abanyeshuli #rwanda #RwOT

    Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) ryananiwe gusobanurira Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) impamvu rimaze imyaka myinshi ritarasubiza abanyeshuri amafaranga y’ingwate (Caution) arenga miliyoni 252 Frw, nubwo ari amafaranga baba baratanze batangira amasomo.

    Iki kibazo cyagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, ubwo ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic bwitabaga PAC kugira ngo butange ibisobanuro ku makosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025.

    Abagize PAC bagaragaje ko batanyuzwe n’ibisobanuro bahawe, bavuga ko ikibazo cyo kudasubiza abanyeshuri amafaranga y’ingwate kimaze imyaka myinshi kigaruka muri raporo z’igenzura ry’imari ya Leta, nyamara ntihagire igikorwa gifatika kigikemura.

    Depite Uwumuremyi Marie Claire yibukije ko amafaranga y’ingwate aba yaratanzwe n’abanyeshuri mu buryo bwemewe, bityo ko bidakwiye ko barangiza amasomo bakagenda batarayasubizwa kandi nta mutungo w’ikigo baba bangije.

    Ku ruhande rwe, Depite Niwemahoro Wasilla yavuze ko kuba iki kibazo gikomeza kugaruka buri mwaka bigaragaza ko nta ngamba zirambye ubuyobozi bw’ishuri bwigeze bufata, ashimangira ko amafaranga y’abanyeshuri adakwiye gukomeza gufatirwa igihe kitazwi.

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, na we yanenze uburyo iki kibazo cyitwayemo, avuga ko bitumvikana ukuntu umunyeshuri amara imyaka itatu cyangwa irenga yiga, akarangiza amasomo ataramenya igihe azabonera amafaranga ye.

    Yagize ati: ‘Kuki mudategura uburyo bwo kubikemura hakiri kare abanyeshuri bakiri ku ishuri? Ntibyumvikana ko umuntu wize imyaka itatu yabura kubera gushaka kumusubiza amafaranga ye.’

    Yakomeje agaragaza ko ishuri rifite amakuru y’abanyeshuri baryigamo n’abaryizemo, bityo ko ridakwiye kuvuga ko kubashakisha bidashoboka mu gihe ikoranabuhanga n’uburyo bwo kubageraho bihari.

    Mu kwisobanura, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe Imari, Jean Pierre Nkuranga, yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko bamwe mu banyeshuri barangije kera, harimo n’abamaze imyaka igera kuri 15, batakigaragara aho batuye cyangwa badafite amakuru ahagije yabafasha kubageraho.

    Yasobanuye ko muri uyu mwaka ishuri ryamaze gusubiza miliyoni 8 Frw ku banyeshuri ryashoboye kubona, ariko ko hakiri amafaranga agera kuri miliyoni 252 Frw agomba gusubizwa abandi banyeshuri.

    Yagize ati: ‘Amafaranga Rwanda Polytechnic igomba gusubiza abayirangijemo ni miliyoni 252 Frw. Tuzakomeza kubashakisha, abazajya baboneka bazajya bayahabwa.’

    Nkuranga yavuze kandi ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gushyira iki kibazo mu mihigo y’abakozi kugira ngo bagire uruhare mu gushaka abo banyeshuri, ndetse ko mu gihe hari abazaba badashoboye kuboneka na nyuma y’ubwo bushakashatsi, hazifashishwa inzego zibishinzwe kugira ngo hafatwe umwanzuro ku buryo ayo mafaranga yakurwa mu bitabo by’imari ya Leta.

    Icyakora, Abadepite bagize PAC ntibanyuzwe n’iki gisubizo, bavuga ko kidatanga icyizere cyo gukemura ikibazo kimaze imyaka myinshi kandi gikomeje kugaragara muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

    Ikindi cyagaragaye muri ibi bisobanuro ni uko Rwanda Polytechnic itigeze igaragaza umubare nyawo w’abanyeshuri bagomba guhabwa ayo mafaranga y’ingwate, ndetse ntiyanasobanuye amafaranga buri munyeshuri atanga nk’ingwate igihe atangiye amasomo. Abadepite bagaragaje ko ayo makuru na yo ari ingenzi kugira ngo hamenyekane neza uburemere bw’iki kibazo n’icyakorwa kugira ngo kidakomeza gusubira.

    Source : https://flash.rw/2026/07/03/rwanda-polytechnic-mu-ihurizo-ryarenga-miliyoni-250frw-agomba-gusubizwa-abanyeshuli/

  • Mu Bugiriki, kumena amasahani byabaga ari ikimenyetso cy'umunezero udasanzwe #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko Isi irushaho kwegerana binyuze mu ikoranabuhanga n’umuco wo gusabana, buri gihugu cyari gifite uburyo bwihariye bwo kugaragaza amarangamutima. Mu Rwanda, umuntu wishimye arabigaragaza aseka, akabyina, agakoma amashyi cyangwa akaririmba. Ariko se wakumva ute ugiye mu birori ugasanga abantu batangiye kumenagura amasahani hasi, nta makimbirane cyangwa uburakari burimo? Kuri benshi byaba bitangaje, nyamara mu Bugiriki byigeze kuba umwe mu mico yubahwaga cyane.

    Mu muco gakondo w’Abagereki, kumena amasahani byafatwaga nk’ikimenyetso cy’umunezero ukomeye n’ibyishimo bisendereye. Byakorwaga cyane mu bukwe, mu birori by’imiryango, no mu bitaramo byaririmbwagamo indirimbo gakondo. Iyo umuziki warushagaho gushyuha, abari mu birori bashoboraga gufata amasahani bakayamenagura hasi mu rwego rwo gushyigikira abaririmbyi no kwerekana ko bishimiye ibirori.

    Uyu muco wanajyanaga n’urusaku rwinshi, imbyino n’ubusabane bwihariye, ku buryo kumena amasahani bitafatwaga nk’isesagura ahubwo byabaga uburyo bwo kwizihiza ibihe byiza no kwifurizanya amahirwe. Nubwo muri iki gihe uyu muco utagikorwa cyane nk’uko byahoze kubera impungenge z’umutekano n’igihombo cy’ibikoresho, hari aho usigaye ukorwa hakoreshejwe amasahani yabugenewe cyangwa ibindi bikoresho bitagira uwo bikomeretsa.

    Ibi bigaragaza ko koko ‘agahugu umuco, akandi uwako.’ Icyo bamwe babona nk’igikorwa kidasanzwe cyangwa cyangiza ibintu, ahandi kiba ari ikimenyetso cy’ibyishimo, urukundo n’ubusabane. Kumenya no kubaha imico y’ibihugu bitandukanye bidufasha gusobanukirwa neza uko isi iteye n’uburyo abantu batandukaniye mu kugaragaza amarangamutima yabo.

    Mu Bugiriki, kumena amasahani byabaga ari ikimenyetso cy’umunezero udasanzwe

    Source : https://kasukumedia.com/mu-bugiriki-kumena-amasahani-byabaga-ari-ikimenyetso-cyumunezero-udasanzwe/