Author: webrwanda

  • Volkswagen yashyizeho uburyo bwo gufasha abashoferi bayo mu Rwanda gutunga imodoka – #rwanda #RwOT

    Muri ubu buryo umushoferi ashobora kumvikana na Volkswagen, ikamuhuza na banki, imuha inguzanyo yo kugura iyi modoka, ubundi nayo igahita yongerwa mu mubare w'izitwara abantu mu buryo bwa 'Move premium', ubundi akajya akora yishyura.

    Imodoka zigurwa muri ubu buryo ni Volkswagen Teramont.

    Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda, Serge Kamuhinda, yavuze ko ubu buryo bwagiyeho mu rwego rwo gufasha abashoferi gutunga ikintu cy'agaciro, ariko bikabafasha no kongera amafaranga bakorera.

    Yagize ati 'Move Premium ni uburyo twashatse bwo gufasha abashoferi gutunga imodoka, ariko duhera ku modoka zo hejuru kugira ngo mu by'ukuri umuntu atunge imodoka ifite agaciro mu mutungo we.'

    Yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gushyiraho ubu buryo cyavuye mu kureba icyakorwa kugira ngo abashoferi bakorera Volkswagen batere imbere.

    Ati 'Dutangira, twashakaga kubona ko abashoferi bacu bagenda bazamuka mu ntera, bagahera ku bushoferi, tugatandukana ari abantu batunze imodoka.'

    Imodoka zikoreshwa muri Move Premium zifite umwihariko wo gutwara abanyacyubahiro (VIP Shuttle) mu gihe gito, bidasabye gukodesha imodoka umunsi wose.

    Move Premium kandi ikuraho ikibazo cyo gukenera imodoka nyinshi mu gihe ushaka gutwara abantu benshi bagiye hamwe, kuko muri iyi serivisi hakoreshwa imodoka nini zo mu bwoko bwa Teramont zishobora gutwara abagenzi barindwi.

    Si abashoferi gusa bagenewe ubu buryo, kuko n'undi muntu wese uguze imodoka muri Volkswagen ashobora kuyishakira umushoferi, akayishyira muri serivisi ya Move Premium, ikamubyarira inyungu.

    Kamuhinda avuga ko icyo bashyize imbere ari gufasha ba rwiyemezamirimo kubona imodoka kandi zibabyarira inyungu.

    Yagize ati 'Icyo dushaka ni ukorohereza ba rwiyemezamirimo gutunga imodoka cyangwa kubasha kuyishyura, tubaha amahirwe y'akazi n'ibiraka.'

    Ubu buryo bwa Move premium bwatangiye tariki ya 1 Gicurasi ku munsi mpuzamahanga wahariwe abakozi.

    Abagera kuri 80% by'abakora muri servisi ya 'Move Premium' batunze imodoka zabo

    Umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda, Serge Kamuhinda, avuga ko icyo bifuza ari kubona abashoferi babo biteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/volkswagen-yashyizeho-uburyo-bwo-gufasha-abashoferi-bayo-mu-rwanda-gutunga

  • Turahirwa Moses uzwi nka Moshion yagejejwe imbere y'urukiko rwa Kicukiro #rwanda #RwOT

    Turahirwa Moses, umusore wamenyekanye cyane mu bijyanye no guhanga imideli no kuyamamaza, uzwi ku izina rya Moshion, yamaze kugezwa ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro aho agiye kuburana ku byaha bitandukanye ashinjwa n'ubushinjacyaha.

    Moses yageze ku rukiko mu masaha ya saa Mbiri n'iminota micye za mu gitondo (08:05 AM), yambaye imyenda yagaragazaga isura y'ibirango bya Moshion, sosiyete ye imaze kuba ubukombe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Yari afite isura ituje, ariko yigaragazaga nk'umuntu witeguye kuburana no gusobanura ibijyanye n'ibyo aregwa.

    Uru rubanza rurakurikirwa n'abantu batandukanye barimo abanyamakuru, abashinzwe umutekano, ndetse n'abakunzi b'imideli benshi bashakaga kumenya ibikurikiraho ku muntu wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere uruganda rw'imideli mu Rwanda.

    Nubwo ibyaha aregwa bitaratangazwa ku mugaragaro ku rwego rw'iburanisha, hari amakuru avuga ko bifitanye isano n'ibikorwa by'ubucuruzi n'iyubahirizwa ry'amategeko mu mikorere y'ibigo bye.

    Urukiko rw'Ibanzirizacyuho rwahawe dosiye igaragaza ibimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho, ndetse rwatangiye kuyisuzuma kugira ngo harebwe niba Turahirwa Moses akwiye gukurikiranwa afunze cyangwa niba  yarekurwa by'agateganyo.

    Abamwunganira mu mategeko batangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo bagaragaze ko umukiriya wabo ari umwere kugeza igihe urukiko ruzaba rufashe umwanzuro wa nyuma.

    Icyemezo cy'uru rubanza kirategerejwe n'abatari bake, cyane cyane abakunzi ba Moshion, abakorana na we, ndetse n'abari basanzwe bamufata nk'icyitegererezo mu rwego rw'imideli.

    Rwiyemezamirimo Moshion ari mu rubyiruko rufatwa nk'inararibonye mu guhanga udushya, kandi yafashije benshi gutinyuka kwinjira muri uru ruganda rugari.

    Turahirwa Moses uzwi nka Moshion yagejejwe imbere y'urukiko rwa Kicukiro
    Turahirwa Moses, uzwi ku izina rya Moshion, yamaze kugezwa ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro

    Source : https://kasukumedia.com/turahirwa-moses-uzwi-nka-moshion-yagejejwe-imbere-yurukiko-rwa-kicukiro/

  • Al Hilal yashyize Bruno Fernandes ku isonga y'abakinnyi bifuza kugura muri iyi mpeshyi #rwanda #RwOT

    Ikipe yo muri Arabie Saoudite, Al Hilal, iri mu bikorwa bikomeye byo gushaka gukomeza kubaka ikipe ikomeye, yifuza kugura umukinnyi wo hagati Bruno Fernandes ukinira Manchester United.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 29 ni umwe mu bayoboye ikipe y'i Old Trafford mu bihe bikomeye, kandi ibikorwa bye mu kibuga byamugize umutima w'iyi kipe kuva yagera muri Premier League avuye muri Sporting CP mu 2020.

    Al Hilal yamushyize ku isonga y'abakinnyi ikeneye mu gihe cy'igura n'igurisha ry'iyi mpeshyi, ariko Manchester United ntabwo yiteguye kumurekura.

    Ubuyobozi bw'iyi kipe bumufata nk'umwe mu nkingi za mwamba zayo, bityo bukaba bukomeje gutsimbarara kuri Bruno Fernandes, bwemeza ko atagurishwa.

    Umutoza mushya wa Manchester United, Rúben Amorim, nawe ntiyihishira mu gutangaza ko Bruno ari umukinnyi udakorwaho (untouchable) muri gahunda afite zo kuvugurura ikipe ye.

    Amorim abona Bruno nk'umukinnyi ufatiye runini ikipe, haba mu mikinire ye, mu buhanga bwe bwo kuyobora abandi mu kibuga, no mu buryo ayobora bagenzi be nk'umukinnyi ufite indangagaciro z'ubuyobozi.

    Ibi bivuze ko, n'ubwo Al Hilal yifuza Bruno, Manchester United nta migambi ifite yo kumurekura muri uyu mwaka, ndetse kugeza ubu nta biganiro bikomeye biraba hagati y'impande zombi.

    Al Hilal ishaka kugerageza kumwegera mu buryo bwemewe n'amategeko, ikoresheje intumwa zayo n'abahagarariye Bruno Fernandes, ariko Manchester United ishyize imbere ko igomba kubaka ikipe ikomeye izahangana n'andi makipe ku rwego rwo hejuru mu mwaka utaha w'imikino.

    Bruno Fernandes akaba afite amasezerano agera kugeza mu mwaka wa 2026, kandi bivugwa ko bishobora kurushaho gukomera kuri Al Hilal kugera ku ntego yayo. Kugeza ubu, byose biracyari mu magambo, ariko biragaragara ko Al Hilal igiye gushora amafaranga menshi mu rugamba rwo kugura uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal.

    Al Hilal yashyize Bruno Fernandes ku isonga y'abakinnyi bifuza kugura muri iyi mpeshyi

    Source : https://kasukumedia.com/al-hilal-yashyize-bruno-fernandes-ku-isonga-yabakinnyi-bifuza-kugura-muri-iyi-mpeshyi/

  • Jorginho yemeranyije na Flamengo, agiye gutandukana na Arsenal! #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe bivugwa mu binyamakuru byo mu Bwongereza n'ibyo muri Brazil, birangiye Jorginho, umukinnyi wo hagati w'Ubwongereza ukomoka mu Butaliyani, yemeye kuva muri Arsenal agasinyira ikipe ya Flamengo yo muri Brazil ku buntu (free transfer). Amasezerano y'uyu mukinnyi azamugeza muri 2028 muri iyi kipe y'igihangange muri Amerika y'Epfo.

    Uyu mugambi watangiye kuvugwa kuva muri Mutarama 2025, ariko kuri ubu byemejwe ko impande zombi zamaze kumvikana mu magambo, hakaba hasigaye gusa ko umukinnyi ashyira umukono ku masezerano nk'uko byatangajwe na @venecasagrande, umunyamakuru wizewe mu by'imikino muri Brazil.

    Jorginho, wakiniye amakipe akomeye arimo Napoli, Chelsea ndetse na Arsenal, azaba agiye kongera imbaraga mu kibuga hagati cya Flamengo, ahazaba hari indi mirimo yo gufasha ikipe kugera ku ntego zayo zirimo gutwara Copa Libertadores no kugaruka ku isonga muri shampiyona ya Brazil.

    Uyu mukinnyi yavuye muri Arsenal nk'umukinnyi w'ikigenga (free agent) nyuma yo kurangiza amasezerano ye, mu gihe mugenzi we bakinana hagati, Thomas Partey, we akomeje ibiganiro byo kongera amasezerano n'iyi kipe yo mu Bwongereza.

    Kuba Jorginho agiye gutandukana n'umupira w'i Burayi akerekeza muri Amerika y'Epfo, ni icyemezo cyafashwe, naba mucungira byahafi mu bijyanye n'imikinire ye, dore ko muri Arsenal atari akibona umwanya uhagije bitewe n'izamuka ry'abakinnyi bakiri bato nka Declan Rice.

    Abasesenguzi benshi bemeza ko iyi ari intsinzi kuri Flamengo, kubona umukinnyi ufite ubunararibonye n'ibikombe bikomeye, harimo Champions League yatwaye ari muri Chelsea ndetse na Euro 2020 yegukanye n'Ubutaliyani.

    Ni intambwe ikomeye kuri Jorginho ushaka kugaragaza ko agifite byinshi byo gutanga, ndetse no kurushaho kuba umuyobozi muri iyi kipe ifite abafana benshi muri Amerika y'Epfo.

    Jorginho yemeranyije na Flamengo, agiye gutandukana na Arsenal!

    Source : https://kasukumedia.com/jorginho-yemeranyije-na-flamengo-agiye-gutandukana-na-arsenal/

  • M23 yigaruriye indiri y'abarwanyi ba FDLR na Wazalendo muri Kivu y'Amajyaruguru, yerekeza Ituri #rwanda #RwOT

    Ibice byari bizwi nk'indiri ikomeye y'abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, byigaruriwe n'umutwe wa M23.

    Ibyo bice biherereye muri Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, aho bari bakorana bya hafi n'ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n'abarwanyi b'umutwe wa Wazalendo.

    Uduce twafashwe na M23 duherereye hafi y'ikiyaga cya Edward, ahazwi nk'ubuturo bukomeye bw'iriya mitwe yitwaje intwaro.

    M23 yatangiye gufata utu duce nyuma yo kwigarurira agace ka Lunyasenge ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, agace na ko kari hafi y'icyo kiyaga.

    M23 yigaruriye indiri y'abarwanyi ba FDLR na Wazalendo muri Kivu y'Amajyaruguru, yerekeza Ituri

    Amakuru aturuka mu baturage ndetse n'abakurikirana ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro, avuga ko Wazalendo na FDLR bakoraga baturutse i Nyanzare, banyuze i Rwindi, bagahagezwa na General Tshiko Tshitambwe wo mu ngabo za Congo.

    Nyuma yo gufata uduce duherereye hafi y'ikiyaga cya Edward, M23 yanigaruriye ibindi bice birimo Katundu na Musenda, nabyo biherereye muri Teritwari ya Lubero.

    Amakuru akomeza avuga ko nyuma yo kugenzura ibyo bice, abarwanyi ba M23 bahise berekeza mu Ntara ya Ituri, nayo iherereye mu Burasirazuba bwa Congo, bikaba bishobora gukomeza gutera impungenge ku mutekano w'Akarere.

    Source : https://kasukumedia.com/m23-yigaruriye-indiri-yabarwanyi-ba-fdlr-na-wazalendo-muri-kivu-yamajyaruguru-yerekeza-ituri/

  • Hagaragajwe uruhare rw'ababyeyi mu ngengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu rubyiruko – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu biganiro yagiranye n'Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside byagarutse ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge yo mu 2020.

    Yerekanye ko nubwo hakozwe byinshi mu guharanira ko ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda bugerwaho 100%, hakiri ibyuho n'imbogamizi bikenewe gushyirwamo imbaraga ngo urwo rugendo rugerweho.

    Muri byo yagaragaje nko kuba hakiri kugaragara ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere u Rwanda ruherereyemo, mu Banyarwanda bari hanze y'Igihugu ndetse no mu bari imbere mu gihugu barimo n'urubyiruko.

    Yashimangiye ko kubona ingengabitekerezo igaragaza mu rubyiruko ari ikintu kigoye ariko yerekana ko akenshi haba harimo uruhare runini rw'ababyeyi bityo ko bakwiye kwigishwa kugira ngo bahinduke.

    Ati 'Akenshi mu bintu by'ingengabitekerezo ya Jenoside ababyeyi bafitemo uruhare rugera kuri 70%. Kuko akenshi abana hari ubwo bagirwaho ingaruka n'ibyo babwiwe n'ababyeyi kereka iyo bahuye na bagenzi baba bo bakabahindura.'

    Yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guhindura imyumvire y'ababyeyi cyane ko ari ibintu bishoboka bishingiye ku kuba bakwerekwa ububi bwabyo, bagasabwa kubyirinda no kubivamo.

    Ati 'Hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu kugira ngo ababyeyi bahinduke. Ababyeyi bo biroroshye kubahindura kubera ko iyo umuntu agenda akura anabyara, atangira kugira ubwoba, agatangira gucisha make.'

    Yakomeje ati 'Inzego zihagurutse, tukagira na gahunda yo guhuza ababyeyi n'abana, kubigisha cyangwa kubereka ibintu bishobora kubasubiza muri ya mateka atari meza byatanga umusaruro.'

    Yavuze ko kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo ari ibintu bikwiye guhoraho kuko usanga abato bavoma amakuru atari meza bayakuye no ku mbuga nkoranyambaga cyangwa abari hanze bakayabwirwa na bamwe mu basaritswe n'urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati 'Hakwiye gushyirwa imbaraga no kureba ukuntu gahunda za Ndi Umunyarwanda na zo zagera no kuri rwa rubyiruko rukiri muri Diaspora.'

    Dr. Ryarasa kandi yongeye kugaragaza ko n'ubushomeri hari ubwo bushobora kuba intandaro y'ingengabitekerezo ya Jenoside kuri bamwe, bityo ko abantu bakwiye kubakirwa ubushobozi mu buryo bwose ku buryo ubumwe n'ubwiyunge bikomeza kuba ku isonga mu byo batekereza.

    Yerekanye kandi ko urubyiruko rukwiye kuganirizwa no kwigishwa amateka, ariko rukanahabwa umwanya wo kuyumva no kuyatangaho ibitekerezo uko bikwiye kuko guhindura imyumvire bisaba guhozaho.

    Perezida wa Komisiyo, Depite Madina Ndangiza, yagaragaje ko bakomeje gukusanya ibitekerezo no kurebera hamwe uko ubumwe bw'Abanyarwanda buhagaze, hagamijwe kureba imbogamizi zikirimo n'ibyakorwa ngo bukomeze gusigasirwa uko bikwiye.

    Hagaragajwe ko uruhare rw'ababyeyi mu ngengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu rubyiruko ruri kuri 70%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ko-uruhare-rw-ababyeyi-mu-ngengabitekerezo-ya-jenoside-igaragara-mu

  • OpenAI yahagaritse amavugurura yari aherutse gukorwa kuri GPT-4o – #rwanda #RwOT

    Aya mavugurura yari amaze iminsi ine gusa akozwe na OpenAI, aho afasha abakoresha ikoranabuhanga rya GPT-4o kugira ngo babone ibisubizo. Gusa ikibazo ni uko ibisubizo byatangwaga, byari ibisubizo bigamije gusa gushimagiza uwabisabye, aho kuba ari ibisubizo bishingiye ku kuri.

    Urugero ni uko hari aho abantu bagaragaje ko bahagaritse imiti ahubwo bagahitamo gukizwa n'imbaraga zo kwizera. Aba banditse bagisha inama y'icyo bakora, maze amavugurura yakozwe ku ikoranabuhanga rya GPT-4o abaha ibisubizo bigaragaza ko icyo cyemezo ntacyo gitwaye, nyamara bizwi neza ko guhagarika imiti utabiherewe uburenganzira na muganga cyangwa se utayimaze, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima.

    Abahanga mu by'ikoranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano ntibahwemye kugaragaza impungenge zishingiye ku kuba iri koranabuhanga rishobora kwiga gutanga ibisubizo bijyanye n'ibyifuzo by'abantu, ariko bitajyanye n'ukuri kw'ibiriho.

    Ibi ngo bishobora gutuma abantu birara, bagakeka ko ari abahanga cyangwa bafite ubushobozi burenze ubwo bafite, bityo ntibashyire imbaraga mu kwiga no kunguka ubumenyi bwisumbuye.

    Ibi kandi ngo bishobora no gutuma ibisubizo bitangwa biba ari ibisubizo bitajyanye n'ukuri, bityo bikaba bishobora kuyobya bamwe mu gihe bafashe icyemezo cyo kubigenderaho.

    OpenAI yahagaritse amavugurura yari aherutse gukorwa kuri GPT-4o


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/openai-yahagaritse-amavugurura-yari-aherutse-gukorwa-kuri-gpt-4o

  • Umuryango w'Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 3 Gicurasi, kibera mu Mujyi wa Bellevue, ku rusengero rwa 'Bellevue Presbyterian Church', aho hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarukwa ku mateka yagejeje kuri Jenoside, afite imizi mu bihe by'ubukoloni.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Bellevue wabereyemo iki gikorwa, bwatanze icyemezo cyemeza ko ukwezi kwa Mata, guharirwa ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kurushaho kwigisha aya mateka ku batuye muri iyo Leta n'abandi baturage muri rusange.

    Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Depite Adam Smith na madamu ndetse n'abandi bagize Inama y'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Bellevue. Hari kandi abayobozi b'imiryango igizwe n'Abanyafurika batuye muri uwo Mujyi. Depite Smith ni we wayoboye umuhango wo gucana urumuri rw'icyizere, nk'ikimenyetso cy'uburyo u Rwanda rwavuye mu icuraburindi, rukongera kwiyubaka.

    Mu ijambo rye, yavuze ko ashimishijwe no gukorana n'umuryango w'Abanyarwanda batuye muri Amerika ndetse na Guverinoma y'u Rwanda, aho bakorana ku ngingo zitandukanye.

    Ati “Biratangaje uburyo sosiyete yanyu yiyubatse nyuma y'ibyago bikomeye mwahuye nabyo. Bitanga icyizere ahandi ku Isi cyo kubona icyo abantu bageraho mu gihe bahisemo kwishyira hamwe.”

    Umwanditsi w'Ibitabo, akaba n'uwashinze Umuryango World Outside My Shoes, Carl Wilkens, akaba ari nawe Munyamerika uzwiho kuba yaranze guhungishwa mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya bw''ibyo yabonye ubwo Jenoside yari irimo gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda, ndetse anagaruka ku ruhare yagize mu gukwirakwiza inyigisho ziyigarukaho hirya no hino ku Isi.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, Senateri Maria Cantwell ndetse na Guverineri wa Leta wa Washington, Bob Ferguson, bohereje ubutumwa bwanditse bwasomwe n'Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington, Andrew Ndayambaje.

    Ndayambaje yashimiye ubuyobozi bw'Umujyi Bellevue, ati “Turashimira Umujyi wa Bellevue kuba warabaye abafatanyabikorwa beza b'umuryango w'Abanyarwanda mu myaka myinshi ishize kugeza n'ubu, ndetse n'ubufasha mwaduhaye mu rugendo rwagejeje ku cyemezo cyemeza ko ukwezi kwa Mata ari ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kwibuka.”

    Perezida w'Umuryango uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside, IBUKA, Ishami rya Washington, Philipe Rwinkusi, nawe yashimiye iki cyemezo, ati “Iyi ni intambwe y'ingenzi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ntabwo tuzibagirwa uyu mwanzuro. Twizeye ko muzakomeza kudufasha ku busabe twatanze ku buyobozi bw'Umujyi wa Bellevue bwo kubaka urwibutso ruhoraho, mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, rukazashyirwa muri uyu Mujyi wa Bellevue.”

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'Abanyarwanda benshi ndetse n'inshuti z'u Rwanda zituye mu Mujyi wa Bellevue no mu nkengero zawo.

    Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington, Andrew Ndayambaje yashimiye ubuyobozi bw’Umujyi wa Bellevue kuko bwabaye abafatanyabikorwa beza b’Abanyarwanda bawutuyemo

    Depite Smith yavuze ko hari byinshi Isi ishobora kwigira ku Rwanda

    Uhereye ibumoso, Umwe mu bagize Inama iyoboye Umujyi wa Bellevue, Lee, akurikiwe na Perezida wa IBUKA muri Leta ya Washington, Phillipe Rwinkusi, akurikiwe n’umwe mu bagize Inama iyoboye Umujyi wa Bellevue Nieuwenshuis ndetse n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington, Andrew Ndayambaje n’umwe mu bagize Inama ya iyoboye Umujyi wa Bellevue, Sumadiwirya (uheruka iburyo)

    Hakozwe ibikorwa birimo kuririmba indirimbo zijyanye n’ibihe byo kwibuka

    Hafashwe umunota wo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-w-abanyarwanda-batuye-muri-leta-ya-washington-bibutse-jenoside

  • Access Bank Rwanda yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi n'abakozi ba Access Bank Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Nyuma yo gusura Urwibutso no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi n'abayobozi ba Access Bank Rwanda bakomereje mu biganiro byagarutse ku mateka y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi biganiro byanagarutse ku ruhare rw'urubyiruko mu gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, hirindwa ko Jenoside yazongera kuba ukundi.

    Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda, Faustin R. Byishimo, mu ijambo rye yavuze ko bifatanyije n'Abanyarwanda bose mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba urubyiruko kuba umusemburo w'ibyiza n'impinduka.

    Yasobanuriye urubyiruko impamvu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ngombwa, ababwira ko mu gihe kiri imbere ari bo bazasobanurira abazabakomokaho ayo mateka.

    Ati 'Twebwe turi kubibabwira kuko twabibonye biba kandi ntabwo kwibuka bizahagarara kandi nk'urubyiruko murasabwa kumenya agaciro ko kwibuka kugira ngo muzasigasire amateka mu gihe kizaza, kandi mukomeza kurwanya ingengabitekerezo twibuka tuniyubaka.'

    Abakozi n'abayobozi ba Access Bank Rwanda bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abayobozi n’abakozi ba Access Bank Rwanda basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bashyize indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda, Faustin R. Byishimo, yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/access-bank-rwanda-yibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Iyo Papa yitabye Imana, imwe mu ikipe yo mu Bwongereza itwara UEFA Champions League? #rwanda #RwOT

    Imigani y'abakurambere yagiye yerekana uburyo ibintu bihurira ku buryo butunguranye, maze umuntu agatangara ati: 'Isake ntiyibagirwa aho yakebwe ijosi.' Iyi nkuru nayo ni iy'agatangaza!

    Mu myaka myinshi ishize, hari ibintu byagiye bihurira rimwe ku buryo byashoboraga gusa nk'impanuka, nyamara igihe kikabyemeza.

    Aho ni ho havuye ya migani nka: 'Igihe kiragera ntigihusha.' Reka turebere hamwe uko imyaka imwe yahuriranye n'urupfu rwa Papa wa Kiliziya Gatolika n'intsinzi y'amakipe yo mu Bwongereza muri UEFA Champions League.

    Urupfu rwa Papa n'intsinzi z'amakipe yo mu Bwongereza

    • 1978 — Papa Paul VI yapfuye ku wa 6 Kanama 1978. Nyuma gato, Liverpool FC yegukanye UEFA Champions League (icyo gihe yitwaga European Cup). Imigani iravuga ngo: 'Iyo ikirago gishaje kimeneka igihe imvura iguye.'

    • 1978 — Papa John Paul I nawe yapfuye mu kwezi kumwe gusa, ku wa 28 Nzeri 1978, amaze iminsi 33 gusa ku ntebe ya Petero. Uwo mwaka nawo warangiye Liverpool itwaye igikombe cy'u Burayi.

    • 2005 — Papa John Paul II yapfuye ku wa 2 Mata 2005. Muri uwo mwaka, Liverpool yongeye gutwara UEFA Champions League, itsinze AC Milan mu mukino utazibagirana wa nyuma wabereye i Istanbul. 'Urucira mu kanya ruhinduye nyirarwo.'

    Liverpool yatwaye UEFA Champions League, itsinze AC Milan mu mukino utazibagirana wa nyuma wabereye i Istanbul.
    • 2022 — Papa Benedict XVI yapfuye ku wa 31 Ukuboza 2022. Muri uwo mwaka w'imikino wa 2022-2023, Manchester City yatwaye UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo. 'Umugabo umwe abyara igitangaza, abandi bakavuga ngo ni ibisanzwe.'

    Manchester City yatwaye UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo

     

    • 2024 — Vuba aha, mu kwezi kwa Mata 2025, ni bwo inkuru yakababaro yamenyekanye cyane ku Isi hose ubwo Papa Francis yitabaga Imana. Ese koko byashoboka ko Arsenal yaba igiye gukurikiza urugendo nk'urw'andi makipe y'Abongereza yagiye yegukana iki gikombe mu mwaka w'urupfu rwa Papa? Doreko ariyo kipe yo mu Bwongereza isigaye mu irishanwa. 'Imbwa yarose ihiga, bukeye irayikurikirana.' Abakunzi ba Arsenal baracyategereje.

    Amateka ashobora gutuma Arsenal fc itwara igikombe cya UCL!

    Ikibazo gisigaye: Ese Arsenal, nyuma y'imyaka myinshi itarabona iki gikombe cy'icyubahiro, yaba igiye guhuriza ku gisubizo cy'iki gitera agahinda n'intsinzi isekeje? Aho si byo bavuga ngo: 'Iyo Imana iguhaye, ntiyigera igucira ku nkokora.'

    Ibi ni ibintu bitangaje, ariko amateka iyo yisubiwemo atanga icyizere cyangwa igihunga.
    Wowe ubivugaho iki?

    Source : https://kasukumedia.com/iyo-papa-yitabye-imana-imwe-mu-ikipe-yo-mu-bwongereza-itwara-uefa-champions-league/