Author: webrwanda

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z'abajenosideri n'abarwanya ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Eric Bagiruwusa yonkeye ingengabitekerezo ya Jenoside kuri Radiyo Ijwi ry'Amerika abifashijwemo n'umunyamakuru Etienne Karekezi wari umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru cya MRND mbere no mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kizwi nk'Interahamwe, Eric Bagiruwubusa umwigishwa wa Etienne Karekezi yashinze Channel kuri Youtube izwi nka EB Official igamije ubuvugizi bwo gusubirishamo imanza z'abahamwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w'igihugu no guhirika ubutegetsi.

    Ubwo Leta y'abajenosideri yari mu buhungiro, bakoze inama y'iminsi itandatu muri 1995 igamije kwigira hamwe uburyo bagaruka mu gihugu mu cyo bise kwirukana abanyamahanga no kurangiza umugambi wabo wa Jenoside. Muri Komisiyo y'itangazamakuru bemeje ko bakorana n'inshuti zabo zikorera ibitangazamakuru mpuzamahanga harimo Etienne Karekezi wari umaze igihe gito ku ijwi ry'Amerika na Ally Youssuf Mugenzi wakoreraga BBC Gahuzamiryango.

    Nyuma y'imyaka 30 mu gihe ba Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, bahereje inkoni Eric Bagiruwubusa n'abandi ngo bakomeze iyo ngengabitekerezo.

    Uru rubuga yashinze mu mwaka wa 2012 ariko rukaba rukoreshejwe mu minsi ya vuba hakaba hariho video zisaga 40, Eric Bagiruwubusa yagarutse ku manza z'abajenosideri bo mu rwego rwa mbere harimo nka ruharwa Leon Mugesera, Beatrice Munyenyezi, Jean Uwinkindi, Felicien Kabuga ndetse n'abandi bahamwe ibyaha by'ubugambanyi no guhirika ubutegetsi harimo nka Frank Rusagara, Tom Byabagamba, Joel Mutabazi n'abandi.

    Mu byo Eric Bagiruwubusa agarukaho ni ugushaka kugaragaza amarangamutima y'abaregwa cyane cyane ko audience ye igizwe n'ibigarasha n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango abereke ko nta butabera bahawe.

    Nk'urubanza rwamaze imyaka irenga itanu, Bagiruwusa arugarukaho mu gihe kitarenze minota 30 maze akagaragaza akarengane bahuye nako asubira mu magambo y'abashinjwa mu rwego rwo kuzamura amarangamutima y'abamukirikira dore ko aribyo baba bashaka kandi anenga ubushinjacyaha. Mu cyo Eric Bagiruwusa agamije harimo kugaragaza ko mu Rwanda nta butabera kandi abantu barengana.

    Iyi channel ya Bagiruwusa yabaye umuzindaro w'abajenosideri nabaregwa ibyaha byo guhirika ubutegetsi. Uwahoze muri FPR Inkotanyi iyo abaye ikigarasha, aba abaye umunyapolitiki kuri Bagiruwubusa. Ibi nti byatangijwe na Bagiruwubusa gusa kuko akenshi wasangaga Uwimana Agnes, Cyuma Dieudonne, Theoneste Nsengimana na Etienne Gatanazi bose aricyo bari bagamije kandi ugasanga bafitanye ubucuti magara dore ko bashyigikirana ku mbuga nkoranya mbaga bemeza ko aribo banyamakuru nyabo.

    Eric Bagiruwubusa agomba kumenya ko ibyananiye ALiR/PALiR yahindutse FDLR ashaka kubera umuvugizi, akongeraho na FDU Inkingi na DALFA Umulinzi, kandi bari bafite intwaro atazabigeraho akoresheje Youtube Channel.

    The post Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z'abajenosideri n'abarwanya ubutegetsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/eric-bagiruwusa-yashinze-youtube-channel-ishinzwe-ubuvugizi-mu-gushishikariza-gusubirishamo-imanza-zabajenosideri-nabarwanya-ubutegetsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=eric-bagiruwusa-yashinze-youtube-channel-ishinzwe-ubuvugizi-mu-gushishikariza-gusubirishamo-imanza-zabajenosideri-nabarwanya-ubutegetsi

  • Umukozi udatekanye na we nta musaruro aguha- Minisitiri Nkulikiyinka ku bakoresha – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho nyuma y'uko Komisiyo y'Abakozi ba Leta iherutse kugaragaza ko mu bushakashatsi yakoze mu turere, byagaragaye ko hakirimo ibibazo bibangamiye umurimo birimo inzego zikoresha abakozi badafite amasezerano y'akazi ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Minisitiri Nkulikiyinka yavuze ko umuntu wese ukoresha umukozi udafite amasezerano aba yica itegeko, bityo hakwiye kubaho ibiganiro hagati y'abakozi n'abakoresha bagashakira hamwe ibisubizo by'uko amasezerano yajya yubahirizwa kuko iyo atubahirijwe bituma n'umurimo akora udakorwa neza.

    Ati 'Umukoresha udahaye umukozi amasezerano burya na we aba yihemukira, abantu bakeneye no kubyumva, kuko umuntu ugukorera iyo adatekanye, atishimye cyangwa atazi niba ejo azagaruka ntabwo aguha umusaruro mwiza nk'umuntu wafashwe neza.'

    Yakomeje avuga ko 'Umukozi ufashwe neza uzi neza ko amasezerano ye yubahirizwa uko bikwiye, icyo gihe nawe ashyiramo imbaraga nyinshi mu murimo akora kugira ngo atazanatakaza ako kazi, rero ni inyungu za bose iyo ibyo bikozwe neza.'

    Yavuze ko ibyo byose ku bufatanye n'Urugaga rw'Abikorera bahora babikangurira abakoresha, mu gukomeza kubumvisha ko hari ibyiza byo kuba baha abakozi ibyo amategeko agena.

    Yagaragaje ko n'ubwo amategeko ahari kandi agomba no gukurikizwa ariko Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yanashyizeho n'abagenzuzi b'umurimo bareba, bakagira inama abakoresha ariko n'aho byanze ntibyubahirizwe bashobora no kubihanirwa.

    Ati 'Usibye MIFOTRA ubwacu dufitanye imikoranire ya hafi na RSSB no muri RRA kugira ngo tujye dukomeza guhana amakuru ku buryo dufatanya kugira ngo wa mukozi ibyo yemererwa abihabwe bityo uburenganzira bwe bwubahirizwe.'

    Yasabye abakoresha kubahiriza ibyo amategeko agena ku bakozi babo, batarinze guhanwa.

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yasabye abakoresha abakozi ntibabahe ibiteganywa n’amategeko kwisubiraho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukozi-udatekanye-na-we-nta-musaruro-aguha-minisitiri-nkulikiyinka-ku

  • Rutsiro: Bane bagwiriwe n'igisimu, umwe ahasiga ubuzima – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Muyira ho mu Mudugudu wa Muyira, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 5 Werurwe 2025.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko iyi mpanuka yabereye mu isambu y'uwitwa Ntibakunze Abizeyimana w'imyaka 52 umaze iminsi yarajyanywe mu kigo kinyuzwamo abantu by'igihe gito cya Murunda (Transit Center) kubera ko isanzwe ikorerwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Manihira, Nzaramba Kayigamba Felix yabwiye IGIHE, ko ubu bucukuzi bwarimo abantu bane, babiri ntibabashe kumenyekana, umwe agakomereka undi agapfa.

    Ati 'Bakoraga ubu bucukuzi butemewe ndetse butari no mu mbago z'ahakorerwa ubucukuzi bwemewe. Abagwiriwe n'igisimu bari bane, barimo Nsanzimpfura François w'imyaka 42 waje gupfa, naho Nshimiyimana Patrice w'imyaka 25 avanwamo yagize ikibazo ku kaboko, mu gihe abandi babiri bavuyemo ari bazima ntibamenyekane imyirondoro.'

    Yakomeje avuga ko abaturage benshi bo muri uyu murenge batunzwe n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, aboneraho kubasaba kujya gusaba akazi muri kampani zicukura zibifitiye ibyangombwa.

    Nshimiyimana Patrice wakomeretse yagiye kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Rutsiro. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-bane-bagwiriwe-n-igisimu-umwe-ahasiga-ubuzima

  • Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira #rwanda #RwOT

    Bijyanye n'Amateka ya buri hantu, Ubuyobozi n'Abaturage mu Murenge wa Musambira kuri uyu wa 04 Gicurasi 2025 bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. By'umwihariko bibukiye i Bitsibo mu kagari ka Rukambura ahiciwe Abatutsi basaga 390. Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Uzziel Niyongira yabwiye abaje kwibuka ati' Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya kuko aribyo bikwiye kuyobora imigirire yacu ya buri munsi'.

    Visi Meya Niyongira wari umushyitsi mukuru, yasabye buri wese ko mu rwego rwo gushyigikira ibyiza Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma y'imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, bikwiye ko buri wese aharanira Kwigira, kurinda ibyagezweho, kubungabunga Umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu, byose byubakiye ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame we wahagaritse Jenoside hamwe n'Inkotanyi yari ayoboye.

    Abaturage baje i Bitsibo bavuye imihanda yose haba muri Kamonyi n'ahandi.

    Yakomoje ku bibazo bitandukanye bikomoka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko ibijyanye n'imibereho y'Abarokotse Jenoside batishoboye, avuga ko nk'Ubuyobozi bazakomeza gufatanya n'Abaturage ndetse n'Abafatanyabikorwa b'Akarere kubishakira ibisubuzo kugira ngo buri wese abashe kubaho neza ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

    Muri ibyo bibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, nkuko na bamwe muri bo babigarutseho, Visi Meya Uzziel yavuze ko hari Inzu zishaje ndetse n'izitarubakwa, ahamya ko nk'Ubuyobozi bizeza abakibangamiwe n'ibi bibazo ko bakora ibishoboka byose kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

    Ati' Nk'uko ari ibikorwa bikorwa, turabizeza ko tuzakomeza kubitaho no gushaka icyatuma mukomeza kubaho neza. Izo ni inshingano z'ubuyobozi ndetse tukazafatanya n'abandi, Abafatanyabikorwa ndetse n'Abaturage muri rusange. Dufite urufatiro arirwo miyoborere myiza igamije imibereho myiza n'iterambere ry'Umunyarwanda wese nta vangura, nta karengane ndetse aha ng'aha tukavuga ko Ihame ry'Ubunyarwanda rigomba gushinga imizi rikaba umusingi wo kubaka u Rwanda rushya dukomeje guharanira ko rwaba Inganzamarumbo, rukaba ikitegererezo n'ahandi henshi ku Isi'.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Musambira, bavuze ku byo babona bikibangamiye imibereho myiza yabo, cyane amacumbi;

    Mujawayezu Redempta, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba Umuturage mu kagari ka Buhoro, Umudugudu wa Busasamana ho muri Musambira avuga ko nyuma y'imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye hakiri ibibazo bahura nabyo nk'abarokotse, bimwe bishingiye ku kuba inzu bubakiwe Jenoside ikirangira, inyinshi zarasenyutse izindi zikaba zishaje ku buryo bigoye bamwe kuzibamo kuko aho batavirwa zenda gusenyuka izindi bazivuyemo ku bwo gukiza amagara yabo.

    Agira ati' Ntivugiye, ntirebyeho! Muri rusange amwe yarasenyutse ayandi yagiye yiyasa mu mpande mu nguni, igisenge ni ikibazo!, amabati arashaje ahatari amabati, amategura yagiye abagora cyane. Ayo mazu afite ikibazo gikomeye amenshi yagiye anagwa agenda arangira, ariko muri rusange twese twubakiwe kiriya gihe byari ibibazo'.

    Akomeza ati' Ikintu cyakorwa ni Ubufasha ku bintu bijyanye no kuzisana uretse ko hari n'izo ubona gusana bigoye, bisaba ko zakongera kubakwa kuko ubona ko byapfiriye muri fondasiyo. Inyinshi ni nako zimeze, izindi zitari izo zaraguye izindi nti zikibamo abantu'.

    Avuga kandi ko mu bindi bibazo bigaragara basangiye nk'Abarokotse Jenoside ari ibishingiye ahanini ku; Intege nkeya, Ihungabana abenshi bahorana, hakazamo guceceka no kwigunga bizanira benshi uburwayi kandi ngo abenshi nti babivuge.

    Nkunduwimye Alexandre, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Musambira avuga ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by'Umwihariko abatishoboye bo muri uyu Murenge bafite ibibazo byinshi bigendanye n'iby'Ubuzima nk'Uburwayi n'ibindi basigiwe n'ingaruka za Jenoside.

    Avuga ko nyuma y'uko Jenoside ihagaritswe hari ibikorwa byinshi abayirokotse batishoboye bagiye bafashwamo cyane cyane nko kubabonera amacumbi mu buryo bwo kubabonera aho bikinga.

    Avuga ko izo nzu zubatswe muri iyo myaka ubu ari ibibazo. Ati' Ayo macumbi barayubakiwe ariko kugeza uyu munsi wa none igihe yubakiwe, yubatswe huti huti yubakwa mu buryo bwo kugira ngo babone aho bikinga. Uyu munsi wa none amenshi yarashaje ku buryo hari ayo babamo abavira. Ni inzu zubatswe nta n'ibikoresho bifatika byari biriho, nta micanga na sima bihagije ku buryo izo nzu zari zikomeye. Uburyo bwo gusanwa, inyinshi ni izangiritse ku buryo uburyo bufatika ari ubwo gusenya bagasa nk'aho batangira'. Ahamya ko inzu babaruye zisaga magana atanu.

    Umurenge wa Musambira uri mu gace k'iyahoze ari Komine Musambira yahanaga imbibi na Komine Kayenzi, Komine Rutobwe ndetse na Nyamabuye byari mu zigize Perefegitura ya Gitarama.

    Aha i Bitsibo, Imibiri isaga 390 y'Abatutsi bahiciwe yarahavanywe ijya gushyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rw'Akarere rwo Mukibuza. Abarokotse, bijejwe ko ikimenyetso cy'Amateka bamaze igihe basaba kigiye kuhashyirwa.

    Abatutsi biciwe i Bitsibo ni abari batuye muri Komine Musambira ndetse n'abandi bavaga mu makomini byahanaga imbibi n'ahandi, aho bagendaga bashaka ubuhungiro, bahigwa n'Interahamwe n'abandi bicanyi.

    Uretse aha i Bitsibo, ahandi haguye Abatutsi batari bake muri uyu Murenge ni hafi n'iteme rya Kayumbu aho ingabo zarindaga Perezida Habyarimana Juvenal zifatanije n'Interahamwe zishe zirashe Abatutsi basaga 1500. Hari kandi abiciwe ku Kiliziya i Musambira n'ahandi mu bice bitandukanye bya Musambira.


    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/05/05/kamonyi-musambira-kwibuka31-twahisemo-kuba-umwe-kureba-kure-ndetse-no-gufatanya-visi-meya-uzziel-niyongira/

  • FERWAFA mu mpinduka zikomeye: Perezida agiye kujya yihitiramo abo bayoborana, komisiyo enye zirakurwaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rigiye gukora impinduka zikomeye mu miyoborere yarwo, aho komisiyo enye zirimo ishinzwe Iterambere ry'Umupira w'Abagore zigiye kuvaho, maze Perezida w'iri shyirahamwe abe ari we uzajya yihitiramo abo bakorana muri Komite Nyobozi.

    Izi mpinduka ziteganyijwe kwemezwa mu Nteko Rusange Idasanzwe izabera kuri Serena Hotel i Kigali ku wa 3 Gicurasi 2025. Muri iyi Nteko, hazemezwa Amategeko Shingiro mashya ya FERWAFA ya 2025, azagena uburyo bushya bwo gushyiraho Komite Nyobozi.

    Komite Nyobozi izaba igizwe n'abantu icyenda gusa, barimo Perezida, ba Visi Perezida babiri n'abandi bayobozi bashinzwe imirimo itandukanye, birimo Imari, Amarushanwa, Tekiniki, Imisifurire, Amategeko n'Ubuvuzi.

    Komisiyo zakuweho ni: ishinzwe Kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga, Umupira w'Abagore, Umutekano ku mikino n'Amakipe y'Igihugu. Ibyemezo byafashwe bivugwaho byinshi, cyane ko byaba bigamije gufasha Munyantwali Alphonse kongera kwiyamamaza byoroshye ndetse agashyiraho ikipe imushyigikiye.

    Munyantwali Alphonse umuyobozi wa FERWAFA

    Gusa bamwe mu banyamuryango bavuga ko gukuraho komisiyo y'umupira w'abagore bitajyanye n'intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere uburinganire n'uruhare rw'abagore muri siporo.

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-mu-mpinduka-zikomeye-perezida-agiye-kujya-yihitiramo-abo-bayoborana-komisiyo-enye-zirakurwaho/

  • Abantu 38% babayeho nabi biraduhangayikishije- Meya Muzungu ku ngamba za Karongi mu kugabanya ubukene – #rwanda #RwOT

    Icyakora ngo hari ingamba Akarere zafashwe zirimo no kuvugurura ubuhinzi n'ubworozi ku buryo bafite icyizere ko ubushakashatsi ku mibireho y'ingo butaha (EICV-8) buzasanga ubukene bwarakubiswe inshuro muri Karongi.

    Ni nyuma y'aho EICV-7 iherutse kugaragaza ko mu Karere ka Karongi ubukene bugeze kuri 38,2% buvuye kuri 52,7% mu myaka 7 ishize.

    Ibi byatumye Akarere ka Karongi kava ku mwanya wa kane mu turere dukennye kajya ku mwanya wa 11 mu turere 30.

    Meya Muzungu yemeranya n'ubushakashatsi bwa EICV-7 bwagaragaje ko muri aka karere, igipimo cy'ubukene kikiri hejuru.

    Ati “Kabone nubwo twavuye kuri 52% tukagera kuri 38%, abantu 38 ku 100 babayeho nabi biraduhangayikishije”.

    Avuga ko imvano y'ubu bukene ari uko abaturage benshi ba Karongi batunzwe n'ubuhinzi nabwo budakorwa kinyamwuga kuko ibihingwa byinjiza amafaranga mu Karere ka Karongi ari icyayi na Kawa nabyo bikaba bidahingwa mu mirenge yose ndetse no mu mirenge bihingwamo bidahingwa mu tugari twose n'imidugudu yose.

    Ati “Hari ikibazo cy'umusaruro muke mu karere, haba mu kubona ibiribwa no kwinjiza amafaranga mu mifuka y'abaturage. Umusaruro uri hasi cyane ku buryo iki gipimo ibyo kigaragaza ni ukuri. Ingamba dufite ni ukuvugurura ubuhinzi n'ubukerarugendo”.

    Mu kuvugurura ubuhinzi, Akarere ka Karongi karateganya gushyira umurima w'icyitegererezo muri buri kagari bitewe n'igihingwa kihera cyane urutoki, ibirayi, imboga n'imbuto, ndetse gateganya no kongera ubuso buhinzeho kawa n'icyayi.

    Mu bworozi aka karere karateganya kuzana abashoramari bashyira inzuri ku misozi kugira ngo haboneke amata ahagije.

    Kugeza ubu, mu nka inka 55.000 aka karere gafite, izirenga 32.000 ni inyarwanda, icyakora karateganya kongera umubare w'inka za kijyambere zikaba 100% zivuye kuri 52%.

    Meya Muzungu avuga ko ibyahoze ari ibihingwa ngandurarugo ubu nabyo byabaye ngengabukungu.

    Ati “Mu Burasirazuba mubona imodoka zipakiye ibitoki, buriya umuturage asigarana amafaranga kandi yasigaranye n'ibyo kurya, mubona izipakiye ibigori, mubona iziva mu Majyaruguru zipakiye imboga n'ibirayi, burya abahinzi baba basigaranye amafaranga.'

    'Twebwe rero usibye amakara, icyayi n'ikawa, nta bindi bintu dupakira bijya ku isoko yaba iry'aha cyangwa irya Kigali. Turashaka rero kongera umusaruro biturutse ku buhinzi bwa kijyambere, ibirayi, imyumbati, urutoki imboga n'imbuto, kugira ngo tubone imodoka zipakira zijya i Kigali. Tukanavugurura ubworozi: ubw'ingurube n'ubw'inkoko, tukabona amatungo menshi twohereza muri Congo anyuze ku isoko mpuzamipaka rya Karongi”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo ubukene bugaragara muri aka karere bushakirwe umuti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-38-babayeho-nabi-biraduhangayikishije-meya-muzungu-ku-ngamba-za-karongi

  • U Rwanda rufite ibimenyetso ko Congo igishaka intambara nubwo hatangiye ibiganiro bya Washington – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutsweho na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibiganiro by'i Washington na Doha bitanga icyizere ku kurangiza ikibazo cy'umwuka utari mwiza umaze igihe hagati y'u Rwanda na RDC ndetse n'icy'umutekano muke wayogoje u Burasirazuba bwa RDC.

    Yavuze ko ibi biganiro bishya byatangijwe bitagamije gukuraho ibya Luanda, ko ahubwo byose byuzuzanya.

    Ati 'Twe uko twabivuze na mbere hakiri ibiganiro bya Luanda na Nairobi, twavugaga ko icyangombwa atari ibiganiro kuko hari igihe twabonaga bamwe bashyira ingufu cyane mu biganiro mu kuvuga bati ni ukurengera ibiganiro, twebwe ikibazo ntabwo ari ibiganiro amazina yose babiha, icyangombwa ni icyo ibyo biganiro bigamije.'

    Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko 'ibyo biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo rero n'iyo habamo ibiganiro bitandukanye, abahuza batandukanye ariko bagahuriza hamwe, bose bagamije amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, twe nta kibazo biduteye.'

    Byitezwe ko muri Kamena 2025 U Rwanda na RDC bizashyira umukono ku masezerano y'amahoro azasinywa, mu muhango uzabera muri White House imbere ya Perezida Donald Trump.

    Uretse Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi bazasinya amasezerano, byitezwe ko uyu muhango uzitabirwa n'abakuru b'ibihugu byagize uruhare mu buhuza mu bihe bitandukanye.

    Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye n'ibiganiro, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rufite impungenge ku bushake buke RDC yagiye igaragaza mu kubahiriza ibyaganiriweho.

    Ati 'Uko byagenda kose, ibyo twakora byose ntabwo bigomba kuzarangizwa no gushyira umukono kuri aya masezerano, kubera ko byagaragaye ku masezerano ashize ko hari ikibazo cy'ubushake buke bwa Guverinoma ya Congo bwo gushyira mu bikorwa ibiba byashyizweho umukono.'

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite ibimenyetso ko RDC igishaka intambara.

    Ati 'N'ubu tuvugana turi mu biganiro tuzi neza ko Guverinoma ya Congo igifite ubwo bushake bwo gukomeza intambara, amakuru tugenda tubona hirya no hino yemeza ko bagifite ubwo bushake bwo gukomeza intambara.'

    Uretse gushyira umukono ku masezerano, Minisitiri Nduhungirehe yasabye ko ibihugu biri kugira uruhare muri ubu buhuza byazashyira n'imbaraga mu kugenzura ko RDC yubahiriza ibyaganiriweho.

    Ati 'Ibyo twakora byose ntibizagarukire gusinya ahubwo n'ibyo bihugu bigomba gukoresha ijambo ryabyo kuri Congo kugira ngo biyumvishe ko ibyo kumva ko bazarangiza ikibazo mu buryo bwa gisirikare ko bitigeze bitanga umusaruro kandi bitazashoboka.'

    Mbere y'uko amasezerano asinywa, Amerika isobanura ko impande zombi hari ibyo zigomba kuzabanza kumvikanaho. Birimo ko RDC igomba gukemura burundu ibibazo by'umutekano birimo n'ikibazo cya FDLR.

    RDC kandi igomba kuzabanza kurangiza amavugurura y'imbere mu gihugu ajyanye n'imiyoborere n'uburyo bwo gusaranganya inyungu ku turere.

    Ibihugu byombi bigomba kandi kuzemera ko buri kimwe hari amasezerano kigomba kugirana na Amerika ajyanye n'ubukungu.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rufite ibimenyetso ko Congo igishaka intambara nubwo hatangiye ibiganiro bya Washington


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rufite-ibimenyetso-ko-congo-igishaka-intambara-nubwo-hatangiye

  • Karongi: Babiri bapfiriye mu rugomo – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Nyabiheke, Akagari ka Kayenzi, Umurenge wa Bwishyura ku wa 4 Gicurasi 2025.

    Saa Kumi zirenga z'umugoroba nibwo bamwe mu basore basanzwe bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Murenge wa Gitesi bagiranye amakimbirane mu kabari k'uwitwa Hakizimana Bonaventure.

    Muri urwo rugomo, Nsekanabo Michel yaratemwe, akomereka bikabije, nyuma aza gushiramo umwuka.

    Mu gihe abantu bari bakiri mu kavuyo, umukecuru witwa Ntivuguruzwa Christine wari usanzwe arwara umuvuduko w'amaraso yabonye umurambo agwa igihumure, ubuyobozi buhamagara imbangukiragutabara ihageze isanga yamaze gushiramo umwuka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere yabwiye IGIHE ko Polisi yahise itabara ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano ita muri yombi abantu batatu kugira ngo hakorwe iperereza ku byabaye.

    Ati “Tuboneyeho kwibutsa abaturage ko gukemura amakimbirane binyuze mu bugizi bwa nabi bishobora guteza ingaruka zikomeye zirimo no kubura ubuzima bw'abantu. Turakangurira buri wese kujya atanga amakuru ku gihe kugira ngo haburizwemo icyaga no kwirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano w'abandi.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saïba yabwiye IGIHE ko bakoranyije abaturage babaha ubutumwa bw'ihumure, banasaba kugira umuco wo gutabarana, gutangira amakuru ku gihe, kwirinda guha inzoga umuntu wamaze gusinda no kwirinda kwinjirana mu kabari ibikoresho bikomeretsa.

    Abatawe muri yombi bafungiye ku sitasiyo ya Bwishyura, imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y'uko ishyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-babiri-bapfiriye-mu-rugomo

  • Trent Alexander-Arnold yasezeye Liverpool, yitegura kwerekeza muri Real Madrid #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'inararibonye mu by'imikino, David Ornstein, yemeje ko myugariro w'Umwongereza Trent Alexander-Arnold yamaze gufata icyemezo cyo gusezera burundu mu ikipe ya Liverpool nyuma y'imyaka myinshi ayikinira.

    Ibi bibaye nyuma y'uko afashije iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona ya Premier League, ari nacyo cya nyuma yari ahesheje iyi kipe mu gihe amasezerano ye agomba kurangira muri Kamena uyu mwaka.

    Trent Alexander-Arnold, w'imyaka 26, amaze imyaka irenga icumi muri Liverpool kuva akiri muto mu ishuri ryayo ry'abato, akaba yaranabaye umwe mu bakinnyi b'ingenzi cyane b'ikipe nkuru.

    Uyu musore yagize uruhare rukomeye mu bihe by'intsinzi byaranze iyi kipe birimo kwegukana Champions League, igikombe cya Premier League, UEFA Super Cup ndetse na FA Cup.

    Uko imyaka yagiye ihita, yagiye yigaragaza nk'umukinnyi ushoboye cyane mu kibuga, by'umwihariko ku mwanya wo ku ruhande rw'iburyo mu bwugarizi.

    Nk'uko David Ornstein yabigaragaje mu itangazo rye, Trent yamaze kumvikana n'ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, aho biteganyijwe ko azerekeza nyuma y'irangira ry'amasezerano ye muri Kamena 2025.

    Azasinyira iyi kipe amasezerano y'imyaka itandatu, bikaba bivuze ko azakinira iyi kipe y'igihangange kugeza mu 2031.

    Real Madrid ikomeje kwiyubaka no gushaka abakinnyi bashoboye bazayifasha kurushaho kwigarurira ibikombe bikomeye ku mugabane w'u Burayi.

    Trent Alexander-Arnold azaba agiye gufatanya na bagenzi be b'abahanga barimo Jude Bellingham, Vinicius Jr, Eduardo Camavinga n'abandi, mu rugamba rwo gukomeza kuyobora ruhago y'i Burayi.

    Kuri ubu, abafana ba Liverpool bakomeje kugaragaza agahinda n'ishimwe icyarimwe, kuko n'ubwo bababajwe n'isezera rye, bishimira uruhare yagize mu gusiga amateka akomeye muri iyi kipe.

    Abatoza, abakinnyi ndetse n'ubuyobozi bwa Liverpool bashimangiye ko Trent azahora ari intwari kuri Anfield, kandi ko azakira ikaze igihe cyose azagaruka nk'umushyitsi.

    Iki ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko Liverpool ishobora guhindura byinshi mu bakinnyi bayo mu mpeshyi, aho abakinnyi batarimo no kongerwaho amasezerano bashobora kugenda, mu gihe n'abatoza bashya bazaba bagiye gutangira urugendo rushya.

     Umunyamakuru w'inararibonye mu by'imikino, David Ornstein, yemeje ko myugariro w'Umwongereza Trent Alexander-Arnold yamaze gufata icyemezo cyo gusezera burundu mu ikipe ya Liverpool nyuma y'imyaka myinshi ayikinira
    Kuri ubu, abafana ba Liverpool bakomeje kugaragaza agahinda n'ishimwe icyarimwe, kuko n'ubwo bababajwe n'isezera rye, bishimira uruhare yagize mu gusiga amateka akomeye muri iyi kipe
    Trent Alexander-Arnold yasezeye Liverpool, yitegura kwerekeza muri Real Madrid

    Source : https://kasukumedia.com/trent-alexander-arnold-yasezeye-liverpool-yitegura-kwerekeza-muri-real-madrid/

  • Alejandro Balde yasibye urugendo rwerekeza i Milan, FC Barcelona yizeye intsinzi idafite myugariro wayo w'ibumoso #rwanda #RwOT

    Myugariro w'uruhande rw'ibumoso wa FC Barcelona, Alejandro Balde, ntabwo ari mu bakinnyi 23 bahamagawe n'umutoza Xavi Hernández berekeza mu Butaliyani, aho bazahura na Inter Milan kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gicurasi 2025, mu mukino wo kwishyura wa ½ cy'irushanwa rya UEFA Champions League.

    Uyu mukino urabera ku kibuga cy'i Milan, Giuseppe Meazza (San Siro), ukaba utegerejwe n'abafana benshi cyane bitewe n'uko ariwo uzagena ikipe izabasha kugera ku mukino wa nyuma.

    Mu mukino ubanza wabereye i Barcelona, amakipe yombi yanganyije ibitego 3-3, bituma ibintu birushaho gukomera.

    Balde, wari umaze iminsi agaragaza urwego rwo hejuru, ntiyajyanye n'abandi kubera ikibazo cy'imvune yagize mu mukino wa shampiyona uheruka bakinamo na Girona.

    Abaganga ba FC Barcelona batangaje ko bafashe icyemezo cyo kumuruhura kugira ngo azabashe kugaruka ari muzima mu mukino ukomeye wa El Clásico uzahuza FC Barcelona na Real Madrid ku Cyumweru.

    Mu gihe Balde yasibye uru rugendo, FC Barcelona yabonye inkuru nziza y'uko rutahizamu wabo w'Umunya-Pologne, Robert Lewandowski, yagarutse mu myitozo nyuma y'iminsi yari amaze hanze kubera imvune y'itako.

    Lewandowski nawe ari mu bakinnyi bagiye i Milan, hari amahirwe menshi ko azinjira mu gice cya kabiri, agasimbura umwe mu bakinnyi b'imbere, bitewe n'uko umukino uzaba uhagaze.

    Umutoza Xavi yavuze ko uyu mukino ari ingenzi cyane kandi ko bafite icyizere cyo gukomeza:

    'Twizeye ko tuzabona intsinzi. Nubwo dufite abakinnyi bamwe bavunitse, abandi biteguye neza, kandi turi ikipe ifite intego yo kugera ku mukino wa nyuma.'

    Abafana ba FC Barcelona bitezweho gutera inkunga ikipe yabo ku bwinshi, nubwo umukino uzabera hanze. Ku mbuga nkoranyambaga, benshi batangiye kugaragaza icyizere cyo kubona intsinzi no kwihorera kuri Inter Milan yabatsinze mu mwaka ushize muri iri rushanwa.

    FC Barcelona izakirwa na Real Madrid ku wa Cyumweru tariki 11 Gicurasi mu mukino ushobora kugira uruhare rukomeye mu kwegukana igikombe cya La Liga, dore ko amakipe yombi ari guhatanira ku mwanya wa mbere.

    Alejandro Balde yasibye urugendo rwerekeza i Milan, FC Barcelona yizeye intsinzi idafite myugariro wayo w'ibumoso

    Source : https://kasukumedia.com/alejandro-balde-yasibye-urugendo-rwerekeza-i-milan-fc-barcelona-yizeye-intsinzi-idafite-myugariro-wayo-wibumoso/