Author: webrwanda
-
Ntibisanzwe: Umugore yatakaje ibiro 83 byose muri guma murugo || ese yabigenje ate? â YEGOB #rwanda #RwOT
Umugore w'imyaka 34 witwa Carla FitzGerald yakoze ibitashoborwa na buri wese ubwo yatakazaga ibiro bigera muri 83 byose mu minsi 14 yonyine ya Guma murugo.
Uyu mugore utashoboraga guhaguruka ngo yiyambike amasogisi cyangwa ngo yifashe mu mirimo imwe n'imwe,yari asanzwe abaho mu bwoba ko ashobora kuzagera igihe atazabasha kubona aho yicara mu bantu yaba mu ndege cyangwa mu ma resitora ariyo mpamvu yakoze ibishoboka byose agabanya ibiro 146 yari afite.
Uyu mugore utuye Dublin muri Ireland yatangiye urugendo rwo kugabanya ibiro muri Mutarama umwaka ushize hanyuma muri Guma mu rugo atakaza ibiro bisaga 70,ntiyacika intege arakomeza kugeza atakaje ibirenga ½ cy'ibyo yari afite.
Uyu mugore yakomeje kwita ku mirire ndetse atangira kugabanya ubwoba bw'uko ashobora kuzajya ananirwa kwicara mu ntebe rusange akomeza kugabanya ibiro.
Uyu mugore yahoraga yambaye imyenda minini y'umukara kuko ariyo yamukwiraga ariko ubu ngo yishimiye ko yambara imyenda iyo ariyo yose akaberwa.
Yagize ati 'Natangiye urugendo rwo kugabanya ibiro muri Mutarama 2020 nyuma yo kujya ku baganga bakamfasha.Narwanye n'ibiro byanjye ndetse no kurya ibyo mbonye byose inshuro ntakwibuka.Nagerageje kwiyicisha inzara ariko ntibikunde.
Kugira ngo ngabanye ibiro,nabanje kwivuza gukunda ibiryo bikabije.Nahoraga mpangayikishijwe n'igihe ndi bwongere kurya kandi ndi kurya.Najyaga kurya mvuye ku kazi karya za kalori [calories] amagana.
Naryaga kalori hagati ya 3,000 na 5,000 buri munsi.Naryaga ibiryo nabaga nateguye ngiye ku kazi na nijoro nkarya ibindi byinshi.Ubwo najyaga kwivuza,namenye ko umubiri wanjye atari umwanzi ahubwo nagombaga guhindura imirire kugira ngo bibe byiza.Ntabwo nari nzi uburyo ubuzima bwanjye bwari bugoye kugeza igihe natangiriye gutakaza ibiro.'
Uyu mugore yavuze ko yahoraga ahangayikishijwe no kurira ingazi agiye hejuru,kujya mu biruhuko byamuteraga ubwoba kuko ngo yumvaga atabona indege ifite intebe yakwiramo n'ibindi.
Source : https://yegob.rw/ntibisanzwe-umugore-yatakaje-ibiro-83-byose-muri-guma-murugo-ese-yabigenje-ate/
-
Inkuru ibabaje: umugabo yiyiciye umugore we mwiza kubera akazi. â YEGOB #rwanda #RwOT
Umugabo yafashe icyemezo kigayitse cyo kwica umugore we ,nyuma yo kumenya ko yabonye akazi keza muri Quatar ,atinya ko yazamusiga wenyine.
Uyu nyakwigendera witwa Joyce Wanjiru warufite imyaka 34, kuri ubu umuryango we utangaza ko yishwe n'uwari umukunzi we witwa Golden Nyakundi bakunda kwita Ras, aba bose bakaba ari abo muri Kenya nk'uko inkuru dukesha K24 Tv ibivuga.
Uyu mukobwa ngo akimara kubona akazi muri Qatar, yihutiye kubimenyesha umukunzi we ariko nyamusore ntibyamushimisha. Sibyo gusa kuko aba baranatonganye karahava umugabo amubwira ko adakwiye gusohoka mu gihugu ngo ajye muri Qatar.
Musaza wa nyakwigendera ati: 'mushiki wanjye byaramugoye kubona akazi hano muri Kenya, kugeza ubwo yabivuyemo iby'inaha agatangira gushaka akazi hanze. Yaje kukabona muri Qatar ndetse twese abavandimwe be n'umuryango twarabyishimiye cyane. Gusa twatewe agahinda gakomeye no kumva ko yishwe nuwo bakundanaga'
Nyakwigendera yasanzwe yatewe ibyuma munda no mu maso ndetse afite n'uruguma rukomeye mu mutwe, abakoze icyaha bahise batoroka. Uyu mukobwa yishwe kuwa 27/07/2021 haburaga iminsi itatu gusa kugira ngo afate indege imwerekeza muri Qatar kuko byari biteganyijwe ko azagenda kuwa 30/07.
Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-umugabo-yiyiciye-umugore-we-mwiza-kubera-akazi/
-
Abasore bari barwanye bapfa Miss Naomie â YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri Twitter abasore bateranye amagambo bapfa Miss Nishimwe Naomie. Ni nyuma yuko Naomie yari amaze gusangiza abamukurikira ifoto ya Meddy na Mimi akayiherekesha amagambo agira ati ” Absolutely gorgeous 🤎✨ “.
Nyuma y'aya magambo ya Miss Naomie, bamwe mu basore bamukurikira batangiye kuvuga ko buri umwe ariwe uzegukana Naomie. Uwiyita yagize ati ” Cant wait to recreate this with u😭â¥️”. Naho uwiyita Akabanga agira ati ” No naomie nuwanjye nuko tutarahura broh ⦠va kuri kari yagungu ngo ni khadafi😅😅”.
Absolutely gorgeous 🤎✨ https://t.co/YP5cfQKcvy
â” Miss Rwanda 2020 (@NaomieNishimwe) August 1, 2021
Source : https://yegob.rw/abasore-bari-barwanye-bapfa-miss-naomie/
-
Abakozi ba Afrimax Tv na Boss wabo batawe muri yombi| Menya icyo bazize â YEGOB #rwanda #RwOT
Abakozi ba Afrimax Tv ndetse b'umuylbozi wabo batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Nkuko amashusho dukesha Bigtown Tv abigaragaza, aba bakozi ndetse n'umuyobozi wabo ngo bafashwe nyuma yuko amashusho yabo barimo gukora ibirori bitemewe mu rwego rwo kwishimira umubare w'aba subscribers ungana na Miliyoni imwe bari bamaze kugira kuri Afrimax English, asakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Abafashwe bose bavuze ko ibyo bakoze babisabira imbabazi ndetse banasaba abanyarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nkuko yashyizweho n'ubuyobozi bw'igihugu.
Source : https://yegob.rw/abakozi-ba-afrimax-tv-na-boss-wabo-batawe-muri-yombi-menya-icyo-bazize/
-
UBUHAMYA : Menya byinshi ku muti utera imbaraga abagabo bakabasha gutera neza akabariro #rwanda #RwOT
uyu ni umutwe w’inkuru yatambutse mu kinyamakuri ukwezi ku itariki 18/06/2021 yavugaga ku muti witwa revive ufasha cyane abagabo bafite ibibazo byo kurangiza vuba, gucika intege, kugira intanga n’amasohoro bidahagije cyangwa kugira intanga z’ibihuhwe (zidakomeye) bigatuma umugabo atabasha gutera inda. Nyuma y’ukwezi dutangaje iyo nkuru, hari umuryango (couple) watwandikiye udushimira ndetse unaduha ubuhamya bw’uburyo aba bantu bakorera hafi ya hotel okapi babafashije ku kibazo bari bamaranye igihe. Tudatinze reka tubagezeho ibikubiye mu buhamya bwabo
Ni umuryango (couple) wa Kiki n’a Mimi (amazina yahinduwe) utuye mu karere ka Nyamagabe batwandikiye bagira bati :
Ku bwanditsi bw’ikinyamakuru ukwezi.com, tubandikiye tugirango tubashimire Ku nkuru mwatambukije mu kinyamakuru cyanyu ku itariki 18/06/2021 byadufashije kubona umuti w’ikibazo urugo rwacu rwari rumaranye igihe kigera ku myaka 10
Twashakanye muri 2010 ariko tugira ikibazo cy’uko Kiki yarangizaga vuba (mu minota itarenze 5) kandi igitsina cye nticyongere gufata umurego vuba ibyo bigatuma Mimi ataryoherwa n’igikorwa cy’abashakanye kuko yahoranaga umutwe udakira rimwe n’a rimwe akanagira umushiha Ku bantu batanafitanye ikibazo, hakaba n’ubwo ababara mu kiziba cy’inda. Iyo twamatara gutera akabariro Mimi yararaga yimyoza Kiki nawe akumva afite ipfunwe ryo kuba atabashije kubahiriza inshingano nk’umugabo mu rugo. Ubuhamya bwacu ni burebure ariko reka tugere k’uburyo twaje kubona igisubizo nyuma y’igihe tugerageza byinshi bitaduhaye umusaruro.
Mu by’ukuri Kiki ukunda gusoma ibinyamakuru byo kuri internet yaje kubona inkuru ivuga Ku muti witwa revive tuyiganiraho ndetse tubanza no gushidikanya kuri uwo muti kubera ko hari Indi myinshi twagiye tugerageza ariko bikarangira ntacyo idufashije, byagenze Aho tumvikana ko dukwiye kubavugisha tukabasobanurira ikibazo dufite. Kiki watinyaga gusambana akiri umusore yari yarikinishije ibyatubagaho byari ingaruka z’uko kwikinisha.
Kubera ko dutuye kure twarabahamagaye tubabwira ikibazo dufite maze twohereza amafaranga kuri mobile money batwoherereza imiti igera kuri 5 ariyo revive, Cordy active, spirulina, cafezi na golden six bayinyuza kuri agence ya omega iyigeza Nyamagabe turayifata. Mu cyumweru kimwe dutangiye gukoresha iyo miti, ibintu byari byamaze guhinduka kuko Kiki yari asigaye akora sex akamara byibuze hagati y’iminota 15 na 20 Kandi yarangiza igitsina kikongera guhaguruka mu gihe kitarenze iminota 5. Ubwo nibwo twasobanukiwe ko bya bibazo byose Mimi yagiraga byari byaratewe no kutarangiza mu gihe twabaga dutera akabariro kuko byose uko byakabaye tutamenye uko byarangiye. Dushoje dushimira umubyeyi wadufashije.
Ubwo ni ubuhamya bw’umuryango wa Kiki n’a Mimi batuye i Nyamagabe nawe niba ukeneye ubufasha ku kibazo cyo gutera akabariro (waba umugore cyangwa umugabo) wahamagara kuri +250788449901 cyangwa mukabasanga aho bakorera. Tubibutse ko izi products zikoze mu bimera Kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje kandi bashobora kuzibagezaho aho muri hose mu Rwanda ndetse no hanze yarwo
-
Rockefeller Foundation na IFC bigiye gushora miliyari 2$ mu bihugu 7 birimo u Rwanda – #rwanda #RwOT
Rockefeller Foundation ni umuryango w’abagiraneza ukorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, utera inkunga ibikorwa byo guhanga udushya mu buzima, mu buhinzi, ikoranabuhanga, ubugeni na siyansi, ukaba ari umwe mu miryango idaharanira inyungu ikomeye cyane ku Isi.
Ubu bufatanye mu by’ishoramari buzakorwa binyuze mu masezerano y’ubufatanye, Rockefeller Foundation yasinyanye na IFC ku wa 16 Kamena 2021, agamije guteza imbere ibijyanye n’ikoreshwa z’ingufu zisubira mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyane cyane ibyo ku Mugabane wa Afurika.
Uyu mushinga uzatangizwa ku mugaragaro mu Ugushyingo i Glasgow muri Écosse, witezweho kugeza ingufu zisubiramo ku bantu miliyari imwe ari nako hagabanywa toni miliyari imwe y’imyuka ihumanya ikirere.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ingufu n’Ibihe muri Rockefeller Foundation ishami rya Afurika, Joseph Nganga yabwiye The Africa Report ko mu gutoronya ibi bihugu hagandewe kuri zimwe mu ngamba byashyizeho zigamije koroshya ikoreshwa ry’ingufu zisubiramo.
Ati “Ibi bihugu byagaragaje ubushake, byashyizeho ingamba tutavuga ko zinoze ijana ku ijana ariko zigaragaza ko biri mu cyerekezo cyiza.”
Ikindi cyagendeweho ngo ni ukureba aho ikigero cyo kugeza amashanyarazi kigeze, nka Malawi yatoranyijwe kuko kiri hasi aho abaturage 11% aribo bafite umuriro.
U Rwanda rwashyize imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira ndetse mu 2014 hatangijwe ihuriro ryo guteza imbere ingufu zisubira rizwi nka Rwanda Renewable Energy Alliance, rifite inshingano zo gushyira ingufu mu bikorwa biharanira kugeza ingufu ku Banyarwanda bose.
Umugabane wa Afurika ni umwe mu igifite umubare munini w’abaturage badafite umuriro kuko imibare ya Banki y’Isi igaragza ko mu 2019 abaturage bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bafite umuriro banganaga na 47% mu gihe ku Isi yose bangana na 90%.
Rockefeller Foundation na IFC bigiye gushora miliyari 2$ mu bihugu 7 birimo u Rwanda
-
Nta wakabaye akibwirizwa: Imbamutima z’abanya-Kigali ku munsi wa mbere bavuye mu rugo (Amafoto) – #rwanda #RwOT
Gahunda ya Guma mu Rugo yari yashyizweho kuva ku wa 17 Nyakanga 2021, yatewe n’ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 bwari bwagaragaye hirya no hino mu gihugu.
Kuri iki Cyumweru Abanya-Kigali babukereye mu mirimo itandukanye. Mu mihanda itandukanye hari higanje abamotari, abajya guhaha, abakora siporo n’abandi bari mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko Guma mu Rugo bavuyemo yabasigiye isomo rikomeye.
Semanzi François utwara imodoka zijya mu Burasirazuba, yagize ati “Iyo umuntu ari muri Guma mu rugo nta terambere ageraho, aba ari guhomba mu muryango bimwe yakoreye akabimara bikageraho bishira abana bakaba bakicwa n’inzara.”
Umukozi muri Virunga Express, Barihuta Innocent, yavuze ko Guma mu rugo itari yoroshye ariko bishimiye ko Leta yabaye hafi abatishoboye, ikabaha ibyo kurya.
Yagize ati “Guma mu rugo ntiyari nziza kuko abantu iyo badakora baba bari mu bushomeri ariko twagize amahirwe Leta iduha ibiryo. Byaradufashije kuba barakoze igikorwa cyiza cyo kutwunganira.”
Nubwo bitari byoroshye muri Guma mu rugo, bamwe bizeye ko kuva bongeye gukomorerwa ibintu bigiye kuba byiza kurushaho.
Semanzi yavuze ko nk’umuntu utwara abagenzi agomba gushyira ingufu mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, abagenzi bagahana intera ku buryo nta wanduza undi.
Yagize ati “Nk’umuntu utwara abagenzi mfite ingamba zo kubahiriza gahunda abagenzi bagashyiramo intera bari mu modoka, bakambara agapfukamunwa bose bakubahiriza amabwiriza.”
Ibi abihuje na Barihuta wavuze ko bagomba kubahiriza amabwiriza avuga ko mu modoka hagomba kugendamo 50%.
Ati “Ubu abantu ni ukugenda ari 15 mu modoka kugira ngo buri wese ahane intera na mugenzi we ariko ni byiza kuko icyorezo ntaho kirajya turacyarwana nacyo. Abantu bari kugenda neza ndetse ibiciro biracyari bya bindi. Tugomba kwitwara neza duhana intera twambara udupfukamunwa.”
Byukusenge Emeline yagize ibyago mu gihe cya Guma mu rugo abura uko atabara umuryango we i Rwamagana kubera kubura imodoka. Ubu yabashije kujya gusura umuryango ndetse yiyemeje gukomeza ingamba.
Ati “Nagize ibyago nyogokuru wanjye bamushyingura turi muri Guma mu rugo, ubu ngiye gusura abasigaye. Nubwo ngiye gusura umuryango ariko ngomba gukomeza kwirinda kugira nzagaruke nkomeze gushakisha imibereho hano muri Kigali.”
Abacuruzi barimo abakorera mu isoko rya Kimironko, nabo bavuze ko bagiye gukomeza kubahiriza ingamba zo gucuruza ari 50% kugira ngo bakore ariko banirinda.
Umucuruzi w’imbuto n’imboga, Kankuyo Edisa, yavuze bataratangira kubona abakiliya nk’uko bisanzwe ariko ko biteguye kubakira banubahiriza ingamba.
Yagize ati “Mu isoko nta bakiliya baraza kuko abantu bari bamaze iminsi muri Guma rugo. Nta mafaranga bafite yo guhaha. Ubu ni ugukurikiza ingamba nk’izo twari dusanganywe kuko twarabibonaga ko abantu biyongera.”
“Ubu rero nta muntu wakabaye akibwirizwa kubahiriza amabwiriza kuko ibintu turabireba uko bimeze, tugomba gukomeza nk’ubu hano ku murongo w’inyuma yanjye nta muntu uhari ni ugukora 50%.”
Iyi mihingo ayihuje na Ishimwe Fabrice, umucuruzi w’inkweto mu isoko rya Kimironko, wavuze ko yiyemeje gukomeza ingamba zo kwirinda akanabishishikariza abamugana.
Yagize ati “Twishimiye kuva mu rugo, hano mu isoko rya Kimironko ubu ni ukubahiriza 50% kuko ni amabwiriza aba yashyizweho agomba kubahirizwa. Tugomba kwirinda birushijeho kurenza mbere ubu icyorezo kigeze aho gikomeye cyane.”
“Tugomba gushyiraho ingamba zikomeye umukiliya yaza atambaye agapfukamunwa neza tukamukangurira kukambara, tukishyurana mu ikoranabuhanga kuko gufata amafaranga mu ntoki bituma ubwandu bwiyongera. Buri muntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugira icyorezo gicike mu gihugu cyacu.”
Aya mabwiriza mashya azubahirizwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri akaba azavugururwa kuwa 15 Kanama.
Abaturage baributswa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 basiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki, kwirinda ingendo zitari ngombwa n’ibindi.
Abagana amasoko biyemeje kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 zose
Mu masoko abakiliya bari bakiri bake ariko abacuruzi bizeye ko bazagenda baza
Abakora imirimo itandukanye irimo kudoda inkweto Nyabugogo bari mu bazindukiye mu kazi kabo
Abakorera ubucuruzi mu isoko rya Kimironko biyemeje gushishikariza abakiliya babo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid 19
Abamotari brari mu ba mbere bazindutse iya rubika batwara abagenzi nyuma y’iminsi 15 badakora
Abangenzi muri gare ya Nyabugogo bahagararaga bahanye intera birinda ko hagira uwanduza undi
Ibikorwa bitandukanye byasubukuwe kuri iki Cyumweru nubwo urujya n’uruza rutari nko mu minsi y’imibyizi
Byukusenge Emeline yagize ibyago mu gihe cya Guma mu rugo abura uko atabara umuryango we i Rwamagana kubera ko imodoka zitagendaga
Abikorera imizigo bari mu baramukiye mu mirimo yabo

- Kwinjira muri gare ni ukubanza gukaraba intoki mu kwirinda Covid -19

- Mu isoko bahana intera kugira ngo bakore 50
Muri gare Nyabugogo hari huzuye abagenzi bagana mu bice bitandukanye mu gihugu
Nubwo bakomorerwe, abaturage biyemeje gukomeza ingamba zo kwirinda Covid-19 ngo batazasubizwa muri Guma mu rugo
Nyuma y iminsi 15 Abanya Kigali bongeye gusohoka
Kankuyo Edisa ucuruza imboga n’imbuto mu isoko rya Kimironko yavuze ko abakiliya bari kuza ari bake ariko ko byatewe n’uko bataramenyeraAmafoto: Yuhi Augustin
Video:Uwacu Lizerie
-
Abakozi ba Afrimax TV bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT
Aba bantu berekanywe kuri iki Cyumweru tariki 1 Kanama 2021 kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali mu murenge wa Rwezamenyo.
Abafashwe barimo umuyobozi wa Afrimax Tv uzwi nka Nameless Camposs wamenyekanye akora amashusho y’indirimbo, umunyarwenya Zaba Missed Call; uwitwa Yezu, Afande cyangwa Regis ndetse n’abandi bantu bari mu birori bya mugenzi wabo washakaga kwereka bagenzi be umukobwa benda kurushinga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Nameless Camposs yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku mashusho basakaje bari kwishimira ko bujuje miliyoni imwe y’ababakurikira kuri Afrimax mu ishami ry’Icyongereza.
Ati “Ntabwo twafashwe ahubwo ni amashusho yacu yagaragaye turi mu birori. Abantu twari kumwe mu nzu bake niko twakatanye umutsima. Turi benshi hari abatari bahari ariko abo twari kumwe nibo twafatanyije muri ibyo byishimo cyane ko dufite ikipe y’abantu dukorana mu rugo.”
“Icyo navuga ni uko dusaba imbabazi. Iyo turi muri guma mu rugo turebamo ab’ingenzi. Abo twari kumwe bari abantu duhorana buri munsi.”
Yabajijwe niba atari isura mbi ku bantu bazwi bakomeje kugenda berekanwa barenze ku mabwiriza, avuga ko ibintu byababayeho bitatwarwa mu cyiciro cy’ibyamamare ahubwo byavugwa nk’ibyabaye ku muntu ku giti cye.
Ati “Ntabwo ibi bintu biba kubera ko umuntu azwi. Ni ibintu bibaho ku giti cy’umuntu. N’abantu basanzwe byababaho. Ubutumwa natanga ku bantu ni ukwirinda kuko COVID-19 irahari. Ubutumwa natanga ni uko twakurikiza amabwiriza.”
Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, Chief Inspector of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa, yavuze ko bashimira abaturage batanga amakuru y’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda, anenga abatayubahiriza.
Ati “Twafashe abantu bari barenze ku mabwiriza benshi muri bo bari muri za house party. Aba bantu bafashwe ejo nimugoroba. Aba mbere ba Afrimax bari bagize miliyoni y’ababakurikira kuri YouTube, abandi ni abantu benshi cyane bari bakoze ibirori banarenga ku ibwiriza bajya kogera muri piscine. Icyo dushima ni uko abaturage aribo baba batanze amakuru. Twashatse kuberekana ngo bisubireho kuko imyitwarire nk’iyi nikomeza tutazatsinda icyorezo.”
Yavuze ko ikintu bagamije atari uguhana abantu ahubwo ari ugukomeza gukora ubukangurambaga ngo abantu birinde kuko Coronavirus idatoranya.
Ati “Ikigamijwe si uguhana ahubwo ni ukugira ngo icyorezo gicike. Guhana ni byiza ariko tugendeye no ku bindi byaha ntabwo turabona icyaha cyacitse kubera ko gifite igihano kiremereye. Icya mbere ni ukwigisha abantu.”
Aba bafashwe nyuma y’aho ku wa 29 Nyakanga Polisi y’u Rwanda yafashe ibindi byamamare birimo Ruhumuliza James uzwi nka King James, Muhire William (K8 Kavuyo) na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, bafatiwe i Rutsiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Zaba Missed Call ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Uyu musore asanzwe akina ari afande mu rwenya runyuzwa kuri Youtube


