Author: webrwanda

  • RIB yataye muri yombi umupasiteri ukekwaho gusambanya umwana #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umupasiteri wo mu Itorero rya Assemblée de Dieu muri Gisagara ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa ufite imyaka 15.

    Uyu mupasiteri w'imyaka 32 yatawe muri yombi ku wa 30 Nyakanga 2021; yafatiwe mu Karere ka Gisagara.

    Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenyenu ko uyu mukozi w'Imana ngo yatangiye gusambanya uyu mwana mu mwaka ushize wa 2020 ubwo ababyeyi be bari bamaze gutandukana agasigara yibana wenyine mu nzu.

    Icyaha akurikiranyweho yagikoreye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara, Umudugudu wa Nyabitare.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ndora.

    Ati 'Dosiye yamaze gukorwa ndetse izashyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 2 Kanama 2021.''

    Yavuze ko akenshi abana basambanywa n'abantu bazi, babanza kubigiraho incuti kugira ngo babagirire icyizere.

    Ati “Ababyeyi barasabwa kujya barinda abana babo kuba basambanywa. RIB irasaba abashakanye kwirinda amakimbirane, kuko ashyira abana mu kaga ko kuba basambanywa.''

    Dr Murangira yavuze ko abakora ibyaha byo gusambanya abana batazigera bajenjekerwa.

    Ati 'RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora icyaha nk'iki cyo guhohotera umwana. Turakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko.''

    Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n'ingingo ya kane y'itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Uyu mupasiteri agihamijwe yahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze 25.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yataye-muri-yombi-umupasiteri-ukekwaho-gusambanya-umwana

  • Mnisports yashyize hanze amabwiriza agenga isubukurwa ry'imikino #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza agenga isubukurwa ry'ibikorwa bya siporo n'imikino hirindwa Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Kuri iki cyumweru,Minisports,yavuze ko imikino igomba gusubukurwa ari ikorwa n'abantu ku giti cyabo iti :

    Siporo yemewe ni ikozwe n'umuntu ku giti cye ikorewe hanze abantu bategeranye.

    Ibikorwa by'imikino na siporo byemerewe gukorwa birimo kwiruka, imikino ngororamubiri , kunyonga igare, imyitozo yo kugenda n'amaguru n'umukino wo gutwara imodoka.

    Isomo ry'ingororamubiri na Siporo mu mashuri riremewe hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Minisports yavuze ko abakora izi siporo zemewe basabwa kubahiriza kwambara neza agapfukamunwa,guhana intera ya metero 2 no kwitwaza imiti yo koza mu ntoki no kuyikoresha igihe bibaye ngombwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mnisports-yashyize-hanze-amabwiriza-agenga-isubukurwa-ry-imikino

  • Igiciro cyo kwipimisha Covid-19 byihuse cyagabanyijwe #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima [RBC] cyatangaje ku mugoroba w'iki Cyumweru tariki 01 Kanama 2021 ko igiciro cyo kwipimisha COVID-19 byihuse (Rapid Test) mu mavuriro y'abikorera cyakuwe ku 10,000 Frw cyari kiriho gishyirwa ku 5,000 Frw .

    RBC yavuze ko iki giciro kizatangira gukurikizwa ku ya 9 Kanama 2021 ndetse ko mu gihe cya vuba hazatangazwa urutonde rw'amavuriro yigenga ashobora gupima Covid-19.

    RBC yagize ati “RBC iramenyesha abantu bose ko guhera Tariki ya 9 Kanama 2021 igiciro cyo gupima #COVID19 mu buryo bwihuse (rapid test) mu mavuriro yigenga kizaba Frw 5,000. Urutonde rw'amavuriro yigenga ashobora gupima #COVID19 muzarumenyeshwa bidatinze”.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuzima cyagabanyije igiciro cyo kwipimisha Covid-19 kubera ko icyemezo cy'uko wipimishije Covid-19 gisabwa muri serivisi nyinshi zirimo abakora ingendo zijya hanze y'igihugu, abacumbika mu mahoteli,abitabira inama,n'abandi.

    Uyu munsi nibwo abatuye mu mujyi wa kigali no mu tundi turere 8 bavuye muri 'Guma mu rugo' bari bamazemo iminsi 15 ndetse ubwiyongere bwa Covid-19 mu Rwanda bwatumye hari abakenera kwipimisha kenshi ariko bakagorwa n'iki giciro cyo hejuru.

    Ni mu gihe kandi hari Imirenge 50 ikiri muri Guma mu rugo bitewe n'ubwandu bwinshi buyibarizwamo.

    Benshi bagiye binubira iki giciro cya 10,000 Frw yo kwipimisha ariyo mpamvu RBC yumvise ijwi ryabo imanura iki giciro gishyirwa kuri 5,000 Frw mu mavuriro yigenga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/igiciro-cyo-kwipimisha-covid-19-byihuse-cyagabanyijwe

  • Bishop Brigitte Mukanziga yahanuye abashakany… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV kibanze ahanini ku busabane bw'umugore n'umugabo mu cyumba yagaragaje ko abarara bambaye bibakururira ibyago byo gusenya ingo zabo. Sabin wari uyoboye iki kiganiro yavuze ko kiri bwibande ku busabane bw'umugore n'umugabo mu cyumba. Mbere yo gutangira ikiganiro, umunyamakuru [Sabin] wari ukiyoboye yavuze ko we n'umutumirwa bari buze kwibanda ku 'Ubusabane bw'umugore n'umugabo mu cyumba', bakarebera hamwe icyo bimarira umuryango.

    Bishop Mukanziga Brigitte ubwo yaganiraga na Isimbi Tv

    Bishop Mukanziga Brigitte, umushumba Mukuru w'Itorero Imbaraga z'Imana mu Rwanda (The Power of God Church), mbere y'uko atangira kugira ibyo abazwa yatangiye avuga ko 'yiyamye abaza kuvuga ko yaguye kubere ibyo bagiye kugarukaho', avuga ko akeneye kwifashiriza abantu bakiyubakira ingo nzima, gutandukana kw'abashakanye kwa hato na hato kukavaho.

    'Guhuza imibiri k'umugore n'umugabo bimara iki mu kubakika k'umugore n'umugabo?' Iki nicyo kibazo cya mbere yabajijwe maze agisubiza muri ubu buryo ati 'umuryango uhera ku mugore n'umugabo kuko, n'abatabonye abana bitwa umuryango. Ubwo urumva ko umuryango ari umugore n'umugabo abandi bagashamikaho ariko nibo mutwe w'umuryanago'.

    Yakomeje agira ati: 'Biriya bintu rero byo guhuza imibiri, kuko Bibiriya iba yanavuze ko babaye umwe, biriya bintu bifite uruhare runini cyane mu kubaka wa muryango. Twirengagize abana aka kanya baturuka muri iyo 'relation' yayo no muri iyo miryamanire yabo yubashywe.

    Bo ubwabo bariho gukundana, buriya urukundo ukundana n'umugore wawe Sabin mushiki wawe mwasangiye ibere ntabwo ari rwo rukundo umukunda'.

    Yakomeje atanga urugero rw'ukuntu umugore wawe ashobora kukubwira ko mushiki wawe adakwiye kubona amafaranga y'ishuri avuye mu mufuka wawe, ukabyumva. Yashimangiye ko burya atari amatwi abyumva kubera ko aguhaye igitekerezo runaka agaragaza ko guhita ubyumva bituruka muri kwa guhuza imibiri kuko umugirira ikizere kandi akaba ari we nshuti yawe ya mbere.

    Ati: ' Niwe nshuti yawe ya mbere, niwe mama wawe wa mbere, niwe mujyanama wa mbere. Ibyo bituruka hehe? Muri biriya bakorera mu cyumba cyabo, muri uko guhuza imibiri yabo, niho bituruka kuba umugabo abasha kumva umugore no kuba umugore yumva umugabo'.

    Yongeyeho ko kabone n'iyo batonganye bakaryana icyo gikorwa kikaba, gihita kibagiza bya bindi byose bari bahuye nabyo byo kutumvikana. Mu gushimangira ko ibi bintu ari ingenzi kubashakanye yagize ati: 'Reka tubwire abagore barongorwe n'abagabo barongore'.

    Sabin yongeye kumubaza aho rimwe na rimwe bipfira avuga ko hari ubwo usanga abantu barashakanye babikora ariko gahoro gahoro bikagenda bihagarara.

    Yamusubije ati: '(…..) reka mbabwire ngo hari umurongo aka kanya undinda uvuga ngo kurongora kube ukubahwa kubashakanye! Uwo murongo rero urabivuga neza kuba mvuga ngo kurongora no kurongorana ni ibintu Bibiriya yabivuzeho, nta buye nteye, si naho honyine, mu migani harabivuga, mu bakorento barabivuga, muri Timote, ahantu hose bavuga ibintu bita kurongorana'.

    Yahise noneho asubiza cya kibazo ati: 'Noneho rero urambaza ngo bipfira hehe? Uyu mugore akiza umugabo aba yaramurongoraga, baba barabikoraga ariko uko bagenda babana, babana yenda umwe ahura na tuno undi ahura na tuno muri urwo rugo ugasanga batangiye kubihagana, kubyanga! Ubundi ntibyakagombye guhagwa ahubwo nta rukundo ruba rukiriho, ahari urukundo biriya bihoraho yenda tubonereho kubwira imiryango itamenyaga impamvu bitarimo kubaho urukundo ruba rwahagaze'.

    Yatanze urugero agaragaza ko umuntu ahaga umuntu ariko byo bikaba bidahagwa bitewe n'impamvu nyinshi zirimo kutamenya gukomeza kwitanaho nka mbere. Yagize ati: 'Umva uwo mutoma wo kwicura saa 6:00 ngo Cherie waramutse? Waraye neza? Kandi mwararanye mu ishuka, uwo si umutoma utuma aka mugitondo kemera? Ahahaha'.

    Yahise atanga urugero ko ubu ibintu nk'ibyo bitakibaho kuko ubu usanga abagabo babyuka biruka kubera akazi n'ibindi agira inama abagabo nk'aba kwibuka kuganiriza abagore no kubitaho ntibarutishe abagore babo akazi.

    Aha yahise anenga abashakanye barara bambaye ati 'Ninde wababwiye ko umugore arara yambaye? Nibyo byasenye ingo nanjye mvuge nka 'Mpyisi', nta mugore urara yambaye, nta mugabo urara yambaye, uriya ni umuryango w'abambara ubusa ninjoro'.

    Yaje yambaye umukufi ku kuguru avuga ko mu kwambara yisanisha n’abayisiraheri

    Yashimangiye ko kurara wambaye ufite umugabo bisaba kubanza kubivuganaho. Ashimangira ko urara yambaye ari inkunguzi ati: 'Uwo ni inkunguzi none se bamurongora yambaye ikariso, none se yarongora yambaye itiriningi? Kurara wambaye ni ibintu mwembi babiri mwavuganyeho kubera impamvu runaka'.

    Yashimangiye ko igihe imibonano mpuzabitsina idakorwa ku bashakanye nta burwayi cyangwa indi mpamvu bihita bibatandukanya. Bishop Mukanziga Brigitte yagiriye inama abashakanye yo gukora ibituma ntawe utekereza kujya hanze ashimangira ko hagati y'umugabo n'umugore ukeneye igikorwa cyo gutera akabariro aba akwiye gushyira undi muri uwo mujyo nawe akabikenera.

    Uyu mushumba asanzwe atanga ibiganiro byubaka imiryango abinyujije kuri shene ye ya YouTube 'GOROGOTA TV'.

    REBA HANO IKIGANORO CYOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108161/bishop-brigitte-mukanziga-yahanuye-abashakanye-barara-bambaye-ikariso-na-boxer-108161.html

  • Urukundo nirwogere! Ngarambe Franois Xavier… – #rwanda #RwOT

    Ngarambe François Xavier, wamamaye mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware' yasabye anakwa umukunzi we Kagoyire Yvonne Solange tariki 1 Kanama 1992.

    Bombi basezeranye imbere y'amategeko ya Leta, ku wa 10 Nzeri 1993. Bahana isakaramentu ry'ugushyingirwa 1 Mutarama 1994, ari naho batangiye kubana mu rugo nk'umugabo n'umugore

    Urugendo rwo gukundana ariko ruhera tariki 20 Mata 1991. Mu ibaruwa ye yanyujije kuri Instagram, kuri iki Cyumweru tariki 1 Kanama 2021, Ngarambe yavuze ishusho y'uko umunsi wo gusaba no gukwa wagenze, anashushanya urugendo rw'imyaka 29 agendanye n'umugore we.

    Atangira ibaruwa ye agira ati 'Ku wo nakunze, nkunda nzakunda kugeza gupfa, ndetse na nyuma yo gupfa, kuko urukundo rwaduhuje ari urudashira.'

    Akavuga ko uyu munsi ari isabukuru 'ikomeye' mu buzima bwabo, kuko imyaka 29 ishize 'ngusabye, nkagukwa, ukanakobwa'.

    Uyu muhanzi avuga ko ku itariki nk'iyi mu 1992 agaragiwe n'umuryango we, bagiye mu muryango wa Kagoyire kumusaba ajyayo amukunze kandi amushaka, agira amahirwe aramuhabwa, basabwa inkwano arayitanga.

    Ashima umugore we ko yemeye kumubera 'impano'. Akavuga ko bakimara kumwemerera umugeni, [Solange] yamusanganiye ashinjara gipfura, amubonye ibyishimo 'biramusaga' yumva ameze amababa ashaka kuguruka ngo amugwe mu nda ariko arifata ategereza ko 'bakunshyikiriza.'

    Ngarambe avuga ko yakiranye ubwuzu Solange, bahoberanye bakirizwa impundu n'amashyi, maze ibyishimo bisaga hose.

    Avuga ko 'Inseko wansanganije isesekaza umucyo mu mutima wanjye, ituze rintembamo ndyumva, mbona kwicarana nawe, umutima uri mu gitereko, dusangira, dutwenga, turangamira itorero ryatubyiniraga, ari nako nkwereka Musengo nagukoye.'

    Uyu muhanzi yavuze ko icyo gikorwa cyabaye nko kumurikira imiryango 'yacu' urukundo rwabahuje, rukabaha kwifuza kuba umwe, bakabyiyemeza bosebabireba amubera uwo yasezeranijwe.

    Ngarambe yashimye Imana yamuyoboye kuri Kagoyire Solange, imubera umuranga, inababera umuhuza. Ati 'Yo (Imana) yari ifite umugambi ko tuzabera abaranga urukundo ikunda abantu, iyiranga ubwayo, kuko ari urukundo.'

    Yashimye umuryango wa Solange 'wemeye kukumpa ngo umbere umugore'. Ashimira umuryango we wabonaga ko igihe kigeze cyo kurushinga.

    Ati 'Nubwo imiryango yabyemeranijweho, twagombaga gutegereza ko bazakumpekera kugira ngo kuba umwe bibe impamo.'

    Yakomeje avuga ko bihanganye amezi 16 kugira ngo habeho ugushyingirwa. Ko yari isezerano rye, bityo gutekereza byari inshingano ze, kandi byagaragaza urukundo amukunda, kuko urukundo rwihangana.

    Ngarambe yasezeranije Solange kuzakomeza kumufata neza nk'uko mu myaka 29 ishize yabikoze. Ati “Ubwo nagusabye hashize imyaka 29, nkaguhabwa, ukambera impano, niyemeje kugufata neza ku buryo udacuyuka. Nzagufata neza, maze abakumpaye bizihirwe n'urukundo rwacu, nzagufata neza, maze uwaduhanze, akanaduhuza, asingirizwe mu rukundo yaduhunze.”

    Ngarambe yabwiye INYARWANDA, ko iyi tariki ikomeye mu buzima bwabo ari nayo mpamvu bayizihiza. Avuga ko ariyo ntangiriro yo kunga ubumwe n'uwo wakunze.

    Ati “Ntibikunze kwizihizwa, ariko urebye agaciro kuri buri intambwe ifite, ni iyo kwibukwa. Kandi kwibuka ni isoko y'ubudahemuka. Twe turabyibuka tukabyizihiza, kuko ari intambwe igana ugushyingirwa. Reba neza ko urugendo rugana ku gushyingirwa ari intambwe nyuma y'indi. Ntawe uterera intambwe zose icyarimwe.”

    Imyaka 29 irashize Ngarambe akoye Kagoyire Solange YvonneNgarambe yavuze ko buri tariki 1 Kanama bizihiza intangiriro yo kubana nk'umugabo n'umugore

    Umwe mu bana ba Ngarambe na Kagoyire ni umuhanzi- Yitwa Ngarambe Rwiru Nganzo Claude-Samuel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108186/urukundo-nirwogere-ngarambe-francois-xavier-yandikiye-ibaruwa-umugore-we-bamaranye-imyaka–108186.html

  • Gupima Covid-19 mu buryo bwihuse (Rapid test)… – #rwanda #RwOT

    RBC yatangaje aya makuru ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 01 Kanama 2021 mu butumwa yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter. Yongeyeho ko mu gihe cya vuba hazatangazwa urutonde rw’amavuriro yigenga ashobora gupima Covid-19. Ubusanzwe igiciro cyo gupima Covid-19 mu mavuriro yigenga cyari 10,000 Frw.

    RBC yagize ati “RBC iramenyesha abantu bose ko guhera Tariki ya 9 Kanama 2021 igiciro cyo gupima #COVID19 mu buryo bwihuse (rapid test) mu mavuriro yigenga kizaba Frw 5,000. Urutonde rw'amavuriro yigenga ashobora gupima #COVID19 muzarumenyeshwa bidatinze”.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima kigabanyije igiciro cyo kwipimisha Covid-19 ku munsi wa mbere wo kuva muri ‘Guma mu rugo’ ku baturage batuye Umujyi wa Kigali n’Uturere 8, bari bamazemo iminsi 15. Ni mu gihe kandi hari Imirenge 50 ikiri muri Guma mu rugo bitewe n’ubwandu bwinshi buyibarizwamo.

    Icyemezo cy’uko wipimishije Covid-19 gisabwa muri serivisi nyinshi zirimo abakora ingendo zijya hanze y’igihugu, abacumbika mu mahoteli, ndetse na RDB yigeze kugaragaza urutonde rw’ama resitora ujyamo ari uko werekanye iki cyemezo. Abaturage batari bacye bavugaga ko 10,000 Frw yo kwipimisha ari menshi none birangiye ijwi ryabo ryumviswe igiciro gishyirwa kuri 5,000 Frw mu mavuriro yigenga.

    RBC yatangaje ko gupima Covid-19 mu mavuriro yigenga byashyizwe ku 5,000 Frw

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108188/gupima-covid-19-mu-buryo-bwihuse-rapid-test-mu-mavuriro-yigenga-byashyizwe-ku-5000-frw-108188.html

  • Haiti: Madamu Martine Moise arashaka gusimbura ku butegetsi umugabo we uherutse kwicwa #rwanda #RwOT

    Madamu Martine Moise mu kiganiro cya mbere yahaye abanyamakuru, yabwiye ikinyamakuru The New York Times ko bari baryamye, hanyuma baza gukangurwa n'urusaku rw'amasasu.

    Nyakwigendera Perezida Moise yahamagaye abashinzwe kumucungira umutekano ngo bamutabare nkuko madamu we abyemeza, ariko bidatinze abicanyi babasanga mu buriri bwabo babamishamo amasasu.

    Yakomeje avuga ko nawe yageze igihe abura umwuka kuko umunwa we wari wuzuye amaraso.

    Yavuze ko abishe umugabo we imbere yo gusohoka babanje gusuzuma ko nawe bamwishe, ariko baribeshya kuko yari agihumeka.

    Yagize ati: “Ubwo bagendaga bari bazi ko nanjye banyishe'.

    Madamu Martine yemeje amakuru y'uko abishe umugabo we bavugaga iki espanyore.Ati: ' Bari bafite umuntu bavuganaga kuri telefone igihe cyose bamaze bakora ishyano.Sinzi icyo batwaye ariko binjiye aho umugabo wanjye yabikaga amwe mu madosiye ye, hanyuma bakuramo bimwe mu byo bahasanze.'

    Muri icyo kiganiro umupfakazi wa Nyakwigendera Prezida Moise yemeje ko umugabo we yishwe na bamwe mu bategetsi bo hejuru bafatanyije n'abanyamafaranga bafite ijambo muri Politike ya Haiti.

    Yashimangiye ko yifuza ko abishe umugabo we nawe bagashaka kumwambura ubuzima bamenya ko ntacyo atinya, kandi azaharanira kubarwanya, akaba aniteguye n'umutima we wose kuba Perezida wa Haiti.

    Yasabye ko abambuye ubuzima umugabo we bafatwa, bitabaye ngo asanga bazakomeza guhitana abaperezida bose bazafata ubutegetsi bwa Haiti.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/haiti-madamu-martine-moise-arashaka-gusimbura-ku-butegetsi-umugabo-we-uherutse

  • Pasiteri wo muri Assemblée de Dieu akurikiranyweho gusambanya umwana – #rwanda #RwOT

    Uyu mupasiteri w’imyaka 32 yatawe muri yombi ku wa 30 Nyakanga 2021; yafatiwe mu Karere ka Gisagara.

    IGIHE yamenye ko uyu mukozi w’Imana ngo yatangiye gusambanya uyu mwana mu mwaka ushize wa 2020 ubwo ababyeyi be bari bamaze gutandukana agasigara yibana wenyine mu nzu.

    Icyaha akurikiranyweho yagikoreye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara, Umudugudu wa Nyabitare.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ndora.

    Ati “Dosiye yamaze gukorwa ndetse izashyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 2 Kanama 2021.’’

    Yavuze ko akenshi abana basambanywa n’abantu bazi, babanza kubigiraho incuti kugira ngo babagirire icyizere.

    Ati “Ababyeyi barasabwa kujya barinda abana babo kuba basambanywa. RIB irasaba abashakanye kwirinda amakimbirane, kuko ashyira abana mu kaga ko kuba basambanywa.’’

    Dr Murangira yavuze ko abakora ibyaha byo gusambanya abana batazigera bajenjekerwa.

    Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora icyaha nk’iki cyo guhohotera umwana. Turakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’

    Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Uyu mupasiteri agihamijwe yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.