Author: webrwanda

  • Abakobwa gusa: ibimenyetso byakwereka umusore wagusariye||ashobora no kwiyahura kubera wowe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ugukunda cyane wanagusariye, azakora ibintu nawe ubwawe uzabona ukavuga uti 'Uyu we ni we wa nyawe kuri njye'. Azakubwira ko agukunda mwenyine ariko ibikorwa bye bizasakuza cyane birenge imusozi.

    DORE IBIMENYETSO BIZAGUHISHURIRA KO UYU MUSORE ASHOBORA NO KWIYAHURA KUBERA WOWE

    1.Yita ku byiyumviro bye ku muryango wawe gusa

    Iyo umubwiye ko wifuza ko musangira abyumva vuba ndetse akaza yishimye. Ahita akubwira ko yari yiteguye ndetse ko adatinda kandi se byahe. Uyu musore iyo ageze mu rugo iwanyu, ntabwo aba yabigize birebire kuko ntiyita kuko bamubona, kubera ko abafata nk'umuryango abazi ko bamukundira uko ameze. Agaragara uko ameze imbere y'umuryago wawe ndetse nawe ubwawe kandi uko niko umusore mwiza akwiriye kwitwara. Urukundo agukunda ni rwo rukomeza gutuma agaragaza ikinyabupfura imbere y'umuryango wawe.

    2.Uri nyambere muri gahunda ze

    Uyu musore agushyira imbere cyane no kurenza gahunda ze ubwe.Uyu musore atuma wumva wuzuye ntanicyo ubuze, ni nayo mpamvu uza ku mwanya wa mbere muri gahunda ze za buri munsi. Ku kubaha hafi bikwereka ko ari wowe gusa afite yitaho.

    3.Ni wowe gusa

    Ahari uyu musore ufite umukobwa bakundanaga ariko baherutse gutandukana vuba (ex girlfriend). Ubu rero kuko yamaze kukubona yahise amwicaho bya burundu kubera wowe, kuri we ni wowe gusa. Niyo uwo mukobwa bakundanaga baba bakorana, ntazongera kumwegera nta n'ubwo azongera kumuvugisha, ubu ni wowe gusa. Uyu mukobwa azifuza ko umufata nk'uko agufata.

    4.Yahuye n'abantu bahafi kuri wowe (Your Friends)

    Yahuye n'inshuti zawe hafi ya zose, ndetse baramuzi, uyu musore akunda no kukubwira kumuryango we, kuko aba yifuza ko ubamenya ndetse nabo bakakumenya.Ibi niba uziko Bihari, uyu musore umuri mumaraso kandi aragukunda cyane. Guhura n'umwe mubagize umuryango w'uyu musore bimuha icyizere ko umuri iruhande bikamutera imbaraga.

    Uyu musore yamaze kukwongera ku mubare w'abagize umuryango we, kuko yishimira kugufata ikiganza.

    5.Ntabwo atewe ikibazo no kugutegereza

    Niba utarigeze uhura nawe cyane ngo mube mwanicarana cyane cyangwa ngo murarane, ntazabitindaho gusa iteka azakwereka ko muri kumwe. Abasore bagutakariza igihe akenshi uzabonera mu mibonano mpuzabitsina kuko ni cyo bashyira imbere. Uyu musore umeze gutyo nagusaba kuryamana nawe, ukabyanga azahita agucikaho burundu cyangwa ubone ko yagabanyije akarenge kagezaga ubutumwa bugufi kuri wowe.

    Ibi rero ntabwo bizaba bishishikaje uwo musore, kuko ntiyifuza kukwandagaza. Kuba utekanye bisobanuye byinshi kuri we, niyo mpamvu atazagushora mu gitanda kugeza umaze kwitegura kujyamo. Ibi bizakwereke ko agukunda adakunda umubiri wawe.

    6.Umuri mu ntekerezo

    N'ubwo mutari kumwe cyangwa ngo ube umuri iruhande, aragutekereza ndetse akanakuvugisha. Uyu musore rero kuba akuvugisha cyane, kuba akwereka ko umuri mu ntekerezo ku rwego rwo hejuru, reka tubyite urukundo.

    8.Ukuri gusa ni ko kumuranga iyo muri kumwe

    Amabanga y'ibyo akora nyamara abandi batazi, amabanga y'ubuzima bwe ndetse n'ikindi cyose wowe ushobora kubona ko ari ibanga rikomeye arabikubwira. Kuri we yumva nta na kimwe akwiriye kuguhisha, kubera ko azi neza ko ushobora kumuha inama nziza. Uyu musore aragukunda kugeza ubwo yumva yaguha buri kimwe.

    7.Ibitekerezo byawe ni ingenzi kuri we

    Abagabo benshi bakunda gushyira abadamu babo kure y'imirimo bakora, ariko uyu we, ntazigera ajya kure y'ibyo ukora. Aguha ibitekerezo kandi nawe ukamufasha. Iyo ahuye n'ikibazo kimugoye guhita abona igisubizo hari ubwi ahita aguhamagara akakubaza. Aragukunda niba abona ntacyo byaba bitwaye kukubwira buri kimwe kubuzima bwe.

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-gusa-ibimenyetso-byakwereka-umusore-wagusariyeashobora-no-kwiyahura-kubera-wowe/

  • Uburezi, Uburere: Ibaruwa ifunguye igenewe abana, abanyeshuri, urubyiruko…-Umubyeyi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa intyoza.com akaba umubyeyi mu Rwanda yanditse ibaruwa ifunguye, igenewe Abana, Abanyeshuri n'urubyiruko. Ni ubutumwa kandi bureba Ababyeyi, Abarezi, Abayobozi mu nzego zitandukanye kimwe n'undi wese ufite aho ahurira n'uburezi n'uburere, byaba abafata ibyemezo n'abandi. Kebuka urebe niba koko ukora igikwiye kandi mu gihe gikwiye. Ese urarerera u Rwanda cyangwa uraruroha mu manga !?

    Bana, banyeshuri, rubyiruko, bana bacu, barumuna bacu, bana b'u Rwanda; Nashatse gutangira ndira amarira ndayabura kubera agahinda kenshi, nshatse guseka nsanga nabyo bitari bugaragare mu nyandiko kuko burya ngo akabi gasekwa nk'akeza!

    Ubu mugiye kwibaza muti uyu we ateye aturuka he, ni uwa he aravuga ibiki? Abandi wenda bari bubirenze amaso, ningira amahirwe ndabona abavuga ngo nimvuge mvuye aho, mvumvure vuba mbave imbere. Ntacyo bitwaye reka mvuge icyo nateguye, ntihazabura utugwa mu butaka bwiza, mbese nka wa muhinzi wasohotse ajya kubiba imbuto maze yazitera zimwe zikagwa mu mabuye, izindi mu mahwa izindi mu bihuru bikazirengera, ariko hari utwaguye ahantu turamera da! Ubwo nitwo yacungiyeho. Ikindi kandi ngo burya iyo wuhira indabo zifite amahwa burya n'amahwa aboneraho. Ubanza ntangiye ndondogora ariko ni mu gihe nacitse ururondogoro kandi si njye njyenyine.

    Maze kubona amashusho n'amafoto yanyuze ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize igihe abanyeshuri barangizaga amashuri yisumbuye barangije ibizamini bya Leta, ayo mashusho mvuga ni ayatwerekaga abanyeshuri bishwanyagurijeho impuzankano y'ishuri biganaga, ababyinaga bitera hejuru bashwanyuza amakaye yabo bayabyinagiraho, hakaba n'inkumi yatwaye igikombe yagaragaye itwika amakaye yigiyemo, ngo aha azandika ibindi nasibira! Iyo ubimenya ko no gusibira biba bifite icyo bitwereka kuri wowe, ibyo wakoze wari kubitekerezaho kabiri. Ese iwanyu iyo bamaze gutabira ibijumba, iyo byeze mukajya gukura ibyo kurya, muvayo isuka mukayikura umuhini mukawucana isuka mukajugunya mu njyamani?

    Ni uko, nagiraga nti maze kubona ayo mashusho, nk'abandi benshi narumiwe, mbega agahinda, mbega akumiro, mbega kwiheba, nagiye gukoma ku nkanda nsanga nambaye agacupa ni uko mpomaho. Ariko ntibyabujije umutima wanjye gushenguka kugeza iyi saha. Ni inde uzahoza abantu bose bababajwe n'ibyo twabonye? Yemwe ngo hari n'abasize batwitse ibikoresho byo ku mashuri bigagaho. Ibikoresho bigiyemo, ibikoresho byabafashije kugera aho bishimiraga ko bageze, ibikoresho ababyeyi babo batanzeho utwo bari bafite bigomwe byinshi, ibikoresho byahenze ikigo n'igihugu ngo barebe ko twazabona ababyeyi, abarezi, abayobozi beza b'u Rwanda mu gihe kizaza. Ni inde uzaduhoza ayo marira? Bati 'shyuhuhuuuu! Warize se ni inde ugushinzwe hano?' Harya muba mugira ngo babemere, babatinye se? Mumenyekane se? Byo tuzabatinya tunabamenye ariko nabi!

    Niko se ye, ubundi twajyaga kwitega abana b'intama nyuma yo kumva ko mwasimburanye gukubita abarimu, harimo n'uwari ukuriwe wajyanywe mu bitaro? Gukubita abarimu bakoraga uko bashoboye ngo babahe ubumenyi bafite, baraye amajoro babategurira amasomo cyangwa bakosora ibisubizo mwatanze, mwaba mwatsinzwe bakarara badasinziriye bibaza icyo bakora ngo babafashe kumva neza mukava muri ubwo bujiji, ubucucu n'ubugoryi ngo mubashe kugira ijambo mu isi! Rwose sindi umwarimu, si no kubavugira ni ukwibaza no kubabaza mwese mukibasha gutekereza. Ahaaa! Ubwo mugiye kuvuga ngo “ (abo barimu) ntibabihemberwaga se?”.

    HAHAHA mundeke nseke! Bahemberwa gusuzugurwa se? bahemberwa kwandagazwa se? Bahemberwa gushyira amagara yabo mu kaga se? Niba hari udusigisigi tw'ubwenge musigaranye, muzasobanukirwa neza ko NTA KINTU KIBAHO KU ISI WAHEMBA UMWARIMU, UMUREZI CYANGWA UMUBYEYI, CYAHWANA N'IMIRIMO AKORA. NTACYO! Simbahatira kubyumva kimwe na njye ariko iyo ndebye mbona ko iterambere ryose rigerwaho kuko hari uwaduhumuye, umucuruzi amenya kubara ibiceri bye kuko yize guteranya, urarwara wajya kwa muganga ukaba wiringiye ko uhasanga umuntu uri bumenye ikibazo ufite akagukiza ubwo bubabare, none se yabikuye he? Sinarondora ni byinshi namwe murabizi! Ariko imyitwarire nk'iriya mwagaragaje yatweretse ko mwashatse kwitwara nk'aho murenze abo bose, ko ubushuri bw'imyaka 6 murangije, nako reka twongereho n'indi 6 ya primaire, wenda simbapfobye mbongerereho n'iy'ikiburamwaka ku bagize amahirwe yo kukiga, tuvuge ko yose hamwe yaba imyaka 15 mumaze ku ntebe y'ishuri, mwashatse kutwereka ko muri aba hatari ! HAHAHAH ndongeye ndasetse! Kurangiza secondaire ukigira nk'aho uri umuntu ukaze mbese nk'aho wakoze ibintu bihambaye ukaba uvuye nko mu isanzure utari mu cyogajuru, ukaba witwara nk'uwamenye umuti w'urupfu, cyangwa se nk'utunze ibisumba kure ibya Mirenge ku Ntenyo (rahira ko muhazi cyangwa n'uwo Mirenge mumuzi! Ndasetse)!.

    Muri mwe ni inde waba yaravumbuye nk'ururimi ihene ivuga ngo ajye abwira ihene z'iwabo ko nizijya kona imyumbati iri buzihitane maze tumwemere? Murimo benshi mudashobora no kwiterera igifungo cy'ishati iyo cyavuyeho! Ariko rwose imyenda yahenze ababyeyi banyu, yashoboraga kwambarwa na barumuna banyu, ese ye yari no kuba na souvenir(urwibutso),… mugiyeho murashwanyuje murifotoje mubaye abastars! Mbese mugezweho, murarenze! Ntabyo murenzemo, ntawe murenze ntimuri abahatari ndetse n'ubustar bwanyu buhereye inyuma y'abandi, kuko uretse natwe bakuru, hari n'abangana namwe babagaye bikomeye.

    Ubustar bwo mwarabubonye nako, ariko ubu bustar buzabagenda imbere igihe cyose n'aho muzajya hose kugeza murangije ubuzima bwanyu hano ku isi! Na nyuma abazaza bazajya bavuga bati za nkumi na ba basore bigeze gusara batirutse, bakiyambika ubucocero kandi ngo ari abahatari! Uzajya kwiyamamaza kuba miss, ifoto izamuke, uzajya kuba gitifu bati wowe turakuzi wambaye nk'abacuraguzi, uzajya kuba minister baguhe urw'amenyo, uzajya kuba Padiri bati mutangatange ibishura atazabitanyaguriza kuri alitari ntagatifu, yewe nujya no gushinga urugo ntuzarukinga kuko ibyawe ni birihanze. Nunarenga aho ukabyara umwana wawe akajya mu muhanda abunuje uzajya kuvuga ahite akuzamurira ya foto, uzongeraho iki ga ye !?

    Rero ngo “ Nta ngoma itagira ab'ubu !”.

    Ntawe twabaye ab'ubu, yewe n'ababyeyi bacu hari igihe babaye ab'ubu, ariko mwe mutwaye umudari ubanziriza uwa zahabu! Muri abahatari se ko n'abize mu mashuri ya “ hatari ” ntabo twabonye bakoze nk'ibyo mwakoze! Are weee! Ngaho nimugera iwanyu muzafotore nabwo mutwereke uko byifashe wa! HAHAHAHA!

    Icyaboshyaga sinkizi ariko natwe iyo myaka twayinyuzemo, yemwe n'amashuri akomeye twarayize, ikirenze n'ibyo byose, muri twe harimo abakambakambiye muri kaburimbo, ku itara, city…, ariko nta burere buke nk'ubwanyu twigeze!

    Kudaha agaciro ibyavunnye ababyeyi banyu, ni igikomere gikomeye mwabateye, uretse ko nabo mwabaciye amazi, nta mwana ugihanwa, ntawe uvugwa, ubu ni 'nkora mpamagare bakujyane'. Yeee! Ni icyo kiborora, ariko muzirikane ko namwe imbere habategereje! Kandi ngo intabwirwa ibwirwa n'uko amaso atukuye!

    Bavuga ko ingunguru zirimo ubusa ari zo zivuga cyane iyo uzikomye, narabigenzuye koko nsanga nibyo, namwe muzabikore muzambwira, cyangwa nujya kuvoma uzafate inkoni ukubite ku ijerekani wumve uko bivuga, nuvayo uzongere ufate ya nkoni wongere ukubite ya jerekani yawe, uzumva itandukaniro. Iyo ubwonko bwanyu buba burimo ikintu gifatika ntabwo mwari gukora ibyo mwakoze, ni benshi muri mwe no kwiyandikira interuro y'ikinyarwanda neza biba bimeze nko kubasaba kwikorera toni, ni benshi muri mwe gukora interuro y'indimi z'amahanga mwizemo bitapfa korohera, ubundi yajya kukubwira REALY ati LEALY, uti kipharma ati kiphaluma, uti witwa nde ati ni NCUnguyinka FREGISI wareba ibyangombwa bye ugasanga ni Nshunguyinka Felix! Uti ko urangije ayisumbuye ugatwika amakaye kandi utazi no kuvuga izina ryawe habe no kuryandika neza, ati nukomeza kumvuga ndakwereka uko NEYE, wasesengura ugasanga yavugaga ko ari bukwereke uko ateye!

    Reka ikinyarwanda cyo kiri mu marembera! Ubwo se mwaciye, mwatwitse amakaye mujyanye iki? Ubumenyi bwose mwabumazeyo ntimugasekwe! Ariko niba mwari mwarayanditsemo nk'ibyo mwatweretse, mwarakoze kuyatwika! Niko se mukobwa mwiza watwaye umudari umaze gutwika amakaye, niba nta barumuna bawe bakuri inyuma, ejo nihaboneka amahirwe y'akaraka cyangwa ka buruse, bati urakora ikizami ku byo wize, uzajya gusomera mu yahe makaye wo gacwa we? Mu ya mugenzi wawe wagushukaga ngo 'TWIKA'?! Yooo! Nyabusa se ko ngo uruka adafata uhitwa, buriya we hari ikizima yatahanye?

    Ese ubu burere n'umuco ko n'abo mushaka kwigana ubusirimu n'ubustar batabigira, none mwe mukaba mwarabarenze murumva ishyamba ari ryeru ejo hazaza? Niba mwe ntacyo bibabwiye, nyamara hari benshi dufite impungenge z'ababyeyi b'ejo, bazatanga burere ki? Dufite impungenge z'abaganga bazatuvura, abarimu bazigisha abana banyu…, abo bose mwaba mujya mubatekerezaho?

    Barumuna banyu bari inyuma ubu wasanga hari bamwe bari gutekereza agashya bo bazakora kugira ngo bazabarushe kugaragara nabi kariya kageni! Nabagira inama yo gusubiza amerwe mu isaho no gutekereza neza mbere yo kwishora mu bizaboreka!

    Babyeyi, barezi, barimu, bayobozi, aho ntiduhuze tukibagirwa fondation(umusingi) izasigasira ibyo turi kubaka? Ese dukora ibyo tugomba gukora koko nk'uko bikwiye? Habura iki ngo byumvikane ko kurera ari uguhozaho? Biriya byerekanye bidasubirwaho ko niba umwana ananiye ababyeyi atari mwarimu uzamushobora kuko ababyeyi benshi biruhutsa iyo abana bagiye ku mashuri, bakabaterera abarimu nk'aho ari bo bababyaye kandi nyuma bakababazwa n'imyitwarire mibi y'abana. Rero ngo gusuzugura abarezi abana benshi babikura mu rugo kuko baba bumvise ababyeyi nabo ubwabo nta gaciro babahaye. Ese babyeyi twe twakuye he ibyo twize niba atari ku ishuri? Ese niba dusuzugura abarezi tukarenga tukaboherezaho abana bacu ngo babaturerere aho ntidutwaye ibintu macuri? Birakwiye ko imvugo ngo 'abana b'ubu baratunaniye, wagira ute se?' icika! Iyo mvugo ikwiye gucika rwose! Si iy'ababyeyi babyaye abana batabibasabye. Muhaguruke muhagurukire abana banyu mwabyaye ntawe mubigishijeho inama, si umugogoro mugomba kugereka ku bandi no ku gihugu! Murahugira mu 'guhiga' ngo umugati 'w'abana'… abahe se? ibishushungwe se nibyo muri kuruhira? Ngo bazabimaze iki se mu minsi izaza ko bazaba ari nk'ibyo bita 'zombies' ubona bihagaze ukagira ngo ni abantu naho byahe byo kajya!.

    Mukore akazi kanyu, mukore inshingano zanyu, mwigishe abo mubyaye, murera, mushinzwe, mubigishe kubaha abantu no kwiyubaha, kubaha no guha agaciro kabo ababitangira, ababarera, ababaruta iyo bava bakagera, ku buryo umuruta wese yamuhana akabyumva akanemera guhanwa no kubwirwa, kuko uko biri kose ukuruta aba akuruta kuko haba hari intambwe akurusha imbere, hari ibyo yabonye utazi.

    Ariya mashusho agaragaza ingaruka zo kudohoka mu burere, mu kurera muri rusange, hahandi ngo 'umwana ni uwanjye nzamwihanira' bigatuma ibiri hanze y'iwabo byose yumva biri munsi y'ibirenge bye. Nyamara nawe yarakunaniye n'ikimenyimenyi iyo avuye mu rugo agiye ku ishuri uriruhutsa! None se ko uzi ko wowe ubwawe akunanira, ukarenga ukanga ko uwo birirwana amuhana, nyamara ari we umubona kenshi mu ikosa akaba yagira icyo amubwira, ukamumusuzuguza, uba ukora inshingano zawe? Nyamara bamwe imbere y'Imana n'ibi muzabisubiza!

    Reka mbe ndekeye aha!

    Buri wese bireba yibaze yisubize!

    31 Nyakanga 2021

    Umubyeyi mu Rwanda!

    Source : https://www.intyoza.com/uburezi-uburere-ibaruwa-ifunguye-igenewe-abana-abanyeshuri-urubyiruko-umubyeyi-mu-rwanda/

  • Dore amafoto atagaje y'umugore akomeje kuvugisha benshi ku Isi #rwanda #RwOT

    Catherine Jepkembi umugore w'umunyempano zitangaje w'imyaka 25 ,ukomoka mu gihugu cya Kenya akomeje gutugurana mu mafoto atagaje ashyira kumbuga nkoranyambaga n'ubuhanga bwo kwifotoza afite.

    Uyu mugore w'abana 2 yatangiye gukora aya mafoto asa naho yikinira ariko ubu amaze kumugira icyamamare kumbuga nkoranya mbaga ndetse amaze gukoramo umusaruro ufatika.


    Catherine avuga ko yatangiye gukora aya mafoto ,ubwo yirirwaga murugo yabuze icyo akora ,akavugako icyo gihe yari atwite inda ya kabiri,ubwo igihugu cya Kenya cyari muri Guhunda ya guma murugo,nibwo yatangiye gukora aya mafoto ayatagaza benshi.

    Mu mafoto mashya aherutse gukora ,iyemeje abantu cyane ikanabatangaza niyo yishyize mu kigori kiri mu murima nindi ahagaze ku mbabura arikokerezaho ikigori. Ubu aya mafoto amaze kumuhesha amasezerano n'ibigo bikomeye by'ubucuruzi murwego rwo kubamamariza.





    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-amafoto-atagaje-y-umugore-akomeje-kuvugisha-benshi-ku-isi

  • Kigali: Uko byifashe ku munsi wa mbere wo kuva mu rugo (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Mujyi wa Kigali kimwe n’abo muri utwo turere twari tumaze iminsi 15 muri Guma mu Rugo, kuri iki Cyumweru tariki 01 Kanama 2021 wababereye umunsi utandukanye n’iyo bari bamaze bari mu rugo, kuko bongeye kwemererwa kwerekeza hirya no hino mu mirimo no muri gahunda zitandukanye.

    Benshi baragaragaza ko bashishikajwe no gukora cyane kugira ngo bazibe icyuho cy’iminsi bamaze badakora, ari na ko bubahiriza izindi gahunda zitandukanye zigamije kubafasha kwirinda icyorezo.

    Aya mafoto aragaragaza uko byari byifashe hirya no hino muri Kigali ku munsi wa mbere wo kuva mu rugo:

    Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today

  • Afghanistan: Aba Taliban basumbirije imijyi itatu ikomeye mu mirwano ikomeye na Leta #rwanda #RwOT

    Imijyi ya Herat, Lashkar Gah na Kandahar ikomeje kubamo imirwano no kuri iki cyumweru.

    Aba Taliban bafashe ahantu mu buryo bwihuse mu bice by'icyaro kuva hatangazwa ko ingabo hafi ya zose z'amahanga zizasubira mu bihugu byazo bitarenze mu kwezi kwa cyenda.

    Ariko iherezo ry'iyi mijyi ikomeye rishobora kuba ingenzi, mu gihe hari ubwoba bw'amakuba yakwaduka ndetse n'ubwoba ku gihe ingabo za leta zizamara zigishoboye kwihagararaho.

    Izi ntagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Islam, bisanzwe byibazwa ko zafashe kimwe cya kabiri cy'ubutaka bwose bwa Afghanistan, harimo n'ibice byo ku mipaka na Iran na Pakistan bizinjiriza amafaranga menshi avuye mu misoro.

    Mu mujyi wa Lashkar Gah, imirwano ikaze yakomeje muri uwo mujyi kuri iki cyumweru.

    Amakuru avuga ko intagondwa z'aba Taliban ku wa gatandatu zari zisigaje metero zibarirwa mu magana macye ngo zigere ku biro bya guverineri – ariko nijoro zasubijwe inyuma.

    Ibitero by'indege za Afghanistan n'Amerika bivugwa ko byagambiriye ibirindiro by'aba Taliban. Ingabo za leta zivuga ko zishe aba Taliban babarirwa muri za mirongo.

    Halim Karimi, umuturage waho, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Yaba aba Taliban ntibazatugirira impuhwe, na leta ntizarekeraho gutera ibisasu”.

    Kuri iki cyumweru, ingendo z'indege ku kibuga cya Kandahar zabaye zihagaritswe, nyuma yuko mu gitondo cya kare ibisasu bya rokete by'aba Taliban biguye ku nyubako y'ikibuga cy'indege, bikagira ibyo byangiza ku nzira yo ku kibuga cy'indege.

    Ku wa gatandatu, umudepite w'i Kandahar yabwiye BBC ko uwo mujyi wari uri mu byago bikomeye byo kwigarurirwa n'aba Taliban, avuga ko abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bamaze kuva mu byabo.

    Gul Ahmad Kamin yavuze ko ibintu birimo kurushaho kuba bibi cyane buri uko isaha ishize, kandi ko imirwano iri kubera muri uwo mujyi ari yo ikaze cyane ihabaye mu myaka 20 ishize.

    Yavuze ko aba Taliban babona umujyi wa Kandahar nk'izingiro ry'urugamba rwabo, bakaba bashaka kuwugira umurwa mukuru wabo w'agateganyo.

    Mu gihe waba ufashwe, byatuma izindi ntara eshanu cyangwa esheshatu zo muri ako karere na zo zifatwa, nkuko Bwana Kamin yabivuze.

    Yavuze ko abarwanyi b'aba Taliban bari mu mpande nyinshi z'uwo mujyi, kandi kubera ko urimo abaturage benshi b'abasivile, ingabo za leta ntabwo zashobora gukoresha intwaro za rutura mu gihe izo ntagondwa zaba ziwinjiyemo neza.

    Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe w'ingabo za Afghanistan boherejwe mu mujyi wa Herat w'ingenzi mu bukungu, kandi kuri iki cyumweru bisa nkaho ituze ryawugarutsemo kurushaho.

    Ingabo za Afghanistan zirimo kurwana ziri kumwe na Ismail Khan – mu myaka ya 1980 wari umukuru w'umutwe w'abarwanyi barwanyije ingabo z'icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti – ubu akaba yakusanyije abaturage ngo bahashye aba Taliban.

    Ibitero by'indege byanakozwe ku birindiro by'aba Taliban biri hanze y'uwo mujyi.

    Ku wa gatanu, umurinzi wo ku nyubako y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) iri hafi y'ikibuga cy'indege yarishwe, mu cyo ONU yavuze ko cyari igitero cyakozwe n'aba Taliban ku bushake.

    Iyi ntambara yatangiye gute?

    Ingabo z'Amerika n'iz'inshuti zayo zo mu muryango wa OTAN/NATO ndetse n'iz'ibihugu byo mu karere, zahiritse ku butegetsi aba Taliban mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2001.

    Aba Taliban bari bamaze igihe bacumbikiye uwari umukuru w'umutwe wa al-Qaeda Osama Bin Laden n'abandi bakuru b'uwo mutwe bavugwaho kugira uruhare mu bitero byibasiye Amerika ku itariki ya 11 y'ukwezi kwa cyenda mu 2001.

    Ariko nubwo izo ngabo z'amahanga zakomeje kuba muri Afghanistan, za miliyari z'amadolari zigakoreshwa mu gushyigikira no gutoza ingabo za leta ya Afghanistan, aba Taliban bongeye kwisuganya, gahoro gahoro bongera kugira ingufu.

    Mu kwezi kwa kabiri mu 2020, uwari Perezida w'Amerika Donald Trump ndetse n'ibihugu by'inshuti z'Amerika bemeranyijwe kugirana amasezerano n'aba Taliban kugira ngo ingabo z'amahanga zive mu mirwano muri icyo gihugu.

    Muri uyu mwaka, Perezida w'Amerika Joe Biden yavuze ko bitarenze ukwezi kwa cyenda izo ngabo zizaba zamaze kuva muri Afghanistan.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afghanistan-aba-taliban-basumbirije-imijyi-itatu-ikomeye-mu-mirwano-ikomeye-na

  • “Ntitudohoke nk'abaciye ikiziriko”-Minisitiri Busingye aburira Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubutabera,Johnston Busingye,yasabye Abnyarwanda kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kubera ko hakuweho Guma mu rugo yari yashyiriweho Umujyi wa Kigali n'Uturere 8 tw'u Rwanda.

    Mu butumwa yatanze yifashishije imbuga nkoranyambaga, Minisitiri Busingye yagize ati: 'Nshuti, bavandimwe, rwose ntidusohoke nk'abaciye ikiziriko! Kudasabana, kudahurira ahafunganye, agapfukamunwa, intera, gukaraba intoki… tubikomereho COVID-19 itongera kutuzamukana, ibitaro bikuzura-ingamba nshya zigashyirwaho. Twirinde! Imiryango, Igihugu..biradukeneye.'

    Inzego z'Ubuzima mu Rwanda na zo zirasaba abaturage basoje gahunda ya Guma Mu Rugo kutirara kuko icyorezo cya COVID-19 kigihari kandi kikaba kikigaragaza umuvuduko mu bwandu nubwo ingambba zafashwe mu minsi 15 ishize zatanze umusaruro ufatika.

    Imibare yatangajwe ku wa Gatandatu igaragaza ko ubwandu bushya bwagabanyutse cyane mu Mujyi wa Kigali n'uturere 8 tumaze iminsi 15 muri Guma Mu Rugo nubwo kuba hari abakigaragara bivuze ko ibintu bishobora guhinduka mu kanya nk'ako guhumbya.

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko ingamba nshya zizamara iminsi 15, ingendo zikaba zibujijwe guhera saa kumi n'ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n'imwe za nimugoroba (5:00 PM).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ntitudohoke-nk-abaciye-ikiziriko-minisitiri-busingye-aburira-abanyarwanda

  • Ingona yamize umusore barayibaga bayisangamo ibice by'umubiri we #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Indonesia,ingona yamize umusore wari hafi y'ikiyaga hanyuma abagize umuryango we n'abamuzi baza kuyishaka barayifata ndetse barayibaga bayisangamo umubiri w'uyu musore.

    Ingona n'inyamaswa mbi cyane yica abantu barenga 1000 buri mwaka ndetse iri hejuru cyane y'igifi cya shark.

    Umwana w'imyaka 14 wo muri Indonesia yamizwe n'iyi ngona mu mwaka ushize ubwo yarimo guhiga utunyamaswa hafi y'umugezi.

    Uyu mwana witwa Ricky Ganya yari ari gushaka ibinyamunjonjorerwa ku mugezi w'ahitwa Kuching muri Indonesia,yamizwe n'iyi ngona nyuma yo kumukura mu gishanga ikamujyana mu mazi hanyuma iramurya.

    Nyirasenge w'uyu mwana wabonye iyi ngona itwara uyu muhungu yahise ahamagara abantu benshi abasaba ubufasha niko kuza biyemeza gufata iyi ngona.

    Bayiteze umutego w'inkoko kugira ngo isohoke mu mazi ize kuri metero zirenga 3 kure y'amazi bayifate iza kubikora barayizirika.

    Umuyobozi muri Sarawak Fire and Rescue Operations Centre yagize ati 'Ingona yarakuruwe izanwa ku nkombe hanyuma barayibaga bareba mu nda yayo.Ikibabaje nuko muri iyi ngona basanzemo ibice by'umubiri w'umuntu aho byemejwe ko ari iby'iyo ngimbi.'

    Muri Indonesia hakunze kuvugwa inkuru z'ingona zimira abantu ndetse mu myaka ishize iki gikoko cyariye abantu benshi cyane.

    Mu gihugu cya Uganda hari ingona yitwaga 'Osama', yari imaze imyaka 14, yishe abasaga 80 bo mu gace kitwa Luganga.

    Iyi ngona yishwe 'Osama', kubera amahano yakorewe muri US kuwa 9/11,yishe abantu benshi aho bivugwa ko yajyaga muri Victoria ikica abana bari koga,igatwara amato byatumye benshi bavuga ko iyi ngona ari umudayimoni ndetse itapfa.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ingona-yamize-umusore-barayibaga-bayisangamo-ibice-by-umubiri-we

  • Amafoto – Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, Taliki ya 1 Kanama 2021 ku isaha yi saa saba nibwo myugariro ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso mu ikipe y'ingabo z'igihugu Imanishimwe Emmanuel yerekeje mu gihugu cya Maroc mu ikipe ya Far Rabat ibarizwa muri shampiyona y'ikiciro cya mbere muri Maroc.

    Uyu mukinnyi yerekeje muri ki gihugu nyuma y'ubwumvikane bw'amakipe yombi yaba APR FC ndetse na Far Rabat aho ikipe imwe izajya yoherereza abakinnyi mu rwego rwo kuzamura urwego rwabo, aha birareba cyane ikipe ya APR FC kuko yo isanzwe adakoresha abakinnyi b'abanyamahanga.

    Mu butumwa imanishimwe yahaye Urubuga rwa APR FC yagize ati 'Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwamapaye amahirwe nk'aya, ni amahirwe atagira uko asa, ndashimira cyane Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga, nkanashimira by'umwihariko umuyobozi w'Icyubahiro wa APR FC Gen. James Kabarebe, kuko yaramfashije cyane niwe wamvugishije bwa mbere mva mu ikipe ya Rayon Sports kugeza nizi saha aracyamfasha n'ubu nabonye ikipe ni ukubera we yumve ko mushimiye mbikuye k'umutima.'

    Biteganyijwe ko uyu mukinnyi wari umaze imyaka isaga itanu akinira ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC azakora ikizamini cy'ubuzima gusa murii iyi kipe ku buryo nagitsinda azahita aba umukinnyi wa Far Rabat mu gihe cy'imyaka itatu iri imbere.

    Imanishimwe Emmanuel w'imyaka 26 y'amavuko yerekeje hanze y'u Rwanda ari umukinnyi wa Kane uvuye mu ikipe ya APR FC nyuma yaho Byiringiro Lague yerekeje mu gihugu cy'u Busuwisi, Manzi Thierry we akaba yaragiye muri Georgia ndetse na Mutsinzi Ange werekeje mu gihugu cy'u Bubiligi.

    Ikipe ya Far Rabat Imanishimwe Emmanuel yerekejemo yashinzwe mu mwaka 1958, ni ikipe y'ingabo z'igihugu za Morroco, kugeza ubu iyi kipe ifite ibikombe 12 bya shampiyona y'ikiciro cya mbere, ikagira ibikombe bibiri byo ku rw'ego rwa Afurika harimo kimwe cya Champions League ndetse na Confederations Cup.

    The post Amafoto — Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-imanishimwe-emmanuel-uzwi-nka-mangwende-ukinira-ikipe-ya-apr-fc-yerekeje-mu-gihugu-cya-maroc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-imanishimwe-emmanuel-uzwi-nka-mangwende-ukinira-ikipe-ya-apr-fc-yerekeje-mu-gihugu-cya-maroc

  • RDF yasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga 2021, ubera ku cyicaro gikuru cya RDF, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo, Maj General Albert Murasira, mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

    Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwitange bagaragaje, akazi bakoze n’umusanzu batanze mu kubaka igihugu.

    Ati “Nyuma y’uruhare rwanyu mu rugamba rwo kubohora igihugu, buri muntu ku giti cye no mu buryo bwa rusange, mu nzego zitandukanye, mwanatanze umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga, RDF yagizemo uruhare kugeza uyu munsi.”

    Gen Albert Murasira yabashimiye kandi umusanzu wabo mu kubaka igisirikare cy’umwuga muri RDF no mu zindi porogaramu ziteza imbere igihugu.

    Yagize ati “Dufashe uyu mwanya ngo tubashimire uwo muhate mwagaragaje ndetse no gukunda igihugu.”

    Uwavuze mu izina ry’uhagarariye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Rtd Col John Karega, yavuze ko bagiye mu kiruhuko nk’abantu bishimye kubera ko imbaraga zabo mu rugamba rwo kubohora igihugu zitapfuye ubusa.

    Yashimye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda kubera ubuyobozi bwe bwiza mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu mu myaka 30 kugeza uyu munsi kandi yizeza ko bazakomeza kuba abizerwa no gukorera igihugu mu iterambere ryacyo.

    Yagize ati “N’ubwo tugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, dufashe uyu mwanya ngo twizeze Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda n’Ubuyobozi bw’Ingabo ko tuzakomeza gutanga umusanzu mu rugendo rwo kubohora igihugu cyacu kandi ntituzatenguha bagenzi bacu mu iterambere ry’igihugu.”

    Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe ibyemezo by’ishimwe nk’ikimenyetso cyo kuzirikana ibikorwa byabo mu ngabo z’u Rwanda.

    Uretse Minisitiri w’Ingabo, uyu muhango wanitabiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda ndetse na bamwe mu bahagarariye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abasoje amasezerano y’akazi mu ngabo z’Igihugu.