Author: webrwanda

  • Rubavu: Polisi yataye muri yombi abantu batatu bashinjwa gutobora inzu z'abaturage #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe abantu batatu barimo gutobora inzu y'umuturage inabafatana ibindi bikoresho bagiye biba ahantu hatandukanye.

    Aba bagabo bafatiwe mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi ku wa 31 Mutarama 2022.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bafashwe mu ijoro bamaze kwiba umuturage. Bafashwe nyuma y'amakuru yatanzwe n'uyu muturage barimo kwiba.

    Ati 'Baje ari batatu nijoro bapfumura inzu y'umuturage, babiri basigaye hanze y'urugo umwe yinjira mu nzu ariko nyiri urugo ntiyamenye ko hari uwinjiyemo. Yatabaje Polisi iraza ihageze abasigaye hanze bahita bahunga, uwari mu nzu ari yasohokanye televiziyo ya rutura (Flat Screen) ayiha abashinzwe umutekano bari hanze y'urugo azi ko ayihaye bagenzi be. Amaze kuyibaha yuriye urugo ngo asohoke ako kanya abashinzwe umutekano bahita bamufata.'

    SP Karekezi akomeza avuga ko Niyomugabo amaze gufatwa yahise avuga bariya bagenzi be na bo barakurikiranwa barafatwa. Bamaze gufatwa bavuze ko bari basanzwe biba, bagiye kwerekana ibyo bari baribye ahandi.

    Polisi yasanze barabikaga ibyo bibye mu nzu ya Niyomugabo Emmanuel.

    Ati 'Bariya bantu bamaze gufatwa bavuze ko bari basanzwe biba, bajyanye Polisi aho bari basanzwe babika ibyo biba ndetse n'ibikoresho bifashishaga biba. Mu nzu y'umwe muri bo hafatiwe televiziyo ebyiri nini, ibikoresho gakondo bifashishaga biba ndetse bakabitera abantu birimo imipanga, inyundo, 'tourne-vis' n'ibindi bitandukanye.'

    Yashoje aburira abafite ingeso mbi y'ubujura kubicikaho bagasha indi mirimo bakora, abagura ibyo bibye na bo abasaba kubyirinda ahubwo bakagira uruhare mu gutanga amakuru atuma abajura bafatwa.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-polisi-yataye-muri-yombi-abantu-batatu-bashinjwa-gutobora-inzu-z

  • Bwa mbere mu mateka hagiye kwifashishwa 'robot’ mu gusifura umupira w’amaguru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni imikino itegerejwe na benshi kubera ubwo buryo bundi bw’imisifurire itamenyerewe, irimo umusifuzi w’umukorano (Robot), uzajya ufasha abasifuzi bo hagati gufata ibyemezo byihuse.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), ryatangaje ko iryo gerageza mu gihe ryatanga umusaruro, ubwo buryo buzakoreshwa mu gikombe cy’isi gihuza ibihugu, giteganyijwe kuba muri uyu mwaka kikazabera muri Qatar.

    Umuyobozi wa FIFA ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya mu mupira w’amaguru, Johannes Holzmuller, yagize ati 'Turizera cyane ko kubona aya makuru mashya bishobora kugira ingaruka nziza ku mukino, binyuze mu guhitamo uburyo bwo gufata ibyemezo.'

    Uwo musifuzi (robo) biteganyijwe ko azifashishwa muri iryo rushanwa afite inshingano zo kureba niba mu mukino habayeho kurarira cyangwa nta byabaye. Stade izajya iberaho umukino izajya iba iriho Camera nyinshi zizajya zifasha uyu musifuzi mu gutanga amakuru yihuse, by’umwihariko mu gihe umukinnyi yaraririye, Camera izajya ihita iha ubutumwa uyu musifuzi ubundi na we ahite abuha VAR, izajya nayo imenyesha Umusifuzi wo mu kibuga hagati.

    Ni igikorwa biteganyijwe ko kizajya kimara nibura igice cy’isegonda kugira ngo umusifuzi wo hagati abe yabonye ubutumwa bumufasha gufata ibyemezo byihuse.

    Chelsea niyo kipe ya mbere yo mu Bwongereza izakorerwaho iryo suzuma, nyuma yo kwegukana Irushanwa rya Champions League, mu mukino ishobora guhuramo hagati ya Al Hilal na Al Jazira, cyangwa tariki 9 Gashyantare 2022, ubwo iyo mikino izaba igeze muri ½ cy’irangiza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/bwa-mbere-mu-mateka-hagiye-kwifashishwa-robot-mu-gusifura-umupira-w-amaguru

  • Nyuma y’imyaka 4 Jose Chameleone agiye kugaruka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umuhanzi wubatse izina muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ukomoka muri Uganda, Jose Chameleone yateguje abanyarwanda ko agiye kuza kubataramira.

    Jose Chameleone yashyizeho ifoto iriho amagambo agaragaza ko agiye gukorera ibitaramo mu Rwanda mu minsi ya vuba n’ubwo atavuze itariki.

    Agiye kuza mu Rwanda nyuma y’uko mu minsi ishize yakoreye ibitaramo muri DR Congo ni nyuma y’uko kandi yari avuye ku mugabane w’u Burayi n’aho gutaramirayo.

    Aheruka mu Rwanda 2018 ubwo yari yaje mu gitaramo cyo kumurika Album y’umuhanzi Dj Pius yise 'Iwacu’.

    Jose Chameleone agiye kugaruka gutaramira mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-imyaka-4-jose-chameleone-agiye-kugaruka-mu-rwanda

  • Amateka ya Johannes Gutenberg wahinduye amateka yo gucapa no gusoma ku isi #rwanda #RwOT

    Johannes Gutenberg, umugabo wahinduye amateka yo gucapa no gusoma ku isi ariko 'igice kinini cy'ubuzima bwe bw'ibanze kikaba ari amayobera' ndetse n'aho yashyinguwe hagasibangana.

    Umujyi wa Mainz wo mu Budage uzwiho kugira za katedrali nyinshi, imivinyu myiza, no kuba ari iwabo wa Johannes Gutenberg wakoze icapiro rya mbere rishobora kwimurwa i Burayi.

    Igihe yavukiye ntabwo kizwi neza, icyo bashyizeho ni ikigereranyo ko yavutse mu 1400 ariko igihe yapfiriye kirazwi, ni ku itariki nk'iyi ya 3 Gashyantare 1468, ubu hashize imyaka 554.

    Nubwo Abashinwa kuva mu binyejana byinshi mbere ye bakoreshaga icapiro ry'ibiti ritimurwa, ndetse bacapye igitabo cyose mu mwaka wa 868, cyatowe mu buvumo mu burengerazuba bw'Ubushinwa, ubu buryo bushya bwari bunoze kandi bwihuse bwo gucapa inyandiko zikavamo nyinshi kandi vuba ni Gutenberg wabuzanye.

    Imashini yakoze nizo zahinduye ibintu muri siyanse, ibinyamakuru, ibitabo,abantu benshi batangira kwiga gusoma, havuka n'amadini yiyomoye kuri kiliziya gatolika yari rukumbi.

    Gusa nanone ibyo ntiyari kubigeraho iyo hataba harabayeho ubundi buvumbuzi mbere, nabwo bukomeye cyane ariko kenshi bwirengagizwa; urupapuro.

    Ishusho igenekereza Johannes Gutenberg (ibumoso) n'uwo bakoranaga Johann Fust basuzuma inyandiko y'uko imashini ya mbere icapa bakoranye izakora akazi, mu 1455

    Urupapuro narwo ni ubundi buvumbuzi bw'abashinwa bwo mu myaka irenga 2,000 ishize. Mbere na mbere barukoze bagamije kurutwaramo ibintu by'agaciro, ariko abantu baje gutangira kurwandikaho kuko rwari rutaremereye nk'umugano kandi ruhendutse kurusha silk/soie.

    Nyuma abarabu bararwakiriye, ariko abakristu Iburayi ntibarwakira, mu binyejana byinshi bakomeje gukoresha ibice by'uruhu rutunganyije, byari binahenze.

    Nka bibiliya yanditse ku bice by'uruhu yandikagwa ku mpu z'intama 250 — ariko kuko abantu bacye ari bo bari bazi gusoma cyangwa kwandika, ntacyo byari bivuze cyane.

    Impapuro za mbere zageze mu Budage mu myaka micyeya ibarirwa muri mirongo mbere y'uko Gutenberg akora iriya mashini ye icapa.

    Gutenberg, ashobora kuba yarabonye uburyo kiliziya ikeneye kuvugurura uburyo bwo gutubura inyandiko zabo, ibyakorwaga n'abakozi bayo bandikisha intoki, akazi kagenda buhoro kandi gasaba abakozi benshi; ntibyari bigishoboka guhaza isoko ry'abakeneye ibitabo icyo gihe.

    Mu gitabo cye, Revolutions in Communication: Media History from Gutenberg to the Digital Age, Dr Bill Kovarik wo muri kaminuza ya Radford muri Amerika avuga ko umukozi umwe wiriwe yandikisha ibaba na wino yarangizaga urupapuro rumwe, naho imashini ya Gutenberg yakubye inshuro 200 akazi k'umukozi umwe wiriwe yandikisha intoki.

    Ibitabo bya mbere yacapye ni Bibiliya hagati ya 150 na 180, muri zo 48 nizo ubu zikiri ku isi. Mu nzu ndangamurage yamwitiriwe mu mujyi wa Mainz hariyo ebyiri zihamurikwa. Bibiliya za Gutenberg zaraguzwe cyane icyo gihe.

    Gucapa Bibiliya n'izindi nyandiko za kiliziya byayifashije gukwirakwiza ubutumwa bwayo binayiha amafaranga menshi icuruza impapuro yise 'indulugensiya' — zariho inyandiko za kiliziya bavuga ko zikiza ibyaha.

    Kiliziya yahembye Gutenberg imari nini mu biceri by'izahabu n'ifeza, leta imukuriraho imisoro inategeka ko azajya agemurirwa ingano runaka y'ibiribwa na litiro zibarirwa mu bihumbi z'imivinyu buri mwaka.

    Izi mashini zicapa vuba vuba zahise zihindura ibintu. Kugeza mu 1470, buri mujyi w'i Burayi wari ufite kompanyi z'amacapiro, naho mu myaka ya 1500 ibitabo bibarirwa muri za miliyoni byari bimaze gucapwa no kugurishwa.

    Ibyo byatumye habaho kumenyekana kw'ibitekerezo bishya, nk'ibya Martin Luther mu gitabo yise 95 Theses cyanengaga icuruzwa ry'indulugensiya gukorwa na kiliziya.

    Mu 1517 kopi zirenga 300,000 z'igitabo cye zari zimaze gucapwa no kugurwa, ibyo byaganishije ku mpinduka zikomeye muri kiliziya no gucikamo ibice kwayo nyuma y'imyaka agahishyi ari yo iriho gusa, havuka andi madini.

    Tugarutse kuri Getenberg, nubwo imashini ye yahinduye bikomeye iby'inyandiko n'ibitabo no gusoma ku isi, byinshi kuri uyu mugabo biracyari amayobera, nk'uko umunyamateka John Lienhard yabyanditse.

    Amaze gupfa — mu buryo butazwi neza — yashyinguwe mu kiliziya nk'umwe mu bantu bakomeye ba kiliziya ariko iyo kiliziya yaje gusenywa ndetse n'aho yahoze ubu hari umuhanda.

    Ubwo cyatangiraga, ikinyamakuru The Daily Courant cyandikaga gusa amakuru yo mu mahanga. Iyi ni nimero yacyo ya kabiri

    Ubwo cyatangiraga, ikinyamakuru The Daily Courant cyandikaga gusa amakuru yo mu mahanga. Iyi ni nimero yacyo ya kabiri

    Nubwo mu mujyi wa Mainz henshi hari amashusho yamwitiriwe, nta muntu uzi uko yasaga. Kenshi agaragazwa nk'umugabo w'ubwanwa burebure, ariko birashoboka ko ntabwo yagiraga nk'uko abahanga mu mateka babivuga. Mu gihe cye Gutenberg yari mu rwego rw'abakire b'abasirimu, ab'i Mainz bavuga ko icyo gihe abatemberezi n'Abayahudi ari bo gusa bagiraga ubwanwa.

    Umugabo kandi twese twumvise nka Johannes Gutenberg izina rye nyaryo ni Johannes Gensfleisch (bivuze inyama y'inkware). Ariko mu kinyejana cya 14 abantu benshi bahinduraga amazina yabo bakiyitirira inzu zabo, nawe yiyita Gutenberg.

    BBC

    The post Amateka ya Johannes Gutenberg wahinduye amateka yo gucapa no gusoma ku isi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/03/amateka-ya-johannes-gutenberg-wahinduye-amateka-yo-gucapa-no-gusoma-ku-isi/

  • Charly na Nina bemeje ko basubiranye nyuma y… – #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa bagize igikundiro cyidasanzwe mu muziki w'u Rwanda. Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022, banditse kuri konti yabo ya Instagam bavuga ko bari bakumbuye abafana babo.

    Bati 'Muraho! Hari hashize igihe, twari tubakumbuye, twizere ko namwe ari uko!!!!”

    Ku wa 27 Mutarama 2022, INYARWANDA yatangaje 'bwa mbere' ko Charly na Nina basoje gukora indirimbo eshanu zigize Extended Play (EP) yabo ya mbere bagiye guheraho bagaruka mu muziki.

    Izi ndirimbo bazishyuye miliyoni 2.5 Frw zikozwe na Producer Element muri Country Records. Mu minsi iri imbere barafata amashusho y'imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi EP baririmbye mu rurimi rw'Igifaransa.

    Nyuma, abategura iserukiramuro rya Amani Festival ribera i Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo bagaragaje urutonde rw'abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco barimo Rulinda Charlotte (Charly) na Muhoza Nina [Nina].   

    Amani Festival izaba hagati ya tariki 04 na tariki 06 Gashyantare 2022, Charly na Nina bazaririmba mu gusoza iri serukiramuco bazarihuriramo n'abarimo Mahombi wo muri RDC, Alesh, Roga Roga n'abandi.

    Kuva mu mpera z'icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakara amakuru avuga ko Charly na Nina bagiye kugaruka mu muziki.

    Kuva aba bakobwa bahagarika imikoranire, Nina ni we wagaragaye mu bikorwa by'umuziki aho muri Nyakanga 2021 yaririmbye wenyine mu ruhererekane rw'ibitaramo byari byateguwe n'Urwego rw'Umuvunyi mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n'akarengane.

    Icyo gihe Nina yahawe akazi wenyine nyuma y'uko Charly avuze ko atiteguye kugaruka mu muziki vuba.

    Yaba Charly cyangwa Nina ntawigeze na rimwe avuga ku itandukana ryabo. Gusa, gucika intege nyuma y'uko batandukanye na Muyoboke Alex biri muri bimwe abantu bavuga ko byatumye aba bakobwa batandukana.

    Iri ni ryo tsinda ry'abakobwa ryabayeho mu Rwanda rikagira igikundiro cyihariye. Bari kumwe na Muyoboke bakoze indirimbo zabaguriye ubwamamare nka 'Indoro' bakoranye na Big Fizzo, 'I Do' na Bebe Cool wo muri Uganda, 'Owooma' na Geosteady n'izindi.

    Mu Ukwakira 2020, Muyoboke Alex yabwiye Kiss Fm adaciye ku ruhande ko mu bahanzi bose yarebereye inyungu uwo yakwishimira cyane kongera gukorana nawe ari Charly na Nina.

    Ati '…Mvugishije ukuri urabizi ko ntajya mbeshya, nakorana na Charly na Nina. Kuko ibitekerezo nari mfite hari urwego bagezeho abandi bahanzi twakoranye batagezeho, nari mfite umushinga utari imyaka ibiri, itatu cyangwa itanu. Twari twararenze urwego rw'igihugu tugeze mu Karere n'ahandi batangiye kutumenya,' 

    Inkuru bifitanye isano: Charly&Nina bagarutse mu muziki, basoje gukora EP y'indirimbo eshanu

    Charly&Nina bafashwe amashusho bemeza ko bazitabira Amani Festival, bateguza abakunzi babo kutazacikwa 

    Rulinda Charlotte (Charly) na Muhoza Nina [Nina] batangaje ko bagarutse mu muziki bidasubirwaho    

    Charly na Nina batumiwe mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya Amani ribera muri RDC


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114123/charly-na-nina-bemeje-ko-basubiranye-nyuma-yimyaka-ibiri-bahagaritse-umuziki-114123.html