Author: webrwanda

  • Uko kuba umukinnyi wa Rayon Sports byatumye umuganga yigomwa umwanya we akemera kubaga Muvandimwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ikibazo yagiriye ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United, Muvandimwe JMV yagejejwe kwa muganga asanga agomba gutegereza umunsi ukurikiyeho kugira ngo abagwe maze umuganga wari utashye yemera kumukorera kuko yasanze ari umurayon.

    Tariki ya 27 Mutarama 2022, Rayon Sports yari yakiriye Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona baza no kuyitsinda 1-0.

    Muvandimwe JMV yavuye mu kibuga hakiri kare ku munota wa 9, ni nyuma yo kugongana n’umukinnyi wa Gasogi United, yahise asimburwa na Mujyanama Fidele.

    Yahise ashyirwa mu mbangukiragutabara (Ambulance) ahita ajyanwa kwa muganga.

    Yajyanywe CHUK aho yahise ashyirwa muri ‘Emergency’, yari yagize ikibazo ku zuru aho yakomeretse ndetse n’igufwa ry’izuru ryagize ikibazo.

    Umwe mu bantu bari hafi y’uyu mukinnyi yabwiye ISIMBI ko yagezeyo basanga abaganga bari bahari bose bari bafite abarwayi barimo kwitaho.

    Kuba umukinnyi wa Rayon Sports byaramufashije kuko umwe mu baganga wari wasoje akazi agiye gutaha yemeye kubanza gufasha uyu mukinnyi nyuma yo kumva ikipe akinira, baramusuzumye basanga agomba kubagwa ahita anabagwa.

    Ati 'navuga ko kuba yari umukinnyi wa Rayon Sports byamufashije, urumva nta muganga wari uhari ako kanya, abari bahari bari bafite abarwayi, abandi basoje akazi bitegura gutaha, umwe mu baganga yumvise ko ari umukinnyi wa Rayon Sports, yemeye kubanza kumubaga abona gutaha, yari yanamaze kwiyambura rwose atashye,'

    Uyu mukinnyi nyuma yo kubagwa akaba agomba kumara hanze y’ikibuga hagati y’ibyumweru 3 na 4 nk’uko umuganga wa Rayon Sports aheruka kubitangariza ikinyamakuru ISIMBI.

    Muvandimwe JMV ni uku yakuwe mu kibuga

    Yagize amahirwe ahita abagwa n’umukunzi wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-kuba-umukinnyi-wa-rayon-sports-byatumye-umuganga-yigomwa-umwanya-we-akemera-kubaga-muvandimwe

  • Ingingo Z'ingenzi Z' Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina #rwanda #RwOT

    Uwitwa, MUSONI Shafique mwene Xx  na UWITONZE Jeannette utuye mu mudugudu wa Karisimbi, Akagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo , Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali

    Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina  Shafique izina David, akitwa MUSONI  David  mu irangamimerere.

    Impamvu atanga ni uko izina Shafique rimutera ipfunwe mu bandi;

    Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n'amategeko, guhindura izina Shafique bityo akitwa MUSONI  David mu gitabo cy'irangamimerere kirimo inyandiko y'ivuka.

    The post Ingingo Z'ingenzi Z' Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-z-urwandiko-rwa-musoni-shafique-rusaba-guhindura-amazina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-z-urwandiko-rwa-musoni-shafique-rusaba-guhindura-amazina

  • Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Kenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ibyo iganiro, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashimiye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku bikorwa byo gusubukura ubuhahirane ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.

    Perezida Kenyatta na Perezida Kagame baganiriye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi mu byerekeranye n’ubucuruzi n’ubwikorezi.

    Abayobozi b’ibihugu byombi baganiriye no ku bibazo bihuriweho n’Akarere hamwe n’Umugabane.

    Perezida Kenyatta yavuze ko umwanya u Rwanda rurimo mu Karere bituma ruba umufatanyabikorwa w’ubucuruzi wa Kenya cyane cyane nk’irembo rigari rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’isoko ryagutse ry’ibiyaga bigari.

    Perezida Kenyatta yashimiye u Rwanda kongera gufungura umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, avuga ko bizoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu hagati y’ibihugu byombi bituranye.

    Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bw’ibihugu byombi, Perezida Kenyatta yahamagariye u Rwanda kwishimira ibicuruzwa biva muri Kenya no gukomeza gukoresha serivisi zinoze ku cyambu cya Mombasa kugira ngo ibicuruzwa byoroherezwe.

    Perezida wa Kenya yijeje mugenzi we w’u Rwanda ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu guharanira intego z’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bigamije inyungu z’abaturage bo mu Karere.

    Aabayobozi bombi kandi biyemeje gufatanya gushakira igisubizo kirambye amakimbirane ari muri Etiyopiya, Sudani, Sudani y’Amajyepfo na Somaliya, bavuga ko Kenya n’u Rwanda bizakomeza kugira uruhare mu guteza imbere ibiganiro by’amahoro hagati y’abahanganye.

    I had a brief but very productive working visit with President Uhuru Kenyatta in Nairobi today morning. Now back home! I like it this way- 1hr to N’bi 1hr back to Kgl. 1hr+ discussion 1hr from airport to S/H and back to a/port. A lot was covered !!! 🙂

    — Paul Kagame (@PaulKagame) February 3, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yagiriye-uruzinduko-muri-kenya-55533

  • Jose Chameleone agiye gukorera igitamo cyamateka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uyu munyabigwi muri Muzika ,abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho n'abarenga ibihumbi 938 yasohoye ifoto yamamaza igitaramo ateganya gukorera mu Rwanda n'ubwo yirinze gutangaza kizaberaho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/jose-chameleone-agiye-gukorera-igitamo-cyamateka-mu-rwanda

  • Amakipe azakina Tour du Rwanda yatangiye kwitoreza mu mihanda azanyuramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 02/02/2022, amakipe abiri azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda ari yo Team Rwanda ndetse na Benediction, batangiye imyitozo mu mihanda izakinirwamo Tour du Rwanda.

    Abakinnyi Tour du Rwanda bitoreza mu muhanda wa Musanze-Kigali

    Abakinnyi Tour du Rwanda bitoreza mu muhanda wa Musanze-Kigali

    Aba bakinnyi b’aya makipe biyongereyeho abanyarwanda babiri Mugisha Moise na Mugisha Samuel bakinira Pro-Touch yo muri Afurika y’Epfo, iyi nayo ikazaitabira Tour du Rwanda uyu mwaka.

    Ku munsi w’ejo aba bakinnyi bakoresheje umuhanda Musanze-Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 03/02 bakomeza n’umuhanda Kigali-Rwamagana. Kuri uyu wa Gatanu baraza gukorera imyitozo mu mihanda y’umujyi wa Kigali, bakazasoza ku wa Gatandatu tariki 05/02 bava i Kigali berekeza i Musanze.

    Uduce tugize Tour du Rwanda 2022
    Ku Cyumweru tariki 20/02/2022, Kigali-Kigali Arena (gusiganwa umuntu ku giti cye), 4.0 Kms
    Ku wa Mbere tariki 21/02/2022 Kigali-Rwamagana (148.3 Kms)
    Ku wa Kabiri tariki tariki 22/02/2022, Kigali-Rubavu, (155,9Kms)
    Ku wa Gatatu tariki tariki 23/02/2022, Kigali-Gicumbi (124.3 Kms)
    Ku wa Kane tariki tariki 24/02/2022, Muhanga-Musanze (124.7 Kms)
    Ku wa Gatanu tariki tariki 25/02/2022, Musanze-Kigali (152.0 Kms)
    Ku wa Gatandatu tariki tariki 26/02/2022, Kigali-Kigali (152.6 Kms)
    Ku Cyumweru tariki tariki 27/02/2022, Kigali-Kigali (75.3 Kms)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/amakipe-azakina-tour-du-rwanda-yatangiye-kwitoreza-mu-mihanda-azanyuramo

  • Imbogamizi mu guhangana n'ingaruka z'ikoranabuhanga mu banyeshuri biga bataha #rwanda #RwOT

    Hari abanyeshuri bavuga ko ingaruka bahura nazo mu ikoreshwa nabi ry'ikoranabuhanga, ziterwa ahanini n'uburangare bwa bamwe mu babyeyi batabona umwanya wo guha abana babo uburere bw'ibanze.

    Hari ababyeyi bo bavuga ko n'ubwo hari bamwe muri bo badakora inshingano zabo nk'uko bikwiye, ariko hari abana babananira.

    Ni kenshi ibigo by'amashuri byagiye bishyirwa mu majwi yo kuba nyirabayazana yo gutuma ikoranabuhanga rigira ingaruka ku banyeshuri, cyane cyane kureba amashusho y'urukozasoni.

    Umuyobozi w'iki kigo Bwana Rusingizandekwe Antoine avuga ko uburyo abanyeshuri bigishwamo, bitemerera umunyeshuri kuba yagira ikindi kintu cyamuhuza ari mu ishuri kitajyanye nibyo ari kwiga, nk'uko yabisobanuriye umunyamakuru.

    Yagize ati 'Umwana aba agomba gukurikirana isomo, kandi hari na mwarimu uri kugenzura ko ibyo ari kwigisha biri gukurikizwa'

    Bwana Evariste Murwanashyaka, ashinzwe guhuza ibikorwa mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, avuga ko ku ishuri umwana ashobora kurindwa ingaruka zikomoka ku ikoranabuhanga, ariko bikigoye kugenzura no gukurikirana umwana iyo atashye bityo ngo hakwiye kujyaho politiki irengera umwana no hanze iyo atashye.

    Yagize ati 'Iyo politiki nimara kujyaho, ibigo by'itumanaho nka MTN na Airtel, bizasabwa ko telephone yose umwana yashobora kuba yakoresha yajyamo, porogaramu atagira uburenganzira ku makuru yamugiraho ingaruka. Ndetse n'aho batangira serivisi za internet (Cyber cafe) bazasabwa gushyiramo izo porogaramu.'

    Hari bamwe mu banyeshuri twaganiriye, batubwira ko akenshi biterwa no kutagira intego z'ubuzima kwa bamwe mu banyeshuri ariko ngo hari n'ababyeyi babigiramo uruhare rukomeye.

    Mukeshimana Francine wiga mu mwaka wa gatandatu yagize ati 'Hari nk'ukuntu uba uri mu kigare n'ababyeyi bawe batabona umwanya wo kukwitaho, umwana yakubwira kuzashakisha akantu kuri internet nawe bikagutera amatsiko.'

    Naho Niyonzima Eric wiga mu wa gatatu yagize ati 'Umwana ku ishuri afite abandi birirwana, kandi buri wese aba afite imico ye, ni ngombwa rero kugira ngo amuganirize n'utwo duco yakuye ku bandi atumubuze.'

    Gusa hari ababyeyi bamwe bavuga ko abana aribo bananirana bitewe no kugendera mu bikundi no gutora imico itandukanye bakura ku bandi bagendana iyo bari ku mashuri.

    Umwe yagize ati 'Birasaba kugira ngo nawe umenye ibyo uwo mwana yariye, ubimukuremo umushyiremo ibyawe bitewe n'icyo ushaka kugira ngo umwana wawe azaba cyo.'

    Naho undi ati 'Bamwe baba bafite amakuru yabo abandi bafite ayabo, bakasangizanya bikabangiza. Abana baratunanira ntako tuba tutagize.'

    Dr. Niyizamwiyitira Christine, Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Ikoranabuhanga (ICT) muri REB, avuga ko batangije uburyo bwo kugenzura amakuru anyura mu miyoboro ya murandasi ajya mu bigo by'amashuri kandi ko bigenda bitanga umusaruro.

    Gusa ngo haracyari byinshi byo gukorwa, ngo nk'ubu bari guhugura abarimu nabo bagafasha abanyeshuri kumva ububi bwo gukoresha ikoranabuhanga nabi.

    Yagize ati 'Abarimu twarabahuguye n'ubu turacyakomeza kubahugura, mu byo biga harimo isomo ryitwa 'Online protection', kugira ngo nabo babwire abana uburyo bwo kwirinda bari no mu rugo aho twe tutabasha kubagenzura.'

    Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo iherutse kuvuga ko iri kwiga uko itegeko rirengera umwana mu ikoranabuhanga ryavugururwa, cyane cyane harebwa uko yarindwa ingaruka ziterwa n'imikoreshereze mibi yaryo, n'kuko Umuyobozi ushinzwe Umutekano w'Amakuru muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kajangwe Maurice yabitangarije IGIHE.

    Muri  2019 u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kurengera abana mu mikoreshereze ya internet. Uretse izo ngamba, hari n'Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ryasohotse ku wa 22 Kanama 2018, ririmo ingingo zirengera abana.

    Iryo tegeko rigena uko ibyaha birimo kwereka abana amashusho y'urukozasoni kuri mudasobwa bihanwa n'amategeko.

     CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Imbogamizi mu guhangana n'ingaruka z'ikoranabuhanga mu banyeshuri biga bataha appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/03/imbogamizi-mu-guhangana-ningaruka-zikoranabuhanga-mu-banyeshuri-biga-bataha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imbogamizi-mu-guhangana-ningaruka-zikoranabuhanga-mu-banyeshuri-biga-bataha

  • Umupira w’amaguru w’u Rwanda wasubiye muri Ug… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’isenyuka rya Atraco FC, Kiyovu Sports igacika intege, APR FC igafata umwanzuro wo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, isoko ry’abakinnyi n’abatoza baturuka muri Uganda ryatangiye gucyendera buhoro buhoro.

    Johnson Bagoole uri kumwe na Bakame aha bakinaga muri Atraco FC ndetse ni umwe mu bakinnyi bavuye muri Uganda u Rwanda rutazibagirwa.

    Kuva mu 2012 kugera Covid-19 itangiye umusanzu w’abakinnyi n’abatoza bakomoka muri Uganda wari warasubiye hasi n’abazaga mu Rwanda wasangaga nta kinini bafasha kingana n’icyo ababanje batangaga.

    Sam Ssimbwa wanyuze muri Police FC

    Muri iyo myaka Rayon Sports niyo yakunze kugira abakinnyi bakomoka hanze bakaze ndetse ni nayo yagerageje gukoresha abanya-Uganda barimo Davis Kasirye uzahora yibukwa n’abafana ba Rayon Sports kubera ibitego 3 muri 4 batsinze APR FC mu mwaka w’imikino 2015/16. Nyuma ya Kasirye, Rayon Sports yanaguze umunya-Uganda Yassin Mugume ariko utarabashije kuziba icyuho Kasirye yari yarasize. 

    Davis Kasirye Aba-Rayon baramwibuka neza cyane

    Muri 2018 i Huye naho hari Rachid Mutebi gusa watsindaga igitego kimwe agasinda ijoro rimwe byanatumye atandukana na Mukura ku maherere. Umutoza w’umugande wibukwa cyane waje muri iyo myaka, ni Moses Basena waje gutoza Sunrise FC gusa nyuma akaza gusubira Uganda ikipe imaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri Sam Ssimbwa na we yanyuze muri Police FC mu 2014 yunganirwa na George Ssemogerere waje muri Musanze FC mu 2015.

    Rachid Mutebi yaraye atandukanye na Etincelles FC

    Kuva ku mwaduko wa Covid-19 ubu umupira w’amaguru mu Rwanda watangiye kugaragaza ibimenyetso ko watangiye gufungura imiryango muri Uganda ndetse ku buryo bufite imbaraga nko kuva mu 2012 gusubiza hasi.

    Moses Basena yasize amanuye Sunrise FC ariko anatsinda Rayon Sports inshuro ebyiri zikurikiranya

    Rukundo Denis wanyuze muri APR FC bikanga agasubira muri Uganda, As Kigali yamugaruye mu Rwanda ari Kapiteni wa Police FC yo muri Uganda ndetse aza anakinira Amavubi.

    Kato Samuel umunyarwanda wavukiye muri Uganda, Bugesera FC yamugaruye mu Rwanda imuvanye muri KCCA ndetse yitabira imyitozo y’Amavubi kandi Uganda yari imufite mu mibare y’igiye kizaza. Isaac Nsengiyumva ukina mu kibuga hagati na we n’umunyarwanda Rayon Sports yakuye muri Uganda ndetse akinira n’amavubi aho yitezwe kuzatanga byinshi muri Rayon Sports uyu mwaka. Jamil Kalisa wakinaga muri Vipers FC As Kigali yamugaruye mu rugo aho agomba gufasha iyi kipe mu kibuga hagati.

    Kato Samuel ubu ari muri Bugesera FC

    Nk’ibisanzwe Rayon Sports ni yo yashoje isoko igura Musa Esenu wari rutahizamu ufite ibitego byinshi muri Uganda akaba agomba gukinira iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere. Kugura Musa Esenu afite ibitego byinshi ni ikimenyetso dushobora no kuzabona abandi shampiyona irangiye kandi bari hejuru.

    Jamil Kalisa aherutse gusinyira As Kigali

    Gihamya si musiga ndetse yatangiye ari inkuru abenshi batemera ni isoko ry’umwaka ushize ubwo Kiyovu Sports yasinyisaga Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda Okwi Emmanuel abantu bose bagwa mu kantu.

    Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba umunsi wa mbere batangira imyitozo muri Kiyovu Sports

    Kapiteni akihagera yasabye Kiyovu Sports kushaka umukinnyi uzamufasha gushaka ibitego, inkoni igwa ku mpanga ye mu kibuga Muzamir Mutyaba nawe uzwi cyane mu mupira w’amaguru muri Uganda, bituma na Uganda yose itangira guhanga amaso mu Rwanda kubera abana bayo bahari.

    Inkuru yaje ishimangira ibi byose, ni nyuma yo kunaniranwa n’abatoza batandukanye As Kigali yafashe umwanzuro wo gufata itsinda ry’abatoza bakomoka muri Uganda bayobowe na Mike Hillary Mutebi wagize uruhare mu iyubakwa rya KCCA yatwaye igikombe cya CECAFA mu 2019 ikivanye i Kigali. Mutebi yaje yungirijwe na Jackson Mayanja nawe uvuka muri Uganda.

    Mutebi Mike Hillary ubu ni umutoza wa As Kigali

    Mu gihe byakomeza uku Uganda yakwiyongera ku bihugu bikunze kugaburira shampiyona y’u Rwanda birimo u Burundi, Ghana, Nigeria na Cameroun.

    Bate Shamiru umuzamu w’umunya-Uganda umaze iminsi muri shampiyona y’u Rwanda akaba akinira As Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114130/umupira-wamaguru-wu-rwanda-wasubiye-muri-uganda-114130.html

  • Umutoza mushya wa Rayon Sports yakoresheje imyitozo ya mbere [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya wa Rayon Sports, Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixao, yakoresheje imyitozo ya mbere yarimo abakinnyi bashya batarimo Kwizera Pierrot.

    Jorge Manuel da Silva Paixao yerekanywe nk'umutoza mushya kuri uyu wa Gatatu ari kumwe na Pedro Miguel uzamwungiriza ndetse bombi bahise batangira akazi, aho bazafatanya n'abari basigaranye iyi kipe barimo Lomami Marcel na Dusange Sacha.

    Manuel Paixao yavuze ko atari ubwa mbere agiye gukorera muri Afurika ndetse intego ye ari ugutwara igikombe cya Shampiyona.

    Yagize ati “Ndashaka gushimira Perezida wacu [wa Rayon Sports] kuri aya mahirwe. Tugiye gukora ibishoboka kugira ngo twegukane Igikombe cya Shampiyona. Abafana tuzakora buri kimwe kugira ngo tubashimishe.”

    Iyi myitozo yari yitabiriwe n'abafana, yagaragayemo abakinnyi bashya barimo Bukuru Christophe, Ishimwe Kevin, Umunya-Uganda Musa Esenu n'Umunya-Cameroun Mael Dindjeke, bose basinye mu mpera z'ukwezi gushize.

    Umukinnyi mushya utakoranye n'abandi ni Kwizera Pierrot bivugwa ko hari ibyo agikemura.

    Rayon Sports iteganya gukina imikino ibiri ya gicuti mbere y'uko imikino ya Shampiyona yo kwishyura isubukurwa ku wa 19 Gashyantare 2022.



    AMAFOTO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-mushya-wa-rayon-sports-yakoresheje-imyitozo-ya-mbere-amafoto

  • Uwatamiye u Rwanda ntatatira umuco cyangwa ngo awangize – Minisitiri Bamporiki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bamporiki yabwiye urubyiruko ko badakwiye kwemerera uwabatamika ibibakura mu murongo

    Minisitiri Bamporiki yabwiye urubyiruko ko badakwiye kwemerera uwabatamika ibibakura mu murongo

    Ubu butumwa yabugarutseho ku wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022, ubwo yatangizaga ukwezi k’Umuco mu mashuri, igikorwa cyabereye mu Rwunge rw’Amashuri ya Kampanga, ishuri riherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

    Minisitiri Bamporiki agaruka ku byo urubyiruko rusabwa kwitaho, yagize ati: 'U Rwanda ubundi ni umushinga w’abakurambere bacu, baharaniye ko ruba igihugu cy’igihangange, kandi gifite icyerekezo gihamye. Ni urugendo rwatangiye kuva na cyera, kandi rugikomeza; gusa rusaba kuba abana b’Abanyarwanda baba badafite ibyo batamiye bibakura mu murongo, nk’intekerezo zidafututse, ibiyobyabwenge n’ibindi bibatesha umurongo'.

    Minisitiri Bamporiki yabwiye urubyiruko ko uwatamiye u Rwanda adatatira umuco cyangwa ngo awangize

    Minisitiri Bamporiki yabwiye urubyiruko ko uwatamiye u Rwanda adatatira umuco cyangwa ngo awangize

    Ati 'Umwana w’Umunyarwanda witandukanyije nabyo, akamara gusobanukirwa ko ari we ngabo irwanira u Rwanda, ko ari we maboko yarwo kandi ari na we uzakiragwa, akageza ubwo yusa ikivi abakurambere barwo batangiye, uwo ni we u Rwanda rw’ubu n’ahazaza rukeneye'.

    Minisitiri Bamporiki, yongeraho ko ari ngombwa ko urubyiruko rurushaho gusobanukirwa byimbitse akamaro k’umuco, kugira ngo bizabafashe guha agaciro inkomoko y’ igihugu aho kiri ubu, aho kigana n’icyo bategerejweho, kugira ngo gikomereze mu murongo cyihaye.

    Abana b

    Abana b’abanyeshuri bishimiye ko bagiye kurushaho kumenya umuco nyarwanda

    Ni urugamba abarezi basabwa kugiramo uruhare rufatika, kugira ngo izo ndangagaciro z’umuco nyarwanda zishinge imizi mu bana b’abanyeshuri.

    Agira ati 'Dusaba abarezi ko mu masomo yose batanga, bajya babanza gusasira indangagaciro z’u Rwanda, bakabwira abana amateka y’u Rwanda, bakabigisha umuco na za kirazira, bakabimenya kugira ngo banabone aho bahera babiha agaciro, ari cyo nakwita 'Gutamikwa u Rwanda’. Abo bana nibamara gutamira u Rwanda, bazarushaho kumva icyo rubategerejeho, bityo n’ibindi byose nk’amasomo yabo ya buri munsi bazarenzaho, bizemera'.

    Abanyeshuri baganiriye na Kigali Today, basanga gahunda yo kurushaho gusobanurirwa umuco, bagiye kuyubakiraho, ikababera impamba izabarinda kwijandika mu bikorwa byatuma batakaza indangaciro z’Umunyarwanda ukwiriye.

    REB yemeza ko imfashanyigisho zo kwigisha umuco mu mashuri zateguwe

    REB yemeza ko imfashanyigisho zo kwigisha umuco mu mashuri zateguwe

    Iradukunda Lambert, wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, yagize ati 'Kuba tugiye kujya twigishwa byiimbitse amasomo ajyanye n’umuco wacu, bizadufasha kumenya imyitwarire dukwiye kureka n’iyo twakomeza, kugira ngo tube Abanyarwanda nyabo igihugu gikeneye. Tuzabikora twihesha agaciro, dukunda igihugu kandi tugikorera'.

    Biteganyijwe ko mu mashuri yo mu gihugu hose, mbere y’uko umwarimu atanga isomo, azajya abanza gufata umwanya aganirize abanyesuri ibijyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

    Iyi gahunda yatangirijwe mu Rwunge rw

    Iyi gahunda yatangirijwe mu Rwunge rw’Amashuri ya Kampanga mu Karere ka Musanze

    Dr Mbarushimana Nelson, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), ahamya ko bizanatuma ibipimo by’ireme ry’uburezi birushaho kuzamuka.

    Yagize ati 'Ni byiza ko tubona abana b’abanyeshuri barangiza amasomo bafite umuco, bazi kandi basobanukiwe neza ururimi rwabo, bunze ubumwe mu ntumbero yo gukunda igihugu no kugiteza imbere. Iyi gahunda yo kwigisha umuco mu mashuri, izakorwa mu buryo buhoraho; ndetse hari imfashanyigisho zateguwe abarimu bazajya bakoresha, ku buryo twizeye umusaruro ufatika w’ireme ry’uburezi, rishingiye ku kuba umuco wimakajwe'.

    Gahunda y’ukwezi kwahariwe umuco mu mashuri, yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Minisiteri y’Uburezi. Ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti 'Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uwatamiye-u-rwanda-ntatatira-umuco-cyangwa-ngo-awangize-minisitiri-bamporiki