Author: webrwanda

  • Ngororero: Imiryango irenga 600 yasenyewe n'ibiza ntiratuzwa – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byo Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yagarutseho mu kiganiro na IGIHE, anaboneraho gusaba abafatanyabikorwa babishoboye gukomeza kugira uruhare mu gutuza neza aba baturage.

    Ati 'Kuva 2023 kugeza muri Kamena 2025, mu Karere ka Ngororero, hamaze kubakirwa imiryango 747 yagizweho ingaruka n'ibiza, yimuriwe ahadashyira ubuzima bwayo mu kaga, gusa turacyafite ikibazo cy'imiryango 664 itarabasha kubakirwa, ariko nayo uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka nabo bazubakirwa.'

    Kuva ibiza byibasiye aka karere byaba mu ijoro rya tariki 2-3 Gicurasi 2023, uwo mwaka wasojwe Akarere kabashije kwimura ndetse kanatuza imiryango 32.

    Ni mu gihe mu mwaka wakurikiyeho wa 2024 himuwe ndetse hatuzwa imiryango 55.

    Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, ibinyujije mu mushinga wa CERC, ku bufatanye na Banki y'Isi, mu mwaka w'ingengo y'imari 2024-2025 yubakiye imiryango 241, nayo yasenyewe n'ibiza.

    Meya Nkusi yaboneyeho gusaba abaturage gushishikarira gutura ku midugudu, kuko imiterere y'ubutaka bwo muri aka karere ari imisozi miremire kandi hagira ubutaka busoma amazi, bigatiza umurindi ibiza by'inkangu.

    Imiryango irenga 600 yasenyewe n'ibiza ntiratuzwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-imiryango-irenga-600-yasenyewe-n-ibiza-ntiratuzwa

  • Nelly Mukazayire yavuze ku rukundo rwe rwa siporo, kuba Minisitiri n'amateka ye ashaririye – #rwanda #RwOT

    • Yize ubukungu araminuza kugera kuri Masters
    • Asanzwe akina Basketball kandi yakiniye n'ikipe y'igihugu
    • Yavuze ku cyerekezo cy'igihugu cyamuharuriye inzira
    • Yagarutse ku mateka ashaririye ashingiye ku mubyeyi we wagize uruhare muri Jenoside

    Kuva mu Ukuboza 2024, Mukazayire ni Minisitiri wa Siporo, inshingano yahawe avuye ku mwanya wo kuba Umunyamabanga wa Leta.

    Mu kiganiro yagiranye na Daniel Bernard, umwe mu bashinze umuryango Ride For Unity's BikeCast, yagarutse ku buzima bwe, n'uko yabaye Minisitiri wa Siporo.

    Ride For Unity ni umuryango utegamiye kuri leta ugamije guteza imbere indangagaciro zirimo kwihangana, kudaheza, uruhare rwa buri wese no kurengera ibidukikije binyuze muri siporo.

    Izi ndangagaciro ni zo ugenderaho ukora ibikorwa bibyara inyungu. Ukorana n'amashuri, kaminuza n'ibigo bitandukanye muri gahunda zawo, hagakorwa ubukangurambaga bushingiye ku gushishikariza abakiri bato gukora siporo bitari nk'inyungu ku buzima bwabo, ahubwo bikarenga ikagira ikindi gisobanuro binyuze muri siyansi, ikoranabuhanga n'ibindi bifitiye umuntu akamaro.

    Daniel Bernard yabajije Mukazayire uko yabaye Minisitiri wa Siporo. Yasubije ko nk'Umunyarwanda, rimwe na rimwe bigora kuvuga ku rugendo rwe akuyeho ubuzima igihugu cyanyuzemo.

    Amasomo ye yayigiye mu Rwanda kuva ku yisumbuye kugera kuri Kaminuza aho yaminuje mu bukungu muri Kaminuza y'u Rwanda. Ubu afite Masters muri iyo ngeri.

    Uyu munsi ni Minisitiri wa Siporo nyuma yo gukora mu Biro by'Umukuru w'Igihugu igihe kigera ku myaka 10 nyuma agakora mu Kigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB.

    Yahavuye ajya gukora mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, inshingano zakurikiwe no kujya gukora muri Minisiteri ya Siporo nk'Umunyamabanga Uhoraho nyuma nka Minisitiri.

    Ati 'Mu buzima bwanjye, ndi umuntu wakunze siporo. Nakinnye Basketball mu mashuri yisumbuye no muri Kaminuza, nakiniye by'igihe gito Ikipe y'Igihugu nyuma njya mu bindi. Siporo ihora mu byo nkora buri munsi, ndacyakina basketball nk'utarabigize umwuga.'

    Nelly Mukazayire akunda siporo by’umwihariko Basketball, umukino yakinnye kugeza no ku Ikipe y’Igihugu

    Yavuze ko kwisanga mu mwanya arimo uyu munsi, bishingiye ku rugendo rw'igihugu cyafunguye amarembo aho icyo umuntu ashaka kugeraho, akigeraho uko byagenda kose.

    Yasobanuye ko u Rwanda rumaze imyaka 31 mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko muri iyo myaka, buri Munyarwanda yeretswe ko ashobora kugera ku ntego ze.

    Ati 'Twese twabonye amahirwe yo kongera kubaho, kugira icyizere, kumva ko dushobora kugira ahazaza kubera igihugu gifite icyerekezo, igihugu kitwereka ko nubwo twari mu bihe bigoye nk'igihugu n'abantu ku giti cyacu […] kuko amateka y'u Rwanda aragoye ku buryo bamwe bagowe no kugira icyizere cy'ejo hazaza, abarokotse Jenoside, abari impunzi igihe kinini, imiryango yisanze idafite icyerekezo mu buzima bugoye aho bamwe mu bo mu muryango wawe bishwe, ikindi gice cyaragize uruhare muri jenoside; ni ibintu bigoye igihugu cyisanzemo hanyuma kandi mu bijyanye n'ubukungu, politiki n'ibikorwaremezo, igihugu cyarasenyutse.'

    Yavuze ko icyo cyerekezo igihugu cyafashe cyo gusana gihereye ku busa ari cyo cyamuhesheje amahirwe we n'abandi Banyarwanda benshi, kuba aho bari uyu munsi.

    Ati 'Muri urwo rugendo, umusingi wo kutwereka ko dushobora kubaka ubuzima bwacu n'igihugu, mbere na mbere ni ukwimakaza ubumwe. Urwo rugendo rw'ubumwe rusaba kubabarira, ubwiyunge, kumva ko duhujwe n'intego imwe yo kubaka, ni intambwe y'ingenzi. Ibyo bidahari, ntabwo nari kubona inzira inyerekeza aho ndi, cyo kimwe n'abandi benshi nkanjye.'

    Ikindi cyamugejeje aho ari, yavuze ko ari amahirwe angana kuri bose, ku buryo yabashije kujya mu ishuri, akiga, akabasha no guhatanira imirimo kandi akayibona bishingiye ku bushobozi bwe.

    Ibyo byose yavuze ko byunganirwa no kwigirira icyizere, aho umuntu yibonamo ubushobozi yifitemo. Ati 'Ibyo byaramfashije. Kwicara nkavuga nti ndi Nelly, hari ibyo nakora kuri iyi si, hari ikintu kidasanzwe nifitemo undi muntu wese adafite, ikindi ni uguhatana.'

    'Rimwe na rimwe tuba dufite icyo cyizere, ariko ntidukoreshe imbaraga zacu zose, ukeneye gukora cyane, kwiga, ugashyiramo imbaraga.'

    Mukazayire yavuze ko ikindi cyamufashije mu rugendo rwe ari ikinyabupfura no guhozaho mu byo akora byose.

    Yakomeje agira ati 'Ugomba no kumva ko uri hano kugira ngo utange umusanzu wawe, kandi ko uri mu bagomba kugira uruhare mu kubaka iki gihugu. Ko amahirwe yose uzahabwa, ari ayo gutanga umusanzu wawe.'

    Nelly Mukazayire wavutse mu 1982, yavuze ko rimwe na rimwe nubwo umuntu yaba yifitemo ubushobozi bungana bute n'ubushake buhambaye, hari ubwo amateka ye ashobora kumubera imbogamizi, akiburira icyizere.

    Ati 'Rimwe na rimwe hari ubwo amateka yawe ashobora kukubwira ati ntibishoboka. Ku giti cyanjye, mfite amahirwe agoye ku buryo wavuga uti nabikora. Mfite bamwe bo mu muryango wanjye barokotse Jenoside, n'abandi bo mu muryango wanjye by'umwihariko Mama wanjye, wagize uruhare muri Jenoside.'

    'Rimwe na rimwe nari mfite amajwi menshi yambwiraga ngo ntiwabishobora. Ariko icyatumye mbona ko nabigeraho, ni ubuyobozi bukwereka ko bitagombera Mama wawe, umuryango wawe, idini, indeshyo yawe ahubwo ko bigombera icyerekezo igihugu gifite, ko uri Umunyarwanda, ko ufite inshingano, ufite umwanya, hanyuma umuhate ushyiramo ku giti cyawe kugira ngo ubigereho, hanyuma n'intego ari yo yo gukorera igihugu kuko iyo ndi gukorera igihugu nanjye mba ndi kwikorera, nkorera n'abazakurikiraho.'

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko icyerekezo cy'igihugu aricyo cyamufashishije kwigirira icyizere mu gihe byari bigoye bitewe n'amateka ye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nelly-mukazayire-yavuze-ku-rukundo-rwe-rwa-siporo-kuba-minisitiri-n-amateka-ye

  • Umuhanzikazi Jody Bright yasohoye indirimbo yise 'Wirira', ikoze mu njyana Gakondo #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika Jody Bright yaraye asohoye indirimbo nshya yise 'Wirira', ikoze mu buryo bwa Gakondo bw'umuco Nyarwanda, ikomeje kunyura imitima ya benshi mu bayumvise bwa mbere. Iyo ndirimbo yashyizwe hanze ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025, igaragaramo injyana y'amakondera, inanga, ingoma n'amajwi y'amakondera ya kera, byose bigahurizwa hamwe mu buryohereye amatwi kuwayumvise.

    'Wirira' yanditswe na Jody Bright ubwe, ikaba ivuga ku gahinda n'ibibazo abantu banyuramo mu buzima ariko ikanatanga ubutumwa bw'ihumure n'icyizere cy'ejo heza.

    Mu magambo y'indirimbo, agaragaza uburyo umuntu ashobora guca mu bihe bigoye ariko ntacogore cyangwa ngo agwe mu kantu, ahubwo akihangana akareba imbere, akizera ko n'imvura igwa ikarangira.

    Abakunzi b'umuziki bamaze kuyumva banyuzwe n'ubuhanga bwa Jody Bright mu guhuza amagambo yuje ubusizi n'imiririmbire ikoranye ubuhanga, ku buryo bamwe bamaze gutangira kuyisakaza ku mbuga nkoranyambaga no kuyigira indirimbo y'icyumweru.

    Abasesengura umuziki bavuga ko iyi ndirimbo igaragaza urugendo rw'umuhanzi uri gukura mu buhanga ndetse ufite intego yo kurinda umuco Nyarwanda unyuze mu muziki w'imbaturamugabo.

    Jody Bright asanzwe azwi mu ndirimbo zinyuranye z'ibihe bitandukanye, ariko iyi ndirimbo nshya yise 'Wirira' isa n'iyafashe umwanya udasanzwe mu mitima y'abakunzi be, bitewe n'uburyo igaruka ku muco, igahuza injyana za kera n'udushya tw'igihe tugezemo.

    Umuhanzikazi Jody Bright yasohoye indirimbo yise 'Wirira', ikoze mu njyana Gakondo
    Jody Bright asanzwe azwi mu ndirimbo zinyuranye z'ibihe bitandukanye, ariko iyi ndirimbo nshya yise 'Wirira' isa n'iyafashe umwanya udasanzwe mu mitima y'abakunzi be
    'Wirira' yanditswe na Jody Bright ubwe, ikaba ivuga ku gahinda n'ibibazo abantu banyuramo mu buzima ariko ikanatanga ubutumwa bw'ihumure n'icyizere cy'ejo heza

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzikazi-jody-bright-yasohoye-indirimbo-yise-wirira-ikoze-mu-njyana-gakondo/

  • Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, inkuru zakwirakwijwe n'ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Reuters n'abakozi ba Loni zagaragazaga ko abarwanyi ba M23 bishe abasivile bagera ku bihumbi mu gace ka Binza, mu teritwari ya Rutshuru, intara ya Kivu y'Amajyaruguru muri RDC.

    Nyamara, iperereza ryakozwe na African Facts ryerekana ko ibi birego bidafite ibimenyetso bifatika, kandi ko ahari bishobora kuba byaturutse mu makuru yatanzwe n'imitwe ya Nyatura — CMC, izwiho gufitanye isano n'inyeshyamba za FDLR.

    Ku wa 31 Nyakanga 2025, Reuters yatangaje ko M23 yishe abantu 169, hakaba harimo abahinzi b'Abahutu, ishingiye ku makuru yatanzwe n'umukozi wa Loni n'undi witwa 'umunyactiviste' utavuzwe izina. Nta bimenyetso bifatika byatanzwe, ndetse n'itangazamakuru ubwaryo ryemera ko ridashobora kwemeza ibyabaye.

    Hashize iminsi itanu gusa, ku wa 6 Kanama 2025, Biro y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu (BCNUDH) yatangaje ko imibare yazamutse ikagera ku bantu 319 bishwe n'abo yise 'abarwanyi ba M23 bafashijwe n'ingabo z'u Rwanda', harimo abagore 48 n'abana 19. Uyu mubare ukaba wari wikubye hafi kabiri ugereranyije n'uwari watangajwe mbere.

    Izi nkuru zakwirakwijwe n'andi makuru mpuzamahanga nka AFP, AP, RFI, Le Monde, Radio Canada, na Al-Jazeera, zose zishingiye ku makuru ya BCNUDH na Reuters. Nta mazina y'abapfuye, aho bashyinguwe cyangwa amafoto yemeza ibyo byatangajwe byigeze gutangazwa.

    Iperereza ryakozwe na African Facts ryagaragaje ko isoko nyamukuru y'aya makuru ari 'Collectif des Victimes de l'Agression Rwandaise' (CVAR), ihuriro ryashinzwe mu 2023 n'abanyagitugu b'Abahutu bo mu karere ka Rutshuru, rifitanye imikoranire ikomeye n'imitwe ya Nyatura — CMC.

    Nyatura — CMC ni umutwe w'iterabwoba washinzwe n'FDLR mu 2010, ufite imizi mu gitekerezo cya jenosideri cy'FDLR, kikaba gisobanura impamvu bakunze gukoresha imvugo z'urwango n'ivangura mu bikorwa byabo. Abayobozi bamwe ba CVAR, nka Heritier Gashegu, ni abavugizi bemewe ba Nyatura — CMC, mu gihe abandi bafite impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi kubera ibyaha by'ubwicanyi, iyicarubozo n'iterabwoba.

    Bamwe mu bayobozi ba CVAR n'andi mashyirahamwe bafitanye isano, bagaragaye basangira ibikorwa byo kwamagana ibihano mpuzamahanga bifitanye isano n'abayobozi ba Nyatura — CMC, ndetse banakoresha amafoto n'amashusho atari ayo mu gihe bavugaho. Urugero, hari amashusho yerekanywe nk'iy'ubwicanyi bwo muri Nyakanga 2025, ariko yaje kugaragara ko yafashwe muri Nzeri 2024.

    Nyuma y'uko M23 ifashe Goma mu kwezi kwa Mutarama 2025, imirwano yakomereje mu majyaruguru ya Binza, aho yari ihanganye na FDLR na Nyatura — CMC. Aba barwanyi bambaraga imyenda isanzwe ariko bafite intwaro, bakivanamo no mu mirima y'abahinzi kugira ngo bihishe mu baturage.

    Bivugwa ko mu gihe cy'iyo mirwano, hari abasivile bapfuye, ariko imibare itari hejuru nk'iyatangajwe na BCNUDH na Reuters. Ntibigeze hagaragara ibimenyetso by'uko habayeho 'kwica ku bushake' cyangwa gukoresha imipanga nk'uko byavuzwe.

    Ahubwo, amakuru yemejwe n'amashusho agaragaza ko Nyatura — CMC na FDLR bakomeje kwihimura ku baturage babashinja gufasha M23, bakica abantu ndetse bagatwika amazu, nk'uko byabereye i Kizimba ku wa 10 Nyakanga 2025. Ibi bikorwa ariko ntibyigeze bivugwa n'abakozi ba Loni cyangwa ibitangazamakuru mpuzamahanga.

    Willy Ngoma, umuvugizi w'ingabo za M23, yabwiye African Facts ati:

    'Ntitwakwica cyangwa ngo tugire nabi umutungo w'umuturage. Ubuzima bw'umuturage ni ntavogerwa'

    Iperereza ry'African Facts rigaragaza ko ibirego bikomeye byatanzwe ku M23 nta shingiro bifite ku rwego rw'ibimenyetso bifatika, kandi ko byashingiye ku makuru aturutse ku ruhande rumwe rw'intambara — Nyatura — CMC na FDLR — bafite inyungu mu gusebya M23 no gushyigikira ingengabitekerezo y'irondakoko.

    Ibi byose byakozwe nk'icengezamatwara rya Leta ya Kinshasa kugirango bakomeje kwangisha isi umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bwabo nyuma yuko Leta ya Congo nabayishyigikiye batsinzwe bitavugwa urugamba imigi ikomeye ya Goma na Bukavu igafatwa.

    The post Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibinyoma-bishinja-m23-kwica-abaturage-byambitswe-ubusa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibinyoma-bishinja-m23-kwica-abaturage-byambitswe-ubusa

  • Abahinzi b'i Nyamasheke binubira gutanga ubwishingizi ntibashumbushwe – #rwanda #RwOT

    Mu 2019, u Rwanda rwatangije Gahunda y'Igihugu yo kwishingira ubuhinzi n'ubworozi (NAIS) izwi nka 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi', igamije kurinda abahinzi n'aborozi ibihombo baterwa n'ibibazo bitabaturutseho birimo uburwayi n'ibiza.

    Iyi gahunda igira uruhare rwa 40% mu kwishyura ubwishingizi, na ho umuhinzi cyangwa umworozi akiyishyurira 60% asigaye.

    Abahinzi bibumbiye mu makoperative atatu ahinga umuceri mu Gishanga cya Nyagahembe bavuga ko buri uko bejeje umuhinzi akatwa 300 Frw kuri are imwe.

    Ni amafaranga ashyirwa mu bwishingizi bw'umuceri, icyakora ibiza by'umuyaga byabangiririza imyaka ntibashumbushwe.

    Biziyaremye Célestin ufite are 25 uhinga umuceri mu gishanga cya Nyagahembe yabwiye IGIHE ko mu gihembwe gishize yahombye toni 1,5 kubera ibiza by'umuyaga.

    Ati 'Mu gihembwe gishize nari niteze ko nzabona umusaruro ugana na toni 2 ariko nasaruye ibilo 500 gusa kubera ko wageze igihe cyo kurabya, umuyaga ukawuhuha uravunagurika, bituma uwaryamiwe utazaho amahundo'.

    Uyu mugabo umaze imyaka umunani ahinga umuceri buri gihembwe atanga 7500Frw y'ubwishingizi avuga ko iyo babajije aho bafashe ubwishingizi babasubiza ko bazabashumbusha ari uko umuceri wabo wose warengewe n'umwuzure.

    Ati 'Icyifuzo cyacu ni uko bajya badushumbusha igihe twahuye n'igihombo giturutse ku biza by'umuyaga kuko tuba twarafashe ubwishingizi'.

    Muyoboke Jean Damascène umaze imyaka umunani ahinga umuceri kuri are 10 avuga ko ubwishingizi bafata ntacyo bubamariye.

    Ati 'Batubwira ko bazagira icyo batumarira ari uko umuceri wacu warengewe n'isuri kandi icyo kiza ntacyo tujya duhura na cyo. Icyo duhura na cyo ni icy'umuyaga'.

    Nyirahabimana Godeliève wo mu Murenge wa Shangi avuga ko buri gihembwe akatwa 2800 Frw y'ibiza, ariko ko nta na rimwe arashumbushwa.

    Ati “Ubushize nahinze umuceri ugeze igihe cyo kurabya, umuyaga urawarararika wose, imvura iwugwamo uryamye hasi ntihagira intete zizamo umwinshi uhinduka ibihuhwe'.

    Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré yabwiye IGIHE ko batari bazi iki kibazo, avuga ko bagiye kugikurikirana.

    Ati “Ntabwo twari tukizi, ubwo turi buze gukurikirana turebe kuko umuyaga na wo ni ikiza”.

    U Rwanda rukomeje guteza imbere gahunda yo gushinganisha amatungo n'ibihingwa kuko mu 2023/2024 rwashoye agera kuri miliyari 1,7 Frw mu kwishingira ibihingwa n'amatungo.

    Kuva NAIS yatangira, hatanzwe ubwishingizi bwa miliyari 4 Frw muri yo miliyoni 2,5 Frw amaze kwishyurwa abahinzi bahuye n'ibihombo bitandukanye.

    Muri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere rirambye, NST2 Leta y'u Rwanda izashora miliyoni 25$ mu guteza imbere gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo.

    Abahinga umuceri mu Gishanga cya Nyagahembe cyo mu Karere ka Nyamasheke basaba ko bajya bashumbushwa igihe wangirijwe n’ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahinzi-b-i-nyamasheke-binubira-gutanga-ubwishingizi-ntibashumbushwe

  • Ibishishwa by'imyumbati byitezweho kugabanya ikiguzi by'ibiryo by'amatungo – #rwanda #RwOT

    Umushakashatsi muri RAB, Mutabazi Jules, yatangaje ko gutunganya ibiryo by'amatungo bivuye ku bishishwa by'imyumbati bizafasha mu kugabanya ikiguzi cy'ibiryo by'amatungo.

    Ati 'Gutunganya ibiryo by'amatungo bivuye ku bishishwa by'imyumbati bizagabanya ingano n'izindi mbuto byatumizwaga mu mahanga byo kuvangwa n'ibindi biryo by'amatungo. Ibi bizazamura inyungu ku bahinzi n'aborozi, cyane cyane ko ibiryo by'amatungo bitumizwa mu mahanga bidahenze gusa ahubwo kenshi biba bidahari bihagije.'

    The Newtimes yatangaje ko RAB igaragaza ko kugura ibiryo by'amatungo byinjizwa mu gihugu bishobora kuva ku bilo miliyoni 1,1 byariho mu 2023 bikagera ku bilo miliyoni 1,29 mu 2028, rikaba izamuka rya 2,5%.

    Ibiryo by'amatungo bigize hafi 70% by'ikiguzi cy'ubworozi nk'ubw'inkoko, aho igiciro kiri hejuru cy'ibikoresho byatumijwe mu mahanga nk'ibigori na soya gituma ibikomoka ku nkoko, ku ngurube n'amatungo n'andi bihenda.

    Mutabazi yakomeje asobanura ko hakenewe kubona uburyo mu rwego rwo koroshya uburyo bwo kubona ibiribwa by'amatungo.

    Kugeza ubu ba rwiyemezamirimo 35 bari guhabwa amahugurwa y'uko ibishishwa by'imyumbati byakoreshwa mu gukora ibiryo by'amatungo.

    Umwe muri bo ukorera mu Karere ka Kamonyi mu ruganda rutunganya imyumbati, Alice Nyirasagamba, yagaragaje ko agura ibishishwa by'imyumbati ku mafaranga make angana na 10 Frw ku kilo.

    Hagaragajwe ko hakoreshejwe imashini mu gutunganya ibyo biryo, nibura ibilo 100 by'ibishishwa by'imyumbati bishobora gukurwamo ibilo biri hagati ya 28 na 30 by'ibiryo by'amatungo, akaba yabigurisha nibura ku 150 Frw cyangwa 200 Frw ku kilo ku borozi b'inka, inkoko cyangwa ingurube.

    Uburyo bwo gutunganya bukorwa hatoranywa ibishishwa bishya by'imyumbati, hagakurwamo umwanda n'ibindi bidasanzwe, bikozwa, bigashyirwa ku zuba cyangwa mu buryo bwihariye bwo kubyumisha kugira ngo bigabanywemo amazi bityo ntibyangirike, hanyuma bigatunganywamo ifu, ivangwamo ibiryo by'amatungo.

    Ibinyabutabire karemano biboneka mu myumbati bizwi nka 'cyanogenic glycosides', bifite ubumara bwa 'cyanide', bikurwaho ubukana binyuze mu kubyumisha neza cyangwa mu bundi buryo.

    Nyirasagamba yagaragaje ko yahanze imirimo ku bandi bagore 56 bamufasha mu bikorwa bitandukanye birimo no gukora mu ruganda rutunganya ifu ya Akanoze.

    Umuganga mu by'amatungo akaba n'Umuyobozi ushinzwe umuryango ugamije guteza iterambere ry'ibyaro n'imijyi uterwa inkunga n'Ikigo cy'Iterambere cy'abasuwisi (SDC) yavuze ko laboratwari zagaragaje ko hari intungamubiri nyinshi ziba ziri mu bishishwa by'imyumbati.

    Umworozi Noella Mutoni yagaragaje ko ubwo buryo buzagabanya ikiguzi cy'ibiribwa by'amatungo aho ibikomoka ku bigori wasangaga ku kilo yakiguraga 650 Frw mu gihe ibitunganyijwe mu myumbati ikilo kiri hagati ya 200 Frw na 250 Frw.

    Ukwiyongera ku musaruro w’imyumbati byafasha mu kongera ibiryo by’amatungo no kugabanya ibiciro byabyo

    Uburyo bushya bwo gutunganya ibishishwa by’imyumbati bikavamo ibiryo by’amatungo bizagabanya ibiciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibishishwa-by-imyumbati-byitezweho-kugabanya-ikiguzi-by-ibiryo-by-amatungo

  • Yago yasabye imbabazi abarimo Dj Brianne, Murungi Sabin na Bruce Melodie yibasiye mu minsi ishize – #rwanda #RwOT

    Uretse abahanzi, abanyamakuru n'abandi bazwi ku mbuga nkoranyambaga Yago yagiye yandagaza mu bihe bitandukanye, yasabye imbabazi, yanazisabye umukobwa witwa Brenda wavuze ko babyaranye undi akamwirengagiza.

    Yabigarutseho mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwe rwa YouTube. Ati 'Brenda wavuze ko namuteye inda, yarambabaje ariko ndagira ngo abyumve ko namubabariye. Wanyandikiye kenshi ariko ubu noneho ndakubabariye. Ibintu byose byabaye hagati yanjye nawe…ubyumve ko nkubabariye. Nawe umbabarire.'

    Yashimiye cyane M.Irene wamubabariye nyuma y'ibyo yamuvuzeho.

    Ati 'Uwitwa M.Irene yamaze kwemera ubusabe bwanjye. Yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa ashishikariza abantu kumva album yanjye nshya. Ndagira ngo mbahe inkuru nziza, njye na Murindahabi Irene tumeranye neza. Nta kurwana nta gutukana.'

    'Nyuma yo kumusaba imbabazi n'abandi bagenzi be ndagira ngo mbamenyeshe ko yambabariye. Ndabamenyesha ko namusubije neza, musaba imbabazi ku bitaragenze neza mbere. Wakoze cyane kumpa imbabazi, ukagerekaho kunshyigikira.''

    Yakomeje avuga ko nubwo mu minsi ishize yakunze kugaruka kuri Bruce Melodie nta rwango amufitiye, avuga ko iyo aba amwanga atari kuba yaramuhaye inka.

    Ati 'Ntabwo njye ndi umuntu ukwiriye gutangiza urwango ku bantu ngo twangane. Melodie tuziranye ku bintu byinshi. Tugiye kujya tuganira ibintu birimo amarangamutima, urabizi ko ngukunda kandi nanjye ndabizi ko unkunda. Iyo nza kuba nkwanga ntabwo nari kuguha inka. Nshaka ko unshyigikira nta na hantu uzigera wongera kunyumva nkuvuga nabi. Ntacyo bimaze uretse kudusenyera. Ndagukeneye njye Yago.'

    Yakomeje asaba uyu muhanzi kumushyigikira agasangiza abantu bamukurikira album ye nshya yashyize hanze.

    Yago kandi yasabye imbabazi abandi barimo Junior Giti, Murungi Sabin, Rocky Kirabiranya, DJ Brianne, Bob Pro, Djihad n'abandi batandukanye.

    Ati 'Munyemerere abantu bose nababaje mumbabarire. Niyo utanshyigikira tubeho nta kibazo dufitanye.'

    Yavuze ko ibiganiro yakoze avuga nabi aba bagenzi be batandukanye, byose yamaze kubisiba ku rubuga rwe rwa YouTube.

    Ati 'Uriya ntabwo yari njye, hari indi myuka yari indimo. Ibyo navugiye muri biriya biganiro n'ibyo nanditse muri biriya bihe, byose byajyanye n'ibyo bihe. Ndasaba abantu bose kutongera kumbona mu ndorerwamo yo kurwana no guterana amatiku.'

    Yago yasabye imbabazi abarimo Dj Brianne, Murungi Sabin na Bruce Melodie yibasiye mu minsi ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yago-yasabye-imbabazi-abarimo-dj-brianne-murungi-sabin-na-bruce-melodie

  • AMAFOTO – Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka utaha w'imikino wa 2025-2026 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro imyambaro izakoresha mu mwaka w'imikino 2025/2026, irimo umwambaro wo mu rugo, uwo hanze ndetse n'uwa gatatu.

    Umwambaro wo mu rugo wakomeje isura y'umuco w'ikipe uri mu ibara ry'ubururu busanzwe, naho uwo hanze (Away Kit) uza mu ibara ry'umweru.

    Umwihariko w'uyu mwaka ni umwambaro wa gatatu (Third Kit) wagaragajwe mu ibara ridasanzwe rijya gusa n'ibara ry'icyatsi bamwe banagaragaje ko itamenyerewe muri Gikundiro.

    Mu gusobanuroa uyu mwambara Ubuyobozi bw'ikipe buvuga ko risobanura urukundo kamere abafana bakunda Gikundiro.

    Iyi myambaro yamuritswe biteganyijwe ko izatangira kugurishwa kuri uyu wa Mbere mu iduka rya Gikundiro Shop riri mu mujyi wa Kigali, ku bufatanye na Kwesa.

    Rayon Sports izambara iyi myambaro mishya mu mikino itegura shampiyona no mu mikino ibanza ya Shampiyona y'u Rwanda, aho hagomba kubanza umukino wo kuri uyu wa Gatanu izakina na Yanga SC yo muri Tanzania.

    Imyenda yo mu Rugo, izajya yambara yakiriye imikino yayo:

    Imyenda yo hanze:

    Umwambaro wa Gatatu:

    The post AMAFOTO — Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka utaha w'imikino wa 2025-2026 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-ikipe-ya-rayon-sports-yamuritse-imyambaro-mishya-izakoresha-mu-mwaka-utaha-wimikino-wa-2025-2026/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-ikipe-ya-rayon-sports-yamuritse-imyambaro-mishya-izakoresha-mu-mwaka-utaha-wimikino-wa-2025-2026

  • Umuhanzi Djazmir yaraye ashyize hanze ndirimbo yise 'No doubt' #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Djazmir, ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu batari gusinzira mu buryo bw'imyidagaduro muri iyi minsi. Azwiho kudacogora no gutanga ururimi rudasanzwe mu biganiro, aherutse kwivugira yemeza ko afite aba yifitiye 'energy' mu miririmbire ye.

    Nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise 'No doubt', yakomeje gutuma izina rye rirushaho kumenyekana no kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Abafana benshi bavuga ko iyi ndirimbo ifite umudiho wihariye, amagambo yuzuyemo ubutumwa bwubaka mu rurimi rw'Icyongereza n'Ikinyarwanda ndetse n'ijwi rye rihambaye mu njyana akora. Abandi bakongeraho ko uburyo Djazmir avanga indimi mu miririmbire ye ko aribyo abantu bakunda muri iyi minsi kandi ko bituma agira umwihariko.

    Mu biganiro yagiranye na Kasuku Media, Djazmir yahishuye ko 'No doubt' atari indirimbo yatekereje mu gihe kirekire, ahubwo ari igitekerezo cyavutse mu gihe cy'amasaha make, nyuma yo kumva akajwi k'umuziki kari kumusaba kwandika. Yagize ati:

    'Iyo inspiration ije, ntabwo ngira ikibazo cyo kuyifata nkayihindura indirimbo. 'No doubt' ni igihangano cyaturutse ku byiyumvo nyabyo.'

    Abasesengura mu by'umuziki bavuga ko iyi ndirimbo ishobora kuba intangiriro y'urundi rugendo rushya rwa Djazmir, n'ubwo ari hanze y'igihugu cye cyamubyaye, Djazmir avuga ko adateze kwibagirwa imizi ye ndetse ko ateganya kuzana ibikorwa bikomeye mu Rwanda mu gihe cya vuba.

    Umuhanzi Djazmir yaraye ashyize indirimbo hanze yise 'No doubt'
    Djazmir udatindikanya kuvuga ko afite energy akomeje kuvugisha ururondogoro abatari bake nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise 'No doubt'

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-djazmir-yaraye-ashyize-indirimbo-hanze-yise-no-doubt/

  • Semuhungu Eric birangiye afungiye i kigali 'Remera', nkuko USA byagenze #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha umunyamakuru DC Clement ivuga ko Semuhungu Eric umushabitsi afungiye kuri brigade y'i Remera, mu Mujyi wa Kigali. Amakuru aturuka ku gitangazamakuru cya DC Clement avuga ko Eric SEMUHUNGU yaraye atawe muri yombi mu rukerera rwo ku Cyumweru, ku wa 10 Kanama muri uyu mwaka wa 2025, ubwo yari avuye mu kazi i Kimironko.

    Ibyo yafungiwe ntibiramenyekana neza mu buryo bwemewe n'inzego z'ubutabera, ariko bivugwa ko akurikiranyweho ibyaha birimo n'icyaha cyo gusambanya abana b'abahungu. Aya makuru aracyategerejwe kwemezwa ku mugaragaro n'inzego zibishinzwe, kuko kugeza ubu nta makuru yasohotse avuga ku byaha akekwaho.

    Ubu afungiye kuri brigade y'i Remera mu gihe hakomeje iperereza. Ubuyobozi bw'inzego z'umutekano ntiburagira icyo butangaza ku gihe azamara afunze cyangwa ku byiciro by'iperereza ririmo gukorwa.

    Abakurikiranira hafi iby'ubutabera bemeza ko hakenewe gutegereza amakuru yemejwe n'inzego zibifitiye ububasha mbere yo kugira ikindi cyemezwa, mu rwego rwo kubahiriza amategeko no kwirinda guha umwanya ibihuha.

    Amategeko y'u Rwanda asaba ko umuntu wese ukurikiranyweho icyaha afatwa nk'utagawe urubanza rutaramuhamya icyaha, kandi agahabwa uburenganzira bwo kwiregura.

    Semuhungu Eric birangiye afungiye i kigali 'Remera', nkuko USA byagenze

    Source : https://kasukumedia.com/semuhungu-eric-birangiye-afungiye-i-kigali-remera-nkuko-usa-byagenze/