Author: webrwanda

  • Ubuzima babanyemo, n'inzozi za Gentil na Sabin kuva i Butare kugera i Kigali #rwanda #RwOT

    Gentil Gedeon na Murungi Sabin ni inshuti zamenyanye bakiri mu rugendo rwo gushaka ubuzima, aho icyabahuzaga ari uguharanira kugera ku nzozi zabo mu itangazamakuru. Bavuga ko mu buzima, iyo udacinze inege, ntaho wagera. Aba bombi bagiye banyura mu nzira zitari zoroshye, ariko bakomeje kwihangana no guharanira ko impano zabo zitabapfira ubusa.

    Murungi Sabin yatangiye akorera ibitangazamakuru bikomeye mu Rwanda birimo Inyarwanda na Igihe, aho yubatse izina mu gukurikiranira hafi inkuru zigezweho mu myidagaduro, kugeza ubwo yihangiye umurimo we bwite.

    Gentil Gedeon we yatangiye urugendo rwe akorera Radio 10, aho yamamaye mu gutangaza amakuru y'amajwi afatika kandi asobanutse, kugeza igihe nawe yihangiye umurimo.

    Bombi bigiye muri Kaminuza y'u Rwanda, i Butare mu ishami ry'itangazamakuru, mu bihe bitari byoroshye kuko kwiga byabasabaga guhuza amasomo n'akazi kandi ko abarimu bicyo gihe bababwiraga ko kwigira muri andasi bidakwiye nk'umunyeshuri.

    Dore ko Murungi Sabin we ubwo bari mu kiganiro bombi na Gentil Gedeon ahagana ku wa 12 Kanama 2025 kurubuga rwa Youtube rwitwa Isimbi TV yatanze urugero atebya ati: 'Burya bwose n'umublogger Kasuku Wamipangu yavuze ko ishuri burya ngo ni scam'.

    'Niba umwarimu wa kaminuza yabaga yakubwira ko kwigira kuri interineti bidashoboka ahubwo ugomba kwigira mu bitabo kugeza urangije, baratugoraga rwose.'

    Uko imyaka yagendaga ishira, ubucuti bwabo bwiyongeraga, bigeze no kubana mu nzu imwe. Bavuga ko kubana byabafashije gusangira bimwe na bimwe, ndetse no kugirana ibyo bafashanya mu bihe bikomeye.

    Byarushijeho kuba akarusho ubwo basangiraga umukozi wabafashaga mu mirimo yo mu rugo, bikabaha umwanya wo gushyira imbaraga mu kazi no mu masomo yabo. Bavuga ko uwo muryango muto bari barubatse wabafashije gukomeza guhanga udushya no kugira icyerekezo kimwe mu buzima.

    Gentil na Sabin bahamya ko ubuzima bwo mu itangazamakuru butari uburoko bw'imiziro, ahubwo ari urubuga rw'amahirwe ku bantu bazi icyo bashaka. Nk'uko babivuga, 'Iyo udacinze inege, ibigeraho ntakabuza', kandi urugendo rwabo ni isomo rikomeye ku rubyiruko rwifuza kuzamuka mu mwuga no mu buzima busanzwe.

    Gentil Gedeon we yatangiye urugendo rwe akorera Radio 1 aho yatangazaga amakuru
    Murungi Sabin yatangiye akorera ibitangazamakuru bikomeye mu Rwanda birimo Inyarwanda na Igihe

    Source : https://kasukumedia.com/ubuzima-babanyemo-ninzozi-za-gentil-na-sabin-kuva-i-butare-kugera-i-kigali/

  • Huye: Abanyeshuri bafashwa na Mastercard Foundation basannye inzu z'imiryango 12 – #rwanda #RwOT

    Ni umuganda wabereye mu Kagari ka Muhoro, ukaba umwe mu bikorwa byaranze ingando bari bamazemo icyumweru bazikorera muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye.

    Bamwe mu banyeshuri bitabiriye uyu muganda bavuze ko wabahuje n'abaturage, bibafasha kumenya ibibazo biri muri sosiyete, bikaba ari byo bagenderaho bashaka inzira zo kubikemura.

    Mukamisha Olga Pamela wiga ubuvuzi muri UR-Huye yagize ati 'Iki ni igikorwa gihuye n'intego za Mastercard Foundation. Dusabwa kugira umutima wo gutanga no gufasha abandi badukeneye nk'uko natwe twahawe.'

    Uwera Emmerance wiga mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri UR-Gikondo, we yavuze ko isomo yakuye muri uyu mwiherero ari uko yamenye ko kuba umuyobozi no kumenya inshingano, bihera ku kwegera umuturage mu bikorwa nk'umuganda ukamenya icyo akeneye.

    Umunya-Érythrée wiga muri UR-Busogo, Fitsum Donat, na we yabwiye IGIHE ko nk'umunyamahanga, yungukiye byinshi mu gikorwa cyo kubakira abatishoboye, ikaba ari imwe mu mpamba azashyira ab'iwabo ubwo azaba asubiyeyo.

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kagwesage Anne Marie, yavuze ko umuganda ari nk'indorerwamo yereka urubyiruko uko ubuzima bwo hanze bumeze.

    Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciatha, avuga ko ibikorwa by'uru rubyiruko ari urugero rw'ibyo igihugu kibashakaho, bityo rudakwiriye kuva muri uwo murongo.

    Ati 'Ibi ni umusemburo w'impinduka nziza kandi byongera kubibutsa inshingano nk'urubyiruko, n'uruhare mukwiye kugira kuri ejo hazaza h'ibihugu byanyu. Turabasaba gukomeza kwitabira ibikorwa bitandukanye by'ubwitange.'

    Abubakiwe na bo bashimiye Leta idahwema kubafasha ko kwigisha urubyiruko gukura ari ingirakamaro ku bafite intege nke n'ubushobozi buke.

    Mu Karere ka Huye habarurwa inzu 303 zikeneye gusanwa, hakaba n'imiryango 41 idafite aho kuba ikeneye kubakirwa.

    Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza muri Huye, Kankesha Annonciatha, na we yifatanyije n’aba banyeshuri mu muganda

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation muri UR, Prof. Kagwesage Anne Marie, yavuze ko umuganda ari irindi somo rya ngombwa ku rubyiruko

    Nyuma y’umuganda habayeho umwanya wo kuganira

    Inzego z’umutekano zafatanyije n’aba banyeshuri bafashwa na Mastercard Foundation mu gikorwa cyo kubakira abaturage

    Hari inzu zimwe byasabaga ko babanza gusana ibishahuro

    Fitsum Donat ukomoka muri Erithrea yavuze ko yakunze igikorwa cy’umuganda w’Abanyarwanda

    Hagenimana Xavier wasaniwe inzu, yashimye igikorwa cyiza cy’aba banyeshuri bafatanyije n’abaturage

    Aba banyeshuri babonye ko kwegera abaturage bibongerera ubundi bumenyi

    Buri wese yashyizemo imbaraga ze bafasha abaturage kugira inzu nziza

    Basize inzu zigize isuku kandi zikomeye

    Bamwe bavomaga amazi bakayegereza abaponda isima n’abakata icyondo

    Abanyeshuri bakoze imirimo itandukanye irimo kuvoma, gutwara umucanga, gutwara isima n’ibindi

    Aba banyeshuri bari bishimiye umusanzu wabo mu mpinduka nziza z’abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abanyeshuri-bafashwa-na-mastercard-foundation-basannye-inzu-z-imiryango-12

  • Abanyarwanda barenga miliyoni 13 bamaze kwandikwa muri Sisitemu Imibereho – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 11 Kanama 2025, mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri ari kugirira mu Ntara y'Amajyepfo, yatangiriye mu Karere ka Nyanza, agirana inama mpuzabikorwa y'abayobozi bo mu Ntara y'Amajyepfo.

    Minisitiri Habimana yavuze ko ubu amakuru ari muri Sisitemu Imibereho, ashobora gukoreshwa n'inzego kugira ngo zinoze serivisi zitandukanye zitanga.

    Ati 'Turashimira abaturage bitabiriye gutanga amakuru kuri Sisitemu Imibereho, amakuru yagiye atangwa neza, ubu abasaga miliyoni 13 bamaze kwandikwa, abasigaye ni bo bake cyane. Mu gihe gito, bazaba bamaze gutanga ayo makuru kuko inzego zitandukanye zirabegera. Twiteze ko umusaruro wayo utazatinda kugaragara muri serivisi zitandukanye, haba muri mituweli n'ahandi kubera ko ya makuru yifashishwa anoze kandi yatanzwe mu buryo bwizewe.'

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Iterambere ry'Abaturage no Guhuza Ibikorwa mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'lterambere mu Nzego z'lbanze (LODA), nka rumwe mu nzego zifashisha iyi sisitemu, Nsabibaruta Maurice, yabwiye IGIHE ko izaba igisubizo gihamye mu kugira igenamigambi rishingiye ku makuru nyakuri y'imibereho y'ingo.

    Impamvu ni uko yubatse ku buryo impinduka nyinshi zishobora kuba ku miterere y'ingo n'imibereho by'abagize umuryango zihita zigaragara bitagombye kongera gukusanya amakuru bya hato na hato.

    Yavuze ko ikorana n'ubundi buryo bw'ikoranabuhanga buhari bushobora kugaragaza imiterere n'imibereho y'ingo n'abazigize.

    Ati 'Kuva yatangira gukoreshwa, irimo gufasha mu igenamigambi rishingiye ku mwihariko wa buri rugo n'ingamba zizana ibisubizo bijyanye n'ibikenewe.'

    Nsabibaruta yavuze ko Sisitemu Imibereho yatangiye gukoreshwa muri gahunda zitandukanye nko kwishyura mituweli, kugena abaturage bunganirwa muri gahunda zo gufasha abaturage kwikura mu bukene (VUP), n'izindi.

    Sisitemu Imibereho yamuritswe bwa mbere ku wa 29 Gashyantare 2024 nk'uburyo bushya bwari busimbuye ibyiciro by'ubudehe, muri Gicurasi 2025, itangira gukoreshwa hishyurwa ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweli.

    Minisitiri Habimana Dominique uyobora MINALOC, yatangaje ko Abanyarwanda barenga miliyoni 13 bamaze kwandikwa muri Sisitemu Imibereho

    Abayobozi bo mu Majyepfo basabwe kwihutisha iterambere ry’umuturage bakoresheje uburyo bwose buriho burimo na Sisitemu Imibereho yoroheje ikusanyamakuru ry’abaturage

    Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe Iterambere ry'Abaturage no Guhuza Ibikorwa muri LODA, Nsabibaruta Maurice, ahamya ko Sisitemu Imibereho izoroshya igenamigambi riteza imbere abaturage

    Kuva muri Gicurasi 2025, Sisitemu Imibereho yatangiye gukoreshwa, imaze kwandikwamo Abanyarwanda basaga miliyoni 13


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-barenga-miliyoni-13-bamaze-kwandikwa-muri-sisitemu-imibereho

  • Imirimo yo gutunganya hegitari ibihumbi 10 mu Cyanya cy'Ubuhinzi cya Gabiro igiye gutangira – #rwanda #RwOT

    Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub washowemo miliyoni 118$ na Leta y'u Rwanda mu cyiciro cya mbere, ukaba ushyirwa mu bikorwa n'ikigo cyo muri Israel gikora ibikoresho byo kuhira imyaka, NETAFIM Ltd.

    Icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga cyatangiriye kuri hegitari 5600 ziherereye mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi.

    Muri izi hegitari, abaturage bahawemo ubuso bwa hegitari 1600 kugira ngo babubyaze umusaruro, mu gihe abashoramari bahawe hegitari 3724, na ho hegitari zirenga 300 zisigaye zubatsweho ibikorwaremezo.

    Umuyobozi Mukuru wa Gabiro Agri business Hub, Ngarambe Aloyz, yavuze ko uyu mushinga ugeze kuri 98% ushyirwa mu bikorwa ari na yo mpamvu muri Nzeri 2025 uzashyikirizwa Leta.

    Ngarambe yavuze ko kandi bafite abashoramari barindwi batangiye kubyaza umusaruro ubutaka bwatunganyijwe.

    Yavuze ko ''Ubu turi mu cyiciro cyo gukora inyigo, twabonye amafaranga yo gukora inyigo, turateganya ko nyuma y'amezi atatu abazatsindira isoko bazatangira kuyikora. Hari ubwo inyingo imara umwaka cyangwa amezi atandatu, aho izarangirira tuzahita dutangira gushyira mu bikorwa ikindi cyiciro.''

    Abaturage 6000 ni bo bamaze kubona akazi mu cyiciro cya mbere cy'uyu mushinga. Abashoramari barindwi bari guhinga ibigori, ibishyimbo, imboga n'imbuto.

    Umuyobozi Mukuru wa Gabiro Agri business hub, Ngarambe Aloyz, , yavuze ko bagiye gutangira icyiciro cya kabiri cy'uyu mushinga

    Mu cyiciro cya mbere cy’Umushinga Gabiro Agri Business Hub, hakozwe umuyoboro w'amazi ugeza amazi ku mirima yose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-gutunganya-hegitari-ibihumbi-10-mu-cyanya-cy-ubuhinzi-cya-gabiro

  • Ambasaderi Mbabazi Rosemary yifatanyije n'Abanya-Ghana kunamira abaguye mu mpanuka ya kajugujugu – #rwanda #RwOT

    Ku wa 11 Kanama 2025, Amb Mbabazi abinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko yasinye mu gitabo cya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Ghana, cyandikwamo ubutumwa bwo kwifatanya n'icyo gihugu, mu rwego rwo kwerekana ubufatanye bw'u Rwanda mu bihe by'icyunamo.

    Iyi mpanuka yabaye ku wa 6 Kanama 2025, ubwo indege ya kajugujugu yavaga mu Murwa Mukuru, Accra yerekeza mu Mujyi wa Obuas. Iyi ndege yaje kubura kuri radar, nyuma iboneka yakoze impanuka mu gace ka Adansi.

    Iyo mpanuka yahitanye abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ingabo, Edward Omane na mugenzi we w'Ibidukikije, Ibrahim Murtala Muhammed, Samuel Sarpong wari Umuyobozi wungirije w'Ishyaka riri ku butegetsi, National Democratic Congress na Muniru Mohammed wari Umujyanama w'Igihugu mu by'Umutekano.

    Kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, gusa amakuru avuga ko agasanduku k'ibanga (black box) kamaze kuboneka ndetse katangiye no gukorwaho iperereza.

    Ambasaderi Mbabazi Rosemary yandika mu gitabo gishyirwamo ubutumwa bwo gufata mu mugongo

    Iyi mpanuka yaguyemo abarimo Minisitiri w'Ingabo n'uw'Ibidukikije muri Ghana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-mbabazi-rosemary-yifatanyije-n-abanya-ghana-kunamira-abaguye-mu

  • Nashatse kubyaza umusaruro umutekano w'u Rwanda: Umunya-Bulgaria uhinga kuri hegitari 900 – #rwanda #RwOT

    Ubu akora ubuhinzi kuri hegitari 900 mu Cyanya cy'Ubuhinzi cya Gabiro Agri business Hub giherereye mu Karere ka Nyagatare.

    Trifonov ni umwe mu baherutse gusurwa na Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, wagiriye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Minisitiri Dr. Justin Nsengiyumva yasuye icyanya cy'ubuhinzi cya Gabiro Agri business Hub gifite ubutaka bungana na hegitari 5600 zatunganyijwe ngo zikorerweho ubuhinzi.

    Abashoramari barindwi bamaze guhabwa ubutaka bungana na hegitari zisaga 4000 harimo Chandra Trifonov ufite ubutaka bungana na hegitari 900 zirimo 300 yahinzeho muri iki gihembwe cy'ihinga.

    Izi hegitari 300 zihinzeho ibigori, ibishyimbo n'urusenda.

    Chandra yize ibijyanye n'icungamutungo ariko ahitamo kutajya gukora muri banki cyangwa ahandi hajyanye n'ibyo yize ahubwo yinjira mu buhinzi nk'umwuga akunda.

    Yavuze ko umutekano w'u Rwanda, isuku no kubahiriza amategeko biri mu byamukururiye gushora imari mu buhinzi ndetse ko yiteguye no kwagura ishoramari rye.

    Ati 'Mu 2019 natangiye gukura ibigori hano muri Afurika nkajya kubigurisha muri Bulgaria, mu 2020 haza kuzamo ibibazo byinshi yaba mu kwishyurana ndetse na Covid-19 izambya ibintu. Namenye amakuru y'uko mu Rwanda hagiye gutangira icyanya cy'ubuhinzi mpita nza kwandikisha EA Agro (ikigo cye) ndeba uko natangira kubyaza umusaruro ubutaka bwa hano.''

    Ubutaka bwo mu Rwanda Chandra yabubonyemo imari kuko yizeye ko bwera neza mu gihe wabuhaye ifumbire n'amazi akwiye.

    Ati 'Ndizera ko mu minsi iri imbere nitumara guhinga ubutaka bwose tuzatangira kubona inyungu. Gabiro Agri Business Hub ni icyanya cyiza buri muntu wese yaterwa ishema na cyo kuko kizongera ibiribwa mu Rwanda no hanze yarwo.''

    Zimwe mu mbogamizi uyu mugabo yagaragarije Minisitiri w'Intebe harimo imiyoboro y'amazi itameze neza ituma iyo imvura iguye aba menshi mu murima akaba yakwangiriza ibihingwa.

    Minisitiri Dr. Nsengiyumva yamwijeje ko iki kibazo kigiye gukemurwa mu maguru mashya kugira ngo bitazamuteza ibihombo.

    Chandra yavuze ko afite isoko ry'ibigori mu Rwanda mu gihe urusenda rwo azajya arwohereza mu Bushinwa kuko ari ho yabonye isoko.

    Gabiro Agri business Hub ni icyanya cy'ubuhinzi cyatunganyijwe na Leta y'u Rwanda aho cyashowemo arenga miliyari 100 Frw, kuri ubu hagiye gukorwa inyigo yo gutunganya izindi hegitari ibihumbi 10 zizahabwa abandi bashoramari.

    Minisitiri Dr. Justin Nsengiyumva yasuye ibikorwa bya Chandra Trifono wo muri Bulgaria ukorera ubuhinzi mu Rwanda

    Chandra Trifonov wo muri Bulgaria afite ubutaka bwa hegitari 900 akoreraho ubuhinzi

    Umushoramari wo muri Bulgaria witwa Chandra Trifonov washoye imari mu Rwanda afite imashini zigezweho mu buhinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nashatse-kubyaza-umusaruro-umutekano-w-u-rwanda-umunya-bulgaria-uhinga-kuri

  • Ngoga Shema Fabrice yemejwe nk'umukandida rukumbi wemerewe kwiyamamariza umwanya w'Umuyobozi wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'amatora ya FERWAFA yatangaje urutonde ntakuka rw'abemerewe kwiyamamaza mu matora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025, aho Ngoga Fabrice ari we mukandida rukumbi ku mwanya w'umuyobozi mukuru.

    Ibi byemejwe hashingiwe ku mategeko shingiro ya FERWAFA, nk'uko yemejwe n'Inteko Rusange yo ku wa 3 Gicurasi 2025, cyane cyane mu ngingo yayo ya 59, agace ka mbere, kavuga ko Komisiyo y'Amatora ari yo ifite inshingano zo gutunganya no kugenzura amatora hakurikijwe amategeko agenga amatora ya FERWAFA.

    Nyuma y'uko Bwana Hunde Rubegasa Walter yandikiye Komisiyo y'Amatora ku wa 25 Nyakanga 2025 asaba gukura kandidatire ye n'urutonde yari ayoboye, hashingiwe ku ngingo ya 11, igika cya 3, agace ka (c) k'amategeko agenga amatora yemejwe ku wa 29 Ukwakira 2017, urutonde rwose rwahise ruba imfabusa.

    Ibaruwa yanditswe ku wa 29 Nyakanga 2025 na Bwana Rurangirwa Louis na Bwana Ngendahayo Vedaste isaba gutesha agaciro urutonde rw'abakandida bayobowe na Ngoga Fabrice, yateshejwe agaciro na Komisiyo y'Ubujurire, hashingiwe ku ngingo ya 26, igika cya 5 cy'amategeko agenga amatora, ivuga ko ibyemezo bya Komisiyo y'Ubujurire ari ntakuka kandi bidashobora kujuririrwa.

    Bityo, Komisiyo y'Amatora yemeje ko Ngoga Fabrice ari we mukandida rukumbi ku mwanya w'Umuyobozi wa FERWAFA.

    Amatora y'abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA azaba ku wa 30 Kanama 2025.

    Urutonde ruyobowe na Bwana SHEMA NGOGA Fabrice nirwo rwemerewe kwiyamamaza:

     

    The post Ngoga Shema Fabrice yemejwe nk'umukandida rukumbi wemerewe kwiyamamariza umwanya w'Umuyobozi wa FERWAFA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ngoga-shema-fabrice-yemejwe-nkumukandida-rukumbi-wemerewe-kwiyamamariza-umwanya-wumuyobozi-wa-ferwafa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngoga-shema-fabrice-yemejwe-nkumukandida-rukumbi-wemerewe-kwiyamamariza-umwanya-wumuyobozi-wa-ferwafa

  • Junior asanganywe intimba ikomeye nyuma yo gupfusha abamukundaga no gusubika umuziki #rwanda #RwOT

    Junior agaragaje ko gupfusha abamukundaga n'itandukana rya Juda Muzik byamuciye intege mu muziki

    Umuhanzi Mbaraga Alex Wamenyekanye nka Molan Junior yibutse ibihe bidasanzwe by'inshingano n'agahinda yanyuzemo nyuma yo kubura abantu yitaga ubuzima bwe

    Mu buryo bwuje amarangamutima adasanzwe, umuhanzi Mbaraga Alex, uzwi cyane mu muziki nka Molan Junior, yatangaje inkuru imbaraga nke z'abantu benshi bashobora kwihanganira, yibuka uburyo yanyuze mu bihe bitoroshye birenze urugero. Yavuze uko gupfusha byamwokamye inshuro nyinshi mu gihe gito, byatumye umutima we ucika intege ndetse bikamukuramo icyizere yari afitiye muzika nyuma y'itandukana ry'itsinda rya Juda Muzik.

    Junior yari umwe mu basore b'ibitangaza mu itsinda rya Juda Muzik, ryakanyujijeho mu ndirimbo zakunzwe n'abanyarwanda batari bake, rikazamo imbaraga nshya mu muziki w'u Rwanda. Indirimbo zabo zaravugwaga hose, zikavugwa nk'ihuriro rishya ry'umuziki ufite ireme n'udushya. Ariko mu mwaka wa 2023, inkuru z'akababaro zatunguye abakunzi b'umuziki: iri tsinda ryasenyutse. Icyo gihe, Junior yasigaye yibaza aho azerekeza, kuko byari bimaze kumubera ubuzima n'inzozi ze.

    Ibyari amarira byo ntibyahagarariraga aho. Mu mwaka wa 2022, Junior yari amaze guca mu nzira y'umusaraba. Muri uwo mwaka umwe, yahuye n'ibyago bikomeye bitatu bikurikirana: kubura umukunzi we akundaga urudashira, kubura nyina wamubyaye wari umutima n'umugisha w'ubuzima bwe, ndetse no kubura Yvan Buravan, inshuti ye magara n'umuhanzi yafataga nk'urugero rwiza mu buhanzi.

    Junior yavuze ko kubyakira byamugoye cyane, kuko buri muntu muri aba yari afite umwanya udasimburwa mu buzima bwe. Umukunzi we yari inkingi y'ubutwari n'umunezero mu buzima bwe bwa buri munsi, nyina akaba ari we wamuhaga impanuro z'ubuzima n'inkunga itagira iherezo, naho Yvan Buravan akamubera isoko y'ubutumwa bwo gukunda ibyo akora no kutava ku izima mu buhanzi.

    Ibi byago byose byahuriranye mu gihe gito, bikuraho imbaraga ze n'ishyaka yari afite. Yavuze ati: 'Ntabwo ari ibintu byoroshye. Hari igihe wumva byose bitakiriho, kandi ukabura aho uhera wongera kubaka ubuzima bwawe.'

    Kuva ubwo, Junior ntiyigeze asubira mu muziki nk'uko yabyifuzaga. Nubwo akunda umuziki cyane kandi awufite mu maraso, yasanze umutima we ugikeneye gukira no gutuza mbere yo kongera guhanga. Yongeyeho ko kuri we, umuziki utari igikorwa cy'akazi gusa, ahubwo ari ururimi rw'amarangamutima, bityo adashaka kugaruka mu muziki adafite umutima wuzuye.

    Ubu, Molan Junior avuga ko ari kugenda asubiza umutima mu bitereko gahoro gahoro, abifashijwemo n'inshuti n'umuryango usigaye hafi ye. Kuri we, gupfusha abantu ukunda birahindura imyumvire yawe yose ku buzima, bikagutera kubaho umunsi ku wundi nk'aho ari wo wa nyuma.

    Iyi nkuru ya Junior ni isomo rikomeye ku bantu bose, ryo kwita ku bantu dufite mu buzima tukiri kumwe na bo, kuko igihe cyabo ku isi kidashobora kumenyekana. Ni inkuru ibabaje ariko kandi irimo icyizere icyizere cyo ko im wounds z'imitima zishobora gukira buhoro buhoro, nubwo zikomeza kugusigira ibibazo byo mu mutima ubuziraherezo.

     

    Source : https://kasukumedia.com/junior-asanganywe-intimba-ikomeye-nyuma-yo-gupfusha-abamukundaga-no-gusubika-umuziki/

  • Nyuma y'umwaka w'amakimbirane n'amagambo akomeretsa, Yago ashyira hasi intwaro asaba imbabazi ziturutse ku mutima #rwanda #RwOT

    Yago Pon Dat asaba imbabazi abo yagiye yibasira, asaba n'inkunga yo gushyigikira album ye nshya

    Yago Pon Dat, uzwi mu guhuza umuziki n'itangazamakuru, yongeye kugaruka mu itangazamakuru yicishije bugufi, asaba imbabazi abantu batandukanye yagiye agirana nabo amakimbirane mu mwaka ushize. Mu bo yagarutseho barimo Dj Brianne, Murungi Sabin, M. Irene na Bruce Melodie, abasaba ko bamushyigikira nyuma yo gushyira hanze album nshya.

    Si abo gusa, kuko n'abandi banyamakuru ndetse n'abakunzwe ku mbuga nkoranyambaga yigeze kwibasira mu bihe bitandukanye, bose yabagejejeho ubutumwa bw'imbabazi. Harimo n'umukobwa witwa Brenda, wavuze ko babyaranye ariko akamwirengagiza.

    Mu kiganiro yashyize ku rubuga rwe rwa YouTube, Yago yagize ati:
    'Brenda wavuze ko namuteye inda, ibyo wavuze byarambabaje ariko ndashaka kukumenyesha ko nakubabariye. Wanyandikiye inshuro nyinshi, ariko ubu noneho ndakubabariye. Ibyabaye byose hagati yanjye nawe, byumve ko nkubabariye. Nawe umbabarire.'

    Yago kandi yashimiye cyane Murindahabi Irene (M. Irene), wamubabariye nyuma y'ibyo yamuvuzeho.
    'M. Irene yemeye ubusabe bwanjye. Yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa bushishikariza abantu kumva album yanjye nshya. Ndagira ngo mbabwire inkuru nziza, ubu tumeranye neza nta makimbirane, nta magambo mabi.'

    Yakomeje agira ati:
    'Nyuma yo gusaba imbabazi we n'abandi bagenzi be, ndabamenyesha ko yambabariye. Namusubije neza, musaba imbabazi ku byatabaye neza mbere. Murakoze cyane ku mbabazi no kungaragariza inkunga.'

     

    Source : https://kasukumedia.com/nyuma-yumwaka-wamakimbirane-namagambo-akomeretsa-yago-ashyira-hasi-intwaro-asaba-imbabazi-ziturutse-ku-mutima/

  • Zari Hassan arahatwitse, 'Tiffah na Nillan ni abawe Diamond, nta DNA izahindura ibyo!' #rwanda #RwOT

    Zari Hassan

    Umuriro mu rukundo rwa kera hagati ya Diamond Platnumz na Zari Hassan wongeye kwaka nyuma y'uko Diamond atangaje amagambo yatunguye isi yose. Mu minsi mike ishize, uyu muhanzi w'icyamamare muri Afurika y'Iburasirazuba yavuze ko hari abana yitirirwa nk'abe nyamara ngo atari bo, ariko agahitamo kubarera bose kugira ngo atagirana amakimbirane n'ababyeyi babo.

    Amagambo ye yahise acicikana ku mbuga nkoranyambaga, akongeza ibihuha by'uko bamwe mu bana be bashobora kuba badafite isano na we.

    Ariko se Zari yari guceceka? Oya rwose! Uyu mugore w'ikimenyabose ukomoka muri Uganda yahise ahaguruka, yambika amagambo Diamond, amubwira ko abana bombi bafitanye Tiffah na Nillan ari abe mu buryo budashidikanywaho.

    'Nta DNA ishobora guhindura ukuri. Abo ni abana bawe kuva ku munsi wa mbere,' ni ko Zari yateye imbwa muri iyi saga y'amagambo.

    Ibi byose bikomeje gucamo ibice abakunzi ba Diamond ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushyigikira bavuga ko ari uburenganzira bwe gusuzuma ukuri, abandi bakamushinja kwangiza izina ry'abana be no gushyira mu kaga umubano wabo.

    Ese ibi bizasiga iyi saga ya Wasafi Family idasenyutse burundu, cyangwa se biracyari intangiriro y'indi myivumbagatanyo?

    Source : https://kasukumedia.com/zari-hassan-arahatwitse-tiffah-na-nillan-ni-abawe-diamond-nta-dna-izahindura-ibyo/