Author: webrwanda

  • Spice Diana ashyira amabanga hanze ku kwangwa kwa Albums muri Uganda #rwanda #RwOT

    Spice Diana yaburiye abacana ku ruhande abahanzi b'Abanya-Uganda bakora albums

    Umuhanzikazi Spice Diana yatangaje amagambo akomeye ku bijyanye n'ukwiyongera kw'abafana b'umuziki w'Abanya-Uganda bagenda bacishamo gusebya no kunenga umuco wo gukora albums, aburira ko ubwo bubi buca intege abahanzi.

    Avuga ku bijyanye na album nshya ya Bebe Cool yise Break The Chains aherutse gusohora, Spice Diana yagaragaje ko abafana benshi batumva agaciro k'album, bigatuma batamenya gushimira umurimo ukomeye n'ubuhanzi biba byayikoze.

    'Nananjye naratinye gusohora albums kubera ko abantu batazizi, batazi icyo ari cyo. Rimwe na rimwe, iyo ukora album ntiuba uharanira gusa kugira indirimbo ikunzwe cyane, ahubwo uba ushaka gutanga ubwoko butandukanye bw'indirimbo nziza zishimisha abafana bawe batandukanye,' niko Spice Diana yabisobanuye.

    Bebe Cool yasohoye Break The Chains muri Gicurasi uyu mwaka agamije gusenya inzitizi ku ruhando mpuzamahanga no kugeza amajwi mashya ku bafana bo mu gihugu.

    Nubwo yakoze iyo album agamije byinshi, iki gikorwa cyahuye n'amarangamutima atandukanye y'abafana, ibintu Spice Diana asanga bishobora guca intege abandi bahanzi bashaka kugerageza gukora albums.

    Source : https://kasukumedia.com/spice-diana-ashyira-amabanga-hanze-ku-kwangwa-kwa-albums-muri-uganda/

  • Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry'Umuturage #rwanda #RwOT

    Kampuni ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro(Gisizi Mining Company Ltd/GIMI) ikorera mu Murenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi yakiriye abakozi ikoresha mu busabane ngarukamwaka aho basangira bakaganira bishimira ibyo bagezeho bananoza inga nshya. Bagarutse kandi ku ruhare iyi Kampuni igira mu iterambere ry'umuturage by'Umwihariko abari hafi y'ahakorerwa ubucukuzi n'Abanyakayenzi batishoboye muri rusange.

    Mujawase Ernestine, Umuyobozi(Manager) wa Gisizi Mining Company Ltd aganira n'Umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko iyi Kampuni akorera imaze imyaka 10(yiswe GIMI Ltd) ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ko kandi ubwoko bw'Amabuye bacukura I Gisizi ari imvange ya Koruta na Gesegereti aho Koruta iba iri ku kigero cya 30% mu gihe Gasegereti iba ifite 70%.

    Ernestine Mujawase/Manager wa GIMI Ltd.

    Ashima ko nka Kampuni y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bagira uruhare mu iterambere ry'abaturage baba abegereye ahakorerwa imirimo y'ubucukuzi ndetse n'abandi bo hirya no hino mu Murenge wa Kayenzi, cyane abatishoboye.

    Avuga ku ruhare GIMI Ltd igira ku iterambere rihindura ubuzima bw'abaturage bukarushaho kuba bwiza, yagize ati' Dufite gahunda y'ibikorwa tugomba gukora birebana n'iterambere ry'Abaturage begereye aho dukorera ubucukuzi. Bimwe muri ibyo bikorwa, harimo; gutanga akazi gahemba Abaturage, Kubakira abatishoboye inzu kugira ngo bagire aho kuba, Gutangira abaturage Mituweli, hari Ukuboroza Inka, Kubaka Imihanda y'imigenderano ihuza Akagari dukoreramo n'utundi tugakikije n'ibindi byose bigamije gutuma ubuzima bw'Umuturage burushaho kuba bwiza'.

    Bamwe mu bakozi ba GIMI Ltd barimo n'igitsina Gore.

    Mujawayezu, avuga ko gutegura umunsi w'Ubusabane n'abakozi ari igikorwa bakora buri mwaka bagamije Gusabana, baganira kandi basangira, bishimira ibyo baba barafatanije kugeraho ari nako baganira ku ngamba nshya zo kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire.

    Agira kandi ati' Igisobanuro cy'Umunsi w'Ubusabane hagati yacu n'abakozi gifite agaciro gakomeye kuko mu busanzwe duhura turi mu nshingano z'akazi, tubazwa inshingano. Uyu aba ari umunsi w'ibyishimo, kuganira tugasangira noneho ntawe uri kuvuga ngo ko utakoze ibi, jya gukora ibi! Mbese uyu munsi kuri twe uba ari uw'ibyishimo kuko niho dusabanira tukishima nyuma y'akazi kaduhuza buri munsi'.

    Mujawayezu, asaba abakozi gukora bakunze umurimo bakora, kugira Umurava mu byo bakora kugira ngo Kampuni itere imbere kuko gutera imbere kwayo ariko gutera imbere k'Umukozi, Umuryango we n'Igihugu muri rusange.

    Kagoyire Beatrice, mu myaka 45 y'amavuko afite, isaga 10 ayikoze muri iyi Kampuni. Ahamya ko gukora muri ubu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro agahembwa byamufashije kubaka ubuzima bwe n'umuryango we kuko yabashije kurihira abana be 3 amashuri ndetse agura Inka.

    Beatrice Kagoyire, amaze kwiteza imbere abikesha amafaranga akura mu bucukuzi.

    Avuga ko kuba akora agahembwa, byamufashije kuba yishyura Mituweli neza kandi ku gihe, kuba muri Ejo Heza ariko kandi no kuba mu Bimina nibura aho atanga Ibihumbi icumi buri kwezi.

    Ahamya ko ibyo bimufasha kugira ibindi bikorwa akora bituma yiteza imbere kuko abikora mu buryo bwo kwiteganyiriza kuko igihe agize ikibazo gitunguranye kimusaba amafatanga abasha kuguza mu kimina mu gihe atarahembwa. Ahamya kandi ko ubu yamaze kugura amabati akaba agiye gutangira kubaka inzu yo kubamo we n'umuryango we kuko aho basanzwe hasa no mu manegeka.

    Avuga ku gikorwa cy'Ubusabane buhuza Abakozi n'Abakoresha ba GIMI Ltd bagasangira bishimye ntawe ubaza undi inshingano, yagize ati' Ni igikorwa cyiza, ni nk'Umwana n'Umubyeyi. Uzarebe buriya iyo ufite abana ugateka ukabagaburira mukicara mukaganira abana barishima. Uku rero baduhuriza hamwe tukicarana, tugasangirira ku meza amwe bisobanuye byinshi mu mibanire myiza n'imikoranire hagati yacu'.

    Turikumana Jean Marie Vianney, afite imyaka 25 y'amavuko. Avuga ko gukora nk'umukozi wa Gisizi Mining Company Ltd byamufashije kugira icyerekezo n'Intego by'Ubuzima bwe kuko yagiye yirinda kwaya ngo akoreshe nabi amafaranga ahembwa.

    Turikumana Jean Marie Vianney, amaze kwiteza imbere abikesheje GIMI Ltd akorera.

    Avuga ko nibura ku munsi atabura Ibihumbi bitanu yinjiza bivuye mubucukuzi akora muri GIMI. Ahamya ko muri ubu bucukuzi yabashije Kubaka inzu, Ashaka Umugore ndetse Agura Inka akora n'ibindi bikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwiteza imbere.

    Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi yashimiye Gisizi Mining Company Ltd ku gutegurira umunsi nk'uyu abakozi ikoresha bakicara bagasangira ndetse bakaganira bishimira ibyo bakoze ari nako bafata ingamba z'iminsi izakurikiraho.

    Gitifu Nsengiyumva Pierre Celestin/Kayenzi.

    Agira kandi ati' Ibikorwa bya GMI ni byiza haba mu nyungu z'abakozi, Inyungu za Kampuni ndetse n'imikoranire n'Ubuyobozi ariko kandi bikaba n'inyungu ku Banyakayenzi bose kuko umusaruro uva hano ubageraho mu buryo butandukanye'.

    Avuga ku kuba GIMI yaremeye abaturage ikabishyurira Ubwishingizi bw'Ubuzima(MITUWELI), yagize ati' Twashimye uburyo mwibuka ko hari abadafite ubushobozi buhagije mukabishyurira Mituweli'. Yakomeje asaba abakozi kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba bakora bagahembwa, abasaba gukora biteza imbere ariko kandi bizigamira, anasaba abakoresha gukomeza gukora neza bafasha mu gutuma ubuzima bw'abaturage buba bwiza kurusha.

    Gisizi Mining Company Ltd, ifite abakozi babariwa hagati ya 200-250 barimo ibitsina byombi. Benshi mu bakozi b'Iyi Kampuni ni abatuye aho ikorera Ubucukuzi no mu nkengero zaho. Nk'uko Ernestine Mujawayezu, Umuyobozi wa GIMI Ltd abisobanura, umusaruro uva muri ubu bucukuzi ugera byihuse mu bakozi kuko bahembwa buri cyumweru kandi ayo bahembwa ni nayo kenshi bakoresha mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere. Abasaba gukora bizigama, bibuka ko ahazaza habo heza hategurwa bagifite imbaraga.

    Gisizi Mining Company Ltd yishyuriye Mituweli abaturage batishoboye 100.

    Abakozi ba GIMI Ltd bakoze neza barashimiwe;

    Abagize ubuyobozi bwa GIMI Ltd bahorana kenshi n'abakozi ba Kampuni.
    Ubuyobozi n'abakozi ba GIMI Ltd bageneye impano Muzehe Rugiramumaro nyiri Kampuni utarabashije kuhaba kubera intege nke.
    Bamwe mu bagize umuryango wa Muzehe Rugiramumaro bari baje kuhamubera.
    Aha bafunguraga impano yagenewe Muzehe Rugiramumaro.
    Impano igaragaraho Amabuye y'agaciro.
    Umwuzukuru wa Rugiramumaro yasomaga ubutumwa bwanditse ku mpano yagenewe Sekuru.

    Kubera uruhare rwa GIMI Ltd mu guhindura ubuzima bw'abaturage, aha Gitifu Nsengiyumva yambikaga Umudari w'Ishimwe Umukwe wa Rugiramumaro utabashije kuhaboneka.
    Gitifu Nsengiyumva ibumoso, Umukwe wa Rugiramumaro hagati, Perezida wa Njyanama y'Umurenge wa Kayenzi.
    Abakozi, Abakoresha, Ab'Umuryango wa Rugiramumaro, Abatumirwa, bose barasangiye barishima.

    Barasabanye bacinya akadiho.
    Abacuranzi basusurukije abitabiriye ikirori.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/12/kamonyi-gimi-ltd-bishimiye-ibyo-bagezeho-bagaragaza-uruhare-bafite-mu-iterambere-ryumuturage/

  • Kamonyi-GMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry'Umuturage #rwanda #RwOT

    Kampuni ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro(Gisizi Mining Company Ltd/GMI) ikorera mu Murenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi yakiriye abakozi ikoresha mu busabane ngarukamwaka aho basangira bakaganira bishimira ibyo bagezeho bananoza inga nshya. Bagarutse kandi ku ruhare iyi Kampuni igira mu iterambere ry'umuturage by'Umwihariko abari hafi y'ahakorerwa ubucukuzi n'Abanyakayenzi batishoboye muri rusange.

    Mujawase Ernestine, Umuyobozi(Manager) wa Gisizi Mining Company Ltd aganira n'Umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko iyi Kampuni akorera imaze imyaka 25 ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ko kandi ubwoko bw'Amabuye bacukura I Gisizi ari imvange ya Koruta na Gesegereti aho Koruta iba iri ku kigero cya 30% mu gihe Gasegereti iba ifite 70%.

    Ernestine Mujawase/Manager wa GMI Ltd.

    Ashima ko nka Kampuni y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bagira uruhare mu iterambere ry'abaturage baba abegereye ahakorerwa imirimo y'ubucukuzi ndetse n'abandi bo hirya no hino mu Murenge wa Kayenzi, cyane abatishoboye.

    Avuga ku ruhare GMI Ltd igira ku iterambere rihindura ubuzima bw'abaturage bukarushaho kuba bwiza, yagize ati' Dufite gahunda y'ibikorwa tugomba gukora birebana n'iterambere ry'Abaturage begereye aho dukorera ubucukuzi. Bimwe muri ibyo bikorwa, harimo; gutanga akazi gahemba Abaturage, Kubakira abatishoboye inzu kugira ngo bagire aho kuba, Gutangira abaturage Mituweli, hari Ukuboroza Inka, Kubaka Imihanda y'imigenderano ihuza Akagari dukoreramo n'utundi tugakikije n'ibindi byose bigamije gutuma ubuzima bw'Umuturage burushaho kuba bwiza'.

    Bamwe mu bakozi ba GMI Ltd barimo n'igitsina Gore.

    Mujawayezu, avuga ko gutegura umunsi w'Ubusabane n'abakozi ari igikorwa bakora buri mwaka bagamije Gusabana, baganira kandi basangira, bishimira ibyo baba barafatanije kugeraho ari nako baganira ku ngamba nshya zo kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire.

    Agira kandi ati' Igisobanuro cy'Umunsi w'Ubusabane hagati yacu n'abakozi gifite agaciro gakomeye kuko mu busanzwe duhura turi mu nshingano z'akazi, tubazwa inshingano. Uyu aba ari umunsi w'ibyishimo, kuganira tugasangira noneho ntawe uri kuvuga ngo ko utakoze ibi, jya gukora ibi! Mbese uyu munsi kuri twe uba ari uw'ibyishimo kuko niho dusabanira tukishima nyuma y'akazi kaduhuza buri munsi'.

    Mujawayezu, asaba abakozi gukora bakunze umurimo bakora, kugira Umurava mu byo bakora kugira ngo Kampuni itere imbere kuko gutera imbere kwayo ariko gutera imbere k'Umukozi, Umuryango we n'Igihugu muri rusange.

    Kagoyire Beatrice, mu myaka 45 y'amavuko afite, isaga 10 ayikoze muri iyi Kampuni. Ahamya ko gukora muri ubu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro agahembwa byamufashije kubaka ubuzima bwe n'umuryango we kuko yabashije kurihira abana be 3 amashuri ndetse agura Inka.

    Beatrice Kagoyire, amaze kwiteza imbere abikesha amafaranga akura mu bucukuzi.

    Avuga ko kuba akora agahembwa, byamufashije kuba yishyura Mituweli neza kandi ku gihe, kuba muri Ejo Heza ariko kandi no kuba mu Bimina nibura aho atanga Ibihumbi icumi buri kwezi.

    Ahamya ko ibyo bimufasha kugira ibindi bikorwa akora bituma yiteza imbere kuko abikora mu buryo bwo kwiteganyiriza kuko igihe agize ikibazo gitunguranye kimusaba amafatanga abasha kuguza mu kimina mu gihe atarahembwa. Ahamya kandi ko ubu yamaze kugura amabati akaba agiye gutangira kubaka inzu yo kubamo we n'umuryango we kuko aho basanzwe hasa no mu manegeka.

    Avuga ku gikorwa cy'Ubusabane buhuza Abakozi n'Abakoresha ba GMI Ltd bagasangira bishimye ntawe ubaza undi inshingano, yagize ati' Ni igikorwa cyiza, ni nk'Umwana n'Umubyeyi. Uzarebe buriya iyo ufite abana ugateka ukabagaburira mukicara mukaganira abana barishima. Uku rero baduhuriza hamwe tukicarana, tugasangirira ku meza amwe bisobanuye byinshi mu mibanire myiza n'imikoranire hagati yacu'.

    Turikumana Jean Marie Vianney, afite imyaka 25 y'amavuko. Avuga ko gukora nk'umukozi wa Gisizi Mining Company Ltd byamufashije kugira icyerekezo n'Intego by'Ubuzima bwe kuko yagiye yirinda kwaya ngo akoreshe nabi amafaranga ahembwa.

    Turikumana Jean Marie Vianney, amaze kwiteza imbere abikesheje GMI Ltd akorera.

    Avuga ko nibura ku munsi atabura Ibihumbi bitanu yinjiza bivuye mubucukuzi akora muri GMI. Ahamya ko muri ubu bucukuzi yabashije Kubaka inzu, Ashaka Umugore ndetse Agura Inka akora n'ibindi bikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwiteza imbere.

    Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi yashimiye Gisizi Mining Company Ltd ku gutegurira umunsi nk'uyu abakozi ikoresha bakicara bagasangira ndetse bakaganira bishimira ibyo bakoze ari nako bafata ingamba z'iminsi izakurikiraho.

    Gitifu Nsengiyumva Pierre Celestin/Kayenzi.

    Agira kandi ati' Ibikorwa bya GMI ni byiza haba mu nyungu z'abakozi, Inyungu za Kampuni ndetse n'imikoranire n'Ubuyobozi ariko kandi bikaba n'inyungu ku Banyakayenzi bose kuko umusaruro uva hano ubageraho mu buryo butandukanye'.

    Avuga ku kuba GMI yaremeye abaturage ikabishyurira Ubwishingizi bw'Ubuzima(MITUWELI), yagize ati' Twashimye uburyo mwibuka ko hari abadafite ubushobozi buhagije mukabishyurira Mituweli'. Yakomeje asaba abakozi kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba bakora bagahembwa, abasaba gukora biteza imbere ariko kandi bizigamira, anasaba abakoresha gukomeza gukora neza bafasha mu gutuma ubuzima bw'abaturage buba bwiza kurusha.

    Gisizi Mining Company Ltd, ifite abakozi babariwa hagati ya 200-250 barimo ibitsina byombi. Benshi mu bakozi b'Iyi Kampuni ni abatuye aho ikorera Ubucukuzi no mu nkengero zaho. Nk'uko Ernestine Mujawayezu, Umuyobozi wa GMI Ltd abisobanura, umusaruro uva muri ubu bucukuzi ugera byihuse mu bakozi kuko bahembwa buri cyumweru kandi ayo bahembwa ni nayo kenshi bakoresha mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere. Abasaba gukora bizigama, bibuka ko ahazaza habo heza hategurwa bagifite imbaraga.

    Gisizi Mining Company Ltd yishyuriye Mituweli abaturage batishoboye 100.

    Abakozi ba GMI Ltd bakoze neza barashimiwe;

    Abagize ubuyobozi bwa GMI Ltd bahorana kenshi n'abakozi ba Kampuni.
    Ubuyobozi n'abakozi ba GMI Ltd bageneye impano Muzehe Rugiramumaro nyiri Kampuni utarabashije kuhaba kubera intege nke.
    Bamwe mu bagize umuryango wa Muzehe Rugiramumaro bari baje kuhamubera.
    Aha bafunguraga impano yagenewe Muzehe Rugiramumaro.
    Impano igaragaraho Amabuye y'agaciro.
    Umwuzukuru wa Rugiramumaro yasomaga ubutumwa bwanditse ku mpano yagenewe Sekuru.

    Kubera uruhare rwa GMI Ltd mu guhindura ubuzima bw'abaturage, aha Gitifu Nsengiyumva yambikaga Umudari w'Ishimwe Umukwe wa Rugiramumaro utabashije kuhaboneka.
    Gitifu Nsengiyumva ibumoso, Umukwe wa Rugiramumaro hagati, Perezida wa Njyanama y'Umurenge wa Kayenzi.
    Abakozi, Abakoresha, Ab'Umuryango wa Rugiramumaro, Abatumirwa, bose barasangiye barishima.

    Barasabanye bacinya akadiho.
    Abacuranzi basusurukije abitabiriye ikirori.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/12/kamonyi-gmi-ltd-bishimiye-ibyo-bagezeho-bagaragaza-uruhare-bafite-mu-iterambere-ryumuturage/

  • Isak ashaka guhunga Newcastle nk'uhunga intambara zo muri DRC #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru David Ornstein yatangaje amakuru atunguranye ku bijyanye n'ahazaza ha rutahizamu w'Umusuwede, Alexander Isak, ukinira Newcastle United. Nk'uko abivuga, n'ubwo isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi ryarangira atagiye ahandi, Isak yamaze gufata icyemezo gikomeye ko adashaka kongera kwinjira mu mishinga y'iyi kipe.

    Isak, wakiniraga Newcastle kuva muri Nzeri 2022 avuye muri Real Sociedad, yakunze kugaragara nk'umwe mu bakinnyi bakomeye b'iyi kipe, aho yagize uruhare rukomeye mu kuyifasha guhatanira imyanya yo hejuru muri Premier League ndetse no kugera muri UEFA Champions League. Ariko amakuru mashya arerekana ko umubano hagati ye n'ubuyobozi bw'ikipe ndetse n'abatoza utifashe neza.

    Ornstein avuga ko Isak abona urugendo rwe muri Newcastle nk'ururangiye burundu, kandi nta bushake afite bwo kongera kuba umwe mu bakinnyi bazakoreshwa umwaka utaha w'imikino.

    N'ubwo impamvu nyazo zitaravugwa mu buryo burambuye, bivugwa ko harimo amakimbirane ku byerekeye n'amasezerano, imigendekere y'imishinga y'ikipe, ndetse n'ibitekerezo ku hazaza he nk'umukinnyi ukiri muto ufite inyota yo gukina ku rwego rwo hejuru.

    Kugeza ubu, amakipe amwe yo muri Premier League ndetse n'andi yo ku mugabane w'u Burayi bivugwa ko yakurikiranye by'umwihariko uko ibintu bihagaze kugira ngo azamwegukane. Icyakora, igihe gisigaye mbere y'uko isoko rifunga ni gito, bityo bikaba bitazwi niba azahita abona ikipe nshya cyangwa agasubira gukina adashaka mu ikipe ya Newcastle.

    Isak ashaka guhunga Newcastle nk'uhunga intambara zo muri DRC

    Source : https://kasukumedia.com/isak-ashaka-guhunga-newcastle-nkuhunga-intambara-zo-muri-drc/

  • Rutsiro: Imisoro n'amahoro bikomoka ku mucanga byinjije arenga miliyoni 450 Frw – #rwanda #RwOT

    Aka karere gatangaza ko ubu bucukuzi bwahangiye imirimo abaturage 9,650 binyuze muri sosiyete 36 zifite impushya zo gukora iyi mirimo.

    Imigezi yatanzweho impushya nyinshi irimo uwa Sebeya ufite site enye zicukurwaho umucanga n'uwa Koko watanzweho impushya eshatu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rutsiro, Bagirishya Pierre Claver, yahamirije IGIHE ko ubu bucukuzi bwinjije imisoro n'amahoro byinshi.

    Ati 'Umwaka w'ingengo y'imari wa 2024/25, twari twarahize ko imisoro y'ibyo twiyinjiriza izaba miliyoni 1,115 frw ariko twarayirengeje iba miliyoni 1,150 frw biduha igipimo cya 103%.'

    Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/26 bifuza kuzazamura imisoro n'amahoro bikomoka ku byo akarere kiyinjiriza bikagera kuri miliyoni 1,400 frw.

    Abaturage bishimira ko aka kazi kabatunze n'imiryango yabo ndetse ko bakomeje urugendo rw'iterambere.

    Habumugisha Tumaini wo mu Murenge wa Gihango avuga ko aka kazi kamufashije kugura ingurube ebyiri n'inkoko zirenga 10 kandi ko nta funguro akenera kurya ngo ananirwe kuryihahira.

    Avuga ko kandi ko kuri site imwe yo ku mugezi wa Koko, ku munsi baba bahari ari abakozi bari hagati ya 300 na 400, bose bagiye gushaka igitunga imiryango yabo.

    Uwiringiyimana Augustin we yavuze ko aka kazi yagakuyemo inzu yo guturamo.

    Ati 'Nta nzu nagiraga ariko kuri ubu nabashije kwiyubakira iy'ibyumba bibiri n'uruganiriro mbikesha akazi ko kwinura no gupakira imicanga.'

    Inkomoko y'amahoro akarere kiyinjiriza arimo arenga miliyoni 450 Frw yakomotse ku bucukuzi bw'umucanga ari narwo rwego rwakusanyijwemo menshi, mu gihe andi yakomotse ku mahoro y'ubutaka.

    Indi misoro n'amahoro bikomoka ku kwishyura impushya zo gucuruza, ku mitungo itimukanwa, umusoro ku nyungu z'ubukode, gukodesha imitungo ya leta ndetse n'ayakomotse ku nyungu n'ibihano.

    Akarere ka Rutsiro kabonye amahoro arenga miliyoni 450 akomoka ku mucanga

    Abaturage barenga ibihumbi icyenda babonye akazi mu bucukuzi bw’umucanga

    Umucanga wabaye imari ishyushye ku Karere ka Rutsiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-imisoro-n-amahoro-bikomoka-ku-mucanga-byinjije-arenga-miliyoni-450-frw

  • Umunyezamu Gianluigi Donnarumma, ibyo kwiyunga na PSG bisa nkibidashoboka #rwanda #RwOT

    Gianluigi Gigio Donnarumma ari mu nzira zo gutandukana na Paris Saint-Germain nyuma y'uko asizwe inyuma ku rutonde rw'abakinnyi bazakina Supercup. Uyu mukinnyi ukomoka mu Butaliyani ntiyigeze ahamagarwa na gato, bikaba byerekana ko umubano hagati ye na PSG wamaze gucikamo ibice.

    Amakuru ava mu ikipe avuga ko nta bwumvikane na buke buri hagati y'impande zombi ku bijyanye n'amasezerano mashya, ndetse nta n'icyizere cyo kuyashyiraho umukono. PSG yamaze gufata icyemezo cyo kwizera Lucas Chevalier nk'umuzamu mushya, bituma Donnarumma yisanga nta mwanya afite mu migambi y'iyi kipe.

    Biteganyijwe ko uyu mukinnyi ashobora kuva muri PSG muri iyi mpeshyi, cyangwa se akayivamo mu 2026 nk'uwarangije amasezerano. Donnarumma avuga ko atishimiye na gato imyitwarire yikipe ye, ibintu byongeye gukaza umwuka mubi hagati ye n'abayobozi bayo.

    Amakipe yo muri shampiyona yo mu Bwongereza 'English Premier League' yamaze gutangira kumuganiriza, bikaba bishoboka ko ahari ari ho azerekeza mu gihe cya vuba. Uyu mukinnyi w'imyaka 26 azwiho ubunararibonye bukomeye no gukina ku rwego rwo hejuru kuva akiri muto, ariko ubu urugendo rwe i Paris ruri kugana ku musozo utari mwiza.

    Donnarumma yahageze muri PSG avuye muri AC Milan, aho yari kapiteni, ariko urugendo rwe mu Bufaransa rushobora kurangira vuba cyane kurusha uko yari abitekereje.

    Umunyezamu Gianluigi Donnarumma, ibyo kwiyunga na PSG bisa nkibidashoboka
    Donnarumma ntiyigeze ahamagarwa mu bakinnyi bazakina Super Cup, ibyo kwiyunga na PSG bisa nkibidashoboka

    Source : https://kasukumedia.com/umunyezamu-gianluigi-donnarumma-ibyo-kwiyunga-na-psg-bisa-nkibidashoboka/

  • Instant Casino Online: User Experience Insights from the Community #rwanda #RwOT

    In this article, we'll delve into the fascinating world of instant casinos online, sharing valuable insights and experiences from players like you and me. We'll explore user experiences, the pros and cons of various platforms, and how these casinos stack up against traditional options. Whether you're a seasoned player or a newbie, understanding the community's perspective can enhance your gaming experience. Let's dive in and see what the buzz is all about, including thoughts on instant casino review sites and user feedback!

    The Rise of Instant Casino Online: What It Means for Players

    The concept of instant casinos has taken the online gambling world by storm. These platforms allow players to dive into the action without the hassle of lengthy sign-up processes or software downloads. As someone who's spent countless hours spinning reels and playing cards, I can vouch for the appeal of immediate access. Instant casinos not only save time but also cater to the growing demand for instant gratification in our fast-paced lives.

    A significant advantage of these casinos is their accessibility. Players can enjoy their favourite games directly from their browsers on desktops or mobile devices, making it easier than ever to get in on the fun. This shift towards instant play has opened the doors for many who might have been hesitant to try online gambling in the past. The community has embraced this change, and discussion forums are buzzing with recommendations and experiences.

    User Experiences: What the Community is Saying About Instant Casinos

    User feedback is essential when assessing any online gaming platform, and instant casinos are no exception. Many players share their experiences on forums and social media, detailing everything from game variety to customer support. One recurring theme is the convenience factor; players appreciate being able to play instantly without unnecessary delays. For instance, I recently read a post where a player described how they could access their favourite slots during their lunch break, which showcases how these platforms fit seamlessly into daily life.

    However, it's not all sunshine and rainbows. Some players have voiced concerns about the lack of comprehensive customer support. While many instant casinos do offer live chat and email options, responses can sometimes be slower than desired. Community discussions often highlight the importance of reliable support, especially when real money is on the line. This feedback is crucial for casinos looking to improve their services.

    Comparing Instant Casinos to Traditional Online Casinos: The Real Deal

    When considering whether to join an instant casino or stick with a traditional online casino, it's helpful to weigh the pros and cons. Traditional casinos often offer a more extensive range of games and features, which can be enticing for dedicated players. However, the instant casino model has gained traction due to its simplicity and speed. As a regular player, I've found that while traditional sites have their charm, the instant casinos cater more to on-the-go lifestyles.

    Another point of comparison is the registration process. Instant casinos usually require minimal information to get started, allowing players to jump straight into the action. In contrast, traditional sites may have lengthy forms and verification processes that can deter newcomers. For many, the ease of access provided by instant casinos is a game-changer, making them the preferred choice for casual players.

    Feature Instant Casinos Traditional Casinos
    Registration Process Quick and minimal Lengthy and detailed
    Game Variety Good selection, but may lack some exclusives Extensive and diverse
    Customer Support Often decent, but varies by site Generally more comprehensive
    Mobile Compatibility Optimised for all devices May require downloads for some games

    Top Features Players Love About Instant Casinos: A User Perspective

    Instant casinos have several features that players rave about. One of the most appreciated aspects is the range of games available. Players can often find a decent variety of slots, table games, and live dealer options, all accessible within seconds. Many community members have shared their excitement about discovering new titles that they might not have tried otherwise, thanks to the easy accessibility of these platforms.

    Another feature that stands out is the user-friendly interface. Most instant casinos are designed with players in mind, making it easy to navigate through different game categories and promotions. For example, I remember joining a new instant casino and was pleasantly surprised at how straightforward it was to find my favourite slot games. This ease of use is often highlighted in user reviews, making it a deciding factor for many when choosing a platform.

    Navigating Instant Casino Login: Tips and Tricks for a Smooth Experience

    One aspect that can be a bit tricky is the login process for instant casinos. While many platforms strive for simplicity, there can be hiccups along the way. Players often report issues with password recovery or two-factor authentication. To avoid these pitfalls, it's wise to use a password manager to keep your credentials safe and easily accessible. This can save you from frustration, especially when the excitement of playing is just a click away.

    Additionally, some players recommend creating accounts with social media logins, which many instant casinos now offer. This option allows for a quicker login experience and can reduce the chances of forgetting passwords. With a few simple clicks, you can be ready to play your favourite games without the hassle of remembering multiple credentials. Community discussions frequently praise this feature for its convenience, particularly amongst younger players who favour social media integrations.

    1. Always check for bonuses and promotions before signing up.
    2. Read reviews from other players to gauge reliability.
    3. Experiment with various games to find what suits you best.
    4. Keep an eye on withdrawal times and payment methods.

    Exploring Instant Casino Sister Sites: What You Need to Know

    Instant casino sister sites can be a treasure trove for players looking for variety. These sites often share the same software and game providers, which can mean similar experiences across platforms. Many players in the community have shared their experiences of exploring sister sites, often discovering new bonuses and game selections. For instance, if you find a site you love, checking out its sister sites can lead to more exciting gameplay options.

    However, it's essential to approach these sister sites with caution. While many offer great experiences, some may not live up to the standards of the original site. Player reviews on platforms like Trustpilot can provide valuable insights into the reliability and quality of these casinos. Engaging with community feedback can help you make informed decisions and avoid potential pitfalls.

    In conclusion, the world of instant casinos online has plenty to offer, but always do your research. Whether you're exploring instant casino reviews or checking out sister sites, a little insight from the community can enhance your gaming journey. Happy gaming!

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/11/instant-casino-online-user-experience-insights-from-the-community/

  • Rusizi: RPF-Inkotanyi yungutse abanyamuryango bashya barenga 450 – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kwakira indahiro z'abifuza kuba Abanyamuryango bemewe b'Umuryango RPF-Inkotanyi cyahuriranye n'ibirori byo kwishimira ibyagezweho byabereye mu Mirenge ya Kamembe, Mururu, Giheke, Muganza na Butare ku wa 10 Kanama 2025.

    Akarere ka Rusizi kabarizwa mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangungu, abakuze bavuga ko yari yarasigajwe inyuma na Repubulika ya mbere n'iya Kabiri.

    Ntereyaho Boniface w'imyaka 55, wo mu Murenge wa Mururu uri mu Banyamuryango bashya barahiye yavuze ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'Inkotanyi nta shyaka yabagamo ko ahubwo yari akirimo kwiga ku bikorwa bya RPF-Inkotanyi ngo arebe niba akwiye kuyibera umunyamuryango.

    Ati “Icyatumye mfata icyemezo cyo kuba umunyamuryango wemewe wa RPF-Inkotanyi ni ibikorwa bitandukanye by'amajyambere yatugejejeho, birimo amashanyarazi, imihanda n'amashuri'.

    Uyu musaza yavuze ko yabyirutse abona baturiye urugomerero rw'amashanyarazi rwa (Rusizi I na Rusizi II) ariko batagira umuriro w'amashanyarazi.

    Ati 'Tukabona amatsinga aducaho ajyana umuriro muri Kigali, no muzindi ntara ariko twe tugahora mu icuraburindi, uyu munsi umuriro turawufite. Intego mfite ni ugufatanya n'abandi banyamuryango ba RPF-Inkotanyi tugaharanira guteza igihugu cyacu imbere”.

    Muhozawase Louise w'imyaka 27 yavuze ko icyatumye afata umwanzuro wo kurahirira kuba Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi ari uko yabyirutse abona mu gihugu ari amahoro.

    Ati “Intego mfite nk'Umunyamuryango mushya wa RPF-Inkotanyi ni ugushishikariza urubyiruko kuba Abanyamuryango tugakorera igihugu cyacu”.

    Chaiman wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Rusizi, Siborurema Timothee yahaye ikaze abanyamuryango bashya b'Umuryango RPF-Inkotanyi abasaba gushyira imbaraga mu kurinda ibyagezweho.

    Ati 'Tubitezeho kubahiriza gahunda za Leta. Gahunda za Leta ziba zikubiye muri manifesto y'umuryango, iyo tubonye abanyamuryango bashya tuba tubonye umusingi ufatika'.

    Yongeyeho ati 'Icyo tubasaba ni ukwiteza imbere bahereye kuri gahunda za Leta bagakora ubuhinzi bwa kijyambere, ibikorwaremezo Leta ibagezaho bakabigira ibyabo bakabirinda'.

    Mu barahiriye kuba Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi harimo 40 bo mu Murenge wa Giheke, 132 bo mu murenge wa Kamembe, 119 bo mu murenge wa Mururu, 132 bo mu Murenge wa Muganza na 30 bo mu Murenge wa Butare.

    Ntereyaho w’imyaka 55 yarahiriye kuba Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi

    Abanyamuryango bashya ba RPF-Inkotanyi biyemeje gusigasira ibyagezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-rpf-inkotanyi-yungutse-abanyamuryango-bashya-barenga-450

  • Rusizi: Inkuba yishe umugabo, umugore bari baryamanye ararusimbuka – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kabayego, Akagari ka Karangiro, Umurenge wa Nyakarenzo ku wa 11 Kanama 2025 Saa Saba z'ijoro.

    Saa Yine z'ijoro ryo ku wa 10 Kanama 2025 mu Karere ka Rusizi hatangiye kugwa imvura idasanzwe yari ifite umuriri ndetse yumvikanagamo inkuba nyinshi.

    Saa Saba n'iminota itanu, ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyakarenzo, bwahawe amakuru ko hari umugabo w'imyaka 29 witwa Nizeyimana ukubiswe n'inkuba aryamanye n'umugore we ku buriri.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko amakuru bahawe n'umugore wa nyakwigendera ari uko yabonye umurabyo, akanumva ashyuhiranye, yareba umugabo we akabona ari gushikagurika.

    Ati 'Yahise ahamagara abaturanyi bamufasha kumugeza ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo ari naho yaguye. Ntabwo twabashije kumenya niba hari icyo urwo rugo rutari rwubahirije ku bijyanye n'amabwiriza yo kwirinda inkuba kuko uwagombaga kuduha amakuru ni umugore wa nyakwigendera kandi yari ataramera neza'.

    Gitifu Dushimimana yihanganishije umuryango wagize ibyago byo kubura umuntu wabo biturutse ku nkuba, asaba abaturage gukomeza kwitwararika mu gihe cy'imvura irimo imirabyo.

    Ati 'Tugira inama abaturage ko igihe imvura irimo kugwa irimo imirabyo bakwirinda kuvugira kuri telefone, bagacomora ibyuma bicomekwa ku mashanyarazi, bakanirinda kugama munsi y'ibiti no gusohoka mu nzu bajya kureka amazi.'

    Nyakwigendera Nizeyimana asize umugore n'abana batatu barimo umuto w'amezi 9. Biteganyijwe ko azashyingurwa tariki 12 Kanama 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-inkuba-yishe-umugabo-umugore-bari-baryamanye-ararusimbuka

  • Polisi yafashe umukobwa wacuruzaga urumogi i Nyarugenge – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yatawe muri yombi ku wa 11 Kanama 2025 Saa Munani z'amanywa kubera amakuru yatanzwe n'abaturage.

    Yahishaga urumogi acuruza mu mucanga wari urunze mu nzu iherereye mu Kagali ka Mataba, mu Mudugudu wa Rushubi. Uyu mukobwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Mageragere.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa akimara gufatwa yatangaje ko ibikorwa byo gucuruza urumogi abimazemo iminsi kuko umugabo we babanaga na we yafashwe acuruza urumogi na we akaba afungiye icyo cyaha.

    Ati 'Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'izindi nzego ndetse n'abaturage ntizadohoka mu kurwanya abanywa n'abacuruza ibiyobyange kuko bigira ingaruka ku baturage ndetse no ku muryango nyarwanda, ababinywa baragirwa inama yo kubireka, ababicuruza nibabireke kuko amayeri bakoresha arazwi.'

    Polisi kandi yashimiye abaturage bagira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutuma ababicuruza bafatwa.

    Ati 'Iki ni ikimenyetso cy'imikoranire myiza ikomeje kuranga Polisi n'abaturage, turabashimira ariko tunibutsa abandi gutangira amakuru ku gihe, tugire igihugu kitarangwamo ibiyobyabwenge.'

    Ingingo ya 263 mu gitabo cy'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihabijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu irebze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Uyu mukobwa yafatanywe urumogi yacuruzaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-polisi-yafashe-umukobwa-wacuruzaga-urumogi