Author: webrwanda

  • Abana bangana na 10% bavuka buri mwaka ntibandikwa mu irangamimerere – #rwanda #RwOT

    Ni imibare yatangiwe mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Muganza, ku wa 12 Kanama 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Nyafurika w'Irangamimerere, binakurikizwa n'icyumweru cyo kwita kuri serivisi z'irangamimerere.

    Ibibazo byo kutandikisha abana mu irangamimerere uretse kugora igenamigambi, binatuma iyo bakuze bagorwa no kubona serivisi bakeneye uko bikwiriye.

    Iyo utembereye hirya no hino, ubona abantu bafite ibibazo by'irangamimere birimo abana batanditse ku babyeyi babo, abavuga ko bashyingiranwe ariko bitanditse n'ibindi byinshi.

    Nko ku Biro by'Umurenge wa Muganza usanga umurongo muremure w'abafite ibibazo byo kutagaragara muri sisitemu y'ikoranabuhanga, nyamara bageze igihe cyo gufata indangamuntu, abafite imyirondoro yanditse nabi n'ibindi.

    Mukantagara Eugénie wo mu Mudugudu wa Murambya, Akagari ka Uwacyiza yagize ati 'Umwana wanjye yagiye kwifotoza ngo afate indangamuntu, aribura none naje kumwandikisha kugira ngo azabashe kwifotoza. Nari nsanzwe nzi ko yanditswe, ariko natunguwe no kuba yaribuze.'

    Umukozi Ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, Mwiseneza Jean Claude, yavuze ko ibibazo by'irangamimerere bahora bakira, birimo iby'ingimbi n'abangavu baza kwifotoza ngo bafate indangamuntu bakibura ku rutonde.

    Harimo kandi abifotoje amafoto mabi ku ndangamuntu, indangamuntu zanditsweho amakosa n'ibindi bibazo bitandukanye, asaba abaturage kujya bihutira kubikosoza bidatinze.

    Umukozi wa NISR, ushinzwe irangamimerere, Nshimiyimana Patrick, yavuze ko uretse abo 10% batandikwa buri mwaka, abaturage bangana na 54% by'abapfa buri mwaka na bo bataba bandikujwe mu bitabo.

    Ati 'Tekereza 10% by'abana bavuka iyo batanditswe nko mu myaka itanu ikurikiranye, ni benshi. Urumva ko buri mwaka abatandikwa ni ibihumbi birenga 30 batambuka buri mwaka batanditswe, kongeraho 54% bya bariya bapfa, bose ni abantu benshi.'

    Nshyimiyimana abona kutandikuza uwapfuye mu irangamimere ahanini biterwa n'umuco wo kwihutira gushyingura no gutangira ikiriyo hakirengangizwa ko bafite n'inshingano zo kwandikuza uwapfuye.

    Akomeza avuga ko ibyo bigira ingaruka, yaba ku igenamigambi rikorwa na leta, ku muryango wa w'uwapfuye nko mu gihe cyo kuzungura ndetse no gutuma hatamenyekana icyaba cyihishe inyuma y'imfu z'abo bantu.

    Ati 'Bituma tumenya icyateye izo mpfu, ari na zo zigenderwaho hashyirwaho politiki n'ingamba z'ubuzima zishobora guhangana n'urwo rupfu. Ayo makuru rero iyo tutayabonye ntitumenye n'icyihishe inyuma y'urupfu rwabo. Rero urumva bigira ingaruka ku muntu ku giti cye, ku muryango aturukamo, mu ibarurishamibare, mu igenamigambi rya leta, ku buryo numva ko ari ikintu abantu bari bakwiye kwitaho.'

    Nshimiyimana atanga icyizere ko mu minsi ya vuba hagiye kujyaho gahunda yo kujya kwandikuza abapfuye, bikorewe aho, abandi bakabandikuriza ku mudugudu bari batuyemo, mu rwego rwo koroshya serivisi.

    Ni gahunda izaba ije isanga indi nshya yo kwandikishiriza abana aho bavukiye.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange yagaragaje ko igisubizo kirambye ku bibazo by'irangamimerere kiri mu kuba ibitabo byose by'irangamimerere ubu biri mu ikoranabunga aho bitazongera kujya bitakara.

    Yavuze ko ubu serivisi z'irangamimerere zegerejwe abaturage mu kubarinda gukora ingendo ndende bajya kuzisaba.

    Ati 'Ubu abavukira n'abapfira kwa muganga bandikirwa abandi bakandukurirwa kwa muganga. Abana bavukiye cyangwa abantu bapfiriye ahatari kwa muganga bandikirwa ku kagari kandi iyo serivise ntiyishyuzwa. Serivisi zose z'irangamimerere zinatangirwa ku Murenge no muri za ambasade ku Banyarwanda baba mu bindi bihugu, kugira ngo birusheho koroha.'

    Minisitiri Kayisire Marie Solange yagaragaje ko ibitabo by’irangamimerere ubu byose byashyizwe ku ikoranabuhanga

    Mu Rwanda hizihijwe Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere

    Akarere ka Nyaruguru kashyikirijwe ishimwe ry’uko kahize utundi turere mu gutanga serivise z’irangamimerere ku manota 96.2%

    Abaturage b’i Nyaruguru bahize abandi mu kwitabira serivise z’irangamimerere bashimiwe

    Ku Munsi Nyafurika w’Irangamimerere imiryango itandukanye yasezeranye byemewe n’amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-bangana-na-10-bavuka-buri-mwaka-ntibandikwa-mu-irangamimerere

  • RDF ni abavandimwe bacu by'amaraso – Gen Muhoozi – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Gen Muhoozi Kainerugaba yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025.

    Ati 'Ingabo z'u Rwanda ni abavandimwe bacu by'amaraso bakaba n'abantu dufitanye isano. Duhora turi kumwe. Amakipe yacu y'umupira w'amaguru azahura vuba i Musanze mu mukino wo kwishyura.'

    Ingabo z'ibihugu byombi zaherukaga guhurira mu mukino wa gicuti wabereye mu Karere ka Ntungamo muri Uganda, muri Gicurasi 2025. Icyo igihe byarangiye Ingabo za Uganda zitsinze RDF penaliti 4-3.

    Umubano w'Ingabo zombi kandi waranzwe no kugenderanirana kw'Abagaba bakuru. Muri Werurwe 2025 Gen Muhoozi yasuye u Rwanda, uruzinduko rwakurikiwe n'urwa mugenzi we, Gen Mubarakh Muganga.

    Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko Ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda ari abavandimwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-ni-abavandimwe-bacu-by-amaraso-gen-muhoozi

  • Amashuri y'i Kigali azafunga, abakozi bakorere mu rugo: Impinduka muri Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 13 Kanama 2025, mu gihe habura iminsi itagera kuri 50 ngo u Rwanda rwakire iyi shampiyona.

    Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko 'Kigali itewe ishema no kwakira ibyamamare mu mukino w'amagare ku Isi, mu gihe bazaba basiganwa hirya no hino muri uyu Murwa Mukuru wacu.'

    Rikomeza rivuga ko 'Imihanda imwe n'imwe, ku masaha runaka, izajya iharirwa iryo rushanwa, kugira ngo tubungabunge umutekano w'abakinnyi, abashinzwe imirimo itandukanye muri iryo rushanwa, ndetse n'abaturage muri rusange.'

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko imwe mu mpinduka zizagaragara mu gihe iri siganwa rizaba riba, ari uko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azahagarika kwigisha ndetse n'abakozi bagashishikarizwa gukorera mu ngo.

    Iti 'Amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunzwe kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Minisiteri y'Uburezi izakorana bya hafi n'abayobozi b'amashuri n'ababyeyi, kugira ngo iyi gahunda igende neza. Abakozi ba Leta bakorera mu Mujyi wa Kigali, baragirwa inama yo gukorera mu rugo cyangwa ahandi, hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cyose cya shampiyona y'amagare, uretse abakozi b'imirimo ijyanye na serivisi z'ingenzi zisaba ko uzitanga aba ari aho zitingirwa.'

    Bongeyeho 'Ibigo byigenga bibifitiye ubushobozi, birashishikarizwa gukoresha uburyo bwo gukora akazi hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cya shampiyona.'

    Biteganyijwe ko imihanda izaba yemerewe gukoreshwa izatangazwa hakiri kare, kandi ishyirweho ibimenyetso bihagije, ku bufatanye n'inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda, kugira ngo hirindwe imbogamizi izo ari zo zose zabangamira urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu mu gihe cya shampiyona.

    Shampiyona y'Isi y'Amagare ni ngarukamwaka. Yitabirwa n'amakipe y'ibihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, itegurwa n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'uyu mukino ari ryo Union Cycliste Internationale (UCI).

    Irizabera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n'inzira y'ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.

    U Rwanda ruzahagararirwa n'abakinnyi 34.

    Abahagarariye Ikipe y'Abagabo ni abakinnyi 10 ari bo Moise Mugisha, Vainqueur Masengesho, Eric Manizabayo, Shemu Nsengiyumva, Eric Muhoza, Uwiduhaye Mike, Eric Nkundabera, Patrick Byukusenge, Jeremie Ngendahayo na Jean Claude Nzafashwanayo.

    Abakinnyi 10 bari mu Ikipe y'u Rwanda y'Abagore ni Diane Ingabire, Xaverine Nirere, Valentine Nzayisenga na Violette Neza.

    Abatarengeje imyaka 23 mu bagabo harimo Samuel Niyonkuru, Etienne Tuyizere, Jean De Dieu Manizabayo, Kevin Nshutiraguma, Shadrack Ufitimana, Phocas Nshimiyimana, Aime Ruhumuriza na Espoir Uhiriwe.

    Mu bagore batarengeje imyaka 23 harimo Jazilla Mwamikazi, Charlotte Iragena, Martha Ntakirutimana, Domina Ingabire na Mariata Byukusenge.

    Abakinnyi barindwi ni bo bazahagararira u Rwanda mu bakiri bato. Aha harimo batatu bari mu ikipe y'abagabo irimo Moise Ntirenganya, Pacific Byusa na Didier Twagirayezu; mu bagore hakabamo Yvonne Masengesho, Giselle Ishimwe, Liliane Uwiringiyimana na Grace Niyogisubizo.

    Mu gihe cya UCI u Rwanda ruzakira, amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azaba ahagaritse kwigisha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-y-i-kigali-azafunga-abakozi-bakorere-mu-ngo-impinduka-zitezwe-mu-gihe

  • Ireme ry'Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze(REB), Dr. Flora Mutezigaju avuga ko Ireme ry'Uburezi rigizwe n'ibintu byinshi, ko kugira ngo rigerweho ari urugendo rurerure kuko atari ikintu umuntu abyuka mu gitondo ngo uvuge ko akigezeho. Ahamya kandi ko Ireme ry'Uburezi mu Rwanda ritangiritse nk'uko bikunze kuvugwa.

    Dr. Flora Mutezigaju, aganira n'Abanyamakuru bari mu mahugurwa ku Burezi mu Rwanda, yateguwe n'Umushinga Rwanda Media Program, uterwa inkunga na FOJO Media Institute, yabwiye abayitabiriye ko hari inkingi fatizo zituma Ireme ry'Uburezi rigerwaho, ko kurigeraho usabwa kutagira iyo usimbuka.

    Abanyamakuru mu mahugurwa.

    Imwe muri izo nkingi fatizo mu rugendo rwo kubaka no gukomeza Ireme ry'Uburezi ni; Umwana(Umunyeshuri). Aho uwigisha aba ugomba kumenya ngo uyu munyeshuri ni muntu ki!? Mu ku kugeraho yanyuze mu biki, Kuko ibigize umuntu ni byinshi cyane!. Hari ibiba bimugize nkawe ku giti cye! Ibiba bimugize nk'Umuryango aturukamo. Ibyo byose bigize umwana ni ingenzi mu gutuma Ireme ry'Uburezi rigerwaho.

    Ku Nkingi ya kabiri yagize ati' Ni Umwarimu. Umwarimu ushoboye, ushyigikiwe, ufite ubushake(Motivation) niwe mwarimu twifuza. Uwo mwarimu nawe ni umwe mu nkingi zikomeye mu kugera ku Ireme ry'Uburezi'.

    Dr. Flora, ku nkingi ya Gatatu agira, ati' Indi nkingi ikomeye muri uru rugendo rugana ku Ireme ry'Uburezi ni Integanyanyigisho n'Imfashanyigisho. Ni ukuvuga ngo ibyo duha umwana n'uburyo tubimuha. Umwana ashobora kuba nta kibazo afite, Mwarimu ari mwiza ariko ibyo tumwigisha bitari ku kigero cye cyangwa se bitamubereye n'ubundi rya Reme ry'Uburezi ntiturigereho'.

    Indi nkingi y'ingenzi ya kane muri urwo rugendo rugana ku Ireme ry'Uburezi yayivuzeho agita, ati' Imiterere y'ishuri( School Environment). Ishuri ni rinini, si icyumba cy'ishuri, ni ishuri ryose!. Icyumba cy'ishuri yigiramo kimeze gite, aho akinira hameze gute, Ubwiherero bumeze bute, Abana bagenzi be bari kumwe bamufashe bate, Abarimu bamufashe bate!? Iyo niyo twita School Environment! Igizwe n'ibigaragara, ibikorwa remezo ariko n'uburyo abana babana, uburyo Abarimu bakira abana, ibyo byose nabyo bigira Ireme ry'Uburezi'.

    Akomeza avuga ko mu magambo make, Ireme ry'Uburezi rigizwe n'ibintu bine by'Ingenzi aribyo; Umwana, Umwarimu, Ibyo tumwigisha ndetse hakaba n'aho yigira. Ati' Ibyo byose iyo bifatanije, byose tukabiha agaciro kamwe, byose tukabikoraho Ireme ry'Uburezi turigeraho'.

    Dr. Flora Mutezigaju ahamya ko urugendo rwo kugera ku Ireme ry'Uburezi ari kimwe n'izindi ngendo zose kuko hataburamo ibibazo. Ati' Haba harimo ibibazo ariko icyiza ni uko tuba tuzi aho tujya n'ibyo bibazo tubizi tukagerageza no kubishakira ibisubizo. Izo nkingi zose uko ari enye nababwiye hari byinshi bikorwa kuri buri nkingi. Ku Mwana, ni igiki turi bukore kugira ngo tubone Umwana uza yiteguye kwiga?. Hari gahunda nyinshi zo gukorana n'umuryango kugira ngo umwana aze yiteguye kwiga'.

    Dr. Flora Mutezigaju/DDG-REB.

    Akomeza ati' Hari byinshi bikorwa, hari n'ibindi byinshi bizakomeza gukorwa kugira ngo tugire Umwarimu ushoboye, Umwarimu ufite ubushake, ushyigikiwe. Hari byinshi bikorwa hari n'ibizakomeza gukorwa kugira ngo tugere ku miterere ya ryashuri dukeneye. Hari byinshi byakozwe; Kubaka amashuri, Gukorana n'Ababyeyi kugira ngo batange umusanzu wabo. Hari byinshi bikorwa n'ibizakomeza gukorwa ku Nteganyanyigisho n'Imfashanyigisho'.

    Dr. Flora Mutezigaju, avuga ko nka REB(Rwanda Education Board) Ireme ry'Uburezi ari urugendo kandi barurimo bazi aho bajya, bazi aho bagamije kugera ariko kandi bazi n'ibigomba gukorwa kandi byose bikazagenda bikorwa hashingiwe ku bushobozi buhari kugera igihe bazagerera kuri urwo rugendo.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/13/ireme-ryuburezi-si-ikintu-tubyuka-mu-gitondo-ngo-tuvuge-ngo-twarigezeho-ni-urugendo-dr-flora-mutezigaju-reb/

  • Abarenga 5900 mu Rwanda bakeneye kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ku wa 04 Kanama 2024 ni bwo abadepite b'u Rwanda batoye itegeko rigenga serivisi z'ubuvuzi ririmo n'ibyerekeye kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga no kwemerera abana b'imyaka 15 kwifatira icyemezo ku guhabwa serivisi z'ubuvuzi badaherekejwe n'umubyeyi cyangwa umurera.

    Ingingo ijyanye na serivisi yo kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko iyi serivisi yemerewe abashyingiranywe n'undi ufite ikibazo cyo kutororoka mu buryo busanzwe ariko bikemezwa n'ukora umwuga wo kuvura ko uwo muntu adashobora kororoka mu buryo busanzwe.

    Indi ngingo ni iyo gutwitira undi no kubika intanga cyangwa insoro zishobora kwifashishwa mu kororoka mu gihe kizaza.

    Iri tegeko riteganya ko abantu bafite ibibazo byo kutabona urubyaro byemejwe na muganga w'inzobere, bashobora guhabwa serivisi yo gutwitirwa hashingiwe ku mategeko n'amabwiriza yashyizweho.

    Mu butumwa bwanyujijwe kuri X, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yavuze ko kuba abadepite baratoye iri tegeko ari intambwe ikomeye mu kunoza no guteza imbere serivisi z'ubuvuzi mu mu Rwanda.

    Ati 'By'umwihariko dukomeje kwakira ubusabe bwinshi bw'abakeneye serivisi zo kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga ku bantu byemejwe ko hadashobora kororoka mu buryo busanzwe. Iri tegeko rishyiraho imirongo y'uburyo izi serivisi zizajya zitangwamo. Bityo bikanakuraho imbogamizi abajya gushaka izi serivisi hanze y'igihugu bahura na zo.'

    Imibare yo mu bitaro bikuru bine byo mu Rwanda igaragaza ko abasuzumwe bikagaragara ko bakeneye gufashwa n'ikoranabunaga bikubye kabiri bava 926 mu 2022 bagera ku 1845 mu 2023.

    Ni imibare yo mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, Ibitaro Byiririwe Umwami Faisal n'ibya Mediheal Hospital and Fertility Centre.

    Igaragaza ko imibare y'abasuzumwe bikagaragara ko bakeneye gufashwa n'ikoranabuhanga ryo kororoka yagiye izamuka uko imyaka yagiye isimburana.

    Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal biri mu byapimye abantu bigasanga bakeneye kufashwa n’ikoranabuhanga kororoka

    Mu 2019 bari 707, mu 2020 bagera kuri 495, imibare yongera kuzamuka mu 2021 aho bageze kuri 603, mu 2022 bariyongera cyane bagera kuri 926, mu 2023 bikuba kabiri bagera ku 1845 mu gihe mu 2024 hasuzumwe abantu 1349 bari bafite ibibazo byo kutororoka mu buryo busanzwe.

    Minisitiri Dr. Butera yavuze ko impamvu zituma abantu babura urubyaro zirimo 30% zikomoka ku bagabo na 30% zikomoka ku bagore. Izikomoka kuri bombi zingana na 30% mu gihe 10% ziba ari izindi mpamvu zitamenyekanye.

    Ubu buryo bwo gutwitira undi buzwi nka 'surrogacy' bukorwa ushaka gutwitirwa byaragaragaye ko adashobora gutwita kubera ibibazo by'ubuzima hari n'aho hashingirwa ku mpamvu bwite z'ushaka gutwitirwa kabone n'iyo yaba adafite ibibazo.

    Ubu buryo bukorwa hafatwa urusoro rwavuye mu guhuriza intanga ngabo n'igi ry'umugore muri laboratwari, rugashyirwa mu mugore wemeye kubatwitira, bigasaba ko amezi agera umwana akavuka.

    Bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya IVF (In Vitro Fertilization) mu gukorera rwa rusoro muri laboratwari, nyuma rukimurirwa muri nyababyeyi y'uwemeye gutwita.

    Bimwe mu bibazo bishobora gutuma abashakanye bitabaza ubu buryo bwa IVF birimo kwifunga kw'imiyoborantanga y'umugore no kuba igi ridahura n'intanga ngabo ngo bibe byakora umwana.

    Ibyo bibazo ku mugore bijyana n'imyaka y'ubukure, nk'ibibazo byo kutajya mu mihango ku buryo busanzwe.

    Abashakanye kandi bashobora kwitabaza IVF bitewe n'ibibazo by'umugabo, birimo kugira intanga nke mu masohoro, intanga zigenda gake cyane ngo zigere ku igi ryarekuwe, izitujuje ubuziranenge; ni ukuvuga zikoze mu buryo budatuma habaho umwana, izidakuze n'ibindi.

    Kugira ngo IVF ikunde umugore ufite bimwe muri bya bibazo twavuze haruguru bituma atabasha gutwita bisanzwe, yitabwaho agahabwa imiti imufasha gukuza ya magi mu minsi iri hagati ya 10 na 12, amagi yakura bakayamukuramo.

    Iyo ayo magi amaze kuboneka bisaba ko n'umugabo atanga amasohoro ye, ibintu yikorera akayashyira mu kintu runaka gisukuye, akayazana, abaganga bakayatunganya, intanga zivuyemo bakazihuza na ya magi y'umugore bikorewe hanze y'umubiri.

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, akaba inzobere mu kuvura indwara z'abagore muri ibyo bitaro, n'umuhanga muri iri koranabuhanga rya IVF, Brig.Gen Dr Eugene Ngoga muri Nyakanga 2024 yabwiye IGIHE ko nko kuva mu mpera za 2020, muri ibi bitaro havutse abana 108 hisunzwe IVF

    Intanga ngabo n'igi ry'umugore byahujwe bishyirwa muri laboratwari hanyuma bikitabwaho mu iminsi itanu.

    Ayo magi ashyirwa mu kintu kimeze nk'igisanduku cyabugenewe, gifite ubushyuhe butajya munsi cyangwa hejuru ya degré celsius 37 kugira ngo ayo magi adapfa.

    Muri icyo gisanduku kandi haba harashyizwemo indi miti ikuriramo ifasha ayo magi kubaho.

    Icyo gihe haba harebwa ingano y'ayahuye n'intanga ngabo (embryo), imiterere yayo n'ibindi bitanga icyizere ko umwana azamera neza.

    Nyuma hatumizwa ba bantu batanze intanga zabo, bakaganirizwa n'abaganga ku byavuye mu isuzuma ry'ayo magi, hagakurikiraho igice cyo kuzishyira muri nyababyeyi ariko hagashyirwamo amagi nk'abiri.

    Impamvu yo gufata amagi abiri ni ukugira ngo byibuze rimwe niryanga gufata irindi rizakore, iyi ikaba impamvu akenshi usanga abana bavutse ku buryo bwa IVF baba barenga umwe.

    Icyakora IVF ni uburyo bwa nyuma, mu gihe ubundi bwose bwakemura ibibazo abashakanye bafite bwananiranye, kuko harebwa ku gitera ibyo bibazo byose.

    IVF imaze igihe mu Rwanda kuko nko muri Nyakanga 2024 abana barenga 108 bavukiye mu Bitaro by'i Kanombe hifashishijwe iri koranabuhanga rifasha ababuze urubyaro. Ni uburyo bumaze kwitabirwa cyane kuko buri mwaka havuka abana barenga ibihumbi 500 bigizwemo uruhare na IVF.

    Minisitiri Dr. Butera yavuze ko serivisi yo gutwitirwa cyangwa gutwitira undi izajya ibanzirizwa n'urugendo rwo kumvikana, ababikorerana bagaherekezwa n'abaganga.

    Aya masezerano azaba akubiyemo ingingo zitandukanye, ko uzatwitira undi azaba azi neza ko ari ugufasha uwo muntu atwitiye, anabizi neza ko akimara kubyara uwo mwana azamutanga.

    Yavuze ko yaba mbere y'urwo rugendo rwo gutwitirwa na nyuma y'aho hari amabwiriza azagena uko bizakorwa kandi byose bikozwe mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Dr. Butera yavuze ko konsa umwana wavutse ari ngombwa ariko ku watwitiye undi hazajya hitabazwa ubundi buryo.

    Itegeko kandi riteganya ko umuntu ubitsa intanga ngo zizakoreshwe mu bihe biri imbere ari uwo byagaragaye ko afite cyangwa ashobora kugira ikibazo cyazatuma nyuma atabyara mu gihe kiri imbere.

    Dr. Butera yasobanuye ko impamvu zatuma umuntu yemererwa kubitsa intanga zizajya zemezwa na muganga, akazikoresha yakize.

    Gutwitira undi mu byitezwe mu guhangana n’ibibazo by’ababuze urubyaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-5900-mu-rwanda-bakeneye-kororoka-hifashishijwe-ikoranabuhanga

  • APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w'imikino wa 2025-2026 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw'amakipe yujuje ibisabwa kugira ngo akine Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere ya 2025/26, ni urutonde rwatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 12 Kanama 2025.

    Amagaju FC, Marines FC, Rutsiro FC, Musanze FC na Police FC ni yo yonyine yujuje ibisabwa byose kugirango akine shampiyona y'u Rwanda.

    Andi makipe 10, arimo APR FC na Rayon Sports, yemerewe gukina ariko ahabwa ibihano kubera kutuzuza ibisabwa, gusa aya yahawe ibihano bihwanye no kwishyura ibihumbi maganabiri y'u Rwanda, ndetse akanakemura icyo kibazo bitarenze tariki ya 18 Kanama 2025.

    Ku rundi ruhande ikipe ya Bugesera FC yo yambuwe uburenganzira bwo gukina, kuko yagaragaje ibyangombwa birimo ibyo umwaka ushize (2024/25) aho kuba ibya 2025/26, kutagira ubwishingizi bw'abakinnyi ndetse no kubura umuganga w'ikipe.

    Ibibazo byagaragaye mu makipe yahawe ibihano:

    APR FC, Rayon Sports na Gicumbi FC: Ntibatanze amasezerano asinywe n'abafite mu nshingano ibibuga bizakirirwaho imikino.

    Kiyovu Sports na AS Muhanga: Byagaragaje ko Umuyobozi Mukuru w'ikipe ari na we ushinzwe imari, binyuranyije n'amategeko.

    Mukura VS: Yatanze icyangombwa cy'umuganga cyarangiye, kandi ntiyerekana ko yishyuye amadeni yari ifitiye bamwe mu bo yakoreraga.

    Gasogi United: Ntibatanze amasezerano y'umutoza wungirije, ahubwo batanze icyerekana ko ari umutoza w'abato.

    Gorilla FC: Ntibatanze amasezerano y'umutoza wungirije.

    AS Kigali: Ntitatanze aderesi y'ibiro byayo cyangwa amasezerano yo kubikoreramo, ndetse ntiyatanze amasezerano y'aho izakirira imikino yayo.

    Amakipe yose atahawe uburenganzira cyangwa ahabwa uburenganzira buherekejwe n'ibihano yemerewe kujurira hagati ya tariki ya 13 na 14 Kanama 2025.

    The post APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w'imikino wa 2025-2026 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-na-rayon-sports-agomba-kwishyura-ibihumbi-200-kugirango-yemererwe-gukina-umwaka-wimikino-wa-2025-2026/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-na-rayon-sports-agomba-kwishyura-ibihumbi-200-kugirango-yemererwe-gukina-umwaka-wimikino-wa-2025-2026

  • Imyaka 21 y'Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2004, inkambi y'impunzi y'Abanyamulenge iherereye i Gatumba mu burengerazuba bwa Repubulika y'u Burundi, hafi y'umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabaye ikibuga cy'amaraso. Abagabye igitero barashe amasasu, bateramo gerenade, ndetse baturitsa amazu y'ibyatsi n'ibiti, bihitana ubuzima bw'impunzi zigera kuri 164, abandi basaga 116 barakomereka bikomeye. Abenshi mu bapfuye bari abagore n'abana batari bafite uburyo na bumwe bwo kwirwanaho.

    Inkambi ya Gatumba yari icumbikiye Abanyamulenge bari bahunze intambara n'urwango mu Minembwe na Kivu y'Amajyepfo muri RDC. Abarokotse bavuga ko icyo gitero cyateguwe neza, cyitwaje urwango rushingiye ku moko, kigamije kumaraho Abanyamulenge aho bari hose.

    Abarwanyi n'imitwe yagize uruhare mu gitero

    Raporo y'Umuryango w'Abibumbye (ONU) yasohotse ku wa 16 Kanama 2004, ndetse na Human Rights Watch mu igenzura ryayo ryakozwe muri Nzeri 2004, byemeje ko igitero cyagabwe n'abarwanyi ba FNL (Forces Nationales de Libération) bayoborwaga icyo gihe na Agathon Rwasa, bafatanyije n'abarwanyi n'abayoboke b'ishyaka rya CNDD-FDD ryari ryarasohotse mu bushorishori bwo mu ishyamba, riyobowe na Pierre Nkurunziza na Hussein Radjabu.

    Amakuru yagiye ahagaragara agaragaza ko bamwe mu bagize CNDD-FDD bakoze nk'abatanga amakuru, abandi nk'abarindaga inzira, mu gihe abarwanyi ba FNL n'indi mitwe nk'Mai-Mai bo muri RDC bari ku isonga mu kurasa no gutwika amazu.

    CNDD-FDD mu nzira yo guhishira ukuri

    Mu gihe cy'ibiganiro byo kugabana ubutegetsi, CNDD-FDD ntiyigeze yemera uruhare rwayo mu bwicanyi bwa Gatumba, ndetse bamwe mu bayobozi bayo bashyizwe mu myanya ikomeye mu gisirikare n'inzego z'ubuyobozi nyuma yo gufata ubutegetsi mu mpera za 2005. Ibi byatumye ubutabera butigera butangwa, kandi ku rundi ruhande bikagira ingaruka ku muryango w'Abanyamulenge, aho kwibuka byahindutse icyaha mu Burundi.

    Kubuzwa kwibuka ku rwibutso rwa Gatumba

    Urwibutso rwa Gatumba ruri hafi y'ahashyinguwe imibiri y'abazize ubwo bwicanyi, rwagombye kuba ahantu h'umutekano hanahesha icyubahiro abarokotse. Ariko kuva CNDD-FDD ifashe ubutegetsi:

    Abanyamulenge babuzwa gukorera umuhango wo kwibuka ku itariki nyayo y'ubwicanyi.

    Abategura ibikorwa byo kwibuka batotezwa, abandi bagafungwa by'agateganyo.

    Abashyitsi bavuye mu mahanga baza kwifatanya mu kwibuka bagasubizwa inyuma ku mipaka cyangwa bagasaba uruhushya rudatangwa.

    Mu mwaka wa 2014, ubwo hibukwaga imyaka 10, abapolisi n'igisirikare byasatiriye urwibutso basesa inteko, basaba ko umuhango uhita uhagara

    Ibimenyetso byemeza ko ari Jenoside yibasiye Abanyamulenge

    Abicanyi batoranyaga Abanyamulenge, bakareka abandi bari mu nkambi.

    Amagambo y'urwango yaravuzwe mbere y'igitero, harimo amagambo yavugwaga mu mihanda no mu nsengero ko 'Abanyamulenge bagomba kumara.'

    Imiryango mpuzamahanga nka African Union na ONU yemeje ko icyo gitero cyari icyaha cyibasiye inyokomuntu, bamwe bacyita jenoside yibasiye Abanyamulenge.

    Ubutumwa bw'Abanyamulenge ku myaka 21

    Kuri iyi tariki y'imyaka 21 ishize, Abanyamulenge n'inshuti zabo basaba:

    Ubutabera Mpuzamahanga ko bukurikirana imanza za Gatumba, cyane cyane imbere y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

    Leta y'u Burundi kwemera amateka no guha abaturage bose uburenganzira bwo kwibuka.

    Gushyira mu nyandiko no mu masomo amateka ya Gatumba, nk'uko bikorwa ku yandi mahano akomeye yabaye ku isi.

     

    The post Imyaka 21 y'Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imyaka-21-yubwicanyi-bwa-gatumba-ubutabera-bwaratinze-cndd-fdd-ikomeje-kubangamira-kwibuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imyaka-21-yubwicanyi-bwa-gatumba-ubutabera-bwaratinze-cndd-fdd-ikomeje-kubangamira-kwibuka

  • Ese Noneho abariye cash za APR FC Barafungwa cg Barataha? #rwanda #RwOT

    Urukiko rwa Gisirikare rugiye kuburanisha urubanza rw'abasirikare n'abasivile 20 baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n'ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

    Ibyaha bakurikiranyweho bijyanye n'uburyo haguzwe amatike y'indege kuri konti ya Minisiteri y'Ingabo mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Mu basivile batawe muri yombi harimo abanyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka 'Rugaju', Mucyo Antha Biganiro na Ishimwe Ricard. Bose bambaye impuzankano iranga imfungwa za gisirikare.

    Abasirikare bakurikiranywe muri uru rubanza ni batatu barimo Captain Penina Mutoni na Captain Penina Umurungi.

    Hakurikiranywe CSP Hillary Sengabo usanzwe ari Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa.

    Source : https://kasukumedia.com/ese-noneho-abariye-cash-za-apr-fc-barafungwa-cg-barataha/

  • Spice Diana atangaje uko ubutumwa bwa Instagram bwa Sheebah bwabateje amakimbirane. #rwanda #RwOT

    Spice Diana atangaje ubutumwa bwa Instagram bwateye amakimbirane hagati ye na Sheebah

    Umuhanzikazi Spice Diana yatangaje ko amakimbirane afite na Sheebah yatangiye ku butumwa bwa Instagram Swagg Mama yashyize hanze imyaka ibiri ishize.

    Nk'uko bivugwa na Source Management, icyo gihe Spice Diana yari afite ibibazo na Ritah Danchall, hanyuma Sheebah ashyira ku mugaragaro ubutumwa kuri Instagram amunenga.

    Spice Diana yavuze ko byamutangaje cyane kubona Sheebah amunenga ku mugaragaro kandi barigeze kuvugana mu buryo bw'ibanga, ndetse akanamufasha mu kumurika igitaramo cye.

    Yagize ati:

    'Yashyize ubutumwa kuri Instagram anshinja iby'uwabyinnyi wambeshyaga ko namuteye ubwoba. Yabishyize ahagaragara kandi afite numero zanjye. Yarashoboraga kumpamagara cyangwa kunyandikira.'

    Yakomeje agira ati:

    'Ku bwanjye, si ibintu umuntu ufite ubwenge yakora. Nabonye ubwo butumwa kuri Instagram mpita munyura kure, kuko sinashoboraga kwihanganira iyo mbaraga mbi.'

    Spice Diana yongeye gushimangira ko atigeze aba inshuti magara na Sheebah, ahubwo mbere baruzuzanyaga mu rwego rwo kubahana nk'abantu bakora umwuga umwe.

    Ati:

    'Nta nshuti twigeze tuba, twari abantu bakora umwuga umwe gusa,' yashoje avuga.

    Source : https://kasukumedia.com/spice-diana-ashinjije-ubutumwa-bwa-instagram-kuba-inkomoko-yamakimbirane-hagati-ye-na-sheebah/

  • Umutoza Mikel Arteta yatangiye gukorana na Under Armour nk'Ambasaderi mpuzamahanga n'umuyobozi w'ibikorwa #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yinjiye muri sosiyete ikora imyambaro n'ibikoresho by'imikino Under Armour nk'Intumwa Mpuzamahanga ndetse n'Umuyobozi w'Ibyerekeye Imikorere (Director of Performance).

    Ibi byatangajwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu birori byabereye i London, ahahuririye Arteta na Kevin Plank, washinze akaba na CEO wa Under Armour. Ni igikorwa cyari kigamije kumugaragaza ku mugaragaro nk'umwe mu bazafasha iyi sosiyete gukomeza gahunda yo guhindura imyumvire mu mupira w'amaguru no guteza imbere abakinnyi b'ejo hazaza.

    Arteta azaba ari ambasaderi w'@uanext.london programme, gahunda ifasha urubyiruko rufite impano mu mukino w'amaguru kugira ngo rurusheho gukura mu rwego rw'ubushobozi no ku rwego mpuzamahanga.

    Mu butumwa yageneye abafana, Arteta yagize ati: 'Indangagaciro zacu mu gushaka kuba indashyikirwa ziratandukanye ariko zifitanye isano ikomeye, kandi nizeye ko njye namwe tuzagera ku bintu bikomeye mu mupira w'amaguru ndetse no kwamamariza iyi sosiyete.'

    Iyi gahunda nshya izatuma Arteta akorana n'iyi sosiyete mu bikorwa bitandukanye, birimo gukorana n'abakinnyi bato, gufasha mu bushakashatsi ku mikorere y'abakinnyi, ndetse no gutanga ubunararibonye bwe nk'umutoza uri ku isonga mu Bwongereza.

    Amasezerano yamaze gushyirwaho umukono, bivuze ko 'Arteta na sosiyete ya Under Armour' batangiye gukorana ku mugaragaro. Ni intambwe nshya mu rugendo rwa Arteta, rugamije gusiga izina rikomeye mu mupira w'amaguru ku Isi.

    Umutoza Mikel Arteta yatangiye gukorana na Under Armour nk'Ambasaderi mpuzamahanga n'umuyobozi w'ibikorwa

    Source : https://kasukumedia.com/umutoza-mikel-arteta-yatangiye-gukorana-na-under-armour-nkambasaderi-mpuzamahanga-numuyobozi-wibikorwa/