Author: webrwanda

  • Minisitiri Umutoni yasabye urubyiruko kwifashisha ikoranabuhanga mu guhanga ibishya – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025, ubwo yifatanyaga n'urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'urubyiruko. Ni umunsi wabanjirijwe n'imurikabikorwa no kwerekana impano by'urubyiruko rwo muri aka karere.

    Umutoni Sandrine yavuze ko u Rwanda rukomeje kubakira ubushobozi Abanyarwanda hibandwa ku rubyiruko, kugira ngo bagire uruhare rufatika mu kugeza u Rwanda ku ntego z'icyerekezo 2050 rwihaye.

    Ati 'Iyo tuvuga iterambere rirambye, ni mwe tuba duhanze amaso. Gutera imbere kw'Igihugu bigirwamo uruhare runini n'abaturage bacyo bose ariko kuramba kw'iryo terambere bikenera urubyiruko, rwiteguye gukomereza aho bakuru babo baba bagejeje. Ibi rero kubigeraho bisaba ubufatanye bw'inzego zose, ariko by'umwihariko bigakenera ubushake bw'urubyiruko rwiyemeza kwagura inzozi zabo bagahanira no kuzigeraho uko byamera kose.''

    Umutoni yavuze ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'urubyiruko ari umwanya mwiza wo kongera gusubiza amaso inyuma hakishimirwa uruhare rugira mu buzima bw'Igihugu, haba mu nzego z'imirimo ya Leta n'iy'abikorera, mu nzego z'umutekano, mu nganda z'ubuhanzi, siporo n'ahandi.

    Ati 'Twizeye ko umusanzu wanyu uzakomeza kwiyongera muhanga ibishya byinshi mu iterambere ry'ikoranabuhanga rigezweho, mutanga ibisubizo mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe mu gufata ibyemezo no kugira uruhare muri politiki zishyigikira iterambere ryanyu n'iry'Igihugu muri rusange.''

    Nyirarukundo Dorcas uri guhugurwa mu bijyanye n'ikoranabuhanga muri Girls Tech, yavuze ko impanuro za Umutoni bazakiriye neza kuko ikoranabuhanga iyo urikoresheje neza rikubyarira inyungu.

    Ati 'Nk'ubu aho natangiriye kwiga gukoresha ikoranabuhanga bya kinyamwuga, nsigaye nkorera abantu impapuro z'ubutumire bakanyishyura, nsigaye mfasha abantu gushaka serivisi ku Irembo. Ibyo byose namenye kubikoresha mu mezi make, ubu rero ngiye gushyira imbaraga mu gukoresha AI ariko mu buryo nayibyaza umusaruro.''

    Mutoni Sandrine ukora mu bijyanye no kuhira imyaka, yavuze ko yifuza kubikoreshamo ikoranabuhanga mu gufasha abaturage kuhirira imyaka yabo neza.

    Ati ''Turifuza no kugerageza uburyo bwo kuhirira imyaka umuntu adahari, igihingwa cyakenera amazi rya koranabuhanga rikikoresha ibihingwa bikabona amazi, turi kubigerageza nubwo bitari byakunda.''

    Umunsi mpuzamahanga w'urubyiruko mu Karere ka Rwamagana waranzwe n'imikino ndetse n'imbyino zinyuranye z'urubyiruko, bataramiwe kandi n'umuhanzi Danny Nanone.

    Minisitiri Umutoni yatangije imikino y'abana muri Rwamagana

    Minisitiri Umutoni yanakurikiranye amasomo ari guhabwa abana mu biruhuko

    Minisitiri Umutoni yasabye urubyiruko kwifashisha ikoranabuhanga mu guhanga ibishya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-umutoni-yasabye-urubyiruko-kwifashisha-ikoranabuhanga-mu-guhanga

  • Polisi yaburiye abamotari biseseka mu bindi binyabiziga – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho ku wa 13 Kanama 2025 ubwo yari mu Karere ka Muhanga mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Bwahuje abasaga 1500 bakorera mu bice bitandukanye bigize aka karere.

    Hibanzwe ku kwibutsa abakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto; imyitwarire ikwiye kubaranga mu kazi kabo ka buri munsi mu rwego rwo kugahesha agaciro; bakoresha neza umuhanda, bagira isuku, ikinyabupfura no koroherana n'abandi basangiye umuhanda.

    CSP Vincent Habintwari yashishikarije abamotari gucika burundu ku makosa akunze kubagaragaraho rimwe na rimwe akabateza impanuka za hato na hato.

    Ati “Abatwara moto murabizi ko akenshi mukunze kwibasirwa n'impanuka cyane cyane ko muhura n'ibinyabiziga binini nk'amakamyo, ariko na none hari aho usanga bituruka ku makosa mukora nko kwiseseka mu bindi binyabiziga, kunyura mu cyerekezo kitari cyo, gutwara imizigo ibangamira urujya n'uruza n'ibindi. Aya makosa mugomba guca ukubiri nayo kugira ngo hirindwe impanuka zishobora kubavutsa ubuzima cyangwa zikabakomeretsa.”

    CSP Habintwari yongeyeho ko umwuga bakora ari umwuga mwiza kandi utunze abanyarwanda benshi, ari nayo mpamvu bakwiye kuwukora bafite intego, bagatanga serivisi nziza ku babagana, bagira isuku, ubwishingizi, perimi, birinda guhisha pulake cyangwa guhindura imibare n'inyuguti zazo no kuzirikana kwambara umwambaro ubaranga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yashimiye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, kuba bitabira gahunda z'ibikorwa rusange by'iterambere, abasaba gukomeza gufata neza ibikorwaremezo no kwimakaza umuco wo kwitabira gahunda y'ubwisugane mu kwivuza.

    Yashimiye Polisi y'u Rwanda ku mikoranire n'ubufatanye, asaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bo mu Karere ayobora, kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda n'imikorere myiza kugira ngo babashe kwiteza imbere, abasaba kandi kudapfusha ubusa aya mahirwe, barushaho kubahiriza ibyo basabwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n'ubw'abandi basangiye umuhanda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yashimiye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto

    CSP Vincent Habintwari yaburiye abamotari biseseka mu bindi binyabiziga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yaburiye-abamotari-biseseka-mu-bindi-binyabiziga

  • Ubushyushye buziharira igice cya kabiri cya Kanama mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu gice cya mbere cy'uku kwezi, hagati ya tariki ya 1-10 Kanama, mu bice bitandukanye by'igihugu haguye imvura nyinshi ugereranyije n'ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri aya matariki, nubwo igipimo cy'ubushyuhe ari igisanzwe kimenyerewe muri ayo matariki.

    Mu gice cya kabiri cy'ukwezi kwa Kanama 2025, hagati ya tariki 11-20, mu Rwanda hateganyijwe ibihe by'izuba risanzwe ry'impeshyi. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Celcius 20 na 31 mu gihe ubushyuhe bwo hasi buzaba buri hagati ya dogere Celcius 7 na 17.

    Ubu bushyuhe buteganyijwe buri ku gipimo cy'ubushyuhe busanzwe buboneka mu gice cya kabiri cy'ukwezi kwa Kanama.

    Icyakora byitezwe ko hazagwa imvura mu bice bimwe na bimwe by'igihugu, ndetse imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 0-50 mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Iyi mvura iri hejuru gato y'ikigero cy'impuzandengo y'isanzwe igwa muri iki gice ikunze kuba iri hagati ya milimetero 0-40.

    Imvura iteganyijwe izaturuka ku bwiyongere bw'ubuhehere bw'umwuka buturuka ahanini ku miyaga iva mu burengerazuba bw'Inyanja y'u Buhinde yerekeza mu Karere u Rwanda ruherereyemo. Hateganyijwe ko aho imvura izagwa, iminsi izagwamo izaba iri hagati y'iminsi ibiri n'ine bitewe n'imiterere ya buri hantu.

    Ubushyushye buziharira igice cya kabiri cya Kanama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushyushye-buziharira-igice-cya-kabiri-cya-kanama

  • Kirehe : Batangije uburyo bwo kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo bwiswe 'Shyashyanira umuturage' – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Kanama 2025 itangirira mu Murenge wa Mushikiri ahakemuwe ibibazo 20 by'abaturage. Muri iyi gahunda buri Murenge wagenewe iminsi ibiri, aho abayobozi bose bazajya bamanuka bafatanye mu gukemura ibibazo byose ndetse banaganirize abaturage bamenye ibikorwa bakeneye kugira ngo ako gace gatere imbere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda ari uburyo bwabo bari gukoresha mu kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo bamwe baba bafite.

    Ati ''Muri iyi gahunda ahantu hari ibibazo hose, yaba ibibazo byo mu miryango, ibirebana na serivisi byose turi kubiganiraho tukabishakira ibisubizo kuko turashaka ko byose bikemurwa. Ibidakemuwe turahava tubihaye umurongo byakemurwamo.''

    Meya Rangira yakomeje avuga ko bari kuganiriza abaturage bakanamenya ibijyanye n'iterambere bifuza,imibereho yabo n'ibindi byose. Yavuze ko kandi bari gufata umwanya bakaganiriza imiryango iri ku rutonde rw'abaturage bakennye n'uburyo bagira uruhare mu kwikura mu bukene.

    Uyu muyobozi yavuze ko iyi gahunda itandukanye n'uburyo bajyaga bakoresha mu kwifashisha inteko z'abaturage mu gukemura ibibazo ahubwo ko ari gahunda bishyiriyeho muri aka Karere, izajya iba buri mwaka. Abayobozi bagasanga abaturage aho batuye hagamijwe kubakemurira ibibazo.

    Uwihirwe Marie Claire yavuze ko byabanejeje kubona abayobozi bose bamanuka bakaza kubatega amatwi no kubakemurira ibibazo bidasabye ko babasanga mu biro.

    Yagize ati ''Baje bareba uko umuturage abayeho, twabaganirije natwe turisanzura. Icyo nabwira ubuyobozi bwacu ni uko iyi gahunda yakomeza tukababwira imbogamizi tugira bakaba bazidufashamo no kuzikemura.''

    Ntakirutimana Eugene we yashimiye ubuyobozi bwabegereye bukanabakemurira ibibazo bikomeye bari bamaranye igihe, yavuze ko nubwo hari ibitakemuwe byahawe umurongo ku buryo bizeye ko nabyo bizakemuka.

    Kugeza ubu Akarere ka Kirehe gafite abaturage bari mu bukene 24 532.Muri iyi gahunda ya shyashyanira umuturage, abayobozi bari kuganiriza aba baturage bakennye bakarebera hamwe amahirwe babona yabafasha mu kwikura mu bukene babigizemo uruhare.

    Abayobozi b'Akarere ka Kirehe ndetse n'abo mu nzego z'umutekano bitabiriye gahunda ya Shyashyanira umuturage

    Abaturage ba Mushikiri bishimiye kwegerwa n'abayobozi bari kubafasha gukemura ibibazo birimo iby'ubutaka n'amakimbirane yo mu miryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-batangije-uburyo-bwo-kwegera-abaturage-no-kubakemurira-ibibazo-bwiswe

  • Lebull wypłaty – jak sprawnie i szybko wypłacić swoje wygrane? #rwanda #RwOT

    Lebull wypłaty — jak sprawnie i szybko wypłacić swoje wygrane?

    W tym artykule omówimy, jak efektywnie i szybko wypłacić swoje wygrane z serwisu bukmacherskiego Lebull. Dowiesz się, jakie metody wypłat są dostępne, ile czasu zajmują oraz jakie są wymagania związane z wypłatami. Przyjrzymy się także legalności działania bukmachera oraz jego ofercie powitalnej, w tym kodom bonusowym. Dzięki temu będziesz w stanie w pełni skorzystać z możliwości, jakie daje lebull oferta powitalna.

    Jakie metody wypłat oferuje bukmacher Lebull?

    Bukmacher Lebull oferuje swoim użytkownikom różnorodne metody wypłat, co znacznie ułatwia dostęp do wygranych. Wśród dostępnych opcji znajdują się przelewy bankowe, portfele elektroniczne oraz płatności kartą. Każda z tych metod ma swoje zalety, a wybór odpowiedniej zależy od preferencji użytkownika. Warto również zwrócić uwagę na limity wypłat, które mogą się różnić w zależności od wybranej metody.

    Przykładowo, przelewy bankowe mogą być opcją najbardziej czasochłonną, natomiast portfele elektroniczne, takie jak Skrill czy Neteller, często gwarantują szybsze transfery. Użytkownicy powinni dokładnie zapoznać się z regulaminem, aby wiedzieć, jakie są dostępne metody oraz jakie są związane z nimi opłaty. Warto dodać, że Lebull regularnie aktualizuje swoją ofertę, więc zawsze warto sprawdzić najnowsze informacje na stronie.

    Czas realizacji wypłat — ile trwa wypłata z Lebull?

    Czas realizacji wypłat w Lebull zależy od wybranej metody. W przypadku portfeli elektronicznych, wypłaty zazwyczaj są przetwarzane natychmiastowo lub w ciągu kilku godzin. Przelewy bankowe mogą jednak zająć znacznie więcej czasu, często od 1 do 3 dni roboczych. Dlatego, jeśli zależy Ci na szybkim dostępie do wygranych, warto rozważyć korzystanie z portfeli elektronicznych.

    Pomimo tego, że czas realizacji wypłat może się różnić, bukmacher zawsze stara się przetwarzać wypłaty jak najszybciej. Ważne jest również, aby upewnić się, że wszystkie wymagania dotyczące wypłat zostały spełnione przed złożeniem wniosku. W przeciwnym razie, może to opóźnić proces wypłaty. Użytkownicy powinni być świadomi, że każda wypłata wymaga również weryfikacji tożsamości, co może dodatkowo wpłynąć na czas realizacji.

    Bezpieczeństwo i legalność bukmachera Lebull — czy Lebull jest legalny?

    Bezpieczeństwo graczy jest priorytetem dla każdego bukmachera, a Lebull nie jest wyjątkiem. Bukmacher ten działa zgodnie z obowiązującymi przepisami prawa i posiada odpowiednie licencje, co czyni go legalnym podmiotem na rynku zakładów bukmacherskich. Użytkownicy mogą być pewni, że ich dane osobowe oraz środki finansowe są odpowiednio chronione.

    Legalność działania Lebull potwierdzają liczne pozytywne opinie użytkowników oraz instytucji regulujących rynek. Dzięki temu, korzystając z usług Lebull, gracze mają gwarancję, że ich doświadczenia związane z wypłatami oraz innymi aspektami korzystania z platformy będą zgodne z normami prawnymi. Warto jednak przed rejestracją zapoznać się z regulaminem oraz warunkami korzystania z usług, aby być w pełni świadomym swoich praw i obowiązków.

    Wymagania dotyczące wypłat — co musisz wiedzieć?

    Aby móc wypłacić swoje wygrane z platformy Lebull, użytkownicy muszą spełnić określone wymagania. Po pierwsze, warto zauważyć, że większość bukmacherów, w tym Lebull, wymaga weryfikacji tożsamości przed dokonaniem wypłaty. Oznacza to, że gracze muszą przesłać dokumenty potwierdzające ich tożsamość oraz adres zamieszkania.

    Drugim ważnym aspektem jest spełnienie minimalnych wymagań dotyczących depozytów oraz obrotu. Wiele promocji, w tym lebull bonus bez depozytu oraz ofert powitalnych, wiąże się z koniecznością obrotu określoną kwotą przed możliwością wypłaty. Użytkownicy powinni zatem uważnie zapoznać się z regulaminem, aby uniknąć nieporozumień i opóźnień w procesie wypłaty.

    Jak skorzystać z kodu bonusowego Lebull przy wypłacie?

    Kod bonusowy Lebull może być nie tylko sposobem na zwiększenie swojego kapitału, ale także może wpłynąć na proces wypłat. Użytkownicy, którzy zamierzają skorzystać z bonusu, powinni pamiętać, że aby móc wypłacić wygrane związane z bonusami, muszą najpierw spełnić wymagania obrotu. Wartości te są często podane w regulaminie danej promocji.

    Warto również zaznaczyć, że istnieją różne rodzaje bonusów, w tym lebull bonus powitalny oraz lebull freebet. Użytkownicy powinni upewnić się, że wykorzystują kod promocyjny w odpowiednim czasie, aby skorzystać z dostępnych ofert. Przed dokonaniem wypłaty warto również zweryfikować, czy wszystkie warunki zostały spełnione.

    Opinie użytkowników o wypłatach w Lebull — co mówią gracze?

    Opinie użytkowników są niezwykle ważnym źródłem informacji dla przyszłych graczy. W przypadku Lebull, wiele osób chwali szybkie i sprawne wypłaty. Użytkownicy zwracają uwagę na różnorodność metod, co pozwala na dostosowanie opcji do własnych preferencji. Wiele pozytywnych recenzji dotyczy także szybkości realizacji wypłat, szczególnie w przypadku portfeli elektronicznych.

    Niemniej jednak, niektórzy gracze zgłaszają trudności związane z weryfikacją tożsamości, co może opóźnić proces wypłaty. Ważne jest, aby gracze byli świadomi, że każda platforma ma swoje procedury, które należy przestrzegać. Generalnie, opinie użytkowników o Lebull są pozytywne, a wiele osób poleca tę platformę jako wiarygodnego bukmachera.

    Jak działa aplikacja Lebull i czy ułatwia wypłaty?

    Aplikacja Lebull to wygodne rozwiązanie dla graczy, którzy preferują zakłady na urządzeniach mobilnych. Dzięki aplikacji użytkownicy mogą nie tylko obstawiać zakłady, ale również zarządzać swoimi wypłatami. Interfejs aplikacji jest intuicyjny, co ułatwia nawigację oraz dokonywanie transakcji.

    Warto zaznaczyć, że aplikacja Lebull jest dostępna zarówno na systemy Android, jak i iOS. Dzięki temu każdy użytkownik ma możliwość korzystania z pełnej funkcjonalności platformy w dowolnym miejscu i czasie. Aplikacja umożliwia błyskawiczne składanie wniosków o wypłatę, co jest jej dużą zaletą w porównaniu do korzystania z wersji przeglądarkowej.

    Jak skontaktować się z obsługą klienta Lebull w sprawie wypłat?

    Jeśli napotkasz jakiekolwiek problemy związane z wypłatami, Lebull oferuje różne formy kontaktu z obsługą klienta. Gracze mogą skorzystać z czatu na żywo, który jest dostępny na stronie internetowej oraz w aplikacji. To najszybsza forma kontaktu, która pozwala na uzyskanie błyskawicznych odpowiedzi na pytania.

    Dodatkowo, użytkownicy mogą skontaktować się z obsługą klienta za pomocą e-maila lub formularza kontaktowego. Warto również odwiedzić sekcję FAQ na stronie, gdzie znajduje się wiele odpowiedzi na najczęściej zadawane pytania, w tym te dotyczące wypłat. Dostosowane podejście do klienta sprawia, że proces rozwiązywania problemów jest szybki i efektywny.

    Podsumowanie korzyści płynących z korzystania z Lebull.

    Korzystanie z platformy Lebull to wiele korzyści dla graczy, którzy szukają szybkich i sprawnych wypłat. Dzięki różnorodności metod płatności oraz przyjaznemu interfejsowi, proces wypłaty wygranych jest prosty i intuicyjny. Użytkownicy mogą liczyć na wsparcie ze strony profesjonalnej obsługi klienta, co dodatkowo zwiększa komfort korzystania z usług bukmachera.

    Warto również zwrócić uwagę na atrakcyjne promocje, takie jak lebull bonus bez depozytu czy kod promocyjny Lebull, które pozwalają na zwiększenie kapitału i dodatkowe możliwości wypłat. Ogólnie rzecz biorąc, Lebull to solidny wybór dla każdego, kto pragnie korzystać z zakładów bukmacherskich w bezpieczny i komfortowy sposób.

    FAQ — najczęściej zadawane pytania dotyczące wypłat w Lebull.

    • Jakie są minimalne i maksymalne kwoty wypłat? Minimalne i maksymalne kwoty wypłat zależą od wybranej metody płatności i są określone w regulaminie.
    • Czy mogę wypłacić swoje wygrane na inny rachunek niż ten, z którego dokonałem depozytu? Zazwyczaj nie jest to możliwe, aby zapewnić bezpieczeństwo transakcji.
    • Jak długo trwa weryfikacja tożsamości? Czas weryfikacji tożsamości może wynosić od kilku minut do kilku dni, w zależności od obciążenia obsługi klienta.
    • Czy muszę płacić prowizję przy wypłacie? Niektóre metody wypłat mogą wiązać się z opłatami, dlatego warto zapoznać się z regulaminem.
    Metoda wypłaty Czas realizacji Opłata
    Przelew bankowy 1-3 dni robocze Brak
    Skrill Natychmiastowo Brak
    Neteller Natychmiastowo Brak
    Karta kredytowa 1-5 dni roboczych Może być

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/12/lebull-wyp-aty-jak-sprawnie-i-szybko-wyp-aci-swoje-wygrane/

  • Abasirikare ba Loni b'Abanyafurika bagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bagiye kongera kurusura – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Isōko Centre for Humanity ifatanyije na Aegis Trust, igaragaza ko urwo rugendo ruzatangira ku wa 14 kugeza ku wa 20 Kanama 2025.

    Uru ruzinduko rwihariye ruzahuriza hamwe abasirikare bavuye mu Ghana no muri Senegal bakomeje kuguma mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ingabo nyinshi za LONI zari zakuwe mu gihugu.

    Bakoze akazi kabo badafite ibikoresho bihagije cyangwa ubundi bufasha, bahangana n'akaga kashoboraga kubambura ubuzima, bashyira imbere kurengera abasivili.

    Muri uru rugendo, aba basirikare bazongera gusubira muri bimwe mu bice barimo muri icyo gihe, bahure n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n'abo bagize uruhare rukomeye mu kubarokora.

    Biteganyijwe ko bazanasura inzibutso, amashuri n'imiryango, bitange amahirwe yihariye yo kuzirikana amateka no kubakira ku bushobozi n'ubutwari bw'Abanyarwanda.

    Ubuhamya bwabo buzagaragaza igice cy'amateka cya Jenoside yakorewe Abatutsi gikunze kutavugwa, gihuza kandi cyuzuzanya n'amajwi y'abarokotse n'ay'ingabo za RPA zahagaritse Jenoside.

    Biteganyijwe ko abo basirikare bazigira umwanya wo kuganira n'abantu batandukanye ku masite atandukanye arimo inzibutso za Jenoside no mu bice bitandukanye bakoreragamo mu 1994 Hôtel des Mille Collines, Stade Amahoro, iyahoze ari ETO Kicukiro, Byumba, Mulindi n'ahandi gatandukanye.

    Perezida wa Isoko Center ku Isi, Alice Wairimu Nderitu, yagaragaje ko abo basirikare baje mu rugendo rugamije gukomeza kugaragaza ukuri no gushyigikira amateka.

    Ati 'Kuzana aba basirikare bahoze babungabunga amahoro mu Rwanda ntabwo ari ukubashimira gusa, ni umwanya wo kuvugisha ukuri no kubungabunga amateka.'

    Yakomeje ati 'Umuhate wabo mu bihe byari bigoye birivugira nk'urugero Afurika ikwiriye kureberaho mu kugira ubumuntu, ubumwe no kugira umuhate mu kurinda ikiremwamuntu. Binyuze mu kudusangiza ubuhamya bwabo, turi gushyira imbaraga mu bufatanye bwacu mu kurwanya ko ako kaga kakongera kubaho ukundi.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Aegis Trust, Freddy Mutanguha, yagaragaje ko kwakira abo basirikare ari igikorwa cy'agaciro kandi ko inkuru ya bo ifitanye isano n'abarokoye, abakijije kandi babohoye Abanyarwanda mu bihe by'amage.

    Yashimangiye kandi ko inkuru ya bo igaraza icyo bisobanuye mu guha agaciro ikiremwamuntu mu gihe cy'umwijima.

    Abo basirikare barimo Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache wo muri Ghana, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio wo muri Ghana, Brig Gen Elhadji Babacar Faye muri Senegal, Brig Gen Stephen Parbey wa Ghana, Major Peter Sosi, Ex WO II Lucas Norvihoho na Ex WO I Sampson Agyare na we wa Ghana.

    Abo basirikare bakoze ibikorwa mu buryo bw'intagarugero birimo ubwitange buhebuje, batitaye ku buzima bwabo kugira ngo bakize ubuzima bw'Abatutsi.

    Ubwo Akanama gashinzwe umutekano muri Loni kafataga umwanzuro wo kugabanya umubare w'Ingabo uyu muryango wari ufite mu Rwanda ukagera kuri 270, Gen Dallaire na Gen Anyidoho wo muri Ghana bari mu banze kubyubahiriza kuko babonaga akaga Abatutsi barimo.

    Aba basirikare ba Ghana bari bayobowe na Gen Anyidoho bagize ubutwari bwo gukomera ku Batutsi mu gihe bafatwaga nk'aho aribo bake kandi badafite ibikoresho bihagije.

    Mu mezi atatu yashize Abatutsi bicwa, aba basirikare ba Ghana babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.

    Mu 2016, Gen Dallaire yabwiye Al Jazeera ko aba basirikare ba Ghana bagaragaje ubutwari aho ibihugu by'ibihangange byari byananiwe.

    Yakomeje avuga ko aba basirikare ba Ghana iyo bataba mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, haba harapfuye abantu benshi.

    Ati 'Ishingiro ry'ibintu byose no kuba narabashije gusigara ngakora ibishoboka byose, ni abasirikare ba Ghana na Gen Anydioho wagumanye natwe.'

    Abasirikare ba Ghana basigaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bagira uruhare mu kurokora bamwe

    Gen. Henry Kwami Anyidoho wari uyoboye abo basirikare, mu 2022 yambitswe na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame impeta y'ishimwe izwi nk'Indengabaganizina


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-ba-loni-b-abanyafurika-bagumye-mu-rwanda-mu-gihe-cya-jenoside

  • Akavuyo gatezwa n'abashaka abagenzi muri Gare ya Rubavu kahagurukiwe – #rwanda #RwOT

    Ibigo bikora ubwikorezi bifite amashami muri Gare ya Rubavu, bigira abantu bajya gushaka abagenzi bitwara mu modoka, gusa uburyo babikoramo bikunze kubangamira benshi kuko hari ubwo barwanira abagenzi, buri wese amukururira mu ruhande rwe, bikabangamira abagenzi ndetse hakaba hari n'abashobora kwibwa.

    Hari kandi n'abiyitirira uyu mwuga, bakavuga ko bawukora ariko batawukora ndetse abagera ku 10 bamaze gufatirwa muri ibi bikorwa.

    Iby'iki kibazo bigiye kuba amateka kuko ubuyobozi bwa Gare ya Rubavu ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda, bwagihagurukiye, nk'uko byagarutsweho mu kiganiro bagiranye n'abakora ako kazi.

    Umuyobozi wa Gare ya Gisenyi, Rwigema Robert ati “Tumaze iminsi, ku bufatanye na Polisi, duhagurukiye iki kibazo, dusaba kampani zifite abakozi bemewe kubashakira impuzankano n'ibindi byose bigenerwa umukozi birimo n'ibibaranga, mu gukemura akajagari.'

    Avuga kandi ko ubugenzuzi bamazemo iminsi, basanze hari abiyitirira uyu mwuga batawukora, aho bateza akajagari, ubujura ndetse bakaninjiza forode muri gare.

    Uyu muyobozi yavuze ko nibarangiza icyiciro cyo kwigisha, bazatangira guhana abazafatirwa muri ibi bikorwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko bagiranye ibiganiro n'abakoresha Gare ya Rubavu bagamije guhwitura abakarasi.

    Ati 'Byagiye bigaragara ko bamwe mu bakozi bakorera muri gare (abahamagara abagenzi) batwara nabi abagenzi, rimwe na rimwe hakaba haba ababiburiramo ibikoresho byabo (ubujura), rero twari twaje kubakebura.'

    Mu kiganiro yahaye abakora ako kazi, yavuze ati “Turagira ngo duhindure iryo zina dushake izina ryiza, niba umugenzi aje, mubaze aho ajya utamuhutaje cyangwa ngo umwe amukurure n'undi akurura, kandi twishimiye ko kubufatanye n'ubuyobozi bwa gare, akajagari kagenda kagabanyuka.'

    Gare ya Rubavu ni imwe mu nini ziri mu gihugu, ubuyobozi bwayo butangaza ko munsi ishobora kwinjirwamo n'imodoka zigera kuri 700, mu gihe abagenzi bayitegeramo basaga ibihumbi bitatu ku munsi.

    Ikoreshwa n'abagenzi bagana i Kigali, Musanze, Rusizi, Muhanga ndetse no mu bindi bice by'igihugu.

    Akavuyo gatezwa n’abashaka abagenzi muri Gare ya Rubavu kahagurukiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akavuyo-gatezwa-n-abashaka-abagenzi-muri-gare-ya-rubavu-kahagurukiwe

  • Abantu 50 b'i Rusizi bamaze kwemererwa gushyingirwa bataruzuza imyaka 21 – #rwanda #RwOT

    Abemerewe ubwo burenganzira biganjemo abo mu Murenge wa Bugarama na Muganza yombi yo mu Kibaya cya Bugarama.

    Mu mpamvu batanze harimo kuba basanzwe babana bitemewe n'amategeko no kuba umugore atwite bagasaba ubwo burenganzira mu rwego rwo gusigasira umuryango n'uburenganzira bw'abana.

    Nubwo hari abasabye ubwo burenganzira ndetse bamwe muri bo bakaba baramaze kubwemererwa hari abaturage bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko batari baziko iyo serivisi itangwa.

    Bahatsineza Eslon w'imyaka 53 utuye mu Mudugudu wa Kamina, Umurenge wa Nzahaha mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ari ubwa mbere yumvise ko umuhungu cyangwa umukobwa w'imyaka 18 ashobora gushyingirwa imbere y'amategeko.

    Ati “Imyaka nzi yo gushyingirwa ni 21 ntabwo nari nziko umuntu utarageza imyaka 21 ashobora kubyemererwa. Uko ntabizi hari n'abandi batabizi, icyakorwa kugira ngo tubimenye ni uko hakorwa ubukangurambaga abayobozi bakabitumenyesha.'

    Mu 2024 ni bwo mu Rwanda hatowe itegeko rigenga abantu n'umuryango ririmo ingingo yemerera umusore cyangwa inkumi wujuje imyaka 18 kuba yashyingirwa byemewe n'amategeko igihe agaragaje impamvu zifatika.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko bimaze kwemezwa n'umwanditsi w'irangamimerere ku rwego rw'Akarere, bisabwe n'abatarageza imyaka 21 yaba ari umuhungu cyangwa umukobwa, umwanditsi w'irangamimerere akabisuzuma ashobora kwemerera abo batarageza iyo myaka 21 gusezerana imbere y'amategeko.

    Ati “Turi mu cyumweru cyahariwe serivisi z'irangamimerere, tuzabisobanurira abaturage kugira ngo abatabimenya babimenye, abazabisaba tuzabisuzuma abujuje ibisabwa tubemerere kuko ari uburenganzira bemererwa n'itegeko”.

    Kuva muri Mutarama 2025, Akarere ka Rusizi kamaze kwakira dosiye 76 z'abasaba kwemererwa gushyingirwa bataruzuza imyaka 21 ariko barengeje 18.

    Abagera kuri 50 bari bafite impamvu zifatika baremerewe, 10 batanze impamvu zidafatika, na ho 16 basabwe gukosora dosiye.

    Abantu 50 b'i Rusizi bamaze kwemererwa gushyingirwa bataruzuza imyaka 21


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-50-b-i-rusizi-bamaze-kwemererwa-gushyingirwa-bataruzuza-imyaka-21

  • Rusizi: Inzu y'umuturage yafashwe n'inkongi hangirikiramo iby'arenga miliyoni zirenga 15 Frw – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Murangi, Akagari ka Kamurera, Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ku wa 13 Kanama 2025.

    Saa 11:40 ni bwo umwana wo muri urwo rugo yarashe ikibiriti gikongeza matela itwika inzu n'ibikoresho byose byo mu nzu.

    Nyir'inzu Rusizana Maurice w'imyaka 39 yabwiye IGIHE ko mu byangirikiye mu nzu ye harimo firigo, amateleviziyo, amatara agezweho, intebe, imyenda y'abana n'iy'umugore n'ibikoresho byo mu nzu.

    Ati 'Byahiye byose kugera kuri kambabiri. Nsigaye gutya. Ndi mu gahinda gakomeye uwagira icyo amfasha nk'umuntu wahuye n'ibyago yamfasha'.

    Inzu yahiye yari ifite agaciro ka miliyoni zirenga 40 Frw, ibyangirikiyemo bifite agaciro k'arenga miliyoni 15Frw.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Twajamahoro Syvestre, yabwiye IGIHE ko iyi nzu itari mu bwishingizi, asaba abaturage kwirinda inkongi z'umuriro ariko bakanibuka gufasha ubwishingizi.

    Ati 'Tuributsa abantu ko bakwiye kwirinda inkongi z'umuriro, bakanibuka gufata ubwishingizi bw'ibikorwa byabo birimo n'amazu. Turabasaba kujya birinda gusiga bacanye za buji, tunabibutsa ko igihe habaye inkongi bagomba guhita bahamagara ishami rya polisi ntibabyihererane, ikindi ni ukugira ibikoresho by'ibanze mu kuzimya umuriro birimo umucanga na zakizimya mwoto aho bishoboka cyane cyane abafite amazu y'ubucuruzi'.

    Iyi nzu yari ifite agaciro ka miliyoni zirenga 40Frw

    Mu karere ka Rusizi inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi hahiramo ibifite agaciro ka miliyoni 15Frw nayo irangirika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-inzu-y-umuturage-yafashwe-n-inkongi-hangirikiramo-iby-arenga-miliyoni

  • Ubuso buhingwaho umuceri mu Kibaya cya Bugarama bugabanyukaho hegitari 190 mu Mpeshyi – #rwanda #RwOT

    Aba bahinzi basaba ko bafashwa kubona icyobo kigezweho cyabafasha kubika amazi yo kuvomerera umuceri.

    Ikibaya cya Bugarama gifatwa nk'igicumbi cy'umuceri mu Rwanda kuko gifite igishanga cyagutse kandi kikaba kiri mu gice gishyuha cyane. Gifite ubuso bwa hegitare zirenga 1400 zuhingwaho umuceri.

    Uwiragiye Fabiola yabwiye IGIHE ko buri muhinzi w'umuceri buri gihembwe akatwa amafaranga y'amazi nyamara mu Mpeshyi hari aho amazi atagera kubera ko aba yabaye make.

    Ati 'Mu gihe cy'izuba amazi aragabanuka, nibura abahinga aheregereye umugezi wa Rubyiro bo abageraho na ho twe duhinga ahegereye ku nkuka tubura amazi y'umuceri'.

    Byishimo Emmanuel uri mu bahinzi banini bahinga umuceri mu Kibaya cya Bugarama ati 'Si ikibazo cy'uko amazi asaranganywa na bi ahubwo ni icy'uko izuba riba ryavuye akagabanuka mu Mugezi wa Rubyiro. Ntabwo twizeye ko iki gihe tuzabona umusaruro uhagije kuko umuceri ni igihingwa gishaka amazi menshi'.

    Byishimo avuga ko icyaba umuti kuri iki kibazo cy'igabanuka ry'amazi mu Gishanga cya Bugarama ari uko Leta yabubakira icyuzi kiyafata akajya asanganywa avuye mu cyuzi.

    Ati 'Ikindi cyakorwa ni ukudukorera neza inzira ziyageza mu mirima kuko usanga hari aho agera ntatembe neza'.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abahinzi b'Umuceri rya Bugarama, Ukozehasi Andre yabwiye IGIHE ko kubera ikibazo cy'igabanuka ry'amazi mu Mpeshyi, ubuso buhingwaho umuceri mu Kibaya cya Bugarama bugabanukaho hegitari 197.

    Ati “Uretse ubwo buso budahingwa n'ubuhingwa usanga habaho kudahingira rimwe kuko amazi abari ari make bikadusaba kuyasanganya duhereye kubafite imirima yegereye Umugezi wa Rubyiro”.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'igabanuka ry'amazi mu gishanga cya Bugarama bituma hari ubuso budahingwa mu Mpeshyi atari akizi.
    Ati “Ni gishya kuri njye ariko ikigaragara cyo ni uko mu gihe [abahinzi] bagaragaje imbogamizi dufatanya na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi kubikemura binyuze mu mishinga itandukanye badufasha yo gutunganya ibishanga.'

    Yavuze ko bazagitanga nk'igikwiye gukorerwa ubuvugizi habe hashyirwa uburyo bwo gufata amazi yajya yiyongera mu gihe cy'izuba.

    Meya Sindayiheba yavuze ko bazagira igihe cyo kuganira kuri iki kibazo n'ababishinzwe kuko bafite ingamba zo kongera umuceri mu Kibaya cya Bugarama.

    Mu Kibaya cya Bugarama umuceri uhingwa n'abahinzi bagera ku 7660 bibumbiye muri koperative enye zikorera kuri hegitari zirenga 1420 zo mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye, na Gikundamvura.

    Mu gihembwe kimwe cy'ihinga iki gishanga gisarurwamo toni zirenga zirindwi z'umuceri, ukinjiriza abahinzi miliyari zisaga 4 Frw.

    Igishanga cya Bugarama gifite ubuso burenga 1400 buhingwaho umuceri

    Mu Mpeshyi hari imirima yo mu Kibaya cya Bugarama idahingwamo umuceri kubera igabanuka ry’amazi

    Abahinga umuceri mu Gishanga cya Bugarama basaba kubakirwa damu ibafasha kubika amazi yo kwifashisha mu kuvomerera umuceri mu Mpeshyi

    Hari ibice by’Igishanga cya Bugarama bidahingwa mu Mpeshyi kubera igabanuka ry’amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuso-buhingwaho-umuceri-mu-kibaya-cya-bugarama-bugabanyukaho-hegitari-190-mu