Author: webrwanda

  • Minisitiri Habimana yeretse aba-DASSO bashya imyifatire mibi n'ibyaha bakwiriye kurwanya – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Kanama 2025 mu muhango wo kwinjiza mu kazi aba-DASSO bashya 391. Iki gikorwa cyabereye mu Ishuri ry'Amahugurwa rya Polisi y'u Rwanda rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.

    Aba-DASSO binjijwe mu kazi barimo abakobwa 135 ndetse n'abahungu 256 bakaba bagize icyiciro cya munani cy'uru rwego, aho bazakorera mu turere dutandatu turimo Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Nyagatare, Rusizi na Rwamagana.

    Minisitiri Habimana yashimiye ababyeyi bashyigikiye abana babo mu kwinjira muri uru rwego, avuga ko gucunga umutekano ari akazi gakomeye kandi keza gatuma iterambere ry'igihugu rigerwaho.

    Yakomeje yereka aba ba-DASSO bashya ibyaha n'imyifatire mibi bakwiriye gufatanya n'izindi nzego kurwanya bivuye inyuma.

    Ati 'Haracyari imyifatire mibi nk'ubusinzi, ubujura, urugomo, gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi, abana bava mu mashuri, imitangire mibi ya serivisi, ihohotera ryo mu ngo n'ibindi bitandukanye bisaba ubufatanye bw'inzego zose n'abaturage mu guhangana na byo tukabikemura umuturarwanda akabaho yishimye, atekanye kandi atera imbere.''

    Minisitiri Dr. Habimana yavuze ko kuva urwego rwa DASSO rwashingwa rumaze gutanga umusanzu mu kurinda umutekano w'abantu n'ibyabo binyuze mu bufatanye buhoraho n'abanyarwanda bose n'inzindi nzego zishinzwe umutekano.

    Yakomeje avuga ko uyu munsi buri muturarwanda yishimira ko u Rwanda rutekanye mu midugudu yose, kandi ko urwego rwa DASSO ruzakomeza kugira uruhare mu gutuma iryo tuze abaturarwanda baribona mu buryo busesuye.

    Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano,DASSO, rwashyizweho n'itegeko rigenga imikorere yarwo kuva mu 2013. DASSO zihabwa amahugurwa y'amezi atatu ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Habimana Dominique, yasabye aba DASSO bashya kurwanya ibirimo ubusinzi

    Aba DASSO bashya 391 nibo basoje amahugurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-habimana-yeretse-aba-dasso-bashya-imyifatire-mibi-n-ibyaha-bakwiriye

  • Minisitiri Dr. Ugirashebuja yashimiye ubunyamwuga bwa RIB mu kugenza ibyaha – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr. Ugirashebuja yagaragaje ko mu byaha RIB ikoraho iperereza bigashyikirizwa urukiko, ubushinjacyaha butsinda imanza zijyanye na byo ku kigero cya 90%.

    Yabigarutseho ubwo abakozi ba RIB bateraniraga mu nama rusange igamije kurebera hamwe imikorere y'uru rwego kugira ngo rurusheho gukora kinyamwuga.

    Minisitiri Dr. Ugirashebuja yagarutse ku bushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bukorwa n'Urwego rw'Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), yerekana ko RIB iri ahantu heza aho ifite amanota 88,51%.

    Ati 'Nubwo hari abaca abandi mu rihumye bagakora ibibi ariko mugira uruhare mu gutanga ubutabera. Ni intambwe nziza cyane. Bidusaba gukora byinshi kugira ngo ntitujye munsi y'aho tugeze uyu munsi.'

    Yavuze kandi ko RIB ikoresha neza ibikoresho ihabwa, ibigaragara mu manza zicibwa, bigatuma ibisubizwa inyuma biba bike.

    Ati 'Iyo urebye, ubona ko imanza ubushinjacyaha butsinda zatangiriye hano muri RIB ziri ku rwego rwo hejuru kuko ndumva zirenzeho gato 90%. Mugomba kubishimirwa muri uru rwego rw'ubutabera.'

    Yabashimiye ku bufatanye bagirana n'inzego z'igihugu n'izo ku rwego mpuzamahanga mu kugenza no gukumira ibyaha, agaragaza ko bihamywa n'icyizere RIB igirirwa mu baturage.

    Ku bijyanye na 10% by'imanza zikomoka ku byaha byagenjejwe na RIB zidatsindwa n'ubushinjacyaha, Minisitiri Dr. Ugirashebuja yagaragaje ko hari ubwo biterwa n'abadakora inshingano zabo uko bikwiriye.

    Ati 'Nishimira ko mufite uburyo bwo kubagaragaza vuba, bakavamo kugira ngo ba bandi bakora neza bakomeze. Tugomba kugira uburyo bugaragaza vuba abadashoboye bakabisa abandi bakomeje gukora ibyiza.'

    Gutanga ubutabera, kubungabunga umutekano, guhesha ishema urwego bakorera no kwiyitaho ubwabo biri mu byo Minisitiri Dr. Ugirashebuja yakanguriye gukomeza gushyiramo imbaraga mu gukomeza guhesha agaciro urwego rw'ubutabera.

    Yavuze ko uko Isi iri gutera imbere mu bijyanye n'ikoranabuhanga, ari na ko uburyo ibyaha bikorwamo bugenda buhinduka, bigizwemo uruhare n'iterambere ry'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano.

    Ati 'Isi igeze aho ubona ikimenyetso ntube wamenya ko ari icyiganano ukoresheje amaso yawe. Bisaba amahugurwa akomeye ariko natwe tuzabibafashamo tuyabahe.'

    Jean Paul Habun uyobora Isange one Stop Center yavuze ko mu mbogamizi zituma ubushinjacyaha budazitsinda imanza zijyanye n'ibyaha RIB yakurikiranye ku rugero rwa 100%, harimo iz'uko ibimenyetso biba byakusanyijwe rimwe na rimwe biba bidahagije, bitewe n'uko iperereza ryakozwe, uko ibimenyetso byafashwe n'uko byahererekanyijwe.

    Ati 'Ni yo mpamvu turi muri iyi nama kugira ngo turebere hamwe izo mbogamizi zatumye tudashobora kubigeraho [tubizivaneho] ku buryo bigera ku 100%. Twizeye ko bizakomeza kuzamuka bikava kuri 90% kugera ku 100%.”

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko
    mu biri gushyirwamo imbaraga ari ukwimakaza ubunyangamugayo ku bagenzacyaha burenze ubw'undi muntu wese.

    Ati 'Niba ufite ububasha bwo kugenza ibyaha, bigusaba kugira ubunyangamugayo burenze ubw'undi wese. Ni ibintu tuba tugomba kwibutswa, abayobozi bakibutsa abagenzacyaha, tukibutswa ko imyitwarire mibi itihanganirwa muri RIB, yaba ruswa, ubusinzi n'ibindi byangiriza isura y'urwego.'

    Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Pacifique Kayigamba Kabanda yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma bareba aho bahereye, aho bageze n'aho bifuza kugana, bungurana ibitekerezo bijyanye no kubahiriza amategeko, gukumira no gukurikirana ibyaha no kubaka icyizere cy'abaturage ku butabera.

    Ati 'Turifuza ko buri mukozi witabiriye inteko rusange ya none agira uruhare mu biganiro atanga ibitekerezo byubaka bizafasha RIB gutera imbere.'

    Inama rusange ya RIB yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego z’ubutebera, n’abagenzacyaha bahagarariye abandi

    Abagenzacyaha basabwe guharanira umutekano, gutanga ubutabera no kwiyitaho kugira ngo bakore akazi bashinzwe neza

    Umunyamabanga Mukuru mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Colonel (Rtd) Pacifique Kayigamba Kabanda mu bitabiriye inama igamije guteza imbere imikoorere y’uru rwego

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yasabye abagenzacyaha kurangwa n’ikinyabupfura

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja yitabiriye inama y’abagenzacyaha

    Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Pacifique Kayigamba Kabanda aganira n’abagenzacyaha

    Minisitiri Dr Ugirashebuja yashimiye umusanzu wa RIB mu gutanga ubutabera bunoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imanza-zijyanye-n-ibyaha-rib-ikurikirana-ubushinjacyaha-buzitsinda-ku-kigero

  • Uturere dutandatu twungutse ba DASSO bashya 391 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aba bakozi bashya binjijwe muri DASSO, kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025 mu muhango wabereye mu Ishuri ry'Amahugurwa rya Polisi y'u Rwanda rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.

    Witabiriwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Habimana Dominique.

    Abagize DASSO binjijwe mu kazi barimo abakobwa 135 ndetse n'abahungu 256. Bagize icyiciro cya munani cy'uru rwego aho bazakorera mu turere dutandatu turimo Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Nyagatare, Rusizi na Rwamagana.

    Umuyobozi w'Ishuri ry'Amahugurwa rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko amahugurwa ya DASSO yasojwe yatangiye tariki 20 Gicurasi 2025 akaba yaritabiriwe n'abanyeshuri 391.

    Yavuze ko mu gihe cy'ibyumweru 14 bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n'imyitwarire iboneye bizabafasha mu kuzuza neza inshingano zabo.

    Ati ''Mu masomo bize twavuga, isomo ry'inshingano, imiterere y'urwego rwa DASSO bagiye gukorera. Bize indangagaciro n'imyitwarire biranga abari muri DASSO, bize gukoresha imbaraga n'uburenganzira bwa muntu, bize amasomo abatoza akarasisi, ubutabazi bw'ibanze gushaka amakuru no kuyatangira ku gihe n'ibindi.''

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Habimana Dominique, yashimiye Polisi y'u Rwanda ku ruhare igira mu kubakira ubushobozi uru rwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano.

    Yakomeje avuga ko urugendo rw'amateka u Rwanda rwanyuzemo rwatumye umutekano ugomba guhora imbere kuko rwawubuze igihe kinini.

    Ati ''Ndabasaba mu kazi mugiyemo kuzarangwa n'ikinyabupfura, ubunyamwuga, gukorana umurava, kwanga umugayo, gukorera hamwe kuba abanyakuri no gukora byose mu ishema ry'u Rwanda n'Abanyarwanda. Muzafatanye n'inzego z'ibanze n'abaturage mu kwesa imihigo itandukanye bahiga kandi umuturage ahore ku isonga mu mikorere yanyu ya buri munsi.''

    Minisitiri Dr. Habimana yakomeje avuga ko bishimira uburyo DASSO yakomeje kunoza imikorere, igaharanira kugira imyifatire iboneye ugereranyije n'igihe yashyirwagaho. Yijeje abo muri uru rwego ko Leta izakomeza kubashakira amahugurwa n'ibikoresho kugira ngo abakozi b'uru rwego bakomeze gukora nta mbogamizi.

    Bamwe mu bagize DASSO basoje aya mahugurwa bavuze ko bishimiye kwinjira muri uru rwego, bagaragaza ko bagiye gufasha izindi nzego mu gushyira imbere umuturage ndetse no mu kuzifasha kwesa imihigo.

    Irakoze Patience uri mu binjiye muri uru rwego, yavuze ko yiteguye gufatanya n'izindi nzego mu guteza umuturage imbere.

    Yavuze ko bazashyira imbere kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi byahungabanya umutekano w'abaturage.

    Ati ''Tugiye gufasha akarere mu gucunga umutekano ndetse no kubafasha gukemura ibibazo bigiye bitandukanye biri mu baturage. Abaturage banyitegeho ubufatanye ndetse no kubafasha gutera imbere.''

    Abagize DASSO bashya 391 bagize icyiciro cya munani cy'uru rwego rumaze imyaka irenga icumi rushyizweho kugira ngo rugire uruhare mu kunganira uturere mu gucunga umutekano.

    Abitwaye neza muri aya mahugurwa bashimiwe

    Umuyobozi w'Ishuri ry'Amahugurwa rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko bazakomeza gufasha uru rwego mu kuruha amahugurwa

    Minisitiri Dr. Habimana yasabye abinjiye muri DASSO gushyira imbere umuturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uturere-dutandatu-twungutse-ba-dasso-bashya-391-amafoto

  • Icyiciro cya gatandatu cy'abakobwa 120 bimenyerezaga umwuga mu nzego z'ibanze cyasojwe 20,8% bizeye akazi – #rwanda #RwOT

    Gahunda y'imenyerezamwuga ry'urubyiruko rw'abakobwa bakirangiza kaminuza yatangiye mu 2019, ikaba ishyirwa mu bikorwa n'Ishyirahamwe ry'Uturere n'Umujyi wa Kigali (RALGA) ku bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa barimo Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF). Kuva itangiye, iyi gahunda ikaba imaze kunyuramo abakobwa 740.

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RALGA, Rutagengwa M. Francine, yashimiye abafatanyabikorwa batanga umusanzu muri iyi gahunda by'umwihariko Leta y'u Rwanda ishyigikira iyi gahunda ibinyujije muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.

    Yagize ati “Iri menyerezamwuga ritanga umusaruro kuko ribafasha kunguka ubumenyi n'ubunararibonye, kandi bafite icyizere kibafasha kwinjira mu kazi n'imyanya y'ubuyobozi itorerwa cyane cyane mu Nzego z'Ibanze. Urugero ni uko abagera kuri 25 bari bari muri iki cyiciro cya 6 cy'imenyerezamwuga batsinze ibizamini byo kwandika kandi turizera ko n'ikizamini mu buryo bw'ikiganiro bazagitsinda neza.”

    Umwe mu basoje iri menyerezamwuga muri iki cyiciro cya gatandatu, Niyonsaba M. Claire, yamaze kubona akazi mu Karere ka Burera, avuga ko imenyerezamwuga ryamufashije gutinyuka inzego z'ibanze no kumenya imikorere yazo ku buryo gukora ikizamini byamworoheye.

    Ati 'Ndashimira RALGA na Leta kubw'aya mahirwe baha abakobwa, ndashishikariza bagenzi banjye gukomeza kuyabyaza umusaruro.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Mireille Batamuliza, asoza uyu muhango yagaragaje ko iyi gahunda irimo gutanga umusaruro, asaba urubyiruko rw'abagore n'abakobwa basoje imenyerezamwuga kwitabira guhatanira imyanya y'akazi kuko byagaragaye ko ubwitabire bw'abagore mu bizamini by'akazi bukiri hasi.

    Yagize ati “Abakobwa mwese musoje muri iki cyiciro, mugire ishema ry'urugendo mwakoze ariko kandi mukomeze kwagura ubumenyi. Ibyo tubaha ni iby'ibanze, umurimo munini ni uwanyu kuko mukwiye gukomeza kwiyungura ubumenyi. Mukomeze kurangwa n'imyitwarire myiza, mukomeze kwiruka ku mahirwe, mukomeze gutanga umusanzu aho mutuye, mubeho ubuzima bufite intego.'

    Uyu muhango wo gusoza icyiciro cya gatandatu wari ufite umwihariko kandi wo guhuza abarangije imenyerezamwuga muri iki cyiciro n'ibigo by'imari nka BDF, BK na COPEDU ndetse n'abandi bafatanyabikorwa nka Akazi Kanoze Access na AGRA, ibigo bifite ubunararibonye mu gufasha urubyiruko cyane cyane abakobwa kwihangira imirimo.

    Igenzura riheruka ryerekanye ko 44,1% by'abanyuze muri iyi gahunda babonye akazi, muri bo 49% by'ababonye akazi bakora muri Leta mu gihe 63,5% by'ababonye akazi muri Leta bakora mu nzego z'ibanze. Hari n'umubare munini ujya mu kwikorera, abandi bagakomeza kwiga.

    Igenzura kandi ryerekanye ko 16,6% by'abarangije iri menyerezamwuga bagiye mu nzego zitorerwa mu Nzego z'Ibanze.

    Iki cyiciro cya gatandatu cyari kigizwe n’abakobwa 120

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RALGA, Rutagengwa M. Francine, yavuze ko hari icyizere ko abarangije iri menyerezamwuga bazagira umumaro mu nzego z’ibanze

    Mireille Batamuliza, Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, yasabye aba bakobwa kwitinyuka

    Niyonsaba M. Claire, wimenyerezaga umwuga wamaze kubona akazi mu Karere ka Burera

    Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RALGA, Rutagengwa M. Francine, aha icyemezo umwe mu barangije iri menyerezamwuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyiciro-cya-gatandatu-cy-abakobwa-120-bimenyerezaga-umwuga-mu-nzego-z-ibanze

  • Inyungu ya MTN Rwanda yageze kuri miliyari 6,3 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2025 – #rwanda #RwOT

    Amafaranga iki kigo cyinjije mbere yo kwishyura imigabane, imisoro, itakazagaciro k'ifaranga ry'u Rwanda ugereranyije n'idolari n'itakazagaciro k'imitungo ya MTN Rwanda (EBITDA) yageze kuri miliyari 56,1 Frw.

    Iki kigo kandi cyazamuye inyungu kibona ugereranyije n'ayo cyinjije, aho iki kigero cyazamutseho 9,1% kigera kuri 40,4%. Ibi byerekana ko uretse kuzamura inyungu, MTN Rwandacell Plc yanagize uruhare mu gukoresha amafaranga neza, akabyara umusaruro ushimishije.

    Muri rusange, abakoresha serivisi zo guhamagarana za MTN Rwandacell Plc barazamutse bagera kuri miliyoni 7,8, izamuka rya 3,5% ugereranyije n'igihe nk'icyo umwaka ushize. Abakoresha Mobile Money nabo bazamutseho 9,1% bagera kuri miliyoni 6,56.

    Abacuruzi bakoresha MoMo Money biyongereyeho 29,7%, bagera ku bihumbi 572, agaciro k'amafaranga yahererekanyijwe nako karazamuka, kagera kuri miliyari ibihumbi 21,9 Frw mu gihe inshuro zahererekanyijwe amafaranga ari miliyari 1,4.

    Abakoresha internet ya MTN Rwandacell Plc nabo biyongereyeho 13,1% bagera kuri miliyoni 2,4. Ibi byanajyanye n'uko iki kigo cyatangiye gutanga internet ya 5G.

    Inyungu yaturutse mu gucuruza internet yiyongereyeho 10,1%, igera kuri miliyari 23,3 Frw.

    Amafaranga yinjiye akomoka kuri serivisi za Mobile Money yageze kuri miliyari 68,6 Frw, izamuka rya 29,1%, izamuka rishimishije, ryagizwemo uruhare n'ubwiyongere bw'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga muri serivisi zirimo kwishyurana. Serivisi nk'Ikarita ya MoMo virtual na Kwance zagize uruhare rufatika mu kuzamura iyi nyungu.

    Abakozi b'iki kigo kandi bagize uruhare mu bikorwa by'ubukorerabushake, abajyanama b'ubuzima 100 bahabwa telefoni zigezweho, imiryango 100 ihabwa ibikoresho by'imirasire y'izuba mu gihe abantu barenga 300 bahawe amahugurwa ku bumenyi mu by'ikoranabuhanga.

    Umuyobozi ushinzwe Imari muri MTN Rwandacell Plc, Dunstan Ayodele Stober, yavuze ko “twishimiye inyungu twabonye.”

    Yongeyeho ko bizeye kuzagira igice cya kabiri cyiza cy'umwaka, ati “Twizeye kuzagira igice cya kabiri cyiza.”

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwandacell Plc, Ali Monzer, yavuze ko “Intego yacu irazwi, ni ishoramari ryagutse mu bikorwaremezo, gushyira mu bikorwa gahunda yacu mu buryo bukwiriye ndetse no gushyira abakiliya bacu imbere muri byose.”

    Inyungu ya MTN Rwanda yageze kuri miliyari 6,3 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-ya-mtn-rwanda-yageze-kuri-miliyari-6-3-frw-mu-mezi-atandatu-ya-mbere-y

  • Madonna asabye Papa gusura Gaza: Ubutumwa bw'ihumure mu bihe by'akababaro. #rwanda #RwOT

    Madonna yasabye Papa Leo XIV gusura abaturage ba Gaza bari mu buzima bubi

    Umuhanzikazi w'icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madonna, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje impungenge ku bibazo bikomeye biri kugaragara muri Gaza, asaba Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, gufata umwanya wo gusura abaturage baho bari mu buzima bubi.

    Madonna yavuze ko byaba ari ikimenyetso gikomeye cy'urukundo n'ubutabazi kubona Papa ubwe asura abaturage ba Gaza, by'umwihariko muri ibi bihe bitoroshye barimo gucamo. Yashimangiye ko uruzinduko nk'urwo rwatanga icyizere, rukabera benshi ihumure, kandi rukarushaho gukangura imitima y'abafite ubushobozi bwo gutanga ubufasha.

    Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Madonna, bamwe babyishimira bavuga ko ari intambwe y'ubutwari, abandi bakagaragaza ko ari igihe gikwiye kugira ngo abayobozi bakomeye ku rwego mpuzamahanga berekane uruhare rwabo mu gukemura ibibazo byugarije isi.

    Madonna yagize ati;

    Politiki ntiyashobora kuzana impinduka.
    Ni ugukanguka mu mutima n'ubwenge gusa bishobora kubigeraho. Ni yo mpamvu ndi kwegera Umukozi w'Imana.

    Arakoza agaragaza ko;

    Uyu munsi ni isabukuru y'amavuko y'umwana wanjye Rocco.
    Numva impano nziza kurusha izindi namuha nk'umubyeyi ari iyo gusaba buri wese gukora icyo ashoboye cyose ngo afashe gukiza abana b'inzirakarengane bafatiwe mu mirwano iri kubera i Gaza.

    Sindirimo gushinja cyangwa gushaka uwo nereka urutoki, nta n'uruhande na rumwe ndi gushyigikira. Buri wese arababaye. Harimo na ba nyina b'abantu bafashwe bugwate. Nsaba Imana ngo nabo barekurwe.

    Nkora ibi ngerageza gukora icyo nshoboye kugira ngo aba bana badakomeza gupfa bazize inzara.

    Niba wifuza gufasha, ndagusaba ngo twifatanye dutanga inkunga muri aya mashyirahamwe akurikira.

     

    Source : https://kasukumedia.com/madonna-asabye-papa-gusura-gaza-ubutumwa-bwihumure-mu-bihe-byakababaro/

  • Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR #rwanda #RwOT

    Umutwe wa FDLR washinzwe n'abari bamaze kugira uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, wagiye uteza umutekano muke u Rwanda. Ninako kandi wanagiye ugira abawuvugira n'abawutera inkunga batari bake. Ibi ariko byagiye bikomwa mu nkokora n'inzego z'umutekano mu Rwanda aho zagiye ziburizamo imigambi yawo yose. Mu bakunze kwigaragaza kumbuga nkoranyambaga, akwirakwiza icengezamatwara rya FDLR ndetse anigaragaza nk'udashyigikiye isenywa ryawo, ni Jean Luc Habyarimana umuhungu w'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda, Juvenal Habyarimana.

    Ikinyamakuru ' African Facts' cyakoze inkuru icukumbuye yerekana imikoranire ya hafi y'abo mu muryango wa Habyarimana wabaye Perezida w'u Rwanda na FDLR. Iyi nkuru niyo tugiye kubagezaho mu buryo burambuye.

    Mu gihe cy'imyaka 3, intambara ikomeje guca ibintu muri Kivu ho mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Iyi ntambara ihuza leta ya Congo ifatanyije n'imitwe yitwaje intwaro yibumbuye mucyo bise 'Wazalendo'. Bakaba bahanganye ku urundi ruhande na Alliance Fleuve Congo na Mouvement du 23 Mars (M23) inafite ishami rya gisirikare. M23 kimwe muri byinshi basaba, ni uburenganzira bw'abaturage barimo abanye Congo bavuga ururimi rw'ikinyarwanda bagiye bicwa abandi bakagirirwa nabi, ibi bikaba byaragiye birushaho gukomera kuva mu 2017. Mu bagiye bigaragaza imbere muri iyi ntambara ku ruhande rwa Leta ya Congo harimo na FDLR. Ikaba yo iba yifuza gutaha kumbaraga aho inafite abayizeza ibitangaza birimo ubufasha.

    Imikoranire ya hafi hagati ya FDLR n'abo mu muryango wa Habyarimana.

    Ikinyamakuru African Facts kivuga ko ubucukubumbuzi bwacyo bwatangiye mu myaka 5 ishize. Kuwa 3 Kamena mu 2020, Urukiko rw'Ubujurire rw'i Paris mu Bufaransa, rwasuzumye umwanzuro wo koherereza Kabuga urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Uyu Kabuga akaba yarashinjwaga kuba umuterankunga ukomeye wa Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda. Mubitabiriye urubanza, harimo Leon Habyarimana umwana 5 mu bana 8 ba Juvenal Habyarimana, wabaye Perezida w'u Rwanda n'umugore we Agathe Kanziga.

    ImageRwanda, Page 5 ya 40 - BBC News Gahuza

    Uwo munsi, Leon Habyarimana yari kumwe na Callixte Mbarushimana wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR, umutwe witwaje intwaro washinzwe n'abasize bakoze Genocide mu Rwanda, umutwe washyizwe k'urutonde rw'imitwe y'iterabwoba ndetse ukanashinjwa ibyaha byibasira inyoko muntu wakoreye mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Abo bagabo bombi ngo bakomeje kugirana  ibiganiro bitandukanye imbere yiyo ngoro y'urukiko.

    African facts yatangiye kwibaza niba ubushuti bwagaragaraga hagati y'umuhungu wuwahoze ari perezida n'umwe mubayobozi bakuru ba FDLR bwari ubw'impanuka cyangwa ahubwo bwari bushingiye kuwundi mubano wihariyewari uswanze hagati yabo. Kugira ngo imenye neza isano ritaziguye ryari hagati y'umuryango wuwuhoze ari perezida n'umutwe witwaje intwaro wa FDLR, African Facts byayisabye kujya Orleans.

    Mu mujyi wa Jeanne d'Arc, Colonel Aloys Ntiwiragabo, umwe mubatangije FDLR ndetse akaniyibera umugaba w'ikirenga bwa mbere niho yaratuye mu buryo bw'ibanga. Muri aka gace akaba yarahabaye imyaka 14 mu ibanga rikomeye kugeza ibye bimenyekanye mu 2020 bivuye ku iperereza ryakozwe na Mediapart. Ubu akaba ari gukorewaho iperereza n'inzego z'ubutabera z'Ubufaransa ku byaha aregwa byo kugira uruhare muri genocide yakorewe abatutsi, mu 1994 mu Rwanda.

    Nkuko byavuzwe na Gen (Rtd) Paul Rwarakabije wigeze no kuba umuyobozi muri FDLR, muri raporo y'iperereza kuruhare rw'Ubufaransa muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, yatangajwe mu 2008, avuga ko Agathe Kanziga umugore wa Habyarimana, mu ntangiro z'umwaka w'i 2000, hari amafaranga yahabwaga n'urwego rukuru rw'Ubufaransa rushinzwe umutekano wo hanze y'igihugu, mu gashami gashinzwe ubutasi, yo gufasha FDLR. Nkuko Rwarakabije yabivuze ngo uwakiraga ayo mafaranga ntawundi uretse Aloys Ntiwiragabo akaba no mubashinze FDLR.

    Numero ya telephone ya Col Ntiwiragabo yasanzwe mu nyandiko zandikishijwe intoki zari kwa Agata Kanziga ubwo urugo rwe rwasakagwa na Jandarumori y'Ubufaransa mu 2016. Izi nyandiko African Fact ikaba yarazigenzuriye ubwayo. Aha bikaba bigaragara ko Agatha Kanziga yari amaze imyaka 16 avugana na Col Ntiwaragabo wari warabaye mu basirikare bakuru mu Rwanda, warimo wihisha ubutabera, aho yaratuye mu igorofa ahitwa Jeane d'Arc nibura kuva mu mwaka w'i 2006.

    Umuryango wa Habyarimana byagaragaye ko ufitanye umubano n'umuryango w'abanyarwanda batuye muri Oerleans washinzwe n'umugore wa Col Ntiwiragabo witwa ARAO (Association des Rwandais de l'Agglomeration Orleans). Kuva mu 2016, Clementine, mwisengeneza wa Agathe Kanziga yari mubagize inama y'ubutegetsi y'ishyirahamwe ry'abanyarwanda batuye muri Orleans. Clementine ni umukobwa wa Protais Zigiranyirazo uzwi nka 'Mr Z' musaza wa Kanziga. Uyu akaba yari mubantu bo hejuru batekererezaga umuryango w'umukuru w'igihugu icyo gihe. African Facts kandi yahishuye ko abandi 5 bagize iri shyirahamwe harimo na perezida waryo bose ari abantu bahafi ba Kanziga.

    African Fact mugukomeza icukumbura ryayo yabonye kandi ukwandikirana kw'umuhungu muto wa Kanziga, Jean Luc Habayarimana. Uku kwandikirana kwasanzwe muri imwe muri mudasobwa yafashwe n'inzego z'umutakano z'ubufaransa mu nzu ya Habyarimana Jean Luc, aho harimo ubutumwa bwa email yandikiranye n'umwe muri babyara be kuva 2014.

    Uwo bandikiranaga hari aho avuga izina 'Omar' na 'Orleans' ahandi ngo umwe 'waho ze ari umujandarume Kacyiru.' Nyamara kugeza mu 1994, Aloys Ntiwiragabo, wari colonel muri Jandarumori, yabaga mu kigo cyayo Kacyiru i Kigali. Naho Omar ni izina Col Ntiwiragabo yiyise mu kwiyoberanya igihe yabaga muri Sudan ndetse n'igihe yari umuyobozi mukuru wa FDLR.

    Indi nshuti y'umuryango iva muri MRCD-FLN

    African Facts yabonye list y'abashyitsi ndetse n'igiciro cyagombaga gutangwa kubirori byari byateguwe n'umuryango wa Habyarimana mu 2012. Ikirori cyagombaga guhuriza hamwe abo mu muryango wuwahoze ari perezida, abahoze bakomeye mu butegetsi, aba bakaba harimo abaciriwe imanza cyangwa abagikurikiranyweho ibyaha bya Genocide nka Jean Chrysostome Nyirurugo wari mubitabiriye uwo muhango.

    Jean Chrysostome Nyirurugo, uyu wavukaga hamwe na Kanziga muri Giciye, yari directeur general muri minisiteri ishinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye. Nyirurugo yahoze ari no mu ishyirahamwe ryayoborwaga na Bagosora Theoneste umucurabwenge wa genocide wanabihamijwe akaza gukatirwa imyaka 35 n'urukiko, rigahuriza hamwe abanya politike bakomeye nabamwe mubasirikare bakuru.

    Raporo yo muri Nzeri 1994, yigeze gutangazwa n'umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu, yagarutse kuri Jean Chrysostome Nyirurugo nkuwagize uruhare mu iyicwa ry'umuryango wose umwe i Kigali mu gihe cya Genocide. Icyaha ashinjwa kuba yaragikoranye n'abahungu be. Uyu musaza w'imyaka 85 ubu, atuye i Metz mu Bufaransa aho ndetse nta rwego na rumwe rwigeze rugira icyo rumubaza.

    Izina Jean Chrysostome Nyirurugo rigaragara mu nyandiko iriho abantu bagiraga uruhare mugukangurira abantu kuba abanyamuryango b'ishyaka PDR (Partie pour la Democratie au Rwanda). Iri n'andi mashyaka bakaba bari barakoze ihuriro baryita MRCD (Mouvement du Rwanda pour le Changement Democratique).

    iri huriro rikaba ryashinzwe na Paul Rusesabagina aho bari banafite ishami rya gisirikare ryitwa FLN. Aba bakaba barakoze ibyaha ubwo bagabaga ibitero bikica abaturage mu Rwanda. Iyi nyandiko ikaba yarabonywe n'igipolisi cy'Ububiligi ubwo mu Ukwakira, 2019 basakaga inzu ya perezida wa MRCD-FLN bwana Rusesabagina. Si Jean Chrysostome wo muri PDR bigaragara ko afitanye umubano wihariye n'umuryango wa Habyarimana kuko mubagize ishyirahamwe ry'abanyarwanda bo muri Orleans bakaba inshuti z'akadasohoka za Kanziga harimo na perezida wa PDR.

    Nyuma y'ibitero byibasiye abasivile bigahitana bamwe, abenshi bagakomereka bikorewe kubutuka bw'u Rwanda mu 2018 ndetse no mu 2019, FLN yaciwe intege ku buryo bukomeye n'ifatwa rya bamwe mubayobozi bayo ndetse bakanagezwa imbere y'ubutabera bw'u Rwanda. Kuva icyo gihe FLN yacitsemo ibice 3 aho bikigaragara mubice bya Uvira na Fizi muri Congo ndetse n'i Burundi aho bakomeje ibikorwa byabo.

    UMUBANO W'IGIHE KIREKIRE N'UMU JENERALI WA CONGO UYOBORA WAZALENDO.

    Muri agenda ya Kanziga aho yandikaga amakuru ye, habonetsemo indi nkuru kandi itari ntoya na gato.Yagaragaje ko umugore w'uwahoze ari perezida, yaratunze numero ya telephone y'umusirikare mukuru mu ngabo za Congo. Uyu ni General Janvier Mayanga wa Gishuba.

    RDC : Le Lieutenant Général PADIRI et MAYANGA nommés coordonnateur et coordonnateur adjoint des réservistes (Wazalendo) - Kivu Morning Post

    General Mayanga yari mu batangije imitwe yitwaje intwaro y'abahutu i Masisi muri Kivu y'amajyaruguru mu 1993

    Nyuma yo gusubizwa mu gisirikare cy'igihugu cya Congo, aho yabaye umwe mu ba Hutu bafite ipeti ryo hejuru, Mayanga yagize uruhare rukomeye mu gushyigikira umutwe witwajwe intwaro wari ugizwe ku bwinshi n'abahutu witwa PARECO hagati y'imyaka ya 2007 na 2009. Igice kimwe cya PARECO gifatanyije n'ingabo za leta kimwe na FDLR barwanyije kuburyo bukomeye CNDP ari nayo yaje kuvamo M23 y'ubu.

    Mubuzima bwe, Janvier Mayanga wa Gishuba yagiye aba umuntu wa hafi wa w'umutwe wa FDLR aho ndetse mu bihe bitandukanye ni ukuvuga mu 2008 no mu 2009, inzobere z'umuryango w'abibumbye kuri Congo zabwiye akanama k'umutakano ka LONI ko Mayanga akorana bya hafi na FDLR. Uyu mugabo akaba yarashinjwaga gutera inkunga uyu mutwe muburyo bugaragara.

    Mu kwezi kwa 12 mu 2023, Perezida wa Repubulika ya Demokorasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yagize Genarali Janvier Mayanga, umuhuzabikorwa ushinzwe ubutasi ku rwego rw'igihugu w'ihuriro ry'imitwe yitwajwe intwaro ryiswe Wazalendo. Biciye mu iteka rya perezida, aba bitwaje intwaro biswe Wazalendo bahawe kuba inkeregutabara z'igihugu, mubagizwe Wazalendo hakaba harimo FDLR ndetse n'abayikomokaho aribo Nyatura. Kuva muri Gashyantare 2025, ingabo za leta na Wazalendo batsinzwe na M23 bava muri Goma na Bukavu, General Mayanga n'ingabo ze ubu baherereye Uvira, ahabaye himukiye ibiro by'intara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Ubwo intambara yadukaga muri za Kivu mu 2022 ndetse na leta ya Congo igahitamo gukoresha inzira ya politike ishaje yo gukoresha amacakubiri, urwango n'ivangura, abahoze mu butegetsi bwo mu Rwanda babonye ari amahirwe batakitesha.

    Amakuru African Facts ikesha isoko yayo yizewe ariko kandi yanemejwe n'inzego z'umutakano mu karere, avuga ko Jean Luc Habyarimana mu ibanga rikomeye yasuye Kinshasa hagati mu kwezi kwa 6 mu 2024. Amakuru akavuga ko yahuye n'abahafi ba perezida  wa Congo ndetse anabonana n'abayobozi mu nzego z'umutakano za Congo. Nubwo bitoroshye ku menya icyo Jean Luc Habyarimana yaganiriye n'inzego yahuye nazo, ntawakirengagiza uruhare agira mukuvugira FDLR ku mbuga nkoranyambaga.

    Nyuma y'ukwezi kumwe Jean Luc Habyarimana asuye Kinshasa yakurikiwe n'inkuru idasanzwe aho inyandiko z'ibanga zanditswe muri Kanama 2024 zagiye hanze. Izi zikaba zaranditswe n'ibiro by'umukuru w'igihugu cya Congo aho azasabaga ko abantu 6 bahamijwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kugira uruhare muri genocide, bakemererwa kujya kuba muri Congo Kinshasa. Umwe muri abo ni Protais Zigiranyirazo, Nyirarume wa Jean Luc Habyarimana na Capt Sagahutu washatse kujya muri FDLR mu 2017 umugambi we ugapfuba. Nyuma yuko uyu mugambi ibyawo bigeye hanze, Leta ya Congo yahagaritse iyi gahunda.

    African Facts yacukumbuye iyi nkuru ivuga ko kuvugana na Janvier Mayanga na Jean Chrysostome Nyirurugo bitayikundiye.Yagerageje  kuvugana na Agathe Kanziga n'abahungu be Leon na Jean Luc Habyarimana. Muri bose ntanumwe wifuje kuvuga. Undi muhungu wa Kanziga we yayibwiye ko bavugana n'abunganizi babo mu matageko. African facts yabandikiye ibibazo byayo ariko nabo ntibayisubiza. Igendeye kubyo yavumbuye, yoherereje amajwi Aloys Ntiwiragabo, imusaba ko bagirana ikiganiro. Ntabwo yigeze abusibiza. Umunyamategeko we yabasabye kureka gutesha umutwe umukiriya we.

    Iyi ni inkuru ya African Facts.

    The post Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuryango-wa-habyarimana-mu-muhogo-ugana-mu-nda-ya-fdlr/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuryango-wa-habyarimana-mu-muhogo-ugana-mu-nda-ya-fdlr

  • Niyonkuru Gloire wari muri Gisagara VC na Angiro Gideon wakiniraga REG VC berekeje muri Police Volleyball Club #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police Volleyball Club yatangaje ko yasinyishije abakinnyi bashya babiri bari basanzwe muri shampiyona y'u Rwanda y'umukino wa Volleyball.

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'iyi kipe batangaje ko Angiro Gideon ukomoka mu gihugu cya Uganda yaje muri iyi kipe avuye muri Rwanda Energy Group (REG) Volleyball Club.

    Iyi kipe kandi yemeje ko yagiranye amasezerano na Niyonkuru Gloire wari usanzwe mu ikipe ya Gisagara Volleyball Club yo mu ntara y'Amajyepfo.

    Aba bakinnyi bombi baje basanga Brian Melly, umunya Kenya waje muri iyi kipe avuye muri Tunisia aho yari asanzwe akina mu kiciro cya mbere.

    Aba bakinnyi baje mu kwitegura umwaka utaha w'imikino wa Volleyball mu Rwanda, aho iyi kipe ya Police iteganya kwitabira amarushanwa atandukanye ariko KAVC 2025 izabera mu gihugu cya Uganda mu kwezi Gutaha.

    Baritegura kandi imikino Nyafurika izwi nia Club Championship kugeza ubu hatarmenyakana aho izabera, gusa ikizwi ni uko izakinwa mu mwaka wa 2026.

    Usibye aba bakinnyi binjiyemo, abandi barimo Twagirayezu Emmanuel, Ntanteteri Crispin bo berekeje mu ikipe ya REG VC na Matheus Bettim we asubira muri Brazil.

    The post Niyonkuru Gloire wari muri Gisagara VC na Angiro Gideon wakiniraga REG VC berekeje muri Police Volleyball Club appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/niyonkuru-gloire-wari-muri-gisagara-vc-na-angiro-gideon-wakiniraga-reg-vc-berekeje-muri-police-volleyball-club/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=niyonkuru-gloire-wari-muri-gisagara-vc-na-angiro-gideon-wakiniraga-reg-vc-berekeje-muri-police-volleyball-club

  • Rubavu: Abayobozi basabwe guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside ituruka hakurya y'umupaka – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu biri gukorwa n'Umuryango Never Again Rwanda, uharanira kubaka amahoro, wahuguye abayobozi b'inzego z'ibanze mu turere dukora ku mipaka harimo Rubavu, Huye, Gisagara, Nyagatare na Kayonza, hagamijwe gufasha abayobozi guhangana n'ibikomere by'ihungabana bifite imizi kuri Jenoside, n'amakimbirane akomeje kugaragara mu karere.

    Ubushakashatsi bwa Never Again Rwanda bwo mu 2021 bugaruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi n'amakimbirane ziteza mu miryango bwagaragaje ko 42% by'abantu bakigira ihungabana, biturutse ku kuba barabuze imiryango, abavandimwe n'inshuti zabo.

    Ni mu gihe kandi mu miryango yose, igera kuri 19,9% ikibamo amakimbirane cyangwa gutotezanya gushingiye ku moko, naho 19,2% bahura n'ivangura rishingiye ku moko.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kubaka amahoro mu muryango Never Again Rwanda, Claver Gatabazi, yavuze ko abaturage bo mu bice bituriye imipaka bakiri mu kaga ko kugirwaho ingaruka n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'amagambo y'urwango akwirakwizwa n'Ibihugu by'abaturanyi, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n'u Burundi.

    Ati 'Abayobozi b'inzego z'ibanze bakeneye kumva neza ihungabana n'ibibazo by'ingaruka za jenoside bifite imizi mu mateka yacu, kuko hakiri ingengabitekerezo n'imvugo z'urwango byabase abaturage kandi ntihabura bamwe mu bayobozi bakibifite niyo mpamvu tubahugura ngo babanze gukira babone kujya gukiza abandi, kandi bizafasha abaturage kubaho batekanye.'

    Yakomeje avuga ko abantu bashukwa babwirwa imvugo z'urwango batagakwiriye kubyizera, ngo bemere ibyo babwirwa na FDLR kandi bari mu gihugu.

    Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Cyanzarwe, Hasingizwe Thierry ati 'Turacyakira bamwe mu baturage bagaragaweho n'ingengabitekerezo ya Jenoside ariko imibare igenda igabanyuka, n'abaturage babwira bagenzi babo imvugo zuzuyemo urwango, rero amahugurwa twahawe yatweretse aho tugomba gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwa Ndi Umunyarwanda.'

    Yakomeje avuga ko kuri ubu bashishikajwe no kwigisha abaturage uko baba umwe.

    Mu gihe cy'iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Rubavu abaturage bahuye n'ihungabana bari 92, abagera kuri 59 bafashirijwe kuri site barataha mu gihe abafashirijwe mu bigo by'ubuvuzi muri rusange ari 33, naho abandi 15 bagezwa mu bitaro bya Gisenyi.

    Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Rubavu bahuguwe ku guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abayobozi-basabwe-guhangana-n-ingengabitekerezo-ya-jenoside-ituruka

  • Meya Sindayiheba yakebuye umuyobozi w'i Rusizi wahagaritse kwakira abanyeshuri kubera ubucucike – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo cyamenyekanye tariki 12 Kanama 2025, ubwo Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yari yasuye Akagari ka Murya, Umurenge wa Nzahaha ari naho iryo shuri riherereye.

    Ubwo hari hagezweho umwanya wo kwakira ibibazo by'abaturage umwe mu baturage yavuze ko nk'ababyeyi bafite ikibazo cy'uko Umuyobozi w'Ishuri rya Ruhoko, Muhirwa Jean de Dieu asaba ababyeyi icyangombwa kivuye ku murenge kugira ngo yandike umunyeshuri mushya.

    Ni ikirego Muhirwa yemeye atazuyaje, avuga ko yatanze itangazo rivuga ko ikigo cyatangiye kwandika abanyeshuri bashya bifuza kuhiga mu mwaka w'amashuri 2025-2026, bari hagati y'imyaka 4 n'imyaka 5 baza ari benshi cyane kandi asanganywe ikibazo cy'ubucucike mu mashuri.

    Ati 'Maze kwandika abana 212 nashatse amakuru menya ko ibigo duturanye birimo Nyagahanga na Rwinzuki nta kibazo cy'ubucucike bifite. Mu kwikingira ikibaba ntangira gusaba ababyeyi ko ukeneye ko nandika umwana we azana icyemezo kivuye ku Murenge kimpa uburenganzira bwo kwandika umwana we'.

    Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Nzahaha, Imani Jotham yavuze ko impamvu ababyeyi benshi bajyana abana babo kuri GS Ruhoko kandi ibigo bituranye nayo bifite abanyeshuri bake ari uko kuri GS Ruhoko bigisha neza kurusha amashuri baturanye.

    Ati 'Icyo umuyobozi w'ishuri atasobanuye neza, ni uko mu myaka ibiri ishize iki kigo cyahawe kwigisha abanyeshuri muri gahunda y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 (9YBE) ariko nticyubakirwe ibyumba bishya'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yashimiye ishuri rya GS Ruhoko ko rikora neza kurusha ayo bituranye asaba Umuyobozi wa GS Ruhoko gukomeza kwandika abanyeshuri.

    Ati “Uyu muyobozi w'ishuri icyo twamusabye ni ugukomeza kwandika abana bose bageze igihe cyo kujya ku ishuri, hanyuma nitumara kubona umubare w'abana bose, tuzafatanya kureba andi mashuri ari hafi abana bayaturariye bashobora kujya kwigaho ariko nitubona umubare ukomeje kwiyongera, muri uyu mwaka w'ingengo y'imari hari ibyumba bike byateganyijwe kubakwa tuzabashyira mu bihutirwa kugira ngo twongere umubare w'ibyumba by'amashuri”.

    Umwaka w'amashuri 2024/2025 warangiye mu Karere ka Rusizi habarurwa ibigo 175 byigaho abanyeshuri barenga ibihumbi 164, barimo ibihumbi 24 biga mu mashuri y'inshuke.

    Ishuri rya GS Ruhoko ryigaho abanyeshuri 1213 bigira mu byumba 19, bivuze ko mpuzandengo icyumba cy'ishuri kigiramo abanyeshuri 63 mu gihe batakagombye kurenga 45.

    Meya Sindayiheba yakebuye umuyobozi w'i Rusizi wahagaritse kwakira abanyeshuri kubera ubucucike


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meya-sindayiheba-yakebuye-umuyobozi-w-i-rusizi-wahagaritse-kwakira-abanyeshuri