Author: webrwanda

  • I Nyagatare huzuye umuyoboro w'amazi watwaye miliyoni zirenga 300 Frw – #rwanda #RwOT

    Uyu muyoboro w'amazi watashye ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, ni umuyoboro ufite amavomo 30 azatanga amazi ku baturage bo mu midugudu 14 yo muri uyu Murenge wa Kiyombe. Wuzuye utwaye miliyoni 309 Frw harimo ayatanzwe n'abafatanyabikorwa.

    Hakizimana Jean Pierre, yavuze ko kuba begerejwe amazi meza ari umugisha ukomeye, ashimira Umukuru w'Igihugu wabegereje ubuyobozi butekereza ku baturage cyane.

    Ati 'Byadukijije gukora urugendo rw'amasaha dushaka amazi, byanadukuye ku byago byo kurwara indwara zituruka ku mwanda. Ubu abana bacu barajya ku ishuri hakiri kare, ababyeyi barabona umwanya wo gukora ibindi bibateza imbere kuko amazi abegereye.''

    Mujawamariya Domina utuye mu Mudugudu wa Nyamirembe we yagaragaje ko mbere banywaga amazi mabi y'imvura bigatuma bahora barwaragurika, ashimira ubuyobozi bwabegereje amazi meza kuri ubu bakaba bishimye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Matsiko Gonzague, yashimiye abafatanyabikorwa bafashije aka karere mu kubakira abaturage uyu muyoboro w'amazi meza, asaba abaturage kuzayafata neza akabafasha mu kugira isuku.

    Ati 'Iyo abaturage bafite amazi hafi barushaho kugira ubuzima buzira umuze, abana bakajya ku ishuri batabanje gukora urugendo rurerure bashaka amazi, ikindi bikongera umusaruro w'ingo mukagira isuku.''

    Kuri ubu ibikorwa byo kwegereza amazi mu Karere ka Nyagatare birakomeje aho nibura aka Karere kageze kuri 78% mu kwegereza abaturage amazi meza.

    Abaturage bishimiye amazi begerejwe

    Abaturage ba Kiyombe bishimiye ko batazongera kuvoma amazi mabi

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-nyagatare-huzuye-umuyoboro-w-amazi-watwaye-miliyoni-zirenga-300-frw

  • Mutesi Scovia we ati: 'Sinumva neza ifungwa ryabo' #rwanda #RwOT

    Mutesi Scovia, umunyamakuru uzwi cyane mu Rwanda akaba n'umuyobozi w'Ihuriro ry'Abanyamakuru bigenga (Rwanda Media Commission — RMC), yongeye kugaragaza impungenge ku mikorere y'inzego zimwe na zimwe mu gihugu, cyane cyane ku bijyanye n'imikoreshereze y'umutungo wa Leta, abari muri dosiye ya MINADEF/APR FC.

    Mu ijambo rye ubwo yari mu kiganiro 'KUKARUBANDA gica ku rubuga rwa YouTube ndetse na television ye yitwa Mama Urwagasabo TV, yashimangiye ko hari ibintu bitangaje bikomeje kugaragara, ariko bitavugwa mu ruhame uko bikwiye.

    Yagize ati: 'Hari icyabaye mu basirikare bo muri APR. Amafaranga angana atya ya Leta, uwayasinye ngo asohoke ajye ku bantu ninde, ko tutarimo kumwumva hano?'

    Ibi bibazo bye yabivugiye mu kiganiro cyitwa 'KUKARUBANDA' hagati y'abanyamakuru basanzwe bakorana. Mutesi Scovia yagarutse ku kamaro ko kubahiriza ihame ry'ubwisanzure mu itangazamakuru, ariko anasaba ko abayobozi mu nzego zose batinyuka gutanga ibisobanuro ku baturage, cyane cyane ku bijyanye n'imikoreshereze y'amafaranga yabo.

    Yongeyeho ko mu gihe abaturage batabona ibisobanuro, bitera icyuho cy'ibihuha, amakuru y'ibinyoma, n'icuraburindi rituma habaho kubura icyizere mu nzego za Leta.

    Mutesi yasabye ko habaho guhamagazwa k'umuntu wese ukekwaho cyangwa ufite inshingano zo gukoresha umutungo wa Leta, kugira ngo asobanure aho amafaranga yagiye n'impamvu yayo.

    Ku ruhande rw'inzego za Leta zari zihari, zatangaje ko ziteguye gusubiza ibibazo byose bijyanye n'imikoreshereze y'umutungo, ariko zinasaba ko hakurikizwa amategeko mu buryo bwo kubaza no gutanga ibisobanuro, hagamijwe kwirinda kugoreka ukuri.

    Uyu mwuka w'ibiganiro ushyirwa imbere n'inzego zombi ni wo Mutesi avuga ko ugomba kuba imbarutso yo kubaka igihugu gifite abayobozi n'abaturage batinyuka kuvugana mu mucyo.

    Abanyamakuru bari muri dosiye ya MINADEF/APR FC

    Source : https://kasukumedia.com/mutesi-scovia-we-ati-sinumva-neza-ifungwa-ryabo/

  • Ikipe ya AS Roma vuba aha irasinyisha Sancho na Bailey icyarimwe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Roma yo mu Butaliyani iragaragaza icyizere gikomeye cyo kurangiza ibiganiro byo gusinyisha Jadon Sancho ndetse na Leon Bailey mu minsi ya vuba. Amakuru ava mu binyamakuru byegereye ubuyobozi bwa Roma avuga ko kuri ubu nuko ikipe ya Manchester United ifite icyifuzo 'gihagije kurusha ibindi' cy'agaciro ka miliyoni 20 z'amapawundi, mu buryo bwa loan (gutizwa) ariko harimo n'amasezerano yo kugura burundu (obligation to buy) mu gihe cyagenwe.

    Uyu mugambi urimo kugaragara nk'uwakunzwe cyane n'ikipe ya Manchester United, kuko n'ubwo hari andi makipe yari yerekanye ubushake bwo kugura Sancho, nta na kimwe cyari cyashyize ku meza amafaranga cyangwa amasezerano arusha aya Roma kubahiriza inyungu za United.

    Ku rundi ruhande, ikipe ya Roma yamaze kugirana ibiganiro n'itsinda rihagarariye Sancho ku bijyanye n'imishahara n'ibindi bigenerwa umukinnyi.

    Abo ku ruhande rwa Sancho bavugana neza n'abo mu Butaliyani, ndetse umwuka uri hagati y'impande zombi urerekana ko hari icyizere cyo kurangiza amasezerano bidatinze.

    Icyakora, AS Roma ntiyahagarariye kuri Sancho gusa. Ubuyobozi bwayo burimo no kuganira ku buryo bwo gusinyisha Leon Bailey, umukinnyi w'umuhanga wo ku ruhande rw'ibumoso ukomoka muri Jamaica, kuri ubu ukinira Aston Villa yo mu Bwongereza.

    Amakuru arerekana ko Bailey atazaba ari 'plan B' mu gihe Sancho ataboneka, ahubwo intego ya Roma ni ukugura bombi, bakaba bashobora gutangirana umwaka mushya wa shampiyona bafite impande zombi zifite umuvuduko, ubuhanga, n'ubushobozi bwo guhindura umukino nkuko biteganywa.

    Abasesenguzi bavuga ko iyo Roma yabona aba bakinnyi bombi, byaba ari intambwe ikomeye mu guhangana mu marushanwa akomeye nka Serie A no mu mikino y'i Burayi. Ubuyobozi bwa Roma burasabwa kurangiza vuba aya masezerano mbere y'uko isoko ryo kugura no kugurisha rifunga, kugira ngo bitaba nka cya gisiga kireba inyama, ariko ntacyo cyazikoraho!

    Ikipe ya AS Roma vuba aha irasinyisha Sancho
    AS Roma ntiyahagarariye kuri Sancho gusa. Ubuyobozi bwayo burimo no kuganira ku buryo bwo gusinyisha Leon Bailey

    Source : https://kasukumedia.com/ikipe-ya-as-roma-vuba-aha-irasinyisha-sancho-na-bailey-icyarimwe/

  • Mbitabazenga: Inyungu ziva muri Visit Rwanda, ziratuma inyangabirama zijiginywa #rwanda #RwOT

    Mu mwaka w'i 2018, u Rwanda rwatangije gahunda nshya yo guteza imbere ibikorwa by'Ubukerarugendo no kureshya abashoramari mpuzamahanga gushora mu Rwanda. Inshingano zahawe ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere {RDB}, nayo mu kubishyira mu bikorwa itangiza gahunda ikomeye yitwa 'Visit Rwanda'.

    Kureshya ba mukerarugendo gusura u Rwanda, ntabwo byari inyito gusa ahubwo RDB na Visit Rwanda hari icyo berekaga isi. Pariki y'igihugu y'ibirunga n'ingagi zibarizwamo ni hamwe mu hakomeye, Pariki y'ishyamba rya Nyungwe, park y'Akagera, ikiyaga cya Kivu, ingoro ndangamurage z'u Rwanda n'ibindi.

    Ku ikubitiro, ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza niyo yaherewe  mu kwamamaza u Rwanda nk'icyerekezo cy'ubukeragendo n'ishoramari. Aya masezerano yasinywe muri Gicurasi mu 2018. Amasezerano yataganyaga ko ijambo Visit Rwanda rizajya rigaragara ku kuboko kw'ibimoso ku myambaro ya Arsenal nkuru, iyabatarengeje imyaka 23 ndetse no  mu ikipe y'abagore. Icyo gihe aya masezerano asinywa ntabwo higeze hatangazwa ingano y'amafaranga akubiye muri ubwo bufatanye gusa amakuru yavugaga ko yaba ahagaze agaciro ka miliyoni 30 z'amadolari y'Abanyamerika. Aya masezerano y'imyaka 3 yagombaga kurangira muri Gicurasi 2021.

    Kuwa 14 Gicurasi mu 2021 amasezerano hagati ya Arsenal na RDB yaravuguruwe kubera ko aya mbere yari yagenze neza. RDB icyo gihe yatangaje ko nyuma yo gasanga amasezerano yarasanzwe yaratanze umusaruro ku mpande zombi, bahisemo kuyongera maze amurikwa ubwo Arsenal yerekana umwambaro wayo mushya.

    Nyuma Arsenal, RDB yasanze bidahagije gukorana na Arsenal gusa. Berekeje i Pari mu Bufaransa baganira n'ikipe yaho y'ubukombe ariyo PSG bahita basinyana amasezerano y'imyaka 3.

    RDB yavuze ko ubufatanye na PSG buzafasha abayikurikirana n'isi muri rusange ku menya ubwiza bw'u Rwanda, umuco n'udushya twaruhangwamo kimwe n'ibiciruzwa bikorerwa mu Rwanda bya 'made in Rwanda'. Aya masezerano akaba yarateganyaga ko ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragazwa kuri stade Parc de Prince aho PSG yakirira imikino, ku myenda y'imyitozo ndetse no ku myambaro igihe bari kwishyushya bitegura kujya mu kibuga. Uretse ijambo rya Visit Rwanda ryagombaga kugaragara muri Stade hejuru, no kubyapa byamamaza byaho byagombaga kuryerekana.

    Amasezerano y'imikoranire hagati ya PSG na RDB yagiye avugururwa mu bihe bitandukanye aho mu kwezi kwa 4 uyu mwaka wa 2025, impande zombi zongeye gusinyana amasezerano mashya azageza mu mwaka w'i 2028. Bavugurara amasezerano, Jean Guy Africa umuyobozi wa RDB, yatangaje ko ubufatanye na PSG bwafashije igihugu gushimangira urugendo rwacyo rwo kuba igicumbi cy'ubukerugendo n'ishoramari no gushyigikira impano, guteza siporo imbere n'ibishya bishingiye ku muco.

    Ati:' kuvugurura amasezerano akagera mu 2028 biduha amahirwe yo kubakira ku musaruro twagezeho no kurushaho gutanga umusaruro wisumbuyeho ku Banyarwanda n'umuryango mugari wa PSG ku isi hose.'

    Nyuma y'Ubwongereza n'Ubufaransa,Visit Rwanda yerekeje mu Budage maze birangira amasezerano akozwe hagati y'u Rwanda n'ikipe yaho irusha izindi zaho ibigwi ariyo Bayern Munchen. Hari muri Kanama mu 2023, aho ikipe ya Bayern Munchen n'u Rwanda byatangaje ko bifitanye imikoranire ishingiye ku guteza imbere ruhago uhereye mu bakiri bato, ndetse Visit Rwanda ikazajya yamamazwa ku byapa binini buri muri Allianz Arena, stade yakira abantu ibihumbi 75, ikinirwaho na Bayern Munchen.

    Ntibyaciriye aho, Igihugu cya Espagne nicyo cyari gitahiwe maze muri Mata muri uyu mwaka wi 2025, u Rwanda rwumvikana na Atletico Madrid ikipe ikina ikiciro cya mbere muri Espagne, ikaba ikipe ifite ibikombe 11 bya championa. Amasezerano ateganyaga ko Visit Rwanda izajya igaragara ku myenda y'ikipe y'abagore n'abagabo Bambara bari mu myitozo. Ikazajya kandi igaragara ku myenda mu mugongo abakinnyi bambara bari kwishyushya. Visit Rwanda kandi izajya igaragazwa kuri stade, Riyadh Air Metropolitano, no ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi. Jean Guy Africa ati:' binyuze muri iyi mikoranire, twiyemeje kugaragaza u Rwanda nk'ahantu habereye ba mukerarugendo, ahantu hihariye ku bantu mpuzamahanga bakora ubukerarugendo ndetse n'ahantu hatanga urubuga rwo gukuza impano, hanatanga amahirwe kuba nyafurika bakiri bato binyuze muri Sports.'

    Ubwo u Rwanda rwasinyaga bwa mbere amasezerano na Arsenal, abazwiho kunenga buri cyose mu Rwanda ndetse bakanabifashwa na bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga, bakoze iyo bwabaga maze banenga ubu bufatanye karahava. Mu bihe bitandukanye umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame, yagiye abitangaho umucyo igihe cyose abibajijweho. Ubwo yari mu ruzundiko rw'akazi muri Botswana, mu 2019 yabigarutseho maze agira ati:' Ibyo abantu banenga byaje bivuga ko twatanze amafaranga menshi, ko atariho twakabaye dushyira amafaranga yacu, ariko twe tukabivuga ukundi. Hashize igihe gito dusinye amasezerano y'ubu bufatanye, ariko nababwira ko ari nkaho tumaze kugaruza amafaranga twatanze kandi dutegereje n'andi menshi agomba kuza.' 

    Perezida Kagame yakomeje agira ati:' Twabonye abantu benshi badusura amagana, ibihumbi, abandi bamaze guteganya kuza kudusura. Kuri twe ni ubucuruzi, ushobora kuvuga ngo wenda mwatanze miliyoni 15$, kuki mwagiye muri ibi, ariko nshoye miliyoni 15$ nkabona miliyoni zigera ku 100$ zivuye muri ibyo ndakeka ari ubucuruzi butanasanzwe. Ibyo kandi dushobora kubirebera mu nyungu tumaze kubona mu bijyanye n'ubukerarugendo bwacu.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 10 ishize u Rwanda rutashoboraga kubona miliyoni 100$ ku mwaka zivuye mu Bukerarugendo, ariko ubu zishobora kugera kuri miliyoni 450$. Perezida Kagame ati:' ibyo abantu bavuga ni uburenganzira bwabo, ariko nanjye mfite inshingno zo gukora ikintu cyose numva cyazanira inyungu igihugu cyanjye.'

    Abanenga amasezerano u Rwanda rukorana n'amakipe y'i Burayi, nubwo u Rwanda rwagiye rubisobanura, bo babyita ' Sports washing.' Iyi ni imvugo ikoreshwa cyane muri Sports aho baba bashaka kugaragaza ko ibikorwa bya Sports n'imikino biri kwifashishwa kugira ngo abantu babihugireho maze bibagirwe ibibazo biri kubera mu gihugu runaka.

    Ibi nibyo byakozwe ubwo hari hashize imisi mike cyane u Rwanda rusinyanye amasezerano na Bayern Munchen. Muri Nzeri mu 2023, umuryango Human Rights Watch uzwiho gukora raporo ku Rwanda zitavugwaho rumwe, wahise utangaza ko ibyo Bayern Munchen yakoze ari amahitamo mabi cyane. Igihugu cya Repubulika ya Demokorasi ya Congo nacyo cyashyize imbaraga nyinshi mukuzenguruka isi gisaba ko ubufatanye bwa Visit Rwanda n'amakipe y'I Burayi bwahagarikwa.

    Kuri Congo, ngo ubu bufatanye buva mu mutungo kamere u Rwanda rubiba. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Congo, Therese Kayikwamba Wagner yandikiye amakipe yose ayasaba guhagarika ubwo bufatanye ndetse banabishyiramo amafarannga menshi ariko bifata ubusa. Ibi birego bya RDC, u Rwanda ntirwahemye kubyamaganire kure.

    Muri uwo mujyo, Wenzel Michalski ishinzwe itumanaho muri Human Rights Watch, ishami ryo mu Budage, anenga amasezerano ya RDB na Bayern Munchen yageze kure agira ati:' ibikorwa by'ubunyamanswa umutwe witwaje intwaro ushyigikiwe n'u Rwanda, ukomeje gukorera muri Congo bugaragaza ko Bayern inejejwe no kuva mu mavuta ari mu ipanu ikinjira mu itanura ry'umuriro.'

    Ibi ariko ikipe ya Bayern Munchen yahise ibyamaganira kure ikibyumva.Umuyobozi mukuru wayo Jan Christian Dreesen yavuze ko amaserano basinyanye n'u Rwanda agamije guteza imbere ubukerarugendo n'impano z'abato. Yagize ati:' Ntabwo mbona ko ibyo turi gukora mu Rwanda ari ibikorwa bigamije kuyobya uburari hifashishijwe sports. Twabisobanuye mu buryo bushoboka ko icyo dushaka ari uguteza imbere umupira w'amaguru waho, iterambere ry'umupira w'amaguru.

    Yakomeje agira ati:' ntabwo numva uburyo u Rwanda ruri gushora amafaranga mu kwigaragaza neza binyuze mu kuyobya uburari hifashishijwe ibikorwa bya Sports. Birasabanutse nk'uko uruhande rw'u Rwanda rwabivuze, barashaka guteza imbere ibijyanye n'ubukerarugendo. Rero kuba twe nk'ikipe tubishyigikiye simbibona nk'ibikorwa byo kuyobya uburari hifashishijwe sports.'

    Kuwa 8, Kanama 2025, ikipe ya Bayern Munchen na RDB batangaje ko bavuguruye amasezerano yabo azageza mu 2028. Aya masezerano avugurure avuga ko noneho bazibanda kukongera imbaraga mu kuzamura impano z'umupira w'amaguru mu Rwanda. Guy Afrika umuyobozi wa RDB, yavuze ko inyungu ya Bayern Munchen, zigaragarira mu ishuri ryayo ryigisha umupira riri I Kigali. Yavuze ko igice cya 2 binjiyemo cy'amasezerano bagiye ku kwibanda mu gukuza impano, guhugura abatoza no kwita kubikorwa remezo. Naho umuyobozi wa Bayern Munchen we Jan Christian Dressen yavuze ko mubiganiro byubaka bagiranye na RDB harimo ko bongera ibikorwa byabo i Kigali binyuze mu ishuri ryigisha umupira rya Bayern Munchen.

    Yakomeje agira ati:'Ubu rero ubufatanye twabushyize mu gushaka impano, tukongera ubushobozi irerero ryaho kandi tugafatanya na RDB mu mishanga ifitiye akamaro abaturage. Ibi biri mubyo twiyemeje byo gushaka impano muri Afurika.'

    Iri vugururwa ry'amasezerano ya Bayern Munchen na RDB, abahora banenga iterambere rw'u Rwanda bayisamiye hejuru maze batangira gutangaza ko Bayern Munchen yahagaritse amasezerano na Visit Rwanda nubwo nyamara ahubwo habayeho kuyavugurura bakayaha icyerekezo gishya. Ubwo inkuru yajyaga hanze, ibinyamakuru bitandukanye byatangiye gutangaza iseswa ry'amasezerano gusa ku munsi wo ku cyumweru itariki ya 10 Kanama 2025, ikipe ya Bayern Munchen yongeye kubishyiraho umucyo ibicishije ku mbuga zayo maze igira iti: 'Ejo hashize, FC Bayern Munchen yatangaje ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu bufatanye bwayo n'ikigo cy'iterambere cy'u Rwanda, RDB. Mu bitangazamakuru bimwe na bimwe, hagaragajwe ko FC Bayern Munchen yaba yahagaritse ubufatanye bwayo na RDB. Ibi sibyo.

    'Nyuma y'ibiganiro byiza kandi byubaka, twemeranyije ko igice cy'ubucuruzi cyari mu masezerano yacu ya mbere ('Visit Rwanda') gihundurwa ubufatanye bushya bugamije guteza imbere umupira w'amaguru w'abakiri bato buzageza mu 2028.'

    'Kubwiyo mpamvu, intego nyamukuru y'ubufatanye na Minisiteri ya Siporo y'u Rwanda, ubu ni ukwagura Irerero rya FC Bayern Academy riri i Kigali.'

    Nubwo abanenga bakomeje kunenga u Rwanda rwakomeje gukora ibyarwo rudasubira inyuma kandi inyungu zigakomeza kugaragara. Iyi gahunda yari igamije gutumbagiza ubukerarugendo bw'u Rwanda, ubwo yari imaze umwaka umwe gusa itangijwe, Ubukerarugendo bw'u Rwanda bwavuye kuri miliyoni 425$ buzamukaho 17% aho bwahise bwinjiza miliyoni 498$ mu 2019. Muri uwo mwaka ba mukerarugendo barenga ibihumbi 20 basuye u Rwanda.

    Ni muri uwo mwaka aho abarenga miliyoni 70 bamenye ibice nyaburanga bashobora gusura mu Rwanda binyuze mu bufatanye na Arsenal. Mu 2020, abafana ba Arsenal bangana na 41% bamenye u Rwanda bavuye kuri 35%. Ubwo hinjiragamo na PSG, mu mwaka wayo wa mbere, abarenga miliyoni 110 bamenye u Rwanda binyuze mu kwamamaza Visit Rwanda yari ku myambaro y'abakinnyi ba PSG, ariko bikanaterwa cyane n'amazina akomeye yari muri iyo kipe icyo gihe. Barimo nka Lionel Messi, Neymar Junior, Sergio Ramos, Kylian Mbappe n'abandi. Aba bose mu migongo yabo hakaba harimo ijambo 'Visit Rwanda.'

    Ntiwavuga inyungu Visit Rwanda yagize mu kumenyakanisha u  Rwanda ngo ubirebere mu makipe y'umupira w'amaguru gusa. Visit Rwanda yinjiye mu bufatanye n'irushanwa rya Basketball Africa League, BAL, rigamije kuzamura Basketball y'Africa. Raporo ya 2023, igaragaza ko BAL yagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukerarugendo bw'u Rwanda bunyuze muri Sports. Visit Rwanda ikorana n'imikino itandukanye irimo Golf, Tour du Rwanda, Tennis n'iyindi, aho ibi byose byazamuye umubare w'abasura u Rwanda. Mu mwaka wa 2023 abitabiriye ibikorwa bya Sports mu Rwanda bakabakaba ibihumbi 14, mu gihe amafaranga binjije binyuze muri ibyo bikorwa agera kuri miliyoni 13$.

    Gahunda ya Visit Rwanda ni inkingi ya mwamba mu izamuka n'iterambere ry'ubukerarugendo bw'u Rwanda aho intego ya RDB yari ifite ari ukwinjiza miliyoni 800$ zivuye muri urwo rwego umwaka ushize wa 2024. Mu 2023, miliyoni 620$ zari zinjiye.

    Muri Mata 2024, ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, cyatangaje ko mu 2023 ubu bwoko bw'ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 95$. Kugeza ubu ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere, RDB, binyuze muri Visit Rwanda, gikorana na Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Bayern Munchen yo mu Budage, Basketball Africa League, Atletico de Madrid yo muri Espagne na Tour du Rwanda.

    The post Mbitabazenga: Inyungu ziva muri Visit Rwanda, ziratuma inyangabirama zijiginywa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mbitabazenga-inyungu-ziva-muri-visit-rwanda-ziratuma-inyangabirama-zijiginywa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mbitabazenga-inyungu-ziva-muri-visit-rwanda-ziratuma-inyangabirama-zijiginywa

  • Hari amakuru tutabonye yari gutuma dukora ibirenze- Maj (Rtd) Peter Sosi wari muri MINUAR – #rwanda #RwOT

    Maj (Rtd) Sosi ni umwe mu basirikare bo muri Ghana no muri Sénégal bagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ingabo nyinshi za LONI zari zakuwe mu gihugu.

    We na bagenzi be barimo Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache wo muri Ghana, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio wo muri Ghana, Brig Gen Elhadji Babacar Faye wo muri Sénégal, Brig Gen Stephen Parbey wa Ghana, Ex WO II Lucas Norvihoho na Ex WO I Sampson Agyare na we wa Ghana, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi irindwi.

    Ku itariki ya 7 Mata 1994, u Bubiligi bwafashe icyemezo cyo gukura abasirikare babwo mu Rwanda, bikaba byaraciye intege MINUAR. Kuri iyo tariki, bwatangije ubukangurambaga bukomeye bwo gusaba ko MINUAR iseswa, bugamije ko yose ivanwa mu Rwanda.

    Ku itariki ya 11 Mata, abasirikare b'Ababiligi basize impunzi zirenga 2.000 muri ETO Kicukiro, aho zahise zicwa n'Interahamwe n'igisirikare cya Leta.

    Ku gitutu cy'u Bubiligi, ku itariki ya 21 Mata 1994, Akanama k'Umutekano ka LONI kahisemo gukura MINUAR mu Rwanda, bya nyirarureshwa, hasigara abasirikare 270 gusa batari bafite ubushobozi bwo kurinda abicwaga.

    Maj (Rtd) Sosi yavuze ko n'ubwo mu bitabo bivugwa ko hasigaye abasirikare 270, barengaga kuko bari 318 kubera harimo abanze kugenda.

    Amwe mu mazina y'abanze kugenda yasimbujwe ay'abasigaye kugira ngo imibare yabo ihure ku mpapuro.

    Maj (Rtd) Peter Sosi uri mu bahoze ari abasirikare b'Umuryango w'Abibumbye b'Abanyafurika bari mu butumwa mu Rwanda mu 1994, yavuze ko ubwo hafatwaga icyemezo cyo gukura MINUAR mu Rwanda hari amakuru amwe n'amwe batabashije kubona

    Ku wa 14 Kanama 2025, ubwo aba basirikare basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, Maj (Rtd) Sosi, yavuze ko uru ruzinduko rwongeye kumwibutsa neza byinshi banyuzemo by'umwihariko muri Kigali.

    Ati 'Nanjye narahagumye, ariko izina ryanjye ntiryari ku mpapuro zabo. Umuyobozi wanjye yari yamaze kunsimbuza undi, aje asanga ndaryamye ambaza icyo ndi gukora mubwira ko nahagumye ntagiye, ambajije impamvu mubwira ko ari icyemezo cyanjye.'

    Yakomeje avuga ko 'Hari ibyo twasanze tutarigeze tumenya. Hari amakuru tutamenye kuko iyo tuyamenya byari kugenda ukundi. Hano twongeye kumva uko ingabo za RPA zafashe icyemezo cyo kubohora igihugu no guhangana n'ingabo za leta yari iri ho.”

    “Amakuru yose twagaragarijwe hano ku rwibutso iyo tuza kuba tuyafite kiriya gihe, hari byinshi byari kugenda ukundi gusa kuko tutigeze tuyamenya twasaga nk'abirwanaho kugira ngo turebe ko hari icyo twakora.'

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aba basirikare ba Ghana babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.

    Maj (Rtd) Sosi ati 'Wasangaga hari ahantu hatandukanye abantu bakambitse. Icyo twe twakoraga twajyagayo, buri uko tuhageze tugashaka uko tubahakura. Ni na ko twarindaga aho babaga bari. Rimwe interahamwe zarazaga. Nk'ubu nibuka neza ko hari umugabo zakuye muri Stade Amahoro zimwicira inyuma yayo, nyuma nagerageje gushaka umuryango we ndababura.'

    Yavuze ko ibyo babonye byamukoze ku mutima cyane kuko yumvaga ko nk'ingabo zari mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye batengushye u Rwanda. Ati 'Navuga ko nk'umuryango hari uko twatengushye abantu. Gusa hari bamwe twiyemeje gusigara inyuma tukagira ubufasha dutanga. Ndatekereza hari icyo twabashije gukora, gusa iyo imikorere yari ihari itwemerera twari gukora ibirenze.'

    Yatangajwe n'imirwanire y'ingabo za RPA…

    Ubwo ingabo 600 za RPA zari zitangiye kuraswa n'ingabo za Leta zari i Kanombe na Kacyiru, zitawaye neza kugeza ubwo batayo ya Alpha yabaga mu karere ka Gicumbi yasesekaraga i Kigali maze ibongerera ingufu.

    Ati 'Aha ni ho 600 bari baherereye. Bitwaye neza kuko iyo uri mu ntambara ukikijwe n'abanzi, uba ukeneye kongererwa imbaraga n'ibikoresho, ukenera abasirikare bakomeza kugufasha. Kubera ko bari bakikijwe n'abanzi n'ibibazo byose byari bihari, ikintu cyonyine bashoboraga gukora ni ukurwana no kurinda aho bari bari. Ibyo bakoze byari byiza cyane.'

    Maj (Rtd) Sosi yavuze ko kimwe mu byamutunguye cyane ari imirwanire y'izi ngabo.

    Ati 'Imitegurire y'urugamba ya Paul kagame ntaho nari nakayisomye. Kuko mbere twatekereje ko barwanaga nk'abadafite intego kuko hari aho basigaga umwanzi bagatera ahandi, ahubwo tutazi ko ari wo mugambi wabo.'

    Yavuze ko birinze gukoresha 'Fix and Destroy' [uburyo bw'imirwanire aho impande zombi zishora mu mirwano ikomeye kugeza rumwe ruhashije urundi] kuko bituma utakaza byinshi.

    Ati 'Ahubwo bakoresheje 'Fix and Bypass' [uburyo bwo gufatira umwanzi ahantu hamwe ukoresheje igice cy'ingabo zawe, hanyuma ugakoresha izindi umusatira cyangwa ugafata ibindi bice by'ingenzi], bituma badatakaza ingabo nyinshi. Ubu buryo ni bwo bwakoreshejwe kugeza bafashe Kigali.'

    Maj (Rtd) Sosi yavuze ko kugaruka mu Rwanda mu 2025 n'uko bakiriwe ku kibuga cy'indege byari byiza cyane.

    Ati 'Sinigeze nakirwa gutya mu bihugu bindi nagiyemo. Umutekano, uburyo ibintu byateguwe, ubufasha mu by'ingendo, hoteli n'ibindi byose ni byiza cyane. Kandi ndishimira amafunguro, umwuka mwiza muri Kigali n'abantu baho. Rwose ndi gutekereza kwimukira aha.'

    Ubwo bari basesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege i Kanombe

    Aba basirikare bageze mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa 14 Kanama 2025

    Ubwo aba basirikare basobanurirwaga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Kigali

    Umwe muri aba basirikare ubwo yasigaga ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Bashyize indabo ku mva rusange zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250

    Aba basirikare basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko

    Hari ubwo babonaga amateka bazi cyangwa bisangamo

    Ubwo basobanurirwaga ibice bigize Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko

    Hari ibyo basobanurirwaga bikabibutsa ibihe babayemo

    Aba basirikare bagiye kumara iminsi irindwi mu Rwanda

    Amafoto: Nzayisingiza Fidèle

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-amakuru-tutabonye-yari-gutuma-dukora-ibirenze-maj-rtd-peter-sosi-wari-muri

  • U Rwanda rushaka kugura indi ndege itwara imizigo – #rwanda #RwOT

    Mu myaka ine iri imbere kugeza mu 2028/2029 u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwinjiza 1,5$ buri mwaka avuye mu byoherezwa mu mahanga, umusaruro uzaba uvuye kuri miliyoni zirenga 839$ rwinjije mu 2023/2024.

    Kuyigeraho bisaba byinshi birimo kunoza uko ubuhinzi bukorwa, kongera umusaruro, ariko n'uburyo bwo kuwugeza ku isoko bukanozwa.

    Kinvest ni kimwe mu bigo birindwi binini biri gukorera mu cyanya cy'ubuhinzi cya Gabiro kuri hegitari 5600 ziherereye mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi, ariko bifite impungenge z'uburyo bwo kugeza umusaruro ku isoko.

    Iki kigo kimaze imyaka itanu cyashinzwe n'abarimo Jesse Ratichek, Umunyamerika umaze imyaka hafi icyenda mu Rwanda.

    Ratichek yatangiye gukora ubuhinzi bw'imboga n'imbuto mu myaka itatu ishize. Bafite hegitari zigera kuri 500 mu Cyanya cy'ubuhinzi cya Gabiro, n'izindi zigera kuri 70 bafite hanze yacyo.

    Ratichek ahinga ibirimo imiteja, urusenda, amatunda, avoka, ikawa n'ibindi, ariko ariko impungenge zikaba uko umusaruro we uzagezwa ku isoko.

    Mu kiganiro na IGIHE Ratichek yagize ati 'Duteganya ko mu Ukuboza 2025 tuzaba tweza hagati ya toni 450 na toni 550 z'umusaruro w'imboga n'imbuto buri kwezi. Nubwo twahanganye n'ibibazo bitandukanye ikibazo nyamukuru dufite ni icyo kugeza umusaruro wacu ku isoko.'

    Ratichek agaragaza ko niba bateganya uwo musaruro ungana utyo biba byiza iyo uhise ujyanwa ku isoko mu minsi itatu, hirindwa ko wangirika.

    Ati 'Nabwiwe na RwandAir ko ubushobozi bwabo ari ugutwara toni 500 buri kwezi. Umurima wanjye wonyine uzaba utunganya toni 500 ku kwezi. Birumvikana ko umusaruro wanjye utatwarwa wose kuko sinakwiharira uwo mwanya. Dufite ubufatanye bwiza ariko dukeneye kubona ubushobozi bwiyongera kugira ngo na yo ishobore kugendana n'ubushobozi bw'abahinzi buri kwiyongera.'

    Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva aherutse gusura ibikorwa bya Jesse Ratichek mu Cyanya cy’Ubuhinzi cya Gabiro

    Ratichek yavuze ko niba u Rwanda rushaka gukuba inshuro nyinshi ibyoherezwa mu mahanga n'uburyo bwo kubitwara bugomba kujyana n'iyo ntego.

    Yavuze ko umusaruro batwara kenshi ujyanwa mu ndege zagenewe abantu, mu gihe mu bindi bindi bihugu abohereza mu mahanga umusaruro w'ubuhinzi buri cyumweru haba hari indege zagenewe kuwutwara ku isoko.

    Ratichek ati 'Natwe dukeneye indege zagenewe gutwara uwo musaruro ukajyanwa mu Bwongereza n'ahandi mu Burayi. Bisaba ishoramari rinini ku buryo tutabishobora ariko twizeye ko Guverinoma izakora iryo shoramari.'

    Kinvest imaze gushora arenga miliyoni 10$, Ratichek akavuga ko mu myaka itanu byibuze bashaka kuba barashoye mu buhinzi ari hagati ya miliyoni 30$ na 50$.

    Ati 'Nshaka gukomeza gushora imari mu Rwanda ariko nkeneye kwizezwa ko niba nsaruye toni 500 z'imboga n'imbuto mu Ukwakira 2025, nakongera gushora miliyoni 20$ bigatuma ngera kuri toni nka 3000 ku kwezi nzabona isoko,'

    Ratichek ufite ikigo gikora ubuhinzi n'ikindi cyohereza umusaruro mu mahanga, avuga ko aha akazi abari hagati ya 700 na 900 ku kwezi bigaterwa n'ibihe by'ihinga, ndetse ko bitarenze umwaka utaha azaba afite abakozi 1500.

    Ratichek agaragaza ko umusaruro wabo batangiye kuwohereza mu Bwongereza, mu Bufaransa, u Budage n'ibindi bihugu byo mu Burayi.

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahurije hamwe abohereza umusaruro w’ubuhinzi mu mahanga n’abandi bafatanyabikorwa babafasha koroshya iyo mirimo

    U Rwanda rushaka kugura indi ndege itwara imizigo

    Mu 2022 ni bwo RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo nyuma y'igihe kinini hari gahunda yo kuba yashakwa.

    Haguzwe Boeing B737-800SF ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura toni 23. Ifite uburebure bwa metero 39,5 mu gihe kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ireshya na metero 12,6.

    Kuva RwandAir yagura indege zitwara imizigo, ikomeje kungukira cyane muri ubu bwikorezi, aho mu 2024, ingano y'ibyo yikorera yiyongereyeho 33% ugereranyine n'indi myaka yari yabanje.

    Mu 2024, RwandAir yatwaye imizigo ipima toni 6.113 zivuye kuri 4.595 mu mwaka wari wabanje, mu gihe mu 2022 zari toni 3.774 naho mu mwaka wari wabanje zari toni 3.889.

    Kuri ubu inkuru nziza ni uko Guverinoma y'u Rwanda iri gushaka uburyo yabona indi ndege itwara imizigo mu maguru mashya nk'uko Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Cyubahiro Mark Bagabe yabishimangiye, atanga icyizere kuri Ratichek na bagenzi be.

    Ati ' RwandAir iri muri gahunda yo gushaka indi ndege yikorera imizigo, mu gihe kitari icya vuba. RwandAir ni ikigo cya leta, ni abantu tuvugana tuzi ko biri muri gahunda. Si ugukeka ahubwo ni igisubizo mfitiye gihamya. Kugira ngo ugure indege nk'iriya ugomba kuba ufite n'ibyo igomba kwikorera ariko igihe bimaze kugaragaza ibyo kwikorera bihari bazayizana. Hari uburyo bwinshi RwandAir izakoresha kugira ngo izane iyo ndege.'

    Yavuze ko ubusabe bw'abari guteza imbere ubuhinzi bwumvwa, byagera ku bohereza imbuto n'imboga n'ibindi byangirika vuba bikaba akarusho.

    Ibindi biri gushyirwamo imbaraga ni ugushyiraho ibikorwaremezo byo kwifashisha mu ruhererekane rw'ubuhinzi, kuva mu murima kugeza umusaruro ugejejwe ku isoko, harimo ibyumba bikonjesha, imihanda n'ibindi.

    Ibyo biri gutizwa umurindi no kuba u Rwanda ruri kugenda rutunganya ibyanya by'ubuhinzi, agaruka ku biri mu Ntara y'Iburasirazuba nk'ikiri i Kayonza gifite hegitari zirenga 1300, icya Gabiro kiri ku buso bwa hegitari 5600 biri kugira uruhare mu kongera umusaruro.

    Ati 'Imihanda iri gukorwayo kugira ngo niba abantu bashyizeyo amakamyo yabo atazangirika. Turi no gutegura umushinga w'igice cya kabiri cy'Icyanya cy'ubuhinzi cya Gabiro. Aha tuzaba dufitemo ikikoresho bikonjesha umusaruro mbere y'uko utwarwa ku isoko utangiritse.'

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Bagabe Cyubahiro yagaragaje ko u Rwanda rugiye kugura indege y’imizigo izafasha mu kugeza ku isoko umusaruro

    U Rwanda ruri guteza imbere ubuhinzi bugezweho

    U Rwanda rushaka kugura indege y'imizigo izajya itwara umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rushaka-kugura-indi-ndege-itwara-imizigo

  • Mpitabazenga: Inyangabirama zisanga Inyungu zituruka muri Gahunda ya Sura u Rwanda ari Ugupfuka Abanyarwanda igitambaro mu maso #rwanda #RwOT

    Mu mwaka w'i 2018, u Rwanda rwatangije gahunda nshya yo guteza imbere ibikorwa by'Ubukerarugendo no kureshya abashoramari mpuzamahanga gushora mu Rwanda. Inshingano zahawe ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere {RDB}, nayo mukubishyira mu bikorwa itangiza gahunda ikomeye yitwa 'Visit Rwanda'.

    Kureshya ba mukerarugendo gusura u Rwanda, ntabwo byari inyito gusa ahubwo RDB na Visit Rwanda hari icyo berekaga isi. Pariki y'igihugu y'ibirunga n'ingagi zibarizwamo ni hamwe mu hakomeye, Pariki y'ishyamba rya Nyungwe, park y'Akagera, ikiyaga cya Kivu, ingoro ndangamurage z'u Rwanda n'ibindi.

    Ku ikubitiro, ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza niyo yaherewe  mu kwamamaza u Rwanda nk'icyerekezo cy'ubukeragendo n'ishoramari. Aya masezerano yasinywe muri Gicurasi mu 2018. Amasezerano yataganyaga ko ijambo Visit Rwanda rizajya rigaragara ku kuboko kw'ibimoso ku myambaro ya Arsenal nkuru, iyabatarengeje imyaka 23 ndetse no  mu ikipe y'abagore. Icyo gihe aya masezerano asinywa ntabwo higeze hatangazwa ingano y'amafaranga akubiye muri ubwo bufatanye gusa amakuru yavugaga ko yaba ahagaze agaciro ka miliyoni 30 z'amadolari y'Abanyamerika. Aya masezerano y'imyaka 3 yagombaga kurangira muri Gicurasi 2021.

    Kuwa 14 Gicurasi mu 2021 amasezerano hagati ya Arsenal na RDB yaravuguruwe kubera ko aya mbere yari yagenze neza. RDB icyo gihe yatangaje ko nyuma yo gasanga amasezerano yarasanzwe yaratanze umusaruro ku mpande zombi, bahisemo kuyongera maze amurikwa ubwo Arsenal yerekana umwambaro wayo mushya.

    Nyuma Arsenal, RDB yasanze bidahagije gukorana na Arsenal gusa. Berekeje i Pari mu Bufaransa baganira n'ikipe yaho y'ubukombe ariyo PSG bahita basinyana amasezerano y'imyaka 3.

    RDB yavuze ko ubufatanye na PSG buzafasha abayikurikirana n'isi muri rusange ku menya ubwiza bw'u Rwanda, umuco n'udushya twaruhangwamo kimwe n'ibiciruzwa bikorerwa mu Rwanda bya 'made in Rwanda'. Aya masezerano akaba yarateganyaga ko ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragazwa kuri stade Parc de Prince aho PSG yakirira imikino, ku myenda y'imyitozo ndetse no ku myambaro igihe bari kwishyushya bitegura kujya mu kibuga. Uretse ijambo rya Visit Rwanda ryagombaga kugaragara muri Stade hejuru, no kubyapa byamamaza byaho byagombaga kuryerekana.

    Amasezerano y'imikoranire hagati ya PSG na RDB yagiye avugururwa mu bihe bitandukanye aho mu kwezi kwa 4 uyu mwaka wa 2025, impande zombi zongeye gusinyana amasezerano mashya azageza mu mwaka w'i 2028. Bavugurara amasezerano, Jean Guy Africa umuyobozi wa RDB, yatangaje ko ubufatanye na PSG bwafashije igihugu gushimangira urugendo rwacyo rwo kuba igicumbi cy'ubukerugendo n'ishoramari no gushyigikira impano, guteza siporo imbere n'ibishya bishingiye ku muco.

    Ati:' kuvugurura amasezerano akagera mu 2028 biduha amahirwe yo kubakira ku musaruro twagezeho no kurushaho gutanga umusaruro wisumbuyeho ku Banyarwanda n'umuryango mugari wa PSG ku isi hose.'

    Nyuma y'Ubwongereza n'Ubufaransa,Visit Rwanda yerekeje mu Budage maze birangira amasezerano akozwe hagati y'u Rwanda n'ikipe yaho irusha izindi zaho ibigwi ariyo Bayern Munchen. Hari muri Kanama mu 2023, aho ikipe ya Bayern Munchen n'u Rwanda byatangaje ko bifitanye imikoranire ishingiye ku guteza imbere ruhago uhereye mu bakiri bato, ndetse Visit Rwanda ikazajya yamamazwa ku byapa binini buri muri Allianz Arena, stade yakira abantu ibihumbi 75, ikinirwaho na Bayern Munchen.

    Ntibyaciriye aho, Igihugu cya Espagne nicyo cyari gitahiwe maze muri Mata muri uyu mwaka wi 2025, u Rwanda rwumvikana na Atletico Madrid ikipe ikina ikiciro cya mbere muri Espagne, ikaba ikipe ifite ibikombe 11 bya championa. Amasezerano ateganyaga ko Visit Rwanda izajya igaragara ku myenda y'ikipe y'abagore n'abagabo Bambara bari mu myitozo. Ikazajya kandi igaragara ku myenda mu mugongo abakinnyi bambara bari kwishyushya. Visit Rwanda kandi izajya igaragazwa kuri stade, Riyadh Air Metropolitano, no ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi. Jean Guy Africa ati:' binyuze muri iyi mikoranire, twiyemeje kugaragaza u Rwanda nk'ahantu habereye ba mukerarugendo, ahantu hihariye ku bantu mpuzamahanga bakora ubukerarugendo ndetse n'ahantu hatanga urubuga rwo gukuza impano, hanatanga amahirwe kuba nyafurika bakiri bato binyuze muri Sports.'

    Ubwo u Rwanda rwasinyaga bwa mbere amasezerano na Arsenal, abazwiho kunenga buri cyose mu Rwanda ndetse bakanabifashwa na bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga, bakoze iyo bwabaga maze banenga ubu bufatanye karahava. Mu bihe bitandukanye umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame, yagiye abitangaho umucyo igihe cyose abibajijweho. Ubwo yari mu ruzundiko rw'akazi muri Botswana, mu 2019 yabigarutseho maze agira ati:' Ibyo abantu banenga byaje bivuga ko twatanze amafaranga menshi, ko atariho twakabaye dushyira amafaranga yacu, ariko twe tukabivuga ukundi. Hashize igihe gito dusinye amasezerano y'ubu bufatanye, ariko nababwira ko ari nkaho tumaze kugaruza amafaranga twatanze kandi dutegereje n'andi menshi agomba kuza.' 

    Perezida Kagame yakomeje agira ati:' Twabonye abantu benshi badusura amagana, ibihumbi, abandi bamaze guteganya kuza kudusura. Kuri twe ni ubucuruzi, ushobora kuvuga ngo wenda mwatanze miliyoni 15$, kuki mwagiye muri ibi, ariko nshoye miliyoni 15$ nkabona miliyoni zigera ku 100$ zivuye muri ibyo ndakeka ari ubucuruzi butanasanzwe. Ibyo kandi dushobora kubirebera mu nyungu tumaze kubona mu bijyanye n'ubukerarugendo bwacu.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 10 ishize u Rwanda rutashoboraga kubona miliyoni 100$ ku mwaka zivuye mu Bukerarugendo, ariko ubu zishobora kugera kuri miliyoni 450$. Perezida Kagame ati:' ibyo abantu bavuga ni uburenganzira bwabo, ariko nanjye mfite inshingno zo gukora ikintu cyose numva cyazanira inyungu igihugu cyanjye.'

    Abanenga amasezerano u Rwanda rukorana n'amakipe y'i Burayi, nubwo u Rwanda rwagiye rubisobanura, bo babyita ' Sports washing.' Iyi ni imvugo ikoreshwa cyane muri Sports aho baba bashaka kugaragaza ko ibikorwa bya Sports n'imikino biri kwifashishwa kugira ngo abantu babihugireho maze bibagirwe ibibazo biri kubera mu gihugu runaka.

    Ibi nibyo byakozwe ubwo hari hashize imisi mike cyane u Rwanda rusinyanye amasezerano na Bayern Munchen. Muri Nzeri mu 2023, umuryango Human Rights Watch uzwiho gukora raporo ku Rwanda zitavugwaho rumwe, wahise utangaza ko ibyo Bayern Munchen yakoze ari amahitamo mabi cyane. Igihugu cya Repubulika ya Demokorasi ya Congo nacyo cyashyize imbaraga nyinshi mukuzenguruka isi gisaba ko ubufatanye bwa Visit Rwanda n'amakipe y'I Burayi bwahagarikwa.

    Kuri Congo, ngo ubu bufatanye buva mu mutungo kamere u Rwanda rubiba. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Congo, Therese Kayikwamba Wagner yandikiye amakipe yose ayasaba guhagarika ubwo bufatanye ndetse banabishyiramo amafarannga menshi ariko bifata ubusa. Ibi birego bya RDC, u Rwanda ntirwahemye kubyamaganire kure.

    Muri uwo mujyo, Wenzel Michalski ishinzwe itumanaho muri Human Rights Watch, ishami ryo mu Budage, anenga amasezerano ya RDB na Bayern Munchen yageze kure agira ati:' ibikorwa by'ubunyamanswa umutwe witwaje intwaro ushyigikiwe n'u Rwanda, ukomeje gukorera muri Congo bugaragaza ko Bayern inejejwe no kuva mu mavuta ari mu ipanu ikinjira mu itanura ry'umuriro.'

    Ibi ariko ikipe ya Bayern Munchen yahise ibyamaganira kure ikibyumva.Umuyobozi mukuru wayo Jan Christian Dreesen yavuze ko amaserano basinyanye n'u Rwanda agamije guteza imbere ubukerarugendo n'impano z'abato. Yagize ati:' Ntabwo mbona ko ibyo turi gukora mu Rwanda ari ibikorwa bigamije kuyobya uburari hifashishijwe sports. Twabisobanuye mu buryo bushoboka ko icyo dushaka ari uguteza imbere umupira w'amaguru waho, iterambere ry'umupira w'amaguru.

    Yakomeje agira ati:' ntabwo numva uburyo u Rwanda ruri gushora amafaranga mu kwigaragaza neza binyuze mu kuyobya uburari hifashishijwe ibikorwa bya Sports. Birasabanutse nk'uko uruhande rw'u Rwanda rwabivuze, barashaka guteza imbere ibijyanye n'ubukerarugendo. Rero kuba twe nk'ikipe tubishyigikiye simbibona nk'ibikorwa byo kuyobya uburari hifashishijwe sports.'

    Kuwa 8, Kanama 2025, ikipe ya Bayern Munchen na RDB batangaje ko bavuguruye amasezerano yabo azageza mu 2028. Aya masezerano avugurure avuga ko noneho bazibanda kukongera imbaraga mu kuzamura impano z'umupira w'amaguru mu Rwanda. Guy Afrika umuyobozi wa RDB, yavuze ko inyungu ya Bayern Munchen, zigaragarira mu ishuri ryayo ryigisha umupira riri I Kigali. Yavuze ko igice cya 2 binjiyemo cy'amasezerano bagiye ku kwibanda mu gukuza impano, guhugura abatoza no kwita kubikorwa remezo. Naho umuyobozi wa Bayern Munchen we Jan Christian Dressen yavuze ko mubiganiro byubaka bagiranye na RDB harimo ko bongera ibikorwa byabo i Kigali binyuze mu ishuri ryigisha umupira rya Bayern Munchen.

    Yakomeje agira ati:'Ubu rero ubufatanye twabushyize mu gushaka impano, tukongera ubushobozi irerero ryaho kandi tugafatanya na RDB mu mishanga ifitiye akamaro abaturage. Ibi biri mubyo twiyemeje byo gushaka impano muri Afurika.'

    Iri vugururwa ry'amasezerano ya Bayern Munchen na RDB, abahora banenga iterambere rw'u Rwanda bayisamiye hejuru maze batangira gutangaza ko Bayern Munchen yahagaritse amasezerano na Visit Rwanda nubwo nyamara ahubwo habayeho kuyavugurura bakayaha icyerekezo gishya. Ubwo inkuru yajyaga hanze, ibinyamakuru bitandukanye byatangiye gutangaza iseswa ry'amasezerano gusa ku munsi wo ku cyumweru itariki ya 10 Kanama 2025, ikipe ya Bayern Munchen yongeye kubishyiraho umucyo ibicishije ku mbuga zayo maze igira iti: 'Ejo hashize, FC Bayern Munchen yatangaje ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu bufatanye bwayo n'ikigo cy'iterambere cy'u Rwanda, RDB. Mu bitangazamakuru bimwe na bimwe, hagaragajwe ko FC Bayern Munchen yaba yahagaritse ubufatanye bwayo na RDB. Ibi sibyo.

    'Nyuma y'ibiganiro byiza kandi byubaka, twemeranyije ko igice cy'ubucuruzi cyari mu masezerano yacu ya mbere ('Visit Rwanda') gihundurwa ubufatanye bushya bugamije guteza imbere umupira w'amaguru w'abakiri bato buzageza mu 2028.'

    'Kubwiyo mpamvu, intego nyamukuru y'ubufatanye na Minisiteri ya Siporo y'u Rwanda, ubu ni ukwagura Irerero rya FC Bayern Academy riri i Kigali.'

    Nubwo abanenga bakomeje kunenga u Rwanda rwakomeje gukora ibyarwo rudasubira inyuma kandi inyungu zigakomeza kugaragara. Iyi gahunda yari igamije gutumbagiza ubukerarugendo bw'u Rwanda, ubwo yari imaze umwaka umwe gusa itangijwe, Ubukerarugendo bw'u Rwanda bwavuye kuri miliyoni 425$ buzamukaho 17% aho bwahise bwinjiza miliyoni 498$ mu 2019. Muri uwo mwaka ba mukerarugendo barenga ibihumbi 20 basuye u Rwanda.

    Ni muri uwo mwaka aho abarenga miliyoni 70 bamenye ibice nyaburanga bashobora gusura mu Rwanda binyuze mu bufatanye na Arsenal. Mu 2020, abafana ba Arsenal bangana na 41% bamenye u Rwanda bavuye kuri 35%. Ubwo hinjiragamo na PSG, mu mwaka wayo wa mbere, abarenga miliyoni 110 bamenye u Rwanda binyuze mu kwamamaza Visit Rwanda yari ku myambaro y'abakinnyi ba PSG, ariko bikanaterwa cyane n'amazina akomeye yari muri iyo kipe icyo gihe. Barimo nka Lionel Messi, Neymar Junior, Sergio Ramos, Kylian Mbappe n'abandi. Aba bose mu migongo yabo hakaba harimo ijambo 'Visit Rwanda.'

    Ntiwavuga inyungu Visit Rwanda yagize mu kumenyakanisha u  Rwanda ngo ubirebere mu makipe y'umupira w'amaguru gusa. Visit Rwanda yinjiye mu bufatanye n'irushanwa rya Basketball Africa League, BAL, rigamije kuzamura Basketball y'Africa. Raporo ya 2023, igaragaza ko BAL yagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukerarugendo bw'u Rwanda bunyuze muri Sports. Visit Rwanda ikorana n'imikino itandukanye irimo Golf, Tour du Rwanda, Tennis n'iyindi, aho ibi byose byazamuye umubare w'abasura u Rwanda. Mu mwaka wa 2023 abitabiriye ibikorwa bya Sports mu Rwanda bakabakaba ibihumbi 14, mu gihe amafaranga binjije binyuze muri ibyo bikorwa agera kuri miliyoni 13$.

    Gahunda ya Visit Rwanda ni inkingi ya mwamba mu izamuka n'iterambere ry'ubukerarugendo bw'u Rwanda aho intego ya RDB yari ifite ari ukwinjiza miliyoni 800$ zivuye muri urwo rwego umwaka ushize wa 2024. Mu 2023, miliyoni 620$ zari zinjiye.

    Muri Mata 2024, ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, cyatangaje ko mu 2023 ubu bwoko bw'ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 95$. Kugeza ubu ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere, RDB, binyuze muri Visit Rwanda, gikorana na Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Bayern Munchen yo mu Budage, Basketball Africa League, Atletico de Madrid yo muri Espagne na Tour du Rwanda.

    The post Mpitabazenga: Inyangabirama zisanga Inyungu zituruka muri Gahunda ya Sura u Rwanda ari Ugupfuka Abanyarwanda igitambaro mu maso appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mpitabazenga-inyangabirama-zisanga-inyungu-zituruka-muri-gahunda-ya-sura-u-rwanda-ari-ugupfuka-abanyarwanda-igitambaro-mu-maso/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mpitabazenga-inyangabirama-zisanga-inyungu-zituruka-muri-gahunda-ya-sura-u-rwanda-ari-ugupfuka-abanyarwanda-igitambaro-mu-maso

  • Sherrie Silver ahishuye ukuri ku byo kuvuga ko azabyina muri Stade Amahoro #rwanda #RwOT

    Sherrie Silver yahakanye amakuru amuvugwaho yo kubyina muri Stade Amahoro

    Umubyinnyi w'umunyarwandakazi ukorera mu mahanga, Sherrie Silver, yatangaje ko amakuru amaze iminsi akwirakwizwa avuga ko mu mpera z'iki cyumweru azataramira muri Stade Amahoro ari ibinyoma byambaye ubusa.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Sherrie Silver yasobanuye ko nta gikorwa na kimwe ateganyije cyo kubyina mu Rwanda muri iki gihe, usibye ibirori bye bizwi nka 'The Silver Gala' azagaragaramo.

    Yagize ati:

    'Ndashaka gusobanura neza ko nta kirori cyangwa igitaramo mfite muri Stade Amahoro muri iki cyumweru. Nzasubira kubyina mu Rwanda ari uko hari 'The Silver Gala' cyangwa se habaye impinduka, kandi nanjye ubwanjye ni njye uzabitangaza.'

    Uyu mubyinnyi umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga, wahawe igihembo cya MTV Video Music Award kubera umusanzu we mu mashusho y'indirimbo ya Childish Gambino This is America, yakomeje gushimira abafana be bamugaragariza urukundo ariko abasaba kwirinda kwemera amakuru ataramenyekana mu buryo bweruye.

    Sherrie Silver asanzwe akunda kugaragaza ko yifuriza u Rwanda iterambere binyuze mu buhanzi no guteza imbere impano z'urubyiruko, cyane cyane ababyinnyi bato.

    Source : https://kasukumedia.com/sherrie-silver-ahishuye-ukuri-ku-byo-kuvuga-ko-azabyina-muri-stade-amahoro/

  • Jason Momoa mu marira y'abafana nyuma yo gutandukana n'ubwanwa bwe bw'ikirango #rwanda #RwOT

    Jason Momoa yisobanuriye abafana bamunenze ku kugosha ubwanwa yari amaranye imyaka 6

    Umukinnyi wa filime ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jason Momoa, wamamaye cyane muri filime nka Aquaman, ari mu bihe bitoroshye nyuma y'uko bamwe mu bafana be bagaragaje kutishimira icyemezo yafashe cyo kogosha ubwanwa bwe, yari amaze imyaka igera kuri itandatu atabuhindura.

    Jason Momoa, wari waramenyerewe ku isura ye irangwa n'ubwanwa burebure bwamuhaga ishusho idasanzwe, yatunguye abantu benshi ubwo yagaragaraga mu mashusho mashya ari mu isura nshya yo kutagira ubwanwa. Abafana benshi bagaragaje ko batishimiye impinduka yakoze, bamwe bamubwira ko ubu asa 'nk'undi muntu mushya batamenyereye', mu gihe abandi bamusabye kugarura isura ya kera.

    Nubwo hari abatishimiye impinduka ze, Jason Momoa ubwe yasobanuye impamvu yamuteye kubikora. Yavuze ko yari agamije gutanga ubutumwa bwo kurengera ibidukikije no gushishikariza abantu kugabanya ikoreshwa ry'amacupa ya pulasitiki, ahamya ko ari kimwe mu bituma ubuzima bw'ibinyabuzima byo mu nyanja bugaragara mu kaga.

    Mu magambo ye, Momoa yagize ati:

    'Nshaka guhindura ibintu. Nshaka ko abantu batekereza ku buzima bwo mu nyanja no gukoresha ibintu bishobora gukoreshwa incuro nyinshi aho gukoresha pulasitiki ya rimwe gusa. Ni yo mpamvu nogoshe ubwanwa bwanjye, kugira ngo abantu babyiteho kandi babyumve.'

    Uyu mwakinnyi w'imyaka 45 yongeyeho ko ubwanwa bwe butari igice cy'ubuzima bwe gusa, ahubwo bwari bumaze kuba ikimenyetso cy'akazi yakoze mu myaka yashize. Yemeza ko nubwo yishimira isura nshya, asobanukiwe neza ko abafana be bashobora kumufata ukundi kuko bamwamenyereye mu buryo butandukanye.

    Abakunzi ba filime za Momoa bamwe bemeza ko bishimira impinduka, bavuga ko ari 'umusore w'agatangaza' n'ubwo yaba nta bwogero afite ku isura, mu gihe abandi bemeza ko ubwanwa bwe bwari bumwongerera imbaraga mu mwuga we w'ubukinamico.

    Nubwo ibyo byose bitavugwaho rumwe, Jason Momoa yakomeje kugaragaza ko azakoresha umubare munini w'amahirwe afite nk'icyamamare mu gusakaza ubutumwa bwo kurengera ibidukikije, ahamya ko ari byo bimuha ishema kurusha kugumana ubwanwa bwamuhesheje izina.

    Source : https://kasukumedia.com/jason-momoa-mu-marira-yabafana-nyuma-yo-gutandukana-nubwanwa-bwe-bwikirango/

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yasuye inganda zirimo urukora imyenda i Musanze – #rwanda #RwOT

    Yasuye izi nganda ku wa 14 Kanama 2025 nyuma yo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15.

    Ni inganda zose ubona zifite aho zikorera hagutse cyane kandi zikoresha abakozi benshi.

    Abayobozi b'inganda bamusobanuriye birambuye imikorere yazo n'imbogamizi bagihura na zo zituma zitabona umusaruro zatangiye ziteze.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishami ry'Inganda n'Ishoramari muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Christian Twahirwa, yabwiye IGIHE ko icyanya cy'inganda cya Musanze cyahariwe inganda nini.

    Ati 'Iki cyanya cy'inganda cyahariwe inganda nini. Twakoze ibyiciro twerekana inganda zishobora kubana zidatezanyije ibibazo.'

    Icyanya cy'inganda cya Musanze kirimo urukora imyenda rukoresha abakozi 1200, rugakora imyenda ikoze mu makoboyi ibihumbi 150 ku kwezi.

    Twahirwa ati 'Rwatangiye kubakwa mu 2023, rutangira gukora mu Ugushyingo 2024. Imyenda ingana na 75% bari ku isoko ry'u Rwanda, 30% bari ku isoko ryo hanze.

    Uru ruganda rukoresha abakozi 1200.

    Ati 'Abo bakozi 1200 barabahuguye ku buryo ubu dufite abantu 1200 bahuguwe ariko hari n'igitekerezo cy'uko abo bantu bakwiyongera, kandi abo bakozi bose batanga imisoro itandukanye.'

    Uruganda rwa A-One Iron and steel Ltd ruteganya kuzakorerwamo ibyuma, ruteganya kuzatangira rukoresha abakozi 1000 na ho abandi 2500 bakazabona imirimo ishamikiye ku bikorwa byabo.

    Uru ruzaba rukora ibyuma byoherezwa mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Uganda, Congo, Tanzania, Sudani y'Epfo n'ibindi.

    Hari kandi uruganda rukora sima rwa Prime Cement rwaguzwe na Cimerwa muri Nyakanga 2024.

    Prime Cement yaguzwe ni uruganda rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumi 600 za sima ku mwaka.

    Muri Mutarama mu 2024 ubuyobozi bwa National Cement Holdings Ltd bwatangaje ko bwamaze kwishyura ikiguzi cyose cy'imigabane 99.94% mu ruganda rwa CIMERWA, yaguzwe miliyoni 85$, biyemeza guhaza sima ku isoko ry'u Rwanda mu gihe gito, ku buryo itazongera gutumizwa hanze, kandi n'Abanyarwanda bakazaba babasha kuyigura.

    CIMERWA yashinzwe mu 1984, iba uruganda rwa mbere rukora sima mu Rwanda. Mu bikorwa binini sima yayo yifashishijwemo harimo BK Arena, Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege gishya cya Kigali kiri i Bugesera, Stade Amahoro, imihanda itandukanye n'ibyumba by'amashuri birenga 2000.

    Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasobanuriwe imikorere y’uruganda rukora imyenda i Musanze

    Uruganda rw’imyenda i Musanze rukoresha abarenga 1200

    Abayobozi b’uruganda basobanura inzira binyuramo ngo ipantalo ikorwe irangire

    Ahakorerwa amapantalo y’amakoboyi i Musanze imirimo yari irimbanyije banoza amabara yayo

    Ipantalo y’ikoboyi ikorerwa i Musanze ntaho itandukaniye n’izavanwaga mu Bushinwa

    Ibyuma bizakorwa binyuze mu gushongesha ubutare

    Uru ruganda ruzakora ibyuma bizajya bigurishwa mu bihugu bitandukanye

    Minisitiri w’Intebe yafashe ifoto n’abayobozi b’uruganda rwitegura gukorera ibyuma mu Rwanda

    Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora sima ingana na toni ibihumbi 600 ku mwaka

    Minisitiri w’Intebe yatemberejwe uruganda rwa Prime Cement rwaguzwe na Cimerwa

    Amafoto: Kasiro Claude

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-nsengiyumva-yasuye-inganda-zirimo-urukora-imyenda-i