Author: webrwanda

  • RDC yanze ubufasha bw'Ingabo z'u Rwanda mu kugarura amahoro mu burasirazuba – #rwanda #RwOT

    Ku wa 15 Kamena 2022 ni bwo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), yasabye ko gushyiraho Umutwe w'Ingabo z'Akarere byashyirwamo imbaraga maze zikoherezwa kugarura amahoro muri RDC nk'uko byemejwe mu Nama y'Abakuru b'Ibihugu yabereye muri Kenya muri Mata uyu mwaka.

    Nyuma y'iki cyifuzo cya Perezida Kenyatta, kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasohoye itangazo ivuga ko icyishimiye ariko idashaka ko abasirikare b'u Rwanda bazaba mu bagize uyu mutwe uzoherezwa muri RDC.

    Iti 'Guverinoma ya Congo yakiranye yombi igitekerezo cyatanzwe na Perezida Kenyatta ejo hashize cyo kohereza ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba mu kugarura umutekano mu bice byigaruriwe na M23 n'u Rwanda, ariko turashimangira ko tutazemera uruhare rw'u Rwanda muri uyu mutwe w'ingabo uhuriweho.'

    Guverinoma ya RDC yatangaje ibi mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko rwiteguye gutanga ingabo muri uyu mutwe uhuriweho n'Akarere.

    Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko gushyiraho uyu mutwe w'ingabo ari igikorwa cyemejwe n'abakuru b'ibihugu, ndetse “urugendo rwaratangiye rwo kuzishaka.”

    Yakomeje ati “U Rwanda nk'umunyamuryango nta kuntu rutatanga ingabo, ngira ngo umutekano twese uratureba, ari u Rwanda, ari ibindi bihugu bihana imbibi na RDC, rero ngira ngo vuba aha ngaha izi ngabo zizafata akazi ko kurinda umutekano muri aka Karere.Twizera ko umutekano uzasubira ku murongo, ni uko bimeze.”

    Uyu mutwe w'ingabo uzoherezwa muri Ituri muri Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo bidatinze, mu rwego rwo kugarura amahoro binyuze mu bufasha uzaha ingabo za Congo kandi ukazafatanya na MONUSCO.

    Uzakorana bya hafi n'inzego z'ubuyobozi mu gihugu mu bikorwa byo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abari mu nyeshyamba.

    Biteganyijwe ko abayobozi b'ingabo z'akarere bazahurira i Nairobi ku Cyumweru, tariki 19 Kamena 2022, mu myiteguro ya nyuma yo kohereza izi ngabo.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze ubufasha bw'Ingabo z'u Rwanda mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/congo-yanze-ubufasha-bw-ingabo-z-u-rwanda-mu-kugarura-amahoro-mu-burasirazuba

  • MTN Rwanda yasoje ibikorwa byo gufasha abababaye, itanga mudasobwa ku biga mu Agahozo Shalom – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa gisanzwe ari ngarukamwaka ariko cyari cyarasubitswe kubera Covid-19. Ubusanzwe kimara iminsi 21 aho buri mukozi wa MTN n'abayobozi bayo bafata amasaha umunani mu yo bakora bakigomwa akazi bakajya kwita ku batishoboye.

    Kuri iyi nshuro cyasojwe nyuma y'iminsi 17 kubera n'imyiteguro y'Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Commonwealth, CHOGM ariko abakozi ba MTN Rwanda bagerageje kubana n'abanyeshuri bo mu Agahozo Shalom nibura buri wese yakoresheje amasaha umunani.

    Ubuyobozi bwa MTN Rwanda buvuga ko igihe cy'igikorwa cya Y'ello Care MTN muri uyu mwaka nibura abakizi bagera kuri 20 buri munsi baganaga muri Agahozo Shalom bakabana na bo mu bikorwa bitandukanye birimo no kubigisha isomo ry'ikoranabuhanga.

    Kimwe mu bikorwa nyamukuru byatekerejweho ni ugutanga amasomo ajyanye n'ikoranabuhanga, ubujyanama ku banyeshuri bugamije kwerekana inzira nziza yo kunyuramo, gutera ibiti muri iki kigo no gusiga amarangi ku nyubako zacyo. Mu gusoza iki kigo kikazagenerwa mudasobwa 15.

    Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n'izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko bategura iki gikorwa ngo abakozi b'iyi sosiyete bagire uruhare mu gufasha abandi.

    Ati 'Ni igikorwa abakozi bose ba MTN Group bagiramo uruhare bigomwe amasaha yabo umunani mu kwegera abaturage biciye muri gahunda zigamije kuzamura imibereho yabo.'

    'Ni ugufasha abaturage tubagenera ku byo twabonye, rero iyo hajemo ubufasha kuri ya miryango cyangwa ba bantu bafite ubushobozi buke bakabona ubufasha. Uyu mwaka twari tugamije gutanga ubumenyi mu ikoranabuhanga, kuganira na bo ku ndoto zabo muri rusange no gufatanya mu bikorwa byabo by'ubuzima bwa buri munsi.'

    Numa yagaragaje ko intego bari bafite basubukura ibi bikorwa byabo nyuma y'imyaka ibiri bidakorwa babashije kuzigeraho kandi ko bahisemo gukorera muri iki kigo cy'amashuri kugira ngo bifatanye na bo.

    Ati 'Hano haba abana baturuka mu miryango itishoboye, kuhaza bingana n'uko wari kunsanga i Nyamasheke cyangwa Bweyeye. Twatoranyije aha kuko na bo ubwo bufasha barabukeneye.'

    Umukozi mu Agahozo Shalom akaba n'Umuyobozi uhagarariye Amahugurwa y'Abarimu ku rwego rw'Igihugu, Kagimbura Aloys, yashimye MTN Rwanda ifata umwanya ikajya kwita kubabaye bibereka ko hari abantu babitayeho kandi ko baba batanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rw'ejo.

    Ati 'Abakozi ba MTN bahaye ubumenyi urubyiruko rwa Agahozo Shalom, hari kandi n'ubufasha twabonye mu cyiciro cy'imyidagaduro kuko badufashije kuvugurura ibibuga bitandukanye. Ngarutse ku mpano rero bizafasha urubyiruko gukomeza kunguka ubumenyi mu ikoranabuhanga kuko baguhaye na mudasobwa nazo zije kunganira izari zisanzwe.'

    Ku ruhande rw'abanyeshuri bagaragaje ko basigiwe impamba y'urugendo n'abakozi ba MTN Rwanda bari bamaranye na bo icyumweru babungura ubumenyi mu nzego z'itandukanye z'ubuzima nk'uko Asimwe Hirwa Deborah Meillan wiga mu mwaka wa gatandatu mu bijyanye n'Amateka, Ubukungu n'Ubuvanganzo.

    Ati 'Igihe tumaranye n'abakozi ba MTN Rwanda yari iminsi idasanzwe kuko bitwunguye ubumenyi n'uburyo tuzitwara mu buzima bwo hanze, mu isi idutegereje. Isi y'akazi n'ishoramari, rero hari ubumenyi n'imyifatire bidusigiye.'

    Agahozo Shalom Youth Village yatangiye kwakira abanyeshuri mu mwaka wa 2008, ishinzwe n'Umunyamerikakazi Anne Heyman. Iki kigo giherereye ku nkengero z'Ikiyaga cya Mugesera mu Karere ka Rwamagana.

    Cyakira abanyeshuri 125 buri mwaka, kuri ubu harimo abasaga 500 bagizwe n'abakobwa 60%. Aba banyeshuri biga imyaka ine muri iki kigo, umwaka umwe bawuhabwamo amasomo y'ubujyanama, itatu isigaye bakayigamo icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye.

    Abaharererwa ni abatishoboye ndetse abenshi muri bo ni imfubyi ziba zidafite amikoro yo gukomeza amashuri neza.

    Abasore na bo baganirijwe ku ngingo zitandukanye

    Bagize umwanya urambuye wo kugira inama urubyiruko

    Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye

    Aba bakozi ba MTN basoreje ibi bikorwa muri Agahozo Shalom

    Aba bakozi ba MTN Rwanda baciye bugufi baganiriza urubyiruko rw’abakobwa

    Ibikorwa by’urukundo bibaha kongera kubaka ubumwe

    Ubuyobozi bw’ishuri bwahishuye ko mudasobwa zatanzwe zizifashishwa mu guteza imbere ikoranabuhanga

    Ibikorwa byo gufasha bihuza abakozi n’ubuyobozi bwa MTN Rwanda

    Asimwe Hirwa Deborah Meillan yavuze ko bungutse byinshi

    Habayeho igihe cyo kwishimana n’aba banyeshuri

    Amafoto: Rwema Derrick


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-yasoje-ibikorwa-byo-gufasha-abababaye-itanga-mudasobwa-ku-biga-mu

  • U Bufaransa bwiyemeje gutanga umusanzu mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC – #rwanda #RwOT

    Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ni ikibazo gihangayikishije akarere k'ibiyaga bigari n'Isi muri rusange kubera imirwano idasiba hagati y'ingabo za Leta n'imitwe y'inyeshyamba by'umwihariko M23 iherutse kubura imirwano.

    Itangazo Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bufaransa yashyize ahagaragara kuri uyu wa 17 Kamena, rivuga ko iki gihugu cyamaganye cyivuye inyuma ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro cyane cyane ibitero bya vuba aha bya M23.

    Rikomeza rigira riti 'U Bufaransa bwamaganye kandi ibikorwa byo kurasa ku butaka bw'u Rwanda, bugahamagarira imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR guhagarika ibikorwa by'ihohotera, gushyira intwaro hasi no kuva mu duce ikoreramo.'

    U Bufaransa kandi bwasabye ko amagambo ahembera urwango ruganisha ku kwibasira itsinda ry'abantu cyangwa abantu ku giti cyabo yahagarara kandi ibihugu byo mu Karere bigakomeza ibiganiro byirinda imvururu izo ari zo zose.

    Bwibukije ko ari ihame gufatanya mu kurwanya ibitero by'umutwe w'iterabwoba wa ADF bigikomeje kandi ko iki gihugu cyiteguye gutanga umusanzu mu biganiro bya Nairobi byatangijwe muri Mata uyu mwaka.

    Muri iri tangazo u Bufaransa bukomeza busaba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe guhosha umwuka mubi hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'u Rwanda.

    Ibihugu byombi byasabwe kujya byitabaza urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'imipaka mu karere k'ibiyaga bigari kuko 'bwemera ubutavogerwa, ubwigenge, ubumwe n'ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

    Ikindi ni uko ngo bwiteguye [u Bufaransa] gufasha MONUSCO mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro no gushyigikira gahunda zose zigamije amahoro n'ituze mu karere k'ibiyaga bigari.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-bwiyemeje-gutanga-umusanzu-mu-kugarura-umutekano-mu-burasirazuba

  • Urukundo rwumubyeyi, imitoma no guhimbaza Im… – #rwanda #RwOT

    Iyi album yari imaze hafi amezi atandatu icururizwa ku rubuga Zanatalent.com yashinze, aho bivugwa ko yasaruyemo agera kuri Miliyoni 66 Frw.

    Ubu, yafashe icyemezo cyo kuyishyira kuri Youtube nyuma y'igihe kinini abisabwa n'abantu bashaka kuyumva kuri uru rubuga rworohereza benshi ubuzima.

    King James aherutse kubwira INYARWANDA ko Album yayise 'Ubushobozi' mu kumvikanisha imbaraga z'urukundo mu buzima bwa buri munsi; n'urukundo umubyeyi agirira umwana we nk’uko byumvikana mu ndirimbo 'Ubushobozi'.

    Album ye iriho indirimbo ‘Ejo’, ‘Ubanguke’, ‘Ubushobozi’ yitiriye Album, ‘Ubudahwema’ aherutse gusohora, ‘Habe namba’, ‘Uhari udahari’, ‘Uyu mutima’, ‘Nyabugogo’ na 'Reka gukurura’.

    Hari kandi ‘Nyishyura nishyuke’, ‘Ikiniga’, ‘Nzakuguma iruhande’, ‘Pinene’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Hinduka’ ndetse na ‘Inshuti Magara’ yakoranye na Israel Mbonyi.

    King James asobanura ko yashyize Bull Dogg kuri iyi Album, kubera ko ari umuraperi mwiza akundira imyandikire.

    Akavuga ko yifashishije Israel Mbonyi kuri iyi Album kubera ko ari inshuti ye kandi ko kuri buri Album ye ashyiraho indirimbo ihimbaza Imana. Ati 'Mu gukora iyi Album namusabye ko twakorana rero, arabyemera.'

    Mu ndirimbo ‘Nyabugogo’ yaririmbye ku muntu wavuye mu cyaro akajya i Kigali akaruhukira Nyabugogo, ubuzima bukamucanga, akamburwa.

    Bitewe n’ubuzima abamo, arahirira kutazasubira iwabo mu cyaro, akavuga ko kuba muri Kigali atari imikino. Avuga ko buri wese wanyuze i Nyabugogo afite inkuru ye yo kubara. 

    Mu ndirimbo ‘Ikiniga’ aririmba avuga ko urukundo ari urw’abantu babiri, ko iyo hagize undi wa gatatu urujyamo bidakunda. Aririmba ku rukundo rw’umusore ukundana n’umukobwa ariko adashaka ko bimenyekana, ibintu bimutera ikiniga cyo kwibaza impamvu uyu mukobwa adashaka ko bivugwa.

    ‘Habe na Namba’ aririmba ku musore wemeranya n’umukobwa gutandukana ntawe urababaza undi. Bibutsanya ko bahanye imbabazi, bakosoranye ariko urukundo rwabo rwanga gushinga imizi kugeza ubwo babana badahuje namba. Ati “Twemere ko tudahuje namba.”

    ‘Nyishyura Nishyuke’ uyu muhanzi aririmba ku muntu wishyuza uwo yagurije amubwira ko bidatinze azaba yamusubije amafaranga ye, ariko bigatinda.

    Mu ndirimbo ‘Reka gukurura’ aririmba agira inama abantu kwirinda ‘iyo menya’, guharanira kubana neza n’abantu, guca bugufi. Avugamo ko ‘ibirenge byijuse bikandagira mu buki’.

    ‘Pinene’ ku musore washidukiye umukobwa bahuriye muri Arena ariko bikarangira akunze inshuti ye. Iyi ndirimbo yayikoranye n’umuraperi Bull Dogg.

    ‘Ubushobozi’ yitiriye album: Aririmba ku mubyeyi uterwa ishema n’umwana we, uharanira kumutoza kuvamo umuntu nyamuntu. Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana we yamuhaye igisobanuro cya nyacyo cyo kubaho. Akavuga ko azaharanira kumutoza ubugwaneza.

    Mu ndirimbo ‘Hinduka’ yubakiye ku musore/umukobwa ubwira umukunzi we kutamupfusha ubusa mu gihe bari kumwe kuko baramutse batandukanye ashobora kuzabaho yicuza. Ati 'Hinduka nyigukunda.”

    ‘Inshuti Magara’ yayikoranye na Israel Mbonyi. Ni indirimbo ihimbaza Imana, igaruka ku mukirisitu ufitanye amateka akomeye n’Imana rurema yemeye.

    ‘Uhari udahari’ aririmba ku muntu ujya mu rukundo ariko atazi icyo ashaka, bigatuma umukunzi we amwinubira akamubwira gufata igihe cyo kongera kubitekerezaho.

    ‘Nzakuguma iruhande’ avuga ko iyi ndirimbo ifite inkuru yihariye. Aririmba ko mu 1991 yahuye n’umukobwa barakundana ariko mu 1994 baza gutandukana kubera amatage.

    Nyuma baje guhura bararushinga, ndetse ahamya ko n’ubu agikomeje kumukunda. Ariko aba bombi bageze baratandukana, ku buryo muri we aba atekereza ko abana bakumbuye kubabona bari kumwe.

    ‘Uyu mutima’ yakozwe na Producer MadeBeats. Ni umusore ubwira umukunzi we ko amukunda kurusha abandi bose ku Isi. Akamubwira ko impano ikomeye yamuhaye’ iruta izindi mu buzima bwe, ari umutima yamweguriye. Ni indirimbo ibyinitse.


    King James yashyize ku rubuga rwa Youtube album ye ya karindwi yise 'Ubushobozi' 

    Israel Mbonyi na King James bakoranye ndirimbo 'Inshuti magara' 

    Bull Dogg ni we muraperi rukumbi wumvikana kuri iyi album ya King James

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UYU MUTIMA'


    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ZAKUGUMA IRUHANDE'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UHARI UDAHARI'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INSHUTI MAGARA' NA ISRAEL MBONYI

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HINDUKA'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UBUSHOBOZI'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'PINENE'YA KING JAMES NA BULL DOGG

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'REKA GUKURURA'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NYISHYURA NISHYURE'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HABE NAMBA'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NYABUGOGO'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IKINIGA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118226/urukundo-rwumubyeyi-imitoma-no-guhimbaza-imana-king-james-yasohoye-album-iriho-israel-mbon-118226.html

  • Ni njye uzi ukuri! Bimwe mu byo Adil yasabye… – #rwanda #RwOT

    Adil Mohamed yaraye yegukanye igikombe cya gatatu cya shampiyona mu myaka itatu amaze muri APR FC, niwe mutoza uciye agahigo ko kwegukana ibikombe bitatu yikurikiranya muri shampiyona y'u Rwanda, ntabwo ari ibyo gusa kuko uyu mutoza yanashyizeho agahigo ko kumara imikino 50 adatsinzwe muri shampiyona, ni wa mbere wabikoze muri shampiyona y'u Rwanda.

    Mu myaka itatu Adil amaze atoza APR FC, ntabwo yigeze ayigeza kure mu mikino Nyafurika kuko yasezerewe na Gormahia rugikubita muri Champions League mu mwaka we wa mbere, umwaka wakurikiyeho muri champions League yasezerewe na Etoile du Sahel yerekeza muri Confederations Cup nabwo isezererwa na Berkane yo muri Maroc.

    Mu minsi ishize byaravuzwe cyane ko Adil ari mu biganiro na Simba SC yo muri Tanzania, kugira ngo ayibere umutoza mukuru, ndetse hari n'andi makuru yavuzwe ko amakipe yo mu barabu ndetse no muri Aziya amwifuza.

    Agaruka ku hazaza he, Adil aherutse kuvuga ko ari ibanga kandi ari we wenyine uzi ukuri, agaragaza abantu 3 bazagira uruhare kugira ngo yongere amasezerano muri iyi kipe amazemo imyaka 3.

    Yagize ati'ibyavuzwe ni byinshi gusa ninjye njyenyine uzi ukuri, ni ibanga ryanjye. Ubu ndi umutoza wa APR FC ndi gusoza amasezerano yanjye, ibindi ni ibanga. Abantu batatu barimo Lt Gen. Mubarakh Muganga, Gen. Kabarebe na Gen. Kazura nibo bafite kugena ahazaza hanjie muri APR FC'.

    Ni iki Adil yasabye ubuyobozi bwa APR FC kugira ngo yongere amasezerano?

    Adil Mohamed afite umurava n'ubushake bwo gukomeza gutoza APR FC indi myaka, gusa amakuru agera kuri Inyarwanda avuga ko kugira ngo akomeze ikipe ye ibashe guhangana mu marushanwa nyafurika bitari mu Rwanda gusa yasabye ubuyobozi ko yagurirwa abakinnyi b'abanyamahanga kandi bashoboye, ubundi bakamubaza umusaruro.

    Adil yavuze ko ibi bidakunze konger amasezerano muri APR FC byaba bifite amahirwe macye cyane kuko icyo abafana n'abakunzi ba APR FC bifuza kuri ubu ari ukubona ikipe yabo yitwara neza ku ruhando mpuzamahanga nk'andi makipe akomeye yo mu karere.

    Umutoza Adil Mohamed ashobora gutandukana na APR FC igihe cyose itakubahiriza ibyo yayisabye

    Adil yaciye agahigo ko kumara imikino 50 adatsinzwe muri shampiyona y’u Rwanda

    Adil amaze gufasha APR FC kwegukana ibikombe 3 bya shampiyona y’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118225/ni-njye-uzi-ukuri-bimwe-mubyo-adil-yasabye-ubuyobozi-bwa-apr-fc-kugira-ngo-yongere-amaseze-118225.html

  • #COVID19: Abanduye 25 babonetse mu bipimo 4,375 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 25, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-25-babonetse-mu-bipimo-4-375

  • Sudani: 30% by’abaturage bugarijwe n’inzara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imiryango mpuzamahanga itandukanye ikorera mu gihugu cya Sudani, ivuga ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gishobora kwiyongera ku buryo butigeze bubaho, bikaba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/sudani-30-by-abaturage-bugarijwe-n-inzara

  • Sherrie Silver yatanze ibikoresho byishuri k… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, ni bwo uyu mukobwa usanzwe ubarizwa mu Bwongereza yasuye iki kigo ari kumwe n'inshuti ye akaba n'umujyanama, Mimi.

    Iki kigo yasuye giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu. Ni mu birometero bicye uvuye kuri Gare ya Batsinda.

    Sherrie Silver yabwiye INYARWANDA ko mu gihe Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umunyafurika, ari inshingano za Leta gukomeza n’abafanyabikorwa kwita ku bana 'kuko ari bayobozi b'ejo hazaza'.

    Avuga ko kubashyigikira no kubatera imbaraga 'byatuma bavamo abo bashaka kuzaba mu gihe kiri imbere'.

    Uyu mukobwa yavuze ko intego yihaye ari ugukangurira buri wese guharanira ko umwana wese ajya mu ishuri kandi nta mwana ukwiye kuba akicwa n'inzara. Ati 'Ubuzima bwanjye nabuhariye iyi gahunda.'

    Sherrie yavuze ko gutoza abana kubyina byatanze umusaruro, kuko hari abamaze kujya kubyina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n'ahandi. Avuga ko 'kubyina bizanira amahirwe adasanzwe abana'.

    Yavuze uko abantu bashishikariza abana kwiga, bakwiye no kubashishikariza gukuza impano zabo.

    Sherrie Silver yavuze ko ari ubwa mbere yari asuye Root Foundation. Aho yatanze ibikoresho by'ishuri ku bana babarizwa muri uyu muryango mu rwego rwo kubafasha kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umunyafurika.

    Uyu mukobwa yatanze ibikoresho birimo amakayi, amakaramu, ibikoresho byifashishwa mu gushushanya mu kayi, 'Calculatrice; icupa ryo gutwaramo amazi, imipira yo kwambara n'ibindi.

    Umwe mu bana bahawe ibikoresho na Sherrie Silver witwa Masengesho Naomie, yabwiye INYARWANDA ko ibi bikoresho bigiye kumufasha gusubiramo neza amasomo ye.

    Ati 'Bigiye gutuma menya ko nkwiye kongera nkasubiramo ibyo nize kugira ngo bibashe kumfasha gutsinda icya Leta neza. Kandi bikanatuma menya ko ibyabaye byose abantu bakituzirikana nk'abana b'abanyafurika.'

    Uyu mukobwa avuga ko umunsi w'umwana w'umunyafurika umwibutsa ko 'hari intwari zabashije kwitangira u Rwanda kugira ngo twese tube turiho ubu ngubu'

    Masengesho w'imyaka 12, yavuze ko atari asanzwe azi Sherrie Silver. Akavuga ko ashaka gutera ikirenge mu cye, nawe akaba umubyinnyi mpuzamahanga.

    Umuryango Root Foundations watangiye ufasha abana bo ku muhanda kubona aho kuba bakava mu buzima bwo mu muhanda, unafasha abana batishoboye.

    Kuva mu 2021, uyu muryango watangije gahunda yo guhugura urubyiruko mu mirimo itandukanye ubafasha kwiteza imbere. 

    Gufasha ababyeyi b'abo bana kwihugura mu myuga itandukanye kugira ngo babashe gufasha imiryango yabo.

    Hari kandi gahunda yo gufasha urubyiruko gukuza impano zabo. Ndetse mu minsi ya vuba hazatangizwa ubukangurambaga bwo kumenya uburenganzira bw'umwana.

    Umuyobozi Mukuru wa Root Foundations, Nsekonziza Miriam, yabwiye INYARWANDA ko mu gihe cy'imyaka 10 ishize iki kigo gishinzwe, bishimira ibikorwa bamaze gukora biteza imbere urubyiruko n'abavuye ku muhanda.

    Avuga ko iki kigo cyimaze gucamo abana benshi bagera ku 1500. Akavuga ko mu gihe cya 'weekend' baba bafite nibura abana 300 bigishwa gukuza impano zabo, no kubafasha gutekereza ku hazaza habo.

    Nsekonziza avuga ko kuba hari abana banyura mu bigo nk'ibi ariko nyuma bagasubira mu muhanda ahanini bituruka ku bibazo by'umuryango avakumo biba bitaracitse.

    Ati 'Icyo turi gukora ubu ngubu ni gahunda yo kuganira nabo n'ubujyanama kugira ngo uganire nawe umenye ibibazo mu buryo bwimbitse. Kuko hari igihe umuzana hano akakubwira amazina ugasanga nta n'ubwo yakubwije ukuri.'

    Uyu muyobozi yavuze ko bishimiye gusurwa na Sherrie Silver. Avuga ko hari imikoranire mishya bari kugirana igamije guteza imbere impano z'aba bana.

    Yavuze ko muri iki kigo bagihura n'imbogamizi nyinshi zirimo nko kutabona amakuru ahagije mu gutegura gahunda zifatika zo gufasha aba bana. Ni ikibazo cy'amikoro atuma batabasha kwishyurira amafaranga y'ishuri buri mwana.


    Byari ibyishimo kuri Sherrie Silver ubwo yari kumwe n’aba bana babyina indirimbo zitandukanye 

    Sherrie yatanze ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu n’ibindi bizafasha benshi kwitegura neza ikizamini cya Leta 

    Itorero ry’iki kigo ryaririmbye nyinshi mu ndirimbo za Kinyarwanda risusurutsa benshi 

    Sherrie Silver n’umujyanama we Mimi bifatanyije n’aba bana babarizwa muri Root Foundations kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika

    Bamwe mu bana bahawe ibikoresho, baravuga ko bigiye kubafasha kwiteguza neza ikizamini cya Leta no gusubiramo amasomo yabo 

    Sherrie yavuze ko ari ubwa mbere yari asuye iki kigo…..

    Sherrie Silver ari mu Rwanda aho yitabiriye inama CHOGM izatangira kuva ku wa 20-25 Kamena 2022 

    Umubyinnyi Sherrie Silver aganira n'Umuyobozi Mukuru wa Root Foundations, Nsekonziza Miriam


    Uyu muryango usanzwe ufasha abana baturuka mu miryango itishoboye ukorera mu Murenge wa Kinyinya





    SHERRIE SILVER YABYINIYE ABANA B’I KAGUGU ANABAHA INKUNGA



    AMAFOTO: Rwigema Freddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118219/sherrie-silver-yatanze-ibikoresho-byishuri-ku-bana-babarizwa-muri-root-foundations-amafoto-118219.html

  • Muhanga: Ababyeyi basabwe kurinda abana ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'imirimo ivunanye #rwanda #RwOT

    Mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umwana w'Umunyafurika, ababyeyi basabwe kurinda abana babo ibibazo bituma bava mu mashuri bakajya mu buzererezi, aho usanga ibyo bibaviramo kwishora mu biyobyabwenge. Hasabwe kandi ko abana barindwa imirimo ivunanye inatuma bahohoterwa biturutse ku makimbirane ya bamwe mu bagize umuryango.

    Uyu munsi mpuzamahanga, wizihijwe kuri uyu wa 16 Kamena 2022 mu mirerenge yose igize akarere ka Muhanga ariko ku rwego rw'Akarere uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Kabacuzi ndetse no muri Gereza ya Muhanga.

    Umukozi ushinzwe kurinda no kurengera umwana mu kigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana ( NCDA) ukorera mu karere ka Muhanga, Nkundineza Celestin yabwiye ababyeyi bari bifatanyije n'abana biga ku kigo cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Buramba ko bakwiye kurinda abana babo amakimbirane usanga mu bagize umuryango kuko atuma abana bakorerwa ihohoterwa ryo ku mubiri ndetse na Roho. Yabibukije ko aheza habo hategurwa hakiri kare.

    Yagize ati' Babyeyi, mukwiye kurinda abana banyu kuko iyo muhugiye mu makimbirane yanyu bituma abana bacu bava mu mashuri bakajya mu buzererezi ndetse bamwe muri bo bagaterwa inda naho abandi bakijandika mu ikoreshwa ry'Ibiyobyabwenge, abandi bakajaya gukoreshwa imirimo ivunanye mu bucukuzi bw'amabuye y'Agaciro n'ibindi'.

    Yongeyeho ko ababyeyi bakwiye kumenya neza uburenganzira bagomba abana babo ndetse bakagerageza kububaha, ariko na none abana nabo bakigishwa kumenya inshingano zabo.

    Mu mukino wakinwe n'abana biga muri Gs Buramba, berekanye uburyo uburenganzira bwabo buvogerwa kubera kutumvikana kw'ababyeyi babo maze bamwe bagahunga ingo bakajya mu buzererezi ndetse bakijandika mu ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge cyangwa abandi bakajya mu bucukuzi bw'amabuye, aho kugana ku ishuri ngo bategure ejo hazaza heza habo.

    Umuyobozi w'Umushinga FH Rwanda (Food for the Hungry) ufite icyicaro mu murenge wa Kabacuzi, Prudence Ndagijimana yabwiye ababyeyi ko bakwiye kwirinda amakimbirane atuma abana badafatwa neza ngo bajyanwe ku ishuri, bityo ugasanga uburenganzira bwabo buhahungabanira.

    Yemeza ko ibikorwa by'uyu mushinga byose bizakomeza gushaka ineza y'umuryango kandi ko ababyeyi bakennye bazakomeza gufashwa kwivana mu bukene, bahabwa ubufasha ndetse no kubakorera amatsinda.

    Avuga kandi ko hari n'ubundi bufasha buhabwa abana mu gihe cy'itangira ry'amashuri, harimo ibikoresho by'ishuri ndetse n'amatungo ku miryango icyennye kurusha iyindi.

    Mukamwezi Sophie, avuga ko hari imiryango idafata abana babo neza kubera ubwumvikane bucye bigatuma abana bava mu mashuri. Avuga ko muri aka gace, abo bava mu ishuri batakiri benshi kubera ko FH Rwanda yabaye igisubizo ku miryango imwe nimwe yabanaga nabi biturutse ku bukene. Ahamya ko baganirijwe, kandi ko abagifitanye amakimbirane bamenyekana bakaganirizwa.

    Muri Gereza i Muhanga, uyu munsi warizihijwe ndetse abana bitabwaho.

    Si mu murenge wa Kabacuzi gusa bizihije uyu munsi kuko no muri Gereza ya Muhanga bawizihije, bahabwa ikiganiro n' Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere myiza wari uhagarariye Akarere, anatanga ikiganiro gishingiye ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka ariyo 'Turengere umwana twubake ejo heza'. Yibukije uburenganzira bw'umwana burimo; Kubarinda ihohoterwa, kubarinda imirimo ivunanye, kujyanwa mu ishuri, kurindwa ibiyobyabwenge n'ubundi.

    Muri iyi Gereza, harimo abana 51 bari munsi y'imyaka ibiri(2) barikumwe n'ababyeyi babo, hari kandi abandi bana 20 barimo kugororwa. Nyuma y'ibirori byari byateguwe byo kwizihiza uyu munsi, habaye ubusabane.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-ababyeyi-basabwe-kurinda-abana-ikoreshwa-ryibiyobyabwenge-nimirimo-ivunanye/

  • M23 yarashe indege ya FARDC yari ibagabyeho igitero #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 wavuze ko warashe indege y'igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yari igabye igitero ku birindiro byayo bya Kabindi na Tchengerero muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Mu itangazo ry'Umumuvugizi wa M23, Majoro Willy Ngoma, avuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yahanuwe hifashishjiwe imbunda yabo kabuhariwe yo mu bwoko bwa RPG7.

    Yagize ati'Muri uyu mugoroba ahagana saa Cyenda n'igice(15H30),ingabo zacu zifashishije imbunda ya RPG7 zishwanyuje ingege y'Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC yari igabye igitero ku birindiro byacu bya Kabindi na Tchengerero'

    Major Willy Ngoma akomeza avuga ko iki gikorwa gikwiye kubera FARDC n'abafatanyabikorwa bayo nka FDLR na Mai Mai isomo ko uyu mutwe witeguye kwirinda umwanzi wawo aho yaba aturutse hose.

    Umutwe wa M23 umaze iminsi ugenzura agace ka Bunagana kari hafi y'umupaka wa Congo na Uganda. Uyu mutwe watangiye kubura ibitero nyuma yo gushing Leta ya Congo kudashyira mu bikorwa amasezerano basinye mu 2013.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/m23-yarashe-indege-ya-fardc-yari-ibagabyeho-igitero